Blog

  • Perezida Kagame yagaragaje igisubizo cy'izamuka ry'ibiciro ku masoko – #rwanda #RwOT

    Mu gusoza Inama yiga ku buhinzi n'ibiribwa imaze iminsi itanu iri kubera muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yageneye ubutumwa abarenga ibihumbi bitanu bayitabiriye, baturutse mu bihugu bya Afurika ndetse n'ahandi hirya no hino ku Isi.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko umusaruro ukomoka ku buhinzi ari umusingi w'iterambere ry'ibihugu bya Afurika, dore ko byinshi usanga bishingira ubukungu bwabyo ku musaruro w'ubuhinzi utanga akazi ku barenga 60% by'abakora mu bihugu byinshi bya Afurika.

    Yagize ati 'Umusaruro ukomoka ku buhinzi ni umusingi w'ubukungu bwacu ndetse n'ubuzima. Muri Afurika, abantu benshi bakora mu rwego rw'ubuhinzi ndetse n'ubucuruzi bushingiye ku bikomoka ku buhinzi.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika.

    Ati 'Hari byinshi byagezweho mu myaka ishize mu rwego rwo gutuma uruhererekane rw'ibiribwa rurushaho kubaka ubudahangarwa ndetse bugatanga umusaruro kurushaho.'

    Icyakora Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari byinshi bikwiriye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ubuhinzi burusheho guteza imbere ababukora, ati 'ari byinshi bishobora gukorwa kugira ngo abahinzi bacu barusheho batange umusaruro mwinshi ndetse barusheho kugira imibereho myiza.'

    Perezida Kagame yasobanuye ko impamvu yo guteza imbere ubuhinzi ari uko uru rwego rugira uruhare rufatika mu kugabanya ubukene ndetse no kugabanya izamuka ridasanzwe ry'ibiciro ku masoko.

    Ati 'Kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi binasobanuye igabanuka ry'ibiciro by'ibiribwa ku baturage, nabyo bikagira ingaruka z'ako kanya mu [kugabanya] ubukene ndetse n'izamuka ry'ibiciro ku masoko.'

    Yagaragaje ko iyi nama yigiwemo byinshi bizarushaho gufasha Umugabane wa Afurika guteza imbere urwego rw'ubuhinzi, cyane cyane binyuze mu kwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi ndetse no gukurura abashoramari.

    Yashimye AGRA igira uruhare mu gutegura iyi Nama, anashimira abayitabiriye barimo ba rwiyemezamirimo bakora mu rwego rw'ubuhinzi, abashakashatsi, abahanga n'abandi bose bayigizemo uruhare, barimo n'abaterankunga batumye ikorwa neza.

    Iyi Nama yaganiriwemo ibikwiriye gukorwa kugira ngo ubuhinzi bwa Afurika butere imbere, birimo kongera umusaruro w'abahinzi ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rifasha abahinzi guhangana n'ibibazo bahura nabyo mu mwuga wabo, birimo ihindagurika ry'ikirere.

    Hasinywe amasezerano atandukanye agamije gufasha ibihugu, ibigo n'imiryango yayitabiriye, guteza imbere ubuhinzi. Iyi Nama yanabaye umwanya mwiza wo guhuza abahinzi n'abashoramari, ndetse bamwe muri ba rwiyemezamirimo bayitabiriye bavuze ko bayibonyemo amasoko y'ibicuruzwa byabo.

    Ku rundi ruhande, iyi Nama yerekaniwemo ibicuruzwa byakozwe bikomoka ku musaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, bikomoka mu bihugu birimo u Rwanda n'ibindi bihugu bya Afurika.

    Video ikubiyemo ubutumwa Perezida Kagame yageneye abitabiriye Inama yiga ku buhinzi n'ibiribwa muri Afurika, AFS Forum 2024

    Video igaragaza bimwe mu bicuruzwa bikomoka ku musaruro w'ubuhinzi byerekanwe muri iyi Nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-kongera-umusaruro-w-ubuhinzi-byagabanya-izamuka

  • Boris Johnson yasabye u Bwongereza gusubizaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yashingiraga ku masezerano y'ubufatanye mu gukemura ibibazo by'abimukira no mu mu iterambere ry'ubukungu, yashyizweho umukono na guverinoma yayoborwaga na Boris n'iy'u Rwanda muri Mata 2022.

    Bitewe n'inzitizi zagaragajwe n'inkiko zo mu Bwongereza, guverinoma z'ibihugu byombi zavuguruye aya masezerano mu Ukuboza 2023. Icyo gihe hari icyizere ko abimukira batangira koherezwa i Kigali vuba.

    Kuva ubwo aya masezerano yasinywaga bwa mbere no mu gihe yavuguruwe, ishyaka ry'Abakozi (Labour Party) riyobowe na Starmer ryarwanyaga iyi gahunda, rigaragaza ko idashobora gukumira abimukira binjira mu Bwongereza.

    Iyi gahunda yahagaritswe na Stamer ubwo yabaga Minisitiri w'Intebe muri Nyakanga 2024, nyuma y'aho ishyaka rye ribonye ubwiganze busesuye mu matora y'Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu.

    Stamer yateguje ko azashyiraho urwego rugizwe n'abarimo inzobere mu mutekano no mu butasi, bazifatanya n'izindi nzego zikorera ku mipaka kugira ngo zikumire abimukira bagerageza kwinjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto.

    Abasesengura ikibazo cy'abimukira binjira mu Bwongereza banyuze mu muyoboro utandukanya iki gihugu n'u Bufaransa, bemeza ko kuva Sunak yaba Minisitiri w'Intebe, abinjira biyongereye cyane bitewe ahanini n'uko bari bafite icyizere cy'uko batazoherezwa mu kindi gihugu.

    Mu cyumweru gishize, abimukira barenga 2000 binjiye mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto. Aba barimo abarenga 600 bari mu bwato 10 binjiye tariki ya 28 Kanama. Hari abandi 351 binjiye tariki ya 2 Nzeri, bari mu bwato butandatu, nk'uko BBC ibyemeza.

    Uko abimukira benshi bajya mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto, ni ko ibyago byo kuba bakora impanuka byiyongera. Urugero rwa hafi ni iyahitanye 12 tariki ya 3 Nzeri 2024, barimo abana batandatu n'umugore utwite.

    Boris yagaragaje ko impfu nk'iz'abana barohamye ubwo ubu bwato bwari butwaye abagera 70 bari barenze ubushobozi bwabwo zatewe n'uko guverinoma ya Stamer yakuyeho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Yagize ati 'Ntewe ubwoba n'uko tutazi amazina yabo, icyo ni ikibazo rusange abantu bahuje. Ntabwo tuzi inkuru zabo cyangwa se aho baturutse. Icyo tuzi ni uko ari batandatu bapfuye bari mu bwato cyangwa barindwi mbariyemo n'umwana umubyeyi yari atwite.'

    Boris yatangaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ari yo yonyine ishobora kurinda ubuzima bwabo, asaba Starmer kuyisubizaho, cyangwa se agashinjwa impfu z'abana bapfira mu nyanja.

    Yagize ati 'Igihe kirageze ngo Stamer asubizeho gahunda y'u Rwanda cyangwa se ashinjwe uruhare mu mpfu z'abana bapfira mu nyanja.'

    Kuva muri Mutarama kugeza tariki ya 2 Nzeri 2024, abimukira 21.403 bari bamaze kwinjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto. Mu mwaka wa 2023 wose, abinjiye muri iki gihugu bari 29.437.

    Starmer yahagaritse iyi gahunda, asobanura ko idakumira abimukira

    Abimukira binjira mu Bwongereza bariyongereye cyane kuva Starmer yaba Minisitiri w’Intebe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/boris-johnson-yasabye-u-bwongereza-gusubizaho-gahunda-yo-kohereza-abimukira-mu

  • Uko Musinga yahinduye Nyanza umurwa w'ubwami akawirukanwamo – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwima ingoma mu 1897, Umwami Musinga yateranyije abiru ngo bamuhitiremo ahazajya umurwa mukuru w'ubwami bwe maze hemezwa Nyanza, ni uko nyuma y'imyaka ibiri atangira kuwubaka ku gasozi ka Gakenyeri, mu Murenge wa Busasamana.

    Amateka avuga ko Umwami Musinga yahise ahashyira amazu 32 y'ibikorwa byose by'ubwami bwe.

    Uyu murwa yawubanyemo n'umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera bayoboranaga, maze bakomeza kuwagura.

    Mbere yo gutura mu Gakenyeri, Umwami Musinga yagize indi mirwa nka Runda na Gihara mu Nduga, Kamonyi muri Rukoma, Gitwiko cya Nyamabuye mu Nduga, Mukingo mu Busanza bwa ruguru ,i Bweramvura mu Kabagali, na Mwima hafi y'i Mushirarungu.

    Kuva icyo gihe, uyu murwa wa Nyanza ni wo abami b'u Rwanda bakomeje guturamo mu myaka hafi 60 yakurikiyeho nubwo habayemo ibibazo byinshi kubera ibihe by'ubukoloni.

    Musinga yirukanwe mu murwa yishingiye asimburwa n'Umwami Yezu

    Umwami Musinga wanze kuyoboka abazungu b'abakoloni bari bamaze kugera mu Rwanda, yanze kubatizwa ngo abe umukirisitu, bituma abazungu bamwijundika.

    Ubusanzwe, umwami w'u Rwanda yafatwaga nk'uhagarariye Imana mu Rwanda, bityo rero Umwami Musinga ntiyumvaga ukuntu yayoboka iyo Mana y'abazungu.

    Padiri Niyomugabo Egide uba muri Paruwasi Gatolika ya Nyanza, yabwiye IGIHE ko mu bihe byo hambere, umwami yabaga ahagarariye Imana mu bantu, kumwumvisha indi mana bitari gukunda ari na yo mpamvu bitashobotse.

    Ati 'Umwami Musinga ntiyari yarize amashuri asanzwe, kandi mu itorero ibwami, icyo babigishaga ni uko umwami ahagarariye Imana mu bantu. Kumvumvisha indi byaranze, ni na yo mpamvu Musinga, kuyoboka undi mwami byamugoye.''

    Ibi biri mu byatumye adahuza n'abakoloni maze ashwana na bo, bamwambura ingoma bamucira i Cyangugu, bamusimbuza Mutara III Rudahigwa wari ufite imyaka 20 gusa, ndetse nyuma aza gutangira i Moba mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Avuga kuri iyi ngingo, Meya Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza, yagize ati 'Umwami Musinga w'u Rwanda yarazimangatanye asimbuzwa undi mwami Kirisitu, ari na we [Yezu] nyuma gato waje guturwa u Rwanda rwose. Ibi ni ibintu bibabaje ku mateka y'u Rwanda.''

    Umwami Rudahigwa wamusimbuye ni na we mwami wa mbere wabatijwe, aho yiswe Charles Léon Pierre.

    Nyuma yo gucibwa kwa Musinga, Umwami mushya Rudahigwa, yahisemo kuyoboka abakoloni ndetse abegurira ahari ingoro y'ubwami bwa Se.

    Amateka agaragaza ko ahari umurwa wa Musinga mu Gakenyeri hatangiye kubakwa ibikorwa bya Kiliziya, kuko mu mwaka wa 1935 ari bwo hatangiye kubakwa Kiliziya Gatolika yitiriwe Kirisitu Umwami i Nyanza, ubu ni Paruwasi iri muri Diyosezi Gatolika ya Butare.

    Ni na bwo hatangiye kubakwa amashuri atandukanye arimo Collège Christ-Roi, Groupe Scolaire Mater Dei, Ecole des Sciences Saint Louis de Monfort n'andi menshi ariko yatangiye ari ibibeho aho yafashaga abantu kwiga gusoma, kwandika no kubara, ndetse na gatigisimu mbere yo kubatizwa.

    Mu myaka yakurikiyeho, nyuma y'Impinduramatwara yo muri 1959, ubwami bukuweho, uyu Mujyi wa Nyanza wagiye utotezwa mu iterambere kuri Repubulika ya Mbere y'iya Kabiri, bituma ugwingira mu mikurire kuko wagiye wimwa n'ibikorwaremezo n'ubutegetsi bwariho.

    Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko mu Rwanda (ILPD), Hon. Mupenzi Georges, yavuze ko uyu mujyi nyuma y'ikiswe Impinduramatwara yo mu 1959, abategetsi bariho icyo gihe bawuciyemo ibice aho kimwe cyometswe ku cyari Perefegitura ya Gitarama, ikindi cyomekwa ku yari Perefegitura ya Butare, bagamije guca intege amatwara ya cyami.

    Kuwuteza imbere na byo byakomeje kugenda biguru ntege, ku buryo n'umuhanda wa kaburimbo wagombaga kwinjiramo nubwo wari mugufi kuko wari gufatira ku munini wa Huye-Kigali, wari warakomeje kudindizwa.

    Mu gihe cya Jenoside naho, abenshi mu bari bawutuyemo barishwe, bari biganjemo abikorera b'abacuruzi, ariko ntiwaheranywe n'ayo mateka mabi kuko ubu ukomeje gutera imbere ndetse ukaba utuwe n'abasaga ibihumbi 50, ari na ko uzamura urwego rw'ibikorwarezo, ndetse ubu ni na wo murwa mukuru w'Intara y'Amajyepfo.

    Uyu mujyi urimo byinshi bigaragaza amateka y'ubwami abantu bashishikarizwa gusura muri iki gihe wizihiza imyaka 125 ubayeho, harimo iriba ry'inka n'ibigabiro by'Umwami Yuhi V Musinga, ingoro y'abami mu Rukari, urukiko rw'Umwami Rwabugiri, Kiliziya ya Kirisitu Umwami, Umwami Rudahigwa yatuye Umwami Yezu n'ibindi.

    Muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 Umujyi wa Nyanza ushinzwe, abahagenda bashyiriweho gahunda yo gusura ibyiza bya Nyanza

    Meya Ntazinda Erasme (uri hagati) yavuze ko kuba Umwami Musinga yaritangirije umujyi ariko akawusohorwamo n’abakoloni ndetse ukaza kwegurirwa undi mwami ari we Yezu bitabaye ikintu cyiza ku Rwanda

    Isura y’agasozi ka Gakenyeri, kabyaye umujyi wa Nyanza.

    Ku kibuga cy’umupira cyakinirwagaho n’ikipe y’umwami yitwaga ‘Amaregura’ mu 1935, yaje yasenyuka mu 1959. Ni na ho Rayon Sports yavukiye.

    Ntiwavuga amateka ya Nyanza ngo wibagirwe kuvuga ishuri ryareze benshi ryitwa Christ Roi ryubatswe na Rudahigwa. Amateka avuga ko ryareze benshi

    Urukiko rw’umwami rwatashywe n’Umwami Rudahigwa, rwubatswe mu gihe cy’ubukoloni

    Paruwasi Gatolika ya Nyanza yatangiye kubakwa mu 1935 bitangijwe n’Umwami Rudahigwa, maze mu 1946 ayitura Kirisitu Umwami

    Iyi shusho ya Kirisitu Umwami yatashwe ku mugaragaro ku wa 27 Ukwakira 1946, ubwo Umwami Rudahigwa yaturaga u Rwanda Kirisitu Umwami

    Imbere mu Kiriziya ya Kirisitu Umwami aho Rudahigwa yaturiye u Rwanda Kirisitu

    Padiri Egide Niyomugabo,ubwo yaganirizaga umunyamakuru wa IGIHE amateka y’agasozi ka Gakenyeri katangiriyeho Umujyi wa Nyanza

    Imwe mu mafoto yo mu gihe cya cyami ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yarimo aca urubanza mu rukiko rwe i Nyanza

    Iki giti mureba ni umuvumu wagandaye, ari byo Bigabiro bya Musinga mu Gakenyeri

    Amateka avuga ko hano hari ku bikingi by’amarembo byinjiraga ibwami

    Abatamberaga Umujyi wa Nyanza banasuye ahari umusezero w’umwami i Mwima

    Aha muri iri cumbi ry’abapadiri ba Paruwasi ya Nyanza, ni ho hari urugo nyir’izina rw’umwami Musinga

    Ku iriba ry’inka za Musinga, riri mu ibanga ry’agasozi ahuntu humutse ariko ntihatajya hakama. Ni munsi y’urugo rwe, ahareba i Nyamagana

    Abasura iri riba batangazwa no kubona ridakama kandi riri ku gasozi, noneho no mu mpeshyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-musinga-yahinduye-nyanza-umurwa-w-ubwami-akawirukanwamo

  • Umunya-Nigeria Fiokee yahurije Yago Pon Dat,… – #rwanda #RwOT

    Fiokee asanzwe afite ku isoko Album ya mbere yise 'Man' iriho indirimbo zabiciye bigacika. Mu bihe bitandukanye yagaragaje ko anyurwa no gukorana indirimbo n'abahanzi banyuranye, kandi ashyira imbere buri gihe kwiyungura mu bijyanye no gucuranga gitari.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, nibwo yagaragaje ko indirimbo 11 yakubiye kuri Album ye ya kabiri zageze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho ibihangano by'abahanzi birimo na Youtube. Kandi, yumvikanisha ko ari umusaruro w'igihe yari amaze ari kuzikoraho.

    Muri izi ndirimbo harimo 'Bilinda' yakoranye na Yago. Uyu muhanzi w'umunyarwanda ubifatanya n'itangazamakuru, yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba Fiokee yaramuhisemo mu bahanzi bakoranye kuri iyi Album. Yasabiye umugisha Fiokee.

    Hariho indirimbo nka 'Fine Girl Today' ndetse na Oma GBE yakoranye na Javpizzle, 'No Way' yakoranye na Cremixi, Johnny Drille ndetse na Jaypizzle.

    Hariho kandi 'Pozi' yakoranye na Raybekah, 'Loyal' yahuriyemo na Bruce Africa, 'Ibadi', 'Soco', 'No Way' na 'Turn It Up' yahuriyemo na Raybekah, Kholi, Vicky Samdate.

    Fiokee arazwi cyane mu muziki wo muri Nigeria, kuko amaze imyaka 20 atangiye kugaragaza ko ashobora kuririmba ariko akanacuranga gitari. Yibanda cyane ku ndirimbo zubakiye ku mudiho wa Afribeats, ndetse akunze kuvuga ko ariwe muhanzi wa mbere mu bakora iyi njyana ku Mugabane wa Afurika.

    Uyu musore yigeze kwegukana irushanwa 'Star Quest' binyuze mu kiganiro cyo kuri Televiziyo yo mu Mujyi wa Lagos mu 2008. Ariko izina rye ryatangiye kuvugwa cyane mu 2010, ubwo yacurangaga gitari mu ndirimbo 'Zaria' ya D'Banj yanaririmbyemo Kanye West.  

    Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu, bivuga ko kuva kiriya gihe yakomeje kumenyekanisha umuziki we nk'umucuranzi wa Gitari utanga icyizere.

    Mu 2022, Fiokee yatangazaga ko amaze kugira uruhare mu ndirimbo zirenga 70 aho yacuranzemo gitari. Mu 2017, yashyzie hanze indirimbo 'Woman' yakoranye na Jumabee, 'Very Connected' yakoranye na Flavour, 'Sweetest thing' yakoranye na Ric Hassani, 'Dumebi' yakoranye an Davido na Peruzzi n'izindi.

    Fiokee yagaragaje indirimbo 11 zigize Album ye nshya ya kabiri zirimo iyo yahuriyemo na Yago
    Johnny Drille yahaye umusanzu we Fiokee kuri Album ye yubakiye ku mudiho wa Afrobeats 

    Yago yagaragaje ko yasabiye umugisha Fiokee nyuma y'uko bakoranye indirimbo

    Kuva mu myaka 20 ishize, Fiokee yashyize imbere gukora indirimbo zumvikanisha ubuhanga bwe mu gucuranga gitari
     

    KANDA HANO UBASHE KUMVAINDIRIMBO 'BILINDA' FIOKEE YAKORANYE NA YAGO

     “>

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA KABIRI YA FIOKEE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146644/umunya-nigeria-fiokee-yahurije-yago-pon-dat-johnny-drille-nabandi-kuri-album-ye-146644.html

  • Impinduka mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yamaze gukora impinduka mu bakinnyi barimo kwitegura umukino wa Nigeria

    Izi mpinduka, yamaze gusezerera mu mwiherero Dushimimana Olivier Muzungu wa APR FC maze azana Niyibizi Ramadhan na we wa APR FC.

    Uyu mukinnyi akaba ejo hashize yaratangiranye na bagenzi be imyitozo nyuma yo kuva muri Libya aho bakinnye n’iki gihugu bakanganya 1-1.

    Niyibizi Ramadhan akaba aje kongera imbaraga mu gice cy’ubusatirizi bw’Amavubi ubwo azaba akina na Nigeria ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha kuri Stade Amahoro.

    Uzaba ari umukino wa kabiri w’itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

    Amavubi akomeje imyiteguro aho uyu munsi afite umukino wa gicuti na Police FC saa 10h00′.

    Niyibizi Ramadhan yatangiye imyitozo mu Mavubi

    Muzungu yamaze gusezererwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-mu-mavubi

  • Tujyanye i Philadelphia yafashwe n'Abaroma itirwanyeho, igasigirwa amateka avuzwe imyaka igihumbi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Duhagaze muri 'orchestra' cyangwa se imbuga nini wagereranya na hamwe bakinira mu kibuga cy'ubu. Imbere yacu, tuzengurutswe n'imyanya y'abafana tureba turaramye, muri metero 32 hejuru yacu. Mu gihe cy'imikino mu myaka 1800 ishize, aha hantu turi hicaraga abantu barenga ibihumbi bitandatu baje kwishimisha mu birori bitandukanye.

    Iki kibuga turiho ni ikizwi nka Roman Theater, kikaba kimwe muri Colosseum zirenga 200 Abaroma bubatse hirya no hino ku Isi ubwo bari ku gasongero k'ubutware bwayo kugera nibura mu myaka 1500 ishize.

    Aho duhagaze ntihakitwa Philadelphia, ubu habaye Amman, Umurwa Mukuru wa Jordanie.

    Colosseum ivugwaho kuba ari yo yatanze imbata y'uburyo ibibuga by'imikino bimeze magingo aya, kuko urebye ishusho y'umuzenguruko, ikubuga gikinirwaho, urwambariro n'ibindi byinshi, usanga nta tandukaniro n'ibibuga bigezweho muri iyi myaka ya vuba.

    No muri Jordanie barayihubatse ku Ngoma y'Umwami Antoninus Pius (138-161), gusa bitandukanye n'iy'i Roma, iyi yari nto cyane kuko yajyagamo abantu ibihumbi bitandatu gusa.

    Yakoreshwaga mu bikorwa bitandukanye birimo inama zikomeye, ibirori by'amakinamico n'ibindi byinshi, bigakekwa ko nta mikino njyarugamba yaberagamo, n'iyabagamo ikaba yari mike cyane.

    Iyi nyubako yubatswe mu musozi, ibyari bigamije koroshya akazi kuko bitasabaga kuzamura urukuta ruvuye hasi, ahubwo byasabaga guca imyanya mu musozi no kuyitunganya neza.

    Ibirimo amabuye, amakoro, umucanga, amazi n'ibindi byinshi byarakoreshejwe ku kuyubaka, byinshi bikaba byaraturukaga mu bice by'aho hafi, icyo Abaroma bakora ari ukuzana abahanga bayobora abubatsi gusa.

    Imiterere yayo kuva ku buryo bwo kurinda amazi kugera ku miterere y'imiryango n'ibyicaro byayo, nta kinini cyahindutse ugereranyije n'iy'i Roma ndetse n'izindi nto zo mu bindi bice. Umwihariko w'ibi bibuga kandi ni uko byagiraga uburyo bifasha abakinnyi kuba bavuga baranguye amajwi yabo, akumvikana n'abafana bari kure yabo.

    Imitingito no gusaza kw'ibikoresho byayubatse byagize ingaruka ku buryo iyi nyubako igaragara magingo aya, gusa mu 1957, Leta ya Jordanie yafashe icyemezo cyo kuyisana ku buryo magingo aya ibisigazwa byayo bigihari.

    Ifite uburebure bwa metero 33 n'ubugari bwa metero zirenga 100.

    Hakurya yayo gato, Abaroma bubatse Urusengero rw'intwari y'igitekerezo izwi nka Hercules, yari ifite imbaraga zidasanzwe ndetse ikagira n'abakozi 12.

    Ni inyubako iri ku musozi ku buryo iyo uhageze, uba ureba ubwiza bw'Umujyi wa Amman muri Jordanie.

    Amavu n'amavuko ya Colosseum

    Turi mu mwaka wa 107 nyuma y'Ivuka rya Yesu, Umwami Trajan amaze imyaka icyenda ayoboye Ubwami bw'i Roma, yicaye ahagana hasi mu myanya y'icyubahiro, ategereje gutangiza imikino n'ibirori njyanamuntu byitabiriye n'abarenga ibihumbi 80 bicaye inyuma ye bamuzengurutse.

    Aha uyu Mwami yicaye ni muri Colosseum y'i Roma, inyubako y'agatangaza ikaba kimwe mu birango bikomeye by'Ubwami bw'Abaroma bwatunze bugatunganirwa mu gihe cy'imyaka irenga 1000 bwamaze.

    Munsi y'iyi nyubako, aho twagereranya n'urwambariro rw'ubu, indwanyi z'akataraboneka zabigize umwuga, abacakara, imfungwa z'intambara, abanyabyaha n'abashinzwe umutekano w'imikino bapakiye mu twumba duto dushyushye kubi bavirirana ibyuya, bari mu mwijima w'icuraburindi benshi bitegura kubona izuba ku nshuro yabo ya nyuma, ubwo baza kuba binjiye mu kibuga mu minota mike iri imbere.

    Uribuka wa mukino wa 'Sinabyaye' wahoze ukinwa hambere aha? Neza neza hano imvugo yabaye ingiro koko, mbega ni hamwe umwana yashobora kurira nyina agahunga adashaka kumva.

    Muri twa twumba buri wese ari kubarira iminota ku mitwe y'intoki, cyane ko hirya gato inyamaswa z'inkazi zimwe zirya inyama zigakomba amaraso zariye karungu, intare ikaba kibamba muri zose.

    Izi ntare zirashonje, zifite uburakari, ziri gutontoma mbega zirategereje, ubwo ibyo ziri bukorere abantu zihanganye nabo mu kibuga, ni kimwe mu bice by'ingenzi byabaga bigize imikino yahurije imbaga muri iyi Colosseum, ari nayo mpamvu iyi mikino yitwaga iy'amaraso.

    Kuri iyi nshuro, Umwami Trajan yahisemo gutegura imikino idasanzwe izamara iminsi 123, ari nacyo gihe kinini iyi mikino yamaze mu mateka y'Ubwami bw'Abaroma yose.

    Ni mu gihe kandi kuko ari kwishimira itsinzi idasanzwe avanye mu Burasirazuba, aho yari amaze guhangamura Ubwami bw'Aba-Dacia (muri Romania y'ubu), bwari bumaze imyaka bumuzengereza.

    Ku rundi ruhande, Ingoma y'Abaroma iri ku gasongero kayo, aho igenzura ubuso bwa kilometero kare zirenga miliyoni eshanu kuva mu Bwongereza kugera muri Syria na Jordanie, uduce turi mu twa nyuma twongewe kuri iyi Ngoma, bikozwe na Trajan uvugwa nk'umwe mu bayobozi beza b'urugamba babayeho mu mateka y'Isi.

    Abahanga bakoze igishushanyo kigaragaza uko iyi Collaseum yari imeze itarasenyuka

    Ku nshuro ya mbere mu mateka y'Isi, abarenga miliyoni batuye mu Mujyi umwe, uwo ukaba i Roma. Inzira zose zagerayo koko umugani w'Umunyarwanda, kuko waba umuganga, umwubatsi, umwanditsi n'undi wese wifuza iterambere, feri ya mbere wagombaga kuyifatira i Roma kugira ngo ibyo ukore bigaragare, bigire agaciro nawe ubyungukiremo.

    Ahagana saa moya z'igitondo abantu babaga batangiye kugera muri Colosseum, cyangwa se stade, umuntu wese afite itike iriho umuryango anyuramo, igice yicaramo na nimero y'umwanya nyirizina agomba kuba arimo.

    Ibirori byabaga mu byiciro bine, bibanzirizwa n'akarasisi kadasanzwe, kagakurikirwa n'umukino uzwi nko 'guhiga.'

    Aha niho za nyamaswa zishonje kubi, zahuzwaga n'abantu bafite ibikoresho byoroheje nk'amacumu, umuntu yakwica intare akarakoka, rimwe na rimwe akohererezwa indi gutyo gutyo.

    Nyuma yabo hafatwaga amasaha y'ikiruhuko gusa nabwo ibirori bigakomeza. Kuri iyi nshuro, hatangwaga ibihano ku banyabyaha bagomeye Umwami, cyangwa se abandi bantu bakoze ibyaha bidasanzwe.

    Ibihano byabaga bitandukanye, kuva ku guterwa icyuma ugapfa vuba kugera ku gusaturwa umubiri, inyamaswa zikaza kukurya uri muzima kugeza upfuye. Rimwe na rimwe kandi abantu bararwanaga kugeza ubwo umwe yishe undi, akohererezwa undi munyabyaha gutyo gutyo, uwa nyuma muri bose nawe akaba gutegezwa intare zikamurya.

    Abakirisitu bo mu minsi ya mbere ni uku bicwaga, mu rwego rwo kwereka abaturage ko nta mikino ihari, bityo badakwiriye guhirahira binjira muri iyi myemerere, cyane ko yavuguruzaga ibyo Ubwami bw'Abaroma bwifuzaga ko abantu batekereza.

    Igice cya kane ari nacyo cya nyuma, nicyo cyabaga gitegerejwe kikaba mu masaha y'umugoroba, aho indwanyi zikomeye zahuraga zikarwana kugeza rubuze gica, utemera kumanika amaboko agakubitwa kugeza ubwo apfuye.

    Nubwo Trajan yateguye ibi birori agamije kwishimira itsinzi y'Aba-Dacia, mu mwaka wari wabanje, mu 106, yari yakoze akandi gashya kuko ari bwo yari amaze gufata ibice bya nyuma bya kure Abaroma bagenzuye, ubwo ni muri Syria na Jordanie, nyuma yo gutsinda Aba-Nabatée babanje gukorana nawe ubucuruzi atabashira amakenga, bikarangira ahisemo kubigarurira.

    Iyi nyubako yabaga yubatswe mu buryo budasanzwe

    Kenshi izi nyubako zubakwaga mu musozi

    Kenshi izi nyubako zubakwaga mu musozi

    Iyi nyubako yabaga yubatswe mu buryo budasanzwe

    Mu myaka 1800 ishize, aha hateraniraga abarenga ibihumbi bitandatu baje kureba imikino itandukanye

    Benshi ni ubwa mbere bari bageze muri Colosseum

    Urusengero rw'intwari y'igitekerezo izwi nka Hercules, yari ifite imbaraga zidasanzwe ndetse ikagira n'abakozi 12

    Ibi bisigazwa bimaze imyaka irenga ibihumbi bihagaze

    Ibi bisigazwa byari amarembo yinjira muri uru rusengero

    Aha hakundaga guteranira abanyacyubahiro baje gusenga

    Umujyi wa Amman muri Jordanie

    Izindi Collaseum zubatswe n'Abaroma hirya no hino ku Isi

    Aha ni muri Turukiya

    Aha ni muri Tunisia

    Aha ni muri Turukiya

    Aha ni muri Chypre

    Iyi nayo iri muri Turukiya

    Iyi iherereye mu Butaliyani

    Abaroma bakundaga kubaka Collaseum aho bageze hose, aha ni muri Turukiya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyanye-i-philadelphia-yafashwe-n-abaroma-itirwanyeho-igasigirwa-amateka

  • Nyuma y'aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru! #rwanda #RwOT

    Muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo Ishyaka ry'Abakozi (Labour Party) ryatsindaga amatora mu Bwongereza, hakajyaho Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w'Intebe Keir Starmer, ikintu cya mbere yihutiye gukora ni ugutera umugongo amasezerano abamubanjirije bari barasinyanye n'uRwanda mu mwaka wa 2022, aho rwari rwiyemeje kwakira abimukira bava mu Bwongereza, nyuma yo kuhagera mu buryo butemewe n'amategeko.

    Ibinyamakuru mpuzamahanga bitangaza ko Ubudage ari kimwe mu bihugu by'Uburayi byahaye inkwenene icyo cyemezo' gihubukiwe' cya Guverinoma w'Ubwongereza, kuko ibyo bihugu bisanga ayo masezerano yari kuba umuti urambye ku kibazo cy'abimukira bisukiranya rwihishwa ku mugabane w'Uburayi, bigakurura ibibazo by'umutekano n'ubukungu.

    Amakuru dukesha Reuters, Daily Mail, Telegraph n'ibindi, aravuga ko ari muri urwo rwego Guverinoma y'Ubudage, ibinyujije mu ijwi rya Komiseri wayo ushinzwe ibibazo by'abimukira, Joachim Stamp, yatangaje icyifuzo cyo kubyaza umusaruro ayo masezerano, uRwanda rukaba rwakwakira abimukira bavuye mu Budage, cyane cyane ko rwamaze kwegeranya ibisabwa byose ngo abo bimukira bazakirwe kandi babeho mu buryo buha agaciro ikiremwamuntu.

    Inzu nziza yari yateganyirijwe kwakira abimukira mu Rwanda

    Leta y'u Rwanda yo ntiyahwemye gushimangira ko yiteguye gutanga umusanzu wayo mu gukemura ikibazo cy'impunzi n'abimukira, dore ko magingo aya uRwanda rucumbikiye ababarirwa mu bihumbi byinshi bavuye muri Libiya, Sudani, Afganistan n'ahandi.

    Igitekerezo cya Bwana Joachim Stamp, ni uko ishyirwa mu bikorwa ry'iyo gahunda ryazagenzurwa n'Umuryango w'Abibumbye. Icyakora, abakurikiraniye hafi ibibazo byadindije amasezerano hagati y'u Rwanda n'Ubwongereza, baribaza niba n'ubundi iyo Loni itazashyira ibihato muri gahunda nshya y'uRwanda n'Ubudage, kuko na mbere ishami ryayo rishinzwe impunzi, UNHCR, riri mu bakuruye ibibazo.

    Ubwo Keir Starmer yahagarikaga ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano hagati y'igihugu cye n'uRwanda, abasesenguzi babibonyemo gusa guhangana n'ishyaka rya Minisitiri w'Intebe Rishi Sunak yasimbuye, kuko aterekanye ingamba ze zihamye, mu gukumira umubare munini w'abimukira binjira mu Bwongereza, ndetse no kurengera ubuzima bw'abatabarika bapfira mu mazi buri munsi, bagerageza kwinjira rwihishwa muri icyo gihugu.

    Abanyapolitiki bakomeye mu Bwongereza, nka James Clavery na Suella Braverman bigeze kuba abaminisiti b'umutekano muri icyo gihugu, bavuga ko Bwana Starmer yateje Ubwongereza igihombo gikomeye, kubona atesha agaciro amasezerano yavunnye igihugu mu bitekerezo no mu mikoro, none abandi bakaba bagiye kuyabyaza umusaruro.

    Imibare yerekana ko kuva muri Mutarama uyu mwaka, abimukira bajya mu Bwongereza, mu nzira zinyuranye n'amategeko, babarirwa mu bihumbi makumyabiri(20.000), kandi ngo hafi 1/3 cyabo kikaba cyarahageze muri aya mezi 2 ashize, aho Keir Starmer agiriye ku butegetsi.

    The post Nyuma y'aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yaho-ubutegetsi-bushya-mu-bwongereza-butereye-umugongo-amasezerano-yo-kohereza-abimukira-mu-rwanda-ubudage-bugiye-kuyasamira-hejuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yaho-ubutegetsi-bushya-mu-bwongereza-butereye-umugongo-amasezerano-yo-kohereza-abimukira-mu-rwanda-ubudage-bugiye-kuyasamira-hejuru

  • Lionel Messi asezeye Di María mu butumwa bwuzuye amarangamutima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lionel Messi yandikiye Di María inkuru ikora ku mutima w'abafana b'umupira w'amaguru, nyuma y'aho Di María asezeye ku ikipe y'igihugu ya Argentine. Messi, wari inshuti magara ya Di María mu myaka yose bamaze bakinana, yatanze ubutumwa bwuzuye amarangamutima menshi agira ati: 'Ndagusaba kwishimira iri joro cyane hamwe n'umuryango wawe n'abagukunda. Twavuze byose twari dukwiriye kuvuga. Twasangiye byinshi, kandi ni nde wari gutekereza ko bizarangira gutya? Tuzagukumbura cyane. Tuzongera kubonana vuba.'

    Mu gihe Di María yakiniraga Argentine, yakinnye imikino 145 ndetse atsinda ibitego 31, bituma aba umwe mu bakinnyi b'ingenzi b'igihugu. Ibi byatumye Messi agira icyubahiro gikomeye kuri mugenzi we, cyane ko bari bafatanyije mu ntego nyinshi, harimo gutsinda Copa América mu 2021 ndetse no gutsindira Argentina igikombe cy'isi mu 2022.

    Mu birori byo gutanga igikombe cya Copa América, Messi yashimye cyane uruhare rwa Di María, amushishikariza kuza kumufasha kuzamura igikombe mu rwego rwo kumwereka icyubahiro ku byo yagejeje ku gihugu. Di María na we yagize ati: 'Byose byari ibyiza bidasanzwe, kandi nishimiye ko byarangiye mu buryo bw'icyubahiro.'

    Uru rugendo rwabo rwabaye urugero rw'imikoranire myiza n'inshuti zikomeye mu mupira w'amaguru.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-asezeye-di-maria-mu-butumwa-bwuzuye-amarangamutima/

  • Action College yahaye Impamyabushobozi abasag… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, kuri Sar Motors Ltd i Remera mu Mujyi wa Kigali, aho Action College isanzwe ifite ishami.

    Ni ubwa mbere Action College itanze impamyabushobozi mu birori nk'ibi. Byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye, umuhanzikazi Butera Knowless usanzwe ari 'Brand Ambassador', abafatanyabikorwa b'iri shuri ndetse n'abandi basoje amasomo y'abo muri iri shuri bashima ubumenyi bahakuye.

    Izi mpamyabushobozi zatanzwe mu gihe iri shuri ryizihiza imyaka 10 ishize ritangiye gukora, ndetse ryashyize imbere gutanga amasomo akenewe cyane ku isoko ry'umurimo.

    Abahawe impamyabushobozi n'impamyabumenyi basoje amasomo mu myuga itandukanye y'igihe gito irimo nk'ubukanishi, guteka, ubudozi, 'Make-Up', amategeko y'umuhanda, indimi n'abandi.

    Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe kandi n'Itorero Inyamibwa bisunze indirimbo zinyuranye, ndetse n'imbyino zakoze ku mutima benshi.

    Abahawe impamyabushobozi ni abakurikiranye amasomo kuva mu 2019, kandi ni abo mu bice bitandukanye by'Igihugu abarizwa amashami yose ya Action College.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Action College, Ingabire Cynthia yavuze ko mu myaka 10 ishize iri shuri ryashyize imbere kwigisha amasomo atandukanye, kandi buri wese wanyuze muri iri shuri, umurimo we waheshejwe agaciro no kuba yarize, ari nayo mpamvu bahisemo no gukora ibirori byo gutanga impamyabushobozi.

    Ati '[…] Mu gufata icyekerezo cy'Igihugu nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaduhaye icyerekezo cyo guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro natwe ntitwasigaye inyuma ari nayo mpamvu umunyeshuri wacu yahatana ku isoko ry'umurimo kandi neza bitewe n'ubumenyi yakuye muri Action College […] Uyu munsi umushoferi tumuhaye agaciro ahabwa impabushobozi 'Certificate’.”     

    Yavuze ko iyi myaka 10 ishize itari yoroshye, ariko kandi hamwe n’intego bihaye babashije kubigeraho. Avuga ko batangiriye ku ishami rimwe, none ubu dufite amashami atandukanye mu gihugu. Yashimye abafatanyabikorwa batandukanye barimo Polisi y’igihugu ishami rishinzwe ibizamini byo mu mahanda.

    'Chancellor' wa Action College, Runiga Jean Paul, yabwiye abanyeshuri basoje amasomo ko 'uyu munsi ufite igisobanuro kinini mu buzima bwanyu kuko byavuye mu bwitange.'

    Yabwiye buri wese ko ubumenyi yungukiye muri iri shuri, akwiye kubukoresha mu gutegura ejo hazaza. Avuga ko urugendo rwabo rwabayemo ibicantenge, ariko hamwe n’umuhate n’ubushobozi byarashobotse.

    Avuga ko ubumenyi bungukiye aha, bakwiye kubwifashisha mu guhindura amateka yabo, kandi barakenewe ku isoko ry’umurimo. Yabwiye cyane cyane abasoje amasomo y’indimi ‘ko bakwiye gukoresha ubumenyi bakuye hano mu kuvugana n’abandi mu bihugu bitandukanye’.

    Uwantege Elisabeth wavuze mu izina rya bagenzi be basoje amasomo, yashimye ‘abarimu n’abayobozi baduhaye amasomo ndetse n’abafatanyabikirwa’. Yavuze ko mu izina rya bagenzi be bize muri Action College ‘dufite amashimwe ku mutima’.

    Uyu mugore yavuze ko yinjiye muri Action College amaze imyaka 21 adakandagira mu ishuri, ariko bitewe n'uburyo yakiriwe yashyize imbere amasomo ye.

    Kandi avuga ko bamwigishije, kugeza ubwo anatekereza gukomeza amasomo. Akomeza ati 'Action College twabasanganye umuco no kwita ku bantu. Uretse ko twe abantu bigarukira aha, ariko Imana ibahe umugisha.'

    Yashishikarije ababyeyi kujyana abana babo muri Action College. Avuga ko asoje amasomo ye mu mategeko y’umuhanda ‘kandi nakoze rimwe.’

    Ati 'Ku myaka yanjye irenga 40 nakoze rimwe. Ndi umugabo wo guhamya ko iyo uje muri Action College ufite icyo ushaka ukigeraho.'

    Yijeje Ubuyobozi bwa Action College ko ‘bazakoresha ubumenyi bahawe ku isoko ry’umurimo, kandi ‘tuzashishikariza n’abandi gutera ikirenga mu cyacu’.

    Ati 'Turashaka kubizeza y'uko aho tugiye hanze hariya ku isoko ry'umurimo ntabwo tuzababera ibigande, ahubwo tuzababera ba Ambasaderi beza. Turumva tuzagenda ku isoko ry'umurimo, tugashishikariza abandi kuza muri Action College, kuko natwe ibyo twaje tukashaka twarabibonye.'

    Ubusanzwe iki kigo kigishaga amasomo arimo indimi nk'Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igishinwa, Icyesipanyore, Ikidage ndetse n'Ikinyarwanda.

    Banatanga kandi impamyabushobozi (Certificates) zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT, DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

    Banigisha kandi amasomo agendanye n'ikoranabuhanga, arimo ICT, Computer Networking na Computer Maintenance.

    Amasomo mashya yongewemo arimo aya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro arimo kwigisha gusuka ibisuko by'amoko yose, gutunganya inzara (Pedicure na Manicure), kogosha, kudefiriza, gusiga ibirungo by'ubwiza (Make-up) ndetse no gukora umusatsi karemano.

    Banongeyemo kwigisha abakandida bigenga (Candidat Libre), mu masomo ya Tourism and Hospitality, Accounting, Mathematics -Computer and Economy (MCE), Literature- Economics and Geography (LEG), History- Economics and Geography (HEG) na Networking.

    Icyicaro gikuru cy'iki kigo giherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC, mu igorofa rya kabiri mu muryango wa mbere (045C).

    Kinafite amashami hirya no hino mu gihugu, aho kinakorera i Remera mu nyubako ya Sar Motor, Nyabugogo mu nyubako yo kwa Materne n'i Musanze mu nyubako Melano ikoreramo.

    Umwihariko w'iki kigo ni uko nko mu kwigisha indimi, gikoresha abarimu barimo n'abanyamahanga bavukiye mu bihugu bikoresha ururimi umuntu ashaka kwiga, nk'ururimi rwabo gakondo.

    Ni mu gihe ku biga amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga bo, bigishwa ku buryo batsindsa ibizamini 100%.

    Ubishaka ashobora kwiga muri gahunda ya ku manywa (Day Program), nimugoroba (Evening Program), ndetse no mu mpera z'icyumweru (Weekend Program), yaba ahari cyangwa adahari akiga hifashishijwe ikoranabuhanga. 

    Uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0787246268 muri CHIC, 0788648572 ku ishami rya Nyabugogo, 0788603795 ku ishami rya Remera, no kuri 0788658977 ku ishami rya Musanze.


    Ishuri Action College yashyize ku isoko abanyeshuri 313 basoje amasomo yabo hagati ya 2019 na 2024

    Umuyobozi Mukuru wa Action College, Ingabire Cynthia, yashimye abafatanyabikorwa barifasha  gukomeza gushyira mu ngiro icyerekezo cy'Igihugu mu guteza imbere amasomo y'imyuga


    Umuhanzikazi Butera Knowless yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku basoje amasomo yabo 



    Ibyishimo ni byose ku banyeshuri basaga 400 basoje amasomo yabo





     Itorero Inyamibwa ryasusurukije abitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 400 basoje amasomo yabo

    Umuyobozi Ukuriye abakozi mu ishuri Action College [Uri iburyo] yagaragaje ko mu myaka iri imbere bazakomeza kubakira ku ntego bihaye








     
    Umunyamakuru Uwayo Divin wari umusangiza w’amagambo muri ibi birori byo gutanga impamyabushobozi

    Umuyobozi Ushinzwe Imenyakanishabikorwa muri Action College, Steven yavuze ko mu myaka iri imbere bazaharanira kugira ishami muri buri Ntara 

    Umuyobozi Mukuru wa Action College, Cynthia yashishikarije abanyeshuri kugana amashami yose bashyizeho mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi 

    Butera Knowless yashyikirije igihembo umunyeshuri wahize abandi muri Action College mu ishami rya ‘Mechanics’

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri basoje amasomomuri Action College

     

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146640/action-college-yahaye-impamyabushobozi-abasaga-400-bahiga-kuzitwara-neza-ku-isoko-ryumurim-146640.html

  • Abapolisi 33 bo mu bihugu bya Afurika basoje amahugurwa bakoreraga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri abera mu Ishuri rya Polisi ry'Amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Yasojwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n'abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza washimiye abayagizemo uruhare ku bwitange bagaragaje mu gihe bahugurwaga.

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'Umutwe w'Ingabo z'Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).

    Yateguwe hagamijwe guteza imbere urwego rw'ubufatanye mu bikorwa byo kuzuza inshingano z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Mu gihe cy'amahugurwa abo bapolisi bakoze n'urugendoshuri rugamije kubongerera ubumenyi mu byaranze amateka y'u Rwanda.

    Ku wa 31 Kanama 2023 basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura.

    Icyo gihe basobanuriwe byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi bwariho bwari bwaramunzwe na politike y'ivangura.

    Abo bapolisi banasobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagaritswe n'ingabo zari iza RPA, nyuma politiki ishingiye ku bumwe bw'Abanyarwanda igahabwa intebe.

    Muri Nyakanga 2023 na bwo abapolisi bagize ba EASF basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu abera mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

    Yari agamije kongera no kuzamura ubumenyi, ubushobozi n'imikorere ku bapolisi bo mu bihugu bigize EASF.

    Icyo gihe hanarebewe hamwe imbogamizi abagize EASF bahura na zo mu bikorwa bitandukanye bashinzwe haba mu butumwa bwo kugarura amahoro n'ahandi hose bitabajwe.

    EASF ikomeje gukarishya ubumenyi bw'abasirikare n'abapolisi bayo kuko no muri Kanama 2024 abasirikare 23 ba EASF bakoreye mu Rwanda amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi.

    Yari amahugurwa ya gisirikare azwi nka 'Force Headquarters Staff Officers Training of Trainers: FHQ SO ToT', azabafasha guhugura bagenzi babo.

    Yari yitabiriwe n'abo mu bihugu nk'u Rwanda, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, n'abo ku cyicaro cya EASF.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n'abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yashimiye abapolisi 33 bo mu bihugu bya Afurika bamaze ibyumweru bibiri bahugurirwa mu Rwanda

    DCG Jeanne Chantal Ujeneza yashimiye abagize uruhare mu mahugurwa amaze ibyumweru bibiri abera i Gishari

    Abapolisi 33 bo mu bihugu bya Afurika basoje amahugurwa bakoreraga mu Rwanda

    Amafoto: Polisi y'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-33-bo-mu-bihugu-bya-afurika-basoje-amahugurwa-bakoreraga-mu-rwanda