Blog

  • Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati mu Kibuga, Manishimwe Djabel wakiniraga ikipe ya Air Force Club mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq, yerekeje muri Naft Al-Wasat Sports Club yo mu Cyiciro cya Kabiri muri icyo gihugu.

    Manishimwe utaratinze mu ikipe ya Air Force Club kuko yayigezemo muri Gashyantare 2024, yerekeje muri Naft Al-Wasat Sports Club yo mu Cyiciro cya Kabiri ku masezerano y'umwaka umwe.

    Naft Al-Wasat Sports Club ni ikipe itamaze igihe kinini kuko yashinzwe mu 2008 ikina imyaka itatu mu Cyiciro cya Gatatu mbere yo gukina indi mu cya kabiri.

    Mu mwaka w'imikino wa 2014/15 yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ndetse ikora amateka yo guhita yegukana Igikombe cya Shampiyona mu mwaka wa mbere. Nyuma yaje gusubira mu Cyiciro cya Kabiri ari na ho ibarizwa kugeza ubu.

    Manishimwe w'imyaka 26, yanyuze mu makipe menshi mu Rwanda nka Isonga, Rayon Sports, APR FC na Mukura. Hanze y'u Rwanda yanyuze muri USM Khenchela yo muri Algeria na Air Force Club yo muri Iraq.

    The post Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manishimwe-djabel-akomereje-akazi-mu-ikipe-yo-mu-kiciro-cya-kabiri-avuye-mu-cya-mbere-muri-iraq/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=manishimwe-djabel-akomereje-akazi-mu-ikipe-yo-mu-kiciro-cya-kabiri-avuye-mu-cya-mbere-muri-iraq

  • Gakenke: Abana barenga 700 ntibavukiye kwa muganga mu mwaka ushize – #rwanda #RwOT

    Ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika w'Irangamimerere no gutangiza icyumweru cyahariwe irangamimere mu Rwanda, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yavuze ko bafite abana 754 bavukiye ahatari kwa muganga mu mwaka ushize biturutse ku miterere y'Akarere kabo.

    Yavuze ko bazakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo iyi myumvire ihinduke ariko ko bazakomeza gufatanya n'abajyanama b'ubuzima ndetse no gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo amavuriro mato (Postes de Sante) na zo zongerwe ubushobozi bwo gukora igihe cyose.

    Ati “Iyo dusesenguye dusanga ari imiterere y'akarere kacu kubera imisozi. Usanga abenshi ari wa wundi ubona igihe cyo kubyara kegereje ugasanga bwije no kugera kwa muganga ako kanya bidakunze kubera imiterere y'aho atuye, ariko dukomeza kubakangurira ko yumvise ikimenyetso cya mbere ahita agana ivuriro rimwegereye.”

    Akomeza agira ati “Kwigisha ni uguhozaho turacyakomeje ku buryo bose bumva ko kubyarira kwa muganga ari inshingano. Amavuriro mato yo arahari ariko iyo urebye imikorere yayo ntabwo yari yanoga ku buryo tubona umuganga wo ku manywa na nijoro kuko na Minisiteri y'Ubuzima iki kibazo irakizi tubiganira kenshi.”

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gatonde, Dr Dukundane Dieudonné, yagarutse ku ngaruka kubyarira mu ngo n'ahandi hantu hatari kwa muganga bishobora guteza akagira inama ababyeyi ko bakwiye kujya bagana amavuriro akabafasha kugira ngo bakomeze kubungabunga ubuzima.

    Muri izo ngaruka harimo kuba umubyeyi ashobora kubyara akava cyane kubera ko atitaweho bikwiye bikamuviramo kuba yabura amaraso agapfa, kuba yabyarira ahantu habi akahakura indwara cyangwa n'umwana akahandurira cyane cyane indwara ziterwa n'udukoko.

    Harimo kandi kuba umubyeyi yabyara akazahara, kuba umwana yavuka ananiwe bikamuviramo ingaruka zirimo ubumuga n'urupfu no kuba hari inkingo z'ibanze batabona, ariho Dr. Dukundane ahera asaba ababyeyi kujya bakurikiza inama bahabwa n'abaganga.

    Ati “Icyo tubwira ababyeyi ni uko bakurikiza inama bahabwa n'abaganga zo kwipimisha inshuro zose zagenwe igihe cyose batwite kuko iyo wakurikiranye neza twe tuba tuzi neza uko uzafashwa mu gihe cyo kubyara ndetse n'igihe uzabyarira bigatuma izo ngaruka zose zikunda kubaho.”

    Mu Karere ka Gakenke mu mwaka ushize havutse abana 8496 muri bo 754 bavukiye ahatari kwa muganga ariko bose bafashijwe mu kwandikwa mu irangamimerere hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yavuze ko bafite abana 754 bavukiye ahatari kwa muganga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abana-barenga-700-ntibavukiye-kwa-muganga-mu-mwaka-ushize

  • Uko agahinda ko kwiga bigoranye kuri Musabyimana kashibutsemo imbaraga zo kwiyegurira uburezi budaheza – #rwanda #RwOT

    Byari ibirori mu muryango we kuko ari we wa mbere wari ugize ayo mahirwe, bitewe n'amateka u Rwanda rwanyuzemo yo guheza igice kimwe cy'Abanyarwanda, yatumye nta wundi iwabo ubasha kwiga ngo agere kuri urwo rwego mbere.

    Icyo gihe abize itumanaho barashakishwaga hirya no hino, ndetse na Musabyimana niko byagenze kuko yabonye akazi keza, ariko ntiyanyurwa kubera inyota yo gushaka uko uburezi bwagera no ku bandi.

    Yigiriye inama yo gushinga umuryango wigenga Peace and Hope Initiative, kugira ngo abashe gufasha abandi babyeyi badafite amikoro ahambaye, bajyane abana babo ku ishuri.

    Uyu mugabo utuye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, nk'umuntu ukirangiza kwiga yavuze ko nta bushobozi buhagije yari afite, yifashishije abaterankunga bamufasha kubaka inzu mberabyombi (Community Center), yabaye intangiriro yo gufasha benshi mu badafite amikoro ahagije bashaka uburezi.

    Yagize ati 'Intego byari ukugira ngo dutangiremo uburezi, dufashirizemo abantu kubigisha tubarinda ibintu byinshi, abana b'abakobwa tubarinde gutwara inda zitateganyijwe, tugira n'amahirwe Perezida wa Repubulika ni we waje kuhafungura.'

    Musabyimana yavuze ko byarushijeho kumutera imbaraga, atekereje ku ruhare rw'abitanze babohora u Rwanda kugira ngo rugire amahoro n'iterambere.

    Musabyimana Albert yavuze ko kwiga bigoranye byamubereye intangiriro yo kwinjira mu burezi

    Kimwe mu cyatumye imbaraga nyinshi azishyira mu gufasha abana baturuka mu miryango ifite amikoro make, Musabyimana avuga ko ari uko aribo bahura n'ibibazo byo kutajya ku ishuri.

    Ati 'Aha nta mazi yari ahari, bavomeraga igiceri cy'ijana nkavuga nti 'Ejobundi bwa bukene buhora bukurikirana umuryango n'ubundi buzakomeza' , kuko ejo natwara inda itateganyijwe azongera abyare ariko yagiye mu ishuri hari ijanisha rivuga ko umwana wize adapfa gutwara inda mu buryo bworoshye.'

    Muri ya nzu mberabyombi, Musabyimana yashatse abarimu n'abandi bita ku bana bato, batangiza irerero by'umwihariko ryafashaga abana bo mu miryango idafite amikoro ahambaye.

    Icyo gihe kwiga byari ubuntu ndetse ababyeyi benshi barahayoboka kuko nta yandi marerero yabaga muri ako gace, n'abonetse akaba ahenze.

    Irerero ryaje gukura, mu mwaka wa 2012 rishibukamo ikigo cy'amashuri abanza gishingiye kuri wa muryango utari uwa Leta, cyitwa Peace and Hope Academy gitangirana abana 70.

    Musabyimana yavuze ko kubera ubwinshi bw'abanyeshuri bakiraga, byabaye ngombwa ko hashirwaho amafaranga make kugira ngo ikigo gikomeze gukora n'abakozi bacyo babashe guhembwa.

    Ati ' Twagiraga imbogamizi z'abarezi kuko twarabishyuraga ku giti cyacu kugira ngo dufashe, nyuma rero tuza kubihindura batangira gutanga umusanzu kugira ngo abarimu badakomeza kugenda, nabo babone ikibatunga'

    Kugeza ubu ababyeyi bishyura hagati ya 40 000 Frw na 60 000 Frw ku gihembwe ariko Musabyimana yavuze ko atigeze ahagarika umusanzu we ku badafite amikoro, kuko harimo n'abana bigira ubuntu kuko imiryango yabo itishoboye.

    Ati 'Twagize amafaranga make kugira ngo abana babone uburezi bw'ibanze kandi n'umusaruro turawubona kuko nk'uyu mwaka hatsinze abana 25, barimo abakobwa 18 bujuje. Uwo niwo musanzu wacu ku bakobwa, turi kubarinda ikibi mu giha baba batari mu mashuri yisumbuye kandi urumva ko ari imbaraga ku gihugu.'

    Musabyimana yavuze ko mu gihe igihugu gishyize imbere icyerecyezo 2050 kirimo kongera abana bagana ishuri, nta bandi bazabikora batari Abanyarwanda.

    Kugeza ubu iki kigo yatangije gifite abana bagera kuri 350, intego akaba ari ukubongera ku buryo abana bose bagira amahirwe yo kubona uburezi bwiza kandi budahenze.

    Ati 'Tugize Imana aba bana bose bakajya mu ishuri ryisumbuye bakiga, ejo bundi bakajya muri kaminuza, mu myaka 20 iri imbere nibo bazaba bakorera igihugu.'

    Uretse ishuri kandi, Musabyimana ajya afasha n'abagore basabiriza mu mihanda ya Kigali, abana babo akabashyira mu ishuri nabo akabafasha kwihangira umurimo kugira ngo batazasubira mu muhanda.

    Yavuze ko imbogamizi kuri ubu ari amikoro kugira ngo akomeze yagure inyubako z'aho akorera ndetse abashe no kwakira abana benshi bitabaye ngombwa ko amafaranga y'ishuri akomeza kongerwa.

    Ishuri ryatangiye ari irerero, ubu ryashibutsemo ikigo cy’amashuri abanza

    Nikuze ufite umwana warerewe kuri iki kigo agatsinda ikizamini cya Leta, yavuze ko ari umugisha kuba bafite ishuri ryigenga rijyanye n'ubushobozi bw'ababyeyi mu gace atuyemo.

    Yavuze ko mbere byari bigoye kuko atari benshi babonaga aho barerera abana babo, cyane ko ibindi bigo birimo n'ibya Leta baturanye kenshi biba byuzuye, ibindi bikaba bihenze ku buryo atari buri wese ubyigondera.

    Musabyimana yizeye ko aramutse abonye abaterankunga, yakwagura agatangiza n'izindi serivisi zituma abana batishoboye bakomeza kubona uburezi, kuko yizera ko arirwo rufunguzo rw'ejo hazaza heza.

    Musabyimana ashaka ko akomeza kwagura, agafasha benshi kubona uburezi budaheza

    Uretse ishuri, Musabyimana avuga ko afite n’indi mishinga igamije kuzamura abatishoboye ku buryo babasha guha uburezi bwiza abana babo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-agahinda-ko-kwiga-bigoranye-kuri-musabyimana-kashibutsemo-imbaraga-zo

  • Rusizi: Agahinda k'umukobwa watewe inda afite imyaka 14 akabeshywa ko icyaha cyashaje – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije RIB, tariki 27 Kanama 2024, ubwo uru rwego rwari mu murenge wa Nkombo mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi byaha byibasira urubyiruko.

    Uyu mukobwa ufite umwana w'imyaka 7, utarajya ku ishuri kubera kubura ubushobozi, yavuze ko mu 2017 ubwo yari avuye ku ishuri aho yigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ari bwo uwo musore yamusabye kumusanga aho yakoreraga.

    Ati 'Navuye ku ishuri arambwira ngo musange ahantu yakoreraga ambwire. Mpageze yampfutse igitambaro ku munwa, arakinga, aransambanya, arangije anyura mu wundi muryango ahungira Uganda, amarayo imyaka 6 n'amezi 7'.

    Aho umusore agarukiye mu Rwanda, umukobwa yagiye mu murenge wa Gihundwe w'akarere ka Rusizi, aho uyu musore avuka, atanga ikirego ku kagari, Umunyamabanga Nshingwabikorwa amubwira ko yatinze kugitanga bityo ko icyo cyaha cyashaje.

    Avuga ko gusambanywa no guterwa inda byamugizeho ingaruka zirimo gucikiriza amashuri, kurera umwana wenyine, no gutakarizwa icyizere n'abo mu muryango.

    Ati 'Indi ngaruka byangizeho ni uko umuryango wanjye utamfata nk'umwana, kubera ko wantakarije icyizere kandi ibyambayeho nta ruhare nabigizemo'.

    Jean Claude Ntirenganya, umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha, yibukije abaturage bo ku Nkombo barimo n'uyu mukobwa wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ko icyaha cyo gusambanya umwana ari icyaha kidasaza.

    Ati 'Gusambanya umwana ni icyaha kidasaza. Dusaba umubyeyi ko igihe umwana we yasambanyijwe akwiye kwihutira kumugeza kuri isange one stop center, atabanje kumwoza. Kumwoza bishobora gutuma abura ubutabera kuko aba yasibanganyije ibimenyetso'.

    Mu Rwanda, gusambanya umwana utarageza ku myaka 18 ni icyaha gihanwa n'amategeko. Ugihamijwe ahanisha igifungo cy'imyaka 25. igihe umwana yari afite kuva ku myaka 14 kuzamura, n'igifungo cya burundu igihe umwana wasambanyijwe yari afite kuva ku myaka 14 gusubiza hasi cyangwa uwasambanyijwe byamuviriyemo kwandura uburwayi budakira.

    Ikirego cy'uyu mukobwa n'iby'abandi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina RIB yarabyakiriye, ibizeza ko igiye kubikurikirana bagahabwa ubutabera.

    Abaturage ba Nkombo basabwe uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    RIB yibukije abaturage ba Nkombo ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-agahinda-k-umukobwa-watewe-inda-afite-imyaka-13-akabeshywa-ko-icyaha

  • Hagiye gufatwa 'impagararizi' mu bushakashatsi bw'amabuye y'agaciro ya Lithium mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu bushakashatsi bw'amabuye y'agaciro, intambwe yo gucukura ibinogo bafata impagararizi itanga icyizere kuko ni ho bashobora kumenyera niba ayo mabuye ari munsi y'ubutaka, ingano yayo n'aho aherereye nyirizina.

    Gutangira gufata impagararizi hashakishwa amabuye ya Lithium si ubwa mbere bikozwe kuko mu Ugushyingo 2023 byakozwe na Trinity Metals.

    Lithium ni amabuye yatangiye kuboneka mu Rwanda mu 2020; uwo mwaka ni na bwo agaciro kayo ku isoko mpuzamahanga katangiye gutumbagira, igiciro cya toni imwe yayo kiva kuri 44.090$ cyariho mu 2022 kigera kuri 61.520% mu 2023.

    Muri Kanama 2023, ibikorwa byo gushakisha amabuye y'agaciro byashyizwemo imbaraga, hasinywa amasezerano yahuriyemo ibigo bya Aterian PLC, RIO Tinto Mining and Exploration Ltd na Kinunga Mining Ltd.

    Ni amasezerano yateganyaga ko ibikorwa byo gushakisha no gucukura amabuye y'agaciro ya Lithium n'andi ashobora kuboneka bikorerwa ku butaka bungana na hegitari 2,750 z'ubutaka buri mu Ntara y'Amajyepfo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Aterian PLC, Charles Bray yabwiye The New Times ko ibikorwa byo gucukura bashaka impagararizi bizakorerwa mu Karere ka Huye muri Nzeri 2024.

    Ati 'Turi kwagura ibikorwa by'ubushakashatsi aha mu Rwanda ndetse tuzatangira gucukura mu kwezi gutaha. Igikomeye aha ni uguhamya neza ko twakoze neza imirimo y'ibanze y'ubushakashatsi hanyuma tugahitamo uduce nyakuri two gucukura dushakisha lithium.'

    Bray yavuze ko batazaguma muri Huye gusa, ngo bazakomereza no mu bindi bice by'Intara y'Amajyepfo n'Iburengerazuba.

    Kuri iyi ntambwe bacukura imyobo ibarirwa mu 10, bituma haboneka amakuru yizewe y'ubuso burimo amabuye, bikanoroshya inyigo yo gutangira gucukura mu buryo burambye.

    Bray ati 'Igihe tuzaba twatangiye gucukura tugakuramo amabuye y'impagararizi dushobora kuyasuzumisha ijisho cyangwa tukayajyana muri laboratwari. Nyuma y'aho ni ugufata icyemezo niba dutangiza ikirombe cyangwa dukomeza gushakisha.'

    Lithium yifashishwa ku kigero cya 80% mu gukora batiri zifashishwa mu modoka z'amashanyarazi, bateri za telefone, iza mudasobwa, iza camera n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

    Lithium irimo amoko atatu harimo spodumene, amblygonite n'iyitwa lepidolite. Ubu bwoko uko ari butatu mu bushakashatsi bw'ibanze bwagaragaje ko buri mu gace gacukurwamo amabuye y'agaciro i Ntunga.

    Amabuye y’agaciro ya Lithium akenerwa cyane ku isoko mpuzamahanga kuko akoreshwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gufatwa-impagararizi-mu-bushakashatsi-bw-amabuye-y-agaciro-ya-lithium-mu

  • Uko amarira ya Adama Bagayogo ari yo yamugumishije muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kurira kubera ko yari amaze kubwirwa kuzinga ibikapu akisubirira iwabo muri Mali, ni byo byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports buha amahirwe Adama Bagayogo ubu ukunzwe cyane n’abafana ba Rayon Sports.

    Bagayogo yakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports tariki ya 20 Nyakanga 2024 ubwo Gikundiro yanganyaga na Gorilla FC 1-1 mu mukino wa gicuti.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 20 akaba yarinjiye mu kibuga asimbura ariko imikino mike yakinnye yigaruriye imitima y’abakunzi ba Rayon Sports bamuhundagazaho amafaranga.

    Kuva icyo gihe iyo atari mu kibuga baba bamuririmba basaba umutoza kumushyiramo kandi na we iyo agiyemo ntabwo arabatenguha.

    Yari mu bana 40 bakoze igeragezwa hashakwamo abakinnyi iyi kipe ishobora kuzifashisha mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko yari yasezerewe.

    Bivugwa yari yabwiwe ko babona atabafasha ko yazinga ibikapu bye akigendera, uyu mwana ukiri muto akaba yarababaye cyane ndetse ni ko gutakambira ubuyobozi bw’iyi kipe.

    Adama Bagayogo yasutse amarira menshi asaba ubuyobozi bw’iyi kipe kumuha amahirwe. Amarira ye akaba yarateye impuhwe ubuyobozi bwa Rayon Sports maze bemera kumugumana, ni uko Bagayogo yagumye.

    Adama Bagayogo yari yasezerewe ariko amarira ye aramukiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-amarira-ya-adama-bagayogo-ari-yo-yamugumishije-muri-rayon-sports

  • Miss Muheto yagiriye ibihe byiza i Dubai-AMAF… – #rwanda #RwOT

    Divine Muheto uri mu bakobwa baba bahanzwe amaso mu gisata cy'imyidagaduro ishingiye ku bwiza, yagaragaje ko yaryohewe n'ibihe by'impeshyi abigereranya no kuba byari bimeze nka filime.

    Nk’uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, ni ubutumwa yaherekesheje amafoto menshi ari mu bice bitandukanye by'Ubwami bw'Abarabu cyane cyane mu gace kazwi k'ubucuruzi ka Dubai.

    Nshuti Divine Muheto yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022, gusa kuva icyo gihe ni we Nyampinga ucyambaye ikamba kuko hataraba andi marushanwa ngo hatorwe undi.

    Yasoreje amashuri yisumbuye muri Fawe Girls Gahini i Kayonza mu ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (MEG).

    Yari ahagarariye Intara y'Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda. Umushinga we wari uguteza imbere umuco wo kuzigama mu rubyiruko binyuze muri gahunda yise 'Igiceri Youth Program'.

    Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y'iri rushanwa ku butaka bw'u Rwanda.

    Mu bihembo yari ateganijwe guhabwa harimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai Venue yatanzwe na Hyundai Rwanda. Buri kwezi yagombaga kujya ahabwa umushahara wa 800,000 Frw mu gihe cy’umwaka yari ateganirijwe kumarana ikamba.

    Mu bindi yemerewe harimo inkunga yagombaga gutangwa na Africa Improved Foods mu gushyira mu bikorwa umushinga we. We na begenzi be icumi bageze mu cyiciro cya nyuma bari bemerewe buruse na Kaminuza ya Kigali.

    Miss Muheto amaze imyaka ibiri yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146365/miss-muheto-yagiriye-ibihe-byiza-i-dubai-amafoto-146365.html

  • Hakim Sahabo mu nzira zitandukana n’ikipe ye #rwanda #RwOT

    Hakim Sahabo wagize intangiriro mbi muri Standard de Liège muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-25, ashobora gutandukana n’iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

    Nk’uko ikinyamakuru WallFoot cyo mu Bubiligi cyabyanditse, ni uko uyu mukinnyi w’umunyarwanda atari mu mibare y’umutoza w’Umunya-Croatia utoza iyi kipe, Ivan Leko.

    Ntabwo Hakim Sahabo yagize umwanya wo kwitegurana n’abandi neza kubera imvune yagize yanatumye imikino ya mbere ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi atayikina, gusa ubu yarakize yatangiye imyitozo.

    Nubwo yagarutse mu myitozo, Hakim Sahabo w’imyaka 19 wakinnye imikino myinshi muri iyi kipe mu mwaka w’imikino ushize, ntabwo ari mu mibare y’umutoza kimwe na Stipe Perica na Lucas Noubi.

    Amakuru avuga ko ikipe ya Red Star FC yazamutse mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa uyu mwaka yifuza uyu mukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati.

    Mu ntangiriro y’iri soko, byavuzwe ko ko amakipe 3 Frankfurt, Hoffenheim zo mu Budage na Leicester City yo mu Bwongereza zimwifuza ariko ntabwo zigeze zijya mu biganiro na we.

    Hakim Sahabo ashobora gutandukana na Standard de Liège

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hakim-sahabo-mu-nzira-zitandukana-n-ikipe-ye

  • BK Group yanyuzwe n'iterambere ry'ibikorwa yateye inkunga – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yasuye bimwe mu bikorwa byatewe inkunga na BK Foundation, agaragarizwa aho bigeze ndetse n'uko iki kigo cyafashije mu rugendo rw'Iterambere rwabyo.

    Bimwe mu byasuwe harimo Afia Pharma ya Biganza Papy wiyemeje gukora ishoramari ririmo na Farumasi icuruza imiti kuri internet.

    Uyu ni umwe mu bahembwe na BK Urumuri Initiative mu 2022 aho yemerewe inguzanyo ya miliyoni 3.5 Frw nta nyungu ndetse agahabwa n'amahugurwa ku mikoreshereze y'amafaranga.

    Yagaragaje ko ibyo byagize uruhare rukomeye mu iterambere rye uyu munsi kandi ko bishimira guherekezwa na BK Foundation.

    Yagize ati 'Afia Pharma ni ahantu ushobora kugura umuti kuri internet tukawukugezaho ku giciro gito. Twagiye muri gahunda ya BK Urumuri Initiative, baduhaye inguzanyo idatangirwa inyungu ndetse baduha n'amasomo ku bintu bijyanye n'imikoreshereze y'amafaranga.'

    Biganza yagaragaje ko mu rugendo rwe yifuza kwagura ibikorwa bye bikava ku gukorera mu Rwanda gusa ahubwo akabigeza no mu mahanga mu bihugu nka Uganda, RDC n'u Burundi.

    Undi wasuwe ni Uwera Adelphine ufite ikigo cya 'Byose ni Bamboo' gikora ibikoresho byo mu rugo, birimo intebe, imitako n'ibindi bitandukanye mu migano.

    Yagaragaje ko yahereye ku bakozi batatu ariko kuri ubu akaba ashobora gukoresha abantu 20 kandi ko ibikorwa bye bigenda byaguka bigizwemo uruhare n'inkunga yatewe na BK Foundation binyuze muri gahunda y'Inkomoko.

    Ati 'Mu 2021 nabashije gutsindira miliyoni 2 Frw nk'inguzanyo, tuyifashisha muri gahunda zacu za buri munsi. Twifuzaga kwagura ibyo dukora kandi twabigezeho ndetse tunahugura abandi bakobwa benshi aho kuri ubu tumaze guhugura 28 barimo abahungu umunani.'

    Uwera yavuze ko hari aho yavuye kuko batangiriye ku bikoresho by'abandi ariko kuri ubu akaba afite aho akorera n'imashini ze akoresha ndetse n'imigano bashobora gusarura.

    Umuyobozi wa iDebate Rwanda, Jean Michel Habineza, na we uri mu basuwe yashimye uko BK Group ibafasha muri gahunda yo kubakira ubushobozi abanyeshuri biga mu mashuri atandukanye muri gahunda yabo y'amarushanwa y'ibiganiro mpaka ndetse no kugira ubumenyi ku birebana n'imicungire y'amafaranga.

    Yagaragaje ko ubufasha bahawe bwatumye iyo gahunda igera kuri benshi ndetse kuri ubu hari abanyeshuri barenga 500 bari mu mwiherero wiswe 'Dreamer Camp'

    Jean Philippe Prosper yashimye ko ibikorwa BK Foundation yateye inkunga bigenda byaguka ndetse asaba urubyiruko rw'abanyeshuri ruri guhatana mu marushanwa ya iDebate kugira intego no kurangwa n'ikinyabupfura mu gutegura ahazaza harwo heza.

    Ku ruhande rw' Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yagaragaje ko bishimiye kubona imwe mu mishinga batera inkunga igenda yaguka.

    Ati 'Niba umuntu akubwira ko yatangiriye ku bakozi babiri akaba ageze kuri 20 bikwereka ishusho y'ibyo ukora kandi binakwereka ko ibyo uteganya gukora mu yindi mishinga ko ugomba gushyira impere gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bato.'

    BK Foundation, ni kimwe mu bigo bigize BK Group Plc, aho ibindi ari Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance, na BK Tech house.

    Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Jean Philippe Prosper yishimiye uko ibikorwa batera inkunga byaguka

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yagaragaje ko bishimiye kubona imwe mu mishinga batera inkunga igenda yaguka.

    Keza Ketsia yashimye uburyo BK Group ibana nabo mu gutanga ubumenyi burebana no gucunga imari ku banyeshuri

    Biganza Pappy wa Afia Group agaragaza aho yifuza kugera n’uo yishimira guherekezwa na BK

    Abanyeshuri barenga 500 bari mu mwiherero wateguwe na iDebate Rwanda

    BK Group yiyemeje gukomeza gushyigikira abashoramari bato

    Nyuma yo kugaragaza aho Afia Pharma yifuza kugera, hafashwe ifoto y’urwibutso

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yagaragaje bishimira kubona ibikorwa bateye inkunga byaguka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-group-yanyuzwe-n-iterambere-ry-ibikorwa-yateye-inkunga

  • Rusizi: Umwarimu arakekwaho gutera inda abanyeshuri bane – #rwanda #RwOT

    Babitangarije mu bukangurambaga bwo gusaba abaturage kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rushingiye ku gitsina n'ibyaha byibasira urubyiruko.

    Umwe mu babyeyi bafite abana b'abakobwa biga kuri iri shuri yabwiye IGIHE ko umukobwa we amubwira ko atazasubira kuri iri shuri, kubera ihohoterwa bakorerwa yakorewe.

    Ati 'Turasaba ubuyobozi ko uriya mwarimu yakurikiranwa akaryozwa ibyaha yakoze'.

    Umuyobozi wungirije w'ababyeyi barerera muri iri shuri, Ntirumenyerwa Olivier avuga ko uretse uyu mukobwa wakuriwemo inda hari abandi bakobwa batatu batwite barimo babiri bo mu kagari ka Cyarukara n'umwe wo mu kagari ka Gakoni kandi bose bikekwa ko batewe inda n'uyu mwarimu.

    Ati 'Turasaba ubuyobozi ko abanyeshuri nibatangira bwazaza mu kigo bukaganiriza abanyeshuri ku kwirinda ubusambanyi no kwirinda inda z'imburagihe'.

    Ndahayo Evariste, uyobora G.S. Murira yabwiye IGIHE ko muri Gicurasi 2024 aribwo batangiye kumenya ko uyu mwarimu wigishaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye asambanya abanyeshuri biturutse ku munyeshuri yajyanye muri Cite mu Bugarama akamufasha gukuramo inda yari yaramuteye.

    Ati 'Mu gukomeza gushaka amakuru nibwo twamenye ko hari abandi banyeshuri babiri yasambanyaga'.

    Uyu mwarimu wamaze guhagarikwa mu kazi kubera gusiba iminsi itanu yikurikiranya nta mpamvu yari afite butike bivugwa ko yasambanyirizagamo bamwe mu bakobwa biga kuri iki kigo mu gihe cy'amasomo, byagera mu biruhuko akabikomereza mu nzu abanamo n'abandi barimu kuko babaga bagiye mu biruhuko.

    Ubuyobozi buvuga ko kugira ngo iki kibazo kirangire burundu hakenewe ubufatanye bw'ubuyobozi n'ababyeyi b'abakobwa biga kuri iri shuri bahuye n'iki kibazo cy'ihohoterwa.

    Ati 'Ababyeyi bafite uruhare mu gutuma abana babo batabona ubutabera, nk'ubu ku kibazo cy'uriya mwana wakuriwemo inda, bakabaye badufasha ariko basa n'aho bo n'uriya mwarimu ikibazo bagicoceye mu muryango'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko bagiye gushaka amakuru kugira ngo hamenyekane ukuri ku wateye inda aba bakobwa bane bo muri GS Murira.

    Ati 'Nk'uko byagaragaye abenshi bimenyekanye muri ibi biruhuko. Tugiye kubikurikirana dufatanyije na RIB na Polisi ubwo abo bizagaragaho bagomba kubibazwa'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umwarimu-arakekwaho-gutera-inda-abanyeshuri-bane