Blog

  • Itangazamakuru ryahejwe! Ibitangaje ku bukwe… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane w'iki Cyumweru ni bwo abatumirwa babarirwa mu magana bari batangiye kugera mu mujyi wa Alesund uherereye mu Burengerazuba bwa Norway mu muhango wari uteganyijwe wo 'guhura no kuramukanya' muri hoteli ishingiye ku mateka.

    Biteganyijwe ko nyuma y'iminsi ibiri abitabiriye ubu bukwe batembera kandi binezeza, baraza kwitabira ibirori byo gushyingiranwa kw'igikomangoma Märtha Louise cya Norvège/Norway n'umupfumu w'Umunyamerika Durek Verrett, kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Kanama 2024.

    Ibinyamakuru muri Norvège bivuga ko abatumiwe basabwe kudakoresha telefone zabo cyangwa ‘camera’ mu birori cyangwa kugira ikintu bashyira ku mbuga nkoranyambaga. Ibinyamakuru byaho byose nabyo birahejwe.

    Igikomangoma Märtha Louise w'imyaka 52 na Derek Verrett w'imyaka 49 batangaje ko bakundana kandi biyemeje kubana mu 2022.

    Märtha, imfura mu bana babiri b'Umwami wa Norvège, mbere yari yarashakanye n'umunyabugeni witwaga Ari Behn, babyaranye abana batatu. Batandukanye mu 2017. Behn, wigeze kuvuga ko yari afite uburwayi bw'agahinda gakabije, yapfuye kuri Noheli mu 2019.

    Mu gihe cy'imyaka myinshi Märtha Louise yagiye avugwa cyane ko akoresha imiti n'imyuka idasanzwe. Mu 2022 yatakaje izina ry'icyubahiro ry'ibwami kugira ngo yiyegurire ubushabitsi n’ubuvuzi akorana n’umukunzi we uzwi nk’umupfumu ukomeye.

    Si ubwa mbere atavuzweho rumwe n’abanya-Norvège kuko ubwo umugabo we wa mbere Ari Behn yitabaga Imana muri 2019, nyuma y’igihe gito batandukanye, we yahise atangaza ko ari mu rukukondo rukomeye na Durek Verrett usanzwe azwi nk’umupfumu.

    Nubwo Louise yahisemo gushyira hasi iby’ubwami byose, Umwami Harald V yategetse ko Princess Märtha Louise agumana izina rye ry'ibwami, agakurirwaho inshingano gusa kugira ngo akomeze abe igikomangoma ariko kandi hagaragare itandukaniro hagati y’ibikorwa bye n’iby’ubwami. 


    Aba bombi bagiye gukora ubukwe nyuma y’igihe urukundo rwabo rwamaganirwa kure

    Ntibyemewe gukoresha telefone mu bukwe bwabo ndetse n’itangazamakuru ryahejwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146432/itangazamakuru-ryahejwe-ibitangaje-ku-bukwe-bwigikomangoma-cya-norvege-numupfumu-durek-146432.html

  • Abasirikare ba RDF bari guhugurwa ku miyoborere basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, bagaragarijwe n'uko Ingabo za RPA ziyemeje kuyihagarika kandi zikabigeraho.

    Banashyize indabo ku mva rusange mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Urugendo rw'abo basirikare barukomereje ku ngoro ndangamateka y'urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Kimihurura.

    Aba basirikare basobanuriwe hifashishijwe amafoto n'amashusho, inyandiko n'ibindi byerekana Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko yaje guhagarikwa n'Ingabo zahoze ari iza RPA.

    Col. Lausanne Ingabire Nsengiyumva, yagaragaje akamaro ko kwigisha abasirikare amateka y'ibyabaye mu Rwanda.

    Yavuze ko kumenya ayo mateka ari ari ingenzi ku basirikare bashya kugira ngo bumve uburyo u Rwanda rwashoboye kongera kubaka umusingi w'iterambere nubwo rwanyuze muri byinshi bibi mu mateka yarwo.

    Yakomeje ati 'Kumenya amateka y'igihugu cyacu n'ibyo abatubanjirije banyuzemo ni inkingi ikomeye mu kumenya ibyo tugomba kubaka. Nk'uko rero dukomeje kwiga amateka yacu, biradufasha gufata ingamba zo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.'

    Aba basirikare baganirijwe ku mateka yo kubohora igihugu

    Bashyize indabo ku mva rusange mu guha icyubahiro abahashyinguwe

    Aba basirikare basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, baganirizwa uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-rdf-bari-guhugurwa-ku-miyoborere-basuye-urwibutso-rwa-jenoside

  • Anita Pendo yavuze ikintu gikomeye ashimira RBA yasezeye #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Anita Pendo wari umaze imyaka 10 mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yavuze ko kimwe mu bintu bikomeye ahakuye ari uburyo yazamuye urwego rwe rw’imikorere n’ikinyabupfura.

    Ejo hashize ni bwo uyu mugore umenyerewe cyane mu myidagaduro aho ari umu Dj, umushyushyarugamba yasezeye kuri RBA

    Anita Pendo bivugwa ko yerekeje kuri Kiss FM, yavuze ko yabuze aho ahera ashimira RBA yamwigushije byinshi.

    Ati 'Aho nahera nahabuze kuko bitoroshye. Gusa reka nshimire RBA cyane. Mwaranyigishije, nahabonye inshuti, nahabonye umutuzo n’umutekano w’umutima. Mwampaye Platform. Urwego rwa Discipline rwanjye mwatumye nduzamura. Mwatumye ngira agaciro. Murakoze cyane.'

    Anita Pendo yakomeje avuga ko ntacyo umutima we umushinja ku mirimo yakoze n’igihe yari amaze muri iki Kigo.

    Ati 'Ndumva ntacyo umutima unshinja kuko natanze imbaraga, ubwenge, n’umutima. Rwanda warakoze kunshyigikira. Nizeye ko mutazantenguha muzanshyigikira mu mirimo yindi ngiyemo.'

    Bivugwa ko kuri Kiss FM azatangira akazi ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri aho agiye gusimbura Isheja Sandrine wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBA.

    Anita Pendo yashimiye RBA

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/anita-pendo-yavuze-ikintu-gikomeye-ashimira-rba-yasezeye

  • Yannick Mukunzi yongeye guhura n’imvune ikomeye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira Sandvikens IF, Yannick Mukunzi yongeye guhura n’imvune ikomeye izatuma amara hanze y’ikibuga igihe kinini.

    Yannick Mukunzi umaze imyaka 5 muri iyi kipe yo muri Sweden ntabwo yahiriwe n’umwaka w’imikino ushize n’uyu bikaba ariko bishobora kumugendekera.

    Yannick Mukunzi yagize ikibazo cy’imvune mu Kwakira 2021, iyi mvune yo mu ivi byabaye ngombwa ko bamubaga, yarakiraga akongera agatonekara, yaje gukira neza muri 2024 ari na bwo yatangiye gukinira ikipe ya Sandvikens IF yari yazamutse mu cyiciro cya kabiri.

    Muri Mata 2024 ni bwo yakinnye umukino we wa mbere nyuma y’igihe kinini adakina, gusa yaje kongera kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi.

    Uyu mukinnyi aheruka mu kibuga tariki ya 16 Kamena mu mukino batsinzemo Oddevold 2-0. Yannick winjiye mu kibuga ku munota wa 62 ntarongera kugaragara akina kubera ko yahise agira imvune.

    Amakuru avuga ko agifite byibuze amezi 3 hanze y’ikibuga kubera iyi mvune yo mu ivi.

    Yannick Mukunzi yongeye kugira imvune ikomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-yongeye-guhura-n-imvune-ikomeye

  • Bahavu yasubukuye ibirori byo gutanga impamya… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wamamaye cyane muri filime City Maid nka 'Diane', ariko muri iki gihe akaba ahanzwe amaso muri filime 'Impanga', amaze igihe ashyize imbere gufasha urubyiruko n'abandi bafasha kwinjira muri Cinema gukabya inzozi zabo.

    Ni urugendo yatangiye, aho ahuriza hamwe ababyifuza bakiga gukina filime, kuziyobora, kuzandika n'ibindi byose nkenewe kugirango umuntu avemo utanga umusaruro ku rugendo rwa Cinema mu Rwanda.

    Ibirori byo gutanga ibi bihembo byagomba kuba muri Kamena uyu mwaka, ariko bisubikwe kubera impamvu zarimo kubinoza neza kugirango bizagenda neza.

    Kuri iyi nshuro yavuze ko bizaba ku wa 27 Nzeri 2024, guhera saa kumi z'amanywa kugeza saa tatu z'ijoro, kandi bizarangwa no gutambuka ku itapi itukura, gutanga ibihembo kuri filime zahize izindi, no kwerekana filime.

    Bahavu yabwiye InyaRwanda, ko binyuze muri sosiyete ya BahAfrica yashinze afatanyije n’umugabo we Ndayirukiye Fleury yahaye ubumenyi abantu 196 barimo abakobwa n'abagore 184. 

    Ati 'Twahisemo kuzabaha impamyabumenyi mu ruhame kubera ko basoje kwiga, ari nayo mpamvu twatekereje gutegura ibi birori, aho twatumiye abantu batandukanye, ibigo, abasitari basanzwe bakora filime, itangazamakuru, n'abandi kugirango bariya basoje tubamurikire sosiyete.'

    Yavuze ko nyuma y'uko bari 196 basoje amasomo, bamwe muri bo batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bize, kuko hari abatangiye gukora filime zabo bwite.

    Avuga kandi ko filime y'umunyeshuri izahiga abandi izahabwa igihembo. Ati 'Tuzareba abakoze filime nziza, hanyuma dutange ibihembo kuri bo. Nyuma yo kubigisha, tunabereke ko kuba umusitari cyangwa se kumenyekana muri cinema bitakubuza gukomeza kubaho ubuzima busanzwe. Ikindi, ni uko tuzatumira abakinnyi ba filime bakomeye baganirize bariya bazaba basoje amasomo yabo.'

    Bahavu anavuga ko muri ibi birori byo gutanga impamyabumenyi, hazaba no kwerekana filime yatunganyijwe na BahAfrica Entertainment 'mu rwego rwo kwerekana bimwe mu byo twakoze ndetse n'ibyo duteganya gukora mu gihe kiri imbere'.

    Avuga ko yahisemo aba banyeshuri ashingiye cyane ku kwigisha 'abafite inyota yo kwinjira muri Cinema' ariko kandi yabikoze mu rwego 'rwo gutanga umusanzu we kuri filime Nyarwanda'.

    Bahavu avuga ko mu gihe cy'amezi atandatu ashize atanga amasomo ashamikiye kuri Sinema, yabonye ko mu Rwanda hari impano zikomeye, kandi abagiye bagaragaza ubumenyi bwisumbuyeho yagiye abaha umwanya bakina muri filime zitandukanye zirimo nka 'Impanga', 'Isi Dutuye' n'izindi.

    Ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo yabo byashyizwe tariki 27 Nzeri 2024


    Bamwe mu banyeshuri binjiye muri Cinema babifashijwemo na Bahavu batangiye kwikorera filime z'abo bwite

    Bahavu avuga ko yagiye ahitamo abanyeshuri ashingiye cyane cyane ku bashaka kuzavamo abakinnyi ba filime


    Mu birori byo gutanga ibi bihembo, hazahembwa filime y'umunyeshuri yahize izindi

    Bahavu avuga ko hari bamwe mu banyeshuri yifashishije muri filime ze zirimo ‘Impanga’  


    KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME ‘MY FATHER’ IRI MU ZITUNGANWA NA BAHAVU

    “>

    KANDA HANO UREBE FILIME ‘ISI DUTUYE’ IRI MU ZIKINAMO ABAKINNYI BATOJWE NA BAHAVU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146425/bahavu-yasubukuye-ibirori-byo-gutanga-impamyabumenyi-ku-barenga-190-yinjije-muri-cinema-146425.html

  • Gen Jean Bosco Kazura mu basirikare barenga 1… – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryemerera aba basirikare kujya mu kiruhuko cy'izabukuru ryagiye hanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kanama 2024.

    Iri tangazo rivuga ko Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yemeje ko abasirikare barimo Gen Jean Bosco Kazura n'abandi bane bafite ipeti rya Brigadier General bajya mu kiruhuko.

    Abo ni Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Firmin Bayingana wigeze kuba Chairman w’ikipe ya APR FC.

    Umukuru w'Igihugu yemeje kandi ko abandi ba Ofisiye bakuru 170 n'abandi basirikare bafite amapeti atandukanye 992 bajya mu kiruhuko.

    Abajenerali ba RDF, ba Ofisiye bakuru n’abandi basirikare bafite amapeti atandukanye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni abasoje amasezerano yabo bakaba banakorewe ibirori byo kubashimira.

    Ibi birori byabaye ku nshuro ya 12, byabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali biyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari uhagarariye Perezida Kagame.

    Mu bandi babyitabiriye harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Abajenerali, ba Ofisiye bakuru ndetse n'abagize imiryango y'abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru umusanzu wabo mu rugamba rwo Kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubwitange bagaragaje mu rugendo rw’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

    Ati “Ndabahamagarira gukomeza kurangwa n’umuhate mwagaragaje mu myaka yatambutse. Abato muri RDF babigiyeho byinshi kandi nizeye ko muzakomeza gutanga umusanzu mu kurinda Igihugu cyacu.”

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko Abajenerali n’aba Ofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru basize umurage watumye RDF ikomeza kubahwa, abibutsa ko bakwiye kwishimira uruhare rwabo mu kwimakaza amahoro n’umutekano.

    Yagize ati “Intsinzi yose twagezeho mu mateka yacu yubakiye ku bwitange bwanyu, umuhate no guharanira gusoza inshingano zo kurinda Igihugu cyacu.”

    Brig Gen John Bagabo wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yashimiye Perezida Kagame ku miyoborere n’ubujyanama yabahaye, agaragaza ko byababereye impamba ikomeye kuva mu gihe cy’Urugamba rwo Kubohora Igihugu.

    Ati “Aya mahame twakomeje kuyagenderaho kandi azakomeza kutuyobora mu byo dukora.”

    Yavuze ko bazakomeza kugaragaza ubudacogora no kwitanga mu kurinda ibyagezweho, baharaniye kuva kera.

    Abajenerali n’aba Ofisiye bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe ibyemezo by’ishimwe nk’ikimenyetso cyo kubashimira ubwitange bwabo mu gihe bamaze mu Ngabo z’u Rwanda.

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

    Brig Gen John Bagabo wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yashimiye Perezida Kagame 

    Abajenerali n’aba ofisiye bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe ibyemezo by’ishimwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146420/gen-jean-bosco-kazura-mu-basirikare-barenga-1100-bashyizwe-mu-kiruhuko-cyizabukuru-146420.html

  • REG BBC yatashye ikubita agatoki ku kandi, inota rimwe riba ikinyuranyo kuri APR (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC na Patriots zahiriwe n’umukino wa mbere wa kamarampaka muri Basketball waraye ukinwe mu ijoro ryakeye.

    Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024 ni bwo hatangiye imikino ya kamarampaka muri Basketball mu bagabo.

    Ni imikino yabereye muri Petit Stade aho habanje umukino wa Patriots BBC yaje gutsinda Kepler amanota 83-71.

    Iyi kipe ya Kaminuza ni yo yagize intangiriro nziza kuko yatsinze uduce tubanza tw’umukino abantu bagira bagira ngo ishobora no kwegukana uyu mukino.

    Kepler ibifashijwemo n’abarimo Chad Bowie Jordan na Done Carlos batsinze agace ka mbere 27-25 n’agace ka kabiri 17-12. Bagiye kuruhuka ari 44-37.

    Abasore ba Patriots BBC barimo Branch Stephaun bagarukanye imbaraga maze agace ka 3 bagatsinda U24-16, agace ka nyuma bagatsinda 22-11.

    Hahise hakurikiraho umukino wa REG na APR wari utegerejwe na benshi, bigoranye APR iwutsinda 91-90.

    Antino Jackson wa REG wabonaga yagoye APR BBC yayifashije kwegukana agace ka mbere ku manota 24-20.

    Agace ka kabiri APR yakoresheje imbaraga zishoboka zose ngo igabanye ikinyuranyo, ibifashijwemo na Isaiah Miller umuntu yavuga ko ari we wanabaye ikinyuranyo kuri uyu mukino, bagatsinze amanota 20-18. Bajya kuruhuka ari 42-40.

    Ibintu byaje kuba bibi cyane ku ikipe y’ingabo z’igihugu mu minota ya nyuma y’agace ka 3, aho abakinnyi nka Cleveland Thomas na Shyaka Olivier yayifashije gusoza aka gace bashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 9. Bagatsinze 25-18.

    Mu gace ka nyuma APR FC yakoresheje imbaraga nyinshi abarimo Diarra na Ntore Habimana na Miller wari mwiza kuri uyu mukino wanatsinze amanota menshi (32), bayifashije gukuramo iki kinyuranyo ndetse banayobora umukino, gusa ku isegonda rya nyuma Antino yatsindiye REG amanota yahise atuma banganya 83-83, bahise bajya mu minota 5 y’inyongera irangira APR BBC iyoboye n’amanota 91-90. Aya makipe azagaruka mu kibuga ku Cyumweru.

    Muri iyi mikino ya ½ amakipe atanguranwa intsinzi eshatu kugira ngo agera ku mukino wa nyuma.

    Wari umukino utoroshye

    Antino yagoye APR cyane

    Miller yitwaye neza muri uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-bbc-yatashye-ikubita-agatoki-ku-kandi-inota-rimwe-riba-ikinyuranyo-kuri-apr-amafoto

  • Chairman wa APR FC ari mu basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru #rwanda #RwOT

    Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira ari mu basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Ku wa 30 Kanama 2024 ni bwo mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame igisirikare cy’u Rwanda (Rwanda Defence Force) cyasohoye itangazo ry’abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Abo basirikare barimo Gen Kazura Jean Bosco, Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Firmin Bayingana wabaye Chairman wa APR FC.

    Iri itangazo ryakomeje rivuga ko Perezida Kagame yemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’abasirikare bakuru (senior officers) 170 n’abandi bafite andi mapeti 992.

    Muri abo basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo na Col Richard Karasira, umuyobozi w’ikipe ya APR FC.

    Tariki 19 Ukuboza 2023, ni bwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 727, barimo na Chairman wa APR FC, Karasira Richard wari Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

    Icyo gihe yari asanzwe ari Umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Col Karasira Richard yatangiranye n’Ikipe ya Marines FC mu 1998 aho yayibereye Umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo no kuba yarayibereye Perezida imyaka irindwi.

    Col (Rtd) Karasira yatangajwe nka Chairman wa APR FC tariki 23 Kamena 2023. Ingoma ye azayibukirwaho ko ari we muyobozi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu watangiranye na Politiki yo gukinisha abanyamahanga APR FC yasubijweho nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda.

    Chairman wa APR FC yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chairman-wa-apr-fc-ari-mu-basirikare-bagiye-mu-kiruhuko-cy-izabukuru

  • Gen Jean Bosco Kazura hamwe n'abandi basirikare barenga 1100 bashyizwe mu kiruhuko – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Igisirikare cy'u Rwanda, rivuga ko Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yemeje ko abasirikare barimo Gen Jean Bosco Kazura n'abandi bane bafite ipeti rya Brigadier General bajya mu kiruhuko.

    Abo ni Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Firmin Bayingana.

    Umukuru w'Igihugu yemeje kandi ko abandi ba ofisiye bakuru 170 n'abandi basirikare bafite amapeti atandukanye 992 bajya mu kiruhuko.

    Gen Kazura yabaye mu buyobozi bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda mu myaka myinshi ishize kuko guhera mu Ugushyingo 2019 kugera muri Kamena 2023 yari Umugaba Mukuru w'Ingabo.

    Yabaye kandi mu zindi nzego zitandukanye harimo kuba Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

    Yigeze kuba Umujyanama w'Umukuru w'Igihugu mu birebana n'Igisirikare; Umugaba wungirije w'Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe i Darfur muri Sudani, yabaye kandi Umuyobozi w'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari zishinzwe kubungabunga amahoro n'umutekano muri Mali (MINUSMA – Mission multidimensionnelle intégrée des Nations unies pour la stabilisation au Mali).

    Brig Gen John Bagabo yakoze igihe kinini mu nzego z'ubutabera za gisirikare kuko yari asanzwe ari Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima abari abasirikare.

    Brig. Gen. John Bosco Rutikanga we yigeze kuba Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru. Yabaye kandi Umuyobozi wa Brigade ya 204. Ipeti yari afite yarihawe mu 2018 ubwo we na bagenzi be batandatu bari bafite ipeti rya Colonel, bagirwaga ba Brigadier General.

    Mu bandi basirikare bakuru bashyizwe mu kiruhuko, harimo Brig Gen Johnson Hodari wigeze kuba Umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe. Yanabaye Umuyobozi w'Ingabo za brigade 305 zikorera mu turere twa Musanze n'igice cya Burera.

    Brig Gen Firmin Bayingana we azwi cyane muri APR FC kuko yigeze kuba mu buyobozi bukuru bwayo.

    Mu muhango wo gusezera aba basirikare, Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabashimiye umusanzu wabo mu iterambere ry'u Rwanda kuva mu bihe byo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no mu rugendo rw'iterambere igihugu kirimo ubu.

    Ati 'Ndabashishikariza kugumana uwo muhate mwagaragaje mu myaka itambutse. Abasirikare bakiri bato mu myaka muri RDF, babafatiyeho urugero rufatika, nizeye ko muzakomeza gutanga umusanzu wanyu mu kurinda igihugu cyacu.'

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Mukanga, yavuze ko intambwe yose bateye, yari irimo ubwitange n'umuhate wo kuzuza neza inshingano zabo zo kurinda igihugu.

    Ati 'Mwakoreye igihugu cyacu n'ubwitange, mwakwishimira umusanzu wanyu mu kuba dufite amahoro n'umutekano. Musize ibigwi, bitari gusa mu kuzuza inshingano zanyu, ahubwo no gutuma RDF iba urwego rwubashywe.'

    Brig Gen John Bagabo wavuze mu izina ry'abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yashimiye Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, ku miyoborere ye n'urugero rwiza yagiye atanga mu myaka myinshi ishize by'umwihariko mu gihe cyo kubohora igihugu.

    Yavuze ko kuva icyo gihe, Perezida Kagame yagiye yibutsa abasirikare akamaro ko kugira ikinyabapfura kugira ngo babashe gutandukanywa n'umwanzi.

    Ati 'Ayo mahame yatugumyemo kandi azakomeza kuranga ibikorwa byacu. Mu gihe tugiye mu Nkeragutabara, dushimiye icyubahiro twahawe dusezerwa. Turasaba ubuyobozi bwacu uyu munsi, kudushyikiririza Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo ubutumwa bwacu, bw'uko tuzakomeza kwita no kurinda ibyo twaharaniye mu myaka ishize.'

    Gen Jean Bosco Kazura wigeze kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda ni umwe mu bahawe ikiruhuko

    Brig Gen John Bagabo yakoze igihe kinini mu nzego z'ubutabera za gisirikare kuko yari asanzwe ari Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima abari abasirikare

    Brig. Gen. John Bosco Rutikanga we yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru. Yabaye kandi Umuyobozi wa Brigade ya 204. Ipeti yari afite yarihawe mu 2018 ubwo we na bagenzi be batandatu bari bafite ipeti rya Colonel, bagirwaga ba Brigadier General

    Brig Gen Johnson Hodari yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe. Yanabaye Umuyobozi w'Ingabo za brigade 305 zikorera mu turere twa Musanze n’igice cya Burera

    Brig. Gen John Bagabo wigeze kuba Komiseri muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, ni umwe mu bavuze ijambo muri iki gikorwa

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

    Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

    Iki gikorwa cyari cyitabiriye n’abasirikare barimo abahawe ikiruhuko n’imiryango yabo

    Hafashwe ifoto y’urwibutso

    Brig Gen John Baptist Ngiruwonsanga asezera kuri ba ofisiye bagiye mu kiruhuko

    Brig Gen John Baptist Ngiruwonsanga aramutsa umwe muri ba ofisiye bagiye mu kiruhuko

    Ba ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bitegura kwinjira mu kiruhuko

    Hafashwe ifoto y’urwibutso ya ba ofisiye bagiye mu kiruhuko

    Gen Jean Bosco Kazura yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

    Brig. Gen John Bagabo wigeze kuba Komiseri muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, ni umwe mu bagiye mu kiruhuko

    Brig Gen John Bosco Rutikanga yigeze kuba Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru

    Mu 2019, Brig Gen Hodari Johnson yari Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Kirehe,Ngoma na Bugesera

    Brig Gen Firmin Bayingana yigeze kuba mu buyobozi bukuru bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-jean-bosco-kazura-hamwe-n-abandi-basirikare-barenga-1100-bashyizwe-mu

  • RGB yashimangiye ko 70% by'insengero zagenzuwe mu Rwanda zafunzwe – #rwanda #RwOT

    Itangazo rikomeza rigira riti 'Ubugenzuzi buracyakomeje kugira ngo duharanire ko inzu zisengerwamo zuzuza ibisabwa. Abantu bakwiye kumva ko gufunga inzu isengerwamo bidasobanuye ko idini cyangwa itorero urwo rusengero rubarizwamo ryafunzwe burundu.'

    RGB yagaragaje ko gufunga insengero, imisigiti na kiliziya bitujuje ibisabwa bitagamije guhonyora uburenganzira ku myemerere y'abantu ariko ko ahantu hasengerwa naho hakwiye kugira amategeko hubahiriza mu gusigasira umutekano w'abahasengera.

    Yagaragaje ko ibyo inzu zisengerwamo zisabwa kuba byujuje byagenwe harebwa ibikenewe by'ibanze mu kubungabunga ituze, umutekano n'ubuzima bwiza by'abazikoreramo kandi ari uburenganzira bw'Umunyarwanda aho ari hose mu gihugu.

    RGB igaragaza ko ahasengerwa hakwiye kuba hubahirije imyubakire y'aho haherereye kandi hari inzira n'imbuga ituma babona ubutabazi n'aho imodoka z'ubutabazi zanyura igihe bibaye ngombwa.

    Ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye birimo; Inyubako zitujuje ibisabwa n'amategeko y'imyubakire y'aho ziherereye, isuku itanoze, kutagira uburyo bwo kurinda urusaku no kutagira impamyabumenyi muri tewolojiya ku bayisabwa.

    Hari kandi gusengera ahandi hantu hatemewe nko mu buvumo, mu mashyamba, mu migezi, mu misozi n'ahandi, kutagira icyemezo cya RGB kibemerera gukora nk'itorero no kutagira icyemezo cy'imikorere n'akarere aho bikenewe.

    RGB yemeza ko bimwe mu bituma insengero zigenda ziba nyinshi kandi zitujuje ibisabwa ari uko hari abazishinga batagamije ibikorwa byo kwigisha iby'iyobokamana ahubwo bagamije inyungu zabo bwite zirimo gushaka amafaranga n'imitungo bivuye mu baturage, kwigisha inyigisho ziyobya, n'ibindi.

    Uru rwego kandi rushimangira ko hari bamwe mu bigisha bagize amatorero ubucuruzi ntibite ku ngamba zo kurengera umutekano w'abantu babagana.

    Itangazo ryakomeje rigaragaza ko ubuyobozi bwa RGB bwishimiye ubufatanye n'amadini n'amatorero ariko ko buyasaba kurushaho gufata ingamba zihoraho mu kubahiriza amabwiriza.

    Ku birebana n'abafungiwe kubera ko badafite impamyabumenyi zikenewe, RGB yibukije ko itegeko ryo muri 2018 rigenga imiryango ishingiye ku myemerere ryatanze imyaka itanu kandi ko yarangiye mu 2023, bityo ko abafungiwe kubera icyo kibazo basabwa kurangiza amasomo bakabona gukomeza imirimo isaba iyo mpamyabushobozi.

    Ku rundi ruhande ariko RGB yagaragaje ko hari bamwe mu bakora ivugabutumwa banyuze mu itangazamakuru babikora batanditse akenshi bagatanga n'inyigisho ziyobya abaturage.

    Byatumye isaba abayobozi b'ibitangazamakuru binyuranye kujya bashishoza mu gutanga umwanya n'urubuga rw'izo nyigisho ariko abo bavuga butumwa nabo basabwa kubahiriza amategeko.

    Insengero 70% by’izagenzuwe mu Rwanda zarafunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rgb-yashimangiye-ko-70-by-insengero-zagenzuwe-mu-rwanda-zafunzwe