Blog

  • Umujyi wa Kigali uri kongera parikingi z'abamotari – #rwanda #RwOT

    Ubwo bari bongeye guhura ngo baganire ku ngamba zo gukaza umutekano wo mu muhanda no gukumira impanuka ku wa 4 Nzeri 2024, banaganiriye ku bijyanye na parikingi bari bemerewe ko bagiye kubakirwa.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko ibyo bemeranyijwe batangiye kubishyira mu bikorwa aho kugeza ubu bamaze kubaka parikingi umunani kandi ko hari n'izindi eshanu zizubakwa.

    Ati 'Ubwo twaherukanaga hari ibyo twemeje byo kububakira parikingi, ubu twatangiye kubishyira mu bikorwa, tumaze kubaka parikingi umunani ariko mu mwaka w'ingengo y'imari watangiye muri Nyakanga tuzubaka izindi eshanu kandi ntabwo bizarangirira aho gusa ahubwo hazagenda hubakwa n'izindi.'

    Yakomeje avuga ko hari na gahunda yo gushyiraho parikingi za moto ahantu hari inyubako zihurirwamo n'abantu benshi.

    Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara moto bavuga ko izo parikingi zidahagije kuko ahaparikwa moto nyinshi zitarenga 20 kandi ko moto ziri mu mujyi wa Kigali ari nyinshi.

    Mpinganzima jean Bosco, ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa kigali yagize ati 'Parikingi zihari ntabwo zihagije kuko iparikwamo moto nyinshi ntirenza 20, izo rero ntacyo zamara kuko abamotari babarizwa mu Mujyi wa Kigali ni benshi.'

    Parikingi umunani zubakiwe abamotari, harimo iri kuri Kaminuza ya Kigali, i Nyamirambo kuri RP, i Nyanza Kicukiro, Kimirinko, Kanombe aho imidoka zikatira, i Remera, i Kabuga n'ahahoze hitwa KBC. Eshanu muri zo ni izubatswe naho izindi eshatu zaravuguruwe.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko ibyo bemeranyijwe batangiye kubishyira mu bikorwa aho kugeza ubu bamaze kubaka parikingi umunani

    Umujyi wa Kigali ugiye kongera parikingi z’abamotari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-uri-kongera-parikingi-z-abamotari

  • Karongi: Abaturage barasaba guhabwa umuriro w'amashanyarazi ufite imbaraga – #rwanda #RwOT

    Abafite iki kibazo ni abatuye mu Umudugudu wa Matyazo, Akagari ka Burunga Umurenge wa Bwishyura.

    Mu 2013 nibwo aba baturage bishyize hamwe ari imiryango 30 bakusanya amafaranga bayaha REG kugira ngo ibafashe kuva mu icurabundi.

    Niko byagenze umuriro barawukuruye baracana ariko REG ikomeza kugenda irahuriraho indi miryango bituma umuriro wari ugenewe gucanira imiryango 30 usaranganywa imiryango 150 biwuca intege.

    Ntawuvugundi Felicien yabwiye IGIHE ko impamvu bishyize hamwe bakegeranya ubushobozi ari uko bari barambiwe kuba mu kizima no gukora ingendo ndende bajya gushakira serivisi ahari umuriro.

    Ati 'Twagira ngo abana bacu bajye babona uko basubiramo amasomo nijoro, tubone uko ducomeka telefoni cyangwa dutere ipasi tujye mu bandi dukeye none ntibigikunda, nijoro narajeho telefoni bwakeye irimo 5%'.

    Nsengimana Paul ufite inzu y'ubwogoshi mu isantere ya Matyazo avuga ko nyuma y'aho umuriro ucitse intege amaze guhomba ibihumbi birenga 240 Frw.

    Ati 'Kubera ko umuriro ari muke imashini irapanuka. Aho simbaze abakiliya baza bagasubirayo ntabogoshe kubera nta muriro dufite'.

    Niyibihe Boniface yagurishije inka kugira ngo abone ibihumbi 200 Frw yishyire hamwe n'abandi REG ibahe umuriro none umuriro wabaye muke n'insinga ziryamye mu rutoki kuko REG itagisimbuza amapoto yashaje.

    Ati 'Icyo dusaba REG ni uko yaza ikegura insinga ziryamye mu ntoki kuko zanaduteza impanuka, ikindi ikanongera umuriro tukagira umuriro ubasha guhagurutsa icyuma gisya.”

    Umuyobozi w'Agateganyo wa REG ishami rya Karongi, Steven Gakwandi yabwiye IGIHE ko bamaze kugenzura utuce twose dufite ikibazo cy'umuriro muke.

    Ati 'Hari umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa witwa RUEP wongera umuriro ahantu hose hari ikibazo cy'umuriro muke. Abo baturage icyo twababwira ni uko uwo mushinga utazarangira ikibazo cyabo kidakemutse.”

    Mu karere ka Karongi kwegereza abaturage amashanyarazi bigeze kuri 80%.

    Ubuke bw’umuriro bahawe uvugwaho kwangiza imashini zogosha

    Mu Karere ka Karongi abatuye mu Matyazo bayahe REG amafaranga ibaha umuriro udashobora gucomeka telefoni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abaturage-bahaye-reg-amafaranga-ibaha-umuriro-w-intica-ntikize

  • Abagera kuri 25% mu rubyiruko rw'u Rwanda banywa ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Ibiyobyabwenge bikunda gukoreshwa n'urubyiruko birimo ibisindisha, itabi n'urumogi n'ibindi banywa bikabagiraho ingaruka zikomeye.

    Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza mu 2023/2024 igaragaza ko ibyaha byo gukora ibikorwa byerekeranye n'ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo byageze mu nkiko ari 5,413.

    Umuyobozi w'Agashami gashinzwe ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Dr Iyamuremye Jean Damascène ubwo yaganirizaga urubyiruko ku buzima bwo mu mutwe kuri uyu wa 6 Nzeri 2024, yagaragaje ko ibiyobyabwenge biri mu bituma abantu bagira ibibazo byo mu mutwe, ariko hakaba n'abo byangiza ku rugero rwo hejuru.

    Ati 'Urubyiruko rwacu cyane cyane hari ibimenyetso bigaragara ko ubuzima bwabo bwo mu mutwe bubangamiwe, kugeza ubu tumaze kubona ko hafi 25% by'urubyiruko banywa ibiyobyabwenge. Ndetse nababwira ko 52% batubwiye ko basogongera ku kiyobyabwenge icyo aricyo cyose nibura rimwe mu kwezi.'

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko urubyiruko umubare w'urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 ugera kuri 65,3%.

    Dr Iyamuremye yavuze ko igihe umuntu afite ibibazo byo mu mutwe bigaragarira ku kutikunda no kudakunda abandi.

    Yahamije ko abantu biyahura muri iki gihe bigajemo urubyiruko kuko abarenga 46% by'abiyahura baba bafite imyaka itarenze 25.

    Ati 'Hari imibare turimo kubona irimo kwiyongera y'abantu biyahura kandi abantu biyahura akenshi ni abantu baba barihebye, baba bariyanze muri abo bantu rero umubare munini, hafi 46% usanga ari abafite imyaka itarengeje 25. Ugomba kugira ubuzima bwo mu mutwe ndetse ukirinda ibintu byose byatuma ubura ubuzima bwo mu mutwe ukagira ibibazo byo mu mutwe.'

    Yasabye urubyiruko n'abandi bose ko uwiyumvamo ikibazo cyo mu mutwe yajya yegera inzego z'ubuzima zimwegereye kuko umuntu iyo aganirijwe ibibazo byo mu mutwe bihita bikira.

    Dr Iyamuremye yahamije ko no mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye aho biga baba mu bigo, ibibazo byo mu mutwe birushaho kwiyongera ku buryo ubu na ho hari gushyirwa imbaraga mu gushakira igisubizo ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

    Kugeza ubu hamaze guhugurwa abantu 580 bafasha abo mu mashuri ku byerekeye ubuzima bwo mu mutwe, ariko gahunda ihari ni ugukomeza guhugura ku buryo mu myaka ibiri iri imbere, kuva ku mashuri y'incuke kugeza muri kaminuza hazaba hari abantu babiri bafasha mu buzima bwo mu mutwe.

    Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yasabye urubyiruko guharanira kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe kuko ari byo bifasha kugera ku ntego za buri munsi zirimo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

    Urubyiruko rurenga 25% banywa ibiyobyabwenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagera-kuri-25-mu-rubyiruko-rw-u-rwanda-banywa-ibiyobyabwenge

  • U Rwanda rwaba rukeneye banki 'yihariye' y'ubuhinzi? – #rwanda #RwOT

    Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST2, byitezwe ko uru rwego ruzajya ruzamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, umusaruro ukaziyongeraho 50% mu myaka itanu iri imbere.

    Kugira ngo ibi bigerweho, birasaba imbaraga z'inzego zose, kuva kuri Leta n'abikorera ndetse n'abandi bafatanyabikorwa. Birasaba kandi gushaka ibisubizo ku bibazo uruhuri bikiri muri uru rwego byiganjemo ibishingiye ku ihindagurika ry'ikirere, kubona igishoro ku bahinzi n'ibindi.

    None ni gute ibi bibazo byabonerwa ibisubizo? Hari abatekereza ko gushyiraho banki yihariye, ishinzwe kufasha uru rwego gutera imbere, bishobora kurufasha kugera ku ntego ziteganyijwe, nk'uko hariho Umwalimu SACCO ishinzwe gufasha abarimu.

    Banki nk'izi zisanzweho mu bihugu bya Afurika nka Nigeria na Kenya, ari naho zagize uruhare rufatika mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi muri rusange.

    Iyi banki yaba igisubizo?

    Mu gushaka gusubiza iki kibazo, IGIHE yaganiriye n'abahanga mu by'ubuhinzi ndetse n'abashakashatsi mu rwego rw'ubuhinzi bakomoka mu bihugu izi banki zagizemo uruhare rufatika nka Nigeria na kenya ndetse no mu Rwanda.

    Kuri Jean Paul Ndagijimana, Umuyobozi wa AGRA, Ishami ry'u Rwanda, asanga gushyiraho banki yihariye ishinzwe ubuhinzi bidahagije mu gukemura ibibazo biri mu buhinzi.

    Ati 'Ntabwo ari cyo gisubizo kirambye, n'ibihugu byinshi ntabwo bigira banki z'ubuhinzi, ahubwo ni igikenewe ni ukureba uburyo banki zihari ubu zikorana n'abahinzi. Kuko nk'ubu urebye, 6% by'inguzanyo zose zitangwa nizo zijya mu buhinzi, bigaragara ko hari ikintu kitagenda neza.'

    Yavuze ko ubufatanye bwa Leta n'abikorera ari byo bikenewe, ati 'Birasaba gufatanya n'abikorera bari mu buhinzi na banki zibaha inguzanyo, twese hamwe tukareba uburyo twakoroshya ibyo bintu, kuko buri ruhande rufite uburyo rwifuza ko ibintu bigendamo kugira ngo intego ihuriweho igerweho.'

    Iki gitekerezo agihuriyeho na Michael Misiko, Umuyobozi wa The Nature Conservancy muri Afurika, uyu ukaba Umuryango ushinzwe kurengera ibiti n'amazi hagamijwe kubibungabunga.

    Misiko ni Umunya-Kenya uzobereye mu buhinzi ndetse akaba yarabaye mu Rwanda igihe kinini kuva mu 2003, aho yazengurutse mu bice byinshi by'igihugu agenzura ibijyanye n'ubuhinzi.

    Nawe yemera ko iyi banki idashobora gukemura ibibazo byose biri mu buhinzi, icyakora akavuga ko ishobora gukoreshwa nk'umusemburo wo gutangira kubikemura, ifashijwe n'izindi nzego.

    Yavuze ko kugira ngo iyi banki itange umusaruro ukenewe, inshingano zayo zidakwiriye kugarukira ku gutanga inguzanyo gusa, ahubwo zikwiriye kwaguka zikagera no ku bindi bibazo bibangamiye ubuhinzi.

    Ati 'Banki nk'izo ntizikwiriye gusa kureba ku kibazo cy'inguzanyo ku bahinzi, ahubwo zikwiriye no kureba ku bindi byose abahinzi bakeneye kugira ngo batange umusaruro. Ibyo bishobora kuba kubafasha kubaka ibikorwaremezo, kubafasha kugira ubumenyi n'ibindi bituma ubuhinzi bwabo muri rusange butanga umusaruro.'

    Yongeyeho ko 'Banki ubwayo si igisubizo ku bibazo byose biri mu buhinzi, ariko banki ishobora gukoreshwa mu gushaka ibisubizo ku bibazo byinshi biri mu buhinzi. Gutanga amafaranga gusa wirengagije ubumenyi bw'abayakoresha ntacyo byahindura, cyangwa inzira inyuramo umusaruro, cyangwa kubona amasoko bakeneye.'

    Ibyago by'igihombo ni imbogamizi ikomeye ku buhinzi

    Kuri Ndagijimana, avuga ko nubwo iyi banki itakwirirwa ijyaho, Leta ikwiriye kwita ku gushaka igisubizo ku kibazo cy'ibyago biri mu rwego rw'ubuhinzi, kuko ari nabyo bituma banki z'ubucuruzi zirugendera kure.

    Ati 'Igikenewe ni ukugabanya ibyago biri mu rwego rw'ubuhinzi. Ubuhinzi bugendera ku kirere, kandi ikirere kirahindagurika. Leta y'u Rwanda yagize neza gushyiraho ubwishingizi mu rwego rw'ubuhinzi.'

    Yavuze ko hanakwiriye ubufatanye bwa leta na banki, kugira ngo inguzanyo zihabwa abahinzi zigabanyirizwe inyungu ku kigero gifatika.

    Ati 'Ikindi cy'ingenzi ni ukugabanya inyungu zishyirwa ku nguzanyo zijya mu buhinzi, ntabwo umuntu ugiye gucuruza n'umuntu ugiye mu buhinzi bakwiriye gutanga inyungu zingana ku nguzanyo za banki.'

    Ibi kandi nabyo bikwiriye kujyanwa n'imyishyurire, igomba kuba ijyanye n'imiterere y'urwego rw'ubuhinzi, aho kuba uburyo banki zisanzwe zishyuzamo inguzanyo. Banki zikunze kwishyuza inguzanyo nyuma y'igihe runaka gihoraho, gusa ntibijyanye n'ubuhinzi kuko umusaruro uboneka mu gihe kimwe, biryo kwishyura mu buryo buhoraho bikaba bishobora kugorana.

    Ati 'Ikindi ni imyishyurire. Banki iyo iguhaye amafaranga uhita utangira kwishyura, ariko umuhinzi yeza nyuma y'igihe runaka. Ibyo byose tubikemuye byadufasha.'

    Uyu muyobozi yavuze ko imikorere ya BDF nayo ikwiriye kuvugururwa, ku buryo uruhare rwayo rushobora gufasha abahinzi benshi kubona inguzanyo bakishingirwa.

    Ku rundi ruhande, Dr. Mel Oluoch ukomoka muri Nigeria, asanga ari ingenzi cyane ko leta za Afurika zigabanya gukoresha amafaranga ya banki z'imbere mu bihugu, kuko bituma banki z'ubucuruzi zisigarana amafaranga make, ntizite ku gushora ku nzego nk'ubuhinzi zikirimo ibyago byinshi byo guhomba.

    Ati 'Leta za Afurika ziri kugaragaza ubushake bwo kubona amafaranga aturutse muri banki z'imbere mu gihugu binyuze mu kugurisha impapuro mpeshamwenda. Iri ni ishoramari ryiza kuri banki ryunguka neza kandi inyungu nini.'

    Yongeyeho ati 'Ikibazo ni uko iyo banki zishoyemo amafaranga menshi muri izo mpapuro, bituma zitakaza ubushobozi bwo gushora mu yindi mishinga irimo ijyanye n'ubuhinzi kuko ibyago byo guhomba ari byinshi.'

    Yavuze ko leta ikwiriye gushishikariza banki z'ubucuruzi gushaka ibisubizo biri mu bibazo by'ubukungu bw'ibihugu bya Afurika, ubuhinzi bukaba mu by'ibanze.

    Impaka ku ikenerwa rya banki y’ubuhinzi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaba-rukeneye-banki-yihariye-y-ubuhinzi

  • Harimo n'itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w'u Rwanda na Nigeria #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamaze gutangaza ko ku mukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki ya 10 Nzeri 2024 harimo itike ya Miliyoni imwe y'Amafaranga y'u Rwanda.

    Ni ibiciro bigiye hanze habura iminsi itari myinshi ngo uyu mukino ukinwe, ni umukino uzabera kuri Sitade Amahoro kuwa kabiri c'icyumweru gitaha ukazakinwa guhera ku isaha ya Saa Cyenda z'Amanywa.

    Muri uyu mukino itike ya make yo kuwureba muri Stade izaba ari amafaranga ibihumbi bibiri, mu gihe iya menshi ari iya Miliyoni muri Executive Box, icyumba cy'abanyacyubahiro kijyamo abagera kuri 16.

    Kwinjira ahasanzwe haba hasi cyangwa se hejuru abakunzi b'Amavubi bazishyura 2000 Frw, VIP ni ibihumbi 20 Frw naho Business Suite iri ahazwi nka 'Executive Seat' ikaba ari ibihumbi 50 Frw ndetse nyine na 'Executive Box' igura yashyizwe kuri 1 000 000 Frw.

    Executive Box ni icyumba cy'abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi kuko bakunze kuba bari hagati ya 14-16, kiba kirimo insakazamashusho, ibyo kurya no kunywa byiyongera ku mwanya mwiza uba ureba mu kibuga neza.

    Uyu ni umukino wo mu itsinda rya D ryo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2025 kizabera mu gihugu cya Morocco guhera m'Ukuboza 2025 kugeza muri Mutarama 2026.

    Uyu mukino w'umunsi wa Kabiri ugiye gukinwa nyuma yaho umukino wa mbere wasize u Rwanda runganyine na Libya igitego kimwe kuri kimwe, Nigeria yi ikazakina na Benin mu mpera z'iki cyumweru.

    The post Harimo n'itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w'u Rwanda na Nigeria appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/harimo-nitike-ya-miliyoni-ferwafa-yatangaje-ibiciro-ku-mukino-wu-rwanda-na-nigeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=harimo-nitike-ya-miliyoni-ferwafa-yatangaje-ibiciro-ku-mukino-wu-rwanda-na-nigeria

  • Anita Pendo nyuma yo gusezerera kuri RBA yatangiye akazi kuri Radio nshya #rwanda #RwOT

    Nyma y’iminsi micye asezeye mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA yari amazemo imyaka 10, Anita Pendo yamaze gutangira akazi kuri Kiss FM.

    Anita Pendo agitangaza ko yasezereye RBA byatangiye kuvugwa ko ashobora kuba yerekeje kuri Kiss Fm nk’umusimbura wa Sandrine Isheja wagizwe umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu rw’itangazamakuru.

    Kuri uyu wa 6 Nzeri 2024, Anita Pendo yatangiye akazi kuri Kiss Fm, aho azajya akorana na Andy Bumuntu na Rusine mu kiganiro cya mu gitondo cya ‘Break First with Stars’.

    Iki kiganiro ni cyo Sandrine Isheja werekeje muri RBA yakoraga, Anita Pendo akaba yamusimbuye.

    Radio ya Kiss Fm ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yahaye ikaze Anita Pendo mu muryango wa Kiss Fm.

    Bati “Ibihuha bibaye ukuri, ikaze mu muryango wa Kiss Fm, Anita Pendo.”

    Anita Pendo yatangiye akazi kuri Kiss FM

    RUKUNDO Sulaiman /ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/anita-pendo-nyuma-yo-gusezerera-kuri-rba-yatangiye-akazi-kuri-radio-nshya

  • Emmanuel Okwi yavuze icyo akumbuye kuri Haruna Niyonzima na Meddie Kagere bakinanye #rwanda #RwOT

    Umugande ukinira AS Kigali, Emmanuel Arnold Okwi yavuze ko akumbuye gukinana n’abakinnyi b’abanyarwanda, Haruna Niyonzima na Meddie Kagere bagiranye ibihe byiza ubwo bakinaga muri Tanzania.

    Emmanuel Okwi yakinanye na Haruna Niyonzima 2013-14 muri Young Africans yo muri Tanzania, 2017-19 bongeye gukinana muri Simba SC na yo yo muri Tanzania ari nabwo bakinanaga na Meddie Kagere.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Emmanuel yavuze ko Haruna ari umwe mu bakinnyi beza yakinanye na bo yaba mu kibuga no hanze yacyo.

    Ati “Haruna ni umwe mu bakinnyi beza nakinanye na bo kubera ko mu bijyanye na tekinike ari ku rwego rwo hejuru, nk’ikiremwamuntu ni umuntu mwiza cyane.”

    Yavuze ko kandi ari umukinnyi yubaha gusa ngo yiteguye kuzamutsinda nibahura muri shampiyona (AS Kigali yahuye na Rayon Sports).

    Ati “Haruna ni umwe mu bantu nubaha ariko ndatekereza niduhura ngomba kumutsinda. “

    Agaruka kuri rutahizamu Meddie Kagere bandikanye amateka muri Simba SC, yavuze ko ari rutahizamu ntagereranywa.

    Ati “Mu ijambo rimwe Meddie Kagere ni rutahizamu ntagereranywa (Bull Striker), rutahizamu uguha ibitego buri gihe nk’uko nabivuze abanyarwanda ni abantu beza nakinanye na bo.”

    Yemeje ko kandi ajya akumbura ibihe bye n’aba bakinnyi b’abanyarwanda, gusa ngo umupira w’amaguru niko uteye.

    Ati “Byanze bikunze ukumbura abantu nk’abo kuba wakinana na bo, ariko umupira w’amaguru utuma wimuka buri munsi ntabwo wamenya aho ejo uzaba uri ukinana n’abo muri kumwe uwo mwanya.”

    Arnold Okwi yavuze ko we agiye gukora ibishoboka byose abe yafasha ikipe ye ya AS Kigali kwitwara neza.

    Haruna yakinanye na Okwi bwa mbere muri Young Africans

    Banahuriye muri Simba SC

    Okwi na Kagere muri Simba SC

    Bandikanye amateka muri Simba SC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/emmanuel-okwi-yavuze-icyo-akumbuye-kuri-haruna-niyonzima-na-meddie-kagere-bakinanye

  • Nadine Kendre umwe mu bakinnyi b’abanyarwandakazi bafite igikundiro yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutagengwa Nadine Kendra umukinnyi w’ikipe ya REG Women Basketball Club yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Rutikanga Kenny.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024 aho bombi bemeranyijwe kubana akaramata.

    Kendra umwe mu bakobwa bafite igikunduro bitewe n’isura ye n’imiterere y’umubiri we, yasezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko mu minsi ishize yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower).

    Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo Rutikanga Kenny ari busabe akanakwa Nadine mu birori biri bubere ku i Rebero.

    Indi mihango yose y’ubukwe isigaye ikaba izaba ku Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2024 ibere muri Intare Arena Rusororo.

    Rutagengwa Nadine Kendra akaba ari umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya REG WBBC, yamenekanye cyane ubwo yakiniraga The Hoops.

    Kenny na Kendra basezeranye imbere y’amategeko

    Rutagengwa Nadine Kendra ni umukobwa ufite igikundiro

    Nadine ni umukinnyi wa REG WBBC

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nadine-kendre-umwe-mu-bakinnyi-b-abanyarwandakazi-bafite-igikundiro-yakoze-ubukwe-amafoto

  • Abavoka bagiye gushyirirwaho ishuri – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo hatangizwaga umwaka w'ubucamanza wa 2024/2025 aho yemeje ko hari byinshi bateganya gukora muri uwo mwaka mu kurushaho kunoza inshingano za bo.

    Me Nkundabarashi yagaragaje hagiye gushyirwaho ishuri ryitezweho kuzamura imikorere y'umwuga wo kunganira abandi mu nkiko ndetse no guteza imbere ubushakashatsi.

    Ati 'Dufite gahunda yo gutangiza 'Ecole du Baron' rikaba ari ishuri ryita ku mikorere y'umwaga. Dufatanyije n'ingaga zo hanze zirimo urugaga rw'abavoka rwa Paris ndetse n'urugaga rw'abavoka muri Versailles.'

    Yavuze ko ari ishuri rizakurikirana inshingano zijyanye n'uburyo abavoka bakora imenyerezamwuga, gukurikirana ibijyanye no kwihugura mu mategeko ndetse n'ubushakashatsi.

    Ati 'Mu by'ukuri urugaga rwacu ruracyafite urugendo rwo gukora ku bijyanye no guhugura abavoka ndetse no gukora ubushakashatsi no kubumurika. Turashaka kubyitaho ndetse abo twabishinze bahereye ku bijyanye no kwandika amateka ajyanye n'urugaga rw'abavoka mu Rwanda.'

    Me Nkundabarashi muri uyu mwaka w'ubucamanza Urugaga ruzashyira imbere ibijyanye no kwimakaza imyitwarire myiza mu bavoka binyuze mu bugenzuzi no guharanira kwirinda amakosa y'umwuga.

    Me Nkundabarashi Moise yagaragaje ko mu mwaka wa 2023/24, urugaga rwagize uruhare mu kunganira abatishoboye mu nkiko 6971 ku bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda.

    Yashimangiye ko ubwo bufasha bukwiye kongerwa kugira ngo bugere kuri benshi kuko ababa bakeneye kunganirwa mu mategeko ari benshi.

    Mu rwego rwo guteza imbere ubunyamwuga, hakomeje kwimakazwa imikoranire ya hafi n'imibanire myiza n'izindi nganga byanafunguriye amarembo abavoka baturuka mu bihugu bitandukanye.

    Hari kandi ibijyanye no guhugura abavoka ku ngingo zinyuranye zirimo n'ijyanye n'ubuhuza nka bumwe mu buryo bushya bukomeje gutanga umusaruro mu gukemura ibibazo bitandukanye.

    Ati 'Muri uru rwego dushimira ku buryo abavoka bakomeje guhugurwa kuri gahunda y'ubuhuza kandi guhindura imyumvire y'abantu bamaze imyaka myinshi baburana imanza bagamije gutsinda ubajyana mu buhuza ni urugendo ariko ntekereza ko aho tugeze kuri ubu bishimishije nubwo tugifite akazi ko gukora muri uyu mwaka.'

    Ikindi abavoka bahuguweho muri uwo mwaka washize ni ibijyanye n'inzira y'ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea Bargaining) nayo ikomeje kwifashishwa kandi igatanga umusaruro.

    Kuva amasezerano ya mbere yasinywa imbere y'urukiko ku wa 11 Ukwakira 2022, imanza zimaze kurangira binyuze muri ubu bwumvikane zingana na 10,785 zirimo 9,851 zo mu mwaka w'ubucamanza 2023-2024.

    Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise yagaragaje ko bagiye kubaka ishuri rizatanga amahugurwa ku bavoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abavoka-bagiye-gushyirirwaho-ishuri

  • Made in Rwanda mu isura nshya: Dore ibicuruzwa by'Abanyarwanda byatunguye abanyamahanga (video) – #rwanda #RwOT

    Kuva ku isabune ikozwe mu gikakarubamba kugera ku mavuta yo mu mutwe akozwe mu birimo ibitunguru, umugati ukozwe mu kijumba n'amavuta yo kwisiga akozwe mu bihaza, Abanyarwanda hirya no hino, biganjemo abakiri bato, bakomeje gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Umukozi w'Ikigo Zima Healthy, Gihozo Bonheur Pascaline, yavuze ko ubucuruzi bwabo bwibanda ku kubyaza umusaruro ibihaza, aho babikoramo amavuta yo gutekesha n'ayo kwisiga, imbuto zacyo zigakorwamo ifu ndetse zigategurwa neza, abakiliya bakazigura zikaranze.

    Ati 'Dukora ibicuruzwa biva mu gihaza. Imbuto zacu zakora ibintu byinshi birimo amavuta yo guteka, amavuta yo kwisiga, hari n'abakunda imbuto zacu uko zimeze.'

    Yavuze ko ibyo bakora ari agashya, ati 'Ni ibintu bidasanzwe kubona amavuta yo kwisiga ava mu gihaza cyangwa 'bisuits' nazo zikava mu bihaza.'

    Yavuze ko gutinyuka gukora ibicuruzwa nk'ibi ari ikintu cy'ingenzi mu rugendo rw'iterambere, ati 'Ikintu cya mbere ni ubushake, iyo ushatse ikintu uragishobora. Ikintu utekereza ntutinye kugikora, ugerageze byange wagerageje.'

    Ibikorwa by'iki kigo bikorerwa i Nyarutarama, ibicuruzwa byabo ukabisanga ku masoko yo mu Rwanda, ati 'Intego dufite ni ukwagura isoko, guhanga imirimo no guhanga ibindi bicuruzwa byinshi.'

    Mu bandi Banyarwanda bari kumurika ibicuruzwa byabo harimo n'Ikigo Ikijumba One Stop Shop kibyaza umusaruro ibijumba, aho kibikorera mu Karere ka Rwamagana.

    Bafite umwihariko wo gutunganya ikijumba ku buryo kivamo 'bisuits', umugati, isambusa, chapati, jus n'ibindi bitandukanye.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo 'Ikijumba One Stop Shop, Habumuremyi Jean Marie Vianney yavuze ko hari byinshi bikorwa mu kijumba, akishimira ko Ikigo akuriye kirimo kwaguka.

    Ati 'Tugira abakozi 126, uyu munsi dufite abaturage 28,400 dukorana nabo, bahinga igihingwa cy'ibijumba bari mu turere turindwi. Twatangiye gukora mu 2022.'

    Yavuze ko intego bafite ari ugukomeza kwagura ibikorwa byabo ku buryo ibicuruzwa bafite birenga imbibi z'u Rwanda, bikagera ku masoko mpuzamahanga.

    Ati 'Ibicuruzwa byacu bicuruzwa mu Rwanda, ariko intego yacu ni ugucuruza mu Muryango wa Afurika y'Iburasizuba ndetse byaba ngombwa tukajya ku Mugabane w'u Burayi kuko turifuza ko ibicuruzwa cyacu bigera kure.'

    Yasobanuye ko igitekerezo cyaje biturutse ku buryo yabonye ko umusaruro w'ibijumba ari mwinshi, bityo byakorwamo ibicuruzwa bitandukanye.

    Yagize ati 'Twabonye ko ibijumba ari byinshi mu Rwanda, bijya byera bikabura isoko. Ni igitekerezo ni uko cyaje dutekereza ko tugomba gukora ku kijumba kubera ko ibyo gukoresha bihari. Twegereye ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB, na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, nibo babashije kudufasha kugira ngo tugere ku ntego.'

    Yavuze ko intego yabo ari ugukomeza kwagura isoko, ati 'Turifuza ko buri Munyarwanda ashobora kurya kuri ibi bijumba byacu. Dufite imbuto ikungahaye kuri Vitamin A, ifasha mu bijyanye n'imirire y'abana, ababyeyi batwite, abo bose tubashishikariza kurya ibijumba byacu.'

    Yongeyeho ko barimo gushaka uburyo bakwagura ibikoresho byongera umusaruro mu ruganda rwabo, bityo bakabasha kugera kuri benshi.

    Yagiriye inama urubyiruko y'uko rukwiriye kwitinyuka, cyane ko ubuhinzi iyo ubukoze neza butanga umusaruro.

    Ati 'Inama twatanga ni uko abantu bareka kwicara cyangwa ngo bumve ko ibintu bidashoboka. Icya mbere ni ugutekereza ndetse ugakora, nta kintu kidashoboka. Nabwira abantu ko ubuhinzi iyo ubukoze neza butanga umusaruro.'

    Rwiyemezamirimo ukiri muto, Kamondo Elizabeth, uko isabune mu gikakarubamba watangiye gukora izi sabune muri Nyakanga, yavuze ko abagitinya gukora ibikorwa nk'ibi bakwiriye kwibuka ko ari byiza 'Kugerageza ikintu ukaba watsindwa, aho kunanirwa kukigerageza.'

    Ati 'Tinyuka ugerageze, iyo watangiye gukora nibwo ubona ahantu hari amakosa ukaba watangira kuhakosora. Abantu batinyuke be kwitinya, ibyo batekereza bagishyire mu bikorwa.'

    Izi sabune zikorerwa mu Rwanda, zikaba zimwe mu zikomeje gukurura abitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku biribwa

    Rwiyemezamirimo ukiri muto, Kamondo Elizabeth, uko isabune mu gikakarubamba watangiye gukora izi sabune muri Nyakanga

    Abarenga ibihumbi bitanu bitabiriye iyi Nama bakomeje kwishimira ibikozwe muri Made in Rwanda

    Abanyarwanda bari kubyaza umusaruro igihingwa cya avocat bagikoramo ibikoresho bitandukanye birimo amavuta

    Ikijumba gishobora gukorwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo amandazi na chapati

    Ikijumba One Stop Center ni ikigo kibyaza umusaruro ibijumba bigakorwamo ibindi bicuruzwa

    Benshi muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakomeje guhanga udushya no gukora ibicuruzwa byihariye, ibigaragaza umusaruro wa Made in Rwanda

    Amavuta akoze muri avocat ni kimwe mu bicuruzwa byakuruye abantu benshi mu biri kumurikirwa mu Nama mpuzamahanga igaruka ku biribwa iri kubera i Kigali

    Uyu wabaye umwanya mwiza wo kuganira hagati y’abacuruzi n’abafatanyabikorwa

    Umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya, Charlene Ruto (wa mbere uturutse ibumoso, wambaye umupira w’umweru), ni umwe mu bitabiriye iyi Nama aho yasuye abamurika ibikorwa byabo. Uyu mukobwa asanzwe azwiho gushyigikira urubyiruko rukora ubuhinzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/made-in-rwanda-mu-isura-nshya-dore-ibicuruzwa-by-abanyarwanda-byatunguye