Blog

  • Amavubi akomeje guhangana na Nigeria, igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wahuzaga Amavubi n'ikipe y'igihugu ya Nigeria, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi atarabasha kureba mu izamu, ari 0-0. Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi, aho buri kipe yakomeje kugaragaza imbaraga mu buryo bwo guhangana.

    Ku munota wa 45+2, umukinnyi Ola Aina wa Nigeria yabonye ikarita y'umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Niyomugabo Claude, umukinnyi w'Amavubi. Ikipe y'Amavubi yari ifite amahirwe yo gutera koroneri ku munota wa 45+1, Muhire Kevin yatanze umupira kuri Mugisha Gilbert, wazamuye umupira ashaka Nshuti Innocent, gusa umupira ugera mu biganza by'umunyezamu wa Nigeria.

    Igice cya mbere cyari cyongeweho iminota ine (4) ngo harebwe niba hari kipe yashobora kwinjiza igitego. Ku munota wa 45, Nshuti Innocent yabonye umupira mwiza imbere y'izamu ariko arekura ishoti rikomeye riguruka hejuru y'izamu.

    Mugisha Bonheur na we ku munota wa 44 yabonye amahirwe yo gutsinda igitego nyuma yo kubona umupira mwiza inyuma y'urubuga rw'amahina, ariko n'ishoti rye ryaruhukiye hejuru y'izamu.

    Nigeria yagize uburyo bukomeye ku munota wa 39, aho Victor Boniface yashoboraga gutsinda igitego, ariko ishoti rye rikubise igiti cy'izamu. Umupira wahise ugera kuri Ademola Lookman washakaga kuwutereka mu izamu, gusa Niyomugabo Claude aritambika awukuramo.

    Amakipe yombi yakomeje kugerageza uburyo bwo gutsinda igitego, ariko ntibyakunda. Mugisha Gilbert, ku munota wa 37, yahinduye umupira mu rubuga rw'amahina ukora ku maboko ya Dele Bashiru wa Nigeria, gusa umusifuzi ntiyatanze penaliti.

     

    Ku munota wa 29, kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad, yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Samuel Chukwueze wa Nigeria. Ku munota wa 23, ikipe ya Nigeria yari ifunguye amazamu kuri koroneri yari itewe na Ola Aina, aho Ademola Lookman yashyizeho umutwe, ariko umusifuzi yemeza ko habayemo kurarira.

    Amavubi yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku munota wa 19, ariko ba myugariro ba Nigeria bitambika ishoti rya Mutsinzi Ange, umupira urangira muri koroneri itagize icyo itanga.

    Mu gice cya mbere, Amavubi yagerageje guhererekanya neza umupira mu kibuga hagati, ariko uburyo bwinshi bwagiye burangira nta musaruro ubuvuyemo.

     

    Uyu mukino urimo gusifurwa n'abasifuzi bakomoka muri Morocco, uyobowe na Karim Sabry uri hagati, Mostafa Akarkad na Hamza Nassiri bari ku mpande. Amakipe yombi yinjiye mu kibuga saa 14:55, mbere y'uko umukino utangira, ndetse indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zaririmbiwe mu kibuga.

    N'ubwo nta bafana benshi bari muri stade, igice cya mbere cyaranzwe no guhangana gukomeye ku mpande zombi, ndetse bigaragara ko igice cya kabiri kigiye kiba gifite byinshi byitezweho.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-akomeje-guhangana-na-nigeria-igice-cya-mbere-kirangiye-amakipe-yombi-anganya-0-0/

  • Urukiko rwategetse ko Musonera afungwa iminsi 30 y'agateganyo – #rwanda #RwOT

    Musonera Germain yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bya Jenoside n'ubufatanyacyaha muri icyo cyaha bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Komini ya Nyabikenke.

    Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Musonera yari atunze imbunda, bwagaragaje kandi ko yagize uruhare mu rupfu rw'umwe mu bo bikekwa ko yaguye mu kabari ka Musonera.

    Bwari bwashimangiye ko kumufunga ari uburyo bwiza bwatuma atabangamira iperereza rigikomeje kuri dosiye ye ndetse bikaba byatuma adatoroka ubutabera.

    Musonera we yari yasabye ko yakurikiranwa adafunzwe, akagaragaza ko adashobora gutoroka ubutabera nubwo yaburanye ahakana ibyaha byose yari akurikiranweho.

    Icyemezo cy'urukiko cyasomwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2024.

    Urukiko Rwibanze rwa Kiyumba rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Musonera Germain akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata yo mu 1994 ndetse b'ubufatanyacyaha.

    Rwemeje ko Musonera afungwa iminsi 30 y'agateganyo mu Igororero rya Muhanga.

    Urukiko rwategetse ko Musonera afungwa iminsi 30 y’agateganyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwategetse-ko-musonera-afungwa-iminsi-30-y-agateganyo

  • U Rwanda mu ngamba zizatuma rutazongera gutumiza hanze ibigori n'ibishyimbo – #rwanda #RwOT

    Uko iminsi igenda, ubuhinzi burushaho gutera imbere hakimakazwa ikoranabuhanga kuva mu ihinga kugeza mu gihe cy'isarura.

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko 69% by'Abanyarwanda bakora umwuga w'ubuhinzi, ndetse Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, RAB giherutse gutangaza ko ubuso bw'ubutaka buhingwa buziyongeraho 10% mu gihembwe cy'ihinga cya 2025 A.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente ubwo yagezaga Gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 9 Nzeri 2024, yagaragaje ko umusaruro w'ubuhinzi uzazamukaho 50%, bigafasha igihugu kwihaza mu biribwa.

    Ati 'Hazongerwa ingano y'umusaruro w'ibihingwa by'ingenzi byatoranyijwe, ibyo bihingwa ni ibigori, ibishyimbo, ibirayi, umuceri, imyumbati, ingano n'ibitoki. Hateganyijwe ko tuzihaza mu bihingwa nk'ibigori, ibirayi n'ibishyimbo ku buryo tutazakenera kubitumiza mu mahanga.'

    Imibare ya RAB igaragaza ko mu gihembwe cy'ihinga cya 2025 A, ibigori bizahingwa kuri hegitari 274 379, ibishyimbo bigahingwa kuri hegitari 361 901, ibirayi bigahingwa kuri hegitari 59 453, umuceri ugahingwa kuri hegitari 16 605, imyumbati igahingwa kuri hegitari 66 426, soya igahingwa kuri hegitari 7305, ingano kuri hegitari 8078 na ho imboga zikazahingwa kuri hegitari 8491.

    Dr. Ngirente yahamije ko uyu musaruro uziyongera binyuze mu kongera ingano y'ifumbire mvaruganda mu Gihugu, kuyigeza ku bahinzi ku gihe, kongera ingano y'ifumbire ikoreshwa ikava ku bilo 70 kuri hegitari ikagera ku bilo 94,6 kuri hegitari kandi byose bikajyanishwa n'imiterere y'ubutaka.

    Kuri ubu mu Karere ka Bugesera hari uguganda rutunganya toni ibihumbi 100 z'ifumbire mvaruganda, hakavangwa ubwoko bw'ibinyabutabire bitandukanye hagendewe ku butaka izakoreshwaho.

    Usibye intego yo kwihaza mu biribwa, binateganywa ko umusaruro ukomoka ku buhinzi woherezwa hanze uzinjiriza u Rwanda arenga miliyari 3.2$ avuye kuri miliyari 1.4$.

    Hazakomeza kandi imishinga yo guteza imbere ubuhinzi bw'ibihingwa ngengabukungu birimo ikawa, icyayi n'ibireti, hibandwa ku gusazura ibiti bishaje no kugeza ingemwe ku bahinzi hirya no hino mu Gihugu.

    Igihembwe cy'Ihinga cya A cyeramo umusaruro ugera kuri 70% by'ukoreshwa mu gihugu mu mwaka wose.

    Umusaruro w'ibigori mu gihembwe cya 2024 A wari ku mpuzandengo ya toni ebyiri kuri hegitari, ibishyimbo byeze kuri hegitari byari ibilo 709, na ho umusaruro w'ibirayi wari toni 8.5 kuri hegitari.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko ubuhinzi buzarushaho gutezwa imbere muri iyi myaka itanu iri imbere

    U Rwanda rwifuza kwihaza ku musaruro w’ibigori ku buryo rutazifuza kubitumiza hanze

    Hazakomeza kongerwa ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu guhinga ibihingwa bitandukanye

    Umusaruro w’ubuhinzi uziyongeraho 50% mu myaka itanu iri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-mugambi-wo-kutazakenera-gutumiza-hanze-ibigori-n-ibishyimbo

  • Nyampinga wu Bubiligi Kenza Ameloot ari mu R… – #rwanda #RwOT

    Miss Kenza Ameloot winjiranye mu marushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w' Bubiligi umushinga wo gufasha abana baturuka mu miryango ikennye bakabasha gusubira mu ishuri, ubu ari kubarizwa muri mu Rwanda.

    Binyuze muri 'Light for the World', uyu mukobwa yifuza gufasha abana benshi bashoboka bafite uburwayi bw'amaso. Yavuze ko yishimira cyane iyi gahunda yinjiyemo.

    Yagize ati: 'Uyu munsi nungutse ibintu by'ingenzi ubwo nahuraga n'abana beza ariko bafite ikibazo gishobora gutuma bagira ubumuga bwo kutabona.'

    Akomeza agira ati: 'Turimo kubafasha binyuze muri 'Light for the World', kongera kwiyubaka n'umunezero wabo biteye umuhate. Mfite ishimwe indani muri njye ku bw'amahirwe yo kuba muri iki gikorwa kigamije guhindurira ubuzima.'

    Asaba abantu bose kumushyigikira mu rugendo yatangiye ati: 'Mureke duhurize hamwe imbaraga duhindurire ubuzima ibihumbi by'aba bana. Twese hamwe dushobora kubera urumuri isi tukabaha ahaza heza bakwiriye.'

    Umunyarwandakazi Kenza Johanna Ameloot yabaye ‘Miss Belgique 2024’ ahize abakobwa 32 bari bahatanye muri aya marushanwa y’ubwiza ngarukamwaka.

    Kenza Ameloot w’imyaka 22 wabaye Miss Belgique 2024, abyarwa n’umunyarwandakazi Gakire Joselyne. Ubusanzwe, Kenza ni umunyamideli uri mu bagezweho bakiri bato mu Bubiligi.

    Yavukiye mu Bubiligi ahigira amashuri abanza n'ayisumbuye, kuri ubu akaba ari kwiga Kaminuza mu ishami ry'ubucuruzi mpuzamahanga, akaba n'umunyamideli wabigize umwuga.

    Kenza Ameloot yinjiye mu gikorwa cyo gufasha abana bato bafite uburwayi bw’amaso bushobora kubaviramo kutabonaKenshi Kenza agaragaza ko yishimira aho u Rwanda rugeze ariko akanagaruka ku kuba yifuza kugira uruhare mu gukomeza kuruteza imbere Yasabye buri umwe ufite umutima wo gufasha kumushyigikira muri iki gikorwa cy’ingirakamaroYifuza guhindurira ubuzima abana bato benshi bashoboka akababera urumuri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146742/nyampinga-wu-bubiligi-kenza-ameloot-ari-mu-rwanda-mu-gufasha-abana-bafite-uburwayi-bwamaso-146742.html

  • Amavubi yanganyije na Nigeria muri Stade Amahoro mu maso ya Perezida Kagame (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Iminota 90 yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi hagati ya Nigeria n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, ni umukino warebwe na Perezida Kagame.

    Wari umukino wa mbere ikipe y’igihugu Amavubi yakiniye kuri Stade Amahoro kuva ivuguruye aho isigaye yakira ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 25 yakiraga.

    Wari umukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, ni nyuma y’uko mu mukino w’umunsi wa mbere Amavubi yanganyije na Libya, Nigeria igatsinda Benin 3-0.

    Ni umukino kandi warebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yari yahisemo gukora impinduka imwe muri 11 yabanjemo mu mukino uheruka aho Rubanguka Steve yavuyemo hakajyamo Mugisha Bonheur.

    Amavubi yari imbere y’abafana ba yo, yatangiye neza aho ku munota wa 1 Mugisha Gilbert yagerageje ishoti ariko rinyura hanze y’izamu.

    Ku munota wa 5 Wilfred Ndidi yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

    Ku munota wa 6, Mugisha Gilbert yahinduye umupira mwiza ariko Bonheur ashyizeho umutwe umupira unyura hejuru y’izamu.

    Amavubi wabonaga ari mu mukino neza, ku munota wa 7 Jojea Kwizera yagerageje kuroba umunyezamu umupira unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 15, Lookman yafashe umupira yinjirana ubwugarizi bw’Amavubi ariko ataye mu izamu umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

    Ku munota wa 25 , ku makosa ya Mugisha Gilbert watanze umupira nabi mu rubuga rw’amahina, Bashiru yari atsindiye Nigeria ariko baritambika bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Muri iyi minota wabonaga Nigeria yamaze kwinjira mu mukino maze abakinnyi b’u Rwanda batangira gukora amakosa aho Bizimana Djihad na Niyomugabo Claude bahawe amakarita y’umuhondo.

    Ku munota wa 36, Amavubi yongeye kurokoka ubwo Chukwueze yakubitaga umutambiko w’izamu, Lookman asubijemo biranga.

    Ku munota wa 40, Onyemaechi yahinduriwe umupira mwiza n’umutwe ariko ashyizeho umutwe unyura hanze yaryo.

    Mu minota 3 ya nyuma y’igice cya mbere Amavubi yabonye amahirwe ariko abarimo Nshuti Innocent ntiyayabyaza umusaruro. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Nigeria yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 2, Samuel Chukwueze na Victor Boniface bavuyemo hajyamo Simon Moses na Victor Osimhen

    Iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri amakipe yombi wabonaga arimo akina ashaka igitego ariko mu buryo bwa kugarira yombi yari ahagaze neza.

    Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 60 ubwo Samuel Gueulette yasimburaga Mugisha Gilbert.

    Ku munota wa 68, Amavubi yahushije uburyo bukomeye ku mupira Muhire Kevin yahaye Jojea Kwizera ariko yatera mu izamu ukunyura hanze y’izamu.

    Ntwari Fiacre yongeye kurokora u Rwanda ku mupira Aina yarenguye maze Lookman atera mu izamu, umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Amavubi yagerageje gushaka igitego harimo n’ishoti rya Mugisha Bonheur ku munota wa 88 umunyezamu yakuyemo. Ku munota wa 90 Nshuti Innocent yahaye umwanya Gitego Arthur ni nako Jojea Kwizera yahaye umwanya Ruboneka Bosco.

    Umukino warangiye ari ubusa ku busa Nigeria ikomeza kuyobora itsinda n’amanota 4, u Rwanda rufite 2 mu gihe Libya ifite 1 iri bukine na Benin ifite ubusa.

    11 Babanjemo ku mpande zombi

    Amavubi: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad (C), Muhire Kevin, Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent

    Super Eagles: Stanley Nwabali, William Troost- Ekong (C), Ola Aina Semi Ajayi, Bruno Onyemaechi, Calvin Bassey, Wilfred Ndidi, Fisayo Dele-Bashiru, Ademola Lookman, Samuel Chukwueze na Victor Boniface

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yanganyije-na-nigeria-muri-stade-amahoro-mu-maso-ya-perezida-kagame-amafoto

  • Live kuri Stade Amahoro imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Live kuri Stade Amahoro imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame U Rwanda Runganyije 0-0 na Nigeria.

    Ni umukino w'umunsi wa Kabiri{2} Mw'itsinda D mugushaka Tickets yo kujya mugikombe cya Africa kizaba Umwaka utaha{2025} Kikazabera muri Morocco. Umukino Waranzwe namakosa menshi kumpande zombi.

    Ni umukino Waranzwe no Kwigaragaza k'umuzamu w'U Rwanda NTWARI Fiacre wakuyemo imipira itandatu Yabazwe yagombaga kuvamo Ibitego.

    Umukino Urangiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame  Yashimiye abitabiriye kureba umukino ndetse no gushyigikira ikipe y'U RWANDA Amavubi muri rusange.

    Kumunsi wa kabiri (2) Nigeria iyoboye Itsinda namanota 4 mugihe U Rwanda ari Urwa 2 namanota 2 mugihe bagitegereje umukino uhuza Libia na Benin.

    The post Live kuri Stade Amahoro imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/live-kuri-stade-amahoro-imbere-ya-perezida-wa-repubulika-paul-kagame/

  • Ibiciro byiyongereyeho 5% muri Kanama 2024 – #rwanda #RwOT

    NISR yatangaje ko mu kwezi kwa Kanama 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,6%, ibiciro by'amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 19%.

    Ugereranyije Kanama 2024 na Kanama 2023, ibiciro by'ibintu bitarimo ibiribwa n'ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,6% ni mu gihe ugereranyije Kanama 2024 na Nyakanga 2024, ibiciro byiyongereyeho 0,9%.

    Iryo zamuka ryatewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1, 9% n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 2,2%.

    Muri Kanama 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 0,3% ugereranyije na Kanama 2023.

    Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi kwa Kanama 2024 ni ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6%.

    Muri rusange Kanama 2024 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 1,7% ugereranyije na Kanama 2023.

    Ibiciro byiyongereyeho 5% muri Kanama 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-byiyongereyeho-5-muri-kanama-2024

  • Nyamirambo: Amayobera ku musore wararanye indaya bamara gutandukana agapfa – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru ashimangiwa na nyir'inzu nyakwigendera yari acumbitsemo mu Mudugugu wa Kiberinka i Nyamirambo wabwiye BTN ko yari ahamaze amezi ane ariko akunze gutahana indaya bakarana.

    Gusa ngo ntibyakomeje kumuhira kuko iyo yatahanye mu ijoro ryo ku itariki 8 Nzeri 2024 byageze mu rukerera akirwana na yo bishoboka ko bapfaga amafaranga kuko nyuma yo yaje kuyishyura ikabona kuhava.

    Amakuru avuga ko iyi ndaya yaje guhabwa 20.000 Frw ibona kuva muri urwo rugo nyuma yo kwanga kuhava nyakwigendera akayihasiga bikekwa ko yari agiye gushaka amafaranga yo kuyishyura.

    Nyir'inzu nyakwigendera yari acumbitsemo yagize ati 'Mu masaha ya ya saa kumi z'urukerera numvise induru numva urujyi bararukubita. Uko basakuzaga birashoboka ko banaharwaniye ariko ntibyamaze umwanya munini kuko umumotari yahise yatsa moto aragenda. Nabyutse nyuma yagiye ndetse n'iyo ndaya yamaze guteza akavuyo hano ariko aza kuyishyura na yo iragenda'.

    Nyuma yo kugenda kwa nyakwigendera nyuma ngo yaje kugaruka mu rugo agerageza kujya kwa muganga ariko apfira mu nzira.

    Ati 'Ubwo nari ndi gukora isuku mu rugo hano imbere nyakwigendera yagarutse afite intege nke mubaza icyo yabaye aranyihorera. Yaje gukomeza yerekeza ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama ariko ageze mu nzira agira imbaraga nke yitura hasi nyuma ashiramo umwuka. Birashoboka ko yaba yazize inzoga cyangwa bakaba barwanye hakagira nk'inyama yo mu nda yangirika kuko nta gikomere yari afite'.

    Abaturanyi ba nyakwigendera na bo baracyari mu rujijo gusa bagasaba abasore bibana gushaka abagore aho gucyura indaya kuko biteza urugomo nanone bagasaba ko iyo ndaya yashakishwa ikaryozwa urupfu rw'uwo musore kuko bakeka ko yarugizemo uruhare.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB na Polisi y'Igihugu bahise batangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera ngo hamenyekane mu by'ukuri icyamuhitanye.

    Hari amayobera ku musore wararanye indaya i Nyamirambo bamara gutandukana agapfa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-amayobera-ku-musore-wararanye-indaya-bamara-gutandukana-agapfa

  • Minisitiri w'Intebe Ngirente yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa 'Kigali Innovation City' – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu Kabiri tariki 10 Nzeri 2024. Witabiriwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula; uw'Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Dr Francis Gatare.

    Uri gushyirwa mu bikorwa na Guverinoma y'u Rwanda binyuze muri RDB, ku bufatanye n'Ikigo cya Africa50 gishora imari mu mishinga y'ibikorwaremezo bifite inyungu ku Mugabane wa Afurika.

    Uzakorerwa kuri hegitari 61, ukazarangira utwaye abarirwa muri miliyari 2$. Ugizwe n'inyubako zizacumbikira kaminuza mpuzamahanga, ibigo by'ikoranabuhanga, inyubako z'ubucuruzi n'ibindi.

    Aka gace kazaba kagizwe n'ikigo kinini kigizwe n'amashami azajya akorerwamo ibijyanye n'ubwenge bw'ubukorano [Artificial Intelligence] n'ibijyanye n'umutekano mu by'ikoranabuhanga.

    Zimwe mu nyubako zizashyirwa muri Kigali Innovation City zifite ibisenge bibyaza ingufu imirasire y'izuba.

    Ibinyabiziga bizajya bikoreshwa muri aka gace byiganjemo ibikoresha ingufu z'amashanyarazi mu kurengera ibidukikije.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yavuze ko igitekerezo cy'uyu mushinga kimaze imyaka irenga 10. Watekerejweho hagamijwe gushyiraho ahantu hamwe hahurizwa imishinga itandukanye irimo iy'uburezi, ikoranabuhanga n'ibindi.

    Yavuze ko mu myaka 10 iri imbere, u Rwanda rwizeye ko uyu mushinga uzaba warabaye impamo kandi ugira uruhare mu bijyanye n'iterambere ry'ikoranabuhanga.

    Inzu zo muri aka gace zizaba zifite umwihariko mu bijyanye n'imyubakire, aho zimwe zizaba zitamirijwe imigongo isanzwe ikoreshwa mu gutaka mu muco nyarwanda.

    Kigali Innovation City izaba igizwe n'imihanda migari, aho mu nkengero zayo hazajya haba ahacururizwa ikawa na restaurant zifite uburyo bwo kwakirira abantu hanze.

    Izaba ifite n'inyubako ziri ku rwego rwo hejuru ku buryo zakorerwamo n'ibigo mpuzamahanga mu by'ikoranabuhanga, hoteli, amacumbi agezweho y'abanyeshuri n'inzu zo guturamo.

    Kugeza ubu hari bimwe mu bice bizaba bigize uyu mushinga byatangiye kuzura birimo African Leadership University na Carnegie Mellon University Africa.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Dr Francis Gatare, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye itewe n'u Rwanda mu bijyanye na gahunda rufite yo kuba igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga.

    Ati 'Turi hano ngo twishimire uyu muhigo w'igihugu cyacu, ubuyobozi bwacu n'abaturage b'u Rwanda, bafite intego yo gushyiraho igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, buri imbere cyane mu bijyanye no guhanga udushya n'iterambere rirambye.'

    Yakomeje avuga ko 'Kigali Innovation City ni umwe mu mishinga ikomeye y'u Rwanda ndetse ikaba n'ibuye ry'ifatizo muri gahunda yacu yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.”

    “Uyu mushinga ugaragaza imbaraga zo gukorera hamwe z'abaturage bacu n'ubuyobozi bwacu hagamijwe guhindura igihugu cyacu kugira ngo guhanga ibishya, uburezi n'ikoranabuhanga bibe koko umusingi w'ahazaza h'igihugu cyacu.'

    Biteganyijwe ko uyu mushinga mugari numara kuzura buri mwaka uzajya winjiza miliyoni 150$ ziturutse mu ikoranabuhanga rizahahangirwa, ndetse ukazazana ishoramari rya miliyoni 300$ ry'abanyamahanga.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko uretse u Rwanda uyu mushinga uzanagirira inyungu abandi Banyafurika.

    Ati 'Turi kubaka umusingi ku hazaza heza aho buri Munyafurika azungukira mu Ikoranabuhanga rigezweho ndetse n'ibisubizo birimo guhanga udushya […] Kigali Innovation City irenze gusa igikorwaremezo kiboneshwa amaso, ahubwo ni uruhurirane ruzafasha mu guhanga udushya, gukurura abanyempano ndetse n'ishoramari rivuye hirya no hino ku Isi.'

    Yakomeje avuga ko 'Ndasaba abashoramari baba ab'imbere mu Gihugu no hanze gukoresha aya mahirwe Kigali Innovation City itanga.'

    Uyu muhango wo gushyira ibuye ry'ifatizo ahazakorerwa uyu mushinga mugari ubaye nyuma y'iminsi mike, Leta y'u Rwanda isinye amasezerano n'Ikigo cya Africa50 gishora imari mu mishinga y'ibikorwaremezo bifite inyungu ku Mugabane wa Afurika.

    Imirimo yo kubaka bimwe mu bikorwaremezo bizaba biri muri Kigali Innovation City igeze kure

    Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr Uzziel Ndagijimana ubwo yari ageze ahabereye uyu muhango wo gushyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa Kigali Innovation City

    Umuhango wo gushyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa 'Kigali Innovation City' witabiriwe n'abantu bafite aho bahuriye n'uyu mushinga

    Abikorera n'abo mu nzego za leta banejejwe n'uyu mushinga uzahindura ubuzima bw'igihugu

    Abitabiriye uyu muhango babanje gusobanurirwa imiterere ya 'Kigali Innovation City'

    Buri wese yasabwe uruhare rwe kugira ngo uyu mushinga mugari w'ubwubatsi uzagende neza

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yavuze ko uyu mushinga uzarushaho guteza imbere ibijyanye no guhanga ibishya mu Rwanda

    Habaye ikiganiro kigaragaza akamaro ka Kigali Innovation City

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Dr Francis Gatare, yavuze ko uyu mushinga uzatuma u Rwanda ruhinduka igicumbi cy'imishinga y'ikoranabuhanga

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko uretse u Rwanda uyu mushinga uzanagirira inyungu abandi Banyafurika

    Minisitiri w'Intebe Ngirente n'abandi bayobozi bashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa 'Kigali Innovation City'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-ngirente-yashyize-ibuye-ry-ifatizo-ahazubakwa-kigali


  • 13:27′ Nyuma y’iminota 5 abakinnyi b’Amavubi bazenguruka ikibuga basubiye mu rwambariro

    13:22′ Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mipira y’ubururu n’umukara bari gutembera mu kibuga mbere yuko baza gucakirana na Nigeria mu mukino uri bukinwe guhera saa cyenda zuzuye

    13:20′ Nyuma yuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ritangaje ko kwinjira kuri uyu mukino ahasanzwe hasi no hejuru abafana bari kugenda binjira muri Stade gake gake

    Uyu mukino ni uwa Gatandatu kuva muri 2004 ugiye guhuza aya makipe yombi mu marushanwa yose, Nigeria ikaba yaratsinzemo 2 banganya 3.

    Umukino wa mbere wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi na Nigeria wakinwe ya taliki ya 5 z’ukwezi kwa 6 muri 2004 ukaba warangiye Nigeria itsinze ibitego 2-0.

    Umukino wa kabiri wakiniwe mu Rwanda taliki ya 6 z’ukwezi kwa Gatanu muri 2005 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Uyu mukino warangiye ari igitego 1-1.

    Umukino wa gatatu wahuje aya makipe y’ibihugu byombi nawo wakiniwe mu Rwanda taliki ya 29 z’ukwezi kwa 2 muri 2012 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Umukino wa kane wakinwe taliki ya 6 z’ukwezi kwa 6 muri 2012 ukaba wari uwo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika. Warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 2-0.

    Umukino wa gatanu ari nawo uheruka guhuza aya makipe yombi wakinwe taliki ya 15 z’ukwezi kwa Mbere muri CHAN ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Ubwo bivuze ko mu mikino 2 yabereye mu Rwanda Amavubi yakinnyemo na Kagoma za Nigeria yarangiye amakipe yombi anganya.

    Mu mikino 5 ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi iheruka gukina mu marushanwa yose yatsinzemo 2 ,inganya 2 itsindwa umwe naho Nigeria yo itsinda 2 inganya 1 itsindwa 2.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yinjijemo ibitego 4 naho yinjizwa 2 mu gihe Nigeria yo yinjije ibitego 7 yinjizwa 6. 

    Amavubi agiye gukina uyu mukino nyuma yuko anganyije na Libya nayo barikumwe mu itsnda D ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 mu gihe Nigeria yo yatsinze Benin nayo barikumwe mu itsinda ibitego 3-0.

    Bamwe mu bakinnyi b’Amavubi bazakina uyu mukino bari no kuheruka wa Nigeria muri CHAN ni Bizimana Djihad na Manzi Thierry gusa. Icyo gihe uyu Kapiteni w’Amavubi ninawe wari wabaye umukinnyi w’umukino.

    Bamwe mu bafana ubwo bageraga kuri Stade Amahoro

    “>

    “>

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146738/live-amavubi-agiye-kwakira-nigeria-amafotovideo-146738.html