Blog

  • Batangiye gufasha igihugu mu mishinga ikomeye: Tuganure umusaruro wa Rwanda Coding Academy – #rwanda #RwOT

    Icyakora u Rwanda rwabibonye hakiri kare, kuko izo nzego ubu ni zimwe mu ziri gutezwa imbere uko bwije n'uko bukeye.

    Nko mu mishinga itandukanye yo mu burezi harimo uwa Rwanda Rwanda Coding Academy, RCA, rimwe mu mashuri yihariye rihuza porogaramu y'uburezi rusange na tekiniki n'ubumenyingiro hashingiwe ku ikoranabuhanga rigezweho.

    RCA yafunguwe mu 2019 mu Karere ka Nyabihu, mu Burengerazuba bw'u Rwanda, igamije guha abarangije icyiciro rusange ubumenyi buhagije mu gukora porogaramu za mudasobwa hagabanywa n'umubare w'abanyamahanga babikoraga ahubwo bigakorwa n'Abanyarwanda ubwabo.

    Rifite porogaramu y'imyaka itatu. Gahunda y'amasomo irimo ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (software engineering), ubwirinzi kuri internet (cyber security) na porogaramu zishyirwa mu bikoresho (embedded system).

    Imibare itangwa na RCA imaze gusohora abanyeshuri 117 barimo 58 bo mu cyiciro cyatangiye mu 2019 n'abandi 59 batangiye mu 2020.

    Muri abo bo mu cyiciro cya mbere icyenda bahawe Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho barihirwa buri kimwe cyose, batatu bahabwa buruse na MasterCard Foundation mu Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, UR-CST, mu gihe abandi 46 bari kwiga muri African Leadership University.

    Abo mu cyiciro cya kabiri, 16 bamaze kubona buruse ibishyurira byose mu mahanga cyane cyane muri kaminuza zo muri Amerika no mu Bushinwa, umwe ajyanwa muri AUCA, abandi 47 bari muri African Leadership University. Abanyeshuri bose biga banakora.

    Ni mu gihe abo mu cyiciro cya gatatu bangana na 59 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/2024, icyakora umwe yamaze kubona buruse mu gihe abandi bategereje.

    Mu mwaka wa 2024/2025, RCA yari yagenewe abanyeshuri 80 baza mu mwaka wa Kane w'amashuri yisumbuye, ariko ubu abamaze kugera ku kigo ni 73, abo biyongera ku 119 bari mu mwaka wa gatanu n'abandi nkabo bari mu wa gatandatu.

    RCA, ahacurirwa imishinga igira u Rwanda igicumbi cy'ikoranabuhanga

    Kuva RCA igishingwa yahawe n'inshingano zo gutegura no gutunganya imishinga itandukanye, ishobora kugirira sosiyete n'igihugu akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Iki kigo kigira imishinga mu byiciro bitatu, birimo iy'imbere mu kigo, iyo kwigisha ikoranabuhanga ibigo bicyegereye kuva mu mashuri abanza kugera mu yisumbuye n'iyo gufasha mu mishinga minini igihugu gifite.

    Nk'imishinga y'imbere mu kigo harimo porogaramu ifasha abagize ikigo kubona za raporo zitandukanye bidasabye ko abazikora bahura.

    Mu byo ikora ni nk'aho mwarimu akosora impapuro hanyuma bakinjizamo amanota, ya porogaramu igahita itanga indangamanota byikoze, n'ababyeyi bagahabwa ubutumwa ha handi bamanura (downlaod) iyo ndangamanota ako kanya bidasabye ko baza ku bigo.

    Hifashihijwe iyo porogaramu n'uwarenganyijwe ku manota ashobora gusaba kurenganurwa byose bikemerezwa ku ikoranabuhanga, umushinga uri kwagurwa ibikorwa by'ikigo byose bigakorerwa kuri iryo koranabuhanga.

    Imirimo yo kuvugurura Rwanda Coding Academy izasiga imeze uko. Iri gukorwa na Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye na KOICA. Mu mezi 18 biteganyijwe izashorwamo miliyari 6,2 Frw

    Indi ni ijyanye n'ubushakashatsi abana bakoraho ku buzima bwa buri munsi muri gahunda yo kwigira ku mishinga.

    Aha umwarimu atanga amasomo umwana akajya ayakorera kuri wa mushinga we, akawukoraho buhoro buhoro noneho umwaka warangira, abana bagahatana bagakosorwa hagatoranywamo imishinga yahize indi.

    Mu mishinga 26 yahize indi mu mwaka ushize biteganyijwe ko izatoranywa mu Ukwakira 2024.

    Imwe muri iyo irimo uwo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga, aho ubutaka bushyirwamo utwuma (sensors), bwakuma imashini igahita yohereza amazi, no gufumbira bikaba uko imashini zikajya zimenya ahakenewe ifumbire n'ubwoko bwayo n'aho idakenewe.

    Ujyana n'uwo gukusanya imyanda cyane cyane iya purasitiki iba ireremba mu biyaga, hakoreshejwe robots zoga mu mazi nk'amafi, zikayakuramo n'ibinyabutabire byose.

    Harimo kandi uwo gushyiraho laboratwari y'ikoranabuhanga, mu buryo bwo gufasha ibigo bitagira izifatika, aho umwana aba ashobora kwifashisha urwo rubuga agahuza ibinyabutabire, akabona icyo ashaka, bidasabye gufata hydrogène na oxygène ngo bibyare amazi aya afatika, ahubwo bigakorerwa ku ikoranabuhanga.

    Umwarimu w'Ikoranabuhanga muri RCA, unashinzwe kwegereza imishinga y'ikigo abaturage, Rwagaju Aphrodice aganira na IGIHE yagize ati 'Ibyo bijyana no gukora uburyo bw'ikoranabuhanga bwa 'Virtual Reality' aho umwana ajya muri iyo laboratwari agakora ibintu bitandukanye, bidasabye gukoresha imbeba ya mudasobwa.'

    RCA ikora uko ishoboye ngo ubumenyi ifite ibusangize n'ibigo bibakikije.

    Nk'ubu abanyeshuri bayo bari gushyira mu bikorwa gahunda yiswe 'Spring Initiative' yo kwigisha ikoranabuhanga na ryo kubaka porogaramu za mudasobwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye mu bigo bikikije RCA.

    Abanyeshuri bo muri RCA kandi bari gukora ku mushinga mugari wo guteza imbere iri koranabuhanga rya za camera zikoreshwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

    Mu byo bashaka kongera ku risanzwe, ni ukuba imodoka iri kugendera ku muvuduko wo hejuru, yajya iburirwa, ikayifotora yihuta, yakwanga guhagarara ikayihana ndetse ikaba yafata amafaranga nyirayo afite kuri konti ikiyishyura bidasabye ko umushoferi ajya kwishyura kuri banki runaka cyangwa ngo umupolisi yirirwe ahana n'abahanwe.

    RCA iri no gufasha leta mu mishinga itandukanye, irimo uwo iri gufatanyamo n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imyuga n'ubumenyi ngiro, RTB wo kugenzura ibikoresho bigemurwa mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro yose.

    Hari undi iri shuri riri gufatanya na Minisiteri y'Ubuzima wo guhuriza hamwe ibigo by'ubwishingizi bwo kwivuza, abakiliya babyo n'ibigo by'ubuvuzi kugera ku bigo nderabuzima, kugira ngo umuntu wese ujya kwivuza aho ari ho hose azajye afashwa byihuse, ibitandujanye na bya bindi umurwayi yageraga ku bitaro akabanza kujya gushaka umukozi w'ikigo cy'ubwishingizi akorana na cyo.

    Ni umushinga ugeze kure ndetse Ibitaro Byiririwe Umwami Faisal n'Urwego rw'Ubwiteganyirize, RSSB nk'ikigo cy'umwishingizi ni byo bigomba gukorerwaho igerageza.

    Rwagaju agaragaza ko bashaka ko RCA ishaka gukemura ibibazo biri mu ikoranabuhanga yifashishije abanyeshuri yigisha, hagabanywa n'amafaranga atakara ku bakora bene iyo mishinga bavuye mu mahanga.

    Muri Rwanda Coding Academy abana biga mu ishuri ari na ko bari gukurikirana imishinga yabo batanze

    Yatanze nk'urugero kuri uwo mushinga wa Minisiteri w'Ubuzima avuga ko kugira ngo urangire wose n'amahugurwa ku bazakoresha uwo mushinga bishobora kurenga miliyoni 600 Frw.

    RCA kandi yafashije abunganizi mu by'amategeko, gukora urubuga rubahuza n'abakiliya, uyu munsi umukiliya akaba akurikirana amakuru yose ku kirego cye yibereye iwe mu rugo.

    Ishimwe ry'ibigo by'ikoranabuhanga byaboneye intyoza hafi

    Ikigo cyubaka porogaramu za mudasobwa cya Centrika Ltd gikorera mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu byabonye RCA nk'ahantu heza ho kurambagiriza abakozi bashoboye, aho kujya kubashakira mu mahanga.

    Centrika Ltd ni yo ikora ikoranabuhanga ry'amatike ibigo bitwara abagenzi bikoresha, kigakorana n'ibigo 15 mu gihugu.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya no kumenyekanisha ibikorwa bya Centrika Ltd, Winnie Mutabazi yabwiye IGIHE ko guhanga udushya ari byo baba barajwe ishinga bikajyana no guteza imbere Abanyarwanda cyane abakiri bato.

    Ati 'Ni yo mpamvu twagannye RCA kuko abana babo bafite ubumenyi buhambaye. Twavuze ko aho kuzana abo bakozi bo mu mahanga banaduhenda, twafata abo mu Rwanda kandi koko baduhaye umusaruro. Ni abana bazi ubwenge bakiri bato, ku buryo umushinga awumva vuba akawushyira mu bikorwa. Twari tuzi ko ari imenyerezamwuga gusa, ariko byararenze batwereka ibyo tutari twiteze.'

    Abanyeshuri bavuye muri RCA bafashije Centrika Ltd mu mishinga ibiri iyo kugenzura porogaramu ya mudasobwa ikoreshwa mu bwikorezi n'indi yo kugura amatike mu mikino n'imyidagaduro.

    Umwe muri abo banyeshuri ni uwitwa Anselme Irumva Habumugisha watangiranye na RCA. Ubu yiga muri African Leadership University mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (Web Engineering), imirimo afatanya no gukora muri Centrika Ltd.

    Habumugisha yavuze ko bijyanye n'ubuhanga bamubonyemo yatangiye gukora muri Centrika acyiga, aho yakoraga ku mushinga wo kugenzura iriya porogaramu y'ubwikorezi.

    Uretse ubumenyi no gutanga ubufasha mu rwego rw'ikoranabuhanga, ni n'ibintu bimuha agatubutse ku rugero rwe.

    Ati 'Ibintu byacu biba birimo amafaranga menshi cyane. Nkanjye nubwo ntemerewe kuvuga umushahara mpembwa ariko kugira ngo ubyumve neza, nasoje mu 2022 ariko ubu mfite ikibanza kinini mu Mujyi wa Kigali ndetse niyishyurira n'ibindi nkenerwa.'

    Ubu abanyeshuri ba RCA bari guteza imbere ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye, nka Irembo, RSSB n'ibindi bikomeye aharusho bakaba bakora biga.

    Guverinoma y'u Rwanda yiyeyemeje guteza imbere ikoranabuhanga mu buryo butomoye, aho mu myaka itanu iri imbere, abantu miliyoni biganjemo urubyiruko bazahabwa amasomo y'ikoranabuhanga ajyanye na coding, abandi ibihumbi 500 bahabwe amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga.

    Abanyeshuri ba Rwanda Coding Academy bitezweho impinduka mu kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda

    Imbere muri Rwanda Coding Academy ni uko hameze

    Inyubako zo muri Rwanda Coding Academy ziri kongerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batangiye-gufasha-igihugu-mu-mishinga-ikomeye-tuganure-umusaruro-wa-rwanda

  • Ntwari Fiacre yahishuye inkomoko y'umusaruro w'Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, ndetse n'Ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo, Ntwari Fiacre, yatangaje ko umutoza w'ikipe ndetse n'imikoranire myiza hagati ya Federasiyo y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n'Ikipe y'Igihugu Amavubi, biri ku isonga mu bituma Amavubi yitwara neza mu mikino mpuzamahanga.

     

    Ntwari Fiacre, umwe mu bakinnyi b'amateka mu Rwanda, yagaragaje uko we na bagenzi be biteguye umukino baherutse gukina ndetse n'uko bishimiye umusaruro bawukuyemo. Yavuze ko ikipe yiteguye bihagije, kandi ko bari bafite icyizere cyo kutazatakaza amanota mu rugo, cyane cyane ko bari bazi ko Perezida Paul Kagame azaba ari muri Stade Amahoro kureba uwo mukino.

     

    Yagize ati: 'Ni umukino twari twiteguye bihagije, ntabwo twari twiteze ko twatakaza mu rugo, cyane cyane ko twari tuzi ko Perezida wacu aza kureba umukino. Twashyizemo imbaraga, kuko Nigeria ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika. Twihaye intego yo kutagomba gutakaza kandi twabigezeho kuko twanganyije, ni umusaruro mwiza ku ikipe yacu.'

     

    Ku bijyanye no kwitwara neza ku giti cye, Ntwari yavuze ko gukinira imbere ya Perezida Kagame byamuhaye imbaraga zidasanzwe, akiyemeza kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye kuko akinira ikipe ikomeye nka Kaizer Chiefs.

     

    Ati: 'Ikintu cyamfashije ni uko nagombaga kwitera imbaraga no kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye. Twari dufite umushyitsi w'imena, kandi nagombaga kwerekana ko nshoboye, by'umwihariko kuko nagombaga kwitwara neza ku mukino wanjye wa mbere kuri Stade Amahoro. Ndashima Imana ko nabigezeho.'

     

    Ntwari kandi yashimangiye ko umutoza w'Amavubi afite uruhare runini mu musaruro mwiza w'ikipe, ndetse n'imikoranire myiza hagati ya Minisiteri ya Siporo na FERWAFA nayo ikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rw'iterambere ry'ikipe y'igihugu.

     

    Yagize ati: 'Dufite umutoza mwiza udushakira imyanya myiza mu kibuga. Icya kabiri, Minisiteri na Federasiyo biri kutuba hafi haba mu mibereho ndetse no mu byo tugenerwa nk'abakinnyi. Iyi mikoranire myiza ituma tuba mu mutuzo, bityo tukitwara neza mu kibuga.'

     

    Nyuma y'imikino ibiri yo mu itsinda rya Kane ryo guhatanira itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2025, Amavubi ari ku mwanya wa gatatu n'amanota abiri, mu gihe Nigeria iyoboye itsinda n'amanota ane, Bénin iri ku mwanya wa kabiri n'amanota atatu, naho Libya ikaza ku mwanya wa kane n'inota rimwe.

     

    Uyu musaruro Amavubi amaze kugeraho urashimangira akamaro k'umutoza mwiza n'imikoranire myiza hagati ya FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, n'Ikipe y'Igihugu, mu rugendo rwo kwiyubaka no kwiyerekana ku rwego mpuzamahanga

    Source : https://yegob.rw/ntwari-fiacre-yahishuye-inkomoko-yumusaruro-wamavubi/

  • Gabiro Guitar yajyanwe mu rukiko na Label imw… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda ifite kopi y'ikirego cyatanzwe mu Rukiko rw'Ubucuruzi, ku wa 16 Kanama 2024. Ni mu gihe umwanzuro w'uru rubanza uzasomwa ku wa 1 Ukwakira 2024.

    Ku wa 27 Ukwakira 2021, Gabiro Guitar na Muhaturukundo Eric bahuje imbaraga bashinga sosiyete bise Evolve Music Group Limited, buri wese yiyemeza gutanga imari shingiro ingana n'amafaranga 5,000,000 Frw kugirango buri wese ahabwe imigabane 50 muri iyi sosiyete.

    Kuva ubwo sosiyete yashingwa kugeza ubwo Gabiro Guitar yayisohokagamo ku wa 2 Nzeri 2022 (amaze kugurisha imigabane ye) ntiyigeze yishyura imari shingiro ingana na 5,000,000 Frw yatumye ahabwa imigabane yari afite muri Evolve Music Group Limited.

    Mu rubanza, bavuze ko ibi byateje imikorere mibi iyi sosiyete, ndetse yagiye mu madeni arimo n'ayo ifitiye ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro (RRA) arenga Miliyoni 2 Frw.

    Iyi sosiye yavuze ko n'ubwo bimeze gutya hari ibikorwa by'ubuhanzi bafashijemo Gabiro Guitar bifate agaciro ka Miliyoni 5 Frw, kandi ntiyigeze abyishyura ahanini 'yitwaje ko icyo gihe yari umwe mu banyamigabane b'iyi sosiyete.'

    Evolve Music Group Limited yasabye Urukiko guteka Gabiro Guitar 'kwishyura umwenda w'imari shingiro ungana na 5,000,000 Frw n'umwenda ungana na 5,850,000 Frw ukomoka ku bikorwa Evolve Music Group Limited yakoreye Gabiro Guitar ntabyishyure, inyungu n'indishyi zinyuranye.'

    Gabiro Guitar yabwiye InyaRwanda ko yatunguwe n'iki kirego kuko atigeze akorana n'iriya Label mu gihe cy'umwaka umwe nk'uko byagiye bitangazwa

    Yavuze ko mu bitangazamakuru handitswe byinshi, abanyamakuru bavuga ko abarizwa muri Evolve Music Group nk'umuhanzi kandi bitarigeze bibaho.

    Gabiro yasobanuye ko imikoranire ye n'iriya Label yatumye bafata Album ye barayicuruza 'nyamara nta masezerano dufitanye'. Akomeza ati 'Njyewe nari umunyamigabane, ntabwo nari umuhanzi bafashaga mu muziki, kandi hari inyandiko zigaragaza buri kimwe cyose.'

    Muhaturukundo Sean uhagarariye Evolve Music Group niwe watanze ikirego arega Gabiro Guitar avuga ko 'Gabiro Guitar atishyuye imar shingiro'.

    Gabiro ati 'Yari kompanyi y'abantu babiri. Ariko nanone na Sean nawe ntabwo yishyuye imari shingiro. Ushobora gufungura kompanyi ukavuga ko imigabane yanyu ihwanye na Miliyoni 100 Frw, icyo gihe rero imari shingiro igaragarira mu byo uzana, ushobora kuzana inzu tukayandika kuri 'company' cyangwa ukazana imodoka tukayandika kuri 'Company'.'

    Akomeza ati 'Sinzi impamvu Sean ari gushaka kundega mu nkiko. Kuko n'imigabane yanjye yaguzwe nawe, urumva ko rero ari ubutekamutwe. Mbese, uwandeze ni nawe wanguriye imigabane.'

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Igikwe' yakoranye na Confy, yasobanuye ko ubwo bageraga mu rukiko, yasanze Muhaturukundo Eric bakoranaga yarahinduye amazina yitwa Rukundo Gilbert. Ati 'Ni ubutekamutwe ari gushaka kunkorera, kandi ari kunsaba ko nishyura arenga Miliyoni 10 Frw.'


    Album ya Gabiro Guitar yarafatiriwe

    Muri Kamena 2023, ni bwo Gabiro Guitar yatangaje isohoka rya Album ye yise 'Girishyaka'. Icyo gihe yavugaga yamaze igihe kinini ayikoraho kugirango izasohoke nk'uko yayishakaga. Ni Album iriho indirimbo 10.

    Yabwiye InyaRwanda ko nta burenganzira yagize kuri Album ye kuko ubwo yiteguraga kuyishyira ku rubuga rwe rwa Youtube yasanze Evolve Music Group yamutanze.

    Ati 'Kubera ko yabaga afite ibintu byanjye, yafashe Album yanjye ayishyira kuri Shene ya Youtube ya Evolve Music Group, bivuze ko njyewe nta burenganzira nyifiteho.' —Igenzura rigaragaza ko iyi Album itari kuri Youtube ya Evolve.

    Kuri iyi album nshya ya Gabiro hariho indirimbo 'Juju' yakoranye n'Umunya-Nigeria Fiokee ndetse na Neza Umunyarwandakazi utuye muri Nigeria.

    Kuri Album ye hariho indirimbo nka 'Imizi' yakoranye na Grey C wo muri Nigeria, 'Akaninja' yakoranye na Bushali, 'Kole' yakoranye na France n'izindi.


    Hari ideni Evolve Music Group ifitiye Gabiro Guitar?

    Ku wa 14 Ukwakira 2022, Muhaturukundo Gilbert uhagarariye Evolve Music Group yanditse ibaruwa ishyirwaho umukono na Noteri Biregeya Muhizi John yemeza ko 'dufitiye Gabiro Gilbert umwenda w'amafaranga 388,000 Frw.'

    Ariya amafaranga yagombaga kwishyurwa tariki 30 Ukuboza 2022 yose yuzuye imbumbe. Ariko, Gabiro Guitar yabwiye InyaRwanda ko atigeze ayabona.

    Gusa, Muhaturukundo Gilber yabwiye InyaRwanda ko ariya mafaranga bayishyuye Gabiro Guitar, ndetse ko hari ibaruwa ibigaragaza.

    Ni ibaruwa yanditse ku wa 6 Werurwe 2024, igira iti 'Njyewe Gabiro Gilbert nakiriye inyishyu ya 388,000 Frw, Muhaturukundo Gilbert yarambereyemo nkaba ntakindi kibazo mfitanye nawe.' — Bombi bashyizeho umukono kuri iyi baruwa.

    Gabiro yagurishijeho imigabane ye

    Ku wa 18 Kanama 2022, Muhaturukundo Gilbert ari nawe muyobozi wa Evolve Music Group yaguze imigabane yose Gabiro Guitar yari afite muri iyi kompanyi.

    Muri kopi yashyizweho umukono na Noteri Biregeraya Muhizi, ku wa 2 Nzeri 2022, bavugamo ko 'Gabiro Gilbert [Gabiro Guitar] ntakibarizwa muri Evolve Music Group, kandi yahariye ububafasha bwose Muhaturukundo Gilbert kuri Evolve Music Gabiro.

    Gabiro yabwiye InyaRwanda, ko akimara kugurisha imigabane ye, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyahaye icyangombwa Muhaturukundo cyemeza ko iyo kompanyi ari iye.

    Yavuze ko yatunguwe n'ikirego cyatanzwe kuko bamushinja kugenda adatanze imari shingiro mbese bimeze 'nk'aho nagiye nabimenyesheje ubuyobozi'.

    Mu rukiko kandi, Muhaturukundo yanagaragaje 'Facture' ya Miliyoni 5 Frw, aho avuga ko Gabiro yavuye muri Label atayishyuye kandi ari amafaranga bamutanzeho bamukorera imiziki igihe bakorana.

    Gabiro ati 'Njyewe ntabwo nari umuhanzi ubarizwamo, ahubwo nari umufatanyabikorwa ku kigero cya 50%.'

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Muhaturukundo Sean yavuze ko Gabiro Guitar yabarizwaga muri Evolve Music Group nk'umufatanyabikorwa kandi nk'umuhanzi.

    Ati 'Uko wabibonye ni kuriya bimeze ngiye kugira icyo mvuga naba (ndimo kwica amategeko). [Gabiro Guitar] yarimo nk'umufatanyabikorwa kandi tunamufasha mu bikorwa bye by'ubuhanzi.'


    Muhaturukundo yavuze ko arenga Miliyoni 10 Frw bishyuza Gabiro Guitar ari amafaranga yose kompanyi imubaza ayifitiye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DANS LE BON' YA GABIRO GUITAR


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146770/gabiro-guitar-yajyanwe-mu-rukiko-na-label-imwishyuza-arenga-miliyoni-10-frw-146770.html

  • Umuhanzi PAMANENTO Uzwi nka Pamaa uri gukora kuri ubu injyana ya Afrobeat #rwanda #RwOT

    PAMANENTO Uzwi nka Pamaa
    Umuhanzi uri gukora kuri ubu injyana ya Afrobeats, gusa yatangiye akora hip-hop aza guhindura. Ni Umusore w'imyaka 23 wavukiye mukarere ka Bugesera . Yize amashuri ye mu Indatwa n'Inkesha (G.S.OB ) kuri ubu akaba ari gusoza amasomo ye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Vuba aha aherutse gushyira hanze indirimbo ye ya 4 —OYA iri munjyana ya Afrobeats , amajwi yakozwe na Producer Booster , amashusho atunganywa na Director Parker na One B . Uwambitse abagaragara muri Video ni (Matheo design ). Ubu iri hanze ukaba wayisanga ku rubuga rwe rwa YouTube.

    Iyi ndirimbo ishingiye kunkuru ibaho mubuzima bw'abakundana , aho umwe muri bo atangira kugaragaza impungenge ko ahari batamukunda , akamera nk'udafite ikizere , akagaragaza ko ashidikanya kuhazaza h'urukundo arimo. Hanyuma rero Iyi ndirimbo ni nk'igisubizo umukunzi we amuha amubwira ati ' kukuvaho (Oya) ntibyambaho ,( Oya) Iyi ndirimbo yanditswe na Pamanento ari kumwe n'inshuti ze za hafi.

    The post Umuhanzi PAMANENTO Uzwi nka Pamaa uri gukora kuri ubu injyana ya Afrobeat appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-uri-gukora-kuri-ubu-injyana-pamanento-uzwi-nka-pamaa/

  • Amarangamutima y’umugore wa Meddy nyuma yo kwakira agakiza #rwanda #RwOT

    Mimi Mehfira, akaba umugore w’umuhanzi Nyarwanda, Meddy yabatijwe mu mazi menshi ahamya ko ari bwo yuzuye.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yuzuye umunezero nyuma yo kwemera kwakira Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

    Yagize ati 'Yesu ni we nari narabuze mu buzima bwanjye, abantu benshi babaho batazi icyo baremewe, ntitumenye ko turi kwirukana ikintu cyitubereye cyiza (Agakiza), ukuri naje kumenya ni uko tutashobora gusobanukirwa ubuzima twirengagije isoko yabwo. Ntabwo twaremewe kubeshwaho n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose uretse Uwatumye tubaho akaduha umwuka w’ubuzima.'

    “Mu bibazo byacu, duhabwa imbaraga, kuko Imana yaduhaye Ibyanditswe Byera ngo nitubisoma bidutegurire kumenya uko twakwitwara mu bitugereraho byose. Icyo navuga ni kimwe: Imana yanjye ni iyo kwizerwa mu nzira zayo zose. Mbeshwaho no kwizera Uwo amahoro ye ari ay’iteka kandi akampesha ayo mahoro kubw’ubuntu bwe, ubu nduzuye kandi ntacyo mbuze.”

    Yifashishije amagambo aboneka mu gitabo cy’Abagalatiya 2:20 aho hagira hati “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye, ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.”

    Umugore wa Meddy yabatijwe yakira agakiza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amarangamutima-y-umugore-wa-meddy-nyuma-yo-kwakira-agakiza

  • Inzozi ni ukurigira isoko rikomeye muri Afurika: Niyigena yavuze ku ntego za BuySellorRent – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse ku mvano y'igitekerezo cyo gushinga iri soko, uko riri gufasha abarikoresha ndetse n'uburyo yifuza kuryagura rikaba isoko nyafurika.

    IGIHE: Kubaka isoko rya BuySellorRent.com wari ufite iyihe ntego?

    Niyigena: Iri soko naritekereje ndanaryubaka ndi mu Bwongereza kuko ari ho nari ntuye, bitewe n'ubushakashatsi nari maze kubona n'icyerekezo igihugu kirimo.

    Numvise mfite ishema ryo kuba hakubakwa isoko rya Afurika yose, abanyafurika bakabona iryo bazajya baguriraho bakanagurishirizaho, bakanakodesherezaho ryaratangiriye mu Rwanda kandi rikaba rinini nk'andi tujya twumva nka Amazon.

    Igitekerezo cy'ibyo ubwo cyavuye he?

    Ngira amahirwe ko hari ibintu byinshi byanyubatse mu buzima, mbere y'uko njya i Burayi mu kigo nigagamo naracuruzaga mu banyeshuri bagenzi banjye, byaba ari ibikoresho by'ishuri n'utundi.

    Ntabwo ibyo nabikoraga kubera ari uguhangana n'ubuzima gusa ahubwo ni wa muhate wo guhanga imirimo uba watangiye nyuma y'igihe runaka ukazabikurikirana, ukanayigira ukiga ibijyanye nabyo.

    Byatangiye ndi muto, nyuma y'aho ku bw'amahirwe naje kujya hanze, icyo gihe uwari umubyeyi wanjye byinshi ni we mbikesha yari umwe mu bahagarariye Banki Nkuru y'Igihugu.

    Nagiye mu Bwongereza ndanatura, ariko maze kuhagera duca mu buzima bwinshi.
    Ubundi ngenda nari mfite intego yo kuba dogiteri, nakoze mu bitaro kugira ngo icyo nashakaga kugeraho ndebe ko nagikora, gusa naje kubona ko atari wo muhamagaro wanjye kuko nyuma yo gukora mu bitaro naje kubona ko nkwiye kuba rwiyemezamirimo.

    Nagize amahirwe yo gukora ibijyanye no gucuruza no kumenyekanisha mu gihe cy'imyaka itanu, nyuma rero naje kwireba nza kubona ko umurongo ari uwo gukurikirana impano yo kuba rwiyemezamirimo, njya kwiga ubukungu muri Kaminuza ya Buckingham University.

    Hanze twakoze imirimo inyuranye, byonyine no kwishyura amafaranga y'ishuri byansabaga ko nkora indi mirimo hari nk'aho umuntu yashakaga permit yo gutwara bus ukaba wabifatanya no kwiga.

    Nyuma yo kwiga rero nari maze kugira ubumenyi bwo kuba rwiyemezamirimo ariko ntarabona ibyo uzakora n'aho uzabikorera. Kuba mu bihugu byateye imbere buriya ikintu tubyigiramo ni ukureba serivisi n'ibicuruzwa hariya bafata nk'ibisanzwe ariko hano tubikeneye.

    Nabaye umushoferi nkorana n'ikigo gitwara abantu UBER nkirangiza Kaminuza kandi kuba we nakoraga nk'uwikorera aho rero niho urugendo rwanjye rwari rutangiye.

    Icyo kigo ukorana nacyo ariko uba umeze nk'uwikorera kuko ushobora gukora amasaha abiri cyangwa 12, aho rero niho igitekerezo cya Buysell or Rent.com cyaturutse.

    Twararebye turavuga duti niba hari amasoko muri ibi bihugu by'i Burayi, hari isoko rihuza utwara imodoka n'uyishaka, twebwe dukeneye nk'iri soko ryaba rinini ryagutse ryatanga n'akazi ku bantu benshi.

    Nakoze muri icyo kigo ariko bimeze nk'urugendo shuri ndimo, ntangira gutekereza uko yaguka, niga umushinga wafashe imyaka itanu, ndeba izina rizakoreshwa n'ibindi.

    Kuki wahisemo kuza gukorera mu Rwanda kandi wari uri mu Bwongereza?

    Igitekerezo cyo kuza mu Rwanda cyaturutse kuri Perezida Kagame unadushishikariza kuba ba rwiyemezamirimo rero niho nakuye kuba naza gushora Imari mu Rwanda.

    Hari inkingi eshatu zamfashije guhitamo kuza gukorera mu Rwanda zirimo Rwanda day, nagiye mu yabereye mu Buholandi n'iyo mu Budage. Mu biganiro Perezida yatuganirije byo kubaka igihugu no gutekereza aho dukomoka izo Rwanda day zaranyubatse cyane. Ndanashimira umukuru w'igihugu kuba yarashyizeho Rwanda day bituma abari hanze twiyumvamo igihugu.

    Indi mpamvu ya kabiri ni Visit Rwanda, iyo natwaraga abantu bambaye imyenda iriho Visit Rwanda numvaga ntewe ishema no kuba umunyarwanda, ndavuga nti kuki najya gutangirira mu kindi gihugu kandi mbona u Rwanda ruri kujya mu murongo wo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga.

    Inkingi ya gatatu ni Rwanda Air, yari isigaye ijya London hafi buri munsi, ku buryo mu bushakashatsi bwo kwiga ku ibyo nakora, nakoraga hari aho byageze nkajya nza mu Rwanda buri byumweru bitatu nko muri 2019.

    Iri soko ryanyu rikora rite?

    Ni isoko ryoroshye cyane rikora nk'uko ayandi akora, yaba ari iritwegereye hano hafi cyangwa ku yandi yo ku Isi yose, ibiriranga ni uko abantu bagura binjira ku isoko ku buntu.

    Ku isoko rya BuySellorRent.com uhasanga ikintu cyose cyagurwa, icyagurishwa n'icyakodeshwa ukakibona ku buntu.

    Ushobora kuba uri muri Canada ukabona inzu iri mu Rwanda, ukabonaho nimero ya telefoni ya nyirayo ukamwandikira ku buryo ushobora mu gihe gito mu kaba mushobora gutangira kuganira.

    Kuri iri soko ushobora kuhasanga ho amazu ukavugana na banyirayo, ushobora kuhasangaho ibibanza, imodoka zigurishwa, intebe zo mu nzu, ibikoresho bikoreshwa mu nzu, ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo laptop na telefoni ukivuganira n'abashaka kubigurisha.

    Ibintu dushyira ku isoko byose tubiranga mu Kinyarwanda no mu cyongereza kuko ni isoko mpuzamahanga, izina rya BuySellorRent.com ntirizahinduka nubwo twaryagurira mu bindi bihugu nk'uko tubyifuza.

    Abagurisha kugira ngo bacururize ku isoko ryacu barishyura kandi bakabikora mbere, aho niho usanga hakiri imbogamizi ariko abantu bakwiye kubimenyera ko muri serivisi z'ikoranabuhanga abantu bishyura mbere.

    Ubwo umuntu ugurira kuri internet bigenda bite ngo ibyo yaguze bimugereho hatabayeho amananiza?

    Tugira amahirwe ko tuba mu gihugu cyashyizeho ingamba zijyanye n'ubwo bucuruzi. Nkiba mu Bwongereza nanjye byajyaga bingora, ahubwo uzanasanga abantu benshi bubaka amasoko baba barahuye n'iyo mbogamizi.

    Nka UBER nakubwiraga nyirayo yagiye mu Bufaransa ashaka imodoka biramugora aravuga ngo ngomba gushyiraho isoko rizajya rituma abantu babona imodoka aho baba baherereye bose.

    Natwe twaje kubona ko kubona ko narashakaga kugura ikibanza umukomisiyoneri usanzwe akakubwira ngo ubanze umuhe amafaranga mbere yo ku kwereka twasanze harimo ikibazo.

    Icyo iri riza gukemura ni uko umuntu ashobora kubona ibintu byose bisanzwe bicururizwa mu Rwanda cyangwa muri Afurika akabibona amasaha 24 kuri 24 ntacyo yishyuye kuko twese duhurira kuri internet.

    Kuba umuntu yaba yashimye ibyo ashaka binyuze mu mucyo ntabwo hazaho undi muntu ubanza kukubwira ngo urongera amafaranga ye, akubeshye se.

    Icya mbere iri soko ntabwo rifite urubuga rumwe, ubu dufite imbuga esheshatu zifite intego yo kugera muri Afurika yose kandi zifite amateka akomeye mu bucuruzi.

    Inkingi ya mbere y'icyizere ni uko ari isoko riri ahantu heza, horoshye kumva cyangwa kugera, iyo rero riri ahantu heza ukaba ubyizeye, wibaza niba abantu barizi, ese ni nshyiraho ibicuruzwa bizasurwa.
    Aho rero niho dufatanya n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo isoko rimenyekane. Icyo cyizere gishingiye ku kuba dukorana n'ibigo 10 bikomeye, ibigo by'imbere no hanze y'igihugu.

    Iyo umaze kumvikana n'ugurisha hari uburyo bwinshi ushobora gukurikiza inzira zinyuranye ziteganywa n'amategeko ukaba waza mu Rwanda cyangwa ukohereza uguhagarariye kugira ngo ibyo waguze bikugereho.

    Niyigena afite intego yo kugira BuySellorRent isoko nyafurika

    Niyigena yasobanuye ko igitekerezo cyo gushinga BuySellorRent ari uko yabonaga ko harimo amahirwe kandi agomba kubyaza umusaruro

    Ni ikigo kimaze kuba ubukombe, cyahaye akazi benshi

    Niyigena avuga ko ubwo yari mu Bwongereza ari bwo yagize igitekerezo cyo gushora imari mu gihugu cye cy’u Rwanda

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzozi-ni-ukurigira-isoko-rikomeye-muri-afurika-niyigena-yavuze-ku-ntego-za

  • Umuntu umwe yapfiriye mu mpanuka yabaye ku bakora umuhanda Ngoma-Bugesera – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, ibera mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumberi ahari gukorwa umuhanda wa kaburimbo uhuza Akarere ka Ngoma n'aka Bugesera.

    Umwe mu bahawe akazi mu kubaka uyu muhanda waganiriye na IGIHE, yavuze ko bafite ahantu bajya basuka ibitaka mu isambu y'umuturage, munsi yaho hari ahantu hasi cyane ngo hariyo ikirombe cy'umucanga.

    Uwari utwaye imashini yasanzaga rya taka ageze hepfo asa nk'uwubuze feri iyi mashini iramanuka igonga umuturage we arayisimbuka imunyura hejuru iramwica mu gihe undi bari kumwe we yakomeretse cyane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukumberi, Mugabo Daniel yabwiye IGIHE ko hapfuye umuntu umwe mu gihe abandi bajyanywe kwa muganga.
    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana, yabwiye IGIHE yavuze ko kugeza ubu batari bamenya neza icyateye iyi mpanuka kuko uwari utwaye iyi mashini bivugwa ko yakatiraga mu muhanda.

    Ati 'Ni umugabo w'imyaka 43 yari ari kumwe n'umutekenisiye wabo. Ntabwo turamenya neza icyateye impanuka ariko imodoka yamanutse hasi cyane umushoferi arayisimbuka imuca hejuru, uwo mutekenisiye we yajyanywe ku bitaro bya Kibungo niho ari kuvurirwa mu gihe umujyanama w'ubuzima nawe bagonze we yahawe imiti ubundi agataha.'

    SP Twizeyimana yasabe abatwara ibinyabiziga bose kujya babanza kubisuzuma mbere yo kubitwara bakamenya nib anta kibazo na kimwe bifite. Yasabye kandi abatwara ibinyabiziga kwirinda ibisindisha, uburangare n'ibindi bibi byose byatuma bakora impanuka.

    Imashini iri kwifashishwa hakorwa umuhanda yakoze impanuka, umwe ahasiga ubuzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuntu-umwe-yapfiriye-mu-mpanuka-yabaye-ku-bakora-umuhanda-ngoma-bugesera

  • Muhima: Umurambo w'uruhinja wasanzwe mu ikarito – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 mu masaha y'igitondo. Abaturage batuye muri uyu mudugudu babwiye IGIHE ko batunguwe no kubona uwo murambo ubwo bari mu bikorwa byabo bisanzwe ariko ko batazi uwabikoze uwo ari we.

    Kazeneza Ange yagize ati 'Nari ngiye kugura amakara kuri boutique mbura icyo nyatwaramo nsohoka hanze mbona agakarito ngiye kugafata mbona harimo agatwe k'uruhinja. Nahise mbwira ababyeyi bari kuri iyo boutique na bo ngo baze barebe basanga koko ni uruhinja rurimo'.

    Hakuzweyezu Dieudonne we yagize ati 'Nari nzamutse mvuye mu rugo nka saa tanu ngeze hano mpabona ikarito ndebye mbona harimo umwana. Hashize umwanya hahise haza abashinzwe umutekano mu mudugugu ariko ntiharamenyekana uwabikoze'.

    Umuvugizi w'Umujyi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yahamije ayo makuru avuga ko ubu inzego zishinzwe kugenza ibyaha zamaze kwinjira muri icyo kibazo.

    Yagize ati 'Ahagana nko mu ma saa tatu cyangwa saa yine ni bwo umwe muri ba bagore bagenda batoragura ibintu ngo barebe niba hari icyo bishobora kubamarira yabonye ikarito agiye kuyitoragura asangamo uwo mwana atabaza ubuyobozi bw'akagari'.

    Yakomeje ati 'Ni umwana wasanzwe mu gakarito yapfuye bigaragara ko yavutse uyu munsi cyangwa se habayeho gukuramo inda kuko ababonye ishusho ye bavuga ko bigaragara ko yavutse adashyitse. Ntabwo turamenya uwamushyize muri ako gakarito. Ubu RIB imaze kuhagera ni yo igiye gukomeza n'akandi kazi k'iperereza noneho ifate n'umwanzuro w'aho baba bashyize uwo murambo'.

    Ntirenganya yasabye abaturage kwirinda kwambura abana ubuzima bitwaje impamvu izo ari zo zose kuko abo bana baba bafite uburenganzira bwo kubaho. Yavuze ko ufite ibizabo by'ubushobozi buke aho gukuramo inda cyangwa kwica umwana wavutse yakwegera inzego z'ubuyobozi zikamufasha.

    Kugeza ubwo twavaga ahabereye iyi nkuru, umurambo w'urwo ruhinja wari ukiri mu ikarito aho wasanzwe mu gihe inzego zigenza ibyaha zari zimaze kuhagera.

    Iyi karito ni yo yasanzwemo uwo murambo w’uruhinja

    RIB na Polisi bageze aho iki cyaha cyabereye

    Uwo murambo wagaragaye hafi y’amaduka acururizwamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhima-umurambo-w-uruhinja-wasanzwe-mu-ikarito

  • Umwamikazi w'Ubwiza mubihembo bya Diva Beauty Award #rwanda #RwOT

    Umwamikazi w'Ubwiza 'Queen of Beauty' ni icyiciro gishya kiri mur ibi bihembo, aho hatoranyijwe Abakobwa biyitaho cyane kurusha abandi mu gukoresha ibijyanye n'Ubwiza ndetse bakaba baragize n'uruhare mu kubikundisha abantu.

    DIVA Beauty Award igiye kuba kunshuro yakabiri (2), aho bagiye gutoranya Umwamikazi w'ubwiza mubihembo bya Diva Beauty Award, ihemba abakora iby'ubwiza mu Rwanda.

    Abarimo: Shaddy Boo, Miss Uwase Raissa Vanessa, Umukundwa Cadette, Henriette Nene Treccy, Sandrine Reponse uzwi nka Swalla, Mutesi Nadia, Ange Bae, Christa Mendes, Teta Nice na Mamy la Diva Hagiye gutoranywamo Umwamikazi w'Ubwiza.

    Diva Beauty Award izaba tariki 27/10/2024 izabera Mundi Center, Mu guhitamo umukobwa uzegukana igihembo hazabaho uburyo bwo gutora no kureba uko aba bazigaragaza ku munsi wo gutanga ibihembo hagendewe kuburyo bazaba baserukanye umucyo haba mu myambarire no mu bwiza bugaragarira abantu.

    uzatsinda azajya ahembwa ibihumbi Magana Atanu (500,000 Rwf) burikwezi Umwaka wose, bivuzeko Umwaka uzarangira yegukanye Miliyoni Esheshatu (6.000.000 Rwf), Abe arinawe uhagarara abakobwa basaneza biyitaho i Kigali.

    The post Umwamikazi w'Ubwiza mubihembo bya Diva Beauty Award appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umwamikazi-wubwiza-mubihembo-bya-diva-beauty-award/

  • Imiryango irenga 150 irasaba ingurane y'ubutaka bwaguriweho Parike ya Gishwati-Mukura – #rwanda #RwOT

    Abaturage bagombwa ingurane ni abatuye mu mirenge yegereye iyo parike, cyane cyane abo mu Murenge wa Nyabirasi uhafite ubuso bunini.

    Abagombaga guhabwa ingurane bose bari 174 icyakora hishyurwa 23 gusa abandi 151 imyaka ikaba igiye kuba ibiri amaso yaraheze mu kirere.

    Umwe mu baganiriye na RBA ati 'Icyo gihe twabasabye ko tujya gutemamo ibiti bike wenda ngo twibesheho badusaba ko twagana banki, turazigana [ku bwo kutishyura] hazamo ibihano. Ayo mafaranga n'iyo yaza uyu munsi ntacyo azatumarira kuko azaza ari gutwarwa na banki.'

    Mugenzi we ati 'Batatwishyuye badusubiza ibyacu tukajyana ibyangombwa muri SACCO tugasaba amafaranga ariko ntitwicwe n'inzara cyangwa ngo abana bacu babure kujya ku ishuri.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Iterambere, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko hari ikibazo cy'abantu 57 babariwe imitungo ariko ntibemera gaciro imitungo yabo yagenewe.

    Ati 'Turi kureba uburyo Akarere na RDB duhuza abagenagaciro bombi. Harimo abaturage 23 babonye ingurane zabo n'abandi 36 dosiye zabo ziri gusuzumwa na RDB kugira ngo ibishyure. Mu cyumweru gishize hari dosiye 12 zemejwe n'Inama Njyanama [y'Akarere].'

    Uyu muyobozi yavuze ko bafite abaturage 45 batujuje ibya ngombwa nkenerwa kugira ngo bahabwe ingurane, icyakora akavuga ko batatereye agati mu ryinyo ahubwo bari gukurikirana umunsi ku wundi ndetse biri kugenda neza.

    Pariki ya Gishwati Mukura ikora ku turere twa Nyabihu, Rubavu na Ngororero. Iri ku buso bwa hegitari zirenga 5000, ikaba icumbi by'amoko y'ibiti arenga 60, amatsinda 20 y'inguge n'amoko y'inyoni 395.

    Muri Mata 2019, RDB yagiranye amasezerano y'imyaka 25 n'ikigo Imizi Eco-Tourism Development Ltd, yo gutunganya no gucunga Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura, ku buryo ihinduka igice gikorerwamo ubukerarugendo mu gihugu.

    Icyo gihe hatangiye ibikorwa bitandukanye birimo kujya kurira imisozi igize iyo parike, gusura no gushakisha izo nguge n'inyoni ndetse n'amasumo abarizwamo.

    Mu 2020 Parike ya Gishwati Mukura yashyizwe mu rutonde rw'ibyanya cyimeza byo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima (World Network of Biosphere Reserves), rukorwa n'Ishami ry'Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Burezi n'Umuco (UNESCO).

    Parike ya Gishwati-Mukura ikora ku turere twa Nyabihu, Ngororero na Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-irenga-150-irasaba-ingurane-y-ubutaka-bwaguriweho-parike-ya-gishwati