Blog

  • Sibomana Patrick Papy watandukanye na Gor Mahia, yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Sibomana Patrick Papy yamaze gusinyira Elettihad Almasraty yo mu cyiciro cya mbere muri Libya.

    Uyu rutahizamu usatira anyuze ku ruhande yaherukaga gutandukana na Gor Mahia yo muri Kenya batwaranye igikombe cya shampiyona ya 2024-25.

    Kuri ubu yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Elettihad Almasraty yo mu cyiciro cya mbere muri Libya yasoje ku mwanya wa 5.

    Agiye muri iki gihugu asanzeyo Manzi Thierry usanzwe ukinira Al Ahli Tripoli yegukanye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

    Sibomana Patrick Papy yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sibomana-patrick-papy-watandukanye-na-gor-mahia-yabonye-ikipe-nshya

  • Umunyamategeko, Me Ibambe Jean Paul asanga imbuga nkoranyambaga (Social media) zikwiye kugenzurwa #rwanda #RwOT

    Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa X( Twitter), Me Ibambe Jean Paul avuga ko imbuga nkoranyambaga zikwiye kugenzurwa kuko bidakozwe hari byinshi byakwangizwa n'abazikoresha. Ku rundi ruhande, agaragaza ko ibyo kuzigenzura n'ubundi bisanzwe bikorwa mu buryo bamwe bazi cyangwa se batazi kandi nyamara baba basinye amasezerano mbere yo kuzigana.

    Me Ibambe Jean Paul, atangira yibaza ikibazo kigira kiti' IMBUGA NKORANYAMBAGA (SOCIAL MEDIA) ZIKWIYE KUGENZURWA?'. Akomeza agaragaza ko amaze iminsi yibaza uburyo abantu bashobora guteza imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga (Social media) ariko bigengesereye, ni ukuvuga ngo batagize uwo bahutariza uburenganzira bwe kandi nabo batinize, mbese bisanzuye bakavuga ibyo batekereza.

    Mu kwibaza icyo kibazo, byamukururiye mu gukora ubushakashatsi bwamugejeje ku gisubizo kimugaragariza ko n'ubundi Imbuga nkoranyambaga zisanzwe zigenzurwa, ahubwo bigakorwa mu buryo butandukanye, bikanakorerwa ahantu hatandukanye.

    Urugero: Iyo ugiye gufungura konti kuri Google, X (twitter), Facebook, WhatsApp, Instagram n'izindi, bakubwira kubanza kwemera/kwemeza amategeko n'amabwiriza (Terms and conditions), nubwo abenshi batayasoma ahubwo bakihutira kwemeza bagakomeza.

    Me Ibambe, avuga ko aya mategeko abantu basinya igihe binjiye ku gukoresha izi mbuga nkoranyambaga, baba bayasomye cyangwa batayasomye, aba agizwe n'amategeko menshi agena uburenganzira n'inshingano, ibyemewe n'ibibujijwe, ko kandi ibyo iyo ubirenzeho bigira ingaruka.

    Aha niho Me Ibambe Jean Paul agaragariza ko ubwo buryo nabwo ari igenzura (regulation) ariko rikorewe ku rwego rw'imbuga. Ku rundi ruhande, mu bihugu byose byo ku Isi, habamo amategeko atandakanye harimo n'ahana ibyaha bishobora gukorerwa kuri za mbuga nkoranya mbaga, ubwo buryo nabwo ni igenzura (regulation).

    Mu gihe ubu Isi yose ituwe n'abantu barenga miliyari 8 (8,172,611,941) Muri bo, abagera kuri 5,450,000,000 babasha kugera kuri murandasi (internet). Ni mu gihe abagera kuri 5,170,000,000 bakoresha imbuga nkoranyambaga. Ni ukuvuga ko abagera kuri 63% by'abatuye isi bakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Aba bantu, bashobora gusoma, kumva cyangwa kureba ibikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko banashobora nabo gushyira amakuru atandukanye kuri izo mbuga nkoranyambaga.

    Me Ibambe, avuga ko nubwo bimeze bityo benshi muri abo bakoresha mu buryo butandukanye imbuga nkoranyambaga, nta bumenyi buhagije butuma bashyira kuri izo mbuga nkoranyambaga amakuru atagira uwo ahutaza, ndetse benshi muri bo ntabwo bafite ubumenyi buhagije butuma bashungura ngo boye kumira bunguri ibyo basanze ku mbuga nkoranyambaga mu gihe izo mbuga zitanga urubuga rusesuye rwo kwisanzuriraho mu gutanga ibitekerezo.

    Akomeza agaragaza ko iyo miterere y'Imbuga nkoranyambaga ndetse n'iyo myumvire n'ubumenyi buke kuri benshi mu bazikoresha biteye amakenga cyangwa hakenewe kugira igenzura rikorwa (regulation) mu rwego rwo kwirinda ko hakwirakwizwa ibihuha, kurinda ubuzima bwite n'icyubahiro bya muntu, kurinda abana ihohoterwa, gukumira urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri, ivangura n'irindi hohotera ryose rishobora kuba ryakorerwa ku mbuga nkoranya mbaga.

    Me Ibambe Jean Paul

    KUBERA IKI IMBUGA NKORANYAMBAGA ZIGOMBA KUGENZURWA?

    Me Ibambe Jean Paul, asanga ko nubwo hari abantu bavuga ko imbuga nkoranyambaga zidakwiye kugenzurwa, hakaba n'abandi babibona ukundi, bo bavuga ko zikwiye kugenzurwa, hari impamvu ashyira mu byiciro bitatu agaragaza ko zikwiye kugenzurwa.

    Impamvu ya mbere: Imbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa mu gukwirakwiza ibihuha n'amakuru atari ukuri, bigatera ingaruka mbi zirimo gukuka umutima no kubuza umudendezo. Urugero; nko mu Rwanda uzasanga n'ubundi dufite amategeko ahana ibyaha birimo mwene ibi bikorwa iyo bikorewe ku mbuga nkoranyambaga. Ibyinshi biteganywa mu itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ariko hari ibihanwa n'andi mategeko nk'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Impamvu ya kabiri: Kugenzura imbuga nkoranyamabaga bishobora gukoreshwa nk'uburyo bwo kurinda ubuzima bwite bw'abazikoresha hamwe n'amakuru aberekeyeho, harimo no kurinda ko na ba nyiri izo mbuga nkoranyambaga biba amakuru y'abazikoresha cyangwa bakayakoresha mu buryo buhutaza uburenganzira bwabo. Aha ni yo mpamvu usanga hari ibisabwa n'ibigo by'ikoranabuhanga n'ibyashinze imbuga nkoranyambaga.

    Impamvu ya gatatu: Haramutse hashyizweho amategeko n'amabwiriza biteguye neza mu kugenzura imbuga nkoranyambaga, byarinda ko hakwirakwizwa ibintu bibi, birimo urukozasoni, guhembera urwango, guteza imvururu muri rubanda, guhoza ku nkeke no guhutaza uburenganzira bw'abana.

    Ashimangira ko kubera izo mpamvu eshatu agaragaza zo kuba kugenzura imbuga nkoranyambaga bikenewe, asanga byafasha cyane abazikoresha kumva batekanye mu buryo bwose.

    Avuga ko nubwo impamvu zitangwa zishyigikira ko hakwiye kubaho kugenzura imbuga nkoranyambaga zumvikana, anasanga hari impungenge ko biramutse bikozwe nabi cyangwa hagakoreshwa amategeko n'ingufu by'umurnegera, byarangira na none uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo buhutajwe cyangwa bunizwe burundu mu gihe ibyo ari uburenganzira bwemewe ku rwego mpuzamahanga ndetse n'ay'Ibihugu. Urugero; nko mu Rwanda, Itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda rikaba rivuga ko bwemewe kandi bwubahirizwa na Leta.

    INGARUKA ZABAHO HARAMUTSE HASHYIZWEHO AMATEGEKO AKAKAYE HAKANAKORESHWA IMBARAGA Z'UMURENGERA MU KUGENZURA IMBUGA NKORANYAMBAGA

    Ingaruka ya mbere: Hashyizweho amategeko akakaye hakanakoreshwa imbaraga z'umurengera mu kugenzura imbuga nkoranyambaga, byabangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bigatuma habaho kuburizamo inkuru n'ibitekerezo (censorship) bikanatuma abantu batanatinyuka kunenga ibitagenda neza kandi ibi ni ingenzi mu rwego rwo gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo abantu bakora ku gihugu kigendera kuri Demokarsi.

    Ingaruka ya kabiri: Leta cyangwa guverinoma ziramutse zikoresheje nabi ububasha bwo kugenzura, byatuma hari ibitagenda neza byerekeye uko ibihugu bifatwa ku rwego mpuzamahanga. Muri make byakwanduza isura y'igihugu mu ruhando mpuzamahanga. Bigira nabyo izindi ngaruka bigira ku gihugu.

    Ingaruka ya gatatu: Imbaraga z'umurengera mu kugenzura no gukoresha amategeko akakaye, byadindiza ubushake bwo guhanga udushya, gutanga akazi no gutera imbere kw'imbuga nkoranyambaga muri rusange, mu gihe bizwi ko zifite akamaro kanini mu iterambere ry'igihugu harimo no gutanga akazi, biza byiyongera ku kurushaho guteza imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

    NI GUTE IMBUGA NKORANYAMBAGA ZAGENZURWA?

    Me Ibambe Jean Paul, ahamya ko kubera izo mpamvu yavuze haruguru, bituma hari abatanga ibitekerezo ko hakwiye kureba uburyo buringaniye bwakoreshwa mu kugenzura imbuga nkoranyambaga hakabaho ubwisanzure ariko hakanabaho kwigengesera cyangwa igaruriro mu gihe ibintu byadogereye.

    ASANGA UBURYO BYAKORWAMO BWASHYIRWA NKO MU BYICIRO BITATU;

    UBURYO BWA MBERE: Kugena ibintu bike bishoboka byo kugenzura no kubishyiriraho amategeko hibandwa nko ku mategeko n'amabwiriza byarinda umutekano w'Igihugu, Ingengabitekerezo ya Jenoside, kurinda amakuru bwite n'imibereho bwite by'umuntu ariko hatabayeho kubangamira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo cyangwa ngo bibe ari ibintu bidakenewe, bidafite ishingiro cyangwa bitari ngombwa.

    UBURYO BWA KABIRI: Gukoresha no gushyira imbaraga mu buryo bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga hakoreshejwe ukwigenzura (Self-regulation), bigakorerwa muri sosiyete zashinze imbuga nkoranyambaga noneho zikagenzurwa n'izindi nzego ariko nazo zigenga. Aha ibihugu bikagira uburyo bikorana nazo kugira ngo umwihariko wa buri gihugu ubashe kubahirizwa.

    UBURYO BWA GATATU: Gukorana neza hagati y'ibihugu no guhanahana amakuru, kubera ko imbuga nkoranyambaga ari mpuzamahanga. Ibi byanajyana no guhuza uburyo bwo kugenzura ariko hakitabwa no ku mwihariko wa buri gihugu, kubera ko agahugu umuco, akandi uwako.

    Me Ibambe Jean Paul mu gusoza, agaragaza ko muri rusange, imbuga nkoranyambaga umuntu yavuga ko zahinduye ubuzima bwa muntu ndetse n'uburyo bw'itumanaho bwateye imbere kubera zo. Avuga ko zatanze akazi, zinateza imbere ku rwego rutigeze rubaho mbere, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ariko ku rundi ruhande, ni nk''inkota y'amujyi abiri', hari ingorane cyangwa ingaruka nyinshi ziteza zirimo guhutaza uburenganzira bw'abandi no gukorerwaho ibyaha. Kugira ngo ibyo bibazo bikemuke, bisaba ko hafatwa ingamba zo kugenzura ariko umuntu yakwita ko ari imberabyombi cyangwa ziringaniye cyangwa zishyira mu gaciro, ku buryo zitavanaho uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ku buryo kugenzura byaba bigamije kurinda ko hari uwahutazwa aho kugira ngo bibe bigamije kuniga ubwisanzure. Mbese bigakorwa hagamijwe ibyiza, gushishoza n'ubunyamwuga muri rusange.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/02/umunyamategeko-me-ibambe-jean-paul-asanga-imbuga-nkoranyambaga-social-media-zikwiye-kugenzurwa/

  • Equity Bank Rwanda yashyizeho konti ihuriza hamwe kuzigamira amashuri y'abana n'ubwishingizi – #rwanda #RwOT

    Intego y'ibanze ni uko izi mpande zifuje kuba umufatanyabikorwa w'abakiliya mu gutangira kuzigamira uburezi bw'abana hakiri kare.

    'Impamba' ni konti nshya y'ubwizigamire aho umubyeyi, ureberera abana cyangwa abafite inzozi zo kubyara, bashobora kuyifunguza bakajya bazigamaho amafaranga yazifashishwa mu burezi bw'abana babo mu bihe biri imbere. Amafaranga ari kuri iyi konti yungukirwa ku rugero rwa 8% ku mwaka.

    Ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024 ni bwo Equity Bank Rwanda na SanlamAllianz life insurance Rwanda byamuritse ku mugaragaro iyi konti mu gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy'iyi banki.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara yavuze ko amafaranga azigamwa kuri iyi konti ashobora no kubera ingwate umukiliya agahabwa inguzanyo igera kuri 90% y'amafaranga ari kuri konti.

    Ati 'Turi no gutekereza uburyo ushobora kwiguriza na 120% y'ayo wizigamiye. Iyo watangiye kugira umuryango wagize n'abana uzakenera n'inzu ubamo, amafaranga wizigamiye ashobora kugufasha kubigeraho na byo. Intego zacu ni ugufasha Abanyarwanda gukabya inzozi zabo.'

    Amake ushobora kubitsa kuri iyi konti ni 5,000 Frw, ikaba imara imyaka ibiri ariko yongerwa ku byifuzo by'umukiliya.

    Mu gihe nyiri iyi konti yitabye Imana kubera uburwayi cyangwa indi mpamvu, hagenwa 500,000 Frw yo kwifashisha mu bikorwa byo kumushyingura.

    Ikindi ni uko ufunguje iyi konti ahabwa ubwishingizi ku buryo iyo atabarutse, ubwizigamire yari agejejemo bukubwa gatatu amafaranga agahabwa undi muntu wo mu muryango kandi agatangwa bitarenze iminsi ibiri.

    Bimwe mu byo iyi konti ije gutangaho umusanzu ni ukunganira abakiliya mu gukora igenamigambi riboneye ry'ibyo binjiza, kwitegurira ingoboka mu bihe bizaza, n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz Life Insurance Rwanda Plc, Jean Chrysostome Hodari, yavuze ko muri ibi bihe umunani umubyeyi agomba umwana we ari ukumuha uburezi bwiza kandi buboneye.

    Ati 'Ubushobozi kugira ngo buzagere ku rwego rwiza ni uko tubitegura kare kuko ni umushinga. Ugafunguza konti umwana ataravuka, umwana akavuka uko akura agakurana na yo akazagera igihe cya kaminuza ufite konti ibyibushye agahitamo ishuri ryiza kuko wabikoze hakiri kare.'

    Uzajya afunguza iyi konti azajya abasha kubona amakuru yayo yifashishije uburyo yaba ubwa USSD, application cyangwa urubuga rusanzwe rwa Equity Bank. Umukiliya azajya aba yemerewe kubikuza nibura inshuro imwe mu gihembwe.

    Iyi konti ishobora gufungurwa n'abafite imyaka iri hagati ya 18-60 yaba umuntu ku giti cye cyangwe umuryango [umugore n'umugabo].

    Equity Bank ni banki mpuzamahanga yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011. Ifite amashami 46, abayihagarariye barenga 1,500 n'ahandi hatangirwa serivisi zayo zinyuranye ku bakiliya barenga miliyoni n'igice ifite hirya no hino mu gihugu.

    Iyi serivisi nshya yamurikiwe mu gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy'iyi banki

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko amafaranga azigamwa kuri iyi konti ashobora no kubera ingwate umukiliya agahabwa inguzanyo igera kuri 90% y'amafaranga ari kuri konti

    Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz Life Insurance Rwanda Plc, Jean Chrysostome Hodari, n'Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank mu Rwanda, Hannington Namara, bamurika ku mugaragaro konti nshya

    Impande zombi zifuje kuba umufatanyabikorwa w'abakiliya mu gutangira kuzigamira uburezi bw'abana babo hakiri kare

    Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz Life Insurance Rwanda Plc, Jean Chrysostome Hodari, yavuze ko muri ibi bihe umunani umubyeyi agomba umwana we ari ukumuha uburezi bwiza

    Binyuze mu bufatanye bwa Equity Bank Rwanda n'ikigo gitanga serivisi z'ubwishingizi n'izirimo ubujyanama mu by'imari, SanlamAllianz, hatangijwe serivisi nshya yo kuzigamira amashuri y'abana yiswe 'Impamba'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-yashyizeho-konti-ihuriza-hamwe-kuzigamira-amashuri-y-abana-n

  • Perezida Kagame yagaragaje icyizere cy'umusaruro mwiza mu bufatanye bwa Indonesia na Afurika – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b'ibihugu na za guverinoma bitabiriye inama ya kabiri ya Indonesia-Africa Forum yatangiye kuri uyu wa 1-3 Nzeri 2024.

    Yagaragaje ko Perezida wa Indonesia Joko Widodo wegereje isozwa rya manda ye nk'umukuru w'igihugu cye, yabereye Afurika inshuti nziza, ashyira imbere gutega amatwi uyu mugabane.

    Ati 'Wabaye inshuti y'ukuri. Binyuze mu gukorana nawe, hashyizweho umusingi uhamye kandi sinshidikanya ko hagiye kugaragara umusaruro ufatika twese tuzishimira.'

    Joko Widodo w'imyaka 63, yagiye ku butegetsi kuva mu Ukwakira 2014. Abarizwa mu ishyaka rya Indonesian Democratic Party of Struggle.

    Biteganyijwe ko nyuma ya Indonesia-Africa Forum, hazasinywa amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5$.

    Inama ya mbere yahuje Indonesia na Afurika yabaye tariki 10-11 Mata 2018, ibera muri Nusa Dua Convention Center, i Bali.

    Mu 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

    Umukuru w'Igihugu yabonanye na mugenzi we wa Indonesia bagirana ibiganiro byibanze ku hazaza h'ubutwererane bw'impande zombi n'uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y'u Rwanda na Indonesia.

    Muri Kamena 2024, u Rwanda na Indonesia byasinye amasezerano arimo ay'imikoranire hagati y'ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n'abafite pasiporo za serivisi.

    U Rwanda rwanafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Indonesia mu gushimangira umubano uhuriweho n'ibihugu byombi.

    Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z'amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n'ibindi. Yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka.

    Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Indonesia, Joko Widodo wabaye inshuti nziza y’u Rwanda na Afurika

    Indonesia-Africa Forum yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma batandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-icyizere-cy-umusaruro-mwiza-mu-bufatanye-bwa

  • Bararozwe, bategwa abakobwa, bashaka kwiyahur… – #rwanda #RwOT

    Birasa n’aho atari bishya mu matwi yawe. Unyujije amaso mu biganiro umaze igihe ureba ku rubuga rwa Youtube, byuzuyemo ubugambanyi, guterana amagambo, guhigira kuzagirira nabi abandi, hari n’abamaze gufata iya mbere biyemeza guhunga ‘udutsiko tw’abantu bagambiriye kubagirira nabi’.

    Si ibyo gusa! Kuko wanabonye cyangwa se wasomye amakuru y’abantu bavuga ko barozwe, inkumi zivuga ko zahohotewe na bamwe mu bantu bazwi mu ruganda rwa ‘Showbiz’.

    Ni ibyo gusa se! Oya- hari n’amashusho y’urukozasoni amaze iminsi acicikana, urebye neza wasanga no muri telefoni yawe yaragezemo- Nyirayo yavuze ko yayafashe abizi neza, kandi yaciye impaka z’abantu bari bamaze igihe bamwibazaho.

    Ariko kandi iyo ukoze isesengura cyangwa se ukareba neza, ni intambara y’amagambo iri hagati ya Nyarwanya Innocent ‘Yago’, Uzabakiriho uzwi nka Djihad, DC Clement, Murungi Sabin, Murindahabi Irene [M Irene], n’abandi batandukanye ashinja ko kuva mu myaka ine ishize bamukoreye iyicarubozo- kandi ryatumye atinya rubanda.

    Mu kiganiro aherutse kugirira ku muyoboro we wa Youtube, Yago yumvikanishije ko bariya bakoresha Youtube, bagiye bamugambanira, bapyinagaza izina rye, bavuga ko aririmba nabi, bamutega abakobwa, yewe ngo hari n’igihe bashatse kumurogesha binyuze mu gushakisha umusatsi.

    Yavuze ko azagaruka mu Rwanda, igihe bariya bose ashinja kumwica nabi bazaba bamusabye imbabazi. Ariko kandi ku rutonde rw’abo yasabye kumusaba imbabazi, yanavuzemo Rocky Kimomo, Prince Kiiiz, Bruce Melodie yagabiye inka akayanga, Producer Element n’abandi.

    Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 1 Nzeri 2024, Djihad usanzwe ari umunyamakuru wa Isibo FM, yumvikanishije ko atiteguye gusaba imbabazi Yago.

    Ati “Ko untegeka gusaba imbabazi wa kana we, uranshinja iki? Urambaza iki? Uzi ko nta n’isoni mugira? Niyo mpamvu muri kuzana hano mugashaka gushinja abantu ibyaha.” Yungamo ati “[…] Natumye umwana ahunga, kuki atagiye kurega? […] 

    Muri iki gihugu ushobora gutuma umuntu ahunga, uri igiki se? Muri kino gihugu wowe wampungisha, naharanira uburenganzira bwanjye, najya ahantu hose mbona bashobora kuntabara. Mu by’ukuri mugiye kuvuga ngo umuntu yahunze abandi? Mukicara mugatagatifuza iki kintu.”

    Djihad yavuze ko buri wese yicaye akareba neza yasanga nta kibazo afitanye na Yago n’ubwo muri iki gihe ari we akunze kwitsaho. Ati “Njyewe ushobora gusanga nta kibazo mufiteho, ariko we akimfiteho.”

    Abajijwe niba ataragerageje guca intege igitaramo cya Yago mu Ukuboza 2023, Djihad yasubije ko muri kiriya gihe ‘ahubwo Yago yatwadukuriye’.


    Imbabazi muri ‘Showbiz’ ni nk’umugani

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko atiteguye gusaba imbabazi Yago kuko ntacyo umutima umushinja. Kandi ntiyiteguye kworoshya imvugo ye ‘kuko nta muntu woroshye muri iyi mihanda (mu mvugo z’ubu)’.

    Yavuze ko yagiye avuga ibintu byinshi, ahubwo rimwe na rimwe abantu bagiye babifata uko bishakira. Djihad yibutsa ko ibibazo bye na Yago byatangiye ubwo yatangiraga kugaragaza bamwe mu bakobwa bivugira ko yabateye inda kandi “nta mbabazi nzasaba ubyumve, ukuruguture amatwi yawe, urantegeka gusaba imbabazi wowe, urabona ndi umwana.”

    Djihad yashimangiye ko nta kibazo ‘mfite kuri Yago’ kandi ntiyatera intambwe yo kumusaba imbabazi mu gihe azi neza ko ntacyo yamukoreye.

    Yavuze ko abakobwa barimo Brenda na Dabijoux bagiye bashinja Yago kubafatirana, aribo bagiye batera intambwe yo kumusaba ko yabaha ibiganiro cyangwa se akabakira ku rubuga rwa X.   

    K John yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho; abantu barumirwa

    Uyu musore wakoranye igihe kinini n’abahanzi banyuranye, azi Yago nk’umuntu utagira ishyari, kandi mu myiteguro y’igitaramo cye yabonye abantu banyuranye bamushyigikiye.

    Yavuze ko azi neza ko Brianne na Djihad bijunditse Yago bitewe n’uko ‘mu gitaramo cye yakoresheje Phil Peter yanga gushyiramo Brianne’- K John avuga ko muri kiriya gihe Brianne yari afitanye ibibazo na Yago ariko ko bitari byagatutumbye.

    K John avuga ko yaretse gukora ibiganiro ku rubuga rwe rwa Youtube rwe kubera Murungi Sabin wa Isimbi Tv. Ni ibintu avuga ko ahuje na Yago, kuko nawe aherutse gukora ikiganiro avuga ko mu bihe bitandukanye Sabin yagiye yitambika imishinga ye.

    K John ati “Njyewe navuye kuri Youtube kubera Sabin n’umuntu witwa M Irene. Nibwo navuye kuri Youtube, ndavuga nti amafaranga ya Youtube ndayaretse. Abo bose nabatanze gukora kuri Youtube.”

    Yavuze ko mbere y’uko Sabin ashinga Isimbi TV yari afite umuyoboro wa Youtube witwa ‘Rwanda Online’ warwanyaga u Rwanda bashyiraho ibintu bituka u Rwanda, bisebya Igihugu. Ndetse, ngo kuri uyu muyoboro Sabin yanashyiragaho amashusho y’urukozasoni (Porono).

    K John avuga ko yatanze ikirego mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Sabin aritaba, nyuma y’amasaha macye amushinja gushaka kumufungushisha.

    K John anibutsa ko ariwe wakoze ibiganiro bya mbere na Shaddyboo, Fofo Dancer, Ange Strawberry n’abandi. Kandi ko Sabin yagiye amwinginga amusaba ko yamuhuza na bariya bantu akabatumira, akabikora ariko nyuma bariya batumirwa ntibongere kumuvugisha.

    K John. Ati “Twageze aho tuba abanzi, bigera ubwo mbura abantu bo gutumira kuri Youtube… Ni njye wazanye ibiganiro byo kwicaza abantu tukaganira… Yambwiraga ko umugore we ari umufana wanjye.”

    Yavuze ko Sabin yari inshuti ye ‘ariko yarampemukiye’. Yibuka ko mu 2020 ariwe muntu wari ufite umuyoboro wa Youtube wakurikirwa cyane, kuko yari afite aba-subscribers barenga ibihumbi 200.

    K John yavuze ko ashingiye kubyo yanyuzemo n’ubugome yakorewe n’abantu banyuranye yahisemo guhagarika ibiganiro yakoreraga kuri Youtube.

    Yibutsa ko ariwe muntu wa mbere watumiye kuri Youtube kuri DJ Brianne, nyuma ya X Dealer bari bakoranye kuri Hillywood Tv.

    Ariko ko akimara gukorera ibiganiro kuri Isimbi TV ‘ntiyongeye kunyitaba’. Ati “Nageze aho ndavuga nti ko mbona abatumirwa ndi kuzana bose bari kubatwara, ni uko mbaza nabi? Habaye iki?”

    Yahawe uburozi, agerageza kwiyahura

    K John yavuze ko yarozwe, ndetse abarimo Patycope na Young Grace bazi neza urugendo rw’uburwayi bwe ‘kubera ibintu nk’ibi by’amashyari’.

    Yavuze ko akimara guhabwa uburozi byamusabye kujya ku Gisenyi, avugwa n’umubyeyi w’umwe mu baririmbyi mu itsinda rya The Same. Ati “Niwe wamvuye, uburozi bw’iyi ‘Showbiz’.

    K John avuga ko ibyo Yago avuga yemeranya nawe, kuko nawe ibihe nk’ibihe yabiciyemo. Yibutsa ko hari igihe yigeze kugerageza gufata umugozi ashaka kwiyahura “mvuga nti ibi bintu ndabona nta nyungu.” Ati “Nafashe amabuye ya Radio ndayasya, ndayanywa ariko ku bw’Imana sinagira ikibazo ngira.”

    Yavuze ko ibyo avuga Dj Bob abizi. Ashima Yago ko yatinyutse akabasha kuvuga ‘kuko njyewe icyo gihe sinashaga kuvuga’. K John anibutsa ko yagiye Nyabugogo gushaka imiti yari kumufasha kuruka uburozi, ndetse ngo mu 2013 yanagerageje kujya mu banyamasengesho ariko ntibyakunda.

    K John avuga ko kutagaragara cyane muri ‘Showbiz’ muri iki gihe, bituruka ku bihe bisharira yanyuzemo. Yavuze ko Leta ikwiye gushyira imbaraga mu bibazo biri muri ‘Showbiz’, ndetse igashyiraho amategeko ahana.

    Yavuze ko hari igihe yicaraga mu kabari akabona umuntu udahari. Ati “Iyi ‘Showbiz’ iri mu bugome, abantu bashaka kwica bagenzi babo. Njyewe hari igihe nicaraga mu kabari nkajya mbona uwo muntu ntabwo namuvuga nawe ariyizi, nkamubona mu maso yanjye kandi ntawuhari. Ari umuntu w’umusitari nafashaga. Ibi si ibintu ndi kubahimbira….”   

    Umukobwa yaraye iwe amutwara akambaro k’imbere

    K John yanavuze ko amashyari aba muri ‘Showbiz’ yamurenze ubwo igihe kimwe umukobwa yamusuraga iwe, bwacya mu gitondo agashaka ‘Boxer’ ye akayibura.

    Ati “Umukobwa yantwaye ‘Boxer’ ndayibura, ndayishakisha nyuma ndamuhamagara hanyuma umuntu arambwira ngo ntutajya kuri runaka ntuzakira. Aba bantu ni abagome (abisubiramo).”

    Yifuza ko RIB ikwiye gusaka telefoni z’abarimo Emmy Nyawe, Brianne, Djihad n’abandi Yago yashinje ko bamugambaniye igihe kinini. Ati “Barebe, bafate izo telefoni bamwe… bazisake bazirebe.”

    Gusebanya byabaye ikaramu ya buri wese

    Bamwe mu bagiriye ikiganiro ku rubuga rwa X, bumvikanishije ko hari abahanzi basigaye bishyura abakoresha urubuga rwa Youtube bagasebya bagenzi babo cyane cyane The Ben.

    Ni ibintu bikorwa n’umuntu ku giti cye, agamije ko mugenzi we bahanganiye ku isahani azima cyangwa se asubira hasi kugirango abashe kumutambuka imbere ye.

    K John ati “Hari uwitwa Fatakumavuta, hari Reagan Rugaju, hari M Irene, n’abandi, iyo bagezeyo ni uguhabwa amadorali 100 na Coach Gael aha buri muntu, uwo muntu iyo atashye nta kindi akora ni uguhagira kuri The Ben… Noneho babonye Yago avugira The Ben bahita bamwataka…”

    Yavuze ko bitumvikana ukuntu hari abantu birirwa bavuga nabi Muyoboke Alex, David Bayingana n’abandi kandi ari abantu bakoze uko bashoboye kugirango mu myaka 30 ishize umuziki w’u Rwanda ube ugeze ku rwego rwiza.

    Ni internet yahaye rugari buri wese?

    Abazi neza umuziki mu myaka itambutse, bumvikanye kenshi bavuga ko mu gihe cyabo bagerageje guhuza imbaraga no kwishakamo ibisubizo, ndetse umuhate wabo mu guteza imbere umuziki urigaragaza.

    Muri iyi myaka, indirimbo z’abahanzi zumvikanye igihe kinini kuri Radio na Televiziyo- Ndetse, rimwe na rimwe byasabaga umuhanzi ko ahigera kugirango atange igihangano cye.

    Bitandukanye no muri iki gihe, aho internet yahaye rugari buri wese, kuko umuhanzi ashyira hanze igihangano kigera kuri wese mu buryo bworoshye.

    K John wakoranye n’abahanzi igihe kinini, avuga ko “muri kiriya gihe twebwe twabikoraga kubera urukundo’.” Ati “Wakora indirimbo ukumva biragushimishije ko itambuka kuri Radio. Rero twebwe tukabikora tuvuga tuti mu rugo bumve ko tutariba sagihobe.”

    Avuga ko ubu aho amafaranga yageze mu muziki ahubwo “umuntu ari gushaka mugenzi we kugirango abone amafaranga.” Yavuze ko bitumvikana ukuntu inkuru z’ibihuha ziganje cyane muri Youtube muri iki gihe, ariko kandi asobanura ko biterwa n’amafaranga atangwa n’uru rubuga.


    Umuhanzikazi Nessa yaragendesheje!

    Uyu mukobwa yavuze ko abayeho mu buhungiro, kandi ko mu ndirimbo zirenga 300 bamaze gukora, batigeze babona abantu babashyigikira. Avuga ko mu myaka 13 ishize ari mu muziki, hari abagerageje kumwica, ndetse yahisemo guhungisha umwana we kugirango atazagira ikibazo.

    Anavuga ko yahisemo kuva iwabo kuko yari amaze kubona ko hari abantu bazaga iwabo bamushakisha. Nessa yavuze ko yigeze kubwirwa na M Irene ko ‘bazanyica’.

    Yavuze ko bamuteze ibintu mu rugo ku buryo ‘kurya biba ari ikibazo’. Nessa yavuze ko yigeze kujyana indirimbo ye kuri Kiss Fm, asabwa kwishyura ibihumbi 100 Frw. Icyo gihe yari yatanze indirimbo yitwa ‘Nk’igicu’. Ati “Saa kumi n’ebyeri zarageze ndamubwira nti ntabwo ndi kwiyumva.”

    Uyu mukobwa yavuze ko uwitwa Ahmed yari yahaye amafaranga yamubereye imfura, amusubiza amafaranga ye kubera ko ‘hari umuntu waje hano arambwira ngo ntituzigera dukina indirimbo zawe’.

    Nessa anavuga ko atajya atumirwa kuri Televiziyo kubera amabanga abitse. Kandi yemeza ko ibyo Yago avuga ari ukuri kwambaye ubusa. Yanavuze ko hari abantu bamuteze uburozi ‘rimwe na rimwe ukajya urara ubona amapusi hejuru’.

    Bigeze kumutega umugabo!

    Nessa yavuze ko mu bihe bitandukanye bamuteze umugabo, akajya amushukisha kumuha amafaranga kugirango amuhe amashusho n’amafoto y’ubwambure we. Ariko ntiyigeze abikora.

    Yavuze ko hari ubugambanyi bukomeye, kuko hari abo azi bo mu cyaro bagiye bamuhamagara bamusaba gukorana indirimbo, ariko yatekereza neza agasanga abo bantu ni abagambanyi.


    Mu 2019, Yago bamuteze umukobwa

    Umunyamakuru usigaye ukora ubuhanzi, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, mu Ukuboza 2023, yavugiye ku rubuga rwa X ko yatezwe abakobwa kenshi akabisimbuka

    Ati 'Mu 2019 hari umuntu uba aho muri Amerika, wishyuye amadorari 500$ umukobwa ngo aze turyamane amfate amashusho nambaye ukuri kandi ngo umutwe wanjye ugaragaramo.'

    Yakomeje agira ati 'Uwo muntu yishuye uwo mukobwa 200$ ngo aze tubanze turyamane ubundi afate ayo mashusho ayamwoherereze abone kumuha andi 300$ yasigaye. Ndashimira uwo mukobwa kuko yambwije ukuri, ambwira ko uko yanyumvaga atari ko ansanze. Yanyeretse ubutumwa bwose nanjye mfata amashusho yabyo ndabibika.'


    Mu bihe bitandukanye, Riderman yatangaje ko yasimbutse uburozi

    2014 wabaye umwaka urura ku muraperi Riderman, kuko yarozwe inshuro ebyiri, ariko arabusimbuka. Yigeze kuvuga ko yatashye ageze mu rugo aruka amaraso, kubera uburozi yari yahawe.

    Yigeze kuvuga ati 'Mu myaka ya za 2014 navuga ko ari bwo nanyuze mu bintu bikomeye, hari ubwo bigeze kundoga, ndataha ngera mu rugo nduka amaraso, mererwa nabi cyane.'

    Akomeza ati 'Nyuma yaho hari ahantu twari turi haza umuntu nanone arabigerageza ariko ku bw' Imana ndabibona turamusaka turabimusangana, arangije ambwira ko ari amashaba (amahirwe) ashaka kumpa, tumujyana kuri polisi baramufunga.”


    Ni ibintu ahuje na Mani Martin, kuko nawe bigeze kumuroga binyuze mu rurabo yakiriye ari ku rubyiniro. Yigeze kuvuga ati 'Umukobwa yampaye ururabo ndi kuri stage, barafotora ndishima kuko najyaga mbibona mu bitaramo bikomeye. 

    Tugiye gutaha arambwira ngo harimo impano, ururabo nze kurufungurira ku buriri, urabizi ngira amatsiko mvuye mu modoka yadutwaraga nahise ndufungura, ni nabyo byankijije, nasanzemo inzara nk'iz'igisiga, ijisho rinini nk'iry'ihene cyangwa imbwa, rigitose bikimeze nk'aho ari bwo bikiva mu kinyabuzima cyabyo, nagize ubwoba butarabaho.'

    Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda, ryageze ku nkuru y'abahanzi babiri bigeze kuramukanya bahuriye mu kabari, umwe atashye, undi asigara atwika (gutwika) ishati yari yambaye kubera ko mugenzi we yari yamukozeho ubwo yamuhoberaga.

    Ryanageze ku nkuru y'umunyamakuru wafunzwe, nyuma y'uko aryamanye n'umukobwa bwacya uwo mukobwa akitabaza inzego avuga ko yamufashe ku ngufu. Ariko kandi, yaje kumenya ko ari abahanzi bamugambaniye, kubera ko yari amaze igihe kinini abagarukaho mu biganiro yakoraga kuri Radio. 

    Ubwo yiteguraga igitaramo cyo kumurika Album ye 'Ibishingwe', Ama G The Black yafashwe n'uburwayi butunguranye, ariko yaje gusanga ari uburozi yari yahawe

    K John yatangaje ko yamaze ukwezi yivuriza uburozi ku Gisenyi mu rugo rw’umubyeyi w’umwe mu bagize itsinda rya The Same

    K John yatangaje ko yagerageje kwiyahura bikanga, ndetse yaseye amabuye ya Radio arayamira ariko ntiyagira icyo aba

    Djihad yatangaje ko adateze kwiyunga na Yago kuko nta kibazo azi bafitanye, kandi inkumi yagiye atumira zimushinja ‘zabaga zizanye’

    Yago aherutse gukora urutonde rw’abantu barimo Rocky, Sabin, Bruce Melodie, M Irene n’abandi avuga ko bamukoreye iyicarubozo kuva mu myaka ine ishize

    Yago yavuze ko azagaruka mu Rwanda igihe bariya bose ashinja kumuhohotera bazaba bamusabye imbabazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146483/bararozwe-bategwa-abakobwa-bashaka-kwiyahura-ubugambanyi-butavugwa-mu-bahanzi-bo-mu-rwanda-146483.html

  • Kaminuza ya Kigali igiye kubaka icyicaro gikuru kizatwara arenga miliyari 26 Frw – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga w'ubwubatsi biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 20$ (arenga miliyari 26 Frw). Iyi nyubako izaba iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Amahoro.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Philibert Afrika, yabwiye IGIHE ko ubu bari mu mirimo yo gusiza, ku buryo ibikorwa by'ubwubatsi nyir'izina bizatangira mu Ukwakira 2024.

    Ati 'Twavuga ko umushinga wo kubaka ugeze ku cyiciro cyo gusiza ikibanza. Imirimo yo kubaka izatangira mu kwezi kwa cumi. Biteganyijwe ko umushinga uzatwara miliyoni 20$ kandi uzakorerwa kuri hegitari imwe n'igice.'

    Yakomeje avuga ko iyi nyubako igezweho izaba ifite ibyangombwa byose nkenerwa mu masomo.

    Ati 'Iyi nyubako izaba ifite ibyangombwa byose birimo ibyumba by'amashuri, laboratwari n'amasomero, ibyumba by'inama bigari, aho abanyeshuri bafatira amafunguro n'aho imodoka zihagarara.'

    Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi nyubako izatwara umwaka n'igice.

    Philibert Afrika yavuze ko umwanzuro wo kubaka icyicaro gishya cya kaminuza bawufashe kuko aho ikorera ikodesha ndetse hakaba hadatuma yakira abanyeshuri benshi.

    Ati 'UoK ikorera mu nyubako ikodesha kandi abanyeshuri biyongera cyane buri gihembwe aho twakira byibuze 1500, kandi buri kaminuza yose igomba kugira inyubako yayo bwite. Birunvikana ko nitumara kubaka inyubako yacu tuzimuka.'

    Yavuze ko mu gihe iyi nyubako izaba yuzuye iyi kaminuza izatangiza n'andi mashami mashya y'amasomo kuko izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri ibihumbi 20.

    'Buri gihembwe twakira abanyeshuri 1500, bivuze ko aritwe twakira abo dushoboye kubera ko aho dukorera ari hato. Uyu munsi dufite abanyeshuri 8000 ariko inyubako niyuzura, tuzatangira andi mashami y'amasomo noneho tugere ku mubare twifuza. Inyubako zose nizuzura, tuba dufite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 20,000.'

    Uretse uyu mushinga mugari Kaminuza ya Kigali ifite, inateganya kubaka amacumbi y'abanyeshuri cyane ko isigaye yakira umubare munini w'abava mu mahanga no mu ntara.

    Irateganya kandi kubaka inyubako izajya ikoreramo ishami ry'i Musanze ikuko aho rikorera naho hakodeshwa.

    Kaminuza ya Kigali yatangiye gukora mu 2013, kuri ubu ifite ishami muri Kigali riherereye ku Kacyiru n'irindi mu Mujyi wa Musanze. Itanga amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza n'icya gatatu.

    Ifite amashami atandukanye arimo Uburezi (Education), Ubukungu n'Ubucuruzi (Business and Economic), Amategeko (Law) n'Ikoranabuhanga (Computer information technology).

    Byitezwe ko imirimo yo kubaka iyi nyubako nshya ya Kaminuza ya Kigali izamara umwaka n’igice

    Iyi nyubako ya ‘University of Kigali’ izatwara miliyoni 20$

    Ni kaminuza izaba yubatse mu buryo bugezweho ndetse ifite ibyangombwa byose abanyeshuri bakenera

    Iyi nyubako izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri ibihumbi 20


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-kigali-igiye-kubaka-icyicaro-gikuru-cyayo-kizatwara-arenga-miliyari

  • Guhuza Kagame na Tshisekedi n'iby'ubutaka yashinjwe kugurisha u Rwanda: Ibisubizo bya Perezida Nguesso – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo zombi uyu mukuru w'igihugu yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

    Muri iki kiganiro, Perezida Nguesso yabajijwe niba ahangayikishijwe n'ikibazo cy'umwuka mubi umaze igihe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda.

    Yavuze ko ari ibintu byumvikana kimwe n'andi makimbirane yose yagiye ayogoza Afurika yo hagati mu bihe bitandukanye.

    Ati 'Birumvikana. Amakimbirane yose yahungabanyije Afurika yo hagati by'umwihariko muri Tchad, Centrafrique, aho nari umuhuza, yagiye aduhanganyikisha. Ni kimwe no kuri icyo kibazo uvuze.'

    Yakomeje avuga ko mu byo akora aharanira kumvikanisha Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Tshisekedi.

    Ati 'Hashimwe umubano mwiza mfitanye nabo, mparanira gufasha Perezida Kagame na Tshisekedi mu gushyiraho imikorere itanga kwizerana kwageza ku mahoro binyuze mu biganiro.'

    Umunyamakuru yakomeje abaza uyu Mukuru w'Igihugu niba abona guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi gushoboka, mu gusubiza avuga ko 'umunsi umwe bizakunda'.

    Ati 'Ni byo turi guharanira. Congo ishyigikiye ubuhuza bwa Perezida wa Lourenço, ndetse n'ubundi buryo bwose bugamije kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.'

    Indi ngingo yaranze ibi biganiro ni ijyanye n'ikibazo cy'Abanye-Congo bamaze igihe batera ubuyobozi bwabo hejuru, bavuga ko hari ubutaka bw'igihugu cyabo bagurishije u Rwanda.

    Ku wa 12 Mata 2022, mu ruzinduko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri Repubulika ya Congo nibwo hasinywe amasezerano y'imikoranire hagati ya Leta ya Congo na Leta y'u Rwanda ndetse abayobozi b'ibihugu byombi bakurikirana isinywa ry'amasezerano hagati ya Leta ya Congo n'imwe muri sosiyete ifite ubuzima gatozi muri Repubulika ya Congo ariko ikabamo n'ishoramari ry'Abanyarwanda ya 'Macefield Ventures Limited-Congo (MVL).

    Mu masezerano yasinywe na Macefiled Ventures Limited harimo amasezerano y'ubufatanye mu guhinga igihingwa cy'ikibonobono (Ricin) kugira ngo hazakorwemo amavuta akoreshwa mu binyabiziga kandi adahumanya ikirere.

    Muri ayo masezerano Leta ya Congo yiyemeje gutiza sosiyete MVL-Congo ubutaka bungana na hegitari 150,000 bwo guhingaho icyo gihingwa. Kugeza ubu hamaze kuboneka ubutaka bungana na hegitari 121.000, buherereye mu duce dutandukanye turimo Pool, Bouenza na Niari.

    Gusa hashingiwe ku miterere y'ubuhinzi bw'ikibonobono, ubu butaka bushobora gukoreshwa mu ihingwa ry'ibindi bihingwa byerera igihe gito, mu gihe hategerejwe kwongera guhingaho ikibonono.

    Hari kandi ubundi butaka bungana na hegitari 11500, nabwo bwatijwe sosiyete ELEVECO, ifite ubuzima gatozi bwa Congo, ikorera muri MVL, kugira ngo nabwo bukorerweho imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

    Ibigenwa n'aya masezerano bigaragaza ko Congo itigeze iha ubutaka u Rwanda, ahubwo aya masezerano yo gutiza ubutaka yasinywe hagati ya Leta ya Congo na Macefield Ventures Limited Congo.

    Impamvu nyamukuru aya masezerano yashyizweho umukono, ni uguteza imbere ubukungu bwa Congo binyuze mu buhinzi nk'uko biteganyijwe muri gahunda y'iterambere 2022-2026 ndetse no gutanga umusanzu mu kurwanya imihindagurikire y'ikirere hifashijwe amavuta ashyirwa mu binyabiziga akomoka ku bihingwa.

    Agaruka kuri iki kibazo, Perezida Denis Sassou Nguesso yavuze ko Atari ubwa mbere igihugu cye cyaba gitije ubutaka, ashimangira ko k'u Rwanda icyateje ibibazo ari ibinyoma bya politike.,

    Ati 'Muri iki kibazo harimo ingano yo hejuru y'ibinyoma bya politike. Mu gihe kigera ku myaka 15 ishize Abanya'Afurika y'Epfo, abirabura n'abazungu babyaje umusaruro ubutaka buri mu gace ka Bouenza bahingamo ibigori, icyo nzi ni uko batigeze batwara ubutaka bwa Congo muri Afurika y'Epfo'

    'Vuba aha ibigo by'Abanya- Côte d'ivoire n'Abanya- Sénégal byapiganiye isoko ryo gucukura amabuye y'agaciro muri kilometero nke uvuye i Brazzaville, abo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, abo muri Arabie Saudite, abo muri Qatar nabo bari kubisaba.'

    Yakomeje avuga ko 'Buri gihe hazahoraho ubutaka buri gukodeshwa mu gihe runaka hagamijwe ikintu runaka. Abakozi bakoreshwa ni ab'imbere mu gihugu, ibintu bibinjiriza amafaranga.'

    Perezida Denis Sassou Nguesso yakomeje avuga ko imikoranire nk'iyi ari nayo Congo yagiranye n'u Rwanda, ariko iza kwitwa ukundi kubera imigambi y'abanga u Rwanda.

    Ati 'Imikoranire nk'iyi niyo twagiranye n'u Rwanda: Ibi ni ibigo byo mu Rwanda ariko bigengwa n'amategeko ya Congo. Nta kintu gihari cyo kubagurisha ubutaka, nta na kilometerokare imwe y'ubutaka bwa Congo izatangwa. Ibi bibazo byose ahubwo ukubera urwango rufitwe k'u Rwanda, rudafite impamvu iyo ariyo yose yo kubaho.'

    Imishinga izakorerwa kuri ubu butaka kandi izaha akazi abaturage ba Congo ku gipimo cyo hejuru, izateza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abatuye muri utwo duce, izagira uruhare mu kubungabunga ikirere kandi izazamura ibikorwa remezo mu duce izakorerwamo.

    Aya masezerano kandi azateza imbere imibanire y'ibihugu byombi n'abaturage babyo mu ngeri zitandukanye harimo no gusangira ubunararibonye hagati yabo.

    Nyuma y'igihe gito aya masezerano amaze gusinywa hagaragaye imvugo zitandukanye n'ibyanditse muri aya masezerano.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko izi mvugo zakwirakwijwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo, abatishimiye umubano mwiza w'u Rwanda na Congo kubera inyungu zabo za politiki, bikongererwa umurego n'icengeza bitekerezo n'ibihuha biharabika u Rwanda bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi bishyigikiwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo, batangiye kugoreka imyumvire n'ubusobanuro bujyanye n'aya masezerano bavuga ko igihugu cyabo bakigurishije ku banyarwanda. Abandi bavuga ko Leta yagurishije ku Banyarwanda ubutaka buruta u Rwanda.

    Hari n'abandi bavuga ko u Rwanda kuba rwarahawe ubutaka ari ukugira ngo bujye bufasha igisirake cy'u Rwanda bityo bazatere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baturutse aho.

    Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yavuze ko nta butaka igihugu cye cyahaye u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhuza-kagame-na-tshisekedi-n-iby-ubutaka-yashinjwe-kugurisha-u-rwanda

  • Ni nk’uko umwana yaba arwaye inzoka ukamuha imiti y’igituntu – KNC ku cyemezo cya FERWAFA #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yavuze ko uburyo FERWAFA yongereyemo umubare w’abanyamahanga nta kintu na kimwe bimaze.

    Nyuma y’uko shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), isabye ko hongerwa umubare w’abanyamahanga bakava kuri 6 bakaba 12 ku rupapuro rw’umukino (8 mu kibuga na 4 ku ntebe y’abasimbura).

    Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri, FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko shampiyona umubare w’abanyamahanga ari 10 ku rupapuro rw’umukino ariko 6 ni bo bazajya baba bari mu kibuga.

    KNC mu kiganiro ‘Rirarashe’ cyo kuri uyu wa Mbere akaba yavuze ko ibi ari nko kuba urwaye inzoka bakaguha umuti w’igituntu.

    Ati “Biriya bintu rero ni nk’uko umwana yaba arwaye inzoka ukamuha imiti y’igituntu.”

    “Iyo baba barabikoze mbere, ubu iri ni ryo suzuma bari bategereje? Ibi ni ukuvuga ngo reka tugire icyo dukora ariko ntacyo bakoze, ni ukuba urwaye inzoka bakaguha imiti y’igituntu, yose ni imiti ariko ntivura bimwe. “

    Ubu hari impaka zibaza niba Police FC na APR FC zitakinnye imikino 2 ibanza ya shampiyona, iyi mikino yabaye ibirarane zizayikinisha abanyamahanga 6 cyangwa niba bazakuriza itegeko rishya.

    KNC ntiyemera icyemezo FERWAFA yafashe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-nk-uko-umwana-yaba-arwaye-inzoka-ukamuha-imiti-y-igituntu-knc-ku-cyemezo-cya-ferwafa

  • Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b'abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, FERWAFA, ryongereye umubare w'abanyamahanga bakina mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona ya Ruhago.

    Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, kigena ko abanyamahanga bemerewe kujya mu kibuga ari 6 mu gihe abajya ku rupapuro rw'umukino ari 10.

    Ni ukuvuga ko ikipe ishobora gushyira mu kibuga abakinnyi 6 b'abanyamahanga ariko abandi 4 basigaye bakaza kujya basimbura, aho ishobora gukuramo umunyamahanga, igashyiramo undi.

    Itangazo ryo kuri uyu wa 1 Nzeri 2024, rivuga ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw'umukino, abakinnyi b'abanyamahanga  batarenze 10.

    Mu itangazo FERWAFA yatangaje yagize iti 'Amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw'umukino (Team sheet/feuille de match) abakinnyi b'abanyamahanga batarenze icumi (10) no gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga batarenze batandatu (6) mu kibuga.'

    Iki cyemezo ntabwo cyakunze kuvugwaho rumwe ndetse Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Torsten Frank Spittler, aherutse kuvuga ko kongera umubare w'abanyamahanga muri shampiyona byadindiza umupira w'amaguru n'iterambere ryawo.

    Kuri we ngo bishobora gutuma Ikipe y'Igihugu itazongera kubona abakinnyi beza ikinisha mu gihe igiye mu marushanwa.

    Mu bandi bagize ibyo batangaza, Umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati 'Nubwo mbibonamo kwikiza abayobozi b'amakipe n'igitutu cy'itangazamuku! Ariko ntacyo kwasama kubi ni ukurira.'

    Kakooza Nkuliza Charles aganira na Radio ya Fine FM yanenze uyu mwanzuro ati 'Ibi ni nko kuba ufite umwana urwaye inzoka, mu mumuvura ukamuha umuti uvura igituntu.'

    Umuyobozi wa Rwanda Premier Board, Hadji Youssuf Mudaheranwa we ati 'Hari icyo bifashije, ntabwo ari 100% nk'uko byifuzwaga ngo twongere umubare mu kibuga hagati, ariko byibura nko kuri 80%, igisubizo cyabonetse.'

    The post Ibitekerezo — FERWAFA yemeje ko abakinnyi b'abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibitekerezo-ferwafa-yemeje-ko-abakinnyi-babanyamahanga-bakina-ari-10-ku-mukino-hakabanza-6/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibitekerezo-ferwafa-yemeje-ko-abakinnyi-babanyamahanga-bakina-ari-10-ku-mukino-hakabanza-6

  • Hashize imyaka 3 yitabye Imana, ibigwi n’amateka bya Jay Polly wasize umwijima mu bakunzi be #rwanda #RwOT

    Tariki ya 3 Nzeri 2021 ni itariki y’umwijima ku bakunzi b’umuziki by’umwihariko abakunzi ba Hip Hop kuko ni bwo umuraperi Tuyishime Joshua Jay Polly yitabye Imana.

    Uyu munsi hashize imyaka 3 Jay Polly wafatwaga nk’umwami wa Hip Hop mu Rwanda yitabye Imana, uyu mugabo wiyitaga Kabaka urupfu rwe rwashenguye benshi kugeza uyu munsi hari n’abatarabyakira.

    Jay Polly yaguye mu Bitaro bya Muhima, aho yagejejwe avanwe muri Gereza ya Mageragere ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021, akihutanwa kwa muganga ariko ntabashe kubona undi munsi ucyeye.

    Yari umwanditsi w’umuhanga cyane byagera mu mirapire bikaba akarusho ndetse ibi bikaba byarashyizweho akadomo n’icyamamare Davido mu 2018 ubwo yari Rwanda aho yatangaje ko umuhanzi yemera cyane mu Rwanda ari Jay Polly ndetse yahise amuhamagara ku rubyiniro, Jay Polly ahageze baririmbana indirimbo ‘Ku musenyi’.

    Jay Polly mu gihe cyo kumushyingura habaye ibidasanzwe ku bafana be batiyumvishaga ko koko Jay Polly yitabye Imana, kuko guhera aho yari atuye bajya kumusezeraho bwa nyuma ndetse naho yashyinguwe I Rusororo abantu bageze naho bananira inzego z’umutekano bajya kwirebera uburyo ashyingurwa.

    Iby’ingenzi wamenya kuri Jay Polly umaze imyaka 3 yitahiye

    Jay Polly yitabye Imana ku myaka 33, ni umwe mu bahanzi bahinduye isura y’umuziki Nyarwanda kuva yatangira kuwinjiramo. Abifashijwemo n’itsinda rya Tuff Gangs yabarizwagamo, ni umwe mu batumye injyana ya Hip Hop igwiza igikundiro mu mitima y’Abanyarwanda.

    Uyu muraperi yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, yari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu. Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n’ubukorikori, ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.

    Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana kuva mu bihe bya kera.

    Ubushake bwo kuririmba Jay Polly yabugaragaje bwa mbere ahagana mu 2002, ubwo yatangiraga kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana indirimbo zitandukanye.

    Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P ndetse n’abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu. Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya TFP bahakorera indirimbo ya bo ya mbere yiswe ''Nakupenda”, iririmbwe mu Kinyarwanda n’Igiswahili.

    Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ''Ngwino”, ariko iby’iri tsinda biza kuzamba nyuma y’igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari na we wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs.

    Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla. Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ''Kwicuma”, ''Sigaho”, ''Umenye ko”, 'Target ku mutwe” n’izindi.

    Itsinda rya Tuff Gangs ryaje gucika imbaraga nyuma y’uko abari barigize bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye bituma bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ari bonyine, ari nako byagenze kuri Jay Polly. Uyu mugabo wari uzwiho kwandika imirongo isaba ubushishozi mu kuyisobanukirwa, yatangiye kubaka izina ku giti cye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka 'Deux Fois Deux’, ''Ndacyariho”, ''Akanyarirajisho” n’izindi zabiciye kuri radio zo mu Rwanda muri ibyo bihe.

    Iki gikundiro ni cyo cyahuruje abafana ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryo mu 2011, rikaza kwegukanwa na Tom Close ariko abafana ba Jay Polly bikabanga mu nda, bakagera ubwo begura amabuye bakayatera ku rubyiniro bamagana icyo bitaga akarengane kakorewe 'Umwami wa Hip hop'.

    Nyuma yo guhatana ubutaruhuka, Jay Polly yaje kwegukana igihembo cya Guma Guma mu 2014, ahabwa miliyoni 24 Frw, zakomeje kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki.

    P Fla yari mu bari abaraperi ngenderwaho muri Tuff Gangs ariko yakunze guhora mu mahari na bagenzi be, akenshi mu itsinda hagahora umwiryane wanatumye bamwereka umuryango.

    Yatandukanye na Tuff Gangs muri Mutarama 2012, icyo gihe yahise ashinga itsinda yise 'Imperial Mind State', yaje guhinduka “Imperial Mafia Land” aho yari ari kumwe na El Poeta bari baranabyaranye. Iri tsinda ubu yarihaye izina rya “Quiet Money”.

    We na bagenzi be bahise bagirana urwango batangira kujya bahimba indirimbo baterana amagambo. P Fla yagiranye amakimbirane na mugenzi we yamaze imyaka myinshi, biyunga mu myaka yashize.

    Mu 2015 benshi batunguwe no kumva inkuru yavugaga ko Jay Polly yatandukanye na bagenzi be ndetse agahita yinjiza amatwara mashya mu itsinda akanashyiramo amaraso mashya.

    Tuff Gangs ya Jay Polly yari irimo Khalifan, Romeo na Young T bahoze mu itsinda rya Home Boyz; mu ndirimbo ya mbere bakoze bise 'Wiyita Iki?’

    Tuff Gangs basubiranye mu 2017, muri East African Party 2018 bigaragariza abakunzi ba bo. Cyari igitaramo cyo gutangiza umwaka. Kuva basubirana bakoranye indirimbo imwe bise 'For Someone’.

    Mu 2020 aba baraperi batunguye benshi bakorana indirimbo bise 'No more Drama’ bahuriyemo na G-Bruce bagaragaza ko bongeye kwiyunga.

    Jay Polly mu bizazane…

    Mu 2012, Jay Polly yari yikuye amata ku munwa ubwo yumvikanaga avuga ko 'abanyamakuru bo mu Rwanda ari amadebe’ nyuma y’uko hari hasakaye inkuru zavugaga ko yaba yarafungiwe muri Kenya.

    Iki kibazo cyafashe indi ntera kuko abanyamakuru batangiye kwanga gucuranga indirimbo ze, kandi icyo gihe uburyo bundi bumenyekanisha ibihangano nka YouTube bwari butaratera imbere mu Rwanda, ku buryo umuhanzi ushaka kubaka izina yagombaga kunyuza ibihangano bye kuri radio.

    Mu mwaka wakurikiyeho, Jay Polly ntiyagaragaye mu bahanzi bitabiriye Primus Guma Guma Super Star, bitewe no kutumvikana n’abanyamakuru kandi ari bo batoraga abitabira iryo rushanwa. Nyuma uyu musore yaje gusaba imbabazi, ndetse aza kongera kubaka umubano we n’abanyamakuru ndetse n’abafana be, uretse ko hari byinshi yahombeye muri ibyo bikorwa.

    Nyuma yo kwegukana igihembo cya Guma Guma, Jay Polly yakomeje kuvugwa mu bibazo byo gushwana n’inzu yamufashaga mu gutunganya umuziki, ariko ibintu biza kujya habi mu 2018, ubwo yafungwaga azira gukubita umugore we.

    Uyu mugabo yaje kuva mu buroko, atangira imikoranire n’inzu itunganya umuziki ya The Mane, ariko nayo ntibakorana igihe kirekire kuko yayishinje kutubahiriza amasezerano y’imikoranire bagiranye.

    Muri Mata 2021, Jay Polly yongeye gufungwa ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, aho Polisi yamufatanye n’abandi bantu 12, barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Jay Polly amaze imyaka 3 yitabye Imana

    Yari akunzwe na benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hashize-imyaka-3-yitabye-imana-ibigwi-n-amateka-bya-jay-polly-wasize-umwijima-mu-bakunzi-be