Blog

  • Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad BIZIMANA yageze ku kibuga cy’indege muri Libya ahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano z’iki gihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Djihad Bizimana yari yasigaye mu maboko y'Inzego z'umutekano za (IMMIGRATION) ku kibuga k'indege cya Mitiga International Airport muri Libya.

    Djihad Bamusanganye VISA ya ISRAEL muri Passport ye basa nababonye umwanzi kuko iki gihugu kirazira kugira aho uhurira na Israel,

    Byageze aho federasiyo ya ruhago muri LIBYA ibwira VP wa Ferwafa bwana Marcel (uyoboye delegation) ko iyi Case ibarenze iri mu maboko yabashinzwe umutekano (Libyan Security Services).

    Amakuru dukesha David Bayingana, yatangaje ko habayeho ubufatanye bw'inzego (CAF, Ambasade y'uRwanda i Tripoli ifite Ikicaro i Cairo niya LIBYA mu Rwanda) Kugirango Kapiteni Arekurwe.

    Djihad wari wageze ku kibuga cy'indege saa 09h45 yarekuwe saa14h00 zo kuri uyu wa kabari tariki 3 Nzeri 2024, ubu ameze neza yasanze abandi mu myitozo y'ikipe y'igihugu Amavubi iri kwitegura umukino na Libya.

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wikipe-yigihugu-amavubi-djihad-bizimana-yageze-ku-kibuga-cyindege-muri-libya-ahita-atabwa-muri-yombi-ninzego-zumutekano-ziki-gihugu/

  • Nshuti Innocent yimanye u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2025, Amavubi y'u Rwanda yanganyije na Libya igitego 1-1 mu rugendo rwabo rwo gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Morocco. Uyu mukino wabereye kuri Tripoli Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri 2024, wari uwo ku munsi wa mbere w'amatsinda, aho u Rwanda rwisanze mu itsinda D.

     

    Ikipe y'igihugu ya Libya yabanje kwerekana ko idashaka gutakaza amanota imbere y'abafana bayo, igira imbaraga mu guhererekanya umupira ndetse no gusatira Amavubi kenshi. Ku munota wa 15, Libya yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Subhi Al Dawi, nyuma yo gucenga ab'inyuma b'Amavubi agatera ishoti rikomeye umunyezamu Fiacre Ntwari atabashije guhagarika.

     

    Amavubi nayo yakomeje gushakisha uburyo bwo kwishyura, ariko uburyo bwabonetse bwaburiyemo intsinzi. By'umwihariko, ku munota wa 6, Nshuti Innocent yagize amahirwe yo gutera umupira mwiza yari ahawe na Mugisha Gilbert, ariko birangira ananijwe no kuwushota neza, ab'inyuma ba Libya barawumwambura.

     

    Ku munota wa 40, umutoza w'Amavubi, Torsten Frank Spittler, yakoze impinduka zatumye Jojea Kwizera asimburwa na Samuel Gueulette. Igice cya mbere cyarangiye Libya ikiyoboye umukino n'igitego 1-0.

     

    Mu gice cya kabiri, Amavubi yagaragaje imbaraga zidasanzwe, by'umwihariko ku munota wa 47 ubwo Nshuti Innocent yishyuraga Libya igitego akoresheje igituza ku mupira mwiza wazamuwe na kapiteni Djihad Bizimana. Iki gitego cyatumye ikipe y'igihugu ya Libya isubira mu mukino isatira, ariko uburyo bwo gutsinda buba buke, cyane cyane ubwo Fiacre Ntwari yaburijemo uburyo bwari bukomeye bwa Ahmed Ekrawa.

     

    Amavubi yakomeje gukora impinduka mu bakinnyi hagamijwe gushaka igitego cy'intsinzi. Rubanguka Steve yasimbuwe na Mugisha Bonheur ku munota wa 65, mu gihe ku ruhande rwa Libya, Milutin Sredovic yinjizaga Mohamed Bettamer asimbuye Nour Al Qulaib.

     

    Mu minota ya nyuma, Amavubi yagerageje gushakisha igitego cya kabiri ariko bigorana. Ku rundi ruhande, Libya nayo yakomeje gusatira, ariko Mutsinzi Ange na bagenzi be b'ab'inyuma b'Amavubi banga ko batsindwa, Mutsinzi aritanga ashyira umupira muri koroneri ubwo Tariq Bishara yashakaga gusunikira Ekrawa mu izamu.

     

    Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1. U Rwanda rwiyongereye inota rimwe rikomeye mu rugamba rwo gushaka itike y'igikombe cya Afurika. Amavubi azongera gusubira mu kibuga ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha bakina na Nigeria, nayo bari kumwe mu itsinda D. Uyu mukino uzabera mu Rwanda, ukazaba ari uw'ingenzi mu rugendo rwo kugera i Morocco mu 2025.

    Amafoto yanze umukino wahuze U Rwanda na Libya 

    Source : https://yegob.rw/nshuti-innocent-yimanye-u-rwanda/

  • Kigali: Hateraniye Inama Nyafurika yahuje inz… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Kabiri tariki 3 Nzeri kugera ku ya 5 Nzeri 2024, i Kigali ku Ubumwe Grande Hotel, hari kubera inama y'Umuryango Nyafurika ushyiraho amabwiriza y'ubuziranenge ku ikorwa, itunganwa n'ikwirakwizwa ry'amashanyarazi, ndetse na tekinoloji n'ibikoresho byifashishwa muri urwo rugendo rwose kugeza ku muturage.

    Umuyobozi w’iyi nama yaherukaga kubera Accra muri Ghana mu myaka ibiri ishize, Bernard Modey, yatangaje ko kugeza ubu ibihugu binyamuryango bigeze kuri 18 mu bihugu 54 bigize umugabane wa Afurika, ariko urugendo rwo kwakira n’ibindi rukaba rukomeje.

    Umuryango wa AFSEC (African Electrotechnical Standardization Commission) washinzwe mu 2008, ukaba ukurikirana ibirebana n’amabwiriza y’ubuziranenge bw’amashanyarazi, ku buryo ibicuruzwa byose bifite aho bihuriye n’uru rwego bishobora kuvanwa mu gihugu kimwe bikajyanwa mu kindi kandi bikaba byizewe.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond yatangaje ko ari iby’agaciro kwakira inama mpuzamahanga nka AFSEC, cyane ko basanzwe bakorana bya hafi mu birebana no gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge arebana n’ikoranabuhanga ndetse no gusakaza amashanyarazi muri Afurika.

    Yagize ati: “Nk’u Rwanda turishimye cyane kuko hari akazi gasanzwe gakorwa mu nzego za leta ariko tunafatanyije n’abikorera cyane cyane, tugashyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku rwego rw’igihugu cyacu.”

    Yasobanuye ko kuba amabwiriza y’ubuziranenge yarahujwe ku rwego rw’Afurika, byoroshya ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu, ku buryo ushobora kuvana igikoresho runaka mu gihugu kimwe kikagera mu kindi cyujuje ubuziranenge.

    Mu bikorwa biteganyijwe muri iyi nama, harimo ubukangurambaga, aho abikorera basobanuriwe amabwiriza ahari yakozwe n’impuguke zituruka mu bihugu bibarizwa hirya no hino muri Afurika, kwisuzuma hakarebwa niba amabwiriza yashyizweho yaragize akamaro, niba yarabashije kugera ku baturage uko bikwiye, ndetse no kureba ko inganda ziyakoresha, harebwa n’imbogamizi zagiye zigaragara ku rwego rw’umugabane.

    Ikindi, ni ukuganira mu mabwiriza mashya akemezwa cyane cyane arebana n’ibipimo bikoreshwa mu gupima ingano y’amashanyarazi, aho umuturage ahera yishyura. Mu bindi bizaganirwaho harimo ibijyanye n’ibikoresho byujuje ubuziranenge ariko byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.

    Umwe mu banyenganda bakoresha aya mabwiriza y’ubuziranenge umunsi ku wundi, Baguma Reuben ukora mu ruganda rukora insinga z’amashanyarazi rwa Alfa Cables yashimangiye ibyo bakora byose bagendera ku mabwiriza aba yarashyizweho.

    Akomoza ku kamaro k’aya mabwiriza mu bucuruzi bwabo, yagize ati: “Ibyo byose bikadufasha mu gucuruza, ndetse no mu buryo twohereza ibicuruzwa byacu hanze y’igihugu kuko ikintu cya mbere babanza kutubaza, ni ukutubaza niba byujuje ubuziranenge.”

    Iyi nama yaherukaga kubera mu Rwanda mu myaka itandandatu ishize, isobanurwa nk’amahirwe akomeye ku nzego zifata ibyemezo mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda, inzego za guverinoma zibishyira mu bikorwa, ndetse n’abikorera, kuko byitezwe ko bazungukiramo ubumenyi  buzifashishwa mu kuzamura uru rwego ku isoko mpuzamahanga. 

    U Rwanda rwongeye guhabwa amahirwe yo kwakira iyi nama, kuko ari kimwe mu bihugu bya Afurika bifite umutekano kandi abifuza kukigendamo bakaba baroroherejwe ku kigero cyishimirwa n’amahanga.

    Kugeza ubu Minisiteri y’Ibikorwa remezo igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu byihuse cyane mu kugeza amashanyarazi ku baturage aho ruri ku kigero cya 80%, mu gihe mu 2010 abaturage bari bafite amashanyarazi babarirwaga ku kigero cya 10%, mu 1994 bakaba bari munsi ya 3%.


    Mu Rwanda hongeye guteranira inama nyafurika yiga ku buziranenge bw’amashanyarazi


    Ni inama ihuriyemo inzobere mu mabwiriza agenga ubuziranenge zaturutse hirya no hino muri Afurika


    Iyi Nama iramara iminsi itatu, akaba ari amahirwe akomeye ku Rwanda rwayakiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146545/kigali-hateraniye-inama-nyafurika-yahuje-inzobere-mu-bijyanye-nubuziranenge-bwamashanyaraz-146545.html

  • Hashyizweho serivisi zirenga 200, abajenti ba… – #rwanda #RwOT

    Ni urubuga rwahaye ijambo n’ubushobozi buri muturage, yaba ari uri imbere mu gihugu ndetse n’abari hanze y’u Rwanda, ku ntego yo gufasha Leta muri gahunda yo kwegereza abaturage serivisi bakenera umunsi ku munsi.

    Kugeza ubu uru rubuga ruriho serivisi zirenga 200, kandi hamwe na Internet cyangwa se wifashishijwe umu-Agents wabasha kugera kuri sirivisi ukeneye mu bihe bitandukanye.

    Mu gihe cy’umwaka umwe ushize, hatangijwe ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bamaze kugera mu turere 20 baganiriza abaturage kuri serivisi bakeneye n’uko bazikorera, ndetse bageze mu Mirenge 145, kandi baganiriye n’abaturage imbona nkubone barenga ibihumbi 129.

    Ndetse hafunguwe konti zirenga ibihumbi 261. Mu kwisabira serivisi byatangiriye kuri 25%, ubu bigeze kuri 35%. Mu mibare ubwo ni ukuvuga abantu barenga Miliyoni 3.5 basabye serivisi mu 2023.


    Irembo, urubuga rwahinduye ubuzima bwa benshi

    Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo, yavuze ko mu 2020 bashyize imbaraga cyane mu gukorana n’abantu banyuranye barimo abanyeshuri kugira ngo banoze ikoranabuhanga, byatumye muri iki gihe kongeramo serivisi bifata iminsi mike.

    Yavuze ko uko banozaga ikoranabuhanga, ni nako bashyiraga imbaraga cyane mu gushyiraho ba ‘Brand Ambassadors’ barenga 1500 ‘badufasha gukora ubukangurambaga mu kwegera abaturage

    Ubu bafite serivisi zirenga 200, kandi barifuza ko zaguka zikanashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza.

    Umuyobozi Mukuru muri Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi yagaragaje ko mu mezi make ashize ku Rubuga Irembo hongewemo serivisi zirenga 100. Yagaragaje ko uru rubuga rwatangiye mu 2014, hagamijwe ko rushyira serivisi za Leta mu ikoranabuhanga kandi zigeze kuri 223, aho bakorana n’ibigo bya Leta 57.

    Ni gute serivisi zishyirwa kuri uru rubuga?

    Nyinawinkindi avuga ko ibigo bya Leta bakorana, biba bifite Serivisi byahisemo ko bijya kuri uru rubuga. Ni mu gihe kugirango umuturage abone serivisi rimwe na rimwe bisaba ko ajya kuri ‘Agents’ cyangwa se akabyikorere nka bumwe mu bukangurambaga batangiye muri iki gihe.

    Ati “Ariko hariho n’uburyo umuturage ashobora kwifashisha igihe akeneye ubufasha, kandi hariho n’uburyo bw’imbuga nkoranyambaga, mujya mubibona iyo dusubiza abaturage ku bibazo runaka baba bagaragaje. Ariko kandi n’umuturage ashobora kwisabira serivisi mu buryo bwe, ariko hagati aho hari abashobora kumufasha kugirango abone serivisi.’

    Yavuze ko binyuze mu buryo bwo gukunda akanyenyeri (*), hariho serivisi nkeya bahisemo babonye ko abaturage bakenera cyane. Harimo nko gusaba kwishyura ubwisungane mu kwivuza, amande waciwe igihe utwaye ikinyabiziga n’ibindi.

    Mu bigo bya Leta bikorana na Irembo harimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB), serivisi z’Ubutaka, Polisi, Ubukerarugendo, Minisiteri y’Ubutabera, Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka n’ibindi.

    Kuri Serivisi za Polisi hagiye habaho impinduka bitewe n’ibibazo abaturage bagiye bagaragaza. Hahinduwe uburyo abantu basabaga inshuro nyinshi uburenganzira bwo gukora ikizamini cyo gutwara imodoka.

    Ati “Ubu ushobora gusaba gukora ikizamini watsinda ugahabwa ‘Permis’ yawe, cyangwa se watsindwa ukaba wasubira gusaba kongera gusaba. Mbere wasanga umuturage asaba uburenganzira inshuro eshatu, yatsinda izo nshuro ebyiri zisigaye zikamupfira ubusa, ariko nanone arimo no gutwara umwanya w’abantu bashaka gukora mu minsi ya vuba.”

    Kuri uru rubuga kandi hanashyizweho uburyo ushobora kongeresha uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ikinyabiziga (Provisoire), kandi hakozwe impinduka zikenerwa muri serivisi z’ubutaka.

    Ati “Igipapuro cy’ubutaka gisohoka ku Irembo, ubu si ngombwa ko umuturage ajya ku Murenge gushaka icyangombwa cy’ubutaka […] Izo serivisi turabona ko abaturage bazitabiriye, kandi bazishimiye…”


    Aba-Diaspora batekerejweho ku rubuga Irembo

    Nyinawinkindi yavuze ko mu minsi ishize bashyizeho serivisi nyinshi zikenerwa n’abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse baranateganya kongera izindi serivisi zizabafasha.

    Muri serivisi nshya bongeyemo harimo nk’icyangombwa cyo gusaba kwemererwa kugenda ku munsi w’umuganda, kwemererwa gusarura ishyamba, gusaba ibendera ry’Igihugu n’ibindi.


    Impamvu y’itangizwa ry’ubukangurambaga ‘Byikorere’

    Uyu muyobozi yavuze ko batangije ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ mu 2023 kubera y’uko ” twabonaga y’uko uko tugenda twongeraho serivisi ariko nanone hakiri imbogamizi y’uko umuturage abyumva cyangwa abyisangamo yumva ko izi serivisi koko ari ize kandi ko zoroshye kuzigeraho.”

    Yavuze ko izi serivisi zashyizwemo zoroheje ubuzima bw’abaturage benshi, ndetse bamwe bibuka uburyo bajyaga bagorwa no kubona icyangombwa cy’amavuko.

    Nyinawinkindi avuga ko itangizwa ry’ubu bukangurambaga ryanashingiye ku “kugaragariza umuturage uburenganzira bwe, kuko harimo amakuru ye ndetse n’igihe yaba agiye kureba umu-Agents uko azajya yitwara, navuga ko byaje ari ingirakamaro ku muturage’.

    Nyuma y’imyaka 10 ubunararibonye bafite barashaka kubwifashisha mu gufasha ibindi bihugu byo mu mahanga

    Ku wa 11 Kanama 2024, Umwami wa Eswatini, Mswati III, yari mu Rwanda aho yari yitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Paul Kagame, muri manda y'imyaka itanu.

    Nyuma y'umunsi umwe, ubwo ni ukuvuga ku wa 12 Kanama 2024, Muswati yasuye Icyicaro gikuru cy’Ikigo cy'Ikoranabuhanga Irembo, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.  

    Icyo gihe, Ambasaderi wa Eswatini mu Rwanda ufite ibiro muri Mozambique, Mlondi Dlamini, yabwiye itangazamakuru ko Umwami Muswati n'ubuyobozi bwa Irembo, barebeye hamwe uko ibihugu byombi byagira imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

    Yagize ati 'Turashima Leta y’u Rwanda by'umwihariko Ikigo Irembo cyazanye iyi gahunda, ari na yo mpamvu turi kureba uko twagira icyo tucyigiraho ndetse n’u Rwanda nk’igihugu.''

    'Mu by'ukuri bimwe mu byo ibiganiro byacu byagarutseho ni ukurebera hamwe uko hakemurwa ibibazo bijyanye n’ihuzanzira ry’ikoranabuhanga, binyuze mu bufatanye nk’uburyo ibihugu bya Aziya byihuza muri iyo nzira. U Rwanda hari aho rumaze kugera, tuzarwigiraho duhereye kuri ibyo byagezweho nibiba ngombwa ko habaho ayo masezerano y’ubufatanye muribyo tuzabikora, ni nabwo buryo.'

    Patrick yabwiye InyaRwanda ko bamaze gusurwa n’abayobozi banyuranye 'kubera ko uko Irembo ryubatse, ntabwo ryubatse kugirango ribashe gukemura ibibazo by’abanyarwanda gusa, ibitekerezo dufite n’uko tubitanga, ni uko ibyo tubaka bishobora gufasha, tukabijyana n’ahandi, bikabafasha.”

    Yavuze ko serivisi zikenerwa n’abanyarwanda, ari nazo uzasanga zikenewe no mu bindi bihugu by’Afurika no mu bindi bihugu biri mu nzira y’Amajyambere.

    Ati “Twagize umugisha wo gusurwa n’Umwami, buriya iyo Umwami agusuye biba ari ikintu gikomeye, yaba ibyo biganiro no kugira ngo tugire aho tugeza no kugira ngo tubone uko tubibagezaho. Dutekereza ko nitubibagezaho, ntibazaca mu bibazo nk’ibyo twaciyemo mbere.'

    Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo, yatangaje ko bafite gahunda yo gufasha n'ibindi bihugu kugerwaho na serivisi n'ikoranabuhanga bitangwa n'Urubuga Irembo
    Umuyobozi Mukuru muri Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yagaragaje ko mu myaka 10 ishize, umubare w'abantu bisabira serivisi ku Rubuga Irembo wiyongereye, kandi imibereho y'abajenti yarazamutse

    Umunyarwenya Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya aganira n'Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo


    Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge yishimiye gahunda iyaguka rya serivisi zitangwa n'urubuga Irembo

    Umunyamakuru Mutesi Scovia yagaragaje ko hari ibyo kwishimirwa kuko urubuga Irembo rufasha abaturage kubon serivisi mu buryo bworoshye
    Ubuyobozi bw'Urubuga Irembo butangaza ko kugeza ubu hamaze gushyirwaho serivisi zirenga 200, kandi bazakomeza kuzongera 

    Abajenti barenga ibihumbi 5 mu gihugu, bafasha abaturage gusaba serivisi- ariko kandi bakangurirwa kubyikorera 


    Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Nkusi Arthur yitabiriye gahunda za Irembo zigamije kumenyekanisha serivisi batanga


     

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gahunda yo gukomeza ubukangurambaga bwa 'Byikorere'

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146558/hashyizweho-serivisi-zirenga-200-abajenti-barenga-5000-iyaguka-ryurubuga-irembo-muri-gahun-146558.html

  • AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri 2024 nibwo hakimwe umukino wa mbere wo mu itsinda D wahuje ikipe y'u Rwanda na Libya.

    Ni umukino wabereye i Tripoli kuri 11th June Stadium cyangwa Tripoli International Stadium, urangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

    Ikipe y'igihugu ya Libya yari iri mu rugo niyo yatangiye neza uyu mukino kuko ubwo hari ku munota wa 16 yafunguye amazamu, ni igitego cyatsinzwe na cyatsinzwe na Subhi Al Dhawi wacenze Muhire Kevin, akinana na Al Qulaib wamusubije, asiga Omborenga Fitina na Bizimana Djihad mbere yo gutera ishoti Mutsinzi Ange n'umunyezamu Ntwari Fiacre batabashije guhagarika.

    Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Umutoza w'Amavubi Frank Spittler yakoze impinduka ku munota wa 40, Kwizera Jojea ahita asimburwa na Samuel Gueulette Léopold Marie.

    Gusa izo mpinduka ntacyo zahinduye ny güce cya mbere kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka ari igitego kimwe cya Libya ku busa bw'u Rwanda.

    Bavuye ku ruhuka, nyuma y'iminota ibiri igice cya kabiri gitangiye, ku wa 47, Nshuti Innocent yahise yishyurira Amavubi ku gitego yatsindishije igituza ubwo yageraga ku mupira wahinduwe na Bizimana Djihad.

    Iki gitego cya Nshuti Innocent nicyo cyahaye  inota rimwe ikipe y'igihugu yitegura kugaruka i Kigali ikitegura umukino w'umunsi wa Kabiri wo mu itsinda D.

    Ikipe y'Igihugu izakurikizaho umukino w'Umunsi wa Kabiri izakiramo Super Eagles ya Nigeria ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro.

    Muri iritsinda kandi ikipe ya Nigeria izabanza gukina na Bénin tariki ya 7 Nzeri mu mukino w'Umunsi wa Mbere wo muri iri Tsinda D uzabera muri Uyo.

    The post AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-anganyije-na-libya-1-1-mu-mukino-uwa-mbere-wo-gushaka-itike-ya-afcon-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-anganyije-na-libya-1-1-mu-mukino-uwa-mbere-wo-gushaka-itike-ya-afcon-2025

  • Kamonyi-Rukoma: Nkundimana Alexis wiswe Umuhebyi yagwiriwe n'Ikirombe arapfa #rwanda #RwOT

    Nkundimana Alexis w'imyaka 32 y'amavuko, yagwiriwe n'ikirombe gicukirwamo amabuye y'agaciro, akurwamo yapfuye. Ni mu Mudugudu wa Gahungeri, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi. Ni ikirombe 'Bivugwa!' cyahoze gikorerwamo na Kampuni yitwa DEMICO y'uwitwa Kinyogote Emmanuel.

    Impanuka y'iki kirombe, yamenyekanye ahagana ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki ya 03 Nzeri 2024, uwo cyagwiriye araramo. Mu bari muri iki kirombe bacukura amabuye y'agaciro, bamwe bakijijwe n'amaguru ariko uyu Nkundimana Alexis kiramusigarana, akurwamo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 yapfuye.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko amakuru y'iki kirombe cyagwiriye umuntu agapfa ari impamo. Ahamya ko nyuma yo gukura Nkundimana Alexis mu kirombe, ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma buri kumwe n'Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi hamwe n'abakozi b'ikigo gifite ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu nshingano zacyo(RMB-Rwanda Mining Board) ku rwego rw'Akarere, baganiriye n'abaturage, barabahumuriza ariko kandi banabagira inama, babasaba kuva mu bucukuzi bwa rwihishwa, bakajya gukorera muri Kampuni zujuje ibisabwa.

    Basabwe kudashyira ubuzima bwabo mu kaga, basabwa kuva mu birombe bitemewe gukorerwamo kuko uretse no kubijyamo by'ubwihebyi, ubifatiwemo arahanwa, ariko kandi akaba anashyira ubuzima bwe mu kaga. Umurambo wa Nyakwigendera wakuwe mu kirombe ujyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma gusuzumwa.

    Kinyogote Emmanuel, rwiyemezamirimo ufite Kampuni ya DEMICO ikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro akaba ari nawe Perezida w'Abacukuzi b'Amabuye y'agaciro mu Ntara y'Amajyepfo, ari nawe uvugwa ko yakoreraga muri iki kirombe cyagwiriye Nkundimana Alexis, yabwiye intyoza.com ko iki kirombe yari yarahagaze kugikoreramo.

    Yabwiye umunyamakuru ati' Uguye mu kirombe iyo ari umukozi wacu turamudekarara, Asiranse (ubwishingizi) ikenterivona( igakora ibisabwa), n'aho uwaguyemo ni babandi wumva bita ngo ni 'Abahebyi''.

    Yakomeje abwira umunyamakuru ko aba bakunze kwita Abahebyi( Abakora ubucukuzi bihisha, bitemewe) bagiye muri iki kirombe ejobundi( ku wa mbere). Ati' Bagiyemo ejobundi ngira nti!, hanyuma bagezemo umwe kimukubitiramo abandi basohoka biruka n'amaguru. Twabimenye nyine ari uko bavuyemo nyine birukanka, ariko twamukuyemo'.

    Kinyogote, yabwiye intyoza.com ko aha hantu haguye uyu Nkundimana Alexis, ari ahantu yahoze akorera ariko akaba yari yarahavuye, yarahatabye ndetse yarahafunze ariko aba Bahebyi ngo bakaza bakahafungura.

    Ubucukuzi bw'Amabuye y'agaciro muri aka karere ka Kamonyi, by'umwihariko muri uyu Murenge wa Rukoma n'indi mirenge ifite ahakorerwa Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ni kenshi ibirombe bihitana ubuzima bw'ababikoreramo, bamwe bakamenyekana, abandi nti bamenyekane. Ni ubucukuzi akenshi bamwe bavuga ko bwihishwe inyuma n' abanyembaraga.

    Ikigo gifite ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu nshingano zacyo-RMB, gishinjwa kenshi kuba ku isonga mu kuba nyirabayazana w'impanuka zivugwa muri ibi birombe kuko ahavugwa kenshi usanga ari aho kidatangira ibyangombwa, bityo n'abafatiwemo cyangwa abaguyemo bakitwa 'ABAHEBYI' ariko mu kuri ibanga rizwi n'abahakorera ndetse n'iki kigo kirengagiza gutanga ibyangombwa ngo ahakorerwa hagire uhakorera uzwi, ibitagenda abe ariwe uhabazwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/04/kamonyi-rukoma-nkundimana-alexis-wiswe-umuhebyi-yagwiriwe-nikirombe-arapfa/

  • Amavubi yakinnye neza yanganyirije na Libya i Tripoli (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi atangiye urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 anganyiriza na Libya iwayo 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade du 11 Juin.

    Amavubi yatangiye ubona ashaka igitego ndetse inarema uburyo butandukanye ariko Jojea Kwizera na Nshuti Innocent ntibayabyaza umusaruro.

    Amavubi yaje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 16 cyatsinzwe na Al Dawi ku mupira yaturukanye mu kibuga hagati.

    Amavubi yakomeje amahirwe aho nka Djihad yahushije amahirwe ku mupira yari ahawe na Niyomugabo Claude. Ndetse yaje no gukora impinduka ku munota wa 40 Jojea Kwizera aha umwanya Samuel Gueulette. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Amavubi yagarutse mu gice cya kabiri ashaka igitego cyo kwishyura ndetse ku munota wa 47 ahita akibona ku mupira wari uhinduwe na Bizimana Djihad.

    Ku munota wa 65, umutoza w’ikipe y’igihugu yongeye gukora impinduka ku munota wa 65 Mugisha Bonheur Casemiro yasimbuye Rubanguka Steve.

    Ku munota wa 67 Nshuti Innocent yahushije ubundi buryo ku mupira wari uhinduwe na Niyomugabo Claude.

    Ku munota wa 80 Amavubi yakoze impinduka za nyuma Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bavuyemo hinjiramo Ruboneka Bosco na Mugisha Didier.

    Iminota ya nyuma Libya yashyizemo imbaraga ishaka igitego cy’intsinzi ariko biranga umukino urangira ari 1-1.

    Amavubi yanganyije na Libya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yakinnye-neza-yanganyirije-na-libya-i-tripoli

  • NGABO JUNIOR umusore w'umunyarwanda umaze kubica bigacika muri USA ubundi akora iki? #rwanda #RwOT

    NGABO JUNIOR umusore w'umunyarwanda umaze kubica bigacika muri USA ubundi akora iki?

    Magingo aya aho isi igeze mu iterambere biragoye cyane kongera kubona umuntu wifotoje ifoto idasa neza.    Ari nayo mpamvu umwe mu basore babanyarwanda batuye USA aribo NGABO JUNIOR nawe ari mu ba mbere bafashe iyambere mu bijyane no gutunganya amashusho ndetse na mafoto muburyo bw'umwuga.


    Uyu musore NGABO JUNIOR uwavuga ko kukijyanye n'ishusho ntawe bahiga ntiyaba agiye kure y'ukuri dore ko n'abamugana bamwirahira.

    Umunsi wa none NGABO JUNIOR ari gukorera muri STATE ya OHIO mu mugi wa DAYTON dore ko uyu mugi uyu musore yawufashe bugwate kukijyanye no gufotora ndetse no gutunganya amashusho meza y'ibirori ibyaribyo byose.

    Kumakuru nabashije gukurura aravuga ko NGABO anafite Studio itunganya ikijyanye n'ishusho cyose yiswe STEPHENS PICTURES STUDIO.

    Ubwo nababwira iki rero bantu mushaka kwifotoza amafoto meza ndetse mugafotorwa n'inzobere mugire mugane uyu musore ndetse munamurangire abandi.

    Wamwandikira cg ukamuhamagara kuri +1 (937) 831-0875

    Insta : stephern_pictures_studio
    Coll: 9378310875
    Email: [email protected] 
    Websites: http://www.stephenspicturestudio.com

    The post NGABO JUNIOR umusore w'umunyarwanda umaze kubica bigacika muri USA ubundi akora iki? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ngabo-junior-umusore-wumunyarwanda-umaze-kubica-bigacika-muri-usa-ubundi-akora-iki/

  • Amafaranga ntiyabuze: Minisitiri Musabyimana ku ngurane zigenerwa abimurwa ahubakwa ibikorwa remezo – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'ingurane zitishyurwa cyakunze kugaragazwa n'abaturage mu bice bitandukanye by'igihugu, bakavuga ko gikomeje gutuma bazahazwa n'ubukene nyamara ayo mafaranga yagakwiriye kubafasha kwiteza imbere.

    Mu bisanzwe abaturage bimurwa ku mpamvu ebyiri zirimo, izijyanye n'inyungu rusange n'igihe ahatuwe ari mu manegeka.

    Uwimurwa mu mutungo we agomba guhabwa ingurane mbere y'uko icyateganyirijwe ubutaka bwe gitangira gushyirwa mu bikorwa, icyakora abaturage bagaragaza ko bitarubahirizwa, ndetse basiragiye ariko ikibazo ntikibonerwe umuti.

    Ibigo abaturage batunga agatoki cyane ni ibishamikiye kuri Minisiteri y'Ibikorwaremezo. Nk'abo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bamaze imyaka irenga ibiri batarishyurwa ku mutungo uri ahateganyijwe kubakwa Urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo II.

    Uwitwa Sibomana François ati 'Baratubariye twemererwa ko tuzishyurwa ingurane y'ibyacu. Kugeza ubu ntiturishurwa.'

    Mu Burengerazuba bw'u Rwanda na ho icyo kibazo kirahari kuko abaturage bagombaga kwishyurwa ingurane y'imitungo yabo yangirijwe mu ikorwa ry'umuhanda Nyange-Rambura na bo amaso yaheze mu Kirere.

    Bahuje n'abo mu Karere ka Gakenke bafite imitungo yangirijwe hakorwa umuhanda wo mu Murenge wa Coko, ariko kwishyurwa byarananiranye nk'uko Mukamana Dative yabibwiye RBA.

    Ati 'Mwatuvugira byibuze tukabona make. Nk'ubu hari bataratanga Mituweli kubera ko ko ayo kuyishyura batarayahabwa.'

    Mugenzi we arakomeza ati 'Bakomeza kutubeshya. Umuhanda barawurangije batatwishyuye ubutaka bwacu. Nibabusubize uko bwari bumeze cyangwa baduhe amafaranga y'ubutaka bwacu bwose tujye kwishakira ahandi.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, agaragaza ko nubwo ibyo bibazo bikigaragara igihugu kitabuze amafaranga yo kwishyura abaturage, ahubwo icyabuze ari amakuru yuzuye.

    Ati 'N'ubushize mu Ukwakira 2023 twashatse kubikora baratubwira bati mushake izo dosiye zose zuzuye ubundi twishyure, ariko turacyafite dosiye zituzuye.'

    Yavuze ko kugeza ubu hakiri dosiye zituzuye zigomba kwishyurwa arenga miliyari zirenga 17 Frw, akagaragaza ko ikibazo kiri mu nzego z'ibanze.

    Ati 'Izo dosiye nta handi zuzurizwa uretse iwacu mu nzego z'ibanze. Ukibaza ngo tubura iki ko amafaranga atabuze? Kuki tudakora ibyo byose ngo bive mu nzira kandi dushinzwe abaturage.'

    Uyu muyobozi yasabye inzego z'ibanze gushyira icyo kibazo mu mihigo y'umwaka wa 2024/2025, ikijyanye no kwishyura ingurane kikarangirana na wo.

    Ati 'Nyamuneka umuntu ufite abaturage bo kwishyura, byibuze nakore umuhigo wo kuzuza dosiye z'abaturage. N'iyo warangiza icyo gusa, ukavuga ko ibikureba wabirangije noneho tugahurira hano uvuga ko twe tutagufashije kuko mwatanze dosiye mukabura amafaranga.'

    Raporo Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International Rwanda, iherutse kugaragaza ko mu Banyarwanda bo mu bice bitandukanye, abagera kuri 35,9% gusa ari bo bazi neza uburenganzira bagombwa ku ngurane z'imitungo yabo yangirijwe n'imishinga itandukanye.

    Iyi raporo yagaragajwe ku wa 17 Gicurasi 2024 yagaragaje ko abaturage 41,3% ari bo baba bazi neza ko hari imishinga igiye kuza mu midugudu batuyemo, ku buryo hari n'abo yitura hejuru badasanzwe bazi ko aho batuye hagenewe indi mishinga.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko leta itabuze amafaranga yo kwishyura abaturage ku ngurane ahubwo ari dosiye zituzuzwa uko bikwiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafaranga-ntiyabuze-minisitiri-musabyimana-ku-ngurane-zigenerwa-abimurwa

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Inyubako(Dortoire) y'ishuri rya Ste Bernadette yafashwe n'Inkongi y'Umuriro irashya irakongoka #rwanda #RwOT

    Ni inyubako(Dortoire) iherereye mu kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi. Yafashe n'inkongi y'Umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana ku i saa cyenda. Ni inyubako yabagamo abanyeshuri b'Abahungu.

    Iyi nyubako (Dortoire) yahiye igakongoka, ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda agera kuri Miliyoni 120. Ni mu gihe agaciro k'ibyahiriye muri iyi nyubako kabarirwa mu mafaranga y'u Rwanda agera kuri Miliyoni 40 nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bw'ikigo.

    Padiri Majyambere Jean D'Amour, Umuyobozi w'iki kigo cy'ishuri cyitiriwe Mutagatifu Berenadeta( ESB Kamonyi), yabwiye intyoza.com ko gushya kw'iyo nyubako kwatewe n'umuriro w'amashanyarazi ubwo hari umukozi wari mukazi afite ibyo yasudiraga.

    Imodoka ebyiri za Polisi y'u Rwanda, kabuhariwe mu kuzimya inkongi z'umuriro nizo zitabajwe zituruka i Kigali zambuka Nyabarongo kugera ku Kamonyi haruguru gato y'ahazwi nko ku Masuka kugira ngo zitange ubufasha mu kuzimya iyo nkongi.

    Gushya kw'iyo nyubako, kubaye mu gihe itangira ry'amashuri ribura iminsi mike kuko ku ngengabihe Minisiteri y'Uburezi yatanze, igaragaza ko itangira ry'amashuri ari tariki ya 09 Nzeri 2024 kandi abanyeshuri bagomba kuhagera mbere y'iyo tariki. Ubuyobozi bw'ikigo bugiye gushaka byihutirwa aho abanyeshuri bagomba kuzaruhukira, cyane ko aha hahiye ari igice cy'ahabaga gusa abahungu.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/04/kamonyi-gacurabwenge-inyubakodortoire-yishuri-rya-ste-bernadette-yafashwe-ninkongi-yumuriro-irashya-irakongoka/