Blog

  • Kugabanya amabere, inda n'ikibuno: Ibyo wibaza ku buvuzi bwa 'Plastic surgery' butangirwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi u Rwanda rwerekeje amaso kuri za ndwara zikomeye cyane cyane izitandura nko kubaga indwara zifata ubwonko, umutima, guhindurirwa impyiko n'ibindi.

    Uretse ibyo uyu munsi ushobora kuba warahiye, inyama wenda yo ku kuguru yaravuyeho, ukagana abaganga b'Abanyarwanda bakagufasha bagakata nko ku kibuno, iyo bahakuye bakayishyira hamwe hahiye ubuzima bugakomeza.

    Uretse ibyo uyu munsi umugore/umukobwa ufite amabere yaguye ashobora kuyahagarika.
    Ni na ko bimeze ku bafite ibicece, ikibuno kinini mbese wa muntu ufite ibilo byinshi.

    Iyo abishatse barabimugabanyiriza agasubira uko yahoze mbere, byose bigakorwa bidasabye umuntu kurira rutemikirere ngo ajye kubikoresha imahanga.

    Ibyo byitwa ukubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge (reconstructive surgery) cyangwa hagamijwe ubwiza (cosmetic surgery) byose bikimbumbira mu kizwi nka 'plastic surgery'.

    Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Referral and Teaching Hospital: RMHTH) ni bimwe mu bikora iyo mirimo itamaze igihe kinini ikorerwa mu Rwanda.

    Muri RMHTH bikorwa na Col Dr Charles Furaha, umaze imyaka 13 abikora akaba n'umwe wabizanye mu rw'imisozi igihumbi kuva yava kubyiga mu 2011.

    IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye n'iyi nzobere muri ubwo buvuzi, tuganira ku bijyanye n'uko bukorwa.

    IGIHE: Ubundi iyo mirimo y'ubuvuzi ikorwa ite ?

    Col Dr Furaha: Imirimo yo kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge ku mubiri cyangwa hagamijwe ubwiza ntabwo abantu bayifata uko iri. Bayifata ko ari ugukora ubwiza gusa, ariko ako ni gace kamwe muri iyo mirimo.

    Ubundi igizwe cyane no gusana ibyangiritse. Tuba dusana ibyangiritse ku mubiri. Usanga nka 90% cyangwa irenga by'iyo mirimo ari ugusana ibyangiritse ku mubiri.

    Bikorwa biturutse ku mpamvu nyinshi nko kuba umuntu yaravutse afite ubumuga cyangwa yaragize impanuka, yarahiye n'ibindi.

    Hari ibintu byinshi dukora kuva ku ino kugera ku mutwe dusana. Ibyo bita kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge (reconstructive surgery).

    Ni na cyo kinini dukora. Ni ho tumara umwanya mwishi twiga kandi tunakora. Abatugana benshi hano i Kanombe cyangwa n'ahandi ntabwo baba baje gushaka ubwiza ahubwo baba bafite inenge yavukanye, cyangwa ituruka ku mpanuka, cyangwa ku buvuzi yahawe.

    Nk'ubu nko kuri kanseri, iyo umuntu ayigize, aho iyo ndwara yafashe barahabaga bakahakuraho. Barakata, bagakukuraho izuru, ugutwi, ibere n'ahandi yafata.

    Muri icyo gihe tuza dusana aho hantu, bigakorwa dukoresheje umubiri w'umuntu cyangwa ikindi kintu gisa n'urwo rugingo bakuyeho, kugira ngo utabaho nta rwo ufite.

    Twifashisha umubiri w'umuntu, nk'uw'inda cyangwa ahandi kugira ngo umuntu akore igisa n'ibere kandi kizagumaho. Ibyo ni ugusana.

    Nko ku nda akenshi umuntu aba afite ibicece, ushobora gufata igice cy'igicece kiri hasi y'umukondo, ukagikoresha kugira ngo ukore igisa n'ibere.

    Biba bivuze ngo ushobora kugikuraho kandi ukongera ukahafunga ntihagire igihinduka cyane ahubwo ugasanga umuntu umugiriye neza umugabanyirije ibicece.

    Ushaka igice cy'umubiri kitari ingenzi cyane mu kubaho kugira ngo gifashe mu gukora ikindi gikomeye. Ni ko kazi kenshi tugira.

    Nk'umwana uvukanye ikibari gisatura umunwa no mu nkanka ntabwo aba azajya mu ishuri, n'iyo yajyayo aba afite ipfunwe. Aha turamusana bigatuma asa nk'abandi, bikamuha n'uburyo bwo kujya mu ishuri nta pfunwe.

    Iyo abantu batekereje iyi mirimo, bakayumva mu buryo bwo gushaka ubwiza gusa baba bibeshye. Na byo birahari ariko ntabwo ari byo bikorwa gusa.

    Gahunda yatangijwe ryari? Mumaze gukorera abangana bate?

    Impamvu iyi gahunda yatangiye ni uko ari kimwe mu buvuzi bubaho mu bijyanye no kubaga. Nk'uko habaho kubaga amagufwa, ubwonko, n'ibindi n'iyo mirimo ibamo.

    Ndangije amashuri y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Leta yampaye amahirwe yo kujya kwimenyerereza muri Afurika y'Epfo, ngezeyo nsanga iyo 'plastic surgery' ibaho, nanjye sinari mbizi ko ibaho icyo gihe.

    Nasabye ko nyikora baranyemerera kandi nasanze ari ikintu tutari dufite mu Rwanda kandi dukeneye.

    Narangije kubyiga mu 2011, kuva ubwo ni byo nkora. Natangiye gukorera hano i Kanombe mbifatanya no mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, ariko Faisal nza kuhareka nkomereza i Kanombe gusa.

    Dukunze gufasha abantu benshi bavukanye inenge nk'ibibari, intoki zifatanye cyangwa zagoramye, ariko hari n'abaza bafite inenge kubera impanuka nk'abahiye cyane cyane n'abandi.

    Ku bijyanye n'abo maze gukorera bo ni benshi kuko maze imyaka 13 mbikora. Nawe tekereza abo bantu bakoze impanuka za moto n'izindi, abarwaye kanseri, abavukanye ubumuga. Ni benshi cyane.

    Ufashe nk'ibibari byonyinye kandi ni akantu gato. Buri mwaka mba ngomba kubaga abantu barenga 150 bavukanye ibibari. Urumva ko nko ku bibari gusa barenga 1000.

    Bivuze ko mukiza inkovu?

    Abenshi bazi ko dukuraho inkovu. Ntabwo dukuraho inkovu. Ntabwo zijya zivaho, ntabwo zisibika. Ahubwo mu kuvura hakoreshejwe kubaga, bishobora no kongera izindi nkovu ariko urukingo rukongera gukora neza.

    Ndibuka umuntu nigeze kuvura inkovu. Yari umutekinisiye w'amashanyarazi. Yari yarahiye mu nkokora atabasha kurambura ukuboko, bikamugora no kuba yashyikira itara rimanitse.

    Cyari ikibazo. Aha umutera izindi nkovu ariko akabasha kurambura kwa kuboko. Byarangiye bikoze. Ni ubuvuzi nk'ubundi buvurirwa kuri Mituweli.

    Mwabigarutseho ko mubaga n'abashaka kwibagisha hagamije ubwiza 'cosmetic surgery'. Ha handi ushaka ikibuno/ amabere manini, ushaka kugabanya inda n'ibindi. Bikorwa bite byo?

    Uje kwibagisha agamije ubwiza na we twamufasha. Hari abaza batazanywe n'uburwayi. Umuntu akaza avuga ko afite ibinure byinshi ku nda, ku mugongo. Akubwira ko ashaka kongera kuba mwiza mbese akikunda. Abo turabafasha.

    Hari abantu baba babikeneye ku buryo bibaha icyizere. Hari umuntu uza afite inenge ituma yitakariza icyizere akaza ari cyo aje gushaka.

    Abenshi babifata ko ari ukwirata ariko nkurikije abo maze gufasha kandi iyo tuganiriye ubona ko bashimishijwe na byo, ubona ko atari ukwirata.

    Cya cyizere bari barabuze bakakigira, agatera imbere mu buryo butandukanye bijyanye n'uko akorana n'abandi.

    Icyakora ntibivurirwa ku bwishingizi kuko ntabwo umuntu aza yarwaye.

    Nk'umugabo ashobora kuba afite amabere manini nk'ay'abagore. Urumva iyo wagize ibyo bibazo by'amabere akura nk'ay'abagore nta cyizere uba wifitiye, uhorana ipfunwe.

    Ntiwajya koga mu mazi magari, igihe cyose wambara ibiyahisha n'ibindi. Ibyo biba bifite ingaruka mbi.

    Nk'ibijyanye no kongerera amabere abakobwa/abagore bafite mato hari utuntu bongeramo tuba tumeze nk'udufuka, tworohereye nk'umubiri, tuba dukozwe muri silicone tuzwi nka 'implants'.

    Impamvu badushyiramo ni uko twongera umubyimba wayo, ariko tunafite imimerere y'ibere. Ibindi bikorwa ni uko bafata ibinure ahandi ubifite bakabishyira mu ibere.

    Ariko njye ibyo kongera amabere nahisemo kutabikora ku giti cyanjye. Muri serivisi ntanga iyo atari ubuvuzi ntabwo mba ntegetswe kuzitanga.

    Kuko nshobora kuvuga ko ntabizi neza bihagije cyangwa nta bumenyi, cyangwa nahisemo kutabikora kubera impamvu zanjye bwite ariko ubikeneye ashobora kubikorerwa n'undi.

    Nk'ibyo byo kongera amabere, ibyo kongera ikibuno ntabyo nkora. Muri rusange ibyo kongera ntabyo nakora.

    Icyakora nko kugabanya ikibuno, amabere, inda, amaboko, amatako manini, ufite amabere yaguye ashaka kuyahagarika byo ndabikora.

    Ni izihe mpamvu zatumye mutongera amabere cyangwa ikibuno?

    Iyo ushatse gukora ibyo kongera harashyirwamo twa dufuka two hanze y'umubiri, uburyo bwo kubona ibyo bikoresho biragora cyane.

    Ababigurisha cyangwa ababikora, baba bakeneye kubizana mu bihugu, ibyo bikorwa byo kongera amabere bikorwa cyane. Urumva ko kugira ngo bazabizanire umuganga umwe biba ari ikibazo.

    Ibyo bigo biba byatanze amafaranga menshi kugira ngo bibone impushya zo gucuruza ibyo bikoresho.

    Iyo basanze icyo bashatse gucuruza bazagitangaho amafaranga menshi, kandi kitayagaruza, akenshi ntabwo babizana muri icyo gihugu.

    Ikindi gushyiramo utwo dufuka ntabwo uba uzi neza ingano runaka uza gukoresha, ngo uzavuge uti ndakamwandikira wenda azakishakire mu mahanga azakazane nkamushyiriremo.

    Iyo ugiye kubikora ukuzanira utwo dufuka akuzanira uturi mu bwoko butatu. Kamwe utekereza ko ari ko uza gukoresha ariko bakazana n'akari hejuru no munsi yako kugira ngo numara gutunganya ibere ugiye kurishyiramo ubone agakwiriyemo.

    Hari ibintu twita 'sizers' biba ari bene twa dufuka tuba tumeze nk'impagararizi (sample) umuntu atunganya akadukuraho imyanda akaba adushyize mu ibere mu gihe ari kuribaga kugira ngo arebe ko bitanze imiterere myiza.

    Ibyo bikoresho (sizers) ni byo bituma umenya ingano y'agafuka uza gushyiramo.

    Ubishyiramo ukareba icyo bitanga, bitagushimisha, ugasaba akandi gafite ingano yindi, wasanga ari ko gakwiye, bakabona gufungura, ka gafuka kazamugumamo.

    Urumva ntabwo ari nko kwandikira umuntu umuti wenda utaboneka mu Rwanda ngo wenda uwugure mu mahanga uwuzane uwukoreshe.

    Ntuba uzi ko icyo yaguze ari cyo kizakoreshwa, nubwo kiba cyamuhenze. Ibyo ni byo bituma ntabikora kuko birajujubya.

    Impamvu yindi ni uko bishobora kugira ingaruka ku buzima. Byaramenyekanye ko mu bindi bihugu bakora ibyo bikorwa cyane, utwo dufuka duteza indwara nka kanseri.

    Kuko ako gafuka kaba katurutse hanze y'umubiri, umubiri urakarwanya kuko uba wumva ko ari ikintu gishya cyaje kigomba kurwanywa.

    Iyo ari akantu gato, umubiri urakarya kagashira. Iyo ari ikintu kinini, udashobora kurya ngo gishire, urema igisa nka nyirantarengwa izenguruka icyo kintu cyawushyizwemo, ibizwi nka 'capsular contracture'.

    Iyo capsule iba imeze nk'inkovu, igenda ikanda cya kintu cyashyizwe mu mubiri, na ya miterere ya ka gafuka ikazahinduka kubera iyo nyirantarengwa.

    Ikindi buri myaka 10 ako gafuka kaba kagomba guhindurwa ugashyiramo akandi.

    Uwabazwe muri ubwo buryo ashobora kwishima mu minsi ya mbere, ariko bishobora kugira ingaruka zitandukanye. Ibyo byose ni byo ntafitiye umwanya wo kujyamo ni yo mpamvu ntabikora.

    Icyakora nigeze kubikora nkiri mu ishuri. Mu kwiga wigishwa byose nabikoze nk'uko nakoze ibindi ariko ibyo nize byose si ko mbikora.

    Birumvikana ko mugabanya aho kongera. Ese uyu munsi noneho mumaze gukorera bangahe? Bisaba igihe kingana iki ngo umuntu abe akize?

    Tumaze gufasha benshi cyane kuko bamaze kurenga 100. Abenshi baza ni abagore cyangwa abakobwa. Ariko n'abahungu cyangwa abagabo barahari nubwo bakiri bake.

    Ab'igitsina gabo baza ni abafite amabere manini bashaka kongera kugira igituza nk'icy'abagabo, ariko hari n'abaza bafite ikibazo cy'inda nini tukamugabanyiriza.

    Abaza benshi ni Abanyarwanda na ho abanyamahanga ni bake.

    Ku bijyanye n'igihe bamara ni uko bidatinda. Uwo nabaze musezerera bukeye. Ntabwo bituma umuntu aremba cyane ariko arababara. Ni ibintu umuntu ashobora kwihanganira ari mu rugo.

    Nk'abo mba nagabanyirije inda, abenshi nyuma y'icyumweru baba bakora imirimo nko gutwara imodoka. Mu byumweru nka bibiri cyangwa bitatu baba batangiye kujya mu kazi.

    Ku bijyanye no kugabanya ikibuno ntabwo abantu bakunze kubyitabira. Abagore/abakobwa akenshi bakunda ikibuno cyabo ntibaba bashaka kukigabanya. Icyakora hari abagabo nigeze kubikorera.

    Ku bijyanye no konsa bituruka ku cyo umuntu aba yakoze. Iyo ari umuntu ushaka kugabanya amabere ubanza kumusobanurira ko atazabasha konsa, niba akiri umuntu uteganya kongera kubyara.

    Ibyo biba bishoboka ko hari ubwo adashobora kongera konsa ariko ashobora no konsa kuko aba agifite ibere. Wenda ashobora kutazahaza umwana cyangwa akaba yanamuhaza.

    Icyakora bakira vuba. Mu byumweru bibiri ibisebe biba byakize ariko ukomeza kumva udusonga dushobora gutinda.

    Ikindi kijya kibaho ni uko nk'iyo wagabanyije inda aho wagabanyije ibinure harabyimba ariko hakazabyimbuka uko agenda akira.

    Mu minsi ishize twabonye umuhungu byavugwaga ko ari Umunyarwanda wihinduje aba umukobwa burundu. Hano mu Rwanda byashoboka?

    Nk'ibyo nashatse kubikora nabikora. Igikorwa ahandi ku Isi no mu Rwanda cyakorwa. Bisaba kubyiga ukabikora. Nta cyananirana bisaba ubushake.

    Bisaba ko hazagira ushaka kubyiga kuko ababikora ari inzobere mu kubaga hagamijwe ubwiza cyangwa gukosora inenge.

    Iyo uri mu ishuri ntabwo wiga byose uzakora hari n'ibyo wiyigisha uri gukora.

    Uba ufite ubumenyi bw'ibanze hanyuma ukaba wabisoma ukajya ahantu babikora ukaganira na bo, nawe ukaba wabikora. Icyakora ibyo ni bimwe njye ntashaka gukora.

    Kuri abo bashaka serivisi zo kubagwa hagamijwe ubwiza, iyo mukurikiranye mubona bimeze bite?

    Barishimye kuko uba waratumye icyizere cyabo kigaruka. Hari n'abo bifata umwaka bakanyoherereza ubutumwa bwo kunshimira. Arambwira ati 'warakoze. Uyu munsi ndumva nemye icyizere ni cyose. Warakoze kuba utanga izo serivisi kuko zifasha benshi.

    No mu buryo bw'imitekerereze uwo muntu hari igihinduka. Tekereza umuntu umara amezi angahe waranamwibagiwe akakwandikira akakubwira ati 'muganga warakoze kunkorera. Narishimye cyane n'ubu ndishimye.

    Mu kubaga umuntu hagamijwe ubwiza, harimo no kuvura uruhara. Ese hano murabikora? Ubundi se byo bikora bite ?

    Ibyo ntabwo mbikora kuko ntigeze nshaka kubikora ariko na byo birakorwa, uruhara rukavurwa. Bikorwa nka kumwe batera ubwatsi bw'agacaca ahantu mu murima.

    Bafata ibyatsi ahantu, bakabitandukanya noneho bakagenda batera kamwe kamwe ni na ko bigenda mu gutera umusatsi. Bakata nk'aha inyuma (mu irugu) ku gice cy'uruhu gifite umusatsi, bagafunga noneho bagatandukanya iyo misatsi kamwe kamwe cyangwa tubiri dufatanye.

    Iyo tubaye twinshi baraza bagatera kamwe kamwe mu mutwe ahari uruhara, baratobora bakagashyiramo nk'uko utera ubwatsi mu murima. Iyo misatsi irakura igafata.

    Ni nk'uko iyo umuntu afite igisebe ushishura uruhu ahandi, ukarutera kuri icyo gisebe kugira ngo gikire vuba. Ni na ko bimeze ku ruhara n'uwo musatsi.

    Icyakora ibyo simbikora. Buriya n'iyo wabaga umuntu, ukora ibintu bigushimisha. Tekereza na we kugenda urobanura udusatsi ukagenda utera kamwe kamwe ni ibintu birambiranye. Ntabwo nigeze mbyiyumvamo.

    Inzobere muri ubu buvuzi benshi ntabwo babikora kuko nta byishimo birimo, biba biteye ubunebwe. Ariko hari abandi batazobereye mu kubaga, cyangwa bumva ko babifitiye umwanya. Ni bo bakora ibyo by'imisatsi kuko kubyiga si ibintu bikomeye.

    Kuki mu Rwanda umuntu mugufi adashobora kongererwa uburebure?

    Ni ibintu bishoboka kandi numva ko bagenzi banjye bavura amagufwa bagomba kuzatekerezaho. Yego hano mu Rwanda ntibikorwa ariko ahandi birakorwa.

    Icyo cyaba ari igice cyo kubaga hagamijwe ubwiza (cosmetic surgery) kibarizwa mu ishami ry'abavura amagufwa. Kuba uri mugufi si uburwayi ariko ushobora kwifuza uburebure.

    Kuba bakongereraho nka santimetero eshanu cyangwa icumi hari uburyo icyizere cyawe cyakwiyongera. Birakorwa ariko biratinda bikaba byamara nk'amezi runaka.

    Buriya igufwa ryavunitse rirakira. Rifite uko ryongera gufatana bigasa nk'aho umubiri wongeye gushyiraho nk'icyo twakwita sima cyangwa sudire kugira ngo abantu babyumve neza. Ifatanya iryo gufwa ariko itari iyi isanzwe.

    Iyo bikorwa rero barakuvuna, bakagushyiraho ibyuma byabugenewe (external fixators) bituma igufa ryavunitse ritava mu mwanya waryo.

    Igufwa bararikata noneho bagashyiraho bya byuma hanyuma umubiri ugatangira kurema bya bintu twakwita sima bizafatanya ha handi wavunnye ariko utarindiriye ko ikomera.

    Buri munsi ugenda waguraho gato usa n'utandukanya ayo magufwa yavunitse gato kuko hagati yayo haba harimo bya bintu bimeze nka sima, ukongeraho gato nka milimetero imwe ku munsi, bya byuma biba bifite uko ubikaraga, bikagenda bitandukanya.

    Uko wongereye umwanya hagati ya ya magufwa abiri, umubiri uba ukora sima, ejo ukongeraho ya ntera na none ukongera ugakora indi kugeza ugeze ku ntego yawe.

    Icyo gihe urindira ko ya sima ikomera kuko iba ari igufwa ryiremye ariko riba ryoroshye, ukarindira nk'amezi abiri cyangwa arenga, igufwa rikaba ryakomeye umuntu yabaye muremure.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kugabanya-inda-n-amabuno-guhagarika-amabere-yaguye-akongera-kuba-imitemeri-col

  • Uruntu runtu muri Zion Temple n'ubusambo dore ko bamwe banafunzwe bazira kwiba. #rwanda #RwOT

    Uruntu runtu muri Zion Temple n'ubusambo dore ko bamwe banafunzwe bazira kwiba.

    Nyuma yaho amatorero menshi asabwe gukora yujuje i byangombwa hatangiye kugenda hagaragara tumwe mu tugeso twari twarahishiriwe n'amateraniro yo ku cyumweru dore ko aya materaniro ari nayo baturishagamo akayabo k'ifaranga.

    Ku ikubitiro hagaragaye uwitwa NTAMBARA FELIX wamenyekanye muri ZION TEMPLE uyu mugabo biravuga ko yamaze gutabwa muri yombi azira kwiba ( kurara muri hoteli akanarya agashaka gutoroka).

    Uyu mugabo hamwe n'umudamu we baherutse gufata hotel mu mujyi wa kigali bajya kuryoshyamo birangira bashatse kugendana ba nyiri hotel amafaranga agera kuri 4,500,000 Rwf.
    Haza kandi kongera kuboneka abandi bantu uyu muryango wariye 800.000 Rwf.
    Umugabo arafunzwe mugihe umugore we ari hanze ashaka aho ayakura.

    The post Uruntu runtu muri Zion Temple n'ubusambo dore ko bamwe banafunzwe bazira kwiba. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/uruntu-runtu-muri-zion-temple-nubusambo-dore-ko-bamwe-banafunzwe-bazira-kwiba/

  • Leta igaburira abanyeshuri barenga miliyoni 3.9 buri munsi – #rwanda #RwOT

    Mu bihe bya mbere abanyeshuri bafatira amafunguro ku mashuri bari abo mu mashuri yisumbuye, aho kuva mu 2014 kugeza mu 2020 hagaburirwaga abarenga gato ibihumbi 600.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y'Uburezi n'Isesengura muri Minisiteri y'Uburezi, Baguma Rose ubwo yari mu kiganiro Kubaza Bitera kumenya kuri uyu wa 8 Nzeri 2024, yatangaje ko kuva amasomo asubukuwe ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigabanyije umurego mu mwaka w'amashuri wa 2020/2021 gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yahise yagurwa igera ku byiciro byose by'uburezi bw'ibanze mu Rwanda.

    Ati 'Ubu tugaburira abana buri munsi bagera kuri miliyoni 3.9 tuvuye kuri bya bihumbi 600, ugasanga uruhare rwa Leta ku biribwa gusa rugera kuri 90% umubyeyi agatanga 10%.'

    Yasobanuye ko aba barimo abiga mu mashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye baba abiga bataha n'abiga baba mu bigo.

    Ingengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025 igaragaramo arenga miliyari 90 Frw yagenewe gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri gusa.

    Umubyeyi atanga amafaranga 975 Frw ku gihembwe ku mwana wiga mu mashuri abanza, na 19.500 frw ku wiga mu mashuri yisumbuye ariko wiga ataha mu mashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano.

    Ministeri y'Uburezi igaragaza ko ababyeyi batanga amafaranga yo kugaburira ababyeshuri ku mashuri batarenga 68% mu gihe.

    Kugeza ubu inzego z'uburezi zihamya ko imyigire n'imitsindire y'abanyeshuri yazamutse ugereranyije na mbere ndese n'umubare w'abana bava mu ishuri uragabanyuka kuko wavuye kuri 8.5% mu 2021/22 ugera kuri 6.8% 2022/2023.

    Ubukangurambaga bwa 'Dusangire Lunch' bwatangijwe muri Kamena 2024 bugamije gushyigikira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri bwasize Abanyarwanda n'inshuti zabo biyemeje gutanga 222 413 550 Frw.

    Umunyeshuri wiga mu mashuri abanza abarirwa ifunguro riguze 150 Frw saa sita.

    MINEDUC yagennye ko amasoko y'ibiribwa yajya atangirwa ku rwego rw'akarere hagamijwe gukemura ikibazo cy'ibiciro wasanganga bisumbanye ku mashuri abarizwa mu gace kamwe.

    Mu Rwanda habarurwa ibigo by'amashuri bya Leta 1,556 n'ibifashwa na Leta ku bw'amasezerano 2,077 na ho amashuri yigenga arenga 1200.

    Ababyeshuri barenga miliyoni 3.9 bagaburirwa buri munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igaburira-abanyeshuri-barenga-miliyoni-3-9-buri-munsi

  • Musanze: Abafite ibibanza n'inzu byabaye indiri y'amabandi bashobora kubyamburwa – #rwanda #RwOT

    Mu nama mpuzabikorwa y'Akarere ka Musanze iheruka kuba, Guverineri Mugabowagahunde, yibukije ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze ko itegeko ry'imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka rishya ryatanze umucyo ku babikoresha nabi kandi babyamburwa bigahabwa ababibyaza umusaruro.

    Iki kibazo cy'ibibanza bitubatswe kigaragara cyane mu mujyi aho usanga harimo ibibanza byagenewe kubakwamo ariko bikaba bihingwamo, inzu zubatswe ariko ntizuzure, bigakekwa ko abakora ubujura n'urugomo ariho bihisha.

    Ibyo byiyongeraho bamwe mu basigaye babona Umujyi wa Kigali ubananiye kubera kutubahiriza ibisabwa ngo bubakeyo, bagahitamo kujya i Musanze nk'umujyi uwunganira ndetse unafite amahirwe menshi y'iterambere, bigateza akajagari.

    Aha niho Guverineri Mugabowagahunde yahereye asaba Akarere ka Musanze kwita kuri ibyo bibazo bigakemurwa kuko bitajyanye na politiki yo kurimbisha umujyi wa Musanze nk'umujyi w'ubukerarugendo.

    Ati “Hari itegeko ryasohotse rirebana n'imikoreshereze y'ubutaka, iri rero ni itegeko dusaba Akarere ka Musanze kuryifashisha cyane cyane bakareba icyo rivuga ku myubakire ndetse no kuvugurura umujyi birinda akajagari.”

    “Hari abantu bafata ibibanza bakabirekera aho ugasanga ahubwo byabaye umwanda nta gahunda igaragara yo kubibyaza umusaruro, abandi bakubaka inyubako bakazita, ugasanga ahubwo nizo zabaye indiri y'amabandi n'aho abakora ibikorwa byose bibi bihisha.'

    Guverineri Mugabowagahunde yongeyeho ko “Hari n'ibyafashe intera bigomba kurebwaho mu buryo bwihuse. Abantu barahunga iri tegeko muri Kigali, ibintu by'umwanda bakaza gukora puberi muri Musanze, ubu tumaze iminsi tubiganira, itegeko ntabwo rireba Kigali gusa rireba igihugu cyose.'

    'Ntawe dushobora kwemerera ko ibintu by'amakosa abantu beretswe muri Kigali baza kubijugunya muri Musanze ngo tubirebere.”

    Akomeza avuga ashimangira ko 'udashoboye kumva amabwiriza ikibanza aracyamburwa rwose kigahabwa ufite gahunda akakibyaza umusaruro.”

    Nyuma yo kwemezwa ku umujyi wa Musanze wunganira Kigali, byatumye ushyira imbere gahunda yo kuwuvugurura no kuwagura ariko hakitabwa no kuwongerera ibikorwa remezo no kuwurimbisha.

    Umujyi wa Musanze wifuza kuberana no kunganira Umujyi waa Kigali

    Ikibazo cy’amazu atuzuye gikwiriye gukemuka mu Karere ka Musanze

    Ibibanza bitabyazwa umusaruro bikwiriye guhabwa abashoboye kubyubakamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abafite-ibibanza-n-inzu-byabaye-indiri-y-amabandi-bashobora-kubyamburwa

  • Gisozi: LOLC Unguka Finance PLC yafunguye ishami mu Gakiriro – #rwanda #RwOT

    LOLC Unguka Finance PLC, yahoze yitwa Unguka Bank, ni ikigo cy'imari gikorera mu Rwanda, cyatangiye muri 2005. Iki kigo gisigaye kibarizwa mu ihuriro mpuzamahanga rizwi nka LOLC Group, gifite ubunararibonye mu bijyanye n'imari, kikanagira ishoramari mu nzego zitandukanye mu bihugu bigera kuri 21 hirya no hino ku isi, harimo 11 bya Afurika.

    LOLC Unguka Finance PLC, yari isanzwe ifite amashami 14 mu turere dutandukanye tugize u Rwanda, ubu ikaba igize amashami 15 nyuma yo gufungura ishami rya Gisozi.

    Umuhango wo gufungura iri shami witabiriwe na bamwe mu bakiliya ba LOLC Unguka Finance bakorera mu Gakiriro ka Gisozi, abahagarariye ubuyobozi bwa Leta, abayobozi ba LOLC Unguka Finance n'abakozi bazakorera muri iri shami.

    Uwari ahagarariye ubuyobozi bw'Umurenge wa Gisozi muri uyu muhango, Djuma Hategekimana, yashimiye ubuyobozi bwa LOLC unguka finance kuba bwarahisemo gufungura Ishami ku Gisozi, avuga ko iki kigo cy'imari gihawe ikaze kandi ko ubuyobozi bwiteguye kugirana ubufatanye buteza imbere abaturage n'iki kigo cy'imari.

    Muri uyu muhango, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya LOLC unguka Finance, Yves Sangano, yavuze ko gufungura ishami rishya rya Gisozi atari ukongera aho LOLC Unguka Finance ikorera gusa, ahubwo ko bijyanye n'intego yayo yo gukungahaza abayigana.

    Yakomeje ashimira abakiliya bakorana n'iki kigo n'abakomeje kukigana, ku bw'icyizere bafitiye LOLC Unguka Finance, abasezeranya ko iki kigo kizakomeza kubaha serivisi nziza no kubagezaho ibyo bifuza hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.

    LOLC Unguka Finance PLC itanga serivisi zirimo kuzigama, inguzanyo z'ubwoko bwinshi, kohereza amafaranga n'izindi serivisi zitandukanye. LOLC Unguka Finance ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi kandi ikomeje kuzihuza n'igihe kugira ngo ifashe abaturarwanda bayigana gukomeza gutera imbere.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya OLC Unguka Finance, Sangano Yves (ubanza ibumoso), Umuyobozi Mukuru wayo, Justin Kagishiro n'Umuyobozi w'iri shami ryo ku Gisozi, Bienvenue Gahizi bitabiriye uyu muhango

    Abakiliya ba OLC Unguka Finance bishimiye iri shami rishya

    Umuyobozi w'iri shami ryo ku Gisozi, Bienvenue Gahizi yahaye ikaze abakiliya b'iki kigo cy'imari

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya OLC Unguka Finance, Sangano Yves

    Umuyobozi Mukuru OLC Unguka Finance, Justin Kagishiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lolc-unguka-finance-plc-yafunguye-ishami-mu-gakiriro-ka-gisozi

  • Donald Trump yashinje Perezida Vladimir Putin ubuhemu – #rwanda #RwOT

    Perezida Putin ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Bukungu, i Vladivostok ku wa Kane yabajijwe niba hari umuntu ashyigikiye mu matora y'umukuru w'igihugu ya Amerika, ahita avuga ko ashyigikiye amahitamo Joe Biden yakoze yo gushyigikira Visi Perezida Kamala Harris.

    Ati 'Trump yashyiriyeho ibihano u Burusiya kurusha undi mukuru w'igihugu wese wayoboye mbere ye.'

    Donald Trump ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Mosinee muri Leta ya Wisconsin ku wa Gatandatu, yagaragaje ko iyo aza kuba ayoboye Amerika, intambara y'u Burusiya na Ukraine iba itarabayeho.

    Yavuze ko atumva impamvu Perezida Putin yahisemo gushyigikira Kamala Harris.

    Ati 'Ndamuzi, ndamuzi neza, mwabonye ko yavuze uwo ashyigikiye. Sinzi niba mwarabonye ko yatangaje ko ashyigikiye Kamala Harris, biriya byarambabaje cyane. Ndibaza impamvu yahisemo gushyigikira Kamala.'

    Hari ibinyamakuru byo muri Amerika byahamije ko Putin yabivuze yivugira ngo arebe icyo abantu bavuga ariko iby'amatora ya Amerika bidafite umwanya muri gahunda z'u Burusiya.

    RT yanditse ko umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov yirinze kugira icyo avuga kuri iyo ngingo.

    Visi Perezida Kamala Harris ntiyigeze agira icyo abivugaho ariko Perezidansi ya Amerika, White House yo yatangaje ko Perezida Putin atagombaga kuvuga uwo yumva ashyigikiye mu matora ategerejwe mu mezi make ari imbere.

    Donald Trump yahamije ko akimara gutorerwa kuyobora igihugu mu masaha 24 ya mbere azahita ashaka uko habaho ibiganiro hagati y'u Burusiya na Ukraine kugira ngo intambara ishyamiranyije impande zombi ihagarare.

    Donald Trump yahamije ko yababajwe bikomeye n’uburyo Perezida Putin ashyigikiye Kamala Harris


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/usa-donald-trump-yashinje-perezida-vladimir-putin-ubuhemu

  • Musanze: Miliyari 16,3 Frw zizakoreshwa mu ngengo y'imari ya 2024/2025 – #rwanda #RwOT

    Mu bikorwa biteganyijwe kuzakorwa harimo iby'ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza byose bikubiye mu mihigo 112, biteganyijwe ko bizatwara amafaranga y'u Rwanda agera kuri 16,349,017,310.

    Bimwe mu bikorwa binini biteganyijwe birimo kubaka umuhanda wa kaburimbo wa kilometero ebyiri, kubaka amavuriro mato [postes de santé], irerero ry'abana bato, ECD imwe no kubaka ubwiherero rusange bizatwara 3,140,751,000 Frw.

    Hari kandi kubaka ahantu nyaburanga abantu bazajya bafatira ikawa [coffee shop] bizatwara miliyoni 932 Frw ku Mugezi wa Kigombe, kubaka ikimoteri kizajya kibyaza umusaruro umwanda wo mu Mujyi wa Musanze kizatwara agera kuri miliyari 4 Frw, kubaka ibiraro, kubakira abatishoboye, kwegeraza abaturage amazi n'amashanyarazi no kubaka inzu ababyeyi babyariramo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko nubwo muri uyu mwaka hari byinshi bazakora, hakiri n'ibindi bikorwa bikenewe ariko bitazakorwa muri ngengo y'imari, bikazakorwa ari uko habonetse ubushobozi nubwo bakiganira n'abafatanyabikorwa ndetse n'izindi nzego ngo na byo barebe ko byakorwa.

    Ati 'Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari dufite imihigo 112 ariko hari ibikorwa bikenewe ubuvugizi birimo nko kubaka kaburimbo ijya ku Kiyaga cya Ruhondo tutarabonera ubushobozi ariko turimo turaganira n'umushoramari ufite umushinga wo kuhubaka umujyi ndetse n'inzego nkuru ngo haboneke ubushobozi.'

    'Hari kandi imiryango igituye ahantu habi, hari kwagurirwa agakiriro ka Musanze kabaye gato, kongera ibikorwaremezo by'amazi cyane cyane ku baturiye inkengero z'ibirunga no kugabanya ubukene ku baturage. Ibyo byose turacyabishakira ubushobozi no kubikorera ubuvugizi.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, we yatanze inama ko mu gihe ibi bibazo byose bikiri gushakirwa ubushobozi ngo bikorwe, Akarere na ko gakwiye kuba kishakamo ubushobozi cyane cyane kongera uburyo bwo gukusanya imisoro y'ibihakorerwa no gukomeza gushaka abafatanyabikorwa.

    Ati 'Birumvikana hari ibikorwa biba bikenewe ariko bitari byabonerwa ubushobozi, bimwe tubikorera ubuvugizi ku nzego nkuru, ariko Akarere na ko bakomeze baganire n'abafatanyabikorwa batandukanye ariko bongere n'uburyo bwo gukusanya imisoro kugira ngo ibyo babona byunganira ingengo y'imari na byo byongerwe.'

    Mu kurushaho korohereza ishoramari, Akarere ka Musanze gateganya kuzatunganya ibikorwaremezo birimo umuhanda ureshya na kilometero 35 uzazenguruka Ikiyaga cya Ruhondo n'ibindi bikorwaremezo bitandukanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-miliyari-16-3-frw-zizakoreshwa-mu-ngengo-y-imari-ya-2024-2025

  • Abanyeshuri b'indashyikirwa muri UoK bagiye gukomereza amasomo muri Repubulika ya Czech – #rwanda #RwOT

    Hoherejwe batandatu bahize abandi mu Ishuri ry'iyo kaminuza ryigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga na mudasobwa, bakazajya kwiga muri Kaminuza ya Ostrava yo muri icyo gihugu cyo mu Burayi bwo hagati.

    Ni intambwe yakomotse mu bufatanye bwa Kaminuza ya Ostrava na Kaminuza ya Kagali bwo yo guhana abanyeshuri, hagamijwe gushimangira ubufatanye bw'amasomo ku Isi no kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga.

    Bazamara amezi ane mu ishami rifatwa nk'irikomeye ry'ikoranabuhanga rya Kaminuza ya Ostrava, bizibande ku byiciro byihariye nk'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, ibijyanye no gukoresha robot, n'ibijyanye umutekano wo kuri internet.

    Abanyeshuri bazagira amahirwe yo kwitabira ibiganiro, gukurikirane imishinga y'ubushakashatsi, no gufatanya n'inzobere n'i Burayi mu mishinga itandukanye, ibizabafasha bagarutse mu kugira uruhare runini mu guhanga udushya mu nzego zitandukanye.

    Kaminuza ya Ostrava izwiho ibikoresho bigezweho ndetse n'ubuhanga mu ikoranabuhanga rigezweho, bituma iba ahantu heza ku banyeshuri kugira ngo bongere ubumenyi bwabo muri izo nzego.

    Biteganijwe ko ubufatanye na kaminuza ya Ostrava buzafungura inzira nyinshi z'ubufatanye nko mu ubushakashatsi, guhanahana amakuru mu myaka n'ibindi bigamije kuzamura ireme ry'uburezi rihabwa banyeshuri.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh, yashimiye abanyeshuri ku muhate wabo mu masomo yabo ya buri munsi, ibyanabaheje amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwa Kaminuza ya Kigali ku ruhando mpuzamahanga.

    Yabasabye gukomeza kwibanda ku myigire yabo, kwirinda ibirangaza, no kubahiriza indangagaciro za kaminuza n'iz'igihugu muri rusange.

    Ati 'Aya ni amahirwe aza rimwe mu buzima. Muzahura n'abafite imico itandukanye ndetse hari n'abazashaka kuyibajyanamo, ariko muzirinde muhorane ikinyabupfura. Mugende mugaragaze uburyo u Rwanda rufite ubushobozi, ko abaruhagarariye bagaragaza ikinyuranyo, bakomera ku muco wabo, bahorana ishyaka no kuba intangarugero.'

    Uyu muyobozi yavuze ko abanyeshuri ba UoK batekerejweho cyane, atangaza ko ubu iyi kaminuza ifite bene ubwo bufatanye n'ibigo birenga bitanu byo muri Afurika n'u Burayi.

    Yakomeje ati 'Kubohereza mu mahanga bizabafasha kunguka ubwenge mu nzego zitandukanye. Ikoranabuhanga ni ingenzi muri ibi bihe kuko riri kugira uruhare mu guteza imbere igihugu ariko n'uwabwize adasigaye. Icyakora kubwiga bisaba bubwitange, n'ubumenyi bwisumbuye nk'ubwo abo bana bagaragaje.'

    Umuyobozi w'Agateganyo wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Felix Maringe na we yasabye abanyeshuri bagiye kwiga mu mahanga kurangwa n'ikinyabupfura no kuba intangarugero muri byose.

    Yagaragaje ko ubwo bazaba bari muri Kaminuza ya Ostrava bizaba birenze kwiga kuko uzaba ari n'umwanya wo kwerekana ireme ry'uburezi n'ubuyobozi Kaminuza ya Kigali ihora iharanira

    “Mu gihe mutangiye uru rugendo, ndabasaba gukomeza kuba intangarugero mubyo mukora byose. Muzaba muhagarariye n'ikigo cyacu cyose. Ni ngombwa rero kugaragaza mwari mukwirye ayo mahirwe.”

    Umwe mu banyehuri bagiye kujya kwiga muri iyo gahunda witwa, Tuyisenge Marie Louise wiga mu mwaka wa kabiri mu bijyanye na mudasobwa, yagaragaje ko ari amahirwe agomba kubyaza umusaruro kuko adapfa kubonwa na bose, akazamufasha kujya ku isoko ry'umurimo yikwije mu buryo bwose.

    Ni imbamutima asangiye n'umubyeyi witwa Abdul Karim Harerimana washimishijwe cyane n'amahirwe umwana we yabonye, akavuga ko azamufasha kunguka ubumenyi buzatuma ateza igihugu imbere, no kuzamura ishema ry'ababyeyi.

    Umuyobozi w'Ishuri ry'Ikoranabuhanga na Mudasobwa muri Kaminuza ya Kigali, Dr Wilson Musoni yemeje ko buri kwezi abo banyeshuri bazajya bahabwa amafaranga yo kubatunga angana n'Amayero 600.

    Ibyo bizajyana n'uko ishuri abereye umuyobozi rizakomeza kubakurikiranira hafi mu buryo buhoraho hagamijwe kureba uko bari kwitwara muri yo gahunda yo guhaha ubumenyi bazaba baragiyemo.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh yahaye umukoro abanyeshuri bagiye guhabwa ubumenyi muri Repubulika ya Czech

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Nshuti Manasseh (ubanza ibumoso) akurikiwe n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Felix Maringe n’Umuyobozi w'Ishuri ry'Ikoranabuhanga na Mudasobwa muri Kaminuza ya Kigali, Dr Wilson Musoni bahanuye abanyeshuri ba UoK bagiye kwiga muri Repubulika ya Czech

    Abo ni abayobozi ba UoK, ababyeyi n’abanyeshuri bagiye kwiga muri Repubulika ya Czech

    Abo ni ababyeyi b’abana bagiye kujya muri Repubulika ya Czech guhaha ubumenyi babikesheje Kaminuza ya Kigali

    Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Felix Maringe yasabye abanyeshuri bagiye kwiga muri Repubulika ya Czech kugaragaza itandukaniro

    Abanyeshuri bagiye kwiga muri Repubulika ya Czech biyemeje kubyaza umusaruro amahirwe aboneka hake babonye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-b-indashyikirwa-muri-uok-bagiye-gukomereza-amasomo-muri-repubulika

  • Imyaka 11 irashize Sugira Ernest akiniye Amavubi umukino wa mbere! Uwamubabaje n’uwamushimishije #rwanda #RwOT

    Hari tariki nk’iyi muri 2013 ubwo Sugira Ernest yatangiraga urugendo rw’amateka akomeye mu Mavubi hari mu gushakka itike y’igikombe cy’Isi cya 2014, Benin yari yakiriye u Rwanda.

    Sugira Ernest yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu muri Kanama 2013 asimbura Karekezi Olivier wari wahamagawe ariko ahita asezera mu ikipe y’igihugu.

    Eric Nshimiyimana yahise amusimbuza Sugira Ernest ndetse uyu rutahizamu yaje kugira amahirwe aboneka ku rutonde rwa nyuma rw’abakinnyi berekeje muri Benin.

    Hari mu mukino wa mbere w’itsinda rya 8 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2014 aho u Rwanda rwasuye Benin.

    Uyu mukino wabaye tariki ya 8 Nzeri 2013, u Rwanda rwaje gutakaza uyu mukino ku bitego 2-0. Sugira Ernest yabanje ku ntebe y’abasimbura aho yakinnye iminota 5 ya nyuma.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ISIMBI, Sugira Ernest yavuze ko umukino wamubabaje ari uwo DR Congo yatsinze Amavubi muri 1/4 cya CHAN 2016.

    Ati “umukino wambabaje ni uwo DR Congo yadutsinze muri 1/4 cya CHAN 2016.”

    Uyu mukino yawutsinzemo igitego ariko DR Congo iza gutsinda icy’intsinzi mu minota y’inyongera.

    Agaruka ku mukino wamushimishije yagize ati “ni umukino wo muri CHAN 2021 yabereye muri Maroc twatsinzemo Togo 3-2 nkatsinda igitego cy’intsinzi.”

    Iki gitego cyatumye u Rwanda rugera muri 1/4 cy’iri rushanwa, ndetse hari muri COVID-19, abantu bari muri Guma mu Rugo, cyahise gikura abantu mu rugo bidasabye Inama y’Abaminisitiri.

    Wikipedia igaragaza ko amaze gukinira ikipe y’igihugu imikino 70 ayitsindira ibitego 12.

    Hashize imyaka 11 akiniye Amavubi umukino wa mbere

    Sugira Ernest afite amateka akomeye mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imyaka-11-irashize-sugira-ernest-akiniye-amavubi-umukino-wa-mbere-uwamubabaje-n-uwamushimishije

  • MU MAFOTO 50:Uko ibyamamare birimo Miss Jolly… – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza gushaka ubushobozi bwo gukomeza guteza imbere Sherrie Silver Foundation hamwe no guteza imbere ubuhanzi tariki ya 07 Nzeri 2024 habaye ibirori bya Silver Gala.

    Ibi birori byari bitegerejwe na benshi muri Kigali Convention Center, bikaba byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni.

    Hari kandi ba  Ambasaderi baharagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abayobozi ba kompanyi zikomeye nka MTN, Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University wanatanze ikiganiro.

    Hari kandi Peter Obi, umwe mu banyapolitike bakomeye muri Nigeria wanahabwaga amahirwe yo kuyobora iki gihugu mu matora aheruka na we watanze ikiganiro.

    Ibi birori kandi byahagurukije icyamamare mu muziki wa Afurika, Runtown watangaje ko akunda u Rwanda kandi azakomeza gushyikira ibikorwa bya Sherrie Silver.

    Ni igikorwa kandi cyitabiriwe Masai Ujiri, umwe mu bashoramari bakomeye mu mikino ya Baskeball, inshuti y'u Rwanda aho agenda ashora mu bikorwa bitandukanye.

    Hari abanyamahanga batandukanye baturutse mu bihugu nka Ghana, Afurika y’Epfo, Nigeria n'ahandi hagiye hatandukanye dore ko ibigwi bya Sherrie Silver byamaze kogoga amahanga.

    Hari kandi abanyarwanda bari mu byiciro binyuranye barimo abahanzi nka Massamba Intore, The Ben, Element, Noopja, Bwiza, Alyn Sano, Okkama, Kevin Kade, Ish Kevin na Boukuru.

    Ba Nyampinga nabo bari babukereye barimo Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie na Miss Rwanda 2022 ukinafite ikamba Muheto Nshuti Divine.

    Hari n'ibindi byamamare mu birebana n'ubwiza n'imideli nka Sandrine Mucyo, Umukundwa Cadette, Isimbi Model, Queen Douce na Musana Teta Hense.

    Hari abanyamakuru b'itanganzamakuru bitandukanye nka Eugene Anangwe, Mukamabano Gloria na Egidie Bibio.

    Ibi birori kandi bikaba byayobowe na Arthur Nkusi wunganirwaga na Sherrie Silver wabiteguye.

    Mu gihe umuziki mwiza wagendaga uvagwa na DJ Sonia afatanije na DJ Toxxyk.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUTESI JOLLY WAZANYE MUHETO DIVINE

    “>KANDA HANO UREBE AMARANGAMUTIMA Y’ABARIMO DJ SONIA, ISIMBI MODEL, MURUMUNA WA MISS AMANDA AKALIZA

    “>

    Ibi birori byahuriranye n’isabukuru y’umwaka ya Sherrie Silver Foundation ikomeje kwaguka umunsi ku wundiIbirori bya Silver Gala byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye bakiranwaga urugwiro n’abakobwa bo muri Kigali ProtocalBwiza, Muheto na Mutesi Jolly mu bitabiriye ijoro ryahagurukije ibyamamare ‘The Silver Gala’Umuyobozi Mukuru wa ALU Frank Swaniker yatanze ikiganiro mu birori bya ‘The Silver Gala’Andy Bumuntu, umunyamakuru ubihuza n’umuziki ntiyacikanwe muri ibi biroriMassamba Intore uheruka gusura Sherrie Silver Foundation agatangaza ko imutera ibyishimo bidasanzwe ntiyacikanweDJ Sonia wemeye kuzajya ajya gufasha abana ba Sherrie Foundation mu masomo ajyana no kuvanga umuzikiUmukundwa Cadette uri mu bakobwa b’abashabitsi mu ruganda rw’imideli yitabiriye ‘The Silver Gala’Musana Teta Hense uri hagati wegukanye ikamba ry’umushinga mwiza muri Miss Rwanda ubu akaba akomeje gutera imbere mu bijyanye n’ubushabitsi yari yicaranye n’inshutiRuntown yari afite ibyishimo ku maso nyuma yo kubona urwego rwiza ibirori yitabiriye birihoAlyn Sano ari mu bahanzi basusurukije abitabiriye ibi birori bya ‘The Silver Gala’Noopja uri mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Sherrie Silver Foundation yitabiriye ibi biroriThe Ben yatanze ikiganiro ndetse agira uruhare yaba mu gukusanya inkunga no mu gususurutsa abitabiriye iki gikorwa, yaje aherekejwe n’abarimo Hilton Sonia mukuru wa Uwicyeza PamellaMasai Ujiri umuherwe n’umunyabigwi mu mikino ya Baskeball yari yabukereye Rev Pst Alain Numa ari mu bitabiriye ibi birori byanitabiwe n’Umuyobozi wa MTNIsh Kevin yari yabukereye mu birori by’agatangaza bya ‘The Silver Gala’Abanyamakuru batandukanye barimo Egidie Bibio bitabiriye ibirori bya ‘The Silver Gala’ Hari abantu b’ingeri zitandukanye n’ibihugu binyuranye banamaze gushinga imizi mu bintu bitandukanyeAbantu banyuzagamo bagafata amashusho n’amafoto yo kubika nk’urwibutsoMiss Nishimwe Naomie wayoboye gahunda yo gutambuka ku itapi y’umutuku, aha yarimo yihera ijisho ibindi bikorwa byateguweAkanyamuneza kari kose ndetse abantu basangiye amafunguro n’ibyo kunywa by’ingeri zitandukanyeAbantu baturutse mu bihugu bitandukanye baje kwifatanya na Sherrie Silver muri ‘The Silver Gala’AMAFOTO: Dox Visual-InyaRwanda.com

    VIDEO:Murenzi Dieudonne-InyaRwanda com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146666/mu-mafoto-50uko-ibyamamare-birimo-miss-jolly-naomie-na-runtown-byaserutse-muri-the-silver–146666.html