Blog

  • Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko kongera abanyamahanga muri Shampiyona ari ukwica umupira w'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru, Amavubi, Torsten Frank Spittler, yiniguye aravuga, atangaza ko ibyo amaze iminsi yumva byo kongera abanyamahanga muri Shampiyona y'u Rwanda nta shingiro bifite kuko iyi Shampiyona itari ku rwego rwo gukurura abakinnyi beza bo muri Afurika, kandi ibi bikazanagira ingaruka mbi ku Ikipe y'Igihugu.

    Yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru kijyanye n'imyiteguro y'Amavubi agiye guhatanira kujya mu Gikombe cya Afurika mu mikino ibiri izayahuza na Libya tariki ya 5 Nzeri na Nigeria tariki ya 10 Nzeri 2024.

    Mbere yo kugira byinshi atangaza kuri iyi mikino yombi, Torsten Frank Spittler yasabye ko yabanza akavuga ikimuri ku mutima ku byo amaze iminsi yumva.

    Ati 'Ejo bundi ngarutse mvuye mu Budage, numvise ko abaperezida b'amakipe mu gihugu cyanyu barimo basaba ko umubare w'abanyamahanga wazamurwa ukagera kuri 12 kuri buri kipe.'

    'Icya mbere naketse bari gukina. Ndamutse mbibwiye bagenzi banjye mu Budage bavuga bati 'ndi kubabeshya ntibishoboka'. Rero icya mbere mugomba kumva, imwe mu nshingano z'ingenzi z'abayobozi b'amakipe mu gihugu ndetse n'ahandi hose ku Isi ni uguteza imbere umupira ntabwo ari ukuwusenya.'

    Uyu mutoza yavuze ko bitumvikana uburyo amakipe yo mu Rwanda ari gushaka kongera abanyamhanga aho gutekereza ku nkingi zisanzwe zizwi z'umupira w'amaguru zirimo ibibuga by'imyitozo hamwe n'amakipe y'abakiri bato.

    Ati: 'Nasuye ibibuga by'amakipe yanyu yose, ni ahantu ukinira ukaba ushobora kuvunika kubera ko ibibuga ari bibi, ibikoresho ni bibi. Nta mukinnyi utekereza neza wajya muri iyo kipe atekereza ko afite ibyago byinshi byo kuvunika naba ari gukora imyitozo. Icya mbere bakabanje bagatunganya ibibuga byabo by'imyitozo hanyuma bakanategura abakiri bato.'

    Umutoza w'Amavubi yatangaje ko yakurikiranye Shampiyona umwaka ushize aho abanyamahanga yasanze hafi 90% bari munsi y'Abanyarwanda. Yavuze ko baramutse bazamuwe bakagirwa 12 byatuma abatoza bajya ku gitutu cyo kubakinisha, bakicaza Abanyarwanda batarusha.

    Yavuze ko urwego rwa Shampiyona y'u Rwanda rutayemerera kubona abanyamahanga beza, bituma amakipe agura nk'abakinnyi bo ku rwego rwa kane kuri uyu Mugabane badashobora kugira icyo bigisha abakinnyi b'Abanyarwanda.

    Ati 'Abakinnyi beza ba mbere muri Afurika bajya gukina i Burayi. Aba kabiri beza, bajya gukina ahari muri Aziya, ubwo aba kabiri beza na bo bagiye. Aba gatatu beza, bajya gukina muri za Shampiyona nziza muri Afurika, ni nde uzaza mu Rwanda kuri ubu? Ntabwo ari Shampiyona ikomeye.'

    Umutoza w'Amavubi yasoje agira inama amakipe ko aho kongera umubare w'abanyamahanga ahubwo babagabanya bakaba batatu, kuko bagura bake beza, batangaho amafaranga menshi hanyuma abakinnyi b'Abanyarwanda bakabigiraho.

    Yavuze ko kongera umubare w'abanyamahanga biramutse bikozwe, byaba ari ugusenya umupira w'amaguru w'u Rwanda ndetse no kuwica.

    The post Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko kongera abanyamahanga muri Shampiyona ari ukwica umupira w'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/frank-spittler-utoza-amavubi-yavuze-ko-kongera-abanyamahanga-muri-shampiyona-ari-ukwica-umupira-wu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=frank-spittler-utoza-amavubi-yavuze-ko-kongera-abanyamahanga-muri-shampiyona-ari-ukwica-umupira-wu-rwanda

  • Perezida Kagame yirukanye abasirikare barimo Jenerali Martin Nzaramba na Col Dr Uwimana #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame  yirukanye mu gisirikare Jenerali Majoro Martin Nzaramba na Col Dr Etienne Uwimana hamwe n'abandi ba ofisiye bakuru n'abato 19, ku mpamvu zitatangajwe.

    Itangazo rigufi ry'igisirikare cy'u Rwanda rivuga ko Kagame yanemeje gusesa amasezerano y'abandi basirikare 195 b'ayandi mapeti mu gisirikare cy'u Rwanda,RDF.

    Umwaka ushize Maj Gen Nzaramba yasohotse ku rutonde rw'abasirikare bakuru, barimo na Gen James Kabarebe, bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Gusa Sitati yihariye y'ingabo z'u Rwanda ivuga ko abasirikare barangije umurimo 'bashyirwa mu Nkeragutabara [umutwe wa gisirikare] mu gihe cy'imyaka itanu (5), ishobora kongerwa rimwe'.

    Iki cyemezo cya Perezida Kagame yagifashe nyuma y'uko kuwa kane agiranye inama n'abajenerali ba RDF n'abandi basirikare bakuru ngo 'baganire ku mahoro y'u Rwanda n'ibindi byihutirwa ku mutekano'

    Umwaka ushize, Kagame yirukanye abasirikare barenga 200 barimo Jenerali Majoro Aloys Muganga na Brigadiye Jenerali Francis Mutiganda n'abandi 14 bo ku rwego rwo hejuru.

    Nyuma, umuvigizi w'ingabo yabwiye itangazamakuru ko Maj Gen Aloys Muganga yirukanywe kubera impamvu z'ubusinzi bukabije naho Brig Gen Francis Mutigana akaba yarazize gusuzugura inzego za gisirikare.

    Impamvu zo kwirukana Maj Gen Martin Nzaramba na bagenzi be ntabwo zatangajwe.

    Mu Rwanda, itegeko N° 64/2024 rigenga ingabo z'u Rwanda ryo muri Kamena(6) 2024 rivuga ko 'umusirikare ashobora kwirukanwa mu ngabo z'u Rwanda n'urwego rubifitiye ububasha kubera ikosa rikomeye cyangwa amakosa y'imyitwarire…'

    Naho sitati yihariye y'ingabo z'u Rwanda yo mu 2020 iteganya ibikurikizwa bitandukanye iyo umusirikare yirukanwe kubera impamvu zishobora kubamo 'ikurikiranakosa' cyangwa 'ikurikiranacyaha', cyangwa se iyo amasezerano ye asheshwe.

    Iyo sitati ivuga ko iyo amasezerano y'umurimo aseshwe, 'umusirikare bireba ahabwa amafaranga yo gusesa amasezerano angana na kimwe cya kane (1/4) cy'amafaranga ahabwa urangije amasezerano'.

    Nzaramba yahoze ari umukuru w'ikigo cy'imyitozo ya gisirikare cya Nasho mu myaka ya za 2010, ni umwe mu basirikare bakuru bari mu barwanyi ba RPA mu ntambara ya 1990-1994 yahagaritse jenoside, kandi ikageza FPR-Inkotanyi ku butegetsi.

    Col Dr Etienne Uwimana, inzobere mu byuma bikoresha ikoranabuhanga ry'amashusho mu gusuzuma indwara (radiology), aheruka kugarukwaho mu 2020 ubwo yagirwaga umuyobozi w'Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

    Source : https://flash.rw/2024/08/30/perezida-kagame-yirukanye-abasirikare-barimo-jenerali-martin-nzaramba-na-col-dr-uwimana/

  • Bizimana Djihad na Mutsinzi Ange basezerewe m… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino ibanziriza amatsinda ya UEFA Conference League 2024/25 yakinwe ku mugoroba wo kuwa Kane.

    Saa kumi n ebyiri ikipe ya Zira FK ikina shampiyona y’icyikiro cya mbere muri Azerbaijani ikanakinamo Mutsinzi Ange yari yakiriye Omania yo muri Cyprus kuri Dalga Arena Baku.

    Uyu mukino warangiye Zira FK yari mu rugo itsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 79 gitsinzwe na Raphael Utzig, gusa birangira n’ubundi isezerewe ku kinyuranyo cy’ibitego 6-1 dore ko mu mukino ubanza Omania yari yayitsinze ibitego 6-0.

    Muri uyu mukino myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange Jimmy yari mu bakinnyi 11 Zira FK yabanje mu kibuga ndetse yarangije n’umukino adasimbujwe.

    Ku rundi ruhande Saa tatu z’ijoro ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikina shampiyona y’icyikiro cya mbere muri Ukraine ikaba inakinamo Bizimana Djihad yari yakiriwe na Real Betis yo muri Espagne kuri Estadio Benito Villamarin mu mukino wo kwishyura.

    Uyu mukino warangiye Real Betis itsinze ibitego 3-0 bya Ruibal ku munota wa 40, Ezzalzouli ku munota wa 40 n’uwa 43. Ubwo FC Kryvbas Kryvyi Rih yahise isezererwa ku kinyuranyo cy’ibitego 5-0 nyuma yuko umukino ubanza wo wari warangiye itsinzwe ibitego 2-0.

    Kuri uyu mukino Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad yabanje mu kibuga kandi ntabwo yigeze asimbuzwa.

    Aba bakinnyi 2 basezerewe mu mikino ya UEFA Conference League mbere yuko basanga bagenzi babo bo mu ikipe y’Igihugu “Amavubi” aho bazakina na Libya taliki ya 4 Nzeri i Tripoli ndetse bakazakina na Nigeria taliki ya 10 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

    Mutsinzi Ange n’abakinnyi bagenzi be bishimira igitego batsinze nubwo kitagize icyo kibafasha

    Bizimana Djihad n’ikipe ye ntabwo bahiriwe muri UEFA Conference League 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146392/bizimana-djihad-na-mutsinzi-ange-basezerewe-mu-mikino-yu-burayi-mbere-yo-kwerekeza-mu-amav-146392.html

  • Perezida Kagame yirukanye abasirikare bakuru… – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubuye mu itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu ijoro cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Kanama 2024.

    RDF ivuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z’u Rwanda, yirukanye muri RDF, Maj. Gen Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana ndetse n'abandi ba Ofisiye bakuru n'abato 19.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko kandi Perezida Kagame yategetse iyirukanwa ndetse n'iseswa ry'amasezerano y'abandi basirikare bato 195.

    Maj Gen (Rtd) Nzaramba wirukanywe mu ngabo z'u Rwanda, yakoze inshingano zitandukanye zirimo no kuba yarayoboye Ikigo cy'Ishuri rya Gisikare cya Nasho ndetse akaba ari no mu ba Ofisiye barimo n'abo ku rwego rwa ba Jenerali, Umukuru w'Igihugu yari yohereje mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Maj Gen (Rtd) yavukiye i Mpigi muri Uganda mu 1967, aho umuryango we wari warahungiye. Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Col Dr Etienne Uwimana na we wirukanywe, aherutse kugirwa Umuyobozi w'Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Ibi bibaye nyuma y’uko kuwa Kane Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yahuye n'abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda aho baganiriye ku mahoro n'umutekano by'Igihugu.

    Gen Maj Martin Nzaramba ni umwe mu birukanywe mu Gisirikare cy’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146391/perezida-kagame-yirukanye-abasirikare-bakuru-barimo-gen-maj-martin-nzaramba-na-col-dr-etie-146391.html

  • Yago yaba yahunze? Yavuze ko hari abashaka kumwica #rwanda #RwOT

    Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat yasabye Uganda kumwakira ko ahahungiye agatsiko k’abashaka kumwica.

    Yahishuye ko atagiye ku bushake bwe ahubwo ahunze abashatse kumugirira nabi mu myaka ine ishize ndetse ko yagerageje gutabaza inshuro nyinshi ariko ntihagira umuntu umwumva.

    Ni nyuma y’iminsi aterana amagambo n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga hari abo ashinja gushaka kumugirira nabi.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati 'Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.'

    Yongeyeho ati 'Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye!'

    Uyu musore watangiye kumenyekana ari umunyamakuru wa Radio TV10, mu minsi ishize yatangaje ko kuva yajya mu muziki mu mpera ya 2022 yatangiye kugira abanzi benshi batamwifuriza ibyiza, ahubwo bahoraga bashaka kumuharabika.

    Nubwo avuga ko agiye kuba muri Uganda, hari amakuru avuga ko iyi yaba ari inzira yatangiye imugeza mu bihugu birimo Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko nawe ubwe yagiye abikomozaho mu biganiro yagiye akora yaba kuri Youtube na Instagram.

    Yago yavuze ko ahungiye muri Uganda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yago-yaba-yahunze-yavuze-ko-hari-abashaka-kumwica

  • Kuba umugore we yenda kwibaruka impanga byatumye atitabira ubutumire bw’Amavubi #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Birmingham Legion FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Phanuel Kavita ntiyitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi kubera ko umugore we yenda kubyara impanga.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 31 ukina mu mutima w’ubwugarizi yari yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi gusa ntiyabasha kuboneka.

    Byahuriranye n’uko tariki ya 4 Nzeri 2024 umunsi u Rwanda rufiteho umukino wa mbere na Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 ari bwo umugore we azabyara impanga.

    “Hari undi mukinnyi mushya wari wahamagawe, yarampamagaye ambwira ko umugore we yenda kubyara impanga kandi akazabyara igihe tuzakinira umukino wa mbere, akaba ari mu bihe bigoye atazi icyo gukora, namubwiye ko nta kibazo ariko abaye ataje ku mukino wa mbere kuza ku mukino wa kabiri bigoye ibyiza yaguma mu rugo akita ku mugore akazaza ubutaha.” Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Frank Spittler agaruka ku izina rishya (Phanuel Kavita) ryari ryahamagawe ariko ntiriboneke.

    Kavita usanzwe ari kapiteni wa Birmingham Legion FC ukomoka k’umubyeyi umwe w’umunyarwanda (nyina), amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo kubona Jojea ahamgawe mu Mavubi kandi bakina mu cyiciro kimwe, cya kabiri muri Amerika, yahise amubaza uko byagenda ngo nawe akinire Amavubi.

    Jojea yahise atanga ubu butumwa ko abona hari icyo yafasha mu ikipe y’igihugu kuko we yifuza gukinira igihugu nyina avukamo.

    Ejo u Rwanda ruzahaguruka mu Rwanda rwerekeza muri Libya aho ruzakina n’iki gihugu tariki ya 4 Nzeri mu mukino wa mbere w’itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Tariki ya 10 Nzeri azakira Nigeria i Kigali kuri Stade Amahoro.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuba-umugore-we-yenda-kwibaruka-impanga-byatumye-atitabira-ubutumire-bw-amavubi

  • Gen Maj Martin Nzaramba mu basirikare bakuru birukanywe muri RDF – #rwanda #RwOT

    Gen Maj Martin Nzaramba yavutse mu 1967 mu gace ka Mpigi muri Uganda, aho umuryango we wari warahungiye, yigeze kuba Umuyobozi w'Ikigo cy'Ishuri rya Gisikare cya Nasho.

    Col Dr Etienne Uwimana we yari asanzwe ari Umuganga ndetse yamaze igihe kinini avura mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe. Mu 2020 yari yagizwe Umuyobozi w'Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe

    Itangazo ryashyizwe hanze n'Igisirikare cy'u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yatanze kandi uburenganzira bwo kwirukana no gusesa amasezerano y'abandi basirikare 195 bafite amapeti atandukanye.

    Ntabwo higeze hatangazwa impamvu aba basirikare bakuru birukanywe, gusa amategeko ya RDF agena ko umuntu wese ukora ibikorwa bitesha agaciro umwuga wa gisirikare birimo ubusinzi bukabije cyangwa se ibitesha agaciro umwuga wa gisirikare ariko byatuma akurikiranwa mu nkiko za gisirikare nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n'ibindi; yirukanwa.

    Mu mpamvu zituma umusirikare yirukanwa mu gisirikare harimo amakosa akomeye ajyanye no kuba atarubahirije indangagaciro za gisirikare.

    Harimo nko kutarangwa n'indangagaciro ziranga Ingabo z'u Rwanda zirimo kuba umuntu agomba kubaha inzego za gisirikare. Umusirikare wagaragayeho ruswa cyangwa amacakubiri, amatiku, kurema uduce n'ibindi nawe aba ashobora kwirukanwa.

    Gusesa amasezerano mu gisirikare bibaho iyo umukoresha abonye ko nta mpamvu yakomeza kuyubahiriza cyane cyane biturutse ku myitwarire idahwitse.

    Gen Maj Martin Nzaramba mu basirikare bakuru birukanywe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-maj-martin-nzaramba-mu-basirikare-bakuru-birukanywe-muri-rdf

  • Rwanda Premier League yongeye gusaba FERWAFA kongera umubare w'Abanyamahanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rutegura Shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Premier League) rwiyambaje Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ruyisaba gutanga igisubizo ku cyifuzo cy'uko umubare w'abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona wakongerwa. Ubu busabe buje mu gihe isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi riri hafi gufungwa ku wa 30 Kanama 2024, kandi amakipe menshi amaze kugura abakinnyi b'abanyamahanga yizeye ko ubu busabe buzahabwa agaciro.

    Muri iyi baruwa, Rwanda Premier League yagaragaje impungenge zituruka ku kuba isoko ry'igura n'igurisha ryarangira hataraboneka igisubizo cya FERWAFA. Iyi gahunda y'isoko ireba abakinnyi b'amakipe atandukanye arimo n'abashya b'abanyamahanga, byatumye amakipe amwe agura abakinnyi mu gihe cy'igura n'igurisha ry'iyi mpeshyi, yizera ko ubusabe bwo kongera umubare w'abanyamahanga buzatanga umusaruro. Nyamara, niba iyi ngingo idafata umurongo, hari impungenge z'uko abakinnyi b'abanyamahanga bashobora kudahabwa uruhushya rwo gukina, bigatera amakipe igihombo kinini.

    Kongera umubare w'abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y'u Rwanda bishobora kugira ingaruka nziza ku iterambere ry'umupira w'amaguru muri rusange. Ibi byakongera icyizere n'umubare w'abafana ku bibuga, bigakomeza iterambere ry'amakipe kuko abakinnyi b'abanyamahanga bakunze kuzana ubunararibonye n'ubuhanga abakinnyi bato bakaba babigiraho . Byanongerera amakipe ubushobozi bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga, ndetse bigatuma Shampiyona y'u Rwanda irushaho kumenyekana, bigakurura abashoramari bashya.

    Nyamara, ibi bishobora kugira ingaruka mbi, nko gutesha agaciro abakinnyi b'Abanyarwanda, kugabanya amahirwe yo gukina cyane cyane ku bakinnyi bakiri bato ibi bikaba byaba igihombo Ku ikipe y'igihugu, ndetse bikazana ikibazo ku bijyanye no kuzamura ikiguzi cyo kugura abakinnyi ku makipe adari afite ubushobozi buhagije Kandi agomba guhanga yose Ku rwego rungana .

    Rwanda Premier League irasaba FERWAFA ko yakwihutisha igisubizo ku busabe bwo kongera umubare w'abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y'u Rwanda kugira ngo amakipe abashe gukoresha neza abakinnyi baguze mu gihe cy'isoko.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-premier-league-yongeye-gusaba-ferwafa-kongera-umubare-wabanyamahanga/

  • Haruna Niyonzima yahagaritse imyitozo muri Rayon Sports kubera kutishyurwa amafaranga bumvikanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima, wari umaze imyaka 17 adakina muri Rayon Sports, yagarutse muri iyi kipe ariko ahagarika imyitozo kubera ko itaramwishyura amafaranga bumvikanye ubwo yayisinyiraga.

    Haruna yafashe iki cyemezo nyuma y'uko Rayon Sports imuhaye isezerano inshuro ebyiri ko izamwishyura ariko ntibyubahirizwe.

    Uretse Haruna, abandi bakinnyi nka Aruna Madjaliwa na Aziz Bassane Koulagna na bo bahagaritse imyitozo kubera ikibazo cy'amafaranga. Rayon Sports yatangiye nabi umwaka w'imikino wa 2024/25, inganya na Marines FC ndetse na Amagaju FC, kandi izasubira mu kibuga ku wa 21 Nzeri 2024 ikina na Gasogi United.

    Source : https://yegob.rw/haruna-niyonzima-yahagaritse-imyitozo-muri-rayon-sports-kubera-kutishyurwa-amafaranga-bumvikanye/

  • Imbamutima za ba rwiyemezamirimo b'abagore bari gufashwa kugera ku nzozi zabo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje nyuma y'uko we n'abandi ba ryiyemezamirimo b'abagore 53 basozaga gahunda y'imyaka ibiri bateguriwe n'Ikigo Mpuzamahanga cyo mu Busuwisi giharanira iterambere ry'igihugu biciye muri ba rwiyemezamirimo, BPN Ishami ry'u Rwanda, gifatanyije n'Umuryango ufasha abagore kwigira mu rwego rw'imari, Rugori Investment Network ndetse na Mastercard Foundation.

    Ni ubufatanye bwatangijwe nyuma yo kubona ko ba rwiyemezamirimo batabona amafaranga bakeneye yo kwifashisha mu mishinga yabo ariko bigaterwa no kuba batiteguye bihagije ku buryo bakorana n'ibigo by'imari kugira ngo bibashyigikire. 

    Aba ba rwiyemezamirimo bahuguwe ndetse bahabwa ubujyanama ni abo mu nzego zinyuranye kuko harimo abafite imishinga ijyanye no gutunganya imyambaro, ubuhinzi, gutunganya ibiribwa, ubukerarugendo no kwakira abashyitsi, ubutetsi n'ibindi byinshi.

    Bongerewe ubumenyi mu bice bitandukanye birimo nko kumenya gutunganya no gukurikirana neza ibitabo by'imari, kugenzura abakozi n'ibikorwa by'ubucuruzi, imiyoborere, iyamamazabikorwa n'ibindi. Buri wese yagiye ahugurwa haherewe ku rugero yari agezeho. 

    Tariki ya 23 Kanama 2024, nibwo iyi gahunda yasojwe ku mugaragaro mu birori byabereye kuri Kigali Convention Center. 

    Judith yagize ati 'Iyi gahunda yanyigishije kwiha agaciro nka njye rwiyemezamirimo, inyigisha ko nanjye ngomba kwihemba. kera sinari nzi ko wihemba, wakoraga mu yo wacuruje, ariko ubu ndihemba mfite umushahara, twamenye gutandukanya ubuzima busanzwe, umuryango n'akazi.' 

    Uwase Mireille, ufite sosiyete ikora ibijyanye no gutunganya amafunguro, Divine Catering, yavuze ko 'Mbere naracuruzaga nkabona ntacyo nkuramo, nashakaga ko ubushabitsi bwanjye bukura ariko ntazi ngo ndanyura mu zihe nzira. Ikintu cya mbere cyiza bankoreye ni ukunyigisha kumenya kubika amakuru ajyanye n'imikoreshereze y'imari mu mushinga wanjye.' 

    Umuyobozi Mukuru wa BPN mu Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yavuze ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu gukomeza kubakira ubushobozi ba rwiyemezamirimo yaba abagore cyangwa abagabo kugira ngo bagere ku rwego rwo kubona imari bifuza mu kwagura ubucuruzi bwabo.

    Ati 'Byatugaragarije ko ari ibintu bikenewe cyane kandi ntibibe mu bagore gusa ahubwo binagere no ku bagabo kuko tubona ko hakiri icyuho ku kwihaza ku mari mu bucuruzi hano mu Rwanda.'

    Ubwo hasozwaga iki cyiciro, hari hatumiwe n'ibigo bitanga serivisi z'imari kugira ngo bumve imishinga y'aba bagore bahawe ubujyanama ndetse binamurike serivisi zihari zibagenewe dore ko ubu bose bamaze kugira ubushobozi bwo gukoresha serivisi za banki n'ibindi bigo by'imari.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rugori Investment Network, Kareba  Diana, yagaragaje ko aba bagore bose bamaze kubona ishusho ngari y'uko ubucuruzi bukorwa kinyamwuga binyuze muri aya mahugurwa. 

    Ati 'Barushijeho kumenya no gusobanukirwa agaciro k'ubucuruzi bwabo. Icyo nababwira n'uko ushyizemo ingufu nyinshi ibintu byose wabigeraho.'

    Mu Rwanda, abagore bihariye 42% by'abantu bafite ubucuruzi bwabo bwite, uyu mubare ukaba uri ku rugero rwo hejuru ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru wa BPN mu Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yavuze ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu gukomeza kubakira ubushobozi ba rwiyemezamirimo yaba abagore cyangwa abagabo

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rugori Investment Network, Kareba Diana, yagaragaje ko aba bagore bose bamaze kubona ishusho ngari y'uko ubucuruzi bukorwa kinyamwuga binyuze muri aya mahugurwa

    Ibyishimo byari byose ku bitabiriye aya mahugurwa

    Buri wese yahawe iminota 10 yo kugaragaza imiterere y’ubucuruzi bwe

    Iyi gahunda yasojwe ku itariki ya 23 Kanama 2024

    Ba rwiyemezamirimo 54 bamaze imyaka ibiri bubakirwa ubushobozi

    Ikigo Mpuzamahanga cyo mu Busuwisi giharanira iterambere ry'igihugu biciye muri ba rwiyemezamirimo, BPN Ishami ry'u Rwanda, gifatanyije n'Umuryango ufasha abagore kwigira mu rwego rw'imari, Rugori Investment Network ndetse na Mastercard Foundation bashimiwe umuhate wabo

    Abafite ibibazo bagize umwanya wo kubisubiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-za-ba-rwiyemezamirimo-b-abagore-bari-gufashwa-kugera-ku-nzozi-zabo