Blog

  • Etincelle FC yabonye umuterankunga mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Etincelle FC yo mu karere ka Rubavu, izwiho kuba imwe mu makipe amaze igihe kinini abayeho mu mupira w'amaguru mu Rwanda, yatangiye gahunda idasanzwe yo kumenyekanisha amakayi yanditseho amafoto y'abakinnyi bayo. Iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa ku bufatanye na kompanyi yitwa Oliverson Global, ikora ibikoresho by'ishuri.

    Perezida wa Etincelle FC, Bwana Singirankabo, yavuze byinshi kuri iyi gahunda, yemeza ko ari igitekerezo cyatekerejweho mu buryo bwimbitse kandi kigamije guteza imbere ikipe n'abakinnyi bayo. Mu magambo ye, yagize ati:

    'Amakayi ni poroje Etincelle ifitanye n'uruganda rukora amakayi kuko Etincelle ubwayo nta ruganda ifite rukora amakayi. Gusa umufatanyabikorwa wacu igihe cyo kumutangaza ntabwo kiragera, ariko amakayi azajya hanze azaba ariho amafoto y'abakinnyi bacu.'

    Yakomeje asobanura ko uburyo bwo gukorana na kompanyi ya Oliverson Global bugizwe n'uko ikipe izajya ibona 30% ku kayi kose kazagurwa. Muri gahunda zabo, bashyize imbere gucuruza aya makayi cyane mu karere ka Rubavu ndetse no mu ntara y'Uburengerazuba, ariko no mu tundi turere, ushobora kuzituma zikakugeraho.

    Bwana Singirankabo yakomeje agira ati: 'Amakayi ahantu ari kubarizwa ni i Rubavu, mu murenge wa Majengo. Ubu twabanje ku makayi, ariko mu minsi iri imbere tuzakora n'ibindi bikoresho abanyeshuri bakenera nka amakaramu n'impapuro. Ibi ni intangiriro gusa, tuzakomeza kongera ibindi bikoresho mu gihe kizaza.'

    Ku rundi ruhande,  Umuhire Eric uhagarariye kompanyi ya Oliverson Global, yagaragaje ko iyi mikoranire ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha ibikorwa byabo, anasaba abandi bashoramari gukorana n'amakipe y'umupira w'amaguru.

    Mu magambo ye, yagize ati: 'Turi kompanyi ya Oliverson Global, dukunda umupira w'amaguru kandi tuzi ko ari ahantu heza ho kumenyekanisha ibikorwa. Twahisemo gukorana na Etincelle FC kuko ari ikipe ifite abakunzi benshi kandi imaze igihe kinini ibayeho. Iki gikorwa cy'amakayi ni intangiriro, ariko twifuza gukorana n'andi makipe menshi ahagarariye uturere.'

    Eric yakomeje ashimangira ko amakayi atangiye kugurishwa kuva ku wa mbere w'iki cyumweru, kandi ubwitabire buri hejuru, anavuga ko bafite gahunda yo guha abakiriya bataragera i Rubavu uburyo bwo kubona amakayi yabo binyuze mu gutumiza kuri telefoni.

    Yasoje asaba ba rwiyemezamirimo gushora imari mu mupira w'amaguru, agaragaza urugero rwa Skol muri Rayon Sports nk'icyitegererezo cy'uburyo ubucuruzi n'umupira w'amaguru bishobora gufatanya neza. Yavuze kandi ko abashoramari bakwiye kugana umupira bafite imishinga y'igihe kirekire aho kureba inyungu yihuse mu gihe gito.

    Iyi mikoranire hagati ya Etincelle FC na Oliverson Global, ni urugero rwiza rw'ubufatanye hagati y'imikino n'ubucuruzi, bikaba bifite intego yo guteza imbere ikipe ndetse no kumenyekanisha ibikorwa by'umufatanyabikorwa. Kuri ubu, aya makayi aboneka i Rubavu mu murenge wa Majengo, kandi hari icyizere ko ibikorwa nk'ibi bizafasha iyi kipe kugera ku rwego rwo hejuru mu buryo bw'imari n'imiyoborere.

    Amafoto Yuko amakayi ameze

    Source : https://yegob.rw/etincelle-fc-yabonye-umuterankunga-mushya/

  • Hakenewe miliyoni 15$ yo kubaka uruganda rw'impu mu Bugesera – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda igamije kugabanya impu n'ibizikomokaho bitumizwa mu mahanga no guteza imbere urwego rw'impu imbere mu gihugu, yatangijwe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ariko kuyishyira mu bikorwa bigenda biguru ntege kubera ibibazo birimo n'amikoro.

    Ubu ingengo y'imari ikenewe mu kubaka uru ruganda no gushyira mu myanya ibikoresho bizakenerwamo birimo n'ibizifashishwa mu gutunganya imyanda izajya ivamo [hagamijwe kuyihumanura] ni miliyoni 15.1 z'amadolari ya Amerika [Angana na 20,155,253,500 Frw].

    Ubu hamaze kuboneka icyanya cyo kuzubakamo uru ruganda, kikaba giherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Kamabuye, Akagari ka Kampeta mu Mudugudu wa Rutete.

    Umukozi Ushinzwe Iterambere ry'Inganda muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda [MINICOM], Mugabe Fred, yabwiye The New Times ko 'Uruganda rutunganya impu cyangwa ibizikomokaho rugomba kuba byibuze rutari hafi y'aho abantu bakorera ibikorwa byabo, nibura rugomba kuba mu ntera ya kilometero imwe kugira ngo imyanda ishobora guturukamo itagira ingaruka mbi ku birukikije dore ko izi nganda zigira imyanda myinshi ihumanya.'

    Mu Rwanda hahoze uruganda rutunganya impu ariko kubera kutuzuza ibisabwa rurafungwa.

    Mugabe yavuze ko icyakurikiye nyuma yo kubona iki cyanya, kwari ugukora inyigo igamije kureba inyungu izazanwa n'uru ruganda mu gihe rwaba rwubatswe.

    Ati 'Inyigo zamaze gukorwa ubu twatangiye gushaka abashoramari bo gukorana na bo. Abashoramari batandukanye barimo n'amasosiyete akomeye akora imyenda bamaze kugaragaza inyota yo gushora imari muri uyu mushinga.'

    Mugabe yavuze ko bari no gukorana na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere [AfDB], yemeye gutanga amafaranga yo kuzifashishwa mu gukora izindi nyigo zikenewe kugira ngo uru ruganda rubeho.

    Ati 'Izi nyigo zizibanda ku gukora igishushanyo mbonera, ibisabwa mu by'ubwubatsi, ndetse n'ahashobora kuva inkunga.'

    Urwego rw'impu mu Rwanda rwarazahaye

    Mu Rwanda haboneka impu nyinshi ahanini ziva ku nka zirenga amagana zibagwa buri munsi. Icyakora kugira ngo izi mpu zikorwemo bya bikoresho dukenera zibanza kugurishwa hanze mu bindi bihugu kugira ngo zitunganywe hanyuma zikongera kugurwa ku giciro kitari gito n'abatunganya ibikomoka ku mpu kugira ngo bakore bya bikoresho dukenera mu buzima.

    Mbere ya 2014 uruhu rwari imari ishyushye mu Rwanda. Ubucuruzi bwazo bwatangaga inyungu ku kigero cyo hejuru ku bantu benshi uhereye ku mworozi, uzikusanya, uzicuruza, amabagiro ndetse n'abazijyanaga hanze y'igihugu.

    Ibi ahanini byaterwaga n'uko uruhu rw'inka zo mu Rwanda ruba ari rwiza kubera ko ziba zororewe mu biraro bizirinda kwibasirwa n'udukoko ndetse zikaba zigaburirwa umunyu byose bifasha impu zizikomokaho gukomera bikanazongerera ubuziranenge.

    Icyakora nyuma ya 2014 ngo ubucuruzi bw'impu mu Rwanda bwatakaje agaciko ku kigero cyo hejuru ku buryo abantu benshi bari mu ruhererekane rwazo babihagaritse bakayoboka indi mirimo.

    Abari basanzwe bakora ubucuruzi bw'impu bavuga ko muri uwo mwaka nta mucuruzi wo muri kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba [EAC] wari wemerewe gucuruza impu kanze y'ibyo bihugu.

    Ushatse kuzigurisha hanze ya kimwe muri ibyo bihugu yatangiye gusabwa kwishyura amafaranga 0.52 y'Amadorali ya Amerika ku kilo kimwe agurishije.

    Bavuga ko byatumye uruhu rutakaza agaciro kuko ngo mbere ikilo cyagurishwaga 1,500 Frw ariko kuva muri uwo mwaka kugeza ubu kigurishwa 100 Frw cyangwa 200 Frw gusa.

    Ku bufatanye bwa MINICOM na RDB, muri Gicurasi 2023 byashyizeho Ihuriro Kigali Leather Cluster rizafasha gukurikirana ibikorwa byo kwitegurira uru ruganda no gukurikirana ibindi bikorwa byo gutunganya impu n'ibizikomokaho bikorerwa hirya no hino mu gihugu.

    Mu kiganiro yigeza guha IGIHE, Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayirese Jean D'amour, yavuze ko mu gihe gahunda zo kubaka uru ruganda zihutishijwe agaciro k'impu kakongera kakazamuka na za nganda zikora ibyo gutunganya ibizikomokaho ntizongere guhenda na gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu ikarushaho kwimakazwa.

    Hakenewe miliyoni 15$ yo kubaka uruganda rw'impu mu Bugesera

    Abakora ibikoresho biva mu mpu bagorwa mu kuzigura hanze y’u Rwanda bigatuma n’ibyo bakora bihenda

    Amafoto: AI


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-miliyoni-15-yo-kubaka-uruganda-rw-impu-mu-bugesera

  • Toni 2280 za pulasitike zikoreshwa inshuro imwe zimaze gukusanywa ngo zongere zitunganwe – #rwanda #RwOT

    Ibyo byakozwe muri gahunda yo gushyira mu bikorwa Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n'icuruzwa ry'amasashe n'ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ryemejwe mu 2019.

    The Newtimes yatangaje ko ikusanywa ry'iyo myanda ituruka kuri pulasitike ryatangiye muri Gicurasi 2022 aho ibigo bibiri ari byo byabishyize mu bikorwa ari byo Enviroserve Rwanda Green Park na We Can Recycle.

    Ikigo cya We Can Recycle cyakusanyije ibikomoka kuri pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe nyuma y'amasezerano ya Enviroserve yarangiye muri Nzeri 2023 agasiga ikusanyije toni 930.

    Umuhuzabikorwa w'umushinga wo kongera kubyaza umusaruro ibikoresho byakozwe n'imicungire y'imyanda muri REMA, Nkurunziza Philbert, yagaragaje ko kugeza ku wa 8 Kanama 2024, Ikigo cya We Can Recycle cyari kimaze gukusanya toni 1350 za Pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe gusa.

    Ibigo bitunganya iyo myanda bikayikoramo ibindi bikoresho byo bigaragaza ko nibura u Rwanda rukeneye gukusanya irenga toni 6000 buri mwaka.

    Pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe zishobora kongera gutunganywamo ibindi bikoresho birimo nk'ububiko bw'imyanda, ijerekani, ibyo gupfunyikamo n'ibindi bitandukanye.

    Ku rundi ruhande ariko Nkurunziza yagaragaje ko binatanga akazi kuri benshi, nk'aho We Can Recycle yabashije gutanga akazi ku bantu 350 ndetse itanga n'amahugurwa ku bagera kuri 700 ku micungire y'imyanda ya pulasitike.

    Nubwo bimeze bityo ariko mu bice by'ibyaro usanga imyanda ikomoka kuri pulasitike ikiri ikibazo ku baturage cyane ko nk'imyanda ibora usanga ishobora kwifashishwa nk'ifumbire.

    Bisaba ko ibigo bikusanya imyanda byagura imikorere yabyo bikagera hirya no hino mu gihugu ku buryo imyanda yose ya pulasitiki ikusanywa uko bikwiye kugira ngo ibyazwe umusaruro.

    Umuyobozi Uhagarariye Enviroserve Rwanda, Olivier Mbera, yagaragaje ko bagiye kwagura gukora ibikorwa byabo bageza amashami yabo hiry no hino mu gihugu.

    Ati 'Ubu dufite amashami 14 mu gihugu ariko turifuza kugira aho dukusanyiriza imyanda 30 mu mpera z'uyu mwaka. Enviroserve iri kubaka amakusanyirizo menshi y'imyanda mu Ntara y'Amajyepfo n'ibice by'Iburasirazuba.'

    Mu 2023, Minisiteri y'Ibidukikije yatangaje ko gahunda y'ibikorwa bijyanye no guteza imbere ubukungu butabangamiye ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, ishimangira ko hazajya hakoreshwa miliyari 2$ buri mwaka kugeza mu 2050.

    Urubyiruko rwo ku Nkombo rwiyemeje kujya rukusanya amacupa ya parasitike rukayakoramo ibikapu

    Pulasitike zikoreshwa inshuro imwe zikomeje gukusanywa ngo zongere zibyazwe umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/toni-2280-za-pulasitike-zikoreshwa-inshuro-imwe-zimaze-gukusanywa-ngo-zongere

  • Ikinamico rivanze n'agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y'abishwe na Tshisekedi yashyinguwe 'mu cyubahiro'. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, muri ' Stade de l'Unité iri mu Mujyi wa Goma, hiriwe amasanduku 200 arimo imirambo yagombaga gushyingurwa mu irimbi rya Kibati, muri Teritwari ya Nyiragongo.

    Ni umuhango waranzwe n'agahinda kavanze n'umujinya, aho abaturage binubiraga kuba Leta ya Tshisekedi ikomeje kwica inzirakarengane, yarangiza ikabyitirira umutwe wa M23, kandi mu by'ukuri ntaho uhuriye n'ubwo bugizi bwa nabi.

    Leta ya Kongo ivuga ko abo bantu ari abaturage ba Goma bazize 'intambara y'ubushotoranyi u Rwanda na M23 bashoje muri Kongo', bityo ikaba igomba kubashyingura 'mu cyubahiro'.

    Abaturage banze kwemera iryo kinamico rijyanye n'agashinyaguro. Abaganiriye n'ibitangazamakuru birimo Kivu Morning Post, barashingira ku ngingo nyinshi bemeza ko M23 ntaho ihuriye n'ubwo bwicanyi:

    1. Leta iravuga ko ubwo bwicanyi bwakorewe mu mujyi wa Goma, kandi kuva iyi ntambara yakubura muri 2022, umutwe wa M23 ntiwigeze ugenzura Goma, ngo ube wakwica abantu 200 ntacyo wikanga.

    2. Leta ntivuga umwirondoro w'abishwe, agace ka Goma bari batuyemo n'ako biciwemo, ndetse n'igihe biciwe. Aha rero abaturage ba Goma niho bahera bavuga ko abo bantu atari abo muri uwo mujyi, ko ahubwo biciwe mu tundi duce tugenzurwa n'ingabo za Leta, FARDC, n'imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Wazalendo, n'indi ikorana na FARDC.

    3. Abaturage kandi baribaza aho iyo mirambo yari iri kuva ba nyirayo bakicwa, doreko uburuhukiro bw'ibitaro bikuru bya Goma budafite ubushobozi bwo kwakira imibiri y'abantu 200. Ibi nabyo ngo birashimangira ko iyo mirambo ari iy'abiciwe ahandi, ikazanwa i Goma mu rwego rwo guteranya abahatuye n'umutwe wa M23, bityo umunsi izahafata izasange abaturage bawanga urunuka.

    Uyu munsi kandi Leta yari yatumije imyigaragambyo y'abaturage ba Goma, isaba ko ingabo za Kenya ziri mu butumwa bwa Loni muri Kongo, zitaha uko zakabaye, dore ko zifatwa nk'ibyitso bya M23.

    Abasesenguzi basanga kuba umuhango wo gushyingura abantu 200 bazize icyiswe 'ubushotoranyi bw'u Rwanda n'igikoresho cyayo, M23', wahujwe n'umunsi wo 'kwamagana ibyitso', ari ikimenyetso cy'umugambi wa Tshisekedi wo gusaza abaturage, ngo barusheho kwicana, hibasirwa cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Bemeza kandi ko aya ari amayeri ya Kinshasa yo kurangaza rubanda, ngo badahumuka bakamenya ko umwanzi w'amahoro ari ubutegetsi bubi, budakozwa ibiganiro nk'inzira yo kurangiza intambara.

    Si ubwa mbere Leta ya Tshisekedi ikoze ikinamico nk'iri rivanze no gukina abaturage ku mubyimba. Muri Gicurasi uyu mwaka iyo Leta yarashe ibisasu biremereye mu nkambi ya Kibumba y'abavuye mu byabo, ababarirwa muri 40 bahasiga ubuzima, nabo bashyingurwa' mu cyubahiro', muri iryo rimbi rya Kibati.

    Icyo kinyoma cyo kwegeka ubwo bugizi bwa nabi kuri M23 nacyo cyanze gufata, kuko abagenzuzi mpuzamahanga bigenga, barimo n'aba Loni, bemeje ko ibyo bisasu byarashwe n'ingabo za Leta.

    The post Ikinamico rivanze n'agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y'abishwe na Tshisekedi yashyinguwe 'mu cyubahiro'. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikinamico-rivanze-nagashinyaguro-i-goma-imirambo-200-yabishwe-na-tshisekedi-yashyinguwe-mu-cyubahiro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikinamico-rivanze-nagashinyaguro-i-goma-imirambo-200-yabishwe-na-tshisekedi-yashyinguwe-mu-cyubahiro

  • Babiri barokotse impanuka yimodoka yarohamye… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 28 Kanama mu masaha ya saa 04;15, ku mugezi wa Schuylkill muri Philadephia habereye impanuka ikomeye y'imodoka ya Range Rover version ya 2020 yatewe n'abari barimo kwiha akabyizi muri iyo modoka.

    Ni impanuka yabaye nyuma y'uko aba bakunzi bari mu modoka bakoze iyo bwabaga bashakisha ibyishimo kugeza imodoka iguye mu mugezi wa Schuylkill ariko ku bw’amahire babasha kuva muri iyi modoka itari yarengerwa baroga bagera ku nkombe yumugezi.

    Kuva saa kumi za mu gitondo, ibikorwa byo gushaka aho iyi modoka yaba yarengeye byarakomeje iza kuboneka mu masaha ya saa tatu z'amanywa ndetse ivanwa mu mazi.

    Mu rwego rwo kurinda amazina yabo ndetse nimiryango yabo, ntabwo aba bakozi bihaga akabyizi batangajwe amazina yabo mu rwego rwo kurinda imiryango yabo icyasha.


    Imodoka yarenze umuhanda igwa mu mugezi bitewe n’uko abari bayirimo bari barangaye dore ko bari barimo gukora imibonano mpuzabitsina


    Iyi modoka yaje kurohorwa nyuma y’amasaha menshi iri mu mazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146501/babiri-barokotse-impanuka-yimodoka-yarohamye-mu-mugezi-bari-gutera-akabariro-146501.html

  • Minisitiri Uwimana Console yasabye Abana kwi… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere taliki ya 2 Nzeri 2024 ubwo yari mu nama y’igihugu y’Abana iri kubera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ku nshuro yayo ya 17 aho ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ejo Ni njye”.

    Mu ijambo rye Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yavuze ko iyi nama ari ikimenyetso kigaragaza ko Leta y’u Rwanda izirikana iterambere ry’umwana ndetse anashimira Perezida Kagame watanze urubuga rutuma abana nabo batanga ibitekerezo.

    Ati: “Iyi nama ni ikimenyetso kigaragaza ko Leta y’u Rwanda izirikana ko iterambere ry’umwana mu Rwanda ndetse n’iterambere ry’u Rwanda muri rusange rishingiye kuri mwe nk’abana cyane uko uko ibarura ry’abaturage ryabigaragaje abana bagize 44.5 by’abaturage b’u Rwanda. 

    Ndagira ngo mumfashe dushimire cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubilika waduhaye urubuga nk’urunguru rutuma mwe abana mubona umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa”.

    Yakomeje ashimira abahisemo insanganyamatsiko y’iyi nama avuga ko yifuza ko buri mwana wese ayigira iye. Ati: “Ndagira ngo mbashimire kandi insanganyamatsiko mwahisemo itwibutsa kwita kuri ejo hazaza, insanganyamatsiko iragira iti: “Ejo ni njye”. 

    Ndifuza ku buri mwana wese uraha ndetse n’udukurikiye hirya no hino ko iyi nsanganyamatsiko ayigira iye ubundi buri wese yibaze icyo yifuza kuzaba maze yisubize.

    Ndabiziko ko hari ibisubizo mwihaye birimo ejo ni njye Perezida wa Repubilika, ejo ni njye Minisitiri, ejo ni njye uzaba uri Muganga ku bitaro bikuru ahantu, ejo ni njye uzaba uri umupirote, ejo nzaba ndi Guverineri, ejo nzaba ndi General muri RDF”.

    Uwimana Consolée yavuze ko yifuriza aba bana kuzagera ku nzozi zabo, gusa avuga ko basabwa kugira ibyo birinda birimo no gukina imikino y’amahirwe izwi nka ‘Betting’.

    Ati: “Ndabifuriza ko izi nzozi zanyu zizaba impamo ejo hanyu muhafite mu biganza, kandi kugira ngo inzozi zanyu zizabe impamo hari ibyo musaba ariko hari n’ibyo musabwa. 

    Ibyinshi musabwa murabizi harimo kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, murasabwa kwirinda inzoga n’ubusambanyi, imikino y’amahirwe “Betting”, murasabwa kwirinda ibigare, murasabwa kumvira ababyeyi n’abarezi banyu;

    Murasabwa kwiga cyane mugafata n’umwanya wo gusubira mu masomo muba mwahawe, murasabwa muri rusange kurangwa n’ikinyabupfura mukaba urugero rwiza ku mashuri n’aho mutuye”.

    Yakomeje asaba abageze mu kigero cy’ubugimbi kwirinda ababashuka anasaba abagize ibyago byo guhohoterwa gutinyuka bakagaragaza ababahohoteye. Ati: “By’umwihariko abageze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu, ndagira ngo mbasabe mwirinde ababashuka. Nibajya kubashuka muzasubize oya.

    Ni oya kubera ko usibye kubicira inzozi nta kindi kintu baba babifuriza. Umunyarwanda yarabivuze ati ‘urusha nyina w’umwana imbabazi aba shaka kumwica’. Abagize ibyago rero mugahohoterwa mutinyuke mugaragaze ababahohoteye icyaha cyo gusambanya umwana mu mategeko y’u Rwanda ntabwo gisaza”.

    Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yabwiye abana ko bafite amahirwe yo kuvukira mu gihugu cyifuza iterambere ryabo. Ati: “Mufite amahirwe yo kuvukira no gukurira mu gihugu kibakunda cyifuza iterambere ryanyu. 

    Mwahawe amahirwe n’ubushobozi bwo kugera ku nzozi zanyu ngo mubibyaze umusaruro mugaragaze ibyo mwifuza, mugaragaze impano zanyu maze mukomeze kubaka ejo heza hanyu n’ah’igihugu cyacu”. 

    Yanababwiye ko kugera ku nzozi zabo bishoboka maze atanga urugero kuri Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017. Miss Kalimpinya yasabye abana gukunda kwiga kandi bakarangwa n’ikinyabupfura.

    Iyi nama y’igihugu y’Abana yitabiriwe n’abana barenga ibihumbi bibiri (2,000) bahagarariye abandi mu mirenge yose y’igihugu.

    Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yasabye Abana kwirinda ibirimo ‘Betting’ kugira ngo bazagere ku nzozi zabo 

    Abana barenga ibihumbi 2 nibo bitabiriye Inama y’Igihugu y’Abana iri kuba ku nshuro ya 17

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146495/minisitiri-uwimana-consolee-yasabye-abana-kwirinda-ibirimo-betting-146495.html

  • ‘Sikosa’ iyoboye indirimbo 30 zasusurukije Ab… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z'ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n'abakunzi b'umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.

    Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zigakundwa cyane harimo Kevin Kade wahuje imbaraga na The Ben ndetse na Element, Kenny Sol wiyambaje Dj Neptine uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria, Alyn Sano, Bwiza n'abandi.

    'Sikosa' iyoboye uru rutonde, ni indirimbo nshya Kevin Kade yahuriyemo n'abarimo The Ben na Element Eleeeh ikaba imwe mu zimaze iminsi ziri kubica hano hanze.

    Ni indirimbo iri mu njyana ya Afrozouk yifashishijwemo Umunyamideli wo muri Tanzania ufite n'inkomoko mu Rwanda, Jacinta Makwabe.

    Mu buryo bw'amajwi yakozwe na Element Eleeeh mu gihe amashusho yakozwe na Director Gad na Joma. Yanditswe na Junior Rumaga, Kenny K Shot na Diez Dola. Imbyino zirimo zatunganyijwe na Titi Brown.

    Mu minsi mike imaze igiye hanze, 'Sikosa' imaze kurebwa n'abarenga miliyoni imwe n'ibihumbi Magana ane kuri YouTube.

    Mu ndirimbo ibihumbi n'ibihumbi zagiye ahagaragara muri kwezi gushize kwa Kanama, InyaRwanda yaguhitiyemo 30 gusa zarinde irungu abanyarwanda:

    1. Sikosa — Kevin Kade ft The Ben, ELEMENT EleéeH

    “>

    2. No One — Kenny Sol ft Dj Neptune

    “>

    3. Head — Alyn Sano

    “>

    4. Ahazaza — Bwiza

    “>

    5. Tamba — Zeo Trap

    “>

    6. Bailando – Shaffy

    “>

    7. Jolie Nana — Davy Scott

    “>

    8. See — Run Up

    “>

    9. Ndotsa — Deejay Pius ft Platini, Uncle Austin

    “>

    10. Hip Hop – Riderman ft BullDogg

    “>

    11. Ikitanyishe — Papa Cyangwe ft BullDogg, P-Fla , Fireman & Green P

    “>

    12. Mon Bebe – Marina

    “>

    13. Forever — Yverry

    “>

    14. Ndabakwepa — Danny Vumbi

    “>

    15. Amakashi — Mr Kagame

    “>

    16. Sibyange – Yampano

    “>

    17. Smile For Me — Fela Music

    “>

    18. Akarara — Flyest Music ft Igor Mabano

    “>

    19. Hold You — Eesam ft Riderman

    “>

    20. Ibyo Birabareba – Yago Pondat

    “>

    21. I Can Fly — Khalfan Govinda

    “>

    22. Heri Taifa — Israel Mbonyi

    “>

    23. Inzira — Danny Mutabazi

    “>

    24.Kubera Imana – Emmy Vox, Peace hozy, Hirwa, Richard keen, Yves, Ella, Bidandi

    “>

    25.Inzira, Ukuri n'Ubugingo — Sharon Gatete ft Jonathan Ngenzi

    “>

    26.I'm Free — Alpfa Rwirangira

    “>

    27.Siendi Bila Asante — Josh Ishimwe

    “>

    28.Uramvura — Giramata Music

    “>

    29.Sinamuhomba — Nessa ft Beat Killer

    “>

    30. Rugaba — Alicia & Germaine

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146498/sikosa-iyoboye-indirimbo-30-zasusurukije-abanyarwanda-muri-kanama-2024-video-146498.html

  • Afurika ifite ubutaka n'abahinzi bahagije: Ni iki gituma icyugarijwe n'inzara? – #rwanda #RwOT

    Iki ni ikibazo cyagutse, gifite imizi kuva ku birimo imyumvire, imiyoborere, ubumenyi n'ibindi bibazo bitandukanye. Muri ibyo bibazo byose, harimo n'ikijyanye no kutabyaza umusaruro ubutaka bwiza kandi bwera bw'uyu Mugabane.

    Ujya uca ku muhinzi ukumva arakubwiye ati 'ubu butaka ntabwo bucyera nk'uko byahoze mu myaka 10 cyangwa 20 ishize.' Ibi ntabwo ari ukwiganirira kuko ari ikibazo kiriho, ndetse iyi ni imwe mu mpamvu itera ya nzara twavugaga, kabone nubwo Afurika ifite abantu benshi bakora mu buhinzi ikagira n'ubutaka buhagije bwakorerwaho.

    Igiteye impungenge ni uko munsi ya 20% by'ubutaka buhingwa muri Afurika, ari bwo bushobora kubyazwa umusaruro ku kigero cyiza, mu gihe ubundi busigaye butabyazwa umusaruro ukwiriye. Ibi bivuze ko kuri hegitari, Afurika itakaza nibura ibilo biri hagati ya 30 na 60, ari na yo mpamvu tubona ubuso duhingaho ari bunini, ariko umusaruro dukuramo ukaba muke ugereranyije n'ibindi bihugu.

    Bipfira he?

    Ubutaka ni nk'umubiri, nk'uko byagarutsweho na Ousmane Kone, umwe mu bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku biribwa (AFSF). Nk'uko wita ku mubiri wawe kugira ngo ugire ubuzima bwiza, ni na ko Afurika ikwiriye kwita ku butaka bwayo kugira ngo buyihe umusaruro yifuza.

    Ibi ariko si ko bimeze magingo aya. 8.2% y'ubutaka bwa Afurika ni bwo buhingwaho mu buryo butuma buzakomeza gutanga umusaruro mu bihe biri imbere, bivuze ko bwuhirwa, bugakorerwa ubushakashatsi, bugaterwa imbuto itabwangiza, bukarindwa isuri n'ibindi.

    Kone avuga ko 'Ibi bituma Umugabane wacu utagira ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, kuko ishoramari rijya mu bijyanye n'ubuhinzi riracyari rito, kandi iyi ntabwo ari inshingano y'abikorera gusa, ni inshingano yacu twese dufatanyije.'

    Kuri iki cy'ishoramari rya leta mu bijyanye n'ubuhinzi, ni ikindi cyiciro Afurika ititwaramo neza na gato.

    Nk'ubu turebye ku bijyanye n'ingengo y'imari ibihugu bya Afurika bishyira mu rwego rw'ubuhinzi, usanga ibihugu bine gusa ari byo byari byarageze ku ntego yo gushora 10% by'ingengo y'imari yabyo mu bijyanye n'ubuhinzi mu 2020.

    Mu yandi magambo, impuzandengo y'ingengo y'imari ishorwa mu bijyanye n'ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika yari kuri 2,1% gusa mu 2020.

    Ishoramari rike gutya birumvikana ko ritanga n'umusaruro muke, kuko inyongeragaciro ku buhinzi bwa Afurika ryari ku mpuzandengo ya 2,6% mu 2020.

    Daniel Mwenda uri mu bitabiriye iyi Nama, yavuze ko iki atari cyo kibazo cyonyine, 'Kuko ikibazo cy'ubumenyi buke mu bahinzi gikumira iterambere ry'uru rwego, kandi ubushobozi leta zishyira mu guteza imbere ubumenyi muri uru rwego buracyari buke.'

    Afurika iri gukanguka

    Mu gihe Afurika ihanganye n'ibi bibazo byose, umubare w'Abanyafurika na wo witezweho kwiyongera mu bihe biri imbere ku buryo Abanyafurika bazaba bikubye kabiri mu 2050, bageze kuri miliyari 2,5.

    Ibi biri mu bituma abayobozi ba Afurika bakanguka, bagatangira gushyiraho uburyo bwo guhangana n'iki kibazo.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutaka muri Varda gikusanya amakuru y'ubutaka, Simone Solo, yavuze ko abayobozi b'ibihugu bya Afurika bakomeje gukangukira guteza imbere ibijyanye no gushaka amakuru y'ubutaka, gusa avuga ko uyu Mugabane usabwa gukora gukomeza gukoresha imbaraga nyinshi.

    Ati 'Uburaziranenge bw'ubutaka (soil health) ni ikintu ibihugu bya Afurika bishyize imbere cyane ku buryo Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika wateguye Inama kuri iyi ngingo, byerekana ko ihangayikishije ibihugu bya Afurika. Afurika irasabwa kugira uruhare mu kuzamura umusaruro muri rusange ndetse no kuzamura ubuziranenge bw'umusaruro usanzwe uhari. Ni ikintu kitoroshye.'

    Ku kijyanye n'ubumenyi bukiri buke bw'abahinzi bw'Abanyafurika, yavuze ko hari ubushake bw'abahinzi bwo kuzamura umusaruro wabo, ikibazo kikaba kubagezaho ibisubizo byiza, bihendutse kandi mu gihe gito.

    Ati 'Hari ibisubizo byinshi byakoreshwa, ikibazo gikomeye ni ukugeza ibyo bisubizo ku bahinzi kandi bikabageraho bihendutse. Amahirwe ni uko hari kuza ikoranabuhanga rihendutse, rishobora gufasha ibihugu bya Afurika kugenzura ubutaka ku buryo haboneka amakuru yatuma bubyazwa umusaruro kurushaho.'

    Bimwe mu bisubizo byagaragajwe harimo nk'urubuga rwa 'Soil Hive' rwa Yara, ikigo gikora mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi, cyibanda ku ifumbire ndetse n'ubuziranenge bw'ubutaka.

    Uru rubuga rukubiyeho amakuru yaturutse mu bipimo by'ubutaka biba byagiye bifatwa hirya no hino muri Afurika, akaba ashobora kwifashishwa n'inzego zifata ibyemezo ndetse n'abahinzi, kugira ngo bamenye uburyo bashobora kubyaza umusaruro ubutaka bwabo, bijyanye n'imiterere yabwo yihariye.

    Simone avuga ko 'Uru ni urubuga rw'abantu bose, aho dushyiraho amakuru ajyanye n'ubutaka dushobora kubona, tukibanda cyane muri Afurika y'Iburasizuba. Ushobora kubona amakuru yose, ibi bigafasha inzego za leta kubona ibyo zikwiriye gukora mu guteza imbere umusaruro wabo.'

    Yongeyeho ko 'Abahinzi bo muri Afurika bafite ishyaka ryo kubona umusaruro wabo wiyongereye, hari iby'ibanze nk'ikoranabuhanga ririmo nka telefoni zigendanwa zitangiye kugera hose, twizeye ko iryo koranabuhanga rizifashishwa mu kubagezaho amakuru atuma bateza imbere umusaruro wabo.'

    Umuryango ushinzwe Iterambere rya Afurika, NEPAD, uvuga ko mu gihe nta cyaba gikozwe, hafi 50% by'ubutaka bwera muri Afurika byazagera icyo gihe butagitanga umusaruro mu 2050, ibyumvikanisha uburyo imbaraga zishyirwa muri uru rwego zikwiriye kwiyongera.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutaka muri Varda, ikigo gikusanya amakuru y'ubutaka, Simone Solo, yavuze ko abayobozi b'ibihugu bya Afurika bakomeje gukangukira guteza imbere ibijyanye no gushaka amakuru y'ubutaka

    Iyi Nama yitabiriwe n’abarimo urubyiruko rufite aho ruhuriye n’ubuhinzi

    Hagaragajwe icyakorwa mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika

    Hagaragajwe impamvu Afurika ikwiriye guteza imbere ibijyanye no gupima ubuziranenge bw’ubutaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afurika-ifite-ubutaka-n-abahinzi-bahagije-ni-iki-gituma-icyugarijwe-n-inzara

  • KNC yasubije FERWAFA ku cyemezo kidashimishije – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ni nkuko umwana yaba arwaye izoka ukamuha imiti y'igituntu.' KNC yasubije FERWAFA ku cyemezo kidashimishije

    Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United ndetse akaba na nyiri Radio na TV1, Kakooze Nkuriza Charles ntabwo yanyuzwe n'itangazao FERWAFA yashyize hanze imezenyesha amakipe umubare w'abanyamahanga bemewe.

    Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 01 Nzeri 2024, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA yatangaje ko umubare w'abanyamahanga bemewe kwinjira mu kibuga ugomba kuguma kuri 6 ariko ku basimbura hakiyongeraho 4 ubwo bose hamwe bakaba 10.

    FERWAFA nyuma yo gutangaza ibi benshi ntabwo babyishimiye kubera ko amakipe yifuje abanyamahanga 12 noneho 8 bakaba bemerewe kwinjira mu kibuga 4 bakaba bari ku basimbura. FERWAFA ntabwo ibyo yakoze babyishimiye kuko ibyo yakoze bisa nkaho yikijije abanyamuryango.

    KNC ari mu bantu batishimiye iki cyemezo FERWAFA yafashe abifata nko guha umwana imiti y'igituntu Kandi arwaye inzoka.

    Yagize ati 'Ni nkuko umwana yaba arwaye inzoka ukamuha imiti y'igituntu. Biriya FERWAFA yakoze n'ubundi urebye ntacyo bimaze kuko abanyamahanga 10 hakemerwa 6 bisa nkaho n'ubundi ushaka wajya ujyana 6 nkuko bisanzwe bitewe ni uko abanyamahanga bemewe bisaba kuzajya ujyana 2 ku mwanya umwe.'

    KNC yagarutse ku kirimo kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, benshi basaba FERWAFA ko n'amakipe afite ibirarane azabanza agakina iyo mikino abanyamahanga ari 6 nkuko nandi makipe yakinnye bimeze.

    ' Ibyo abantu barimo kuvuga ni amatiku menshi, bazakine muri ubu buryo bwemejwe na FERWAFA ntacyo bitwaye.'

    Ibi KNC yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nzeri 2024 mu kiganiro Rirarashe gica kuri Radio 1 buri munsi kuva saa Moya za mugitondo kugeza saa ine.

     

     

    Source : https://yegob.rw/knc-yasubije-ferwafa-ku-cyemezo-kidashimishije/

  • Inama y’Igihugu y’Abana: Miss Kalimpinya yata… – #rwanda #RwOT

    Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2017, ari mu baganirije abana bitabiriye Inama y'Igihugu y'abana iri kubera mu Majyepfo mu Karere ka Huye, aho yagarutse ku buzima bwe bw’ishuri akaboneraho no kugira inama abakiri bato.

    Ni inama iri kuba ku nshuro ya 17, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: 'Ejo ni njye.' Mu ijambo rye, Miss Kalimpinya yavuze ko yatangiriye amashuri abanza mu ishuri ryigenga, aho umwanya wa hafi yabaye ari uwa 18 mbere y’uko ashyira ubwenge ku gihe ubwo yendaga gusibizwa.

    Ati: “Nize amashuri abanza, nabanje kwiga mu kigo kigenga, ndiga ariko singiye kubabeshya ntabwo nari umuhanga cyane muri ‘primaire.’ Nabaga muri za 20, umwanya wa hafi nagize, ni 18 mbere yo mu wa kane.”

    Yavuze ko bimwe mu byatumaga adatsinda neza, harimo kurangara cyane, gukina umupina wa ‘karere,’ agakunda kurwana muri karitsiye, akajya kwiba amapera, ndetse ibi byose byamusigiye n’inkovu nyinshi ku mubiri.

    Kubera uku kurangara cyane, Kalimpinya yavuze ko byari bigiye kumuviramo gusibira ariko Imana igakinga akaboko, aho ababyeyi be baje kumwimurira ku kindi kigo cya leta, ndetse nawe akiyemeza gutangira gushyira imbaraga mu masomo kuruta ‘kurwana.’

    Ibi, byaje kurangira uyu mukobwa asoje amashuri abanza ari uwa mbere kuri iryo shuri yigagaho. Urugendo rwe rw’ishuri, yarukomereje i Rwamagana kuri St Aloys, aho yazaga mu myanya iri hagati y’icumi na cumi na batanu, abifashijwemo no kwirinda ibigare.

    Ati: “Ariko ubwo nabaga mu itorero, mba mu matsinda yo gusenga menshi, simbone umwanya wo kujya mu matiku hari hari udutiku twinshi. Ndiga ndarangiza, mbona amanota meza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, noneho nkomereza muri Lycee De Kigali.”

    Mu mpanuro yahaye abana bitabiriye iyi nama, harimo kwiga cyane bakagira amanota meza, ariko kandi bakagira n’ibindi bikorwa bisangamo nka siporo, ibiganiro mpaka, amatsinda anyuranye n’ibindi bishobora kubafasha kwiyungura ubundi bumenyi bwisumbuye ku bwo bakura mu ishuri.

    Yagiriye aba bana inama yo kwirinda inshuti mbi, kwitinyuka bakagerageza ibishya no kwiga kugira intego zihamye haba mu ishuro no mu buzima busanzwe.

    Yahishuye ko kimwe mu byamufashije ku nzozi ze birimo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n’umukino wo gusiganwa ku modoka, ari ugukurana na musaza we watumye yumva ko ntacyo umuhungu yakora we atashobora gukora mu gihe cyose agishaka.

    Usibye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ni umwe mu bakobwa batinyutse gukina umukino wo gusiganwa mu modoka dore ko ari we munyarwandakazi wa mbere wasiganwe muri 'Rwanda Mountain Gorilla Rally'.

    Miss Queen Kalimpinya yinjiye muri aya masiganwa y'imodoka mu 2019 abifashijwemo n'umushoferi ubimazemo igihe, Yoto Fabrice.

    Muri Werurwe 2022 yaje kwitabira 'Sprint Rally All Star 2022' yakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Rwamagana anabasha gusoza ariko icyo gihe yari umushoferi wungirije Yoto Fabrice begukana umwanya wa kane. Icyo gihe Kalimpinya yanegukanye igikombe cy'umukobwa witwaye neza mu isiganwa.

    Ku wa 23 Nzeri 2022 nibwo bwa mbere yitabiriye Isiganwa rya 'Rwanda Mountain Gorilla Rally' nk'umushoferi mukuru nubwo atabashije kurangiza isiganwa bitewe n'imodoka yamutengushye.

    Mu irushanwa Huye Rally riheruka kubera i Huye Miss Kalimpinya yabaye uwa gatatu ndetse ahabwa igihembo cy'umugore witwaye neza. Ubu ni umwe mu Banyarwanda baza imbere ku rutonde rw'abakina iyi mikino yo gusiganwa mu modoka muri Afurika.

    Miss Queen Kalimpinya asanzwe akora mu ruganda rukora imyenda y'abagore mu Rwanda, akazi afatanya n'aya marushanwa.

    Minisitiriw'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée na we witabiriye iyi nama, yabwiye abana barenga 2000 bari bitabiriye ndetse n'ababyeyi n'abandi bagize inzego za Leta, ko iyi nama ari ikimenyetso kigaragaza ko Leta y'u Rwanda izirikana ko iterambere ry'u Rwanda rishingiye ku bana nkamwe cyane ko ibarura ry'abaturage riheruka ryagaragaje ko mugize 44.5% by'Abanyarwanda.

    Minisitiri yibukije abana ko ejo heza habo hari mu biganza byabo, bityo ko bagomba kwiga cyane, kurangwa n'ikinyabupfura no kwirinda imico mibi irimo kunywa inzoga n'ibiyobyabwenge, ubuzererezi, ubusambanyi n'imikino y'amahirwe.

    Mu butumwa bwe kandi, Minisitiri Uwimana yasabye abayobozi gutekereza ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka, bakareba niba bari gukora ibishoboka byose kandi ku gihe kugira ngo umwana ahabwe uburere buboneye n'uburenganzira kandi akurire mu muryango ushoboye kandi utekanye

    Ni mu gihe umwana uhagarariye abandi, Salah Asiimwe, yasabye ababyeyi kuba inshuti zabo no kubaha umwanya. Asaba abarezi mu mashuri kubatoza ibizatuma ejo habo haba heza nk’uko bahifuza.

    Miss Queen Kalimpinya yagira inama abakiri bato agaruka ku byaranze ubuzima bwe bw’ishuri

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yibukije abana ko ejo heza hari mu biganza byabo

    Inama y’Igihugu y’Abana imaze imyaka 17 iba, aho ihuza abana baba baturutse mu bice byose by’igihugu, ababyeyi ndetse n’inzego za leta mu rwego rwo kurebera hamwe icyarushaho ku bateza imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146489/inama-yigihugu-yabana-miss-kalimpinya-yatanze-inama-zafasha-abakiri-bato-kugera-ku-nzozi-z-146489.html