Blog

  • FK Shkupi Yatandukanye na Rwatubyaye Abdul – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FK Shkupi yo muri Macedonia yatandukanye n'umukinnyi w'inyuma w'umunyarwanda, Abdul Rwatubyaye, nyuma yo gutakaza umukino ku ntsinzi ya 2-1 mu mikino ya Shampiyona bakinnye na Sileks.

    FK Shkupi, yatangiye nabi muri uyu mwaka w'imikino aho batsinzwe imikino ibiri, banganya umwe, ndetse batsinda umwe muri shampiyona. Ubuyobozi bwa FK Shkupi bwafashe umwanzuro wo gutandukana na Rwatubyaye, bikaba byatangajwe mu ijoro ryo ku wa gatanu. Rwatubyaye yari yongeye gusubira muri iyi kipe muri Gashyantare 2024 avuye muri Rayon Sports, aho yari yarasinye amasezerano y'umwaka n'igice

    Source : https://yegob.rw/fk-shkupi-yatandukanye-na-rwatubyaye-abdul/

  • FC Shkupi yababajwe no gutandukana na Rwatubyaye Abdul mu buryo butunguranye #rwanda #RwOT

    Mu magambo yumvikanyemo amarangamutima menshi, FC Shkupi yemeje ko yamaze gutandukana na Rwatubyaye Abdul wari usoje amasezerano.

    Muri 2022 ni bwo Rwatubyaye Abdul yatandukanye na FC Shkupi yo muri Macedonia yari amazemo umwaka umwe agaruka muri Rayon Sports.

    Uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi yakiniye Rayon Sports kugeza muri Gashyantare 2024 ubwo yasubiraga muri iyi kipe yo muri Macedonia mu cyiciro cya mbere.

    Uyu mukinnyi yari umukinnyi ntasimburwa kuva muri Gashyantare 2024 kugeza ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 31 ubwo FC Shkupi yatangazaga ko batandukanye.

    Ni inkuru yatunguye benshi cyane ko yari amahitamo ya mbere ndetse itangazo ryanasohotse nyuma y’umukino wa shampiyona w’umunsi wa 4 ya 2024-25 bari bamaze gutsindwamo na Sileks FC 2-1, umukino yakinnye iminota 90 yose.

    FC Shkupi mu butumwa bumusezera, bamushimiye ubwitange yagaragaje ndetse bamwifuriza amahirwe masa aho agiye.

    Bati “uyu munsi twatandukanye n’umukinnyi ngenderwaho mu ikipe yacu. Umusaruro wawe mu ikipe ni ntagereranywa yaba mu kibuga no hanze yacyo. Nubwo tugusezeye ubwitange bwawe turabugushimira.”

    “Mu minsi iri imbere ubwo uzaba usoje gukina, imiryango yacu izahora ifunguye kuri wowe. Umuhate n’urukundo watuzanyemo tuzahora tubyibuka. Turakwifuriza guhirwa aho ugiye gukomereza urugendo.”

    Abdul Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi atandukana na yo muri 2022 agaruka muri Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul yatandukanye na FC Shkupi yo muri Macedonia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/fc-shkupi-yababajwe-no-gutandukana-na-rwatubyaye-abdul-mu-buryo-butunguranye

  • Ruti Jol yazirikanye Buravan mu gitaramo cy’… – #rwanda #RwOT

    Ruti Joel yakunze kugaragaza ko Buravan yamubereye umuvandimwe n’inshuti adateze kuzibagirwa. Yanabishimangiye ubwo yaririmbaga mu gitaramo “3040 y’ubutore” cya Massamba Intore cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024.

    Uyu muhanzi yagize ku rubyiniro ahagana saa 20:30′ yinjirira mu ndirimbo ze zirimo nka ‘Cunda’ iri kuri Album ye ya mbere yise ‘Musomandera’. Asoje kuririmba iyi ndirimbo, yaririmbye indirimbo ‘Low Key’ ya Buravan.

    Mbere yo kuyiririmba yabajije abakunzi b’umuziki ati “Nkongi muramuzi? Yavugaga Buravan.” No mu gitaramo, Ruti Joel yakoze mu Ukuboza 2023 mu Intare Conference Arena yunamiye Buravan, amugaragaza nk’umuhanzi wabaye icyatwa mu rugendo rwe rw’umuziki.

    Ruti Joel yigeze kuvuga ko ubushuti bwe na Buravan, bwarandaranze kugeza n'ubwo baguranye indirimbo. Buravan yakunze indirimbo 'Impore' ya Ruti Joel arayimusaba, undi arayimuha. Ruti Joel nawe akunda indirimbo 'Nyambo' ya Buravan arayimwaka.

    Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yitaye cyane ku ndirimbo ze ziri kuri Album ye ya mbere ‘Musomandera’ yashyize hanze muri Mutaram 2023. Yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Amaliza’- iri mu ndirimbo zakunzwe kuri iyi Album, ahanini bitewe n’uburyo yayikozemo. Ku rubyiniro, yari kuwme na Clement usanzwe ari umcuuranzi we wa Gitari.

    Mu ndirimbo yahisemo kuririmba muri iki gitaramo, kandi yaririmbye indirimbo ye yise ‘Igikobwa’ cyabaye idarapo ry’umuziki we. Yigeze kuvuga ko iyi ndirimbo yahinduye imibereho ye, ndetse yatumye umubare munini w’abantu bamukunda wiyongera ubutitsa.

    Yaririmbye abari bateraniye muri BK Arena, harimo abavuza akaruru k’ibyishimo mu rwego rwo kugaragariza uyu muhanzi ko banyuzwe n’inganzo ye.

    Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n’itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo. 

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

    Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

    Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.

    Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.    

    Ruti Joel yaririmbye indirimbo 'Low Key' mu rwego rwo kunamira Buravan


    Ruti Joel yakunze kuvuga ko Massamba yamubereye umubyeyi we mu muziki


    Ruti Joel yaririmbye muri iki gitaramo yizihiwe, imbere y'ibihumbi by'abantu


    Joel aherutse gutangaza ko ari ibyishimo n'umunezero kuri we kuba Massamba yaramuhisemo  


    Umwana wa Gatora Yannick yasanganiye ku rubyiniro Ruti Joel anyura benshi

     

    Umuhanzikazi Teta Diana yitabiriye igitaramo cya Massamba, umuhanzi wamureze mu muziki






    Umuhanzi Muyango Jean Marie yitabiriye igitaramo cya Massamba, umuhanzi bakoranye igihe kinini 

    KANDA HANO UREBE UKO RUTI JOEL YITWAYE KU RUBYINIRO MURI IKI GITARAMO

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Massamba Intore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146444/ruti-joel-yazirikanye-buravan-mu-gitaramo-cyubutore-cya-massamba-intore-amafotovideo-146444.html

  • Ariel Wayz yunamiye Kamaliza mu gitaramo cya… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ni umwe mu baririmbye mu gitaramo “3040 y’ubutore” cy’umuhanzi Massamba Intore cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024. Yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba uyu muhanzi yamuhaye umwanya akaririmba muri iki gitaramo.

    Ku rutonde rw’indirimbo yaririmbye harimo na ‘Kunda Ugukunda’ ya Kamaliza. Iri mu ndirimbo zakomeje izina ry’uyu munyabigwi mu muziki, ndetse mu bihe bitandukanye benshi mu bahanzi bakuze bafatira urugero, bagiye bayisubiramo.

    Massamba Intore yari aherutse gutangaza ko, bateguye uburyo bwo guha icyubahiro Kamaliza muri iki gitaramo, kubera ko ari umuntu babanye igihe kinini, yaba ku rugamba rwo kubohora u Rwanda no mu buzima busanzwe.

    Yavuze ko Kamaliza aho ari yishimye, kuko ‘icyo yarwaniye twakigezeho’. Kandi, yibuka ko ubwo yahimba indirimbo ‘Intare’ bari kumwe.

    Uyu mukobwa wageze ku rubyiniro ahagana saa mbili n’iminota 20′ yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Wowe Gusa’. Yagaragaje ko yari amaze igihe yitegura kuririmba iyi ndirimbo, ndetse asoje kuyiririmba yabajije abari bamukurikira niba biteguye gutaramana nawe. Yavuze ko “ndishimiye cyane kuririmba mu gitaramo nk’iki.”

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo yifashishijemo ababyeyi be, ndetse yigeze kuvuga ko babaye urufatiro rwo kuba uyu munsi akora umuziki. Ati 'Mu muco wacu, ababyeyi bashyigikira abana babo kuko baba bafite ubutumwa bwihariye, ntabwo byantwaye igihe kinini kugira ngo mbumvishe ko baza mu mashusho y'indirimbo.'

    'Mfite ababyeyi batangaje, ndabakunda cyane, ndabubaha, baranshyigikira cyane, ndabyibuka data yari afite ikiriyo yagomba kujyamo ariko arigomwa mujyana mu ntara muri Nyabihu ndabashimira imbere y'abanyarwanda bose, njye byarandenze byanyigishije ibintu byinshi cyane.”

    Uyu mukobwa yavuze ko by'umwihariko, Mama akunze kumwohereza amajwi (Audio) iyo avuye muri studio, bityo nyinshi mu ndirimbo ashyira hanze azimenya mbere.

    Ati 'Mama nkunda kumwoherereza amajwi, buri gihe uko mvuye muri studio, we na mukuru wanjye Alliane nibo bantu noherereza ibintu byanjye kugira ngo bumve, nibo bampa ibitekerezo by'ukuri ku bihangano byanjye, ni ibintu biba bikenewe muri uru ruganda, kuko dufite abantu benshi batubeshya, rero uba ukeneye umuntu ukubwiza ukuri n'iyo kwaba kubabaza, ukareba ukuri kwabyo.'

    Ari ku rubyiniro, yakurikijeho indirimbo yise ‘Ntabwo yantegereza’. Yavuze ko yayihimbye kugirango akangurire abantu gukundana. Ati “Abatugirira nabi ntabwo tugomba kubitura inabi, ahubwo tugomba kubahata urukundo.”

    Iyi ndirimbo ye yagiye hanze, ku wa 24 Ukuboza 20220, bivuze ko imaze imyaka itatu igiye hanze. Yakomereje ku ndirimbo ye yise ‘You should know’ yahimbye mu rwego rwo kubwira uwari umukunzi we, ko yamukunze by’igihe kirekire, kandi ko nta wundi muntu ateze kumusimbuza.

    ‘You Should Know’ yayishyize ku muyoboro we wa Youtube, ku wa 2 Ugushyingo 2022. Yaririmbye muri iki gitaramo, mu gihe mu 2025 azashyira hanze Album ye nshya, kandi yasabye abitabiriye iki gitaramo kuzamushyigikira ubwo azaba amurika iyi Album.


    Ariel Wayz yeretswe urukundo mu gitaramo cya Massamba cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024


    Ariel Wayz yaririmbye indirimbo ya Kamaliza mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk'umuhanzi afatiraho urugero'


    Ariel yavuze ko yishimiye guhurira ku rubyiniro na Massamba, umuhanzi wizihiza imyaka 40 mu muziki




    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yitabiriye igitaramo cya Massamba Intore 

    Umuhanzi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi, Makanyaga Abdul yashyigikiye Massamba wizihiza imyaka 40 mu muziki 


    Umuhanzi Jules Sentore na Andy Bumuntu bitabiriye iki gitaramo







    ARIEL WAYZ YAKURIWE INGOFERO MU GITARAMO CYA MASSAMBA INTORE MURI BK ARENA

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ishzie Massamba ari mu muziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146443/ariel-wayz-yunamiye-kamaliza-mu-gitaramo-cya-massamba-intore-amafotovideo-146443.html

  • Massamba yashimangiye imyaka 40 amaze mu muzi… – #rwanda #RwOT

    Yabigaragaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, ubwo yakoraga igitaramo yise “3040 y’ubutore” cyabereye muri BK Arena. Ni ubwa mbere uyu mugabo w’igikwerere, akoreye igitaramo muri iyi nyubako yakira abantu abarenga ibihumbi 10.

    Imibare ya hafi yerekana ko iki gitaramo cye kitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 6. Yagikoze ashyigikiwe n’abahanzi bakomeye muri gakondo barimo nka Ruti Joel, Nziza Francis, Jules Sentore, Ariel Wayz, n’abandi.

    Kandi yataramiye imbere y’ibihumbi by’abantu barimo Teta Diana, Muyango Jean Marie, Andy Bumuntu n’abandi banyuranye. Massamba yakoze iki gitaramo yitaye cyane ku  ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, cyane cyane izo mu bukwe, izo ku rugamba n’izindi zinyuranye.

    Yigaragaje mu myambaro itandukanye inshuro eshatu, ahanini ashingiye kuri buri gice cy’indirimbo yaririmbye.

    Ariko kandi ku rubyiniro yari afashijwe mu majwi n’abasore n’inkumi, ndetse hagiye haseruka abo mu matorero atandukanye mu rwego rwo kumufasha.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze igitaramo cye yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki:

    1.Yakiriwe bidasanzwe muri iki gitaramo cye

    Uyu mugabo yageze ku rubyiniro ahagana saa 21:15′, ariko mbere y’aho yari yakiriwe n’ibihumbi by’abantu bisunze gucana amatara no kuvuza akaruru k’ibyishimo.

    Ku rubyiniro, yari kumwe na Ruti Joel ndetse na Clement wacurangaga gitari. Uyu mugabo wizihiza imyaka 40 ari mu muziki, yinjiye ku rubyiniro yambaye imyambaro yiganjemo ibara ry’umweru, ndetse n’umukara, ariko kandi yari yambaye n’ingofero.

    Mu gice cya mbere yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe nka “Amarebe”, “Imihigo y’imfura”, “Amararo”, “Impuga inanga” yaririmbye acurangiwe inanga na Nziza Francis witegura gusohora Album ye nshya, ndetse na “Berenadeta”.

    2.Massamba yagaragaje ko guhamiriza ari ibintu yavukanye

    Yagiye mu ngamba maze ahuza imbaraga n’abasore b’intore barahimiriza biratinda. Uyu muhanzi aherutse kuvuga ko yakuriye mu muryango w’intore, byamufashije kwisanga neza mu muziki.

    Yavuze ko yakoze injyana zinyuranye zirimo nka Zouk, Reggae n’izindi, ariko ko Se yamubwiye gukomera cyane ku ndirimbo zivuga kuri gakondo y’Abanyarwanda.

    Kandi, nawe yumvikanisha ko kuguma kuri gakondo byatumye aba uwo ariwe uyu munsi. Muri iyi myaka 40 amaze mu muziki, uyu mugabo avuga ko yabaye iy’amateka adasanzwe, birimo kujya ku rugamba, kuririmba asohora abageni, gutaramira mu bihugu bitandukanye n’ahandi henshi.


    3.Yahinduye imyambaro agaruka mu mwambaro wa Gisirikare

    Massamba aherutse kubwira itangazamakuru ko ku rugamba yari ashinzwe ibintu bitatu; byarimo gukora ubukangurambaga, gushishikariza urubyiruko kujya ku rugamba no gushaka inkunga yafashaga abari ku rugamba.

    Yavuze ko byari ibihe bidasanzwe kuri we, kandi yishimira ko inganzo yagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.

    Ubwo yari ahinduye imyambaro, yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Inkotanyi’, ndetse yafashe umwanya wo kugenda aramukanya n’abakunzi be, abafana be, abo mu muryango we n’abandi banyuranye.

    Yanaririmbye kandi indirimbo ‘Duhakananye umurego’, ‘Dushengurukanye isheja’, ‘ Kibonge’, ‘Iya mbere Ukwakira’, ‘Atatukuonde’.

    Ku rubyiniro, Massamba yifashishije yane Ruti Joel baserukanye mu ndirimbo hafi ya zose yaririmbye. Uyu muhanzi w’imyaka 28 y’amavuko, aherutse kubwira  itangazamakuru, ko ari ibyishimo n’umunezero udasanzwe kuri we, kuba Massamba yaramuhisemo ngo bataramane muri iki gitaramo.

    Yavuze ko Massamba yamubereye umubyeyi mu muziki, ndetse nyinshi mu ndirimbo ze yazifashe mu mutwe.

    4.Indirimbo ‘Dushengurukanye isheja’ yaciye ibintu

    Massamba Intore aherutse kubwira itangazamakuru, ko iyi ndirimbo yayihimbye mu 1993 ubwo yari mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania, ahasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR- Inkotanyi yari mu buhunzi.

    Ni indirimbo ibitse amateka kuri we, n’ubwo amasezerano impande zombi zashyizeho umukono atigeze ashyirwa mu bikorwa, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa, bigatuma ingabo zari iza RPA zitabara, zikayihagarika.


    5.Massamba yagiye aramukanya n’inshuti ze:

    Uyu muhanzi aherutse kuvuga ko iki gitaramo kidasanzwe kuri we, kuko cyubakiyemo amateka y’abantu babanye igihe kinini, yaba mu muziki no mu buzima budasanzwe. Ndetse, benshi muri bo abafiteho urwibutso rudasanzwe.

    Yitaye cyane ku kuramutsa abantu benshi babanye, ndetse yagiye ava ku rubyiniro akanyura mu bantu baganira, abandi akabaha indangururamajwi kugirango baririmbe. Byageze aho bamwe umwe mu bafana amusanga ku rubyiniro, maze bafatanya kuririmba.

    6.Yagarutse mu ndirimbo zivuga ku bukwe

    Kuva mu 1997, Massamba yakoreye amafaranga menshi mu birori byo gusohora abageni, ndetse yagiye anatumirwa mu bihugu bitandukanye. Ni kimwe mu byo akora byatumye izina rye rikomera, ndetse izi ndirimbo zica ibintu hirya no hino ku Isi.

    Ni indirimbo zuzuye ibihozo, zigaruka ku musore n’umukobwa yagiye aririmba mu bihe bitandukanye. Bisa n’aho ku rutonde rw’izo yagombaga kuririmba yazihaye umwana munini muri iki gitaramo, ariko kandi byatumye ataramana n’ibihumbi by’abantu mu gihe kirekire.

    Byamusabye guhindura imyambaro, ubundi yinjirira mu ndirimbo nka ‘Araje araje’, ‘Humura Humeka’, ‘Ari hehe’ yabaye ikita rusange mu muziki we, akomereza ku ndirimbo nka ‘Nyangezi’, ‘Mpore Mpore’, ‘Ikizungerezi’, ‘Agasaza’, ‘Nyaruguru’ n’izindi zidasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki.


    7.Abanyamuziki batunguranye ku rubyiniro

    Massamba yamaze igihe kinini atoza abakiri bato kuri we mu muziki, abigisha uburyo baririmba, uko baseruka mu ngamba n’ibindi.

    Abo yigishije barimo Jules Sentore, Lionel Sentore, Andy Bumuntu n’abandi bamusanze ku rubyiniro maze bataramana nawe. Ni mu gihe Jules Sentore yafatanyije nawe kuririmba indirimbo yitwa ‘Ari hehe’.

    Massamba aherutse kuvuga ko afite icyizere ku bakiri bato, kuko buri gihe abatoza gusigasira umuco, kandi abona ko bitanga icyizere. Nyuma yo kuririmba muri iki gice, Massamba yagize ati “Kuva nabaho sindabona abantu bishimye nkamwe.”

    Mu gice cya nyuma cy’iki gitaramo, yitaye ku ndirimbo zo hambere n’izo muri iki gihe mbere y’uko agaruka ku rubyiniro, umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana yabanje kubwira abitabiriye iki gitaramo gushimira Massamba, kuko imyaka 40 ishize ari mu muziki yagaragaje ubudasa, kandi hari benshi bamufatiraho urugero.

    Ndetse, yavuze ko benshi bamuzi ku izina rya ‘Tonto Mass’. Yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Wirira’. Yigeze kuvuga ko yahimbye iyi ndirimbo biturutse ku mukobwa wo mu gihugu cy’u Burundi bakundanye, ariko akaza kumusiga agiye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Massamba yavuze ko uriya mukobwa yananiwe kumutegereza, kuko yasanze yarashatse undi mugabo.

    8.Yahamagaye umukobwa we Ikirezi ku rubyiniro

    Massamba yafashe umwanya ahamagara ku rubyiniro umukobwa witwa Ikirezi bahurira ku rubyiniro. Ni gacye bombi bagiye bagaragara bari kumwe mu bitaramo nk’ibi.

    Uyu mukobwa yagiye avuga ko yakozwe ku mutima no kuba Se yaramushyigikiye mu muziki, ndetse byinshi mu bihangano bye yabigizemo uruhare.

    Mbere y’uko Ikirezi agera ku rubyiniro, Massamba yagzie ati “Mbifurije kuzagira imyaka 40 nk’iyanjye, ndetse mukarenzaho cyane cyane. Nagize amahirwe ngira umukobwa wanjye uba muri Canada, nagirango mputumire.”

    Massamba n’umukobwa we baririmbye bakomerwa amashyi, kugeza ubwo bombi bavaga ku rubyiniro. Ndetse, byageze ubwo amwambika ingofero yari yambaye.

    Uyu munyabigwi mu muziki yavuye ku rubyiniro, amaze aharira umwanya we  umukobwa we aririmba indirimbo ye yise ‘Smile’. Ni indirimbo yashyize hanze, ku wa 15 Gicurasi 2020. Yanagaragaje kandi umukobwa we yise Gicanda ubarizwa mu Bubiligi.

    9.Josh Ishimwe, Lionel Sentore, Teta Diana, batunguranye muri iki gitaramo

    Uyu musore yasanganiye ku rubyiniro, Massamba Intore baririmbana indirimbo ‘Sinogenda ntashimye’ yamamaye cyane. 

    Ni indirimbo zatumye Josh akundwa cyane, ndetse yabishimangiye cyane mu bitaramo yakoze mu myaka ishize, cyane cyane ibaybereye muri Camp Kigali n’ahandi. Ubwo yakoraga igitaramo nawe, Josh Ishimwe yahamagaye ku rubyiniro Massamba bataramana.

    Yanatumiye kandi ku rubyiniro, Jules Sentore afatanya na Teta Diana kuririmba indirimbo ‘Umpe akanya’ yakunzwe mu buryo bukomeye. Iyi ndirimbo yatumye benshi batekereza ko bombi bakundana, ariko bagiye babihakana igihe kinini.

    Muri iki gitaramo, kandi yatunguwe n’inshuti ze n’abandi bamwifuriza isabukurutore nziza, ndetse yahawe impano y’ifoto ari kumwe na perezida Kagame. Iyi foto ni sanzwe mu rugendo rwa Massamba Intore, kuko yakunze kuyishyira igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kugaragaza uburyo yakozwe ku mutima n’imiyoborere ya Perezida Kagame.


    10.Dj Marnaud yashyuhije abanyamujyi!

    Uyu musore wamamaye mu kuvanga imiziki, yongeye kugaragaza ko adasanzwe mu rugendo rw’umuziki. Yageze ku rubyiniro, mu masaha ya nyuma y’iki gitaramo acuranga indirimbo ‘Umudereva’ yakoranye na Ruti Joel na Massamba Intore.

    Iyi ndirimbo yaciye ibintu cyane mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihuigu, kuko yacuranzwe igihe kinini. Ubutumwa burimo bwagiye bwifashishwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. 


    Ifoto Massamba yahawe iriho na Se Sentore Athanase wamukundishije umuziki gakondo


    Massamba yavuze ko afite amateka yihariye n’iyi foto yafashwe ari kumwe na Perezida Kagame


    Ibyishimo byari byose kuri Massamba Intore nyuma y’uko ahawe ifoto yakozwe ari kumwe n’Umukuru w’Igihugu


    Massamba yahawe impano yarimo ifoto ari kumwe na Perezida Paul Kagame yafashwe mu 2017

    Massamba Intore yahawe igikombe, ashimirwa uruhare rwe mu muziki w’u Rwanda

    Massamba yakoze igitaramo gikomeye yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki

    Massamba yatangaje ko yakoze igitaramo umutima we unezerewe, bitewe n’ibihumbi by’abantu bari bamushyigikiye

    Intore Massamba yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye kugeza n’ubu

    Umucuranzi wa Gitari, Clement yongeye kugaragaza ubuhanga budasanzwe muri iki gitaramo

    Massamba yavuze ko yitaye cyane kuri buri ndirimbo yagiye asabwa n’abantu banyuranye mu bihe bitandukanye

    Ruti Joel ari kumwe n’umwe mu bana bo mu Itorero Ibihame by’Imana

    Umutima wishimye kuri Massamba Intore nyuma yo gukora iki gitaramo cyihariye mu rugendo rwe rw’umuziki

    Massamba Intore yaserukanye n’abasore n’intore mu ngamba, batanga ibyishimo

    Massamba Intore yashimiye Ruti Joel, amugaragaza nk’umuhanzi uzatera ikirenge mu cye 

    Umuhanzikazi Teta Diana yanogewe muri iki gitaramo cy’umuhanzi wamuciriye inzira


    Massamba yashimye bikomeye Nziza Francis wacuranze ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze

    Ruti Joel niwe wateguye buri kimwe cyasabwa kugirango Massamba Intore akore igitaramo cyiza, cyane cyane ku rubyiniro

    MASSAMBA YAKOZE AMATEKA AKOMEYE YUZUZA INYUBAKO YA BK ARENA KU NSHURO YE YA MBERE

    “>

    RUTI JOEL YARIRIMBYE YUNAMIRA YVAN BURAVAN WABAYE INSHUTI YE IGIHE KININI

    “>

    ARIEL WAYZ YUNAMIYE UMUHANZIKAZI KAMALIZA WABAYE IKITEGEREREZO KURI WE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Massamba Intore cyo kwizihiza imyaka 40 ari mu muziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146445/massamba-yashimangiye-imyaka-40-amaze-mu-muziki-ibintu-10-byaranze-igitaramo-cye-amafoto-v-146445.html

  • Barcelona yandagaje Real Valladolid, iyitsibura ibitego 7 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona yakomeje kwerekana ko iteye ubwoba muri La Liga uyu mwaka, nyuma yo kwandagaza Real Valladolid ibitego 7-0 mu mukino wabereye kuri Estadi Olímpic Lluís Companys kuri uyu wa Gatandatu. Uyu mukino wabaye uwa kane FC Barcelona itsinda muri iyi shampiyona y'uyu mwaka, bituma ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona, aho ubu ifite amanota 12 mu mikino ine.

    Raphinha, rutahizamu w'umunya-Brazil, yigaragaje mu buryo bukomeye muri uyu mukino, atsinda ibitego bitatu (hat-trick) bwa mbere mu mateka ye ya ruhago. Uyu mukinnyi yafunguye amazamu ku munota wa 16, asubira mu kibuga mu gice cya kabiri aho yatsinze ibindi bitego bibiri, birimo n'igitego cya kane na cya gatanu cy'ikipe ye. Uyu mukino wabaye amahirwe kuri Raphinha wo kwerekana ko ashobora kuba umwe mu bakinnyi b'ingenzi muri Barcelona, nyuma yo guca mu bihe byari bitoroshye kuva yagera muri iyi kipe.

    Robert Lewandowski yongeye kubonera igitego FC Barcelona ku munota wa 20, nyuma y'iminota ine gusa Raphinha afunguye amazamu, naho Jules Koundé atsinda igitego cya gatatu mu minota y'inyongera y'igice cya mbere, cyinjijwe mu izamu rikomeye cyane ku munyezamu wa Valladolid.

    Muri iki gice cya kabiri, ikipe ya Real Valladolid yakomeje kugorwa cyane n'umukino w'ikipe ya Barcelona, aho Dani Olmo na Ferran Torres batsinze ibindi bitego byatumye umukino urangira ari ibitego 7-0. Muri uyu mukino, Lamine Yamal yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu gusatira izamu, atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego, mu gihe yakiniraga imbere hamwe na Lewandowski na Raphinha.

    Muri rusange, iyi ntsinzi ya FC Barcelona yatumye abakunzi b'iyi kipe bongera kwizera ko bafite ikipe ishobora kongera kuba ku rwego rwo hejuru mu Burayi. Ibi bishingirwa ku buryo bwimbitse bwo gukina ndetse no gutambutsa imipira byagaragajwe n'iyi kipe mu gice cy'ibanze cy'uyu mwaka wa shampiyona.

    Nyuma y'iyi ntsinzi, FC Barcelona izasura Girona mu mukino utaha nyuma y'akaruhuko k'imikino mpuzamahanga, mu gihe Real Valladolid izahura na Celta Vigo.

    Uburyo bw'imikinire: Trio y'ubusatirizi bwa Barcelona iteye ubwoba

    Nyuma y'uyu mukino, benshi baribaza niba ubusatirizi bwa FC Barcelona bwaba bugiye kuba bumwe mu buteye ubwoba kurusha ubundi ku mugabane w'u Burayi. Raphinha, Lewandowski na Yamal bose bagize uruhare mu gutsinda ibitego, aho Raphinha yatsinze bitatu, Lewandowski agatsinda kimwe, naho Yamal akagira uruhare mu gutanga imipira yavuyemo ibitego bibiri.

    Iyi trio y'abakinnyi ifite umuvuduko, imbaraga, n'ubuhanga, aho bigaragara ko izahanganira bimwe mu bikombe  bikomeye mu gihe kizaza, cyane cyane ko ifite Yamal ukiri muto ufite n'ingufu zo kwiruka, ndetse na Raphinha na Lewandowski bafite ubunararibonye mu kibuga.

    Umukinnyi w'umukino — Raphinha (FC Barcelona)

    Raphinha yakoze ibidasanzwe muri uyu mukino, atangiza uburyo bwo gutsinda ibitego, agatsinda ibitego bibiri byihuse mu gice cya kabiri, bituma yuzuza hat-trick ye ya mbere. Uyu wahoze ari rutahizamu wa Leeds United kandi yatanze umupira wavuyemo igitego cya karindwi, muri uyu mukino ugaragaza ubuhanga buhanitse. Abakinnyi b'inyuma ba Valladolid ntibashoboye guhangana na Raphinha kubera umuvuduko we, ubuhanga n'ubushishozi mu kibuga.

    Source : https://yegob.rw/barcelona-yandagaje-real-valladolid-iyitsibura-ibitego-7/

  • Nico Williams yaciye impaka ku hazaza he – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nico Williams, rutahizamu w'ikipe ya Athletic Club Bilbao, yagize byinshi avuga ku hazaza he mu kiganiro aheruka kugirana na DAZN. Mu magambo ye, Nico yagaragaje ko yifuza kuguma muri Athletic Club, ariko kandi akagaragaza ko adashobora guhakana ibyerekeye amakipe akomeye amwifuza. Yagize ati: 'N'umutima wanjye uba muri Bilbao, ariko ntawe umenya ibizaba mu minsi iri imbere.'

    Nico yongeraho ko kuba amakipe akomeye amwifuza ari ikintu kiza, ariko ko icy'ingenzi kuri we ari ugukomeza gukinira Athletic, cyane cyane muri iki gihe bifuza gutanga umusaruro muri shampiyona no mu marushanwa yo ku mugabane w'u Burayi. Yavuze kandi ko ibirebana n'amasezerano ye bishobora gutunganywa n'umuhagarariye, ariko ko we ubwite yifuza gukomeza gukinira ikipe ye muri iyi shampiyona y'u Burayi.

    Ibi byatumye benshi bibaza ku hazaza ha Nico muri Athletic Club, kuko hari amakuru avuga ko ashobora kuba akinirwaga n'andi makipe akomeye, cyane cyane FC Barcelona. Ariko kandi, Nico yagaragaje ko agikomeje ku ntego ye yo kwitangira Athletic Club, ikipe yakuze akunda.

     

    Source : https://yegob.rw/nico-williams-yaciye-impaka-hazaza-he/

  • Rwamagana: Ibyihariye ku miyoborere mishya y'Amasite igaragara mu Mudugudu w'Akinteko – #rwanda #RwOT

    Amasite ni agashya abaturage bo muri uyu Mudugudu bishyiriyeho kugira ngo bibafashe mu kwikemurira ibibazo batarindiriye kubigeza ku muyobozi w'Umudugudu.

    Umuyobozi wa Site n'umwungiriza we baba bayobora Amasibo atanu aho Isibo imwe bayihaye ingo icumi. Umuyobozi w'Isibo atanga raporo ku muyobozi wa Site na we agatanga raporo ku muyobozi w'Umudugudu.

    Uyu Mudugudu ugizwe n'ingo zirenga 300 ubarizwamo abayobozi b'Amasite batandatu n'abungiriza babo bagira uruhare mu kumenya ibibazo by'ingo 50 ziba ziri muri buri site. Abaturage babita Abayobozi b'Umudugudu bungirije.

    Habumugisha Isaie uyobora Site ya Manene, yavuze ko afite Amasibo atanu, buri mugoroba ngo ahabwa raporo n'Umuyobozi w'Isibo ku kuntu mu Isibo ye umutekano wiriwe n'ibibazo byahagaragaye. Ibibazo ngo akunze gukemura ni ibijyanye n'amakimbirane hagati y'abashakanye kuko ibindi by'ubujura usanga Mutwarasibo yabikemuye.

    Ati 'Iyo hari ikibazo kitunaniye cyangwa tubona kigoranye dukora raporo tukakigeza ku muyobozi w'Umudugudu hanyuma tukajyayo na ba bantu tukagishakira igisubizo. Ibi byatumye nta bibazo byinshi bigaragara mu Mudugudu wacu, yewe no mu Kagari ntabwo bajya bakira ibibazo byacu byinshi kuko ibyinshi turabyikemurira.'

    Umuyobozi w'Umudugudu w'Akinteko, Twagirayezu Daniel, yavuze ko Umudugudu we ubarizwamo ingo 312 ku buryo gushyiraho Site byamufashije kumenya amakuru ya buri rugo umunsi ku munsi.

    Ati 'Amasite twashyizeho yadufashije cyane mu kumenya amakuru y'abaturage. Ubuyobozi bw'Isibo ni sawa ariko nkanjye gufata Amasibo atanu nkayahuza nkashyiraho umukuru wa Site uhagarariye ingo 50 ni byiza cyane kuko wa muyobozi w'Isibo atanga raporo ku muyobozi wa Site bigatuma twese dufatanyiriza hamwe.'

    Twagirayezu yavuze ko kandi iyi miyoborere yatumye abaturage bose bashyira hamwe biyubakira ibiro by'Umudugudu bya mbere, Akarere kabaha kanashyiramo Ivuriro ry'Ibanze. Kuri ubu banubatse ibindi biro by'Umudugudu bishya inzu yari isanzwe bayirekera Ivuriro ry'Ibanze kugira ngo rikoreremo ryisanzuye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko buri muyobozi wese afite umwanya wo guhitamo ikimufasha gusubiza ibibazo by'abaturage. Yavuze ko nkuko mu Mudugudu w'Akinteko bahisemo gucamo Amasite n'abandi bayobozi bemerewe kubikora bagakoresha abaturage b'inyangamugayo.

    Ati 'Icyangombwa ni uko uburyo bwose washyiraho abaturage ari bo babuhitamo kuko nibo biba bigiye gufasha. Iki ni igitekerezo cyiza twanashishikariza n'abandi kubikora aho kugira ngo Umukuru w'Umudugudu ayobore Umudugudu munini wenyine yanagira abamwungirije bamufasha.'

    Yavuze ko hari n'indi midugudu yashyizeho imboni zo mu midugudu zireberera ingo eshatu bashinzwe kureba ibihakorerwa byose bagatanga raporo ku muyobozi w'Isibo cyangwa uw'Umudugudu.

    Kuri ubu abaturage bo mu Mudugudu w'Akinteko batangije konte y'Umudugudu imaze kugeraho ibihumbi 260 Frw, barifuza kandi kuzagira koperative y'Umudugudu wabo ikazajya ikora ibikorwa by'ubuhinzi n'ibindi byinshi bitandukanye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana afungura ibiro bishya by'Umudugudu

    Ibiro bishya by'umudugudu w'Akinteko

    Umuyobozi w'Umudugudu w'Akinteko, Twagirayezu Daniel yavuze ko uburyo bw'Amasite bwamufashije gukurikirana no gukemura ibibazo by'abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-ibyihariye-ku-miyoborere-mishya-y-amasite-igaragara-mu-mudugudu-w

  • APR FC yatsinze Marines Chidiebere Nwobodo yiyereka abafana #rwanda #RwOT

    APR FC yakinnye umukino wa gicuti na Marines FC iyitsinda 2-1 bya Tuyisenge Arsene na Victor Mbaoma.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024 kuri Stade Ikirenga i Shyorongi.

    Umutoza wa APR FC yari yakinishije benshi mu bakinnyi batahabwaga amahirwe mu mikino yatambutse nka Chidiebere Nwobodo Johnson wakinaga umukino we wa mbere muri APR FC.

    Uyu mukinnyi wakinnye iminota yose 90, uretse umupira yatanze wavuyemo igitego, yanaremye uburyo butandukanye benshi bibaza impamvu ari wo mukino
    we wa mbere.

    APR FC yabonye igitego ku munota wa 13 cyatsinzwe na Tuyisenge Arsene ku mupira yari ahawe na Chidiebere Nwobodo Johnson.

    APR FC yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku munota wa 47 kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Godwin Odibo.

    Marines FC yaje kubona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe Mbonyumwami Taiba kuri penaliti ku ikosa yari akorewe na Taddeo Lwanga.

    Nwobodo (urimo hagati) yiyeretse abakunzi ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-marines-chidiebere-nwobodo-yiyereka-abafana

  • Arsenal FC iburiye amanota atatu imbere ya bafana bayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa mbere w'umunsi wa gatatu wa shampiyona y'u Bwongereza, Arsenal yanganyije na Brighton ibitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Emirates Stadium i Londres, mu Bwongereza.

    Arsenal yafunguye amazamu mu gice cya mbere, ubwo Kai Havertz yatsindaga igitego cya mbere, cyahaye icyizere abafana bayo bari bitabiriye uyu mukino. Nyamara, mu gice cya kabiri, Joao Pedro wa Brighton yaje kwishyura iki gitego, ashyira amakipe yombi ku rwego rumwe.

    Ibintu byarushijeho kugora Arsenal ubwo umukinnyi wayo w'imbere mu kibuga, Declan Rice, yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo bituma yerekwa ikarita itukura, bikayiviramo gukina ari abakinnyi icumi. Iyi karita itumye Rice azabura mu mukino ukomeye wa 'North London Derby' izahura na Tottenham Hotspur.

    Arsenal yarangije shampiyona y'umwaka ushize iri ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Manchester City ho amanota abiri gusa. Uku kunganya ni igihombo kuri Arsenal, cyane cyane ko bateganya guhura na Tottenham Hotspur mu mukino uzaba ukomeye cyane mu cyumweru gitaha. Brighton na yo ikomeje kwerekana ko ari ikipe ikomeye muri iyi shampiyona nyuma yo gutsinda Manchester United 2-1 mu cyumweru gishize.

    Source : https://yegob.rw/arsenal-fc-iburiye-amanota-atatu-imbere-ya-bafana-bayo/