Blog

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yagiranye ibiganiro na Andreas Schleicher ushinzwe uburezi muri OECD – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 30 Kanama 2024, nyuma yo gutangiza isuzumabumenyi mpuzamahanga rya PISA.

    Schleicher yavuze ko iri suzumabumenyi ryatangiriye mu bihugu biteye imbere mu bukungu ariko ubu ryatangiye kwagura amarembo kuko muri Afurika ryigeze no gukorwa muri Senegal.

    Yahamije ko iri suzuma rigaragaza uburyo abanyeshuri biteguye kwisanga mu bukungu buyobowe n'ikoranabuhanga.

    Ati 'U Rwanda rubaye kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika bikoresheje iri suzumabumenyi, muzi ko iri suzumabumenyi rya PISA ryatangiriye mu bihugu byateye imbere mu bukungu ku Isi, ubu rero riri kwagura amarembo.'

    Yavuze ko aya masuzuma agaragaza uburyo amashuri yigisha imibare, indimi, ikoranabuhanga, n'andi masomo ya asiyansi ategurira abanyeshuri kuzagira uruhare mu iterambere ry'ubukungu mu bihe bizaza.

    Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu yatangaje ko imikoranire na OECD mu by'uburezi yatangiye mu mwaka ushize, bategura gukora isuzumabumenyi rya PISA rizakorwa kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2025.

    Ati 'Twamaze gukora isuzuma (field trial) aho twakoresheje abanyeshuri barenga 1400 umwaka utaha akaba ari bwo tuzakora isuzumabumenyi mu buryo busesuye. Ni isuzumabumenyi rizadufasha kureba uko uburezi bwacu buhagaze ugereranyije n'ibyo bihugu bindi 100, nyuma yaho umusaruro wavuyemo tukazawukoresha kugira ngo turebe ibyo dukora neza dukomeze kubyongeramo imbaraga, ibigikeneye imbaraga tube twabihindura.'

    Iri suzumabumenyi ryitabirwa n'abanyeshuri bafite imyaka 15, ariko ibiganiro byahuje Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente na Andreas Schleicher byasojwe impande zombi zemeranyije ko n'amasuzuma yitabirwa n'abakuru kuva ku myaka 16-65 (PAAC) u Rwanda rwazayitabira.

    Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Muryango w'Ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere (OECD), Andreas Schleicher n’itsinda bari kumwe

    Baganiriye ku ngingo zirimo guteza imbere uburezi

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Muryango w'Ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere (OECD), Andreas Schleicher

    Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu yatangaje ko imikoranire na OECD mu by'uburezi yatangiye mu mwaka ushize

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Muryango w'Ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere (OECD), Andreas Schleicher

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagiranye-ibiganiro-na-andreas-schleicher

  • BNR yashyizeho inoti za 2000 Frw na 5000 Frw zifite ibimenyetso bishya (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024, riteganya ko inoti nshya ya 5000 Frw n'iya 2000 Frw, zikoreshwa hamwe n'inoti zisanzweho, ari zo iya 500 Frw, iya 1000 Frw, iya 2000 Frw n'iya 5000 Frw, kandi zifite agaciro mu Rwanda.

    Ishyirwaho ry'izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw, ribaye nyuma y'uko bisabwe na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, bigasuzumwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024 ikanabyemeza.

    Ibimenyetso biranga inoti nshya ya 5000 Frw

    Inoti nshya ya 5000 Frw, ingana na mm 145 kuri mm 72, ishusho igaragara ku noti nshya ya 5000 Frw ni Ikirangantego cya Repubulika y'u Rwanda na 'electrotype' ihagarariye inyuguti 'BNR' munsi yacyo. Iyi shusho iri mu ruhande rw'iburyo bw'inoti, ibara ryiganjemo ni ibihogo bijya gusa n'ibara rya roza.

    Mu bindi bimenyetso biranga iyi noti ni uko imbere hari amagambo 'BANKI NKURU Y'U RWANDA' yanditswe mu ruhande rwo hejuru, 'Iyi noti yemewe n'amategeko' yanditswe munsi y'amagambo 'BANKI NKURU Y'U RWANDA', 'AMAFARANGA IBIHUMBI BITANU' yanditswe mu ruhande rwo hasi.

    Iyi noti nshya ya 5000 Frw kandi iriho igishushanyo kigaragara cy'inyubako 'Kigali Convention Centre' iri mu Mujyi wa Kigali, agaciro k'inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo, igishushanyo cy'umubare '5000' kiri munsi y'amagambo 'Iyi noti yemewe n'amategeko' kibonerana mu noti bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo.

    Itariki inoti yakoreweho ni '28.06.2024', yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti, umukono w'Umuyobozi wa Banki n'uw'umuyobozi wa Banki Wungirije bigaragara munsi y'ishusho y'inyubako 'Kigali Convention Centre', inomero y'inoti iri mu ibara ry'umukara itambitse mu nguni yo hejuru iburyo, no mu nguni y'ibumoso ihagaritse.

    Imbere hariho kandi ishusho y'ingagi ihinduranya amabara, bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo, iri mu ruhande rw'ibumoso bw'inyubako 'Kigali Convention Centre', udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw'inoti tugaragara ku rumuri 'Ultraviolet' mu mabara y'icyatsi n'ubururu.

    Inyuma h'iyi noti ya 5000 Frw hari amagambo 'NATIONAL BANK OF RWANDA' yanditswe ku ruhande rwo hejuru, 'THIS NOTE IS LEGAL TENDER' yanditswe munsi y'amagambo 'NATIONAL BANK OF RWANDA', 'FIVE THOUSAND FRANCS' yanditswe mu ruhande rwo hasi.

    Hariho kandi ishusho igaragara y'uduseke tubiri, inkangara iteretswemo agacuma iteretswe mu nzu ya Kinyarwanda yo hambere, agaciro k'inoti mu mibare itambitse mu nguni zose z'inoti, ishusho y'umubare '5000' ucuritse iri munsi y'amagabo 'Iyi noti yemewe n'amategeko' ihinguranya inoti bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo.

    Hariho kandi agashumi gacikaguritse karinda inoti kanditsweho inyandiko nto zigizwe n'inyuguti 'BNR' n'umubare '5000', kari mu ibara ry'umutuku gahindura ibara mu cyatsi kibisi bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo, kari mu ruhande rw'ibumoso bw'inoti.

    Ibimenyetso biranga inoti nshya ya 2000 Frw

    Inoti nshya ya 2000 Frw ingana ni 142mm kuri 72mm, ishusho igaragara kuri iyo noti ni Ikirangantego cya Repubulika y'u Rwanda na electrotype ihagarariye inyuguti 'BNR' munsi yacyo. Iyi shusho iri mu ruhande rw'iburyo bw'inoti, ibara ryiganjemo ni umwura ucyeye.

    Imbere hayo hari amagambo 'BANKI NKURU Y'U RWANDA' yanditswe mu ruhande rwo hejuru, 'IYI NOTI YEMEWE N'AMATEGEKO' yanditswe munsi y'amagambo 'BANKI NKURU Y'U RWANDA', 'AMAFARANGA IBIHUMBI BIBIRI' yanditswe mu ruhande rwo hasi.

    Ibindi bimenyetso biri kuri iyo noti ni igishushanyo kigaragara cy'imisozi y'Ikiyaga cya Kivu, agaciro k'inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo, ishusho y'umubare ” 2000 ” iri munsi y'amagabo 'Iyi noti yemewe n'amategeko' ihinguranya inoti bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo.

    Itariki inoti yakoreweho '28.06.2024', yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti, umukono w'Umuyobozi wa Banki n'uw'Umuyobozi wa Banki Wungirije bigaragara munsi y'ishusho y'misozi y'Ikiyaga cya Kivu, inomero y'inoti mu ibara ry'umukara itambitse mu nguni yo hejuru iburyo, no muyo ibumoso ihagaritse.

    Ishusho y'agaseke ihinduranya amabara, bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo. Iyi shusho iri mu ruhande rw'ibumoso hejuru y'ishusho y'imisozi y'Ikiyaga cya Kivu, udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw'inoti tugaragara ku rumuri ultraviolet mu mabara abiri y'icyatsi n'ubururu.

    Inyuma h'iyi noti nshya ya 2000 Frw hari amagambo 'NATIONAL BANK OF RWANDA' yanditswe ku ruhande rwo hejuru, 'THIS NOTE IS LEGAL TENDER' yanditswe munsi y'amagambo 'NATONAL BANK OF RWANDA' na 'TWO THOUSAND FRANCS' yanditswe mu ruhande rwo hasi.

    Kuri iyi noti kandi hariho ishusho igaragara y'intete z'ikawa zikaranze neza, agaciro k'inoti mu mibare itambitse mu nguni zose z'inoti, igishushanyo cy'umubare ” 2000 ” ucuritse kiri munsi y'amagabo ” Iyi noti yemewe n'amategeko ” gihinguranya inoti bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo.

    Hariho kandi agashumi gacikaguritse karinda inoti kanditseho inyandiko nto zigizwe n'inyuguti 'BNR' n'umubare '2000', kari mu ibara ry'icyatsi gahindura ibara mu bururu bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo, kari mu ruhande rw'ibumoso bw'inoti.

    Banki Nkuru y'Igihugu yaherukaga gushyiraho inoti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw mu mpera za 2014.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-yashyizeho-inoti-nshya-za-2000-frw-na-5000-frw-amafoto

  • AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Kanama 2024 nibwo Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya.

    Minisitiri asuye iyi kipe izahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama 2024 aho izaba igiye gukina umukino ubanza wo gushaka itike yo gukina imikino y'igikombe cya Afurika 2025.

    Ari kumwe n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, Munyentwali Alphonse, Nyirishema yasuye iyi kipe yakoreye imyitozo ya nyuma muri Sitade Amahoro.

    Ikipe y'igihugu y''u Rwanda iri mu itsinda rya D hamwe na Benin, Nigeria na Libya, umukino wa mbere u Rwanda ruzakina na Libya tariki ya 3 Nzeri 2024 uzabere i Tripoli.

    Umukino wa kabiri uzakinirwa i Kigali, tariki ya 10 Nzeri 2024 ukazabera kuri Sitade Amahoro, akaba ari nawo mukino wa mbere Amavubi azaba akiniye kuri iyi Sitade ivuguruye.

    The post AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-minisitiri-wa-siporo-nyirishema-richard-yasuye-amavubi-yitegura-kwerekeza-muri-libya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-minisitiri-wa-siporo-nyirishema-richard-yasuye-amavubi-yitegura-kwerekeza-muri-libya

  • Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite' minisitiri ushinzwe inzererezi' muri Leta y'inzererezi n'abazunguzayi. #rwanda #RwOT

    Iyo ushiritse ubute ukumva amagambo y'itsinda ry'abasazi riyobowe na Thomas Nahimana, umupadiri warumbiye Imana n'Igihugu, usanga aba bantu ari abo gutabariizwa, kuko nta bindi binyabasazi basigaje inyuma.

    Uyu Nahimana wiyita' Perezida wa Repubulika' yo mu buhungiro, kuri uyu wa gatanu yongeye gukora ibyo twagereranya no gutora amashashi, maze asakuma abagore n'abagabo barengeje igihe(expired) ati mbagize 'abaminisitiri'!

    Muri 'leta' ya Nahimana iba mu ndoto ze gusa, yanashyizemo uwitwa' Odette Mukarukundo' ngo ushinzwe inzererezi n'abazunguzayi, maze abanyarwenya bati ahubwo iyo amwita 'ushinzwe kwita kuri bagenzi be', kuko abari muri iryo tsinda bose ari inzererezi zizunguza amagambo ngo ziramuke. Ni nko gufata
    umusazi ukamushinga ibitaro by'i Ndera!

    Nubwo tubyita ubusazi ariko, hari n'ababibonamo ubujura bwa Nahimana, kuko abo ashyira muri uryo kimamico rye ari abatagira ibirarane mu kumuhundagazaho amaturo!

    Nyamara aba bantu bararoze si gusa! Ni uwuhe muntu muzima koko watanga ruswa ngo ashyirwe muri leta y'icyuka, nk'iya Nahimana, nawe ubunza akarago n'akebo asabiramo ngo asunike iminsi?

    N'ubusanzwe ariko ibigarasha n'abajenosideri bazwiho kwikirigita bagaseka. Iyi leta ya Nahimana itwibutsa iya Sindikubwabo na Kambanda yarinze irunduka ikibeshya abaturage ko ikorera i Kigali, kandi igeze mu nkambi ya Katale muri Zayire.Tekereza kwiyita Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Amajyambere ya Komini, Deregiteri Jenerali w'Ikigo Iwacu- Kabusunzu, Umuyobozi wa Radio-Rwanda 'ivugira i Kigali', kandi uri mu nkambi ya Mugunga cyangwa Kibumba muri Zayire! Bitaniye he se no kwitwa Jenerali kwa Nahimana gusa, ukishima ngo wazamuwe mu ntera? 'Jenerali' Kanyamibwa mu zihe ngabo se nyakwipfira urwo upfuye?

    Muri Kamena uyu mwaka Nahimana yatekeye undi mutwe ab'ubwenge buke, abizeza ko ukwezi kwa Nyakanga 2024 kuzasiga' inkotanyi zitumute'! Bamuhundagajeho ibifaranga ngo arabacyuye, none kuri karendari iba mu mu bwonko bwe gusa ubanza Nyakanga yavugaga itaragera.

    Muri make rero, Nahimana Thomas ni' umusazi-mwenge' (umusazi ubivanga n'ubucakura). Azi neza ko abo abwira nta bwenge bakigira, maze ubujiji bwabo akabubyaza umusaruro.

    Izo njijite nizikomeze zimupakirire igifu, zizajya guhumuka yiyujurije aho yegeka umusaya, cyangwa yaranavuye mu buyobe, akabata ishyanga. Muri politiki, cyane cyane nk'iyi y'inda, ni iki kidashoboka?

    The post Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite' minisitiri ushinzwe inzererezi' muri Leta y'inzererezi n'abazunguzayi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gusara-ni-ugushishikara-kwa-thomas-nahimana-bafite-minisitiri-ushinzwe-inzererezi-muri-leta-yinzererezi-nabazunguzayi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gusara-ni-ugushishikara-kwa-thomas-nahimana-bafite-minisitiri-ushinzwe-inzererezi-muri-leta-yinzererezi-nabazunguzayi

  • Primus yashyizeho uburyo bworohereza abakunzi… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, muri BK Arena guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Ruti Joel, Ariel Wayz. Dj Marnaud n’abandi bashobora gutungurana nka Lionel Sentore na Jules Sentore.

    Massamba yavuze ko yateguye iki gitaramo yise “3040 y’Ubutore” mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki n’imyaka 30 ishize u Rwanda rubonye ubuzima.

    Mu gutegura iki gitaramo yatewe inkunga n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus. Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, Ingabire Sheilla yavuze ko “twishimiye gutera inkunga iki gitaramo ‘3040 y’ubutore’.

    Akomeza ati “Nk’uko mubizi Primus n’icyo kinyobwa cya mbere cyageze mu Rwanda, ikaba imaze imyaka 67 kuva iyo myaka twakomeje guha ibyishimo abakunzi b’umuziki tunabaha kuryoshya na Primus. Iki gitaramo rero ni ahantu heza kuri twe n’ikinyobwa cya Primus hamwe na Massamba umaze imyaka 40 mu muziki.”

    Ingabire yavuze ko bazakomeza gushyigikira umuziki w’u Rwanda, kandi muri iki gihe bari mu bukangurambaga bise ‘Primus iduha Vibe’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umuziki kwishima, no kuryoherwa n’ikinyobwa cya Primus.

    Yavuze ko Primus ari ikinyobwa kinyobwa na buri wese, kandi bari hejuru y’imyaka 18  y’amavuko.

    Ingabire yavuze ko hari amatike yateguwe azatangwa ku bafana bazabasha gukurikiza ibyo basabwa ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Igisabwa ni ukujya kuri Paji ya Primus ya Instagram cyangwa se Facebook ugakunda (Like) ya Massamba ugakurikirana (Follow) paji ya Primus warangiza ukifata ifoto uri kunywa Primus cyangwa se ukifata Video uri kunywa Primus wifashishije indirimbo ya Massamba, hanyuma ugatsindira VVIP.”


    Ingabire Sheilla [Ubanza ibumoso] yatangaje ko Primus yiteguye gufasha abakunzi bayo kuzitabira igitaramo cya Massamba


    Samputu Patrick ushinzwe ibijyanye n’Ubuterankunga muri Bralirwa, [Uri iburyo] yavuze ko Bralirwa izirikana abakunzi b'ibinyobwa byayo, ari nayo mpamvu izakomeza gushyigikira iterambere ry'umuziki w'u Rwanda


    Massamba yatangaje ko yiteguye gukora igitaramo gikomeye mu kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MASSAMBA ASOBANURA KU GITARAMO CYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146418/primus-yashyizeho-uburyo-bworohereza-abakunzi-bayo-kwitabira-igitaramo-cya-massamba-146418.html

  • Top 10 yindirimbo nshya zagufasha guherekeza… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe, uwo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abakora umuziki gakondo bose bakoze mu nganzo.

    Ku rutonde rw'uyu munsi, hariho indirimbo ziganjemo izo kuramya no guhimbaza Imana, cyane ko na Nessa ndetse na Beat Killer basanzwe bamenyerewe mu muziki w'isi batunguranye bakumvikana mu ndirimbo ishimangira ko badashobora guhomba Yesu Kristo.

    Mu tundi dushya tugaragara mu ndirimbo nshya InyaRwanda yaguteguriye none, harimo ubufatanye bw'abahanzi bakizamuka n'abafite amazina asanzwe azwi, kugaruka kwa Igor Mabano, n'ibindi.

    Mu ndirimbo nshya zagiye hanze mu mpera z'icyumweru gishize ndetse no muri iki cyumweru, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zagufasha guherekeza neza Kanama ndetse zikanakwinjiza neza muri Nzeri.

    1.     See — Run Up

    “>

    2.     Isi Nijuru — AB Godwin ft Sean Brizz

    “>

    3.     Akarara — Flyest Music ft Igor Mabano

    “>

    4.     Gitsemo — El Mood ft Bushali

    “>

    5.     Ndagushima — Oda Paccy ft Aline Gahongayire & Serge Iyamuremye

    “>

    6.     Tu as changé ma vie – Aline Gahongayire

    “>

    7.     Ni Wowe — Hygette & Cynthia

    “>

    8.     Sinamuhomba — Nessa ft Beat Killer

    “>

    9.     Tuza — Bless Man

    “>

    10.  Ndamaze — Yee Fanta ft Issa Legend

    “>
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146419/top-10-yindirimbo-nshya-zagufasha-guherekeza-neza-kanama-video-146419.html

  • Itangazo ryo guhinduza Amazina ya Nyirafatayabo Isabelle #rwanda #RwOT

    Uwitwa Nyirafatayabo Isabelle, mwene Tabaro Vincent na Nyiramukeshimana, utuye mu Mudugudu wa Kigese, Akagari Kigese, Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo, yanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo Nyirafatayabo Isabelle, akitwa Tumukunde Isabelle mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina ry'irigenurano rikaba rimutera ipfunwe.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2024/08/30/itangazo-ryo-guhinduza-amazina-ya-nyirafatayabo-isabelle/

  • Hashyizweho inoti nshya ya 5000 Frw n'iya 2000 Frw – #rwanda #RwOT

    Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024, riteganya ko inoti nshya ya 5000 Frw n'iya 2000 Frw, zikoreshwa hamwe n'inoti zisanzweho, ari zo iya 500 Frw, iya 1000 Frw, iya 2000 Frw n'iya 5000 Frw, kandi zifite agaciro mu Rwanda.

    Ishyirwaho ry'izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw, ribaye nyuma y'uko bisabwe na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, bigasuzumwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024 ikanabyemeza.

    Ibimenyetso biranga inoti nshya ya 5000 Frw

    Inoti nshya ya 5000 Frw, ingana na mm 145 x mm 72, ishusho igaragara ku noti nshya ya 5000 Frw ni Ikirangantego cya Repubulika y'u Rwanda na 'electrotype' ihagarariye inyuguti 'BNR' munsi yacyo. Iyi shusho iri mu ruhande rw'iburyo bw'inoti, ibara ryiganjemo ni ibihogo bijya gusa n'ibara rya roza.

    Mu bindi bimenyetso biranga iyi noti ni uko imbere hari amagambo ” BANKI NKURU Y'U RWANDA ” yanditswe mu ruhande rwo hejuru, ” Iyi noti yemewe n'amategeko ” yanditswe munsi y'amagambo ” BANKI NKURU Y'U RWANDA “, ” AMAFARANGA IBIHUMBI BITANU ” yanditswe mu ruhande rwo hasi.

    Iyi noti nshya ya 5000 Frw kandi iriho igishushanyo kigaragara cy'inyubako ” Kigali Convention Centre ” iri mu Mujyi wa Kigali, agaciro k'inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo, igishushanyo cy'umubare ” 5000 ” kiri munsi y'amagambo ” Iyi noti yemewe n'amategeko ” kibonerana mu noti bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo.

    Itariki inoti yakoreweho ni ” 28.06.2024 “, yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti, umukono w'Umuyobozi wa Banki n'uw'umuyobozi wa Banki Wungirije bigaragara munsi y'ishusho y'inyubako ” Kigali Convention Centre “, inomero y'inoti iri mu ibara ry'umukara itambitse mu nguni yo hejuru iburyo, no mu nguni y'ibumoso ihagaritse.

    Imbere hariho kandi ishusho y'ingagi ihinduranya amabara, bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo, iri mu ruhande rw'ibumoso bw'inyubako ” Kigali Convention Centre “, udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw'inoti tugaragara ku rumuri ” Ultraviolet ” mu mabara y'icyatsi n'ubururu.

    Inyuma h'iyi noti ya 5000 Frw hari amagambo ” NATIONAL BANK OF RWANDA ” yanditswe ku ruhande rwo hejuru, “THIS NOTE IS LEGAL TENDER” yanditswe munsi y'amagambo ” NATIONAL BANK OF RWANDA”, “FIVE THOUSAND FRANCS ” yanditswe mu ruhande rwo hasi.

    Hariho kandi ishusho igaragara y'uduseke tubiri, inkangara iteretswemo agacuma iteretswe mu nzu ya Kinyarwanda yo hambere, agaciro k'inoti mu mibare itambitse mu nguni zose z'inoti, ishusho y'umubare ” 5000 ” ucuritse iri munsi y'amagabo ” Iyi noti yemewe n'amategeko ” ihinguranya inoti bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo.

    Hariho kandi agashumi gacikaguritse karinda inoti kanditsweho inyandiko nto zigizwe n'inyuguti ” BNR ” n'umubare ” 5000 “, kari mu ibara ry'umutuku gahindura ibara mu cyatsi kibisi bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo, kari mu ruhande rw'ibumoso bw'inoti.

    Ibimenyetso biranga inoti nshya ya 2000 Frw

    Inoti nshya ya 2000 Frw ingana: 142mm x 72mm, ishusho igaragara kuri iyo noti ni Ikirangantego cya Repubulika y'u Rwanda na electrotype ihagarariye inyuguti ” BNR ” munsi yacyo. Iyi shusho iri mu ruhande rw'iburyo bw'inoti, ibara ryiganjemo ni umwura ucyeye.

    Imbere hayo hari amagambo ” BANKI NKURU Y'U RWANDA ” yanditswe mu ruhande rwo hejuru, ” IYI NOTI YEMEWE N'AMATEGEKO ” yanditswemunsi y'amagambo ” BANKI NKURU Y'U RWANDA”, ” AMAFARANGA IBIHUMBI BIBIRI ” yanditswe mu ruhande rwo hasi.

    Ibindi bimenyetso biri kuri iyo noti ni igishushanyo kigaragara cy'imisozi y'Ikiyaga cya Kivu, agaciro k'inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo, ishusho y'umubare ” 2000 ” iri munsi y'amagabo ” Iyi noti yemewe n'amategeko ” ihinguranya inoti bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo.

    Itariki inoti yakoreweho ” 28.06.2024 “, yanditswe ahagana hasi ku ishusho ihinguranya inoti, umukono w'Umuyobozi wa Banki n'uw'Umuyobozi wa Banki Wungirije bigaragara munsi y'ishusho y'misozi y'Ikiyaga cya Kivu, inomero y'inoti mu ibara ry'umukara itambitse mu nguni yo hejuru iburyo, no muyo ibumoso ihagaritse.

    Ishusho y'agaseke ihinduranya amabara, bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo. Iyi shusho iri mu ruhande rw'ibumoso hejuru y'ishusho y'imisozi y'Ikiyaga cya Kivu, udusapfu tubengerana dukwirakwijwe kuri buri ruhande rw'inoti tugaragara ku rumuri ultraviolet mu mabara abiri y'icyatsi n'ubururu.

    Inyuma h'iyi noti nshya ya 2000 Frw hari amagambo ” NATIONAL BANK OF RWANDA ” yanditswe ku ruhande rwo hejuru, ” THIS NOTE IS LEGAL TENDER ” yanditswe munsi y'amagambo 'NATONAL BANK OF RWANDA' na ” TWO THOUSAND FRANCS ” yanditswe mu ruhande rwo hasi.

    Kuri iyi noti kandi hariho ishusho igaragara y'intete z'ikawa zikaranze neza, agaciro k'inoti mu mibare itambitse mu nguni zose z'inoti, igishushanyo cy'umubare ” 2000 ” ucuritse kiri munsi y'amagabo ” Iyi noti yemewe n'amategeko ” gihinguranya inoti bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo.

    Hariho kandi agashumi gacikaguritse karinda inoti kanditseho inyandiko nto zigizwe n'inyuguti ” BNR ” n'umubare ” 2000 “, kari mu ibara ry'icyatsi gahindura ibara mu bururu bitewe n'icyerekezo inoti ifatiwemo, kari mu ruhande rw'ibumoso bw'inoti.

    Banki Nkuru y'Igihugu yaherukaga gushyiraho inoti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw mu mpera za 2014.

    Banki Nkuru y'u Rwanda yashyizeho inoti nshya ya 5000 Frw n'iya 2000 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-inoti-nshya-ya-5000-frw-n-iya-2000-frw

  • Gen Maj Nzaramba yirukanywe kubera ruswa; Col Dr Uwimana azira imyitwarire mibi – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu yirukanye abasirikare bakuru barimo Gen Maj Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n'abandi ba Ofisiye 19 bakuru n'abato.

    Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ati 'Gen Maj Nzaramba yirukanywe kubera ruswa no gukoresha nabi amafaranga yari agenewe kwita ku mibereho y'abasirikare ubwo yari mu nshingano nk'Umuyobozi w'Ikigo cy'Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho.'

    Col Dr Uwimana we yirukanywe kubera amakosa akomeye no kunyuranya n'amahame n'indangagaciro za RDF.

    Usibye aba, Rwivanga yasobanuye ko abandi birukanywe barimo abakoze ibyaha bya ruswa n'indi myitwarire mibi.

    Yavuze ko RDF yiyemeje kutazadohoka ku ihame ryo kurwanya ruswa, imyitwarire mibi no kutagira ikinyabupfura mu bayigize.

    Muri Kamena 2023 nabwo Perezida Kagame yari yirukanye mu gisirikare Abajenerali barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda. Usibye aba, hirukanwe abasirikare bandi 116 mu gihe abandi 112 amasezerano yabo yaseshwe.

    Abo basirikare bakuru na bo birukanywe kubera amakosa n'ibyaha bijya kumera nk'iby'aba. Icyo gihe byatangajwe ko Gen Maj Aloys Muganga yirukanwe kubera impamvu z'ubusinzi bukabije, Brig Gen Francis Mutiganda, yirukanwa kubera gusuzugura inzego za gisirikare.

    Mu mpamvu zituma umusirikare yirukanwa mu gisirikare, harimo amakosa akomeye ajyanye no kuba atarubahirije indangagaciro za gisirikare.

    Harimo nko kutarangwa n'indangagaciro ziranga Ingabo z'u Rwanda zirimo kuba umuntu agomba kubaha inzego za gisirikare. Umusirikare wagaragayeho ruswa cyangwa amacakubiri, amatiku, kurema uduce n'ibindi na we aba ashobora kwirukanwa.

    Gusesa amasezerano mu gisirikare bibaho iyo umukoresha abonye ko nta mpamvu yakomeza kuyubahiriza cyane cyane biturutse ku myitwarire idahwitse.

    Gen Maj Nzaramba yirukanywe mu gisirikare kubera ruswa no gukoresha nabi umutungo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-maj-nzaramba-yirukanywe-kubera-ruswa-col-dr-uwimana-azira-imyitwarire-mibi

  • Aaron Ramsdale yacitse ingoyi ya David Raya m… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo inkuru yabaye kimono ko umuzamu ukomoka mu Bwongereza, Aaron Ramsdale, wakiniraga Arsenal, yatandukanye nayo akaba yasinye amasezerano y’imyaka ine muri Southampton iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Aaron Ramsdale yacunganye nuko isoko ry’igura n’igurisha ridafunga dore ko itariki ntarengwa ari kuri uyu wa Gatandatu ku itariki 31 Kanama 2024. Kugeza ubu azajya atozwa na Martin Russell utoza ikipe ya Southampton. 

    Uyu muzamu umaze gukina imikino 153, mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 ni we watowe nk’umuzamu w’umwaka cyane ko yari yarafashije Arsenal gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’u Bwongereza “English Premier League”.

    Ikipe ya Southampton yegukanye uyu mukinnyi nyuma yo gutanga Miliyoni 18 z’amapawundi.

    Mu mikino 153 Aaron Ramsdale amaze gukina, 38 muri yo yayisoje nta gitego yatsinzwe. Imikino 68 yarayitsinze, naho 66 arayitakaza.

    Imipira 470 (Saves) yashoboraga kubyara ibitego, Aaron Ramsdale yayibereye ibamba. Penaliti imwe niyo uyu muzamu amaze gukuramo mu mukino hagati.

    Amashoti 55 aremereye, yayakuyemo ayakubise ibipfunsi, 22 yayamize bunguri, 65 yayakuyemo akoresheje biganza, naho amashoti 992 niyo ba rutahizamu bagerageje kumutsinda ariko akanyura ku ruhande.

    Aaron Ramsdale wabiciye bigacika muri Arsenal yerekeje muri Southampton 

    Aaron Ramsdale yasinye amasezerano y’imyaka ine muri Southampton 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146413/aaron-ramsdale-yacitse-ingoyi-ya-david-raya-muri-arsenal-146413.html