Blog

  • Hakorwa iki ngo Afurika yigobotore ingoyi y’i… – #rwanda #RwOT

    Afurika ifite amahirwe yo kugira hejuru ya 60% by'ubutaka bwera ku Isi, ndetse hejuru ya 52% by'Abanyafurika bafite akazi, bakora mu rwego rw'ubuhinzi, ariko n'ubundi haracyagaragara ikibazo cy'uko abarenga miliyoni 280 by'Abanyafurika babarirwa hejuru ya 20% bagitaka inzara.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko kwihaza mu biribwa bidashobora kugerwaho mu gihe cyose hatabanje kubaho ikumira ry’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, cyane ko ibi bibazo ari byo bikunze gukora mu nkokora cyane urwego rw’ubuhinzi rukomokaho ibyagahagije abaturage.

    Minisitiri yagaragaje ko zimwe mu ngamba ndetse na gahunda zigomba kunozwa mu rwego rw’ubuhinzi kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo guhunika umusaruro, cyane ko hirya no hino hakigaragara umusaruro wangirika kandi wakagombye guhunikwa noneho ukazatabara mu gihe habayeho ibibazo umusaruro ukagabanyuka.

    Indi gahunda iri gushirwamo imbaraga kugira ngo abantu babashe kwihaza mu biribwa, ni ukongera ubuso buhingwaho. Ku rundi ruhande ariko, Umuryango ushinzwe Iterambere rya Afurika, NEPAD, uvuga ko mu gihe nta cyaba gikozwe, hafi 50% by'ubutaka bwera muri Afurika byazagera icyo gihe butagitanga umusaruro mu 2050, ibyumvikanisha uburyo imbaraga zishyirwa muri uru rwego zikwiriye kwiyongera.

    Mu Rwanda, hariho gahunda y’igihugu yo guhangana no gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe izageza mu 2030, ikaba izashyirwa mu bikorwa itwaye miliyari zigeze kuri 11 Frw.

    Muri uru rugendo kandi, ni ngombwa ko ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibidukikije bibungwabungwa cyane ndetse hakongerwa umusaruro kuko n’abaturage bagenda biyongera uko bwije n’uko bucyeye.

    Ikindi Minisitiri Uwamariya yagaragaje kigomba gukomeza kwitabwaho, ni ugushaka imbuto n’ibihingwa bibasha kwihanganira n’ingaruka izo arizo zose zishobora gutura ku mihindagurikire y’ibihe.

    Umuyobozi wa AGRA mu Rwanda, Ndagijimana Jean Paul avuga ko ku mugabane wa Afurika kwigobotora inzara bishoboka cyane ndetse ikanasagurira amasoko y’ibindi bihugu. 

    Yasobanuye ko kugira ngo ibi bigerweho, bisaba ko abashakashatsi, abafite ibikorwa by’ubucuruzi na Leta bahuriza hamwe imbaraga kugira ngo biteze imbere.

    Ni mu gihe Minisitiri Uwamariya na we yashimangiye ko bishoboka kuko umugabane ufite abantu kandi bafite imbaraga zo gukora cyane ko umubare munini ari urubyiruko. Ikiyongera kuri ibyo ni uko mu bihugu byinshi byo muri Afurika hari ikirere cyiza.

    Yumvikanishije ko hakwiye koroshywa ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, hakongerwa amahugurwa ahabwa abahinzi ndetse n’urubyiuko ku bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga udushya, kandi hakagabanwa umusaruro wangirika, maze akomeza agira ati: “Kuko buriya ushobora no gusanga Afurika iteza bikeya, ariko ibyinshi bikangirika.”

    Mu gihe umugabane wa Afurika ukiri gushaka umuti urambye ku buryo wakwigobotora ikibazo cy’inzara, byitezwe ko umubare w’Abanyafurika na wo uziyongera mu bihe biri imbere ku buryo uzikuba kabiri mu 2050, ukagera kuri miliyari ebyiri n’igice.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146512/hakorwa-iki-ngo-afurika-yigobotore-ingoyi-yinzara-146512.html

  • Byahagurukije ibyamamare bya Hollywood: Sherr… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 07 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Center [KCC] hategerejwe ibirori by'agatangaza byiswe “Silver Gala”, byateguwe n’umubyinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Sherrie Silver. 

    Uyu mukobwa w’impano ikomeye mu kubyina yashimwe n’abayobozi bakomeye ku Isi ndetse n’ibyamamare mpuzamahanga, avuga ko yatekereje gukora ibi birori nyuma yo kwitegereza uko ibya “Met Gala” bigenda.

    Avuga ko yabiteguye kandi agamije gushakira ubushobozi umuryango yashinze “Sherrie Silver Foundation” ufasha abana batishoboye, akabashakira iby’ibanze birimo amafaranga y'ishuri n'ibyo kurya, akanazamura impano zabo yaba mu muziki, mu kubyina n'ibindi.

    Sherrie Silver yagarutse kuri ibi birori by’agahebuzo yateguye n’abazabyitabira, ati: 'Igihari ni uko abahanzi hafi ya bose basuye uyu muryango [Foundation] bazaba bahari, abavanzi b'umuziki n'abandi bavuga rikijyana.'

    Yongeraho ati: 'Hazaba hari Masai Ujiri ni umwe mu bakunzi b'uyu muryango, hazaba hari Fred Swaniker uzatanga ikiganiro, The Ben, Massamba na we azaba ahari.'

    Akomeza agira ati: 'Hazaba hari umwe mu ba Guverineri muri Nigeria yitwa Peter Obi, hari kandi n'ibindi byamamare bibiri tugize ibanga mpuzamahanga bizaza.'

    Yagarutse ku batazabasha kuhagera ariko bohereje ubutumwa bwabo, ati: 'Hari ubutumwa kandi twohererejwe bwa Childish Gambino yatanze n'inkunga y'ibintu dushobora kuba twazagurisha tugakuramo amafaranga yo gufasha umuryango.'

    Yavuze ko umukobwa wa Will Smith na Jada Smith, na we atazabasha kuboneka ariko akaba yarohereje ubutumwa, ati: 'Dufite kandi ubutumwa bwa Willow Smith umukobwa wa Will Smith.'

    Ibi birori bizayoborwa na Arthur Nkusi afatanije na Makeda, mu gihe gahunda yo kunyura ku itapi y'umutuku izaba iyobowe na Miss Nishimwe Naomie.

    Abantu bazakurikirana ibihangano bitandukanye byateguwe n'abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation ndetse Boukuru na we ategerejwe mu bazasusurutsa abitabiriye.

    Hateguwe n'ibiganiro bizatangwa na The Ben, Fred Swaniker na Sherrie Silver, mu gihe umuziki uzaba uvagwa na DJ Toxxyk na DJ Sonia. Hazanatangwa ibihembo ku bazaseruka neza.

    KANDA HANO UREBE BYOSE BIREBANA N’IBI BIRORI BYAHAGURUKIJE IBYAMAMARE BYA HOLLY WOOD

    Ibirori bya Silver Gala bitegerejwe na benshi muri Kigali Convention Center byahumuye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146518/byahagurukije-ibyamamare-bya-hollywood-sherrie-silver-yatanze-ishusho-yibirori-bikomeye-ag-146518.html

  • RIB yavuye imuzi ikibazo cya Yago, yitsa kuri… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024 mu kiganiro yagiranye Primo Media Rwanda.

    Dr. Murangira Thierry yavuze ko ikibazo cya Yago n’abandi barikumwe cyatangiye babona ari Showbiz bisanzwe ariko bakaza kubona ko bifata indi ntera aba aribwo babyinjiramo.

    Ati” Ubundi iki kibazo cya Yago na Godfather na Djihad n’abandi bantu bari hamwe ,hari ukuntu bagiye biremamo udutsiko tumwe dushyigikira abandi. Byatangiye tubona ari Showbiz nk’uko izindi Showbiz ziriho ariko tuza kubona ko biri kugenda bifata indi ntera aho batangiye kuzanamo amagambo ubona aganisha ku byaha, aganisha ku gukurura amacakubiri, aganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, amagambo ashobora gutuma bamwe banga abandi ,ashobora gutuma bamwe bashyamirana n’abandi ubwo nibwo twabyinjiyemo”.

    Yakomeje avuga ko nka RIB bakurikirana imbuga nkoranyambaga kuko nayo ari indi Si ishobora gukorerwamo ibyaha .

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) yavuze ko yigeze guhamagazwa ubwo hari umuntu wari wamureze ko amukangisha kuzashyira hanze amashusho y’ubwambure bwe.

    Ati” Yago yarahamagawe arabazwa. Yabanje guhamagarwa mbere hari ibyaha yarezwemo n’umuntu yakangishaga gusebya ku bijyanye n’amashusho y’ubwambure bwe aho yamukangishahaga ko ashobora kuyashyira hanze ku mbuga nkoranyambaga”.

    Yavuze ko yahamagawe akazabwa gusa ubwo yari agikurikiranwa ahita yongera gushyira andi mashusho hanze arimo amacakubiri.

    Ati”Yarahamagawe arabazwa arakurikiranwa, ibimenyetso birashakwa ndetse muri bwa buryo bwo gushaka bya bimenyetso Yago yongera gushyira amashusho hanze wumva arimo amacakubiri n’ivangura, arabazwa akurikiranwa ariko ari hanze. 

    Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga nibwo twagiye kumva twumva nawe aravuze ngo yarahunze,ibyo rero kuba bikurikiranwa turabikurikirana kandi nta muntu utanga ikirego muri RIB ngo kireke gukurikiranwa”

    Dr. Murangira Thierry yavuze ko Yago yahunze igihugu agikurikiranwa ku byaha biremereye birimo ivangura.

    Ati” Yago ahunze yari agikurikiranwa kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaba biremereye biriya by’ivangura yavuze, yahise agenda gusa ikigaragara nuko aho ari ubona ko yagumye gukora ibindi biganiro nabyo biganisha ku byaha”.

    Yibukije Yago ko nubwo ari hanze y’u Rwanda ntaho ukuboko k’ubutabera kutagera ndetse anamugira inama yo gukora imyidagaduro itarimo ibyaha.

    Ati” Icyo namubwira namwibutsa hamwe n’abandi bose bumva ko bari hanze y’u Rwanda cyangwa se bumva ko amazina yabo bayahishe kuko niryo Yago ntabwo ariryo zina rye, uwo Godfather ntabwo ariryo zina rye, abo bose icyo nababwira aho waba uri hose wibuke ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera.

    Niyitonde rero areke kuvuga ngo avuye hano haribyo yari agikurikiranwa ageze hariya hari ibyo atangiye gutangaza n’ubundi bigaragaza neza ko n’ubundi ibyo yakoraga ari ibyaha. 

    Inama namugira ni uko yajya mu nzira nziza agakora Showbiz neza akayikora mu buryo bumwungura, bumuteza imbere ariko akirinda kuyigira urubuga rwo kwibasira, rwo gukorerwamo ibyaha,gukurura amacakubiri, amagambo y’urwango.

    Usibye na Yago n’abandi turabihanangiriza imyidagaduro ntabwo ari urubuga rwo gukoreramo ibyaha”.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) yanavuze ko muri 2022 Yago yari yarigeze kurega Djihad.

    Ati” Tariki ya 14 z’ukwezi kwa Kabiri 2022 twakiriye ikirego cya Nyarwaya Innocent ariwe Yago, arega Uzabakiriho Cyprien mwene Rubayiza, amurega ko yashyize amashusho kuri konte ye ya Instagram ikaba imuharabika kandi imubuza amahwemo. 

    Aho Yago yaragega Djihad. Ikirego cyarakurikiranywe dosiye yoherezwa mu bushinjacyaha ubwo sinzi ako gatsiko avuga”.

    Mu munsi yashize nibwo Yago umaze iminsi ahanganye na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yatangaje ko ahunze u Rwanda, asobanura ko yabitewe n'abashatse kumwica.

    Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yanditse ati 'Rwanda nkunda, nguhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k'abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n'umwe.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146531/rib-yavuye-imuzi-ikibazo-cya-yago-yitsa-kuri-djihad-na-godfather-146531.html

  • APR FC yatsinze Mukura VS Abanya-Nigeria biranga, Tuyisenge Arsene arigaragaza #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wabaye uyu munsi, APR FC yatsinze Mukura VS 3-2 mu mukino Tuyisenge Arsene yigaragarijemo n’aho Chidiebere Nwobodo na Godwin Odibo bakomoka muri Nigeria byanze.

    APR FC nyuma yo gutsinda Marines FC 2-1 mu mukino wa gicuti, uyu munsi yari yakinaga na Mukura VS.

    Ni umukino umutoza wa APR FC, Darko Nović yakinishije benshi mu bakinnyi batahabwaga umwanya wo gukina, ni mu gihe abandi bari mu makipe y’igihugu.

    APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 43 ku burangare bw’ubwugarizi bwa Mukura VS, cyatsinzwe na Lamine Bah.

    Igice cya kabiri APR FC yagitangiye ikora impinduka Chidiebere Nwobodo Johnson utahiriwe n’igice cya mbere yahaye umwanya Tuyisenge Arsene. Ni umusore wahise wongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe.

    APR FC yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 51 cyatsinzwe na Taddeo Lwanga, ni ku mupira wari uturutse muri koruneri yari itewe na Richmond Lamptey umunyezamu akawuhusha ahita atsinda mu buryo bworoshye cyane.

    Mukura yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 61 cyatsinzwe na Elie Tatou, ni ku mupira Odibo wasimbuye Bacca yatakaje maze Nzau agatera ishoti rikomeye Ruhamyankiko akananirwa kuwufata ngo awukomeze.

    Victor Mbaoma yaje gutsindira APR FC igitego cya gatatu ku munota wa 68 kuri penaliti, ni ku ikosa ryari rikorewe Tuyisenge Arsene.

    Na Mukura VS yaje kubona penaliti ku munota wa 75 ku ikosa Jean Rene yakoreye Elie Tatou, yinjijwe neza na Sunzu Bonheur. Umukino warangiye ari 3-2.

    Lamine Bah ni we wafunguye amazamu

    Abafana bari benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-mukura-vs-abanya-nigeria-biranga-tuyisenge-arsene-arigaragaza

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yaganiriye n'uwa Sierra Leone Dr. Moinina Sengeh ku kwagura ubufatanye – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe wa Sierra Leone, Dr. David Moinina Sengeh, yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n'Ibiribwa, AFSF 2024 iri kubera mu Rwanda.

    Kuri uyu wa 3 Nzeri 2024 yakiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente baganira ku buryo amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono yashyirwa mu bikorwa hibandwa ku ngeri zirimo guteza imbere ubucuruzi, guhanga ibishya, ubufatanye mu byerekeye umutekano, ikoranabuhanga, ubuhinzi n'ibindi.

    Dr. Moinina Sengeh yagaragaje ko igihugu cye gifite byinshi cyakwigira ku Rwanda haba mu buhinzi n'ikoranabuhanga.

    Ati 'Ubuhinzi ni izingiro ry'ibiganiro, dufite byinshi byo kwigira ku Rwanda, no gusangira ibitekerezo, ikoranabuhanga ni ingenzi cyane kuri Sierra Leone kandi dukoranye n'u Rwanda tuzi ko ikoranabuhanga rihuza neza na gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga mu mijyi yacu [smart cities] nk'uko tugerageza kubiganira.'

    Uyu muyobozi yanavuze ko bagarutse ku masezerano y'imikoranire mu by'ingendo zo mu kirere, byazanavamo urugendo rushya rwa RwandAir rwerekeza muri Sierra Leone.

    Ati 'Twanavuze ku byerekeye ingendo zo mu kirere, twavuganye ku masezerano y'ingendo zo mu kirere; indege yanyu ijya muri Ghana, Nigeria, wenda ishobora gutangira no kujya ihagarara i Freetown mu gihe cya vuba.'

    Yahamije ko umubano w'ibihugu byombi umeze neza cyane kuko Perezida Kagame w'u Rwanda na Julius Maada Bio, wa Sierra Leone ari n'inshuti.

    Ku wa 26 Kanama 2024 Leta y'u Rwanda n'iya Sierra Leone basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu rwego rw'umutekano w'imbere na serivisi z'igorora.

    Mu byerekeye ikoranabuhanga kandi Sierra Leone yabengutse uburyo u Rwanda ruha abaturage serivisi binyuze ku rubuga Irembo, ku buryo iki gihugu gishobora kuzatangira gukoresha iri koranabuhanga iwacyo mu gihe cya vuba.

    Muri Nyakanga 2019 u Rwanda na Sierra Leone byasinye arimo ay'ubufatanye muri rusange, amasezerano y'ubufatanye mu biganiro mu rwego rwa politiki, amasezerano ku gukuriranaho viza ku bafite pasiporo z'abadipolomate n'abafite iz'abayobozi.

    Minisitiri w'Intebe David Moinina Sengeh yavuze ko igihugu cye gifite byinshi byo kwigira ku Rwanda

    Impande zombi zanagarutse ku masezerano yazatuma RwandAir yerekeza i Freetown


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-na-dr-moinina-sengeh-wa-sierra-leone

  • RIB yatangaje ko Yago yahunze akurikiranyweho ibyaha bikomeye #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago Pon Dat, yahunze mu gihe yakurikiranwagaho ibyaha biremereye.

    Yago wari umaze iminsi ahanganye na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aherutse gutangaza ko ahunze u Rwanda, asobanura ko yabitewe n’abashatse kumwica.

    Yagize ati 'Rwanda nkunda, nguhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.'

    Tariki ya 31 Kanama 2024, Yago yashyize ku muyoboro we wa YouTube videwo ndende itaravuzweho rumwe, yumvikanamo urutonde rw’abantu bafitanye amakimbirane, barimo abanyamakuru, abahanzi n’ibindi byamamare.

    Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Primo Media Rwanda, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, Dr. Murangira yatangaje ko ubwo Yago yahungaga, RIB yari yaratangiye kumukurikiranaho ibyaha biremereye birimo kubiba amacakubiri n’ivanguramoko.

    Yagize ati 'Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri, aganisha ku macakubiri n’ivangura, arabazwa, arakurikiranwa. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.'

    Dr Murangira yakomeje ati 'Ahunze yari agikurikiranwa. Kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura, yahise agenda. Gusa ikigaragara ni uko aho ari ubona ko yagumye gukora ibindi biganiro na byo ubona biganisha ku byaha.'

    Yago yavuze kenshi ko arwanywa n’agatsiko k’abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga. Dr Murangira yasobanuye ko uyu munyamakuru na we afite akandi gatsiko yise 'Big Energy’.

    Umuvugizi wa RIB yibukije abantu “nka Yago” bakorera ibyaha hanze ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera, abagira inama yo gukorera mu nzira nziza aho guhindura imbuga nkoranyambaga umuyoboro wo kubika urwango n’amacakubiri.

    RIB yari ikurikiranyeho Yago ibyaha bikomeye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rib-yatangaje-ko-yago-yahunze-akurikiranyweho-ibyaha-bikomeye

  • Kuvugurura Gare ya Nyabugogo, imodoka zo mu kirere n'iz'amashanyarazi: Imishinga Umujyi wa Kigali ushyize imbere – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo 2017 ni bwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo.

    Uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abantu n'ibintu ya RFTC kuri miliyari 45 z'Amafaranga y'u Rwanda. Gusa nyuma Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi.

    Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, Meya Dusengiyumva yavuze ko Umujyi wa Kigali ushishikajwe no kuvugurura gare ya Nyabugogo ku buryo mu myaka itanu iri imbere izaba ikoreshwa ari ahantu hasa neza.

    Ati 'Inyigo yo gukora Gare ya Nyabugogo irarangira muri uku kwezi kwa 10, turizera ko muri iyi myaka itanu izasiga iriya Nyabugogo yubatswe, ivuguruye ku buryo hazaba ari ahantu hazima abantu bashobora kuba bafatira imodoka zijya hirya no hino bikadufasha no kugenda tugabanya uburyo abantu bakoresha imodoka zabo.'

    Meya Dusengiyumva yavuze ko mu mishinga bafite harimo no guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu hakoreshejwe imodoka zikoresha amashanyarazi.

    Ati 'Muri uyu mwaka tugiye kujyamo tuzashyira imbaraga cyane muri bisi zikoresha amashanyarazi harimo no gushyira ibikorwa remezo hirya no hino mu Mujyi ahantu hashobora gucaginga izo modoka'

    'Twifuza kugeda tuvugurura uburyo twongera imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, dukoresha imodoka z'amashanyarazi ariko dushyiraho no kuba abantu babona aho bongereramo amashanyarazi, ikindi ni uko tuzareba uko twagira uburyo bwihariye bisi zanyuramo, hari gahunda tugiye gushyira mu bikorwa vuba aha yitwa 'dedicated bus line' ariko ntabwo ari yo yonyine kuko twifuza ko abantu bakoresha imodoka rusange bazajya bagira uburyo buboroheye bunoze butuma bazajya bagenda bihuta kurusha uko abandi bantu bagenda n'izindi modoka.'

    Hazanubakwa imihanda ireshya na kilometero 100 ndetse hanozwe amasangano y'imihanda ku buryo ibikorwa byo gutwara abantu n'ibintu birushaho kugenda neza.

    Amasangano y'imihanda azanozwa ni agaragaramo umuvundo mwinshi w'ibinyabiziga.

    Utumodoka two mu kirere

    Mu 2021 abashoramari b'Abafaransa bageze mu Rwanda bagirana ibiganiro n'inzego zitandukanye ku mushinga wo gushyira utumodoka dutwarwa n'imigozi yo mu kirere twari twitezweho kuvana abantu mu gace kamwe tubajyana mu kandi bikoroshya ingendo.

    Uyu mushinga wamaze igihe usa n'uwasinziriye kuko nta cyigeze kiwukorwamo mu myaka yashize ariko Meya Dusengiyummva yahamije ko ubu bagiye kuwubyutsa.

    Ati 'Hari umushinga umaze igihe ariko ariko inyigo yawo yarangiye wo gushyiraho imodoka bita 'cable cars' izo ni imodoka zigenda ku mugozi na zo zizadufasha kugenda tugabanya uburyo abantu bakoresha imodoka zo ku butaka zinakenera gukoresha ibijyanye na lisansi.'

    Gare ya Nyabugogo yafunguwe mu 1998 ntikijyanye n’igihe u Rwanda rugezemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuvugurura-gare-ya-nyabugogo-imodoka-zo-mu-kirere-no-kongera-iz-amashanyarazi

  • Rayon sports mu manga ninde uyiramira? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uruhuri rw'ibibazo muri Rayon Sports rukomeje gutuma abayobozi bakuru b'iyi kipe bagenda bava mu nshingano zabo, ibi bikaba byiyongereye ku bibazo by'imyitwarire y'ikipe ku kibuga, aho itarabasha kubona intsinzi mu mikino ibiri ya shampiyona y'u Rwanda y'umwaka w'imikino wa 2024-2025.

    Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Bwana Namenye Patrick, arateganya gusezera ku mirimo ye mu gihe kingana n'ukwezi kumwe, agasezera burundu ku nshingano zayo. Iki cyemezo kije mu gihe iyi kipe y'ubururu n'umweru itarabonera umuti ibibazo by'ubuyobozi ndetse n'iby'ubukungu byibasiye ikipe.

    Rayon Sports, ikipe ikunzwe cyane mu Rwanda, yinjiranye umwaka w'imikino ibibazo bikomeye by'umusaruro muke. Mu mikino ibiri ya shampiyona, Rayon Sports yanganyije umukino wa mbere na Marines FC ubusa ku busa (0-0) ndetse inongera kunganya n'Amagaju FC ibitego bibiri kuri bibiri (2-2). Ibi byose byateje impungenge ku bafana ndetse n'abakunzi b'iyi kipe, barushaho kwibaza ku mikorere n'imiyoborere ya Rayon Sports.

    Abakunzi b'iyi kipe bari bamaze igihe kinini bagaragaza kutishimira imikorere ya Namenye Patrick, cyane cyane mu bijyanye no kugura abakinnyi bashobora kuzamura urwego rw'ikipe. Umwuka mubi muri Rayon Sports urakomeza gufata indi ntera, aho nyuma y'icyemezo cya Namenye, bivugwa ko na DAF w'umuryango, Bwana Adrien Nkubana, yari yeguye, ariko yaje kugaruka kuri uyu mwanya nyuma y'ibiganiro byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nzeri 2024.

    Nubwo Adrien Nkubana yasubiye mu nshingano, ubukungu bwa Rayon Sports buracyahagaze nabi. Bivugwa ko bamwe mu bakinnyi bashya batahawe amafaranga bemeranyijweho, bituma bamwe muri bo bananirwa kwitabira imyitozo, ibintu bishobora gutuma amasezerano y'aba bakinnyi aseswa burundu. Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bakuru bivugwa ko ashobora gusohoka, cyane ko umutoza w'iyi kipe, Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka 'Robertinho,' yemeje ko atazakoresha umukinnyi udakora imyitozo.

    Ibi bibazo bikomeje guteza impungenge mu bakunzi ba Rayon Sports, bibaza amaherezo y'iyi kipe ndetse n'umurongo ubuyobozi buzafatamo kugira ngo ikipe isubirane icyubahiro cyayo, ikomeze kuba igihangange mu mupira w'amaguru mu Rwanda. Iminsi ikomeje kubarwa, aho amatora yo gusimbura perezida Uwayezu Jean Fidèle asigaje iminsi 49 gusa, benshi bakaba bari kuganira ku hazaza h'iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-mu-manga-ninde-uyiramira/

  • Munyakazi Sadate asanga inzira nziza yo gukemura ibibazo bya Rayon sports ari ukuyigurisha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yagaragaje ko igihe kigeze ngo iyi kipe igurishwe yegurirwe abashoramari bafite ubushobozi bw'amafaranga, mu rwego rwo kuyifasha kongera guhatana ku rwego rwisumbuyeho. Ibi yabitangarije IGIHE, aho yemeje ko igitekerezo cye cyashingiye ku bibazo by'ingutu bikomeje kwibasira iyi kipe, harimo n'ikibazo cy'amikoro make.

    Rayon Sports, imwe mu makipe akunzwe cyane mu Rwanda, irimo kwitegura gushyiraho ubuyobozi bushya nyuma y'uko Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, atangaje ko atazongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu minsi 50 iri imbere. Nubwo kugeza ubu nta mukandida uragaragaza inyota yo kumusimbura, Munyakazi Sadate asanga icyemezo cyiza atari ukomeza gushaka abayobozi bashya, ahubwo ngo iyi kipe yagombye kugurishwa abashoramari bashobora kuyifasha kugera ku rwego rwo guhatana n'andi makipe akomeye mu gihugu, mu karere ndetse no ku mugabane wa Afurika.

    Munyakazi yagize ati: 'Mbona igihe kigeze aba Rayon aho gutekereza ko kanaka yaza kuyiyobora ahubwo twatekereza uburyo yagurishwa ikegurirwa abaherwe bashobora kuyigeza ku rwego rwo guhangana n'andi makipe yo mu Rwanda, Akarere ndetse n'Afrika. Iki mbona ari cyo gisubizo cyonyine dusigaranye kugira ngo Rayon Sports itere imbere kandi ikomeze guhatana, ibindi ni ukurushya iminsi.'

    Icyakora, Munyakazi yibukije ko n'ubwo igitekerezo cyo kugurisha ikipe cyaba kiza, hagomba kwitonderwa amategeko agenga Rayon Sports, aho yagize ati: 'Rayon Sports FC igira ba nyirayo aribo bitwa Association Rayon Sports. Aba babinyujije mu nteko rusange bashobora gufata icyemezo cyo kugurisha kimwe cyangwa byinshi mu bikorwa byabo.'

    Iki gitekerezo cya Munyakazi cyaje mu gihe Rayon Sports imaze iminsi itorohewe n'ibibazo by'ubukungu. Hari amakuru avuga ko abakinnyi b'iyi kipe bamaze amezi abiri badahembwa, mu gihe amafaranga arenga miliyoni 60 Frw yishyurwaga abakinnyi bashya baguzwe n'abongerewe amasezerano atarishyurwa.

    Ku rundi ruhande, Uwayezu Jean Fidèle, wari usanzwe ari umuyobozi wa Rayon Sports, aherutse gutangaza ko atazongera kwiyamamaza, ndetse bikavugwa ko kuva habaye igikorwa cya 'Rayon Day' atigeze asubira ku biro by'iyi kipe. Namenye Patrick wari Umunyamabanga w'iyi kipe na we yamaze kwegura, mu gihe Nkubana Adrien wari Ushinzwe Imari n'ubutegetsi nawe yasabye gutandukana n'iyi kipe, nubwo bitaratangazwa niba yabyemererwa.

    Ibi bibazo byose byatumye havuka urujijo ku hazaza ha Rayon Sports, bituma igitekerezo cya Munyakazi Sadate cyo kugurisha iyi kipe kiza kimeze nk'igisubizo ku muryango mugari w'abakunzi b'iyi kipe. Gusa bikaba bigaragara ko hakenewe ibiganiro byimbitse n'impande zose bireba kugira ngo hafatwe icyemezo kiza kandi kirambye ku hazaza h'iyi kipe.

    Niba iki gitekerezo cya Munyakazi kizashyirwa mu bikorwa, ni icyemezo kizafata Rayon Sports mu cyerekezo gishya, cyangwa se kizayihindura umuyonga mu marembo y'abashoramari bashaka inyungu? Ibi byose ni ibibazo abakunzi b'iyi kipe ndetse n'abayobozi bayo bazagomba gusuzuma mbere yo gufata umwanzuro w'igihe kirekire.

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-asanga-inzira-nziza-yo-gukemura-ibibazo-bya-rayon-sports-ari-ukuyigurisha/

  • Birusha ubukana kunywa itabi! Guhumeka umwuka… – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mpera z’ukwezi gushize n’ikigo cya Politiki gishinzwe ingufu muri kaminuza ya Chicago (EPIC) muri Amerika, kivuga ko kwiyongera kwangiza ikirere bigabanya imyaka yo kubaho igihe cyo kubaho. 

    Ubushakashatsi bw'ubuzima bwiza bw'ikirere (AQLI) bwakorewe mu Buhinde, aho PM2.5 (ibintu bito bifite micrometero 2,5 cyangwa munsi ya diameter) ari 40 µg / m³ ugereranyije buri mwaka, byavumbuye ko 40% by'abaturage baho bahumeka umwuka wanduye.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryerekana impuzandengo ya 5 µg / m³ buri mwaka nk’ibisanzwe.

    Raporo yerekanye ko kugabanya umubare wa PM2.5 kugira ngo wuzuze umurongo ngenderwaho wa OMS bishobora kongera igihe cyo kubaho cy'abatuye mu Buhinde imyaka hafi ibiri.

    Umujyi wanduye cyane mu Buhinde ni Dehli, ufite impuzandengo ya PM2.5 ya 84.3 µg / m³, nk’uko raporo ya AQLI yabitangaje mu 2022.

    Nk'uko iyi raporo ibigaragaza, Dehli iramutse yujuje amabwiriza ya OMS, icyizere cy’ubuzima bw’abaturage bayo miliyoni 18.7 gishobora kwiyongera mu myaka hafi umunani.

    Byongeye kandi, raporo yerekanye ko guhura n'igihe kirekire cyanduye bikabije bigabanya igihe cyo kubaho cy'umuntu ugereranyije n'imyaka 3.6, mu gihe imirire mibi igabanya imyaka 1.6, itabi ku myaka 1.5, n'amazi meza n'isuku bitagira umutekano amezi 8.4. Ibi bigaragaza ko guhumeka umwuka mubi byangiza kurusha kunywa itabi n’imirire mibi.

    Impungenge z’Isi yose

    Raporo yashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe ikirere (SOGA) yerekanye ko ihumana ry'ikirere riza ku mwanya wa kabiri mu biza bibangamira Isi.

    Raporo ya SOGA yashyizwe ahagaragara ku ya 19 Kamena, yerekanye ko, usibye miliyoni z'abantu babana n'indwara z'ubuhumekero zidakira, ihumana ry'ikirere ryahitanye abantu barenga miliyoni umunani ku Isi mu 2021.

    Byongeye kandi, raporo yasanze abana bari munsi y'imyaka irindwi bashobora kwibasirwa cyane n'ingaruka ziterwa n'umwuka w'ikirere, hamwe na asima n'izindi ndwara zifata ibihaha. Abana bagera ku 700.000 bapfuye bazize igihe kinini bahuye n'umwuka wanduye, 70% muri bo kubera umwanda wo mu ngo uturuka mu guteka mu ngo hamwe n'ibicanwa byanduye. 

    Nubwo ibihugu 94 byashyizeho ibipimo byacyo bya PM 2.5, hafi kimwe cya kabiri cyananiwe kubyubahiriza. Hagati aho, ibihugu 158 byananiwe gushyiraho amahame na gato.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146525/birusha-ubukana-kunywa-itabi-guhumeka-umwuka-wanduye-bigabanya-iminsi-yo-kubaho-146525.html