Blog

  • Minisitiri Dr Bizimana yavuze ku ruhare rw'amadini mu gusenya u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Inyigisho z'iyobokamana n'amadini anyuranye zinjiye mu Rwanda mu gihe kimwe n'ubukoloni mu 1900, amadini akagira imikoranire ya hafi n'abayobozi b'abakoloni.

    Ubukirisitu bwahise bukwira mu Banyarwanda ku buryo bwihuse kuko yaba Kiliziya Gatolika n'andi madini, yabaga afite ibishya aha abaturage birimo imyambaro, amashuri n'ubuvuzi.

    Gusa n'ubu muri Gereza zo mu Rwanda hafungiye abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze cyangwa bakiri mu madini atandukanye yakoreraga mu Rwanda mu 1994.

    Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, yagaragaje ko ubwicanyi bwose bwabayeho mu Rwanda bwabaga bufitanye isano n'iminsi mikuru ya Kiliziya Gatolika, ndetse bukagirwamo uruhare n'abayoboke b'amadini atandukanye.

    Ati 'Nta bwicanyi na bumwe bwabaye mu Rwanda budafite abanyamadini baburi inyuma banabuteye, duhereye mu 1959 n'imyaka yose. Ibyo rero bigomba gutuma twisuzuma n'uyobotse idini akabanza akavuga ati iri dini ngomba kurifasha no gukosora amateka ryateye'

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko mu 1959, Abatutsi batangiye kwicwa ku munsi mukuru w'Abatagatifu bose, 'ubwo ntangiye mbereka ko n'ubwicanyi bwagiye bunahuzwa n'iminsi mikuru ya Kiliziya.'

    Yanavuze ko mu 1963 ubwicanyi bwabaye ari kuri Noheli.

    Ati 'Tuvuge nk'i Mururu, ubu ni mu karere ka Rusizi abakirisitu bari mu misa abicanyi babategereje hanze n'imihoro, bavuye mu misa babatwara bajya kubica. Abakirisitu bica abandi. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatangiye mu cyumweru cya Pasika, (Icyumweru Gitagatifu). Nta kuntu rero umunyedini uwo ari we wese yakwirengagiza ayo mateka.'

    'Hari ikintu bita gutekereza, gushungura, kwitegereza. Abayoboke rero, rwose gusenga ni uburenganzira bwemewe n'Itegeko Nshinga ariko umuyoboke wese agomba gusobanukirwa ayo mateka, akayareba akanayigiraho akayavanamo amasomo.'

    Yanagaragaje ko hari amadini amwe yashinzwe n'abantu usanga bafite amadosiye y'ibyaha bya Jenoside bakurikiranyweho, abandi bafite inyigisho zuzuye urwango n'amacakubiri bityo ko badakwiye kujya kugira insengero cyangwa ngo bigishe Ijambo ry'Imana no ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Dufite abantu b'ababwirizabutumwa n'abihayimana bigisha irondabwoko ku buryo bugaragara, bigisha urwango, ivangura.'

    Yatanze urugero kuri Padiri Fortunatus Rudakemwa uba muri Canada wigishiriza kuri YouTube 'yigisha ibyo yita amateka atagoretse ariko ni Parmehutu ya yindi yuzuye inarusha abaparmehutu ubwabo. Arwanya ubumwe bw'Abanyarwanda, arwanya ubwiyunge umuntu nk'uwo kandi akabikora yambaye ya cravate y'umweru bambara.'

    Ati 'Dufite n'abandi bihayimana bakoze Jenoside bagahungira mu mahanga bagashinga idini, ugasanga barashaka n'abayoboke mu Rwanda. Dufite idini ryitwa Philadelphia ryashinzwe n'umuntu wakoze Jenoside uba mu Bubiligi agashaka abayoboke aha no mu buryo butemewe ariko agakomeza no kuyobya abandi. Itegeko rya mbere ryo mu y'Imana ni ukubaha ubuzima bw'undi kuko Imana ni yo yaremye imuntu. Umuntu wishe nta kintu aba agifite aha abandi. Umuntu wakoze Jenoside ntacyo aba agifite rwose.'

    Yavuze ko nubwo yaba ataratawe muri yombi 'twebwe ntibyatubuza kuvuga ngo uriya mubwirizabutumwa ntabwo ari intangarugero, afite ibyaha yakoze kandi biremereye atagomba gukomeza. Abo rero ntabwo dushobora kwemera ko Abanyarwanda n'abandi bose babakurikira.'

    Gusa Minisitiri Dr Bizimana yahamije ko hari abakoze Jenoside babyicujije banabisabira imbabazi, ko bo byashoboka ko bagira inyigisho batanga.

    Minisitiri Bizimana yasabye Abanyarwanda kujijuka no kumenya amateka y'amadini bayoboka, aho basanze yarakoze ibibi bakayafasha kubikosora.

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko nta bwicanyi babayeho mu Rwanda hatari abanyamadini babigizemo uruhare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-bwicanyi-na-bumwe-bwabaye-mu-rwanda-budafite-abanyamadini-baburi-inyuma

  • Bimpa icyubahiro kukwita umugabo wanjye – Miss Iradukunda Elsa abwira Prince Kid #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda wegukanye ikamba rya 2019, Iradukunda Elsa yongeye gushimangira urwo akunda umugabo we Prince Kid bamaze umwaka bakoze ubukwe nubwo kugeza uyu munsi batakibarizwa mu Rwanda.

    Ni mu butumwa Miss Iradukunda yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram abwira umugabo we ko amukunda ubuziraherezo.

    Ku wa 1 Nzeri 2023, ni bwo Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y’Imana bakanakira abari batumiwe mu bukwe bwa bo nyuma y’uko ku wa 31 Kanama 2023 Prince Kid yari yasabye anakwa Miss Elsa.

    Kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, mu kwizihiza isabukuru y’umwaka bakoze ubukwe, Miss Elsa yabwiye Prince Kid ko ari icyubahiro kuri we kuba amwita umugabo we ndetse amubwira ko amukunda cyane.

    Ati “Umwaka umwe mbaye umugore wawe, umwaka umwe tubanye neza, umwaka umwe nkunzwe na we, bimpa icyubahiro kukwita umugabo wanjye, kuba ari wowe mbasha kubona buri gitondo uko mbyutse na buri joro, ndagukunda cyane kandi nkunda kumarana ubuzima ndi kumwe na we.”

    Miss Elsa yasoje ubu butumwa asaba Imana kuba mu buzima bwa bo ndetse abwira Prince Kid ko amukunda urudashira

    Ati “Imana ikomeze kuba mu buzima bwacu, rukundo n’ahazaza. Isabukuru nziza y’urushako, ngukunda ubuziraherezo, urudashira.”

    Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid ubu ntibakibarizwa mu Rwanda ndetse ntawe uzi aho baherereye kuko nyuma y’ukwezi kumwe gusa bakoze ubukwe, Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

    Kuva urukiko rwakatira Prince Kid ntiyongeye kugaragara mu Rwanda we n’umugore we Miss Iradukunda Elsa ndetse hari hashize amezi arenga 10 nta n’umwe ugira icyo atangaza ku mbuga nkoranyambaga zabo.

    Miss Iradukunda Elsa yarase amashimwe Prince Kid bamaze umwaka barushinze

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bimpa-icyubahiro-kukwita-umugabo-wanjye-miss-iradukunda-elsa-abwira-prince-kid

  • Abanyamuryango ba FPR Intokanyi mu Majyepfo basabwe umusanzu mu cyerecyezo gishya cy'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 31 Kanama 2024 ku Ngoro y'Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo iherereye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, mu busabane bw'abanyamuryango bahagarariye abandi mu Turere twose tugize Intara y'Amajyepfo, bishimira uko amatora yagenze.

    Chairperson w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yongeye kwibutsa abanyamuryango ko intego ya Perezida Paul Kagame bashyigikiye, ari ugushyira 'Umuturage ku isonga'; avuga ko nabo bakwiye kugera ikirenge mu cye.

    Kayitesi yavuze ko abanyamuryango bari mu nshingano z'ubuyobozi ari bo biraro bihuza Perezida Kagame n'umuturage wo hasi, bityo ko bakwiye guhagarara neza bagabafasha mu rugendo rw'iterambere yabemereye.

    Yongeye gutsindagira ko bakwiye kuva mu mvugo gusa n'impapuro ahubwo bakihatira gukora.

    Ati 'Ndabibutsa ko mudakwiye kugira umuhigo musibiza none ngo reka mbanze nkore 'paper' nini hanyuma nzabishyire mu bikorwa ejo, ahubwo icyo dutekereje nimureke tugikore.''

    Uwihoreye Marie Jeanne, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi wo mu Karere ka Muhanga, yavuze ko bishimiye kuba abakandida bamamaje baratowe cyane bakegukana intsinzi, anongeraho ko binabaha inshingano ziremereye zo gufasha Perezida watowe gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage yiyamamaza.

    Ati 'Muri iyi manda y'imyaka itanu iri imbere, twiteguye gutanga uruhare rwacu mu gutanga serivisi nziza kugira ngo umuturage na we aho ari abone ibimugenewe, yishimire kugira icyo ageza ku gihugu kuko ibyo azaba akeneye ku gihugu azaba yabibonye.''

    Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi, Kayitana Emmanuel, yavuze ko biteguye gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by'abaturage.

    Ati 'Dufite imishinga myinshi yo gukura abaturage mu bukene mu turere dutanu mu Majyepfo. Icyo ni igikorwa tugomba gufasha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugira ngo abaturage bazamure imibereho bave mu buken.'

    Muri ubu busabane kandi, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo banishimiye ibindi byagezweho birimo ingoro enye z'umuryango zuzuye hirya no hino mu turere zirimo iya Gisagara, Kamonyi, Huye ndetse n'iy'Intara y'Amajyepfo, bashima iterambere zazanye mu rwego rwo kurimbisha ibice zubatsemo ndetse no kuba zarakemuye ikibazo cy'ibikorwaremezo aho ziherereye.

    Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Majyepfo yasabye abanyamuryo kwishimira ibyagezweho ariko banibuka ko urugamba rwo guteza imbere igihugu rugikomeje

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo ubwo bari bateze amatwi impanuro

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu nzego zose mu Majyepfo bishimiye ibyo bamaze kugeraho

    Kayitana Emmanuel, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi,yavuze ko biteguye kunganira Perezida Kagame mu kugera ku muturage ufite ibibazo bakabikemura

    Uwihoreye Marie Jeanne, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi wo mu Karere ka Muhanga,yavuze ko bagiye kurushaho gukora cyane

    Inyubako ya FPR Inkotanyi y’Intara y’Amajyepfo isangiye n’Akarere ka Nyanza nayo iherutse kuzura itwaye asaga miliyari 3 FRW


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamuryango-ba-fpr-intokanyi-mu-majyepfo-basabwe-umusanzu-mu-cyerecyezo

  • Sol Bamba wakiniye Côte d’Ivoire yitabye Imana ku myaka 39 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru ibabaje yageze ku bafana b'umupira w'amaguru n'abakunzi ba Sol Bamba. Umunya-Côte d'Ivoire wigeze kuba myugariro mpuzamahanga ndetse n'umutoza w'ikipe ya Adanaspor yo muri Turukiya, yitabye Imana ku myaka 39 azize kanseri y'umutima w'amaraso (lymphoma). Bamba yari yagarutse mu ikipe ya Adanaspor nyuma yo kugera ku mpera z'urugendo rwe nk'umukinnyi, aho yari yatangiye akazi ke nk'umutoza mukuru.

    Sol Bamba yatangiye kumva atameze neza mbere y'umukino wa Adanaspor na Manisa FK, ajyanwa mu bitaro bya Manisa Celal Bayar University Hospital. Nyuma yaho, Adanaspor yemeje urupfu rwe mu itangazo ryavugaga ko yitabye Imana

    Mu rugendo rwe nk'umukinnyi, Bamba yakiniye amakipe atandukanye nka Cardiff City, Leicester City, Leeds United, n'andi, akaba yaragize uruhare mu gufasha Cardiff City kuzamuka mu Cyiciro cya mbere cya Premier League. Yari kandi umwe mu bakinnyi ba Côte d'Ivoire bitwaye neza mu irushanwa rya AFCON 2012, aho begukanye umwanya wa kabiri.

    Nyuma yo guhangana na kanseri mu 2021, Sol Bamba yagarutse mu kibuga, aho yongeye gukina by'igihe gito mbere yo guhagarika burundu gukina umupira w'amaguru agatangira akazi ko gutoza. Urupfu rwe rwakoze ku mitima ya benshi, kandi bazakomeza kumwibuka nk'umuntu wihariye mu mupira w'amaguru no hanze yawo

    Source : https://yegob.rw/sol-bamba-wakiniye-cote-divoire-yitabye-imana-ku-myaka-39/

  • Ni uburozi baba batanga-Amb Dr Muligande yavuze ku guhangana n'abaharabika u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abarwanya u Rwanda muri ibi bihe bifashisha ikoranabuhanga bakaruvugaho ibinyoma, abandi bagakwirakwiza ibitekerezo bibiba urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Barimo abakiri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, n'abandi bari mu mahanga bigisha inyigisho z'urwango, bakanarahira ko bazasubira mu Rwanda bagashyiraho ubutegetsi bw'Abahutu.

    Ambasaderi Dr Charles Muligande ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, yagaragaje ko ari ngombwa ko abantu bahora biteguye guhangana n'abarwanya u Rwanda, hamwe n'ababashyigikiye.

    Ati 'Ibyo ni ngombwa ko duhora twiteguye kubirwanya. Turamutse turangaye tukabyihorera baroga kuko ni uburozi baba barimo batanga mu gihugu. Bashobora kugenda baroga bake bake amaherezo ugasanga n'ibyo twagezeho nubwo bishikamye, bikomeye, turangaye ntihabura ababihungabanya.'

    'Ni ngombwa rero ko duhora turi maso, ibyo bavuga babeshya tukabibeshyuza, aba bantu bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside, abantu bahora bapfobya Jenoside yabaye, abantu bahora banenga ubutegetsi bwacu n'icyiza dukoze cyose bakakinenga bakavuga ngo buriya hari ikindi kibyihishe inyuma, bya bindi ubura icyo unenga inka ukayinenga igicebe cyayo.'

    Amb Dr Muligande yagaragaje ko abaturage bose by'umwihariko urubyiruko, bakwiriye gusobanurirwa gahunda zitandukanye z'igihugu kugira ngo na bo bashobore kurwanya abashaka gutanya Abanyarwanda.

    Ati 'Urubyiruko dufite ni ngombwa ko rusobanurirwa neza, rugasobanukirwa 'Ndi Umunyarwanda', rugasobanukirwa amateka y'u Rwanda, ibyo u Rwanda rukora, Politike z'u Rwanda ku buryo bo kubera batuye mu Isi y'ikoranabuhanga, ni bo bazarwana urwo rugamba, byaba ngombwa bakegera abasaza bakabaganiriza noneho bakabona amasasu yo gukoresha.'

    Amb Dr Muligande avuga ko no mu nzego za dipolomasi harimo abantu baba bifatanyije n'abarwanya u Rwanda ku buryo abadipolomate b'u Rwanda bagomba guhora bari maso 'ntitujye tugubwa gitumo na za raporo zishobora kudusubiza inyuma.'

    Amb Dr Charles Muligande yavuze ko abarwanya u Rwanda baba bavuga ibirimo uburozi bishobora kwangiza bitarwanyijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-uburozi-baba-batanga-mu-gihugu-amb-dr-muligande-avuga-ku-birirwa-baharabika

  • Ishimwe rya Nyirandama watangiriye kuri restaurant ikamugeza kuri hoteli ya miliyoni 300 Frw – #rwanda #RwOT

    Abatuye n'abagenda mu Mujyi wa Gicumbi bazi cyane hoteli yitwa 'Nice Garden' ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw. Ni hoteli ya Nyirandama yatangiye mu myaka icyenda ishize ari restaurant isanzwe ndetse n'amacumbi aciriritse.

    Gusa kuri ubu itanga serivise za hoteli n'iz'ubukerarugendo. Aganira na IGIHE, Nyirandama yavuze ko mu 2015 ubwo yatangiraga gukora, yatangiye bitoroshye afite abakozi batatu gusa na we arimo, ariko ubu hoteli ye ikaba ari imwe mu zitanga umusanzu ukomeye mu kwakira abantu mu Mujyi wa Gicumbi ndetse akaba amaze guha akazi abatari bake.

    Yagize ati 'Twatangiye dufite ameza atandatu ya restaurant ndetse n'amacumbi ariko harimo matela gusa nta bitanda turashyiramo. Ndibuka ko umuntu watubereye umukiriya wa mbere yaje akeneye amafunguro ndetse n'icumbi ariko ambwira ko ari bugaruke ku mugoroba. Byabaye ngombwa ko njya kuzana igitanda cyo mu cyumba cy'abashyitsi mu rugo kuko nari namaze kumwemerera icyumba. Twatangiye mu by'ukuri nta cyo duheraho gifatika uretse ubushake'.

    Yakomeje ati 'Twatangiye gukora gutyo nta bikoresho bihagije ndetse bimwe twaranabikodeshaga iyo twabaga tubonye abakiriya tutaragira ibyacu. Ariko twakomeje kugenda dutera intambwe maze mu 2019 Nice Garden iba hoteli y'inyenyeri ebyiri. Nyuma twaje no gufungura izindi restaurant zigezweho i Rulindo na Gakenke none ubu tumaze no gufungura ishami rya hoteli'.

    Nyirandama ashimira cyane Perezida Kagame ku mahirwe yahaye abagore bakabasha gutinyuka gukora bakiteza imbere.

    Ati 'Ndashimira Perezida wacu Paul Kagame kuko aha mpagaze iyo Igihugu kiba kitarampaye amahirwe nk'umugore ngo ntangize ubucuruzi ntabwo mba ngeze aha ngaha. Nagize n'andi mahirwe Igihugu kintangira ibya ngombwa byose njya mu mahugurwa y'amezi ane mu by'ubucuruzi n'iby'amahoteli muri Amerika mu 2017'.

    Rwiyemezamirimo Nyirandama aha ubutumwa abandi bagore bwo kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye.

    Ati 'Nk'umugore wihangiye imirimo mu by'amahoteli n'ubukererugendo nabasaba gutinyuka, kugira intumbero, kudacika intege no kwigira ku bandi. Nta kazi katabamo imbogamizi birumvikana ariko mu Gihugu cyacu ibizitira iterambere ry'umugore barabikemuye'.

    Yakomeje ati 'Hari nk'umugore uvuga ati 'ese nabasha kugera hariya ndi umugore koko', akumva kuba ari umugore hari aho bimuzitiye, ariko uyu munsi ubu twahindutse igisubizo cy'Igihugu. Nibatinyuke na bo bakore birashoboka'.

    Rwiyemezamirimo Nyirandama kuri ubu afite abakozi 40 bahoraho n'abandi bakora iyo akazi kabaye kenshi. Atanga kandi amahugurwa y'igihe gito mu bijyanye no gutegura amafunguro abayahawe akabaha akazi cyangwa bakagashaka ahandi.

    Nyirandama Chantal ufite hoteli ebyiri mu Mujyi wa Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru arishimira intambwe amaze gutera nka rwiyemezamirimo w'umugore bikomotse ku mahirwe igihugu cyahaye abagore

    Hoteli ya Nice Garden Hotel ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-nyirandama-watangiriye-kuri-restaurant-ikamugeza-kuri-hoteli-ya

  • Mu mafoto: Uko Perezida Kagame yakiriwe muri Indonesia – #rwanda #RwOT

    Ni inama ibaye ku nshuro ya kabiri, izamara iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 1 Nzeri 2024. Igamije gushimangira umubano hagati ya Afurika na Indonesia mu ngeri zitandukanye.

    Perezida Kagame yitabiriye umugoroba wo gusangira wateguwe na Perezida Joko Widodo. Ni umugoroba ugamije guha icyubahiro abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyo nama y'iminsi itatu.

    Iyi nama izwi nka Indonesia-Africa Forum, izasinyirwamo amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5$.

    Indonesia ni kimwe mu bihugu byo mu Majyepfo ya Aziya gifite ubukungu bwihagazeho dore ko kiri muri 20 bya mbere bifite ubukungu bunini ku Isi. Umuturage wa Indonesia abarirwa ko ku mwaka yinjiza amadolari asaga 5200.

    Amafoto y'uko Perezida Kagame yakiriwe muri Indonesia

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-uko-perezida-kagame-yakiriwe-muri-indonesia

  • Ibyaranze MTN Iwacu Muzika Festival 2024 i Mu… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Kanama 2024 ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byanatewe inkunga kandi n'ikinyobwa cya Primus byatangiriye i Musanze.

    Aho abantu bitabiriye ku bwinshi ndetse abahanzi nabo bari biteguye kandi batanga ibyishimo bisendereye.


    Ni ibitaramo byatangijwe n'umuziki uvanze neza na DJ Trick.

    Abashyushyarugamba bashoboye aribo Bianca na Buryohe.

    Buryohe na Bianca bongeye guhuriza imbaraga ku rubyiniro rwa Musanze, DJ Trick ariyerekana 

    Ku rubyiniro habanjeho Kenny Sol watumiwe muri ibi bitaramo ku nshuro ya mbere. Yatanze ibyishimo mu ndirimbo zitandukanye abifashwamo n'umubyinnyi Uwase Bianca ubihuza no kugaragara mu ndirimbo zitandukanye (umu-video vixen).

    Kenny Sol kandi yatunguranye aririmba indirimbo 'Ku musenyi' ya Jay Polly.Mu kiganiro n'itangazamakuru, yatangaje ko amwubaha ariko byumwihariko iyo ndirimbo ariyo yakuyeho inganzo y'indirimbo 'Haso'.

    Kenny Sol yatunguranye mu ndirimbo ya Jay Polly ubundi afatanya kuwubyina na Bianca 

    Bwiza umuhanzikazi rukumbi uri mu bazazenguruka muri ibi bitaramo, yagaragaje koko akwiye kuba Brand Ambassador wa MTN, atungurana aririmba yigize ucuruza amayinite y'iki kigo cy'itumanaho cyamaze kuba ubukombe.Yatanze ibyishimo mu bihangano bitandukanye akora agashya mu kwamamaza MTN

    Nk’uko byari byitezwe, Bushali yahaye ibyishimo bisendereye abakunzi bitabiriye ibi bitaramo, uyu mugabo amaze gushinga imizi mu kugira igikundiro ku rubyiniro mu ndirimbo ze zikoze mu njyana ya 'Kinya-trap'.

    Bushali uheruka gutangaza ko yiteguye gutanga ibyishimo n’udushya dutandukanye, yongeye gushimangira ko ari Umwami wa Kinyatrap

    Danny Nanone utaherukaga mu bitaramo bigari bizenguruka igihugu ariko waheruka gutangaza ko yiteguye nyuma y’uko yize umuziki kandi akaba anafite ibihangano bitandukanye bigezweho, yaserutse mu buryo bwihariye.

    Danya Nanone wari umaze igihe atagaragara ku rubyiniro yahurije impano n’ubumenyi ku rubyiniro

    Chriss Eazy uri mu basore bagezweho muri iki gihe mu muziki ni we wabanje ku rubyiniro mbere y’uko hajyaho Bruce Melodie waririmbye iminota itari micye ari nako afashwa n'ababyinnyi bazwi nka Theee Baddest.

    Ibi bitaramo bikaba biri gukorwa mu buryo bwa 'Live' aho amatsinda y'abacuranzi arimo Symphony na Sonic Band yagaragaye afasha abahanzi.

    Ibi bitaramo bizakomereza i Gicumbi tariki ya 07 Nzeri 2024, i Nyagatare 14 Nzeri 2024, i Ngoma 21 Nzeri 2024, i Bugesera 28 Nzeri 2024, i Huye 05 Ukwakira 2024, i Rusizi ku wa 12 Ukwakira 2024 bisorezwe i Rubavu 19 Ukwakira 2024.

    Chriss Eazy uheruka gutangaza ko ibyo ageraho ari ubuntu bw’Imana, yishimiwe mu bihangano bitandukanye Bruce Melodie yashimangiye ko ari Igitangaza abifashishwemo n’itsinda ry’ababyinyi rya Theee Baddest

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146456/ibyaranze-mtn-iwacu-na-muzika-festival-2024-i-musanze-amafoto-146456.html

  • Byagenze bite ngo Ishimwe Christian ave muri Maroc agaruke muri Police FC #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi mike yumvikanye n’ikipe ya Zemamra Renaissance yo muri Maroc, Ishimwe Christian yamaze kugaruka muri Police FC.

    Ishimwe Christian yavuye mu Rwanda mu ntangiriro za Kanama agiye muri Maroc kurangizanya n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere.

    Uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira wari umaze iminsi mike asinyiye Police FC byagenze neza ikizami cy’ubuzima aragitsinda ndetse yumvikana na Zemamra Renaissance.

    Kuri ubu uyu mukinnyi uri kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yagiye muri Libya gukina na Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, amakuru ISIMBI yamenye ni uko atazasubira muri Maroc agomba kugaruka mu Rwanda muri Police.

    Amakuru avuga ko habayeho kutumvikana hagati ya Police FC na Zemamra Renaissance ku bijyanye n’ibyo iyi kipe y’abashinzwe umutekano igomba kwishyurwa.

    Ishimwe Christian yakiniye amakipe atandukanye arimo Marines FC, AS Kigali, APR FC na Police FC.

    Ishimwe Christian agomba kugaruka muri Police FC

    Ishimwe Christian yari yatangiye akazi muri Zemamra Renaissance

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-ishimwe-christian-ave-muri-maroc-agaruke-muri-police-fc

  • Hagaragajwe uruhare rwa ICK mu kuzamura iterambere ry'Akarere ka Muhanga – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyatangajwe n'Umubuybozi wa Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, ubwo yari yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama wari ugamije gusiza ahateganyijwe kubakwa inzu z'abatishoboye.

    Ni umuganda wanitabiriwe n'Umuyobozi wa Kaminuza ya Diyoseze ya Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, n'abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza aho banishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye 150 bo mu Kagari ka Gifumba.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga yavuze ko iri shuri kuba riri muri aka Karere ari amahirwe kuri bo kuko rigira uruhare runini mu kuzamura iterambere n'ubukungu bwa Muhanga kandi ko abanyeshuri bahiga bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kubaka igihugu.

    Ati 'kuba iri shuri riri hano ni amahirwe kuri twe kuko rigira uruhare mu kuzamura ubukungu hano iwacu, iyo abantu bageze ku bihumbi 5000 baje mu karere kacu byanga byakunda ubukungu buriyongera kubera imibereho yabo ndetse bikanongera iterambere.'

    Yakomeje avuga ko iyi kaminuza yacyemuye ikibazo cy'uburezi mu karere ka Muhanga kandi ko abanyeshuri bahiga bagira uruhare mu bikorwa byo gufasha abaturage.

    Ati 'Kaminuza ya ICK itanga ubumenyi butanga impinduka kuko abigamo bakora ubushakashatsi ku bintu bitandukanye harimo kumenya ibibazo bihari ariko bakanamenya uburyo byacyemukamo.'

    Yasoje avuga ko abanyeshuri biga muri ICK batanga umusanzu mu bikorwa bya Leta bifitiye abaturage akamaro ndetse ko banafasha Akarere mu gukora ubukangurambaga ku baturage mu bikorwa bitandukanye.

    Umuyobozi wa Institute Catholique de Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Dushimimana Fidèle, yavuze ko mu ntego za Kaminuza harimo no kugira uruhare mu iterambere ry'abantu batuye aho iherereye.

    Ati 'Ntabwo ibya Kaminuza bigarukira mu kwigisha mu ishuri gusa cyangwa mu bushakashatsi ahubwo n'iterambere ry'abaturage riratureba, niyo mpamvu dukora ibikorwa bitandukanye bifitiye abaturage akamaro.'

    Yakomeje ashimira abanyeshuri biga muri ICK umuhate n'umurava bagira mu bikorwa byo gufasha abaturage bakora bitandukanye byumwihariko abashimira ku gikorwa bakoze cyo kwishyurira abaturage Mituelle ndetse abasaba ko bakomerezaho.

    Umunyeshuri uhagarariye abandi muri ICK, Niyonkuru Cedric, yavuze ko bifuje kwereka abaturage b'aho iri shuri riherereye ko abanyeshuri bahiga hari icyo babamariye.

    Ati 'Twarebye ikintu twakora kugira ngo abaturage bo mu karere ka Muhanga ishuri ryacu riherereyemo babone ko hari icyo tubamariye, ni muri urwo rwego twahisemo kuba twakusanya inkunga buri munyeshuri agatanga uko yifite tukishyurira abatishoboye Mituelle.'

    Yongeyeho ko uruhare rw'abanyeshuri biga muri ICK mu gufasha abaturage ba Muhanga kugira imibereho myiza ruzakomeza bakazanakora ibindi bikorwa byinshi biteza imbere igihugu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko ICK iri mu bizamura iterambere n’ubukungu bw’aka karere

    Kaminuza ya Diyoseze ya Kabgayi (ICK) ikomeje kugira uruhare mu kuzamura iterambere ry’Akarere ka Muhanga

    Umuyobozi wa ICK, Padiri Prof. Dushimimana Fidèle yavuze ko iterambere ry’abaturage bo mu Karere ka Muhanga riri mu nshingano za ICK

    Abanyeshuri biga muri ICK bishyuriye ubwisungane bwo kwivuza abatishoboye 150 bo mu Kagari ka Gifumba

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Diyoseze ya Kabgayi bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Gifumba gukora umuganda

    Niyonkuru Cedric, Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri ICK


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-diyoseze-ya-kabgayi-iri-mu-birikuzamura-iterambere-rya-karere-ka