Blog

  • Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we bemeje ita… – #rwanda #RwOT

    Yifashishije konti ye ya Instagram ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, Nishimwe Naomie yahuje ubutumwa n'umukunzi we, bavuga ko bishimiye gutangaza itariki y'ubukwe bwabo, kandi biteguye kuzasangira uyu munsi w'umunezero na buri wese.

    Banasohoye amafoto bahuriyeho yafashwe na Ivan Studio mu rwego rwo gushyira hanze 'invitation' y'ubukwe bwabo.

    Bazakora ubukwe ku wa 29 Ukuboza 2024, mu gihe hazaba habura iminsi ibiri (2) kugira ngo umwaka ugere ku musozo, kuko uyu mwaka uzagira iminsi 366. Bizaba kandi ari ku cyumweru cya 52.

    Uzaba ari umunsi udasanzwe kuri aba bombi! Kuko bazaba batangiye paji nshya mu mubano wabo, aho bazarahirira kubana nk'umugabo n'umugore, bakazatandukanwa n'urupfu.

    Ku wa 24 Gashyantare 2024, Michael Tesfay ahagarariwe n'abo mu muryango we yafashe irembo mu muryango w'umukunzi we. Ni nyuma y'uko ku wa 1 Mutarama 2024, yatunguye Nishimwe Naomie amwambika impeta y'urukundo [fiançailles], mu birori byihariye byabereye muri imwe muri resitora yo mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe, Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yatangiye paji nshya mu mubano we n'umukunzi we Naomie, kuko yamubwiye 'Yego' nk'ikimenyetso cy'uko yiteguye kubana nawe ubuziraherezo.

     

    Muri Gashyantare 2024, Miss Nishimwe yabwiye Radio Rwanda ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma yo kwambikwa impeta kuko ‘ni ibintu bikubaho, hari ukuntu umuntu aba atekereza ikintu akavuga ngo kiriya kintu nikimbaho sinzigera nkibagirwa’.

    Ati “Nubu ntabwo nabyibagirwa. Ariko ibyiyumviro ugira sinzi uko nabisobanura. N’iyo ubajije abantu benshi bagiye bambika impeta, hari igihe utumva n’amagambo yakubwiye.

    N’uyu munsi iyo ambaza amagambo yambwiraga, nta kintu na kimwe numvaga, ariko cyeretse avuze ngo ‘Will you marry me’ (Wakemera gushyingiranwa nanjye) ni cyo kintu cyo nyine numvishije. Ni ibintu n’ubu ngubu, sindabimenyera…”

    Uyu mukobwa yavuze ko yari yiteguye kwambikwa impeta n’umukunzi we, ku buryo yatekerezaga ko byari kuba kuri Noheli ya 2023, ariko yarategereje ntibyaba.

    Ashingira ku kuba hari hashize iminsi micye umukunzi we ahuye na Se umubyara, bityo ko byamuhaga ishusho y’uko bidatinze azambikwa impeta.

    Nishimwe asobanura umukunzi we akabikubira mu ngingo eshanu; avuga ko ari umuhungu ufite ikinyabupfura; umuhungu ucisha macye; umuhungu utameze nk’abandi bose; umuhungu ukunda Imana kandi umukunda.

    Uyu mukobwa ufite iduka ry’imideli, yabanje gutuza, avuga ko we n’umukunzi we bameze neza kandi “Turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024.” Yirinze kuvuga aho ubukwe buzabera ndetse n’itariki buzaberaho.

    Abajijwe niba atekereza kuba azatura hanze y’u Rwanda nyuma yo kurushinga, yasubije ko bizaterwa n’ibiganiro, amahitamo ndetse n’akazi gashobora gutuma bimuka. Ati “Ariko mu Rwanda ni mu rugo.”

    Naomie yavuze ko mu gihe kiri imbere ari bwo azatangaza itariki y’ubukwe. Kandi avuga ko nyuma y’uko yambitswe ikamba rya Miss Rwanda, hari byinshi byahindutse mu buzima bwe, birimo nko kubona amahirwe anyuranye, gukorana n’abantu banyuranye, gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye n’ibindi.

    Mu byumweru 48 bishize, Nishimwe yasohoye ubutumwa kuri konti ye ya Instagram avuga ko Imana yamuhuje n'umugabo wazanye umunezero n'ibyishimo mu buzima bwe.

    Hari aho yavuze ati 'Nta kindi nakwifuriza usibye imyaka myinshi kandi nzahora nsenga Imana ishobora byose kugira ngo ikomeze kuguha imigisha n'ibintu binini kandi binini mu buzima bwawe bwose bigutera kuba ukwiye ibintu binini kandi usenge kugirango ukomeze kuba umuntu mwiza wahozeho…'- Icyo gihe yanditse ubu butumwa yifuriza umukunzi we Isabukuru y'amavuko.

    Muri Kamena 2023, Nishimwe Naomie n'umukunzi we basohoye ikiganiro ku rubuga rwa Youtube bari bahuriyemo, bavuga birambuye ku rugendo rw'urukundo rw'abo, uko bamenyanye n'ibindi biteye amatsiko kuri bo.

    Michael Tesfay yavuze ko kuva muri 2018 hari umuryango yari azi w'inshuti ye yo mu Rwanda, kandi ko yawusuye birambuye mu 2021. Icyo gihe abo mu rugo bamubajije niba ateganya kurushinga, hanyuma bamwereka amafoto atandukanye y'abanyarwandakazi, byamuhaga amahirwe yo kuba yahitamo umwe.

    Yavuze ko bamweretse abakobwa kugeza 'tugeze kuri Mackenzies [Itsinda Miss Naomie abarizwamo n'abavandimwe be]'. Michael yavuze ko yabwiwe ko bariya bakobwa ari ibyamamare mu Rwanda kandi 'ni beza cyane'.

    Muri iki kiganiro yavuze ko hari igihe kimwe yigeze guhurira muri resitora na Uwase Kathia wo muri Mackenzies, abo bari kumwe bamubwira ko ari umuvandimwe wa Nishimwe Naomie kandi ko nawe afite umushinga ujyanye n'ibyo nawe yateganyaga gukoraho mu Rwanda.

     

    Michael yavuze ko yabyaje umusaruro umwanya yari abonye yegera Uwase amwaka nimero za Nishimwe Naomie, ariko baranaganira birambuye.

    Icyo gihe Michael yabwiye Uwase ko afite umushinga ari gukoraho, kandi afite icyizere cy'uko Naomie yamubera umufatanyabikorwa mwiza.

    Uwase yasubiye mu rugo abwira Nishimwe Naomie ko yamuboneye umugabo, aho kumubwira ko hari umuntu bahuye ufite umushinga ashaka ko bakoranaho.

    Mu kiganiro cyo kuri Youtube, Naomie yavuze ko yategereje ko Michael amuhamagara araheba, ibyumweru bibiri birihirika.

    Yavuze ko byageze aho asaba Uwase Kathia kumuha Nimero ya Michael akareba ifoto iri kuri WhatsApp ye. Hari aho avuga ati 'Nabwiye Kathia ko yampa nimero ye nibura nkaba nareba ifoto ye kuri WhatsApp.''

    Naomie yavuze ko yatunguwe n'ifoto yabonye kuri WhatsApp. Muri ako kanya yahise asaba Uwase kubaza Michael niba yaributse kuvugisha Nishimwe Naomie, undi arabikora.

    Michael yavugishije Naomie ndetse bemeranya guhura, bahurira ku iduka rya Mackenzies.

    Mu kiganiro, Naomie avuga ko Michael akigera ku iduka rya Mackenzies yararanganyije amaso mu mafoto yari amanitsemo, asaba Naomie kugenda amubwira kuri buri umwe.

    Naomie avuga ko 'nagiye musobanurira mbavuga nabi ariko mu buryo bwiza'. Avuga ko ageze ku ifoto ye 'nahise mvuga ko nta mukunzi mfite'.

    Naomie yavuze ko yiyumvisemo Michael ku munsi wa mbere bahuriyeho. Ni mu gihe Michael yasubije ko ari bwo bwa mbere yari akundanye n'umukobwa uzwi.

    Naomie yavuze ko bwa mbere ahura na Papa wa Michael [Sebukwe] wari umunsi udasanzwe kuri we, kuko nta magambo menshi yo kuvuga yari afite. Yavuze ko icyo gihe bahuriye mu gihugu cya Ethiopia. Ati 'Ntabwo byari byoroshye, ariko byari byiza.'

    Michael Tesfay yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza 'Masters' mu buvuzi, muri Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza.

    Afite imishinga itandukanye ijyanye n'ubuzima irimo n'uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu 2018 yakoze muri Kaminuza y'u Rwanda yimenyereza umwuga, aho yamaze amezi agera kuri ane. 


    Nishimwe Naomie n’umukunzi we batangaje ko bazakora ubukwe tariki 29 Ukuboza 2024 


    Nishimwe n’umukunzi we bavuze ko biteguye kuzakira buri wese ku munsi w’ubukwe bwabo




     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146360/miss-nishimwe-naomie-numukunzi-we-bemeje-itariki-yubukwe-bwabo-146360.html

  • Ibihembo by’imikino ya Kamarampaka muri Basketball byatumbagijwe #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bashyizwe igorora mu mikino ya Kamarampaka ya shampiyona ya Basketball mu bagore n’abagabo ya “BetPawa Playoffs”, aho buri mukinnyi azajya ahabwa ibihumbi 65 ku mukino ikipe ye yatsinze bivuye ku bihumbi 50 umwaka ushize.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi, umuyobozi mukuru wa Mchezo ifite mu nshingano betPawa, Ntoudi Mouyelo yatangaje ko bahisemo kongera aka gahimbazamusyi mu rwego rwo kongera ihangana muri iyi mikino.

    Ati ' Tugamije guha abakinnyi ibirenze kuko twifuza ko bongera ihangana hagati yabo kuko agahimbazamusyi gahabwa ikipe yatsinze.'

    Uretse aka gahimbazamusyi bazamuye kandi amafaranga ahabwa umukinnyi wahize abandi (MVP), aho yavuye ku madorali 1500 agera ku bihumbi 2000.

    Gusa ibindi bihembo ntacyahindutse aho ikipe izegukama Playoffs abagabo bazahabwa miliyoni 15 Frw mu gihe abagore ari miliyoni 10.

    Iyi mikino ya kamarampaka ya 2024 izatangira ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024 aho imikino izabera muri Petit Stade.

    Ni imikino ikinwa n’amakipe 4 yasoje ari aya mbere muri shampiyona isanzwe (regular season) mu bagabo n’abagore.

    Mu bagabo Patriots BBC yabaye iya mbere, APR BBC ya kabiri, REG BBC na Kepler BBC ya kane. Ni mu gihe mu bagore, ari REG WBBC ya mbere, APR WBBC ya kabiri, Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC ya kane.

    Muri 1/2 amakipe azakina imikino 3 itanze indi gutsinda 2 ihite igera ku mukino wa nyuma aho bazatanguranwa intsinzi 4.

    Ibihembo byazamuwe muri BetPawa Playoffs

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibihembo-by-imikino-ya-kamarampaka-muri-basketball-byatumbagijwe

  • Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we bashyize hanze amatariki y’ubukwe bwa bo #rwanda #RwOT

    Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay batangaje ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Miss Naomie na Michael bamaze imyaka irenga itatu bakundana, ‘couple’ ya bo akaba ari imwe muzikunzwe hano mu Rwanda.

    Tariki 1 Mutarama 2024, ni bwo Michael Tesfay usanzwe ufite inkomoko muri Ethiopia yambitse impeta ya fiançailles Nishimwe Naomie, amusaba ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.

    Muri Gashyantare 2024, Miss Naomie yari yemeye ko we na Michael Tesfaye bazakora ubukwe mu Kuboza 2024, gusa ntiyigeze atangaza amatariki.

    Kuri uyu wa 28 Kanama 2024, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga za bo bemeje ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 29 Ukuboza 2024, bashyira hanze Integuza y’Ubukwe (Save The date) batangaza ko ubut (Invitation) ari vuba.

    Bati “Twishimiye kubamenyesha ko amatariki y’ubukwe bwacu yamaze kwemezwa, kandi ntidushobora gutegereza gusangira namwe uyu mwanya udasanzwe!”

    “Mu minsi ya vuba turabamenyesha amakuru menshi ku bukwe bwacu.”

    Naomie na Tesfay bazakora ubukwe mu Kuboza

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-n-umukunzi-we-bashyize-hanze-amatariki-y-ubukwe-bwa-bo

  • “Cyangwa ni ugufatanya n'abandi kwiba APR FC” Taifa Bruno usanzwe ari umukunzi wa APR FC, yiniguye avuga ubujura buri gukorerwa muri iyi kipe ndetse avuga n’ababyihishe inyuma barimo abanyamakuru bakoranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana ukomeye cyane wa APR FC, Kalisa Bruno Taifa wamenyekanye mu itangazamakuru ry'imikino, uzwiho kuvuga akamuri ku mutima, yatangaje byinshi bibera inyuma y'amarido muri iyi kipe akunda harimo kuba abayobozi bayo batacyubaha abakinnyi ndetse bakanaha icyuho abashaka kuyishakamo indonke bitwaza kuyishakira abakinnyi.

    Nyuma y'umukino APR FC yasezereyemo Azam FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, Taifa yavuze ko atemeranya n'abavuga ko APR FC yitwaye neza, yagize ati 'Icyo navuga ni uko AZAM FC ari ikipe iri aho ku buryo utagenda ngo uvuge ngo wakuyemo ikipe nkuru. Gutsinda byari ngombwa kugira ngo abakinnyi berekane ko bayirusha, kandi koko AZAM ni ikipe isanzwe kuko urebye uko yitwara muri Tanzania ni ikipe ziriya nkuru zikubita. Ngo abantu iyo bareka bakabanza bakareba uko bigenda, asa nk'urimo kwidoga.'

    Iby'uko abakinnyi batishimiye uko ubuyobozi bwitwara imbere yabo, yagize ati 'Ni ikintu kibabaje kubona umuyobozi yicaye imbere y'abakinnyi bari mu myitozo, barimo barasa [barya] inkoko hariya, barasa amafiriti ku kibuga, abakinnyi bakumirwa. Hari ababa batumura amatabi n'imyotsi aho ku ruhande. Ziraribwa izindi zose zikajya kuribwa ku kabari ari na ho byose bibera, inama zose ni ho zikorerwa. Tekereza ko Perezida aba yicaye mu bantu nakwita abafana.'

    Kuba hari abakinnyi bakomeye basohotse muri APR FC, yagaragaje ko byatewe na bamwe mu binjiriye ikipe badasanzwe bayikunda ahubwo bashaka kubarya amafaranga.

    Yagize ati 'Icyatumye Omborenga Fitina batamusinyisha ni uko yanze ko bamuryaho amafaranga, Ishimwe Christian bamusabye ko bamugura miliyoni 30 Frw bakamuryaho 10 Frw aranga. Umutoza ibyo atubwira mugira ngo arabeshya? Baragiye bazana abakinnyi bari aho ngaho batanafunga umupira.'

    Yongeyeho ati 'Bariya baguzwe amafaranga agahishyi, indonke zagiye ziribwa kuko hari abantu bagiye kurya amafaranga mu ikipe. Bariya bakinnyi b'Abanyarwanda bari kurira ayo kwarika. Ba Froduard baguzwe miliyoni 30 Frw ariko bahabwa urusenda, Tuyisenge na we ni uko, ibyo byose ntabwo tubiyobewe.'

    Taifa yavuze kandi ko abona muri APR FC harimo abagiyemo kubera isano bafitanye n'ubuyobozi, ati 'uzi ko Mukasa ari Nyirarume wa Perezida w'ikipe? Uriya ugura abakinnyi ni inshuti ye ngo barabanye yagurishaga amabuye y'agaciro. Sheikh Eric Nsabimana baribaniye i Burundi yari inshuti ye. Abandi ni ba Antha yaguze birirwa bavuga ibintu biri aho ngaho.'

    Yongeyeho ati 'Urukundo Antha akunda APR ni uruhe usibye kuza kuyiba? Nzane amafoto ari gusoma imyenda ya Rayon Sports, asoma inkweto? Cyangwa ni ugufatanya n'abandi kwiba APR FC. Ntiyabanje muri Police FC bakamwirukana akavamo? Muri Gorilla FC akavamo? Muri Rayon agahunga? Ahantu hose aba ahari kubera inyungu. Antha nta rukundo rwa APR ufite ni indonke zakuzanyemo.'

    Agaragaza ko Ikipe y'Ingabo z'Igihugu isigaye irimo abantu birirwa bayinyunyuza, bayishakamo indonke kuko ngo haherutse kugurwa GPS z'ibihumbi 25$, kandi iza mbere zihari zigikora, ibikoresho by'aho abakinnyi baba nk'ibitanda byarahinduwe nta kibazo ibindi bifite.'

    Taifa agira inama Chairman wa APR FC yo kureka 'kugura abanyamakuru bo kumuvuga neza, areke ibikorwa byivugire. Bariya yaguze ntibaturusha kuvuga kandi rimwe na rimwe baranahimba kugira ngo bakomeze bibe. Abakinnyi babayeho nabi.'

    Source : https://yegob.rw/cyangwa-ni-ugufatanya-nabandi-kwiba-apr-fc-taifa-bruno-usanzwe-ari-umukunzi-wa-apr-fc-yiniguye-avuga-ubujura-buri-gukorerwa-muri-iyi-kipe-ndetse-avuga-nababyihishe-inyuma-barimo-abanya/

  • Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bongeye kugaragara bakora imyitozo ya YOGA – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bongeye kwigarurira imbuga nkoranyambaga kubera amafoto yabo bagaragaye bari gukora imyitozo yo mu bwoko bwa YOGA.

    Iyi myitozo yatangiye gukorwa bwa mbere mu ikipe y'Igihugu Amavubi ubwo umutoza Torsten Frank Spittler yahabwaga akazi ko gutoza iyi kipe.

    Aba bakinnyi bari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika, izakina na Libya na Nigeria. Umukino wa Libya uzaba mu byumweru bibiri irimbere.

    Ni mu gihe uyu mutoza akomeje kwigarurira imitima y'abanyarwanda kuko kuva yatangira gutoza Amavubi, akomeje kwitwara neza.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-yigihugu-amavubi-bongeye-kugaragara-bakora-imyitozo-ya-yoga-amafoto/

  • Umuhanda Kigali-Musanze wafunguwe – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri utu wa 27 Kanama 2024 ni bwo RNP, yatangaje ko uwo muhanda wafunzwe by'agateganyo, bitewe n'impanuka yabereye i Shyorongi ikawufunga wose.

    Uru rwego rubinyujije kuri X rwari rwasabye abakoreshaga uwo muhanda kuba bihanganye mu gihe ruri gukora uko rushoboye ngo icyo kibazo gikemurwe, umuhanda wongere gukoreshwa.

    Abatwara ibinyabiziga basabwaga kuba bakoresha umuhanda Kigali-Rukomo-Gicumbi-Base.

    Polisi y'u Rwanda yahise ikora uko ishoboye kose, kugira ngo uwo muhanda wongere gukoreshwa na cyane ko uri mu mihanda mpuzamahanga, ikoreshwa n'abantu benshi u Rwanda rufite.

    Imaze gukemura ikibazo yanditse na none kuri X iti 'Turamenyesha abantu ko umuhanda Kigali-Musanze wongeye wafunguwe ndetse ibinyabiziga byakongera kuwukoresha.'

    Umuhanda Kigali-Musanze wari wafunzwe n’impanuka yabereye i Shyorongi wafunguwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-kigali-musanze-wafunguwe

  • Umujyi wa Kigali waburiye ibigo bitwara imyanda bimaze iminsi binengwa n'abaturage – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bamaze iminsi bumvikana bavuga ko bafite ikibazo cy'uko ibigo bishinzwe gutwara imyanda bikunze gutinda kuza kuyikura mu nzira, ku buryo imara igihe kinini iri ahantu hamwe igateza ibibazo birimo umunuko n'ibindi bitandukanye, ibishobora no kugira ingaruka ku buzima bw'abantu.

    Ibi ni byo Umujyi wa Kigali wahereyeho usaba abakora ako kazi kwibuka amasezerano bemeye ubwo bahabwaga uburenganzira bwo gutwara imyanda.

    Mu itangazo bashyize hanze, bagize bati 'Ikigo icyo ari cyo cyose kitazubahiriza aya mabwiriza n'andi mategeko arebana no gukomeza guharanira isuku mu Mujyi wa Kigali, kizahabwa ibihano. Mureke duhuze imbaraga zacu kugira ngo twubake Kigali isukuye kandi itekanye.”

    Ibi bigo birasabwa kubahiriza gahunda yo gutwara imyanda irimo kwirinda kuyinyanyagiza ku mihanda cyangwa kuyimena ahantu hatemewe. Birasabwa kandi kugirira isuku ibikoresho bikoreshwa bitwarwamo imyanda no gukoresha imiti yica udukoko ikanarinda impumuro mbi.

    Izindi ngamba zirimo guha abakozi ibikoresho byo kubarinda nk'imyambaro yabugenewe kwambara, uturindantoki (gants) n'udupfukamunwa, ndetse no kureba ko ibinyabiziga bitwara imyanda nta kibazo bifite kandi byujuje ibisabwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-waburiye-ibigo-bitwara-imyanda-bimaze-iminsi-binengwa-n

  • CG Namuhoranye yakiriye Minisitiri w'Umutekano wa Sierra Leone – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa RNP yashyize kuri X kuri uyu wa 28 Kanama 2024, igaragaza ko Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil Tavula yakiriwe ku Cyicaro cya Polisi y'u Rwanda giherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

    Uru rwego rwagize ruti '[Abayobozi bombi] bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye mu bikorwa bitandukanye bya polisi birimo no guhererekanya integanyanyigisho mu kubaka ubushobozi.'

    Minisitiri Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil Tavula yakiriwe n'Umuyobozi wa RNP nyuma y'uko ku wa 27 Kanama 2024 yasuye Igororero rya Nyanza, aganira n'Abanya-Sierra Leone bahafungiwe.

    Uyu muyobozi wari uherekejwe na Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CS, CG Evariste Murenzi yari ajyanywe no kureba imibereho yabo bagororwa n'uburyo bagororwamo.

    Ni abagororwa boherejwe mu Rwanda ku bw'amasezerano u Rwanda rwagiranye na Loni agena ko abahamijwe ibyaha n'Urukiko rwashyiriweho Sierra Leone hagamijwe kuburanisha ibyaha by'intambara byakorewe muri icyo gihugu, bashobora kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda.

    Abo bagororwa baje ari umunani, batatu bahabwa imbabazi na Perezida w'icyo gihugu barataha, undi umwe apfa atarasoza ibihano, ibyumvikana ko ubu abari kurangiza ibihano byabo ari bane.

    Ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, kandi u Rwanda na Sierra Leone byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu rwego rw'umutekano w'imbere mu gihugu na serivisi z'igorora.

    Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 mu mwaka wa 2019, Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio yari mu Rwanda aho yakiriwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame.

    Icyo gihe u Rwanda na Sierra Leone byasinyanye amasezerano arimo gukuriraho visa abafite pasiporo z'Abadipolomate n'iz'abari mu butumwa bw'akazi ku mpande zombi.

    Umubano w'u Rwanda na Sierra Leone kandi ushimangirwa n'uko Polisi y'u Rwanda yigeze kujya ubutumwa bujyanye no gukora uburinzi, guherekeza abantu, gutanga ubutabazi bw'ibanze no kurinda abantu Sierra Leone.

    U Rwanda rwatangiye guhagararirwa muri Sierra Leone mu 2017. Icyo gihe Dr. Harebamungu Mathias ni we wabaye Ambasaderi wa mbere uruhagarariyeyo.

    Minisitiri w'Umutekano wa Sierra Leone, Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil Tavula yakiriwe ku biro bya Polisi y’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, RNP, CG Felix Namuhoranye, aha impano Minisitiri w'Umutekano wa Sierra Leone, Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil Tavula

    Amafoto: Polisi y'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cg-namuhoranye-yakiriye-minisitiri-w-umutekano-wa-sierra-leone-baganira-ku

  • Abakinnyi 4 bakina hanze y’u Rwanda bamaze kugera mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyiteguro yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika ifitanye na Libya na Nigeria, bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bamaze kugera mu mwiherero.

    Ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2024, Amavubi yinjiye mu mwiherero wo kwitegura iyi mikino, umutoza Frank Spittler akaba yaratangiranye n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

    Uyu mutoza yahamagaye abakinnyi 36 harimo 11 bakina hanze y’u Rwanda abandi bose bakaba bakina mu Rwanda.

    Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bahageze barimo Gitego Arthur wa AFC Leopards muri Kenya, Rubanguka Steve muri Al Nonjoom muri Saudi Arabia, Nshuti Innocent wa One Knoxville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mugisha Bonheur wa AS Marsa muri Tunisia, byitezwe ko na Ntwali Fiacre wa Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo ahagera uyu munsi.

    Amavubi azahaguruka mu Rwanda tariki ya 31 Kanama 2024 yerekeza muri Libya aho azakina na Libya tariki ya 4 Nzeri 2024. Azahita agaruka mu Rwanda aho tariki ya 10 Nzeri azakina na Nigeria.

    Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 u Rwanda ruri mu itsinda D kumwe na Nigeria, Benin na Libya.

    Gitego Arthur ni umwe mu bageze mu Rwanda bahita banatangira imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-4-bakina-hanze-y-u-rwanda-bamaze-kugera-mu-mavubi

  • Yihebeye umuziki! Urugendo rutoroshye rw’umu… – #rwanda #RwOT

    Umuziki ni kimwe mu bintu bitunze abatari bacye yaba abawukora nk'umwuga n’abashoye akayabo mu bikorwa bishamikiye kuri wo nko mu kureberera inyungu z'abahanzi n'ibindi.

    Ariko benshi mu bahanzi bawukora nta kindi baba bafite bakora, nyamara ababiteye imboni mbere, bakoresha iryo zina ry’ubuhanzi bagatangiza ibindi bikorwa binabinjiriza menshi kurushaho.

    Iyo bigeze mu bagitangira, usanga hari ukora umuziki nta kindi kintu yifuza gukora mu buzima uretse umuziki. Si ibintu bibi ariko na none byakabaye byiza ubikora abihuje n’indi mirimo.

    inyaRwanda yasuye umwe mu bahanzi bakizamuka bakora umwuga uzwi nk'ubu pompist muri Nyabugogo. Yatubwiye impamvu atahisemo gutwarwa n'umuziki wonyine utaranatangira kumwinjiriza.

    Uyu musore witwa Wariva yatangiye avuga ko umuziki ari ikintu amaze igihe akunda ati: 'Nakuze nkunda kuririmba. Ndetse n'inshuti zanjye zinzi, bazi ko nakuze mvuga ko nzaba umuhanzi.'

    Nubwo ibimuca intege bitabura birimo ubushobozi n'abamubwira ko ntacyo bizamugezaho ariko arakomeje. Aragira ati: 'Ntabwo wabura abaguca intege, ariko hari n'abantu babyishimira.'

    Agaruka ku ndirimbo aheruka gukorana na Bushali yitwa 'Igurire Akantu' yavuze ko nubwo yamenye Bushali kuva bakiri bato ariko bitari byoroshye kuba yamwemerera ngo bakorane indirimbo.

    Ati: 'Nari maze gusohora indirimbo ebyiri nkabona nyine hari abari kuzireba ariko nkavuga ‘kugira ngo nkomeze nubake izina, nkeneye izina rindi rikomeye mu muziki’.'

    Ku bijyanye n'akazi akora Wariva yagize ati: 'Hano mpakura amafaranga atari menshi ariko arantunze, ntabwo nsa nabi kandi ni naho mvana udufaranga ducye ducye two kuvuga ngo nashora mu muziki.'

    Uyu musore avuga ko yizeye ko igihe kizagera akagera kure mu muziki, gusa agaragaza ko abonye abashobora kumushyigikira mu byo akora byarushaho kugenda neza.

    Wariva yatangaje ko akunda ibihangano bya Yvan Buravan kandi anyurwa bikomeye n'imikorere ya Ariel Wayz.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146343/urugendo-rutoroshye-rwumupompisite-wakoranye-indirimbo-nabarimo-bushali-na-yee-fanta-video-146343.html