Blog

  • Alphonsine Mirembe yagizwe Umuyobozi Wungirije w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cy'izi nshingano zahawe Alphonsine Mirembe cyatangajwe kuri uyu wa 13 Nzeri 2024.

    Alphonsine Mirembe yagiye akora izindi nshingano zitandukanye zirimo kuba Umuyobozi w'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe. Yanabaye kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe imirimo y'Abaminisitiri.

    Alphonsine Mirembe yagizwe Umuyobozi Wungirije w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alphonsine-mirembe-yagizwe-umuyobozi-wungirije-w-ibiro-bya-perezida-wa

  • Amwe mumagambo LAMINE YAMAL yagejeje ku itangaza makuru #rwanda #RwOT

    Amwe mumagambo LAMINE YAMAL yagejeje kukinyamakuru isomere nawe

    🗣 Lamine Yamal : ' Ndabishima iyo abantu bangereranyije n'umukinyi w'ibihe byose, Leo Messi.

    Ariko ngewe, Nshaka kuba Lamine Yamal kandi gushyikira urwego rwa Leo Messi ntibishoboka.'

    🗣 Lamine Yamal : ' Nshaka kuguma muri Barça ubuzima bwange bwose. Sinshaka kuhava. Nshaka kuba Intwari yahano.'

    🗣 Lamine Yamal : ' Kwigira ama examens igihe nari muri Euro?? Hari umunezero, hakongera hakaba n'umubabaro kuberako k'umugoroba, abantu bose baba barigukina Tenis, ariko ngewe byansaba guhagarika gukina hakiri kare, kugira njye kwiga.'

    -Lamine Yamal bamubajije kwivangura rishingiye kuruhu muri Espanye :

    🗣: ' Nta kamaro bifite kuba nagira icyo nabivugaho. Ntacyo mfite cyo gusubiza.'

    🗣Lamine Yamal : ' Natangiye kumenyera kuba umu star.'

    🗣Lamine Yamal : ' Nibyo, byanshimisha gukinana na Nico Williams buri week-end. Ni inshuti yanjye ikomeye ariko sinzi nimba azasinya muri Barça muri sezo itaha.'

    🗣 Lamine Yamal : ' Sinibaza ko mfite amahirwe yo gutwara Ballon D'Or

    Hari benshi bibaza inkomoko ya Yamal, Mama we umubyara akomoka mugihugu cya Guinee Equatoriale naho Papa we umubyara akomoka mugihugu cya Maroc.

    The post Amwe mumagambo LAMINE YAMAL yagejeje ku itangaza makuru appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/amwe-mumagambo-lamine-yamal-yagejeje-ku-itangaza-makuru/

  • Ballon d’Or 8, ibikombe 45: Uduhigo Messi yih… – #rwanda #RwOT

    5. Niwe watsinze ibitego byinshi mu mukino wa El Clasico


    Lionel Messi ni we watsinze ibitego byinshi mu mikino yahuje Real Madrid na FC Barcelona 

    El Clasico ni umukino uhuza amakipe abiri y’ibihangange ku Isi ariyo Real Madrid na FC Barcelona, amakipe yombi abarizwa mu gihugu cya Espagne. Lionel Messi niwe watsinze ibitego byinshi aho ayoboye n’ibitego 26.

    Umunya-Argentina Alfredo Di Syephano wanyuze muri Real Madrid mu myaka ya za 1950 – 60, ni we wa kabiri watsinze ibitego byinshi muri El Clasico aho yatsinze ibitego 18.

    Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo aza ku mwanya wa Gatatu mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri El Clasico aho yatsinze ibitego 16, naho Karim Benzema we yatsinze ibitego 15.

    4. Lionel Messi yatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Espagne “La Liga”


    Lionel Messi ayoboye abakinnyi batsinze ibitego byinshi muri La Liga 

    Lionel Messi wazamukiye mu bakiri bato ba FC Barcelona, LA Masia, ni we wihariye agahigo ko kuba yaratsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Espagne “La Liga” ndetse iyi yayikinnyemo imyaka 17 nk’umukinnyi wabigize umwuga.

    Kuva mu 2004 kugera mu 2021, Lionel Messi yakiniraga FC Barcelona yo muri Espagne. Muri iyo myaka 17, yakiniye FC Barcelona imikino 520 ya La Liga, ayitsindira ibitego 474 anatanga imipira 216 yabyaye ibitego.

    Muri aka gahigo kandi hazamukiyemo ako yakoze mu mwaka w’imikino wa 2012-13 aho guhera ku munsi wa 11 wa Shampiyona kugeza ku wa 34 hakinwe imikino 24, muri buri mukino Messi yatsindaga igitego. 

    Ubwo ni we wakinnye imikino 24 yikurikiranya, kuri buri mukino abona igitego muri Shampiyona ya Esipagne La Liga gusa mu 1969-70, umudage Gred Muller yari yarabikoze muri Shampiyona y’u Budage Bundesliga.

    3. Inshuro 16 yatorwaga mu ikipe y’umwaka


    Lionel Messi yatowe mu ikipe y’u mwaka ya FIFA inshuro 16. Ni we mukinnyi rukumbi wakoze ibyo. Buri mwaka, FIFA ikora ikipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza, ikitwa ikipe y’umwaka. Imyaka 16 yikurikiranya, Messi yatowe mu ikipe ya FIFA nziza y’umwaka.

    Iyo myaka Messi yaje atorwa mu ikipe nziza y’umwaka, ni 2008, 2009, 2010, 2011, 2012, 2013, 2014, 2015, 2016, 2017, 2018, 2019 kugeza 2020 akinira FC Barcelona, kuva 2021 kugeza 2022 ari muri Paris Saint-Germain na 2023 yarageze muri Inter Miami. Gutorwa mu ikipe nziza ya FIFA y’umwaka harebwa uko umukinnyi yitwaye mu mikino yose izwi na FIFA  aba yarakinnye.

    2. Lionel Messi niwe mukinnyi wegukanye ibikombe byinshi (45)


    Lionel Messi ni we mukinnyi watwaye ibikombe byinshi mu mateka ya Ruhago 

    Lionel Messi wamenyekanye mu makipe nka FC Barcelona, Paris Saint-Germain, Inter Miami no mu ikipe y’igihugu ya Argentina niwe mukinnyi wihariye agahigo ko kwegukana ibikombe byinshi mu mupira w’amaguru.

    Kuva 2004 kugera mu 2021, Lionel yakiniraga FC Barcelona aho yatwaranye nayo ibikombe 37 byose. Messi yatwaranye ibikombe bitanu n’ikipe y’igihugu ya Argentina, harimo kimwe yatwaye (umudali) mu mikino ya Olympic ya 2008, Copa America Ebyiri, n’igikombi cy’Isi na Finalisma, igikombe cyahuje ikipe yatwaye Euro 2020 n’iyatwaye Copa America 2020.

    Lionel Messi kandi yatwaranye na Paris Saint-Germain ibikombe bitatu, harimo League 1 ebyiri na Trophie de Champion imwe. Igiteranyo cy’ibikombe Messi amaze gutwara ni 45. 

    Abakinnyi bakurikira Messi mu gutwara ibikombe byinshi ni Dani Alavez ufite ibikombe 44, Hossam Ashour ufite ibikombe 39 na Andréas Iniesta ufite 37. 

    1. Niwe mukinnyi wegukanye Ballon d’Or nyinshi


    Lionel Messi niwe mukinnyi ufite Ballon d’Or nyinshi mu mateka ya Ruhago kuko yagitwaye inshuro Umunani. Umukinnyi umukurikira ni Cristiano Ronaldo ufite Ballon d’Or 5, naho ababagwa mu ntege twavuga nka Macron Van Basten, Michael Platini n’abandi.

    Mu 2009 ni bwo Lionel Messi yatwaye Ballon d’Or ya mbere, ayitwara ahigitse Cristiano Ronaldo wakiniraga Real Madrid na Xavi Hernandez bakinanaga muri FC Barcelona.

    Mu 2010, Messi yatwaye iya Kabiri, aha yayitwaye ahigitse Andreas Iñiesta na Xavi Hernandez bose uko ari batatu bakiniraga FC Barcelona.

    Mu 2011, Lionel Messi yarongeye atwara iya Gatatu, ayambura ibihangage nka Cristiano Ronaldo wakiniraga Real Madrid na Xavi Hernandez bakinanaga muri FC Barcelona.

    Mu 2012, Lionel wakiniraga FC Barcelona yaciye agahigo ko gutwara Ballon d’Or enye zikurikiranya, aba umukinnyi wa mbere muto ukoze ibyo. Icyo gihe, yayikuye mu biganza bya Andreas Iñiesta bakinanaga muri FC Barcelona, na Cristiano wakiniraga Real Madrid.

    Nyuma yo gutwara izo Ballon d’Or Enye zikurikiranya, mu 2015 yibitseho iya Gatanu, ayikura mu nzara na Cristiano Ronaldo wakiniraga Real Madrid na Neymar Junior bakinanaga muri FC Barcelona.

    Mu  2019, Lionel Messi wa FC Barcelona yegukanye Ballon d’Or ya Gatandatu, icyo gihe, ahigika Cristiano Ronaldo wari muri Juventus na Virgil Van Dijk wa Liverpool.

    Mu 2021, Messi wari warageze muri Paris Saint-Germain yegukanye Ballon d’Or ya Karindwi, abigeraho ahigitse Robert Lewandowski wari muri FC Bayern Munich na Jorginho wakiniraga Chelsea.

    Mu 2023, Lionel Messi wari wahinduye umuvuno akajya muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatwaye Ballon d’Or ya munani, ahigika abakinnyi nka Kylian Mbappe wari muri Paris Saint-Germain na Erling Haaland wa Manchester City.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146820/ballon-dor-8-ibikombe-45-uduhigo-messi-yihariye-tumugira-umukinnyi-wa-mbere-ku-isi-146820.html

  • Perezida wa Rayon Sports utari mu Rwanda yeguye ku mwanya wo kuyobora iyi kipe #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidele wari umuyobozi wa Rayon Sports, yamaze kwegura k’umwanya wo kuyobora uyu muryango ku mpamvu z’uburwayi

    Uyu mugabo wari ku mpera za manda ye y’imyaka 4 muri Rayon Sports aho yagombaga kurangiza mu kwezi gutaha k’Ukwakira, ntabwo ari mu Rwanda aho yagiye hanze y’igihugu kwivuza umugongo.

    Mu itangazo Rayon Sports ishyize hanze yagize iti “Perezida Jean Fidele Uwayezu yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi.”

    Urwayezu Jean Fidele watorewe kuyobora umuryango wa Rayon Sports tariki ya 24 Ukwakira 2024, amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari hanze y’u Rwanda aho yagiye kwivuza umugongo wari umaze igihe.

    Yeguye mu gihe mu kwezi gutaha k’Ukwakira 2024 ni bwo hari hateganyijwe amatora yo gutora Komite Nyobozi ya Rayon Sports.

    Inkuru bijyanye: Uwayezu Jean Fidele azinukirwa kuki?

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-sports-utari-mu-rwanda-yeguye-ku-mwanya-wo-kuyobora-iyi-kipe

  • Nyamasheke: Hatangijwe igishushanyo mbonera kizaca akajagari mu mikoreshereze y'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Nyamasheke isanganywe igisushanyo mbonera cy'igice cy'umujyi, gusa cyakoraga mu mirenge itatu ari yo Kagano, Kanjongo na Bushekeri.

    Aka Karere ko mu Ntara y'Iburengerazuba gafite igice kinini cy'icyaro, igice kinini kigizwe n'amazi n'igice kinini kigizwe n'amashyamba agenda yiyongera.

    Nyiraneza Mediatrice yabwiye IGIHE ko icyateraga akajagari mu mikoreshereze y'ubutaka bw'Akarere ka Nyamasheke ari uko abaturage badafite amakuru arambuye ku mikoreshereze yabwo.

    Ati 'Ibyangombwa by'ubutaka nubwo tubifite, umuturage ntaramenya ko kugira icyo abukoreraho bisaba kubanza kureba icyo bwagenewe kuko twari tumenyereye ko ufite ubutaka abukoresha icyo ashaka'.

    Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Aldo Muhizi, yavuze ko mu ikorwa ry'iki gishushanyo mbonera bakeneyemo uruhare rw'abaturage kugira ngo kizaze gisubiza ibibazo byabo.

    Ati 'Abaturage tubitezeho ko bazaduha amakuru y'ibigendanye n'Akarere byose byadufasha mu gukora igishushanyo mbonera cyiza'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko iki gishushanyo mbonera kizaba umuti urambye ku kibazo cy'imikoreshereze y'ubutaka bw'aka Karere yagaragaragamo akajagari.

    Ati 'Dufite ikibazo cy'uko ubutaka bw'Akarere buri umwe abukoresha uko yishakiye. Iyo buri umwe abukoresha ku nyungu ze, inyungu rusange ziradindira kandi dukwiye kubutekereza nk'ubutaka bwacu ariko tuzasigira n'abazadukomokaho'.

    Meya Mupenzi yijeje abaturage ko iki gishushanyo kigiye gukorwa kitazababangamira, ko ahubwo kizaza gishyira ibintu mu buryo.

    Ati 'Utuye nabi ahita abona ko hari aheza ho guturwa. Iyo haje igishushanyo mbonera kikatwereka ngo hari n'aho gutura, dushobora kugenda tukahakata site yo gutura, tukajyanayo ibikorwaremezo abantu bakaza bahasanga ibyo bikorwaremezo kandi hatunganyije'.

    Akarere ka Nyamasheke gatuwe n'abaturage barenga ibihumbi 434 ku buso bwa kilometero kare 1174.

    Akarere ka Nyamasheke katangiye gukorerwa igishushunyo mbonere cy’ubuso bwose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hatangijwe-igishushanyo-mbonera-kizaca-akajagari-mu-mikoreshereze-y

  • Abanya-Rulindo basabwe kwifashisha umusaruro w'ihinga barwanya igwingira ry'abana – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yatangizaga ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2025 A (Umuhindo).

    Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Bushoki, mu gishanga cya Bahimba gifite hegitari 327 cyatangiye guterwamo ibigori.

    Muri iki gihembwe, iki gishanga kizahingwamo ibigori ku buso burenga hegitari 200 ariko gisanzwe gihingwamo n'ibirayi, ibishyimbo ndetse n'imboga. Kinakoreshwamo imashini zigera kuri 41 zuhira mu gihe cy'impeshyi cyangwa imvura yabaye nke.

    Guverineri Mugabowagahunde yasabye abahinzi guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa kugira ngo kwihaza mu biribwa bishoboke ndetse bakabikomatanya n'uburyo bwo kurwanya isuri cyane cyane mu duce tw'imisozi miremire kugira ngo umusaruro uzabe mwiza.

    Yavuze ko uwo musaruro ariko ukwiye gufasha abahinzi gukemura ibindi bibazo by'imirire mibi bikigaragara mu bana.

    Ati 'Nitubona umusaruro uzadufashe no kugera ku zindi ntego. Urugero nk'aka Karere ka Rulindo karacyari mu dufite abana benshi bafite ikibazo cy'imiririe mibi. Umusaruro tugeraho nudufashe gukemura ibyo bibazo binyuze mu gutera ibiti by'imbuto byinshi, kudasesagura, uturima tw'igikoni na gahunda ya Girinka ikaza itwunganira. Reka iki kibazo cy'igwingira ry'abana tukigire icyacu, umusaruro mwiza twiteze uzadufashe guhangana na cyo'.

    Mugabowagahunde kandi yijeje abahinga ibigori mu gishanga cya Bahimba ko bizajya kwera baramaze kubona ubwanikiro kugira ngo barusheho gufata neza umusaruro wabo nta wangiritse.

    Izamuhaye Jean Claude uyobora Ishami ry'ubushakashatsi ku bihingwa muri RAB, yavuze ko imibare ku rwego rw'igihugu igaragaza ko abahinzi bari mu gihe cyiza cyo gutegura ubutaka ariko gutera imyaka bikaba bikiri hasi.

    Abahinga ibigori by'umwihariko, yabasabye gufatirana uku kwezi kwa Nzeri bakaba bamaze kubitera kuko biri mu bikenera imvura nyinshi bityo bigasaba kubihinga kare ngo itazacika biteze.

    Ikigo k'Igihugu cy'Iteganyagihe kigaragaza ko imvura y'umuhindo yatangiye kugwa hagati y'itariki ya 1 n'iya 10 Nzeri 2024, hamwe na hamwe mu gihugu ikaba izacika hagati ya tariki 11 n'iya 30 Ukwakira 2024.

    Hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2025 A (Umuhindo)

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangije ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo

    Igishanga cya Bahimba gihingwamo ibigori n’ibindi bihingwa

    Guverineri Mugabowagahunde yasabye ko umusaruro w’ubuhinzi ukwiye gufasha abahinzi gukemura ibindi bibazo by'imirire mibi bikigaragara mu bana

    Izamuhaye Jean Claude yasabye abahinga ibigori by'umwihariko gufatirana uku kwezi kwa Nzeri bakaba bamaze kubitera kuko biri mu bikenera imvura nyinshi

    Abahinzi bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iki gihembwe cy’ihinga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-rulindo-basabwe-kwifashisha-umusaruro-w-ihinga-barwanya-igwingira-ry

  • Ibiza ku isonga mu ihohoterwa rikorerwa mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 662 mu bigo 10 bitandukanye.

    Bwagaragaje ko 87,0% by'abahungu bakoresha amagambo mabi mu gihe abakobwa banze ko bakorana imibonano mpuzabitsina, 82,7 % bakabatuka iyo banze ubushuti bwabo, 81,7% bakoresha amagambo asebanya, 70,9% bakubita abakobwa mu gihe banze ubushuti na ho 69,6% babakubita mu gihe banze ko baryamana.

    Bwerekanye ko kandi 68,1% by'abakobwa bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, 64,4% basekwa mu gihe bari mu mihango n'aho 53,4% bakorwa ku myanya y'ibanga batabishaka naho 68.1% basambanywa ku gahato.

    Ku ruhande rw'abarimu bakorera abanyeshuri b'abakobwa ihohoterwa usanga nibura 88,0% babasezeranya amanota meza, 87,4% babashukisha amafaranga, 76,2% babatera ubwoba iyo banze ubusabe bwa bo, 75% bakabaha amanota make, 62% bakabasambya ku gahato mu gihe 67,0% batuka abakobwa iyo banze ubusabe bw'abo.

    Mu bakoreweho ubushakashatsi nibura 4,6% bakoze imibonano mpuzabitsina n'abo bahura mu kigo cy'ishuri. Harimo 3,0% babikoze n'abanyeshuri bagenzi babo mu gihe 1,6% babikoranye n'abarimu.

    Abagera kuri 1,9% batewe inda bagifite imyaka iri munsi ya 15.

    Abanyeshuri 59% babajijwe, bagaragaje ko bazi uburyo bwo kugaragaza ihohoterwa bakorerwa, nyamara abatinyuka kurigaragaza ni 37,3% gusa.

    Umuyobozi Mukuru wa YWCA, Uzamukunda Pudentienne, agaragaza ko iki ari ikibazo gikwiye guhagurikirwa n'inzego zose zireberera umuryango Nyarwanda.

    Ati 'Hakenewe kongera ubukangurambaga kandi tugakurikirana neza ko abana bose abahungu n'abakobwa bigishijwe, umuco wo guhohotera ukaba kirazira mu mashuri yacu. Ubikoze akaba azi ko hari ibihano biteganyijwe, kandi abantu bakareka kurebera ihohoterwa, bakajya babivuga.'

    Imiryango yakoze ubu bushakashatsi yagaragaje ko nubwo hashyizweho amategeko n'amwe mu mabwiriza arebana no guteza imbere uburinganire mu mashuri hakiri imbogamizi ku bakobwa kuko bakunze guhura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Mineduc yasabwe kongera gusura ibigo by'amashuri bitandukanye hakanavugururwa amabwiriza y'imyitwarire abigenga ndetse n'uburyo bwo kumenyekanisha ibikorwa by'ihohoterwa.

    Abakobwa 37,3% ni bo bashobora gutanga amakuru ko bakorewe ihohoterwa

    Ubwo hamurikwaga ubwo bushakashatsi, hagaragajwe ko hakiri ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiza-ku-isonga-mu-ihohoterwa-rikorerwa-mu-mashuri

  • Umwami Letsie III yakiriye impapuro zemerera Amb. Hategeka guhagararira u Rwanda muri Lesotho – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Nzeri 2024, kibera ku ngoro y'uwo mwami iherereye mu Murwa Mukuru Maseru.

    Ambasaderi Hategeka yagaragaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu gikikijwe na Afurika y'Epfo mu mpande zose, avuga ko ari andi mahirwe yo gukomeza kwagura ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Ni iby'agaciro gushyikiriza impapuro Umwami Lestie III zo guhagarira u Rwanda muri Lesotho. Ndashimira Minisitiri w'Intebe Wungirije, Nthomeng Majara na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Lejone Mpotjoane, kuba banyakiriye ndetse banyifurije imirimo myiza. Nanjye nzaharanira guteza imbere umubano w'ibihugu byombi mu nzego zitandukanye z'ubufatanye.'

    Ubufatanye bw'u Rwanda na Lesotho buzashingiye mu ishoramari n'ubucuruzi mu nzego nk'ubucuruzi, ubuhinzi, umutungo kamere, ubuvuzi cyane cyane mu bikoresho byabwo, uburezi, ikoranabuhanga n'uburyo bwo guhanahana ubumenyi mu bijyanye no kugeza serivisi zinoze ku baturage.

    Umwami Letsie III yatanze intashyo kuri Perezida Kagame ndetse anamushimira ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y'Umukuru w'Igihugu yo muri Nyakanga 2024.

    Umwami Letsie III yagaragaje ko iyo ntsinzi ishimangira uburyo Abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bwa Perezida Kagame, anashimira u Rwanda muri rusange ku musanzu rukomeje gutanga wo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Yifurije Ambasaderi Hategeka imirimo myiza yemeza ko Lesotho izakora uko ishoboye kugira ngo umubano wayo n'u Rwanda ukomeze kuzamurwa hashingiwe ku nyungu z'ibihugu byombi.

    Umubano w'u Rwanda na Lesotho watangiye kubakwa mu 1983, ukaba ushingiye ku bwubahane n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Wabagarijwe n'ibikorwa bitandukanye byiganjemo kugenderanira kw'abayobozi b'impande zombi, aka wa munyarwanda wavuze ko 'ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.

    Uruzinduko rwa vuba ni urwo Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yagiriye muri iki gihugu kiri ku buso bwa kilometero kare 30.355, aho yari agiye mu muhango w'irahira rya mugenzi we, Ntsokoane Samuel Matekane.

    Ni mu gihe na Ntsokoane Samuel Matekane yaje gufata mu mugongo u Rwanda ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anitabira umuhango w'irahira rya Perezida Kagame.

    U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zirimo n'iz'umutekano, ibi byatumye muri Mutarama 2022 uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ine muri Lesotho aho yagiye gusura Polisi y'iki gihugu.

    Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.

    Umwami Letsie III (iburyo) yakiriye impapuro zemerera Amb Hategeka guhagararira u Rwanda muri Lesotho

    Minisitiri w'Intebe Wungirije, Nthomeng Majara yashimiye Amb Emmanuel Hategeka ugiye guhagararira u Rwanda muri Lesotho

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Lesotho, Lejone Mpotjoane (ibumoso) yifurije ishya n’ihirwe Amb Emmanuel Hategeka ugiye guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika

    Amb Emmanuel Hategeka aha icyubahiro ibendera ry’igihugu cya Lesotho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwami-letsie-iii-yakiriye-impapuro-zemerera-amb-hategeka-guhagararira-u-rwanda

  • Perezida Kagame yibukije Minisitiri w'Uburezi mushya ko inshingano afite zitoroshye ariko zishoboka – #rwanda #RwOT

    Ni impanuro Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa 13 Nzeri 2024 mu Biro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri Joseph Nsengimana.

    Ku wa 11 Nzeri 2024 nibwo Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w'Uburezi, asimbuye Gaspard Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Isanzure.

    Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, Perezida Kagame yagaragaje ko kurahira kwa Joseph Nsengimana kugaragaza ko yiteguye gushyira mu bikorwa inshingano yahawe.

    Ati 'Kurahira bivuze ko yemeye kandi yiteguye gukorera igihugu cye, muri izi nshingano zijyanye n'ibireba uburezi mu gihugu cyacu. Uburezi buri mu bintu by'ibanze dushyira imbere, mu iterambere ry'igihugu cyacu, mu iterambere ry'Abanyarwanda n'imikoranire y'u Rwanda ndetse n'amahanga.'

    Yakomeje agaragaza ko urwego rw'uburezi rufite uruhare rukomeje mu iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Ibiva mu burezi birafasha kandi ibijyanye n'uburezi ni ibintu tuvoma ari mu gihugu cyacu mu bushobozi bwacu ariko tuvoma no hanze, hari ibijyanye n'u Rwanda rwacu ubwarwo hari n'ibijyanye no kumenya Isi n'abandi bayituye n'imikoranire byose bitungana iyo uburezi bugenda neza mu gihugu bugategura abantu kugira ngo bahangane n'ibibazo bitandukanye by'isi ariko noneho banashingire aho biyubake mu majyambere n'ibindi.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo urugendo rukiri rurerure hari intambwe ifatika imaze guterwa mu kuzamura urwego rw'uburezi mu Rwanda.

    Ati 'Uburezi bwacu bumaze gutera intambwe ariko ntabwo bwari bwagera aho twifuza cyangwa se hashimishije bitewe n'ibyo tubona hirya no hino. Inshingano rero Nsengimana amaze kurahirira nagira ngo mu menyeshe ko ntabwo ari inshingano zizakureba wenyine, ni inshingano itureba twese nk'igihugu n'abandi bayobozi, tugomba gufatanya kugira ngo uburezi bwacu bushingirwaho na byinshi bukomeze gutera imbere. Aho tugeze ni heza ntabwo twasubira inyuma, ahubwo duhera aho ngaho bimeze neza tukifuza ko byatera imbere kurusha.'

    Perezida Kagame yibukije Minisitiri w'Uburezi mushya ko inshingano afite ifite uburemere kandi yizeye ko abwumva.

    Ati 'Inshingano ufite nibwo buremere bwayo ngira ngo kandi urabwumva ariko kandi nk'uko nabivuze tuzafatanya kugira ngo twuzuze inshingano tugomba kuzuza, bireba urubyiruko, bireba abakuru n'abato, bireba amajyambere y'igihugu muri rusange, ntabwo byoroshye rero ariko birashoboka nk'uko n'ahandi hose bishoboka cyangwa nk'uko na hano byashobotse urebye aho tuvuye n'aho tugeze. Birashoboka gukomeza gutera imbere, turakwifuriza akazi keza.'

    Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w'Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

    Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy'Abanyamerika cy'ikoranabuhanga, Intel Corporation.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yibukije-minisitiri-mushya-w-uburezi-ko-inshingano-afite

  • Ikintu cyababaje Hakizimana Muhadjiri mu buzima bwe n’icyamushimishije, ikintu azi guteka kurusha ibindi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Hakizimana Muhadjiri avuga ko ikintu kimushengura umutima mu buzima ari ukuba papa we atakiriho ngo arebe urwego agezeho abikesha umupira w’amaguru.

    Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, uyu mukinnyi ukina asatira izamu yahishuye byinshi bijyanye n’ubuzima bwe bwite.

    Muhadjiri Hakizima ni umuhererezi mu muryango w’abana 12 barimo na Sibo Abdul na Haruna Niyonzima bamenyekanye mu mupira w’amaguru. Ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa.

    Yakiniye amakipe atandukanye nka Etincelles FC, Kiyovu Sports, Mukura VS yavuyemo yerekeza muri AS kigali atakiniye umukino n’umwe kuko yahise yerekeza muri APR FC yavuyemo ajya muri Emirates Club yagarutsemo ajya muri Police FC yo mu Rwanda.

    Mu bwana bwe avuga ko ikintu yakubitiwe cyane ari ugukunda umupira akanga ishuri, ntabwo yakundaga kwiga mu gihe ababyeyi be bumvaga ari byo yashyiramo imbaraga imbere y’ibindi byose.

    Kimwe mu bintu yakoze akiri umwana n’ubu yibuka kumva yaseka ni ukuntu akiri umwana yakundaga gutera amabuye hejuru y’inzu ni kimwe mu bintu atajya yibagirwa.

    Ati 'nibuka ko hari igihe mu rugo bandakazaga nkatera amabuye hejuru y’inzu. Urumva ni ukubera umujinya ariko ni bimwe mu bintu ntajya nibagirwa.'

    Yakomeje avuga ko kuva akiri umwana yatekerezaga kuzakina umupira w’amaguru nta kindi kintu yatekerezaga. Gusa kuri ubu nyuma y’umupira w’amaguru afite ibindi bintu bimwinjiriza amafaranga.

    Ku kijyanye no kuba hari ikintu yicuza mu buzima bwe, yagize ati 'Nta kintu na kimwe nicuza, iyo ikintu nagikoze sinjya nkicuza.'

    Hakizimana Muhadjiri avuga ko ikintu cyamushimishije mu buzima bwe ni uko uyu munsi afite umwana. Ati 'Ikintu cyanshimishije mu buzima ni uko mfite umwana, nari mukeneye.'

    Ku kintu cyamubabaje, yagize ati 'ikintu cyamababaje ni uko uyu munsi nk’uko ubivuga Muhadjiri iyo nza kugira amahirwe nkaba mfite papa akareba bino bintu nakoze bavuga Muhadjiri umwana yabyaye byari kuzanshimisha.'

    Hakizimana Muhadjiri ni umukinnyi uvuga ko mu buzima busanzwe akunda kurya ifiriti, umuceli, ibishyimbo n’inyama.

    Ku kintu azi guteka kurusha ibindi, yagize ati 'ikintu nzi guteka kurusha ibindi bintu byose ni umuceli n’inyama.'

    Uyu mukinnyi wanditse izina akaba akunzwe na benshi, yemeza ko umuntu wamugiriye inama mu buzima bwe n’uyu munsi akaba akibona ibyo yamubwiye ari mama we.

    Amafaranga menshi yafatiye rimwe avuye mu mupira w’amaguru arenga miliyoni 100 ni mu gihe ayo yafashe bwa mbere ari ibihumbi 70 yahembwe ari muri Etincelles.

    Hakizimana Muhadjiri ababazwa n’uko papa we atakiriho ngo arebe aho umwana we ageze

    Hakizimana Muhadjiriashimishwa no kuba afite umwana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikintu-cyababaje-hakizimana-muhadjiri-mu-buzima-bwe-n-icyamushimishije-ikintu-azi-guteka-kurusha-ibindi