Blog

  • I&M Bank Rwanda yiyemeje kuba ikiraro gihuza urwego rw'ubuhinzi n'imari – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu urwego rw'ubuhinzi ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw'u Rwanda kuko nko mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka rwari rwihariye 25% by'umusaruro mbumbe, mu gihe mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka, rwatanze akazi ku bakozi bagera kuri 39,6% ku Banyarwanda bakoraga bose.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko uretse kuba imwe muri banki za mbere mu gihugu zitanga inguzanyo ku nyungu nto ku bari mu buhinzi, hari na gahunda zihariye zagiye zitangizwa kugira ngo uru rwego rutere imbere.

    Ni ingingo yagarutseho mu mpera z'icyumweru gishize aho ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc bwahuriye mu mwiherero, hagamijwe gusuzumira hamwe imikorere ya banki no kureba uko yarushaho guhuzwa n'ibyifuzo by'abakiliya.

    Ubusanzwe abakozi ba I&M Bank Rwanda bahura rimwe mu mwaka mu mwiherero umara iminsi irenga itatu. Inshuro iheruka bahuye muri Nzeri 2023.

    Benjamin Mutimura, yabwiye IGIHE ko 'Ku bijyanye n'ubuhinzi ntabwo twasigaye inyuma, twashatse n'abantu badufasha kwishingira abahinzi bataba bafite ingwate kugira ngo tubashe kubateza imbere.'

    'Ubu turi muri gahunda yo gushyiraho ishami rireba uru rwego by'umwihariko kugira ngo twongere ubukangurambaga n'ubujyanama. Hari ukuntu abakiliya baza bakabura amafaranga atari uko banki itayafite ahubwo ari uko imishinga itanoze, ubu turi kwegera abakiliya bacu ngo tubafashe kunoza imishinga yabo.'

    Yakomeje avuga ko 'Icyo turi gukora hagati aha ni ukongerera ubushobozi abakozi kugira ngo na bo babashe kumva ubuhinzi kuko butandukanye n'ubucuruzi kuko burihariye. Dufite gahunda yo gutanga amafaranga cyane mu bijyanye n'ubuhinzi.'

    Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST2, byitezwe ko uru rwego ruzajya ruzamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, umusaruro ukaziyongeraho 50% mu myaka itanu iri imbere.

    Banki ikomeje kwaguka

    Benjamin Mutimura, yavuze ko kuva mu mwaka ushize iyi banki yagutse mu buryo bugaragara nk'aho babashije kongera bakiliya ku rugero rwa 20%, hongerwa serivisi zigenerwa ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo n'ibindi.

    Yavuze ko kuva mu mwaka ushize amafaranga abitswa yiyongereyeho hafi 100%, n'inguzanyo zitangwa na yo zariyongereye.

    Yagize ati 'Ariko igishimishije muri byose ni uburyo abakiliya batwereka ko bishimiye serivisi tubaha.'

    Benjamin Mutimura, yavuze ko bitarenze uku kwezi hari serivisi nshya iyi banki abereye umuyobozi izashyira hanze, 'Tuzakora ubukangurambaga bukomeye buzamara amezi ane.'

    'Turakangurira abakiliya bacu gukomeza gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bakomeze kubona serivisi byihuse mu buryo butabahenze.'

    Imwe mu nkingi z'iterambere rirambye za I&M Bank (Rwanda) Plc, harimo guhindura imibereho y'abaturage bangana na miliyoni 2 mu myaka itatu iri imbere.

    Ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda PLC bwahuriye mu mwiherero, hagamijwe gusuzumira hamwe imikorere ya banki no kureba uko yarushaho guhuzwa n'ibyifuzo by'abakiliya

    Imwe mu nkingi z'iterambere rirambye za I&M Bank Rwanda PLC, harimo guhindura imibereho y'abaturage bangana na miliyoni ebyiri mu myaka itatu iri imbere

    Umwe mu bahuguraga aba bakozi, Lanre Olusola, yatangaga amasomo anyuranye

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko iyi banki ari imwe mu za mbere mu gihugu zitanga inguzanyo ku nyungu nto ku bari mu buhinzi

    Abari bafite ibibazo bahabwaga umwanya bakabaza

    Abari mu buyobozi bwa I&M Bank batandukanye bari bitabiriye uyu mwiherero

    I&M Bank yiyemeje kuba ikiraro gihuza urwego rw'ubuhinzi n'imari

    Abakozi ba I&M Bank bahura rimwe mu mwaka mu mwiherero umara iminsi irenga itatu

    Aha abakozi ba I&M Bank Rwanda bari bari gushyira mu bikorwa ibijyanye n’umukino w’itumanaho

    Ubwo abakozi ba I&M Bank Rwanda bahabwaga amabwiriza ku migendekere y’umukino w’itumanaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-yiyemeje-kuba-ikiraro-gihuza-urwego-rw-ubuhinzi-n-imari

  • Impamvu The Ben ari kwitegura gukorera igitar… – #rwanda #RwOT

    The Ben yataramiye bwa mbere muri iriya nyubako, ku wa 7 Kanama 2022, bivuze ko imyaka ibiri irenzeho iminsi micye ahakoreye igitaramo cy'amateka. Icyo gihe yari yatumiwe mu gitaramo cyiswe 'Rwanda Rebirth Celebration Concert'- Yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi barimo Bwiza, Chriss Eazy, Marina, Bushali n'abandi.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi', aherutse kubwira InyaRwanda ko ageze kure ibiganiro biganisha ku kuba yakorera igitaramo muri BK Arena. Yavuze ko buri kimwe akeneye nikijya ku murongo 'nzabitangaza mu gihe kiri imbere'.

    Umuhanzi kugirango akorere igitaramo muri BK Arena bisaba kwishyura amafaranga ari hagati ya Miliyoni 24 Frw na Miliyoni 27 Frw. Ariko kandi hari amafaranga angana na Miliyoni 8 Frw wishyura ku munsi igihe ushaka gushyiramo ibyuma mbere y'uko umunsi w'igitaramo ugera.

    Bivuze ko usabye gushyiramo ibyuma mbere y'iminsi ibiri, iyo minsi ibiri wishyura arenga Miliyoni 16 Frw. Ibi ni nako byagenze kuri umwe mu bantu bahakoreye igitaramo muri Werurwe 2024, kuko amafranga yari yateguye yongeyeho Miliyoni 16 Frw.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri BK Arena, Sharangaho aherutse kubwira RBA ko igiciro gisabwa umuntu kugira ngo akorere igikorwa muri iriya nyubako kidahanitse cyane, ashingiye ku kuba hari ishoramari ryakozwe kugira ngo iriya nyubako yubakwe.

    Ati “Ibihakorerwa byose bifite uko bikorwa. Niyo mpamvu rero ikintu nk’icyo iyo abantu bavuze ngo kirahenze, birumvikana kuri bamwe na bamwe ariko biterwa nabyo. Iyo ikintu kiremereye cyangwa gihenze biterwa n’ukikoreye.”    

    Sharangabo yavuze ko bagira umubare munini w’abantu baba bakeneye gukorera ibikorwa byabo muri BK Arena, bitewe nuko haba hatabayeho kubitegura kare kugira ngo batange gahunda yabo yagutse n’igihe bazayikorera, bamwe uko bagomba kubafasha.


    1.The Ben akumbuwe mu gitaramo cye bwite

    Mu myaka ibiri ishize, The Ben yagaragaye cyane mu bitaramo yabaga yatumiwemo n'abandi bantu banyuranye ariko nta gitaramo cye bwite yigeze akora.

    Uhereye kuri kirya gitaramo cyo muri Kanama 2022 yagikoze yatumiwe na East Gold. Mu Ukwakira 2023 yataramiye mu Burundi nabwo yatumiwe na sosiyete yahoo.

    Mu minsi ishize nabwo yataramiye mu Karere ka Musanze ari kumwe na Rema Namakula wamamaye muri Uganda. Ndetse, ku wa 7 Nzeri 2024, yataramiye muri Kigali Convention Center, ari kumwe na Kevin Kade na Element mu birori bya Sherrie Silver.

    Bivuze ko mu myaka ibiri ishize nta gitaramo cye bwite yigeze akora. Ndetse iyo unyujije amaso mu mashakiro, kuva mu myaka 10 ishize ibitaramo byose yakoreye mu Rwanda yabaga yatumiwe.

    2.Igitaramo ashobora guhuza n'ishyirwa hanze rya Album ye

    Kimwe mu bintu bitegerejwe na benshi bari mu muziki, harimo n'isohoka rya Album ye. Kuva mu 2018, yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko ari kugana ku musozo w'ikorwa rya Album ye, kandi iriho indirimbo yakoranyeho n'abahanzi banyuranye nka Sauti Sol, Tiwa Savage n'abandi bakomeye muri Afurika.

    Ariko kandi uyu muhanzi aherutse kubwira InyaRwanda ko bidatinze iyi Album ye izajya hanze kandi ko mbere y'isohoka ryayo azabanza kuyitegurira. Ati “Album yanjye izasohokera igihe, izasohoka muri uyu mwaka uko byagenda kose! Ariko ndakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe kugira ngo abantu bishime. Ni muri uyu mwaka, bishobora kuba byahinduka, ariko ndizera ko ari muri uyu mwaka.”

    Umwe mu bazi neza iby'iyi Album, aherutse kubwira InyaRwanda ko uyu muhanzi yarenze urwego rwo gusohora indirimbo buri kwezi. Yavuze ko ibikorwa yakoze mu myaka itambutse bituma agira amakenga mbere y'uko asohora indirimbo.

    Ati 'Umuhanzi nk'uriya aba ageze ku rwego rw'aho asohora indirimbo yabanje kuyitondera. Nk'ubu hari indirimbo ze tuba tuzi ko zarangiye, ariko ashobora kugaruka muri studio akavuga ati ‘iri jambo reka turihindure, buriya mwe murabona rikwiye’? Cyangwa se akavuga ati ‘buriya twiyambaje 'Producer' runaka agashyiramo akandi kantu byaba byiza kurushaho.'


    3.Ni igitaramo ashobora kuzahuza n'uburyo yashyigikiye abahanzi bato

    Ushingiye ku kuntu The Ben asobanura uburyo ari gutegura iki gitaramo cye, yumvikanisha ko azaha umwanya abahanzi bashya cyane cyane abo bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye.

    Mu gihe yabarizwaga muri Amerika, bamwe mu bantu bagiye bamushinja kudakorana indirimbo n'abahanzi bakizamuka mu rwego rwo kubafata akaboko.

    Ariko ko mu gihe cy'imyaka ibiri ishize ari mu Rwanda, yashyize imbere cyane mu gukorana indirimbo n'abahanzi bashya barimo nka Kevin Kade, Element n'abandi.

    Mu gihe ari kwitegura iki gitaramo, birashoboka ko azaha umwanya munini abahanzi bakoranye ndetse n'abandi yagiye yumvikanisha ko batanga icyizere mu muziki.


    4.Abafana baranyotewe

    The Ben agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bantu bavuga ko adashyira imbaraga cyane mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Abavuga ibi bashingira ku kuba adasohora indirimbo mu buryo buhoraho, mu gihe bizwi ko Album ye yarangiye, indirimbo yakoranye na Israel Mbonyi zarangiye n'ibindi.

    Bisa n'aho iki gitaramo cyaba ari icy'ubwiyunge n'abafana be, ahanini biturutse mu kuba kuva mu myaka ibiri ishize baramubonye cyane mu bitaramo by'abandi.

    Ariko kandi The Ben yigeze kuvuga ko gutinda gusohora indirimbo ahanini biterwa n'uko hari ibindi aba ahugiyemo. Ati “Kimwe mu byo abakunzi bacu birengagiza ni uko nyuma y’umuziki, n’iy’isi tubamo y’umuziki harimo n’ubundi buzima bwite. Mfite ‘Business’ nkora muri Amerika aho mba. Rero hari igihe biguhuza.”


    5. Abafana be bameze nk’ab’amaraso

    Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu 2008 ari gusoza amashuri yisumbuye. Nyuma y’umwaka umwe, ubwo ni ukuvuga mu 2009 atangira guhatanira ibihembo bya Salax Awards byari bigezweho kiriya gihe.

    Asobanura ko imyaka irenze 15 ari mu muziki kubera ko yashyigikiwe. Ati “Nta nzira itagira inzitane. Ugereranyije muri rusange, iyo ntangira Abanyarwanda ndetse n’abafana bagiye baguka impande z’Isi ntabwo byari kuba byoroshye.

    Nubwo bwose muri urwo rugendo, hari ibyo uhangana nabyo ku giti cyawe. Hari ibyo uhura na byo udakenera kugira abo ubibwira, hari ibiguhungabanya byawe bwite ariko mu ishusho ngari bagiye batuba hafi, ndetse baradukomeza. Ntabwo byari byoroshye ariko byari bikwiriye.'

    The Ben yumvikanisha ko nubwo azi neza ko adahozaho mu gukora imiziki, ariko yishimira ko afite abafana bameze nk’abavandimwe, ku buryo babasha kumwihanganira kugeza igihe yemereje isohoka ry’indirimbo ze.

    Ati “Dufite abafana bameze nk’aho harimo isano y’amaraso. Ni abafana bafite umusingi ukomeye cyane. Ndamutse ncitse intege, naba mbahemukiye cyane. Nanone hari igihugu kidushyigikiye, mbese ni abafana bakomeza kutubwira ngo ntuhagarike, komereza aho.”

    The Ben ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki wagiye ugaragaza ko gushyira hanze indirimbo bisaba ibintu byinshi birenze ibyo abantu batekereza. Mbere y'ubukwe yasohoye 'Ni Forever' yagiye hanze tariki 16 Ukuboza 2023, mu gihe haburaga iminsi micye ngo ahamye isezerano rye na Uwicyeza Pamella, mu birori by’ubukwe byabaye tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.

    Ariko kandi yasohotse hashize umunsi umwe, akoze umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bwa Jalia Garden hafi ya Intare Conference Arena.

    The Ben aherutse kubwira InyaRwanda ko ari mu biganiro biganisha ku kuba yakorera igitaramo muri BK Arena 


    Mu 2022, The Ben yataramiye muri BK Arena binyuze mu gitaramo ‘Rwanda Rebirth Celebrations’

    AMEZI UMUNANI ARASHIZE THE BEN ASOHOYE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YISE ‘NI FOREVER’

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146758/impamvu-the-ben-ari-kwitegura-gukorera-igitaramo-muri-bk-arena-146758.html

  • Isomo igitaramo cya Riderman na Bull Dogg gik… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 24 Kanama 2024 yabereyeho igitaramo cyerekanye imbaraga zikomeye za Hip Hop nyarwanda, akaba ari nayo ntego nyamukuru Riderman na Bull Dogg bari bafite.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Bull Dogg yavuze ko ashimira Riderman wemeye ko bakorana kuri uyu mushinga, gusa agira isomo yumva abantu bakwiye gusigarana.

    Ati: 'Twakoze iriya Album nta n'abaterankunga dufite, ariko twanze kubihagarika kugira ngo abantu babone ko ibyo batekereza kuri Hip Hop n'abakozi bayo atari byo.'

    Yagaragaje ko abakora Hip Hop ari kimwe n'abandi bahanzi nabo bakwiriye ibyiza. Ati: 'Kugira ngo n’abo bashoramari n'abandi bose babone ko gukorana n'abaraperi atari uguta iyo ngiyo cyangwa guta inyuma ya Huye, ahubwo ari ubucuruzi.'

    Yongeraho ati: 'Ari abanyamuziki nk'abandi bashobora kugira icyo binjiriza uruganda cyangwa se bakamamariza abantu muri rusange ntibumve ko abakora indi miziki aribo bagomba kugirirwa icyizere.'

    Avuga uko igitaramo cyagenze byakabaye igihamya gifatika ko Hip Hop ari umuziki nk'iyindi. Ati: 'Niba mwaraje mu gitaramo cyabaye kirarangira nta muntu wahangirikiye, nta muntu bigeze bafata ngo baramusohoye kubera ko yanyweye ibiyobyabwenge.'

    Yakomeje avuga ko ari yo ntego nyamukuru y'igitaramo, kwereka abaterankunga n'abashoramari ko muri Hip Hop naho umuntu yashoramo. Ati: 'Twashakaga kubaremamo icyizere, babone ko ibyo abandi bakora n'abaraperi babishobora cyangwa bakanarenzaho.'

    Yagize icyo asaba abanyarwanda ku bwa none n'ejo hazaza h'umuziki. Ati: 'Icyo nsaba abanyarwanda ni uko muri rusange bashyigikira umuziki nyarwanda, nibadushyigikira tuzakora ibintu byiza kandi birenze.'

    Bull Dogg avuga ko gushyigikira umuziki n'abawukora ari ingenzi. Mu magambo ye yagize ati: 'Umuziki nyarwanda na wo wajya uba ikintu kizamura idarapo ry'igihugu nk’uko tubona ahandi bigenda.'Igitaramo cya Riderman na Bull Dogg ni ijoro ry’amateka muri Hip Hop nyarwanda Riderman na Bull Dogg bongeye kwerekana ko umuziki wa Hip Hop ufite imbaraga kandi abashoramari n’abaterankunga bakawurebyehoSkol yamaze kwizerera mu bitaramo bya Hip Hop aho yateye inkunga igitaramo cya Riderman na Bull DoggAbakunzi b’umuziki nyarwanda biganjemo aba Hip Hop bitabiriye ku bwinshi igitaramo cya Riderman na Bull DoggIbyamamare mu ngeri zitandukanye byitabiriye igitaramo cya Riderman na Bull Dogg

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146745/isomo-igitaramo-cya-riderman-na-bull-dogg-gikwiye-gusigira-abashoramari-nabaterankunga-146745.html

  • Muriki gitondo Habaye Gukozanyaho Bikomeye Hagati ya M23 n'Ihuririo ry'Ingabo za RDC muri Rutshuru. #rwanda #RwOT


    Muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu Yaruguru habyukiye imirwano ikomeye hagati ya M23 n'ihuriro ry'ingabo za RDC.
    Amakuru atugeraho avugako mubice byahitwa Sisa, Rubona no munkengero zaho haramutse humvikana urusaku rw'imbunda ziremereye ninto, biravugwako ibi bitero byagabwe byatangiye murukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11/19/2024.

    Birawugwako iyi mirwano irenga ku mwanzuro wafatiwe i Luanda muri Angola mu kwezi kwa munani, usaba impande zombi guhagarika intambara guhera tariki ya 04/08/2024 kugira ngo hashakishwe amahoro yagaruka binyuze mu nzira y'ibiganiro.

    Ariko impande zombi zagiye zishinjanya gutangiza imirwano ndetse n'ubushotoranyi muri teritwari zitandukanye zigize intara ya Kivu Yaruguru.
    Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa yagaragajeko nubwo hakome kubaho iyi mirwano hakomeje guterwa intambwe nziza iganisha ku Mahoro.

    The post Muriki gitondo Habaye Gukozanyaho Bikomeye Hagati ya M23 n'Ihuririo ry'Ingabo za RDC muri Rutshuru. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/muriki-gitondo-habaye-gukozanyaho-bikomeye-hagati-ya-m23-nihuririo-ryingabo-za-rdc-muri-rutshuru/

  • Ingingo z’ingenzi zagarutsweho mu kiganiro mp… – #rwanda #RwOT

    Iki kiganiro mpaka cyabereye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennyslvaniya cyayobowe n'abanyamakuru ba televiziyo ABC. Cyabereye mu nzu yitiriwe itegeko nshinga, barimo bonyine n'abanyamakuru bayoboye iki kiganiro.

    Impaka z'aba bakandida mu kiganiro cyabo cya mbere zibanze ku ngingo z'ubukungu, uburenganzira bwo gukuramo inda ibijyanye n'abimukira bambuka umupaka na Megisike binjira muri Amerika n'ububanyi n'amahanga.

    Ni ku nshuro ya mbere aba bategetsi bahuriye hamwe mu kiganiro, no mu ruhame, ntibaranavugana na rimwe. Visi Perezida Harris yari amaze igihe muri iyi leta ya Pennyslvaniya yitegura iki kiganiro mpaka. 

    Ku ruhande rwa Donald ni ku nshuro ya gatatu yitabiriye ibi biganiro mpaka bihuza abakandida ku mwanya wa Perezida . Dore ko ari ku nshuro ya gatatu agiye kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu.

    Ku ikubitiro abakandida bombi babajijwe imigambi yabo ku bijyanye n'ubukungu mu gihugu.Visi Perezida Kamala Harris yahise ashinja uwo bahanganye Donald Trump kuba yarasize yubitse ubukungu bw'igihugu ubwo manda ye yari irangiye. 

    Yagize ati: 'Reka tuvuge ku byo Donald Trump yadusigiye. Donald Trump yadusigiye ubushomeri bukabije, Donald Trump yadusigiye icyorezo cyatikije imbaga mu buryo butarabaho mu myaka ijana ishize. Donald Trump yasize agabye igitero gikomeye kibasiye inzego z'igihugu na demokarasi yacu kuva igihugu kivuye mu ntambara yo gusubiranamo y'abanyamerika. Icyo twakoze tugeze ku butegetsi n'ugukubura uwo mwanda yadusigiye'

    Mu kumusubiza, Donald Trump yashinje Ubutegetsi Kamala Harris abereye visi perezida gusubiza inyuma ubukungu bw'igihugu.

    Avugira muri icyo kiganiro Trump yagize ati: 'Buri muntu arabizi ko mu by'ingezi nzakora ni ukugabanya imisoro, nkubaka ubukungu budadiye butajegajega nk'uko nabikoze bwa mbere. 

    Twari dufite ubukungu bukomeye bwakubiswe hasi n'icyorezo. Icyorezo kitigeze kibaho kuva mu 1917 cyaguyemo abantu 100. Igihugu cyari kitarahura n'ibibazo nk'ibyo. Ariko twabyitwayemo neza tubasigira ubukungu buhagaze neza'

    Bagaruka ku bijyanye n'uburenganzira bwo gukuramo inda,Trump yavuze ko hagomba kubanza kugenzura neza iri tegeko kuko hari abagore basama mu nzira mbi bikaba ngombwa ko bazikuramo.

    Ku ruhande rwa Kamala Harris we yavuze ko atowe yahita yemeza iri tegeko ndetse avuga ko ubuzima bw'imyororokere y'abagore budakwiye gufatwaho imyanzuro n'abanyapolitiki ahubwo ko buri mugore wese akwiye kugira uburenganzira ku mubiri we.

    Ikiganiro mpaka cyahuje Harris na Trump, kibaye hasigaye amezi atagera kuri abiri ngo amatora abe. Cyarangiye Trump akosowe inshuru 33 aho yavugaga ibitari byo, mu gihe Harris yakosowe inshuro imwe gusa.

    Bwa mbere Trump na Kamala Harris basuhuzanije mbere yo gutangira ikiganiro mpaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146753/ingingo-zingenzi-zagarutsweho-mu-kiganiro-mpaka-cya-trump-na-kamala-harris-146753.html

  • Kwirinda igitutu cy’abantu- Inama eshatu za B… – #rwanda #RwOT

    Imyaka umunani irashize Knowless arushinze n’umugabo we Ishimwe Karake Clement. Ariko, avuga ko imyaka 13 ishize aziranyi na Clement, kuko harimo itanu yabanje y’imikoranire irimo n’igihe banyuzemo cyo gukundana no kwiyemeza kurushinga.

    Yabwiye InyaRwanda, ko imyaka 8 ishize arushinze n’umutware we yabaye iy’ibyiza n’ibibi, ariko kandi ni urugendo rwarimo ibishoboka.

    Ati “Ni urugendo ruba rurimo ibyiza n’ibindi bitandukanye. Ntabwo ibintu byose muhora muri abamalayika, ntabwo ibintu byose bihora ari byiza ariko ibyinshi ni ibyiza.”

    Knowless yavuze ko imyaka umunani ishize arushinze na Clement rwabaye urugendo “rwabayemo impinduka nziza z’ubuzima bwanjye kandi nziza.” Yavuze kandi ko ari urugendo yagiriyemo amahirwe n’imigisha myinshi kandi ‘nabonye impano zanjye zikomeye z’ubuzima kurusha izindi zose naba narigeze mbona arizo abakobwa bwanjye, ndanezerewe.”

    Uyu muhanzikazi wegukanye Primus Guma Guma Super Stars, yavuze ko abantu bose baba bafite uko babanye, banafite uko bashaka gutwara ibintu byabo.

    Yavuze ko mu kujya guhitamo uwo muzarushinga, ukwiye kumenya impamvu y’urugendo mugiye gutangira, ndetse n’icyo mugamije. Ati “Urwo rugendo mugiyemo mpuruhereye he? Mutangiriye kuki? Intego ni iyihe?.”

    Knowless avuga ko buri wese witegura kubaka urugo na mugenzi we akwiye kujya mu rukundo ari impamvu yabyo, kandi akabyiyumvisha kandi buri wese azi neza ko uwo yahisemo ariwe wa nyawe.

    Ati “Ese niwe? Cyangwa ni igitutu mwatewe n’abantu? Ni ikindi kintu kibirukansa. Kuko biba byiza iyo ubanye n’umuntu, ubizi ngo uyu niwe, wakoze amahitamo akwiye kandi meza, ubuzima bugenda neza.” 

    Butera Knowless yatangaje ko mu guhitamo uwo muzarushinga ukwiye kwirinda igitutu cy'abantu


    Knowless yumvikanishije ko urugo ari ishuri, bityo buri wese akwiye guharanira kumva neza amahitamo yafashe mu buzima bwe


    Butera yasobanuyeko imyaka umunani ishize arushinze na Clement yaranzwe n'ibyiza n'ibibi


    Knowless avuga ko abantu bose baba bafite uko bashaka gutwara ubuzima, ariko icy'ingenzi ari uko buri umwe amenya ko uwo yahisemo ariwe yari akwiye koko

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUHANZIKAZI BUTERA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146746/kwirinda-igitutu-cyabantu-inama-eshatu-za-butera-knowless-ku-bahitamo-abo-bazarushinga-vid-146746.html

  • Ndacyagendana nawe- Bahati avuga ku muntu wam… – #rwanda #RwOT

    Ariko kandi bitewe n'ubuzima yabayemo mu itsinda rya Just Family, ndetse n'ibitaramo bagiye bakora, yumvaga ko atazahagarika umuziki uko byagenda kose.

    Yumvikanisha ko mu minsi ishize ibiganiro yagiranye n'umuraperi Ama G The Black ndetse na Young Grace, ari byo byatumye ahitamo kongera kubura umutwe, kuko mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo ye nshya.

    Bahati yibuka ko yahawe uburozi muri Kanama 2018 nyuma y'isozwa ry'irushanwa Primus Guma Guma Super Stars. Kandi ko uwamuroze umuzi neza nubwo buri gihe yirinda kuvuga amazina ye, kugira ngo adakoma rutenderi.

    Asobanura ko yahawe uburozi binyuze mu nzoga. Kandi ko yarwaye kuva muri Kanama 2018, bigeze mu ntangiriro za 2020, abasha gutora agatege.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bahati yavuze ko yaje kumenya umuntu wamuroze, kandi ko bari inshuti mu buryo bukomeye ku buryo n'ubu bakomeje kuvugana.

    Ati 'Naramumenye cyane! Yari n'inshuti yanjye, kandi yari umuntu wo muri 'Showbiz' ariko ntabwo nigeze mbimubwira, ariko hari ukuntu nkigendana nawe n'ikigare cyose, ariko ntabyo nigeze mubwira naramwihoreye.'

    Bahati yavuze ko ari umuhamya w'uko muri 'Showbiz' harimo amarozi, anashingiye ku kuba mugenzi we Riderman yarigeze gutangaza ko hari abagerageje kumuroga mu bihe bitandukanye, ariko Imana igakinga akaboko.

    Ati 'Sinjye gusa, kuko na Riderman yigeze gutangaza ko hari abagerageje kumuroga mu bihe bitandukanye. Nabonye avuga ko hari abamuroze, ageze mu rugo aruka amaraso. Ndi umuhamya w'uko muri 'showbiz' harimo amarozi menshi cyane.'

    Uyu muhanzi wamamaye mu itsinda rya Just Family, avuga ko muri 'Showbiz' harimo urwango, uburyarya no guhemukirana bya hato na hato mu buryo butandukanye.

    Ati 'Iyi 'Showbiz' kugira ngo wemere ko irimo uburyarya bwinshi, fatira urugero ku bahanzi batagikora umuziki, batagikora inkuru zituma bacuruza. Uzarebe ko hari umuntu uba ubitayeho, nta munyamakuru ushobora gutekereza ati reka mpamagare uyu muhanzi tumenye amakuru ye, tumenye abayeho gute? Nta muhanzi ushobora kuvuga ati umuhanzi runaka ko atakivuga abayeho gute? Muri 'showbiz' bavuga umuntu bakeneye, cyangwa uri gucuruza.'

    Yavuze ko bitangaje ukuntu muri 'Showbiz' umuntu aguha imbabazi, ariko nyuma agakomeza gukora ibikorwa bishamikiye ku gusebya mu ruhame.

    Bahati Makaca asobanura ko kwinjira muri Cinema, ari icyemezo yafashe nyuma ahunze umuziki kubera ko yabonaga ko abantu bagikomeje kumuhiga. Ati 'Naravuze nti ibi bintu mbona abantu batangiye gushaka kunyiciramo, reka mbivemo, uru ruganda rurimo abantu benshi cyane barozwe, bakivuza bagakira. Umunsi asigaye aba ari ahantu ari kunywa Fanta yahaguruka akajyana ikirahure cye.'


    Bahati Makaca yatangaje ko muri 2018, inshuti ye yamuhaye uburozi akiva muri Primus Guma Guma Super Stars


    Bahati yavuze ko akimara gukira yakomeje kugendana n'uwo muntu wamuroze, kuko bari inshuti


    Bahati yavuze ko yinjiye muri Cinema nk'ubuhungiro, kuko yabonaga mu muziki bamuhiga

    KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME BAHATI AMAZE IMINSI ARI GUKORAHO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146755/ndacyagendana-nawe-bahati-avuga-ku-muntu-wamuhaye-uburozi-akiva-muri-guma-guma-146755.html

  • Ntwari Fiacre yakomoje ku kiganiro yagiranye n’umunyezamu wa Nigeria #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stanley Nwabali yabwiye uw’u Rwanda ko bafite ikipe nziza bakomeje kwitwara neza igikombe cy’Afurika bazakijyamo.

    Ni nyuma y’umukino w’itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 waraye uhuje u Rwanda na Nigeria kuri State Amahoro amakipe yombi akanganya 0-0.

    Nwabali usanzwe ufatira ikipe ya Chippa United muri Afurika y’Epfo, nyuma y’umukino yaganiriye na Ntwari Fiacre na we ukina muri iki gihugu muri Kaizer Chiefs.

    Fiacre yavuze ko ibyo mugenzi yamubwiraga ari uko u Rwanda rufite ikipe nziza kandi rukomeje mu murongo rurimo rwazajya mu gikombe cy’Afurika.

    Ati “Yambwiye ko dufite ikipe ikomeye nidukomeza kwitwara neza tuzagera kure.”

    Yakomeje kandi ashimangira ko kujya muri iki gikombe cy’Afurika bishoboka cyane ndetse ari yo ntego bafite.

    Ati “Ni yo ntego dufite twese abakinnyi, intego ni ukujya mu gikombe cy’Afurika kuko hashize imyaka myinshi, iyi nshuro tugomba kukijyamo, abakinnyi ni byo tuganira.”

    U Rwanda ruheruka mu gikombe cy’Afurika muri 2004 akaba ari nacyo gikombe rukumbi u Rwanda rwitabiriye.

    Fiacre yavuze ko intego ari ukujya mu gikombe cy’Afurika

    Nwabali yabwiye Fiacre ko u Rwanda rufite ikipe nziza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntwari-fiacre-yakomoje-ku-kiganiro-yagiranye-n-umunyezamu-wa-nigeria

  • Ikipe y’igihugu bikomeje kwanga muri Tunisia #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu batarengeje imyaka 20, yatsinzwe umukino wa kabiri mu gikombe cy’Afurika kirimo kubera muri Tunisia.

    Kuva tariki ya 9 Nzeri 2024, muri Tunisia harimo kubera Igikombe cy’Afurika cya Handball mu batarengeje imyaka 20 aho u Rwanda rwisanze mu itsinda B na Algeria, Tunisia na Libya.

    Umukino wa mbere ntabwo u Rwanda wawmrugendekeye neza kuko rwatsinzwe na Algeria 38-35.

    Ejo rwagarutse mu kibuga rufite icyizere ko rushonora gutsinda Tunisia yari imbere y’abafana ba yo.

    Abakinnyi b’u Rwanda wabonaga bari mu mukino neza ndetse bajya kuruhuka Tunisia ibarusha igitego kimwe aho byari 16-15.

    Ntibaje guhirwa n’igice cya kabiri kuko Tunisia yakomeje kuzamura umubare w’ikinyuranyo maze umukino urangira Tunisia itsinze u Rwanda 39-30. U Rwanda rurasoza imikino y’amatsinda rukina na Libya.

    Ntabwo u Rwanda rwahiriwe n’imikino 2 ibanza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-bikomeje-kwanga-muri-tunisia

  • Torsten Spittler yatangaje igihe azasezera Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Frank Torsten Spittler, yamaze gutangaza ko azasezera ku mirimo ye mu mezi abiri ari imbere, ubwo azaba arangije amasezerano ye. Uyu Mudage yatangaje ibi nyuma y'umukino wa kabiri wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika (CAN 2025), umukino Amavubi yanganyijemo na Nigeria 0-0.

     

    Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Huye ku wa Kabiri, ni wo wagaragaje uguhangana gukomeye hagati y'Amavubi na Super Eagles, aho n'ubwo ibitego bitabonetse, amakipe yombi yagaragaje urwego rwo hejuru rw'umupira w'amaguru.

     

    Nyuma y'umukino, Spittler yaganiriye n'itangazamakuru, maze ashimangira ko atazakomeza akazi k'ubutoza nyuma yo kurangiza amasezerano y'umwaka umwe yasinyanye na FERWAFA. Yagize ati: 'Nzasezera umwuga wanjye w'ubutoza mu mezi abiri ari imbere, ubwo nzaba nsoje amasezerano yanjye mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi.'

     

    Spittler yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2023, aho yasinye amasezerano y'umwaka umwe, ariko FERWAFA ikaba yari yaramwijeje ko ashobora kongererwa amasezerano igihe cyose yaba atsinze neza mu mikino y'Amavubi.

     

    FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bahisemo kumusinyisha amasezerano y'igihe gito nyuma y'aho amasezerano y'abatoza b'abanyamahanga ba kera yanenzwe cyane, aho abatoza bagiye bagira igihe kirekire bakayisinyirwaho ariko ntibagire icyo bageraho gifatika.

     

    Uretse umukino wo kuri uyu wa Kabiri, Torsten Spittler yari anaherutse kunganya na Libya muri Nzeri.

     

    Ibi byose byatumye ahitamo ko nyuma y'amezi abiri asigaje mu masezerano ye, atazakomeza uyu mwuga, ndetse ntibizwi niba hari ikizahinduka ngo yongererwe amasezerano muri iyi minsi mike asigaje.

     

    Ikipe y'Amavubi izakomeza urugendo rwo gushaka itike yo kujya muri CAN 2025, ariko ni ikibazo gikomeye niba izakomeza iri kumwe n'umutoza Spittler, cyangwa niba hazabaho impinduka mu gihe gito.

    Source : https://yegob.rw/torsten-spittler-yatangaje-igihe-azasezera-amavubi/