Blog

  • HIMAX yamuritse ibikoresho by'ikoranabuhanga bishya ku isoko – #rwanda #RwOT

    HIMAX ni ikigo gisanzwe gicuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga mu gucunga umutekano w'aho abantu bakorera no mu rugo ndetse n'ibindi by'ikoranabuhanga binyuranye.

    Yamuritse ibi bikoresho bishya ku itariki ya 6 Nzeri 2024, ibyereka abacuruzi basanzwe bakorana inabasobanurira umwihariko bifite.

    Umuyobozi Mukuru akanaba uwashinze HIMAX, Habimana Mark, yavuze ko ibi bikoresho bishya bazanye ku isoko ryo mu Rwanda bijyanye n'igihe mu gucunga umutekano.

    Ati 'Twerekanye ibikoresho bishya twazanye harimo za camera, n'ibikoresho bigenzura umuriro w'amashanyarazi mu gihe ugenda ugaruka bizwi nka 'UPS'. Camera twazanye zifite umwihariko wo gufata amashusho ari mu mabara ku manywa na nijoro kandi mbere ibyo ntibyashobokaga amasaha yose. Zikorana kandi na 'système' yo gutanga impuruza mu gihe zibonye nk'umuntu atambuka cyangwa ikinyabiziga”.

    Yakomeje ati 'Ku isoko, ibyo ni igisubizo kuko ubu nta muntu wavuga ngo yagiye mu nzu araryama arasinzira abajura baraza batobora inzu baramwiba. Izo mbogamizi ni zo dushaka gukuraho tuzana ibikoresho bijyanye n'igihe.'

    Habimana yongeyeho ko ibyo bikoresho bishya ku isoko byose ubu byamaze kugera aho iki kigo gifite amashami hose kandi buri gikoresho umuntu aguze bakimuhana na garanti y'umwaka.

    Mu kurangura, iki kigo gikorana n'uruganda rwo mu Bushinwa rwa Hikivision rukomeye mu gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Umucuruzi witwa Baraka Josias umaze imyaka irenga irindwi akorana na HIMAX, yavuze ko ibikoresho bishya yashyize ku isoko bifite umwihariko uzishimirwa n'abazabikoresha.

    Ati 'Hari igihe nk'umutu yagiraga ikibazo cy'ubujura mu rugo kandi hari camera agashaka kumenya uko byagenze, akajya kureba amashusho y'ijoro ryose. Izi camera nshya zizajya zimufasha gusubira inyuma amenye igihe umuntu yagereye mu rugo n'igihe yasohokeye atiriwe areba amasaha yose'.

    Baraka kandi yashimye imikoranire ya HIMAX n'abacuruzi kuko ibafasha mu gusana ibikoresho byangiritse ndetse ikanahugura abakanishi bakorana n'abacuruzi kugira ngo bajye babasha kubisana bijyanye n'amabwiriza yo ku ruganda byakorewemo.

    HIMAX ikorera mu Rwanda kuva mu 2009, ifite icyicaro mu nyubako ya CHIC ariko ikagira amashami ku Gisozi, i Musanze n'andi maduka mu mujyi rwagati acuruza ibikoresho byayo.

    Uretse camera zo gucunga umutekano na 'système' zo gutanga impuruza, HIMAX inacuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga nka mudasobwa ndetse n'ibijyana n'imikorere yazo (softwares), tutibagiwe n'ibyo kuzimya inkongi y'umuriro.

    Ubuyobozi bw'iki kigo buvuga ko bufite gahunda yo gufungura andi mashami ahandi mu gihugu ndetse no kongera ibikoresho bacuruza hakiyongeramo na mudasobwa z'abanyeshuri.

    Ibi bikoresho byamaze kugera ku mashami yose ya HIMAX

    Izi camera nshya zifite ubushobozi bwo gufata amashusho mu mabara kandi ibyo zafashe ukabasha kubisubiza inyuma ukareba

    Igikorwa cyo kumurika ibi bikoresho cyari cyatumiwemo abacuruzi

    Ubuyobozi bwa HIMAX bwashimye imikoranire myiza na Hikivion

    Ubuyobozi bwa Hikivision bwasobanuye imikorere y’ibikoresho byarwo

    Abacuruzi bakorana na HIMAX bunguranye ibitekerezo

    Umuyobozi Mukuru akanaba uwashinze HIMAX, Habimana Mark, yavuze ko ibi bikoresho bishya bazanye ku isoko ryo mu Rwanda bijyanye n’gihe mu gucunga umutekano

    Bamwe bahawe ibihembo

    Abakozi ba HIMAX na bo bashimiwe n’Umyobozi Mukuru w’iki kigo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/himax-yamuritse-ibikoresho-by-ikoranabuhanga-bishya-ku-isoko

  • Moteri nshya ya Kigali Pelé Stadium yatangiye kubakirwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Moteri nshya Kigali Pelé Stadium ihagejejwe, n’imirimo yo kuyubakira yahise itangira kugira ngo itangire gucanira iki kibuga vuba.

    Ni nyuma y’uko itari isanzwemo itari igifite ubushobozi bwo kwatsa amatara yose ya Kigali Pelé Stadium ku buryo haberamo umukino.

    Ni moteri yagejejwe muri Kigali Pelé Stadium tariki ya 2 Nzeri 2024, ifite imbaraga zo kuba yacana amatara yose ya stade kandi igihe icyo ari cyo cyose kuko ifite ubushobozi bwa Kva 1000, mu gihe iyari isanzwe yari Kva 400.

    Ubu imirimo yo kuyubakira irarimbanyije ku buryo yatangira gukoreshwa mu gihe cya vuba.

    Abazi kuri Kigali Pelé Stadium, iyi moteri irimo kubakirwa ku muryango wo hepfo urebana na tapis rouge cyangwa aho bigishiriza imodoka, bakaba bayishyize iburyo bw’umuryango ni mu gihe ihasanzwe iri ibumoso.

    Ikibazo cy’iyi moteri cyari kimaze igihe kinini kuko uretse kudatanga urumuri ruhagije hari n’igihe yazimaga umukino uri kuba.

    Impaka zijyanye na moteri yo kuri Kigali Pelé Stadium zagarutsweho ubwo Umujyi wa Kigali wamenyeshaga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ko imikino ya nijoro idashobora kuhakinirwa kubera ikibazo cya moteri kitarakemuka.

    Ibi ni ibyabaye mu gihe Rayon Sports yagombaga kwakirira Amagaju FC kuri iyo stade mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024, saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

    Nyuma y’ibi byose, Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba asubiza Umujyi wa Kigali wari wanditse uvuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti urambye, ati 'Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose'.

    Umujyi wa Kigali wahise utumiza moteri ifite ubushobozi busabwa yari kuzagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere, gusa mu buryo bwihuse yahise iboneka mu minsi 10 gusa.

    Ubwo moteri nshya yahageraga

    Imirimo yo kuyubakira irarimbanyije

    Moteri ishaje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/moteri-nshya-ya-kigali-pele-stadium-yatangiye-kubakirwa-amafoto

  • Mbere yo kwesurana na Nigeria, Amavubi yisasiye Police FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti utegura Nigeria, Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze Police FC 1-0.

    Ni umukino wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.

    Wari umunsi wa kabiri w’imyitozo ku Mavubi nyuma yo kuva muri Libya banganyije 1-1 mu mukino w’umunsi wa mbere w’itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

    Amavubi akaba yakinnye umukino wa gicuti na Police FC mu rwego rwo kwitegura Nigeria mu mukino w’umunsi wa kabiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, ni umukino uzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha kuri Stade Amahoro.

    Uyu mukino wa gicuti umutoza Frank Spittler akaba yakinishije benshi mu bakinnyi batakinnye na Libya nk’umunyezamu Maxime Wenssens, Byiringiro Gilbert, Ishimwe Christian, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea, Iraguha Hadji, Gitego Arthur na Samuel Gueulette.

    Uyu mukino wakinwe iminota 53, Ruboneka Bosco ni we watsindiye Amavubi ku munota wa 42.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-kwesurana-na-nigeria-amavubi-yisasiye-police-fc-amafoto

  • Haruna Niyonzima ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima yamaze gusesa amasezerano y’umwaka umwe yari afitanye na Rayon Sports nyuma yo kutubahiriza ibyo bumvikanye.

    Muri Nyakanga 2024 ni bwo Haruna Niyonzima yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, ni ukuvuga kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Yagaragaye mu mukino umwe wa shampiyona w’umunsi wa 1 wo banganyije na Marines FC, kuva icyo yahise ahagarika imyitozo.

    Uyu mukinnyi amakuru avuga ko yanze gukomeza akazi kuko Rayon Sports itubahirije ibyo bumvikanye, bivugwa ko amafaranga bagombaga kumuha bari bamubwiye ko azava kuri Rayon Day, gusa byaje kurangira icyizere kiraje amasinde.

    Uyu mukinnyi yahise atangira gusaba Rayon Sports ko basesa amasezerano, nyuma y’ibiganiro birebire ejo hashize ku wa Gatanu ni bwo yahawe urupapuro rumurekura ‘Release Letter’.

    Bivigwa ko uyu ari wo mwaka wa nyuma wa Haruna Niyonzima mu mupira w’amaguru cyane ko arimo gukorera License B ya CAF, arashaka guhita yinjira mu butoza.

    Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-ntakiri-umukinnyi-wa-rayon-sports

  • Selena Gomez mu byamamare bitunze Miliyari y’… – #rwanda #RwOT

    Selena Marie Gomez wamamaye mu muziki nka Selena Gomez, yinjiye ku rutonde rw'abahanzi bakomeye muri Amerika batunze Miliyari y'amadolari. Ibi, bimugira umwe mu baherwe birwanyeho bakishakira ubutunzi bwabo muri Amerika bakiri bato, kuko kuri ubu umutungo we ubarirwa muri miliyari 1,3$.

    Ubukungu bw'uyu muhanzikazi yabukuye mu kuririmba, gukorana na bimwe mu bigo bikomeye ndetse no gukora ibijyanye n'ibirungo by'ubwiza. 

    Iki kinyamakuru cya Bloomberg cyatangaje ko ariko cyane cyane Rare Beauty, imaze imyaka itanu itangiye gukora ibijyanye na 'make up', ari yo yatumbagije ubutunzi bwa Selema Gomez mu buryo bwihuse mu myaka mike yashize.

    Hari kandi umutungo waturutse rubuga yatangije rwitwa Wondermind rufasha abantu bafite ibibazo by'ubuzima bwabo bwo mu mutwe ndetse n'amafaranga akorera iyo yamamarije ibigo bitandukanye kuri Instagram ye ikurikirwa n'abagera kuri miliyoni 425.

    Ni mu gihe umubare w'abakurikira uyu mukobwa urutaho miliyoni 100 abaturage bose batuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ni uwa kane mu bakurikirwa cyane ku Isi kuri uru rubuga, bikaba ari kimwe mu bishitura ibigo byinshi bikamuhundagazaho akayabo bishaka ko bakorana.

    Mu bandi bahanzi batunze miliyari y'amadolari, barangajwe imbere n'Umuraperi Jay-Z ufite miliyari 2.5$, Rihanna ufite miliyari 1,4$ na Taylor Swift uheruka kwinjira kuri uru rutonde muri Mata uyu mwaka, akaba atunze miliyari 1,3$.


    Selena Gomez yinjiye ku rutonde rw’ibyamamare bitunze miliyari y’amadolari

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146651/selena-gomez-mu-byamamare-bitunze-miliyari-yamadolari-146651.html

  • Massamba na Alpha Rwirangira bagiye guhurira… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa ni ngaruka mwaka gitegurwa hagamijwe kwizihiza ubudaheranwa bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gitegurwa hangamijwe abakomeje gushyigikira umuryango 'Memory Keepers Association' yo muri Edmonton, ku bw'uruhare rwayo mu guhindura ubuzima bw'abarokotse Jenoside.

    Abateguye iki gikorwa, basobanura ko bizaba ari umwanya mwiza wo kongera kuganira no kurebera hamwe ibikibangamiye iterambere ry'abarokotse, mu rugendo rwo kubafasha gukomeza kwiyubaha, haharanirwa iterambere ry'ejo hazaza.

    Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango Memory Keepers Association ifatanyije na Prime Luminisce Rwanda, kizaba mu cyumweru gitaha, ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024

    Massamba niwe mushyitsi Mukuru muri iki gitaramo, ni mu gihe Alpha Rwirangira ari umusangwa kuko asanzwe abarizwa muri kiriya gihugu. Si ubwa mbere bombi bagiye guhurira ku rubyiniro, nyuma y’imyaka irenga 15 buri umwe ari mu muziki. Bagiye bahurira mu bitaramo birimo ibya Rwanda Day.

    Muri iki gikorwa kandi, abazacyitabira bazasusurutswa na Dj Smith. Abagiteguye baragaje ko uriya munsi uzarangwa n’ibikorwa bizatangira kuva saa tatu za mu gitondo bibera ahitwa Rundle Park, ni mu gihe igitaramo cy’aba bahanzi kizaba guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ahitwa Canadian Druze Center.

    Kwinjira byashyizwe ku madorali 50 ku bantu bari hejuru y’imyaka 18, n’amadorali 20 ku bantu bari hejuru y’imyaka 13.

    Ni cyo gitaramo cya mbere Massamba Intore agiye gukorera hanze y’u Rwanda, nyuma y’uko akoreye muri BK Arena igitaramo yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki, n’imyaka 30 y’urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda.  

    Cyabaye ku wa 31 Kanama 2024, kandi yari ashyigikiwe n’abahanzi barimo Ruti Joel, Teta Diana, Jules Sentore, Nziza Francis n’abandi banyuranye.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Massamba yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’uburyo abantu bamushyigikiye muri iki gitaramo, kandi yagikoze yiteguye kujya muri Canada.


    Massamba Intore yagaragaje ko yiteguye gutaramira Abanyarwanda muri iki gikorwa

    Mbere yo gutaramira abakunzi be mu bitaramo byo guhimbaza Imana, Rwirangira ategerejwe mu Mujyi wa Edmonton, ku wa 14 Nzeri 2024
     

    Iki gikorwa cyateguwe hagamijwe kwishimira urugendo rw'iterambere rw'u Rwanda nyuma y'imyaka 30 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TSINDA’ YA MASSAMBA INTORE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘I’ M FREE’ YA ALPHA RWIRANGIRA

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146645/massamba-na-alpha-rwirangira-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-cyihariye-muri-canada-146645.html

  • Yorosoye uwabyukaga- Butera Knowless avuga ku… – #rwanda #RwOT

    Knowless yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, nyuma yo kwitabira umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku basaga 400 basoje amasomo yabo mu ishuri Action College, mu muhango wabereye kuri Sar Motor i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Atangaje ibi mu gihe Ariel Wayz amaze igihe ari gukora kuri Album ye nshya, ndetse yamaze kugaragaza ko igeze kure igisigaye ari ukuyishyira hanze. Uyu mwari, kandi yagiye yumvikanisha ko iyi ndirimbo yakoranye na Knowless idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki.

    Knowless yabwiye InyaRwanda ko yari amaze igihe kinini yifuza gukorana na Ariel Wayz, ariko ko mu gihe yiteguraga kubimubwira, uyu mukobwa yamutunguye amubwira ko yifuza gukorana nawe.

    Yavuze ati “Narabishakaga cyane ko dukorana ariko yarantanze! Yanyegereye mbere y’uko mwegera, hanyuma yorosora uwabyukaga. Turakora, kandi dukora neza kandi.”

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Nyigisha', yavuze ko amajwi y'iyi ndirimbo yamaze gukorwa, ndetse n'amashusho yayo yarakozwe.

    Akavuga ko igomba kujya hanze mu gihe kiri imbere, ndetse bari gutegura uburyo bazahuza imbaraga mu kuyimenyekanisha.

    Ni ubwa mbere Ariel Wayz akoranye indirimbo na Knowless nyuma y'imyaka itatu ishize atangiye urugendo rw'umuziki. Mu bihe bitandukanye, Knowless ubarizwa muri Kina Music yakunze kugaragaza ko yishimira ko hari abakobwa bari gutera ikirenge mu cye mu rugendo rw'umuziki.

    Ndetse, hari amakuru avuga ko amaze iminsi ari gutekereza gufasha umwe mu bahanzikazi bashya mu rwego rwo gushyira itafari rye ku muziki w'u Rwanda.

    Ariel Wayz na Butera Knowless hagati ya Nyakanga na Kanana 2024 bamaze ibyumweru bitatu baririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda byabereye mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.

    Mu ndirimbo bakoranye hari aho baririmba bagira bati 'Niba ntarakubonye nkiri hasi. Sinzakubone ngeze ibicu. Uwo tutasangiye akavumbi, sinamuha n’agahumbi.'

    Ariel Wayz yigeze kuvuga ko impano ye y'umuziki atekereza ko ayikomora ku babyeyi be, ku mubyeyi we (Mama) na we wabaye umuririmbyi wa 'Orchestre Ingeri'.

    Ubwo yari mu kiganiro Ally Soudy On Air yagize ati 'Njyewe nkiri muto nakundaga kuririmba ariko ntabwo amakuru ye menshi nari nyafite, nkunda kuririmba aho naciriye akenge nagiye mbimubaza nsanga bifitanye isano kuko nawe yaririmbaga mbere, muri Orchestre Ingeri kera sinzi uko byagenze bagenda batandakana nziko yaririmbanye na ba Samputu.'

    'Urumva byatangiye nkiri muto ndirimba kubera uruhare rw'umubyeyi wanjye, nkura nkunda kuririmba gutyo. Nibwo batangiye kubona ko mbikunda noneho mu rugo haba habaye ibirori bakambwira ngo ndirimbire abashyitsi.'

    Yagaragaje ko yinjiye mu muziki afatira urugero kuri Bruno Mars, umwongerezakazi Ella Mai, Kamaliza ndetse na Butera Knowless. Mu 2020, uyu mukobwa yitabiriye irushanwa “The voice Afrique Francophone” muri Afurika y'Epfo.

    Ku wa 14 Gashyantare 2024, ubwo yakoraga igitaramo cyahariwe kwizihiza Umunsi w'abakundana 'A Valentine’s Night to Remember', mu ndirimbo yaririmbye, ku mwanya wa mbere yahashyize indirimbo 'Nzabarampari' ya Butera Knowless.

    Yanaririmbye indirimbo ‘Bood Up’ ya Ella Mai, ‘If I Ain’t Got You’ ya Alicia Keys, ‘A Natural Woman’ ya Aretha Franklin n'izindi. Icyo gihe yumvikanishije ko yahisemo kuririmba indirimbo z'aba bahanzikazi kubera ko anyurwa n'ingabo yabo.

    Muri Werurwe 2024, Knowless Butera yabwiye Isango Star ko Ariel Wayz ari inshuti ye, kandi ko indirimbo bakoranye yamaze kurangira. Ati “Indirimbo irahari. ‘Audio’ yararangiye’. Afite imbaraga ze, nanjye nkagira izanjye, tugahuza abakunzi noneho indirimbo ikagera kure.”


    Butera Knowless yatangaje ko gukorana indirimbo na Ariel Wayz byabaye amata yabyaye amavuta


    Ariel Wayz aherutse kugaragaza ko yarangije ikorwa ry'indirimbo yahuriyemo na Butera Knowless 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KNOWLESS


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UZITABE’ YA BUTERA KNOWLESS

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘WOWE GUSA’ YA ARIEL WAYZ


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146647/yorosoye-uwabyukaga-butera-knowless-avuga-ku-mikoranire-ye-na-ariel-wayz-video-146647.html

  • Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’ubuhinz… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ubuhinzi bufite uruhare rukomeye mu bukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, ashimangira ko kongera umusaruro w’ubuhinzi bifite uruhare mu guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro.

    Ati:'Kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi binasobanuye igabanuka ry'ibiciro by'ibiribwa ku baturage, nabyo bikagira ingaruka z'ako kanya mu [kugabanya] ubukene ndetse n'izamuka ry'ibiciro ku masoko.'

    Perezida Kagame avuze ko umusaruro ukomoka ku buhinzi ari umusingi w'iterambere ry'ibihugu bya Afurika, dore ko byinshi usanga bishingira ubukungu bwabyo ku musaruro w'ubuhinzi utanga akazi ku barenga 60% by'abakora mu bihugu byinshi bya Afurika.

    Yagize ati 'Umusaruro ukomoka ku buhinzi ni umusingi w'ubukungu bwacu ndetse n'ubuzima. Muri Afurika, abantu benshi bakora mu rwego rw'ubuhinzi ndetse n'ubucuruzi bushingiye ku bikomoka ku buhinzi.'

    Yagaragaje ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika, aho yagize ati: 'Hari byinshi byagezweho mu myaka ishize mu rwego rwo gutuma uruhererekane rw'ibiribwa rurushaho kubaka ubudahangarwa ndetse bugatanga umusaruro kurushaho.'

    Umukuru w'igihugu yashimiye AGRA igira uruhare mu gutegura iyi Nama, anashimira abayitabiriye barimo ba rwiyemezamirimo bakora mu rwego rw'ubuhinzi, abashakashatsi, abahanga n'abandi bose bayigizemo uruhare, barimo n'abaterankunga batumye ikorwa neza.

    Iyi Nama yaganiriwemo ibikwiriye gukorwa kugira ngo ubuhinzi bwa Afurika butere imbere, birimo kongera umusaruro w'abahinzi ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rifasha abahinzi guhangana n'ibibazo bahura nabyo mu mwuga wabo, birimo ihindagurika ry'ikirere.


    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ari igisubizo ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146649/perezida-kagame-yagaragaje-uruhare-rwubuhinzi-mu-bukungu-nimibereho-myiza-yabaturage-146649.html

  • Minisitiri wa Siporo yemeje ibyo kuzana abanyamahanga mu ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yavuze ko ibyo kuzana abanyamahanga ngo bakinire ikipe y’igihugu bizakorwa ariko ikaba ari gahunda y’igihe gito.

    Ufashe urugero usanga nko muri Basketball bahabwa ubwenegihugu ngo bakinire ikipe y’igihugu, mu mupira w’amaguru ari n’aho benshi babyifuza ntabwo birakorwa neza kuko kuva muri 2014 u Rwanda rwahanwa kubera gukinisha Daddy Birori wari ufite imyirondoro itabdukanye babicitseho.

    Muri iki gihe bisa n’ibyongeye aho nka Gerard Bi Goua Gohou yabuhawe ariko aheruka mu mikino ya gicuti (gusa amakuru avuga ko byarangiye byanze), Ani Elijah na we byarageragejwe biranga.

    Mu kiganiro Kick Off cyo kuri uyu wa Gatandatu gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yabajijwe niba abantu bazakomeza kubona abakinnyi bahabwa ubwenegihugu ngo bakinire u Rwanda nta nkomoko bahafite, yavuze ko mu gihe u Rwanda rurimo gutegura abakinnyi bakiri bato bizakorwa ariko atari gahunda iryambye.

    Ati 'Ntabwo nshaka ko tuyifata nka gahunda y’igihe kirekire ahubwo ni iy’igihe gito mu gutegereza ko abato bacu bazamuka. Ni yo mpamvu no muri gahunda zacu itarimo nka Minisitiri ya Siporo kuko nta gahunda yo guha abantu ubwenegihugu ihari.'

    'Icyo dushaka ni uko abana bacu bazamuka bagahabwa ubushobozi n’ibikenewe byose ahubwo natwe andi makipe akabiyambaza. Icyo gushyiramo imbaraga ni ukumenya ko aho buri mu Nyarwanda wese ufite impano yaba ari imbere mu gihugu cyangwa hanze yaba yaragezweho.'

    Nko mu mupira w’amaguru ubu hashyizwe imbaraga cyane mu gushaka abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakuriye hanze ya rwo akaba ari bo bifashishwa aho bimaze gutanga umusaruro hari nka Hakim Sahabo, Rafael York, Jojea Kwizera, Samuel Gueulette n’abandi.

    Minisitiri wa Siporo yavuze ko ari iby’igihe gito

    Gerard Bi Goua Gohou ni umwe mu baheruka guhabwa ubwenegihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-yemeje-ibyo-kuzana-abanyamahanga-mu-ikipe-y-igihugu

  • Ikuzwe wandika ibitabo afite ubumuga bwo kutabona yagaragaje imbogamizi bagihura nazo – #rwanda #RwOT

    Ikuzwe Calixte ufite ubumuga bwo kutabona, yize muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) akaba amaze imyaka irindwi yandika ibitabo akanashyira ibyanditswe mu rurimi abafite ubumuga bumva.

    Amaze kwandika ibitabo bye 12 ndetse no gushyira iby'abandi banditse mu rurimi rwumvwa n'abafite ubumuga birenga igihumbi.

    Tariki 5 Nzeri 2024 hatangijwe Ukwezi kwahariwe gusoma. Muri iki gikorwa, Ikuzwe yagaragaje ko abanditsi b'ibitabo batazirikana abafite ubumuga ngo bashyire mu nyandiko nabo babasha gusoma.

    Yagize ati 'Turacyafite urugendo rwo kumvisha abantu ko niba ugiye kwandika igitabo ukwiriye no kugikora ku buryo umwana ufite ubumuga bwo kutabona azabasha kugisoma. Abandika ibitabo bakwiye kwibuka y'uko bigomba kuba birimo inyandiko y'abafite ubumuga bwo kutabona.'

    Ikuzwe uterwa inkunga n'Ikigega cy'abanya-Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) avuga ko uretse kuba ibitabo by'abafite ubumuga bikiri bike n'ababyeyi bamwe batarasobanukirwa ngo bafashe abana babagurire ibitabo babatoze gusoma.

    Ati 'Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga ntabwo barasobanukirwa kubagurira ibitabo. Niba umwana akeneye gusoma umwandiko runaka ngo bamukoreshereze icyo gitabo cyawo.'

    Ukwezi kwa Nzeri kwahariwe gusoma ibitabo, kuri iyo mpamvu byanatumye abanditsi babyo kubufatanye na USAID bategura ibikorwa bizenguruka igihugu bikangurira abantu guteza imbere umuco wo gusoma ariko bibanda ku bana n'urubyiruko.

    Ibi bikorwa bizazenguruka mu turere tumwe na twumwe tw'igihugu nka Rulindo, Rubavu, Huye, Nyagatare bisorezwe mu karere ka Rusizi bafasha abana gusoma ibitabo.

    Ikuzwe Calixte yandika ibitabo by’abafite ubumuga bwo kutabona n’abakoresha amarenga

    Ababyeyi bashishikarizwa gutoza abana gusoma ibitabo bitandukanye muri uku kwezi kwahariwe gusoma

    Abana batangiye basoma ibitabo bitandukanye

    Kimwe mu bitabo bitandukanye byanditswe na Ikuzwe Calixte


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikuzwe-wandika-ibitabo-afite-ubumuga-bwo-kutabona-yagaragaje-imbogamizi