Blog

  • Nadine Kendre umwe mu bakinnyi b’abanyarwandakazi bafite igikundiro yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutagengwa Nadine Kendra umukinnyi w’ikipe ya REG Women Basketball Club yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Rutikanga Kenny.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024 aho bombi bemeranyijwe kubana akaramata.

    Kendra umwe mu bakobwa bafite igikunduro bitewe n’isura ye n’imiterere y’umubiri we, yasezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko mu minsi ishize yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower).

    Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo Rutikanga Kenny ari busabe akanakwa Nadine mu birori biri bubere ku i Rebero.

    Indi mihango yose y’ubukwe isigaye ikaba izaba ku Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2024 ibere muri Intare Arena Rusororo.

    Rutagengwa Nadine Kendra akaba ari umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya REG WBBC, yamenekanye cyane ubwo yakiniraga The Hoops.

    Kenny na Kendra basezeranye imbere y’amategeko

    Rutagengwa Nadine Kendra ni umukobwa ufite igikundiro

    Nadine ni umukinnyi wa REG WBBC

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nadine-kendre-umwe-mu-bakinnyi-b-abanyarwandakazi-bafite-igikundiro-yakoze-ubukwe-amafoto

  • Abavoka bagiye gushyirirwaho ishuri – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo hatangizwaga umwaka w'ubucamanza wa 2024/2025 aho yemeje ko hari byinshi bateganya gukora muri uwo mwaka mu kurushaho kunoza inshingano za bo.

    Me Nkundabarashi yagaragaje hagiye gushyirwaho ishuri ryitezweho kuzamura imikorere y'umwuga wo kunganira abandi mu nkiko ndetse no guteza imbere ubushakashatsi.

    Ati 'Dufite gahunda yo gutangiza 'Ecole du Baron' rikaba ari ishuri ryita ku mikorere y'umwaga. Dufatanyije n'ingaga zo hanze zirimo urugaga rw'abavoka rwa Paris ndetse n'urugaga rw'abavoka muri Versailles.'

    Yavuze ko ari ishuri rizakurikirana inshingano zijyanye n'uburyo abavoka bakora imenyerezamwuga, gukurikirana ibijyanye no kwihugura mu mategeko ndetse n'ubushakashatsi.

    Ati 'Mu by'ukuri urugaga rwacu ruracyafite urugendo rwo gukora ku bijyanye no guhugura abavoka ndetse no gukora ubushakashatsi no kubumurika. Turashaka kubyitaho ndetse abo twabishinze bahereye ku bijyanye no kwandika amateka ajyanye n'urugaga rw'abavoka mu Rwanda.'

    Me Nkundabarashi muri uyu mwaka w'ubucamanza Urugaga ruzashyira imbere ibijyanye no kwimakaza imyitwarire myiza mu bavoka binyuze mu bugenzuzi no guharanira kwirinda amakosa y'umwuga.

    Me Nkundabarashi Moise yagaragaje ko mu mwaka wa 2023/24, urugaga rwagize uruhare mu kunganira abatishoboye mu nkiko 6971 ku bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda.

    Yashimangiye ko ubwo bufasha bukwiye kongerwa kugira ngo bugere kuri benshi kuko ababa bakeneye kunganirwa mu mategeko ari benshi.

    Mu rwego rwo guteza imbere ubunyamwuga, hakomeje kwimakazwa imikoranire ya hafi n'imibanire myiza n'izindi nganga byanafunguriye amarembo abavoka baturuka mu bihugu bitandukanye.

    Hari kandi ibijyanye no guhugura abavoka ku ngingo zinyuranye zirimo n'ijyanye n'ubuhuza nka bumwe mu buryo bushya bukomeje gutanga umusaruro mu gukemura ibibazo bitandukanye.

    Ati 'Muri uru rwego dushimira ku buryo abavoka bakomeje guhugurwa kuri gahunda y'ubuhuza kandi guhindura imyumvire y'abantu bamaze imyaka myinshi baburana imanza bagamije gutsinda ubajyana mu buhuza ni urugendo ariko ntekereza ko aho tugeze kuri ubu bishimishije nubwo tugifite akazi ko gukora muri uyu mwaka.'

    Ikindi abavoka bahuguweho muri uwo mwaka washize ni ibijyanye n'inzira y'ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea Bargaining) nayo ikomeje kwifashishwa kandi igatanga umusaruro.

    Kuva amasezerano ya mbere yasinywa imbere y'urukiko ku wa 11 Ukwakira 2022, imanza zimaze kurangira binyuze muri ubu bwumvikane zingana na 10,785 zirimo 9,851 zo mu mwaka w'ubucamanza 2023-2024.

    Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise yagaragaje ko bagiye kubaka ishuri rizatanga amahugurwa ku bavoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abavoka-bagiye-gushyirirwaho-ishuri

  • Made in Rwanda mu isura nshya: Dore ibicuruzwa by'Abanyarwanda byatunguye abanyamahanga (video) – #rwanda #RwOT

    Kuva ku isabune ikozwe mu gikakarubamba kugera ku mavuta yo mu mutwe akozwe mu birimo ibitunguru, umugati ukozwe mu kijumba n'amavuta yo kwisiga akozwe mu bihaza, Abanyarwanda hirya no hino, biganjemo abakiri bato, bakomeje gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Umukozi w'Ikigo Zima Healthy, Gihozo Bonheur Pascaline, yavuze ko ubucuruzi bwabo bwibanda ku kubyaza umusaruro ibihaza, aho babikoramo amavuta yo gutekesha n'ayo kwisiga, imbuto zacyo zigakorwamo ifu ndetse zigategurwa neza, abakiliya bakazigura zikaranze.

    Ati 'Dukora ibicuruzwa biva mu gihaza. Imbuto zacu zakora ibintu byinshi birimo amavuta yo guteka, amavuta yo kwisiga, hari n'abakunda imbuto zacu uko zimeze.'

    Yavuze ko ibyo bakora ari agashya, ati 'Ni ibintu bidasanzwe kubona amavuta yo kwisiga ava mu gihaza cyangwa 'bisuits' nazo zikava mu bihaza.'

    Yavuze ko gutinyuka gukora ibicuruzwa nk'ibi ari ikintu cy'ingenzi mu rugendo rw'iterambere, ati 'Ikintu cya mbere ni ubushake, iyo ushatse ikintu uragishobora. Ikintu utekereza ntutinye kugikora, ugerageze byange wagerageje.'

    Ibikorwa by'iki kigo bikorerwa i Nyarutarama, ibicuruzwa byabo ukabisanga ku masoko yo mu Rwanda, ati 'Intego dufite ni ukwagura isoko, guhanga imirimo no guhanga ibindi bicuruzwa byinshi.'

    Mu bandi Banyarwanda bari kumurika ibicuruzwa byabo harimo n'Ikigo Ikijumba One Stop Shop kibyaza umusaruro ibijumba, aho kibikorera mu Karere ka Rwamagana.

    Bafite umwihariko wo gutunganya ikijumba ku buryo kivamo 'bisuits', umugati, isambusa, chapati, jus n'ibindi bitandukanye.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo 'Ikijumba One Stop Shop, Habumuremyi Jean Marie Vianney yavuze ko hari byinshi bikorwa mu kijumba, akishimira ko Ikigo akuriye kirimo kwaguka.

    Ati 'Tugira abakozi 126, uyu munsi dufite abaturage 28,400 dukorana nabo, bahinga igihingwa cy'ibijumba bari mu turere turindwi. Twatangiye gukora mu 2022.'

    Yavuze ko intego bafite ari ugukomeza kwagura ibikorwa byabo ku buryo ibicuruzwa bafite birenga imbibi z'u Rwanda, bikagera ku masoko mpuzamahanga.

    Ati 'Ibicuruzwa byacu bicuruzwa mu Rwanda, ariko intego yacu ni ugucuruza mu Muryango wa Afurika y'Iburasizuba ndetse byaba ngombwa tukajya ku Mugabane w'u Burayi kuko turifuza ko ibicuruzwa cyacu bigera kure.'

    Yasobanuye ko igitekerezo cyaje biturutse ku buryo yabonye ko umusaruro w'ibijumba ari mwinshi, bityo byakorwamo ibicuruzwa bitandukanye.

    Yagize ati 'Twabonye ko ibijumba ari byinshi mu Rwanda, bijya byera bikabura isoko. Ni igitekerezo ni uko cyaje dutekereza ko tugomba gukora ku kijumba kubera ko ibyo gukoresha bihari. Twegereye ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB, na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, nibo babashije kudufasha kugira ngo tugere ku ntego.'

    Yavuze ko intego yabo ari ugukomeza kwagura isoko, ati 'Turifuza ko buri Munyarwanda ashobora kurya kuri ibi bijumba byacu. Dufite imbuto ikungahaye kuri Vitamin A, ifasha mu bijyanye n'imirire y'abana, ababyeyi batwite, abo bose tubashishikariza kurya ibijumba byacu.'

    Yongeyeho ko barimo gushaka uburyo bakwagura ibikoresho byongera umusaruro mu ruganda rwabo, bityo bakabasha kugera kuri benshi.

    Yagiriye inama urubyiruko y'uko rukwiriye kwitinyuka, cyane ko ubuhinzi iyo ubukoze neza butanga umusaruro.

    Ati 'Inama twatanga ni uko abantu bareka kwicara cyangwa ngo bumve ko ibintu bidashoboka. Icya mbere ni ugutekereza ndetse ugakora, nta kintu kidashoboka. Nabwira abantu ko ubuhinzi iyo ubukoze neza butanga umusaruro.'

    Rwiyemezamirimo ukiri muto, Kamondo Elizabeth, uko isabune mu gikakarubamba watangiye gukora izi sabune muri Nyakanga, yavuze ko abagitinya gukora ibikorwa nk'ibi bakwiriye kwibuka ko ari byiza 'Kugerageza ikintu ukaba watsindwa, aho kunanirwa kukigerageza.'

    Ati 'Tinyuka ugerageze, iyo watangiye gukora nibwo ubona ahantu hari amakosa ukaba watangira kuhakosora. Abantu batinyuke be kwitinya, ibyo batekereza bagishyire mu bikorwa.'

    Izi sabune zikorerwa mu Rwanda, zikaba zimwe mu zikomeje gukurura abitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku biribwa

    Rwiyemezamirimo ukiri muto, Kamondo Elizabeth, uko isabune mu gikakarubamba watangiye gukora izi sabune muri Nyakanga

    Abarenga ibihumbi bitanu bitabiriye iyi Nama bakomeje kwishimira ibikozwe muri Made in Rwanda

    Abanyarwanda bari kubyaza umusaruro igihingwa cya avocat bagikoramo ibikoresho bitandukanye birimo amavuta

    Ikijumba gishobora gukorwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo amandazi na chapati

    Ikijumba One Stop Center ni ikigo kibyaza umusaruro ibijumba bigakorwamo ibindi bicuruzwa

    Benshi muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakomeje guhanga udushya no gukora ibicuruzwa byihariye, ibigaragaza umusaruro wa Made in Rwanda

    Amavuta akoze muri avocat ni kimwe mu bicuruzwa byakuruye abantu benshi mu biri kumurikirwa mu Nama mpuzamahanga igaruka ku biribwa iri kubera i Kigali

    Uyu wabaye umwanya mwiza wo kuganira hagati y’abacuruzi n’abafatanyabikorwa

    Umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya, Charlene Ruto (wa mbere uturutse ibumoso, wambaye umupira w’umweru), ni umwe mu bitabiriye iyi Nama aho yasuye abamurika ibikorwa byabo. Uyu mukobwa asanzwe azwiho gushyigikira urubyiruko rukora ubuhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/made-in-rwanda-mu-isura-nshya-dore-ibicuruzwa-by-abanyarwanda-byatunguye

  • Ubuso bwuhirwa mu Rwanda buzongerwaho 85% mu myaka itanu iri imbere – #rwanda #RwOT

    Muri gahunda ya NST1 yarangiye ibikorwa byo kuhira bigeze ku buso bwa hegitari 71.585 bivuye ku zirenga ibihumbi 48 mu 2017, ndetse byatumye umusaruro uva kuri hegitari imwe wikuba inshuro ziri hagati y'ebyiri n'enye.

    Kuri ubu muri Gahunda ya NST2, Leta irateganya kongera ubuso bwuhirwa kugira ngo bukomeze bakomeze kongera umusaruro w'ubuhinzi.

    Karangwa Patrick yagaragaje ko kongera ubwo buso bizagerwaho kuko hari uburyo buzashyirwaho aho nibura buri mwaka hazajya hashyirwaho intego.

    Ati 'Gahunda ya NST2 harimo ko tuzongera ubuso bwuhirwaho 85%, ni byo guverinoma yiyemeje. Iyo twiyemeje ingamba z'imyaka itanu nka kuriya ni ukuvuga ngo buri mwaka twiha intego, ku buryo buri mwaka hagenda habaho ingengo y'imari yabyo.'

    Yagaragaje ko hari ibishobora gukorwa biturutse mu mishinga migari iba iteganyijwe mu ngengo y'imari ndetse no hari n'bishobora gukorwa n'abafatanyabikorwa basanzwe bafatanya na Leta nubwo hejuru ya 90% bizakorwa na Leta.

    Yakomeje ati 'Guverinoma ishaka ko buri mwaka ubuhinzi buzajya bwiyongeraho 6%, nubwo ubwo buso bwuhirwa bitazahita bikorerwa rimwe ariko dushaka ko ako 6% twiyemeje kazajya kiyongeraho buri mwaka.'

    Yongeye ati 'Iyo turebye uko umusaruro wiyongera tuba dushaka ko wiyongera inshuro zirenze ebyeri ugereranyije uko umubare wabo wiyongera. Buriya abaturage bacu biyongera nka 2.5%, umusaruro rero twifuza ko wiyongera kuruta uko biyongera.'

    Yahise asaba abahinzi ko mu gihe Leta izaba yamaze gutunganya ubwo buso bwuhirwa no gushyiraho ibikorwa remezo, bakwiye kubisigasira no kunoza imicungire yabyo.

    Abahinzi mu bice bitandukanye bakunze kugaragaza ko hari ubwo imyaka yabo ipfa cyangwa ikangirika biturutse ku ihindagurika ry'ibihe nko mu gihe cy'izuba ryinshi usanga yuma.

    RAB igaragaza ko hari ibyanya 299 hirya no hino mu gihugu byatunganyirijwe kuhira, by'umwihariko birindwi ahakorerwa ibikorwa byo kuhira i musozi biri mu turere twa Karongi, Nyanza, Kayonza, Gatsibo na Rwamagana.

    Hari n'aho abaturage bakora ibikorwa byo kuhira ku buso buto, bahabwa nkunganire mu bikoresho bibafasha kuhira bakishyura 50% by'ikiguzi cyabyo.

    Mu gihugu hose abahinzi barenga ibihumbi 36 bamaze kubona ibikoresho byo kuhira ku buso buto binyuze muri nkunganire ya Leta (Subsidy Program) ndetse n'inkunga nyunganizi (Matching Grants) binyuze mu mishinga itandukanye.

    Inyigo yakozwe mu 2010 (Irrigation master plan) yagaragaje ko mu Rwanda ubuso bugera kuri hegitari 596,810 bushobora gukorerwaho ibikorwa byo kuhira imyaka.

    Umuyobozi muri MINAGRI Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, Dr Karangwa Patrick avuga ko ubuso bwuhirwa buzongerwaho 85% mu myaka itanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuso-bwuhirwa-mu-rwanda-buzongerwaho-85-mu-myaka-itanu-iri-imbere

  • Musanze: Imiryango 52 igituye mu Kiyaga cya Ruhondo yatabarijwe – #rwanda #RwOT

    Igihangayikishije Akarere ka Musanze ni uko iyo miryango ituye mu kirwa usanga ari naho ifite imitungo n'amasambu ku buryo kuyimura no kuyigezaho ibikorwaremezo by'amazi, amashanyarazi, amashuri n'ibindi usanga bikiri ingorabahizi.

    Kugira ngo abana baturuka muri iyo miryango bagere ku ishuri, akarere kakodesheje ubwato bubatwara mu gitondo bukabacyura nimugoroba mu gihe hataraboneka ubushobozi ngo iyo miryango yimurwe ituzwe aheza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko ikibazo cy'iyi miryango Akarere kakizi ariko ko bagitegereje ko babona ubushobozi bwo kugira ngo yimurwe.

    Ati “Hari ikibazo cy'abaturage b'imiryango 52 ituye mu Kiyaga cya Ruhondo ikeneye gutuzwa neza tukaba dukuyeho n'ibyago byashobokaga nko kuba bagwamo. Ubu dufite umukoro w'uko mu gihe abana batangiye nk'akarere twashyizeho ubwato twishyura buri kwezi ngo butware abana bubavana ku kirwa bubazana ku ishuri mu gitondo bukajya kubacyura ni mugoroba bukabasubizayo.”

    “Iyo miturire no kurengera abatishoboye ni kimwe mu byo dukeneye nabyo byakorerwa ubuvugizi cyangwa se mu gihe ubushobozi bw'Akarere buzaba buboneka twongereye ya misoro abantu bakareba icyo babikoraho.”

    Ikiyaga cya Ruhondo gukorwaho n'imirenge ya Gashaki, Remera na Gacaca yo mu Karere ka Musanze. Abagituyemo bagorwa no kugerwaho n'ibikorwaremezo by'amavuriro, amashuri, amazi n'ibindi ndetse no kugera ku buyobozi ku Mirenge kuko bibasaba gutega ubwato.

    Kuva muri 2014 imiryango ituye mu birwa yatangiye kujya yimurwa igatuzwa aheza ndetse hari na gahunda y'uko n'igituyeyo nayo izafashwa kwimurwa igatuzwa ahandi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-imiryango-52-igituye-mu-kiyaga-cya-ruhondo-yatabarijwe

  • Jabo yavuye imuzi uko gutsinda irushanwa rya… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore amaze amezi acumi atangiye urugendo rw’umuziki, kandi agaragaza ko ashaka kwifashisha ubumenyi yavomye ku ishuri rya muzika rya Nyundo akageza umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Ariko, kandi nk'umuntu ukora gakondo yafatiye urugero ku barimo Massamba Intore, Jules Sentore n’abandi bubakiye umuziki wabo kuri gakondo y’Abanyarwanda.

    Aherutse gushyira ku isoko Album yise “Hiinga” iriho ibihangano 10, birimo ibigaruka cyane ku mubyeyi ugira inama umwana we yo kumutega amatwi, kugirango amubwire uko akwiye kwitwara mu buzima bwe.

    Uyu musore ni umwe mu bize bwa mbere mu ishuri rya muzika rya Nyundo, ariko kandi avuga ko yagerageje amahirwe ye yo kwiga muri ririya shuri, nyuma y’uko yari amaze gutsinda irushanwa rya MTN ryabereye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda mu 2014.

    Yabwiye InyaRwanda, ko ariya marushanwa ya Sosiyete ya MTN yitabiriye yari ayo kumurika telefoni yari yashyize ku isoko, avuga ko kuririmba neza akabasha guhiga bagenzi be ari byo byamufashije gutsinda ririya rushanwa.

    Ati “[…]Habaga hari abana bagomba kuririmba bafite impano, rero nari naratsinze i Nyanza mba uwa mbere ngera ku rwego rw’igihugu, tugeze kuri ‘Final’ umuntu umwe ukoramo arambwira ati ko hari amarushanwa ari kuba wagiye guhatana ukajya kwiga umuziki,  ko twumva ubibashije. Igitangaje, ni uko telefoni bampaye bayinyibiye aho.”      

    Aya marushanwa yari yabereye muri ‘Auditorium’ yo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. Jabo avuga ko akimara kumva ibyo uriya mukozi wa MTN yamubwiye, yabonye umutwara mu modoka yerekeza mu karere ka Musanze aho amarushanwa yaberaga.

    Yavuze ko yageze muri kariya karere amarushanwa agiye kurangira, asaba Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music wari uhari icyo gihe kumufasha guhatana. Ati “Nahise mbwira Clement kubera ko niwe muntu nari nsanzwe nzi, baba baranyanditse, mpita ngenda ngera amahirwe baba baramfashe.”

    Jabo yavuze yatangiye kwiga umuziki mu 2014, abantu ‘batarumva neza uburyo umuntu ajya kwiga umuziki’. Ndetse, ngo ni inshuti ze zamucaga intege, ariko akomeza urugamba yari yatangiye.

    Avuga ko agisoza amasomo ye, yatangiye kubona ibiraka, birimo nko kuririmba mu bikorwa Perezida Paul Kagame yagiye yitabira ‘abantu noneho batangira kubona ko wa mwana wo kwa runaka ibyo yagiyemo bishoboka’.

    Jabo asobanura ko amarushanwa ya MTN ariyo yamufunguriye urugendo rw’umuziki, kubera ko iyo atayitabira, ntiyari guhura n’uriya mukozi wamubwiye ko hari amarushanwa y’umuziki ari kuba, kandi ko bari gushaka abanyeshuri bajya kwigayo.

    Ati “Uriya mukozi wa MTN wambwiye ibyo bintu niwe wamfunguriye imiryango yanjye. Kuko njye nta telefoni nagiraga, cyane ndamwibuka yitwa Kamango. Ndamushimira cyane.”

    Avuga ko ari ku ishuri, yagiriwe inama yo kugerageza kwiga inanga, kandi no kugerageza gukora umuziki w’umwimerere w’u Rwanda, ahitamo gukora gakondo.

    Yavuze ko ibi byatumye muri we, yumva ko agomba gakondo, bituma ahitamo kwinjira muri uyu muziki.

    Mu minsi ishize, uyu musore yakoranye cyane na Rumaga mu kumurika Album ye, kandi avuga ko gukorana nawe, cyo kimwe n’abandi bimutera imbaraga.

    Ati “Ba Jules Sentore ni abantu twakuze dukunda, tukiri abana, n’ubu aka kanya batugira inama, bati mushyiremo imbaraga, kuko natwe niko twatangiye.”

      

    Kwiga inanga byasabye gushyiraho umutima

    Jabo yavuze ko mu gihe yamaze ari ku ishuri, yashyize imbere cyane kwiga gucuranga inanga, ariko kandi hari byinshi atarabasha kumenya, ari nayo mpamvu buri munsi ahora yihugura.

    Ati “Bitewe n’ukuntu ukunda icyo kintu n’umwanya wagihaye, byanga bikunda urakimenya. Nanjye ntabwo ndakimenya, ndacyari kwiga, ndacyavumbura, ndacyari kwiga, ntabwo navuga ko nakimenye.”


    Jabo yatangaje ko amarushanwa ya MTN yitabiriye mu 2014 ariyo yabaye imvano yo kwinjira mu muziki


    Jabo yavuze ko yahataniye kwiga ku ishuri rya Nyundo ku munota wa nyuma ariko abasha gutsinda


    Jabo yavuze ko Album ye 'Hiinga' iriho ibihangano 10 bigaruka ku muco n'indangagaciro by'u Rwanda


    Urutonde rw’indirimbo zigize Album “Hiiinga” ya Jabo 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUHANZI JABO

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HIIINGA’ YA JABO 

    “>

    KANDA HANO UBASHE KUMVA  ALBUM YA MBERE ‘HIINGA’ YA JABO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146599/jabo-yavuye-imuzi-uko-gutsinda-irushanwa-rya-mtn-byamufashije-gukora-album-ya-gakondo-vide-146599.html

  • Patriots BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BetPawa Playoffs 2024 itsinze Kepler BBC 3-0 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Patriots BBC yongeye kugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka (BetPawa Playoffs 2024) nyuma yo gutsinda Kepler BBC imikino itatu yose, harimo umukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024. Uyu mukino, wari utegerejwe na benshi, warangiye Patriots BBC yihagazeho itsinda amanota 89-66.

     

    Patriots BBC, yabaye iya mbere ku rutonde rwa shampiyona, yihariye imikino ibanza yose mu gihe Kepler BBC, yabaye iya kane, yari ihanganye n'ikipe ifite ubunararibonye muri aya marushanwa. Iyi mikino yombi yabereye muri Petit Stade, aho n'umukino wa nyuma wabereye nyuma yo kwimurirwa aho hantu uvuye muri BK Arena, aho wari uteganyijwe kubera.

     

    Mu mukino wa gatatu, watangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, Patriots BBC yahise itangira igaragaza ko itarebera izuba Kepler BBC. Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye n'amanota 27-13, bishimangira ko yari ifite intego yo kwihutira kugera ku mukino wa nyuma.

     

    N'ubwo Kepler BBC yitwaye neza mu gace ka kabiri igatsinda amanota 19 ku manota 18 ya Patriots BBC, byari bihagije gusa kugabanya ikinyuranyo. Ikipe zombi zagiye kuruhuka Patriots BBC ikiri imbere n'amanota 45-32.

     

    Agace ka gatatu k'umukino kabaye nk'akanzika ku ikipe ya Kepler BBC, kuko Patriots BBC yongeye gushimangira ubudahangarwa bwayo itsinda amanota 25-16, bikomeza gushimangira ko itazorohera uwo yahuza nawe ku mukino wa nyuma. Mu gace ka kane, Kepler BBC yongeye kwiyubakamo icyizere igatsinda amanota 18 ariko Patriots BBC ntiyayicishijeho igatsinda amanota 19.

     

    Umukinnyi William Perry wa Patriots BBC niwe wahize abandi muri uyu mukino, atsinda amanota 18 yatumye Patriots BBC yongera kwiyegereza umwanya wo guhatanira igikombe.

     

    Gutsinda uyu mukino byahesheje Patriots BBC itike yo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka wa 2022, aho umwaka ushize yari yatsindiwe muri 1/2 na APR BBC imikino 3-0.

     

    Ku rundi ruhande, Kepler BBC yakoze amateka yo kugera muri 1/2 cya BetPawa Playoffs bwa mbere mu mateka yayo, kandi ari ubwa mbere ikina mu kiciro cya mbere. Ikipe imaze imyaka ibiri gusa ibayeho yagaragaje ko ifite ahazaza heza mu mukino wa Basketball mu Rwanda.

     

    Patriots BBC irategereje kumenya uzayihangara mu mukino wa nyuma hagati ya APR BBC na REG BBC.

    Source : https://yegob.rw/patriots-bbc-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-betpawa-playoffs-2024-itsinze-kepler-bbc-3-0/

  • Ngororero: Uruganda rwitezweho gukemura ibibazo by'ibura ry'amazi meza rugeze ku kigero cya 85% – #rwanda #RwOT

    Ni uruganda rwatangiye kubakwa muri Nyakanga 2022 ruzatanga amazi ku baturage bo mu mirerenge itandatu y'aka karere rukaba rugeze ku musozo kuko biteganywa ko imirimo yo kubaka izarangira muri uku kwezi, Nzeri 2024.

    Ni umushinga w'amazi yakusanyijwe hirya no hino hatandukanye mu migezi yitwa Muhembe, Nyamyotsi na Nyirarongero yose ikaba izifashishwa mu gukwirakwiza amazi mu mirenge ya Kavumu, Muhanda, Ngororero, Kabaya, Sovu ndetse na Kageyo.

    Uru ruganda rugiye kuzura muri aka karere ka Ngororero ruzajya rutanga amazi angana na metero kibe ibihumbi bitatu ku munsi, ahabwe abaturiye iyi mirenge basaga 78,500 ndetse n'inyubako z'ibikorwa remezo nk'ibitaro bya Kabaya, uruganda rw'Icyayi rwa Rubaya ndetse n'ibigo by'amashuri bitandukanye.

    Umuyobozi uhagarariye ishami ry'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amazi isuku n'isukura (WASAC Group) mu karere ka Ngororere Niringiyimana Felecien, asobanura ko uru ruganda mu Ukwakira ruzaba rwaramaze gushyirwaho akadomo.

    Ati 'Umushinga uzarangira muri uku kwezi ariko uzatahwa mu kwezi gutaha k'Ukwakira, uyu mushinga uzageza amazi ku bantu basaga ibihumbi 78,500 bo muri iyi mirenge ndetse n'inyubako z'ibikorwa remezo za leta ukaba warashowemo asaga Miliyari 9,3 Frw.'

    Akarere ka Ngororero ni kamwe mu turere abaturage babona amazi hatiyambajwe za pompes zikoreshwa n'amashanyarazi cyangwa inganda zo kuyatunganya kubera imiterere yako. Ni Akarere k'imisozi miremire bituma amazi amanuka cyangwa akazamuka mu matiyo nta zindi ngufu bisabye.

    Muri urwo rwego biteganyijweko uyu mushinga watewe inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AFBD, mu gihe wamaze gushyirwa mu bikorwa abagerwaho n'amazi meza bazava kuri 80% ikigereranyo cy'abari basanzwe bagerwaho n'amazi meza bakagera kuri 92%. Ni mu gihe ariko abo mu mirenge ine ya mbere nka Kavumu, Kageyo, Kabaya ndetse na Sovu amazi yatangiye gukoreshwa.

    Uru ruganda rwitezweho gukemura ibibazo by’amazi mu baturage b’aka karere

    uruganda rw’amazi ruzatanga amazi mu mirenge itandatu y’akarere ka Ngororero rugiye kuzura

    Bamwe batangiye gukoresha amazi akusanyijwe mu migezi ya Muhembe, Nyamyotsi na Nyirarongero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-uruganda-rwitezweho-gukemura-ibibazo-by-ibura-ry-amazi-meza-rugeze-ku

  • Abagore 580 bakora ubuhinzi bagiye gufashwa ku guhangana n'ihindagurika y'ibihe – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga wiswe Supporting Women Farmers' Climate Resilience, uzakorerwa mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gishanga cya Rufigiza Nyagisenyi giherereye mu Murenge wa Kinyinya.

    Biteganyijwe ko uwo mushinga uzakorerwa ku buso bwa hegitare 140 ndetse abahinzi 580 bakazawungukiramo byinshi birimo ubumenyi ku guhangana n'ihindagurika ry'ibihe, amahugurwa ku buhunzi no guhuzwa n'abaguzi b'umusaruro wabo.

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Biodiversity Conservation, Niyonsaba David, yagaragaje ko bahisemo gutangiza uwo mushinga mu rwego rwo gufasha abahinzi ku kubungabunga umusaruro no kurengera ibidukikije.

    Ati 'Ni ugufasha abahinzi 580, mu bu buryo bwo kubafasha kugeza umusaruro wa bo ku isoko ukimeze neza no kubaha ubumenyi n'ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.'

    Yagaragaje ko muri uwo mushinga hazabaho ubufatanye n'inzego zitandukanye zirimo iza Leta n'iz'abikorera kandi ko bifuza gukemura ikibazo cyo kuba haba hari abahinzi bafite ubutaka budakoreshwa neza n'abafite umusaruro ushobora gutakara.

    Umwe mu bahinzi babarizwa muri koperative y'abahinzi bahuje intego ba Gasabo bakorera mu gishanga cya Kinyinya (KOABIGA) yagaragaje ko bishimiye ko uwo mushinga uzabafasha mu guteza imbere ubuhinzi no kugira ubumenyi ku guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

    Ati 'Hari Ibiza, amapfa ndetse n'udukoko twangiza imyaka, ibyo byose bitugiraho ingaruka zikomeye kuko bituma umusaruro ugabanyuka. Buriya n'uburyo abantu bagenda biyongera baganisha amazi mu bishanga mu gihe cy'imvura usanga haba imyuzure. Turizera ko ku bufatanye bwacu na mwe muzabidufashamo tugahangana n'ihindagurika ry'ibihe.'

    Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, Julie Crowley, yagaragaje ko bishimiye gutera inkunga uyu mushinga uzafasha abahinzi guhangana n'ihindagurika ry'ibihe ndetse no kurengera ibidukikije.

    Ati 'Tuzatanga inkunga izatumaa Prime Biodeversity Conservation ifasha abahinzi mu kuzamura urwego rw'uburyo bakoramo ubuhinzi kandi dutekereza ko bizazamura umusaruro ndetse bigatuma n'abahinzi barushaho kugira ubuzima bwiza.

    Yagaragaje ko Canada izatanga inkunga ingana n'ibihumbi 35 by'amadorali angana na miliyoni 35 Frw kuri uwo mushinga uzamara umwaka umwe gusa.

    Prime Biodiversity Conservation igaragaza ko uretse gufasha abahinzi mu kubaha amahugurwa itegenya no gutunganya ahantu abaguzi bazajya basanga abo bahinzi ngo bagurirwe umusaruro n'uburyo bwo kuwubungabunga ngo utangirika.

    Umuyobozi muri MINAGRI Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, Dr Karangwa Patrick avuga ko ubuso bwuhirwa buzongerwaho 85% mu myaka itanu

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yashimye umuhate wa Prime, abizeza ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga

    Umwe mu bahinzi yagaragaje ko biteze impinduka zizava muri ubwo bufatanye

    Uwo mushinga witezweho kugera ku bahinzi 580

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Biodiversity Conservation, Niyonsaba David, yagaragaje ko uwo mushinga watekerejwe mu gufasha abahinzi bo muri Gasabo

    Umulisa Allen, yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku bahinzi zishingiye ku mikoro make

    Abahinzi bagaragarijwe impamvu uyu mushinga uzabafasha muri byose

    Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, Julie Crowley, yagaragaje ko biyemeje gutera inkunga uwo mushinga

    Abahinzi batanze ibitekerezo ku bijyanye n’uwo mushinga

    Abahinzi bagaragarijwe ko hari inyungu muri uwo mushinga

    Amafoto: Kwizera Remy Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-580-bakora-ubuhinzi-bagiye-gufashwa-ku-guhangana-n-ihindagurika-y-ibihe

  • Uganda: Akurikiranyweho kwigana umukono w'umugore wa Perezida Museveni – #rwanda #RwOT

    Uwatawe muri yombi ni Niwamanya Kenneth w'imyaka 24 ufite umuryango avuga ko wita ku iterambere ry'urubyiruko wwa UMOJA Youth Development Initiative Uganda.

    Niwamanya yagaragaye mu Rukiko rwa Buganda kuri uyu wa 04 Nzeri 2024.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Niwamanya yagerageje kugaragaza Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w'Uburezi na Siporo, nk'umuyobozi w'umuryango yashinze kugira ngo agere ku byo yifuzaga.

    Byatumye akora inyandiko mpimbano akazandikira abantu batandukanye barimo n'ibigo bya leta, akaziherekesha umukono mpimbano wa Janet Museveni.

    Ubushinjacyaha bumurega ko yagerageje gukoresha izo nyandiko asaba amafaranga inzego zitandukanye kugira ngo abone amafaranga ayo guteguza ibirori yagombaga gukorera ahitwa i Kalolo.

    Kalolo iherereye mu Mujyi wa Kampala. Ni ahantu hategurirwa ibirori bitandukanye ku buryo udafite mu mufuka habyibushye utabasha kuhigondera.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Niwamanya yanditse ibaruwa ku wa 22 Kanama 2023 igaragaza ko ari Minisitiri Janet Museveni wayanditse, inyandiko igaragaza ko yandikiwe kuri iyo minisiteri, ukekwa ashaka kubeshya abantu ngo abone izo ndonke.

    Ni icyaha Niwamanya ahakana yivuye inyuma.

    Perezida w'iburanisha Ronald Kaviizi Kayizi yabwiye Niwamanya ko nubwo afite uburenganzira bwo gusaba gukurikiranwa adafunzwe, azakomeza gufungwa kugeza ku wa 23 Nzeri 2024, kuko nta cyizere gihari ko aramutse arekuwe yagaruka kuburana.

    Niwamanya Kenneth akurikiranyweho icyaha cyo kwigana umukono wa Janet Museveni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-akurikiranyweho-kwigana-umukono-wa-minisitiri-janet-museveni