Blog

  • Ibyo wamenya ku munyabanga mushya muri Minisiteri ya Siporo #rwanda #RwOT

    Nelly Mukazayire ni we wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yasimbuye Niyonkuru Zephanie uheruka gukurwa kuri izi nshingano.

    Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakoze impinduka muri bamwe mu bagize guverinoma.

    Umwe mu bahawe inshingano nshya ni Mukazayire Nelly wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

    Mukazayire Nelly afite imyaka 42 aho yavutse mu 1982.

    Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize mu Rwanda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ya Siyansi mu by’ubukungu mpuzamahanga (Bachelor of Science degree in International Economics).

    Afite kandi impamyabumenyi mu micungire y’Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Makelele muri Uganga (Master of Arts degree in Economic Policy Management ).

    Nelly ni impuguke mu by’ubukungu mu Rwanda akaba n’umuyobozi wa Leta, muri 2018 yabaye umuyobozi mukuru muri ‘Rwanda Covention Bureau’ mu ishami rishinzwe iterambere ry’u Rwanda.

    Muri Werurwe 2023 yaje kuzamurwa mu ntera agirwa umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

    Yabaye umuyobozi mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse anaba umujyanama mukuru w’umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida. Mbere y’uko ajya gukora mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa Politiki mu ishami ry’Ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

    Nelly Mukazayire yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-wamenya-ku-munyabanga-mushya-muri-minisiteri-ya-siporo

  • Mineduc yahawe Minisitiri mushya, uwayiyoboraga na Mukazayire bahabwa izindi nshingano – #rwanda #RwOT

    Ni impinduka zikubiye mu itangazo ibiro bya Minisitiri w'Intebe byashyize hanze kuri uyu wa Gatatu.

    Undi wahinduriwe inshingano ni Nelly Mukazayire wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB). Yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

    Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w'Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

    Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy'Abanyamerika cy'ikoranabuhanga, Intel Corporation.

    Nelly Mukazayire we ni impuguke mu by'ubukungu akaba yari Umuyobozi Wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.

    Mbere yaho yari umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama Rwanda Convention Bureau.

    Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere y'uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry'ubukungu mu biro bya Minisitiri w'Intebe.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n'impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y'Ubukungu.

    Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure, yabaye Minisitiri w'u Burezi muri Kanama 2023 asimbuye Dr Uwamariya Valentine wari wagizwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.

    Ni inshingano yahawe avuye ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, imirimo yatangiye muri Gashyantare 2020.

    Yakoze no mu Biro bya Perezida kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, aho yari umusesenguzi ushinzwe ingamba na politiki.

    Kuva mu Ukwakira 2014 kugeza muri Nzeri 2019 yari umusesenguzi ushinzwe ibijyanye n'ihererekanywa ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga mu Nama y'Igihugu y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, NCST.

    Ni imirimo yahawe avuye ku mwanya w'umuhuzabikorwa w'ibijyanye na siyansi muri Agahozo Shalom Youth Village, imirimo yakoze umwaka wose kuva mu Ukwakira 2013.

    Yize amashuri yisumbuye kuva mu 2001-2007 kuri Petit Seminaire St. Pie X Nyundo, aho yigaga Ikiratini, Ibinyabuzima n'Ubutabire.

    Kuva 2008 kugeza 2012, yize muri Oklahoma Christian University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bya siyansi, by'umwihariko mu bijyanye n'amashanyarazi (Electrical/Electronics Engineering).

    Iyo kaminuza kandi ni na yo yakomerejemo ayikuramo impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ayo masomo yari yarize mu cyiciro cya kabiri.

    Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w'Uburezi

    Gaspard Twagirayezu yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure

    Nelly Mukazayire wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yahawe-minisitiri-mushya-uwayiyoboraga-na-mukazayire-bahabwa-izindi

  • Joseph Nsengimana Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari usanzwe muri uwo mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure, Nelly ashyirwa muri Siporo #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika yagize Joseph Nsengimana Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari usanzwe muri uwo mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure.

    Ni impinduka zikubiye mu itangazo ibiro bya Minisitiri w'Intebe byashyize hanze kuri uyu wa Gatatu.

    Undi wahinduriwe inshingano ni Nelly Mukazayire wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB). Yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

    Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w'Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

    Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy'Abanyamerika cy'ikoranabuhanga, Intel Corporation.

    Nelly Mukazayire we ni impuguke mu by'ubukungu akaba yari Umuyobozi Wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.

    Mbere yaho yari umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama Rwanda Convention Bureau.

    Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere y'uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry'ubukungu mu biro bya Minisitiri w'Intebe.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n'impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y'Ubukungu.

    Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure, yabaye Minisitiri w'u Burezi muri Kanama 2023 asimbuye Dr Uwamariya Valentine wari wagizwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.

    Ni inshingano yahawe avuye ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, imirimo yatangiye muri Gashyantare 2020.

    Yakoze no mu Biro bya Perezida kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, aho yari umusesenguzi ushinzwe ingamba na politiki.

    Kuva mu Ukwakira 2014 kugeza muri Nzeri 2019 yari umusesenguzi ushinzwe ibijyanye n'ihererekanywa ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga mu Nama y'Igihugu y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, NCST.

    Ni imirimo yahawe avuye ku mwanya w'umuhuzabikorwa w'ibijyanye na siyansi muri Agahozo Shalom Youth Village, imirimo yakoze umwaka wose kuva mu Ukwakira 2013.

    Yize amashuri yisumbuye kuva mu 2001-2007 kuri Petit Seminaire St. Pie X Nyundo, aho yigaga Ikiratini, Ibinyabuzima n'Ubutabire.

    Kuva 2008 kugeza 2012, yize muri Oklahoma Christian University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bya siyansi, by'umwihariko mu bijyanye n'amashanyarazi (Electrical/Electronics Engineering).

    Iyo kaminuza kandi ni na yo yakomerejemo ayikuramo impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ayo masomo yari yarize mu cyiciro cya kabiri.

    The post Joseph Nsengimana Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari usanzwe muri uwo mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure, Nelly ashyirwa muri Siporo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/joseph-nsengimana-minisitiri-wuburezi-gaspard-twagirayezu-wari-usanzwe-muri-uwo-mwanya-agirwa-umuyobozi-mukuru-wurwego-rushinzwe-isanzure-nelly-ashyirwa-muri-siporo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=joseph-nsengimana-minisitiri-wuburezi-gaspard-twagirayezu-wari-usanzwe-muri-uwo-mwanya-agirwa-umuyobozi-mukuru-wurwego-rushinzwe-isanzure-nelly-ashyirwa-muri-siporo

  • Ni ibiki byabaye kugira ngo Perezida Kagame a… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 10 Nzeri 2024, Perezida Kagame yongeye kugaruka kureba umukino w'Ikipe y'Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y'imyaka umunani yari ishize ataza ku kibuga kureba umukino mu mupira w'amaguru.

    Perezida Kagame yaherukaga kuri Stade mu mwaka wa 2016 ubwo u Rwanda rwakinaga na DR Congo mu irushanwa rya CHAN hanyuma Amavubi agatsindwa ibitego 2-1.

    Icyo gihe ibitego bya DR Congo byatsinzwe na Doxa Gikanji ku munota wa 11 na Botuli Bompunga ku munota 114 mu gihe igitego kimwe cy'Amavubi cyatsinzwe na Sugira Erneste ku munota wa 56. Uyu mukino wari watojwe na Jonathan Mckinstry ubera kuri Stade Amahoro.

    Iri rushanwa ryari ryabereye mu Rwanda, ryarangiye DR Congo n'ubundi iryegukanye ku nshuro yayo ya kabiri batsinze imikino 4 batsindwa 1 banganya 1, muri iyo mikino harimo uwo basezereyemo u Rwanda muri ¼.

    Mbere y'uyu mukino, abakinnyi n'abatoza bari baganirijwe ndetse basabwa kwitwara neza imbere ya DR Congo nk'uko umutoza Jonathan Mckinstry yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mbere y'umukino.

    Icyo gihe, umutoza Jonathan yagize ati 'Ibintu bimeze neza mu ikipe. Twahuye na Minisiteri ndetse n'abayobozi ba FERWAFA. Buri wese yishimiye uko twitwaye ariko icy'ingenzi ni uko twakomeza muri CHAN nyuma y'aho akaba aribwo dutekereza ku yandi marushanwa. 

    Twiteguye guhura na DR Congo mu mukino ntekereza ko utoroshye kuko ni ikipe ikomeye kandi iri guhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.'

    Nyuma y'aho, Perezida Kagame ntabwo yongeye kujya agaragara muri Stade ariko urukundo rw'umupira ntaho rwagiye kuko yabaye hafi ikipe y'Igihugu amavubi. 

    Ku wa 07 Gashyantare 2021, Perezida Kagame yahuye n'abagize ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, abashimira uko bitwaye muri CHAN 2020 yatwawe na Morroco icyo gihe yari mu itsinda rimwe n'Amavubi aba ari nabo bazamukana hanyuma Togo na Uganda bataha rugikubita.

    Ubwo yahuraga n'abagize ikipe y'Igihugu , Amavubi, Perezida Kagame yagize ati: 'Nishimiye kubona uyu mwanya wo kuganira namwe, na kera byari bisanzwe najyaga mbona umwanya wo kuganira namwe n'abawuyobora, gusa hari aho nageze ndabyihorera njya mu kazi kandeba ndabyihorera, iby'imikino mbivaho.'

    Akomeza agira ati: 'Si uko ntashakaga kubikurikirana, ku rundi ruhande abakinnyi n'ababiyobora babifitemo uruhare, najyaga nza nkicara tukanaganira. Ibitekerezo bikava no mu bakinnyi, tukumvikana ko hari ibigomba gukorwa byafasha ngo abantu batere imbere.”

    Aha Perezida Kagame yumvikanishaga ko nubwo afite inshingano nyinshi zo kwitaho zatumye atagaruka kuri Stade, yaciwe intege n'ibibazo biri mu mupira w'amaguru haba mu bakinnyi ndetse n'abayobora umupira w'amaguru wo mu Rwanda.

    Uruhare rw'abakinnyi Perezida Kagame yagarutseho, ni uburyo ikipe y'Igihugu ‘Amavubi’ itakomeje kwitwara neza ahubwo urwego rwayo rwagiye rusubira inyuma kurushaho mu cyimbo cyo kongera gukora cyane ngo yitware neza ikosore amakosa yakoraga mu bihe byatambutse.

    Bitari ukwitwara nabi mu kibuga gusa, Perezida Kagame yakunze kunenga ibintu by'amarozi na ruswa mu mupira w'amaguru wo mu Rwanda byatumye atongera kuwinyumvamo na mba.

    Muri Mata 2023, ubwo yari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano, Perezida Kagame yavuze ko impamvu adaheruka kuri sitade kureba umupira w'amaguru ari uko ruswa n'amarozi byokamye uwo mupira mu Rwanda.

    Yagize ati: 'Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo (kuri sitade) ni bo byaturutseho. Ibintu by'imikino by'amarushanwa bigenda bikajyamo ruswa, bikajyamo amarozi ibyo bintu biraciriritse njye ntabwo nabijyamo. Ni ho byageze mbivaho ibintu nka biriya ntabwo bari bakwiriye kuba babyihanganira.'

    Ubwo Perezida Kagame yari mu kiganiro 'Ask The President' yagiranye na Televiziyo y'Igihugu ku wa Kabiri, tariki ya 4 Nyakanga 2023, cyagarutse ku myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye, yongeye kwitsa ku ikipe y’Igihugu avuga uburyo ki bitumvikana ko idatanga umusaruro kandi ibisabwa ubuyobozi bubikora.

    Nyuma yo kubazwa na Jean Pierre Kagabo uko ahuza imbaraga zishyirwa mu iterambere ry'umupira n'umusaruro ubonekamo, PerezidaKagame yasubije agira ati 'Biraruhanyije, biragoye ariko tugomba kugira icyo dukora.

     Byavuzwe kera, ni imyaka myinshi twibaza impamvu siporo yaba muri rusange cyangwa ukuntu twayiteza imbere, cyane cyane mu mupira w'amaguru, impamvu n'imbaraga zishyirwamo, umusaruro utaboneka bihagije.''

    Ibi byose, Perezida Kagame yabivuze nyuma y'uko mu mwaka wa 2017 hashyizweho itegeko rikumira amarozi muri siporo aho ababirengaho bari guhanwa n'itegeko mpuzamahanga agenga siporo.

    Itegeko Nº 32/2017 ryo ku wa 03/08/2017 rigena imitunganyirize ya siporo, imikino n'imyidagaduro, risobanura ko imigenzo itemewe ari igikorwa cyose kigamije guca intege, gutera imbaraga zidasanzwe uri mu irushanwa cyangwa uwitegura kurijyamo.

    Komisiyo Mpuzamahanga yo kurwanya ikoreshwa ry'ibyongerambaraga, iteganya ko uhamwe n'icyaha cyo kubikoresha, kubicuruza no kubitwara agenerwa ibihano birimo; kumara imyaka ine atagaragara mu bikorwa bya siporo n'ibindi bihano.

    Bitari ibyo gusa byatumye umupira w'amaguru udakomeza gutera imbere, akenshi Minisiteri ya Siporo ndetse n'ubuyobozi bwa FERWAFA bwagiye bunengwa mu gushaka abatoza ndetse no kuzana umutoza ufite ubuhanga n'ubunararibonye mu mitoreze aho akenshi bazanaga umutoza udahenze kandi nabwo akaza ku munsi wa nyuma habura umunsi umwe cyangwa itatu ngo atoze umukino we wa mbere.

    Ibi byose byatumaga ikipe y'Igihugu, Amavubi, idatera imbere mu buryo bw'intsinzi byatumaga abatoza benshi bataramba mu Rwanda bityo guhinduranya abatoza bikagira ingaruka mu iterambera ry'umupira w'amaguru.

    Kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka wa 2024, u Rwanda rumaze gutozwa n'abatoza 8 muri abo bose uwahamaze igihe kirekire ari umutoza ni Mashami Vincent watoje Amavubi kuva mu mwaka wa 2018 kugera mu mwaka wa 2022. Uwatoje igihe gito ni Gerrard Buscher watoje umukino umwe ubwo Amavubi yakinaga na Senegal.

    Uretse no kuba abashinzwe gushakira ikipe y'igihugu abatoza bararyaniraga mu nshingano zabo, byabayeho ko hari igihe Minisiteri yashakaga umutoza ariko FERWAFA itamushaka bigatuma batumvikana. 

    Urugero rwamenyekanye cyane ni igihe Minisiteri ya Siporo yahaga amasezerano Mashami Vincent mu gihe FERWAFA yo yashakaga gutandukana na we. Ibi byose byagaragazaga ko umupira w’amaguru wo mu Rwanda urimo kidobya nyinshi.

    Si Perezida Kagame wabonaga ko ikipe y’Igihugu Amavubi yasubiye inyuma gusa ahubwo na FIFA yabiteye hanyuma imboni Amavubi asubira inyuma ku rutonde rwa FIFA ngarukakwezi. 

    Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwageze ku mwanya wa 68 ariko nyuma ruza gusubira inyuma gake gake mu mwaka wa 2016 rugera ku mwanya wa 85, 2017 rugera ku mwanya 93, 2018 rugera ku mwanya wa 127 rukomeza kumanuka kuri ubu rukaba ruri ku mwanya wa 131.

    Nyamara nubwo ibyo byagiye bibaho, kuba abayobozi basigaye basigaye bashyira hamwe no kuba hafi hafi y'Ikipe y’Igihugu Amavubi, byongereye imbaraga bituma icyizere cyo gutsinda kizamuka cyane cyane ku ngoma y'umutoza Frank Torsten Spiltter kuri ubu umaze gutoza imikino 8 aho yastinzemo 3, anganya 4 atsindwa umukino umwe gusa ndetse akaba amaze gutsindwa ibitego 2 gusa.

    Bimwe mu bitangiye guhinduka muri iyi myaka 8, harimo icyizere cy'intsinzi ku Amavubi ndetse ubuyobozi bukaba bugerageza gushyira hamwe n'abakinnyi. Bigaragara ko mu cyo abakinnyi banengwaga cyo kudatanga umusaruro ukwiye mu kibuga, batangiye kwikubita agashyi cyane ko nta kipe ijya gukina n'Amavubi yiteguye ko iri bubone intsinzi mu buryo bworoshye.

    Aha wahera ku mutoza wa Nigeria, mu kiganiro n'itangazamakuru mbere y'umukino, yavuze ko Amavubi atari ikipe yo kwizera gutsinda mu buryo bworoshye kuko iri mu bihe byayo byiza bityo baje biteguye gutanga ibyabo byose kuko kubona igitego baziko byari kubagora. Umukino warangiye kandi babonye ko ibyo bibwiraga byari ukuri.

    Si ibyo gusa, kugeza magingo aya u Rwanda ruyoboye itsinda ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi n’amanota 7 aho runganya amanota na South Africa mu gihe Nigeria yaraye ikinnye n’u Rwanda yo iri ku mwanya wa gatanu mu makipe atandatu.

    Nyuma y’umunsi wa kabiri mu gushaka itike y’igikombe cya Africa, u Rwanda rumaze kunganya imikino 2 bivuze ko rufite amanota abiri rukaba ruri ku mwanya wa gatatu nyuma ya Nigeria iyoboye hagakurikiraho Benin yatsinze umukino yahuyemo na Libya.

    Mu by’ukuri Perezida Kagame akunda umupira w'amaguru nubwo yagira inshingano nyinshi ariko umutima wo gukunda umupira ni uwa cyera.

    Ku wa 27 Kamena 2024 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Perezida Kagame yavuze uburyo mu mwaka wa 1978 yagiye kureba umukino wa Mukura yari yakinnye na Panthères Noires, kandi yari yaje mu Rwanda mu buryo yise ubwo gusesera ariko kubera gukunda umupira w'amaguru yemera kwishyira mu byago ajya kureba umupira.

    Perezida Kagame yagize ati: 'Hari Stade nto yari hano mu 1978, niyo bahinduyemo iyaPelé?ndumva atariyo, umuntu w'inshuti yanjye najyaga nsura, ndetse icyo gihe yabaga muri Université mu 1978 antwara ku mupira, Mukura na Panthères Noires, barakinaga icyo kihe'.

    Arongera ati 'Njyana n'iyo nshuti yanjye, ariko nkajya mbona abantu bandeba, ni nko kuvuga ngo ariko aka kantu ntabwo ari akinaha, ndetse umukino ugiye kurangira iyo nshuti yanjye irambwira ngo ariko urabizi, reka tuve ahangaha umupira utararangira, ubundi ibikurikiraho cyane cyane iyi kipe ya Panthère iyo yatsinzwe, abantu barakubitwa'.

    Ku wa 10 Nzeri 2024, Perezida yongeye kugaruka kuri sitade bica amarenga ko mu gihe Amavubi yakomeza kwitwara neza nta kabuza twakongera kubona kenshi Perezida Kagame yitabiriye imikino y'umupira w'amaguru nk'uko akunze kwitabira imikino y'intoki nka Basketball.


    Perezida Kagame yongeye kugaruka kuri sitade nyuma y’imyaka umunani


    Umukino wa mbere Perezida Kagame yarebye nyuma y’imyaka 8, u Rwanda rwanganyije na Nigeria

    Nyuma yo kwitwara neza, Umunyezamu Ntwali Fiacre yavuze ko kuba Perezida yari yaje kubashyigikira byabongereye imbaraga cyane bakina bifuza gutsinda batatsinda bakanganya

    Ku wa 07 Gashyantare 2021, Perezida Kagame na Minisitiri wacyuye igihe Aurore Mimosa bakiriye Amavubi nyuma yo kwitwara neza muri CHAN 2020.

    Abakinnyi b’Amavubi bitwaye neza muri CHAN2020, bashimiwe na Perezida Kagame ndetse bagenerwa ishimwe basabwa gukomeza kwitwara neza

    Perezida Kagame yongeye kureba umukino w’Amavubi kuri Stade Amahoro nyuma y’imyaka 8

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146765/ni-ibiki-byabaye-kugira-ngo-perezida-kagame-agaruke-kureba-umukino-wamavubi-kuri-sitade-ny-146765.html

  • Abanyeshuri 62% bagera mu wa gatanu w'amashuri abanza batazi gusoma neza Icyongereza – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2019 Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cy'uko abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza kugeza muri Kaminuza bazajya biga mu Cyongereza, nyuma y'igihe biga mu Kinyarwanda.

    Isuzuma ry'ubumenyi abanyeshuri bafite (Learning Achievement in Rwandan Schools) ryakozwe mu 2023 rigaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza bafite ubumenyi bw'ibanze haba gusoma no kumva Ikinyarwanda ari bo benshi ariko byagera mu Cyongereza bakarenga gato 30%.

    Imibare igaragaza ko 38% ari bo isuzuma ryasanganye ubumenyi buhagije mu gusoma no gusobanukirwa Icyongereza, mu Kinyarwanda basanze ari 67% na ho abo basanze bafite ubumenyi buhagije mu Mibare ni 56%.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragagaza ko amashuri agera kuri 86% yo kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatatu w'amashuri abanza biga basimburana mu mashuri, bamwe bakiga mu gitondo abandi nimugoroba, bituma biga amasaha 20 gusa mu cyumweru.

    Hari n'ikibazo cy'ubucucike mu mashuri gikoma mu nkokora uburezi kuko nk'ubu hari aho amashuri arimo abanyeshuri barenga 100 mu ishuri rimwe.

    Hanagaragazwa kandi ikibazo cy'abarimu bafite ubumenyi budahagije mu rurimi rw'Icyongereza bituma banagorwa mu kurwigisha.

    Inyandiko yasohowe na Minisiteri y'Uburezi muri Gashyantare 2024, igaragaza ko 'Abarimu 4% gusa mu basanzwe bigisha bafite ubumenyi kuva ku bwo hagati kugeza ku bwisumbuye mu Cyongereza, ari na rwo rurimi rwifashishwa mu kwigisha.'

    LARS yo inagaragaza ko hari n'abafite ibibazo by'ubumenyi budahagije biturutse ku mibereho y'imiryango yabo, by'umwihariko abana b'abakobwa bagaragayeho ubumenyi buke mu gusoma, kwandika no kubara no abo mu miryango ifite imibereho iciriritse.

    Hirya y'ibyo ariko Guverinoma igaragaza ko izashyira umwihariko ku kunoza imyigire y'amasomo arimo imibare, n'indimi.

    Uburezi bwagenewe arenga miliyari 570 Frw mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-62-bagera-mu-mwaka-wa-gatanu-w-abanza-batazi-gusoma-neza

  • Nyuma y'ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry'abanyururu, abakomeretse b'abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa. #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo ku itariki ya 02 Nzeri uyu mwaka, gereza nkuru ya Makala iri mu mujyi wa Kinshasa muri Kongo, yahinduwe ibagiro, maze abanyururu babarirwa mu magana bicwa n'abashinzwe umutekano, abatabarika barakomereka cyane, abagore benshi bafungiye muri iyo gereza mbi cyane basambanywa ku ngufu.

    Leta ivuga ko hishwe imfungwa 129. Icyakora imiryango yita ku burenganzira bwa muntu n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ntibakozwa uyu mubare, kuko abatangabuhamya bemeza ko biboneye imirambo isaga 500, haba kuri gereza no mu nkengero zayo, haba no mu buruhukiro bw'ibitaro byo muri Kinshasa.

    Umuryango mpuzamahanga 'Human Rights Watch', nyamara ukunze kubogamira kuri Leta ya Kongo, uravuga ko mu gihe cya vuba umubare w'abazize ubwo bwicanyi ushobora kwiyongera, kuko nyuma y'ibyumweru 2 nta butabazi na mba abakomeretse bikomeye ndetse n'abagore basambanyijwe ku ngufu barahabwa, ku buryo ibikomere byatangiye kubora.

    Ubwo gereza yaraswaga maze igatangira kugurumana, bamwe mu banyururu biraye muri bagenzi babo b'abagore barabasambanya, babasigira ibikomere ku mubiri no mu myanya myibarukiro, dore ko ngo umugore umwe yashoboraga gusambanywa n'abagabo 5.

    Kugeza ubu Leta yanze ko abatanga ubutabazi binjira muri gereza, ngo batabona ibyo ubutegetsi bukomeje kugira ubwiru.

    Ahatangirwaga serivisi z'ubuvuzi bw'ibanze muri gereza ya Makala naho haratwitswe.

    Abo mu miryango y'imfungwa nabo ntibashoboye gutabara abantu babo, dore ko hari n'abamaze imyaka myinshi cyane muri gereza ku buryo n'imiryango yabo itari izi ko bakibaho, abandi bakaba bakomoka mu duce twa kure cyane ya Kinshasa, dore ko Kongo ari igihugu kinini bitangaje.

    Human Rights Watch irasaba ubutegetsi bwa Kinshasa kwihutira gushakira ubutabazi abakomeretse n'abagore basambanyijwe ku ngufu, kuko uko bitinda ari ko ubuzima bwabo burushaho kujya aharindimuka.

    Aya marorerwa aributsa andi nk'aya yabaye muri Nzeri 2020 muri gereza ya Kasapa mu mujyi wa Lubumbashi, ubwo igice gifungirwamo abagore cyafatwaga n'inkongi y'umuriro, maze bagahungira ahafungirwa abagabo. Mu gice cy'iminsi 3 abo bagore bamaze mu ruhande rw'imfungwa z'abagabo, hafi ya bose basambanyijwe ku ngufu, benshi bibasigira ibikomere n'ihungabana rikomeye, ndetse bamwe binabaviramo urupfu.

    Imiryango itegamiye kuri Leta n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ntibemera ko ubugizi bwa nabi bwabaye muri gereza ya Makala bwatewe n'abanyururu bagerageje gutoroka, ko ahubwo ari ikinamico ryari rigamije guhitana imfungwa za politiki ziri muri iyo gereza.

    Senateri Edouard Mwangachuchu byahwihwiswaga ko yaba ari mu bishwe, yararusimbutse, kuko ibyabaye muri gereza ya Makala byasanze yarimuriwe mu ya Ndolo nayo iri mu mujyi wa Kinshasa.

    The post Nyuma y'ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry'abanyururu, abakomeretse b'abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yibyumweru-2-gereza-ya-makala-muri-kongo-ibaye-ibagiro-ryabanyururu-abakomeretse-babagore-basambanyijwe-ku-ngufu-nta-buvuzi-barahabwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yibyumweru-2-gereza-ya-makala-muri-kongo-ibaye-ibagiro-ryabanyururu-abakomeretse-babagore-basambanyijwe-ku-ngufu-nta-buvuzi-barahabwa

  • U Rwanda rusezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Basketball y'abatarengeje imyaka 18 nyuma yo gutsindwa na Mali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abangavu batarengeje imyaka 18 yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Basketball nyuma yo gutsindwa na Mali ku manota 86-67, mu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Nzeri 2024, muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y'Epfo.

     

    Muri uyu mukino, ikipe y'igihugu ya Mali yatangiye ifite imbaraga nyinshi, ifashijwe n'abakinnyi bayo bakomeye barimo Oummou Koumare watsindaga amanota menshi yiganjemo 2. Umutoza w'u Rwanda yagerageje gukora impinduka mu kibuga hakiri kare kugira ngo ahindure umukino, ariko biranga, agace ka mbere karangira Mali iyoboye ku manota 19-11.

     

    Agace ka kabiri nako kakomeje kuba inzira y'umusaraba ku bakinnyi b'u Rwanda, nubwo bamwe nka Brigitte Nibishaka bagaragaje imbaraga zidasanzwe ku giti cyabo. Icyakora, Mali yakomeje gushyiramo ikinyuranyo kinini cy'amanota, igace karangira ifite amanota 25-15, bigatuma bajya kuruhuka iri imbere n'amanota 44-26.

     

    Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwagerageje kugarura icyizere binyuze ku bakinnyi nka Yvonne Muhawenimana na Rebecca Cyuzuzo bitwaye neza, batsinda amanota 20 nubwo Mali nayo iticaye ubusa yatsinze amanota 21. Nyuma y'aka gace, Mali yakomeje kuyobora n'amanota 65-46.

     

    Agace ka kane ari nako ka nyuma kigaragaje ubudahangarwa bwa Mali, aho yongeye kuganza u Rwanda itsinda amanota 21-11, ikaba yahise yegukana intsinzi y'amanota 86-67.

     

    Nubwo ikipe y'u Rwanda yari yazamutse mu itsinda nk'iyatsinzwe neza , iyi ntsinzi yatumye isezererwa muri iyi mikino y'igikombe cya Afurika. Nyuma yo gusezererwa, u Rwanda ruzahatanira imyanya kuva ku wa Gatanu kugeza ku wa Munani, mu rwego rwo gushaka umwanya mwiza w'indunduro muri iri rushanwa.

     

    Source : https://yegob.rw/u-rwanda-rusezerewe-mu-gikombe-cya-afurika-cya-basketball-yabatarengeje-imyaka-18-nyuma-yo-gutsindwa-na-mali/

  • Banki y'Isi yageneye u Rwanda miliyari 270 Frw yo guteza imbere urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga yateganyijwe muri gahunda yo gufasha urubyiruko guhangana ku isoko ry'umurimo izwi nka ''Priority Skills for Growth and Youth Empowerment:PSGYE).

    Azatangwa binyuze mu Kigo cya Banki y'Isi kigamije Iterambere, IDA.

    PSGYE izibanda ku kongera amahirwe ku rubyiruko ajyanye no guteza imbere ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo cyane urubyiruko rudafite akazi.

    Azakoreshwa mu gutanga ubumenyi mu bijyanye n'imyuga n'ubumenyingiro no guteza imbere gahunda ya leta yo kuzamura ubumenyi muri rusange.

    Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh ati 'PSGYE izafasha urwo rubyiruko kubona ubumenyi bushobora kubahesha akazi cyangwa bakikorera, ariko n'abasanzwe bafite akazi bazafashwa cyane cyane abafite imishinga mito n'iciriritse kugira ngo ubumenyi bwabo butezwe imbere umusaruro wiyongere.'

    Iyi gahunda iri mu murongo w'u Rwanda yo guteza imbere ubushobozi bw'abaturage barwo haba mu buryo bw'amikoro n'ubumenyi.

    Guhanga akazi ni bimwe mu byo u Rwanda ruri kwitaho cyane mu guhangana n'ubushomeri kuko rwiyemeje ko mu myaka itanu, buri mwaka ruzajya ruhanga imirimo ibihumbi 250.

    Ibyo bizakorwa kandi n'urubyiruko rwubakirwa ubushobozi kuko nk'ubu mu ngengo y'imari ya 2024/2025 gahunda yo guteza imbere urwego rw'abikorera n'imirimo ku rubyiruko yagenewe arenga 218,9 Frw.

    Urubyiruko ibihumbi 200 rugiye kungukira mu mafaranga Banki y'Isi yageneye u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-y-isi-yageneye-u-rwanda-miliyari-270-frw-yo-guteza-imbere-urubyiruko

  • Miliyoni 143 Frw zimaze gukusanywa muri gahunda ya 'Dusangire Lunch' – #rwanda #RwOT

    Ni imibare MINEDUC yatangaje ibinyujije ku X, ko ayo yemerewe muri rusange ari 315.212.372 Frw.

    Iti 'Turabashimira umusanzu wanyu muri gahunda ya Dusangire Lunch. Mu gihe gito gusa, mwatugeneye 315.212.372 Frw ndetse mumaze kutugezaho 143.282.372 Frw. Dukomeze dufatanye kubaka u Rwanda rw'ejo heza twifuza.'

    Muri Kamena 2024 ni bwo hatangijwe 'Dusangire Lunch', hagamijwe ko abana bose bagerwaho n'ifunguro rya saa sita na cyane ko hari ababyeyi birengagizaga uruhare rwabo muri iyo gahunda.

    MINEDUC igaragaza ko ababyeyi 35% badatanga umusanzu wabo muri gahunda ya leta yo kugaburira abana ku ishuri.

    Inkunga yatanzwe muri 'Dusangire Lunch' inyuzwa muri Koperative Umwalimu SACCO ariko hakifashishwa n'uburyo bwa Mobile Money, aho utanga akanda *182*3*10#.

    Abanyeshuri barenga miliyoni 3,9 ni bo bagaburirwa ku mashuri.

    Gahunda ya 'Dusangire Lunch' igamije kugeza amafunguro ku bana bose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-143-frw-zimaze-gukusanywa-muri-gahunda-ya-dusangire-lunch

  • Batangiye gufasha igihugu mu mishinga ikomeye: Tuganure umusaruro wa Rwanda Coding Academy – #rwanda #RwOT

    Icyakora u Rwanda rwabibonye hakiri kare, kuko izo nzego ubu ni zimwe mu ziri gutezwa imbere uko bwije n'uko bukeye.

    Nko mu mishinga itandukanye yo mu burezi harimo uwa Rwanda Rwanda Coding Academy, RCA, rimwe mu mashuri yihariye rihuza porogaramu y'uburezi rusange na tekiniki n'ubumenyingiro hashingiwe ku ikoranabuhanga rigezweho.

    RCA yafunguwe mu 2019 mu Karere ka Nyabihu, mu Burengerazuba bw'u Rwanda, igamije guha abarangije icyiciro rusange ubumenyi buhagije mu gukora porogaramu za mudasobwa hagabanywa n'umubare w'abanyamahanga babikoraga ahubwo bigakorwa n'Abanyarwanda ubwabo.

    Rifite porogaramu y'imyaka itatu. Gahunda y'amasomo irimo ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (software engineering), ubwirinzi kuri internet (cyber security) na porogaramu zishyirwa mu bikoresho (embedded system).

    Imibare itangwa na RCA imaze gusohora abanyeshuri 117 barimo 58 bo mu cyiciro cyatangiye mu 2019 n'abandi 59 batangiye mu 2020.

    Muri abo bo mu cyiciro cya mbere icyenda bahawe Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho barihirwa buri kimwe cyose, batatu bahabwa buruse na MasterCard Foundation mu Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, UR-CST, mu gihe abandi 46 bari kwiga muri African Leadership University.

    Abo mu cyiciro cya kabiri, 16 bamaze kubona buruse ibishyurira byose mu mahanga cyane cyane muri kaminuza zo muri Amerika no mu Bushinwa, umwe ajyanwa muri AUCA, abandi 47 bari muri African Leadership University. Abanyeshuri bose biga banakora.

    Ni mu gihe abo mu cyiciro cya gatatu bangana na 59 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/2024, icyakora umwe yamaze kubona buruse mu gihe abandi bategereje.

    Mu mwaka wa 2024/2025, RCA yari yagenewe abanyeshuri 80 baza mu mwaka wa Kane w'amashuri yisumbuye, ariko ubu abamaze kugera ku kigo ni 73, abo biyongera ku 119 bari mu mwaka wa gatanu n'abandi nkabo bari mu wa gatandatu.

    RCA, ahacurirwa imishinga igira u Rwanda igicumbi cy'ikoranabuhanga

    Kuva RCA igishingwa yahawe n'inshingano zo gutegura no gutunganya imishinga itandukanye, ishobora kugirira sosiyete n'igihugu akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Iki kigo kigira imishinga mu byiciro bitatu, birimo iy'imbere mu kigo, iyo kwigisha ikoranabuhanga ibigo bicyegereye kuva mu mashuri abanza kugera mu yisumbuye n'iyo gufasha mu mishinga minini igihugu gifite.

    Nk'imishinga y'imbere mu kigo harimo porogaramu ifasha abagize ikigo kubona za raporo zitandukanye bidasabye ko abazikora bahura.

    Mu byo ikora ni nk'aho mwarimu akosora impapuro hanyuma bakinjizamo amanota, ya porogaramu igahita itanga indangamanota byikoze, n'ababyeyi bagahabwa ubutumwa ha handi bamanura (downlaod) iyo ndangamanota ako kanya bidasabye ko baza ku bigo.

    Hifashihijwe iyo porogaramu n'uwarenganyijwe ku manota ashobora gusaba kurenganurwa byose bikemerezwa ku ikoranabuhanga, umushinga uri kwagurwa ibikorwa by'ikigo byose bigakorerwa kuri iryo koranabuhanga.

    Imirimo yo kuvugurura Rwanda Coding Academy izasiga imeze uko. Iri gukorwa na Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye na KOICA. Mu mezi 18 biteganyijwe izashorwamo miliyari 6,2 Frw

    Indi ni ijyanye n'ubushakashatsi abana bakoraho ku buzima bwa buri munsi muri gahunda yo kwigira ku mishinga.

    Aha umwarimu atanga amasomo umwana akajya ayakorera kuri wa mushinga we, akawukoraho buhoro buhoro noneho umwaka warangira, abana bagahatana bagakosorwa hagatoranywamo imishinga yahize indi.

    Mu mishinga 26 yahize indi mu mwaka ushize biteganyijwe ko izatoranywa mu Ukwakira 2024.

    Imwe muri iyo irimo uwo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga, aho ubutaka bushyirwamo utwuma (sensors), bwakuma imashini igahita yohereza amazi, no gufumbira bikaba uko imashini zikajya zimenya ahakenewe ifumbire n'ubwoko bwayo n'aho idakenewe.

    Ujyana n'uwo gukusanya imyanda cyane cyane iya purasitiki iba ireremba mu biyaga, hakoreshejwe robots zoga mu mazi nk'amafi, zikayakuramo n'ibinyabutabire byose.

    Harimo kandi uwo gushyiraho laboratwari y'ikoranabuhanga, mu buryo bwo gufasha ibigo bitagira izifatika, aho umwana aba ashobora kwifashisha urwo rubuga agahuza ibinyabutabire, akabona icyo ashaka, bidasabye gufata hydrogène na oxygène ngo bibyare amazi aya afatika, ahubwo bigakorerwa ku ikoranabuhanga.

    Umwarimu w'Ikoranabuhanga muri RCA, unashinzwe kwegereza imishinga y'ikigo abaturage, Rwagaju Aphrodice aganira na IGIHE yagize ati 'Ibyo bijyana no gukora uburyo bw'ikoranabuhanga bwa 'Virtual Reality' aho umwana ajya muri iyo laboratwari agakora ibintu bitandukanye, bidasabye gukoresha imbeba ya mudasobwa.'

    RCA ikora uko ishoboye ngo ubumenyi ifite ibusangize n'ibigo bibakikije.

    Nk'ubu abanyeshuri bayo bari gushyira mu bikorwa gahunda yiswe 'Spring Initiative' yo kwigisha ikoranabuhanga na ryo kubaka porogaramu za mudasobwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye mu bigo bikikije RCA.

    Abanyeshuri bo muri RCA kandi bari gukora ku mushinga mugari wo guteza imbere iri koranabuhanga rya za camera zikoreshwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

    Mu byo bashaka kongera ku risanzwe, ni ukuba imodoka iri kugendera ku muvuduko wo hejuru, yajya iburirwa, ikayifotora yihuta, yakwanga guhagarara ikayihana ndetse ikaba yafata amafaranga nyirayo afite kuri konti ikiyishyura bidasabye ko umushoferi ajya kwishyura kuri banki runaka cyangwa ngo umupolisi yirirwe ahana n'abahanwe.

    RCA iri no gufasha leta mu mishinga itandukanye, irimo uwo iri gufatanyamo n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imyuga n'ubumenyi ngiro, RTB wo kugenzura ibikoresho bigemurwa mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro yose.

    Hari undi iri shuri riri gufatanya na Minisiteri y'Ubuzima wo guhuriza hamwe ibigo by'ubwishingizi bwo kwivuza, abakiliya babyo n'ibigo by'ubuvuzi kugera ku bigo nderabuzima, kugira ngo umuntu wese ujya kwivuza aho ari ho hose azajye afashwa byihuse, ibitandujanye na bya bindi umurwayi yageraga ku bitaro akabanza kujya gushaka umukozi w'ikigo cy'ubwishingizi akorana na cyo.

    Ni umushinga ugeze kure ndetse Ibitaro Byiririwe Umwami Faisal n'Urwego rw'Ubwiteganyirize, RSSB nk'ikigo cy'umwishingizi ni byo bigomba gukorerwaho igerageza.

    Rwagaju agaragaza ko bashaka ko RCA ishaka gukemura ibibazo biri mu ikoranabuhanga yifashishije abanyeshuri yigisha, hagabanywa n'amafaranga atakara ku bakora bene iyo mishinga bavuye mu mahanga.

    Muri Rwanda Coding Academy abana biga mu ishuri ari na ko bari gukurikirana imishinga yabo batanze

    Yatanze nk'urugero kuri uwo mushinga wa Minisiteri w'Ubuzima avuga ko kugira ngo urangire wose n'amahugurwa ku bazakoresha uwo mushinga bishobora kurenga miliyoni 600 Frw.

    RCA kandi yafashije abunganizi mu by'amategeko, gukora urubuga rubahuza n'abakiliya, uyu munsi umukiliya akaba akurikirana amakuru yose ku kirego cye yibereye iwe mu rugo.

    Ishimwe ry'ibigo by'ikoranabuhanga byaboneye intyoza hafi

    Ikigo cyubaka porogaramu za mudasobwa cya Centrika Ltd gikorera mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu byabonye RCA nk'ahantu heza ho kurambagiriza abakozi bashoboye, aho kujya kubashakira mu mahanga.

    Centrika Ltd ni yo ikora ikoranabuhanga ry'amatike ibigo bitwara abagenzi bikoresha, kigakorana n'ibigo 15 mu gihugu.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya no kumenyekanisha ibikorwa bya Centrika Ltd, Winnie Mutabazi yabwiye IGIHE ko guhanga udushya ari byo baba barajwe ishinga bikajyana no guteza imbere Abanyarwanda cyane abakiri bato.

    Ati 'Ni yo mpamvu twagannye RCA kuko abana babo bafite ubumenyi buhambaye. Twavuze ko aho kuzana abo bakozi bo mu mahanga banaduhenda, twafata abo mu Rwanda kandi koko baduhaye umusaruro. Ni abana bazi ubwenge bakiri bato, ku buryo umushinga awumva vuba akawushyira mu bikorwa. Twari tuzi ko ari imenyerezamwuga gusa, ariko byararenze batwereka ibyo tutari twiteze.'

    Abanyeshuri bavuye muri RCA bafashije Centrika Ltd mu mishinga ibiri iyo kugenzura porogaramu ya mudasobwa ikoreshwa mu bwikorezi n'indi yo kugura amatike mu mikino n'imyidagaduro.

    Umwe muri abo banyeshuri ni uwitwa Anselme Irumva Habumugisha watangiranye na RCA. Ubu yiga muri African Leadership University mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (Web Engineering), imirimo afatanya no gukora muri Centrika Ltd.

    Habumugisha yavuze ko bijyanye n'ubuhanga bamubonyemo yatangiye gukora muri Centrika acyiga, aho yakoraga ku mushinga wo kugenzura iriya porogaramu y'ubwikorezi.

    Uretse ubumenyi no gutanga ubufasha mu rwego rw'ikoranabuhanga, ni n'ibintu bimuha agatubutse ku rugero rwe.

    Ati 'Ibintu byacu biba birimo amafaranga menshi cyane. Nkanjye nubwo ntemerewe kuvuga umushahara mpembwa ariko kugira ngo ubyumve neza, nasoje mu 2022 ariko ubu mfite ikibanza kinini mu Mujyi wa Kigali ndetse niyishyurira n'ibindi nkenerwa.'

    Ubu abanyeshuri ba RCA bari guteza imbere ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye, nka Irembo, RSSB n'ibindi bikomeye aharusho bakaba bakora biga.

    Guverinoma y'u Rwanda yiyeyemeje guteza imbere ikoranabuhanga mu buryo butomoye, aho mu myaka itanu iri imbere, abantu miliyoni biganjemo urubyiruko bazahabwa amasomo y'ikoranabuhanga ajyanye na coding, abandi ibihumbi 500 bahabwe amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga.

    Abanyeshuri ba Rwanda Coding Academy bitezweho impinduka mu kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda

    Imbere muri Rwanda Coding Academy ni uko hameze

    Inyubako zo muri Rwanda Coding Academy ziri kongerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batangiye-gufasha-igihugu-mu-mishinga-ikomeye-tuganure-umusaruro-wa-rwanda