Blog

  • Umwami Letsie III yakiriye impapuro zemerera Amb. Hategeka guhagararira u Rwanda muri Lesotho – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Nzeri 2024, kibera ku ngoro y'uwo mwami iherereye mu Murwa Mukuru Maseru.

    Ambasaderi Hategeka yagaragaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu gikikijwe na Afurika y'Epfo mu mpande zose, avuga ko ari andi mahirwe yo gukomeza kwagura ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Ni iby'agaciro gushyikiriza impapuro Umwami Lestie III zo guhagarira u Rwanda muri Lesotho. Ndashimira Minisitiri w'Intebe Wungirije, Nthomeng Majara na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Lejone Mpotjoane, kuba banyakiriye ndetse banyifurije imirimo myiza. Nanjye nzaharanira guteza imbere umubano w'ibihugu byombi mu nzego zitandukanye z'ubufatanye.'

    Ubufatanye bw'u Rwanda na Lesotho buzashingiye mu ishoramari n'ubucuruzi mu nzego nk'ubucuruzi, ubuhinzi, umutungo kamere, ubuvuzi cyane cyane mu bikoresho byabwo, uburezi, ikoranabuhanga n'uburyo bwo guhanahana ubumenyi mu bijyanye no kugeza serivisi zinoze ku baturage.

    Umwami Letsie III yatanze intashyo kuri Perezida Kagame ndetse anamushimira ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y'Umukuru w'Igihugu yo muri Nyakanga 2024.

    Umwami Letsie III yagaragaje ko iyo ntsinzi ishimangira uburyo Abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bwa Perezida Kagame, anashimira u Rwanda muri rusange ku musanzu rukomeje gutanga wo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Yifurije Ambasaderi Hategeka imirimo myiza yemeza ko Lesotho izakora uko ishoboye kugira ngo umubano wayo n'u Rwanda ukomeze kuzamurwa hashingiwe ku nyungu z'ibihugu byombi.

    Umubano w'u Rwanda na Lesotho watangiye kubakwa mu 1983, ukaba ushingiye ku bwubahane n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Wabagarijwe n'ibikorwa bitandukanye byiganjemo kugenderanira kw'abayobozi b'impande zombi, aka wa munyarwanda wavuze ko 'ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.

    Uruzinduko rwa vuba ni urwo Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yagiriye muri iki gihugu kiri ku buso bwa kilometero kare 30.355, aho yari agiye mu muhango w'irahira rya mugenzi we, Ntsokoane Samuel Matekane.

    Ni mu gihe na Ntsokoane Samuel Matekane yaje gufata mu mugongo u Rwanda ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anitabira umuhango w'irahira rya Perezida Kagame.

    U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zirimo n'iz'umutekano, ibi byatumye muri Mutarama 2022 uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ine muri Lesotho aho yagiye gusura Polisi y'iki gihugu.

    Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.

    Umwami Letsie III (iburyo) yakiriye impapuro zemerera Amb Hategeka guhagararira u Rwanda muri Lesotho

    Minisitiri w'Intebe Wungirije, Nthomeng Majara yashimiye Amb Emmanuel Hategeka ugiye guhagararira u Rwanda muri Lesotho

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Lesotho, Lejone Mpotjoane (ibumoso) yifurije ishya n’ihirwe Amb Emmanuel Hategeka ugiye guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika

    Amb Emmanuel Hategeka aha icyubahiro ibendera ry’igihugu cya Lesotho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwami-letsie-iii-yakiriye-impapuro-zemerera-amb-hategeka-guhagararira-u-rwanda

  • Perezida Kagame yibukije Minisitiri w'Uburezi mushya ko inshingano afite zitoroshye ariko zishoboka – #rwanda #RwOT

    Ni impanuro Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa 13 Nzeri 2024 mu Biro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri Joseph Nsengimana.

    Ku wa 11 Nzeri 2024 nibwo Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w'Uburezi, asimbuye Gaspard Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure.

    Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, Perezida Kagame yagaragaje ko kurahira kwa Joseph Nsengimana kugaragaza ko yiteguye gushyira mu bikorwa inshingano yahawe.

    Ati 'Kurahira bivuze ko yemeye kandi yiteguye gukorera igihugu cye, muri izi nshingano zijyanye n'ibireba uburezi mu gihugu cyacu. Uburezi buri mu bintu by'ibanze dushyira imbere, mu iterambere ry'igihugu cyacu, mu iterambere ry'Abanyarwanda n'imikoranire y'u Rwanda ndetse n'amahanga.'

    Yakomeje agaragaza ko urwego rw'uburezi rufite uruhare rukomeje mu iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Ibiva mu burezi birafasha kandi ibijyanye n'uburezi ni ibintu tuvoma ari mu gihugu cyacu mu bushobozi bwacu ariko tuvoma no hanze, hari ibijyanye n'u Rwanda rwacu ubwarwo hari n'ibijyanye no kumenya Isi n'abandi bayituye n'imikoranire byose bitungana iyo uburezi bugenda neza mu gihugu bugategura abantu kugira ngo bahangane n'ibibazo bitandukanye by'isi ariko noneho banashingire aho biyubake mu majyambere n'ibindi.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo urugendo rukiri rurerure hari intambwe ifatika imaze guterwa mu kuzamura urwego rw'uburezi mu Rwanda.

    Ati 'Uburezi bwacu bumaze gutera intambwe ariko ntabwo bwari bwagera aho twifuza cyangwa se hashimishije bitewe n'ibyo tubona hirya no hino. Inshingano rero Nsengimana amaze kurahirira nagira ngo mu menyeshe ko ntabwo ari inshingano zizakureba wenyine, ni inshingano itureba twese nk'igihugu n'abandi bayobozi, tugomba gufatanya kugira ngo uburezi bwacu bushingirwaho na byinshi bukomeze gutera imbere. Aho tugeze ni heza ntabwo twasubira inyuma, ahubwo duhera aho ngaho bimeze neza tukifuza ko byatera imbere kurusha.'

    Perezida Kagame yibukije Minisitiri w'Uburezi mushya ko inshingano afite ifite uburemere kandi yizeye ko abwumva.

    Ati 'Inshingano ufite nibwo buremere bwayo ngira ngo kandi urabwumva ariko kandi nk'uko nabivuze tuzafatanya kugira ngo twuzuze inshingano tugomba kuzuza, bireba urubyiruko, bireba abakuru n'abato, bireba amajyambere y'igihugu muri rusange, ntabwo byoroshye rero ariko birashoboka nk'uko n'ahandi hose bishoboka cyangwa nk'uko na hano byashobotse urebye aho tuvuye n'aho tugeze. Birashoboka gukomeza gutera imbere, turakwifuriza akazi keza.'

    Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w'Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

    Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy'Abanyamerika cy'ikoranabuhanga, Intel Corporation.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yibukije-minisitiri-mushya-w-uburezi-ko-inshingano-afite

  • Ikintu cyababaje Hakizimana Muhadjiri mu buzima bwe n’icyamushimishije, ikintu azi guteka kurusha ibindi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Hakizimana Muhadjiri avuga ko ikintu kimushengura umutima mu buzima ari ukuba papa we atakiriho ngo arebe urwego agezeho abikesha umupira w’amaguru.

    Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, uyu mukinnyi ukina asatira izamu yahishuye byinshi bijyanye n’ubuzima bwe bwite.

    Muhadjiri Hakizima ni umuhererezi mu muryango w’abana 12 barimo na Sibo Abdul na Haruna Niyonzima bamenyekanye mu mupira w’amaguru. Ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa.

    Yakiniye amakipe atandukanye nka Etincelles FC, Kiyovu Sports, Mukura VS yavuyemo yerekeza muri AS kigali atakiniye umukino n’umwe kuko yahise yerekeza muri APR FC yavuyemo ajya muri Emirates Club yagarutsemo ajya muri Police FC yo mu Rwanda.

    Mu bwana bwe avuga ko ikintu yakubitiwe cyane ari ugukunda umupira akanga ishuri, ntabwo yakundaga kwiga mu gihe ababyeyi be bumvaga ari byo yashyiramo imbaraga imbere y’ibindi byose.

    Kimwe mu bintu yakoze akiri umwana n’ubu yibuka kumva yaseka ni ukuntu akiri umwana yakundaga gutera amabuye hejuru y’inzu ni kimwe mu bintu atajya yibagirwa.

    Ati 'nibuka ko hari igihe mu rugo bandakazaga nkatera amabuye hejuru y’inzu. Urumva ni ukubera umujinya ariko ni bimwe mu bintu ntajya nibagirwa.'

    Yakomeje avuga ko kuva akiri umwana yatekerezaga kuzakina umupira w’amaguru nta kindi kintu yatekerezaga. Gusa kuri ubu nyuma y’umupira w’amaguru afite ibindi bintu bimwinjiriza amafaranga.

    Ku kijyanye no kuba hari ikintu yicuza mu buzima bwe, yagize ati 'Nta kintu na kimwe nicuza, iyo ikintu nagikoze sinjya nkicuza.'

    Hakizimana Muhadjiri avuga ko ikintu cyamushimishije mu buzima bwe ni uko uyu munsi afite umwana. Ati 'Ikintu cyanshimishije mu buzima ni uko mfite umwana, nari mukeneye.'

    Ku kintu cyamubabaje, yagize ati 'ikintu cyamababaje ni uko uyu munsi nk’uko ubivuga Muhadjiri iyo nza kugira amahirwe nkaba mfite papa akareba bino bintu nakoze bavuga Muhadjiri umwana yabyaye byari kuzanshimisha.'

    Hakizimana Muhadjiri ni umukinnyi uvuga ko mu buzima busanzwe akunda kurya ifiriti, umuceli, ibishyimbo n’inyama.

    Ku kintu azi guteka kurusha ibindi, yagize ati 'ikintu nzi guteka kurusha ibindi bintu byose ni umuceli n’inyama.'

    Uyu mukinnyi wanditse izina akaba akunzwe na benshi, yemeza ko umuntu wamugiriye inama mu buzima bwe n’uyu munsi akaba akibona ibyo yamubwiye ari mama we.

    Amafaranga menshi yafatiye rimwe avuye mu mupira w’amaguru arenga miliyoni 100 ni mu gihe ayo yafashe bwa mbere ari ibihumbi 70 yahembwe ari muri Etincelles.

    Hakizimana Muhadjiri ababazwa n’uko papa we atakiriho ngo arebe aho umwana we ageze

    Hakizimana Muhadjiriashimishwa no kuba afite umwana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikintu-cyababaje-hakizimana-muhadjiri-mu-buzima-bwe-n-icyamushimishije-ikintu-azi-guteka-kurusha-ibindi

  • Rusizi: Imwe mu miryango yahinduye gucana inyuma ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Uwo muco wadutse wagarutsweho n'abaturage bo mu Murenge wa Bugarama, bagaragaza ko hari ubwo umugabo n'umugore bemeranywa kuri gahunda yo kuba umugore yazana undi mugabo nk'abari guca inyuma uwo bashakanye kandi nyamara babiziranyeho.

    Icyo gihe ngo umugabo akora ibishoboka byose kugira ngo abagwe gitumo nta kirakorwa hagati y'umugore we n'uwo mugabo washakaga kumuca inyuma, hanyuma bagahita bamuca amafaranga bifuza nk'ufatiwe mu cyuho.

    Abaganiriye na TV1 bagaragaje ko hari imiryango myinshi yabigize ubucuruzi nubwo bagaragaza ko ari ikibazo gikomeje gufata intera.

    Umwe yagize ati 'Hari ubwo bemeranywa, umugore akabwira umugabo we ko ari bugume munsi y'igitanda yabona undi mugabo winjiriye umugore we amaze kwiyambura agasohokamo akamera nk'aho abafashe, ubwo agahita aca uwo mugabo amafaranga kugira ngo amurekure.'

    Undi ati 'Bibaho cyane, hari n'umwarimu wigishaga hano hafi byabayeho, yateretaga umugore w'abandi, aragenda abyumvikanaho n'umugabo. Ni uko aza gusaba umwarimu ko yazamusura ariko umugabo yari aho. Bamaze kwiyambura abagwa gitumo, bahita bamuca ibihumbi 400 Frw.'

    Ku rundi ruhande ariko, usanga abo bagabo babifatirwamo baba baca inyuma abagore babo bashakanye.

    Iyo babafashe bakabaca amafaranga, bahitamo kwitabaza abo basize mu rugo. Umugabo ahamagara wa mugore we babana ngo azane amafaranga yo kwishyura kandi akabikora, ibyo aba baturage bagaragaza ko ari ihohoterwa riba rikorewe uwo mugore.

    Ati 'Bamara kumufata agahamagara umugore ngo amuzanira amafaranga, undi na we akayazana. None se yabigenza ate? Ni ihohoterwa aba akorewe ariko nta kundi.'

    Undi ati 'Ni ihohoterwa kuko umutungo we aba yawusohoye akawujyana mu bidakwiriye, ayo mafaranga yagatunze abana.'

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse kuburira abaturage bo muri uyu mu Murenge wa Bugarama, ko uwo muco atari mwiza, kandi ko bakwiye kwirinda ibyaha bijyanye n'ihohoterwa iryo ari ryo ryose by'umwihariko irishingiye ku gitsina n'irikorerwa mu ngo.

    Ifoto igaragaza ikibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-imwe-mu-miryango-yahinduye-gucana-inyuma-ubucuruzi

  • Bashobora no gufungwa imyaka 10: RIB yaburiye abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Biragoye kumara umunsi ku mbuga nkoranyambaga hadashyizweho amafoto n'amashusho y'ibyamamare nyarwanda byambaye ubusa, abavuga amagambo y'urukozasoni cyangwa arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ubwo Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cya Televiziyo y'Igihugu ku wa 12 Nzeri 2024, yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiriye kumenya amategeko agenga ibyo bakora kuko harimo n'abakora ibyaha babizi neza.

    Ati 'Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y'utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n'ibyo bakoze.'

    Dr. Murangira yagaragaje ko ibyaha bitandukanye abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bishoramo biba bifite ibihano biremereye byabiteganyirijwe.

    Ati 'Niba ari ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w'undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by'urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi hazamo n'ibihano by'igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.'

    Yanavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bafite inshingano zo kudahungabanya umudendezo w'abaturage, bityo bagashungura amakuru babagezaho aho gukurikira amafaranga.

    Umuvugizi wa RIB yagurutse kandi ku bantu bajya ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bari kuruhura umutima nyamara abenshi muri bo babeshya, asobanura ko waba wivuga ubwawe cyangwa abandi, byose bigira ingaruka z'igihe kirekire ku muryango mugari.

    Ati 'Ibintu byaje byo kuruhura umutima ku mbuga nkoranyambaga bisenya umuryango kuko iyo ugiye hariya ukavuga ukuntu wari indaya, umwana wawe najya ku ishuri bazamuserereza bati 'dore wa mwana ufite mama we w'indaya cyangwa papa we w'umusinzi'. Ibyo rero ntabwo bikwiriye, hari ubuzima bwite buba butagomba kuvugirwa mu ruhame.'

    RIB yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzibyaza umusaruro birinda gukora ibyaha kuko iterambere ry'ikoranabuhanga ari amahirwe igihugu cyashyizeho afasha abantu guhanga imirimo no gutumanaho.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi bashobora guhabwa igihano cy’igifungo guhera ku myaka itanu cyagera ku myaka 10 bitewe n’icyaha bakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bashobora-no-gufungwa-imyaka-10-rib-yaburiye-abakoresha-nabi-imbuga

  • Nyamagabe: Ba Gitifu batatu barakekwaho kurigisa imisanzu ya mituweli y'abo bayobora – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yemereye IGIHE ukuri kw'aya makuru, avuga ko batawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2024, aho bari gukorwaho iperereza ngo hamenyekane niba hari uruhare bafite mu irigiswa ry'imisanzu abaturage bahuriza hamwe hagamijwe koroshya uburyo bwo kwishyura mituweli.

    Meya Niyomwungeri yavuze ko mu Karere ka Nyamabe ayobora hari uburyo butandukanye bwo gukusanya no gutanga imisanzu ya mituweli, burimo kuyatanga kuri konti za RSSB ziri mu mabanki atandukanye, kwifashisha 'aba-agents' b'Irembo bakabishyura ariko hakaba n'abandi baturage bizera abayobozi babo bakabaha imisanzu, bakazaba ari bo bayabatangira.

    Yongeyeho ko ibyabaye bidaca intege igikorwa cyo gutanga imisanzu ku baturage.

    Ati 'Hari uburyo butandukanye bakoresha bishyura ubwisungane bwabo, ubu ni bumwe mu bwagize ikibazo, ariko ntabwo biri buce intege ubundi, barakomeza kwifashisha ubundi buhari.''

    Ku bakeka ko byatuma abantu batakariza ubuyobozi bubegereye icyizere, Meya Niyomwungeri yavuze ko abaturage badakwiye gutera icyizere ubuyobozi bwabo kuko ngo no 'kuba abakekwaho ibyaha byo kunyereza imisanzu yabo bafatwa bakajya kubibazwa na byo ubwabyo ni ikimenyetso ko umuturage yitaweho'.

    Yakomeje agira ati 'Nta gikuba cyacitse ku baturage, ndetse ntibinakwiye kubatera impungenge kuko kuba n'ubugenzacyaha bwinjira mu kibazo cy'abakekwa bukagira ibyo bubabaza, na byo ni ikindi kimenyetso gishimangira ko umuturage yitaweho.''

    Meya Niyomwungeri yirinze kuvuga umubare w'imisanzu yaba yaranyerejwe ndetse n'umubare w'abatarabashije gutanga ubwisungane mu kwivuza bikomotse kuri iki kibazo cy'aba bayobozi ngo bitabangamira iperereza.

    Gusa haribazwa uko abagizweho ingaruka n'iki kibazo bari kwivuza mu gihe cyose baba batarahise batanga indi misanzu kandi umwaka mushya wa mituweli 2024/2025 ubu ugeze mu kwezi kwa gatatu kuva utangiye.

    Kuri ubu, imibare y'ubwitabire mu gutanga imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza itangazwa n'Akarere ka Nyamagabe ivuga ko kageze ku mpuzandengo ya 83,24%.

    Umurenge wa Musebeya uvugwamo iki kibazo cyo kunyereza imisanzu cyabaye mu tugari dutatu muri dutandatu tuwugize, uri ku mwanya wa 11 na 82,65% mu mirenge 17 ibarizwa mu Karere ka Nyamagabe.

    Akarere ka Nyamagabe kinjiye mu kibazo cy’abanyereje imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-ba-gitifu-batatu-barakekwaho-kurigisa-imisanzu-ya-mituweli-y-abo

  • Uwo mutego ntabwo Guverinoma y'u Rwanda izawugwamo-Mukuralinda ku isezerano rya RDC – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, tariki ya 9 Nzeri 2024 yatangarije France 24 ko biteguye gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR ariko ngo bazanasaba u Rwanda 'gukura ingabo' mu Burasirazuba bwa RDC.

    Muyaya yagize ati 'Ibiganiro bya Luanda byatangijwe na Perezida wa Angola byarasubukuwe, hari inama yo ku rwego rw'abaminisitiri n'iy'inzobere. Turi kuganira ku bintu bibiri, icyo gusenya FDLR n'icyo kuba ingabo z'u Rwanda zagenda.'

    Mu kiganiro na Mama Urwagasabo TV, Mukuralinda yagaragaje ko hari ibidasobanutse mu isezerano rya RDC ryo gusenya FDLR, bityo ko Guverinoma y'u Rwanda idashobora kwizera ko rizasohozwa.

    Mukuralinda yagize ati 'Uwo mutego ntabwo Guverinoma y'u Rwanda izawugwamo, ntabwo Guverinoma y'u Rwanda ari abana bo gushiturwa, ntabwo Guverinoma n'Umukuru w'Igihugu ari abana bashukishwa ubuhendabana, ipipi cyangwa bombo.'

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yagaragaje ko mu isezerano rya RDC ryo gusenya FDLR hashobora kuba harimo uburyarya, kuko mu gihe ivuga ko izasenya uyu mutwe, ntigaragaza ko bamwe mu barwanyi bawo barinda Perezida wa RDC, kandi ko ufite ibice ugenzura muri iki gihugu.

    Yagize ati 'Ntabwo waza ukangata uti 'Noneho FDLR twayemeye, tuzayihagarika' uzi neza ko abantu bari mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu. Si yo mitwe ikomera mu bihugu byose? Uzi neza ko bari mu bice bitandukanye, uzi neza ko hari ahantu bacunga basoresha, ibyo se wari wumva babivuga?'

    Mukuralinda yibukije ko icyo Guverinoma y'u Rwanda na Perezida Paul Kagame yemeje ni uko mu gihe cyose umutekano w'iki gihugu uzaba ugiye guhungabana, bizaba ngombwa ko kirwanya ushaka kuwuhungabanya aho azaturuka hose.

    Ati 'Ntabwo uwo mutego Guverinoma y'u Rwanda izawugwamo. Icyo guverinoma y'u Rwanda yemeye, yaba Umukuru w'Igihugu, basobanuye, nibiba ngombwa ko umutekano w'u Rwanda ugiye guhungabana, aho uzahungabanira bazawusangayo kugira ngo bawubungabunge. Ni umutekano w'u Rwanda, ntabwo ari ugufasha M23.'

    Yasobanujwe umutego avuga u Rwanda rutazagwamo, asubiza ati 'Uwo wo kugira ngo bavuge ngo 'Twemeye gukora ibi ngibi na Guverinoma y'u Rwanda niyemere gukora ibyo turi kuvuga.' Icyo dukora, tuzakomeza kubungabunga umutekano w'u Rwanda, nibiba ngombwa uzabungabungirwayo.'

    Kuri uyu wa 14 Nzeri 2024, i Luanda hateganyijwe ibiganiro byo ku rwego rw'Abaminisitiri bihuza intumwa z'u Rwanda, iza RDC na Angola. Mukuralinda yasobanuye ko guverinoma y'u Rwanda itegereje kumva niba hari andi makuru azatangwa kuri FDLR n'uburyo izasenywamo.

    Alain Mukuralinda yagaragaje ko hari ibitarasobanuka ku buryo Guverinoma ya RDC iteganya gusenyamo FDLR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwo-mutego-ntabwo-guverinoma-y-u-rwanda-izawugwamo-mukuralinda-ku-cyifuzo-cya

  • FERWAFA yakomoje ku masura mashya ashobora kugaragara mu kwezi gutaha #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, rivuga ko nta gihindutse mu kwezi gutaha k’Ukwakira hari abakinnyi bashya bashobora kuzagaragara mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Amavubi mu kwezi gutaha k’Ukwakira tariki 7 azasura Benin ni mu gihe tariki ya 15 Ukwakira Benin izaba iri mu Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025.

    Hamaze iminsi hari amakuru avuga ko hari abakinnyi bashya bashobora kuza mu ikipe y’igihugu kuba baza gufatanya n’abahari.

    Aba bavugwa akaba ari abafite inkomoko mu Rwanda ariko bakuriye hanze y’u Rwanda, bakina hanze ya rwo.

    Umuvugizi wa FERWAFA wungirije, Jules Karangwa yavuze ko hari abakinnyi bari mu biganiro ko bishoboka hari abazagaragara bashya.

    Ati “Sinabihakana cyangwa ngo mbyemeze aka kanya kuko rimwe na rimwe hari ibyo tuba tudafite icyo twabikoraho, gusa icyo nakwemeza 100% ni uko ubushake buraharari turimo gukorana n’inzego zitandukanye ngo turebe ko hari abakinnyi baza. Impamvu mvuze ngo sinabyemez acyangwa ngo mbihakane ni uko hari igihe byose biba byarangiye ariko hakaza izindi mpamvu. Yego hari abo ibiganiro bigeze kure.”

    Amakuru ISIMBI ifite ni uko bamwe mu bakinnyi bashobora kuza harimo Johan Marvin Kury wa Yverdon Sport mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi uba waranaje ku mikino ya Libya na Nigeria ariko ikipe ye yanga kumurekura kubera ko ari bwo yari agikiruka imvune.

    Undi ni myugariro wa Birmingham Legion FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Phanuel Kavita na we uba waraje ariko bihurirana n’uko umugore yenda kwibaruka.

    U Rwanda kandi ruri mu biganiro n’abakinnyi nka Emeran Noam wa FC Groningen mu Buholandi ndetse na Warren Kamanzi ukinira FC Toulouse mu Bufaransa.

    Kavuta na we yitezwe mu Mavubi

    Johan Marvin Kury yitezwe mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yakomoje-ku-masura-mashya-ashobora-kugaragara-mu-kwezi-gutaha

  • Ibya kera ni ibya kera, iby’ubu ni iby’ubu – Niyomugabo Claude kuri Pyramids FC #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko ubu badatewe ubwoba na Pyramids FC kuko nubwo yabatsinze ibyo ari ibya kera.

    Ibi yabivuze nyuma y’imyitozo ibanziriza iya nyuma yitegura Pyramids FC ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.

    Niyomugabo Claude yavuze ko biteguye neza uyu mukino kandi ko nubwo Pyramids yabatsinze umwaka ushize ibyo ari ibya kera ubu bityeguye guhangana na yo.

    Ati “Pyramids ni ikipe nziza umwaka kuko yaradutsinze ariko ibya kera ni ibya kera, iby’ubu ni iby’ubu, turiteguye tuzashyiramo imbaraga zose uko zingana, ariko wenda badutsinda harimo abakinnyi batari barimo ubu bongeyemo abakinnyi bameze neza ku wa Gatandatu turiteguye.”

    APR FC izakira Pyramids FC mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League mu mukino ubanza uzaba ku wa Gatandatu ni mu gihe uwo kwishyura tariki ya 20 Nzeri 2024 mu Misiri.

    Umwaka ushize na bwo muri iki cyiciro APR FC yahuye na Pyramids FC iza kuyisezerera iyitsinze ibitego 6-1.

    Niyomugabo Claude yavuze ko biteguye guhangana na Pyramids FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-kera-ni-ibya-kera-iby-ubu-ni-iby-ubu-niyomugabo-claude-kuri-pyramids-fc

  • Amakuru mashya kuri Yannick Mukunzi utari kugaragara mu kibuga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi na Sandviken IF yo muri Sweden, Yannick Mukunzi yatangaje impamvu atakigaragara mu kibuga kuva mu kwezi gushize.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Yannick Mukunzi yagize ati 'Abantu banjye, nashakaga kubabwira ko nagize ikibazo cy'imvune mu kwezi gushize niyo mpamvu ntari mu ikipe yanjye mu mikino iheruka twagiye dukina, abantu benshi bambajije impamvu ntari gukina, impamvu ni uko ntegereje icyemezo cya nyuma cy'abaganga ariko uyu munsi bakoze igikorwa cyo kumbaga kandi cyagenze neza. Meze neza kandi Imana ni nziza igihe cyose. ⁇ ️ Ndagukunda Yesu.'

    Yasoje yandika umurongo wo muri Bibiliya agira ati 'Kuko tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n'ibyo tureba' 2 Abakorinto 5:7.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kuri-yannick-mukunzi-utari-kugaragara-mu-kibuga/