Blog

  • Vietnam yabonye ubwigenge! Ibyaranze iyi tari… – #rwanda #RwOT

    Tariki 2 Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo n'itanu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri kugira ngo ugere ku musozo.

    Uyu munsi Kiliziya irizihiza Mutagatifu Ménalippe.

    Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

    1666: Umujyi wa Londres mu gihugu cy'ubwongereza wibasiwe n'inkongi y'umuriro ikomeye yamaze iminsi 3 ikangiza inyubako zisaga ibihumbi 10 (10,000) harimo na cathedral ya St Paul.

    1752: Ubwami bw'abongereza bwatangiye gukoresha ingengabihe (calendar) ya Gregoire (calendar izwi muri ibi bihe ikaba ariyo Ikoreshwa ku isi), ikaba yari imaze ibinyejana 2 ikoreshwa n'ibindi bihugu by'i burayi bw'Iburengerazuba.

    1789: Hashinzwe ububiko bw'igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    1867: Umwami w'Abami w'u Buyapani, Meiji yashyingiranywe na Masako Ichijō, uyu mwamikazi yaje guhabwa izina rishya rya Haruko.

    1898: Ingabo z'Abongereza zifatanyije n'iz'Abanyamisiri bagabye ibitero ku baturage ba Sudani, iki gitero cyabereye ahitwa Omdurman.

    1945: Vietnam yabonye ubwigenge bwayo, ihinduka Repubulika ya Vietnam.

    1946: Hashyizweho Guverinoma nshya mu Buhinde yashyizweho na Jawaharlal Nehru wari visi Perezida w'iki gihugu.

    1957: Perezida wa Vietnam y'Epfo Ngo Dinh Diem yabaye umuyobozi mukuru w'iki gihugu wa mbere wakoreye uruzinduko rw'akazi mu mahanga akaba yari yagiye muri Australia.

    1991: Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye ubwigenge bwa Leta za Baltic, Estonia, Latvia na Lituania.

    1992: Umutingito ukomeye wibasiye Nicaragua uhitana abantu bagera ku ijana na cumi na batandatu.

    1998: Indege ya Swissair Flight 111 yakoreye impanuka hafi y'ahitwa Peggys Cove muri Nova Scotia, iyi mpanuka yahitanye abantu bose bari bayirimo uko ari 229.

    1998: Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw'Umuryango w'Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda rwatahuye Jean Paul Akayezu wayoboraga iyahoze ari Komini ya Taba kuva muri Mata 1993 kugera mu 1994.

    Uyu mugabo yafatiwe muri Zambia mu 1995, iki gihugu akaba ari cyo cyabaye icya mbere ku Mugabane wa Afurika mu gukorana n'uru rukiko.

    Bamwe mu bavutse uyu munsi:

    1924: Daniel Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya.

    1989: Alexandre Pato, umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka muri Brazil.

    Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

    1540: Dawit II wabaye Umwami w'Abami wa Ethiopia.

    2001: Christian Barnard, wari umuganga ukomeye w'indwara z'umutima yakomokaga muri Afurika y'Epfo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146470/vietnam-yabonye-ubwigenge-ibyaranze-iyi-tariki-mu-mateka-yisi-146470.html

  • Imyaka 3 irashize Jay Polly yitabye Imana! Ha… – #rwanda #RwOT

    Yabaye inkingi ya mwamba mu itsinda rya Tuff Gang, ndetse na Album bari kwitegura gushyira hanze muri uyu mwaka, niwe watanze igitekerezo cy'uko bayikora mu rwego rwo kongera kwiyegereza abakunzi b'iri tsinda rimaze imyaka irenga 15 mu muziki.

    Jay Polly yabashije gutwara Primus Guma Guma Super Stars, nka rimwe mu marushanwa yari akomeye mu Rwanda. Afatwa nk'umwe mu bitangiye Hip Hop mu Rwanda, ndetse mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa 24 Kanama 2024, umuraperi Bull Dogg yazirikanye abarimo Mahoniboni n'abandi batumye iyi njyana ikomeza kuba umuco no gucengera muri benshi.

    Buri mwaka, abo mu muryango we n'abandi bahurira mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo gusukura imva ye no kumwibuka.

    Nubwo bimeze gutya, hari abibaza impamvu hadategurwa igitaramo cyo kwibuka uyu muraperi, cyane cyane ko ibihangano yasize na n'uyu munsi bigitemba mu mutima ya benshi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Uwimbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly yavuze ko hari abagiye bagerageza kubafasha gutegura igitaramo nk'iki  ariko ntibyagiye bishyirwa mu bikorwa nk'uko babaga babivuganye.

    Yavuze ariko ko mu minsi ishize baganiriye na Riderman ababwira ko hari ubushake bwo kubashyigikira, ariko abo muryango w'uyu muraperi nibo bakwiye kuba nyambere mu gutuma iki gitaramo gishoboka.

    Ati 'Ibiganiro byabayeho na Riderman, ariko we yavuze ko kandi ni ibintu byumvikana, yavuze ko bigomba guhera mu muryango, rero birareba twebwe mbere na mbere, ubundi tukegera n'abandi bose nk'abo bo mu ruganda rw'umuziki. Ariko birashoboka ko ahari umunsi wa nyawo utaragera. Ntekereza ko Jay Polly ari izina rikomeye cyane kandi imyaka imaze kuba itatu.'

    Akomeza ati 'Ni byo rwose gutegura igitaramo bigomba kuba kuva muri twebwe (abo mu muryango we), dushaka abandi dufatanya, yaba abo muri Hip Hop n'abandi, ariko imbaraga zizava mu muryango.' Abajijwe niba abafana bakwitega iki gitaramo mu myaka iri imbere, yasubije ko 'icyizere gihari'.

    Umugore Mukuru wa Jay Polly, Nirere Afsa uzwi nka Fifi yabwiye InyaRwanda ko hari icyizere cy'uko muri uyu mwaka igitaramo cyo kwibuka Jay Polly cyaba.

    Jay Polly yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo 'Akanyarijisho', 'Deux fois deux', 'Umupfumu uzwi' n'izindi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banatwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars.

    Jay Polly wavutse tariki 5 Nyakanga 1988, avuka kuri Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne, akaba umwana wa kabiri mu muryango w'abana batatu.

    Uyu muraperi yize mu mashuri y'incuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry'ubukorikori. Impano yo kuririmba ayikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADPR mu Gakinjiro.

    Mu 2002, ni bwo uyu muraperi yatangiye umuziki ahereye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho ryitwaga 'Black Powers'. Mu 2003 ni bwo yahuye n'umuraperi Green P nyuma y'umwaka bafatanyije na Perry G bashinga itsinda bise 'G5'.

    Muri icyo gihe bandikaga indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo Producer BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise 'Nakupenda'.

    Baje guhura na Producer Lick Lick aza kubahuza n'umuraperi Bull Dogg, buri umwe akora indirimbo ye n’ubwo zitamenyekanye cyane.

    Nyuma baje gushinga itsinda bise Tuff Gangz bari bahuriyemo na Fireman na P Fla. Ariko igihe cyarageze buri umwe aca inzira ze. Jay Polly yari umunyabugeni ukomeye.


    Abo mu muryango wa Jay Polly batangaje ko bari gutekereza uko bateguye igitaramo cyo kumwibuka, nyuma y'imyaka itatu yitabye Imana  

    Jay Polly ni umwe mu batumye injyana ya Hip Hop igwiza igikundiro mu mitima y’Abanyarwanda, kandi yabaye umwe mu bahanzi bubashywe 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA JAY POLLY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146473/imyaka-3-irashize-jay-polly-yitabye-imana-habuze-utegura-igitaramo-cyo-kumwibuka-146473.html

  • Zari Hassan yaciye bugufi asaba umugabo we imbabazi #rwanda #RwOT

    Zari Hassan yafashe indege ava muri Afurika y’Epfo ajya muri Uganda kubonana n’umugabo we Shakib Lutaaya ngo amusabe imbabazi.

    Byose byatangiye muri Kanama 2024 ubwo Diamond Platnumz yajyaga muri Afurika y’Epfo mu isabukuru y’amavuko y’umukobwa we yabyaranye na Zari, Tiffah.

    Ni ibintu Shakib Lutaaya atafashe neza kuko yavuze ko yagiyeyo atabizi ndetse na Zari atigeze abimubwira.

    Zari Hassan na we yavuze ko yatunguwe no kubona Diamond nk’uko na Shakib byamutunguye kuko atari azi ko ari bujyeyo.

    Yakomeje avuga amagambo akomeye kuri Shakib ko atigirira icyizere kandi ko nakomeza azamureka akishakira undi.
    Umubano wa bo wakomeje kuzamo agatotsi kugeza ubwo buri umwe areka gukurikira (follow) undi kuri Instagram.

    Zari akaba ubu arimo kubarizwa Kampala aho yavuze ko yagiye kugira ngo arebe uburyo yatunganya umubano we n’umugabo we, yemera ko yakoze amakosa.

    Ati “mfite umugabo ariko mu minsi ishize navuze ibintu by’ubusazi. Nk’umuntu hari igihe ugera aho bigucanga. Ni ko Imana yaturemye, dukora amakosa. Ariko iyo usubije amaso inyuma ubona ibitaregenze neza wakoze. Nakoze ikosa. Guta umutwe byatumye ibintu mbivugira aho bitari bikwiye.”

    Zari Hassan yagiye gusaba imbabazi umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yaciye-bugufi-asaba-umugabo-we-imbabazi

  • Minisitiri Bizimana yahishuye uko yavuye mu Iseminari Nkuru yenda guhabwa ubupadiri – #rwanda #RwOT

    Inzozi z'abana b'abahungu mu bihe byashize n'abubu badasigaye zirimo no kuzaba abasaseridoti, ndetse abenshi bagiye bakora ibizamini byo kwinjira mu iseminari, ababitsinze bagakomerezayo amasomo.

    Amashuri azwi nka seminari arererwamo abifuza kuzaba abasaseridoti muri Kiliziya Gatolika. Biga muri seminari nto abakiyumvamo umuhamagaro bakajya kwiga indi myaka umunani muri Seminari Nkuru.

    Minisitiri Dr Bizimana ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru kuri uyu wa 1 Nzeri 2024 yagaragaje ko yize mu Iseminari Nkuru imyaka umunani ariko abura umwaka ngo ahabwe ubupadiri ahita avamo.

    Yagize ati 'Nize imyaka umunani ya Seminari Nkuru, ni ukuvuga ko navuye mu iseminari nkuru nsigaje umwaka umwe ngo mbe Padiri. Ubudiyakoni bwari busigaje umwaka ndabitekereza nza gusanga inzira yanjye ari iyindi kandi simbyicuza, Imana ushobora kuyikorera aho waba uri hose.'

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu rugendo rwo gushaka kuba Padiri hari abashobora kuba babishaka ariko mbere yo guhabwa ubudiyakoni bikagaragara ko batujuje ibisabwa byatuma bahabwa iryo sakaramentu, bikarangira basezerewe cyangwa hakaba hari abujuje ibisabwa byose ariko bagahitamo kuvamo bakagenda.

    Abigaga mu iseminari bashaka kuba abasaseridoti mu bihe bya mbere babanje kujya biga imyaka 7 nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, iza kwiyongera iba umunani, ariko ubu igeze ku icyenda.

    Ubu biga umwaka umwe muri Seminari Nkuru ya Rutongo, bakamara imyaka itatu biga Philosophie i Kabgayi, indi myaka ine bakayimara biga Theologie i Nyakibanda hakabamo no kwimenyereza, nyuma ukaba umudiyakoni umwaka umwe, wasoza ugahabwa Ubusaseridoti.

    Muri Mata 1903 ni bwo abakirisitu gatolika b'i Save 26 ba mbere babatijwe, mu gihe Balthazar Gafuku wakomokaga muri Paruwasi ya Zaza na Donat Reberaho wo muri Paruwasi ya Save ari bo bahawe ubupadiri bwa mbere b'Abanyarwanda ku wa 7 Ukwakira 1917, babuhererwa i Kabwayi na Myr Hiriti.

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 byagaragaje Abakirisitu Gatolika barenga miliyoni 5, bingana na 40% by'Abaturarwanda bose, ADEPR ifite 21%, Protestant 15%, Abadiventisiti 12%, Abayisilamu 2%, na ho abakiri mu myemerere gakondo bari munsi ya 1%.

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko yavuye mu iseminari habura umwaka umwe ngo ahabwe ubupadiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yahishuye-uko-yavuye-mu-iseminari-nkuru-yenda-guhabwa

  • Qimiao Fan yagizwe Umuyobozi wa Banki y'Isi mu bihugu bine birimo n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Itangazo Banki y'Isi yashyize ahagaragara kuri uyu wa 2 Nzeri 2024, rigaragaza ko Fan ufite ubunararibonye bw'imyaka 35 mu gukurikirana ibikorwa by'iterambere, yatangiye gukorera Banki y'Isi mu 1991, aho yabaye umuyobozi mu myanya itandukanye mu bihugu no mu turere tunyuranye tw'Isi.

    Mbere yo guhabwa izi nshingano yabaye Umuyobozi wa Banki y'Isi muri Cambodia mu Karere ka Aziya y'Iburasirazuba na Pacifique, Umuyobozi wa Banki y'Isi muri Belarus, Moldova, Ukraine byo mu Karere k'u Burayi na Aziya yo Hagati, Bangladesh, Bhutan, na Nepal mu Karere ka Aziya y'Amajyepfo.

    Fan kandi yakoze nk'Umuyobozi ushinzwe Igenabikorwa mu Biro by'Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere muri Banki y'Isi ndetse mu bihe bya vuba yari Umuyobozi ushinzwe Igenabikorwa no kugera ku ntego z'ikigo.

    Fan ukomoka mu Bushinwa, mbere yo gutangira gukorera Banki y'Isi yabanje gukora nk'umushakashatsi ku iterambere n'ubukungu bwisanisha n'isoko mu Ishuri ry'Ubukungu rya Londres mu Bwongereza, n'umushakashatsi muri Jiangxi Institute of Finance and Economics in China.

    Yigeze no kuva muri Banki y'Isi ajya kuba Umuyobozi Mukuru n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi mu bigo by'abikorera bitandukanye mu Bushinwa imyaka myinshi.

    Fan afite impamyabumenyi y'Ikirenga mu by'Ubukungu (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Birmingham, mu Bwongereza, akazaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

    Ubushakashatsi yagiye ashyira ahagaragara mu bihe bitandukanye buvuga ku ngingo z'ishoramari mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, iterambere ry'urwego rw'abikorera, icungamutungo n'ubukungu bujyanye n'ibikenewe ku isoko.

    Tariki ya 1 Nzeri 2023 Banki y'Isi yari yashyizeho Sahr Kpundeh nk'umuyobozi wayo mu Rwanda ushinzwe ibikorwa byayo birimo gukurikirana imishinga iyo banki ifatanyamo na Guverinoma y'u Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.

    Banki y'Isi kandi isanzwe ifatanya n'u Rwanda mu mishinga itandukanye igamije iterambere mu nzego zirimo iz'uburezi, kurandura ubukene, kurwanya imirire mibi n'ibindi.

    Qimiao Fan wagizwe umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda azakurikirana imishinga ifite agaciro k’arenga miliyari 17.2$


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/qimiao-fan-yagizwe-umuyobozi-wa-banki-y-isi-mu-bihugu-bine-birimo-n-u-rwanda

  • Indonesia: Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu bahuriye mu kiganiro cyiga ku bufatanye – #rwanda #RwOT

    Iki kiganiro cyabereye muri Indonesia mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2024 cyayobowe na Perezida Widodo.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko 'Muri iki gitondo i Bali, Perezida Kagame yahuye n'abandi bakuru b'ibihugu na za guverinoma mu kiganiro cy'ubufatanye bw'abafatanyabikorwa benshi, IAF2024, kiyobowe na Perezida Joko Widodo.'

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu kuri uyu wa 1 Nzeri 2024 byatangaje ko Perezida Kagame yageze muri Indonesia, kugira ngo yitabire iyi nama. Ni inama yahuriyemo n'abandi bakuru b'ibihugu byo muri Afurika barimo Umwami Mswati III wa Eswatini, Nana Akufo-Addo wa Ghana na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe.

    Umukuru w'Igihugu yaherekejwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iterambere, Francis Gatare.

    Guverinoma ya Indonesia igaragaza ko muri iyi nama, abakuru b'ibihugu baganira ku buryo bwo kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri iki gihugu na Afurika, cyane ko hari byinshi impande zombi zihuriyeho.

    Mu gushimangira ubu bufatanye, biteganyijwe ko Guverinoma ya Indonesia igirana n'ibihugu bya Afurika amasezerano afite agaciro ka miliyari 3,5 z'amadolari ya Amerika. Ni amafaranga azifashishwa mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi ndetse n'ubuzima.

    Ku bucuruzi, Perezida Widodo kuri uyu wa 2 Nzeri yabwiye abakuru b'ibihugu bagenzi be ati 'Ubufatanye buri hagati ya Indonesia na Afurika bwongereye igipimo cy'ubucuruzi mu buryo bufatika ndetse n'amasezerano mu bucuruzi.'

    U Rwanda rufitanye na Indonesia amasezerano y'ubufatanye yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomare na pasiporo z'akazi, yashyizweho umukono muri Kamena 2024.

    Perezida Kagame yitabiriye inama y’ubufatanye ya Indonesia na Afurika

    Inama yahuje Perezida Widodo n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indonesia-perezida-kagame-n-abandi-bakuru-b-ibihugu-bahuriye-mu-kiganiro-cyiga

  • Mugisha Bonheur Casemiro na Ishimwe Anicet bakiniye APR FC babonye amakipe mashya #rwanda #RwOT

    Mugisha Bonheur Casemiro na Ishimwe Anicet bombi banyuze mu ikipe ya APR FC, babonye amakipe mashya mu cyiciro cya mbere muri Tunisia.

    Bonheur yari asoje amasezerano ye muri Al Marsa yo muri Tunisia akaba ariko yari yahisemo kudamomezanya na yo.

    Mbere yo guhagurukana mu Rwanda n’ikipe y’igihugu yerekeza muri Libya, yari yavuze ko mu minsi ya vuba abantu bazamenya aho azerekeza.

    Amakuru avuga ko abifashijwemo na Ben Moussa wahoze atoza APR FC, yamaze kurangizanya na Stade Tunisien ikina mu cyiciro cya mbere muri Tunisia.

    Si we wenyine kuko amakuru avuga ko uyu mutoza yanaboneye ikipe Ishimwe Anicet ya Olympique Beja na yo ikina mu cyiciro cya mbere muri Tunisia.

    Mugisha Bonheur Casemiro yerekeje muri Stade Tunisien

    Ishimwe Anicet yerekeje muri Olympique Beja

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-bonheur-casemiro-na-ishimwe-anicet-bakiniye-apr-fc-babonye-amakipe-mashya

  • Amavubi yangiwe gusohoka ku kibuga cy’indege i Tripoli #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko Kigali – Tripoli, ari urugendo rwabagoye cyane aho bamaze isaha irenga ku kibuga cy’indege bangiwe gusohoka.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 31 Kanama 2024, Amavubi yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya aho afite umukino n’iki gihugu ku wa Gatatu mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

    Amavubi akaba yaragezeyo ejo hashize ku Cyumweru ndetse anakora imyitozo ya mbere, ni imyitozo yakoreye ku kibuga cya Alnhar.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu, Frank Spittler yavuze ko rwari urugendo rugoye aho bamaze amasaha 24 ntakuryama, baza no kwangirwa gusohoka ku kibuga cy’indege cya Tripoli International Airport.

    Ati “Amasaha 24 nta kuryama, isaha ku kibuga cy’indege batwangiye gusohoka, mu by’ukuri ni ibihe bigoye cyane kuri buri umwe ariko tugomba guhangana na byo, twakoze imyitozo yorohereje uyu munsi.”

    Yunzemo ati “Muri rusange ntabwo ibintu bimeze neza ariko twari tunabizi kuva mbere nta kibazo.”

    Ibi byose byatewe n’uko batashakaga ko GPS z’abakinnyi, camera z’abanyamakuru zinjira mu gihugu cya bo.

    Ibi byaje kwiyongeraho ko umukufi umuntu ufata amashusho (videographer) w’ikipe y’igihugu, Muhire Eric yari yambaye wari uriho umusaraba, na we bamusaba kuwukuramo kuko ari mu gihugu cy’abayisilamu.

    Amavubi arakora imyitozo uyu munsi n’ejo ni mu gihe umukino ari ku wa Gatatu. Nyuma y’umukino azahita agaruka mu Rwanda kwitegura umukino wa Nigeria uzaba tariki ya 10 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro.

    Amavubi ntiyorohewe n’urugendo rwa Kigali – Tripoli

    Umutoza yavuze ko rwari urugendo rubagoye cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yangiwe-gusohoka-ku-kibuga-cy-indege-i-tripoli

  • Yahise yihutanwa kwa muganga! Amakuru atari meza ku munyezamu wa Musanze FC wagize ikibazo gikomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa Musanze FC, Modou Jobe, yagize imvune ikomeye igiye kumugumisha hanze y'ikibuga, igihe kirekire adakina.

    Uyu munya-Gambia yavunitse igufwa ry'ukuboko kw'iburyo ari mu myitozo ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya yitabweho, azamara amezi arenga 3 adakina.

    Source : https://yegob.rw/yahise-yihutanwa-kwa-muganga-amakuru-atari-meza-ku-munyezamu-wa-musanze-fc-wagize-ikibazo-gikomeye-cyane/

  • Patriots na APR BBC zateye intambwe ikomeye mu mikino ya Kamarampaka 2024! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024, i Remera muri Petit Stade habereye imikino y'umunsi wa kabiri wa Kamarampaka (betPawa playoffs 2024). Umukino wambere wari hagati ya Patriots BBC na Kepler BBC.

     

    Mu mukino wihariye, Patriots BBC yagaragaje imbaraga nyinshi, iyobora umukino kuva ku ntangiriro. Ku gace ka mbere, Patriots BBC yatsinze Kepler BBC amanota 31-14, afashijwemo n'abakinnyi bayo nka PERRY William na Hagumintwari Steven. Mu gace ka kabiri, Patriots BBC yakomeje gukaza umurego, itsinda amanota 27, mu gihe Kepler BBC yatsinze 14 gusa, bituma Patriots BBC yajya kuruhuka iyoboye n'amanota 58-28.

     

    Nubwo Kepler BBC yagize imbaraga muri gace ka gatatu, yakomeje gusubira inyuma, itsindwa amanota 29-19, bituma umukino urangira Patriots BBC itsinze 87-47. Mu gace ka kane, Kepler BBC yagerageje kwihagararaho, ariko ntiyabasha guhangana na Patriots BBC, itsindwa amanota 20-21 muri ako gace. Muri rusange, Patriots BBC yatsinze umukino 107-68, aho umukinnyi w'irushanwa watsinze amanota menshi yari PERRY William, wakoreye Patriots BBC amanota 22.

     

    Patriots BBC ubu ifite intsinzi ebyiri muri iyi mikino ya Kamarampaka, nyuma yo gutsinda Kepler BBC ku munsi wa mbere amanota 83-71. Ibi bivuze ko Patriots BBC isigaje gutsinda umukino umwe gusa kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

     

    Mu gihe cya saa Moya n'iminota 30, APR BBC yakiriye REG BBC mu mukino wose utoroshye. APR BBC yatangiye neza, iyoboye mu gace ka mbere n'amanota 11-10. Mu gace ka kabiri, REG BBC yaje guca akanyabugabo, itsinda amanota 20-17, bikayishyira imbere n'amanota 31-27.

     

    REG BBC yaje gukomeza gukaza umurego mu gace ka gatatu, itsinda amanota 15-14, ikomeza kuyobora umukino n'amanota 45-42. Ariko mu gace ka kane, APR BBC yashoboye kwihagararaho, itsinda amanota 23-15, ikaba yatsinze umukino 65-60. Uyu ni umukino wa kabiri APR BBC itsinze nyuma yo gutsinda REG BBC ku munsi wa mbere amanota 92-91.

     

    Source : https://yegob.rw/apr-bbc/