Blog

  • Gen Maj Alex Kagame yashimangiye ko Ingabo z'u Rwanda zikomeje gutsinsura ibyihebe muri Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Ubwo yagiranaga ikiganiro na Televiziyo yo muri Mozambique, Gen Maj Kagame yasobanuye ko ubu ibice bigenzurwa n'Ingabo z'u Rwanda bitekanye.

    Ati 'Navuga ko ibintu bimeze neza mu bice byose tugenzura. Abantu baragenda nta nkomyi.'

    Kuva mu ntangiriro za Kanama, hagiye havugwa imirwano hagati y'inzego zishinzwe umutekano n'ibyihebe mu mashyamba yo mu duce twa Mucojo mu Karere ka Macomia.

    Ibyo bikorwa byo guhashya ibyihebe bivugwa ko byaberaga mu bilometero 100 uvuye mu Mujyi wa Mocímboa da Praia, bikifashishwamo intwaro zikomeye zirimo imodoka z'intambara mu gutahura aho ibyihebe byihishe.

    Ati 'Turi gukora cyane kandi twabashije guca intege umwanzi. Twabashije kumwirukana mu ishyamba rya Catupa, muri Massalo no mu bice bya Mucojo. Hari ibindi bikorwa bigikomeje ariko icyo navuga ni uko umutekano uri mu biganza byacu.'

    Cabo Delgado ni agace kigaruriwe n'ibyihebe kuva mu 2017. Kuva mu myaka itatu ingabo z'u Rwanda zagerayo, ibintu byasubiye mu buryo.
    Gen Maj Alex Kagame wasoje ubutumwa bwe muri Mozambique, ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yinjiye mu gisirikare mu 1987, bivuze ko afite ubunararibonye bw'imyaka 36.

    Yasimbuwe na Gen Maj Emmy Ruvusha wageze muri Mozambique ku wa 20 Kanama 2024 yerekwa ibice byose Inzego z'Umutekano z'u Rwanda zifite mu nshingano birimo Mocimboa da Praia, Chinda, Palma, Afungi, Pundanhar, Macomia, Ancuabe na Pemba.

    Gen Maj Alex Kagame ubwo yahererekanyaga ububasha na mugenzi we Gen Maj Ruvusha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutekano-uri-mu-biganza-byacu-gen-maj-alex-kagame-ku-bikorwa-by-inzego-z

  • Kwibuka: Ku Cyicaro cya Loni hashyizwe ikibumbano cy'urumuri rw'icyizere – #rwanda #RwOT

    Iki kimenyetso gishyizwe ku cyicaro gikuru cya Loni mu gihe hari guterana Inteko Rusange ya 79 y'uyu muryango. Cyashyizwe mu busitani buherereye mu gice cy'iburengerazuba kuri iki cyicaro cya Loni.

    Iki kimenyetso cy'urumuri rw'icyizere kiriho ubutumwa bugira buti 'Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Twibuke twiyubaka'.

    Iki kibumbano kandi ni ikimenyetso cy'umuhate w'u Rwanda mu bikorwa bigamije gukumira Jenoside, ndetse kigashimangira intego yarwo mu kurwanya ingabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n'imvugo zibiba urwango.

    Melissa Fleming uri mu bakozi b'Umuryango w'Abibumbye yavuze ko 'Ikimenyetso cy'urumuri rw'icyizere rwo kwibuka kizahora cyaka nk'ikintu kigaragara gifasha umuryango mpuzamahanga ndetse n'abantu benshi basura Umuryango w'Abibumbye, kwamagana no guhangana n'imvugo zose zibiba urwango.'

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni, Ernest Rwamucyo yavuze ko 'Urumuri rw'icyizere rwo kwibuka ni ikimenyetso cy'amahoro, ubutabera n'ubumwe, indangagaciro ziza imbere mu gukira ibikomere kwacu n'umuhate wacu mu bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge.'

    'Iki kibumbano kibumbatiye igisobanuro gikomeye bitari ku Banyarwanda gusa, ahubwo no ku muryango mpuzamahanga mu bya dipolomasi. Ni ikimenyetso cy'inshingano dufite nk'abadipolomate n'abahagarariye umuryango mpuzamahanga dufite mu gukumira ubwicanyi. Uru rumuri rutwibutsa kugira icyo dukora igihe cyose tubonye ibimenyetso by'urugomo, kugira ngo amasomo u Rwanda rwasize duharanire ko atibagirana.'

    Iki kibumbano ni cyo kimenyetso cya mbere gihoraho gishyizwe ku cyicaro cya Loni mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Ku Cyicaro cya Loni hashyizwe ikibumbano cy'urumuri rw'icyizere mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka-ku-cyicaro-cya-loni-hashyizwe-ikibumbano-cy-urumuri-rw-icyizere

  • Ikipe y’igihugu ya Handball yamenye ikipe bizahura muri 1/4 #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 izahura na Maroc muri 1/4 mu gikombe cy’Afurika.

    Iki gikombe kirimo kubera muri Tunisia, u Rwanda rwageze muri 1/4 nyuma y’uko ejo rwatsinze Libya mu mukino usoza itsinda rya 2 ibitego 43-36.

    U Rwanda rwari rwatsinzwe imikino 2 ya mbere ya Algeria na Tunisia rukaba rwarahise rugera muri 1/4.

    Muri 1/4 rukaba rugomba guhura n’ikipe y’igihugu ya Maroc aho umukino uzaba ku wa Gatatu tariki ya 13 Nzeri 2024.

    Ejo Amavubi azakina na Pyramids

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-ya-handball-yamenye-ikipe-bizahura-muri-1-4

  • Mu Gihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi umwana w'imyaka itanu(5) yishe mugenziwe #rwanda #RwOT

    Mu Gihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi umwana w'imyaka itanu(5) yishe mugenziwe n'ikaramu.

    Amakuru atugeraho aturuka i Bujumbura nuko umwana witwa RYAN BADILA yishe umwana mugenzi we biganaga akoresheje ikaramu.
    Ibi byabereye ku ishuri aho abo bana bigaga kuri Primaire.

    The post Mu Gihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi umwana w'imyaka itanu(5) yishe mugenziwe appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mu-gihugu-cyabaturanyi-cyu-burundi-umwana-wimyaka-itanu5-yishe-mugenziwe/

  • I&M Bank yahuguye abayobozi b'abakozi mu bigo bikorana na yo ku ihinduka ry'isoko ry'umurimo – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko kuri ubu bitewe n'impinduka zigaragara mu mikorere, ubumenyi umuntu afite ari bwo bufite akamaro kurusha ibikubiye mu mpamyabumenyi ye.

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, mu mahugurwa yari yateguwe na I&M Bank (Rwanda) Plc, yateguriwe abayobozi b'abakozi mu bigo bitandukanye bikorana n'iyi Banki.

    Yari ajyanye n'uburyo bwo guhangana n'impinduka zigaragara mu mikorere ya none, zirimo n'ikoranabuhanga rishya rigenda ryaduka n'ibindi.

    Aya mahugurwa yibanze ku kongerera ubumenyi aba bayobozi mu bijyane no kwisanisha n'izi mpinduka mu guharanira iterambere rirambye ry'ibigo bakorera.

    Dr. Lanre Olusola, yagaragaje ko ibikorwa by'abayobozi bigira ingaruka zikomeye mu kazi no ku bakozi. Yasobanuye ko guhindura imikorere y'ikigo runaka hagamijwe iterambere bitari uguhindura amategeko cyangwa guha akazi abakozi bashya, ahubwo ko kumenya ibitekerezo no guha agaciro inyunganizi z'abo bakoresha ari ingenzi.

    Ikindi cyagarutsweho ni imikorere y'iki gihe, aho yagaragaje ko abakoresha bakwiye kwita ku musaruro w'abakozi babo kuruta gushyira imbaraga mu kubasaba kuba mu biro kuko byagaragaye ko bishoboka ko abantu bakorera mu ngo.

    Dr. Lanre Olusola, yashishikarije abayobozi b'abakozi gushyira imbaraga mu mahugurwa y'abo.

    Ati 'Mu kongerera abakozi ubushobozi bizatuma bagira imbaraga zo gukemura ibibazo byabo bwite. Ibi bishobora guteza imbere umuco wo gutekereza byagutse no gufata inshingano.'

    Aya mahugurwa yabaye mu gihe hashize iminsi mike ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc buhuriye mu mwiherero, hagamijwe gusuzumira hamwe imikorere ya banki no kureba uko yarushaho guhuzwa n'ibyifuzo by'abakiliya.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Benjamin Mutimura, yagaragaje ko mu mezi make ari imbere 50% by'ubumenyi buhari ubu butazaba bugikenewe ku isoko ry'umurimo, bityo hakwiye izindi mbaraga mu kujyana n'igihe.

    Ati 'Ikintu kimwe maze kubona ni uko byinshi bigenda bihinduka. Tugomba kuzirikana ko 50% by'imirimo ihari ubu itazaba ihari mu myaka ya vuba ahubwo hakenewe kwihugura ku bumenyi bushya. Hamwe n'ikoranabuhanga hazaba hari utuzi dushya tutazi ubu, igikurikira ni ukumenya uko wakitegurira kuzakira ibyo utazi ariko bizaza.'

    Yashimangiye ko nk'abayobozi b'abakozi mu bigo bitandukanye, bakwiye kureba ibikenewe mu kazi ka buri munsi bakabijyanisha n'ibigezweho ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Impamvu y'uyu munsi ni ukureba ibishya bigezwego ku isoko, iterambere riri mu bijyanye n'akazi, n'ibindi. Ni ukureba ni gute ibyo byose twabyinjiza mu kazi kacu.'

    Benjamin Mutimura, yahamije ko kwinjiza izi mpinduka mu kazi, bishimangira intego yo kureba ko ibyo bakora byaramba kandi bikagira ingaruka nziza ku baturage.

    Imwe mu nkingi z'iterambere rirambye za I&M Bank (Rwanda) Plc, harimo guhindura imibereho y'abaturage bangana na miliyoni 2 mu myaka itatu iri imbere.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Benjamin Mutimura, yagaragaje ko mu mezi make ari imbere ubumenyi buhari ubu butazaba bugikenewe ku isoko ry'umurimo, bityo hakwiye izindi mbaraga mu kujyana n'igihe

    Impuguke mu bijyanye n'igenamigambi ry'ibigo no guhugura abakozi muri Afurika, Dr. Lanre Olusola, yagaragaje umumaro w’ubumenyi bw’umuntu ku isoko ry’umurimo mu bihe bya none

    Hagaragajwe ko hakwiye kwita ku musaruro w'abakozi kuruta gushyira imbaraga mu kubasaba kuba mu biro

    Hafashwe umwanya wo kumurika itsinda rya bamwe mu bakozi ba I&M Bank (Rwanda) Plc

    Aya mahugurwa yibanze ku kongerera ubumenyi abayobozi b’abakozi mu bijyane no kwisanisha n’impinduka ku isoko ry’umurimo mu guharanira iterambere rirambye

    Aya mahugurwa yabaye mu gihe hashize iminsi mike ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc buvuye mu mwiherero wari ugamije gusuzumira hamwe imikorere ya banki

    Abari bafite ibibazo bahawe umwanya wo kubaza

    Amafoto Niyonzima Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-yahuguye-abayobozi-b-abakozi-mu-bigo-bakorana-ku-ihinduka-ry-isoko-ry

  • Bishobora kuzaba bibi nk’ibyo mu 2015: Abanya… – #rwanda #RwOT

    Umudage Torsten Frank Spittler utoza ikipe y’igihugu Amavubi, mu mezi 10 amaranye iyi kipe, yari amaze gutuma icyizere kigaruka mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda.

    Ubwo u Rwanda rwari rumaze kugwa miswi na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cya Africa AFCON ya 2025, umutoza Torsten Frank Spittler yibukije abanyarwanda ko kuba yarahisemo gusinya amasezerano y’umwaka umwe, ari uko ari wo yashakaga kumara atoza umupira w’amaguru hanyuma akabihagarika.

    Frank Spittler yagize ati: “Nkigera hano bambajije igihe namara mbabwira ko nshaka umwaka umwe kuko inkweto zanjye ziri kugenda zisaza ahubwo nzishima nizibasha kugeza mu Ukuboza. 

    Kuva yatangira gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Torsten Frank Spittler uretse umukino wa Benin yatsindiwe muri Cote d’Ivoire, nta wundi mukino aratsindwa. Mu mikino y’amarushanwa uyu mutoza yakinnye, yatsinze Afurika y’Epfo na Lesotho, naho amakipe nka Libya, Nigeria na Mozambique anganya nu Rwanda. 

    Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, Frank Spittler n’Amavubi ni aba mbere mu itsinda H ririmo amakipe y’ibigugu nka Nigeria, Afurika y’Epfo, Benin, Mozambique na Lesotho.

    Mu gushaka itike y’Igikombe cya Africa AFCON ya 2025, nabwo Amavubi ya Torsten Frank Spittler nubwo afite amanota abiri mu itsinda D, yihagazeho yanga gutsindirwa muri Libya,  yanga no gutsindirwa i Kigali na Nigeria aho amakipe yombi yaguye miswi. 

    Kugeza ubu mu gushaka itike y’Igikombe cya Africa AFCON ya 2025, u Rwanda ni urwa Gatatu n’amanota 2, Benin ya Kabiri ifite amanota 3, Nigeria ya mbere ifite amanota 4, Libya yo ifite inota rimwe. 

    Mu gihe byose bisa nk’aho byashobokaga ko u Rwanda rwajya mu gikombe cy’Isi cyangwa mu gikombe cya Afurika, umutoza wari uri kubihirimbanira ari we Torsten Frank Spittler yatangaje ko asigaje amezi abiri gusa mu Rwanda. 

    Torsten Frank Spittler namara gusezera ku Amavubi, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ishobora kuzasubira mu bihe bibi nk’ibyo yagiyemo guhera tariki 15 Mutarama 2015, ubwo abanyarwanda bamenyeshwaga ko umutoza Stephen Constantine yatandukanye n’ikipe y’igihugu, akerekeza gutoza u Buhinde. 

    Ku bwa Stephen Constantine, nabwo u Rwanda mu mupira w’amaguru rwari rufite umwuka mwiza nk’uwo ku bwa Trosten Frank Spittler. 

    Ubwo yageraga mu Rwanda, umukino we wa mbere, Stephen Constantine yatsinze ikipe y’igihugu ya Libya ibitego bitatu ku busa, ubwo bashakaga itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, byari biteganyijwe ko cyari kubera muri Morocco, kikaza kubera muri Guinea Equatorial kubera icyorezo cya Ebola cyavugwaga muri Morocco. 

    Umukino wa kabiri yatoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, wari umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Gabon. Icyo gihe Gabon yari yanamanuye i Kigali intwaro nka Pierre-Emerick Aubameyang wari umeze neza muri Brussia Dortmund, ariko ibyo ntabwo byakanze Stephen Constantine kuko yatsinze Gabon igitego kimwe ku busa cya Jacques Tuyisenge. 

    Nyuma y’ibyumweru kimwe, Stephen Constantine n’Amavubi ye bagiye muri Gabon yari igifite Pierre-Emerick Aubameyang, ayisigira impamba y’igitego kimwe ku busa, igitego cyatsinzwe na Medie Kagere. 

    Nyuma yo kwahuranya Gabon inshuro ebyiri, Stephen Constantine yikojeje muri Congo Brazzaville mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Africa AFCON, ntabwo yahiriwe kuko u Rwanda rwatsinzwe na Congo Brazzaville 

    Nubwo Stephen Constantine yari yatsindiwe muri Congo Brazzaville, yatashye akubita agatoki ku kandi, nuko na Congo igeze mu Rwanda ayitsinda ibitego bibiri ku busa, abifashijwemo na Ndahinduka Michael (Bugesera) Na Meddie Kagere. 

    Nyuma y’uko amakipe yombi yari agize ibitego bibiri, u Rwanda rwasezereye Congo Brazzaville muri Penaliti. Ibyo gukomeza ku Rwanda ntabwo byajemo amahirwe, kuko rwagonzwe n’ikibazo cy’uko rwakinishije umukinnyi ufite ibyangobwa bibiri nuko Congo Brazzaville, ikomeza mu gikombe cya Afurik ityo ariko itashoboye gutsinda u Rwanda. 

    Izo ntsinzi zisukiranyaga gutyo, zarangiranye n’igenda rya Stephen Constantine mu 2015 aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatangiye gutsindwa umusubirizo. 

    Nyuma yo kugenda kwa Stephen Constantine, u Rwanda twatojwe n’abatoza batandukanye nka Johnathan McKinstry, Mashami Vincent, Carlos Alós Ferrer, Antoine Hey n’abandi batigeze bahabwa amasezerano, gusa ibyishyimo byarabuze, ahubwo amarira aba yose ku bakunzi b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’. 

    Biraca amarenga ko Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, ishobora gusubira mu bihe yari imazemo imyaka icyenda byo kujya itsindwa umusubirizo. Ndetse bikongera kugora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, kongera kubona umutoza mwiza uri ku rwego rwa Torsten Frank Spittler cyangwa  Stephen Constantine. 

    Hasabwa iki? 

    Abashinzwe gukurikirana ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, barasabwa kwicara bakaganiriza umutoza, bakamwumvisha ibyiza byo kuba mu Rwanda. Bakwiriye kandi gushaka uko yahabwa ibishoboka byose birimo no kongera amasezerano ariko agakomeza inzira y’intsizi ari kuyoboramo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”. 

    Torsten Frank Spittler utoza Amavubi aherutse gutangaza ko atazakomeza akazi ko gutoza 

    Hari impungenge ko nyuma y’igenda rya Torsten Frank Spittler ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izasubira hasi mu mikinire

    Mu gihe gito amaze mu Rwanda, umutoza Torsten Frank Spittler yatsinze ibihugu bikomeye harimo na Afurika y’Epfo 

    Torsten Frank Spittler yari amaze gufasha abakinnyi b’abanyarwanda kwizamurira icyizere mu kibuga 

    Kugenda kwa Torsten Frank Spittler bishobora gushyira u Rwanda mu kaga nk’ako rwagiyemo Stephen Constantine akimara kugenda 

    Ubwo yatozaga u Rwanda, Stephen Constantine, ibihugu yarabitsinze karahava

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146797/bishobora-kuzaba-bibi-nka-nyuma-yigenda-rya-constantine-ni-iki-kizakurikiraho-torsten-fran-146797.html

  • Rusine yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick ukora kuri Kiss FM, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Iyrn Uwase Nizra baheruka kwibaruka imfura.

    Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura.

    Rusine na Nizra bakaba bari bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo ni mu gihe batangiye kugaragaza urukundo rwa bo mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Muri Kanama 2024 nibwo Rusine yambitse impeta Uwase amusaba ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.

    Mu Ukwakira 2022 nibwo Rusine wari usanzwe ari umunyarwenya ukomeye mu Rwanda yinjiye kuri Kiss FM aho yabereye umunyamakuru w’ikimenyabose nyuma y’igihe atangiriye uyu mwuga kuri Power FM.

    Rusine Patrick yasezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rusine-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Arenga miliyari 7 Frw ashorwa mu kugurira ibikoresho abiga imyuga – #rwanda #RwOT

    Ni ibikoresho byifashihwa mu mikoro ngiro, ntibigire ikindi bikoreshwa ahubwo bikajugunywa. Birimo nk'amatara, sima, za prises n'ibindi bitandukanye.

    Kuzamura ingengo y'imari yo kugura ibyo bikoresho ni kimwe bikomeje kuzamura ireme ry'uburezi nk'uko bigaragazwa na bamwe mu bayobozi b'amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro babigaragaza.

    Umwe mu baganiriye na RBA ati 'Ukurikije uko twigishaga mbere aho tutahabwaga ibikoresho n'uko twigisha uyu munsi tubihabwa biratandukanye. Ubu usaba ibikoresho dukeneye byose tukabihabwa, bigatuma abana biga neza bagasohoka bafite ubumenyi bwifuzwa.'

    Umuyobozi ushinzwe integanyanyigisho mu kigo cy'igihugu gishinzwe amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, RTB, Rwamasirabo Aimable, yagaragaje ko ingengo y'imari y'ibyo bikoresho yazamuwe mu myaka itatu ishize, ari na byo bikomeje guteza imbere uburezi butangwa muri urwo rwego.

    Mu myaka itatu ishinze ingengo y'imari yo kugura ibikoreho byigashishwa mu masomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro yavuye kuri miliyari zirenga 5 Frw, igera kuri miliyari 7,2 Frw.

    Rwamasirabo ati 'Murumva namwe abanyeshuri biga hatari imikoro ngiro, biga mu buryo bw'amagambo gusa, ibidafasha cyane, ariko iyo ibyo bikoresho bibonetse ya magambo ajya mu bikorwa. Dufite ubuhamya bw'abikorera bavuga ko abana basohoka muri TVET ko baba bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.'

    Guverinoma y'u Rwanda yihaye gahunda y'uko mu mwaka wa 2024 imirenge yose yo mu gihugu izaba ifite nibura ishuri rimwe ry'imyuga n'ubumenyi ngiro, mu gihe ayo mashuri azaba yakira 60% by'abanyeshuri barangije icyiciro rusange.

    Mu mpera za 2023 hatangajwe ko mu myaka ibiri yari ishize hubatswe amashuri yigisha imyuga n'ubumenyingiro arenga 200 yiyongereye ku yandi yari asanzwe ku buryo ubu ageze kuri 556 mu gihugu hose.

    Umwaka w'amashuri wa 2022/2023 warangiye abiga mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyi ngiro bakabakaba 40% by'abiga mu mashuri yisumbuye.

    RTB igaragaza ko 86% by'abasoza amasomo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro babona akazi nibura nyuma y'amezi atandatu basoje amasomo.

    U Rwanda rufite intego ko abava mu cyiciro rusange bangana na 60% bazajya bakomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miliyari-7-frw-ashorwa-mu-kugurira-abiga-imyuga-ibikoresho

  • Hari abiga ari 70 mu cyumba kimwe: impuruza ku buke bw'ibyumba by'amashuri y'incuke – #rwanda #RwOT

    Mu byo Guverinoma y'u Rwanda iri gushyiramo ingufu ni no kwita ku burezi butangwa hakiri kare, ni ukuvuga ubuhabwa abana b'incuke, binyuze muri gahunda zitandukanye nko guteza imbere ingo mbonezamikurire.

    Gahunda y'ingo mbonezamikurire yatangiye mu 2011. Imibare igenda izamuka ku buryo nk'abana bagana izo ngo bavuye ku 256,677 mu 2018 bagera kuri 1,149,699 muri Kamena 2024.

    Yafashije ababyeyi kwita ku mikurire y'abana babo ariko bakanabona umwanya wo kujya gushabikira abandi nk'uko uwitwa Ndagiwe Dative waganiriye na RBA yabivuze.

    Ati 'Nk'ababyeyi b'i Kigali tujya gushabika dushaka imibereho y'abana. Amashuri ataraza gusiga abana biruka ku gasozi byari ikibazo cyane, ariko aho amashuri yaziye turabazana bakaguma ku kigo tuzi ko bafite umutekano, bakagaburirwa tugasanga bameze neza.'

    Icyakora nubwo iyo gahunda yishimirwa n'ababyeyi abayobozi b'amashuri bakomeje kugaragaza ko ubuke bw'ibyumba bigiramo bukomeje gutuma bakira bake n'abahari bakiga mu bucucike.

    Nko mu Rwunge rw'Amashuri rw'Agataramo rwo mu Karere ka Gasabo, bamaze imyaka itatu bakira abana b'imyaka itanu, gusa ku bw'ibyumba bike.

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rw'Agataramo, Nakure Marie Georgette ati 'Twakira abana bafite imyaka itanu kugira ngo umwaka ukurikiyeho bahite bajya mu mwaka wa Mbere kuko dufite icyumba kimwe gusa. Leta iramutse itwubakiye nk'ibindi byumba bibiri tugafata n'abana bato byaba byiza cyane.'

    Umuyobozi wa G.S Gisozi I witwa Evariste Banzubaze na we ati 'Ubushize twari dufite abana 214 bigiraga mu byumba bitatu gusa. Impuzandengo yari abana barenga 70 mu cyumba cy'ishuri. N'ubu turabyiteze kuko baracyaza.'

    Muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje ko izongera umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri y'incuke uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw'umwana kuva akiri muto.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko ibigo by'amashuri y'incuke byiyongereyeho 6,3% biva ku 3808 mu mwaka w'amashuri wa 2021/2022 bigera ku 4051 mu 2022/2023.

    Ubwiyongere buri hejuru bwagaragaye mu bigo bya leta aho byavuye ku 1136 mu 2021/2022 bigera ku 1245 mu 2022/23.

    Guverinoma y'u Rwanda ni na yo yihariye ibigo byinshi by'abana b'incuke ku rugero rwa 30,7%. Ikurikirwa na Kiliziya Gatolika ifite ibingana na 28,7% mu gihe amatorero y'aba-Protestant yihariye 17,6% na ho ibindi bigo abantu ku giti cyabo bafite n'indi miryango itari iya leta byihariye 15,2%.

    Mu myaka itanu iri imbere abagana amashuri y’incuke bazaba barageze kuri 65% bavuye kuri 35%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abiga-ari-70-mu-cyumba-kimwe-impuruza-ku-buke-bw-ibyumba-by-amashuri-y

  • Imyaka myinshi mu birombe bya zahabu, amahirwe mu Rwanda n'ibindi: Geleta wa Trinity Group – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2024, Banki yo muri Amerika y'Amajyambere, DFC, yemereye Trinity inkunga ya miliyoni 3,8 y'amadolari (miliyari 4 Frw) yo kuyifasha kunoza ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Geleta yasobanuye ko iyi nkunga izafasha iki kigo kwiteza imbere no guteza imbere abaturage bo mu Rwanda batuye hafi y'ibice gikoreramo ubu bucukuzi.

    Mu kiganiro na Jeune Afrique ku bikorwa bya Trinity, Geleta yagaragaje ko gukorera mu Rwanda ari agahebuzo bitewe n'uko icyerekezo cy'iki kigo gihura n'icya guverinoma y'iki gihugu.

    Yagize ati 'Igihebuje hano ni uko icyerekezo cya Trinity gihura n'icya guverinoma. Tugira uruhare rufatika mu gufasha u Rwanda, tukagaragaza ibishoboka bishobora kubyazwa umusaruro kandi birimo inyungu nyinshi.'

    Trinity Group yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2022, ubwo hahuzwaga ibigo byigenga bitatu byari bisanzwe bicukura amabuye y'agaciro ya Gasegereti, Wolfram na Coltan. Aya mabuye yifashishwa mu gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Umunyamigabane mukuru muri Trinity ni Techmet, ikigo gikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro gifite icyicaro i Dublin muri Ireland. Banki ya DFC na yo itanga umusanzu mu bikorwa byayo.

    Mu gihe u Bushinwa n'ibihugu by'i Burayi na Amerika bikomeje guhatanira amabuye y'agaciro y'ingenzi akenewe mu mpinduramatwara yo gukora batiri z'umuriro w'amashanyarazi, Peter Geleta yabibonyemo amahirwe akomeye.

    Yagize ati 'Twabonye aya mabuye arimo inyungu nyinshi ariko habayemo ikibazo cyo kubura uyashoramo imari n'uyongerera agaciro bijyanye n'igihe kigezweho. Ni amahirwe ataragombaga kuducika, cyane cyane mu bihugu nk'u Rwanda aho ishoramari rikorera mu bwisanzure, ritekanye.'

    Geleta yatangiriye akazi mu kigo cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cy'Abongereza n'Abanyamerika, ubu kizwi nka AngloGold Ashanti, cyakoreraga muri Afurika y'Epfo. Aho yahamaze imyaka 25.

    Yanabaye umwe mu itsinda ryafunguye ibirombe bishya ku mugabane, mu bihugu birimo Mali, Ghana, Guinea, Tanzania na Namibia, aho yabaye Umuyobozi Mukuru mu kirombe cya zahabu Navachab giherereye muri Namibia.

    Imyaka umunani yakurikiyeho Geleta yayimaze muri Australia mbere yo kugaruka muri Afurika, umugabane avuga ko yari akumbuye cyane bitewe n'amahirwe awubamo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Ku ikubitiro, Trinity Metals yashoye imari ya miliyoni 30 z'amadolari mu Rwanda. Iteganya gucukura amabuye y'agaciro menshi no kuzana abashoramari benshi.

    Iki kigo giteganya kuzajya gicukura toni 200 za gasegereti ku kwezi mu myaka itanu iri imbere, kivuye kuri toni ziri hagati ya 40 na 70, toni 100 za Wolfram buri kwezi mu gihe gito kiri imbere.

    Trinity kandi iteganya gucukura Lithium i Ntunga mu karere ka Rwamagana gaherereye mu burasirazuba bw'u Rwanda. Hari ubutaka bubitse toni zirenga 15 z'aya mabuye.

    Geleta ntateganya gucukura amabuye y'agaciro gusa kuko anashaka gufasha u Rwanda kugera ku rundi rwego rwo kuyongerera agaciro, binyuze mu kubaka uruganda ruyatunganya, anafashe mu guhugura abakorera muri uru rwego.

    Yagize ati 'Abanyarwanda bafite ubunararibonye bwinshi mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ku buso buto ariko ntabwo bafite ubumenyi mu bucukuzi bugezweho. Ariko ni abanyamurava, bafite ubushake bwo gukora no kwiga.'

    Hamwe n'ubu bunararibonye bw'imyaka 40, Geleta yizera ko Trinity izatanga umusanzu mu guteza imbere ubunyamwuga muri uru rwego no mu gushyiraho amategeko mpuzamahanga.

    Ati 'Akenshi mu bihugu byo muri Afurika, wishyura amafaranga y'uruhushya rwo gukora ariko ntabwo bigirira akamaro abaturage. Kugira ngo urwego rutere imbere, abaturage bagomba kugira uruhare mu ishoramari, bakabona umusaruro ufatika w'ibyo bakora.'

    Trinity yashoye miliyoni 3,8 z'amadolari mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bitangiza ibidukikije, mu kongerera imbaraga uburyo bwo kuyashakisha n'umutekano w'abakozi.

    Geleta yagize ati 'Hari amahirwe ya nyayo mu bashoramari bakomeye b'Abanyamerika n'Abanyaburayi ko baza gushyigikira uyu mushinga, bakawugeza aheza kuko ni umutungo umaze igihe. U Rwanda bisa n'aho rutabyazwa umusaruro, nyamara hari amahirwe menshi.'

    Peter Geleta uyobora Trinity Metals Group amaze imyaka 40 mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

    Trinity Metals Group ikorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-myinshi-mu-birombe-bya-zahabu-uburoko-muri-tanzania-n-amahirwe-mu-rwanda