Blog

  • Habuze n’umuntu n’umwe ufata ‘Screenshot?’ – Umuvugizi wa Rayon Sports Ngabo Roben #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yavuze ko amakuru amaze iminsi avuga ko perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele atozongera kwiyamamaza nta hantu na hamwe yigeze abitangariza.

    Mu minsi ishize ni bwo haje inkuru y’uko Jean Fidele yaba yamaze kubwira bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports ko baba batekereza uzamusimbura ko we atazongera kwiyamamaza.

    Ibi ngo yabivugiye muri imwe muri Group ya WhatsApp y’abafana b’iyi kipe.

    Ubwo Ngabo Roben yari abajijwe iki kibazo, yavuze ko ibyo ari ukubeshya kuko iyo aba yaranditse ubwo butumwa hatari kubura umuntu ubushyira hanze.

    Ati “iryo tsinda bavuga ko yandikiye muri group ya WhatsApp habuze n’umuntu ufata ‘Screenshot?’ Mu bantu magana angahe baba bari muri group habuze n’umuntu ufata ‘Screenshot’ ngo twese tuyibone? Rero ibyo bihuha abantu babyirinde.”

    Yakomeje avuga ko Uwayezu Jean Fidele ikijyanye n’amatora ari cyo kintu kimuraje ishinga.

    Ati “ntabwo umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ikijyanye n’amatora ari cyo kintu kimuraje ishinga, ikimuraje ishinga ni ugushyira ubuzima bwa Rayon Sports ku murongo kugeza ku munsi amatora azaberaho, harimo no gutegura amatora nk’uko biri mu nshingano za komite nyobozi, ibindi kwiyamamaza no kutiyamamaza igihe kizagera abivugeho.”

    Manda ya Uwayezu Jean Fidele muri Rayon Sports izarangira mu Kwakira 2024 akaba ari bwo hazatorwa Komite Nyobozi nshya, haribazwa niba azongera kwiyamamaza nubwo amahirwe menshi amakuru avuga ko ntabyo azakora.

    Uwayezu Jean Fidele bivugwa ko atazongera kwiyamamaza

    Ngabo Roben yavuze ko ibyo kongera kwiyamamaza no kutongera bizamenyekana mu minsi iri imbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/habuze-n-umuntu-n-umwe-ufata-screenshot-umuvugizi-wa-rayon-sports-ngabo-roben

  • APR FC yatangiye kugurisha amatike y’umukino izakiramo Pyramids yo mu Misiri muri CAF Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC imaze gutangira kugurisha amatike y'umukino ukomeye izakiramo Pyramids FC yo mu Misiri, uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro, tariki ya 13 Nzeri 2024. Uyu mukino ni uw'ijonjora rya kabiri ry'irushanwa rya CAF Champions League.

     

    Nk'uko byatangajwe, amatike yatangiye kugurishwa uyu munsi, iminsi icumi mbere y'uko umukino ubera. Aya matike agabanyije mu byiciro bitandukanye, bigamije gufasha abafana bose kubona uburyo bwo kwitabira uyu mukino mu buryo buboneye. Ahicaye hasanzwe hejuru ni 2000 Frw kimwe n'ahasanzwe hasi. Ku bafana bifuza kwicara mu myanya y'icyubahiro, VIP ni ibihumbi 10 Frw, mu gihe VVIP ari ibihumbi 30 Frw.

     

    Abashaka kwitabira mu byiciro byisumbuyeho cyane bizwi nka 'Executive Seat' bazishyura ibihumbi 100 Frw, mu gihe imyanya yo mu cyiciro cya 'Executive Box' ifite imyanya 13, yo igura ibihumbi 900 Frw. Aya matike azakomeza kugurishwa kugeza tariki ya 12 Nzeri, nyuma yaho ibiciro bikaziyongera. Kugura amatike bikorwa binyuze kuri telefoni ukanda *939# ugakurikiza amabwiriza.

     

    Ikipe ya APR FC yahagarariye u Rwanda mu mikino y'ijonjora rya kabiri nyuma yo gusezerera Azam FC yo muri Tanzania. Mu mukino ubanza wabereye muri Tanzania, Azam FC yari yatsinze APR FC igitego 1-0, ariko APR FC yaje kwihimura mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali, itsinda ibitego 2-0, ikomeza ku kinyuranyo cy'ibitego 2-1.

     

    Uyu mukino utegerejweho ishema ryinshi, ukaba uteganyijwe kuba mu gihe APR FC izongera guhura na Pyramids FC, ikipe yo mu Misiri yigeze kuyisezerera mu mwaka ushize iyinyagiye ibitego 6-0. Ibi biratanga impamvu ihamye y'uko iyi kipe y'ingabo z'igihugu iri gukora uko ishoboye kose kugira ngo yerekane ko imaze gutera intambwe igaragara, ndetse ko ishobora guhangana n'amakipe akomeye mu rwego rwa Afurika.

     

    Ni umukino utegerejwe n'abatari bake, aho abafana ba APR FC bifuza kubona ikipe yabo yitwara neza ikereka ko imaze kumenya guhangana n'amakipe akomeye yo ku mugabane w'Afurika.

     

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yatangiye-kugurisha-amatike-yumukino-izakiramo-pyramids-yo-mu-misiri-muri-caf-champions-league/

  • 11 Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Libya #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ikipe y’igihugu Amavubi iratangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 aho ihera kuri Libya.

    Amavubi ari mu itsinda D na Nigeria, Benin na Libya ari bukine na yo uyu munsi.

    Ni umukino uri bubere muri Libya saa 18h00′ kuri Stade du 11 Juin kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024.

    Ku kigero cya 95% ni uko umutoza Frank Spittler abakinnyi ari bubanze mu kibuga ari ababanjemo mu mukino uheruka, gusa nka Kwizera Jojea ashobora kwinjiramo mu gice cya kabiri.

    Abakinnyi 11 ashobora kubanzamo: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Samuel Gueulette na Nshuti Innocent

    Amavubi arakina na Libya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-amavubi-ashobora-kubanzamo-imbere-ya-libya

  • Uko kapiteni w’Amavubi yafungiwe ku kibuga cy… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iri kubarizwa muri Libya aho yagiye gukina n’ikipe y’igihugu ya Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

    Kuwa Mbere abakinnyi bakoze imyitozo ya Gatatu kuva bageze muri iki gihugu ikaba n’iya nyuma mbere y’uko bakina. Iyi myitozo kandi yakozwe na Bizimana Djihad, Mutsinzi Ange na Kwizera biyongereye ku bandi bakinnyi bageze muri Libya mbere.

    Nyuma yo gukora imyitozo kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad yatangaje ko ameze neza nyuma yo gusanga bagenzi be ndetse nabo akaba yabonye bameze neza.

    Yanavuze ku bibazo yahuye nabyo ubwo yari akigera muri Libya azize Israel ndetse bikagera aho bamushyira ahantu ha wenyine. Ati: “Ni ukuvuga ngo ikintu cyabayeho cyantunguye ntabwo nari nkizi.

    Murabyibuka ko mu mwaka ushize byigeze kuvugwa ko nagiye gukina muri Israel, murabyibuka ko nanabonanye n'umuyobozi wa Ambasade ya Israel mu Rwanda n'amafoto yagiye hanze turi kumwe.

    Rero nari nabonye na Visa yo kujyayo kuko hari ikipe yari yanshimye icyo gihe ariko nyuma yaho ntitwumvikana ariko n'ubundi nari namaze kubona Visa.

    Rero mu kugera hano urumva iyo Visa imaze hafi umwaka urenga iri muri passport yanjye, rero nageze hano mu kureba muri Passport babona ko harimo Visa ya Israel kandi bo nk’uko babimbwiraga, bambwiraga ko Israel ari umwanzi wabo ko nta muntu ufite ububasha cyangwa wigeze kugera muri Israel wemerewe kwinjira mu gihugu.

    Barabinsobanurira babimbwira gutyo banshyira ahantu hangenyine biranshanga ngerageza kuvugana na ‘Manager’ mubwira ukuntu ikibazo kimeze ariko ndashima Imana ko byarangiye”. 

    Yakomeje avuga ko bikiba byamutunguye ariko nyuma akaza kubyakira ndetse bikaba nta ngaruka byamugizeho. Ati: “Ntekereza ko bikiba byantunguye kuko ntabwo nari mbizi ariko nyuma yaho urumva buri gihugu kiba gifite amategeko n’ibyo kigenderaho.

    Ibyo nagenderaho, narabyubashye ntegereza ko ubuyobozi bugira icyo bubikoraho kuko nari namaze kumenyesha ubuyobozi bumbwira yuko nihangana bari kubikoraho. 

    Nyuma y’ahongaho nahise mbyakira ndavuga nti ni amategeko, ndavuga nti nabo baje mu Rwanda ushobora gusanga wenda hari amategeko ashobora kubagonga byose birashoboka”.

    Bizimana Djihad yavuze ko abakinnyi bameze neza ndetse abenshi batahindutse anavuga ko intego ari ugukomerezaho bitwara neza. Ati: “Abakinnyi bameze neza, abakinnyi benshi ni ba bandi. 

    Navuga ko intego ni ya yindi tumaze iminsi turimo kwitwara neza ntekereza ko n’icyo gihe cyo gukomerezaho, turakora ibishoboka byose kugira ngo dukomerezeho nk’uko ubushize byari bumeze”.

    Kapiteni w’Amavubi yavuze ko niba hari abantu ba mbere banyotewe no kujya mu gikombe cy’Afurika ari abakinnyi. 

    Ati: “Niba hari abantu ba mbere banyotewe no kubona itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika ni abakinnyi kurusha wenda n’Abanyarwanda kuko wenda tuba turi mu kibuga, tuba duhagarariye imbaga y’Abanyarwanda ariko iryo shema ni twebwe rigiraho ingaruka cyane.

    Navuga ko n’izindi [nshuro] zashize akenshi ntabwo tugenda tugiye gutsindwa cyangwa tuvuga ngo tugiye kwitabira gusa birangire n’ubundi intego ni yayindi.

    Ubu akarusho ni uko tumaze iminsi tumeze neza ni imbaraga ntekereza ko tugomba kwinjirana muri iri rushanwa kandi ‘hamwe’ n’Imana ntekereza ko ibintu bizagenda neza”.

    Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Nzeri 2024 Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iri bucakirane na Libya ku kibuga cya 'June 11 Stadium' mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

    Bizimana Djihad wafungiwe ku kibuga cy’indege muri Libya azize kuba yarafite Visa ya Israel 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146535/uko-kapiteni-wamavubi-yafungiwe-ku-kibuga-cyindege-muri-libya-azize-israel-146535.html

  • Ni ryari amafaranga yigihugu ashobora guhind… – #rwanda #RwOT

    Amateka agaragaza ko ifaranga ryatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu hagati y'umwaka wa 1914 ubwo Ababiligi batangizaga ifaranga rigasimbura urupiya (Deutsch-Ostafrikanische Rupie) ryakoreshwaga ku gihe cy'Abakoloni b'Abadage.

    Kuva icyo gihe mu Rwanda hakoreshejwe Ifaranga rya Congo-Mbiligi, kera kabaye risimburwa n'Ifaranga ryari risangiwe n'u Rwanda n'u Burundi. Nyuma y'ubwigenge bw'ibihugu byombi, nibwo hatangiye gukoreshwa ifaranga ry'u Rwanda nyirizina.

    Gusa zaba inoti cyangwa ibiceri, byagiye bihindurwa uko iminsi yagiye ishira kugeza na n'ubu, ahanini bitewe n'uko iterambere ry'ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye rikomeza kwiyongera ku Isi ari nako ba rusahurira mu nduru baryifashisha mu manyanga akomeye arimo no kwiba igihugu cyangwa kwinjira mu mabanga yacyo.

    No mu minsi ishize, iteka rya Perezida rishyiraho izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024, riteganya ko inoti zikoreshwa hamwe n'inoti zisanzweho, ari zo iya 500 Frw, iya 1000 Frw, iya 2000 Frw n'iya 5000 Frw, kandi zifite agaciro mu Rwanda.

    Izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw zashyizweho nyuma y'uko bisabwe na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, bigasuzumwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024 ikanabyemeza.

    Ubutumwa Banki Nkuru y'u Rwanda yashyize kuri konti yayo ya X, bugaragaza ko inoti ya 5000 Frw na 2000 Frw zaherukaga guhindurwa mu myaka myinshi ishize kuko nk'iya 2000 Frw ari iyakozwe tariki 1 Ukuboza 2014.

    Umuyobozi ushinzwe ikoreshwa ry’amafaranga no kwishyura muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Habumugisha Denis asobanura ko iyo amafaranga amaze hagati y’imyaka umunani n’icumi, ashobora guhindurwa mu bundi buryo mu rwego rwo kugendana n’aho ibihe bigeze.

    Yagize ati: “Ubundi muri tekinike y’amafaranga, iyo amafaranga amaze kumara hagati y’imyaka 8 n’imyaka 10, bisaba ko isura yayo ihinduka. Kubera iki duhindura iyo sura? Ni uko tekinoloji ihinduka.”

    Si iyi mpamvu gusa ishobora gutuma amafaranga ahinduka, ahubwo binakorwa mu rwego rwo kugira ngo arusheho kugira umutekano n’ubudahangarwa butuma abantu batoroherwa no kuyigana.

    Inoti nshya ziheruka gushyirwaho, na zo zahinduriwe ibimenyetso haba mu buryo bugaragara inyuma ndetse no mu buryo bw’ikoranabuhanga akoranye, bijyanye n’aho iterambere ry’u Rwanda rigeze.

    Mu kiganiro Banki Nkuru y'u Rwanda yahaye abanyamakuru mu 2014, ubuyobozi bwayo bwavuze ko ifaranga ry'u Rwanda ridahinduka cyane, ko no mu myaka 20 yari ishize nyuma y'uko ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, habaye impinduka zikomeye inshuro ebyiri gusa, mu gihe ngo mu bindi bihugu bimwe na bimwe bo bahindura kenshi amafaranga bakoresha.


    Iyi ni inoti ya 5000 Frw yo mu 1998

    Inoti ya 5000 Frw yasohotse mu 2004

    Inoti nshya ya 5000 Frw yo mu 2024   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146529/ni-ryari-amafaranga-yigihugu-ashobora-guhindurwa-146529.html

  • Igishushanyo mbonera cyamuritswe: Ibyo wamenya ku mushinga wa Kigali Green City i Kinyinya – #rwanda #RwOT

    Green City Kigali ni umushinga w'iterambere uzaramba kandi uhendutse, ugizwe n'inyubako zitangiza ibidukikije kandi zikoresha ingufu zisubira, ibyakoreshejwe bikongera kubyazwa umusaruro kandi zubatswe n'ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu.

    Igishushanyo mbonera cy'uyu mujyi cyamaze gutunganywa abaturage bemerewe gutangira kubaka bijyanye nacyo nyuma yo gusaba ibyangombwa byo kubaka.

    Uyu mudugudu uzubakwa ahahoze hakorera Radio y'Abadage ya Deutsche Welle i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho, hafite ubuso bwa hegitari 600.

    Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa, yatangaje ko igishushanyo mbonera kizifashishwa mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Kigali Green City [Kinyinya] cyamaze kuboneka.

    Uyu mushinga wa Green City uzakorerwa mu tugari twa Gasharu na Gitega muri Kinyinya aho hazagabanywamo uduce 18, buri kamwe kakazaba gafite ibikenerwa byose.

    Ati 'Mu bintu twatekereje twifuje ko twashyiraho umujyi ufite ibintu byose, aha hantu Kinyinya turi kuhakorera igererageza niturangiza aha tuzajya no kubikorera no mu tundi duce. Twifuje ko ibintu byose umuntu akenera yajya abibona adakoze urugendo rw'amaguru rurengeje iminota 15.'

    Muri Green City Kigali hazubakwa inzu zihendutse zizagenerwa abaturage bari hagati ya 170.000 na 200.000.

    Muhirwa yavuze ko uyu mushinga uzubakwamo inzu ziciriritse ku buryo abaturage mu ngeri zose bazisangamo kandi zikazaba zubatswe mu buryo buhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

    Ati 'Ni gace kubatswemo inzu nk'utundi ariko zifite ubushobozi bwo kuba zahangana n'imihindagurikire y'ikirere ariko tukaba twifuza ko twazajya dukoresha ibikoresho biboneka mu Rwanda.'

    'Twifuza ko twakubaka inzu ziciriritse mu bushobozi bw'abantu bahatuye ndetse n'abazahatura ku buryo abahatuye uyu munsi bakomeza bakahatura.'

    Ibyo byatumye muri Green City hategurwa ibice bitandukanye aho muri buri gice umuntu yagereranya n'umudugudu hazaba hubatswe ibikorwa remezo by'ibanze birimo amashuri, imihanda, amasoko, amavuriro n'ibikorwa by'imyidagaduro.

    Yagaragaje ko mu itegurwa ry'igishushyanyo mbonera Umujyi wa Kigali wafatanyije na Fonerwa ndetse n'abaturage batuye i Kinyinya bagahabwa umwanya ngo batange ibitekerezo bya bo.

    Ku birebana no gukora ingendo ku bazaba batuye muri ako agace bitekerezwa ko bazajya bakoresha uburyo bwo gutwara abantu bwa rusange cyangwa gukoresha amagare.

    Hateganyijwe kandi kubakwa imihanda ishobora kuzajya ihuza ako gace n'ahantu abantu bashobora kubona akazi kuko hateganyijwe nk'umuhanda ugera mu Cyanya cyahariwe inganda cya Masoro hamwe mu hashobora kuboneka imirimo.

    Nk'Umujyi urengera ibidukikije biteganyijwe ko uzagira uruhare runini muri gahunda yo kurimbisha Kigali ariko no mu kugabanya ingaruka zishobora guterwa n'umwuka wanduye abantu bahumeka.

    Hari kandi uburyo bwo kongera gutunganya imyanda yo muri uwo mujyi ku buryo ibyazwa umusaruro aho kuba ikibazo nk'uko bimenyerewe.

    Igishushanyo mbonera kigaragaza ko nibura ingufu z'amashanyarazi zizajya zifashishwa muri uwo mudugudu 75% byazo zizaba zikomoka ku ngufu zisubira ndetse inzu zubatswe mu buryo buzigama umuriro n'amazi bikoreshwa.

    Uretse ahantu h'imyidagaduro hateganyijwe harimo no kuzashyirwamo n'ibirebana n'ahantu hateza imbere ubukerarugendo kandi habungabunga ibidukikije (Urban eco-Parc).

    Biteganyijwe ko kandi hagomba gutegurwa uburyo bwo guhanga imirimo nibura ibihumbi 50 muri Kinyinya binyuze no mu gushyiraho amahirwe y'ubucuruzi muri utwo duce.

    Muri uyu mushinga abaturage bashobora kubaka inzu zijyanye n'uko igishushanyo mbonera kibiteganya cyangwa bikaba byakorwa n'abashoramari.

    Inzu zizubakwamo ziri mu byiciro bitandukanye bitewe n'aho umuntu agiye kubaka kuko uko wegera umuhanda ariko hasabwa kubaka inzu yisumbuyeho.

    Uruhare rwa Leta ni ukubaka ibikorwa remezo bitandukanye bizakenerwa muri ako gace birimo imihanda, kuhageza amazi, amashanyarazi, amashuri, amasomo, amavuriro n'ibindi bitandukanye.

    Hari abaturage bakunze kugaragaza ko kuva ako gace katekerezwa gukorerwamo uwo mushinga batongeye guhabwa ibyangombwa byo kubaka ariko kuri ubu Umujyi wa Kigali ugaragaza ko witeguye kubitanga ku bashaka kubaka bijyanye n'igishushonyo mbonera.

    Hazaba hari umuhanda uzenguruka hamwe n'uwagenewe imodoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kugira ngo ingendo zikorwe mu buryo bworoshye, ndetse n'urusobe rw'imihanda ruzaba rwubatse ahantu hahanamye, ahari ibiti ndetse n'inzira zagenewe abanyamaguru zitwikiriye.

    Ikibaya kizaba gihuza inzira y'abanyamaguru ikikijwe n'ishyamba n'uwo muhanda wagenewe imodoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Hazaba kandi hari n'ibikorwaremezo byakoreshwa na buri wese mu buryo bworoshye. Hari kandi n'amashuri y'incuke, abanza, ayisumbiye, TVET na kaminuza n'ahantu hagenewe gukorerwa ibikorwa by'ubukungu mu rwego rwo guteza imbere imirimo idakomoka ku buhinzi.

    Abafite ubushobozi bwo kubaka muri Kigali Green City bagiye gutangira guhabwa ibyangombwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igishushanyo-mbonera-cyamuritswe-ibyo-wamenya-ku-mushinga-wa-kigali-green-city

  • Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y'igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi  iratangira urugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kuri uyu Gatatu tariki ya 04 Nzeri 2024, kuri ubu Amavubi ari muri Libya i Tripoli mu mukino ugomba guhuza aya makipe yombi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma ndetse b'abakinnyi bose bakaba bageze mu mwiherero.

    Umuyobozi w'Abakinnyi kapiteni Djihad Bizimana wari usigaye nyuma y'urugendo rutoroshye yageze mu mwiherero akorana imyitozo n'abandi, yaje ahasanga Mutsinzi Ange na Kwizera Jojea baraye bahageze.

    Umukino wa mbere w'Amavubi urabahuza na Libya, biteganyijwe ko uyu mukino uzaba ku Isaha ya Saa kumi n'Ebyiri zo mu Rwanda ukabera kuri Sitade yitiriwe 11 Kamena.

    Mu gihe Nigeria izaba ihura na Benin biri mu itsinda rimwe, u Rwanda rukazahita rukurikizaho guhura na Nigeria mu mukino wa kabiri mu itsinda uzaba tariki ya 10 Nzeri  i Kigali.

    Ni iki pe y'Igihugu y'u Rwanda imaze iminsi muri Libya mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza uyu mukino.

    Amavubi ubwo aheruka muri iyi mikino yo gushaka itile y'igikombe cya Afurika cyabereye muri Côte d'Ivoire ntiyitwaye neza kuko yasoje ku mwanya wa nyuma.

    Hari mu itsinda yarahereyemo n'amanota atatu kuko mu mikimo itandatu Amavubi nta mukino n'umwe yatsinzemo.

    Yanganyije imikino itatu mu mikino itandatu, naho amateka agaragaza ko u Rwanda  rumaze gutainda  Libya umukino umwe, rutaindwa imikino itanu banganya undi mukino umwe.

    Kuva iki gikombe cyatangira gukinwa,  u Rwanda rumaze kwitabira  inshuro imwe gusa, ubwo byari muri 2004.

    The post Umwuka ni mwiza, Amavubi agiye gutangira urugendo rwo gusha itike y'igikombe ya Afcon 2025 akina na Libya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umwuka-ni-mwiza-amavubi-agiye-gutangira-urugendo-rwo-gusha-itike-yigikombe-ya-afcon-2025-akina-na-libya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwuka-ni-mwiza-amavubi-agiye-gutangira-urugendo-rwo-gusha-itike-yigikombe-ya-afcon-2025-akina-na-libya

  • Izaba ifite amacumbi y'abagenzi: Ibyo wamenya ku mushinga wo kuvugurura gare ya Nyabugogo – #rwanda #RwOT

    Hakurikijwe ubuto bw'aho iherereye n'uburyo yubatswemo, ubonaka bitakijyanye n'igihe ari nayo mpamvu Umujyi wa Kigali ugaragaza ko ikwiye kuvugururwa.

    Ni umushinga mugari utegerejwe na benshi kuko umaze igihe kitari gito uvugwa ariko ntushyirwe mu bikorwa nk'uko biba byatangajwe n'abayobozi mu bihe bitandukanye.

    Umujyi wa Kigali uheruka gutangaza ko imirimo yo kwagura iyi Gare ya Nyabugogo izatangira hagati mu mwaka utaha wa 2025 ikazarangira mu 2027.

    Nubwo igishushanyo mbonera kizagenderwaho yubakwa kitararangira, Visi Meya ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Dusabimana Fulgence yagaragaje ko izaba ifite ibikorwa remezo by'ibanze kandi bigezweho.

    Ati 'Nibyo koko inyigo yayo irimo gukorwa ntabwo irarangira ariko igeze kure, bimwe tuzibandaho ni ibikorwa remezo bijyanye n'imihanda n'ibijyanye n'inyubako.'

    Yagaragaje ko imiterere y'iyo gare izaba igezweho biturutse ku kuba izubakwa mu buryo bworohereza imodoka bitewe n'ibyerekezo ziganamo.

    Izubakwa ku buryo igira igice kigenewe imodoka zo mu Mujyi wa Kigali, igice kigenewe imodoka ziva n'izerekeza mu Ntara z'Igihugu ndetse n'imodoka zigenewe izituruka n'izerekeza mu hanze y'u Rwanda.

    Dusabimana yavuze ko bizagendana no kubaka ibikorwa remezo by'imihanda bizifashishwa mu gukemura ikibazo cy'umuvundo w'ibinyabiziga ukunze kugaragara mu gace ka Nyabugogo.

    Ati 'Hari kandi n'imihanda igomba kuba idufasha koroshya urujya n'uruza rushobora kuba hariya mu gihe kizaza, murabizi ko haba hari umuvundo w'ibinyabiziga mu masaha atandukanye cyane mu gihe cy'abagenzi benshi, rero turasha kuyubaka ku buryo ibyo bibazo tutazongera kubigira. Aho ni ho hazazanamo imihanda ishobora kunyura hejuru mu buryo bwo koroshya urujya n'uruza.'

    Yashimangiye ko kandi bitewe n'umubare munini w'abagenzi bakoresha imodoka baturutse cyangwa berekeza mu bindi bihugu bashobora gukenera amacumbi, nabyo bizatekerezwaho mu kubaka iyo gare nshya.

    Ati 'Ikindi kiziyongeraho ni amacumbi azaba ari hariya kubera ko hari hazaba hari abagenz baturuka no hanze y'igihugu batakeneye ko bajya kure kugira ngo babone aho bacumbika.'

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yagaragaje ko inyigo ya gare ya Nyabugogo iri kugana ku musozo kuko izarangirana n'Ukwakira 2024.

    Ati 'Inyigo yo gukora Gare ya Nyabugogo irarangira muri uku kwezi kwa 10, turizera ko muri iyi myaka itanu izasiga iriya Nyabugogo yubatswe, ivuguruye ku buryo hazaba ari ahantu hazima abantu bashobora kuba bafatira imodoka zijya hirya no hino bikadufasha no kugenda tugabanya uburyo abantu bakoresha imodoka zabo.'

    Iyi gare niyagurwa bizihutisha ingendo kandi biteganyijwe ko hazashyirwa serivisi nyinshi z'ibanze zirimo n'izitahaboneka uyu munsi mu gihe izaba imaze kwagurwa.

    Mu Ugushyingo mu 2017 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo.

    Icyo gihe gahunda yari ihari ni uko umushinga wagombaga gutangira mu 2018 ariko wagiye udindira.

    Uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abantu n'ibintu ya RFTC kuri miliyari 45 z'Amafaranga y'u Rwanda, gusa Umujyi wa Kigali waje gutangaza ko uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi.

    Ahagana mu 1998 nibwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry'imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali ndetse hajyenda hiyongeraho n'iziva cyangwa zijya mu mahanga.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko inyigo yo kubaka Gare izarangirana n’ukwezi k’u Ukwakira 2024

    Meya Dusengiyumva Samuel yagaragaje ko iyi gare ari umwe mu mishinga ikomeye ihanzwe amaso mu maso atanu ari imbere

    Visi Meya ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Dusabimana Fulgence yagaragaje ko izaba ifite ibikorwa remezo by'ibanze kandi bigezweho birimo n’amacumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izaba-ifite-amacumbi-y-abagenzi-ibyo-wamenya-ku-mushinga-wo-kuvugurura-gare-ya

  • 78% y'abakurikiranyweho ibyaha mu 2023/24 bari munsi y'imyaka 40 – #rwanda #RwOT

    Ni umwaka watangiye muri Nyakanga 2023, ukarangira muri Nyakanga 2024.

    Ubwo hatangizwaga umwaka w'ubucamanza wa 2024/2025, Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yagaragaje ko ibirego byose bwakiriye ari 90,443, ibyatanzwe ku rubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 30 bikiharira 46.7%.

    Muri ayo madosiye ayaregewe inkiko ni 46,018 naho ayashyinguwe agera kuri 44,061 zashyinguwe ku mpamvu zitandukanye zirimo nko guca ihazabu, kumvikanisha uregwa n'urega n'izindi zinyuranye.

    Mu madosiye yaregewe inkiko, hari hakurikiranywemo abantu 61,610, aho abagera ku bihumbi 29,559 bakurikiranywe bafunzwe bingana na 48% naho 32,051 bangana na 52% bakurikiranywe badafunzwe.

    Habyarimana yagaragaje ko ikigereranyo cy'abakurikiranyweho ibyaha kigaragaza ko nibura 46% ari abantu bafite hagati y'imyaka 18 na 30 mu gihe abagera kuri 78% bakaba bari munsi y'imyaka 40%.

    Yahamije ko hagomba gushyirwaho ingamba zo kureba uburyo urubyiruko rwakwitabwaho, hakagabanywa umubare w'ibyaha ruregwa, ahubwo rukitabira ibikorwa by'iterambere.

    Ati 'Iyi mu by'ukuri ni imyaka myiza yo gukorera igihugu, niyo mpamvu mu ngamba zitandukanye zigomba kunozwa, harebwa uburyo uru rubyiruko rwakitwabwaho maze ijanisha ry'abora ibyaha rikagabanuka.'

    Ibyaha byagaragaye cyane muri uwo mwaka ni ubujura no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake kuko byihariye 57% y'ibyaha byose byakozwe mu mwaka ushize.

    Raporo igaragaza ko inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye 21,326 z'abakurikiranyweho icyaha cy'ubujura mu gihe mu 2023/24.

    Ku rundi ruhande ariko Inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye 11,571 z'abakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, mu gihe gusambanya umwana ho dosiye 5,675 ari zo zakiriwe.

    Gukoresha ibikangisho na cyo ni kimwe mu byaha bikunze gukorwa n'abakiri bato mu 2024 hakiriwe dosiye 4,093 naho gukora ibikorwa byerekeranye n'ibiyobyabwenge cyangwa gukoresha urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye 5,413.

    Mu mwaka wa 2022-2023 na bwo urubyiruko rwari rwihariye umubare munini w'abakurikiranywe n'Ubushinjacyaha, aho mu bantu 116,349 bakurikiranyweho ibyaha bari biganjemo abari hagati y'imyaka 18-30.

    Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko ikigero cyo gutsindiraho dosiye buregera inkiko cyazamutse kuko kuri ubu kigeze kuri 93% kivuye kuri 91% mu mwaka wabanje.

    Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yagaragaje ko ibirego byose bwakiriye ari 90,443, ibyatanzwe ku rubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 30 bikiharira 46.7%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/78-y-abakurikiranyweho-ibyaha-mu-2023-24-bari-munsi-y-imyaka-40

  • Bizimana Djihad yafungiwe muri Libya #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad yafungiwe amasaha agera ane n’igice azira kuba muri Passiporo ye harimo ko yageze muri Israël.

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu yari kumwe n’ikipe akinira ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ubwo bakinaga na Shaktar Donetsk ku Cyumweru ariko umukino ukaza guhagarikwa ku munota wa 50 ubwo bikangaga ibitero by’indege z’Abarusiya.

    Uyu yaje gusanga bagenzi be muri Libya kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 3 Nzeri, gusa ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Mitiga International Airport ahita atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za Libya zamushinjaga gukorana n’ibigo by’ubutasi bya Israël, Mossad ni nyuma yo kubona ko muri Pasiporo ye afite Visa ko yinjiye muri iki gihugu.

    Amakuru ava muri Libya, avuga ko Djihad yafashwe saa Tatu na Mirongo ine n’itanu aza kurekurwa Saa Munani z’amanywa nyuma y’ubufatanye hagati ya Ambassade y’u Rwanda muri Libya ifite icyicaro i Cairo ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

    Djihad akaba nyuma yo kurekurwa yasanze bagenzi be banakoranye imyitozo ya nyuma bitegura umukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n’ebyiri za Kigali.

    Muri Nyakanga 2023 ni bwo Bizimana Djihad yerekeje muri Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Israël ngo babe barangizanya ariko birangira batumvikanye ku munota wa nyuma aza kuhava asinyira Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine.

    Ibyo yakorewe muri Libya bikaba byiyongereye ku byabaye ubwo ikipe y’igihugu yageraga muri iki gihugu bwa mbere ikamazwa isaha ku kibuga cy’indege aho bashatse gusigarana camera z’abanyamakuru, GPS z’abakinnyi mu gihe batanishimiye ko hari umwe mu bari kumwe n’iyi kipe wari wambaye Umusaraba mu ijosi.

    Djihad Bizimana ubwo yari kumwe na Ambasaderi wa Israel

    Djihad Bizimana yakoze imyitozo ya nyuma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bizimana-djihad-yafungiwe-muri-libya