Blog

  • BNR yashyizeho Inoti nshya ya 5.000Frw n’iya… – #rwanda #RwOT

    Ibiranga inoti nshya ya 5000Frw birimo kuba ingana na mm 145 x mm, Ikirangantego cya Repubulika y'u Rwanda na electrotype ihagarariye inyuguti 'BNR' munsi yacyo.

    Hari ibara ryiganjemo ni ibihogo bijya gusa n'ibara rya roza, imbere hari amagambo 'BANKI NKURU Y'U RWANDA' yanditswe mu ruhande rwo hejuru ndetse 'Iyi noti yemewe n'amategeko' yanditswe munsi y'amagambo 'BANKI NKURU Y'U RWANDA.

    Hari kandi 'AMAFARANGA IBIHUMBI BITANU' yanditswe mu ruhande rwo hasi. Ibindi bimenyetso bigaragara ku noti nshya ya 5000Frw ni igishushanyo kigaragara cy'inyubako ya Kigali Convention Center iri mu Mujyi wa Kigali.

    Hari kandi itariki inoti yakoreweho '28.06.2024', yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti ndetse n'umukono w'Umuyobozi wa Banki n'uw'umuyobozi wa Banki Wungirije bigaragara munsi y'ishusho y'inyubako 'Kigali Convention Center'.

    Hari ishusho y'ingagi ihinduranya amabara, bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo, iri mu ruhande rw'ibumoso bw'inyubako 'Kigali Convention Center'.

    Iteka rya Perezida ryo ku wa 29 Kanama 2024, ni ryo ryemeje ishyirwaho ry'inoti nshya ya 5.000Frw n'iya 2.000Frw.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146411/hashyizweho-inoti-nshya-ya-5000frw-niya-2000frw-146411.html

  • Harimo utari wujuje imyaka! Impamvu Urukiko r… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru iyi Komisiyo yagiranye n’itangazamakuru, cyabereye aho isanzwe ikorera mu Kiyovu. Amatora y'Abasenateri ateganyijwe kuba guhera tariki 16-17 Nzeri 2024.

    Sena igizwe n'abantu 26. Batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'Igihugu, hakaba abashyirwaho na Perezida wa Repubulika hashingiwe ku byo itegeko riteganya.

    Hari kandi n'abatorwa n'Ihuriro ry'Igihugu nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, n'abandi batorwa bahagarariye Amashuri Makuru na Kaminuza bya Leta ndetse n'Izigenga.

    Abasenateri 12 ni bo batorwa aho buri Ntara n'Umujyi wa Kigali biba bifite umubare w'abatorwa. Mu Majyepfo, Iburasirazuba n'Iburengerazuba hazatorwamo 3 muri buri Ntara, mu Majyaruguru hakazatorwamo 2, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa 1.

    Perezida wa Komiisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yavuze ko ibikorwa by’amatora bikomeje kandi birashimishije ‘kuko igihugu cyacu kiri guca muri iyo nzira ya Demokarasi ituma twibonera abayobozi’.

    Abasenateri bagiye gutorwa bazakora muri iyi manda y’imyaka itanu. Ni mu gihe abasoje manda y’imyaka irindwi bari batangiye imirimo tariki 17 Ukwakira 2019.

    Gasinzigwa yavuze ko bamaze kwakira Kandidatire barazisuzuma hanyuma bazishyikiriza Urukiko rw’Ikirenga. Ati “Itegeko ridusaba ko tubishyikiriza Urukiko rw’Ikirenga. Abasenateri by’umwihariko bemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, ibyo byarakozwe. Urukiko rw’Ikirenga ruduha urutonde rwemejwe nk’uko rwatangajwe.”

    Yavuze ko igikorwa cyo kwiyamamaza ku basenateri cyatangiye tariki 26 Kanama 2024, aho biteganyijwe ko kizarangira tariki 14 Nzeri 2024. Kandi tariki 27 Kanama 2024, abiyamamaza bahuye n’Inteko itora kuri buri Karere.

    Gasinzigwa yavuze ko “Imyiteguro iri kugenda kandi turi gukorana n’inzego z’ibanze.”Anavuga ko mu minsi ishize bahuye n’abakandida babasobanurira ibyo bemerewe muri iki gihe cyo kwiyamamaza n’ibyo batemerewe.

    Aya matora y’abagize Sena agiye gukorwa ni aya kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya mbere yakozwe mu 2003, andi akorwa mu 2011, andi akorwa mu 2019, agezweho ni ayo mu 2024.

    Itegeko Nshinga riteganya ko Abasenateri batorwa mbere y’iminsi 30 itarenga 60 mbere y’uko manda y’abariho irangira.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko tariki 30 Nyakanga 2024 kugeza tariki 11 Kanama 2024, bakiriye kandidatire z’abantu 41 bifuzaga kuba abasenateri.

    Yavuze ko muri ziriya kandidatire 41, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje Kandidatire 32. Munyaneza yavuze ko icyenda (9) zitemejwe hashingiwe ku mpamvu enye zirimo kuba hari “abakandida Urukiko rw’ikirenga rwasanze atujuje bimwe mu bisabwa y’uko umuntu uba umusenateri agomba kuba afite ubunarariribonye, ibyo biri mu itegeko.”

    Akomeza ati “Ibyo biba byarashingiwe ku mirimo umuntu aba yarakoze igaragara mu mwirondoro we. Hari utaremejwe kubera ko byagaragaye ko adafite ubunararibonye.”

    Munyaneza yavuze kandi ko abandi batemejwe batabashije gutanga inyandiko zisabwa ziherekeza Kandidatire nka Diplome ziriho umukono wa Noteri, icyangombwa kigaragaza ko umuntu atafunzwe cyangwa yafunzwe n’ibindi byangombwa.

    Yanavuze ko hari undi utaremejwe ‘kubera ko atari yakagejeje imyaka 40’. Ati “Nanone ibisabwa kugirango umuntu abe umusenateri nibura ugomba kuba ufite imyaka 40 y’amavuko.”

    Yavuze ko abasenateri batorwa mu mashuri makuru na Kaminuza, bisaba ko ugomba kuba ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza ariko uri no ku rwego rw’umwarimu cyangwa umushakashatsi wungirije wa Kaminuza.

    Ati “Harimo abatari babyujuje muri abo Urukiko rw’ikirenga rutemeje.” Yavuze ko abakandida biyamamaza ubu ari 32, barimo 28 batorwa n’inzego nkuru z’imitegekere na 7 batorwa muri za Kaminuza n’amashuri Makuru.

    Oda Gasinzigwa yatangaje ko kugeza ubu ibikorwa byo kwiyamamaza ku bashaka kuba Abasenateri biri kugenda neza, kandi ni ishusho y'uburyo igihugu cyahisemo kugendera kuri Demokarasi 

    Munyaneza Charles, yatangaje ko kandidatire icyenda z'abashakaga kuba Abasenateri zanzwe n'Urukiko rw'Ikirenga kubera ko hari ibyangombwa batari bujuje


    Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, NEC yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y'amatora y'Abasenateri


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146410/harimo-utari-wujuje-imyaka-impamvu-urukiko-rwikirenga-rwanze-kandidatire-9-zabashakaga-kub-146410.html

  • Nikuze wo muri City Maid yahamije urwo akunda umuhanzi wo muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Musanase Laura wamenyekanye nka Nikuze muri filime 'City Maid’, yashimangiye urwo akunda umuhanziTriqa Blu wo muri Nigeria.

    Hari hashize iminsi kuva muri Kamena 2024 ku mbuga nkoranyambaga hasakazwa amashusho ya Nikuze na Triqa Blu bari mu kugirana ibihe byiza mu bikorwa bitandukanye bibera mu Mujyi wa Kigali.

    Amashusho y’aba bombi bari gusangira mu tubyiniro dutandukanye akunze gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bagakeka ko haba hari urukundo hagati yabo.

    Gusa inshuro zose bagiye babazwa ku rukundo rwa bo bararuciye bararumira, ntibagira icyo bavuga.

    Mu minsi ishize ku munsi wiswe ‘International Soulmates day’ (umunsi mpuzamahanga wahariwe umuntu ugusobanukirwa byimazeyo kandi mukundana), ni bwo Nikuze yasangije abamukurikira ifoto ye na Triqa Blu biba ikimenyetso gishimangira urwo bakundana.

    Yahamije urwo amukunda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nikuze-wo-muri-city-maid-yahamije-urwo-akunda-umuhanzi-wo-muri-nigeria

  • Uwagumiwe n’amenyo ahagamwa n’amazi! Muri Kiyovu Sports byadogereye, nta mahitamo ifite #rwanda #RwOT

    Imibare yajemo ibihekane muri Kiyovu Sports nyuma y’uko imenye ko abakinnyi mpuzamahanga yaguze batemerewe kuyikinira kugeza muri Kamena 2024.

    Iyi kipe kubera ibirego yari yararezwe n’abakinnyi muri FIFA kubera kubirukana binyuranyije n’amategeko, iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi mu bihe bitandukanye yabandikiye ibamenyesha ko batemerewe kwandikisha abakinnyi bashya.

    Kiyovu Sports yakoze ibishoboka byose yishyura bamwe ndetse n’abandi bumvikana uko bazishyurwa.

    Mu ntangiriro za Kanama 2024 ni bwo FIFA yabandikiye ibamenyesha ko ibihano yafatiwe byakuweho kubera kumvikana n’abakinnyi ifitiye amadeni.

    Gusa benshi batunguwe no kutabona benshi mu bakinnyi baguzwe batarakinnye umukino ufungura shampiyona bakinnyemo bakanatsinda AS Kigali.

    Byavuzwe ko ari ukubera ikibazo cy’abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda batinze gusabirwa ITC.

    Gusa byamenyekanye ko aba bakinnyi batakinaga muri shampiyona y’u Rwanda nka Hamiss Cedric, Nsanzimfura Keddy, Sugira Ernest n’abandi batemerewe gukinira Kiyovu Sports kugeza muri Kamena 2025.

    Amakuru avuga ko iyi baruwa ibakomorera yazanye na Email ya FIFA ibabwira ko nubwo ibihano byakuweho batemerewe kwandikisha abakinnyi bashya baturutse hanze y’u Rwanda mu gihe cy’umwaka.

    Gusa bamwe muri Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports babwiye perezida w’iyi kipe ko habayeho kwibeshya ko FIFA itabakomorera igice, ni ko bahise binjira ku isoko.

    Kugeza ubu abakinnyi bashya yaguze bakinaga imbere muri shampiyona y’u Rwanda kuko badakeneye ITC ni mu gihe abandi igiye kurwana no gushaka uburyo yabatiza cyangwa bakumvikana bagasesa amasezerano.

    Kiyovu Sports mu ihurizo rikomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwagumiwe-n-amenyo-ahagamwa-n-amazi-muri-kiyovu-sports-byadogereye-nta-mahitamo-ifite

  • Bigenda bite ngo umusirikare yirukanwe mu Ngabo z'u Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Igisirikare aho kiva kikagera ku Isi kiba gifite amategeko n'amabwiriza agenga abagikoramo mu rwego rwo kurushaho gufasha abakora uwo mwuga kugendera ku murongo umwe kandi bahuje umugambi.

    Iyo uvuze ikinyabupfura no kugendera ku murongo umwe benshi bahita bafatira urugero ku Ngabo z'u Rwanda kuko usanga kenshi abazirimo barangwa n'ikinyabupfura, guca bugufi no kugendera ku mategeko.

    Nubwo bimeze bityo ariko rimwe na rimwe hasohoka amatangazo y'abahoze mu Ngabo z'u Rwanda basezerewe muri uwo murimo cyangwa abirukanywe kubera impamvu zitandukanye.

    Ni ibintu bikunze gutungura benshi bakibaza uko abasirikare bashobora kwirukanwa cyangwa kutongererwa amasezerano ndetse rimwe na rimwe ugasanga harimo n'abasirikare bakuru.

    Ibi ntibikwiye gutungurana cyane ko umwuga wose ugira amahame, amabwiriza n'amategeko agomba kubahirizwa ku bawukora bitaba ibyo bakirukanwa cyangwa bagahabwa ibindi bihano.

    Guhagarikwa mu kazi by'agateganyo no kwirukanwa ni bimwe mu bihano bihabwa abagize ibyo batubahiriza mu Ngabo z'u Rwanda.

    Iteka rya Perezida wa Repubulika rigenga sitati idasanzwe y'Ingabo z'u Rwanda ryo mu 2020, rigaragaza ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umusirikare yahagarikwa kuri uwo murimo.

    Izo zirimo izishobora gutuma ahagarikwa by'agateganyo cyangwa yirukanwa burundu mu gisirikare bishingiye ku kutubahiriza amategeko agenga uwo mwuga.

    Umusirikare ashobora guhagarikwa kubera ikurikiranakosa, ikurikiranacyaha n'ikurikirana myitwarire.

    Ku birebana n'ihagarikwa ry'umurimo wa gisirikare kubera ikurikiranakosa byemezwa na Minisitiri abisabwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo hakurikijwe uburyo ihagarikwa ku murimo ritewe n'imyitwarire y'umusirikare inyuranye n'amategeko agenga imyitwarire ya gisirikare rikorwamo.

    Guhagarikwa ku murimo kubera ikurikiranwa ku myitwarire inyuranye n'amategeko agenga imyitwarire ya gisirikare birangira iyo igihe cyo guhagarikwa kubera impamvu z'imyitwarire kirangiye.

    Umusirikare ukurikiranweho icyaha ahagarikwa ku murimo iyo urukiko rutegetse ko afungwa by'agateganyo cyangwa rumutegetse ibyo agomba kubahiriza igihe afunguwe.

    Ku bijyanye n'ihagarikwa kubera ikurikiranacyaha umusirikare akatwa kimwe cya gatatu cy'umushahara we wa buri kwezi akanatakaza uburenganzira bwo kuzamurwa mu ipeti ryisumbuye.

    Iyo umusirikare wahagaritswe ku murimo kubera gukekwaho icyaha bigaragaye ko ari umwere, asubizwa uburenganzira bwe yari yarambuwe icyakora iyo kimuhamye agahabwa igihano kirenze imyaka ibiri ahita yirukanwa.

    Ibyo birebana no guhagarikwa by'agateganyo bigira igihe birangirira nko kuba ubushinjacyaha bwa gisirikare bwashyinguye dosiye, kuba ukurikiranyweho icyaha agizwe umwere cyangwa umusirikare arangije igihano cy'igifungo kiri munsi y'imyaka ibiri.

    Kenshi mu matangazo asohorwa n'Igisirikare cy'u Rwanda agaragaza ko hari umubare runaka w'abasirikare birukanywe kubera amakosa y'imyitwarire.

    Mu mwuga w'igisirikare ni byinshi bifatwa nk'amakosa y'imyitwarire birimo nko gukora ikibujijwe cyangwa kudakora igitegetswe byaba ku bushake cyangwa ku burangare bishobora kubangamira inshingano za gisirikare, kutumvira amabwiriza yatanzwe mu buryo bwubahirije amategeko n'abakuriye umusirikare cyangwa igikorwa cyose cyanduza isura ya RDF.

    Ubusanzwe hari impamvu nibura 12 zishobora gutuma umuntu areka igisirikare nk'uko iteka rya Perezida wa Repubulika ribigaragaza, izo zirimo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, irangira ry'amasezerano y'umurimo, iseswa ry'amasezerano y'umurimo, gusaba bikemerwa, gukurwa mu kazi no gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Hari kandi kugabanya umubare w'Ingabo, kwirukanwa, kwimurirwa burundu mu rundi rwego rwa Leta, kunyagwa amapeti ya gisirikare, gukatirwa burundu igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze imyaka ibiri n'urupfu.

    Nko kubirebana no gusesa amasezerano cyangwa kuyongera hari ubwo umukoresha abona ko nta mpamvu yakomeza kuyubahiriza cyane cyane biturutse ku myitwarire idahwitse.

    Icyo gihe iyo bibaye ngombwa Minisitiri asesa amasezerano y'umurimo yagiranye n'umusirikare.

    Iyo amasezerano y'umurimo asheshwe, umusirikare bireba ahabwa amafaranga yo gusesa amasezerano angana na kimwe cya kane cy'amafaranga ahabwa urangije amasezerano.

    Ku birebana no kwirukanwa, Itegeko rigenga Ingabo z'u Rwanda riteganya ko Umusirikare ashobora kwirukanwa mu Ngabo z'u Rwanda n'urwego rubifitiye ububasha kubera ikosa rikomeye cyangwa amakosa y'imyitwarire hakurikijwe amategeko abigenga.

    Muri ibyo hari abashobora gukora ibyaha nk'ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi, urugomo, ubucuruzi butemewe n'ibindi bishobora guharabika isura ya RDF.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigenda-bite-ngo-umusirikare-yirukanwe-mu-ngabo-z-u-rwanda

  • Umunyamakuru Anita Pendo yasezeye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’ #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wari ukunzwe na benshi, Anita Pendo wari umaze imyaka icimi mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA), yamaze kugisezera.

    Anita Pendo nubwo yasezeye RBA akaba atasezeye itangazamakuru ahubwo mu minsi mike abantu bazamenya aho yerekeje.

    Ntabwo yigeze avuga aho yerekeje gusa amakuru aramwerekeza kuri Kiss FM gusimbura Sandrine Isheja werekeje muri RBA kuba umuyobozi wungirije.

    Anita Pendo ni umunyamakuru wamamaye cyane mu bitangazamakuru binyuranye akaba umu-DJ n’umuyobozi w’ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

    Anita Pendo yasezeye RBA

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-anita-pendo-yasezeye-ikigo-cy-igihugu-cy-itangazamakuru-rba

  • Umunyamakuru Djihad yavuze ku mashusho ye Yago yashyize hanze yikinisha #rwanda #RwOT

    Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad yavuze ko amashusho ye yashyizwe hanze na Yago yikinisha yari abyiteze bitamutunguye.

    Hari hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga Yago aterana amagambo n’abarimo Djihad abishinja kumwanga no gushaka kumugirira nabi.

    Yago ejo hashize ku wa Kane tariki ya 28 Kanama 2024 yatangiye avuga ko ahungiye muri Uganda kubera abantu bamaze imyaka 4 bashaka kumwica.

    Ati 'Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe. Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye!'

    Benshi baje no kongera gutungurwa n’amashusho y’umunyamakuru Djihad arimo yikinisha Yago yaje gushyira hanze.

    Djihad yaje kuvuga kuri aya mashusho aho yavuze ko yari abyiteze ahubwo anamusaba gushyira hanze amashusho yose agaragaza n’uwo bavuganaga kuko ari we wayafashe.

    Ati “Umva rero nzibaranguze amashusho yafashwe n’uwo twari turi kuvugana kandi nari mbyiteze ko ajya hanze, naranabyifuzaga kuko nari ndambiwe amagambo yanyu mbonye igisubizo cyiza kandi cyihuse. Ikibazo ni uko uwo twavuganaga batamwerekana.'

    Yakomeje agira ati “Chou tanga video nawe urimo babone ukuri burya nutwika uzatwikire rimwe ku buryo ntakuryama mu mihanda.'

    Yavuze ko atatunguwe n’iri hererekanya ry’amashusho nk’aya kuko ari ikimenyetso simusiga cy’uko ibyo bavugaga ari ukuri.

    Agaruka ku kuba Yago yahungiye muri Uganda atari byo kuko umugabo mbwa ari we urwana ahunga.

    Ati “Umugabo mbwa iteka arwana ahunga, kandi guhunga ibibazo siko kubicyemura.'

    Ubutumwa bwa Djihad

    Yago yashyize hanze amashusho ya Djihad yikinisha

    Djihad ntiyatunguwe n’aya mashusho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/djihad-yavuze-ku-mashusho-ye-yago-yashyize-hanze-yikinisha

  • Angelina Jolie yahakanye ibyo gukundana numu… – #rwanda #RwOT

    Icyamamarekazi muri Sinema, Angelina Jolie, wari umaze imyaka 8 atandukanye na Brad Pitt wari umugabo we, ntiyongeye kuvugwa mu rukundo kugeza mu ntangiriro z'iki Cyumweru ubwo yagaragaraga agirana ibihe byiza n'umuraperi Akala wo mu Bwongereza.

    Ni na ko amafoto ya Angelina Jolie na Akala bari mu Butaliyani yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavugaga ko bombi bari mu rukundo. TMZ nayo yahise itangaza ko bamaze umwaka wose bakundana mu ibanga.

    Icyakoze n'ubwo ibinyamakuru byinshi muri Amerika byavugaga ko Jolie. na Akala bari mu rukundo, nyirubwite we yabihakanye. Mu kiganiro gito yagiranye na People Magazine yasabye ko basiba inkuru bari bamwanditseho ndetse avuga ko ari 'single'.

    Angelina Jolie yagize ati: 'Mwasiba izo nkuru z'ibinyoma kuko njyewe ntamukunzi mfite. Akola ni umushuti wanjye kuva kera. Afite umukunzi we witwa Chanelle kandi nawe ni inshuti yanjye. Twari mu Butaliyani mu kazi tuboneraho gutemberana ntakindi kibiri inyuma'.

    Angelina w'imyaka 49 yavugwaga mu rukundo n'umaraperi Akola w'imyaka 40

    Aba bombi bafotowe bari mu Butaliyani

    Angelina Jolie yahakanye ibi yemeza ko ari inshuti isanzwe y'uyu muraperi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146398/angelina-jolie-yahakanye-ibyo-gukundana-numuraperi-akala-146398.html

  • Ukuri ku mashusho yurukozasoni agaragaza Dj… – #rwanda #RwOT

    Ni amashusho yashyizwe hanze na Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago, kandi yari yateguje ko nyuma y'iminota 5 agomba kuyakura ku rubuga rwe rwa Youtube.

    Yasohoye aya mashusho nyuma y'iminota mike yari ishize atangaje ko ahugiye muri Uganda, nyuma y'uko hari abantu ngo bagerageje kumwica mu myaka ine ishize.

    Ati 'Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k'abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n'umwe.'

    Yongeyeho ati 'Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye!'

    Mu bihe bitandukanye, uyu musore yagiye agaragaza ko hari agatsiko k'abantu bamereye nabi izina rye, bakora ibishoboka byose mu rwego rwo kumuharabika.

    Yakunze gutunga urutoki Djihad wa Isibo Fm, ndetse mbere y'uko asohoka igihugu yabwiye abo yise 'Big Energy' ko afite amashusho agiye gutangaza.

    Ni amashusho agaragaza Djihad yikinisha, ariko bigaragara ko hari umuntu baganiraga. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Djihad yemeje ko ariya mashusho ari aye, ariko atangazwa n'uko uwo baganiraga we atagaragajwe.

    Ati 'Umwana rero nzibaranguze 'Video yafashwe' n'uwo twari turi kuvugana kandi nari mbyiteze ko ijya hanze, naranabyifuzaga kuko nari ndambiwe amagambo yanyu mbonye igisubizo cyiza kandi cyihuse. Ikibazo ni uko uwo twavuganaga batamwerekana.'

    Akomeza ati 'Chou tanga video nawe urimo babone ukuri burya nutwika uzatwikire rimwe ku buryo ntakuryama mu mihanda.'

    Yavuze ko atatunguwe n'iri hererekanya ry'amashusho nk’aya kuko 'ni ikimenyetso simusiga cy'uko ibyo twavugaga ari ukuri.' 


    Djihad yagaragaje ko Yago atakabaye ahungira muri Uganda kuko 'Umugabo mbwa iteka arwana ahunga, kandi guhunga ibibazo siko kubicyemura.' 

    Djihad yatangaje ko amashusho y'urukozasoni yasohowe na Yago ari aye


    Yago yakunze gushinja Djihad gukinira ku izina rye no kumwandakaza mu bihe bitandukanye



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146395/ukuri-ku-mashusho-yurukozasoni-agaragaza-djihad-yasohowe-na-yago-146395.html

  • Umutoza w’Amavubi yemeje ko yagiye gusaba ubufasha ku gihugu bahanganye #rwanda #RwOT

    Umudage utoza ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yemeje ko yegereye umutoza wa Benin, Gernot Rohr ngo azamuhe amakuru y’uburyo yatsinda Nigeria.

    U Rwanda, Benin na Nigeria ziri kumwe mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi n’icy’Afurika.

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Benin yatsinze Nigeria 2-1 ni mu gihe mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika bazakina na Nigeria tariki ya 7 Nzeri 2024 mu gihe Amavubi yo azakira Nigeria tariki ya 10 Nzeri kuri Stade Amahoro.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yemeje ko yasabye mugenzi we w’Umudage utoza Benin, Gernot Rohr ubufasha bwo kuzamuha amakuru y’uburyo yatsinda Nigeria na yo isigaye itozwa n’Umudage, Bruno Labbadia.

    Ati “Ntabwo navuga ngo turi inshuti ariko turaziranye kuva kera, twaravuze niba bishoboka tuzafashanya urugero nzamuha amakuru ku mukino tuzakina na Libya na we azampa amakuru kuko agiye gukina na Nigeria.”

    Yakomeje avuga ko uwabyumva ashobora kumva bisekeje ukuntu abadage bashyize hamwe ngo bazatsinde mwene wa bo, gusa ngo ni ibintu bisanzwe.

    Ati “Tugiye gukina n’umutoza w’Umudage, ni mu gihe abatoza babiri b’abadage bashyize hamwe ngo bazatsinde mugenzi wa bo, mu buryo bumwe birasekeje, gusa ni ibisanzwe ni inyungu ku batoza bombi, twese tubonye itike byaba ari byiza.”

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika mu itsinda D, Amavubi azakina na Libya muri Libya tariki ya 4 Nzeri ni mu gihe azakira Nigeria tariki ya 10 Nzeri.

    Frank Spittler yagiye gusaba ubufasha muri Benin

    Gernot Rohr utoza Benin na Frank Spittler bacuze umugambi wo gutsinda Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-yemeje-ko-yagiye-gusaba-ubufasha-ku-gihugu-bahanganye