Blog

  • Bamwe batwita bashaka umwuka wo mu musaranani: Impamvu ababyeyi batwitira ibintu bitandukanye mu mboni z'abaganga – #rwanda #RwOT

    Ibyo bijyana kandi n'ibyo guhugwa ha handi umuntu wakundaga kurya indyo runaka iyo atwite bihinduka akayanga urunuka, amavuta yakundaga kwisiga akamubangamira aho ayumvise hose akamokorwa.

    Hari ubwo wumva ibinezeza umugore utwite ubusanzwe abantu badakunda cyangwa bafata nk'umunuko ukaba wakwibaza niba arwaye cyangwa ari amayeri bikakuyobera.

    Umwe mu baganiriye na RBA witwa Muhoza Gaudence we yavuze ko mbere atakundaga urusenda icyakora amaze gutwita yumvishe ashaka kururigata buri mwanya, atarubona bikaba ikibazo.

    Mutesi Jeanne d'Arc we mu gihe yari atwite yumvaga ashaka inyama zokeje, ha handi yabaga nta mafaranga afite akajya guhagarara aho zokerezwa akumva umwuka wazo irari ryashira agataha.

    Gusa ngo ibintu byarahindutse ubwo inda yari igeze mu mezi atanu yumva ashaka umwuka wo mu musarane.

    Uyu muturage wo mu Mujyi wa Kigali arakomeza ati 'Ibyo byo gukunda inyama byavuyeho inda igeze nko mu mezi atanu numva umwuka wo mu musarani ni wo unguye neza. Nkajyamo nkamaramo nk'iminota ibiri ngasohoka.'

    Uretse Mutesi mugenzi we witwa Mukabaranga Collette we ngo yikundiraga kunywa ibintu bikonje cyane cyangwa akarya itaka ryavumbuwe n'umuswa.

    Ati 'Niriraga utuntu tw'udutaka. Urabona hariya umuswa wibumbiye, kariya gataka uko kaba gahumura. Waragendaga ku biti mu gihe cy'imvura ukaba wahungura ha handi umuswa uba wahumbitse ukazana iryo taka ukarishyira ku isahani ukajya unyunya ugacira.'

    Icyakora abahanga mu by'ubuvuzi bagaragaza ko ibyo bifitanye isano n'imihindagurikire y'umubiri ha handi akenera ibyo atari akeneye mbere yo gutwita cyangwa akagira ibyo azinukwa yakundaga ataratwita.

    Umuganga uvura indwara z'abagore, Dr Gatsinga Jean Dieudonné, agaragaza ko iyo umuntu atwite akenera ibintu byinshi, icyakora umubiri ukaba ufite ubushobozi bwo kubitanga, utabikora hakabaho inyota y'ikintu gifite bimwe akeneye.

    Dr Gatsinga agaragaza ko niba umuntu akeneye imyunyu runaka hari ibiyifite umubyeyi abitwarira yabibona kwa kugikenera kukavaho.

    Ati 'Dufate nk'itaka. Kenshi habamo ubutare. Ushobora gutwarira urubuto utari usanzwe urya kubera ko rurimo ikintu umubiri wawe ukeneye ariko udafite.'

    Icyakora uyu muhanga mu by'ubuvuzi agaragaza ko ari byiza kugana muganga mu gihe umuntu yatwise akararikira ikintu rubaka, akagirwa inama z'uko akomeza kwitwara, hanarebwa ko icyo yatwariye kitakwangiriza ubuzima.

    Dr Gatsinga agaragaza ko iyo umubyeyi yatwariye ikintu cyakwangiriza ubuzima bwe, umuganga ashobora kureba icyagisimbura cyifitemo ibikigize byari muri cya kindi yatwariye bwa mbere ubundi ubuzima bugakomeza.

    Abagore batwite bagirwa inama yo kujya kwa muganga mu gihe bumvise bashaka ikintu kidasanzwe kugira ngo harebwe niba kitakwangiriza ubuzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-batwita-bashaka-umwuka-wo-mu-musaranani-impamvu-ababyeyi-batwitira-ibintu

  • Rubavu: Umuturage yatewe n'uwitwaje intwaro waturutse muri RDC – #rwanda #RwOT

    Uyu mugizi wa nabi bikekwa ko ari Umusirikare wa RDC, uwo mu Ihuriro rya Wazalendo cyangwa umurwanyi wa FDLR yateye uru rugo mu rukerera rwo kuri uyu wa 5 Nzeri 2024, aturutse mu kibaya gihana imbibi n'u Rwanda.

    Ubwo yageraga kuri uru rugo, yagerageje kwiba inka za Mfitumukiza, ariko nyuma yo kumwumva yatabaje, abaturage baramutabara, uyu mugizi wa nabi asubira muri iki kibaya yaturutsemo yiruka.

    Bivugwa ko mu rwego rwo gutera ubwoba abanyerondo bagiye gutabara Mfitumukiza kugira ngo batamufata, yirutse arasa mu kirere. Icyuma kimeze nk'inkota yari afite cyo yagitaye aho.

    Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangarije IGIHE ko uwateye urugo rwa Mfitumukiza ari umuturage washakaga kwiba.

    Ati “Ni umuturage waje kwiba. Yaje kwiba avuye ahitwa mu Kibaya ariko ntacyo yabashije kwiba kuko abaturage bacu bamutesheje, aranabacika. Wenda ikidasanzwe ni uko yari yaje yitwaje intwaro. Muri uko kuducika yarashe, ariko nta muntu yigeze arasa. Yarashe ahari ari gukanga kugira ngo abone uko acika abaturage, ahibagirirwa igikoresho kimeze nk'inkota.”

    Meya Mulindwa yabajijwe imiterere y'ahantu uyu mujura yaturutse, agira ati “Ni umupaka nyine w'ubutaka, abantu baba bareba mu Rwanda. Ntabwo ari kure ariko ntabwo hatuwe, harimo ubutaka butagira ubugenzura. Ni igisambu kiri aho gusa.”

    “Ntabwo [kwinjira] biborohera, nuko aba yitwikiriye ijoro kandi nabwo aba yabigize umushinga, akareba uko azinjira ariko twahashyize ingamba zikaze, ntabwo umuntu yatwinjirira mu buryo bumworoheye. N'iyo yari kuzitwara, ntiyari kuziheza kuko ni hanini ku buryo umuntu atakwambukana inka ngo azigeze mu kindi gihugu, abantu bamureba.”

    Ku gicamunsi cya tariki ya 29 Kanama 2024, na bwo uwo bikekwa ko ari umusirikare wa RDC yarashe inzu y'umuturage mu karere ka Rubavu, amena ibirahuri byayo, yangiza n'igipangu.

    Icyo gihe Rugomboka Daniel utuye hafi y'umupaka muto (Petite Barrière) yabwiye IGIHE ko nta muntu n'umwe uyu muntu yakomerekeje.

    Ati 'Uriya musirikare yaje arasa amasasu menshi, yafashe inzu duturanye, ibirahure byo ku madirishya byamenetse ndetse aya masasu yangije ku gipangu no ku bikuta.'

    Kuva umubano w'u Rwanda na RDC wazamba mu 2022, mu bice byegereye umupaka humvikanye kenshi abitwaje intwaro bagerageza guhungabanya umutekano w'abatuye mu karere ka Rubavu. Aba barimo abo ubuyobozi bw'iki gihugu cy'abaturanyi cyemera ko ari abasirikare bacyo.

    Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y'ingabo z'u Rwanda, Gen Maj Nkubito Eugène, mu kiganiro yagiranye n'abikorera bakorera i Rubavu, yasobanuye ko impamvu ibikorwa nk'ibi by'ubushotoranyi ari uko ingabo z'u Rwanda zidafite ububasha hakurya y'imipaka.

    Yagize ati 'Hakurya y'imipaka ni ahantu tudashinzwe gukurikirana ibyaho no kugira uko tubigena. Barabyigenera uko babishaka. Ni yo mpamvu inshuro nyinshi uzumva hariyo abaturwanya, ukumva hariyo FDLR.'

    Gen Maj Nkubito yavuze ko nubwo haba ibikorwa bito byo guhungabanya umutekano w'i Rubavu bituruka muri RDC, ingabo z'u Rwanda zifite ubushobozi bwo guhangana na byo, zikabitsinda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-urugo-rw-umuturage-rwatewe-n-uwitwaje-intwaro-waturutse-muri-rdc

  • Perezida Kagame yagaragaje ko nta gihugu gikwiye gutegeka ikindi uko kiyoborwa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 5 Nzeri 2024, mu kiganiro kigaruka ku miyoborere y'ibihugu yagejeje ku bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bateraniye mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika (FOCAC) iri kubera i Beijing kuva ku wa 4-6 Nzeri 2024.

    Yaherekejwe n'itsinda ririmo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa; Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe.

    Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere Abaturage b'u Bushinwa bishyiriyeho mu 1949, ari yo yatumye bashobora guhangana n'ubukene, inzara n'ibindi ubu igihugu cyabo kikaba kiri ku isonga mu bukungu.

    Ati 'Mu myaka isaga 70 ishize, Abashinwa bashyize hamwe mu guteza imbere igihugu cyabo bakigeza ku isonga mu bukungu bw'Isi. Imiyoborere myiza yashyizweho nta gushidikanya ko yabaye zingiro ry'iyi ntambwe itagereranywa yatewe.”

    “Gusa kugira ngo imiyoborere ibe myiza bisaba ko igomba kubakirwa ku ndangagaciro n'ibyo abaturage bifuza kugeraho. Ntikwiye kuba imiyoborere utegetswe n'ikindi gihugu.'

    Perezida Kagame yavuze ko urugendo rw'u Bushinwa mu kurandura ubukene, iterambere no kwimakaza ikoranabuhanga bitanga amasomo menshi mu rugamba rw'iterambere Afurika imazemo imyaka myinshi.

    Yagaragaje ko u Bushinwa bugaranira ko ibihugu byose bitera imbere, atanga urugero kuri gahunda yo kubaka imihanda n'inzira zihuza u Bushinwa, Afurika n'u Burayi yatangiye mu 2013 yatanze umusaruro ukomeye ku rwego rw'Isi, igirira akamaro u Bushinwa, Afurika n'u Rwanda rudasigaye.

    Ati 'U Bushinwa bwagaragaje ubushake bwo guharanira iterambere ridasiga ibindi bihugu, binyuze mu kubahana no guharanira inyungu rusange. Ubu bufatanye bwatumye umubano w'u Bushinwa na Afurika urushaho kuba mwiza, haba mu kubaka ibikorwa remezo, guhanga ibishya mu byerekeye siyansi no guharanira amahoro n'umutekano ku mugabane wose.'

    Nta buryo bumwe bw'imiyoborere bwabera ibihugu byose

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwize amasomo menshi arimo no kuba nta buryo bumwe bw'imiyoborere bubaho bubereye ibihugu byose.

    Ati 'Nta buryo bumwe bw'imiyoborere bubereye bose bubaho. Buri gihugu gikwiye kwishyiriraho uburyo bw'imiyoborere bujyanye n'imibereho n'ubudasa bw'amateka yacyo, n'icyerekezo cyacyo.'

    'Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda twagombye kongera gutekereza no kubaka ubukungu bw'igihugu cyacu, imibereho n'umusingi wa politike twifashishije uburyo bwo kwishakamo ibisubizo kugira ngo tubashe kwikemurira ibibazo byacu.'

    Yagaragarije aba bakuru b'ibihugu ko hakozwe gahunda zigamije guteza imbere ubumwe n'iterambere, zishyigikiwe n'imiryango itandukanye n'abayobozi banyuranye.

    Hanashyizwe imbaraga mu guteza imbere ingeri zinyuranye z'ubukungu by'umwihariko ikoranabuhanga, ubukerarugendo no guteza imbere inganda, hanashyirwaho uburyo bwo korohereza abantu gukora ishoramari.

    Perezida Kagame yahamije ko 'kwegereza ubuyobozi abaturage byatumye inzego z'ibanze zacu zikora neza, bituma abaturage bihabwa serivisi neza kandi bagira uruhare mu bibakorerwa”.

    Yashimangiye ko urugendo rwo kwigira rwatumye imishinga ibyara umusaruro ikomoka mu bufatanye bw'u Rwanda n'ibihugu by'inshuti yiyongera, biba umwihariko ku Bushinwa n'ibihugu byo muri Afurika.

    Yashimye ubufatanye buhamye buri hagati y'impande zombi bwigaragariza mu gufashanya kubona iby'ibanze bikenewe, guhahirana no gusangira ubumenyi.

    Perezida Kagame yanavuze ko nubwo ibibazo byugarije Isi bigenda byiyongera ariko hari n'amahirwe arushaho kuboneka, ku buryo umubano w'u Bushinwa na Afurika uzakomeza kuba mwiza kandi ugatanga umusaruro kurushaho.

    Ati 'Kuva FOCAC yatangira twungukiye mu bucuruzi, ubufatanye mu by'inganda n'ubufatanye bushingiye ku baturage bigaragaza imbaraga z'ubufatanye hagati y'ibihugu.'

    Umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda umaze imyaka 53. Kuva mu 2003 kugeza mu 2023, imishinga y'Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7 z'Amadolari ya Amerika yinjiye mu Rwanda, iha akazi abantu 29.902.

    Mu 2022 gusa, imishinga y'Abashinwa 49 ifite agaciro ka miliyoni 182 z'Amadolari yinjiye mu Rwanda. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 102 z'Amadolari.

    Perezida Kagame yahamije ko Afurika yiteguye gukomeza urugamba rw'iterambere ishingiye ku nkingi z'iterambere umutekano no guharanira impinduka zigamije iterambere ridaheza.

    Gusa ngo ibi bizagerwaho mu gihe abayobozi mu nzego zitandukanye z'ibihugu bahora bazirikana ko hakenewe imiyoborere myiza kandi bagafashanya guharanira gukora ibyo abaturage babategerejeho.

    Perezida Kagame yageze mu Bushinwa tariki 3 Nzeri 2024, aho yari yitabiriye inama ya FOCAC

    Abakuru b’ibihugu bya Afurika bari kuganira n’u Bushinwa ku ngingo zijyanye n’ubufatanye bugamije iterambere ry’impande zombi

    Perezida Kagame yagaragaje ko nta gihugu gikwiye gutegeka ikindi uburyo bw’imiyoborere cyakurikiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-nta-gihugu-gikwiye-gutegeka-ikindi-uko-kiyoborwa

  • IFOTO Y’UMUNSI: Bakame n’inyundo muri Stade #rwanda #RwOT

    Ifoto ya Ndayishimiye Eric Bakame, umutoza w’abanyezamu ba Bugesera FC afite inyundo muri Kigali Pelé Stadium yatunguye benshi.

    Ni ifoto yafashwe ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2024 muri Kigali Pelé Stadium ku mukino wa gicuti Bugesera FC yatsinzemo Kiyovu Sports 1-0.

    Ni ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane benshi bibaza aho iyi nyundo yayikuye n’icyo yari yaje kuyikoresha.

    ISIMBI yagerageje kuvugisha Bakame ariko ntibyakunda kuko atabonekaga ku murongo wa telefoni.

    Umwe mu bantu bo muri Bugesera FC yabwiye ISIMBI ko iyo nyundo ntayo Bakame yazanye ahubwo bayisanze muri Stade iri ku ntebe y’abasimbura (bench).

    Iyi nyundo bikekwa ko yahasizwe n’abantu bakoraga muri Stade, Bakame yahise ayifata ari nako yatangiye gusezerereza Kiyovu Sports ko yaje yakaniye aho yanazanye inyundo.

    Bakame n’inyundo muri Stade

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ifoto-y-umunsi-bakame-n-inyundo-muri-stade

  • Amavu n’amavuko y’ikipe y’igihugu, amwe mu mateka yayo, inkomoko y’izina 'Amavubi’ ryongeye gutera benshi akamwenyu #rwanda #RwOT

    Benshi banyotewe no kubona ikipe y’igihugu itsinda umusubirizo, gusa muri iyi minsi bisa n’aho yatangiye kwiyunga n’abanyarwanda nyuma y’igihe kinini ibababaza. Uyu munsi tugiye gusubiza amaso inyuma turebe bimwe mu bihe by’ingenzi by’ikipe y’igihugu ndetse n’aho izina ‘Amavubi’ ryakomotse.

    Igihugu cyabonye Ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962. Ishiyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ryashyizwe mu 1972. Ryaje kwemezwa nk’umunyamuryango w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi 'FIFA’ ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika 'CAF’ mu 1976.

    Umukino wa mbere uzwi n’aya mashyirahamwe u Rwanda rwawukinnye tariki ya 29 Kamena 1976 aho rwatsinzwe n’u Burundi 6-2 mu mukino wabereye muri Gabon.

    Ntabwo byoroshye kuba wabona amateka y’ikipe y’igihugu Amavubi, muri iyi nkuru ISIMBI yagerageje guhuza bimwe mu byanditswe biri mu bubiko ndetse inavugana n’umwe mu bakiniye ikipe y’igihugu bwa mbere, tugiye kubagezaho amavu n’amavuko y’Amavubi ndetse na bimwe mu bigwi byayo.

    Bwa mbere ikipe y’igihugu ihamagarwa byari mu 1964 ariko byari ugukora imyitozo gusa, harimo abakinnyi nka Butare, Hardi, Kamatari, Rutanga Pierre, Nshimyumurwa Denis.

    Yongeye guhamagarwa mu 1970, irimo abakinnyi nka Runyinya, Mbaraga, Nshimyumurwa, Donat, Kamatari, Ngezi, nabwo byari ugukora imyitozo gusa.

    Nk’ibisanzwe usanga amakipe y’ibihugu aba afite andi mazina azwiho(nicknames), akenshi agenda yisanisha n’imyamaswa z’inkazi mu kugaragaza ubukana bw’ikipe yabo, inyamaswa zifite icyo zisobanuye mu muco wabo cyangwa ikindi kintu gifite ubusobanuro cyane kuri icyo gihugu, nka Uganda yitwa 'Uganda Cranes(Imisambi ya Uganda)’ iyo urebye mu ibendera ry’iki gihugu harimo umusambi, Tanzania ni 'Taifa Stars(Inyenyeri z’igihugu)’ Cote d’Ivoire yitwa 'Les Éléphants
    (Inzovu)’ n’andi menshi.

    U Rwanda rwahisemo kwitwa Amavubi, agakoko gato k’inigwa habiri ariko kagira ubukana, akenshi ubwumva iyo kakudwinze.

    Iyo ubajije abantu ntabwo bakubwira umwaka nyirizina, ikipe y’igihugu yahawe akabyiniriro k’Amavubi, izina ryafashe kugeza n’uyu munsi.

    Kanamugire Aloys wakiniye ikipe y’igihugu yahamagawe bwa mbere igiye gukina amarushanwa mu 1976, yabwiye ISIMBI ko nabo batazi aho icyo gitekerezo cyavuye ariko icyo gihe babwiwe na Minisiteri ko batanze itangazo mu baturage ngo batange izina ryakwitwa ikipe y’igihugu, bagatoranyamo Amavubi.

    Yagize ati 'mu by’ukuri kuvuga ngo iryo zina ryavuye he kuko icyo gihe nanjye nari nk’iri umukinnyi, ariko ibyo nagiye numva ntangiye gukora muri iyo Minisiteri, ni itangazo ryatanzwe mu baturage bavuga ngo buri wese arebe izina yakwita ikipe y’igihugu, batanze amazina menshi ariko nyuma yaho bemeza ko ikipe izitwa Amavubi, bambwiye ko uwaritanze impamvu yarihisemo ari uko Amavubi adwinga ntashireyo, aradwinga agashira ariko ejo hakaza andi nayo akadwinga. Icyo nicyo gisobanuro bampaye.'

    Amavubi 1978: Abahagaze uhereye ibumoso, Dusange Jean Pierre, Mugemana, Kassim, Dr Ndagijimana Emmanuel, Bayingana, Ntacyabukura Sabbit, Rugirangoga na Runuya. Abicaye ni; Kirenga Louis, Minani, Habantake, Alfred, Kamali, Enos Gatari, Kanamugire Aloys na Baruwani Suedi

    Bwa mbere ikipe y’igihugu yahamagawe igiye gukina amarushanwa hari mu 1976, yari igiye gukina amarushanwa yo muri Afurika yo hagati(central African football competition) ryabereye muri Gabon, yatozwaga n’umudage Otto Pifster, bamwe mu bakinnyi bahamagawe icyo barimo Bapfakurera Alfred, Kamatali, Ndiramiye Gabon, Antoine wa Nyanza, Karenzi, Aloys Kanamugire, Deo Kanamugire, Nshimyumurwa, Rutanga, Nyinyoli, Donat, Mike, Jumapili, Barabwiriza Runyinya n’abandi.

    Iri rushanwa ni naryo rigaruka mu bihe bibi u Rwanda rwatsinzwemo ibitego byinshi mu mateka yayo, uretse kuba baratsinzwe n’u Burundi 6-2 mu mukino wabo wa mbere, batsinzwe na Cameroun 5 — 0, tariki ya 7 Nyakanga 1976, rutsindwa na DR Congo icyo gihe yari Zaire, hari tariki ya 12 Nyakanga 1976.

    Ibi byiyongera ku bitego 5-0 Amavubi yatsinzwe na Tunisia tariki ya 10 Mata 1983 mu gushaka itike y’igikombe cy’AfurikaTunisia.

    Kubera Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda rwisanze mu bihe bitatumaga rwashyira umutima kuri ruhago, ndetse na nyuma ya Jenoside byafashe imyaka kugira ngo rwisuganye ari nacyo gihe Imisambi ya Uganda yayadonze inshuro 5 zose nta rubori rw’Ivubi rwabashije kuyihamya, hari tariki ya 1 Kanama 1998.

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cyo mu 1998 u Rwanda rwakuwemo na Tunisia mu ijonjora rya mbere, icya 2002 rwakuwemo Cote d’Ivoire mu ijonjora rya mbere.

    Bimwe mu bihe byiza bitibagirana u Rwanda rwagize, harimo kuba Rwanda B yaregukanye irushanwa rihuza ibihugu byo ku karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati(CECAFA) mu 1999, hari nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Kenya ibitego 3-1 bya Ndindiri Mugaruka, Nshizirungu Hubert Bebe na Ndizeye ni mu gihe Kenya yatsindiwe na Kimuyu.

    Icyo gihe u Rwanda rwari rufitemo amakipe 2, Rwanda A na Rwanda B, impamvu ni uko igihugu cyabaga cyakiriye cyahabwaga amahirwe yo kugiramo amakipe 2.

    Rwanda B yegukanye CECAFA: Uhereye iburyo abahagaze, umunyezamu Ishimwe Claude, Batu Jean, Ndindiri Mugaruka na Gishweka Faustin, abapfukamye ni; Sibo Abdul, Munyaneza Djuma, Habimana Sostene, abicaye; Rusanganwa Fredy Ntare, Mupimbi Yves, Nshizirungu Hubert Bebe na Muronda Jean Pierre

    Igitego cy’umutwe cya Jimmy Gatete ku mupira wari uvuye kuri Ntaganda Elias, cyahesheje u Rwanda intsinzi imbere ya Ghana kuri Stade Amahoro tariki ya 6 Nyakanta 2003 ndetse ruhita rubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia, akaba ari nacyo gikombe rukumbi u Rwanda rwitabiriye, ndetse benshi bakurikirana umupira w’amaguru bemeza ko ari byo byishimo bikomeye cyangwa intsinzi ikomeye Amavubi yagize.

    Muri iki gikombe cy’Afurika ntabwo u Rwanda rwabashije kurenga itsinda A rwari rwisanzemo, rwasoje ku mwanya wa 3 n’amanota 5, nyuma ya Guinea ya kabiri yari ifite 5, Tunisia yari ifite 7 ni mu gihe DR Congo yasoje n’ubusa iri ku mwanya wa nyuma.

    U Rwanda rwatangiye rutsindwa na Tunisia 2-1 Ziad Jaziri ku munota wa 27 na Francileudo dos Santos ku munota wa 57 nibo batsindiye Tunisia ni mu gihe u Rwanda rwatsindiwe na Joao Rafael Elias ku munota wa 32.

    Umukino wa kabiri rwanganyije na Guinea 1-1, Karim Kamanzi ni we watsindiye Amavubi ku munota wa 93 yishyura igitego cya Aboubacar Titi Camara wari watsinze ku munota wa 49.

    Amavubi yasoje itsinda atsinda DR Congo igitego 1-0 cya Said Abed Makasi ku munota wa 74.

    Mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2006, Amavubi yatsinze Namibia mu ijonjora rya mbere ariko isoza ku mwanya wa nyuma mu cyiciro cya 2 inyuma ya Angola, Nigeria, Gabon, Zimbabwe na Algeria.

    Ibitego byinshi Amavubi yatsinze mu mateka yayo hari tariki ya 13 Ukuboza 2007 Dar es Salaam muri CECAFA ubwo batsindaga Djibouti 9-0, Karekezi Olivier yatsinzemo 2, Ahmed Abdi yitsinze igitego, Kamana Bokota Labama atsinda 3, Roger Tuyisenge atsinda 1, Elias Uzamukunda atsindamo kimwe na Hegman Ngomirakiza na we yatsinze 1.

    Tariki ya 10 Nzeri 2019 Amavubi yatsinze Seychelles 7-0 mu mu ijonjora ry’ibanze ryo guashaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere buri umwe yatsinze 2, Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi na Hakizimana Muhadjiri buri umwe atsinda 1.

    Amavubi yakinnye igikombe cy’Afurika cya 2004, iyi yakinnye umukino ufungura na Tunisia. Uhereye ibumoso abahagaze ni; Nkunzingoma Ramazan (goalkeeper), Bizagwira Leandre, Ndikumana Kataut, Said Abed, Karekezi Olivier na Nshimiyimana Eric. Abicaye ni; Ntaganda Elias, Nshimiyimana Canisius, Mbonabucya Desire, Manamana na Sibomana Abdul

    Uretse igikombe cya CECAFA cyo mu 1999 Rwanda B yegukanye, Amavubi amaze kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA inshuro 5 zose ariko ntarabasha kwegukana iki gikombe, aho muri 2003 igikombe cyabereye muri Sudani, Amavubi yatsinzwe na Uganda ku mukino wa nyuma 2-0, 2005 cyabereye mu Rwanda, Amavubi atsindwa na Ethiopia ku mukino wa nyuma 1-0, 2007 cyabereye muri Tanzania maze u Rwanda rutsindwa na Ethiopia ku mukino wa nyuma kuri penaliti 4-2, ni nyuma y’uko bari banganyije 2-2.

    2009 Amavubi yongeye gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Uganda 2-0, igikombe cyabereye muri Kenya, 2011 ku nshuro ya 3 Uganda yatsindiye Amavubi ku mukino wa nyuma wa CECAFA, amakipe yombi yanganyije 2-2 aho ibitego by’Amavubi byombi byatsinzwe na Kagere Meddie, bageze muri penaliti Uganda itsinda 3-2, yari yabereye muri Tanzania, 2015 yabereye Ethiopia, Uganda n’Amavubi nizo zageze ku mukino wa nyuma nabwo Uganda itwara igikombe itsinze 1-0.

    Umusaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi ntabwo ari mwiza ugereranyije n’ibihugu by’ibituranyi nka DR Congo yegukanye igikombe cy’Afurika cyo mu 1974 ndetse kujya muri iki gikombe yabigize akamenyerero.

    Uganda yasoje ku mwanya wa kabiri mu gikombe cy’Afurika cyo mu 1978 ndetse kwitabira igikombe cy’Afurika kuri yo si inkuru, biba inkuru iyo itagiyeyo. Hari u Burundi, Tanzania ndetse na Kenya nazo zisa nk’aho zirimo kugenda zisiga u Rwanda.

    Ibi akenshi iyo urebye usanga bishingira ku kuba nta gahunda ihamye ihari yo gutegura ndetse no kwimakaza umuco w’iterambere rya ruhago rishingiye ku bana cyane ko igihe bateguwe batanze umusaruro nk’aho 2011 bitabiriye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique.

    Muri 2014 u Rwanda rubuze itike y’igikombe cy’Afurika cya 2015 nyuma yo gutsinda Congo Brazaville ariko bagasanga Daddy Birori hari andi mazina akiniraho muri Congo, u Rwanda rwacitse ku muco wo guha abakinnyi baturuka mu bindi bihugu ubwenegihugu ngo bakinire u Rwanda, aho n’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yigeze kubigarukaho avuga ko kugura abakinnyi ubazana mu ikipe y’igihugu uretse no mu Rwanda nta n’ahandi byigeze biba igisubizo bityo ko bikwiye guhinduka ahubwo hagashyirwa imbaraga mu gutegura.

    Perezida Kagame ni kenshi yagiye agaragaza ko ashyigikiye y’igihugu Amavubi ariko yo ikamutenguha, kugeza aho yanasabye ko gukina babireka bakajya bakurikirana iby’aho babizi.

    Kuva mu 1930 igikombe cy’Isi kibaye bwa mbere kugeza mu 1994 Amavubi ntabwo yigeze yitabira iki gikombe, 1998, 2002 na 2006 yaviriyemo mu ijonjora ry’ibanze, 2010 yageze mu ijonjora rya nyuma ariko ntiyahirwa, 2014 yarenze ijonjora ry’ibanze gusa, 2018 ntiyakinnye ijonjora ry’ibanze ariko yaviriyemo mu cyiciro gikurikiyeho ikuwemo na Libya ku bitego 4-1.

    Mu gikombe cy’Afurika cyatangiye mu 1957, Amavubi yatangiye gushaka itike yacyo mu 1982 aho yaviriyemo mu ijonjora kimwe no mu 1984. Yongeye kugaruka mu 2000 aviramo nabwo mu ijonjora kimwe no mu 2002. 2004 Amavubi yabonye itike y’igikombe cy’Afurika, kimwe rukumbi yitabiriye, kuva icyo gihe kugeza ku gikombe cy’Afurika cya 2021 kizakinwa muri Mutarama 2022 ntabwo Amavubi arongera kubona itike yacyo, uretse icya 2015 yari yabonye itike ariko agakurwamo kubera umukinnyi(Daddy Birori) wakiniraga ku byangombwa bitandukanye.

    Amateka agaragaza ko Haruna Niyonzima ari we mu mukinnyi umaze gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda imikino myinshi y’amarushanwa nta ya gishuti irimo, aho kuva muri 2006 ahamagawe bwa mbere kugeza uyu munsi amaze gukina imikino 105, muri yo mikino ari kumwe n’Amavubi batsinze imikino 33, banganya 25 batsindwa 47, binjije ibitego 102 binjizwa 125, muri ibyo bitego afitemo 6 aho aheruka gutsinda igitego tariki ya 26 Ugushyingo 2012 muri CECAFA yabereye Uganda, u Rwanda rutsinda Malawi 2-0, harimo igitego cye, akaba ari ku mpuzandengo ya 43.33%.

    Hagiyemo n’imikino ya gishuti Karekezi Olivier ni we ufite imikino myinshi aho afite 134 mu gihe Haruna ari 133 nk’uko ububiko bw’umwe mu banyamakuru b’imikino mu Rwanda, Nkusi Denis uzwi nka Mtangazaji bubigagaragaza

    Ububiko bw’uyu munyamakuru kandi bugaragaza ko, Karekezi ari we watsindiye Amavubi ibitego aho yayitsindiye ibitego byinshi ni Olivier Karekezi watsinze ibitego 38 mu mikino 134 yayikiniye.

    Haruna Niyonzima ni we umaze gukinira Amavubi imikino myinshi

    Olivier Karekezi ni we watsindiye Amavubi ibitego byinshi

    Umusaruro w’Amavubi muri iyi minsi ntumeze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Amavu-n-amavuko-y-ikipe-y-igihugu-amwe-mu-mateka-yayo-inkomoko-y-izina-Amavubi-ryongeye-gutera-benshi-akamwenyu

  • Abanyeshuri bagiye mu yisumbuye baba bashaka kwiga mu bigo by'amashuri bitarenze 20 – #rwanda #RwOT

    Abize n'abatize bazi neza amashuri yisumbuye yamaze kubaka izina mu burezi bw'u Rwanda.

    Ibi bituma umunyeshuri wiyumvamo ubuhanga aba ashaka kwerekeza nko muri College St Andre, GS St Joseph Kabgayi, Collège Christ-Roi de Nyanza, TTC Save, Groupe Scholaire Officiel de Butare (Indatwa), Groupe Scholaire St Aloys Rwamagana, TTC De La Salle Byumba, n'ahandi.

    Minisiteri y'Uburezi yo igaragaza ko imyanya y'abinjira mu mwaka wa mbere w'ayisumbuye mu bigo bicumbikira abanyeshuri ari ibihumbi 17, mu gihe abavuye mu cyiciro rusange bimukira mu mwaka wa kane bo bateganyirijwe imyanya ibihumbi 64 mu mashuri biga babamo.

    Abandi bajya mu mashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda na 12, hakaba n'abagana amashuri yigenga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Claudette Irere, ubwo yari mu kiganiro Zinduka kuri uyu wa 4 Nzeri 2024 yavuze ko hari ibigo bike usanga abanyeshuri bibandaho basaba nyamara bifite imyanya mike cyane yo gushyiramo abashya.

    Ati 'Imyanya bose baba bashaka ntabwo irenze 7000, kandi ayo ni yo bose barwanira. Twaritegereje tureba mu mashuri 20 bose basaba. Nk'urugero ishuri Collège St Andre risabwa n'abanyeshuri barenga ibihumbi 14966, imyanya rifite ni 159.'

    Iyi mibare igaragaza ko nibura abanyeshuri 2% mu basabye iri shuri ari bo bashobora kuryoherezwaho.

    Abanyeshuri basaba kujya kwiga muri Scholaire Officiel de Butare (Indatwa) isabwa n'abanyeshuri 11300, mu gihe imyanya ihari yakira abashya ari 120 gusa.

    Ikigo cyasabwe n'abanyeshuri benshi ni Groupe Scholaire St Aloys Rwamagana, bagera kuri 22988 basabye ishuri rimwe nyamara rifite imyanya 120 gusa.

    Ati 'Ntabwo abantu ibihumbi 22 basaba ngo bose tubajyane mu ishuri bakwirwe mu myanya 120.'

    Mu batsinze ibizamiri bisoza amashuri abanza bahawe ibigo bifuzaga ni 7.4% mu marenga ibihumbi 200 bagomba gutangira umwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye, mu gihe abandi 92.6% bahawe ibigo batasabye.

    Abakoze ibizamini bya Leta ni 202.021 barimo abakobwa 111.249 bangana na 55,1% n'abahungu 90.772 bangana na 44,9%.

    Abatsinze ni 195.463 barimo abakobwa 107.834 n'abahungu 87.629, mu gihe abatsinzwe ari 6492 barimo abakobwa 3375 n'abahungu 3227.

    Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye hakoze abanyeshuri abanyeshuri 143227, barimo abakobwa 79.933 n'abahungu 63.294. Abahungu batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%, na ho abatsinzwe ni 8912, abakobwa bakaba 6241 bangana na 70% by'abatsinzwe, abahungu bo ni 2671 bangana na 30%.

    Imyanya y’abanyeshuri binjira mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye ni ibihumbi 17 gusa

    Hari iby'ingenzi bigenderwaho iyo abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bashyirwa mu bigo by'amashuri byose bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ryabugenewe rya SDMS.

    Icya mbere ni amanota abanyeshuri baba bagize mu bizamini bya Leta, amahitamo y'abanyeshuri baba barakoze mu gihe cyo kwiyandikishiriza gukora ibizamini bya Leta ndetse n'imyanya iba iri mu mashuri Leta yoherezamo abanyeshuri.

    Mbere y'uko sisiteme ishyira abanyeshuri mu myanya, ibanza gutondeka abakandida bose ikurikije amanota [aggregates] bagize hanyuma igatondeka amanota y'ibanze bagize [ni ukuvuga igiteranyo cy'amanota yose baba baragize] kugira ngo abarushije abandi mu manota y'ibanze bashyirwe imbere.

    Ku bagiye mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye sisiteme ifata abafite amanota [aggregates] 30 ikabatondeka yarangiza ikagenda ibaha imyanya mu mashuri batoye ihereye ku barushije abandi mu manota y'ibanze.

    Urugero kuko bakora amasomo atanu amanota y'ibanze muri rusange ni 500 kuko buri somo rikorerwa ku ijana. Ubwo rero sisiteme ibatondeka hakurikijwe uwarushije abandi urugero uwagize 490 aba uwa mbere uwagiye 475 akaba uwa kabiri gutyo gutyo.

    Nyuma sisteme ifata abasigaye bafite aggregate ya 30 ariko batabonye imyanya mu mashuri basabye, ikabashakira imyanya mu mashuri bigaragara ko yatowe n'abanyeshuri benshi agifite imyanya.

    Icyo cyiciro cyarangira sisiteme igafata abanyeshuri bafite kuva kuri aggregates 29 kugeza ku inota ryafatiweho ikagenda ibaha imyanya mu mashuri bahisemo ihereye ku rya mbere ikageza ku rya kane bitewe n'imyanya iri muri iryo shuri.

    Ibyo byasozwa sisiteme ifata abanyeshuri basigaye batabonye imyanya mu mashuri basabye, ikagenda ibashyira mu mashuri ari mu turere bakomokamo agifite imyanya hanyuma abasigaye batabonye imyanya mu turere batuyemo, ikabashakira imyanya mu ntara batuyemo.

    Abandi basigaye batsinze ariko bafite amanota atabemerera guhabwa imyanya mu mashuri bigamo bacumbikirwa, sisiteme ibashakira imyanya mu mashuri abegereye bigamo bataha.

    No ku banyeshuri bajya mu mashuri y'umwaka wa kane w'ayisumbuye bigenda gutyo usibye ko ho haba umwihariko ushingiye ku mahitamo y'icyo buri munyeshuri ashaka kwiga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bahatanira-imyanya-ibihumbi-81-abanyeshuri-barwanira-ibigo-by-amashuri-20-kimwe

  • Abantu 136 bakurikiranyweho kubuza abandi amahwemo bifashishije mudasobwa – #rwanda #RwOT

    Ni imibare yatangajwe ku wa 04 Nzeri 2024 mu bihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze ibisa n'amakimbirane cyane mu bakora ibijyanye n'imyidagaduro mu Rwanda.

    Umwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane mu gutambutsa ibitekerezo by'uko yumva ibintu ku ngingo runaka witwa Nsanga Sylvie, ari mu bakunze kwibasirwa kuri izo mbuga agatukwa akandagazwa nk'uko abishimangira.

    Mu kiganiro na RBA ati 'Nk'igihe uvuze ikintu abantu batacyumva aho kugira ngo babaze ugasanga baragututse, bakwise amazina, aho kumva ibitekerezo byawe ahubwo bakabishakira indi nyito kandi mu by'ukuri watanze igitekerezo ku buryo unakinenga yakabaye anenga igitekerezo aho kunenga umuntu.'

    Nsanga asaba ko hakwiriye kongerwa ubukangurambaga bwigisha uko abantu bagomba kwitwara mu gihe bakoresha imbuga nkoranyambaga ariko bikanajyana no guhana abinangira.

    Ati 'Iyo abakora icyo cyaha mu nzego zitandukanye badahanwe bigaragaza ko icyakozwe atari icyaha. Abantu baravuga bati na runaka yasangije abandi amashusho y'urukozasoni kuki njye ntabikora.'

    Icyakora uko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranyije n'amategeko bivamo ibyaha ni ibintu RIB ikurikirana na cyane imaze kwakira ibirego by'abagaragaje ko bahozwa ku nkeke hifashishijwe mudasobwa cyangwa uruhererekane rwayo 113.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ati 'Itegeko ryavuze ko RIB itemerewe kuba yakurikirana icyo cyaha ibyibwirije. Tugiye mu mibare mu myaka itanu ishize hakurikiranywe ibirego 113 birimo abakekwa 136.'

    Dr Murangira yavuze ko nubwo imbuga nkoranyambaga zaje kugira ngo abantu bisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko bagomba kumenya ko izo mbuga ari inkota y'amugi abiri ha handi uyikoresheje nabi imukeba yayikoresha neza akisanzura.

    Ati 'Muri make abantu ntibitiranye imbuga nkoranyambaga nk'ahantu bagomba gukorera amafuti yose cyangwa gukorera ibyaha. Imbuga nkoranyambaga ntizikwiye kuba igikoresho cyo gukora ibyaha. Ubikoze arahanwa.'

    Itegeko ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga rigaragaza uburyo uhabanyije na ryo abigambiriye ahanwa.

    Rivuga ko umuntu wese ubigambiriye, ukoresha mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ubuza amahwemo cyangwa ushyira ibikangisho ku muntu cyangwa ku wundi muntu bigatuma agira umutima uhagaze cyangwa ubwoba aba akoze icyaha.

    Icyo gihe uwo muntu wakoze icyaha aba yerekanye, akwirakwije cyangwa ashyize ahagaragara inyandiko, amajwi, amashusho cyangwa amafirime by'urukozasoni.

    Ikindi ni uko ku bw'inabi aba yafashe amashusho, firime cyangwa amajwi by'undi muntu atabyemeye cyangwa atabizi, agaragaje cyangwa akwirakwije amakuru ashobora gutuma undi muntu akorerwa ubugizi bwa nabi cyangwa ihohoterwa.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyoni imwe 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko bamaze gukurikirana abantu 139 bakekwaho guhoza abandi ku nkeke hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-136-bakurikiranyweho-kubuza-abandi-amahwemo-bifashishije-mudasobwa

  • Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry'inama ya FOCAC ihuza u Bushinwa na Afurika – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze mu Bushinwa tariki 3 Nzeri 2024, ndetse kuri uyu wa Kane yitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry'iyi nama irimo n'abandi bakuru b'ibihugu batandukanye bo ku mugabane wa Afurika.

    Ni inama iri kubera i Beijing mu Bushinwa kuva tariki 4-6 Nzeri 2024, ireberwamo ibikwiye kongerwamo imbaraga mu mubano w'u Bushinwa na Afurika by'umwihariko mu byerekeye ubucuruzi n'ishoramari, guteza imbere inganda n'ubukungu butangiza ikirere.

    Perezida w'u Bushinwa Xi Jinping atangiza iyi nama yavuze ko ko umubano wa Afurika n'u Bushinwa ukwiye kongerwamo imbaraga ku buryo ubyara inyungu mu ngeri zitandukanye z'ubuzima kandi bikaba mu bihe byose, baharanira intego zihuriweho n'icyerekezo gishya.

    Yanavuze ko bikwiye ko ibihugu byose bya Afurika bifitanye umubano n'u Bushinwa mu bya dipolomasi, ukwiye kongerwamo ikibatsi impande zombi zikarushaho kubyungukiramo.

    Perezida Xi yahamije ko mu myaka hafi 70 impande zombi zakoze ibishoboka kugira ngo umubano urusheho kuba mwiza kandi ngo byagezweho.

    Nubwo mu itangira ry'inama Perezida Kagame atari mu bavuze ariko aratanga ikiganiro ku bakuru b'ibihugu na za guverinoma bitabiriye iyi nama.

    Umubano wa Guverinoma y'u Rwanda n'u Bushinwa umaze imyaka 53. Impande zombi zihamya ko watanze umusaruro mwiza, wagiriye akamaro abo muri ibi bihugu.

    Hashingiwe kuri uyu mubano, kuva mu 2003 kugeza mu 2023, imishinga y'Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7 z'Amadolari ya Amerika yinjiye mu Rwanda, iha akazi abantu 29.902.

    Mu 2022 gusa, imishinga y'Abashinwa 49 ifite agaciro ka miliyoni 182 z'Amadolari yinjiye mu Rwanda. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 102 z'Amadolari.

    Mu 2017 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bushinwa, aganira na mugenzi we Xi Jinping, ndetse bashimangira umubano n'ubufatanye muri gahyunda zitandukanye ibihugu byombi bifatanyamo.

    Mu 2018 kandi Perezida Xi Jimping yagiriye uruzinduko mu Rwanda aba uwa mbere w'u Bushinwa usuye u Rwanda.

    Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakuru bitabiriye iyi nama

    Perezida w’u Bushinwa yavuze ko umubano w’igihugu cye na Afurika ukomeje kuba mwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-itangizwa-ry-inama-ya-focac-ihuza-u-bushinwa-na

  • U Budage bwatanze igitekerezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Joachim Stamp yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Table Media kijya hanze kuri uyu wa Kane.

    Uyu mugabo yavuze ko Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ukwiriye kubyaza umusaruro amasezerano u Bwongereza bwari bufitanye n'u Rwanda ku bijyanye n'abimukira ariko bugahitamo kuyikuramo.

    Mu gitekerezo Joachim Stamp yatanze yasabye ko mu gihe iyi gahunda yaba igiye gushyirwa mu bikorwa n'Umuryango w'Abibumbye wagira uruhare mu kugenzura uko bikorwa.

    Igitekerezo cya Joachim Stamp kije gikurikira ibyatangajwe n'Ishyaka CDU (Christian Democrats Union) rikomeye mu Budage rivuga ko rishyigikiye gahunda y'u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, risaba ko n'u Budage bwabigenza gutyo.

    Jens Spahn uri mu bayobozi bakuru ba CDU yavuze ko bashyigikiye ko abimukira bajya mu Budage mu buryo butemewe n'amategeko bajya boherezwa mu Rwanda, Ghana cyangwa mu kindi gihugu kitari mu muryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Spahn yasobanuye ko iyo Guverinoma y'u Budage ibigenza gutyo ubu abimukira bajyayo bakabaye baragabanutse.

    Yagize ati 'Iyo tubikora mu byumweru bine, bitandatu, umunani, twari kubona umubare wagabanyutse cyane.'

    Uyu munyapolitiki yatangaga ibisobanuro ku mushinga w'impapuro 70 CDU iherutse gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko, igaragaza uburyo umubare w'abimukira bajya mu Budage wagabanuka cyane, bagiye boherezwa mu kindi gihugu cyakwemera kubakira.

    Mu 2022 ni bwo u Rwanda n'u Bwongereza byasinyanye amasezerano yo kurwoherezamo abimukira babwinjiramo bitemewe n'amategeko, hakoreshejwe ubwato buto.

    Nyuma y'uko u Bwongereza bugaragaje ko butazakomeza amasezerano bwagiranye n'u Rwanda ku bijyanye n'ababwinjiramo binyuranyije n'amategeko, u Rwanda rwagaragaje ko rwamenye uwo mwanzuro, ariko rwiteguye gukomeza gufasha igihe cyose byaba ngombwa.

    Rwagaragaje ko n'ubu nta cyahindutse rukirajwe ishinga no kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'abimukira bibangamiye Isi ariko hitabwa ku mutekano wabo na cyane ko nk'igihugu cyanyuze mu bibi byinshi, ruzi icyo ubuhunzi buvuze.

    Ati 'Kugeza ubu nta kindi gihugu cya gatatu dufite cyagaragaje ubushake uretse u Rwanda.'

    Yavuze ko iyi gahunda yakwibanda ku bimukira binjira i Burayi banyuze ku mipaka yo mu Burasirazuba.

    Ati 'Igitekerezo cyanjye ni uko twibanda kuri aba bantu. Buri mwaka barenga ibihumbi 10.'

    Komiseri w'u Budage ushinzwe ibijyanye n'abinjira n'abasohoka, Joachim Stamp


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-budage-bwasabye-ibihugu-bigize-eu-kwinjira-muri-gahunda-yo-kohereza-abimukira

  • Amahirwe yasekeye perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yemeje ko amafaranga yagenerwaga abayobozi b’amafederasiyo muri Afurika azamurwaho 150% agera ku bihumbi 50 by’amadorali.

    Ni ukuvuga ko perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse azajya abona miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

    Nk’uko perezida wa CAF Patrice Motsepe yabibwiye SABC TV yo muri Afurika y’Epfo ko ari icyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga aba baperezida bakennye.

    Ati 'Bamwe mu ba perezida banyu ntaho baba bafite ho gukura kandi bagomba kuyobora amashyirahamwe. Twafashe icyemezo cyo kugira icyo tubaha nubwo bidahagije ariko byibura duhe agaciro ubushake n’ubwitange bagaragaza.'

    Uyu mwanzuro ukaba uzemerezwa mu Nteko Rusange ya CAF izaba tariki ya 10 Ukwakira 2024 muri DR Congo.

    Ubusanzwe aba baperezida bakaba bagenerwaga ibihumbi 20 by’amadorali, ubu byamaze kugera ku bihumbi 50$.

    CAF ifashe uyu mwanzuro nyuma y’uko mu minsi ishize yemeje ko amakipe akina amajonjora y’ibanze mu mikino Nyafurika azajya ahabwa ibihumbi 50$.

    Munyantwali Alphonse agiye kujya abona miliyoni 65 Frw ku mwaka

    m

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amahirwe-yasekeye-perezida-wa-ferwafa