Blog

  • Gasabo: Polisi yameneye mu ruhame litiro 3500 z'inzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni abagabo batatu n'umugore umwe, bafatiwe mu cyuho bazicururiza mu tubari duherereye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Ngara, mu Murenge wa Bumbogo, ahagana Saa Kumi n'Imwe za mu gitondo ku wa Kane tariki ya 29 Kanama 2024.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko gufatwa kwabo byagizwemwo uruhare n'abaturage batanze amakuru.

    Ati 'Abaturage bahaye amakuru Polisi ikorera muri uriya murenge ko aba bantu uko ari bane bafite utubari bacururizamo inzoga bikorera zitujuje ubuziranenge. Habayeho kugenzura biza kugaragara ko amakuru yatanzwe ari impamo, mu bikorwa byateguwe bifatirwamo bane bari bafite bose hamwe litiro 3500, ndetse mu tubari tubiri muri two hafatirwa imashini zikinishwa urusimbi zizwi ku izina ry'Ibiryabarezi eshanu, abaje kuhanywera bakinaga rwihishwa mu masaha ya nijoro bwamara gucya bakabihisha.'

    CIP Gahonzire yavuze ko kenshi ahantu hacururizwa bene izo nzoga zitujuje ubuziranenge, hakunze kugaragara urugomo rurimo gukubita no gukomeretsanya ndetse rimwe na rimwe bikaba byabyara n'imfu.

    Ati 'Bitewe n'ingaruka tugenda tubona ziterwa n'izi nzoga, Polisi yakajije umukwabu wo gufata abazikora n'abazicuruza kugira ngo bahanwe banabere abandi akabarore.'

    Yaburiye buri wese uzi ko azikora cyangwa azicuruza n'uwateganyaga kubijyamo ko ashatse yabireka kuko igikorwa cyo kubafata gikomeje hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage.'

    Yasabye abanywa izi nzoga kuzireka kuko zigira ingaruka ku buzima bwabo bitewe n'ibyo bazikoramo, asaba kandi abaturage kujya bihutira gutanga amakuru aho bazibonye ndetse ashimira ababigizemo uruhare rwatumye ziriya zifatwa zitaragurishwa.

    Iteka rya Minisiteri y'ubuzima riteganya urutonde n'ibyiciro by'ibiyobyabwenge rishyira ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy'ubuziranenge mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge byoroheje.

    Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Mu Karere ka Gasabo Polisi yameneye mu ruhame litiro 3500 z'inzoga zitujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-polisi-yameneye-mu-ruhame-litiro-3500-z-inzoga-zitujuje-ubuziranenge

  • MTN yatangije 'Recharge and Win', gahunda izatangirwamo ibihembo bya miliyoni zirenga 200 Frw – #rwanda #RwOT

    Kwitabira ubu bukangurambaga bisaba kugura ipaki yo guhamagara cyangwa iyo gukoresha kuri internet nk'uko bisanzwe, ubundi umuntu agahabwa ibihembo.

    Ibyo bisobanuye ko uko umuntu agura ama-unites inshuro nyinshi ari na ko ubikora azaba yongera amahirwe yo kwegukana ibihembo byinshi.

    Ibihembo biri mu buryo bubiri. Ubwa mbere bujyanye n'ibihembo by'amafaranga kuva ku bihumbi 10 Frw kugeza ku gihembo nyamukuru cya miliyoni 5 Frw kizahabwa abanyamahirwe babiri.

    Ikindi cyiciro kigizwe n'ibihembo bitari amafaranga bizahabwa abagize uruhare muri ubwo bukangurambaga birimo ingendo zo muri kajugujugu ku bufatanye na Akagera Aviation.

    Birimo kandi guhabwa za moto, amagare, ibikoresho bitanga umuriro uturuka ku mirasire y'Izuba, telefone zigezweho n'ibindi nk'ama-unites yo guhamaga n'ayo gukoresha kuri internet.

    Ni amahirwe MTN Rwanda yashyizeho hagamijwe gufasha Abaturarwanda gukomeza imirimo yabo no kuba hafi y'inshuti n'abavandimwe babo ariko bakanabihemberwa.

    Nta paki yihariye yashyizweho, ahubwo ni izisanzwe, uko ugura ama-unites uhita ujya mu irushanwa, ndetse bikareba abari mu bice byose by'u Rwanda.

    Umuyobozi ushinzwe Serivisi zihabwa Abakiliya n'ibijyanye n'ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Rosine Dusabe yavuze ko icyo gikorwa kigaragaza uburyo bahora batekerereza abakiliya babo ibibateza imbere.

    Yavuze ko iki kigo cy'itumanaho cyiyemeje guhuza abaliliya babo n'inshuti n'abavandimwe zabo, ariko ubikoze akanagira izindi nyungu abona zituruka muri ibyo bihembo.

    Ati 'Turakangurira abakiliya bacu bose gukomeza kugura ama-unites bakabona iminota yo guhamagara inshuti n'abavandimwe babo, bagura n'ama-unites yo kujya kuri internet. Uretse kuba hafi y'inshuti n'abavandimwe abakiliya bacu bazabona n'ibihembo bindi byiyongera.'

    MTN Rwanda kandi yatekereje no kubakira ubushobozi abayihagarariye mu bice bitandukanye by'igihugu (agents), aho na bo igiye kubashyiriraho ibihembo bya buri cyumweru.

    Umu-agent wese uzajya agurisha cyangwa akarenza ama-unites ya 3000 Frw azajya ashyirwa mu banyamahirwe bazajya batsindira ibihembo bitandukanye birimo guhabwa moto n'ibihumbi 100 Frw.

    MTN Rwanda izabashyira mu byiciro bijyanye n'intara bakoreramo, abatsinze bajye batoranywa buri cyumweru, hahembwe abanyamahirwe 10.

    Dusabe ati 'Aba-agent bacu ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry'ikigo cyacu. Bagira uruhare rukomeye mu kugeza ku bakiliya serivisi zacu zose. Dushaka kububakira ubushobozi ariko tunabashimira iyo mirimo yo kuduhuza n'abakiliya bacu bakora.'

    MTN Rwanda ni kimwe mu bigo bikomeye ku isoko ry'u Rwanda mu bijyanye n'itumanaho na cyane ko imaze imyaka igera kuri 26 ikorera mu Rwanda.

    Ni nako abafarabuguzi bayo bakomeje kwiyongera kuko igihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, cyarangiye ku wa 31 Werurwe 2024 cyasize ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 7,4.

    MTN Rwanda yatangije gahunda ya ‘Recharge and Win’ yo kugura ama-unites ugahabwa ibihembo bitandukanye

    Aba-agent ba MTN Rwanda na bo baributswe, uzajya acuruza ama-unites angana/arenga 3000 Frw azajya ahembwa ibirimo moto, ibihumbi 100 Frw n’ibindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-yatangije-recharge-and-win-gahunda-izatangirwamo-ibihembo-bya-miliyoni

  • Intumwa za RDC zashinje Senateri Uwizeyimana kwambara Costume yaguzwe mu mabuye yibwe – #rwanda #RwOT

    Ni inama yabaye ku wa 26 na 27 Kanama. Usomye imyanzuro y'inama, nta na hamwe harimo izina ry'u Rwanda, gusa ku munsi wayo wa mbere, rwagarutsweho cyane kubera Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongeye gukoresha umwanya zari zihawe, mu kugaragaza ko ibibazo igihugu cyabo gifite biterwa n'u Rwanda.

    Raporo ku mutekano yamuritswe igaragaza ko Uburasirazuba bwa Congo ari agace kadatekanye, kandi ko iki gihugu kibarizwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 120 igira uruhare mu gukongeza amakimbirane n'imvururu mu karere.

    Ivuga uko ibintu byari byifashe hagati ya Mutarama na Kamena 2024, ko Ingabo za RDC zaburijemo ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Tshisekedi muri Gicurasi 2024 kandi ko ari amakuru yatanzwe n'inzego nkuru z'iki gihugu.

    Abantu bitwaje intwaro bateye ingo z'abayobozi bakuru mu gihugu ndetse raporo ivuga ko bafashe igice gito cy'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu mu Murwa Mukuru, Kinshasa. Muri ibyo bikorwa, ngo abantu batatu barishwe, abandi 50 barafungwa.

    Abagize iri huriro bavuze ko ku wa 3 Nzeri 2023, Guverinoma ya RDC yaciye iteka rigamije guhuriza hamwe abarwanyi batandukanye muri FARDC, kugira ngo barwanye umutwe wa M23.

    Raporo ivuga ko mu bagiye muri iryo huriro, harimo n'Ingabo z'u Burundi ndetse n'abarwanyi b'umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ivuga ko umutwe wa Wazalendo watumye ibintu bidogera mu Burasirazuba bwa Congo.

    Ibiganiro byahinduye isura, RDC ishinja u Rwanda

    Umwe mu Badepite bari bahagarariye RDC mu nama, Boniface Kabanda Matanda, yavuze ko ikibazo cy'amakimbirane muri RDC giterwa n'u Rwanda, ko gukomeza gushakira igisubizo i Luanda na Angola ari uguta umwanya.

    Abari mu nama, by'umwihariko Intumwa z'u Rwanda, bavuze ko kuba RDC ibona ko nta gisubizo kizava mu biganiro bya Luanda na Nairobi, bigaragaza ko nta bushake iki gihugu kiri gushyira mu gushaka umuti.

    Amashusho yashyizwe hanze na Televiziyo ya NTV yo muri Uganda, agaragaza Matanda agira ati 'Amakimbirane yo muri RDC areba ibihugu bibiri aho kimwe ari igishotoranyi, ari cyo u Rwanda.'

    Anagaragaza Senateri Uwizeyimana atishimiye ibyo Intumwa za RDC zari ziri kuvuga, kugeza n'aho asaba Perezida wayo guhagarika izo mvugo zidafite ishingiro.

    Muri iyi nama, byasaga n'aho ibihugu byinshi byayitabiriye, byumva neza umuzi w'ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC cyane ko hari Delegasiyo y'Inteko zo muri ICGLR yari iherutse gukorera urugendo mu Burasirazuba bwa Congo, igasura inkambi ku buryo yari ifite amakuru ya nyayo.

    Intumwa ya RDC yageze n'aho ivuga ko ibyo Monusco yatangaje ko M23 ifite intwaro nyinshi atari byo. Umwe mu bari bitabiriye, yasubije ko izo ntwaro zigurwa na Leta ya Congo, ikaziha imitwe yitwaje intwaro, M23 ikaziyambura.

    Depite Kabanda yabwiye Senateri Uwizeyimana ko ikote yambaye ryaguzwe mu mabuye y'agaciro yibwe muri Congo

    Impaka mu cyumba cy'inama zarakomeje, bigera n'aho Depite Kabanda wari uhagarariye Inteko ya RDC, azamura ibirego bisanzwe by'uko ngo u Rwanda rwiba amabuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Bivugwa ko yageze n'aho arengera, abwira Senateri Uwizeyimana Evode ko n'ikote yambaye, agomba kurisubiza kuko ngo ryaguzwe mu mafaranga yavuye mu mabuye y'agaciro yibwe muri Congo.

    Nyuma y'ayo magambo, Senateri Uwizeyimana yahise asaba ijambo avuga ko delegasiyo ya Congo itangiye gutandukira, asaba uyoboye inama guhagarika impaka zidafite umumaro no gukoresha imvugo zidakwiriye ku muntu uhagarariye igihugu mu nama.

    Delegasiyo ya RDC yari igizwe n'abantu barenga batanu.

    Ihuriro ry'Abadepite bo mu bihugu byo muri ICGLR ryitabirwa n'abo mu bihugu 12 binyamuryango. Ibyo ni Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Congo, RDC, Kenya, Uganda, Sudani y'Epfo, Sudani, Tanzania, Zambia n'u Rwanda.

    Mu bindi byavugiwe muri iyo nama, harimo nk'aho Intumwa za RDC zavuze ko Gen Makenga uyobora umutwe wa M23 atari Umunye-Congo, ko ari Umunyarwanda, gusa ngo abari bitabiriye bamubaza uko yageze mu Ngabo za FARDC.

    Zavuze kandi ko nta muntu n'umwe wo muri M23 w'Umunye-Congo abari bitabiriye basubiza ko kugira ngo ibyo bishoboke, byasaba ko imyanzuro y'Inama y'i Berlin yaciye imipaka yaseswa.

    Byageze n'aho uwari uyoboye inama atangira kwima ijambo Intumwa za RDC, avuga ko atari inama y'ibihugu bibiri.

    Senateri Uwizeyimana yabwiye abari mu nama, ko RDC ibona ikibazo ko ari M23 gusa yirengagiza indi mitwe irenga 240 yitwaje intwaro. Yatanze inama ko niba RDC iticaranye na M23 ngo ibibazo bikemuke, bijyanye n'umusanzu utangwa n'ibindi bihugu binyuze mu masezerano ya Luanda na Nairobi; amaherezo hazavuka na M24 cyangwa M25 kuko igisubizo cy'intambara cyashyizwe imbere kidashoboka.

    Yavuze ko atumva ukuntu intumwa za Leta ya RDC zivuga ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi bitazatanga umusaruro, kandi iki gihugu kikibyitabira. Kuri we, ngo ni ukutagira ubushake mu gukemura ikibazo.

    Mu yandi magambo adafite gihamya yavuzwe n'Intumwa za RDC harimo ko ngo Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda iherutse gutora umwanzuro wemerera Perezida Kagame gushoza intambara kuri RDC; ibintu byamaganiwe kure n'abari mu cyumba.

    Boniface Kabanda Matanda ni umwe mu badepite bari bahagarariye RDC mu nama y’abagize Inteko zishinga Amategeko zo muri ICGLR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intumwa-za-rdc-zashinje-senateri-uwizeyimana-evode-kwambara-costume-yaguzwe-mu

  • Nifuzaga kwifotozanya nawe none twakoranye in… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yise 'Niko biri' yanaririmbyemo Hervis Beatz usanzwe ari Producer. Papa Cyangwe avuga ko ayimaranye igihe kinini muri studio, ariko ko bitewe n'uko aba afite imishinga myinshi muri studio iyi ndirimbo yatinze gusohoka.

    Yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2023, kandi ko bitewe n'uko Elvis ari we wakoze amajwi y'iyi ndirimbo byarangiye nawe ayiririmbyemo.

    Hervis Beatz niwe waririmbye inkikirizo (Chorus) y'indirimbo 'Ibaze mpfuye', 'Tujye gusenga' n'izindi. Papa Cyangwe ati 'Naramubwiye ashyiramo 'Chorus' birangira ari umushinga wanjye nawe, ariko ubwo nashyiragamo igitero cyanjye, numvise ko haburamo igitero cy'undi muntu, ntekereje neza nsanga hari umuraperi tutarakorana ariwe Riderman.'

    Akomeza ati 'Numvise rero n'ubutumwa bwarimo, nasanze Riderman ariwe wakwisangamo cyane. Icyo gihe nahise mbwira Producer Hervis Beatz ampa umushinga w'iriya ndirimbo nyoherereza Riderman kugirango numve niba hari icyo yadufasha.'

    Papa Cyangwe yavuze ko byafashe umunsi umwe kugirango Riderman aririmbe muri iyi ndirimbo, kandi ntibari bahuye mbere yahoo. Ati 'Niwe muntu wantunguye mu mikoranire. Ibaze koherereza indirimbo umuntu ku mugoroba, ku munsi ukurikiyeho akakoherereza amajwi yamaze gukora indirimbo yose. Ni wo mushinga wantunguye, n'iyo ndirimbo nakozeho mu buryo bwihuse kandi vuba.'

    Uyu muraperi avuga ko iyi ndirimbo 'ari imwe mu zifite icyo zisobanuye kuri njye'. Kandi avuga ko hari byinshi yigiye kuri Riderman 'nk'uburyo akunda akazi ke n'ukuntu aca bugufi'.   

    Ati 'Ni umuraperi ugira gahunda, haba mu buryo bwo gukora 'Audio' ndetse no ku munsi wo gufata amashusho 'Video' yahagereye igihe. Ni umuntu ujya mu kintu ukabona yabigize ibye. Ni imwe mu ndirimbo ifite ikintu kinini ivuze kuri njye.'

    Papa Cyangwe yavuze ko yakuze akunda Riderman mu buryo bukomeye, kandi yahoraga yifuza kuzatunga ifoto bari kumwe 'none birenze ifoto dukoranye indirimbo'.

    Ati 'Navuga ko ari zimwe mu nzozi ziri kuba impamo zanjye. Namwigiyeho byinshi cyane, ikindi namwigiyeho guca bugufi cyane. Ndamushimira cyane, ko yanshyigikiye cyane, ku buryo bigoye kubona uko namushimira. Ni umuntu mwiza bitandukanye n'uko ubitekereza, Imana ijye imuha umugisha.' 

    Umuraperi Papa Cyangwe yatangaje ko agiye gusohora indirimbo 'Niko biri' yahuriyemo Riderman na Hervis


    Papa Cyangwe yavuze ko iyi ndirimbo yatangiye ayikorana na Hervis gusa


    Papa Cyangwe yavuze ko yakuze yifuza gufata ifoto ari kumwe na Riderman, none byageze ku gukorana indirimbo


    Papa Cyangwe yavuze ko iyi ndirimbo ayitezeho guhindura amateka ye mu muziki


    Papa Cyangwe yaherukaga gusohora indirimbo yahurijemo abagize itsinda rya Tuff Gang 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA IKITANYISHE YA PAPA CYANGWE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146430/nifuzaga-kwifotozanya-nawe-none-twakoranye-indirimbo-papa-cyangwe-yarotoye-inzozi-kuri-rid-146430.html

  • Byagenze bite ngo Mangwende akurwe ku rutonde rw’Amavubi agasimbuzwa Ishimwe Christian? #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi azifashisha ku mikino ya Libya na Nigeria batarimo Imanishimwe Emmanuel Mangwende wari wahamagawe.

    U Rwanda ruzakina na Libya muri Libya tariki ya 4 Nzeri 2024 na Nigeria i Kigali tariki ya 10 Nzeri 2024 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

    Uyu munsi nibwo yerekeza muri Libya aho umutoza yamaze gushyira hanze abakinnyi 25 azifashisha muri iyi mikino yombi, ni mu gihe yari yarahamagaye 36.

    Mu bakinnyi basigaye harimo na Niyonzima Olivier Seif wa Rayon Sports utagize amahirwe yo kwisanga ku rutonde rwa nyuma.

    Undi mukinnyi ni Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukirimo gushaka ibyangombwa bimwemerera gukinira no gukorera muri Cyprus mu ikipe ye nshya ya AEL Limassol.

    Yahise asimbuzwa Ishimwe Christian wa Zemamra Renaissance yo muri Maroc, ntabwo yari yahamagawe.

    Abakinnyi bazakina na Libya na Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-mangwende-akurwe-ku-rutonde-rw-amavubi-agasimbuzwa-ishimwe-christian

  • Umutoza w'Amavubi, Frank Torsten Spittler, yamaganiye kure igitekerezo cyo Kongera umubare w'Abanyamahanga muri Shampiyona y'u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Frank Torsten Spittler, yagaragaje ko adashyigikiye igitekerezo cyo kongera umubare w'abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda. Uyu mutoza ukomoka mu Budage asanga iki gitekerezo ari ubucucu kandi ko kigamije gusenya umupira w'amaguru mu Rwanda aho kuwuteza imbere.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku wa Kane, tariki ya 29 Kanama 2024, kuri Stade Amahoro, Torsten yavuze ko mu minsi ishize yamenye ko Urwego rutegura Shampiyona rwari rwatanze icyifuzo cyo kongera umubare w'abanyamahanga ukava kuri batandatu, bakaba 12. Yabwiye itangazamakuru ko byamutunguye ndetse abanje gukeka ko ari urwenya.

    Torsten yagaragaje ko mu mboni ze, abakinnyi baza gukina mu Rwanda nta cyo barusha Abanyarwanda, ahubwo ko kongera umubare wabo byatuma amakipe ashyira igitutu ku batoza igihe badahaye umusaruro. Yanenze ibibuga amakipe yo mu Rwanda yitorezaho, avuga ko bidakwiye gukinirwaho n'umukinnyi w'umwuga.

    Yashimangiye ko icyica umupira w'amaguru mu Rwanda ari abawuyobora, kuko batita ku bato. Torsten yasabye ko umubare w'abanyamahanga wagabanywa bakava kuri batandatu bakaba batatu, bityo amakipe akabasha gushora imari mu bakinnyi batatu b'ingenzi Abanyarwanda bashobora kwigiraho.

    Mu gihe umubare w'abanyamahanga wakwiyongera, Torsten yavuze ko byatuma adakomeza gukurikirana Shampiyona y'u Rwanda, ahubwo agahitamo kuguma iwabo mu Budage, akaza mu Rwanda gusa igihe hari imikino aje gutoza.

    FERWAFA yaje gutesha agaciro icyifuzo cyo kongera abanyamahanga, ishyiraho itegeko ko bakomeza kuba batandatu bemerewe gukina ku mukino mu mwaka w'imikino wa 2024/25. Ejo hashize Rwanda premier league yandikiye FERWAFA iyisaba kongera umubare wa banyamahanga nanone ariko igisubizo nticyiramenyekana.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wamavubi-frank-torsten-spittler-yamaganiye-kure-igitekerezo-cyo-kongera-umubare-wabanyamahanga-muri-shampiyona-yu-rwanda/

  • Gicumbi: Hatashywe hoteli ya miliyoni 350 Frw, I&M Bank (Rwanda) Plc. yateye inkunga – #rwanda #RwOT

    Ni hoteli yitwa Nice Garden ya Nyirandama Chantal itanga serivise zinyuranye zo kwakira abantu n'iz'ubukerarugendo, yafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ku itariki 30 Kanama 2024.

    Igikorwa cyo kuyifungura ku mugaragaro cyanitabiriwe n'abandi bayobozi biganjemo abo mu Karere ka Gicumbi, abahagarariye inzego z'umutekano, iz'abikorerera n'abandi.

    Cyanitabiriwe by'umwihariko n'Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Mutimura Benjamin wari wanabanje gusura abakiriya batandukanye b'iyo banki muri Gicumbi.

    Nyirandama washinze akanaba Umuyobozi Mukuru wa Nice Garden Hotel yavuze uburyo urugendo rwo gushora imari rutari rworoshye kuva mu 2015 ubwo yatangiraga gutanga serivise zo kwakira abantu acuruza resitora n'amacumbi gusa.

    Yavuze ko iyi hoteli ye yaje kugenda yiyubaka ireka kuba resitora iba hoteli y'inyenyeri ebyiri ndetse aza no gutekereza gufungura ishami ryayo ari ryo ryatashywe ku mugaragaro.

    Iri shami ntirirahabwa inyenyeri kuko ari bwo rigitangira gukora, Nyirandama yashimye cyane umusanzu ukomeye I&M Bank yagize mu kuyubaka by'umwihariko Umuyobozi Mukuru wayo.

    Yagize ati 'Twatangiye umushinga wo kubaka iyi hoteli mu 2023 ariko ugeze hagati ubushobozi bwo gukomeza kuyubaka burabura. Twari twaratse izindi nguzanyo ariko ziba nkeya, tukibaza ukuntu tugiye kuzazishyura inyubako itararangiye tukumva ni gihombo mu bucuruzi'.

    “Nyuma ni bwo naje guhura n'Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank yaje inaha ari gutembera amenya umushinga wacu. We ubwe yasuye iyi nyubako abwira n'abo bafatanyije nyuma barahasura ku buryo bitarengeje icyumweru ibisabwa byose birakorwa amafaranga turayahabwa'.

    Yakomeje ati 'Twarasubukuye nyubako ibasha kuzura tutagiye gushaka umuntu udufasha ahubwo ari we waje kutwirebera kandi ari n'Umuyobozi Mukuru. Ni ikintu gikomeye muri business ndamushimira cyane'.

    Mutimura uyobora I&M Bank (Rwanda) Plc yashimye cyane umurava n'ishyaka ry'uwashinze iyi hoteli mu gutera imbere ndetse ko iyo banki yishimiye gushyigikira ibikorwa by'iterambere muri Gicumbi.

    Yavuze kandi ko I&M Bank irajwe ishinga no guteza imbere abaturage ishyigikira imishinga yabo mu buryo bw'amafaranga.

    Ati 'Ndababwiza ukuri ko tutazabatererana kuko amavugurura turimo ari ayo gukomeza kujya mbere twubaka umuryango Nyarwanda. Nta wundi uzabidukorera kuko imishinga mufite ni iyanyu ikaba n'iyacu tuzayikorana'.

    Yagarutse kandi ku mahirwe iyi banki yashyizeho y'umwihariko ku bakora ubucuruzi mu byo kwakira abantu n'ubukerarugendo.

    Ati 'Abantu bakora iby'ubukerugendo, amahoteli na resitora bikizamuka, abakeneye amafaranga kugeza kuri miliyoni 130 Frw tubaha inguzanyo bishyura ku nyungu ya 9% mu myaka itanu. Nta handi ibyo wabisanga turabasaba kutugana dukorana na buri wese n'udafite ingwate tureba uburyo tumwishingira'.

    Uyu Muyobozi Mukuru kandi yasoje avuga ko iyi banki itanga n'inguzanyo zishyurwa ku nyungu ya 8% ku bufatanye na BRD ariko ko by'umwihariko hagiye koherezwa abandi bakozi ku Ishami ryayo rya Gicumbi bakegera abakiriya bakumva ibitekerezo byabo bagashyigikira imishinga bafite y'iterambere muri uwo mujyi.

    Muri Gicumbi kandi hasuwe abakiriya b'imena ba I&M Bank Rwanda Plc barimo Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musengamana Papias, Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Byumba Ngendahayo Emmanuel n'abandi batandukanye.

    Gufungura iyi hoteli byitabiriwe n’abayobozi n’abikorera banyuranye

    Guverineri Mugabowagahunde Maurice atemberezwa iyi hoteli nshya

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru afungura iyi hoteli ku mugaragaro

    Umuyobozi wa I&M Bank Mutimura Benajamin yashimye cyane umurava n'ishyaka ry'uwashinze iyi hoteli

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank ashyikiriza impano Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Byumba

    Uruganda rwa Belecom na rwo rwasuwe n’iyi banki

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi n’Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda

    Uhagaririye abikorera muri Gicumbi na we ari bitabiriye iki gikorwa

    Nyirandama Chantal yashimye cyane umusanzu ukomeye I&M Bank yagize mu kubaka Nice Garden Hotel nshya by'umwihariko Umuyobozi Mukuru wayo

    Mutimura Benjamin yanasuye ishami ry’iyi banki i Gicumbi

    I&M Bank yasuye ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Byumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-hatashywe-hoteli-ya-miliyoni-350-frw-i-m-bank-rwanda-plc-yateye-inkunga

  • Umutoza w’Amavubi yatangaje Abakinnyi 25 ari… – #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwagiye hanze ku gicamunsi cyo uyu wa Gatandatu taliki ya 31 Kanama 2024. Abo bakinnyi harimo abanyezamu batatu Wenseens Maxime Kali Nathan, Ntwari Fiacre na Hakizimana Adolphe.

    Ba myugariro ni Omborenga Fitina, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clément, Nsabimana Aimable na Nshimiyimana Yunusu.

    Mu kibuga hagati harimo Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, , Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve na Muhire Kevin.

    Ba rutahizamu ni Kwizera Jojea, Dushimimana Olivier, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Guelette Samuel, Nshuti Innocent, Gitego Arthur na Mugisha Didier.

    Umutoza w’Amavubi aba bakinnyi 25 yabakuye muri 36 yari yarahamagaye naho abandi barasezererwa. Ishimwe Christian we yinjiye muri aba bakinnyi nyuma y’uko Imanishimwe Emmanuel Manguende wari warahamagawe ku mwanya we agize ikibazo cy’ibyangombwa by’inzira.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yari imaze iminsi 5 mu mwiherero ikaba iri buhagaruke mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yerekeza i Tripoli muri Libya. 

    Azakina n’ikipe y’igihugu ya Libya bari kumwe mu itsinda ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco kuwa Gatatu taliki ya 4 Nzeri 2024 Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146433/umutoza-wamavubi-yatangaje-abakinnyi-24-ari-bujyane-muri-libya-146433.html

  • Ni ibiki byaganiriwe mu Nama yahuje za Minisi… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi banyuranye bagiye bagaragaza kenshi ko hari zimwe mu ngingo zivugwa muri iri tegeko rishya, zibapyinagaza ndetse n'ibihangao byabo.

    Umuhanzi Muyombo Thomas [Tom Close] akwerutse kwandika ku rubuga rwa X avuga ati 'Ba nyakubahwa igihangano cy'umuhanzi cyagakwiriye kumuha inyungu, yahitamo kuyigomwa ku nyungu rusange akaba ariwe wifatira icyemezo.'

    Muri iri tegeko, ingingo ya 294, itanga uburenganzira ku gihangano cy'umuhanzi igihe gikoreshejwe mu kwigisha. Iya 295 itanga uburenganzira bwo gutubura igihangano bikozwe na serivisi z'amasomero cyangwa iz'ishyinguranyandiko.

    Iya 296 yo itanga ubwisanzure bwo gukoresha igihangano ku mpamvu zerekeye ubucamanza cyangwa ubuyobozi. Ni mu gihe ingingo ya 297 yo itanga ubwisanzure bwo gukoresha igihangano hagamijwe amakuru. Ingingo ya 301, yo yemera ikoreshwa rya bimwe mu bihangano by'abahanzi mu ruhame, bitagombye ko bitangirwa uburenganzira.

    Ibi byatumye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'ubuhanzi, Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Inama y’Igihugu y'abahanzi (RAC) na Federation z'abahanzi, bahuriye mu nama yari igamije gusuzuma zimwe mu ngingo zivugwa muri ririya tegeko.

    Ni inama yitabiriwe n'abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'abahanzi, Sandrine Umutoni, Umuyobozi w'Inama Nkuru y'abahanzi, Niragire Marie France, Ishimwe Clement washinze Kina Music, Umuyobozi w'Ishuri rya muzika rya Nyundo, Mighty Popo, Mani Martin, Samuel Sangwa, Ruhima Braise wo mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Mugemana Jean wo muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (Minicom), abahagarariye za Federasiyo n'abandi.   

    Nyuma y'uko hasohotse igazeti ya Leta irimo amategeko arengera ibihangano mu by'ubwenge habayeho ko abahanzi batandukanye bisanga mu gisata cy’imyidagaduro batanyuzwe n’amwe mu mategeko arengera ibihangano byabo.

    Ibi byatumye habaho inama nyinshi zitandukanye zahuriyemo abahanzi babarizwa muri za 'Federation' hamwe n'ubuyobozi bw’inama y’igihugu y'abahanzi, hagamijwe gushakira umuti iki kibazo.

    Bynatumye kandi Inama y'Igihugu y'Abahanzi (RAC) isaba za Minisiteri ko baganira kugirango bungurane ibitekerezo kugirango hashakwe uko igihangano kibungabungwe kandi giteze imbere nyiracyo bityo abahanzi batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu nk'abandi banyarwada bose.

    Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi (RAC), Niragire Marie France yabwiye InyaRwanda, ko muri iyi nama haganiriwe uburyo iri tegeko ryanozwa.

    Ariko kandi harasabwa uruhare rwa buri muhanzi kugirango iri tegeko rinozwe, hategurwa ubuhanzi bukorwa kandi bugatunga ababukora.

    Ati 'Icyo tugiye gufatanya na Minisiteri zitandukanye ndetse n'ibigo byose bifite mu nshingano ishyirwa mu bikorwa ry'iri tegeko, ni ugutanga ibitekerezo muri iryo teka rya Minisitiri bityo icyo twasaba abahanzi ni uko nitubatumira bazitaba karame kugira ngo bagire uruhare mu bikorwa bibareba batanga ibitekerezo bizafasha twe turiho none ndetse n’abandi bazaza mu mwuga w’ubuhanzi mu gihe kiri imbere.'

    Niragire yavuze ko n'ubwo bimeze gutya abahanzi 'twishimiye intambwe yatewe hakajyaho itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge.'

    Akomeza ati 'Mu itegeko harimo ingingo zirengera abahanzi zizanabafasha kubyaza umusaruro ibyo bakora, ahagaragaye ko hashobora gutanga icyuho cyatuma abantu batekereza ko ibihangano by’abahanzi byemerewe gukoreshwa ku buntu kubera kudasobanukirwa, Itegeko ryateganije ko hazashyirwaho iteka rya Minisitiri riziba ibyo byuho kandi ryazafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.'  

    Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aherutse kwizeza abahanzi ko iri tegeko rigiye gusuzumwa kugira ngo ibibangamiye bibe byanozwa.

    Mu butumwa bwo kuri X yagize ati 'Ingingo ya 301 ya IP Law (intellectual property law) tuzafatanya n'inzego zose zagize uruhare mu gushyiraho itegeko tuyisuzume ibe yanozwa. Abahanzi, ababareberera inyungu, abanyamategeko, aba DJs n'abategura ibitaramo, mwese tuzaganira vuba cyane, dufatanyije tuzabinoza twihangane.'

    Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yijeje aba bahanzi ko iri tegeko ritazabangamira ibihangano byabo.

    Ati 'Ku bo mu ruganda rw'ubuhanzi, itegeko riheruka gusohoka ntirizabambura uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge w'ibihangano byanyu.'

    Akomeza ati 'Inzego zateguye, izemeje ndetse n'izizakurikirana iyubahirizwa ry'iri tegeko, zizatanga umucyo kuri iyi ngingo yihariye, icyayiteye, ndetse n'ibisobanuro by'izindi ngingo, zirimo n'izirebana n'amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje.'


    Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yizeje abahanzi ko iri tegeko rigiye gusuzumwa


    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, aherutse kwizeza abahanzi ko iri tegeko ritazabangamira ibihangano byabo


    Umuhanzi Tom Close aherutse kugaragaza ko iri tegeko rikwiye kunozwa rigaha uburenganzira busesuye umuhanzi ku gihangano cye


    Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Abahanzi (RAC), Niragire Marie France yatangaje ko batangiye gusuzuma uko iri tegeko ryanozwa, rigafasha abahanzi kwiteza imbere


    Inama yahuje Minisiteri n'izindi nzego bireba ndetse n'abahanzi bigiye hamwe uko iri tegeko ryanozwa, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146428/ni-ibiki-byaganiriwe-mu-nama-yahuje-za-minisiteri-ku-itegeko-ritishimiwe-nabahanzi-146428.html

  • Ibintu bitatu Massamba Intore yari ashinzwe k… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo aritegura gukora iki gitaramo yise '3040 y'Ubutore' mu gitaramo kibera muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024. Ni igitaramo ahuriramo n'abarimo Ruti Joel, Ariel Wazy, Dj Marnaud n'abandi banyuranye.

    Massamba afite amateka yihariye, ku buryo iyo abara inkuru y'ubuzima bwe wumva ugifite amatsiko. Asobanura ko yatangiye umuziki ahereye mu buhunzi, akura yigishwa na Se kubyina, guhamiriza no kuririmba.

    Ariko avuga ko n'ubwo akora gakondo muri iki gihe, mu mabyiruka ye yaririmbaga indirimbo zari zubakiye ku mudiho wa Reggae, Zouk n'izindi.

    Ariko nyuma yaje kugaruka ku isoko kubera ko Se yashakaga ko akora umuziki w'injyana gakondo. Ubwo yari afite imyaka 15 y'amavuko, ni bwo yatangiye kujya muri za Orchestre nka 'Golden' yari ikomeye mu Burundi n'izindi.

    Kandi avuga ko abarimo Kidum, Matata n'abandi bahuye igihe kinini ubwo yari akiri mu Burundi. Muri iyi myaka, yarakunzwe cyane ndetse abona ku mafaranga, kugeza ubwo asabye ababyeyi be kujya kuba muri 'Ghetto'.

    Ati 'Nari muto, mfite ijwi ryiza. Nasubiragamo indirimbo z'abandi, nkaririmba n'izanjye. Hanyuma, bigera aho nsanga abandi ku rugamba kuva mu 1989 ibijyanye n'amafaranga n'uburyohe narimo mu Burundi, biba birarangiye.'

    Massamba yavuze ko kiriya gihe yahise ajya ku rugamba, kandi bamushinga ibintu bitatu. Ati 'Harimo gushaka amafaranga yo gufasha urugamba; harimo ubukangurambaga bijyanye n'ibyo twigaga bijyanye no kubohora igihugu kugira ngo mbashe kubigeza ku bantu kubera ko iyo biciye mu nganzo birihuta, kandi byarakoze, harimo na 'recruitment' (ni ukuvuga ngo aho nsanze urubyiruko rutarasobanukirwa neza nkarwigisha hanyuma bagasanga abandi ku rugamba). Ni byo mu muryango bari banshinze.'  

    Yavuze ko amafaranga yose yinjiraga yabaga ari ay'Umuryango FPR-Inkotanyi. Massamba anavuga ko byageze aho mu 1993 ajya i Arusha ahasinyiwe Amasezerano y'Amahoro hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na FPR-Inkotanyi yari mu buhungiro.

    Aya masezerano yashyizweho umukono imbere ya: Umuhuza, Ali Hassan Mwinyi, Perezida wa Tanzania; Perezida Yoweri Museveni wa Uganda nk’indorerezi; Perezida Melchior Ndadaye w’u Burundi nk’indorerezi; Faustin Birindwa, Minisitiri w’intebe wa Zaïre wari uhagarariye umuhuza Perezida Mobutu Sese Seko; Dr Salim Ahmed Salim, umunyamabanga mukuru wa OUA (yaje kuba African Union); N’abari bahagarariye ONU, Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa, Amerika, Nigeria na Zimbabwe.

    Aya masezerano ariko ntiyashyizwe mu bikorwa, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye atarashyirwa mu bikorwa.  

    Massamba wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, anavuga ko indirimbo 'Dushengurukanye isheja' yayihimbiye i Arusha. Ati 'Nta n'ubwo yangoye niho nayikoreye.'

    Massamba avuga ko Ingabo zari iza RPA zahagurutse, zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse batangira urugendo rwo kubaka u Rwanda.

    Yavuze ko yakomeje gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo gukangurira abantu gutaha mu gihugu, mu rugendo rw'isanamitima, kubaka igihugu, imiyoborere myiza n'ibindi. Ati 'Inganzo irakura dukomeza kubaka igihugu.'

    Massamba yari asanzwe ari umutoza w'Indahemuka, kandi yaririmbanye igihe kinini na Mutamuliza Annonciata [Kamaliza]. Asobanura ko binyuze mu nganzo, gahunda zose Leta yari ifite bazinyuzaga mu ndirimbo no mu bindi bikorwa, bituma gahunda zicengera cyane.

    Mu 1997, uyu muhanzi yatangiye gukora ibikorwa byo kuririmba mu bukwe asohora abageni. Ni mu gihe mu 1998, yabonye akazi ajya gutoza itorero Amarebe n'Imena mu gihugu cy'u Bubiligi. Urugendo rwakomeje akina mu ikinamico, ajya muri Canada, nyuma mu za 2000 aza kugaruka mu Rwanda. 

    Massamba Intore yagarutse ku bintu bitatu yari ashinzwe ku rugamba rwo kubohora u Rwanda


    Massamba yatangaje ko agiye kwizihiza imyaka 40 ari mu muziki irimo amateka yihariye mu rugendo rwe rw'ubuzima


    Massamba yatangaje ko indirimbo ye 'Dushengurukanye isheja' yayihimbiye i Arusha 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘DUSHENGURUKANYE ISHEJA’ YA MASSAMBA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146431/ibintu-bitatu-massamba-intore-yari-ashinzwe-ku-rugamba-rwo-kubohora-igihugu-146431.html