Blog

  • Odda Paccy ashobora kujyanwa i Mageragere abyita bigezo. #rwanda #RwOT

    Odda Paccy ashobora kujyanwa i Mageragere abyita bigezo.

    Umuhanzi kazi Odda Paccy wabiciye bigacika hambere aha ashobora kwisanga mu byaha byo kwibasira umu producer byagiye bivugwa ko babyaranye nubwo PRODUCER LICK LICK we yabiteye utwatsi.

    Paccy yakoze indirimbo yise BIRAKUREBA yibasiyemo producer lick lick muburyo bweruye avuga ko yabyaye akihakana umwana.


    Ibi rero ni babisesengura bagasanga koko ni lick lick yibasiraga bishoboke kuba bitazamugwa neza na gato.

     

    The post Odda Paccy ashobora kujyanwa i Mageragere abyita bigezo. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/odda-paccy-ashobora-kujyanwa-i-mageragere-abyita-bigezo/

  • Kamaro tumusanganye na Yaka Mwana Ibyobakoraga Biratangaje!!! #rwanda #RwOT

    Kamaro Umenyerewe nk'umu influencer kumbuga nkoranya mbaga, akaba umu Hoster, agakora n'ibiganiro

    kuri Youtube Chanel zitandukanye tumutumuguye gitumo aho tumusanganye na witwa Yaka Mwana

    barigukora ikiganiro kuri Youtube Chanel yitwa P Media TV ( PAZZO MEDIA TV )

    Twamubajije ibyiyo channel (PAZZO MEDIA TV) Yatubwiyeko nyuma yibyobyose nawe yahisemo kuzajya akorera ibiganiro ndetse akazajya anatumira abatumirwa batandukanye bakaganirira abazajya bakurikirana iyo Channel yitwa PAZZO MEDIA TV.

    Kwikubitiro KAMARO akaba yatangiranye nuwitwa YAKA MWANA.

    wakanda hano ukareba ibyo Kamaro yakoranaga na Yaka : https://www.youtube.com/watch?v=XV-E0CGl_uI

     

    Ubusanzwe Kamaro yigeze gukora umuziki twamubajije no kumuziki yakoze kera adusubuza murayamagambo;

     

     

     

    Nijye Nigga ya mbere ikoza ingashya muri Ocean, nkozamo ukagira ngo ndimo kwirobera ntinya amazi kuko
    iteka ntwara nambaye ijile na bagenzi banjye biragoye kugira ngo bashire. Mba mfite commande ninjiye
    Taillande nibwo ngarutse Islande mpura n'abambuzi bari baje bifunze nk'abaranguzi, mu byo nibwe harimo na Pabuzi.

    Twanamubajije kumuziki wubu adusubiza murububuryo: 'Urubyiruko rw'ubu rwabuze inganzo ku buryo usanga bashishikajwe no kwandika ibintu bijya kumera nk'ubusambanyi?'

     

    The post Kamaro tumusanganye na Yaka Mwana Ibyobakoraga Biratangaje!!! appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kamaro-tumusanganye-na-yaka-mwana-ibyobakoraga-biratangaje/

  • Bralirwa igiye gutembereza i Dubai abacuruzi ba Coca-Cola b'indashyikirwa – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatangiwe ahakorera ubuyobozi bukuru bw'uru ruganda rwenga ibinyobwa bidasembuye, mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi w'uru ruganda, Etienne Saada, yagaragaje ko abacuruzi b'ibinyobwa rukora barufasha kugera ku ntego zarwo no ku iterambere, aboneraho kubashimira.

    Saada yagize ati 'Mu gihe twizihiza abatsinze uyu munsi, duhamya ko kubera ubufatanye mu byo dukora hamwe, gukunda umurimo no gukora cyane kwa buri wese, twashoboye kugera kuri byinshi.'

    Ababitsindiye ni bamwe mu barenga 40 bitabiriye irushanwa 'Dubai Twagiye' ryatangiye muri Gashyantare kugeza muri Kamena 2024, hagamijwe guteza imbere akazi kabo n'ubusabane hagati yabo n'abakiliya.

    Abacuruzi ba Coca-Cola bitabiriye iri rushanwa ni abakorera mu turere dutandukanye two mu ntara zose z'igihugu n'umujyi wa Kigali, indashyikirwa bakaba bava muri Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Nyamasheke, Ngoma, Huye, Rubavu, Bugesera na Rulindo.

    Bane baje mu cyiciro cya mbere muri iri rushanwa ni bo bazatemberezwa i Dubai, kandi Bralirwa izabishyurira byose bazakenera mu gihe bazaba bari muri uyu mujyi, banakurikire irushanwa ry'imodoka rya Formula One.

    Abacuruzi bane baje mu cyiciro cya kabiri bahawe moto za tuk-tuk, imwe ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000 Frw), kugira ngo bajye bazifashisha mu bucuruzi bwabo.

    Uru ruganda rwasobanuye ko abacuruzi batatu baje mu cyiciro cya gatatu, ari na cyo cya nyuma, bazishyurirwa kurara amajoro abiri n'ibindi bizakenerwa muri Kivu Mantis.

    Bralirwa yatangiye gukora ibinyobwa mu 1959. Ku bufatanye n'uruganda Coca-Cola rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye gukora ikinyobwa cya Coca-Cola mu 1974.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-igiye-gutembereza-i-dubai-abacuruzi-ba-coca-cola-b-indashyikirwa

  • Spiro ntivuga rumwe n'abamotari bayishinja serivisi mbi – #rwanda #RwOT

    Aba bamotari bavuga ko ubwo bahabwaga moto n'uru ruganda rubaguraniye izo bari bafite bumvikanye ko bazajya bazikanikirwa ku buntu ndetse bakajya bongererwa umuriro muri batiri bakishyura 7500 Frw ku cyumweru.

    Ibi ngo si ko byose byakozwe kuko mu magaraje y'uru ruganda abakozi ba Spiro babishyuza amafaranga yo gukanika moto batarayavuganye bikiyongreraho no kuba ibikoresho bisimbura ibishaje kubibona ari ingorabahizi bamwe bikabicira akazi cyangwa bikabateza ibihombo.

    Umukozi ushinzwe kwita ku bakiliya muri Spiro Rwanda, Atete Benigne yabwiye IGIHE ko ikibazo cyo gusimbuza ibikoresho bishaje cyashakiwe umuti wo gukorana n'andi magaraje atari ay'iki kigo gusa.

    Yagize ati “Twatangiye dufite amagaraje abarirwa muri atatu mu myaka ibiri ishize kuko moto zari nshya zikeneye abakanishi bazi kuzikora twarabahuguye. Twangaga ko abamotari bazajya mu yandi magaraje bataramenya gukanika moto zacu bigatera ikibazo. Kuko turi kongera moto mu muhanda turi kongera amagaraje arimo n'ibikoresho bisimbura ibishaje”.

    “Uko isoko rigenda ryaguka na twe turi kugenda dukorana n'andi magaraje atari aya Spiro tugashyiramo n'ibikoresho kugira ngo turwanye icyo kibazo cyo kuvuga ngo umumotari yabuze igikoresho gisimbura igishaje cyangwa yasanze umurongo muremure ku magaraje ya Spiro”.

    Yavuze ko ubu bamaze kugira amagaraje arenga arindwi mu hihugu harimo aya Spiro n'andi ashobora gukanikirwamo moto zabo ndetse ko hari n'andi bateganya kongeraho harimo n'ayo mu ntara.

    Yasabye abamotari gushakira serivise zabo no mu yandi magaraje kuko bari kugenda bakorana na yo.

    Ku kijyanye n'abamotari bishyuzwa amafaranga y'igaraje bavuga ko atari mu masezerano bagiranye, Atete yavuze ko ibyo bisa no kwitiranya ibyo bumvikanye.

    Ati “Abakozi bacu bo mu magaraje ni twe tubihembera ariko umumotari aba agomba kwishyura igikoresho asimburijwe, twe icyo tumuhera ubuntu ni iyo serivise yo gukanika. Ntibivuze rero ko nta mafaranga yishyura mu igaraje ubwo barabyitiranya”.

    Yasobanuye ko moto zonyine zitishyura amafaranga mu igaraje na make ari iziri mu gihe cya garanti batanga. Iki gihe cya garanti ni igihe moto itaragenda ibirometero 20.000 naho gusanirwa moto zitishyujwe amafaranga yo gukanikwa byo ni mu gihe itararenza ibilometero 150.000 by'urugendo.

    Ibyo byose iyo birangiye ni bwo umumotari noneho aba avuye mu maboko ba Spiro Rwanda moto ikaba iye burundu kandi akajya yimenyera buri kimwe akacyiyishyurira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-ntivuga-rumwe-n-abamotari-bayishinja-serivisi-mbi

  • Kirehe: Imvura yasenye ibyumba by'amashuri 11 – #rwanda #RwOT

    Ibi byumba byasambutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024 mu mvura nyinshi irimo umuyaga yaguye ahagana saa Munani z'amanywa mu bice bitandukanye by'Akarere ka Kirehe cyane cyane mu Murenge wa Nyarubuye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yabwiye IGIHE ko iyi mvura yari irimo umuyaga mwinshi yasenye ibyumba 11 by'amashuri byo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Migongo mu Murenge wa Nyarubuye.

    Ati 'Imvura yaguye ahagana Saa Munani z'amanywa isenya ibyumba 11 byo ku Rwunge rw'Amashuri rwa Migongo muri Nyarubuye. Nta bindi bintu yangije ni ibyo byumba gusa. Ubu rero twahise dushaka ahandi hantu abana bakwigira hari ibyumba bine byari byuzuye kuri icyo kigo nibyo ejo bizifashishwa ndetse twanabonye ibindi byumba ku kigo cy'amashuri abanza cya Nyarubuye nta kibazo rero abana bazagira ejo baziga neza.'

    Visi Meya Nzirabatinya yakomeje avuga ko nta mpungenge bafite z'uko abana baziga kuko bamaze kubona ibindi byumba bizakoreshwa ku bana bose.

    Yakomeje kandi asaba abaturage gufata ingamba zikomeye zo kuzirika ibisenge kugira ngo bakomeze kwirinda umuyaga wabasenyera inzu, abasaba gufata amazi ava ku bisenge kuko nayo ajya asenyera benshi.

    Muri Kirehe imvura yasenye ibyumba by'amashuri 11


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-imvura-yasenye-ibyumba-by-amashuri-11

  • The Ben, Element na Kevin Kade bandikiye amat… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko byari biteganijwe The Ben ari mu batanze ikiganiro mu birori byihariye bya Silver Gala bigamije gukomeza guteza imbere ubuhanzi imbere byumwihariko guteza imbere Sherrie Silver Foundation.

    Ikiganiro cya The Ben kikaba cyibanze ku kwibutsa abantu ko Isi ya none ikururira abantu mu kugendera mu kigare rimwe na rimwe byangiza.

    Uyu muhanzi aheraho asaba abana guhitamo neza, guhitamo kuba urumuri maze igihe bafite bakakibyaza umusaruro, anaboneraho kwibutsa abantu muri rusange ko igituma umuntu agira aho agera ari ugukomeza iteka kurinda ibyo yubatse.

    Nk’uko byari byatangajwe kandi Element Eleeeh yagize umwanya wo gususurutsa abitabiriye Silver Gala mu ndirimbo ze zirimo Milele na Kashe, anashima ibyiza Sherrie Silver akomeza kuzanira u Rwanda.

    Mu gosoza ibi birori Kevin Kade abifashishijwemo n'itsinda ry'abacuranzi yari yazanye, yaririmbye indirimbo zirimo Munda na Jugumila ari nako afatanya n'abana bo muri Sherrie Silver mu mbyino.

    Maze ageze kuri 'Sikosa' yumvikana ashima The Ben wemeye ko bayikorana kimwe na Element, maze aboneraho kubatumira bafatanya kuzamura ibyishimo by'abantu baturutse mu nguni zitandukanye z'Isi.

    KANDA HANO UREBE AMATEKA THE BEN, ELEMENT NA KEVIN KADE BAKOREYE MURI SILVER GALA

    “>The Ben yongeye gushimangira ubuhanga mu miririmbire mu buryo bwa ‘Live’ mu ndirimbo ‘Sikosa’Kevin Kade yatanze ibyishimo mu ndirimbo zitandukanye ageze kuri ‘Sikosa’ ashima abahanzi bayikoranye Element yatanze ibyishimo mu ndirimbo zitandukanye zirimo Milele aheruka gushyira hanze anafatanye na The Ben na Kevin Kade kuririmbana mu buryo bw’amateka 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146665/the-ben-element-na-kevin-kade-bandikiye-amateka-muri-the-silver-gala-video-146665.html

  • Pasiteri Ntambara Felix wamenyekanye muri Zion Temple yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo bivugwa ko ibi byaha bishingiye ku kuba yaragiye kuba muri hotel iminsi 25 ariko ntiyishyure. Umugore we nawe akurikiranyweho ibi byaha, gusa we ntabwo afunzwe.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE Ntambara yatawe muri yombi ku wa 3 Nzeri 2024 mu gihe umugore we Ineza Joella we akurikiranywe ari hanze.

    Yagize ati “Nibyo koko Ntambara Felix arafunze naho umugore we ari gukurikiranwa adafunze. Bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no kwaka icyo utari bwishyure.”

    Dr Murangira yavuze ko atasobanura uburyo ibyaha bashinjwa babikoze kuko ngo bikiri mu iperereza.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa 5 Kanama 2024 Ntambara n'umugore we bagiye kuri hotel ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera bafatayo icyumba cyo kuraramo bamaramo iminsi irenga 25.

    Muri iyo minsi ni nako bakoreshaga na 'restaurant'. Mu gushaka kuhava bashatse kugenda batishyuye nibwo nyiri hotel atanze ikirego barafatwa, umugabo arafungwa umugore avuga ko agiye gushakisha amafaranga. Hotel yabishyuzaga arenga 4.500.000 Frw.

    Uwahaye IGIHE amakuru yavuze ko Ntambara n'umugore we Ineza hari n'abandi bacuruzi batse ibintu bitandukanye birimo imyambaro n'amavuta bifite agaciro k'arenga 800 000 Frw ntibabishyura. Ubu basabwa kwishyura hafi 6.000.000 Frw.

    Umwe mu bishyuza Pasiteri Ntambara yagize ati “Njye nabonaga ari umukire, imyenda namuhaye nabonaga atananirwa kuyishyura, gusa natunguwe. Ubwo twamureze kuri RIB ubwo wenda azatwishyura.”

    Ntambara kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye igitunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    Kwaka ikitari bwishyurwe ni icyaha gihanishwa igifungo kiva ku minsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n'ihazabu y'ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 200 Frw n'imirimo y'inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya byo uwo bihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

    Pasiteri Ntambara Felix wabaye umuyobozi wa 'Asaph Music International' yo muri 'Zion Temple', yatawe muri yombi

    Nubwo Ntambara we yamaze gutabwa muri yombi, umugore we akurikiranywe adafunze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-ntambara-felix-wabaye-umuyobozi-wa-asaph-music-international-yo-muri

  • Ibirori bya Silver Gala byahurije ibyamamare… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko byari biteganijwe none tariki ya 07 Nzeri 2024 muri Kigali hari kubera ibirori bya Silver Gala bigamije kongerera ubushobozi umuryango Sherrie Silver yatangije.

    Uyu mukobwa avuga ko afite inzozi zo kubaka ibikorwa byagutse birimo ishuri ry'umuziki, imbyino n’ibindi bijyana n’ubuhanzi.

    Muri rusange Sherrie Silver ashimira abakomeje kumufasha mu rugendo rugana kuri izi nzozi.

    Muri ibi birori bye, saa kumi n’imwe hari harimo hakorwa imyiteguro ya nyuma, Sherrie Silver n'abana afasha banoza ibyo bateguye.

    Nyuma ku isaha ya saa moya gutyo hatangiye igikorwa cyo kwakira abantu ku itapi y'umutuku barimo ibyamamare birumvikana, ariko n'abanyabirori ndetse n'inshuti z'u Rwanda.

    Bidatinze abana biyerekanye mu mbyino zitandukanye hatangira gutangwa ibiganiro bidatandukanye. Nk’uko byari biteganijwe harimo ikiganiro cya The Ben, Masai Ujiri, Frank Swaniker na Peter Obi.

    Abahanzi bakaba bakomeje kwiyerekana mu bihangano byabo bitandukanye. Ibi birori biyobowe na Arthur Nkusi na Makeda, mu gihe Miss Rwanda 2020 Nishimwe ari we wayoboye igikorwa cyo kunyura ku itapi y'umutuku.

    Ibirori bya Sherrie Silver byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye kandi akanyamuneza ni koseWabaye umwanya mwiza kandi ku nshuti n’abavandimwe wo kongera guhuza urugwiro Umwe mu basore bagwije ibigwi mu mikino ya Basketball na we yaje gushyigikira Sherrie SilverAbantu byagaragaga ko bamaze igihe bitegura ibi birori kubera imyambaro baserukanye Sandrine Mucyo yongeye guserukana ikanzu y’agatangaza akaba ari umwe mu bamurika kandi bashoye mu ruganda rw’imideliNi ku nshuro ya mbere Silver Gala itegurwa bikaba ari ibirori byagemuwe kuri Met Gala AMAFOTO:Dox Visual-InyaRwanda 

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146664/ibirori-bya-silver-gala-byahurije-ibyamamare-byingeri-zitandukanye-i-kigali-amafoto-ya-mbe-146664.html

  • Gen Maj Ruvusha yatangiye inshingano nk'ukuriye ibikorwa by'inzego z'umutekano z'u Rwanda muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo iryo hererekanyabubasha ryabayeho mu Mujyi wa Mocimboa Dá Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Mu bari bitabiriye hari Itsinda ry'Abahuzabikorwa b'Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri muri Mozambique, Abayobozi ba Polisi, Abashinzwe ibikorwa by'iperereza n'abandi basirikare.

    Gen Maj Ruvusha yageze muri Mozambique ku wa 20 Kanama, yerekwa ibice byose Inzego z'Umutekano z'u Rwanda zifite mu nshingano birimo Mocimboa da Praia, Chinda, Palma, Afungi, Pundanhar, Macomia, Ancuabe na Pemba.

    Gen Maj Emmy Ruvusha yigeze kuba Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere mu Ngabo z'u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Inkuru bifitanye isano: Kajugujugu ku rugamba, gusimbuza abasirikare, abagiye kuyobora Ingabo: Isura nshya i Cabo Delgado

    Gen Maj Alex Kagame ahererekanya ububasha na Gen Maj Emmy Ruvusha

    Abayobozi batandukanye b’inzego z’umutekano z’u Rwanda bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-maj-ruvusha-yatangiye-inshingano-nk-ukuriye-ibikorwa-by-inzego-z-umutekano

  • U Rwanda rwaba rukeneye inoti irenze iya 5000 Frw? – #rwanda #RwOT

    Kuzamuka kw'ibiciro ni ikintu gihoraho uko imyaka ishira ndetse iyo iri zamuka ridakabije, rigira ingaruka nziza kuko rituma abacuruzi bunguka, bityo bagakomeza gukora ibicuruzwa na serivisi dukeneye.

    Icyakora nanone iyo ibiciro bizamutse cyane, bigira ingaruka zidasanzwe ku bantu kuko babura ubushobozi bwo kujya ku isoko, n'igihe bagiyeyo bakitwaza amafaranga menshi kurusha uko byagendaga mu myaka ishize.

    Iyo iki kibazo gifashe intera ikomeye, bishobora gutuma ibihugu bifata icyemezo cyo gukora inoti zifite agaciro kanini kurushaho, kugira ngo abantu boroherwe no gutwara amafaranga mu gihe bagiye ku isoko.

    Mu minsi ishize Banki Nkuru y'Igihugu iherutse gushyira hanze inoti nshya za 2000 Frw na 5000 Frw zifite ibirango bishya, zikazakomeza gukorana n'izari zisanzwe.

    Bijyanye na rya zamuka ry'ibiciro ryabayeho mu Rwanda mu myaka ishize, ndetse n'uburyo ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n'idolari, hari abahereye kuri iyi ngingo bibaza niba Banki Nkuru y'u Rwanda itatekereza ku bijyanye no gukora inoti nini, nk'ibihumbi 10 Frw.

    Ibi byaba bikenewe?

    Dushingiye ku kigero cy'izamuka ry'ibiciro mu Rwanda ndetse na politiki ya Leta y'u Rwanda cyane cyane ishingiye ku kuzamura ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kwishyurana, biragoye gusobanura impamvu yo gukora inoti nini kurushaho.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Royal FM, Umuyobozi Ushinzwe ikoreshwa ry'ifaranga no kwishyurana muri Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR, Habumugisha Denis, yasobanuye ko iyi ari ingingo ikunze kuganirwaho ndetse na BNR ubwayo ikaba yarayigizeho ibiganiro.

    Ati 'Twagiranye ibyo biganiro inshuro nyinshi, yaba imbere [mu bakozi ba BNR] ndetse no hanze. Twanahuye n'abanyamakuru babaza ibyo bibazo. Ariko ikibazo ni ukumenya kuki dukeneye gushyiraho inoti nini?'

    Yasobanuye ko impamvu ari uko gahunda za Leta zijyanye no gusaba Abanyarwanda kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana, mu gihe kongera ubushobozi bw'inoti bishobora gukoma mu nkokora iyo gahunda.

    Ati 'Turi gusaba Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana, ubu turi gukora ku mushinga wa Central Bank Digital Currency (CBDC) mu bihe biri imbere, aho [bizanadufasha] kugabanya igiciro gikoreshwa mu gukora amafaranga, Abanyarwanda bagakoresha ifaranga ry'ikoranabuhanga ari byo byihuta, bikora neza ndetse byorohera abaturage.'

    Yongeyeho ati 'Ntabwo twaba tuvuga ibyo byose ngo tugaruke kandi tuvuge ngo murabizi, tugiye gushyiraho inoti y'ibihumbi 10 Frw.'

    Yashimangiye ko biramutse bikozwe gutyo, bitaba byumvikana. Ati 'Ntabwo byumvikana, biravuguruzanya. Ntabwo ndi kuvuga ko bidashoboka, biterwa n'imiterere y'ubukungu.'

    Habumugisha yaciye amarenga ko impamvu zitera ikorwa ry'inoti nini zitagaragara mu Rwanda.

    Ati 'Ikindi kintu gituma ibihugu bishyiraho inoti nini, ni igihe hari izamuka ridasanzwe ry'ibiciro udashobora kugenzura kugera ku rwego inoti zihari ziba zitagifite agaciro. Niba mfite ibihumbi 5 Frw, nshobora kujya kugura inkweto, none ubu ibihumbi 5 Frw icyo ashobora kugura kikaba ari icupa ry'amazi, agaciro ka bya bihumbi 5 Frw ntabwo kakiri kamwe. Ibi bivuze ko kugira ngo njye kugura inkweto bisaba ko nitwaza igikapu cy'amafaranga. Icyo gihe ikiba gikenewe ni uko ntanga inoti nini.'

    Ni ingenzi kugabanya ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rutumiza n'ibyo rwohereza mu mahanga

    U Rwanda rufite ikibazo kitoroshye cy'uko ibyo rwohereza mu mahanga bikomeje kuba bike cyane kurusha ibyo rukurayo, bigatuma ikinyuranyo kiri hagati y'izi mpande zombi kiba kinini cyane.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda NISR, giherutse gutangaza ko ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga n'ibyo rwoherejeyo muri Nyakanga 2024 cyageze kuri miliyoni 472,66 $ [miliyari 628Frw] kivuye kuri miliyoni 411,62$ (bingana n'izamuka rya 14,83%) ugereranyije n'ukwezi kwa Kamena 2024.

    Mu gihe ibintu byakomeza muri uwo mujyo, biragoye ko abifuza kubona inoti nshya nini babura uruvugiro, na cyane ko ibi bizatuma idolari rikomeza gukenerwa cyane ku isoko, bityo bigire ingaruka mbi ku ifaranga ry'u Rwanda ku buryo umuntu akenera amafaranga kugira ngo abone idolari rimwe.

    Ibi nabyo bigira ingaruka zo kuzamura ibiciro cyane cyane ku bicuruzwa biturutse hanze, ku buryo n'ubundi birangira ifaranga ry'u Rwanda ritakaje ubushobozi bwo kwihagararaho, ibiciro bikazamuka.

    Guteza imbere gahunda nka Made in Rwanda ni kimwe mu bisubizo birambye bishobora gufasha Leta guhangana n'iki kibazo muri rusange, kuko uko igihugu cyohereza ibicuruzwa hanze, kibona amadolari menshi bityo ntibigire ingaruka mbi ku ifaranga ryacyo, ibi nabyo bigatuma ibiciro bidahindagurika cyane.

    Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwaguka muri rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaba-rukeneye-inoti-y-ibihumbi-10-frw