Blog

  • Abantu umunani bapfiriye mu mpanuka ya 'Jaguar' yarekezaga i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yatewe n'umuvuduko uri hejuru abashoferi ku mpande zombi bari bafite kandi batwaye mu mwijima, bikarangira bagonganye.

    Iyi mpanuka yabaye mu ma saha ya saa munani z'ijoro, aho iyi bisi yavaga i Kampala yerekeza i Kigali, mu gihe Fuso yavaga i Masaka yerekeza i Kampala.

    Iyi bisi ngo yibiranduye inshuro nyinshi mbere y'uko igwa munsi y'umuhanda, ibikorwa by'ubutabazi bihita bitangira. Ntiharamenyekana neza niba mu bitabye Imana harimo Abanyarwanda. Iyi bisi yari ifite ikirango cya UBP 964T.

    Abantu 40 bakomeretse bahise berekezwa ku Bitaro bya Masaka, aho harimo n'abakomeretse cyane.

    Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Twaha Kasirye, yavuze ko uretse umuvuduko ukabije, mu byateye iyi mpanuka hashobora kuba harimo ko abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo, kubera ko hari umwijima kandi agace barimo kagakunda kurangwamo ibihu.

    Uyu muyobozi yavuze ko bagira inama abatwara ibinyabiziga yo kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije kuko ushobora gushyira ubuzima bw'abagenzi mu kaga.

    Imihanda ya Uganda ikunze kugaragaramo umuvuduko ukabije, ibigira uruhare mu kongera umubare w'abitaba Imana. Nk'ubu hagati ya tariki 11 na 17, abantu 76 baguye mu mpanuka zo mu muhanda, abandi barenga 360 barakomereka bikomeye.

    Uburyo iyi modoka yari imeze nyuma gato y’impanuka

    Iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije ndetse n’umwijima watumye abashoferi batabasha kubona imbere yabo neza

    Abitabye Imana bakurwa muri bisi ya ‘Jaguar’ yerekezaga i Kigali

    Ibikorwa by’ubutabazi byakomeje kugera mu gitondo

    Amafoto: Nile Post


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-umunani-bapfiriye-mu-mpanuka-ya-jaguar-yarekezaga-i-kigali

  • Perezida Kagame yitabiriye Inama ihuza Afurika na Indonesia – #rwanda #RwOT

    Ni inama ibaye ku nshuro ya kabiri, izamara iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 1 Nzeri 2024. Abandi bakuru b'Ibihugu bya Afurika bemeje ko bayitabira barimo Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Joseph Boakai wa Liberia, Umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida wa Zanzibar, Hussein Ali Mwinyi wanahagarariye umukuru w'igihugu wa Tanzania.

    Iyi nama igamije gushimangira umubano hagati ya Afurika na Indonesia iribanda cyane ku ngingo zirimo guteza imbere ingufu, ubuzima, kwihaza mu biribwa n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Hari kandi n'abaminisitiri 11 bo mu bihugu bitandukanye bemeje ko bazayitabira, bose bakazagira umwanya wo kugira ijambo bageza ku barenga 855 bateganyijwe kuyitabira.

    Leta ya Indonesia ivuga ko hari byinshi ihuje na Afurika by'umwihariko muri gahunda z'iterambere rirambye, ibyerekeye amabuye y'agaciro n'ibyerekeye abaturage impande zombi zifite ku buryo bashobora gusangira uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe aboneka ku mpande zombi.

    Biteganyijwe ko kandi ko haba indi nama yo ku rwego rwo hejuru ihuza Indonesia n'abafatanyabikorwa bayo ibera rimwe na Indonesia-Africa Forum, hakazasinyirwamo amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5$.

    Muri Kamena 2024, u Rwanda na Indonesia byasinye amasezerano arimo ay'imikoranire hagati y'ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n'abafite pasiporo za serivisi.

    U Rwanda rwanafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Indonesia mu gushimangira umubano uhuriweho n'ibihugu byombi.

    Inama ya mbere yahuje Indonesia na Afurika yabaye tariki 10-11 Mata 2018, ibera muri Nusa Dua Convention Center, i Bali.

    Mu 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

    Umukuru w'Igihugu yabonanye na mugenzi we wa Indonesia bagirana ibiganiro byibanze ku hazaza h'ubutwererane bw'impande zombi n'uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y'u Rwanda na Indonesia.

    Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z'amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n'ibindi. Yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka.

    Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Indonesia na Afurika i Bali

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-muri-indonesia

  • Isimbi Model yahuriye nuruva gusenya kwa Mas… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa tariki ya 31 Kanama 2024 muri BK Arena hari hateraniye abakunzi ba Massamba Intore wizihizaga imyaka 40 amaze atangiye umuziki.

    Cyari igitaramo kandi cyo gukomeza kubara inkuru y'imyaka 30 yo Kwibohora no kwiyubaka ku Rwanda.

    Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu barimo n'abafite amazina azwi mu ruganda rw'imyidagaduro. Umwe mu bari babukereye akaba ari Isimbi Model.

    Uyu mubyeyi ntabwo ariko yabashije kugera ku byishimo ngo yizihirwe n'iki gitaramo kubera serivise mbi yatangaje ko yahawe.

    Ati'Massamba Intore turagukunda ukwiriye n'icyubahiro ariko abajyanama n'abantu mukorana nabo ntabwo basobanutse.'

    Yongeraho ati'Ibaze kugura itike 12 zo mu myanya y'icyubahiro [VVIP] ngo wicare ahantu heza wahagera ngo hicaye abatumirwa.'

    Uyu mugore yavuze ko imitegurirwe y'ibitaramo by'abanyarwanda ikiri hasi bituma abantu usanga badakunda gushaka kubijyamo atari uko babanze.

    Ati'Wanasobanuza ukabura ugufasha ngo fata aho ubonye cyangwa utahe, ibi birenze agasuzuguro. Iki nicyo gituma tutitabira ibitaramo by'abanyarwanda.'

    Isimbi Model ari mu bitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa bitandukanye yaba yifashishwa mu gufata amashusho, amafoto n'ibindi.

    Hari kandi indirimbo yitabajwemo nk'iyitwa Closer ya Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.

    Muri Mata 2023 ari mu bizungerezi kandi byatangiranye na Kigali Boss Babes, itsinda ryatangijwe n'abarimo Gashema Sylvie, Queen Douce, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

    Atangaza uko yavuye muri iri tsinda, yavuze ko bishingiye ku kuba nta mwanya akigira.

    Uyu mugore yaherukaga kugaragaza ko yishimira imyaka 3 arushinze na Shaul Hatzir bashyiranwe muri Kanama 2021.

    Ubutumwa bwa Isimbi Model agaragaza ko atiyumvisha ikibazo abategura ibitaramo by’abanyarwanda babura Isimbi aheruka kugaragaza ko ashima Imana yamukuye kure ikamuha urugo rwiza aho amaze imyaka 3 arushinze Ari mu bagore bamaze gushinga imizi mu birebana n’imideli aho yitabazwa na kompanyi zitandukanye mu kwamamaza ibyo bakora 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146455/isimbi-model-yahuriye-nuruva-gusenya-kwa-massamba-yikoma-abategura-ibitaramo-byabanyarwand-146455.html

  • Abanyamahanga bongerewe muri shampiyona y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kongera umubare w’abanyamahanga aho bageze ku icumi ariko mu kibuga baguma ari 6.

    Ni nyuma y’uko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), yoherereje FERWAFA amabwiriza azagenga umwaka w’imikino wa 2024-25 harimo ko abanyamahanga bazamurwa, bayisaba kubyemeza.

    Yasabaga ko baba 12 ku rupapuro rw’umukino ariko mu kibuga hakaba harimo abakinnyi 8 gusa.

    Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024-25, FERWAFA yavuze ko mu gihe ikirimo kubisuzuma abanyamahanga 6 ari bo bazaguma gukina.

    Tariki ya 29 Kanama 2024, RPL yongeye kwibutsa FERWAFA ko igomba kubasubiza mbere y’uko isoko ry’abakinnyi rifungwa, ryafunzwe tariki ya 30 Kanama 2024.

    Ku ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe yayamenyesheje ko abakinnyi b’abanyamahanga bagomba kutarenga 10 ku rupapuro rw’umukino ni mu gihe mu kibuga hagomba kurimo 6 gusa nk’ibisanzwe.

    Ati “amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino abakinnyi batarenze 10 no gukinisha abakinnyi batarenze 6 mu kibuga.”

    Bivuze ko ubwo shampiyona izaba isubukuwe mu mpera z’uku abakinnyi b’abanyamahanga baziyongera.

    Abanyamahanga bazamuwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamahanga-bongerewe-muri-shampiyona-y-u-rwanda

  • Gakunde Prayer yasohoye igitabo cya mbere agitura inshuti ze zatabarutse – #rwanda #RwOT

    Iki gitabo cyitwa 'Scar Tissue Armor' kigizwe n'imivugo 114 igaruka ku ngingo nyinshi zigaruka ku gahinda k'abantu, gukomereka imitima, ubuzima bwo mu mutwe, kwiyahura mu bantu, urukundo n'izindi zinyuranye. Buri paji ifite inkuru yayo yihariye.

    Imivugo iri muri iki gitabo ni iyo Gakunde Prayer yagiye yandika mu bihe binyuranye.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024, nibwo uyu musizi yamuritse ku mugaragaro iki gitabo, mu gikorwa cyabereye kuri Park Inn Hotel, cyitabirwa n'incuti n'abavandimwe.

    Gakunde yabwiye IGIHE ko yari afite imivugo myinshi agatekereza uko yayishyira hamwe yose hakavamo ikintu umuntu ashobora gufata kugira ngo asome bitari ukuyishyira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kugenda amurika umwe kuri umwe.

    Muri iki gitabo hari umuvugo umwe uri mu Kinyarwanda [indi iri mu Cyongereza]. Gakunde yavuze ko ari wo yishimira cyane kurusha indi.

    Ati 'Ni umuntu uba uri kuganira n'umubyeyi we w'umugore amuganyira ku kibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe afite kugira ngo na we ajye agerageza amwumve. Ndifuza ko nibagisoma buri wese azagira icyo akuramo cyangwa kumva ko akwiye kumva. Uburyo cyanditse cyangwa amarangamutima arimo ni ibintu bisanzwe abantu banyuramo ariko ntibabigaragaze.'

    'Icyo nifuza kubabwira n'uko bumvwa, buri kintu cyose uri kunyuramo uyu munsi hari undi na we wakinyuzemo. Kumvwa bijye bituma twumva tutari twenyine mu buzima.'

    Gakunde yavuze ko hari inshuti ze z'inkoramutima yari yarahaye isezerano ryo gusohora igitabo ariko zigatabaruka atarabigeraho, iyi akaba ri intambwe ishimishije kandi ifite icyo ivuze kuri we.

    Ati 'Inshuti zanjye ebyiri nagize ibyago byo kubura tukiri bato [Grace na Steven] bari inkoramutima zanjye kandi nari nabasezeranyije ko nzandika igitabo, rero naracyanditse n'ubwo badahari cyo kirahari. Ndacyibatuye bo n'abandi bakunda ubusizi.'

    N'ubwo ari igitabo cye cya mbere amuritse ariko Gakunde yatangiye ubusizi kera kuko umuvugo wa mbere yawanditse yiga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza.

    Ati 'Wari umukoro bihera uko. Ababyeyi bambwira ko Abasinga ari abasizi n'abasizikazi ariko sinavuga ko hari umuntu umwe nshobora kuba narabirebeyeho bishobora kuba biri mu maraso. Mu mivugo iri muri iki gitabo uwa mbere nawanditse mu 2019.'

    Yagaragaje ko kandi afite inzozi zo gukomeza kwandika ibindi bitabo, 'Kugeza ubu ntekereza ko nzakomeza kwandika imivugo impano nikura nandike n'ibindi.'

    Iki gitabo kiri ku isoko aho kiboneka ku 15,000 Frw, uwacyifuza akaba yanyura ku mbuga nkoranyambaga z'uyu musizi kugira ngo agishyikirizwe.

    Abakunzii b’ubusizi bwa Gakunde bari baje kumushyigikira

    Iki gitabo cyitwa 'Scar Tissue Armor' kigizwe n'imivugo 114

    Iki gitabo cyitwa 'Scar Tissue Armor' kigizwe n'imivugo 114 igaruka ku ngingo nyinshi zigaruka ku gahinda k'abantu, gukomereka imitima, ubuzima bwo mu mutwe, kwiyahura mu bantu, urukundo n'izindi

    Iki gitabo kiri ku isoko aho kiboneka ku 15,000 Frw

    Abakunzii b’ubusizi bwa Gakunde bari baje kumushyigikira

    Andy Bumuntu ni umwe mu bari baje gushyigikira Gakunde Prayer

    Bamwe mu bari aho batahanye kopi z’iki gitabo

    Gakunde Prayer ukoresha izina ry'ubusizi rya Kunda Cooks, yavuze ko umuntu wese uzasoma iki gitabo atagomba guheranwa n’agahinda

    Gakunde Prayer yasohoye igitabo cya mbere agitura incuti ze zatabarutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakunde-prayer-yasohoye-igitabo-cya-mbere-agitura-inshuti-ze-zatabarutse

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare basaga 600 barimo ba 'Brigadier General' – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe hanze n'ingabo z'u Rwanda rigaragaza ko abashyizwe ku ipeti rya Brigadierl General ari COL. Justus Majyambere na Col. Louis Kanobayire.

    Majyambere wazamuwe mu ntera asanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu mu ngabo z'u Rwanda naho Kanobayire ni Umuyobozi w'Ishuri rya RDF ryigisha ingabo zirwanira mu kirere.

    Abazamuwe ku ipeti rya Colonel ni Lt Col Francis Nyagatare, Lt Col Jessica Mukamurenzi, Lt Col Mulinzi Mucyo, Lt Col Alexis Kayisire , Lt Col Emmanuel Rutebuka, Lt Col Jacques Nzitonda, Lt Col Ephraim Ngoga, Lt Col Emmanuel Rukundo, Lt Col Silver Munyaneza Akarimugicu, Lt Col Tanzi Mutabaruka, Lt Col Prosper Rutabayiru, Lt Col Hubert Nyakana, Lt Col Joseph Kabanda na Lt Col Danny Gatsinzi.

    Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera abasirikare 30 abashyira ku ipeti rya Lieutenat Colonel, abasirikare 280 bashyizwe ku ipeti rya Major, abasirikare 40 bashyirwa ku ipeti rya Lieutenant, 270 bashyirwa ku ipeti rya Lieutenant n'abandi icyenda basanzwe ari abaganga bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant.

    Izamurwa mu ntera ry'abasirikare ryaherukaga muri Kamena uyu mwaka ubwo Minisitiri w'Ingabo yazamuraga mu ntera abasirikare bato basaga 4000.

    Justus Majyambere yazamuwe ashyirwa ku ipeti rya Brigadier General


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-abasirikare-basaga-600-barimo-ba-brigadier

  • Barimo uyoboye ikipe ikomeye mu Bwongereza!… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo hatangajwe abaherwe 5 batunze amafaranga menshi ku mugabane wa Afurika , aho hagaragayemo impinduka nko kubona Aliko Dangote wari umaze igihe ariwe mugabo ukize cyane yahise asimburwa na Johann Rupert.

    Ibyo wamenya ku bagabo 5 bakize cyane muri Africa mu 2024:

    1. Johann Rupert

    Johann Rupert w’imyaka 74, umuherwe utunze za Miliyari z'Amadolari wo muri Afurika y'Epfo niwe mugabo ukize muri  Afurika  magingo aya. Ni nyiri Richemont, imwe muri kompanyi nini ku Isi zicuruza ibintu by'agaciro kanini, ifite 'brands' z'imirimbo n'imyambaro ihenze nka Cartier na Montblanc.

    Umutungo we warazamutse uva kuri Miliyari 1.9$ ugera kuri Miliyari 14.3$, ubu ari ku mwanya wa 147 ku rutonde rw'Isi, imyanya 12 imbere ya Dangote.

    Uretse Kompanyi ya Richemont ikorera mu Busuwisi, ibindi afite birimo Remgro, Kompanyi yo muri Afurika y'Epfo ifite imigabane muri Kompanyi zirenga 30 z'imodoka nk'uko Bloomberg ibivuga.

    Rupert yarazwe umutungo w'umuryango na Se, Anton Rupert, arawagura uva ku gushingira ku bucuruzi bw'itabi ujya no mu bucuruzi bw'ibintu by'imirimbo by'agaciro.

    Uyu mushabitsi yize ubukungu muri University of Stellenbosch ariko mu 1984 ayivamo atarangije asanga Se mu bucuruzi.

    Rupert ni umuntu wakunze kuvuga yeruye kuri politike ya Afurika y'Epfo kandi yamaganye ubutegetsi bw’abazungu bagenderaga ku ironda ruhu. Yahawe ibihembo byinshi kubera ibikorwa bye by'ubucuruzi.

    Uyu muherwe atuye i Cape Town, aho afite inzu y'agatangaza, ariko anafite imitungo i Geneva mu Busuwisi n'i London mu Bwongereza.

    2.Aliko Dangote

    Umuherwe Aliko Dangote w’imyaka 66 ukomoka muri Nigeria niwe uri ku mwanya wa Kabiri mu batunze agatubutse muri Afurika. Ni umushoramari wakuye imari nini mu nganda zikora sima n'isukari.Umwaka ushize yafunguye uruganda rutunganya ibikomoka kuri Peteroli  mu murwa mukuru w'ubukungu, Lagos.

    Muri Mutarama uyu mwaka, Forbes magazine yashyize Dangote ku mwanya w'umunyafurika utunze kurusha abandi ku nshuro ya 13 yikurikiranya, nubwo hari ibibazo mu bukungu bwa Nigeria.

    Ariko urutonde rushya rwa Bloomberg rwo kugeza uyu munsi rwamushyize ku mwanya wa Kabiri muri Afurika no ku wa 159 ku Isi.

    3. Nicky Oppenheimer

    Uyu mugabo w’imyaka 79 nawe tunze za Miliyari z'Amadorari, ni wo muri Afurika y'Epfo, ni uwa Gatatu ku rutonde rw'abaherwe muri Afurika na Miliyari 11.3$. Ku rwego rw’Isi ari ku mwanya wa 213. Se umubyara afite igisekuru cyo mu Busuwisi.

    Yakijijwe na kompanyi ya De Beers icukura amabuye y’agaciro, ndetse anafite indi yitwa Diamond Trading Company nayo icuruza ibikomoka ku mabuye y’agaciro.

    4. Nassef Sawiris

    Nassef Onsi Sawiris ni umuherwe w’imyaka 63 ukomoka mu Misiri. Atunze Miliyari 9.48$.Yize ibijyanye n’imari muri kaminuza ya Chicago muri Amerika. Afite kompanyi y’ubwubatsi yitwa ‘Orascom Constraction’. Uyu mugabo kandi afite imigabane muri Addidas ndetse ni nawe muyobozi mukuru w’ikipe ya Aston Villa FC yo mu Bwongereza. Niwe mugabo wa 4 ukize cyane muri Afurika , naho ku rwego rw’Isi ari ku mwanya wa 278.

    5. Natie Kirsh

    Ku myaka 92 Natie Kirsh ukomoka muri Afrika y’Epfo niwe mugabo wa 5 utunze agatubutse kuri uyu mugabane. Ubwo yari afite imyaka 78 nibwo yinjiye mu batunze Miliyoni z’amadolari, ubu ku myaka 92 ari mu batunze Miliyari zigera kuri 9.22$. Niwe washinze kompanyi  y’ubucuruzi ya Kirsh Group, yanafunguye imiryango mu bihugu birimo Australia n’u Bwongereza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146409/barimo-uyoboye-ikipe-ikomeye-mu-bwongereza-byinshi-ku-baherwe-5-bari-ku-ruhembe-muri-afuri-146409.html

  • Massamba yavuze ku ifoto ari kumwe na Perezid… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, nyuma y'igitaramo gikomeye yise '3040 y'ubutore' yakoreye muri BK Arena.

    Ni ubwa mbere uyu muhanzi yari akoreye igitaramo muri iyi nyubako, ariko si ubwa mbere yahataramiye, kuko yagiye yifashishwa mu bitaramo bitandukanye.

    Ni igitaramo cyaranzwe no gutanga ibyishimo ku bisekuru byombi, kuko hari abantu mu ngeri zose, kuva ku muto kugeza ku mukuru. Kandi yagiye ataramana n'abantu banyuranye barimo nka Teta Diana, Jules Sentore, Yvan Muziki n'abandi.

    Massamba yavuze ko ari bwo bwa mbere akoze igitaramo akumva umutima we uranyuzwe, kandi yashimishijwe cyane n'uburyo abantu bamwakiriye. Ati 'Ati “[…]Mfite ibyishimo byinshi bidasanzwe! Icya mbere kubona abantu bitabira ari benshi, bakaza bishimye, bakaza bahimbawe, nkabaririmbira indirimbo z’igihe kirekire, kuko nanze gushyiramo indirimbo nshya, kuko nashakaga gusangira ibyishimo nabo, nkabona uko bishimye. Byanshimishije, ubu ngubu, ndi umuntu ukeye mu mutima, ndi umuntu ufite ibyishimo udashobora kubara.”

    Yavuze ko ubwo yari ku rubyiniro, intekerezo zagiye zimusubiza mu bihe yabayemo nk’ibihe by’ubuhunzi, gushaka igihugu, gukoresha inganzo n’ibindi byagiye bituma ashima Imana byatumye avuga ati “Inganzo yaratabaye.”

    Uyu munyabigwi mu muziki avuga ko mu gitaramo cye, harimo abantu benshi barimo n’umugabo wavuye mu Buyapani kubera we. 

    Massamba avuga ko “kuva nabaho n’ibitaramo byose nakoreye mu Rwanda, ntabwo birabaho, ni ibyishimo kuri njye.”

    Mu gusoza iki gitaramo, uyu mugabo yahawe impano y’ifoto ari kumwe na Perezida Kagame. Yabwiye InyaRwanda ko iyi foto idasanzwe kuri we, kuko yafashwe mu 2017 mu birori Umukuru w’Igihugu yari yakiriyemo abantu batandukanye.

    Ati “Twari mu munsi Mukuru, hanyuma kwa kundi Umukuru w’Igihugu aramutsa abantu bose bari mu munsi Mukuru, noneho turahura, turaramukanya. Nyifiteho urwibutso rwiza, kubera ko yarambajije ati ese inganzo yawe imeze ite? Bituma numva ko koko ibyo nkora abizi, abikurikirana. Nanjye sinazuyaje, naramubwiye nti inganzo yanjye imeze neza Nyakubahwa.”

    Yavuze ko iyi foto ayifiteho urwibutso rudasanzwe, cyane ko guhura n’Umukuru w’Igihugu atari ibintu bya benshi “noneho ukagira n’amahirwe akaganiriza’.

    Ati “Byari ibyishimo ntashobora gutekereza. Ndayifite, nyifite mu cyumba.”

    Massamba yavuze ko Perezida Kagame ari icyitegererezo kuri we, kandi rimwe na rimwe iyo ahimba indirimbo agendera ku mbwirwaruhame ze. Anibutsa ko yahimbye indirimbo ‘Karame nanone’ binyuze mu mbwirwaruhame zitandukanye z’Umukuru w’Igihugu yagiye yumva.

    Massamba Intore yatangaje ko impano y’iyi foto yahawe ari kumwe na Perezida Kagame yayifotowe mu 2017
    Massamba yavuze ko iyi foto ayifiteho urwibutso rudasaza, biturutse ku magambo yaganiriye n'Umukuru w'Igihugu
    Massamba yavuze ko yaganiriye na Se n'abandi bakuru, bamubwira ko u Rwanda rwahiriwe kugira umuyobozi Mwiza (Perezida Kagame)
    Massamba yatangaje ko ari bwo bwa mbere akoze igitaramo agataha umutima ukeye 
    Massamba yahawe ingabo n’icumu ashimirwa gusigasira umuco w’u Rwanda
    Ku ifoto yahawe, harimo n'ifoto ya Se Sentore Athanase acuranga Inanga 

    Massamba yahawe igikombe ku bw’imyaka 40 ishize ari mu muziki 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MASSAMBA INTORE NYUMA Y’IGITARAMO

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo “3040 y’ubutore” cya Massamba Intore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146446/massamba-yavuze-ku-ifoto-ari-kumwe-na-perezida-kagame-yaherewe-mu-gitaramo-nibyo-baganiriy-146446.html

  • Amafoto : Amavubi yerekeje muri Libya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, ya haguruka ku kibuga cy'indege cya Kanombe kuri uyu munsi, yerekeza muri Libya aho igomba guhatana n'Ikipe y'Igihugu ya Libya mu mukino w'ijonjora ry'imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2025

    Uyu mukino uteganyijwe kuba ku itariki ya 4 Nzeri 2024, uzaba ari ingenzi cyane ku Mavubi, aho azaba arwanira kugera ku ntego yo kwegukana itike yo kwitabira iyi mikino y'igikombe cya Afurika. Ikipe y'Igihugu ya Libya, izakira uyu mukino iwayo, ni imwe mu makipe yigaragaje cyane mu rugamba rwo gushaka itike, bityo umutoza w'Amavubi hamwe n'abakinnyi be bafite inshingano yo guhatana bashyizeho umutima wose.

    Amafoto

    Source : https://yegob.rw/amafoto-amavubi-yerekeje-muri-libya-mu-mukino-wo-gushaka-itike-yigikombe-cyafurika/

  • Rayon Sports yatsinze ikipe ya Mvukiyehe Juvénal ibitego 10 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Addax y'umushoramari Mvukiyehe Juvenal, ibitego 10 ku busa.

    Ni umukino wa gishuti wabereye mu Nzove, Rayon Sports yifatiye ku gahanga Imena FC iyahoze yitwa Addax bayitsinda 10-0.

    Ibitego byatsinzwe na Adama BAGAYOGO (3), Charles BBAALE (2) Paul JESUS (2), Justin IKUNDABAYO na Fiston ISHIMWE (1).

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yatsinze-ikipe-ya-mvukiyehe-juvenal-ibitego-10/