Blog

  • Minisitiri wIntebe Dr Ngirente yakomoje ku k… – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa, Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yabutanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Nyafurika yiga ku Biribwa (Africa Food System Forum), kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024.

    Ni inama iri kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri yiga ku iterambere rya Afurika, ikaba yitabiriwe n’abarenga 5000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera mu rwego rw'ubuhinzi, abashakashatsi n'abandi.

    Mu byo Minisitiri Ngirente yagarutseho biterwa no kudashyira imbere ubuhinzi, harimo amafaranga akoreshwa mu kwita ku ngaruka ziterwa n'ibura ry'ibiribwa, zirimo uburwayi, kugwingira kw'abana, amakimbirane n'ibindi bitandukanye.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko abana bo muri Afurika barenga 32% bari munsi y'imyaka itanu bugarijwe n'ibibazo by'igwingira mu gihe ku rwego rw'Isi, abana bagwingiye ari 22%.

    Ati: 'Icyongeye kuri ibyo, abaturage bacu barenga 20% bafite ibibazo byo kubura ibiribwa. Ibi bisobanuye ko abaturage batanu ba Afurika batabasha kubona ibiribwa bihagije kugira ngo bagire ubuzima bwiza.'

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimangiye ko Umugabane wa Afurika ukeneye ubuhinzi burambye, bufite icyerekezo kandi butanga ibisubizo haba ku kwihaza mu biribwa, kurwanya igwingira mu bana no kuzamura ubukungu rusange bw'uyu mugane.

    Yongeyeho ko ibihugu bya Afurika bikeneye kugira ubuhinzi buhamye, aho umusaruro wabwo ukwiye kongererwa agaciro ndetse ibi bihugu bigakemura ikibazo kibikomereye cy’umusaruro wangirika nyuma y’isarura.


    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje igihombo Afurika iterwa no kwirengagiza ubuhinzi harimo n’ikibazo cy’igwingira ry’abana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146523/minisitiri-wintebe-dr-ngirente-yakomoje-ku-kibazo-cyigwingira-ryabana-cyugarije-afurika-146523.html

  • Kayitankole uzwi nka Kanyombya agiye kugaraga… – #rwanda #RwOT

    Shuwa Dilu ni imwe muri filime zakozwe na Zacu Entertainment ikora filime zitandukanye zirimo izikunzwe cyane zinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda “RTV” nka City Maid, Indoto, Seburikoko, Ejo si Kera ndetse no kuri Zacu Tv nka Ishusho ya Papa na The Bishop's Family.

    Ni filime igaragaramo abakinnyi bakomeye mu ruhando rwa sinema nyarwanda cyane cyane muri filime z'urwenya (Comedy) ari bo Gratien Niyitegeka ukina yitwa Superi, Ramadhan Benimana ukina ari Waxi, ndetse na Eric Nsabimana ukina yitwa Londoni.

    Abakunzi b’iyi filime y’urwenya bagiye kuryoherwa kurushaho kuko igiye kugaragaramo undi mukinnyi w’icyamamare muri sinema nyarwanda ari we Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya uzagaragara muri Season ya kane y’iyi filime.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment, Nelly Wilson Misago, yavuze ko “Shuwa Dilu” ari filime y’urwenya 100% bityo “gufata umukinnyi nka Kayitankole w'umu 'Legend' tukamuzanamo numva ari ngombwa cyane”.

    Yavuze ko atari uyu mukinnyi gusa ahubwo ko bazakomeza gahunda biyemeje yo guhuza abakinnyi ba filime b’ibyamamare n’abakinnyi ba filime bashya. Ati “Nka ‘Producer’ wa Shuwadilu, numva tuzakomeza kugenda duhuza abakinnyi bakomeye bamaze igihe muri sinema ndetse n’abashya”.

    “Shuwa Dilu” ni seri ivuga ku buzima bw'abasore batatu Superi, Waxi na Londoni bakodesha inzu kugira ngo bagabane igiciro cy'ubuzima bwa Kigali buhenze. Gusa buri umwe aba afite imyitwarire itandukanye n'iyundi.

    Superi ni we uba ari umuyobozi w'urugo, mu gihe Waxi we aba akora akazi k'ubukomisiyoneri, mu gihe Londoni we aba ari umukozi wabo wo mu rugo, ukunda gukora amakosa menshi.

    Iyi filime yayobowe na Niyoyita Roger, hakaba hategerejwe igice cyayo cya kane (4th seasons). Yasamiwe hejuru na cyane ko yamamajwe bikomeye na Canal+ nyiri Zacu Tv yakoze iyi filime. Ni filime yuzuye urwenya, ikaba yarakinywe n'ibyamamare muri sinema mu Rwanda, akaba ari n’imwe mu mpamvu abanyarwanda benshi bayikunze cyane.

    Yatangiye kwerekanwa tariki 17/06/2024 kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 3, na 38. Itambuka buri munsi kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu saa Moya z'ijoro, igasubiraho na saa Tatu n’igice z’ijoro. Abakunzi ba sinema barasabwa kugura ifatabuguzi rya Canal+ kugira ngo bakomeze kureba ibice byose by’iyi filime nta na kimwe kibacitse!.

    Ibyihariye kuri ‘Kayitankole’ ugiye kugaragara muri “Shuwa Dilu”

    Mu kiganiro yagiranye na RTV mu 2020, Kanyombya yavuze ko yakuriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko iri zina ari ho yarikuye akora urwenya. Yavuze ko n'abo mu muryango we bazi gutera urwenya, kandi ko yabaga ari mu bakinnyi b'imena b'urwenya iyo babaga bagiye gukina imikino bahabwaga n’aba Padiri muri Congo.

    Yavuze ko yatangiye urugendo rwa filime nyuma y'ijambo rya Perezida Paul Kagame, aho yasabye abaturarwanda kwihangira imirimo. Yatangiye gukina filime byeruye mu 2001-2002 abanjirije abandi bose, bashoboraga kuba bafite igitekerezo cy'uko bakora filime ziri ku rwego nk'urwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yavuze ko yagiye yigira byinshi ku bakinnyi bo muri Nigeria, byanatumye ahitamo abakinnyi b'igara rito nka we. Avuga ko icyo gihe yari yaramaze kuva mu Ingabo z'u Rwanda [yinjiye mu gisirikare mu 1992] kandi ko nta mashuri ahagije yari afite yari kumufasha gushaka akazi, bituma atangira gutekereza ku cyo yakora cyamwinjiriza amafaranga.

    Yakomeje avuga ko yahuje imbaraga n'abo bari bavanye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse ngo abo mu bihugu bitandukanye nko mu Burundi, Congo, Nigeria, Cameroon n'ahandi barabashimiye bavuga ko bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya cinema nyarwanda. Avuga ko filime yabubakiye amazina ari iyitwa 'Haranira kubaho', ndetse ngo mu buryo bw'amafaranga binjije macye yabafashije kubaho.

    Uyu mukinnyi wa filime ufite amashuri yisumbuye gusa, avuga ko iyo ataza gukina filime ubu yakabaye ari umushoferi cyangwa ari dogiteri uvura abantu, kuko yabikoreye amahugurwa.Yavuze ko iyi filime yabashije kwikorera imishinga ya filime yabo bwite, ndetse bituma amenya buri kimwe gikenerwa kugira ngo filime ibe yubakitse koko!.

    Kayitankore yamaze kugera muri “Shuwa Dilu” ikinamo abakinnyi b’ibikomerezwa muri sinema

    Niyitegeka Gratien yahaye ikaze Kayitankole muri filime “Shuwa Dilu”

    “Shuwa Dilu” itambuka kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 3 na 38

    REBA AGACE GAHERUKA KUNYUZWA KURI YOUTUBE MU MEZI 2 ASHIZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146522/kayitankole-uzwi-nka-kanyombya-agiye-kugaragara-muri-filime-shuwa-dilu-yibifi-binini-muri–146522.html

  • I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe 'kuburizamo itoroka ry'abanyururu' #rwanda #RwOT

    Ejo kuwa mbere, kuva mu rukerera kugeza mu masaha ya ku manywa, i Kinshasa, mu gace gaherereyemo gereza nkuru ya Makala no mu nkengero zako, humvikanye urusaku rw'imbunda nto n'iziremereye, Leta ya Kongo ikavuga ko yageragezaga kuburizamo itoroka ry'abanyururu 15.000 bafungiye muri iyo gereza, barimo n'abanyabyaha bikomeye.

    Imibare itangwa n'ubutegetsi iravuga ko haguye abanyururu 129, mu gihe hari amakuru atangwa n'abadafite aho babogamiye avuga ko uwo mubare urenga cyane, ugereranyije n'imirambo itabarika iri mu buruhukiro bw'ibitaro binyuranye i Kinshasa, ndetse n'indi myinshi ngo ikigaramye ku gasozi.

    Uru rupfu rw'abantu bangana gutya, badafite intwaro, rwongereye ubukana umwuka wari usanzwe cyane muri Kongo, dore ko sosiyete sivile n'amwe mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yemeza ari ikinamico ubutegetsi bwa Tshisekedi bwateguye ngo bwikize bamwe mu bari bafunze, dore ko gereza ya Makala ifungiyemo abantu b'ibyiciro binyuranye, barimo abanyapolitiki (abasirikari n'abasivil) bakomeye.

    Abanyururu bari bakihishahisha mu baturage, bababwiye ko ahagana isaa munani z'ijoro, abashinzwe umutekano ngo barashe gereza, abanyururu babonye itangiye kugurumana bagerageza gusohoka ngo bakize amagara yabo, bageze haze rero bamishwamo amasasu.

    Umwirondoro w'abishwe kugeza ubu nturashyirwa ahagaragara, ariko harakekwamo abashinjwa uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi 'waburijwemo', kimwe n'abagiye batabwa muri yombi ku maherere, baregwa kuba ibyitso by'umutwe wa AFC/M23.

    Urusaku rw'imbunda rukimara guhosha, Minisitiri w'Ubucamanza wungirije, Samuel Mbeba Kabuya, yagerageje koroshya ibyabaye, ubwo yabwiraga itangazamakuru ko hapfuye abantu 2 gusa.

    Igitutu kimaze kuba cyinshi, Leta yaje kwisubiraho ari nabwo yatangazaga ko abishwe ari 129, abandi 60 ngo bagakomereka cyane, imibare nayo igishidikanywaho.

    Imiryango n'amashyirahamwe, nka Lamuka, La Voix des Sans Voix, ANMDH, Fondation Bill Clinton pour la Paix, n'abandi benshi cyane, basaba ko habaho iperereza ry'impuguke mpuzamahanga zigenga, rikagaragaza abari inyuma y'ubu bwicanyi.

    Iyo miryango yanasabye kandi ko Bwana Samuel Mbemba akurikiranwaho icyaha cyo gupfobya amahano yakozwe n'ubutegetsi, no kwambura agaciro inzirakarengane zayaguyemo.

    Uretse abishwe n'abakomerekejwe, ibiribwa by'imfungwa, imiti, n'ibindi bikoresho byatwitswe, ibisigaye birasahurwa, amazi n'amashanyarazi byinjiraga muri gereza birakatwa, ku buryo abanyururu basubijwe mu ibohero ubu bari mu kaga gakomeye.

    Ubunyamanswa bwakorewe imfungwa za gereza ya Makala, bwibukije ubundi nk'ubu bwahabereye mu mwaka wa 2017, ubwo ababarirwa muri 59 bahasigaga ubuzima, nabwo byitwa ko ari umugambi wo gutoroka waburiwemo.

    The post I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe 'kuburizamo itoroka ry'abanyururu' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/i-kinshasa-abantu-130-biciwe-mu-ikinamico-ryiswe-kuburizamo-itoroka-ryabanyururu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=i-kinshasa-abantu-130-biciwe-mu-ikinamico-ryiswe-kuburizamo-itoroka-ryabanyururu

  • Abanyarwanda barindwi bagiye koherezwa i Burayi kwiga iby'ingufu zisubira – #rwanda #RwOT

    Umushinga 'GREATER' ugamije kwimakaza ikoreshwa ry'ingufu zisubira binyuze mu burezi, aho abarimu n'abanyeshuri bongererwa ubumenyi hagamijwe gufasha abaturage gusonanukirwa akamaro k'izo ngufu.

    Uhurije hamwe kaminuza enye zo mu Rwanda n'enye z'i Burayi zigisha amasomo ajyanye n'ingufu zisubira ukaba uzamara imyaka itatu kugeza mu 2025.

    Mu nama yahuje abagenerwabikorwa b'uyu mushinga kuri itariki ya 2 Nzeri 2024, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo n'amahugurwa muri IPRC Tumba, Dr. Muhirwa Alexis yavuze ko kongera ubumenyi kuri izi ngufu muri iri shuri rikuru byatangiye gukorwa.

    Yagize ati 'Tumaze kohereza abarimu batatu i Burayi bagiye mu cyiciro cya mbere. Turi gutegura icyiciro cya kabiri kizaba kirimo abantu barindwi harimo abarimu n'abanyeshuri kugira ngo n'abari ku ntebe y'ishuri na bo babashe kunguka ubumenyi'.

    Aba boherezwa i Burayi bahabwa amasomo y'igihe gito banakorera ingendo shuri muri kaminuza ziri muri uwo mushinga bakahakura ubumenyi baza gukoresha hano mu Rwanda. Ni na ko bigenda ku baturuka muri izo kaminuza z'i Burayi baza mu zo mu Rwanda kwigira ku mikorere n'imyigishizirize y'ibijyanye n'ingufu zisubira.

    Umwe mu barimu ba IPRC Tumba baherewe ayo masomo i Burayi, Hirwa Jean Luc yavuze ko bafite umushinga wo kwegera abaturage bakabasobanurira ingufu zisubira binyuze mu kubaka ikigo gikoreshwamo izo ngufu kibaha umuriro w'amashanyarazi ariko kinatangirwamo amakuru ku buryo bazasonukirwa akamaro k'izo ngufu kuko bazaba bazikoresha.

    Iki kigo kizubakwa mu Mudugugu wa Muyanza mu Karere ka Rulindo.

    Umuhuzabikorwa wa 'GREATER, Prof. Paolo Giampolini yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikataje muri gahunda yo guha abaturage bose amashanyarazi kandi harimo n'akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije.

    Ibyo ngo ni byo byatumye izo kaminuza zishyira hamwe kugira ngo zongere ubumenyi kuri izo ngufu kandi zegere n'abaturage zibasobanurire akamaro kazo binyuze mu bigo bizubakwa na buri kaminuza muri enye zo mu Rwanda ziri muri uyu mushinga.

    Ubuyobozi bwa IPRC Tumba butangaza ko bwongereye umubare w'ababyeshuri biga iby'ingufu zisubira bava hagati ya 20 na 30 buri mwaka bagera kuri 150 kugira ngo babashe kuza ku isoko ry'umurimo bafashe mu cyerekezo cy'Igihugu cyo guha umuriro abaturage bose kandi utangiza ibidukikije.

    Minisiteri y'Ibikorwaremezo igaragaza ko u Rwanda rugeze ku gipimo cya 54% by'ingufu zisubira zikoreshwa ziganjemo izituruka ku zuba n'izituruka mu mazi.

    Dr. Muhirwa Alexis yavuze ko kongera ubumenyi ku ngufu zisubira muri IPRC Tumba byatangiye gukorwa

    Baganiriye ku buryo bwo guteza imbere ingufu zisubira mu Rwanda

    Prof. Paolo Giampolini yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikataje muri gahunda yo guha abaturage bose amashanyarazi kandi harimo n'akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-barindwi-bagiye-koherezwa-i-burayi-kwiga-iby-ingufu-zisubira

  • Inzego z'umutekano z'u Rwanda na Jordanie zigiye gufatanya mu birimo kurwanya iterabwoba – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri, nibwo Minisitiri Biruta na mugenzi we wa Jordanie, Mazin Abudullah Al Farrayeh, bakurikiranye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye, yashyizweho umukono na IGP Namuhoranye na Maj. Gen. Abeidallah A. Maaytah, Umuyobozi ushinzwe umutekano rusange muri Jordanie.

    Uyu muhango witabiriwe kandi na Ambasaderi w'u Rwanda muri Jordanie, Urujeni Bakuramutsa.

    Amasezerano yashyizweho umukono akubiyemo ubufatanye mu kubaka ubushobozi mu bijyanye n'amahugurwa, guhanahana amakuru n'ubunararibonye, n'ubufatanye mu zindi ngeri z'ibikorwa by'umutekano nko kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry'abantu n'ibiyobyabwenge, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibindi bitandukanye.

    Inzego z'umutekano z'u Rwanda na Jordanie zigiye gufatanya mu birimo kurwanya iterabwoba

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri, nibwo Minisitiri Biruta na mugenzi we wa Jordanie, Mazin Abudullah Al Farrayeh, bakurikiranye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzego-z-umutekano-z-u-rwanda-na-jordanie-zigiye-gufatanya-mu-birimo-kurwanya

  • James Cleverly yiyemeje kubura amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    U Rwanda n'u Bwongereza byari byasinyanye amasezerano y'uko icyo gihugu cyo mu Burayi kizajya kirwoherezamo abimukira bacyinjiramo mu buryo bunyurane n'amategeko.

    Ni gahunda yari ishyizwe imbere n'abo mu ishyaka ry'aba-conservateur ariko ikaba itarashyizwe mu bikorwa kuko yagiye ikomwa mu nkokora n'ibintu bitandukanye birimo no kwitambikwa n'inkiko.

    Nyuma y'uko hatowe Minisitiri w'Intebe mushya, wo mu Ishyaka ry'Abakozi, Sir Keir Rodney Starmer, yahise atangaza ko atazakomeza ayo masezerano.

    James Cleverly yiyemeje ko mu gihe yatorerwa kuyobora ishyaka ry'aba-Conservateur no kuzaba Minisitiri w'Intebe muri icyo gihugu yahita agarura ayo masezerano kuko ayabona nk'igisubizo.

    Ati 'Mu gihe dukwiye gukemura ikibazo cy'abimukira binjira mu buryo bunyuranye n'amategeko, ndahamanya n'umutima wanjye ibyo mpora mvuga, dukeneye gukemura ikintu cy'abakumira.'

    Yagaragaje ko mu gihe yatorwa yakongera kwifashisha umubano we n'u Rwanda kugira ngo azure ubufatanye bw'ibihugu byombi afata nk'igisubizo nyacyo ku kibazo cy'abimukira.

    Ati 'Ibirenze kuri ibyo, nzubaka umubano wangijwe bikomeye n'abirasi bo mu Ishyaka ry'Abakozi batita cyane ku mubano mu bya dipolomasi kandi ari wo uhuza Isi.'

    Abagize itsinda rifasha uwo mugabo mu kwiyamamaza babwiye BBC ko amasezerano y'u Bwongereza n'u Rwanda bishoboka ko ataba ameze 100% nk'ayo ibihugu byombi byari byasinye aheruka guhagarikwa n'Ishyaka ry'Abakozi.

    James Cleverly yagaragaje kandi ko mu bindi azashyiramo imbaraga ari ukubaka igisirikare aho nibura 3% by'umusaruro mbumbe w'igihugu ugomba kujya ujya mu birebana nacyo ndetse ko azaharanira imibereho myiza.

    Yongeye guhamagarira abo mu ishyaka rye, gutekereza kandi bagakora nk'aba-conservateurs bagakora ibyiza mu nshingano nto baba bafite.

    Ibyo Cleverly yavuze bikurikiranye n'ibyo mugenzi we Robert Jenrick na we aherutse gutangaza ko ashobora kuzagarura ubwo bufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza mu gihe yaramuka atowe.

    Abakandida bahatanira kuyobora Ishyaka ry'aba-Conservateur batangajwe muri Nyakanga 2024, bakaba baratangiye ibikorwa byabo byo gushaka amajwi ariko hakazamenyekana ugomba gusimbura Rish Sunak mu Ugushyingo 2024.

    Kugeza ubu abakandida batandatu ni bo bari guhatanira gusimbura Rishi Sunak weguye ku nshingano ye yo kuyobora ishyaka ari bo Cleverly James, Robert Jenrick, Kemi Badenoch, Dame Priti Patel, Mel Stride na Tom Tugendhat.

    Ku rundi ruhande biteganyijwe ko amatora ya Minisitiri w'Intebe yo azaba muri 2029, aho aba-Conservateur batekereza ko bashobora kwisubiza uwo mwanya wo kuyobora guverinoma y'u Bwongereza bakuweho bawumazeho imyaka 14.

    James Cleverly yiyemeje kubura amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/james-cleverly-yiyemeje-kubura-amasezerano-yo-kohereza-abimukira-mu-rwanda

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yagaragaje igihombo Afurika iterwa no kwirengagiza ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Ibi Dr. Ngirente yabigarutseho mu Nama Nyafurika yiga ku bijyanye n'Ibiribwa, AFSF 2024 iri kubera mu Rwanda, igahuriza hamwe abafite aho bahuriye n'ubuhinzi mu bihugu bya Afurika, kuva ku bahinzi, abashoramari, abashakashatsi n'abandi batandukanye.

    Minisitiri w'Intebe yavuze ko Afurika ihomba byinshi bitewe no kwirengagiza ubuhinzi, birimo amafaranga akoreshwa mu kwita ku ngaruka ziterwa n'ibura ry'ibiribwa, zirimo uburwayi, kugwingira kw'abana, amakimbirane n'ibindi bitandukanye, kandi amafaranga akoreshwa muri ibyo akaba yagakoreshejwe mu bindi bifite akamaro birimo kubaka ibikorwaremezo.

    Ati 'Iyo ibihugu bya Afurika bidafite ibiribwa bihagije, bikoresha amafaranga menshi mu kwita kuri icyo kibazo, kandi ayo mafaranga yari bushorwe mu zindi nzego zifite akamaro kurushaho.'

    Yavuze ko ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa gikomeje kuyogoza uyu Mugabane, ati 'Abarenga 20% by'Abatuye Umugabane wacu ntibafite ibyo kurya bihagije, ibi bifuze ko umwe mu Banyafurika batanu adafite ibiribwa bihagije.'

    Yongeyeho ko ibi bidakwiriye, cyane ko 'Ibiryo ni uburenganzira bwa muntu, ariko ku Mugabane wacu ntabwo biboneka mu buryo bukwiriye.'

    Minisitiri Dr. Ngirente yashimangiye ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu gukora ubuhinzi butanga umusaruro, cyane cyane ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho kandi bufasha abahinzi kubona ibyo bakeneye.

    Ati 'U Rwanda rukomeje guteza imbere ubwishingizi mu buhinzi kugira ngo umuhinzi abone inyungu mu ishoramari ry'ubuhinzi.'

    Yanagaragaje ko guhanga udushya ari ingenzi cyane mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi muri rusange, anashimira uruhare rwa AGRA mu gushyiraho gahunda n'impinduka zihindura urwego rw'ubuhinzi muri rusange.

    Minisitiri w'Intebe yavuze ko AGRA ikomeje kugira uruhare mu gushyiraho ingamba ziyobora ubuhinzi bwa Afurika, ashimangira ko zerekana ubushake bw'uyu Mugabane mu guteza imbere uru rwego rufashe runini mu bukungu bwa byinshi mu bihugu bya Afurika.

    Umuyobozi w'Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), Dr. Agnes Kalibata, yashimiye uruhare rw'u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi, urwego rufatiye runini ubukungu bw'u Rwanda.

    Yavuze ko 'Iyi Nama ihuriza hamwe twese nk'abafite aho bahuriye n'urwego rw'ubuhinzi, ni umwanya mwiza w'ibiganiro.'

    Yasobanuye ko iyi Nama ari umwanya mwiza wo guhuriza hamwe abafite aho bahurira n'ubuhinzi kugira ngo ibihugu bya Afurika birebere hamwe uko byarushaho gufatanya muri rusange.

    Yavuze ko ari ingenzi kuba Afurika yatangira gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo byugarije ibibazo by'ubuhinzi, ashimangira ko urubyiruko rukwiriye gushyira imbaraga mu guhanga udushya muri iyi Nama.

    Uyu muyobozi yanashimiye urubyiruko rugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi.

    Dr. Musafiri Ildephonse, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, yavuze ko 'u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama' dore ko ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

    Yavuze ko iyi nama igira ihurijemo hamwe abafite aho bahuriye n'ubuhinzi muri Afurika, ari nabo bazagira uruhare mu gufasha Afurika kugera ku ntego yiyemeje zo guteza imbere ubuhinzi kugera mu 2030.

    Ubuhinzi bwa Afurika bwarirengagijwe

    Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, yavuze ko kimwe mu bituma ubuhinzi bwa Afurika budatera imbere harimo no kwirengagizwa n'ubuyobozi bw'ibihugu bya Afurika.

    Ati 'Ubuhinzi bwo muri Afurika butigeze bubona inkunga ya politiki bukwiriye, ushingiye ku ngano y'ishoramari dushyira mu buhinzi.'

    Yashimangiye ko igihe kigeze kugira ngo Afurika ihindure uburyo ibonamo ibintu, cyane cyane ubuhinzi, kuri ubu igihe kikaba kigeze kugira ngo bushyirwemo imbaraga.

    Ati 'Tuzi ko tudashobora gukomeza gukora nk'uko bikora, kuko nk'uko Abanyafurika babivuga, ejo heza hategereje uhategura uyu munsi.'

    Ibi byagerwaho binyuze mu gushyiraho 'Ingamba zifasha ubuhinzi guhangana n'ibibazo buhura nabyo birimo ihindagurika ry'ikirere, kandi bukajyamo urubyiruko ruzana udushya.'

    Yagaragaje ko ari ingenzi cyane ko Afurika itekereza cyane ku buhinzi kuko bitagenze gutyo, yakwisanga idafite ubushobozi bwo guhaza umubare w'Abanyafurika, uzaba ari miliyari 2.5 mu 2050.

    Ati 'Twese twemeranya ko guteza imbere ubuhinzi ari ingingo ikomeye kuko abakenera ibicuruzwa bikomeje kuzamuka.'

    Ibi rero ntabwo byagerwaho Afurika igitumiza ibikomoka ku buhinzi, ati 'Ibyo dutumiza mu muhanga biracyari byinshi kandi dukwiriye gufata inshingano yo gushakira umuti icyo kibazo.'

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama

    Umuyobozi w'Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), Dr. Agnes Kalibata, yashimiye uruhare rw'u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Édouard Ngirente yagaragaje igihombo Afurika iterwa no kwirengagiza ubuhinzi

    Amafoto: Niyonzima Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagaragaje-igihombo-afurika-iterwa-no

  • Perezida Kagame yageze i Beijing mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha CGTN avuga ko Perezida Kagame yageze mu Bushinwa kuri uyu wa Kabiri. Iyi nama ya FOCAC izatangira ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri, izageze ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri.

    Iyo nama izaba ibaye ku nshuro ya Cyenda, ikurikira iyabereye i Dakar muri Sénégal mu 2021 yaranzwe by'umwihariko n'ibihe bya COVID-19, kuko benshi batitabiriye imbonankubone. Ni inama iba buri myaka itatu ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana.

    Perezida Kagame asanze abandi bakuru b'ibihugu byinshi bya Afurika bamaze kugera i Beijing. Barimo William Ruto wa Kenya, Lazarus McCarthy Chakwera wa Malawi, Mahamat Déby wa Chad, n'abandi.

    Perezida Kagame yageze mu Bushinwa avuye muri Indonesia, aho nabwo yari yitabiriye inama yahuje iki gihugu n'Umugabane wa Afurika.

    Perezida Kagame yageze i Beijing mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika

    Perezida Kagame yakiranywe urugwiro mu Bushinwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-i-beijing-mu-nama-ihuza-u-bushinwa-na-afurika

  • Ihurizo rikomeye ku mutoza w’ikipe y’igihugu rishobora kugira ingaruka muri 11 #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu umutoza w’ikipe y’igihugu afite ihurizo ry’uko abakinnyi batatu bose ngenderwaho nta n’umwe urakora imyitozo mu gihe umukino wa Libya ari ejo.

    Amavubi amaze iminsi 3 muri Libya aho irimo yitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 aho azakina n’iki gihugu ejo ku wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 saa 18h00′ kuri Stade du 11 Juin.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler afite ihurizo ry’uko yatinze kubona bamwe mu bakinnyi be kandi babanzamo barimo na Kapiteni Bizimana Djihad wa Kryvbas muri Ukraine utaragera muri Libya ariko akaba ari buhagere uyu munsi.

    Ni nako kandi na Mutsinzi Ange Jimmy wa FK Zira muri Azerbaijan na Jojea Kwizera wa Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahageze uyu munsi bakaba nta mwitozo n’umwe barakora kandi ni abakinnyi bose babanza mu kibuga.

    Ibi rero bikaba bishobora kugira ingaruka muri 11 bashobora kubanza mu kibuga bitewe n’umunaniro aba bakinnyi bashobora kuba bafite aho ashobora kubazanamo mu gice cya kabiri, gusa amakuru avuga ko Mutsinzi Ange Jimmy we agomba kubanzamo na Thierry.

    Biragoye ko kandi kuba Bizimana Djihad nubwo ari kapiteni, kuba ataragera muri Libya ejo yazabanza mu kibuga atarakoze umwitozo n’umwe.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi afite ihurizo ryo gutinda kubona abakinnyi bose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-rikomeye-ku-mutoza-w-ikipe-y-igihugu-rishobora-kugira-ingaruka-muri-11

  • Sibomana Patrick yahishuye icyamukuye muri Go… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 2 Nzeri 2024 ni bwo umunyarwanda Sibomana Patrick yasinyiye ikipe ya Elettihad Almisraty SC yo muri Libya nyuma yo gutandukana na Gor Mahia Maria yo muri Kenya. 

    Iyi nkuru yabaye kimomo nyuma y’uko kipe ya Elettihad Almisraty SC ariyo yavuze ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yatandukanye na Gor Mahia yari ayimazemo umwaka umwe kuko mu mpeshyi ya 2023 ni bwo yayigezemo avuye muri Police FC. 

    Sibomana Patrick aganira na InyaRwanda, twagize amatsiko yo kumenya igihe yasinye mu ikipe ya Elettihad Almisraty SC, ndetse n’amasezerano yari asigaje muri Gor Mahia.

    Yagize ati “Namaze gusinya, nasinye umwaka umwe. Hano muri Libya usinya umwaka umwe, bitewe n’uko witwaye ukaba wakongera cyangwa ukabona ikipe nziza kurusha iyo wari urimo.

    Muri Gor Mahia ho, amasezerano yanjye yari yarangiye, nari nasinye umwaka umwe. Icyatumye mva muri Gor Mahia, numvaga ko ari igihe kigeze ngo njye gukina ahantu hisumbuyeho. Buri gihe, umuntu aba ashaka kujya ahantu hisumbuye aho yari ari, ni cyo cyatumye mva muri Gor Mahia.

    Ntabwo bizeze banyirukana, amasezerano yange yari yarangiye, turicara turumvikana, ntibyacamo, ahasigaye mpita ntangira gutekereza gushaka ahandi.”

    Sibomana Patrick ukina anyuze ku mpande by’umwihariko iburyo, yavuze impamvu yahisemo kujya muri Libya kandi ari igihugu kitifashe neza ku mutekano muri iki gihe. 

    Ati: “Mu mupira w’amaguru, buri gihugu cyose nta kintu kiba kigoye. Urugero ni nka Kapiteni w’ikipe y’igihugu Bizimana Djihard ukina muri Ukraine kandi hariyo intambara. Mu mupira w’amaguru, nta kintu kiba gikomeye, kandi ahanini dufata imyanzuro ikakaye, bitewe n’imiryango tuba tureberera.

    Nta kintu na kimwe kiba kigoyeyo, iyo umuntu ataragera ahantu aba azi ko ibintu byose biba bigoye, ariko siko bimeze. Libya ni igihugu cyiza cy’umupira, ni abarabu, ni abana beza cyane kandi bagira urukundo kurusha abandi. Nasanze ari ahantu heza, nishyimiye, kandi banyakiriye neza.”

    Patrick Sibomana yavuze ko yerekeje muri Libya akubita agatoki ku kandi, avuga ko agiye kwitwara neza. Ati: “Intego zinjyanye muri Libya ni ugukora cyane kwitwara neza. Kwitwara neza kwa njye, nzaba ndi kwifungurira imiryango muri ibi bihugu by’abarabu.

    Ni ugukomeza gushaka uburyo nakwitwara neza, nkaguma gutera imbere, gukomeza kwitwara neza muri rusange, kugerageza gutsinda ibitego, gutanga imipira ivamo ibitego, gutanga buri kimwe cyose nifitemo kugira ngo ikipe yanjye ibe yagera kure.”

    Sibomana Patrick Pappy, nubwo atahamagawe mu ikipe y’igihugu “Amavubi” iri kwitegura gucakirana na Libya, yayageneye ubutumwa. Ati: “Ubutumwa naha ikipe y’igihugu, icya mbere nabifuriza amahirwe masa nk’uko bisanzwe intego ni ugutsinda.

    Ni ukugerageza kwitwara neza inaha muri Libya, tumaze kumenyera ko gukinira hanze, bitewe n’abantu baza kudushigikira biradufasha cyane. 

    Inama cyangwa impanuro nabaha, ni ugushyiramo imbaraga, byose birashoboka nk’uko twagiye tubyerekana mu munsi ishize, byose birashoboka. Libya ni ikipe ikinika, kandi twanatsinda, ni cyo kintu nababwira kandi nizeye ko bizashoboka cyane, Hamwe n’Imana byose bizagenda neza.”

    Sibomana Patrick nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Elettihad Almisraty SC yo muri Libya 

    Sibomana Patrick yajyanye intego zo kwitwara neza muri Elettihad Almisraty SC 

    Sibomana Patrick yavuze ko yatandukanye na Gor Mahia nta kibazo bafitanye 

    Sibomana Patrick yifurije ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ gutsinda Libya 

    Sibomana Patrick yahishuye icyamukuye muri Gor Mahia akajya muri Libya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146509/sibomana-patrick-yahishuye-icyamukuye-muri-gor-mahia-akajya-muri-libya-anagenera-ubutumwa–146509.html