Blog

  • Hazakoreshwa Miliyari 60 Frw! Ishiramatsiko k… – #rwanda #RwOT

    Mu gushaka gusobanukirwa byinshi kuri uyu mushinga, InyaRwanda yaguteguriye ibintu by'ingenzi ukwiye kuwumenyaho, birimo no kuba amafaranga azawugendaho biteganyijwe ko azagera kuri Miliyari 60 Frw.

    Green City Kigali ni umushinga w'iterambere uzaramba kandi uhendutse, ugizwe n'inyubako zitangiza ibidukikije kandi zikoresha ingufu zisubira, ibyakoreshejwe bikongera kubyazwa umusaruro kandi zubatswe n'ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu.

    Ni umudugudu uzubakwa ahahoze hakorera Radio y'Abadage ya Deutsche Welle i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho, uzubakwa ku buso bwa hegitari 600.

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa, yavuze ko ari ahantu hazaba hubatswe inzu zishobora guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ahazakoreshwa ibikoresho bitangiza ibidukikije mu kuzubaka.

    Yagize ati: 'Twifuje ko twagira umujyi cyangwa agace umuntu yabonamo ibintu byose akenera nk'ishuri ry'umwana, aho umuntu yabona akazi, ahantu umuntu yakwivuriza, aho yahaha, ibyo byose ukabibona udakoze urugendo rw'iminota irenze 15.'

    Uyu mushinga wa Green City Kigali uzakorerwa mu Tugari twa Gasharu na Gitega, aho hazagabanywamo uduce (Quartiers) 18, aho buri kamwe kazajya kaba gafite ibikenerwa byose.

    Muri Green City Kigali hazubakwa inzu zihendutse zizagenerwa abaturage bari hagati ya 170.000 na 200.000. Uyu mushinga uzubakwamo inzu ziciriritse ku buryo abaturage mu ngeri zose bazisangamo.

    Ku birebana no gukora ingendo ku bazaba batuye muri ako agace bitekerezwa ko bazajya bakoresha uburyo bwo gutwara abantu bwa rusange cyangwa gukoresha amagare.

    Hazaba hari umuhanda uzenguruka hamwe n'uwagenewe imodoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kugira ngo ingendo zikorwe mu buryo bworoshye, ndetse n'urusobe rw'imihanda ruzaba rwubatse ahantu hahanamye, ahari ibiti ndetse n'inzira zagenewe abanyamaguru zitwikiriye.

    Umujyi wa Kigali utangaza ko abaturage batuye i Kinyinya ahazakorerwa uyu mushinga by’umwihariko abafite ubushobozi bemerewe kubaka bagendeye ku gishushanyo mbonera. Ku rundi ruhande ariko, abadashoboye kwiyubakira bijyanye n’igishushanyo mbonera, bazajya bahagurisha hubakwe n’abafite ubushobozi.

    Uruhare rwa Leta ni ukubaka ibikorwa remezo bitandukanye bizakenerwa muri ako gace birimo imihanda, kuhageza amazi, amashanyarazi, amashuri, amasomo, amavuriro n'ibindi bitandukanye.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa inzu ibihumbi 10 z'abaturage by'umwihariko ab'amikoro make.


    Uko bizaba bimeze muri Green City Kigali

    Ibyangombwa bigiye gutangira gutangwa muri Green City Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146598/ibiteye-amatsiko-ku-mushinga-wa-green-city-kigali-ugiye-gushyirwa-i-kinyinya-146598.html

  • BREAKING NEWS: Amabanga yose ya The Ben bayasutse hanze kumanywa y'ihangu. #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi havugwa uruntu runtu ku mbuga nkoranya mbaga nyuma yo kubona ifoto ya       The Ben n'uwahoze ari manager we Gael Karomba uzwi ku izina rya Coach Gael.

    Iyi Photo yavugishije benshi amangambure kubera ko batatekerezaga ko aba bagabo bombi bashobora guhura bakanifotoza.

    Dore ko batanakoranye igihe kinini bitewe nuko impande zombi zananiwe kumvikana, uretse ko benshi banavuga ko hajemo ibindi bintu bitari bikubiye mu masezerano ari nabyo bakeka ko ariyo ntandaro yo gutandukana kwaba bagabo.
    Ejo bundi aha nibwo twabonye ifoto yaba babiri bari kumwe tuza gutohoza amakuru batubwira ko umuherwe NTARE MUYUMBU JIMMY yabaye ikiraro The Ben yifashishije mu kugarura umubano na Coach Gael.


    Ntituramenya neza niba igihombo cyaba cyaratejwe na The Ben uyu muherwe JIMMY yaba yaragize icyo abikoraho.

    The post BREAKING NEWS: Amabanga yose ya The Ben bayasutse hanze kumanywa y'ihangu. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/breaking-news-amabanga-yose-ya-the-ben-bayasutse-hanze-kumanywa-yihangu/

  • Nyanza: Umusaza w'imyaka 75 yacucuwe n'indaya ahita yiyahura – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu yamenyekanye ku itariki ya 4 Nzeri 2024 ubwo umwe mu bana be yari agarutse mu rugo asanga se yimanitse mu mugozi atabaza abaturanyi ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.

    Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye BTN ko uwo musaza yari yagiye mu kabari mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe agataha mu rukerera.

    Uyu musaza ngo yari yaraye mu kabari nyuma yo kugurisha amategura n'ibiti byari ku nzu ye bamuha amafaranga abarirwa mu 20.000 Frw ari na yo yajyanye mu kabari indaya zikayamucucura mu gasantere ka Butansida.

    Umwe mu baturanyi be yagize ati “Nyakwingendera yatashye mu gitondo mu masaha ya saa moya araza abwira umuhungu we ngo uzamenyere abana ni wowe mukuru mfite ariko ntiyabyitaho kuko yari yasinze.'

    'Hashize umwanya ni bwo yagarutse mu rugo avuye kuvoma asanga yimanitse mu kagozi atabaza abaturanyi basanga yashizemo umwuka”.

    Aba baturage banenze cyane nyakwigendera wafashe umwanzuro wo kwiyahura ngo ni uko yibwe amafaranga n'indaya ariko nanone banenga kwishora mu ndaya kw'abantu.

    Uyu musaza asize abana batandatu na bo badafite nyina kuko na we yitabye Imana.

    Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro by'Akarere ka Nyanza ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umusaza-w-imyaka-75-yacucuwe-n-indaya-ahita-yiyahura

  • Iburasirazuba: Ibikorwa byo kubaka ahazajya habera imurikagurisha bigiye gutangira – #rwanda #RwOT

    Ibi ubuyobozi burabitangaza nyuma y'aho Akarere ka Rwamagana kemeye ikibanza kizatunganywa kikazajya gikorerwamo imurikagurisha mu buryo buhoraho. Iki kibanza giherereye ku kibuga cya Iga aho Akarere gafite ubutaka bungana na hegitari eshanu.

    Ubwo hasozwaga imurikagurisha ry'iyi ntara hagarutswe ku kuba hakenewe ahantu hisanzuye hanini hubatse neza hajya habera iri murikagurisha mu buryo buhoraho. Abahinzi n'aborozi nabo bagaragaje ko bifuza ko hashyirwaho imurikagurisha ryabo bwite ryabafasha mu kubahuza n'abaturage bakabereka uburyo bakongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko Akarere ka Rwamagana kamaze kubona ikibanza kizajya gikorerwamo iri murikagurisha mu buryo buhoraho, yavuze ko kandi mu ngengo y'imari y'uyu mwaka kazakora inyigo y'uyu mushinga hasigare ibikorwa byo kuhubaka.

    Ati 'Akarere ka Rwamagana kemeye ikibanza ndetse no mu ngengo y'imari yabo bashyizemo inyigo y'icyo gikorwa. Ikibanza baragifite nk'Akarere bakoze inyigo, ubwo hazahita hakurikiraho gufatanya n'abikorera hatunganywe hajye ibyo bikorwa remezo by'ibanze rijye ribera aho ariko n'ibindi bikorwa by'abikorera bijye bibera aho ngaho byose.'

    Umuyobozi w'abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko bifuje ko imurikagurisha ryajya ribera ahantu hamwe kugira ngo bibafashe kudakomeza gukoresha amafaranga menshi buri mwaka bubaka.

    Ati 'Akarere ka Rwamagana kamaze kutwemerera ikibanza tugiye kubaka ahantu heza twizera ko mu myaka ibiri aho hantu hacu hazaba huzuye. Tuzajya dufata umwanya imurikagurisha ribe kabiri mu mwaka habeho irijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi noneho hakanabaho n'irindi rihuza abikorera bo mu Ntara n'abandi.'

    Nkurunziza yavuze ko bifuza kujya batumira abantu benshi barimo abafite ibikorwa bitandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba. Yavuze ko isomo bakuye muri iri murikagurisha ari uko bagiye kujya baritegura kare kandi bakarimenyekanisha cyane kuburyo abantu bose bo muri iyi Ntara bafite udushya baza kutwerekana.

    Gutegura imurikagurisha buri mwaka ngo bitwara arenga miliyoni 120 bakoresha bubaka ibikorwa byinshi biba bizakoreshwa. Iyo imurikagurisha risojwe birongera bigasenywa kuburyo ngo bibatera igihombo.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba rifasha benshi kumenyekanisha ibikorwa byabo

    Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko bagiye gutangira kubaka ahazajya habera imurikagurisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-ibikorwa-byo-kubaka-ahazajya-habera-imurikagurisha-bigiye

  • Rwamagana: Umusore yaheze mu muferege agiye gukuramo batiri ya telefone, hitabazwa Polisi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mujyi wa Rwamagana hafi ya sitasiyo ya Engen ahari umuferege munini upfundikiye ureshya na metero 100. Uyu musore yaguye muri uyu muferege ahagana saa Sita akurwamo ahagana saa Saba n'igice.

    Bamwe mu bari bahari ubwo uyu musore yajyaga muri uwo muferege babwiye IGIHE ko yagiyemo ubwo umugabo w'umukire yaparikaga imodoka telefone nto ikamucika ikagwamo. Uyu musore hamwe n'undi mwana biyemeje kuyikuramo bakoresheje ibiti abahemba 500 Frw. Hasigaramo batiri uwo mugabo arayireka arigendera.

    Umwe ati 'Nyuma umukire yahebye arigendera, uriya musore rero ucuruza isambusa abwira umwana ngo ajyemo aramuhemba, umwana arabyanga ahitamo kwigiramo ngo ayikuremo. Yamanutse agiye kuvamo biranga no gusubira inyuma biranga.'

    Undi mugabo wabibonye yavuze ko uyu musore ucuruza isambusa ari we wigiriye inama yo kujya muri uwo muferege kugira ngo akuremo batiri isanzwe igura 2500 Frw ngo azayigurishe.

    Ati 'Yagiyemo turindira ko avamo biranga ni ko guheramo kuriya. Isomo nkuyemo ni uko ushobora gukurikirana ibintu biri ahantu habi ukaba wahagwa, abantu dukwiriye kumenya ubwenge tugashakishiriza mu bintu bizima.'

    Nyuma y'isaha n'igice uyu musore yamaze muri uyu muferege igice kimwe kiri hejuru ikindi kiri hasi. Hitabajwe Polisi y'Igihugu yaje isenya igice cy'uwo muferege gikora kuri kaburimbo ubundi imukuramo ari muzima.

    Dukuzumuremyi nyuma yo gutabarwa na Polisi y'Igihugu yayishimiye ndetse anashimira Imana yamutabaye akava mu muferege ari muzima. Yavuze ko yagiyemo aziko byoroshye ariko nyuma yo gukora urugendo rurerure yinjiramo akanakuramo batiri kuvamo byagoranye cyane.

    Ati 'Imana ibahe umugisha baramfashije, nibazaga ukuntu ndibuvemo bikanshanga Imana ishimwe rero yo ibikoze.'

    Bamwe mu baturage bari bashungereye ubwo bakuragamo uyu musore bashimiye Polisi y'Igihugu ku butabazi bwa vuba yakoze, kuko bamukuyemo nyuma y'iminota mike hakagwa imvura nyinshi.

    Dukuzumuremyi yari yahezemo hitabazwa Polisi

    Dukuzumuremyi yavuye mu muferege afite na batiri yari yinjiyemo agiye gushaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-yaheze-mu-muferege-agiye-gukuramo-batiri-ya-telefone

  • Uko ibyamamare byitwikira ‘agatwiko’ mu kuyob… – #rwanda #RwOT

    Wabonye se uburyo ahitamo gukura indirimbo ye ku rubuga rwe Youtube, akavuga ko yarezwe n’abantu. Cyangwa se akaza mu itangazamakuru ashinja mugenzi we kumwiba indirimbo muri studio, mbese ubuzima ibyamamare bibamo ni amayobera gusa, biri no mu mpamvu inzego zishinzwe ubutabera, kenshi zigorwa no gutahura niba koko ibyo barimo ari ibyaha cyangwa se ari ‘showbiz’ nk’uko ubizi.

    Ingero ni nyinshi z’ibintu byagiye bivugwa kuri iyi ‘mihanda’ (mu mvugo z’ubu) abantu bagatekereza ko ibiri gukorwa ari ‘agatwiko’ (mu mvugo z’ubu), ariko wasesengura ugasanga ni ibikorwa byuzuye urwango, gutesha agaciro ikiremwamuntu, no gukoresha imvugo zihembera urwango.

    Hari abagiye bafata ijambo, bakavuga mu izina abantu bababwiye ko bazabica. Abandi bakavuga ko muri telefoni zabo babitsemo amashusho n’amafoto by’urukozasoni by’umwe mu bantu uzwi, kandi ko ayashyize hanze rubanda itakongera kumugirira icyizere.

    Ubwo Yago yatangiraga gukora ibiganiro n’ibikorwa bigaragaza ko yahemukiwe n’abo yahaye Inka, inzego zibishinzwe zatekerezaga ko ari ‘agatwiko’ nk’uko bisanzwe bimenyerewe muri ‘Showbiz’.

    Ariko, uko iminsi yicumaga babonye ko ibyo agambiriye birenze ibyo yatangazaga mu biganiro. Ariko kandi bari batinze gufata icyemezo, ahanini binaturutse ku kuba hari abantu bagiye babona bashwana ku mbuga nkoranyambaga, babaganiriza, bakavuga ko babikoze mu rwego rwo guteguza indirimbo yabo.     

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry avuga ko bagiye babona ibintu byinshi ku mbuga nkoranyambaga bakumva ko rimwe na rimwe biri gukorwa n’ibyamamare mu mutaka w’agatwiko nk’uko byari bisanzwe bigenda, ari nayo mpamvu kenshi bagiye badatera intambwe yo kubikumira, ariko kandi hari n’ibyaha bisaba ko nyirabyo atera iya mbere agatanga ikirego.

    Ati “Ibintu byo ku mbuga nkoranyambaga ni ibintu byo kwitondera. Hari aho, rimwe na rimwe wabonaga abantu bari gutukana, ukabona ko bari gutukana, wabegera ugiye kubagira inama ukabona bishobora kubyara andi makimbirane. 

    Abantu bakakubwira bati, Oya! ni ‘beef’ (agatwiko) tuba twashyizeho nk’abantu b’abahanzi bo muri ‘showbiz’ tuba tugira ngo abakiriya bacu bongere batwibuke, ariko ikigambiriwe ni uko hari indirimbo tugiye gusohora, babiziranyeho.”

    Akomeza ati “Ngo hari ukuntu nyine ibi bintu bya ‘showbiz’ abantu b’abahanzi b’abasitari kugirango nyine babanze biyibutse abantu babanza kurema ‘beef’ noneho ubwo imbuga nkoranyambaga zikavuga, abafana babo bakongera bagakanguka, bagahita basohora indirimbo.”

    Yavuze ariko ko ikibabaje ari uko abateguza iriya ndirimbo iyo imaze gusohoka, ntibasubira inyuma ngo babwire abafana babo ko ibyo bakoraga byari ‘agatwiko’ bateguza indirimbo yabo. Avuga ko hari abafana bakomeza gutekereza ko ibyo babonye cyangwa se basomye ari ukuri.

    Murangira yavuze ko kuba imbuga nkoranyambaga zitanga amafaranga ku bantu bazikoresha cyane, bidakwiye gutuma batwarwa ngo birengagize indangagaciro.

    Yanavuze ko Yago atangira kugaragaza ihangana hagati ye na bagenzi be yavugaga ko bamuhemukiye batekerezaga ari agatwiko.

    Ati '[…] Ubundi iki kibazo cyatangiye tugira ngo ni 'showbiz' ya myidagaduro, ariko tuza gusanga, tuza kubona ko hari abatangiye kurenga umurongo ubaganisha mu byaha, tubona bamwe batangiye kugana mu gukora ibyaha byeruye.'

    Itegeko rivuga ko 'Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y'ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.' 

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.


    Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko kenshi ibyamamare byitwikira 'agatwiko', ku buryo inzego zidahita zitahura ko ibyo bari gukora ari ibyaha biri kubera ku mbuga nkoranyambaga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146587/uko-ibyamamare-byitwikira-agatwiko-mu-kuyobya-uburari-ku-byo-bakorera-kuri-murandasi-146587.html

  • Kamonyi-Kayenzi: Ukusanya Inkari z'Abagore batwite yakubiswe ndetse aratemwa abura utabara #rwanda #RwOT

    Niyonizeye Jeremie, Umukozi ushinzwe gukusanya Inkari z'Abagore batwite akazijyana muri Kampuni akorera, yasagariwe n'agatsiko k'insoresore n'abagabo ubwo yari mu kazi ageze mu Mudugudu wa Buhurura, Akagari ka Bugarama, Umurenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi. Yarakubiswe ndetse atemwa ukuboko hakoreshejwe Umupanga, abura utabara ku manywa y'ihangu.

    Aganira na intyoza.com, Niyonizeye Jeremie avuga ko ibyamubayeho ari urugomo n'ubugome yakorewe n'agatsiko k'abasore n'abagabo bari bitwaje Imihoro n'Imihini ku manywa y'ihangu, bamusanze agiparika Moto ashaka kujya mu rugo rurimo Umugore wagombaga kumuha Inkari.

    Avuga ko bahise bamusatira, bamutuka kuri Nyina( cya gitutsi kirimo 'Swe'….), bamubwira ngo atwara Inkari z'Abagore babo batwite ntagire n'Amafaranga abaha. Mu kubasubiza yarababwiye ati' None se, ubwo urinda untuka kuri Mama, izi Nkari ko nanjye mba ndi mu kazi, ko mbona ngera hano nkazifata ko ntazi aho biherera ubwo urumva mutarimo munziza ubusa?'.

    Akomeza avuga ko akibasubiza, umwe muri aka gatsiko wari ufite umuhini yahise awumukubita mu bitugu yikubita hasi, agiye kweguka bongezamo undi, mugenzi wabo wari ufite umuhoro amukubita ikibatiri cyawo mu rubavu, agiye kumutema mu mutwe akingaho ukuboko baba ariko bateka.

    Uko yakubitwaga, ni nako yavuzaga induru atabaza ariko habura umutabara ariko ngo ku bw'amahirwe akimara gutemwa ukuboko kuko aka gatsiko kari gafite n'akajerekani karimo ibyo banywaga atamenye, yabaci hagati yirukanka atareba inyuma ahunga, Moto ayita aho.

    Jeremie, avuga ko ubwo yakorerwaga uru rugomo yavugije induru akabura umutabara atari uko nta bamwumvise, ahubwo ngo muri aka gace abaturage baho ako gatsiko barakazi ku buryo ntawe utabara iyo hari uwo katatse kagiye kumugirira nabi kuko ngo ugerageje gutabara birangira nawe ubaye uwo bahiga bakakugirira nabi.

    Mu guhunga, yerekeje kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kayenzi aho bamwitayeho baramudoda, nyuma abona Polisi irahamusanze( bishoboke ko ngo ari umuturage waba waramutabarije), bamushyira mu modoka basubirana aho ibyamubayeho byabereye ariko ngo bamwe bahise bahunga, mu bamugiriye nabi ntawe yabonye mu bo bahasanze kuko yabafashe amasura.

    Nyuma y'ibyabaye kuri uyu Niyonizeye Jeremie, avuga ko bucyeye bw'aho yagiye kuri RIB sitasiyo ya Kayenzi, atanga ikirego ndetse abasobanurira uko byamugendekeye, bamuha igipapuro ajyana ku bitaro bya Remera Rukoma, ajyayo ahura na Muganga( Dogiteri). Mu kureba aho bamutemye, Muganga ngo yasanze hacitse ariko amubwira ko asubira aho bamudoze ngo kuko bo badoda umuntu utarengeje amasaha Umunani.

    Iyo mvugo ya Muganga wo kubitaro bya Remera Rukoma, Jeremie yamuguye nabi ndetse avuga ko iyo atari imikorere myiza. Ariko kuko nta kundi ngo yaremeye asubira I Kayenzi ku kigo nderabuzima aho bamudoze barongera baba aribo bamudoda.

    Niyonizeye Jeremie, mu cyifuzo cye ni uko abamuhohoteye bagaragara, bakagaragaza icyo bamuhoraga ariko kandi bakanishyura ibiri kumugendaho muri uko kwivuza ndetse akaba yanakwishyurwa agaciro k'amafaranga yakabaye arimo gukorera kuko ubu akazi ke atarimo kugakora ku mpamvu yatewe n'aba avuga ko bamuhohoteye.

    Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy'uyu muturage bakimenye nk'ubuyobozi, ko kandi ikirego cye kiri muri RIB, bakaba bagishakisha aba bantu ngo bafatwe.

    Mu murenge wa Kayenzi, si ubwa mbere humvikana itsinda cyangwa se agatsiko k'insoresore n'abagabo bitwaza imihoro, Ibibando n'izindi ntwaro gakondo, aho bakora ibikorwa by'ubugome n'urugomo bagahohohotera abaturage. Nta kwezi kurashira( ku makuru dufite) batemaguye umuntu bakamugira intere, aho n'ubu akirwaye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/05/kamonyi-kayenzi-ukusanya-inkari-zabagore-batwite-yakubiswe-ndetse-aratemwa-abura-utabara/

  • Rujama phones Shop i nyarugenge bakomeje guca ibintu no kwesa uduhigo. #rwanda #RwOT

    Rujama phones Shop i nyarugenge bakomeje guca ibintu no kwesa uduhigo.

    Hano mu mujyi wa Kigali hamaze kwaduka abacuruza amatelephone  n'ibijyanye nazo benshi ariko magingo aya abatarayobotse uwitwa RUJAMA bo bararira ayo kwarika bitewe no kugura ibintu bidafite guarantee ndetse bidafite ubuziranenge.

                

    Dore ko bamwe banataka cyane bavuga ko hari n'igihe ugura telephone uzi ngo ni IPHONE Nshyashya ukazasanga yarakoreshejwe {second Hand}.

    Kuva uwitwa RUJAMA PHONES Shop ukorera muri Car free zone mumugi yaza magingo aya benshi baramwenyura kuko banavuga ko yaziye igihe, mbese yaje nkakana Yezu.

       

    Rujama izi iphone acuruza ni Version ya USA zigezweho Kandi zirangwa no gukomera abagurirayo batandukanye n'ibicupuri ukundi.

    Rujama Kandi yazanye Promotion ya Macye macye aho uzana Amafranga akaguha iphone ukazagenda wishyura mubyiciro.

    Si iphone gusa Kandi Rujama Acuruza ahubwo anacuruza ibindi bikoresho bijyanye na iphone{accessories},     nka Charger,Ecouteur,Pochette…nibindi.

     

    Rujama uretse nibyo kandi yazanye uburyo Bwoguteza imbere Urubyiruko binyuze mukuruha akazi ko kwamamaza.

    The post Rujama phones Shop i nyarugenge bakomeje guca ibintu no kwesa uduhigo. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/rujama-phones-shop-i-nyarugenge-bakomeje-guca-ibintu-no-kwesa-uduhigo/

  • Inyoroshyo mu kubaka ahagenewe umushinga wa Kigali Green City i Kinyinya – #rwanda #RwOT

    Igishushanyo mbonera cyamaze kuboneka ndetse abafite ubushobozi bwo kubaka bijyanye nacyo kuri ubu bemerewe guhabwa ibyangombwa by'ubwubatsi.

    Green City ni umushinga w'iterambere uzaramba kandi uhendutse, ukazaba ugizwe n'inyubako zitangiza ibidukikije kandi zikoresha ingufu zisubira, ibyakoreshejwe bikongera kubyazwa umusaruro kandi zubatswe n'ibikoresho byakorewe imbere mu gihugu.

    Hakurikijwe igishushanyo mbonera, hagiye hagaragazwa ibyiciro by'inyubako zigomba kubakwamo zirimo inzu ndende, inzu zigeretse, inzu ngari yaturwamo n'imiryango myinshi, amashuri, ibitaro, isoko n'inganda.

    Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, yagaragaje ko byatekerejwe ko abasanzwe batuye muri ako gace batari bakwiye kugumamo kuko bitazasaba ibya mirenge kugira umuntu abashe kubaka inzu ijyanye n'igishushanyo mbonera.

    Ati 'Twifuza ko twakubaka inzu ziciriritse mu bushobozi bw'abantu bahatuye ndetse n'abazahatura ku buryo abahatuye uyu munsi bakomeza bakahatura.'

    Muhirwa yagaragaje ko bijyanye n'igishushanyo mbonera buri wese azajya areba icyagenewe gukorerwa aho afite ubutaka, yaba afite ubushobozi akabisabira ibyangombwa.

    Igishushanyo mbonera kigaragaza ko imiterere y'inzu zizubakwa bijyanye n'uburebure bwazo, byagiye bigenwa hashingiwe ku mihanda migari, aho iziri hafi y'imihanda zigomba kuba ndende ugereranyije n'izegereye hafi y'igishanga kizaba cyaratunganyijwe neza.

    Nubwo hakenewe ko abatuye muri uwo mudugudu bawugumamo kugeza ubu, bizasaba ko buri wese ajyanisha ibikorwa bye n'igishushanyo mbonera.

    Umuyobozi wa Kigali Green City Company, Karimba Basil, yabwiye IGIHE ko gahunda igamijwe atari ukwimura abaturage basanzwe batuye muri kariya gace.

    Birumvikana ko hari ushobora kubura ubushobozi bujyanye n'ibiteganyijwe ariko Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ibikorwa remezo, Dusabimana Fulgence, yagaragaje ko hari abazemererwa kubaka inzu mu byiciro kugera yuzuye.

    Ati 'Hari uburyo umuntu ashobora guteganya inzu izarangira ifite ibyumba bitatu, ugahera ku cyumba kimwe uko ubushobozi bugenda buza, ukaba warateganyije aho icya kabiri kizajya n'icya gatatu. Ibyo ni ibintu bishobora gufasha umuturage w'amikoro make kugira ngo adahezwa muri uyu mujyi kuko dukeneye abantu b'ingeri zose.'

    Ibyo ariko ntibizakuraho ko hari abashobora kwimurwa biturutse ku hazanyura cyangwa hazashyirwa ibikorwaremezo bikenewe muri uwo mujyi nk'imihanda, amashuri, ibitaro n'ibindi.

    Mu gutuza abantu benshi nk'uko biteganyijwe ko aka gace nibura hazaturamo abarenga ibihumbi 200 birasaba imbaraga z'abikorera bazubaka imidugudu ihendukiye buri wese.

    Abafite amikoro make bashobora kwemererwa kubaka inzu mu byiciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyoroshyo-mu-kubaka-ahagenewe-umushinga-wa-kigali-green-city-i-kinyinya