Blog

  • Ntwari Fiacre yakomoje ku kiganiro yagiranye n’umunyezamu wa Nigeria #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stanley Nwabali yabwiye uw’u Rwanda ko bafite ikipe nziza bakomeje kwitwara neza igikombe cy’Afurika bazakijyamo.

    Ni nyuma y’umukino w’itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 waraye uhuje u Rwanda na Nigeria kuri State Amahoro amakipe yombi akanganya 0-0.

    Nwabali usanzwe ufatira ikipe ya Chippa United muri Afurika y’Epfo, nyuma y’umukino yaganiriye na Ntwari Fiacre na we ukina muri iki gihugu muri Kaizer Chiefs.

    Fiacre yavuze ko ibyo mugenzi yamubwiraga ari uko u Rwanda rufite ikipe nziza kandi rukomeje mu murongo rurimo rwazajya mu gikombe cy’Afurika.

    Ati “Yambwiye ko dufite ikipe ikomeye nidukomeza kwitwara neza tuzagera kure.”

    Yakomeje kandi ashimangira ko kujya muri iki gikombe cy’Afurika bishoboka cyane ndetse ari yo ntego bafite.

    Ati “Ni yo ntego dufite twese abakinnyi, intego ni ukujya mu gikombe cy’Afurika kuko hashize imyaka myinshi, iyi nshuro tugomba kukijyamo, abakinnyi ni byo tuganira.”

    U Rwanda ruheruka mu gikombe cy’Afurika muri 2004 akaba ari nacyo gikombe rukumbi u Rwanda rwitabiriye.

    Fiacre yavuze ko intego ari ukujya mu gikombe cy’Afurika

    Nwabali yabwiye Fiacre ko u Rwanda rufite ikipe nziza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntwari-fiacre-yakomoje-ku-kiganiro-yagiranye-n-umunyezamu-wa-nigeria

  • Ikipe y’igihugu bikomeje kwanga muri Tunisia #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu batarengeje imyaka 20, yatsinzwe umukino wa kabiri mu gikombe cy’Afurika kirimo kubera muri Tunisia.

    Kuva tariki ya 9 Nzeri 2024, muri Tunisia harimo kubera Igikombe cy’Afurika cya Handball mu batarengeje imyaka 20 aho u Rwanda rwisanze mu itsinda B na Algeria, Tunisia na Libya.

    Umukino wa mbere ntabwo u Rwanda wawmrugendekeye neza kuko rwatsinzwe na Algeria 38-35.

    Ejo rwagarutse mu kibuga rufite icyizere ko rushonora gutsinda Tunisia yari imbere y’abafana ba yo.

    Abakinnyi b’u Rwanda wabonaga bari mu mukino neza ndetse bajya kuruhuka Tunisia ibarusha igitego kimwe aho byari 16-15.

    Ntibaje guhirwa n’igice cya kabiri kuko Tunisia yakomeje kuzamura umubare w’ikinyuranyo maze umukino urangira Tunisia itsinze u Rwanda 39-30. U Rwanda rurasoza imikino y’amatsinda rukina na Libya.

    Ntabwo u Rwanda rwahiriwe n’imikino 2 ibanza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-bikomeje-kwanga-muri-tunisia

  • Torsten Spittler yatangaje igihe azasezera Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Frank Torsten Spittler, yamaze gutangaza ko azasezera ku mirimo ye mu mezi abiri ari imbere, ubwo azaba arangije amasezerano ye. Uyu Mudage yatangaje ibi nyuma y'umukino wa kabiri wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika (CAN 2025), umukino Amavubi yanganyijemo na Nigeria 0-0.

     

    Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Huye ku wa Kabiri, ni wo wagaragaje uguhangana gukomeye hagati y'Amavubi na Super Eagles, aho n'ubwo ibitego bitabonetse, amakipe yombi yagaragaje urwego rwo hejuru rw'umupira w'amaguru.

     

    Nyuma y'umukino, Spittler yaganiriye n'itangazamakuru, maze ashimangira ko atazakomeza akazi k'ubutoza nyuma yo kurangiza amasezerano y'umwaka umwe yasinyanye na FERWAFA. Yagize ati: 'Nzasezera umwuga wanjye w'ubutoza mu mezi abiri ari imbere, ubwo nzaba nsoje amasezerano yanjye mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi.'

     

    Spittler yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2023, aho yasinye amasezerano y'umwaka umwe, ariko FERWAFA ikaba yari yaramwijeje ko ashobora kongererwa amasezerano igihe cyose yaba atsinze neza mu mikino y'Amavubi.

     

    FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bahisemo kumusinyisha amasezerano y'igihe gito nyuma y'aho amasezerano y'abatoza b'abanyamahanga ba kera yanenzwe cyane, aho abatoza bagiye bagira igihe kirekire bakayisinyirwaho ariko ntibagire icyo bageraho gifatika.

     

    Uretse umukino wo kuri uyu wa Kabiri, Torsten Spittler yari anaherutse kunganya na Libya muri Nzeri.

     

    Ibi byose byatumye ahitamo ko nyuma y'amezi abiri asigaje mu masezerano ye, atazakomeza uyu mwuga, ndetse ntibizwi niba hari ikizahinduka ngo yongererwe amasezerano muri iyi minsi mike asigaje.

     

    Ikipe y'Amavubi izakomeza urugendo rwo gushaka itike yo kujya muri CAN 2025, ariko ni ikibazo gikomeye niba izakomeza iri kumwe n'umutoza Spittler, cyangwa niba hazabaho impinduka mu gihe gito.

    Source : https://yegob.rw/torsten-spittler-yatangaje-igihe-azasezera-amavubi/

  • Umutoza wa Nigeria wamaze gusezera ku kazi yakomoje ku bakinnyi b’Amavubi bamugoye #rwanda #RwOT

    Augustine Owen Eguavoen utoza Nigeria yavuze ko yagowe bikomeye n’ubwugarizi bw’u Rwanda mu mukino wabahuje.

    Wari umukino w’umunsi wa 2 w’itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika 2025 aho Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024.

    Nyuma y’uyu mukino umutoza Augustine yavuze ko bashakaga amanota 3 ariko batayabonye bitewe n’uburyo Amavubi yugariyemo.

    Ati “Twashakaa amanota 3 ariko si ko byagenze twabonye inota rimwe. Twabonye amahirwe menshi ariko u Rwanda rwugariye neza cyane ni byiza kuri bo. Ubwugarizi bwa yo bwatugoye”

    Yavuze ko mu mukino bisanzwe nta mahirwe menshi Amavubi yabonye uretse ishoti rimwe ryonyine (rya Mugisha Bonheur) n’aho ubundi nta mahirwe babonye.

    Ati “Ishoti rimwe ryonyine byasabye ko umunyezamu yari mu mukino n’aho ubundi nta yandi mahirwe afatika babonye, tuba twarangije umukino mu gice cya mbere ariko no mu gice cya kabiri twaremye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro.”

    Augustine usanzwe ari umuyobozi ushinzwe tekinike, yavuze ko nyuma y’uyu mukino atazakomeza kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria kuko yari yasinye gutoza imikino 2 kandi akaba ayisoje.

    Augustine yavuze ko yagowe n’ubwugarizi bw’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-nigeria-wamaze-gusezera-ku-kazi-yakomoje-ku-bakinnyi-b-amavubi-bamugoye

  • Top Ten Poorest Counties in Kenya 2024 #rwanda #RwOT

    In our previous post, we covered the 10 poorest tribes […]

    The post Top Ten Poorest Counties in Kenya 2024 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/poorest-counties-kenya/

  • Nagombaga kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye – Ntwari Fiacre #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre yavuze ko kimmwe mu bintu byamufashije ku mukino wa Nigeria akitwara neza ari uko yagombaga kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye ukinira ikipe nziza (Kaizer Chief) muri Afurika y’Epfo.

    Uyu munsi u Rwanda rwakinaga na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 aho yanganyije na Nigeria 0-0 kuri Stade Amahoro.

    Ntwari Fiacre ni umwe mu bakinnyi bagize umukino mwiza aho ari na we mukinnyi w’umukino, uyu munyezamu wakoze akazi akomeye yabwiye ISIMBI ko intego kwari ukwirinda gutsindirwa mu rugo kandi na Perezida Kagame yari yaje kubashyigikira.

    Ati “Ni umukino twari twiteguye ntabwo twari twiteze ko twatakaza mu rugo kandi twari twamenye ko Pereza wacu aza kuza, twashyizemo imbaraga, Nigeria ni ikipe ikomeye, ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika twavuze ko tutagomba gutakaza, umusaruro mubi kwari ukunganya kandi twabigezeho ni ibintu byiza.”

    Yavuze ko kandi ikintu cyamufashije ari uko yagombaga kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye kuko akina mu ikipe nziza.

    Ati “Ikintu cyamfashije nagombaga kwitera imbaraga, nakinaga n’ikipe ikomeye kandi nanjye nagombaga kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye kuko nkina mu ikipe nziza, ni cyo cyamfashije kumva ko umukino wanjye wa mbere kuri Stade Amahoro ngomba kwitwara neza kandi nabigezeho ndashima Imana.”

    Yashimangiye ko kandi batigeze bakangwa n’amazina y’abakinnyi ba Nigeria kuko bakina mu makipe akomeye kubera ko n’abakinnyi b’Abanyarwanda ubu bakina mu makipe meza i Burayi no muri Afurika.

    Ntwari Fiacre yavuze ko yagombaga kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye ukina mu ikipe nziza utagombaga gutsindirwa imbere ya Perezida Kagame wari waje kubashyigikira

    Perezida Kagame yakurikiranye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nagombaga-kwerekana-ko-ndi-umukinnyi-ukomeye-ntwari-fiacre

  • Amavubi yanganyije na Nigeria mu mukino w’imbaturamugabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amavubi y'u Rwanda yitwaye neza imbere ya Nigeria, ubwo amakipe yombi yanganyaga ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro. Ni umukino wabonetsemo amahirwe menshi ku mpande zombi, ariko abakinnyi b'Amavubi bakomeza kwihagararaho mu rugamba rwo gushaka intsinzi.

     

    Umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi, ariko Amavubi niyo yatangiye asatira cyane. Ku munota wa 6, Mugisha Bonheur yabonye uburyo bwiza nyuma ya koruneri yari itewe na Muhire Kevin, ariko umutwe we ujya hejuru y'izamu gato. Nigeria nayo yakomeje gushyira igitutu ku Rwanda, ariko abakinnyi b'inyuma b'Amavubi, bayobowe na Ntwari Fiacre, bakomeza kwihagararaho neza.

     

    Igice cya mbere cyaranzwe no guhusha amahirwe ku mpande zombi, ariko cyane cyane Nigeria yanyuzwaga na Ademola Lookman, gusa Ntwari Fiacre yagaragaje ubuhanga mu gukuramo amashoti akomeye.

     

    Mu gice cya kabiri, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yageze kuri Stade Amahoro gushyigikira Amavubi. Iki gice cyakomeje mu mukino w'ingufu, aho amakipe yombi yagerageje gukora impinduka zitandukanye, ariko nta kipe yabashije kureba mu izamu.

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, muri Stade Amahoro

    Mu minota ya nyuma y'umukino, Amavubi yakoze impinduka nyinshi, aho abakinnyi nka Ruboneka Jean Bosco na Gitego Arthur binjiye mu kibuga. Nigeria nayo yakoze impinduka, ikuramo Ademola Lookman ininjizamo Taiwo Awoniyi, ariko ntibyabashije guhindura umukino.

     

    Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, ariko Amavubi yakomeje kugaragaza ko afite ubushobozi bwo guhangana n'amakipe akomeye nk'igihugu cya Nigeria.

                     Ikipe y'Igihugu ya Nigeria

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yanganyije-na-nigeria-mu-mukino-wimbaturamugabo/

  • Noneho aba Rayon nibumva iyi nkuru ya Haruna Niyonzima baraza kwiherera barire. #rwanda #RwOT

    Noneho aba Rayon nibumva iyi nkuru ya Haruna Niyonzima baraza kwiherera barire.

    Nyuma yaho umukinnyi wahoze akinira Rayon Sport Haruna Niyonzima aviriye muri Rayon yaje kugaragara afite ISHYUNDU riteye ubwoba abantu bahita babihuza no kuba avuye muri Rayon bavuga ko wasanga uyu musore bishoboke kuba asigaye agasoma nako kakamusogota.
    Bamwe mu bakinnyi banabiciye bigacika hano mu RWANDA bagiye barangizwa n'agatama. Nkurugero fatizo muzarebe umugabo bitaga MUHAMOUD MOSSE, Uwahoze ari umuzamu mwiza ariko kubera agatama uyu mugabo ashaje yogosha mu biryogo.
    Bityo rero Haruna bakaba bamufitiye impungenge bagira bati BABA MZAZI uramenye uramenye..

    The post Noneho aba Rayon nibumva iyi nkuru ya Haruna Niyonzima baraza kwiherera barire. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/noneho-aba-rayon-nibumva-iyi-nkuru-ya-haruna-niyonzima-baraza-kwiherera-barire/