Blog

  • Barijije benshi! Ibyamamare 15 byavuzweho uru… – #rwanda #RwOT

    Rimwe na rimwe hari ibitangazamakuru bitangaza inkuru z’ibinyoma ziganjemo izivuga ibyamamare byapfuye, ibi bigakorwa mu rwego rwo gucuruza no gutwika nk’uko abenshi babivuga mu Rwanda. Icyakoze ibi usanga ababigenderamo ari ibyo byamamare byabitswe bikiri bizima hamwe n’abafana babo aho usanga bizeye aya makuru bikarangira anyomojwe.

    Inaha ni kenshi hagiye havugwa inkuru z’ibinyoma ku bahanzi bavugwagaho gupfa yewe bamwe bakaniyama n’itangazamakuru ryabitangaje. Ibi ntabwo biba muri Showbiz yo mu Rwanda gusa kuko n’i mahanga bikunze kugaragarayo.

    Dore ibyamamare 15 byagiye bivugwaho gupfa nyamara bakiri bazima:

    1. Drake

    Abafana b'umuraperi w' umunya-Canada babaye nk'abahungabana ndetse bahinda umushyitsi abandi ubwoba burabataha ubwo ku itariki 14 Ugushyingo mu 2020 babonaga Hashtag ivuga ngo #RIPDrake ikwirakwira kuri Twitter ariko nk’uko inkuru yari imaze kuba kimomo, uyu muraperi yabaye inzirakarengane y'iyi nkuru mpimbano.

    Abafana ndetse n'abandi bantu bakurikiranira hafi amakuru y'imyidagaduro ubwo bakubitaga amaso ku mutwe w'inkuru/Title w'ikinyamakuru cya L.A Times wavugaga mu magambo y'ururimi rw'icyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda akaba yaravugaga ngo: 'Umuraperi w'umunya Canada ndetse akanaba n'umwanditsi w'indirimbo Drake, yapfuye afite imyaka 34'.

    Iyi nkuru yabaye incamugongo ku mbaga y'abafana, abakunzi be ndetse n'abakunda showbiz muri rusange ariko n’ubundi kubera ko byaje kugaragara ko yari inkuru mpimbano ntabwo byamaze igihe kirekire hasohotse inkuru ziyivuguruza ko rwose uyu muraperi ari muzima.

     2. Britney Spears na Justin Timberlake

    Mu buryo bwo gutebya no gutera urwenya, aba DJ babiri bakomeye bo muri Dallas, batangaje ko imodoka yakoze impanuka yahitanye ubuzima bw'abasitari baririmba mu njyana ya Pop ndetse ko bari bamaze igihe barimo gukundana/guteretana.

    Mu mwaka wa 2001, Umuririmbyi Timberlake yabwiye ABC News ati:'Ikintu cya mbere nahise nkora, ni uguhamagara Britney'.'Kuva mu ntangiriro, ubwo abantu bamenyaga iby'urukundo rwacu, hahoraga hari ibintu byavugwaga ndetse rwose ugasanga nta kuri kurimo ariko ibi byo byarenze ukwemera kuko byatumye ikibazo kigera ku rundi rwego'.

     Aya ni amagambo yavuzwe n'uyu muririmbyi aho yabwiraga itangazamakuru ku cyo avuga ku makuru yavuzwe ko we na Britney baguye mu mpanuka ariko n’ubundi bikaza kugaragara ko byari igihuha kugira ngo ababiri inyuma bacuruze ndetse babone abasomyi benshi.

    3. Avril Lavigne

    Ibihuha byatangiye gukwirakwira hirya no hino ku Isi muri Mata ya 2003 ko umuririmbyi ufite akazina k'akabyiniriro ka 'Complicated singer' bisobanuye umuririmbyi ugoye, ko yiyishe/yiyahuye nyuma y'urupfu rwa sekuru. Ikindi ni uko mu mwaka wa 2017, Twitter yabaye nk’ikongeza umuriro aho wasangaga abantu batabarika bakomeza kugaruka kuri iyi nkuru ko rwose uyu muhanzi yapfuye ariko n’ubundi bikaza kugaragara ko ari igihuha.

    4.  Taylor Swift

    Ikigaragara cyo ni uko umwaka wa 2009 utabaye umwaka mwiza kuri Taylor Swift. Yavuzweho ko yaguye mu mpanuka ikomeye nyuma baza gusanga ayo makuru yari igihuha. Hashize amezi make bivugwa ko yapfuye azize kunywa ibinini bituma umuntu asinzira akabona ibitotsi. Aya makuru yakwirakwijwe hiryo no hino ku mbuga nkoranyambaga na cyane kuri Facebook na Youtube. 

    Muri Nyakanga umwaka wa 2016, yongeye gutangazwa ko yapfuye, bitewe n'umuhanzi w'umunya Australia wabitangaje ndetse bigasamirwa hejuru n'itangazamakuru, akaba yarabyanditse mu magambo y'icyongereza, aho tuyashyize mu Kinyarwanda yari ashatse kuvuga:' Tuzahora tukwibuka Taylor Swift 1989-2016'. Aya makuru ntabwo haciyeho igihe kinini atanyomojwe, nyuma baza gusanga yari igihuha, bituma habaho kwitana ba mwana ku batangaje aya makuru.

     5. Jackie Chan

    Kugeza ubu Jackie Chan araho kandi ameze neza. Hari amakuru yagiye hanze ko umukinnyi ukina filime z’imikino njyarugamba (Action) yapfuye muri Werurwe umwaka wa 2011 nk’uko byasakajwe kuri Facebook. Amakuru yagiye hanze icyo gihe yavugaga ko uyu mukinnyi wa filime yapfuye azize indwara y'umutima yari imaze igihe imuzahaje.

    Ibi bikaba byarakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitabarika ndetse no mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi ariko nu’bundi byaje kurangira bigaragaye ko aya makuru yari igihuha.

     6. Barack Obama

    Ku itariki 4 Nyakanga umwaka wa 2011, urubuga rwa Twitter rwa Fox News rwaribwe ikizwi nko guhakingwa/Hacked, rwibwa n'itsinda ryitwa The Script Kiddies barangije bapostingaho ko Perezida Obama yiciwe mu muhango/Event wa Lowa, bidatinze ukuri kwaje kujya hanze basanga aya makuru yari igihuha.

    7. Justin Bieber

    Justin Bieber byatangajwe ko yapfuye inshuro  nyinshi zirenze izo ushobora kubara. Hari amakuru y'igihuha yagiye hanze ko uyu muhanzi yiyahuye mu mwaka wa 2009 ndetse aya makuru yongera kugaragara mu mwaka wa 2010. Hari andi makuru yatangajwe ko iki cyamamare cyarasiwe mu kabyiniro (Night Club) abandi bavuga ko yishwe no kunywa inzoga zirengeje  urugero (Overdose). 

    Mu kanya nk’ako guhumbya, kuri Twitter hahise hakwirakwira ubutumwa bumwifuriza iruhuko ridashira muri Hashtag igita iti:'#RIPJustinBieber', iyi HashTag ikaba yarasakajwe kuri Twitter muri Werurwe umwaka wa 2012 ariko n’ubundi nyuma basanga cyari igihuha.

    8. Celine Dion

    Amakuru y'ibihuha atajya arangira ku rupfu rw'umuhanzi Celine Dion, ndetse ibi bigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Iyo aya makuru y'urupfu rwe yajyaga hanze kandi ari igihuha, icyo we yahitaga akora,yihutiraga guhita ahamagara nyina umubyara Therese Dion kuri ubu witabye Imana muri Mutarama umwaka wa 2020, kugira ngo amuhumurize ko umukobwa we atapfuye ko ahubwo ari muzima nk’uko na we ubwe abigarukaho mu magambo yatangarije Digital Spy:'Ikintu kintera impungenge'. 

    Yongeyeho  aya magambo ati:'Bijya binsaza ndetse bikantesha umutwe ukuntu, Mama wanjye afite imyaka 86 y'amavuko ndetse iyo ntari kuri telephone ngo mubwire ko meze neza, amasegonda ane nyuma y’uko inkuru nk'izo zisohotse mu kinyamakuru…Ntacyo biba bimbwiye ibyo bavuga byose gusa ingaruka bigira ku muryango wawe ni cyo kibazo'.

    9.  Dwayne Johnson

    Umukinnyi wa Filime wamamaye ku izina rya The Rock ntabwo yapfuye ubwo barimo bafata amashusho y'agace ka filime  yitwa'Fast & Furious' nk’uko byatangajwe muri Mata umwaka wa 2014 kuri posts zakwirakwijwe ku bwinshi kuri Facebook.

    Uyu mukinnyi ukina filime, akibikubita amaso, yahise ajya kuri Facebook ye ahita yandika ubutumwa bunyomoza ibyari byamuvuzweho, ubwo butumwa bukaba bwari mu rurimi rw'icyongereza, akaba yaranditse ngo:'Ibibuha by'urupfu rwanjye ni ibinyoma ndacyakora akazi amasaha 24 ku munsi, Iminsi 7 mu cyumweru, iminsi 365 mu mwaka hanabariwemo n'umwaka dusimbutse'! 

    Ibyo uyu mukinnyi yanditse kuri Facebook byakomereje no kuri Twitter abyandika mu rurimi rw'icyongereza, mu Kinyarwanda akaba yaragize ati:'Ndashaka guhura n'umuntu watangije ibihuha by'urupfu rwanjye'. Abantu bamwe batekereje ko iyo aza guhura n'uwo muntu yari kumukubita cyangwa se bakarwana!

    10. Arnold Schwarzenegger

    Arnold Schwarzenegger byigeze kuvugwa ko yishwe n’indwara y’umutima.

    Ku itariki 28 Kanama mu  2015 kuri MSMBC.co(Ntubyitiranye na MSNBC.com) hatangajwe amakuru ko uwahoze ari Guverineri wa California akaba n’umukinnyi wa filime ukomeye, yapfuye azize indwara y'umutima, gusa nyuma byatangajwe ko aya makuru yari igihuha.

    11. Hillary Clinton

    Ibyakurikiye uburyo Hillary Clinton yagaragaye ku itariki 11 Nzeri mu muhango wo kwibuka abantu baguye mu gitero cy'ubwiyahuzi ku miturirwa ya World Trade Center, aha bakaba baribukaga muri Nzeri umwaka wa 2016 agaragara ari mu modoka yo mu bwoko bw' I Van atameze neza, igitangaje nuko umunyamakuru (News Anchor/Presenter) wa ABC News wakoraga muri Weekend witwa Joe Torres mu makuru ya nimugoroba yavuze aya magambo mu rurimi rw'icyongereza ubwo yari atangiye amakuru, tuyashyize mu Kinyarwanda akaba yaravuze ngo:'Amakuru yacu, tuyatangiriye ku makuru mashya/Breaking News  yerekeye urupfu rwa Hillary Clinton'.

    Uyu munyamakuru yagombaga kuvuga ngo (health) bisobanuye ubuzima arangije aribeshya avuga (death) bisobanuye urupfu. Nubwo bwose imbaga y'abantu batabarika bihutiye kubisakaza no kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga nyuma byaje kunyomozwa,bahita batangaza indi nkuru inyomoza/ivuguruza iya mbere ko uyu mugore ari muzima.

    12. Miley Cyrus

    Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Miley Cyrus, umukobwa w’icyamamare Billy Ray Cyrus, yabaye nk'uwigarurira imbuga nkoranyambaga zose aho wasangaga aho ariho hose ari we ugarukwaho , ndetse ibi byabaye inshuro zirenze imwe. Mu mwaka wa 2008 amakuru yagiye hanze ko yishwe n'imodoka yari irimo umushoferi wamugonze agahita ahunga.  

    Mu mwaka wa 2009 uwitwa Peaches Geldolf yanditse ku rukuta rwa Twitter mu magambo y'icyongereza ariko tuyashyize mu Kinyarwanda yaranditse ati:'Inshuti yo muri uru ruganda rw'imyidagaduro yamwandikiye ko Cyrus yapfuye'.

    Ijambo ry' urupfu rwe ryongeye kuzamuka muri Nzeri mu mwaka wa 2016, ubwo igitangazamakuru Now8News cyatangazaga ko Miley Cyrus bamusanze mu bwogero bwe (Douche) yapfuye, nyuma yo kunywa ibinini yandikiwe na muganga akarenza urugero rw'ibyo yagombaga gufata. Gusa bidateye kabiri hasohotse amakuru avuguruza iyari yatangajwe  nubwo yari yamaze gukwirakwira ahantu hose ko yapfuye ariko birangira ibaye igihuha.

    13.  Beyonce

    Imitako(Jewlry) ishobora kukwica cywangwa se nibura umuntu yavuga ko iyi ari imvugo y'igihuha yatangiye gukwirakwizwa hanze nyuma y’uko  Beyonce ubwo yari ku rubyiniro (stage) mu buryo butunguranye amaherena ye yacomotse ku gutwi maze uko aririmba akabari na ko agenda agerageza kuyasubizamo ariko noneho icyamuteye ubwoba ni ukuntu hatonyagangamo amaraso akagerageza kuyahanagura no kubihisha ariko yirengagiza ko amaso yose ari we bayahanze. Bigeza aho amaraso agera no mu maso. Ibi bikaba byarabaye ubwo yari mu gitaramo (concert) I Brooklyn mu Ukwakira umwaka wa 2016.

    Mu kanya nk’ako guhumbya, amakuru yahise acicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook ko Beyonce yapfuye kubera ko atashakaga kwita no guha agaciro kujya kwivuza kwa muganga. Hagati aho itsinda ryitwa 'The BeyHive' aba ni abafana bakomeye ba Beyonce, ntabwo bishimiye iby'aya makuru y'amahimbano/y'igihuha.

    14. Sean Kingston

    Ikinyamakuru cy'abongereza 'BBC News'  cyahungabanyije abakunzi ba muzika aho bari hirya no hino ku Isi muri Kamena umwaka wa 2018 ubwo cyatangazaga ko umuririmbyi w' umunya Jamaica kandi ufite ubwenegihugu bw’Amerika, Sean Kingston ko yapfiriye iwe mu rugo. Mu byumweru byakurikiye igihe yagongeshaga Jet Ski (Igikoresho cya moteri bagenderaho mu mazi menshi kiba cyenda kumera nka moto) ye ku kiraro cya Miami (Miami Bridge). Aya makuru baje gusanga yari igihuha

    15. Jet Li

    Icyamamare muri filime z’imirwano, Jet Li, nawe ari mu bavuzweho gupfa inshuro zirenze ebyiri. Byatangiye mu 2015 ubwo Daily Mail yatangazaga ko Jet Li yitabye Imana azize uburwayi. Ibi byaranyomojwe gusa mu 2020 nabwo ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye Isi, hanavuzwe urupfu rwa Jet Li. Byatumye mu 2022 ubwo yasohoraga igitabo kivuga ku mateka y’ubuzima bwe abigarukaho aho yavuze ko inkuru zivuga ku rupfu rwe zamugizeho ingaruka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146542/barijije-benshi-ibyamamare-15-byavuzweho-urupfu-rwikinyoma-amafoto-146542.html

  • Kiyovu Sports itegereje ibitangaza bya Nyagasani #rwanda #RwOT

    Nubwo isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryafunzwe Kiyovu Sports itabashije kwandikisha abakinnyi ba yo bashya, iracyafite icyizere ko bizakunda FIFA igaca inkoni izamba.

    Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda ryafunzwe tariki ya 30 Kanama 2024, rikaba ryasize Kiyovu Sports itarabasha kwandikisha abakinnyi ba yo mpuzamahanga (abaturutse muri shampiyona zo hanze y’u Rwanda).

    FIFA yari yamenyesheje Kiyovu Sports ko mu gihe itishyuye abakinnyi bayireze muri FIFA bakayitsinda ko itazemererwa kwandikisha abakinnyi bashya.

    Yagerageje kumvikana n’abo ifitiye imyenda bamwe barabishyura abandi bababwira uburyo bazishyurwamo ari na bwo FIFA yabakomoreraga.

    Gusa nk’uko umwe mu bantu bo muri Kiyovu Sports yabibwiye ISIMBI ni uko hari indi baruwa yaje ibamenyesha ko nta mukinnyi mpuzamahanga bemerewe kwandikisha, iyi ngo ni nayo batinze kubona bayibona baramaze kujya ku Isoko.

    Ibi bijyanye n’uko iyo ikipe ifite ibirego birenze 4 mu mwaka umwe muri FIFA yakwishyura itakwishyura iba igomba guhagarikwa umwaka itandikisha abakinnyi bashya, Kiyovu Sports rero yo yari ifitemo ibirego 8.

    Iyi kipe kandi ivuga ko hari ibirego itamenye kuko hari ibyaje email y’ikipe ikigenzurwa na Komite yababanjirije, komite nshya ngo ibyo yabonye ni 3 ibindi byaje bisa n’ibibatunguye.

    Urucaca rukaba rwarandikiye FIFA rusobanura uko ibibazo byose byagenze, bizeye ko iyi Mpuzamashyurahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi izaca inkoni izamba.

    Kiyovu Sports ntabwo yandikishije abakinnyi ba yo bashya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-itegereje-ibitangaza-bya-nyagasani

  • MODEY FTRE BUSHIE Umuhanzi w'Umunyarwanda ukorera muzika ye muri leta zunze ubumwe z' Amerika akoze ibara. #rwanda #RwOT

    MODEY FTRE BUSHIE Umuhanzi w'Umunyarwanda ukorera muzika ye muri leta zunze ubumwe z' Amerika akoze ibara.

    Ni ubwa mbere wenda waba wumvise umuhanzi Nyarwanda waba ugiye gukora agatangaza kuwundi mu gabane dore ko benshi mu bahanzi dufite bigaragarira buri wese ko byanze.
    Mugani wa babandi bavuga ngo akananiye abagabo muzagaharire ifundi. Kuri ubu magingo aya tuvugana umuhanzi nyarwanda wiyita        MODEY FTRE BUSHIE ari mu nzu itunganya umuziki y'uwitwa DJ KHALED ikemenya bose muri muzika.


    Ibi ni amakuru twabashije gutohoza neza byimbitse ko yanatanzeho akayabo ka millioni 42 zamafaranga y'urwanda ( 42,000,000 Rwf) kugira ngo akorere muri iyo nzu itunganya umuziki.

    The post MODEY FTRE BUSHIE Umuhanzi w'Umunyarwanda ukorera muzika ye muri leta zunze ubumwe z' Amerika akoze ibara. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/modey-ftre-bushie-umuhanzi-wumunyarwanda-ukorera-muzika-ye-muri-leta-zunze-ubumwe-z-amerika-akoze-ibara/

  • Ikipe yigihugu AMAVUBI Irimo kwitegura Ikipe ya Libya #rwanda #RwOT

    Ikipe yigihugu 'AMAVUBI' yiteguye umukino uzayihuza nikipe ya Libya aho iri bwakirirwe na Libya iwayo.

    nikuri uyu wagatatu taliki 04/09/2024.

     

     

    Umutoza w'Amavubi, Frank Spittler avugako yiteguye kandi azerekana umukino mwiza uganisha kunsinzi i Tripoli

     

    The post Ikipe yigihugu AMAVUBI Irimo kwitegura Ikipe ya Libya appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-yigihugu-amavubi-irimo-kwitegura-ikipe-ya-libya/

  • Kayonza: Amaze imyaka itandatu akuwe mu isambu ye nta ngurane – #rwanda #RwOT

    Itegekaharinde yabwiye BTN ko kuva mu 2018 adafite aho ahinga ngo akure amaramuko kandi ari umubyeyi w'abana babiri akaba agorwa no kubitaho nyuma yo kwamburwa isambu ye na sosiyete y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Wolfram Mining.

    Avuga ko yasiragiye mu buyobozi bw'umurenge atuyemo ariko bikaba nta cyo byakemuye.

    Ati 'Wolfram Mining yabonye amabuye mu murima wanjye imbwira ko ntakomeza kuhahinga bahakorera na nanjye mbabwira ko ntawuviramo aho banyohereza kujya kubibaza mu buyobozi. Nagiye ku kagari banyohereza ku murenge, ngezeyo mbibwira gitifu mu gihe agitangira kubikirikirana baba baramwimuye'.

    'Haje undi na we njya kumusobanurira ikibazo ambwira kujya kubaza kuri Wolfram Mining na bo bamwira ko aho hantu hagenewe gucukurwa amabuye nta kintu bamfasha. Bambwiye ko ahubwo bazajya bampa 1/10 by'ibyahavuye kandi bakantiza n'umurima mba mpinga mu gihe bakihakorera. Nyuma nagiye kubwira gitifu ibyo bambwiye anyizeza kumfasha kwemeza ibyo iyo sosiyete yari yansezeranyije mu magambo ariko nsubiyeyo yifashe nk'aho icyo kibazo atakizi'.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buvuga ko iki kibazo bwakimenye ndetse bunagiha umurongo ariko amakuru y'uko ibyo muturage yemerewe bitakurikijwe yo atigeze ayabumenyesha.

    Buti 'Uyu muturage koko yagejeje ikibazo cye ku Murenge wa Rwinkwavu mu 2018. Umurenge umufasha gusubizwa ubutaka bwe. Nyuma yaho Wolfram Mining yongeye gucukuru muri ubu butaka binyuranyije n'amategeko batanamuhaye ingurane, ntiyongeye kumenyesha ikibazo inzego bireba'.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza bwongeyeho ko bwavuganye na sosiyete yitwa Bugambira Mines yasimbuye iya Wolfram Mining bameranya ko icyo kibazo kigiye gucyemurwa vuba hakurikijwe ibiteganywa n'amategeko.

    Mu butumwa Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yanyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko nayo iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemuke kandi mu gihe gito.

    Itegekaharinde Solina avuga ko kuva mu 2018 adafite aho ahinga kubera ko yambuwe isambu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-amaze-imyaka-itandatu-akuwe-mu-isambu-ye-nta-ngurane

  • Hari igihe umuntu abura aho ashyira aba bana-Minisitiri Irere avuga ku banyeshuri bahawe amasomo batsinzwe – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'abanyeshuri bagize amanota make mu masomo ya siyansi bikarangira ari yo bahawe cyavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse birangira Minisiteri y'Uburezi ishyizeho itsinda ry'abantu ku karere rigomba gufasha abanyeshuri bahawe amasomo badashoboye bagahabwa ibindi bigo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Claudette Irere, ubwo yari mu kiganiro Zinduka kuri uyu wa 4 Nzeri 2024, yavuze ko hari uduce tumwe turimo amashuri make kandi afite amasomo (combinations) y'amasiyansi gusa ku buryo umunyeshuri waho wemerewe gukomeza mu kindi cyiciro, kandi agomba guhabwa ishuri rimwegereye ari ho yoherezwa.

    Ati 'Ikibazo gihari ni uko rimwe na rimwe umuntu abura n'aho ashyira aba bana. Nk'urugero i Musanze hari amashuri atatu, irya mbere ryitwa GS Kabaya, Irindi ryitwa GS Muhoza I na GS Muhoza II. Aya ni amashuri yigisha gusa siyansi, kuko impuzo (Combination) zonyine afite ni siyansi. Bivuze ngo umwana utuye muri ako gace muri Musanze, muri Muhoza, nta handi hantu afite ho kujya.'

    'Nutamushyira aho uramwimura umuvane muri uwo Murenge umujyane mu wundi rimwe na rimwe n'urwo rugendo rumubane rurerure bimunanire kujyayo, bimuviremo guta ishuri.'

    Minisitiri Irere yavuze ko hari aho bagorwa no kuba nta shuri ry'imyuga n'ubumenyingiro rihari, nta n'andi masomo atari siyansi ahaboneka ku buryo nta n'ikindi gisubizo cyaboneka hafi gituma umunyeshuri yoroherwa no kujya kwiga, bityo nyuma yo gusohora amanota, abayobozi b'amashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12 bahita bahura bagashaka uko buri wese yahabwa ibimworohereza.

    Minisitiri Irere yahamije ko amashuri yigisha amasomo ya siyansi mu Rwanda ari yo menshi cyane kandi ahenshi usanga ari mu bice bimwe ku buryo bikeneye impinduka.

    Ati 'Ubu tugomba nanone kongera gusubira inyuma tukongera tukareba uburyo aya masomo akwirakwijwe hirya no hino mu gihugu. Niba iri shuri ririho siyansi ni ibiki bindi biri aho hafi ku buryo abanyeshuri bandi biga bataha kandi ni na bo benshi kubera ko ntabwo dufite imyanya ihagije y'abana biga baba ku mashuri. Ni ibiki bindi dushobora kubajyanamo bitari siyansi?'

    Politike y'Uburezi yo mu bihe byahise yashyize imbaraga muri siyansi bituma amashuri ayigisha haba mu mashuri yisumbuye y'icyitegererezo n'ay'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12 (12YBE) ari zo yiganje cyane mu gihugu.

    Minisitiri Irere yavuze ko nta kosa ryabayeho ariko bikwiriye gukosorwa ku buryo muri buri gace umunyeshuri aba ashobora kubona ibyo yiga bitandukanye.

    Muri rusange impuzo (combinations) mu masomo ya siyansi zubakiye ku mibare n'ubugenge hakiyongeraho andi masomo abiri.

    Abanyeshuri bose baba batsinze mu mashuri yisumbuye bahatanira kwinjira mu myanya ibihumbi 64 y'ibigo biga bacumbikiwe, abasigaye bakoherezwa mu y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12, na ho mu mashuri abanza ho baba bahataniye imyanya ibihumbi 17, abasigaye bakoherezwa mu mashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda.

    Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc, Claudette Irere yavuze ku banyeshuri bahawe kwiga amasomo ya siyansi kansi barayatsinzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-igihe-umuntu-abura-aho-ashyira-aba-bana-minisitiri-irere-avuga-ku

  • Killaman arimo gushaka Nyagahene ngo amuhindurire ubuzima #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Kayitaba Emmanuel wamamaye nka Nyagahene muri Sinema Nyarwanda avuze ko yakennye ndetse nta n’urwara rwo kwishima afite, Killaman yasabye abantu kumuhuza na we akamuhindurira ubuzima.

    Hagiye hanze amashusho umukinnyi wakunze na benshi muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri filime ‘Zirara Zishya’ na ‘Haranira Kubaho’, Nyagahene arimo atabaza asaba ubufasha.

    Nyagahene aherutse kumvikana avuga ko amerewe nabi nta n’urwara rwo kwishima agira ahora mu ipantalo imwe n’umupira ko umugiraneza yamufasha.

    Nyuma yo kubona aya mashusho, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman na we umaze kwandika izina muri Sinema, yasabye ko bamuhuza na we akamuhindurira ubuzima.

    Ati “mumunshakire amateka ahinduke, ntibyagakwiye nk’umuntu twakuze dufana.”

    Killaman kandi yagaragaje ko yifuza kugarura muri Sinema abakinnyi bakunzwe kera nka Mukarujanga, Nzovu, Nyirankende n’abandi.

    Killaman yiyemeje guhindurira ubuzima Nyagahene

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/killaman-arimo-gushaka-nyagahene-ngo-amuhindurire-ubuzima

  • Element yateye intambwe ya mbere: Umuhanzi yi… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa tariki ya 03 Nzeri 2024 ni bwo Element Eleeeh yasangije abamukurikira ubutumwa bugaragaza ko yamaze gutera intambwe iganisha ku kwinjira mu cyiciro cy’abahatanira ibi bihembo bisumba ibindi ku Isi mu ruhando rwa muzika.

    Mu butumwa bwe yagize ati: 'Ntewe ishema no kubamenyesha ko namaze gutanga ubusabe bwanjye mu bihembo bya Grammy bigiye gutangwa ku nshuro ya 67 ngo nanjye banyigeho.'

    Akomeza agaragaza ko ari igihe cy'amateka ku muziki w’u Rwanda. Ati: 'Iki ni igihe cy'amateka kuri twe. Nshimiye abamfasha yaba muri Amerika no mu Rwanda mureke twandikire amateka hamwe.'

    InyaRwanda igiye kugufasha kumenya urugendo rugeza umuhanzi ku kuba yakwinjira mu bahataniye ibihembo bya Grammy Awards byatangiye gutangwa kuwa 04 Gicurasi 1959.

    Iyo havuzwe ibihembo mu muziki, hari ibiba byaramaze gushinga imizi buri muhanzi aba yifuza kwegukana mu ruganda rw'umuziki, gusa kugeza ubu nta bihembo bisumba Grammy.

    Ikibazo cyibazwa na benshi harimo ‘ese ni gute umuntu yinjira mu bahatanira ibi bihembo’?. Hari byinshi bishingirwaho mu kuba igihangano cy'umuntu cyakwinjira mu bihatanira ibi bihembo.

    Icya mbere muri ibyo harimo kuba ibihangano cyangwa igihangano cyawe cyaramaze kugera ku mbuga zose zicururizwaho umuziki mbere y’uko Nzeri ibanziriza itangwa ry'ibi bihembo igera kandi bikaba byarakozwe kinyamwuga.

    Iyo bigeze kuri Album n'igisa nayo, kugira ngo yemerwe igomba kuba itari munsi y'igice cy'isaha, mu gihe zaba ari indirimbo eshanu zihuriye hamwe zigomba kuba zirengeje iminota cumi n'itanu.

    Ikindi ni uko igihangano cyangwa ibihangano bigomba kuba ari umwimerere atari iyasubiwemo [cover], birumvikana ko igomb kuba itaragemuwe cyangwa mu Kinyarwanda cy'imyidagaduro itari “igishishwa” kuko imeze guto byaba bigoye ko yakwemerwa.

    Hari ikitwa 'Entry' ugenekereje ni ukwinjira muri ibi bihembo, ari na cyo cyiciro kibanziriza byose, aho ibihangano kigezwa mu biganza by’abategura ibi bihembo [Recording Academy] kugira ngo byigweho.

    Nyuma yo kwigwaho ni bwo bimwe byemererwa guhatana bihabwa 'Nomination'. Uwo bemereye guhatana, ni agahigo gakomeye kadapfa kugerwaho na buri umwe mbega ni indoto za buri umwe.

    Kugira ngo igihangano kigere mu biganza bya Recording Academy cyangwa se abategura Grammy Awards, akenshi binyura mu mikoranire iba isanzwe iri hagati y'abategura ibi bihembo n'abareberera inyungu z'umuhanzi.

    Ubwo buryo ariko si bwo bukoreshwa ku bahanzi bamaze gushinga imizi kuko birumvikana bo birikora kuko ibikorwa byabo biba bivuga cyane. Abategura ibi bikorwa bahita bicara bagafatanya guhitamo.

    Kugira amahirwe yo kwinjira mu cyiciro cy’abahataniye ibi bihembo bikomeye mu muziki, byagiye bihindurira amateka abahanzi kabone nubwo batabyegukana.

    Akanama k’abatoranya abinjira mu guhatanira ibi bihembo kaba kagizwe n’intyoza mu ruganda rw'umuziki n'ubuhanzi yaba mu myandikire, gutunganya umuziki no mu birebana no guseruka ku rubyiniro.

    Ibyishimo ni byose kuri Element n’abakunzi b’umuziki nyarwanda nyuma y’uko uyu musore utunganya indirimbo akaba n’umuhanzi ateye intambwe iganisha ku bihembo bya Grammy Awards

    REBA INDIRIMBO NSHYA “MiLELEE” YA ELEMENT ELEEEH

    REBA “FOU DE TOi” YA ELEMENT ELEEEH FT ROSS KANA & BRUCE MELODIE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146540/element-yateye-intambwe-ya-mbere-umuhanzi-yinjira-ate-mu-cyiciro-cyabahatanira-grammy-awar-146540.html

  • Ibintu 5 bizaranga iserukiramuco ryitiriwe Al… – #rwanda #RwOT

    Wavuze ko iki gitaramo cy'iri serukiramuco kizaba ku wa 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena, kandi ko amakuru arambuye kuri iki gikorwa azatangazwa mu gihe kiri imbere.

    YB Foundation watangaje ibi mu gihe hari hashize igihe batangiye ubukangurambaga bise ''Turi kumwe Campaign Cancer Awareness' bugamije gushishikariza buri wese kwipimisha no kwirinda Kanseri y'impundura yatwaye ubuzima bwa Yvan Buravan.

    Ubu bukangurambaga bwabereye bwa mbere mu Karere ka Bugesera ku wa 17 Ugushyingo 2023.

    Ushingiye ku myiteguro y'iri serukiramuco, ubona ko rizarwanga n'ibikorwa binyuranye, byose byubakiye ku gusigasira no gushyira mu bikorwa ibyari inzozi za Buravan.

    1.Hazaririmba abahanzi

    Buravan yabanye n'abahanzi benshi, ndetse bamwe muri bo mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza ko yababereye icyitegererezo mu rugendo rwabo rw'umuziki, ndetse bamwe bagiye bakora indirimbo mu rwego rwo kumuzirikana no kumuha icyubahiro.

    Muri iri serukiramuco, biteganyijwe ko hazaririmba abahanzi bari hagati ya 10 na 16, ariko bashobora kurenga cyangwa umubare ugabanuka bitewe n'abo umuryango YB Foundation uzahitamo.


    2.Abazitabira bazapimwa Kanseri y'impindura

    Kanseri y'impindura yibasiye umubare munini ku Isi, ndetse niyo yatwaye ubuzima bwa Buravan. Umuryango we ugaragaza ko wiyemeje gushyira imbaraga mu gukangurira abantu kwipimisha iyi ndwara, kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze.

    Birashoboka cyane ko abazitabira iri serukiramuco, bazashyirirwaho uburyo bw'aho buri wese ashobora kunyura akipimisha iyi kanseri akamenya uko ahagaze.

    3.Imyambaro, inigi n'ibindi Buravan yahanze buri wese ashobora kuzigurira

    Mu bihe bitandukanye, Buravan yagiye agaragaza ko ari umuhanzi wari ugamije guteza imbere umuco n'injyana ya gakondo, ndetse binumvikana kuri Album ye 'Twaje'.

    Yagiye agaragara kenshi yambaye imyambaro yihariye ijyanye na gakondo, inigi mu ijosi yabaga yahanze. Ushingiye ku myiteguro y'iri serukiramuco, bigaragara ko abaritegura, banatekereje uburyo bazamurika ibihangano uyu muhanzi yasize, ku buryo buri wese ashobora kwigurira.


    4.Birashoboka ko hari indirimbo Buravan yasize muri studio zizasohoka

    Ubwo Ruti Joel yakoraga igitaramo cyo kumurika Album ye 'Musomandera' mu Ukuboza 2023, yanagaragaje amashusho y'indirimbo 'VIP' Buravan yakoranye na Ish Kevin yari imaze igihe muri studio.

    Hari abatekereza ko mu gitaramo cy'iri serukiramuco, hashobora kuzamurikwa zimwe mu ndirimbo, Buravan yasize muri studio zitararangira,  icyo gihe zikazashyirwa hanze.

    5.Ni iserukiramuco rishobora kuzamara umunsi wose

    Iri serukiramuco riri gutegurwa ku buryo rizamara umunsi wose, bitandukanye n'uko wajyaga ujya mu bitaramo bigatangira Saa Kumi n'Ebyiri bikarangira Saa Sita z'ijoro.

    Bitewe n'ibikorwa byateganyijwe birigize n'ibindi, bisa n'aho rizahabwa umwanya munini, kugira ngo buri wese azabashe kwisanzura no gukurikirana ibikorwa.

    Ku wa 4 Ukuboza 2022, nibwo YB Foundation yaramuritswe ku mugaragaro mu rwego rwo guha icyubahiro Buravan ndetse no gukomeza ibikorwa yakoze akiraho.

    Hari ibikorwa byinshi biteganyijwe muri YB Foundation harimo Twande; Gahunda z’umuco Buravan yatangije mu 2021 ndetse na gahunda zireba ubuzima, bizafasha guhangana n’umuvuduko w’indwara ya Cancer mu Rwanda.

    Uyu muryango ufite inshingano zo gushyira ikiragano gishya aheza. Ibigwi by’inshingano, gukorera mu Mucyo ndetse no kugira ubushobozi bwo gutsinda no gukora itandukaniro.'' 

    Ni umushinga Buravan yari yaratangije ndetse uri no mu yahembwe na 'Imbuto Foundation', binyuze muri Minisiteri y'Urubyiruko.

    Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde, aho yari yaragiye kwivuriza kanseri.

    Ibyo wamenya kuri Kanseri y'impindura

    Inyandiko nyinshi zigaragaza ko iyi kanseri y'impindura ihitana umubare munini cyane w'abatuye Isi, ahanini bitewe n'uko ari indwara idapfa kugaragara cyane mu bihe bya mbere iyo umuntu yamaze gufatwa nayo. Ibi bituma imenyekana itinze, bikazaza cyane umurwayi wayo.

    Urugingo rw'impindura rufatwa n'iyi kanseri ruherereye inyuma y'igifu. Umurimo warwo ni ugufasha mu igogora ry'ibyo umuntu arya no gufasha umubiri kuringaniza ikigero cy'isukari iri mu maraso.

    Wibasirwa n'iyi kanseri, iyo uturemangingo tugize uru rugingo rw'impindura tuvubutse (twiyongereye) ku muvuduko ukabije.

    American Cancer Association ivuga ko iyi kanseri ihitana cyane abagabo kurusha abagore. Kandi ko hafi 3% by'imfu zose z'abantu bahitanwa na kanseri, iyi cancer y'impindura iza ku mwanya wa mbere.

    Ibimenyetso by'iyi ndwara birimo guhorana umunaniro, kwituma umusarani weruruka, kunyara inkari zirabura, kunanuka, gutakaza ubushake bwo kurya, kuvura kw'amaraso mu mubiri, uruhu ruryaryata, kuruka no kugira iseseme n'ibindi.

    Clevallland Clinic iherutse kugaragaza bimwe mu bintu bishobora gutuma wibasirwa n'iyi kanseri birimo kunywa itabi, kuba usanganywe uburwayi bwa Diyabete n'ibindi.

    Inyandiko zimwe zigaragaza ko kuvura iyi ndwara hifashishwa uburyo bunyuranye burimo kubaga bagakuramo igice kirwaye cyangwa impindura yose igakurwamo. 


    Iserukiramuco ‘Twaje Fest’ rizaba ku wa 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘TWAJE’ YA BURAVAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146539/ibintu-5-bizaranga-iserukiramuco-ryitiriwe-album-ya-buravan-146539.html

  • Umwami Mswati III agiye gukwa Inka 100 anahe Jacob Zuma asaga Miliyoni 150Frws ngo arongore umukobwa we #rwanda #RwOT

    Nomcebo Zuma, umukobwa w'uwahoze ari Perezida wa Afurika y'Epfo Jacob Zuma, yerekanywe nk'ugiye kuba umugore mushya w'Umwami Mswati III wa Eswatini ku munsi wa nyuma w'ibirori gakondo bimara iminsi ine muri iki gihugu. Uyu mukobwa w'imyaka 21 y'amavuko nawe yagenewe impano y'asaga Miliyoni 225 uyabaze mu Manyarwanda.

    Ku wa mbere nijoro, umunsi wa nyuma w'ibyo birori bizwi nka Umhlanga, Nomcebo w'imyaka 21 ni we wari inkuru ikomeye nk'umukobwa ugiye kuba umugore wa 16 w'Umwami Mswati III w'imyaka 56.

    Amashusho y'ikinyamakuru Times of Eswatini yerekana Nomcebo Zuma arimo kubyina indirimbo gakondo ari kumwe n'abandi bagore benshi muri ibi birori bifatwa nka kimwe mu biranga umuco w'ubwami bw'Aba-Swati.

    Nomcebo Zuma w'imyaka 21 y'amavuko. 

    Ibinyamakuru byo muri Afurika y'Epfo bivuga ko Umwami Mswati yizeje Jacob Zuma inka 100 na miliyoni zigera kuri ebyiri z'ama-Rand (arenga miliyoni 150Frw), yafatwa nk'inkwano, ku mukobwa we.

    Ku munsi wa nyuma w'ibirori bya Umhlanga hagaragaye Umwami Misuzulu KaZwelithini w'Abazulu bo muri Afurika y'Epfo, nk'umwe mu batumirwa bakuru, aherekejwe n'itsinda ry'abarwanyi b'aba Zulu, nk'uko bigaragara mu mashusho yaranze ibi birori.

    Mu birori byo ku wa mbere nijoro hagaragaye kandi Ian Khama wahoze ari perezida wa Botswana. Umuhango wo ku wa mbere nijoro ufatwa nk'uwo kwishimira no kurata ubugore, no kwerekana ushobora kuba umugore mushya w'Umwami wa Eswatini.

    Ibinyamakuru byaho bivuga ko abantu bagera ku 5,000 bitabiriye ibi birori byaranze impera z'iki cyumweru mu mudugudu w'ibwami witwa Ludzidzini uri mu mujyi wa Lobamba, undi murwa mukuru wa Eswatini wo na Mbabane.

    Ikinyamakuru kigenga Swaziland News kivuga ko cyabonye inyandiko y'ibanga rikomeye yo mu ishami ry'imari ry'ibwami ivuga ko Nomcebo Zuma azahabwa miliyoni 3 z'ama-Rand (arenga miliyoni 225 Frw) nk'impano 'y'umukunzi we' Umwami Mswati witezweho kuba umugabo we.

    Nomcebo Zuma (uwa 3 uhereye ibumoso) hamwe n'abandi bagore harimo na bamwe mu bakobwa b'Umwami Mswati mu muhango w'imbyino za Umhlanga ku wa mbere nimugoroba.

    Aba-Zulu n'Aba-Swati si ubwa mbere baba bagiye gushyingirana. Umwamikazi w'aba Zulu Mantfombi Dlamini Zulu, wapfuye mu 2021 nyuma y'ukwezi kumwe uwari umugabo we Umwami w'aba Zulu Goodwill Zwelithini atanze (apfuye) akamuraga ingoma, yari umu-Swati washyingiwe mu ba Zulu kandi akaba mushiki w'uyu mwami Mswati III wa Eswatini.

    Misuzulu ka Zwelithini, umuhungu wa Mantfombi, ni we waje kwima ingoma y'aba Zulu mu 2022 nyuma y'amahari akomeye n'ibindi bikomangoma bavukana kuri se Goodwill Zwelithini ariko ku bagore batandatu batandukanye.

    Mswati yimye ingoma mu 1986 afite imyaka 18, kugeza ubu anengwa kubaho ubuzima bw'agatangaza mu gihe igice kinini cy'abaturage b'iki gihugu babayeho mu bukene.

    Umwami Mswati III ategeka iki gihugu gifite miliyoni 1.2 y'abaturage akoresheje amategeko y'Umwami, amashyaka ya politike arabujijwe kandi abategetsi batorwa ni abo ku rwego rw'abajyanama gusa.

    Nomcebo Zuma (wambaye ikanzu y'icyatsi n'umukara) mu kwezi gushize yagaragaye ibwami muri Eswatini.

    Nomcebo Zuma witezwe kuba umugore we mushya nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, na we ava mu muryango wemera gushaka abagore benshi. Se, Jacob Zuma w'imyaka 82, yashakanye n'abagore batandatu, ubu afite bane n'abana barenga 20, nk'uko ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza kibivuga.

    Mu gihe cya vuba gishize Zuma wabaye Perezida wa Afurika y'Epfo hagati ya 2009 na 2018 akavaho yegujwe n'ishyaka rye African National Congress, yirukanywe muri iri shyaka maze ashinga irye yise uMkhonto we Sizwe, aho mu matora aheruka ryabaye irya gatatu mu mashyaka agize inteko ishingamategeko n'amajwi 14%.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/04/umwami-mswati-iii-agiye-gukwa-inka-100-anahe-jacob-zuma-asaga-miliyoni-150frws-ngo-arongore-umukobwa-we/