Blog

  • Kuki Bruce Melodie yakuwe mu birori yari guhu… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori bizaba ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, muri Kigali Convention Center, aho bizahuzwa no gukusanya inkunga yo gufasha abana batishoboye babarizwa muri uyu muryango wabaye ikiraro kibafasha gukuza impano zabo, yaba mu kubyina, kuririmba, ubugeni n'ibindi.

    Bruce Melodie yari yatangajwe nk'umwe mu bahanzi bazaririmba muri ibi birori, ni mu gihe The Ben yashyizwe mu bazatanga ikiganiro. Byari kuba ari ubwa mbere bombi bahuriye mu birori, nyuma y'igihe badacana uwaka, kandi buri umwe agaragaza ko atiteguye kwiyunga kuri mugenzi we.

    Sherrie Silver uri gutegura ibi birori yabwiye InyaRwanda ko Bruce Melodie aherutse kubabwira ko atazaboneka 'kubera ko afite ikindi gitaramo kuri uriya munsi'. Ati 'Yatumenyesheje ku munota wa nyuma.'

    Bruce Melodie ari ku rutonde rw'abahanzi bari kuririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Bralirwa. Ni ibitaramo bigaragara ko bizakomereza mu Karere ka Gicumbi, ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024.

    Ni ibitaramo ari guhuriramo n'abandi bahanzi barimo nka Kenny Sol, Bwiza, Ruti Joel, n'abandi. Ni ibitaramo bitangira ku gicamunsi, bikarangira mu masaha y'umugoroba.

    Iyi mpamvu yatumye Bruce Melodie ahitamo kutazagaragara muri ibi birori bya Sherrie Silver, kuko byahuriranye no kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival ku nshuro ye ya kabiri.

    Si Bruce Melodie gusa ufashe icyemezo nk'iki, kuko Ruti Joel nawe ataririmbye mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, kubera ko yagombaga gufasha Massamba Intore mu gitaramo cye cyabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2024 muri BK Arena.

    Kandi Ruti Joel yari yamenyesheje abateguye ibi bitaramo ko batangaje ibi bitaramo, nyuma ya Massamba Intore kuko igitaramo cyari kimaze igihe kizwi.

    Abazitabira ibi birori bazasusurutswa n'umuziki uzavangwa na Dj Toxxyk uzasimburana na Dj Sonia usanzwe ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru.

    Sherrie Silver asobanura ko kwitabira ibi birori bizasaba kwambara imyambaro yihariye, ndetse bizarangwa n'umusangiro uzahuza ibihumbi by'abantu.

    Yagaragaje ko bizayoborwa n'umunyarwenya Nkusi Arthur ndetse n'umunyamakuru Makeda, ni mu gihe Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020, azayobora ibirori byo gutambuka ku itapi itukura bizwi nka 'Red Carpet'.

    Uyu mukobwa wavukiye i Huye, ariko akamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kubyina, amaze iminsi agaragaza bamwe mu bantu bazamufasha muri ibi birori, avuga ko byihariye mu rugendo rwe rw'ubuzima, kuko bizahuriza hamwe abahanzi, abanyamideli, abavuga rikijyana mu ngeri zinyuranye z'ubuzima, abanyapolitiki n'abandi.

    Bruce Melodie yamenyesheje Sherrie Silver ko atazaboneka kubera ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival


    Sherrie Silver aherutse gutangaza ko ibi birori yateguye bizitabirwa n'ibyamamare mpuzamahanga


    The Ben ari mu bazatanga ibiganiro muri ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya mbere


    Ibi birori bizaba ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, ku munsi umwe n'ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 

    MASSAMBA INTORE YASUYE UMURYANGO SHERRIE SILVER FOUNDATION


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146508/kuki-bruce-melodie-yakuwe-mu-birori-yari-guhuriramo-na-the-ben-146508.html

  • Ijambo rya Bull Dogg wafashwe nikiniga mu kw… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ku wa 05 Nyakanga 2024 abakunzi ba Hip Hop bizihije isabukuru y'imyaka 37 yakabaye Jay Polly yari kuba agize iyaba akiriho.Tariki ya 02 Nzeri 2024 umuryango n'abakunzi b'uyu muraperi bazirakanye imyaka 3 ishize uyu mugabo atabarutse.

    Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Bull Dogg wagendanye na we.Uyu muraperi agaruka ku buzima bwa Jay Poll, yagize  ati'Yari umunyeshuri w'ubuzima, yari umuhungu wihangana, ugira inama abandi bantu, akagira ukwihanga. Yahuye n'ibintu bikomeye cyane mu buzima bwe kuva akiri umwana muto kugeza igihe yatabarutse.'

    Agaruka ku rugendo bagendanye, yagize ati'Yambereye inshuti nziza, twagendanye urugendo rw'ubuzima akangisha inama, nkamugisha inama.'

    Ubu ngubu imyaka 3 ishize, tukaba turi hano, bishatse kuvuga ngo twebwe ntabwo twibagiwe amateka ye, ntabwo twibagiwe uwo ari we kuko uwo ari we birazwi kandi abantu bose barabizi.'

    Avuga ko yemereye umuryango wa Jay Polly kuzakomeza kubaba hafi akababera aho atari, atanga urugero rw'uburyo aba yifuza kuganiriza abana be ku mateka ya se.

    Ati'Ngushimishe ntuzihebe muri wowe, n'ubu turi kuza hano namubwiye ndashaka kubonana n’uriya mukobwa kuko uriya ni umwana wanjye niyo tutabonana cyane ariko njye nzi ubwenge bwa Se, nzi ubugenge bwa Se kuko twaragendanye na Se.'

    Kugeza ubu agaragaza ko hari ibyo babwira uyu mukobwa w'imfura na murumuna we bijyanye n'imyaka yabo ariko hari n'ibyo bazagenda bakomeza kumubwira uko imyaka izajya igenda yigira imbere.

    Yagarutse no ku kuba mu buzima bwe nka Bull Dogg azakora igishoboka cyose kugira ngo akomeze kugirana umubano mwiza n'umuryango Jay Polly yasize kuko ari wo ashyira imbere kurusha ibindi byose.

    Bull Dogg ari mu batangiranye na Jay Polly itsinda ry'ibigwi rya Tuff Gang bari bahuriyemo na Fireman, P Fla na Green P ndetse avuga ko ubwo bizaba bikunze abantu bazumva uyu muraperi kuri Album y'iri tsinda ubwo izaba igiye hanze.

    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA BULL DOGG MU KWIBUKA JAY POLLY

    “>

    Bull Dogg ari mu baraperi bamaze kugwiza ibigwi kandi bagendanye kuva mu buto na Jay PollyBull Dogg n’imfura ya Jay Polly avuga ko abana ba mugenzi we abafata nka be kandi azakora igishoboka ngo ababere aho Se atari

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146513/ijambo-rya-bull-dogg-wafashwe-nikiniga-mu-kwibuka-jay-polly-video-146513.html

  • APR FC yamaze gushyira hanze ibiciro by’umukino wa Pyramids FC #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze gushyira hanze ibiciro by’umukino izakiramo Pyramids FC yo mu Misiri muri CAF Champions League.

    APR FC izakira Pyramids FC mu mukino ubanza wa CAF Champions League w’ijonjora rya kabiri tariki ya 14 Nzeri 2024.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yageze muri iki cyiciro isezereye Azam FC yo muri Tanzania ikaba yashyize hanze ibiciro byo kuri uyu mukino.

    Uko ubiciro bihagaze, ahasanzwe muri “Regular Lower” na “Regular Upper” ni ibihumbi 2, muri VIP ni ibihumbi 10, VVIP ni ibihumbi 30 hari kandi “Executive Box” y’imyaka 12 ni ibihumbi 900 n’aho “Executive Seat” ni ibihumbi 100.

    Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa APR FC

    APR FC yashyize hanze ibiciro byo ku mukino wa Pyramids

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yamaze-gushyira-hanze-ibiciro-by-umukino-wa-pyramids-fc

  • Savio yerekeje i Burayi, yaba yasezeye ruhago burundu? #rwanda #RwOT

    Nshuti Dominique Savio wakiniye amakipe yose akomeye mu Rwanda, yamaze kwerekeza i Burayi aho agiye gukomereza ubuzima.

    Uyu mukinnyi uheruka gutandukana na Police FC amakuru avuga ko yajyanye na mugenzi we bakinanye muri Police FC, Mugenzi Bienvenue.

    Aba bombi amakuru akaba aberekeza mu gihugu cy’Ubudage aho bagiye gukomereza ubuzima, bivugwa ko ibyo bagiyemo bitandukanye na ruhago bamenyekanyemo.

    Nshuti Dominique Savio wakiniye Isonga, Rayon Sports, AS Kigali, APR FC na Police FC amakuru avuga ko asize akoze ubukwe na Tracy bamaze imyaka myinshi bakundana.

    Savio yerekeje i Burayi

    Mugenzi Bienvenue na we yajyanye na Savio

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/savio-yerekeje-i-burayi-yaba-yasezeye-ruhago-burundu

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NDAYISHIMIYE Thierry mwene Rwamigina na Mukantabara, utuye mu
    Mudugudu wa Kumukenke, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, mu
    Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo
    NDAYISHIMIYE Thierry, akitwa RWEMA Thierry mu gitabo cy'irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina niswe n'ababyeyi.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-74/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-74

  • Sobanukirwa byimbitse uburyo champion’s league 2024-2025 izakinwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya UEFA Champions League ry'umwaka wa 2024/25 rizaba ryihariye mu mateka y'iri rushanwa, kubera impinduka zidasanzwe mu mikorere yaryo. Iri rushanwa rizakinwa hakoreshejwe uburyo bushya buzwi nka Swiss System, uburyo butandukanye cyane n'ubwari busanzwe bukorwa mu mikino y'amatsinda. Ibi bitanga amahirwe yo kubona imikino irushijeho gukomera no gushimisha abafana, ndetse n'amakipe yose agahabwa amahirwe angana yo guhatana.

    Ibikubiye muri ubu buryo bushya:

    1. Amakipe 36 mu irushanwa : :Muri iri rushanwa, hazaba amakipe 36 aho kuba 32 nk'uko byari bisanzwe, ibintu bikaba bituma hiyongeraho amakipe ane. Ubu buryo buje gutanga imikino myinshi kandi bufashe amakipe menshi kwitabira iri rushanwa rikomeye ku isi.

    2. Imikino 8 mu cyiciro cya mbere: Buri kipe izakina imikino umunani mu cyiciro cya mbere (League Phase), aho izahura n'amakipe atandukanye, atariboneza mu itsinda. Izi mpinduka zitezweho kuzana impinduka nziza mu mikino, aho amakipe azajya ahura ku buryo buteguwe neza, buri wese afite amahirwe yo guhura n'abakomeye cyangwa aboroheje bitewe n'uko ibyavuye mu mikino bigenda bigaragaza uko bahagaze ku rutonde.

    3. Gushyira mu myanya ya nyuma: Nyuma y'imikino umunani, amakipe umunani ya mbere ku rutonde azahita akatisha itike ya 1/8 cy'irangiza. Andi makipe 16 azakurikira ku rutonde azitabira imikino y'amajonjora (Play-offs) kugira ngo harebwe andi makipe umunani azakomeza muri 1/8 cy'irangiza.

    4. Imikino y'amajonjora (Play-offs): Amakipe 16 azaza mu myanya ikurikiye aya ya mbere azakina imikino y'amajonjora, maze hakavamo andi makipe umunani agomba kuzahura n'andi makipe umunani yatsindiye itike ya 1/8 cy'irangiza. Ibi bizatuma amakipe yose abona amahirwe angana yo guhatana mu buryo butaziguye.

    5. Imikino ya nyuma (Knockout Stage): Nyuma y'amajonjora, hazaboneka amakipe 16 akomeza muri 1/8 cy'irangiza. Iyi mikino izakomeza nk'uko byari bisanzwe, aho amakipe azakina 1/4, 1/2, kugeza ku mukino wa nyuma utegerejwe n'abafana benshi ku isi.

    Izi mpinduka zizanye uburyo bushya kandi bwitezweho kuzamura urwego rw'imikino ndetse no kongera ibyishimo by'abafana. Kuva tariki ya 17 Nzeri 2024, abafana bazatangira kubona aya marushanwa, aho amakipe akomeye nk'a Real Madrid, Milan, Liverpool, Manchester City, na Barcelona azahura n'amakipe atandukanye mu rwego rwo gushaka itike yo gukomeza.

    Amakipe yose azajya ahura, atagabanyijwe mu matsinda, bikazatuma buri wese ahura n'undi bidasubirwaho, mu buryo bwateguwe neza. Iyi mikorere izatanga uburyo bushya bwo guhangana, aho abakinnyi n'amakipe bagomba kwerekana ubushobozi bwabo mu buryo bwimbitse.

    Irushanwa rya UEFA Champions League ry'uyu mwaka rigiye gutangira, rikaba rizaba ririmo isura nshya, n'uburyo bushya bw'imikorere buzahindura amateka y'iri rushanwa rikomeye ku isi.

    Mu gihe amatariki y'imikino yatangajwe, witegure ko ibi byose bizaherekeza amatsiko n'ibyishimo by'abafana, n'uburyo bushya buzatanga amahirwe angana kuri buri wese ushaka kwegukana igikombe cy'uyu mwaka.

    Ku itariki ya 17 Nzeri 2024, Champions League izatangira mu mikino ikomeye nka Real Madrid vs Stuttgart na Milan vs Liverpool, ikurikirwa na Manchester City vs Inter Milan kuri 18 Nzeri, na Barcelona vs Monaco kuri 19 Nzeri. Kuri buri munsi, abafana bazajya babona imikino myinshi kandi ikomeye, aho buri wese azishimira uburyo bushya bw'iri rushanwa.

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-byimbitse-uburyo-champions-league-2024-2025-izakinwa-mu-buryo-bwa-swiss-system-butanga-amahirwe-angana-ku-makipe-yose/

  • Amategeko mashya ya FERWAFA ku Banyamahanga, Ihurizo rikomeye ku Batoza ba Shampiyona y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishyizeho amabwiriza mashya agenga umubare w'abanyamahanga bemerewe gukina mu makipe y'icyiciro cya mbere, impaka zakomeje kwiyongera mu batoza b'amakipe atandukanye.

    Ubusanzwe, amategeko ya FERWAFA yavugaga ko buri kipe yemerewe abanyamahanga icumi mu ikipe yose, ariko abayobozi baherutse gufata icyemezo cyo kugabanya uwo mubare, basobanura ko bigamije gushyira imbere abakinnyi b'Abanyarwanda. Nyamara, hari abatoza batishimiye iki cyemezo, bavuga ko bizabagora gukora amahitamo akwiye ku mukino runaka.

    Umutoza wa AS Kigali Guy Bukasa, avuga ko nubwo abanyamahanga icyenda bemerewe kuba ku rutonde rw'abakinnyi bashobora kwifashishwa ku mukino, byari kuba byiza kurushaho iyo bose bemererwa kujya mu kibuga icyarimwe. Ibi, ngo byafasha amakipe gukoresha abakinnyi bafite ubunararibonye bwo ku rwego mpuzamahanga.

    Ku ruhande rwa Gatera Moussa, umutoza wa Rutsiro FC, avuga ko uyu mubare w'abanyamahanga uzashyira abatoza mu ihurizo rikomeye. Yagize ati, 'Amahitamo yagabanyijwe cyane. Iyo bareka abanyamahanga icumi bagashyiraho umubare w'umunani mu kibuga byari kuba byiza kurushaho.' Akomeza avuga ko ibi bishobora gutuma abatoza bagorwa no guhitamo abakinnyi bakina ku myanya runaka, cyane cyane igihe bashaka gukomeza gusatira bafite abugarira benshi ku ntebe y'abasimbura.

    Amakipe yiteguye gutangira shampiyona, akomeje kuganira ku buryo bashobora gukoresha neza ayo mahitamo mashya, mu gihe bagitegereje umusaruro uzava muri aya mabwiriza mashya yemejwe na FERWAFA.

    Source : https://yegob.rw/amategeko-mashya-ya-ferwafa-ku-banyamahanga-ihurizo-rikomeye-ku-batoza-ba-shampiyona-yu-rwanda/

  • Minisitiri Uwimana yasabye abana kudapfusha ubusa amahirwe igihugu kibaha – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 02 Nzeri 2024, ubwo hasozwaga Inama Nkuru y'Igihugu ya 17 y'Abana y'iminsi itatu, yabereye mu Karere ka Huye, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ejo ni Njye'.

    Minisitiri Uwimana yavuze ko kuba igihugu gitekereza inama nk'iyi bishimangira ko kizirikana iterambere rishingiye ku mwana.

    Agaruka ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka, Minisitiri Uwimana yavuze ko u Rwanda rwifuza abana bafite ejo hazaza heza kandi bafata inshingano zo kumva ko ejo bakenewe.

    Ati 'Tuzi ko 44,5% by'abaturage b'u Rwanda ari abana. Ndifuza ko abana bose bumva ko ejo h'u Rwanda ari bo hareba, buri wese yibaze, yifuze icyo yumva azaba, maze yisubize. Ejo ni Perezida, ni njye Minisitiri, ejo ni njye muganga mukuru mu bitaro, ejo ni njye mupilote muri RwandAir, ejo nzaba ndi guverineri cyangwa Jenerari mu ngabo z'u Rwanda.''

    Yakomeje avuga ko yifuriza abana bose kuzakabya inzozi zabo, ariko anabibutsa ko n'ubwo hari ibyo basaba nk'abana, nabo hari ibyo basabwa.

    Ati 'Kugira ngo muzagere ku byo mwifuza, mwirinde inzoga n'ibiyobyabwenge, mwirinde ubuzererezi n'ubusambanyi, imikino y'amahirwe imwe bita 'betting' n'indi mico mibi, munirinde kandi ibigare, mwumvire abarezi n'abayobozi banyu, mwige cyane munasubire mu masomo, kandi munagire ikinyabupfura.''

    Kalimpinya Queen wigeze guhatana mu marushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda, akaba anakina umukino wo gutwara imodoka, yaganirije abana ibyiza byo kugira intego no guharanira kugira inshuti nziza zikuyobora mu byiza kuko ari byo bifasha umuntu kugira icyo ageraho mu buzima.

    Ashingiye ku buzima bwe, yabwiye abana uko inshuti biganaga ari yo yatumye afata intego yo kuzatsinda neza ibizamini bya Leta mu mushuri yisumbuye, kubera uburyo yamuteraga imbaraga, asaba aba bana nabo kujya bisunga abantu babaganisha aheza.

    Kalimpinya, yanakomoje ku buryo yagiye mu irushanwa rya nyampinga w'u Rwanda, asa n'utabyumva, ariko bagenzi be bakamusaba kujya kugerageza, bikarangira bimugiriye akamaro mu bundi buzima.

    Ati 'Nakuyemo isomo namwe nshaka kubasangiza, burya nta gihombo kiri mu kugerageza ikintu kidafite icyo kiguhombya, kuko iyo cyanze ntuba ubombye kurusha kutagerageza.''

    Mu bindi biganiro byatanzwe, abana cyane cyane abakobwa baganarijwe ku buryo bwo kwirinda ababashuka babashora mu busambanyi n'ibindi bishuko byose byabicira ejo hazaza habo.

    Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n'abafatanyabikorwa, ni bo bategura Inama Nkuru y'Igihugu y'Abana, ikaba yitabirwa n'abana bahagarariye abandi ku rwego rw'umurenge n'akarere. Igamije guha urubuga abana bagatanga ibitekerezo kuri gahunda z'Igihugu no kugira uruhare mu bibakorerwa.

    Mu nama iheruka yabereye mu kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, abana bahagarariye abandi batanze ibitekerezo byitaweho mu gutegura gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST2), indi mpamvu ishimangira agaciro kabo.

    Inama Nkuru y'Igihugu y'Abana yatangiye mu mwaka wa 2004, ikaba yitabirwa n'abana bahagararira abandi batorwa binyuze mu mahuriro ya komite z'abana kuva ku rwego rw'umudugudu kugeza ku rwego rw'akarere, batorerwa manda y'imyaka ine.

    Ubusanzwe, komite y'ihuriro ry'abana kuri buri rwego iba igizwe na Perezida, Visi Perezida, Umunyamabanga, Abajyanama 2 n'uhagarariye abafite ubumuga.

    Kuri iyi nshuro ya 17, abana basaga 2000 bahagarariye abandi mu baturutse mu gihugu hose, ni bo bitabiriye iyi nama

    Iyi nama itegurwa na NCDA ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye

    Muri iyi nama kandi abana basabana n’abayobozi

    Minisitiri Uwimana yasabye abana kudapfusha ubusa amahirwe igihugu kibaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-uwimana-yasabye-abana-kudapfusha-ubusa-amahirwe-igihugu-kibaha

  • Umunyamabanga wa Rayon Sports yateye utwatsi icyifuzo cya perezida w’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusezera kuri izi nshingano yari amazemo imyaka ibiri asabwa kwihangana ariko aranga.

    ISIMBI yamenye ko Namenye yamaze kumenyesha Perezida wa Rayon Sports ko nyuma y’minsi 30 iri imbere (tariki ya 1 Ukwakira) atazaba akiri umukozi w’iyi kipe.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele abifashijwemo na DAF, Nkubana Adrien na we weguye ariko akaza kwisubiraho bagerageje kwinginga Namenye Patrick ngo yisubireho kuri iki cyemezo ariko arabananira.

    Namenye wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports muri Nzeri 2022 yari asanzwe ashinzwe ubucuruzi n’imishinga yunguka muri iyi kipe, yamaze kubona akandi kazi ndetse ari ko agiye kwerekezamo.

    Patrick Namenye yasezeye ku mwanya wo kuba umunyamabanga wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamabanga-wa-rayon-sports-yateye-utwatsi-icyifuzo-cya-perezida-w-iyi-kipe

  • Jules Sentore yavuze ku ndirimbo ye na Kidum… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma yo kuririmba mu gitaramo cya Massamba Intore cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki.

    Sentore yavuze ko “Kidum ni moteri w’umuziki wanjye” kuko yamenye indirimbo ze mbere y’uko yinjira mu muziki. Yavuze ko kuba Kidum yaratangaje ko yiteguye gukorana indirimbo nawe ari umusaruro w’ibiganiro bagiranye mbere.

    Ati “Kuba yarabitangaje ni uko nabanje kuganira nawe mubwira ko nifuza gukorana nawe indirimbo, kandi akunda ibihangano byanjye. Akunda, uburyo ndirimba, aranshyigikira. Tumaze no guhura, kuko no mu Bubiligi yari ahafite igitaramo, turaririmbana, rero Kidum ni umuntu wanjye.”

    Jules Sentore yakuriye mu biganza bya Massamba Intore, ndetse avuga ko yanyuranye muri byinshi nawe, bituma n’uyu munsi yumva ko afite umukoro wo gukora ibintu byinshi cyane.

    Yavuze ko muri aya mezi ane asigaye atazicisha abafana be irungu, kuko yarangije Album ye nshya. Ati “Ubu, tuvugana Album yanjye nayirangije, nayishyizeho akadomo. Ni Album ya Gatatu, niyo ndibushyira hanze, kandi ndayishyira hanze muri uyu mwaka.”

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Udatsikira’, avuga ko iyi Album yakozweho na Producer Madebeats ubarizwa mu Bwongereza. Ati “Madebeats niwe uyifite mu biganza, bikunze najya kumureba nkamusanga aho ari tukareba ukuntu tubinoza neza.

    Jules avuga ko yarangije imyiteguro kuri iyi Album ijyanye n’uburyo buri ndirimbo ye ikoze ndetse n’uko iririmbye. Kandi avuga ko muri uyu mwaka yiteguye kuyimurikira abakunzi be.    

    Ateguje Album ya Gatatu, mu gihe muri Gashyantare 2017 yashyize hanze Album ya Kabiri yise 'Indashyikirwa' yatunganyijwe n'aba Producers batandukanye barimo Bob Pro, Pastor P, Nicolas ndetse na Producer Piano.

    Ni Album iriho indirimbo 11 zirimo Umpe akanya, Kora akazi, Umpe akanya, Indashyikirwa, Mumaranyota, Akayama, uburyohe n'izindi.

    Muri muzika, Jules Sentore aherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Basore', 'Dawe', 'Icyeza' n'izindi zinyuranye. Uyu muhanzi amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw'umwimerere mu kuririmba adategwa.

    Yakunzwe mu ndirimbo 'Umpe akanya', 'Kora akazi', 'Diarabi', ‘Gakondo' n’izindi. Mu 2013 yasohoye Album yise 'Muraho neza', mu 2017 amurika iyo yise 'Indashyikirwa' yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore.

    Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n'andi.

    Jules Sentore yatangaje ko muri uyu mwaka agiye kumurika Album ye ya Gatatu

    Sentore yashimye Massamba ku bwo kumushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki


    Sentore yavuze ko Album ye yose yakozweho na Producer Madebeats

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JULES SENTORE

     “>

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘BASORE’ YA JULES SENTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146500/jules-sentore-yavuze-ku-ndirimbo-ye-na-kidum-na-album-amaranye-imyaka-7-video-146500.html