Blog

  • IGP Namuhoranye yakiriye Minisitiri w'Umutekano wa Sierra Leone – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro bagiranye byagarutse ku byerekeranye no gushimangira ubufatanye mu kubaka ubushobozi bugendanye n'ibikorwa byo gucunga umutekano banahuriza hamwe integanyanyigisho z'amahugurwa.

    Ku wa Mbere w'iki cyumweru tariki ya 26 Kanama, nibwo ibihugu byombi, u Rwanda na Sierra Leone byasinye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'umutekano na serivisi z'igorora.

    IGP Namuhoranye yakiriye Minisitiri w'Umutekano wa Sierra Leone


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igp-namuhoranye-yakiriye-minisitiri-w-umutekano-wa-sierra-leone

  • Manishimwe Djabel yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Manishimwe Djabel yamaze gusinyira ikipe ya Naft Alwasat SC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

    Ni nyuma yo gutandukana na Al-Quwa Al-Jawiya na yo yo muri Iraq ikina mu cyiciro cya mbere yari amazemo amezi 6.

    Manishimwe Djabel akaba yamaze gusinyira iyi kipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri amasezerano y’umwaka umwe.

    Agiye gukina muri shampiyona imwe na Usengimana Faustin werekeje muri Al Masafi FC na Buregeya Prince wa Al-Nasiriya zose zikina mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

    Manishimwe Djabel yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC ndetse na Mukura VS.

    Manishimwe Djabel yerekeje muri Naft Alwasat SC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manishimwe-djabel-yabonye-ikipe-nshya-11515

  • Pyramids FC yitegura gukina na APR FC muri CAF Champions League, igiye kugurisha umukinnyi mu ikipe ikomeye muri Espanye imutanzeho akayabo k’amamiliyoni – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Pyramids FC yo muri Egypt, igiye kugurisha umukinnyi mu ikipe ikomeye muri Espanye imutanzeho akayabo k'amamiliyoni menshi.

    Uyu mukinnyi witwa Ibrahim Adel agiye kugurwa agera kuri Miliyoni 1 y'amadorari(arenga miliyari 1 Frw), n'ikipe ya Getafe CF yo muri Espagne.

    Iyi Pyramids FC iri kwitegura umukino w'ijonjora rya kabiri na APR FC muri CAF Champions League, APR FC yageze aho ikuyemo Azam FC.

    Source : https://yegob.rw/pyramids-fc-yitegura-gukina-na-apr-fc-muri-caf-champions-league-igiye-kugurisha-umukinnyi-mu-ikipe-ikomeye-muri-espanye-imutanzeho-akayabo-kamamiliyoni/

  • Ras Banamungu ni umwe mu bahanzi ba banyarwanda bakomeye bakorera umuziki wabo mu mahanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ras Banamungu ni umuhanzi w'umuhanga ukomoka mu Rwanda, ariko akorera umuziki we mu gihugu cya Australia. Uyu muhanzi afite umwihariko mu muziki we, aho yatangira gufasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe ndetse no gukwirakwiza urukundo mu bantu. Ras Banamungu, ukora injyana yihariye mu muziki we, yifashisha indirimbo kugira ngo atange ubutumwa bwiza bugamije guhindura ubuzima bw'abantu.

    Umuziki wa Ras Banamungu ufite ubushobozi bwo gutanga ihumure n'amahoro ku bantu bafite ibibazo bitandukanye byo mu mutwe, ibi akaba abikora mu buryo buhambaye kandi butuma abakurikirana umuziki we babasha kubona imbaraga nshya zo gukomeza ubuzima. Ni umuziki ubarizwa mu rwego rw'ubuvuzi bwo mu mutwe, aho afasha abantu gutuza no kwiyumvamo urukundo, bityo bagakira ibibazo byo mu mutwe cyangwa bakagira icyizere cyo gukira.

    Uretse kuba umuhanzi, Ras Banamungu ni n'umwanditsi w'ibitabo byibanda cyane ku bijyanye no gukwirakwiza urukundo n'amahoro mu bantu. Ibi bitabo bye bikomeza gutanga umucyo ku buryo abantu bashobora kubaho mu mahoro kandi bakiyubakamo icyizere n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo by'ubuzima bwa buri munsi.

    Mu muziki no mu nyandiko, Ras Banamungu akomeje kuba umusemburo w'impinduka nziza, yifashisha impano ye mu kugera ku bantu benshi cyane mu rugendo rw'ubuzima bwabo. Akora akazi kadasanzwe mu gukomeza gutanga ibyiringiro n'urukundo ku muntu uwo ari we wese, aho yaba ari hose ku isi.

    Source : https://yegob.rw/ras-banamungu-ni-umwe-mu-bahanzi-ba-banyarwanda-bakomeye-bakorera-umuziki-wabo-mu-mahanga/

  • Urwibutso Massamba afite kuri Kamaliza yitegu… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, ari kwitegura gukora iki gitaramo agamije kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki, n'imyaka 30 ishize y'urugendo rwo kwiyubaka rw'u Rwanda.

    Ni igitaramo kidasanzwe kuri we, kuko avuga ko ari nk'umugeni bazasohora ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 mu gitaramo azakorera muri BK Arena. Azahurira ku rubyiniro n'abahanzi Ruti Joel, Ariel Wazy, Dj Marnaud n'abandi.

    Ni igitaramo kandi kitezwemo abahanzi benshi babanye mu bihe bitandukanye nka Lionel Sentore, Jules Sentore, Teta Diana, Mariya Yohana, Muyango n'abandi.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Massamba yavuze ko gutegura iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ari uko iyi myaka ibumbatiye 'amateka yanjye menshi cyane yo guhera ndi impunzi, nta kintu gihari ariko igakomeza ikajya ku rugamba, igakomeza u Rwanda rukaryoha, no kugeza kuri uyu munota.'

    Akomeza ati 'Imyaka 30 yo iroroshye! Kwibohora 30 mwarabibonye, mwabonye Kwibuka ku nshuro ya 30, rero 30 n'ibyo turimo twishimira aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze. Uru Rwanda mureba rwari rwarapfuye, rwarashize, ndetse hari n'igihe abantu bibazaga y'uko rugomba no kuvaho.'

    Yavuze kandi ko muri iyi myaka 30 harimo gushimira Perezida Paul Kagame no kwishimana n'Abanyarwanda 'bakoze uburyo bwose bushoboka kugirango iki gihugu kibe kigeze hano.'

    Massamba avuga ko iki gitaramo agiye kugikora azirikana abantu babiri babaye inkingi ikomeye mu muziki we, barimo Se Sentore Athanase ndetse na Kamaliza bamutoje kuririmba, kandi bamufasha gukora no guhimba ibihangano byatumye aba umunyabigwi mu muziki.

    Yavuze ko afatanyije na Agura Group iri kumufasha gutegura iki gitaramo, batekereje uburyo bazakoramo igikorwa cyo kwibuka no guha icyubahiro Kamaliza.   

    Ati 'Nabayeho nta 'Management' ngira imfasha mu muziki, ariko ubu ngubu nibwo bwa mbere ngize 'management' kubera ko nsigaye n'izindi nshingano z'ubutoza, ubwo ni ukuvuga ko ndi umukozi wa Leta. Rero nari nabasabye ko bagomba gutekereza uko twategura kwibuka Kamaliza, tugashaka abana b'abakobwa basubiramo indirimbo ze, niyishimiye ko banyumvise, rero akabando kanjye ko baragafite.'

    Massamba yavuze ko yabanye igihe kinini na Kamaliza binyuze mu Itorero ‘Indahemuka’ ndetse bagiye bakorana ibitaramo, rimwe na rimwe bakaririmbana mu rwego rwo gushaka inkunga yari ikeneye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Yavuze ko “Kamaliza turi kumwe muri aya mateka mwumvaga kuva i Burundi kandi yarandutaga, ariko namwigiyeho byinshi.” Uyu muhanzi Kamaliza yari umwe ‘ mu bakobwa ‘Sentore yigishije kuririmba’.

    Ariko avuga ko igihe cyageze Sentore abwira Kamaliza gutinyuka, ari nabwo yatangiye urugendo rwo kwiga gitari amenya kuyicuranga.

    Yavuze ko icyo gihe yaretse indirimbo yigishwaga na Sentore, ahubwo ahitamo guhimba indirimbo ze. Bongeye guhurira ku rugamba na Massamba, ndetse zimwe mu ndirimbo ze nka ‘Intare’ yayihimbye ari kumwe na Massamba.

    Ati “Ni indirimbo nyinshi yagiye ahimba nyuma zose twabaga turi kumwe. Nka ‘Intare’ ziriya zose mwumva. Kuri iriya munsi rero w’igitaramo, mu mateka yanjye navuze arimo, arimo cyane. Arimo mu bice bibiri, twarahuye amfasha kugirango ninjire

    mu muziki kandi anakambwira ukuntu nshobora kubibona amafaranga. Ngiye no ku  rugamba, turahura, turavuga tuti twakora iki? Turakorana, dukorana byiza, kugeza ejo bundi yitaba Imana. Imana ishimwe ko yitabye Imana byibuza icyo yaharanira yarakibonye, rwari u Rwanda. Byakabaye byiza iyo agira Imana akahaguma.”

    Yavuze ko Kamaliza yari umukobwa mwiza, kandi wabaye inshuti ye y’igihe kirekire, bakorana mu kuririmba no gutera urwenya n’ibindi byabaye urwibutso rudasaza kuri we.


    Massamba Intore yatangaje ko mu gitaramo cye '3040' azaha icyubahiro Kamaliza, umuhanzikazi wamufashije kwinjira mu muziki


    Massamba yavuze ko Kamaliza yahimbye nyinshi mu ndirimbo ze nka 'Intare' bari kumwe


    Massamba yavuze ko muri iki gitaramo azaha icyubahiro kandi umubyeyi we Sentore 'watumye mba Intore'


    Ruti Joel yatangaje ko ari ibyishimo n'umunezero kuba agiye guhurira ku rubyiniro n'umutoza we


    Ingabire Sheila [Uri ibumoso] ushinzwe kumenyekanisha Primus y'uruganda rwa Bralirwa, yavuze ko hari amatike yateganyirijwe abakunzi ba Primus bashaka kuzitabira igitaramo cya Massamba Intore


    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO YAMAMAYE ‘INTARE’ YA KAMALIZA

    “>

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TSINDA’ YA MASSAMBA

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Massamba yagiranye n'itangazamakuru

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146362/urwibutso-massamba-afite-kuri-kamaliza-yiteguye-guha-icyubahiro-mu-gitaramo-cye-cyubutore–146362.html

  • “Uwo niwe wajyaga kubashakira abakobwa!” Taifa Bruno yavuze ibebera imbere y’amarido muri APR FC, avuga uburaya bukorerwamo ndetse n’abarya ibiryo by’abakinnyi – Amajwi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bruno Taifa wamenyekanye mu itangazamakuru ry'imikino, yatangaje ukuri ku bibi bibera muri APR FC asanzwe akunda, aho yavuze kuri bamwe mu bayobozi b'iyi kipe barya ibiryo by'abakinnyi bakabirira ku kibuga cy'imyitozo ibindi bakajya kubirira mu kabari.

    Ndetse kandi Taifa yatangaje ko ubwo iyi kipe yajyaga muri Tanzania, umunyamakuru Antha Biganiro yajyaga gushaka abakobwa banezeza abayobozi b'iyi kipe.

    Mu gushimangira ibi, yavuze ko bashatse gutwara Christera usanzwe ari umufana w'iyi kipe ngo ajye gushimisha Perezida wayo, gusa ngo uyu mukobwa yarabatsembeye.

    Source : https://yegob.rw/uwo-niwe-wajyaga-kubashakira-abakobwa-taifa-bruno-yavuze-ibebera-imbere-yamarido-muri-apr-fc-avuga-uburaya-bukorerwamo-ndetse-nabarya-ibiryo-byabakinnyi-amajwi/

  • Rupert yahigitse Dangote ku mwanya w'umukire wa mbere muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwashyizwe hanze na Bloomberg binyuze muri gahunda yayo izwi nka 'Bloomberg Billionaires Index' igaruka ku bafite agatubutse mu Isi.

    Rupert wahigitse Dangotse wamenyekanye mu bijyanye no guteza imbere inganda, ni we nyir'ikigo kizwi nka Richemont gikora ibicuruzwa bihenze mu Isi nk'imikufi, amasaha n'ibindi.

    Umutungo wa Rupert wazamutseho miliyari 1,9$ ugera kuri miliyari 14,3$ bituma aba uwa mbere muri Afurika n'uwa 147 mu Isi mu batunze menshi, ahigitseho Dangote imyanya 12.

    Ni mu gihe Dangote wahigitswe kuri uwo mwanya umutungo we wagabanyutseho miliyari 1,3$ muri uyu mwaka ugera kuri miliyari 13,4$.

    Uko kugabanyuka k'umutungo wa Dangote kwatewe n'ubukungu butifashe neza muri Nigeria ari na ho ibikorwa bye byose biri.

    Muri Mutarama 2024. 2024 yatangije uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli rwa Dangote Petroleum Refinery, rukaba urwa mbere runini kandi rugezweho ku Mugabane wa Afurika.

    Dangote w'imyaka 66 afite n'inganda zikora sima isukari n'izindi.

    Uko kutifata neza k'ubukungu bwa Nigeria byafashe umurego ubwo Perezida w'icyo gihugu, Bola Tinubu yakoraga impinduka nyinshi zirimo gukuraho nkunganire ku bikomoka kuri peteroli, ibyateje izamuka ry'ibiciro kugeza kuri 30%.

    Ikindi ni ihanantuka ry'agaciro k'Ama-Naira (Amafaranga ya Nigeria) bituma Dangote ahomba kuko ubukire bwe bushingiye ku mutungo we ubarirwa mu gaciro k'amafaranga y'imbere mu gihugu.

    Ikigo cye cya Dangote Group na cyo cyagiye gihura n'ibibazo bishingiye ku gutinda kw'ikorwa ry'ibicuruzwa cyane cyane ku kubyongerera agaciro, n'ibijyanye no kugeza umusaruro ku bawukeneye.

    Ubu ni uwa kabiri mu batunze menshi muri Afurika kaba uwa 159 mu Isi.

    Gutumbagira k'umutungo wa Rupert wagizwemo uruhare no kwitwara neza mu bucuruzi bwa biriya bikoresho umutungo we ushingiyeho.

    Uretse Richemont yo mu Busuwisi, afite n'ibindi bigo birimo Ikigo gishora imari mu bijyanye n'imodoka cya Remgro cyashoye imari mu bigo birenga 30.

    Umutungo abarura yawurazwe na Se, Anton Rupert wahereye ku bucuruzi bw'itabi, umuhungu we akabwagurira no mu bindi.

    Rupert atuye i Cape Town muri Afurika y'Epfo aho afite umuturirwa utangaje, akanagira imitungo mu Busuwisi no mu Bwongereza.

    Dangote akurikirwa n'undi Munya-Afurika y'Epfo witwa Nicky Oppenheimer ufite umutungo wa miliyari 11,3$, Oppenheimer agakurikirwa n'Umunyamisiri witwa Nassef Sawiris ufite umutungo wa miliyari 9,48$.

    Urutonde rw'abaherwe batanu muri Afurika rusozwa n'Umunya-Afurika y'Epfo witwa Natie Kirsh ufite umutungo ubarirwa agaciro ka miliyari 9,22$.

    Umunya-Afurika y’Epfo, Johann Rupert ni we mukire wa mbere muri Afurika

    Dangote wahigitswe ku mwanya wa mbere w’umukire muri Afurika umutungo we wagabanyutseho miliyari 1,3$ muri uyu mwaka ugera kuri miliyari 13,4$


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rupert-yahigitse-dangote-ku-mwanya-w-umukire-wa-mbere-muri-afurika

  • Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Yaya Doucouré wari uhagarariye Mali mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Dianguina Yaya Doucouré, ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kanama 2024.

    Byagize biti 'Perezida Kagame yakiriye Dianguina Yaya Doucouré, wari Ambasaderi wa Mali mu Rwanda wasoje inshingano ze.'

    Ambasaderi, Dianguina Yaya agiye gukorerwa mu ngata na Brig Gen Mamary Camara wemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 22 Gicurasi 2024.

    Amb. Dianguina Yaya yagize uruhare rukomeye mu gukomeza umubano hagati y'ibihugu byombi mu gihe yari amaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda.

    Muri Gicurasi 2024 u Rwanda na Mali nk'ibihugu bisanganywe imikoranire myiza n'ubufatanye mu nzego zitandukanye byasinyanye amasezerano y'imikoranire 19.

    Ayo masezerano 19 yashyizweho umukono ku wa 27 Gicurasi 2024 ari mu ngeri zirimo ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.

    Kuva Mali yafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe, harimo n'amasezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023.

    Ibyo byabaye umusingi watumye ibihugu byombi birushaho kugirana ubufatanye bugamije iterambere.

    Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Yaya Doucouré wari uhagarariye Mali mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasezeye-kuri-ambasaderi-yaya-doucoure-wari-uhagarariye-mali-mu

  • Kayonza: Imbamutima z'abacuruzi batangiye gukorera mu isoko rya kijyambere rya Kabarondo – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro ya 2022 nibwo mu isantere ya Kabarondo hatangiye imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rigeretse kabiri nyuma y'aho hasenywe iryari rihasanzwe. Isoko rishya rifite ahantu 159 ho gukorera. Iyo abaturage baremye isoko buri wa Mbere na buri wa Kane riba rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1150 bose bakabona aho gukorera, ryuzuye ritwaye miliyari 3,2 Frw.

    Nyuma yo kuzura, abantu 58 bahise batombora imiryango yo gukoreramo mu gihe abandi 36 bayitomboye kuri uyu wa Gatatu. Ibikorwa byo gutombora bibera ku karubanda mu rwego rwo kwirinda ko hari amanyanga yazamo.

    Sibomana Jean Marie Vianney umaze amezi atatu acururiza mu isoko rishya, yabwiye IGIHE ko bashimira Leta ku kuba yarabubakiye isoko ryiza rijyanye n'igihe rifite umutekano w'ibicuruzwa, umutekano w'abakiriya n'isuku muri rusange.

    Ati ' Isoko rya mbere inzu twari turimo yaravaga, imvura yagwa ugasanga turatwikira n'amashitingi ariko uyu munsi turi mu nzu nziza ijyanye n'igihe. Nta kuvirwa, nta kwanura, nta kwanika mbese hari itandukaniro n'ubuzima twari tubayemo cyane mu isoko rya mbere. Uretse kuba abakiriya batari bamenyera neza ariko biragaragara ko muri iri soko rishya tuzabonamo inyungu nyinshi.'

    Uwumubyeyi Florence ucuruza inkweto we yagize ati 'Iri soko rirashimishije cyane mbere rijyanye n'icyerekezo. Ikindi twishimiye ni uburyo twatomboye imiryango yo gukoreramo, nta manyanga arimo. Aho utomboye niho ugenda ugafata ntabwo habayemo amanyanga ngo bamwe mu bacuruzi babahe imiryango myiza abandi babahe imiryango mibi. Iyo wujuje ibisabwa uritomborera.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Munganyinka Hope, yavuze ko iri soko impamvu babanje kuryubaka ari uko iryari rihari ryari rito kandi ritakijyanye n'igihe.

    Ati 'Inyungu ya mbere zizazira abacuruzi bahakorera, icya kabiri ni ukwinjiza imisoro y'Akarere myinshi n'abaturage barirema baze ahantu heza hasa neza kandi hari n'umutekano. Murebye agaciro k'iri soko turasaba buri wese uri kurikoreramo kurigira iryabo bakirinda umwanda kugira ngo rikomeze ribafashe.'

    Visi Meya Munganyinka yavuze ko kuri ubu bitegura kubaka ikindi cyiciro kizaba kigizwe na hangari nini izacururizwamo ibitoki n'ibindi biribwa bikenerwa n'abantu benshi. Yavuze ko kandi bazubaka parikingi nziza zizafasha imodoka zizajya ziza gupakira imyaka.

    Isoko rya Kabarondo riremwa n'abaturage bo mu mirenge ya Kabarondo, Kabare, Mwiri, Ruramira, Nyamirama kongeraho abo mu turere twa Ngoma na Kirehe aho abenshi mu badutuye barirema ku bwinshi.

    Iri soko ryubatse mu buryo bugezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-imbamutima-z-abacuruzi-batangiye-gukorera-mu-isoko-rya-kijyambere-rya

  • Brig Gen Célestin Kanyamahanga yagiriye uruzinduko muri Brésil – #rwanda #RwOT

    Brig Gen. Célestin Kanyamahanga yari kumwe n'Ambasaderi w'u Rwanda muri Brésil, Lawrence Manzi, aho basuye Minisiteri y'Ingabo ya Brésil bakirwa n'Umuyobozi Wungirije ushinzwe Igenamigambi, Maj Gen Jose Ricardo Meneses Rocha.

    Impande zombi zaganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu bijyanye n'umutekano n'ingabo.

    Amb. Manzi yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Brésil tariki ya 14 Ukuboza 2023. Ni nyuma y'icyemezo Guverinoma yari iherutse gufata cyo gufungura Ambasade muri icyo gihugu, ikaba ari na yo ya mbere muri Amerika y'Amajyepfo.

    Guverinoma y'u Rwanda n'iya Brésil bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu kohererezanya abakatiwe n'inkiko no gukurikiraho visa abafite pasiporo zo ku rwego rw'abadipolomate n'iz'akazi, bushingiye ku masezerano yashyizweho umukono mu Ukwakira 2023.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Célestin Kanyamahanga yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Brésil

    Impande zombi zagiranye ibiganiro

    Itsinda ry’u Rwanda ryasuye Brezil

    Amafoto: RDF


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-celestin-kanyamahanga-yagiriye-uruzinduko-muri-bresil