Blog

  • ILPD yatangije amasomo y'iperereza ku misoro – #rwanda #RwOT

    Ni amasomo azafasha igihugu kunguka inzobere zigifasha gukora iperereza ku misoro inyerezwa cyangwa idatangwa mu buryo bukwiriye bitewe n'impamvu zitandukanye.

    Yigirwaga mu mahanga bityo bigatwara ingengo y'imari ya RRA iri hejuru cyane kandi igahabwa abanyeshuri bake cyane.

    Ku ikubitiro hatangiriwe ku bakozi ba RRA 18 bazamara amezi icyenda biga umunsi ku wundi.

    Bazahabwa amasomo atandukanye abafasha gucukumbura no gusesengura amadosiye n'ibimenyetso byose bishobora gutuma umusoro wanyerejwe ugaruzwa.

    Umuyobozi muri RRA ushinzwe amahugurwa ahabwa abakozi, Uwineza Sonia, yavuze ko abanyeshuri bazajya biga ibyumweru bibiri, basubire mu kazi mu bindi byumweru bibiri bakomeze gutyo kugeza amasomo arangiye.

    Ati 'Twari dusanzwe duhaha ubwo bumenyi mu mahanga. Ni ibintu byaduhendaga cyane kuko iyo umukozi agiye ntabwo aba ari mu kazi ndetse tukamutangaho n'ibindi. Ubu abakozi bazajya bigira mu Rwanda babone impamyabushobozi zemewe bidaduhenze nk'uko byari bimeze.'

    Uwineza yavuze ko abo bakozi 18 ba RRA nibarangiza kwiga, iyo porogaramu izafungurwa kuri bose, ubwo bumenyi buhabwe abantu bose babyifuza.

    Uwihanganye Israel asanzwe ari umukozi wa RRA, ikigo amazemo imyaka icyenda. Akorera mu ishami rishinzwe imikorere myiza y'ikigo n'imyitwarire y'abakozi. Ni umwe mu batoranyijwe bagiye guhabwa ayo masomo.

    Uwihanganye wagizwe umuyobozi wa bagenzi be bazigana, yavuze ko ari amahirwe akomeye bagize, kubona ikigo kibishyurira amasomo ndetse bakiga bakora, akavuga ko batazayapfusha ubusa.

    Ati 'Benshi ntabwo twari dusobanukiwe ibijyanye no gukora iryo perereza bya kinyamwuga na cyane ko hari n'abatarize imisoro nkanjye wize amategeko. Ubu nidusoza tuzaba turi inzobere, tuzi gukusanya ibimenyetso byose bijyanye no kugaruza umusoro wanyerejwe. Urumva ko n'umusoro uziyongera.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi muri ILPD, Dr Sezirahiga Yves yavuze ko amasomo azatangwa muri iyo porogaramu yemewe n'Inama y'Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC).

    Ati 'Ikigamijwe ni ukubakira ubushobozi abakora mu misoro kugira ngo u Rwanda rubone abantu bashoboye barufasha gukora iperereza ku misoro yaba iyanyerejwe n'indi itatanzwe.'

    Dr Sezirahiga Yves yavuze ko uwiga ayo masomo aba asabwa kuba afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo yose afite aho ahuriye n'imari, icungamutungo n'amategeko.

    Yashimiye ubufatanye bwa ILPD na RRA, anaboneraho gusaba n'ibindi bigo byaba ibya leta n'iby'abikorera kugana ILPD kugira ngo hategurwe n'andi masomo afite aho ahurira n'amategeko asubiza ibibazo ibyo bigo byaba bifite mu byo bikora.

    Mu mishinga yindi mishya ILPD iri gutegura harimo n'uwo iri gufatanyamo na Minisiteri y'Ibidukikije wo gutegura amasomo arebana n'amategeko n'ibidukikije.

    ILPD kandi iteganya gukorana na Kaminuza y'u Rwanda, cyane cyane Ishami ry'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu gushyiraho amasomo yigisha amategeko agenga ubucukuzi (Law and Mining).

    Ayo masomo akurikira andi 13 ILPD isanzwe itanga arimo ayatangiye umwaka ushize ku bufatanye na UNICEEF Rwanda, arebana n'ubutabera burengera abana.

    Umuyobozi muri RRA ushinzwe amahugurwa ahabwa abakozi, Uwineza Sonia asobanurira abakozi ba RRA bagiye kwiga ibijyanye n’ipererereza ku misoro uko amasomo azigwa

    Abakozi ba RRA 18 bagiye kwiga ibijyanye n’imisoro basabwe kubyaza ayo mahirwe babonye umusaruro

    Umuyobozi muri RRA ushinzwe amahugurwa ahabwa abakozi, Uwineza Sonia (uwa kabiri uhereye i buryo) yabwiye abakozi ba RRA ko amasomo ajyanye n’iperereza ku misoro bagiye kwiga yose bazayishyurirwa n’icyo kigo bakorera

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi muri ILPD, Dr Sezirahiga Yves yavuze ko impamyabumenyi abazajya basoza amasomo ajyanye n’iperereza ku misoro bazahabwa zizaba zemewe na HEC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-ryatangije-amasomo-y-iperereza-ku-misoro

  • APR yasubiriye REG isanga Patriots ku mukino wa nyuma (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC na Patriots BBC ni yo makipe agomba guhurira ku mukino wa nyuma wa kamarampaka muri Basketball, ni nyuma y’uko yitwaye neza muri 1/2.

    Ejo ni bwo hakinwe umukino wa 3 wa 1/2 cya kamarampaka muri Basketball aho Patriots na APR zari zatsinze imikino 2 ya mbere zasabwaga gutsinda umukino wa 3 ngo zigere ku mukino wa nyuma cyane ko amakipe yasabwaga gutanguranwa imikino 3 muri 5.

    Umukino wabanje ni uwa Patriots BBC yaje kongera gutsinda Kepler amanota 89-66 (27-13, 18-19, 25-16 na 19-18).

    Hahise hakurikiraho umukino wa APR BBC na REG BBC yari yaje ikubita agatoki ku kandi ishaka gutsinda uyu mukino.

    APR ntiyaje kuyorohera kuko yayitsinze uduce tubiri twa mbere 16-15 na 20-11, REG yatsinze agace ka 3 19-12 ni mu gihe APR yatsinze agace ka nyuma 18-16 yegukana umukino ku manota 65-61.

    Byari bivuze ko ihise igera ku mukino wa nyuma aho izahura na Patriots BBC. Imikino ya nyuma ya kamarampaka izatangira tariki ya 11 Nzeri aho amakipe azatanguranwa imikino 4 muri 7.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yasubiriye-reg-isanga-patriots-ku-mukino-wa-nyuma-amafoto

  • BK yatangije icyiciro cya gatatu cy'amahugurwa ku mikorere y'amabanki – #rwanda #RwOT

    Iki cyiciro cya gatatu kirimo abanyeshuri 26, batoranyijwe mu barenga 2500 bari babisabye baka bagiye guhabwa amahugurwa y'amezi atatu.

    Baba baturutse muri Kaminuza zitandukanye zirimo Kaminuza y'u Rwanda, iya Kigali, iy'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), African Leadership University n'izindi.

    Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y'Abakozi muri Banki ya Kigali, Joseph Gondwe yavuze ko impamvu y'aya mahugurwa ari uko bashaka kwinjiza abakiri bato mu mwuga, ariko bakibanda ku bafite ubushake n'imbaraga zo guhindura ibintu no kuzana udushya mu rwego rw'Imari.

    Ati “Ni uburyo bwiza kuri twe bwo gushaka abantu bafite impano b'abakozi beza b'ejo hazaza n'abayobozi b'iki gihugu. Twizera neza ko iyo uvuye muri Kaminuza uba ufite ubumenyi bw'ibanze gusa igikenewe ni ukurushaho kubwongera aho rero ni ho iyi gahunda iziramo.'

    Yagaragaje ko iyi gahunda yatangijwe mu rwego rwo gufasha abakiri bato bafite umuhate wo kumenya ibijyanye n'imari n'imikorere y'amabanki no kubategura kuvamo abayobozi beza muri urwo rwego rw'imari.

    Ati 'Inshingano zacu ni ukugira ngo twongere imbaraga mu gukoresha ubushobozi bwanyu mushaka kugera ku bo mwifuza kuba bo, ikintu gishimishije ni uko turi kubaka ikiragano gishya cy'abayobozi bacu birenze kuba ari aba banki ya Kigali gusa.'

    Iyo bajya kubahitamo babanyuza mu byiciro bitandukanye bishingira ku bumenyi, ubuhanga n'imyitwarire bafite, nyuma bagakora ikizamini cyo kuvuga ku buryo baba bizewe ko bazatanga umusaruro usabwa basoje amasomo.

    Abagira amanota menshi kurusha abandi Banki ya Kigali ibaha akazi mu byiciro bitandukanye, mu gukomeza inshingano iyi banki yihaye yo guteza abayigana imbere nta rwego rusigaye.

    Larissa Nyiribambe uri mu batoranyijwe kwiga muri iki cyiciro yagaragaje ko ari amahirwe akomeye kuri we kandi ko yizeye kunguka byinshi bizamufasha.

    Ati 'Nizeye ko iyi ari intangiriro y'umwuga wanjye muri banki kuko mu byo batubwiye tuziga harimo ibijyanye n'urwego rw'imari, ngo tube twashobora gufata ibyemezo cyangwa dukore akazi kacu ka buri munsi nk'uko bigomba.'

    Mucyo Emmanuel na we yagaragaje ko nubwo yize amasomo anyuranye n'ibijyanye n'imari n'amabanki yiteguye kuvoma ubumenyi bujyanye nabyo muri ayo mahugurwa bagiye guhabwa.

    Biteganyijwe ko hatangwa amasomo arimo ibijyanye no guhangana n'ibihombo, umutekano mu by'ikoranabuhanga, gucunga umutungo, iyamamazabikorwa, kwita ku mishinga mito n'iciriritse n'andi masomo azatuma bafasha banki n'igihugu gutera imbere.

    Muri Kanama 2022 ni bwo Banki ya Kigali yafunguye ku mugaragaro BK Academy ifasha mu gutanga amahugurwa ku bumenyi bw'ibikorerwa muri banki buhabwa abakozi ba BK n'abandi.

    Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y’Abakozi muri BK, Joseph Gondwe, yavuze ko iyi gahunda igamije kubakira urubyiruko ubushobozi

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rose Ngabire yishimiye kwakira abo banyeshuri bashya

    Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no kwishyura muri BK, Ndayambaje Raoul, yagaragaje ibanga ryo gutsinda

    Michel Habineza uyobora iDebate Rwanda na we ari mu bitabiriye iki gikorwa

    Umulisa Francine ushinzwe abakiliya yagaragaje ko gufata neza abakugana muri banki ari ryo banga

    Joseph Gondwe yabasabye gushyira imbaraga mu masomo bagiye guhabwa

    Kazeneza Gentil na Mutoneshwa batanze ubuhamya bw’uko BK Academy yabafashije

    Gicundiro Mujiji Audrey, ni umwe mu barangije mu cyiciro cya mbere yishimira ubumenyi bahawe

    Abagera kuri 26 batoranyijwe muri 2500 ni bo bagize icyiciro cya gatatu

    Abanyeshuri bagiye kumara amezi atatu bigishwa

    Aba banyeshuri batangiye kwiga amasomo azabafasha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-yatangije-icyiciro-cya-gatatu-cy-amahugurwa-ku-mikorere-y-amabanki

  • Umuramyi Gikundiro Rehema yasazwe n’ibyishimo… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 01 Nzeri 2024 ni umunsi utazibagirana mu mateka y’umuhanzikazi Gikundiro Rehema dore ko ari bwo yahawe impano idasanzwe y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Chrysler 300 C. Iyi modoka yasohotse umwaka ushize wa 2023, igura asaga ibihumbi 50 by’Amadorali y’Amerika, akaba arenga Miliyoni 67 Frw [ 67,689,000 Frw].

    Ni impano yahawe n’umugabo we akaba n’Umujyanama we, Ishimwe Claude, bamaranye imyaka 6 kuko bakoze ubukwe mu 2018. Impano y’imodoka Gikundiro yahawe n’umugabo we babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango wabo, ije ikurikira indi ihebuje ya Studio yo mu rugo yahawe kuwa 10 Gicurasi 2024 ku isabukuru ye y’amavuko.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Ishimwe Claude yavuze ko yageneye umugore we impano ihebuje mu rwego rwo gushima Imana yamumuhaye nk’umufasha we bazabana ubuzima bwabo bwose. Bihura n’Icyanditswe cyo muri Bibiliya mu Imigani 18:22 havuga ngo “Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, Akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka”.

    Yagize ati “Icyadusunikiye kubikora ntaho gitandukaniye n’ikidusunikira buri munsi gushimira iyamuduhaye. Mu murima w'Umugisha nanjye Data yampaye havuyemo ibiribwa byinshi by'umugisha ariko uwo muzingo w’ibyitwa umugisha byose byabaye we, gusa ndamukunda nshimira Yesu ku manywa na nijoro we wampaye kwakira imbuto yanjye kandi y’umugisha”.

    Arakomeza ati “Uyu munsi ni umwe mu yindi myinshi numva nta kindi natekereza usibye kumwitaho no gukora inshingano iyamumpaye yangeneye. Ndabizi neza igihe kimwe ibirenze ibi bizakomeza kuva mu maboko y'iyamumpaye ku bw’ubuntu bwayo. Gusa byose ni ibiva mu biganza by'Imana yanjye kandi yacu, gusa nta mbaraga nta maboko yandi abikora ni Data wa twese wenyine”.

    Gikundiro Rehema yahawe impano y’imodoka nshya kandi ihenze cyane

    Gikundiro Rehema, yasazwe n’ibyishimo ku bw’iki gikorwa cy’urukundo yakorewe n’umugabo we nk’uko yanabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Kugaragaza umunezero kuri we abikora igihe cyose “Umuremyi wacu adutekerejeho, Imana yatubereye nziza”. Iyo abonye ibibaye, ashimira Imana ifite amaboko akomeye yo mugiraneza wibuka bose atarobanuye.

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo “Sion” bamwe bahimbye ‘Ururembo Siyoni’, yashimiye cyane umugabo we wamunejeje mu buryo bukomeye. Yanditse kuri Instagram ati “Imana iguhe imigisha Papa Marvin ku bwo gushyira ibyishimo ku maso hanjye. Imana ikunezeze, sinzi icyo navuga gusa ndishimye. Urakoze cyane.”

    Tariki 3 Werurwe 2018 ni bwo Gikundiro Rehema yarushinze na Claude Ishimwe, bahita bajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tariki 7 Ukuboza 2018 ni bwo aba bombi bibarutse imfura yabo y'umuhungu bahaye izina rya Marvin Wesley Ishimwe. Kuwa 12 Mutarama 2021 bibarutse ubuheta bise Aviella Chloe Ishimwe.

    Gikundiro ni umwe mu mpano zikomeye mu muziki nyarwanda. Ni umwanditsi w'umuhanga cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n’umuhanzikazi ufite ijwi ryiza cyane. Amaze kwandika indirimbo nyinshi zirenga 200 aho inyinshi muri zo yazihaye amakorali anyuranye yo mu Rwanda no hanze yarwo.

    Umuhanzi yigiraho byinshi, ni Tasha Cobbs umunyamerikakazi uri mu bahanzi b'ibyamamare ku isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Gikundiro, indirimbo ye bwite azwiho cyane ni 'Sion' bamwe bahimbye 'Ururembo Siyoni'. Izindi ndirimbo ze bwite twavugamo; Turishimye, Turakomeje, Ineza, Urarinzwe Ft Romulus Rushimisha n'izindi.

    Zimwe mu ndirimbo yanditse zikamamara cyane harimo; 'Ikidendezi' ya Korali Ukuboko kw'Iburyo ya ADEPR Gatenga; 'Nzirata Umusaraba' ya Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge; 'Ibyiringiro by'ubuzima' na 'Kuro' za Ukuboko kw’Iburyo, Walio moyo Safi ya Shalom choir, indirimbo ‘Dawidi’ ya Holy Nation choir irimo amagambo avuga ngo 'Dusubije Amaso Inyuma'; 'Gideon' ya Evangelique Choir n'izindi nyinshi.

    Gikundiro na Ishimwe bamaze imyaka 6 babana nk’umugabo n’umugore

    Rehema abara inkuru y’urugendo rwe mu muziki agira ati “Nabitangiye mfite imyaka umunani ni bwo nibuka ko nabaga muri Chorale y'abana bato muri Eglise bakunda kwita ‘Ecodimu’. Njyewe ntekereza ko namenye ko nakorera Imana mu buryo bwo kuririmba mfite imyaka 15 nari ndi muri Chorale bishoboka ko byamfashije kugenda mbimenya kubera ko bo bari bakuru bashobora kuguha n'indirimbo ukayitera bitangira kuza gutyo kugeza n'ubu.”

    Avuga ko inzozi ze mu muziki ari ukuba igikoresho cy’Imana. Ati: “Buri munsi nifuza kuba igikoresho cy’Imana ndifuza kuba umuyoboro Imana ikoresha kugira ngo igeze amakuru ku bana bayo ku bantu yaremye. Ndifuza kuba intumwa kandi intumwa itumika. Kandi buri munsi iyo nsenze mbwira Imana ngo ntihabe njyewe hajye hagaragara wowe.

    Nifuza kugaragaza Imana mu mibereho yanjye yose mu gihe ndimo kuyikorera na nyuma yaho ndumva nkeneye ko Data wa twese imirimo ye yamamara mu bantu. Nifuza kandi kuba igikoresho Imana igiye gukoresha kugira ngo imenyeshe abantu bayo umwaka w'imbabazi, umwaka w'ineza, umwaka wo gukizwa no kuva mu byaha bakamenya Imana.

    Intego yanjye ni ugutumwa ku mitima ibabaye ishenjaguritse, imitima yihebye nkayitangariza inkuru nziza y'uko Yesu ariho kandi ari muzima, uko yari ari kera n'uyu munsi ari ko ari kandi ari nako azahora. Ndumva ari ibyo nubwo mfite inzozi nyinshi”.

    Avuga ko icyatumye arushinga na Claude Ishimwe ukomeje kumubera umugisha buri munsi kugera aho abura aho ahera amushimira ni uko “ameze nk'uko umutima wanjye ushaka. Ntaramubona nari narabuze koko urukundo nyarukundo, yaraje aba urukundo rwajye ariko yabanje kumfasha anyerekera mubonamo umurimo munini uri muri we”.

    Rehema avuga ko umugabo we amukunda, akamwitaho akamusengera akanamuha inama “zinyubaka zikubaka n'ubwami bw’Imana.” Ati: “Muri njye nabonye ari we naremewe kuzabona no kuzabana nawe, nawe yarandemewe tukabana tukabyara tugaheka ndumva byaba ari ibyo. […] We anzi kuva mu 2008 ariko njyewe muzi kuva 2012 kandi ibi bihe twabanye mubonamo umugabo w'umukozi w’Imana kandi ndamuzi ‘bihagije’”.

    INKURU WASOMA: Ikiganiro na Gikundiro Rehema umaze kwandika indirimbo zirenga 200 zirimo 'Ikidendezi' n'izindi zamamaye yandikiye amakorali

    Gikundiro Rehema yasazwe n’ibyishimo ku bw’impano ihebuje yahawe n’umugabo we

    Ishimwe Claude yatunguye umugore we Gikundiro amuha impano y’agatangaza

    Claude & Rehema bahora mu Ijuru Rito nyuma yo kumenya ko buri umwe yaremewe mugenzi we

    Ni imodoka ihenze cyane kuko igura arenga Miliyoni 67 Frw

    Claude Ishimwe na Gikundiro Rehema buri umwe afite ishimwe ribyibushye ku Mana yabahuje

    REBA INDIRIMBO “TURARINZWE” YA GIKUNDIRO REHEMA FT ROMULUS RUSHIMISHA

    REBA “NGUWO ARAJE” IMWE MU NDIRIMBO NSHYA ZA GIKUNDIRO REHEMA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146556/umuramyi-gikundiro-rehema-yasazwe-nibyishimo-nyuma-yo-guhabwa-imodoka-nshya-ya-miliyoni-67-146556.html

  • Kigali: Moto zirenga 800 zateje impanuka zo mu muhanda mu mezi atandatu – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo Polisi y'u Rwanda, Umujyi wa Kigali, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA) baganiraga n'abamotari kuri uyu wa 4 Nzeri 2024, ku ngamba zo kunoza umutekano no kwirinda impanuka.

    CP Sano yavuze ko hagomba gushyirwaho ingamba zo kugabanya izo impanuka ariko abamotari na bo bakwiriye kubigiramo uruhare birinda kujya mu muhanda basinze kandi ko bakwiriye gutekereza ku buzima bwabo bakamenya ko bagomba kuburinda ndetse bakarinda n'abo batwara.

    Yakomeje avuga ko hari moto 1100 zafashwe kubera amakosa atandukanye harimo guhisha purake, gutwara moto wasinze, kutubahiriza ibyapa by'umuhanda, guca mu mihanda itemewe no guca ahagenewe abanyamaguru.

    Yabwiye abamotari ko bakwiriye kwirinda ayo makosa kugira ngo moto zabo zitazakomeza gufatirwa ndetse ko bakwiriye gutwara batanyoye inzoga kugira ngo birinde impanuka.

    Ati 'Moto zafashwe ni nyinshi n'izakoze impanuka na zo ni nyinshi, bivuze ko mugomba kubahiriza amategeko yo mu muhanda kugira ngo uyu mubare ugabanuke, ikindi tugomba kuganira namwe tukareba uburyo mwacika kuri iyi ngeso ituma moto zifatirwa kuko aba ari umutungo munini.'

    Yongeyeho ko abatwara moto badafite uruhushya rwo gutwara bakwiriye kwikubita agashyi bakegera inzego zibishinzwe bagashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kuko abatwara batazifite baba bari gushyira ubuzima bwabo mu kaga badasize ubw'abo baba batwaye.

    Moto 896 zakoze impanuka zo mu muhanda hagati ya Werurwe na Nzeri 2024, 1100 zirafatirwa kubera amakosa atandukanye

    CP Sano Vincent yavuze ko abamotari bakwiriye kugira uruhare mu kugabanya impanuka zo mu muhanda birinda amakosa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-moto-zirenga-800-zagize-uruhare-mu-mpanuka-zo-mu-muhanda-mu-mezi

  • Ishuri rya ESB Kamonyi ryafashwe n'inkongi hangirika ibifite agaciro k'arenga miliyoni 170 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni inkongi y'umuriro yaturutse ku bikorwa byo gusudira byakorwaga muri iki kigo mu rwego rwo gukomeza kwitegura umwaka mushya w'amashuri uzatangira ku wa 9 Nzeri 2024.

    Iri shuri rihereye mu Karere ka Kamonyi urenze ahazwi nko ku Masuka.

    Umuyobozi w'iri shuri, Padiri Majyambere Jean D'Amour, yabwiye IGIHE ko iyo nkongi yangije byinshi birimo kuba inyubako abanyeshuri b'abahungu bararagamo yakongotse ndetse n'ibyari biyirimo.

    Ati 'Ni impanuka yabaye aho bari bari gusudira ibyuma, hanyuma ibishirira bitarukira muri matora ihita ifatisha hose harashya. Yararwagamo n'abana barenga 120. Abapolisi badutabaye umuriro barawuzimya ariko byose byari byahiye.'

    Yagaragaje ko inzu yahiye yari ifite agaciro ka miliyoni 120 frw.

    Ati 'Iyo nzu yari ifite agaciro ka miliyoni 120 frw, ibishobora kuba rero byahiye bifite agaciro kari hagati ya miliyoni ziri hagati ya 50 Frw na 60 Frw. Kuko harimo igisenge, matela n'ibitanda byarimo.'

    Padiri Majyambere Jean D'Amour, yagaragaje ko nubwo ari impanuka yabaye habura iminsi mike ngo umwaka mushya w'amashuri utangire hagiye gushakwa uburyo bwo gufasha abanyeshuri mu gihe hakiri kubakwa.

    Yavuze ko kongera kuyisana bishobora gutwara nibura ibyumweru bibiri bityo ko bazifashisha ibindi byumba byari bihari mu gihe iyo nyubako itaruzura.

    Uyu muyobozi yavuze ko hakenewe ubufasha kugira ngo imirimo yo kubaka iyo nzu yahiye yihutishwe ku buryo itakoma mu nkokora imigendekere myiza y'amasomo.

    Inyubako abanyeshuri b’abahungu bararagamo muri St. Bernadette yafashwe n’inkongi y’umuriro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-rya-esb-kamonyi-ryafashwe-n-inkongi-hangirika-ibifite-agaciro-k-arenga

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yaganiriye na Dr. Roy Steiner ku kunoza ibigaburirwa abana ku ishuri – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yakiriye Dr. Steiner kuri uyu wa 04 Nzeri 2024, na cyane ko uwo muyobozi wo muri Rockefeller Foundation ari umwe mu bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n'Ibiribwa, AFSF 2024 iri kubera mu Rwanda

    Rockefeller Foundation ni umuryango w'abagiraneza ukorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, utera inkunga ibikorwa byo guhanga udushya mu buzima, mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubugeni na siyansi, ukaba ari umwe mu miryango idaharanira inyungu ikomeye cyane ku Isi.

    Mu 2023 ni bwo mu Rwanda hatangijwe umushinga wo kwigira hamwe uburyo ibigori byatunganywa bidatakaje intungamubiri binyuze mu bushakashatsi no kubaka ubushobozi bw'inganda, uterwa inkunga n'ikigo cy'abagiraneza cyo muri Amerika, The Rockefeller Foundation

    Ni umushinga wiswe Fortified Whole Grain (FWG), hatunganywa ifu y'ibigori hatagize igice na kimwe cy'uruheke gitakaye kuko bikimara kumishwa, bijyanwa mu mashini zabugenewe zigasya impeke zose.

    Ubwo buryo bwari butandukanye n'ubusanzwe bukoreshwa aho ibyo bigori byabanzaga gutonorwa hakagira ibice bitakara kandi ari byo biba bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye birimo ubutare, zinc n'izindi.

    Abahanga mu by'imirire bavuga ko ifu itunganyijwe ku buryo bugezweho igira intungamubiri zikubye inshuro eshanu kurusha uburyo busanzwe.

    Ugitangira ibigo by'amashuri 18 bigizwe n'abana 13,765 bo mu turere rwa Nyaruguru na Nyamagabe bisanzwe bikorana n'Ishami rya Loni ryita ku biribwa, WFP, byahawe amafunguro agizwe n'ubu bwoko bw'ifu.

    Byari biteganyijwe ko kandi ibigo bitanu byo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Gasabo, Burera na Kayonza bikorana na WFP byigamo abagera ku 73,897 mu gihe gito bizaba byatangiye gukoresha iyo fu.

    Kuri iyi nshuro Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard yavuze ko ibiganiro bya Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente na Dr. Steiner byibanze ku kongerera ubushobozi uwo mushinga iyo fu ikaba yagera mu mashuri menshi, abana bakabona ibiryo bihagije ariko bifite intungamubiri.

    Ati 'Icyo turi gukora ni ukongerera ubushobozi abatunganya ibyo bigori bibe bifite izo ntungamubiri ariko ari na byinshi, bikagezwa ku banyeshuri benshi. Twumvikanye ko iyo mirimo tugomba kuyishyiramo imbaraga bigakorwa mu buryo bukwiriye.'

    Byemejwe kandi na Dr. Steiner wavuze ko ibyo bigori bitunganyijwe byose bikungahaye ku ntungamubiri ndetse ko kubitunganya muri ubwo buryo byongera ingano y'ifu ibikomokaho kuko nta gice cy'uruheke kiba cyatakaye ugereranyije n'uko kawunga itunganywa bisanzwe.

    Ati 'Iyo utunganyije ifu y'ibigori mu buryo busanzwe utakaza ingano iri hagati ya 20% na 30% y'ifu utunganya ndetse na 90% by'intungamubiri.'

    Yavuze ko kuva uwo mushinga watangizwa mu Rwanda ubu waguriwe no mu bindi bihugu bitandukanye, ndetse ko banejejwe n'uburyo igitekerezo cyaturutse mu Rwanda ubu kigiye gufasha za miliyoni z'abana bo muri Afurika.

    Muri AFSF 2024 Ihuriro ry'uwo mushinga rizwi nka 'Fortified Whole Grain Alliance (FWGA)' ryihaye intego yo kugeza ibyo biribwa ku baturage miliyoni 10 bo mu bihugu birindwi bitarenze 2025. Ni ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Misiri, Ghana, Kenya, Nigeria na Bénin.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye Dr. Roy Steiner wo mu Muryango w'Abagiraneza wa Rockefeller Foundation ufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye itsinda ry’abo mu Muryango w'Abagiraneza wa Rockefeller Foundation ryari riyobowe na Dr. Roy Steiner baganira ku mushinga wo kugaburira abana ku ishuri

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yakiriye itsinda ry’abo mu Muryango w'Abagiraneza wa Rockefeller Foundation ryari riyobowe na Dr. Roy Steiner baganira ku mushinga wo kugaburira abana ku ishuri

    Dr. Roy Steiner yagaragaje ko umushinga wo gutunganya ibigori byongerewe intungamubiri umaze kwagurirwa no mu bindi bihugu bya Afurika

    Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yavuze ko u Rwanda ku bufatanye na Rockefeller Foundation bagiye kwagura umushinga wo kugeza ku banyeshuri kawunga yongerewe intungamubiri

    Amafoto: Primature


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-ngirente-yaganiriye-na-dr-roy-steiner-ku-kunoza-gahunda-yo

  • Polisi y'u Rwanda yatangaje igihe impushya za 'automatique' zizatangira gukorerwa – #rwanda #RwOT

    Ni itangazo Polisi y'u Rwanda yanyujije kuri X ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Nzeri 2024. Rivuga ko ibyo bizamini bizakorerwa ku bibuga bya Busanza na Gahanga byo mu Karere ka Kicukiro, icya Nyarugenge n'icya Musanze.

    Itangazo rirakomeza riti 'Abakeneye iyo serivisi bazatangira kwiyandikisha kuva ku wa 06 Nzeri 2024 ku cyiciro cyo ku rwego rwa B (AT) gusa.'

    Icyakora rigaragaza ko abifuza gukorera ibindi byiciro ku binyabiziga bya 'automatique' bazabimenyeshwa mu bihe biri imbere.

    Muri Nyakanga mu 2023 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yari yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za 'automatique'.

    Nyuma ku wa 25 Mata mu 2024 mu Nama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, hemeremezwamo iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za 'automatique'.

    Nyuma muri Nyakanga 2024 hasohotse iteka rishya rya Perezida riha impushya z'imodoka za 'automatique' umwihariko mu Rwanda.

    Ni iteka nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002 na ryo rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo.

    Rigaragaza ko uzajya utsinda ikizamini cyo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ikinyabiziga cya 'automatique', ku ruhushya rwe hazajya hongerwaho inyuguti 'AT', bivuga “Automatic Transmission”.

    Ryemeza kandi ko izo nyuguti za 'AT' zizajya zishyirwa kuri buri cyiciro cy'uruhushya rwo gutwara imodoka rwa burundu, uretse impushya za A1 na B1 zidahinduka kuko zagenewe abafite ubumuga.

    Ni ukuvuga ko izo nyuguti zizajya zishyirwa ku mpushya za A, B, C, D, D1, E na F kuko impushya za A1 na B1 zagenewe abafite ubumuga.

    Iri teka rya perezida rishya rigaragaza kandi ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu akoresheje ikinyabiziga cya “automatique' mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' gusa byo mu rwego afitiye uruhushya.

    Icyakora ryongera kuvuga ko uwahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga akoresheje ikinyabiziga cya 'manuel' mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' n'ibya 'manuel' ariko byo mu rwego afitiye uruhushya.

    Mu bizamini by'uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka za 'automatique' hatazajya hakorwa ikizamini cya 'démarrage' gisanzwe gikorwa ku modoka za 'manuel' kuko imodoka ya 'automatique' iyo igeze ahazamuka ihita yishyiriramo 'vitesse'.

    Gukorera impushya zo gutwara imodoka za ‘automatique’ bizatangira ku wa 09 Nzeri 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-yatangaje-igihe-impushya-za-automatique-zizatangira-gukorerwa

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro Liqun uyobora Banki y'Ishoramari ya Aziya – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye Jin Liqun kuri uyu wa 04 Nzeri 2024, aho bose bari i Beijing mu Bushinwa aho bitabiriye inama iri guhuza abayobozi b'ibihugu bya Afurika n'u Bushinwa (FOCAC).

    Itangazo Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byanyujije kuri X rivuga ko Perezida Kagame na Jin Liqun baganiriye ku mishinga u Rwanda ruri gufatanyamo na AIIB n'indi iteganyijwe mu minsi iri imbere.

    Ibyo biganiro bya Perezida Kagame na Jin Liqun bije bikurikira ibyaherukaga muri Gicurasi 2024, byibanze ku mahirwe yo kurushaho gukorana hagati y'iyi banki n'u Rwanda.

    Icyo gihe bombi bari bahuriye muri Kenya aho bari bitabiriye inama yateguwe na Banki Nyafurika y'Iterambere (AfDB) yaberaga mu Mujyi wa Nairobi.

    AIIB yashinzwe mu 2015 ku gitekerezo cyazanywe n'u Bushinwa. Intego yayo ni ugutera inkunga ibikorwa remezo hirya no hino ku Isi hagamijwe kwihutisha iterambere muri Aziya no hanze yayo.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa AIIB. Ubu impande zombi zifatanya mu mishinga yo mu nzego zitandukanye.

    Irimo nko guteza imbere imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga, ijyanye no kugeza ku baturage serivisi z'imari hagamijwe kuzahura imishinga yagizweho ingaruka n'ibibazo bitandukanye.

    Impande zombi kandi zifatanya mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere ikoreshwa ry'ingufu zitangiza n'ibindi.

    Nk'ubu mu 2021 Guverinoma y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'inguzanyo ya miliyoni 100 $ na AIIB agamije gushyira mu bikorwa umushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga.

    Ni umushinga byavugwaga ko wagombaga gushorwamo miliyoni 200$, igice cya mbere cya miliyoni 100$ icyo gihe cyari cyaratanzwe na Banki y'Isi.

    Kugeza muri Werurwa 2024, AIIB yari imaze gutanga inguzanyo ku bafatanyabikorwa batandukanye irenga miliyari 50$.

    Iyo banki ikomeye mu Isi yatangiranye n'abanyamuryango 57 ariko mu mpera za 2020 yari imaze kugira abanyamuryango 103 bihariye 79% by'abaturage bose batuye Isi na 65% by'umusaruro mbumbe w'Isi.

    Perezida Paul Kagame ari mu Bushinwa aho yitabiriye Inama ihuje Abayobozi b'ibihugu bya Afurika n'u Bushinwa (FOCAC)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-liqun-uyobora-banki-y-ishoramari-ya-aziya

  • Kudeta mu Rwanda interahamwe n'ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n'abayireba #rwanda #RwOT

    Buri gihe iyo habaye impinduka mu ngabo z'u Rwanda, cyane cyane iyo hari abirukanywe, abasezerewe n'abasubiye mu buzima busanzwe nk'uko byagenze muri iyi minsi, ibigarasha n'Interahamwe bakwiza ibihuha ngo hari umugambi wo guhirika ubutegetsi wategurwaga.

    Ibi ni bya bindi umushonji arota arya. Abo bagome bifitiye inzozi zabakwamiyemo, doreko bahora bifuriza u Rwanda imidugararo n'isenyuka ry'ubumwe n'ibindi byiza rugenda rugeraho. Ntabyo bazabona ariko, kuko ibyo byiza ntitubifata minenembwe!

    Uko gukwiza impuha kandi babikora nkana, bagamije gusa gukura abaturage umutima, ngo ab'intege nke bibeshye ko hari ubushyamirane hagati y'ubuyobozi bukuru bw' Igihugu n'ingabo z'u Rwanda.

    Ibyo ni uguhomera iyonkeje ariko, kuko Umunyarwanda wa none arahumutse. Azi neza imbaraga z'ubuyobozi yitoreye, disipuline ntagereranywa y'Ingabo z'u Rwanda, icyizere n'ubwuzuzanye hagati y'inzego z'Igihugu.

    Ku rundi ruhande ariko, ibigarasha n'abajenosideri ntibamenyereye umuco wo gukorera mu mucyo, aho buri wese abazwa ibyo yakoze, byaba amakosa akabihanirwa hatitawe ku ipeti cyangwa urwego rw'ubuyobozi umunyacyaha arimo.

    Benshi muri abo bakwiza amagambo, bakuriye, bahungiye cyangwa banavukiye mu bihugu aho Jenerali yica agakiza, kumutinyuka ngo uramuhana bikaba ikizira!

    Iyo babonye rero mu Rwanda Jenerali yirukanwe kubera ruswa cyangwa ubusinzi, abakiri imbata y'imyumvire yo ku ngoma za Kayibanda na Habyarimana babifata nk'ishyano ryaguye, bakabishakira indi mpamvu iremereye, nk'umugambi wo guhirika ubutegetsi!

    Muri iyi myaka, mu bihugu byinshi by'Afrika hagiye haba kudeta, abasirikari bakambura abasivili ubutegetsi, kandi koko wasesengura ugasanga igihugu cyari kigeze aharindimuka.

    Hari abanyamakuru bagiye bahera kuri iyo nkundura y'ihirikwa ry'ubutegetsi hirya no hino muri Afrika, bakabaza Perezida Kagame niba atajya yikanga ko no mu Rwanda haba kudeta. Mu magambo make hari uwo yasubije ati:' Hari filimi zidashobora gukinirwa mu Rwanda, kuko zitabona abazikina ndetse n'abazireba'.

    Iki ni igisubizo gisobanura ko hari ibintu biba ahandi ariko bidashoboka mu Rwanda, kubera amateka rwanyuzemo, n'uruhare ayo mateka yagize mu kubaka imyumvire mishya mu Banyarwanda. Umunyarwanda yamenye gutandukanya igisahiranda n'umuyobozi usobanutse, ku buryo nta mahirwe yaha inturumbutsi na ba kidobya.

    Ingabo z'u Rwanda ni bamwe muri abo baturage bazi ikiguzi cy'aya mahoro, n'imiyoborere inogeye buri wese. Zizi no kurusha undi wese ko iterambere nyaryo ari irishingiye ku byifuzo n'uruhare rw'umuturage mu bimukorerwa.
    Wamenera he rero uvutsa abaturage ubuyobozi bitoreye hafi 100%?

    Iyo ni filimi ikinirwa gusa mu bwonko bwangiritse nk'ubwa Ingabire Victoire, Nahimana Thomas, Jean- Paul Turayishimiye, Jean- Paul Ntagara, n'izindi ngurukira ngenzi zabo.

    The post Kudeta mu Rwanda interahamwe n'ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n'abayireba appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kudeta-mu-rwanda-interahamwe-nibigarasha-birota-ni-filime-itabona-abayikina-nabayireba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kudeta-mu-rwanda-interahamwe-nibigarasha-birota-ni-filime-itabona-abayikina-nabayireba