Blog

  • U Rwanda rwibukijwe ko bisaba gushora amafara… – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yateguwe n’Impuzamashyirahwe y'Umukino wa Rugby ku Isi, ifatanyije n'ishyirahamwe ry'uyu mukino mu Rwanda hamwe na Rwanda Convention Bureau. 

    Aya mahugurwa ari guhuza ibihugu 15 biri kuzamuka neza mu mukino wa Rugby ku mugabane wa Afurika. Ibyo bihugu harimo Algeria, Botswana, Burkina Faso, Burundi, Cameroun, Côte d'Ivoire Eswatini, Ghana, Mauritius, Morocco, Namibia, Nigeria, Senegal, u Rwanda na Zambia.

    Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard, yatangaje ko kuba u Rwanda rwatoranyijwe kwakira aya mahugurwa ari iby’agaciro, anagaragaza ko ari igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga ya Rugby kuko ibikorwa remezo bihari. 

    Yagize ati “Rugby mu Rwanda ifite aho igeze ndetse hari aho yifuza kugera, icyo tubagaragariza nka minisiteri, ni ukugira ngo twumve imigambi bafite, batwereke n’aho dushobora kubafasha.

    Hari ibikorwa bitandukanye mu mikino, ariko uyu munsi ndagaruka kuri Rugby, ni federasiyo tuzi ko ifite ibikorwa muri siporo dusanzwe tubona, kimwe mu cyavuzwe mu biganiro twagiye tugirana ni uko hakiri imikino mike cyane, harimo gusaba y’uko ishyirahamwe ryayo ryakongera imikino.”

    Minisitiri Nyirishema Richard yakomeje avuga ko kuba habaho imikino mike muri Rugby, bigira ingaruka no ku ikipe y’igihugu, ikaba itagaragara. 

    Ati” Amakipe tutajya tubona yaba amakipe asanzwe cyangwa ikipe y’igihugu, ni uko nta mikino myinshi ihari, ariko na none nko ku rwego rw’igihu ni ukubashishikariza kuko ibintu byose bitangira mu rugo.

    Ibyo dusaba Federasiyo ya Rugby, ni ukubanza bakiyubaka ubwabo, n’iyo mikino ikabanza iki yongera. Ni ubuvugizi turi gukora ku rwego rwa Africa ko iyo mukino yakwiyongera, nabwo twabutanze, kandi ngira ngo nabo babyumvishe.

    Dufite gahunda yo guhura nabo ngo tubahe ishusho rusange y’uko ubwo bufatanye bwakomeza.”

    Yakomeje ashimangira ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya Rugby, cyane ko hari ibikorwa remezo byiza harimo na Stade Amahoro. 

    Ati” Ibikorwa Remezo dufite, nka Stade Amahoro ivuguruye, ntabwo izakira umupira w’amaguru gusa, n’imikino nka Rugby tuba twiteguye kuyakira. Bagize umwanya wo kuhasura kugira ngo ubwo bazaba bari gutekereza amarushanwa mpuzamahanga, n’u Rwanda na rwo bazarutekerezeho kuko ibikorwa remezo byo birahari.”

    Umuyobozi wa Federasiyo ya Rugby muri Africa, Herbert Amponsah Mensah, yavuze ko bisaba no gushora amafaranga kugira ngo umukino wa Rugby utere imbere mu gihugu runaka. 

    Yagize ati: “Dufite ibihugu 15 byitabiriye, ni ibihugu dushaka ko biva mu bihugu biri gutera imbere, bikaba ibihugu byateye imbere muri uyu mukino.

    Ubwo yari abajijwe uko abona u Rwanda ruzatera imbere mu mukino wa Rugby muri Africa, Herbert Amponsah Mensah yakomeje agira ati “Bizaterwa n’ibyavuye mu nama, nibyo tuzishimira kubona u Rwanda muri Rugby rukomeye, gusa bisaba gushora amafaranga menshi. Hari ibihugu byinshi muri Africa byashoye amafaranga menshi muri Rugby kandi byateye imbere, nubwo ntashatse kubivugira hano.”

    Herbert Amponsah Mensah nyuma yo kugaragaza ko gutera imbere mu mukino wa Rugby bisaba gushora amafaranga menshi, yatanze urugero ku bihugu nka Kenya, Uganda, Zimbabwe, avuga ko byatanze amafaranga menshi muri uyu mukino, none bikaba bikomeye ku mugabane wa Afurika. 

    Aya amahugurwa asigaje iminsi ibiri, ari kubera mu Rwanda. Nyuma yayo, Federasiyo ya Rugby izahita ikomereza mu mashuri aho ku bufatanye na World Rugby Union, bagiye kongerera ubushobozi abatoza b'imbere mu gihugu bakanashinga amashuri y'icyitegererezo azatuma uyu mukino urushaho gutera imbere.

    Mu Rwanda hari kubera amahugurwa yiga ku iterambere ry’umukino wa Rugby ku mugabane wa Afurika 

    Umuyobozi w’ishirahamwe rya Rugby muri Africa, Herbert Amponsah Mensah yatangaje bisaba gushora amafaranga kugira ngo umukino wa Rugby utere imbere 

    Amahugurwa ari kubera mu Rwanda ari guhuza ibihugu 15 biri kuzamuka neza mu mukino wa Rugby ku mugabane wa Afurika 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146390/u-rwanda-rwibukijwe-ko-bisaba-gushora-amafaranga-menshi-kugira-ngo-umukino-wa-rugby-utere–146390.html

  • Casemiro yatangaje impamvu yahisemo kudasubira muri APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugisha Bonheur 'Casemiro' yasobanuye impamvu atagarutse muri APR FC nyuma yo gusoza amasezerano ye. Yavuze ko icyemezo cyo kudasubira muri iyi kipe cyatewe n'intego ze zo kugerageza amahirwe hanze y'Igihugu, aho yifuza gukina ku rwego mpuzamahanga.

    Casemiro yagize ati: 'Impamvu nahisemo kudasubira muri APR FC byatewe n'intego zanjye zo kugerageza amahirwe hanze y'igihugu, kuko ibyinshi mu Rwanda narabibonye.' Yongeyeho ko ashyize imbere gukura mu mwuga we, no gushakisha amahirwe yo gukina mu makipe akomeye yo hanze y'u Rwanda.

    Ibi byerekana ko Casemiro afite intego yo gukomeza kuzamura urwego rwe nk'umukinnyi, aho ashaka kugera ku bikorwa by'indashyikirwa mu mupira w'amaguru ku rwego Mpuzamahanga. Ibi kandi bigaragaza ko yifuza guhangana n'abo banyamahanga, bityo akagura ubunararibonye bwe muri Ruhago.

    Source : https://yegob.rw/casemiro-yatangaje-impamvu-yahisemo-kudasubira-muri-apr-fc-2/

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Frank Spittler yakije umuriro #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Umudage Frank Spittler ntiyemeranya n’abifuza ko umubare w’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda uzamuka kuri we yumva n’abarimo ari benshi bakabaye 3 gusa.

    Mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko bifuza ko umubare w’abanyamahanga wazamurwa ukava kuri 6 bakagera kuri 12, 8 mu kibuga na 4 ku ntebe y’abasimbura.

    Mbere y’uko shampiyona ya 2024-25 itangira, FERWAFA yavuze ko umubare w’abanyamahanga ari usanzwe nta mpinduka ziraba.

    Uyu munsi shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yongeye kwandikira FERWAFA ko yakwiga ku busabe bwa bo mbere y’uko isoko ry’igura rifungwa tariki ya 30 Kanama 2024.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko akibwirwa ko umubare w’abanyamahanga ugiye kuzamurwa yumvaga bamubeshya barimo kumukinisha.

    Ati “Bamwe muri mwe ngira ngo murabyibuka mu kiganiro twagiranye nkiza nababwiye ko mubinzanye harimo no kuzamura impano, nkiva mu gihugu cy’Ubudage mu byumweru bishize, numvise ko perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ari gusaba uruhushya rw’uko amakipe yakinisha abakinnyi 12 b’abanyamahanga, njyewe numvaga ari nko gusetsa.”

    “Nabiganirije bamwe mu nhsuti zanjye mu Budage bambwira ko ari ubusazi ndi kubakinisha, mbere na mbere navuga ko kimwe mu bintu by’ingenzi ku muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira mu gihugu cyangwa se n’ahandi ari ukubaka umupira aho kuwusenya. Rero iyo usaba ko amakipe akinisha 12 b’abanyamahanga gukina mu ikipe yawe, ugomba gutekereza icyo ukuramo.”

    Yakomeje avuga ko abakinnyi beza muri Afurika bajya i Burayi abandi bakajya Asia no muri shampiyona zikomeye muri Afurika, ngo mu Rwanda haza abatari ku rwego rwagira icyo rufasha kuko shampiyona ntacyo iri cyo.

    Ati “Abakinnyi beza muri Afurika bajya i Burayi, ubwo abeza baba bagiye, aba kabiri beza bajya muri Asia, aba gatatu bajya mu mashampiyona meza muri Afurika, ubwo abeza bose baba bagiye? Ubwo ni bande baza mu Rwanda muri iki gihe, si shampiyona izwi ntacyo iri icyo, abakinnyi baza bajya mu makipe ya hano abo bakinnyi b’abanyamahanga iyo mubarebye benshi muri bo mbona 90% ntabwo ari beza kurusha abakinnyi b’abanyarwanda.”

    “Mwibaze ugize 12 mu ikipe yawe, ikipe A iramutse ifite abanyamahanga 12, ikipe B ikagira 10 b’abanyamahanga, ikipe B izatsindwa n’ikipe A, Ubwo se perezida ari gukora ibiki? Yohereza 12 akagura 12 ibyo bigatuma abatoza bajya ku gitutu kuko bizaba ngombwa ko bakinisha abakinnyi b’abanyamahanga kubera ko baguzwe menshi n’abayobozi b’amakipe ya bo ibyo kandi bigatuma abakinnyi b’abanyagihugu batabona umwanya wo gukina.”

    Frank Spittler yavuze ko kandi yigeze gusaba ko n’abahari ari benshi babagabanya bakaba batatu.

    Ati “Sinzi umuntu wazanye ibi bitekerezo, njye nasabye perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira mu Rwanda kuva mu mwaka ushize kugabanya umubare w’abanyamahanga bakava kuri 5 bakagera kuri 3 ibyo bigatuma amakipe adatakaza amafaranga menshi ahubwo akagura abkinnyi 3 beza none bo barashaka abakinnyi 12 baza kwicara gusa.”

    “Njya mfata umwanya nkajya gusura imyitozo y’amakipe yanyu, iyo ugezeyo uvunika amaguru kubera ko ibibuga ari bibi, ibikoresho ni bibi, nta mukinnyi utekereza wajya mu ikipe nkizo azi neza ko najya mu myitozo azavunikirayo amaguru.”

    Abona amakipe yakwihutiye kubaka ibibuga no kuzamura impano z’abakiri bato aho kwihutira kuzana abakinnyi b’abanyamahanga.

    Ati “Icya.mbere amakipe akwiye kubaka ibibuga byiza by’imyitozo, icya kabiri ni uko bakwiye kuzamura impano z’abana ba bo, ibyo ni byo bagakwiye kuba bakora ariko bari kwikorera ibibashimisha, ubwo rero bari mu myanya badakwiye kuba barimo.”

    Frank Spittler yemeza ko ameze nk’umuntu uri ahantu atagakwiye kuba ari bityo ashatse yakwisubirira mu Budage akajya aza aje guhamagara kuko kureba shampiyona ntacyo byamumarira.

    Ati “Iyo rero mbona ibintu nkibi nanjye mba mbona ndaho ntakwiye kuba ndi kuko sibyo nifuza, ndi gutekereza kubaka ibintu ariko ejo n’ejobundi nta mukinnnyi w’umunyarwanda uzaba ari mu kibuga, ntacyo nzaba nza gukora nzajya nza igihe ikipe y’igihugu ifite imikino kuko nta bakinnyi nzaba nza kureba muri shampiyona.”

    Yatunguwe kandi no kubona ikibuga cyubatswe ku nkunga ya FIFA kugira ngo gifashe kuzamura impano z’abakiri gikinirwamo n’abakuze.

    Ati “Ikindi ni uko ikibuga cyegereye Kigali Pelé Stadium cyubatwe ku nkunga y’amafaranga ya FIFA ariko numvise ko amakipe y’abana atabona umwanya wo kuhakinira kubera ko Umujyi wa Kigali ikibuga uba wagihaye amakipe y’abasaza ngo ahakinire, uko ni ko kubaka umupira mu Rwanda bikorwa? Ni ukwica umupira.”

    Ibi bitekerezo bye byakiriwe bitandukanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, gusa benshi bemeza ko yatandukiriye cyane ndetse ashobora kuba yinjiye no mu kazi katamureba, gusa hari abemeza ko nk’umutoza w’ikipe y’igihugu impungenge ze zifite ishingiro.

    Frank Spittler ntavuga rumwe n’abifuza ko umubare w’abanyamahanga uzamurwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umutoza-w-ikipe-y-igihugu-Amavubi-Frank-Spittler-yakije-umuriro

  • Cristiano Ronaldo yahawe igihembo na UEFA – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo yaherewe mu birorori bya tombora ya UEFA Champions League ya 2024/25 byabaye ku mugoroba wo kuri iyi wa Kane taliki ya 29 Kanama 2024 i Monaco mu gihugu cy’u Bufaransa.

    Iki gihembo Cristiano Ronaldo yagishyikirijwe na Perezida wa UEFA Aleksander Ceferin. Uyu rutahizamu ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya UEFA Champions kugeza ubu aho afite ibitego 140 mu mikino 183 yakinnye.

    Cristiano akurikiwe na Lionel Messi aho amurusha ibitego 11 ndetse na Roberto Lewandowski uza ku mwanya wa 3 we akaba amurusha ibitego 46.

    Cristiano Ronaldo yashoboye kurangiza imyaka 8 ya UEFA Champions buri gihe aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri buri mwaka, ibintu bitigeze bikorwa n’undi mukinnyi uwo ari we wese.

    Muri Champions League ya 2013/14 yakoze amateka yo kuba umukinnyi utsinze ibitego byinshi muri Champions League imwe aho yatsinze ibitego 17 birimo n’icyo yatsinze mu minota y’inyongera ubwo bakinaga na Atletico Madrid ku mukino wa nyuma.

    Ni we mukinnyi wenyine kandi washoboye gutsinda ku mikino ya nyuma itatu itandukanye aho yabikoze muri 2008, 2014 ndetse na 2017.

    Cristiano Ronaldo kandi ni we wenyine washoboye gutsinda mu mikino myinshi ya UEFA Champions League yikurikiranya akaba yaramaze imikino 11 atsinda kuva mu kwezi kwa 6 kwa 2017 kugeza mu kwezi kwa 4 muri 2018 ndetse ni na we mukinnyi ufite Hat-tricks nyinshi muri iri rushanwa zigera ku 8.

    Muri rusange Cristiano Ronaldo yegukanye ibikombe 5 bya UEFA Champions League birimo 4 yatwaye ari muri Manchester United ndetse na 4 yegukanye ari muri Real Madrid.

    Cristiano Ronaldo wahawe igihembo na UEFA nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya UEFA Champions 

    Cristiano Ronaldo yahawe igihembo na UEFA nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Champions League

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146387/cristiano-ronaldo-yahawe-igihembo-na-uefa-146387.html

  • Real Madrid izacakirana na Liverpool ! Uko T… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu kane tariki 29 Kanama 204 guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Monaco mu gihugu cy’u Bufaransa habereye tombora yuko amakipe azahura mu mikino ya UEFA Champions League ya 2024-2025 izakinwa mu buryo bushya.

    Imwe mu mikino ikomeye yabonetse muri iyi tombora ni aho ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne yatomboye kuzakina na Liverpool yo mu gihugu cy’u Bwongereza naho FC Barcelona yo muri Espagne ikaba izakina na FC Bayern Munich yo mu Budage.

    Iyi mikino izakinwa mu buryo bushya nyuma yuko amakipe avuye kuri 32 akagirwa 36 izatangira gukinwa taliki ya 17 z’ukwezi kwa Nzeri 2024. Nkuko buri kipe yatomboye amakipe 8 ninako izakina imikino 8 aho ine ariyo izakira mu rugo naho indi 4 ikayikinira hanze.

    Nyuma yo gukina iyi mikino 8, muri rusange hangendewe ku manota amakipe 8 ya mbere azahita abona itike ya 1/8 naho kuva ku ikipe ya 9 kugeza Ku ya 24 zihure hagati yazo maze izitsinze izindi zihite nazo zerekeza muri 1/8.

    Amakipe Real Madrid yatomboye kuzakina nayo

    Amakipe Manchester City yatomboye kuzakina nayo

    Amakipe FC Bayern yatomboye kuzakina nayo

    Amakipe Paris Saint-Germain yatomboye kuzakina nayo

    Amakipe Liverpool yatomboye kuzakina nayo

    Amakipe Inter Milan yatomboye kuzakina nayo 

    Amakipe FC Barcelona yatomboye kuzakina nayo 

    Amakipe RB Leipzig yatomboye kuzakina nayo 

    Uko  amakipe yo mu gakangara ka Kabiri yatomboye 

    Uko amakipe yo mu gakangara ka 3 yatomboye 

    Uko amakipe yo mu gakangara ka 4 yatomboye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146388/real-madrid-izacakirana-na-liverpool-uko-tombora-ya-uefa-champions-league-yagenze-146388.html

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'ikigega Agaciro – #rwanda #RwOT

    Iki kiganiro cyabaye kuri uyu 29 Kanama 2024, cyarebaga ibimaze kugerwaho n'iki kigega kimaze imyaka 12 gitangijwe, nk'uko bytangajwe n'ibiro bya Minisitiri w'Intebe.

    Itangazo ryagiraga riti 'Uyu munsi, Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yahuye n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigega Agaciro, Bwana Scott T. Ford hamwe n'abagize Inama y'Ubutegetsi, baganira ku byo Ikigega kimaze kugeraho n'ibiteganyijwe kugerwaho mu gihe kiri imbere.'

    Igitekerezo cyo gutangiza Ikigega Agaciro cyatanzwe na Perezida Paul Kagame mu 2011 ubwo yari ayoboye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaga ku nshuro ya cyenda.

    Cyaje gutangizwa ku mugaragaro na Perezida Kagame tariki ya 23 Kanama 2012, gifite intego yo guharanira ko ubukungu bwa Afurika bwigenga, ariko bihereye cyane cyane ku Rwanda.

    Kugeza muri Kamena 2024, Ikigega 'Agaciro Development Fund' gifite agaciro k'arenga miliyari 300 Frw ubariyemo umutungo wayo.

    Kuri ubu igishora mu kugura imigabane mu bigo bitandukanye aho bigize nibura 60%, kikagira ishoramari ryakozwe mu mpapuro mvunjwafaranga, ubwizigame n'ibindi bigize umutungo wacyo wose kuri ubu.

    Iki kigega gifite imigabane mu bigo 28 bitandukanye birimo BK Group, BRD, Irembo, KTRN, ibigo bikora ubuhinzi bw'icyayi ndetse kikagira n'ishoramari riheruka gukorwa muri TDB Bank.

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega ‘Agaciro Development Fund’, Scoot T. Ford

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega ‘Agaciro Development Fund’, Scoot T. Ford, n’abandi bagize iyo nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagiranye-ibiganiro-n-umuyobozi-w-inama-y

  • RIB yerekanye batandatu bibye ibicuruzwa bya miliyoni 20 Frw – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya RIB giherereye i Remera ku wa 29 Kanama 2024.

    Aba bagabo batandatu bari barakoze itsinda ry'ubwambuzi bushukanyi rihagarariwe n'umwe muri bo, wambaraga neza akajya kubeshya abacuruzi ko afite isoko, mu gihe undi we usanzwe ari umucuruzi ku Ruhuha, yari ashinzwe kugurisha ibyibwe.

    Ni mu gihe undi yari umushoferi wo kujyana ibyibwe ahantu runaka bavuganye, undi we akaba yari ashinzwe gukora inyemezabwishyu zo koherereza ba bacuruzi baguzeho ibicuruzwa.

    Muri rusange, bafashwe nyuma y'igikorwa baherukaga gukorera mu imurikagurisha ryaberaga i Gikondo mu ntangiriro z'uku kwezi, aho ibicuruzwa bafatanywe bifite agaciro ka miliyoni 20 Frw.

    Bigizwe n'imifuka 100 y'umuceri, amajerejani y'amavuta 20, ibyuma byo kubakisha (tube) 300, amabati 300 n'amakesi y'inzoga 120 n'ibindi.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bose atari ubwa mbere bafatiwe muri ibi byaha kuko bari mu nsubiracyaha.

    Yasabye abacuruzi kugira amakenga no kutizera umuntu ngo n'uko asa neza.

    Ati 'Turagira inama abacuruzi kutizera abantu bose ngo ni uko bambaye neza bityo bakagira amakenga, ubushishozi no kwirinda uburangare. Ibi byaha byakwirindwa kuko nta bwenge bundi bafite usibye ubucakura gusa.'

    Abafashwe bakurikiranweho ibyaha bitandatu birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, icyaha cy'iyezandonke, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa, n'icyaha cy'ubujura.

    Ibi byaha bifite ibihano bitandukanye, igihanishwa igihe gito kikaba ari igifungo kigera ku myaka ibiri, ikinini kikaba ari imyaka 10.

    Hasubijwe telefoni 192

    Muri iki gikorwa kandi, RIB yasubije telefoni zigendanwa 192 zari zaribwe mu bihe bitandukanye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko izi telefoni nyinshi zibiwe mu rusengero n'ahandi hahurira abantu benshi nko mu bukwe, isoko, moto ndetse no mu maduka atandukanye bityo buri muturage akwiye kwicungira umutekano no kugira amakenga.

    Yakomeje asaba abaturage gucika ku muco wo kugura ibikoresho byakoreshejwe kuko bitiza umurindi aba bajura.

    Batandatu bacyekwaho kwiba ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20 Frw

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abaturage kugira amakenga n’ubushishozi ndetse no gucika ku muco wo kugura ibyakoze

    Abaturage basubijwe telefoni 192 bari bibwe

    RIB yasubije telefoni 192 zibwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-batandatu-bibye-ibicuruzwa-bya-miliyoni-20-frw

  • Kinyinya: Urujijo kuri miliyoni 7 Frw zabuze muri koperative y'abanyonzi, ugaragaje ikibazo akirukanwa – #rwanda #RwOT

    Umwe mu baganiriye na Flash FM yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko ayo mafaranga hadasobanurwa irengero ryayo.

    Ati 'Ubugenzuzi bwakozwe muri icyo gihe ni bwo uriya muvandimwe [Uwamahoro Emmanuel] yatanze mu itangazamakuru kuri izo miliyoni 7 Frw batazi uburyo zagiye. Ubundi twagombaga guhabwa ishusho y'umutungo, tugahabwa n'ubwasisi.'

    Uwavuze icyo kibazo ni Uwamahoro Emmanuel, ndetse inama y'inteko rusange idasanzwe yarateranye yanzura ko agomba kwirukanwa kuko yavuze amakuru y'ibihuha kuri koperative.

    Uwamahoro Emmanuel yongeye gushimangira ko ibyo yavuze ari ubuzima babamo muri koperative.

    Ati 'Byabaye ikibazo kuri njye ku buryo n'iyi saha byabaye intandaro y'inama yabaye uyu munsi [28 Kanama], ndetse bari guhuriza ko ngomba kwirukanwa kuko navuganye n'itangazamakuru, kandi amakuru natanze ntabwo natandukiriye, navuze ibintu bidukorerwa mu kazi, mvuga akarengane umuntu akorerwa kajyanye n'amafaranga ducibwa ya hato na hato.'

    Umuyobozi wa koperative y'abanyonzi muri Kinyinya, Bakinamurwango Joseph, yavuze ko uyu munyamuryango wirukanwe yazize kuvuga ibihuha byerekeye imikoreshereze y'umutungo.

    Ati 'Gutanga amakuru ni uburenganzira bw'umuntu ku giti cye, hanyuma ndumva nta n'uwo twigeze tubuza gutanga amakuru ahubwo hari amakuru y'ibihuha yatanzwe ubushize, abanyamuryango bagerageje kumubwira ngo yemere ikosa asabe imbabazi ntiyabyumva, inteko rusange idasanzwe iravuga ngo rero uyu muyamuryango ntabwo twamuhatira ibyo adashaka twumvikana ko bamusezerera.'

    Yahamije ko byakozwe mu magambo ariko bigimba no gushyirwa mu bikorwa akirukanwa burundu.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwagaragaje ko butegeze bugezwaho icyo kibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa koperative zirenga ibihumbi 11, na ho abarenga 70% by'Abanyarwanda bose bafite ubushobozi bwo gukora, bakorera mu makoperative.

    Bamwe mu banyonzi b’i Kinyinya ntibumva impamvu mugenzi wabo wagaragaje ibibazo bahura na byo yafatiwe ibihano birimo no kwirukanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kinyinya-urujijo-kuri-miliyoni-7frw-zabuze-muri-koperative-y-abanyonzi

  • Umuti w'abanyamadini ku kibazo cy'abangavu baterwa inda mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu mu biganiro byahuje abayobozi b'amadini n'Umuryango The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda, harebwa icyakorwa ngo umubare w'abangavu baterwa inda zitateganyijwe ugabanyuke.

    Ibarura rusange ry'abaturage ryakozwe mu 2022, ryagaragaje ko 92% bafite amadini basengeramo, cyane cyane aya gikirisitu. Nubwo bimeze gutyo, buri mwaka abangavu bagera ku bihumbi 20 mi Rwanda baterwa inda zitetaganyiijwe.

    Rv Dr Nagaju Muke, Umuyobozi w'Umuryango The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda yavuze ko abenshi muri urwo rubyiruko rutwara inda kuko nta makuru ahagije ruhabwa ku buzima bw'imiyorokere.

    Nubwo uruhare rwa mbere mu kubigisha Ari ababyeyi n'amashuri, Dr Nagaju usanzwe Ari umwarimu w'Iyobokamana muri Kaminuza, yavuze ko amadini n'amatorero afite uruhare runini, nyamara amenshi akaba atabyikoza avuga ko bihabanye n'ijambo ry'Imana.

    Yagize ati 'Kutagira amakuru ahagije ku buzima bw'imiyorokere, bituma urubyiruko rumwe rugwa mu bibazo nko gutwita inda zitateganyijwe mu bangavu , umubare ugenda uzamuka cyane, tukabona abayobozi b'amadini n'amatorero bashobora gufasha muri ubwo bukangurambaga.'

    Yakomeje agira ati ' Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rwinshi rutaba rufite amakuru ku buzima bw'imiyorokere. N'abo twabonye bafite ayo makuru, bavugaga ko babyumvise ahandi ariko mu matorero ntibabivuga, n'abayobozi b'amatorero abenshi bavugaga ko bitabareba, ngo bifite abo bireba.'

    Mukansanga Stephanie uhagarariye Itorero Zion Temple Celebration Centre' yavuze ko inda ziterwa abangavu ari ikibazo gihangayikisha umuryango Nyarwanda, Itorero ndetse n'Isi yose.

    Yavuze ko nkabo iyo bamenye ko umwana yatewe inda batamutererana, ahubwo bagerageza kumwegera bakamuganiriza kand bakamuha hafi.

    Ati''Umwana tumuganirizanya n'ababyeyi be tukabafasha kugana ikigo cya One Stop Centre gifasha abantu bahuye n'ihohoterwa, ikindi kandi twirinda bimwe bivugwa ngo turamuca'

    Dr Gahungu Bunini uhagarariye Alliance Evangelique, ihuriro ry'amatorero agera ku 135 yasobanuye ko igikwiye gukorwa n'amatorero mu kurwanya inda ziterwa abangavu, ari ukureba impande zombi haba ku mwana watewe inda ndetse n'amabwiriza agenga Itorero asengeramo ku buryo harebwa uko ikibazo gikemuka nta ruhande ruharenganiye.

    Ati 'Ikintu cya mbere dukwiye kureba uburyo umwana wahohotewe akwiriye kwakirwa ndetse hakanarebwa uko amabwiriza y'Itorero agomba kubahirizwa kuko hari igihe n'uwo mwana aba yarananiranye ugasanga imico mibi bakora babiigize akamenyero, ugasanga bibaye ikibazo ku Itorero ko ridakurikirana abana.'

    Yakomeje agira ati 'Ingamba ya mbere ikwiye gukurikizwa ni ukwigisha abantu Ijambo ry'Imana, bakubaha ndetse bagatinya Imana,iya kabiri ni ugushakira abana umwanya nkatwe ababyeyi tukirinda kubarekera imbuga nkoranyambaga.'

    Umwe mu bitabiriye utuye mu mujyi wa Kigali yafashwe ku ngufu afite imyaka 16. Yasobanuye ububabare yahuye nabwo bitewe n'uko icyo gihe nta makuru yari afite ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    Yasobanuye ko umwe mu babyeyi be yabanje kutabyumva, yibaza impamvu umwana we ataba yarahakaniye uwo wari wamufashe ku ngufu akeka ko ari umwana waba wabigizemo uruhare.

    Ati 'Nagize ihungabana ryo mu mitekerereze, nkahora nigunze numva ntacyo maze, nkumva no kubibwira inshuti ntacyo byamarira kuko n'umuryango wanjye wari wantereranye.Icyo nasaba Leta y'u Rwanda, ni uko hashyirwaho inyigisho zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere zajya zihabwa abanyeshuri mu bigo byose.''

    Serucaca Joel, umuyobozi ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), yavuze ko amadini nubwo Yaba adafite ubumenyi ku buzima bw'imiyorokere, akwiriye kujya ashaka impuguke mu by'ubuzima bakageza inyigisho ku rubyiruko.

    Ati''Guhangana n'iki kibazo ni ugukora ubukangurambaga no kutabifata nk' ibintu bisanzwe,' ahubwo bakabasha kumva uburemere bwabyo,kuko roho nzima iba mu mubiri muzima.'

    Serucaca yavuze ko amadini abigizemo ubushake kugabanya inda ziterwa abangavu bishoboka, kuko ari hafi y'urubyiruko kurusha undi wese

    Rv Dr Nagaju Muke, Umuyobozi w'Umuryango The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda yavuze ko abenshi muri urwo rubyiruko rutwara inda kuko nta makuru ahagije ruhabwa ku buzima bw'imiyorokere

    Serucaca Joel, umuyobozi ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), yavuze ko amadini nubwo Yaba adafite ubumenyi ku buzima bw'imiyorokere, akwiriye kujya ashaka impuguke mu by'ubuzima bakageza inyigisho ku rubyiruko.

    Hagaragajwe ko hari byinshi abanyamadini bakora bagafasha mu kugabanya abangavu baterwa inda

    Abanyamadini bagaragaje ko aho badafite ubumenyi mu by’ubuzima bw’imyororokere, bashobora kwitabaza inzobere zigasobanurira urubyiruko

    Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuti-w-abanyamadini-kucyo-u-rwanda-rwakora-ngo-rugabanye-abangavu-baterwa-inda

  • Bruno Labbadia ntarashyira umukono ku masezerano yo gutoza Super Eagles – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nigeria yamaze gushyiraho Bruno Labbadia, wahoze ari umutoza wa Stuttgart, nk'umutoza mushya w'ikipe y'igihugu y'abagabo (Super Eagles) mbere yo gutangira ibikorwa byo gushaka itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cya 2025.

    Labbadia w'imyaka 58 y'amavuko, yatoranyijwe nyuma yo kugirana ibiganiro na Janne Andersson wo muri Suwede na Hervé Renard wo mu Bufaransa, ariko ibyo biganiro ntibyatanze umusaruro. Amasezerano na Labbadia ntarashyirwaho umukono kugeza ubu.

    Umukino wa mbere Labbadia azatoza Super Eagles uzaba ari uwo guhatana na Benin ku itariki ya 7 Nzeli , mbere y'uko ikipe ifata inzira iyizana mu Rwanda nyuma y'iminsi itatu.

    Labbadia ni Umudage wa gatandatu ugiye gutoza Super Eagles nyuma ya Karl-Heinz Marotzke, Gottlieb Goller, Manfred Honer, Berti Vogts, na Gernot Rohr. Azahura n'akazi gakomeye ko kugenzura ibyifuzo by'abafana no gushaka ibisubizo byibibazo biri muri iyi kipe nyuma y'uko ikipe itangiye nabi mu gushaka itike y'igikombe k'Isi.

    Source : https://yegob.rw/bruno-labbadia-ntarashyira-umukono-ku-masezerano-yo-gutoza-super-eagles/