Blog

  • Hubert Sugira Hategekimana yateguye ibiganiro bizafasha abantu kugira ubuzima bufite icyerekezo – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro biteganyijwe ku wa 7 Nzeri 2024, birabanzirizwa n'umugoroba wo kwibuka Dr. Myles Munroe na Ruth Munroe bapfiriye mu mpanuka y'indege mu 2014.

    Dr. Myles Munroe wabaye umwalimu wa Hubert Sugira Hategekimana yari umupasiteri, umwanditsi w'ibitabo byinshi bivuga ku miyoborere, kandi akaba umujyanama mu by'ubucuruzi n'ibindi.

    Sugira ati 'Nakoranye na we hakaba hashize imyaka 10 baguye mu mpanuka y'indege yabo.'

    Mu mugoroba wo kwibuka aba bombi hazaba hari umukobwa wabo, Charisa Munroe-Wilborn n'umugabo we Destry Wilborn ndetse.

    Kujya muri uwo mugoroba wo kwibuka umuryango wa Dr Munroe ni ibihumbi 40 Frw muri Park Inn, abantu bakanagenerwa amafunguro.

    Hategekimana yahamije ko ibiganiro bivuga ku buryo umuntu yagira ubuzima bufite intego biteganyijwe tariki 7 Nzeri 2024, kuva saa Tatu kugeza saa Munani n'Igice (10h00-14h30') muri Park Inn hotel.

    Ati 'Ni ibiganiro birimo kuvuga ku ntego y'ubuzima, kumenya intego y'ubuzima bwawe, kumenya uburyo ubwo bumenyi bw'intego y'ubuzima bwawe wabizana mu kazi ka buri munsi yaba ari ubushabitsi bwawe cyangwa umwuga ukora, ibyo byose tukabihuza n'umuryango.'

    Kwinjira muri ibi biganiro ni ibihumbi 30 Frw, ariko abashaka kujya mu bikorwa byombi bo bishyura ibihumbi 60 Frw.

    Hategekimana yavuze ko abantu b'ingeri zose bararitswe baba ingaragu n'abashatse kuko ibiganiro bizahatangirwa bazabyungukiramo ubumenyi buzatuma bagira ubuzima bwiza.

    Ati 'Niba utarubaka uzamenya uburyo wakubaka urugo rwubakiye ku ntego z'ubuzima bwawe, niba wubatse ufite urugo wamenya uburyo urugo rwawe urubamo ugendeye ku ntego y'ubuzima bwawe. Nta muntu uhejwe rwose. Uhagera wese azahava afite akabando kazamwigiza imbere mu buzima, waba ufite akazi cyangwa uri kugashaka, ufite ubucuruzi uzavanamo zimwe mu mfunguzo zigufasha kuba mu buzima bufite intego no kugira umuryango mwiza.'

    Uretse Hubert Sugira Hategekimana uyobora ibiganiro hazaba harimo Charisa Munroe-Wilborn n'umugabo we Destry Wilborn. Charisa Munroe ni umwe mu bajyanama beza, umutoza wabihuguriwe kandi akanagira icyemezo cy'umujyanama w'imibereho ku bantu ku giti cyabo n'imiryango bafite ibibazo byaba ibyo mu ngo, kutagira icyerekezo n'ibibazo byo mu mutwe.

    Uyu mukobwa wa Dr. Myles Munroe na Ruth Munroe yatsinze amakuba yamugwiriye, abera icyitegererezo abandi.

    Charisa kandi azaba ari kumwe n'umugabo we Destry Wilborn, wahoze ari umugenzacyaha ubu uri mu kiruhuko cy'izabukuru. We yiyeguriye ibikorwa byo kugira inama ingimbi aziteguramo kuzaba abagabo bisobanukiwe neza kandi bafite icyerekezo gihamye.

    Hazaba hari Pastor Sheena Pinder na Charlie Masala wo muri Afurika y'Epfo, ni umwanditsi, umujyanama mu by'icungamari akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Munroe Global-Africa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hubert-sugira-hategekimana-yateguye-ibiganiro-bizafasha-abantu-kugira-ubuzima

  • Minisitiri Mpambara yahembwe nk'umukozi mwiza wa guverinoma wimakaza itumanaho – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo yagihawe ku wa Kane tariki ya 05 Nzeri 2024, gitangirwa mu nama ihuza abayobozi ba za guverinoma n'abahanga mu itumanaho, bakaganira ku ngingo zireba itumanaho muri guverinoma 'Sharjah Government Communication Forum'.

    Iyi nama ibera mu Mujyi wa Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu. Uyu ni umujyi wa gatatu utuwe cyane muri UAE nyuma ya Dubai ndetse na Abu Dhabi.

    Muri iyi nama hatangiwe ibihembo byinshi biri mu byiciro birenga 20, mu gihe icyo Minisitiri Mpambara yahawe cyari icyo mu cyiciro cya 'Distinguished government official'.

    Ibi bihembo bitangwa n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Sharjah mu rwego rwo gushimira abantu bagiye bagira uruhare mu koroshya no guteza imbere itumanaho hagati y'inzego za leta n'abaturage.

    Byatangiye gutangwa mu 2012, bitangizwa n'Umuyobozi w'Umujyi wa Sharjah, Sheikh Dr. Sultan bin Mohammed AlQasimi.

    Iki gihembo Minisitiri Mpambara yahawe gitangwa mu rwego rwo gushimira abakozi ba leta bagaraza umuhate n'ubushake bwo kuzuza neza inshingano zabo. Harebwa ku bakorana neza n'abaturage bigatuma ibigo bakorera bigirana umubano mwiza na sosiyete.

    Kugira ngo ube mu banyamahirwe begukana iki gihembo bisaba ko ubanza gutoranywa. Minisitiri Mpambara yatoranyijwe n'urwego 'Government Experience Exchange Programme' rwo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Uru ni urwego rwashyizweho na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu rugamije gusangizanya ubumenyi. Intego yarwo ya mbere y'ibanze ni ugusangiza ibindi bihugu ubunararibonye bwa UAE mu bikorwa by'iterambere ryagutse. Rwatangijwe mu 2018 n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, John Mirenge, ni we wakiriye iki gihembo cya Minisitiri Mpambara.

    Minisitiri Inès Mpambara yigeze kuyobora Ishuri ry'Itangazamakuru mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ndetse anashingwa imirimo itandukanye muri Minisiteri y'Ubuzima. Mu Ukuboza 2011 yagizwe umuyobozi w'ibiro by'Umukuru w'Igihugu, umwanya yagumyemo kugeza mu 2020.

    Muri Gashyantare 2020 Inès Mpambara yagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y'Inama y'Abaminisitiri, aho yari asimbuye Kayisire Marie Solange, wari umaze kugirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi.

    Izi nshingano ni zo yagumyemo no muri Guverinoma nshya iheruka gutangazwa muri Kanama 2024.

    Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Ines Mpambara, yahawe igihembo n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-mpambara-yahembwe-nk-umukozi-mwiza-wa-guverinoma-wimakaza-itumanaho

  • Umusanzu witezwe ku ba mbere bagiye gusoza kwiga 'Mécatronique' muri IPRC Tumba – #rwanda #RwOT

    Mécatronique ni ishami ry'imyigishirize rihuza ubumenyi mu bijyanye na électronique, mécanique, ubumenyi mu bya mudasobwa (informatique) na automatisation ari bwo buryo butuma ibintu byikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Uwize iri somo aba afite ubushobozi bwo gukora akazi gasaba ubwo bumenyi bwose icyarimwe bidasabye ko ikigo akorera gitanga akazi ku bantu benshi bagiye bafite ubumenyi kuri buri kimwe.

    Muri IPRC Tumba iri shami ryahafunguwe mu 2021 ritewe inkunga na Leta y'u Bufaransa binyuze mu Kigo cyayo gishinzwe Iterambere (AFD). Ryafunguwe nyuma gato y'uruzinduko Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa yagiriye muri iki kigo muri Gicurasi uwo mwaka akerekwa aho ibikorwa byo kuritangiza byari bigeze.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Amasomo n'Amahugurwa muri IPRC Tumba, Dr. Muhirwa Alexis, yabwiye IGIHE ko iri ishami rikiri rishyashya ku isoko ry'umurimo mu Rwanda ariko abaryize bakaba bakenewe mu ikoranabuhanga ry'inganda ziri kwiyongera mu Rwanda.

    Ati 'Mécatronique ni ishami rishyashya mu Rwanda dufite muri Rwanda Polytechnic byaranatugoye kubona abarimu tugitangira. Mbere twari tutaragira iryo terambere rihindura ibyakoreshwaga intoki n'abakozi mu nganda bigakorwa n'imashini (automatisation). Inganda ubu ziri kwikoresha kandi na twe twakubye gatatu abanyeshuri twafataga ku mwaka tugitangira'.

    Yakomeje ati 'Dushaka gushyira ku isoko abanyeshuri benshi bahagije bafite ubwo bumenyi bujyanye n'igihe tugezemo kuko inganda zigenda ziyongera kandi zikoresha ubwo buryo bwo kwikoresha (automatisation)'.

    Dr. Muhirwa yongeyeho ko IPRC Tumba izakomeza kongera umubare w'abiga 'Mécatronique' bakagera ku 100 buri mwaka bitewe n'uburyo amikoro azagenda aboneka

    ku buryo mu myaka 10 iri imbere izaba ishyize ku isoko ry'umurimo abagera ku 5000 bajya gukora mu nganda.

    Iri shami rya 'Mécatronique' ryafunguwe muri IPRC Tumba, ni irya kabiri mu Rwanda nyuma y'iryo muri IPRC Kicukiro ryafunguwe mu 2020.

    Abiga muri iri shami muri iri shuri bitezweho umusanzu ukomeye mu nganda zo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusanzu-witezwe-ku-ba-mbere-bagiye-gusoza-kwiga-mecatronique-muri-iprc-tumba

  • Bidasubirwaho u Rwanda rwemerewe kwakira inama y'Umuryango uhuza amagereza n'amagororero – #rwanda #RwOT

    ICPA ni umuryango udaharanira inyungu uhuriza hamwe abahanga bari mu nzego z'amagereza n'amagororero. Imaze imyaka 26 Ishinzwe.

    Intego yayo ni uguhuza no gusangira ubumenyi n'imikorere hagati y'ibihugu muri gahunda yo kugorora, hagamijwe guteza imbere umutekano w'abafunze n'abagororwa bari mu magororero atandukanye ku Isi no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza.

    Muri Mata 2024 ni bwo Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwasinye amasezerano yaganishaga ko u Rwanda rwashoboraga kwakira iyo nama ariko bitaremezwa neza.

    Icyakora ubu byemejwe ndetse inama izamara icyumweru, ni ukuvuga kuva ku wa 26-31 Ukwakira 2025.

    Icyemezo ntakuka cyafatiwe mu nama nk'iyo iri kuba ku nshuro ya 26, ikaba imaze icyumweru na none ibera muri Singapour.

    Kwakira iyo nama bikozwe n'u Rwanda byemejwe na Perezida wa ICPA, Peter Severin.

    U Rwanda nirwakira iyo nama ruzaba rubaye urwa kabiri ruyakiriye muri Afurika nyuma ya Namibia yabikoze mu 2014, ibigaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kuba ahantu ha nyaho ho gukorera inama zikomeye muri Afurika no mu Isi muri rusange.

    ICPA2025 izaba umwanya mwiza wo gusangira ubunaribonye no kuganira ku mbogamizi zikomeje kubangamira uru rwego rwo kugorora mu bihugu bitandukanye, byose bigamije gukomeza guteza imbere gahunda zo gusubiza muri sosiyete abasoje ibihano byabo.

    RCS kandi biteganyijwe ko izakura ubumenyi butandukanye muri iyo nama, ibizayifasha gukomeza guteza imbere gahunda zayo z'igorora, ibyungurura urwego rw'ubutabera rwose hagabanywa n'ibyaha.

    Inama y'uyu mwaka yitabiriwe n'abayobozi batandukanye bo mu bihugu binyamuryango barenga 1000 barimo na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi n'itsinda ayoboye ryaturutse mu Rwanda.

    CG Murenzi kandi yatanze imbwirwaruhame itumira abitabiriye ICPA 2024 kuzitabira nta n'umwe usigaye ICPA2025, ubundi barebe aho u Rwanda rugeze mu bijyanye no kugorora.

    ICPA 2024 yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Umutekano wa Singapour Josephine Teo wavuze ko iyo nama ari ingenzi ku gusangira ubumenyi mu bijyanye n'ibikorwa bijyanye n'igorora mu bice bitandukanye by'Isi.

    Ku Rwanda yari ingirakamaro cyane kuko yabaye umwanya mwiza n'amahirwe yo kunguka ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga byose bigamije kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa baba basoje ibihano byabo.

    Itsinda rya RCS kandi ryabonye umwanya wo gusangiza abitabiriye iyo nama bimwe mu bikorwa by'umwihariko n'udushya ifite ariko utabasha gusanga ahandi.

    Bimwe muri byo ni ibijyanye n'ubuzima aho abagororwa bose bo mu Rwanda bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bumwe busanzwe bukoreshwa n'abaturage basanzwe, igikorwa cyishimiwe n'abitabiriye ndetse abenshi bagaragaza ubushake bwo kubitangiza iwabo.

    Ikindi ni uko RCS ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), yagaragaje uburyo u Rwanda rumaze kugira ubunararibonye bwo kwakira inama zo ku rwego mpuzamahanga n'uburyo ICPA2025 ruzayitegurana ubunyamwuga.

    Uretse ibyo kandi imurikabikorwa ryateguwe na RCS muri iyo nama abaryitabiriye banagaragarijwe zimwe muri gahunda zitandukanye utasanga ahandi zitangirwa mu Rwanda n'amahirwe yaba ay'ishoramari ahari.

    Abanyarwanda bitabiriye inama ihuza amagereza n’amagororero imaze iminsi itandatu ibera muri Singapour

    ICPA2024 yahurije hamwe inzobere mu bijyanye no kugorora

    CG Evariste Murenzi yakumbuje u Rwanda abazitabira ICPA2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bidasubirwaho-u-rwanda-rwemerewe-kwakira-inama-y-umuryango-uhuza-amagereza-n

  • Marina bitunguranye yarwariye muri Nigeria yisanga mu bitaro #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda Marina Deborah arembeye i Abuja muri Nigeria aho bamusanzemo Malaria.

    Marina wari umaze iminsi muri Ghana mu bikorwa bya Muzika yakomereje muri Nigeria ari naho yaje kurwarira.

    Uyu muhanzikazi avuga ko na we atazi uburyo yageze kwa muganga kuko nyuma y’iminsi 2 ageze muri iki gihugu yisanze mu bitaro.

    Kwa muganga bakaba bamusanzemo Malaria, bamuhaye imiti ndetse akaba yizeye ko mu gihe cya vuba ari buze kuba ameze neza.

    Arwaye nyuma yo gusohorera indirimbo muri Ghana yise ‘Mon Bebe’ yaje nyuma yiyo yise ‘Avec Toi’.

    Marina Deborah arembeye muri Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/marina-bitunguranye-yarwariye-muri-nigeria-yisanga-mu-bitaro

  • Rwamagana: Abaturage barashinja Gitifu w'Umurenge kubaziza kuvugisha itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Aba baturage ni abatuye mu Mudugudu wa Kibaza babwiye BTN ko hari serivise zirimo nka Girinka no guhabwa imbabura bahabwa ari uko babanje guha ruswa y'amafaranga ubuyobozi bw'umudugudu.

    Ibi ngo byiyongeraho andi mafaranga y'irondo bakwa n'abayobozi mu mudugudu kandi ntibayahererwe inyemezabwishyu ndetse n'iryo rondo ridakora.

    Aya makuru abaturage bamaze kuyatanga, bavuga ko ari bwo Umuyobozi w'Umurenge wa Fumbwe, Muhirwa David yaje akababwira ko abavuganye n'itangazamakuru nta serivise bazongera guhabwa kuko babikoze nta we bamenyesheje.

    Umwe yagize ati 'Gitifu w'Umurenge ari mu nteko y'abaturage yaratubwiye ngo tubanze tumubwire amazina y'abahamagaye abanyamakuru'.

    Undi yakomeje ati 'Babajije umugore uvuga ko yahawe inka ayiguze, ahagurutse ngo agire icyo avuga Gitifu ati 'wagiye guhamagara itangazamakuru wabibwiwe na nde? ibyo bintu ni nde ubizi?' icara hariya uzajye kubaza uwo mwaguze iyo nka. Gitifu yamubwiye ko atazongere kubona inka kuko yasuzuguye abayobozi ukajya guhamagara itangazamakuru kereka nibongera gukora urutonde rw'abazihabwa'.

    Undi yongeyeho ati 'Gitifu w'Umurenge yaje mu nteko y'abaturage aravuga ngo wa munyamakuru wanyu ari hehe ngo tumuhe na 'megabytes? Yaravuze ngo uwo munyamakuru aho ari hose naze abihuze neza ariko ntiyari ahari. Yabwiye uwo waguze inka wari ugiye kubaza ikibazo ngo kuva yarahamagaye itangazamakuru azajye kukibaza ku karere. Turibaza niba kuvugana n'itangazamakuru ari icyaha'.

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Fumbwe ushyiwa mu majwi, yahakanye yivuye inyuma ibivugwa n'aba baturage.

    Ati 'Banampamagaye bamwe muri iki gitondo, nababwiye ngo uwabibabwiye ni ushaka kuzamura umwuka mubi. Niba hari ushaka serivise naze nyimuhe n'ubu ngubu'.

    Ubushakashatsi bw'Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane, 'Transparency International Rwanda' bwasohotse mu 2020 bwagaragaje ko hakiri icyuho gikomeye mu gutanga amakuru kuri ruswa n'akarengane aho nko mu 2019, abantu batanze amakuru kuri ruswa bari 339 gusa, mu gihe ibindi bibazo byakiriwe n'uyu muryago byose hamwe byari 6342.

    Ubwoba ni bwo bwaje ku isonga mu bituma abaturage badatanga amakuru kuri ruswa aho abagera kuri 86,8% mu bakoreweho ubushakashatsi batigeze batanga amakuru kuri ruswa mu 2019.

    Uyu muryango wagaragaje ko hari ibibazo wagiye ukurikirana bigaragaza ko hari abaturage batanze amakuru ya ruswa bikabagiraho ingaruka mbi, cyane cyane bikozwe n'inzego z'ibanze.

    Abaturage barashinja ubuyobozi bw’Umurenge wa Fumbwe kubikaniza bubaziza kuvugisha itangazamakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abaturage-barashinja-gitifu-w-umurenge-kubaziza-kuvugisha

  • Afite gahunda ze niba ntisangamo ntacyo bimbwiye – Hakizimana Muhadjiri ku mutoza w’Amavubi wavuze ko atazamura urwego #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muhadjiri yavuze ko kuba umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yaravuze ko atazamura urwego agahora akina ibintu bimwe nta kintu bimubwiye kuko afite gahunda ze, kuba atisangamo si ikosa rye.

    Ni nyuma y’uko ahamagaye abakinnyi 36 azifashisha mu mikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 ya Libya na Nigeria ariko Hakizimana Muhadjiri ntagaragaremo benshi bakibaza impamvu.

    Umutoza Frank Spittler yavuze ko impamvu atahamagaye Muhadjiri kuri iyi nshuro ari uko ari umukinnyi abona uhora akina ibintu bimwe.

    Ati “Mvuze kuri Muhandjiri ntabwo azamura urwego, iyo murebye aba akora ibintu bimwe ahora akora, ndamuzi namuhamagaye inshuro 2 rero ndashaka kugerageza abandi bakinnyi bakina mu gihugu imbere kuri uyu mwanya.”

    Yakomeje avuga ko atirukanywe mu ikipe y’igihugu Amavubi burundu ariko na none basanze ari umukinnyi wihariye ukenera abakinnyi bagenzi be gukora akazi atarimo akora neza 100%.

    Ati “Ntibivuze ko akuwe mu ikipe, ni umukinnyi nzi, urimo gukora akazi neza ari kumwe natwe, sinamuhamagaye kuko niba hari uwo mpamagaye hari ugomba gusohoka nta kibi kuri Muhadjiri. “

    “Ndakeka imwe mu nama twakoze twabivuzeho, Muhadjiri ni umukinnyi wihariye, uba ukeneye rimwe na rimwe abakinnyi bamuri irihuhande kuba bamufasha gukora ibyo atarimo gukoraho 100%.”

    Mu kiganiro Hakizimana Muhadjiri yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko kuba atarahamagawe nta kibazo yabigizeho ndetse ko nta n’icyo byamutwaye kuko abantu bose batajya mu ikipe y’igihugu.

    Ati “nta kibazo, nta kintu biba bimbwiye kubera ko iyo uri mu ikipe y’igihugu cyawe biba ari byiza ariko utarimo haba harimo n’abandi ntabwo twese twakinira ikipe y’igihugu hari n’abandi bayikiniye ubu batakiyikinira, njye ntacyo bintwaye.”

    Ku kuba umutoza avuga ko ahora akina ibintu bimwe, yavuze ko nabyo ntacyo bimibwiye kuko afite gahunda ze ahubwo akaba atumva impamvu yinjira mu bye mu gihe abona bidahuye n’ibyo yifuza.

    Ati “Buri mutoza wese avuga ibyo yishakiye, we ni ko abibona ariko nta kintu bimbwiye ibyo avuga kuko afite gahunda ze, niba ntisangamo ntabwo ari ngombwa ko yinjira mu byanjye cyane kuko n’ubundi ntabwo nisanga mu bintu bye, sinzi impamvu akunda kubyinjiramo cyane.”

    “Njye ntacyo biba bimbwiye kuko imyaka nkinnye n’ibyo avuga, twese ntabwo twanganya ni yo mpamvu ikipe ari abakinnyi 11, ubwo nyine iyo umuntu atabikora abandi baramufasha ni ko umupira uteye.”

    Hakizimana Muhadjiri yavuze ko we ku giti cye ahari igihe cyose igihugu cyamwibarutse kizamwitabaza ari ko mu gihe ubu babona ntacyo yafasha nta kibazo abibonamo kuko hari abandi bazabikora.

    Hakizimana Muhadjiri yavuze ko kuba umutoza w’ikipe y’igihugu avuga ko atazamura urwego ntacyo bimutwaye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/afite-gahunda-ze-niba-ntisangamo-ntacyo-bimbwiye-hakizimana-muhadjiri-ku-mutoza-w-amavubi-wavuze-ko-atazamura-urwego

  • Umutare Gaby na Manzi bizihiye abitabiriye ig… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya mbere iki gitaramo cyiswe 'East Africa Festival' cyabereye muri kiriya gihugu, kandi ni ubwa mbere cyari kiririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda.

    Cyahuje abahanzi bo muri biriya bihugu, ndetse n'abandi basanzwe bahakorera umuziki. Manzi DBest yabwiye InyaRwanda ko bishimiye uko iki gitaramo cyagenze, ahanini binaturutse ku mubare munini w'urubyiruko witabiriye.

    Ati 'Navuga ko ari igitaramo kidasanzwe kuri njye na Umutare Gaby. Kandi ni ubwa mbere abanyarwanda bataramiwe ni umuhanzi w'umunyarwanda, kandi ubwitabire bwari hejuru cyane. 

    Ikindi, ni uko abafana batugaragarije y'uko badukunda, badushyigikiye, kandi bazi ibikorwa byacu, bazi imiziki yacu, kandi ko biteguye kuzakomeza kudushyigikira.'

    Akomeza ati 'Twagaragaje y'uko 'Diaspora' ari ikindi gihugu, ari urundi Rwanda, ko hasigaye hava imiziki myiza nk'indi yose iva mu gihugu. Kandi twishimiye uburyo urubyiruko rwumvise y'uko imiziki yacu bazakomeza kudufasha kuyisangiza n'abandi.'

    Manzi avuga ko guhurira ku rubyiniro na Umutare Gaby byamwongereye imbaraga, kandi abona ko ari ibintu bishoboka mu muziki we. Ati 'Natangiye umuziki Gaby Umutare andi hafi, kandi n'uyu munsi yakomeje kunshyigikira. Rero, guhurira mu gitaramo nawe byaranshimishije cyane.'

    Uyu muhanzi muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo nka 'Umugati', 'Your Side' yakoranye na Afrique, 'So Funny' ndetse n'indirimbo yise 'Juru' aherutse gushyira hanze, 'Ndimoneza' yakoranye n'abarimo Jowest, Khalfan, Papa Cyangwe, The Nature na Manick Yani n'izindi. 

    Yavuze ko nyuma y'iki gitaramo, ari kwitegura gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere, ndetse ari kwitegura kuba yakorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda.

    Muri iki gitaramo cyabaye ku wa 31 Kanama 2024 muri Queenslanda muri Brisbane, umujyi utuwe n'Abanyarwanda, Umutare Gaby yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka Juru, Umuntu, Urangora, Ntawundi, Ntunkangure, Messa Kamwe n'izindi zinyuranye.

    Kandi iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza kuri uyu muhanzi, kuko yari amaze hafi imyaka irindwi adataramira abakunzi be.

    Abitabiriye iki gitaramo bagize n'umwanya wo kwizihiza Umuganura ndetse no kwibohora. Cyanaranzwe n'umuziki wubakiye ku njyana ya Afrobeat, Amapiano, Drill, Dancehall, RnB, Afrogako n'izindi zinyuranye.

    Cyanaririmbyemo abandi bahanzi barimo Joy Key ndetse na Aidan T-Kay wahoze mu itsinda rya Two 4Real yari ahuriyemo na DJ Pius.

    Manzi DBest yaherukaga kuririmba mu bitaramo bikomeye byatumye ahurira ku rubyiniro n'abarimo Harmonize, Koffi Olomide, Jose Chameleone n'abandi. 


    Umutare Gaby yataramiye abakunzi be nyuma y’imyaka irindwi yari ishize 


    Umutare yitaye cyane ku kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe 


    Manzi DBest yavuze ko beretswe urukundo muri iki gitaramo 


    Manzi avuga ko bateguye iki gitaramo bagamije kwizihiza intsinzi ya Perezida Kagame 


    Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bifatanyije naManzi Dbest







    INCAMAKE Y’UKO IKI GITARAMO CYO KWIZIHIZA INTSINZI CYAGENZE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JURU’ YA MANZI DBEST

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146623/umutare-gaby-na-manzi-bizihiye-abitabiriye-igitaramo-cyahujwe-no-kwizihiza-intsinzi-ya-per-146623.html

  • Hasojwe imikino y'abaturiye Pariki ya Nyungwe, basabwa kurushaho kuyibungabunga – #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yitiriwe inyamaswa y'Inkomo ifatwa nk'ikirango cy'iyi pariki ari nayo mpamvu iri rushanwa ryiswe 'Colobus Cup', kuko iri mu zikunzwe cyane muri iri shyamba ndetse ikaba iba hake muri aka karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Ntihemuka Pierre, Umuyobozi muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ushinzwe guhuza Pariki n'abayituriye, yavuze ko ari ubwa gatatu iri rushanwa riteguwe muri gahunda yo kwishimana n'abaturanyi b'iyi pariki, banagamije gukora ubukangurambaga bugamije kuyibungabunga.

    Ati 'Urabona ko kenshi iri rushanwa turitegura mu mpeshyi, tuba tugira ngo tubone akanya ko gutambutsa ubutumwa bwo kubungabunga iyi pariki, no kurushaho kuba abafatanyabikorwa mu kuyitaho.''

    Yakomeje avuga ko aya marushanwa yatangiye yitabirwa n'abagabo ariko ubu n'umupira w'abagore ukaba warongewemo kugira ngo bose bibonemo.

    Gakuru Sylvestre w'imyaka 61 utuye mu Karere ka Nyamagabe, yabwiye IGIHE ko yabaye muri aka gace Pariki y'Igihugu ya Nyungwe itaritabwaho, ndetse ngo mu myaka ya za 1970 yajyaga ajyana na se guhiga no guhakura ubuki muri iri shyamba.

    Avuga ko ibyo bakuragamo icyo gihe byabaga birimo imvune nyinshi ariko ubu bamaze gusobanukirwa ibyiza byo kubungabunga Nyungwe, kuko inyungu zayo zageze kuri benshi.

    Ati 'Ubu twamenye agaciro k'iyi pariki ndetse, inyamaswa isigaye idusanga mu mirima, tukayireka ikigendera, kuko inyungu ni nyinshi dore yaduhaye amajyambere, ubu natwe ku Kitabi dufite amahoteli yakira abasura Nyungwe, ibyo byose ni yo tubikesha.''

    Gakuru yakomeje avuga ko kuba ubuyobozi bwa Pariki banategura imikino nk'iyi igahuza urubyiruko rwinshi nabyo ari akandi kamaro kuko ibakura mu bwigunge.

    Shimwa Uwase Divine, nawe abona Pariki y'igihugu ya Nyungwe nk'imari mu gace avukamo. Uwase ukiga mu mashuri yisumbuye, yavuze ko yamaze gusobanukirwa n'akamaro ka Nyungwe kandi yiyumva nk'umurinzi wayo cyane bitewe n'akamaro ayibonamo.

    Ati 'Sinifuza kubona uwakwangiza Pariki ya Nyungwe, kuko nzi neza akamaro kayo mu bukungu bw'igihugu''.

    Yakomeje avuga ko afite inzozi zo kuzajya gucururiza ku nkengero z'iyi Pariki kugira ngo ajye yakira abayisura bityo nawe ahabone amafaranga.

    Ati 'Mba numva mfite ubushake bwo kuyirinda nkanabyibutsa abandi, kuko mfite intego ko ninsoza amashuri yisumbuye nzajya kuhacururiza utuntu, wenda byazakura bikaba nka hoteli. Urumva rero uwangiza Pariki aba ampombya, kuko mu gihe kizaza umushinga wanjye utangiye Pariki yarononekaye kubera abayangiza, waba uburiyemo n'ejo hazaza hanjye haba hapfuye.''

    Iri rushanwa ryasojwe ku wa 04 Nzeri 2024, ryari rimaze ukwezi kose, aho mu bakobwa, umukino wa nyuma wahuje ikipe y'Umurenge wa Kivu muri Nyaruguru yatsinze ikipe y'Umurenge wa Karambi muri Nyamasheke.

    Umurenge wa Kivu wegukanye igikombe n'ibindi bihembo, nyuma yo gutsinda Penaliti eshanu kuri enye za Karambi, nyuma yo kungana ibitego 2-2.

    Mu bahungu, igikombe cyegukanwe n'Umurenge wa Karambi ku bitego bibiri ku busa bw'Umurenge wa Uwinkingi.

    Mu byifuzo byatanzwe n'abaturage, ni uko iyi mikino yakwaguka hakiyongeramo n'iy'amaboko, kugira ngo abantu bakomeze gusabana bishimira ibyiza Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ikomeza kubagezaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasojwe-imikino-y-abaturiye-pariki-ya-nyungwe-basabwa-kurushaho-kuyibungabunga