Blog

  • Rayon Sports yasubiye ku ivuko ihakubitira Mu… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 7 Nzeri 2024 saa Cyenda kuri Stade y’Akarere ka Nyanza.

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Khadime Ndiaye, Serumogo Ally, Youssou Diagne, Gning Omar, Ganijuru Ishimwe Elie, Niyonzima Olivier, Ishimwe Fiston, Bassane Aziz, Adama Bagayogo, Paul Jesus na Charles Bbale.

    Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga: Sebwato Nicholas, Rushema Chris, Ishimwe Abdoul, Abdoul Jalilu, Ntarindwa Aimable, Jordan Nzau Dimbumba, Hende Sannu Bonheur, Niyonizeye Fred, Hakizimana Zuberi, Iradukunda Elie Tatou na Agyenin Mensah.

    Umukino watangiye amakipe yombi ubona yigana akinira mu kibuga hagati. Mukura VS yatanze Rayon Sports kwinjira mu mukino inarema uburyo kurusha Rayon Sports, hari n’aho bari babonye igitego ku ishoti ryari rirekuwe na Iradukunda Elie Tatou rikubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 9 iyi kipe yo mu Karere ka Huye yaje gufungura amazamu nyuma y’uko Hende Sannu Bonheur yar acenze Serumogo Ally maze aha umupira Jordan Dimbumba nawe arekura ishoti Khadime Ndiaye ntiyamenya uko byagenze.

    Nyuma yo gutsindwa igitego, Murera yatangiye urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura gusa ikanyuza imipira yayo ku ruhande rw’ibumoso rwanyurwagaho na Jesus Paul bikarangira ba myugariro ba Mukura VS bayimwatse.

    Ku munota wa 25 Rayon Sports yari ibonye igitego cyo kwishyura ku ishoti ryari rirekuwe na Adama Bagoyogo gusa rinyura hejuru y’izamu gato cyane.

    Umukino wakomeje ubona Murera yariri imbere y’abafana bayo bo ku ivuko ariyo yihariye umukino ndetse yanaciriye Mukura VS umurongo nta rengwa ariko kubona uwafungura amazamu bikaba ikibazo.

    Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS ikiyoboye n’igitego 1-0. Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ikora impinduka mu kibuga havamo Omar Gnenge, Paul Jesus na Ishimwe Fiston hajyamo Mugisha Francois Masta, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange na Fall Ngagne.

    Nyuma yo gukora impinduka iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru yakomeje gutanga ibimenyetso byo kwishyura binyuze ku mipira myiza yabaga ihinduwe neza na Fall Ngagne.

    Ku munota wa 60 Aziz Bassane yakoreweho ikosa na Jordan Dimbumba ari mu rubuga rw’amahina umusifuzi ahita atanga penariti ya Rayon Sports. Yatewe na Charles Bbale maze Nicolas Sebwato ayikuramo ariko umusifuzi avuga ko yavuye mu izamu atarasifura bituma isubirwamo.

    Uyu rutahizamu wateraga umunyezamu bakomoka mu gihugu kimwe cya Uganda, yahise ayitereka mu nshundura noneho igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.

    Rayon Sports ikimira kubona igitego cyo kwishyura yakomeje gusatira binyuze n’ubundi kuri Charles Bbale wabonaga uburyo bwinshi imbere y’izamu. Ku munota wa 72 Mukura VS yarase igitego kuri kufura nziza yatewe na Iradukunda Elie Tatou gusa habura ukozaho umutwe.

    Mu minota ya nyuma y’umukino Murera yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Charles Bbale wari wahiriwe n’uyu mukino. Umukino warangiye Mukura VS itsinzwe ibitego 2-1.

    Rayon Sports isanzwe igira gahunda yo gusubira ku ivuko mu Karere ka Nyanza aho yavukiye buri mwaka, gusa ubu byari byarahujwe no kwizihiza imyaka 125 ishize Umwami Yuhi V Musinga agize Nyanza Umurwa w’u Rwanda.

    Muhire Henry wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA yari yaje kureba uyu mukino

    Abafana b’amakipe yombi bari babukereye

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga

    Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego batsinze

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Charles Bbale

    Charles Bbale agiye gutera penariti

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146659/rayon-sports-yasubiye-ku-ivuko-ihakubitira-mukura-vs-amafoto-146659.html

  • Gatsibo: Hatangijwe irerero ry’umupira w’amag… – #rwanda #RwOT

    Iri rerero ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024. Iki gikorwa cyo gufungura ‘Gatsibo Football Center’ cyatangiye ahagana saa 12:00 PM gisozwa Saa 17:00 PM. Iri rerero ryatangiranye abana bagera kuri 70 bari hagati y’imyaka 6 na 16.

    Irerero Gatsibo Football Center ryabayeho mu mpamvu yo kongera kurera no kuzamura impano zibarizwa mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko mu Murenge wa Kiziguro na Kiramuruzi yahoze igaburira umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Gatsibo Football Center [GFC], Bwana Ishimwe Olivier Ba usanzwe ari umunyamakuru ukomeye w’imikino, yavuze ko mu mpano ziheruka kuva muri aka Karere zitari zifite ba barumuna babo, bikaba byari biteye impungenge ko umupira waho ushobora gukendera. Ni yo mpamvu zo kugarura umupira w’amaguru waho, haherewe ku bato.

    Akomeza avuga ko hari uburyo bwajyaga bukoreshwa bwa gakondo muri aka Karere ka Gatsibo ariko iri rero ryo rikaba mu buryo bugezweho. Ati: “Hari uburyo bwari busanzwe bwa gakondo ugasanga abana bamaze umwaka nta mikino ya gicuti, ugasanga abana urabafite ntuzi imyaka yabo, ugasanga nyuma y'imyaka 3 abandi baramutwaye ntabwo uzi irengero.

    Hari ibyari bihari nk'ahantu hahoze umupira w'amaguru ariko ubungubu navuga ko ibyo twashakaga gukora ni ukuba nibura waba ufite umwana w'imyaka 6 ariko yazagira 25 ugasanga nibura ufite n'ifoto ye, ukabona ko nyine ko ari ibintu bijyanye n'igihe”.

    Yavuze ko Umubyeyi uzajyana umwana we muri Gatsibo Football Center bazaba bafatanije kurera kugeza igihe umusaruro ubonetse. Ati: “Umubyeyi rero uri kuzana umwana hano dufatanyije kurera, akarera nanjye nkarera kugeza igihe bizatanga umusaruro. Mu ishuri ry’abana 50 hari abatsindwa n'abatsinda, mu bana dufite 70 hari abo bizagenda neza, abandi ntibikunde, ariko nifuza ko bose byagenda neza”.

    Yavuze ko ikiza cy’ababyeyi bo muri Gatsibo usanga bumva ibintu by’umupira w’amaguru. Ati: “Ikiza cya hano usanga nk’umwana yarabyawe n'umubyeyi wenda wakiniye nka Gatsibo, ugasanga ibintu by'umupira w'amaguru bose barabyumva ntabwo ari kwa kundi ubwira umubyeyi ngo nazane umwana akine akavuga ngo agiye kwiba, basa n’aho babyumva”.

    Ishimwe Olivier Ba yavuze ko mu myaka 8 iri imbere Gatsibo izaba igaburira igihugu cyose mu bijyanye n’impano z’umupira w’amaguru nyuma y’uko ashinze irerero ryawo.

    Muri iki gikorwa cyo gufungura iri rerero ry’umupira w’amaguru habaye n’umukino wa gicuti wahuje irerero rya Gatsibo Football Center na Gahini Football Academy, umukino urangira Gatsibo Football Center itsinze ibitego 2-1.

    Akarere ka Gatsibo gasanzwe kazwiho kuzamura impano z’umupira w’amaguru dore ko hari bamwe mu bakinnyi bakomeye bahazamukiye barimo Ruboneka Jean Bosco ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Manishimwe Djabel wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC, Ishimwe Fiston ukinira Rayon Sports, Hoziyana Kennedy ukinira Marine FC n’abandi.

    Ishimwe Olivier Ba yavuze ko mu myaka 8 iri imbere Gatsibo izaba igaburira igihugu cyose mu bijyanye n’impano z’umupira w’amaguru nyuma y’uko ashinze irerero ryawo

    Abana bari mu irerero rya Gatsibo Football Center bari mu byiciro bitandukanye bijyanye n’imyaka yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146662/gatsibo-hatangijwe-irerero-ryumupira-wamaguru-gatsibo-football-center-rizagaburira-igihugu-146662.html

  • Ibyihariye kuri Ambassadors of Christ Choir J… – #rwanda #RwOT

    Ambassadors of Christ Choir Junior ni Korali igizwe n’abangavu gusa basengera mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, akaba ari Korali nto ya Ambassadors of Christ Choir yamamaye mu ndirimbo “Nimekupata Yesu” yarebwe n’abarenga Miliyoni 40 kuri Youtube.

    Imaze imyaka 12 ibonye izuba, ariko imaze kugwiza ibikorwa birimo na Album bashyize hanze mu 2019. Aba bana b’impano zitangaje bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ni Mwiza” yarebwe n’abarenga Miliyoni 1.6 kuri Youtube, “Amashimwe”, “Umunsi Umwe”, “Bizamera bite”, “Ngaho Tekereza” n’izindi.

    Junior Ambassadors yatangiye umurimo wo kuririmbira Imana mu 2012, hagendewe ku gitekerezo cy’uko hashakwa abaririmbyi b’abana cyangwa se abanyamuryango babaririmba cyangwa se abaririmbye ariko batakiririmba muri Ambassadors of Christ Choir.

    Bakomeje umurimo wo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo mu nsengero zitandukanye, kugeza mu mwaka wa 2019 aho bashyize ahagaragara umuzingo w’amashusho, wariho indirimbo zisaga 10, harimo n’izakunzwe cyane nka “Amashimwe” na “Umunsi umwe”.

    Mu 2022 bakoze igitaramo cy’imbaturamugabo cyo kwizihiza imyaka 10 bari bamaze mu murimo wo kuririmbira Imana, gusa bakomeje gusohora indirimbo nyinshi nazo zakunzwe nka “Nimwiza”. Ubu rero bashyize hanze indi ndirimbo yitwa “Umwami ukomeye”. Amajwi yayo yakozwe na Jeph pro [Makarios studio], amashusho akorwa na Eliel Filmz.

    Umwe mu bayobozi ba Ambassadors of Christ Choir Junior, Christian Asifiwe, yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya “igamije kongerera abantu ibyiringiro cyane cyane muri iyi minsi ya nyuma abantu bugarijwe n’ibyago n’amakuba, aho babona inkuta zibabuza kugira aho bagera ko Yesu ashobora kuzisenya zose”.

    Mu 2023, umwe mu batoza ba Ambassadors of Christ Choir, Songa Rene, yatubwiye ko mu rwego rwo gutegura ahazaza h’iyi Korali imaze kuba ubukombe muri Afrika, bafite Junior Ambassadors yatangiye muri 2012 ikaba ibafatiye runini kuko abaririmbyi bamaze gukura mu myaka n’abafite impano yo kuririmba bimurirwa muri Ambassadors of Christ Choir.

    Yagize ati “Dufite Junior Ambassadors,…imikorere yacu ni imwe ntabwo dutandukanye, icyo idufasha ni uko abamaze gukura n’abafite impano yo kuririmba cyangwa izindi mpano baza muri ‘Senior Ambassadors’ ngira ngo abadukurikiranira hafi bo babasha kubibona ko hari abazamutse, bose hamwe bararenga 30”.

    REBA INDIRIMBO NSHYA “UMWAMI UKOMEYE” YA AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR JUNIOR

    Junior Ambassadors bamaze kwandika izina mu myaka micye bamaze mu murimo

    Ambassadors of Christ Choir Junior bakoze mu nganzo bahumuriza abugarijwe n’ibibazo bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146657/ibyihariye-kuri-ambassadors-of-christ-choir-junior-yongereye-ibyiringiro-abugarijwe-nibyag-146657.html

  • Minisitiri Lord Ray Collins yagaragaje ibyo ashyize imbere mu guteza imbere imikoranire y'u Bwongereza na Afurika – #rwanda #RwOT

    Ku wa 6 Nzeri 2024, Lord Ray Edward yahuye na Perezida Kagame asoza uruzinduko rw'iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, aho yanatangarije inkunga ya miliyoni 25 z'ama-Pound [miliyari 44.3 Frw] igihugu cye cyatanze, agamije gufasha mu iterambere ishoramari rishingiye ku buhinzi.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, yagaragaje ko hari byinshi yifuza gushyiramo imbaraga by'umwihariko mu guteza imbere imikoranire y'ibihugu by'Afurika.

    Ati 'Icyo nagaragaje kandi nshyize imbere ni ubutumwa bw'ubushake bwo gufatanya mu guharanira iterambere ry'ubukungu kandi aho ni ho hakwiye kwibandwaho. Ibyo bijyana n'inyungu z'impande zombi kubera ko guverinoma nshya y'u Bwongereza irashaka gukorana na za guverinoma mu buryo burambye kandi intego yacu ya mbere ni iterambere.'

    Iyo ntego kandi ni yo tuzashyira imbere mu biro by'ububanyi n'amahanga, inshingano zanjye nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga na Minisitiri ushinzwe Afurika ni ukwibanda cyane ku kureba uko twagira imikoranire ihamye igamije iterambere kandi urufunguzo ni ukubakira ku mikoranire dufitanye n'u Rwanda.'

    Yashimye cyane umubano w'u Rwanda n'u Bwongereza yemeza ko ukwiye gukomeza gutezwa imbere kandi ko igihugu cye kiteguye kurushoramo imari.

    Ati 'Ni umubano mwiza cyane kandi utanga umusaruro kuko ugenda waguka uko imyaka ishira kandi ubu ugiye kongera gushyirwamo imbaraga twibanda cyane ku iterambere ry'ubukungu.'

    Yagaragaje ko kandi yagiranye ibiganiro na Guverinoma y'u Rwanda uko u Bwongereza bushobora koroshya uburyo bwo kugera ku mari kandi mu buryo bwihuse.

    Minisitiri Lord Ray Edward yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye guhagararirwa mu buryo buhoraho mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano kandi ko yiteguye gukomeza guharanira ko ibyo bibaho.

    Yagaragaje ko udushya tugenda duhangwa mu ngeri zinyuranye zaba mu buhinzi, ubucuruzi n'izindi nzego bigenda bitanga umusaruro ku guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe ariko ko hakenewe gukomeza ubufatanye.

    Yagaragaje ko u Rwanda rufite byinshi byiza mu bijyanye no guhangana n'ihindagurika ry'ibihe birimo no kuba ruri kwimakaza ikoreshwa ry'imodoka zikoresha amashanyarazi.

    Minisitiri Lord Ray yatangaje ko u Bwongereza bwemereye u Rwanda inkunga izifashishwa mu guteza imbere imishinga mito n'iciriritse.

    Yashegeshwe n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ku wa 5 Nzeri 2024 Minisitiri Lord Ray yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali yunamira inzirakarengane zirushyinguwemo.

    Yagaragaje ko ubwo yarusuraga, yashegeshwe bikomeye n'amateka ya Jenoside no kubona amashusho y'urwibutso y'abishwe muri icyo gihe.

    Ati 'Nakomerekejwe n'amashusho nabonye ariko kandi natekereje ko kimwe mu bintu byiza nabonye kuri ruriya rwibutso ni uko rukubwira inkuru yose guhera mu ntangiriro, nko mu myaka 1930, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yabibwe, igatangira bihereye ku kwambura abantu ubumuntu.'

    Yagaragaje ko uburyo bwakoreshejwe mu kubara inkuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi, itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n'uko yahagaritswe ari ibintu by'ingenzi bizigisha abato amateka y'icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

    Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Ray Edward Harry Collins yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-lord-ray-collins-yagaragaje-ibyo-ashyize-imbere-mu-guteza-imbere

  • Abacuruza impu basabwe kuzubakira amakusanyirizo mu gihe bategereje uruganda – #rwanda #RwOT

    Aba bacuruzi bamaze igihe bagaragaza imbogamizi bahura na zo ziterwa n'uko nta ruganda ruzitunganya ruri mu Rwanda, izo bohereje mu karere ka Afurika y'iburasirazuba zikabahombera bitewe n'umusoro uri hejuru bacibwa.

    Mu gushaka umuti w'iki kibazo, mu 2022 Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yasezeranyije aba bacuruzi, ko hamwe n'abafatanyabikorwa bayo, igiye gushaka uko mu Rwanda hakubakwa uruganda ruzajya rutunganya impu.

    Ku ikibitiro hashyizweho ihuriro Kigali Leather Cluster ryibumbiyemo abacuruzi b'impu n'ibizikomokaho kugira ngo bakurikirane umushinga wo kubaka urwo ruganda.

    Kugeza ubu ntabwo uruganda rwari rwubakwa gusa aho rugomba kubakwa harahari. Imbogamizi ihari ni uko hataraboneka abashora imari mu mushinga wo kurwubaka.

    Ubwo ababarizwa muri Kigali Leather Cluster baganiraga na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, tariki ya 6 Nzeri 2024, bongeye kugaragaza ko kubura k'uruganda bituma impu zita agaciro, zikabahombera.

    Mu ngamba zafatiwe muri iki kiganiro harimo kubaka amakusanyirizo impu zizajya zibikwamo mu gihe nta ruganda rwari rwaboneka, akazajya afasha mu kuzikusanyiriza hamwe kugira ngo zoherezwe mu mahanga ari nyinshi, cyangwa se abashoramari bakeneye kuzigura bazihasange.

    Minisitiri Sebahizi yabwiye abagize iri huriro ko no mu gihe uru ruganda ruzaba rwarubatswe, amakusanyirizo ari yo azatuma rukora neza, kuko kubona impu zo gutunganya bizajya byoroha.

    Yagize ati 'Ahantu tugomba gushakira umuti mu gihe uruganda rutari rwaboneka ni ukubaka amakusanyirizo y'impu, tukazajya tumenya impu dufite mu gihugu, tukamenya izoherezwa hanze n'izo tugomba gusigarana.'

    Yongeyeho ko ihuriro ry'abacuruza impu n'ibizikomokaho rifite mu nshingano kugenzura ibikorwa by'uruhererekane byazo mu rwego rwo guteza imbere isoko ryazo.

    Ati 'Ni mwe mufite mu nshingano kugenzura ibikorwa by'uruhererekane rw'impu n'ibizikomokaho mu rwego rw'ubucuruzi n'iterambere ry'inganda ntoya, izicirirtse ndetse n'inganda nini. Bivuze ko abakora ubucuruzi bw'impu bagomba kuzinyuza mu ihuriro ryanyu.'

    Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, Kamayiresi Jean d'Amour, yavuze ko bishimiye uruhare rwa Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda mu gushaka umuti w'ibibazo, agaragaza ko bazirikanye ibyo basabwe.

    Ati 'Nubwo twamubwiye ibibazo dufite, na we hari ibyo yadusabye twakora byadufasha mu kugira ibyo dukemura. Kimwe mu byo yadusabye ni ukubaka amakusanyirizo y'impu azadufasha gushyira hamwe impu zacu kugira ngo abanyamahanga nibaza bazasange zihari.'

    Kamayiresi yavuze ko abacuruza impu biteguye gushaka ubushobozi, bakubaka amakusanyirizo nk'uko babisabwe, yongeraho ko nimara kububona bitazatwara igihe kirekire.

    Perezida wa Kigali Leather Cluster yasabye abacuruza impu ndetse n'ibizikomokaho kugana iri huriro kugira ngo bakomeze kunoza imikorere yabo ndetse binabafashe kwagura isoko ryabwo.

    Abo mu ihuriro ry’abacuruza impu n’ibizikomokaho bahuye na Minisitiri Sebahizi, bemeranya ku kubaka amakusanyirizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruza-impu-basabwe-kuzubakira-amakusanyirizo-mu-gihe-bategereje-uruganda

  • Minisitiri Dr. Vincent Biruta yitabiriye inama y'abaminisitiri yahuje u Bushinwa n'ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Umutekano imbere mu Gihugu, yatangaje ko Minisitiri Dr. Vincent Biruta kuri uyu wa 7 Nzeri 2024 yagiranye ibiganiro na Minisitiri wungirije w'umutekano imbere mu Bushinwa, Qi Yanjun bagirana ibiganiro bigamije kwimakaza imikoranire.

    Ibiganiro ku mpande zombi byibanze ku guteza imbere imikoranire mu bijyanye n'umutekano ndetse n'ibijyanye no kubahiriza amatekeko.

    Inama u Bushinwa bugiye kugirana n'abaminisitiri izabuhuza na Afurika y'Iburasirazuba yiswe 1st China-East Africa Ministerial Dialogue yitezweho kwimakaza imikoranire mu by'umutekano no kubahiriza amategeko.

    Iyo nama ibaye nyuma y'iyahuje abayobozi b'ibihugu bya Afurika n'u Bushinwa (FOCAC), yarangiye tariki 6 Nzeri 2024.

    Muri iyo nama yanitabiriwe na Perezida Kagame, u Bushinwa bwatangaje ko bugiye gutanga inkunga ingana na miliyari 50 z'amadolari mu myaka itatu mu bihugu bya Afurika.

    Umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda umaze imyaka 53. Kuva mu 2003 kugeza mu 2023, imishinga y'Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7 z'Amadolari ya Amerika yinjiye mu Rwanda, iha akazi abantu 29.902.

    Dr. Vincent Biruta na Qi Yanjun bagiranye ibiganiro bigamije kwimakaza imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa byibanda ku mutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-vincent-biruta-yitabiriye-inama-y-abaminisitiri-yahuje-u-bushinwa

  • Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024 ubwo abakunzi ba Rayon Sports bari bahugiye ku mukino ubahuza na Mukura ku munsi wa Gikundiro ku Ivuko, inkuru idashimishije yabagezeho ivuga ko Haruna Niyonzima yamaze gutandukana n’ikipe yambara ubururu n’umweru mu Rwanda.

    Amakuru yamenyekanye avuga ko Rayon Sports yatandukanye na Haruna Niyonzima ku bwumvikane. Nyamara, ibi bije nyuma y’umwuka mubi wari umaze icyumweru uvugwa muri Rayon Sports ko hari abakinnyi batahawe ibyo basinyiye mu masezerano, bakaba bari barahagaritse n’imyitozo.

    Mu minsi ishize byavuzwe ko Haruna Niyonzima na bagenzi be barimo Aziz Bassane Kalougna, nyuma yo kubona igihe bari barumviianye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports kirenze nta mafaranga babonye, bahise bafata umwanzuro wo kureka imyitozo kugira ngo ubuyobozi bukore ibyo bari baravuganye. Yahawe urupapuro rumurekura ku wa Gatanu ndetse ubuyobozi bw'iyi kipe bwemeje ko bwatandukanye na we. 

    Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', yari yagarutse muri Rayon Sports avuye muri Al Ta'awon SC yo muri Libya, yemezwa nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports yahozemo mu myaka 17 ishize. Icyo gihe yakiriwe nk’Umwami muri iyi kipe, none ayivuyemo nyuma y’iminsi 52 gusa.

    Ni umukinnyi wanakiniye Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania azandikiramo amateka akomeye mbere yo kongera kugaruka mu Rwanda agakinira AS Kigali. Nubwo adaheruka guhamagarwa mu Amavubi, ni umwe mu bayagiriye akamaro kanini mu mikino irenga 100 yayakiniye guhera mu 2006. 

    Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane 

    Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’iminsi micye cyane ayisinyiye

    Ubwo Haruna yakirwaga nk’Umwami muri Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146655/haruna-niyonzima-yacunze-aba-rayon-bagiye-i-nyanza-akuramo-akarenge-atandukana-na-rayon-sp-146655.html

  • Uko Rusine Patrick atahiriwe nibitaramo yago… – #rwanda #RwOT

    Yatangiye urwenya ari mu mutaka w'abarimo Nkusi Arthur ndetse na Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge baje no gukorana filime bise 'Mugisha na Rusine'.

    Hamwe no gukomeza kuzamuka kw'izina rye, byatumye bimwe mu bitangazamakuru bimurambagiza, atangira urugendo rw'itangazamakuru.

    Yakoreye Power Fm, ndetse muri iki gihe ni umunyamakuru wa Kiss FM, aho azajya akorana ikiganiro 'Kiss Breakfast' na Anitha Pendo, uherutse gusezera mu Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

    Uyu munyarwenya yagiye agaragara cyane mu bitaramo birimo nka Seka Live, Gen-Z Comedy, iby'umunyarwenya Japhet Mazimpaka yakoreye mu Ntara n'indi. Ariko mu 2023, yakoze igitaramo cye bwite yise 'Inkuru ya Rusine'.

    Rusine agaragaza ko inzira ye yo gutera urwenya itari iharuye nk'uko buri wese yabyiyumvisha, kuko yahuriyemo n'ibyiza n'ibibi, ariko hamwe no gushikama hari intera agezeho.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Rusine yavuze ko yagerageje uko ashoboye kugirango abone ibitaramo by'urwenya yari kwitabira mu Bufaransa no mu Budage, ariko byagiye bipfa ku munota wa nyuma.

    Yasobanuye ko yetekereje gukorera ibitaramo hanze y'u Rwanda, kubera ko yashakaga gutera ikirenge mu cya bagenzi be b'abanyarwenya bataramiye igihe kinini mu bihugu byo mu Burayi n'ahandi.

    Ati 'Nyuma y'igitaramo cyanjye bwite nari nyotewe nanjye kujya mu mahanga, kugirango ngire ubumenyi ku bitaramo by'ahandi. Nabishyizemo imbaraga nyinshi biranga. Byaranze. Kandi bitanturutseho.'

    Yavuze ko yari yateguye kujya mu Bufaransa 'ntibyakunda', ndetse yari yavuganye n'abantu bo mu Budage agomba kujyayo ariko ku munota wa nyuma 'ntibyakunda'.

    Akomeza ati 'Twagombaga kugenda turi babiri, uwo wa kabiri biba ngombwa y'uko abisubika, igihe abisubukuriye nanjye sinaboneka, ubwo rero, n'icyo gitaramo cya mbere ni hafi aho ngaho.'


    Rusine Patrick yatangaje ko mu 2023 yagerageje gukorera ibitaramo mu Bufaransa no mu Budage biranga


    Rusine yavuze ko igitaramo cyo mu Budage cyapfuye ku munota wa nyuma, kuko uwo bari kujyana yabuze


    Rusine avuga ko imyaka itanu ishize ari mu batera urwenya, yahuriyemo ibyiza n'ibibi

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA RUSINE PATRICK

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146654/uko-rusine-patrick-atahiriwe-nibitaramo-yagombaga-gukorera-mu-bufaransa-no-mu-budage-video-146654.html

  • Ibyo wamenya ku irushanwa rya Rwanda Open 2024 ribura ibyumweru bibiri #rwanda #RwOT

    Irushanwa Mpuzamahanga 'Rwanda Open M25' rizabera ku bibuga bya IPRC Kigali, byitezwe ko rizitabirwa n’ibihangange ku Isi mu mukino wa Tennis.

    Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri kuva ribaye mpuzamahanga aho ryashyizwe ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour 'Futures', ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi, aho ritanga amanota ku rutonde rwa ATP.

    Riteganyijwe kuzaba tariki ya 23-29 Nzeri 2024 na 30 Nzeri kugera 6 Ukwakira 2024 muri IPRC Kigali (IPRC-Kigali Ecology Tennis Club).

    Ni irushanwa biteganyijwe ko ibihembo byose bizatwara ibihumbi 25 by’amadorali, ni ukuvuga miliyoni hafi 35 z’amanyarwanda.

    Mu bakina umwe kuri umwe (singles) uwa mbere azahembwa $3600, uwa kabiri $2120, abageze muri 1/2 bahabwe $1255.

    Muri iki cyiciro bazahemba kugeza kuwabashije kugera muri “Round of 32” aho azahabwa $260.

    Abakina ari babiri (doubles) umwanya wa mbere bazegukana $1550, aba kabiri bahabwe $900, abageze muri 1/2 bahabwe $540, abageze muri 1/4 bahabwe $320 ni mu gihe abagarukiye muri 1/16 bazahabwa $180.

    Umwaka ushize mu bakina ari babiri Damien Wenger na Corentin Denolly begukanye irushanwa mu cyumweru cya mbere.

    Umuntu ku giti cye umwaka ushize icyumweru cya mbere irushanwa ryegukanywe n’Umusuwisi Damien Wenger n’aho icyumweru cya kabiri ryegukanywe n’Umufaransa Carentin Denolly.

    Umurundi, Iradukunda na Abraham Asaba ukomoka muri Ghana, bitwaye neza muri Doubles umwaka ushize

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-wamenya-ku-irushanwa-rya-rwanda-open-2024-ribura-ibyumweru-bibiri

  • Engie Energy Access Rwanda yorohereje abashakaga gutunga telefoni za Samsung – #rwanda #RwOT

    Samsung ni Sosiyete ikomeye yo muri Koreya y'Epfo. Amasezerano yasinywe, yakozwe hagati ya Engie Energy Access Rwanda n'Ishami ry'uru ruganda rifite Icyicaro i Nairobi muri Kenya.

    Ku wa Gatanu tariki ya 06 Nzeri 2024, ubwo ibi bigo byombi byatangazaga ubufatanye ku mugaragaro, hahise hanatangazwa ubukangurambaga bwiswe 'Ni Umuti' bugamije gufasha abaturarwanda kugerwaho n'ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Engie Energy Access Rwanda, Mugabo Patrick, yavuze ko benshi mu bakiliya bari barasabye ko nyuma yo kuborohereza kubona imirasire icana televiziyo, radio n'ibindi; byaba byiza bafashijwe no kubona telefoni ngendanwa.

    Abakiliya bazajya bagana ahasanzwe hatangirwa serivisi za MySol abe ari ho banagurira izi telefoni za Samsung. Umuntu azaba ashobora kuyigurana n'umurasire cyangwa akayigura yonyine.

    Hashyizweho uburyo izi telefoni zizajya zishyurwa mu byiciro ku buryo umukiliya ashobora guhitamo kujya yishyura ku munsi, icyumweru cyangwa mu kwezi, telefoni yose ikishyurwa mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa 12.

    Umwihariko urimo ni uko telefoni zose zo mu byiciro bitandukanye za Samsung zizajya ziboneka kandi zifite garanti.

    Umuyobozi Ukuriye Ishami rya telefoni ngendanwa muri Samsung mu bihugu bya Afurika y'Iburengerazuba, Anthony Hutia Mungai, yavuze ko intego yabo ari uko telefoni zikwirakwira mu gihugu hose.

    Ati 'Ubu bufatanye buzoroshya kubigeraho kuko abaturage bashyiriweho uburyo bworoshye bwo kwishyura telefoni iyo ari yo yose bifuza. Ubu bufatanye buzagumaho mu gufasha Abanyarwanda gutunga telefoni zizewe kandi zigezweho za Samsung ku giciro gito kandi bakishyura mu byiciro.'

    Kugeza ubu Samsung yihariye hafi 15% by'isoko rya telefoni mu Rwanda. Muri Mutarama uyu mwaka nibwo iyi sosiyete yashyize hanze telefoni zigezweho zo mu cyiciro cya Galaxy 24, kandi na zo zikazaba ziboneka binyuze ubu bufatanye.

    Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Access Rwanda, Patrick Adjiwanou, yavuze ko ubu bufatanye bushya buje bushimangira intego zabo zo kuzamura iterambere ry'abaturage.

    Ati 'Ubu dutangiye kuzuzanya na gahunda ya Guverinoma yo kugeza telefoni zigezweho kuri buri muturage wese w'u Rwanda.'

    Telefoni zizajya ziboneka binyuze muri ubu bufatanye harimo Samsung Galaxy A04, Samsung Galaxy A05, Samsung Galaxy A05s, Samsung Galaxy A15, Samsung Galaxy A35 5G, Samsung Galaxy A55 5G, Samsung Galaxy S24 Plus na Samsung Galaxy S24 Ultra.

    Kugeza ubu Engie Energy Access Rwanda, ifite aba-agents barenga 300 bakorera hirya no hino mu gihugu. Ifite amashami ku Kimihurura, Nyabugogo, Muhanga, Huye, Rusizi, Karongi, Rubavu, Musanze, Kayonza, Ngoma ndetse na Nyagatare.

    Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Access Rwanda, Patrick Adjiwanou, yavuze ko ubu bufatanye bushya buje bushimangira intego zabo zo kuzamura iterambere ry'abaturage

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Engie Energy Access Rwanda, Mugabo Patrick, yavuze ko benshi mu bakiliya babo bari barasabye ko nyuma yo kuborohereza kubona imirasire icana televiziyo, radio n'ibindi, byaba byiza bafashijwe no kubona telefoni ngendanwa

    Abahawe izi telefoni bagaragaje ibyishimo bidasanzwe

    Izi telefoni zizajya ziboneka ahari amashami ya Energy Access mu Rwanda hose

    Impande zombi zahamije ko ubu bufatanye buzaramba

    Umuturage azajya ahitamo telefoni yifuza ayihabwe

    Bamwe muri ba agents ba Energy Access Rwanda bahise bahabwa zimwe muri telefoni za Samsung

    Willy Ndahiro ni we wari umuhuza w’amagambo

    Abaturage bazajya bahabwa telefoni ziri mu byiciro bitandukanye za Samsung

    Amafoto: Usabamungu Arsene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/engie-energy-access-rwanda-yazaniye-abakiliya-uburyo-budasanzwe-bwo-gutunga