Blog

  • Kwikatira itike no kwishyura ibilometero wagenze gusa; Imwe mu mishinga y'ikoranabuhanga izaroshya ingendo – #rwanda #RwOT

    Ni na ko umuntu uri kuva nk'i Ngoma aranyura i Kigali akomereza i Karongi aba afite umutima uhagaze ari kwibaza ukuntu agera mu Murwa Mukuru w'u Rwanda yagera muri gare akahasanga umurongo uva aha ugera iriya w'abategereje imodoka, bikaba bibi mu bihe bidasanzwe nko mu minsi y'impera z'umwaka, iminsi abanyeshuri bajya kwiga n'ibindi.

    Abo bose ikibazo twakwita nk'icyita rusange baba bafite ni 'Kuki hadashyirwaho uburyo umuntu yakwishyura itike adahari hifashishijwe ikoranabuhanga, umuntu abyikoreye nk'uko abagenda muri rutema ikirere babigenza?'

    Ubu mu Rwanda uburyo bwo kwishyura itike y'imodoka ni bumwe. Ufata amafaranga ukayashyira ukata amatike ku kigo gitwara abagenzi runaka muri gare cyangwa ukayamwoherereza akayigukatira akayikubikira. Iyo nta muntu uzi ubikora uba uyatayemo.

    Ni ibintu Ikigo cyubaka porogaramu za mudasobwa cya Centrika Ltd gikorera mu Mujyi wa Kigali cyabonyemo ikibazo rugikubita, gihita gishaka uburyo cyabibyazamo igisubizo.

    Centrika Ltd ni yo ikora ikoranabuhanga ry'amatike ibigo bitwara abagenzi bikoresha, aho gikorana n'ibigo 15 bikora ingendo zitandukanye mu gihugu.

    Kuri ubu icyo kigo cyamaze kubaka porogaramu ya mudasobwa izafasha abagenzi kuba bagura amatike badahari kuba babyikoreye, uyiguze agacunganwa kandi akabikora abona n'imyanya isigaye mu modoka runaka.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya no kumenyekanisha ibikorwa bya Centrika Ltd, Winnie Mutabazi, yabwiye IGIHE ko iryo koranabuhanga ryamaze kubakwa, ubu bari kubyumvisha na ba nyir'imodoka n'izindi nzego bireba.

    Ati 'Imbogamizi yari irimo ni ukwibaza tuti 'umuntu waguze iyo tike niyishyura amafaranga arajya he?' Ni byo iryo koranabuhanga twararyubatse ariko se, ni nde uzafata ayo mafaranga?”

    “Turi kuganira na ba nyir'ibyo bigo. Twatangiye kubyigaho, kuko ni ikintu kizatanga umusaruro kuko kizagabanya wa murongo wo mu biro byo muri gare w'abajya gukatisha. Tuzabitangaza vuba.'

    Ikindi abantu badashaka gutonda umurongo muri gare badafite telefoni zigezweho bazashyirirwaho indi porogaramu ishobora guhabwa aba-agent.

    Bazajya bigurira itike bakomeze imirimo yabo isaha yo kugenda nigera babone kujya ahabarizwa izo modoka, umushinga watekerejwe hagamijwe gufasha abadafite telefone zigezweho ngo babyikorere.

    Hazaba hari utuzu dukoreramo abakata ayo matike mu bice bitandukanye by'igihugu, umuntu aguhe itike asubire mu kazi aze gucunganwa n'uko isaha yo kugenda igera.

    Uretse ikoranabuhanga ryo kugura amatike, Centrika Ltd yakoze n'ikarita umuntu ashyiraho amafaranga nk'imwe ya Tape&Go akaba yayifashisha mu rugendo ariko yakenera no kugura ibindi bintu na bwo akayikoresha.

    Mutabazi ati 'Ni ikarita yitwa Safari Bus. Ujya muri bisi ugatega, ukongera ukayikoresha mu kwishyura nko muri restaurant, mu masoko atandukanye n'ahandi. Ni ikarita ishobora gukora ibintu byose bidasabye ko umuntu afata amafaranga mu ntoki. Akarushyo kandi ni uko ushaka kuyagaruza mu ntoki birakunda kuko ikora nka ATM. Ubu ntabwo iri gukora hari ibyo turi kunoza.'

    Uyu munsi mu bikorwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange harimo ibibibazo bitandukanye. Ikibazo nyamukuru ni uko umuntu yishyura urugendo atagiye.

    Ni ukuvuga ngo niba imodoka irava muri gare yo mu Mujyi wa Kigali rwagati igiye nk'i Nyanza ya Kicukiro, uraviramo urugendo rugeze hagati aba agomba kwishyura angana n'uwakoze urugendo rwose.

    Mutabazi Ati 'Twe iryo koranabuhanga rifasha umuntu kwishyura urugendo agenze, twararyubatse dutegereje ko Guverinoma y'u Rwanda ibyemeza ubundi tubishyire mu bikorwa.'

    Centrika ni ikigo gifite abakozi 55 bahoraho bakorera muri Uganda, u Burundi na Mozambique.

    Uretse iby'ubwikorezi, cyubatse porogaramu za mudasobwa zifasha abantu kujya kureba imikino n'imyidagaduro nk'ikoreshwa muri BK Arena izwi nka Ticqet.

    Hubatswe ikoranabuhanga rifasha abantu kwishyura urugendo habazwe ibilometero bagiye

    Iyo karita ikoreshwa mu kwishyura ikiguzi cy’urugendo n’ibindi umuntu yakenera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwikatira-itike-no-kwishyura-ibilometero-wagenze-gusa-imwe-mu-mishinga-y

  • Rwanda Shima Imana: Pastor Liliose Tayi yibuk… – #rwanda #RwOT

    Liliose Kaligirwa Tayi yimikiwe kuba Pasiteri mu 1995, akaba ari we washinze Itorero Omega Church muri 2004, none kuri ubu ni itorero ryagutse ryamaze gushinga imizi. Afite amashimwe menshi mu mutima we ku bwa byinshi byiza Imana yakoreye u Rwanda.

    Uyu mushumba yasabye Abanyarwanda kuzitabira ku bwinshi igiterane Rwanda Shima Imana 2024 gitegerejwe na benshi muri Stade Amahoro kuwa 29 Nzeri 202 bitewe nuko hari ibintu byinshi byo gushima Imana. Yagize ati: “Hari ibintu byo gushima Imana”.

    Yavuze ko “kuba uyu munsi abantu babana, kuba uyu munsi abantu badushakaho ko twagasubiranyemo, bamwe bakibutse ibyo aba bakoze na bariya ariko Abanyarwanda bakaba babanye neza, hari uruhare rw'Imana yakoze mu mitima yubaka, imitima yigisha ukuri, imitima yigisha kubana, yigisha kubabarira utabitegetswe”.

    Yakomeje ati: “Kubabarirana no kwakirana ibyo ni ibintu bikomeye cyane byabaye mu Banyarwanda usobanurira umuntu wo hanze nta byumve. Ikitwa imbabazi ntabwo bakizi ariko Imana yakoze ikintu muri uru Rwanda, kubabarirana, kwakirana, kubana abantu bakabana Leta ikatugirira neza, ikaducungira umutekano wo hanze ari ko ugendana n’uw'imbere. 

    Umutekano wo mu mutima ni ikintu ngombwa ni inkingi ikomeye, kumva utekanye kumva utuje mu mubiri wawe kumva ureba ejo ukumva hari ibyiringiro. Ibyiringiro Abanyarwanda bafite uyu munsi rero ni ibintu byo gushaka Imana”.

    Rwanda Shima Imana ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe bagashimira Imana “ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Iki gikorwa kizaba kuwa 29 Nzeri 2024 muri Stade Amahoro, kizahuriza hamwe abayobozi mu nzego za Leta, abikorera n'imyemerere kimwe n'abaturage b'ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n'iterambere ry'ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe.

    Abayobozi b'amatorero ya Gikristo ndetse n'abahanzi b'abaramyi b'ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima. Mu bahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri iki giterane harimo Israel Mbonyi na Gaby Kamanzi.

    Aba bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel batangaje ko banyotewe no kuzitabira iki giterane ndetse amakuru ahari ni uko ari bamwe mu baramyi benshi bazaririmba muri iki giterane cyo gushima Imana ku bwa byinshi byiza yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize.

    Israel Mbonyi yaragize ati “Nyuma y’imyaka 30 yo kwibohora, Abanyarwanda twese dufite amashimwe adasanzwe. […] Ndabatumiye mwese muzaze duhimbaze Imana tubwire Imana ko tuyishimye ku mirimo myiza yakoze nyuma y’imyaka 30 yose.

    Kandi tunayiragize n’imyaka yose iri imbere. Nzaba mpari, n’abandi baramyi badasanzwe n’abakozi b’Imana hirya no hino. Muzaze mwese, abanyarwanda tuzaterana nk’umuntu umwe, tuvuge kugira neza kw’Imana hanyuma tunasengere n’igihugu cyacu”.

    Gaby Kamanzi ati “Dufite impamvu nyinshi nk’abanyarwanda zo gushima Imana. Imana yakoze ibintu byinshi kandi bikomeye mu gihugu cyacu. Turi amahoro kandi tumeze neza, twabonye iterambere. Hari impamvu nyinshi nk’abanyarwanda tugomba guhurira hamwe tugashima Imana, cyane cyane nyuma y’imyaka 30. Nzaba mpari n’abandi baramyi”.

    Umuyobozi Mukuru wa PEACE Plan yateguye iki giterane mpuzamatorero gisanzwe kiba muri mwaka ariko hakaba hari hashize imyaka 5 kitaba, Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, yavuze ko bagiteguye mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko “Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y'amahoro n'iterambere ridasanzwe mu Rwanda”.

    Arakomeza ati “Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida n'ay'Abadepite yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo rwego, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Imana. Turashishikariza abaturage bose kwitabira kugira ngo bazafatanye natwe muri iki gikorwa gifite agaciro gakomeye”.

    Pastor Liliose Tayi yibukije Abanyarwanda ko hari ibintu byinshi byo gushima Imana

    Rwanda Shima Imana izabera muri Stade Amahoro kuwa 29 Nzeri 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146774/rwanda-shima-imana-pastor-liliose-tayi-yibukije-abanyarwanda-ko-hari-byinshi-byo-gushima-i-146774.html

  • Gira neza wigendere! Umubyeyi Riderman yafash… – #rwanda #RwOT

    Yashakaga amafaranga yari kwifashisha kugirango abashe kugera ku bitaro bya Muhima aho yari kubyarira. Icyo gihe bari batuye mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali. Bava mu rugo bageze mu muhanda bagiye batega imodoka zabaga zibanyuraho, buri kanya ariko nta n’umwe wigeze yemera kubatwara.

    Ubwo yari mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, Papa Buryohe yavuze ko uwo munsi udasanzwe mu buzima bwe, kuko ari kumwe n’umugore we bari babuze epfo na ruguru, kugeza ubwo imodoka yo mu bwoko bwa ‘Voiture’ yari irimo Riderman yabageragaho igahagarara.

    Ati […] Ntabwo nari nzi y’uko ariwe uyirimo [Riderman]. Yari afite umushoferi umutwaye, turababwira tuti uyu ari kwitegura kubyara kandi nta bushobozi dufite bwo kujya kwa muganga, Riderman ati “reka nkorere umugisha, reka tujyane umubyeyi (kwa muganga). Tujyamo, njye na Mama Buryohe wanjye.”

    Yavuze ko ubwo bari bageze ku Bitaro bya Muhima, Riderman yaguze ‘Fanta’ yo mu bwoko bwa Coca Cola kugirango ifashe umubyeyo kubona ibise mu buryo bwihuse. Papa Buryohe avuga ko umwana we w’umukobwa yaje kuvuka neza, kandi azirikana ko “iyo Riderman ataha (byari kuba ari ikibazo).”

    Papa Buryohe avuga ko icyo gihe nta bushobozi yari afite bwo gutunga urugo rwe, ku buryo na nyuma y’aho Riderman yaje kubaha ubufasha yaguzemo ibikoresho byo kwita ku mwana wari wavutse.

    Ubwo uyu mwana w’umukobwa yari ahawe umwanya, yashimye Riderman “ku bwo kumfasha no gufasha Mama wanjye’. Akomeza ati “Ndabigushimira cyane! Kandi nishimiye guhura nawe, Imana iguhe umugisha.”

    Gira neza wigendere!

    Riderman yavuze ko yahuye na Papa Buryohe ari mu masaha y’ijoro kubera ko ariyo masaha kenshi abahanzi ‘dukoreraho’. Yavuze ko ibyo yakoze afasha uriya mubyeyi ‘buriya niko Imana yari yabishatse’. Ati “Nabo turi kumwe aha ngaha, tujye tuzirikana ko bujya umutima utanga ni uw’ingenzi, muri twe nk’abanyarwanda, nk’abantu.”

    Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko yakozwe ku mutima no guhura imbona nkubona n’uyu mwana w’umukobwa ‘kuko icyo gihe ntiwari wakabayeho’.

    Yavuze ko nta kintu kibaho ku bw’impanuka, ari nayo mpamvu kiriya gihe bahuye agafasha umubyeyi we, none bakaba bahuye nyuma y’imyaka 13 avutse.

    Riderman yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye yakira ubutumwa bw’uyu mubyeyi binyuze ku mbuga nkoranyambaga, amushimira ku bw’uruhare yagize ku buzima bw’umuryango we.

    Ati “Ni iby’agaciro! Kubona ko muzirikana iyo neza. Icyo gihe ntabwo nari mbazi, nta n’ubwo nari kuzamenya abo muri bo, ariko kuba mwarabizirikanye mukanshimira,’ sicyo cyari kigamije, ariko no kugira umutima ushima ni byiza.”

    Bari gutegura ibirori byo kumushimira

    Ahmed Otto uzwi nka Papa Buryohe, yabwiye InyaRwanda ko bari gutegura ibirori byo kuzashimira mu buryo bwihariye Riderman. Ati 'Turabitekereza rwose! Twabitekerejeho kubikora mu minsi ishize ariko bihurirana no gutegura uriya mwana yatugobotse, n'uko nawe agiye mu mashuri, kuko Leta yamwohereje kwiga mu Ruhango, ariko duhitamo ko nagaruka mu biruhuko by'amashuri tuzahamagara Riderman, nk'umunyarwanda tugahaguruka, tukamusura iwe n'umuryango we.'

    Akomeza ati 'Icyo cyo tugifite muri gahunda rwose. Ntabwo byarangiriye muri kiriya gitaramo cya 'Gen-Z Comedy'.'

    Ahmed yavuze ko kuva Riderman yamufasha kujyana umugore we kwa muganga, hashize igihe gito yatakaje nimero ya telefoni ntibongera kuvugana, byatumye amara imyaka 13 atarabasha kubona uko amushimira, ari nayo mpamvu yifashishije igitaramo cya Gen-Z Comedy akamushimira. 


    Riderman yashimye umuryango wa Buryohe kuba uzirikana ineza yabagiriye 


    Ahmed Otto yabwiye InyaRwanda, ko bari gutegura ibirori byo gushimira Riderman, no kumwereka umwana yagiriye neza ( Uyu mukobwa uri ibumoso yujuje imyaka 13)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146807/gira-neza-wigendere-umubyeyi-riderman-yafashije-abyara-agiye-kumushimira-byihariye-146807.html

  • Mugunga Yves yerekeje gukina muri Saudi Arabia #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Mugunga Yves yamaze gutandukana na Gorilla FC yerekeza muri Al-Selmiyah Club yo mu cyiciro cya kane muri Saudi Arabia.

    Uyu musore akaba yaraye ahagarutse mu Rwanda mu ijoro ryakeye aho yerekeje muri iki gihugu aho agiye gutangira akazi ashya.

    Mugunga nyuma yo kudasoza umwaka w’imikino wa 2023-24 muri Kiyovu Sports kubera ibibazo yagiranye na Kiyovu Sports yakiniraga, mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024-25 utangira yari yasinyiye Gorilla FC umwaka umwe, gusa iyi kipe yari ibizi ko isaha n’isaha ashobora kugenda.

    Iyi kipe yerekejemo ikaba yarakinaga mu cyiciro cya 3 ariko ikaba yaramanutse mu cya kane. Al-Selmiyah Club ibarizwa Al-Kharj City, mu Murwa Mukuru wa Riyadh.

    Mugunga Yves yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda uretse Gorilla FC, yakiniye APR FC na Kiyovu Sports.

    Mugunga Yves yerekeje muri Saudi Arabia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugunga-yves-yerekeje-gukina-muri-saudi-arabia

  • Umutoza Mungo Jitiada 'Vigoureux' yitabye Imana azize uburwayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Nzeri 2024, hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rw'umutoza Mungo Jitiada, uzwi cyane nka 'Vigoureux', wari umwe mu batoza bakomeye mu mupira w'amaguru mu Karere ka Rubavu. Yitabye Imana azize uburwayi, aguye mu Bitaro Bikuru bya Gisenyi nyuma y'igihe arwaye indwara z'imitsi, kubura amaraso, ndetse na hépatite C.

    Vigoureux yari amaze igihe kinini ahanganye n'ubu burwayi, aho byageze aho agira ibibazo by'akaguru kamwe kashoboraga kugira 'paralysie' cyangwa rimwe na rimwe kakabyimba, bikamubuza imikorere isanzwe. Uko uburwayi bwamugendekeye bwatumye amara igihe kinini atabasha gusohoka mu nzu, bitewe n'uko ubuzima bwe bwari bwarahungabanye.

    Uyu mugabo yabaye umwe mu batoza bafite uruhare runini mu guteza imbere impano z'abakinnyi bakiri bato mu karere ka Rubavu, aho yanyujijemo abakinnyi baje kuba intyoza mu mupira w'amaguru mu Rwanda. Vigoureux azibukirwa cyane ku kuba yaragize uruhare mu kuzamura abakinnyi bakomeye nka Niyonzima Haruna wahoze ari kapiteni w'Amavubi, Tuyisenge Jacques wamenyekanye mu makipe atandukanye, Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas yo muri Ukraine, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, ndetse na Nizeyimana Mirafa wabaye umukinnyi wa Police FC na Zanaco FC muri Zambia. Yanagize uruhare mu guteza imbere umupira w'abagore, aho yanyujijemo abakinnyi nka Imanizabayo Florence wakiniye Rayon Sports y'Abagore.

    Muri siporo y'u Rwanda, Vigoureux yakiniye amakipe nka Etincelles ubwo yashyirwagaho mu mwaka wa 1980, ndetse na Pfunda FC mbere yaho gato, akomeza kuba intangarugero mu guteza imbere siporo y'abato.

    Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku muryango mugari w'umupira w'amaguru mu Rwanda, by'umwihariko mu Karere ka Rubavu, aho azahora yibukirwa ku bikorwa bye by'ubutwari mu kongerera ubushobozi abakinnyi bakiri bato.

    Twifatanije n'umuryango we, abakinnyi baciye mu maboko ye, n'abakunzi ba siporo bose muri ibi bihe bikomeye. Iruhukire mu mahoro, Vigoureux.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-mungo-jitiada-vigoureux-yitabye-imana-azize-uburwayi/

  • Nyuma yo kugira imvune ikomeye Yannick Mukunzi yavuze icyo abakunzi be bakwiye kumufasha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yannick Mukunzi, umukinnyi wo hagati ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, amaze iminsi adakina kubera imvune yo mu ivi, ubu akaba yarabazwe iyi mvune yari amaranye igihe.

    Uyu mukinnyi aheruka gukina tariki ya 16 Kamena 2024, ubwo Sandvikens IF yatsindaga Oddevold ibitego 2-0, akinjira mu kibuga ku munota wa 62. Nyuma y'uwo mukino, imvune yo mu ivi yatumye atongera kugaragara mu kibuga.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Yannick Mukunzi yasobanuye ko iyi mvune yaje kumusaba kubagwa nyuma yo kumara igihe ategereje igisubizo cy'abaganga. Ati: 'Muraho bantu banjye. Nagira ngo mbamenyeshe ko mu kwezi gushize nagize imvune yatumye ntagaraga mu ikipe yanjye mu mikino ishize twakinnye. Benshi bambajije impamvu ntakina, impamvu ni uko nari ntegereje igisubizo cya nyuma cy'abaganga ariko uyu munsi bambaze kandi byagenze neza. Imana ni nziza ibihe byose, ndagukunda Yezu.'

    Mukunzi yakomeje kandi yifashisha umurongo wo muri Bibiliya wo mu Bakorinto ba 2, 5:7 uvuga ko 'tuyoborwa no kwizera, ntabwo ari ibyo tubona.' Yasoje ubutumwa bwe asaba abakunzi be kumusengera mu rugendo rwo gukira.

    Iyi si yo mvune ya mbere ikomeye Yannick Mukunzi agize. Mu mwaka wa 2021, uyu mukinnyi nabwo yari yagize imvune ikomeye yo mu ivi, bikaba ngombwa ko abagwa. Nyuma yo gukira, yongeye kugorwa n'iyo mvune ariko yaje kugaruka mu kibuga neza muri 2024, ari bwo yatangiye gukinira Sandvikens IF, ikipe yamaze kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

    Mu byumweru bike bishize, Yannick Mukunzi yari yatangaje ko yabatijwe, akaba yarakiriye agakiza agahindukira akemera Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe. Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike ubwo yagaragaraga ashima Imana kubera uko ubuzima bwe bwari bukomeje guhinduka.

    Kuri ubu, abakunzi ba Yannick barasabwa kumushyigikira no kumusengera kugira ngo akire neza, yongere agaruke mu kibuga uko byahoze, dore ko yari umunyezamu w'ingenzi mu mikino ya Sandvikens IF mbere yo kugira iyi mvune.

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kugira-imvune-ikomeye-yannick-mukunzi-yavuze-icyo-abakunzi-be-bakwiye-kumufasha/

  • Kayonza: Abakandida Senateri bagaragarije inteko itora imigabo n'imigambi yabo – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2024 nibwo Abakandida Senateri biyamamarije mu Karere ka kayonza aho biyamamarije imbere y'inteko itora igizwe n'abantu 53 bo muri aka Karere.

    Abakandida Senateri bari kwiyamamariza mu Ntara y'Iburasirazuba barimo Bideri John Bonds, Nambaje Aphrodise, Urujeni Angeline, Nsengiyumva Fulgence ndetse na Dr Alvera Mukabaramba. Uko ari batanu hazatorwamo batatu bazinjira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena bahagarariye Intara y'Iburasirazuba.

    Buri mukandida Senateri yahawe iminota cumi n'itanu avuga imigabo n'imigambi bye n'ibyo yifuza kubafasha nibaramuka bamugiriye icyizere. Kandida Senateri Bideri John Bonds niwe wahawe umwanya bwa mbere asobanurira inteko itora ko yari asanzwe ari Umusenateri kandi ko baramutse bongeye bakamugirira icyizere yiteguye gukomeza gufatanya n'abandi mu kubaka igihugu.

    Kandida Senateri Nambaje Aphrodise niwe wabaye uwa kabiri, yasobanuye ko yabaye umwarimu, aba umunyamakuru imyaka itandatu, aba Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma imyaka icyenda. Yavuze ko baramutse bamugiriye icyizere yiteguye gufatanya n'abandi gushyiraho amategeko meza.

    Kandida Senateri Urujeni Angeline yahawe umwanya nawe asobanura ko yabaye umubyaza mu bitaro bya Gahini igihe kinini, yavuze ko kandi kuri ubu yanabaye umwarimu mu ishuri ry'ubuganga riri muri aka Karere. Yasabye buri wese kumugirira icyizere kugira ngo afatanye n'abandi mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena.

    Kandida Senateri Nsengimana Fulgence niwe wakurikiyeho asobanura ko yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gitarama.

    Yavuze ko yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umukozi wa Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ashinzwe ubuhinzi hirya no hino cyane cyane mu bihingwa birimo umuceri n'ibigori.

    Yavuze ko yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, akaba yari asanzwe ari Umusenateri.

    Kandida Senateri Dr Alvera Mukabaramba niwe wasoje, yavuze ko yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ya mbere yagiyeho mu 2003, aza kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu gihe cy'imyaka umunani. Yavuze ko kuri ubu amaze imyaka 25 ari mu nzego za Politike ubwo bunararibonye akaba aribwo yifuza gukoresha muri Sena.

    Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Ntara y'Iburasirazuba, Kayiranga Frank, yavuze ko muri iyi Ntara nubwo bafite Abakandida Senateri batanu hazavamo batatu gusa.

    Yavuze ko mu turere dutandatu bamaze kujyamo igikorwa cyo kwiyamamaza kiri kugenda neza byerekana ko n'igikorwa cy'amatora kizagenda neza.

    Ati 'Turabasaba kuzinduka bakahagerera ku gihe bakaza bitwaje Indangamuntu site z'itora ni ku biro bya buri Karere. Tuzanatora Abasenateri bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza, turabasaba rero ko bazaza kare tugatora kare kugira ngo twese tubigiremo uruhare.'

    Inteko itora mu Ntara y'Iburasirazuba igizwe n'abantu 394 barimo abagize Inama Njyanama z'imirenge n'abagize Inama Njyanama z'uturere karere twose. Biteganyijwe ko amatora azaba tariki ya 17 Nzeri 2024.

    Abakandida Senateri batanu nibo bari kwiyamamariza mu Ntara y'Iburasirazuba

    Kandida Senateri Bideri John Bonds yasabye abagize Inteko itora kumushyigikira nk’uko babikoze ubushize

    Nambaje Aphrodise yavuze ko nagirirwa icyizere agatorwa azashyira imbere ubunararibonye yakuye mu nzego z'ibanze

    Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko nibamugirira icyizere azababera intumwa nziza

    Nsengiyumva Fulgence yavuze ko ubunararibonye yakuye mu buyobozi bamugiriye icyizere yabwifashisha mu gukomeza gutanga umusanzu ku gihugu

    Kandida Senateri Urujeni Angelina yavuze ko natorwa azifashisha ubunararibonye yakuye mu bitaro agafatanya n'abandi gushyiraho amategeko meza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abakandida-senateri-bagaragarije-inteko-itora-imigabo-n-imigambi-yabo

  • Rulindo: Umuryango Solid'Africa wahaye abahinzi inyongeramusaruro n'ibikoresho bya miliyoni 71 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni inkunga yatanzwe binyuze mu mushinga w'uyu muryango witwa 'Sustainable Agriculture for Economic Empowerment' watangijwe kuri uyu wa 12 Nzeri 2024 ubwo hanatangizwaga ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cy'umuhindo.

    Byabereye muri Rulindo mu Murenge wa Bushoki mu Gishanga cya Bahimba gihingwamo na Koperative yitwa COVAMABA igizwe n'abarenga 3000 bahinga ku buso bwa hegitari 327.

    Ni igishanga gikora ku mirenge itanu y'Akarere ka Rulindo kikaba gihingwamo ibirayi, ibishyimbo, imboga n'ibigori ari na byo bizahingwamo ku buso bunini muri iki gihembwe.

    Ibikoresho byatanzwe ni amagare 120, toni 50.4 z'ifumbire ya DAP na Urea, imbuto y'ibigori ingana na toni 6.3 moto yo mu bwoko bwa Lifan imwe ndetse n'imiti yica udukoko.

    Inyongeramusaruro aba bahinzi bahawe zizabafasha kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi mu gihe moto izabafasha gutwara umusaruro cyangwa ifumbire bitewe n'ubunini bw'igishanga bahingamo.

    Amagare 120 bahawe azafasha abafashamyumvire ba Koperative COVAMABA kubasha kugera ku bandi bahinzi mu buryo buboroheye.

    Uyu mushinga watanzwemo iyi nkunga uzamara imyaka ibiri ukorera mu turere twa Rulindo na Nyagatare mu makoperative ane y'ubuhinzi.

    Perezida wa Koperative COVAMABA, Habumuremyi Wellars yavuze ko inkunga bahawe ije ari igisubizo ku bahinzi kandi igiye kubafasha kongera umusaruro wabo no kuwubonera isoko.

    Ati 'Twari dufite abahinzi bamwe b'abakene bagorwaga no kwigondera inyongeramusaruro kandi iyo ifumbire ikoreshejwe ku kigero cya nyacyo ni bwo yeza cyane. Uretse icyo kibazo cy'igishoro, twagiraga n'ikindi cyo kubura isoko rihamye. Twishimiye ko uyu mushinga uzajya uduha imbuto n'ifumbire kandi unatugurire umusaruro'.

    Habumuremyi yongeyeho ko nk'abahinzi bazungukira cyane mu mahugurwa y'ubuhinzi Solid'Africa ibaha ndetse no kubarinda ibihombo by'amasoko adahamye kuko iyo koperative iherutse no kwamburwa agera kuri miliyoni 27 Frw n'abaguze umusaruro.

    Umuyobozi w'Umushinga 'Sustainable Agriculture for Economic Empowerment' Kwizera Fred yavuze ko ikigamijwe ari ugufasha abahinzi gukuraho imbogamizi z'ibanze umuhinzi ahangana na zo.

    Ati 'Abahinzi bakunze kugorwa no kubona inyongeramusaruro, isoko n'ubumenyi. Twarabibazaniye kugira ngo turebe uburyo byabazamura mu mwuga wabo n'ubukungu bwabo'.

    Yongeyeho ko uyu mushinga wibanda ku bahinzi b'ubushobozi buke ndetse biganjemo abagore aho witezweho kongera 40% ku musaruro w'ibyo bahinga, kazamura ubukungu bwabo ho 61% kandi ukagabanya 20% by'umusaruro wangirika.

    Umuyobozi Mukuru wa Solid'Africa, Ndoli Patrick yavuze ko uyu muryango wishimiye kwagurira ibikorwa byawo mu buhinzi kandi ko witeze intambwe ikomeye uzageza ku bahinzi ku bufatanye na bo n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

    Umuryango Solid'Africa washinzwe mu 2010 ukaba usanzwe ugaburira abarwayi bakennye mu bitaro bitandatu byo mu Mujyi wa Kigali buri munsi, ndetse ukagaburira abanyeshuri bo mu bigo bibiri by'amashuri bagera ku 8000 ifunguro rya ku manywa.

    Ukora kandi ubukangurambaga ku mirire myiza ahantu hatandukanye ndetse ubu ukaba winjiye no mu buhinzi.

    Abahinzi bagaragaje aho bageze bongera umusaruro

    Igishanga cya Bahimba gihingwamo imyaka itandukanye

    Uwo mushinga watangirijwe rimwe n’igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo

    Habumuremyi Wellars yavuze ko inkunga bahawe ije ari igisubizo ku bahinzi kandi igiye kubafasha kongera umusaruro wabo no kuwubonera isoko

    Mu nyongeramusaruro bahawe harimo n’ifumbire

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Solid’Africa, Ndoli Patrick yavuze ko uyu muryango wishimiye kwagurira ibikorwa byawo mu buhinzi kandi ko witeze intambwe ikomeye uzageza ku bahanzi

    Amwe mu magare abahinzi bahawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-umuryango-solid-africa-wahaye-abahinzi-inyongeramusaruro-n-ibikoresho

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Albert Bourla uyobora Pfizer – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Albert Bourla byabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024.

    Ku ruhande rw'u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ndetse n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, Dr. Doris Uwicyeza Picard.

    Baganiriye kuri gahunda y'amasezerano yatangijwe n'uru ruganda izwi nka 'An Accord for a Healthier World'. Igamije kugeza kuri bose kandi mu buryo bungana serivisi z'ubuvuzi.

    Today at Urugwiro Village, President Kagame received Dr @AlbertBourla, Chairman and CEO of Pfizer Inc @pfizer, and his delegation. They discussed partnership on 'An Accord for a Healthier World' meant for equitable access to high-quality, safe and effective healthcare solutions. pic.twitter.com/qHsRy73wLI

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 12, 2024

    Banyuze muri iyi gahunda Pfizer ifite intego yo gufasha abantu miliyari 1,2 bo mu bihugu 45 bikennye kubona inkingo n'imiti ikora.

    Mu 2022 U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyatangiye kubyaza umusaruro aya masezerano rwashyizeho umukono arwemerera guhabwa imiti y'Uruganda rwa Pfizer ku mafaranga nk'ayo ku kiranguzo, rwatangiye gukoresha uwa Paxlovid uvura COVID-19.

    Perezida Kagame yakiriye Albert Bourla uyobora Pfizer

    Ku ruhande rw'u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ndetse n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, Dr. Doris Uwicyeza Picard


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-albert-bourla-uyobora-pfizer

  • Ishyirwaho ry'inzira za bisi zitwara abagenzi rizageragezwa mu mezi atandatu – #rwanda #RwOT

    Inzira za bisi nini zitwara abagenzi zizafasha mu koroshya urujya n'uruza ndetse n'umuvundo w'ibinyabiziga byatumaga abakoresha uburyo bwa rusange mu ngendo batinda mu mihanda.

    Ntirenganya Emma-Claudine yabwiye The Newtimes, ko gushyiraho inzira zagenewe bisi zitwara abagenzi gusa, ari umwe mu mishinga migari ya guverinoma izafasha mu gukemura ibibazo by'ingendo.

    Yagaragaje ko bishobora gutuma abantu bahitamo gukoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange kurusha uko bakoresha izabo bwite kuko bizagabanya igihe umuntu amara ategereje bisi kikava ku minota 30 kikagera kuri 15.

    Ati 'Mu mezi atandatu tuzatangira gukora igererageza ry'inzira zihariye za bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange, aho ibice by'imihanda bizajya biharirwa bisi zitwara abagenzi mu masaha baba ari benshi [peak hours].'

    Bitewe n'imiterere y'Umujyi wa Kigali usanga amasaha abagenzi baba ari benshi ari mu gitondo guhera saa 6:00-10:00 ndetse na nimugoroba kuva saa 17:00-22:30.

    Umujyi wa Kigali wagaragaje ko uri gushyiraho ibikorwaremezo bizawufasha mu gukora igeregeza kuri uwo mushinga.

    Biteganyijwe ko igeragezwa ryabyo rizahera ku muhanda uva mu Mujyi-Rwandex-Sonatubes-Giporoso, bikazakomereza ku mihanda wo mu Mujyi-Kimironko n'umuhanda wo mu Mujyi-Kicukiro.

    Umujyi wa Kigali ukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo by'imihanda ishobora kwifashishwa nk'uwa Kimicanga-Kacyiru-Golf Course-Nyarutarama ushobora kwifashishwa n'abatuye Kibagabaga, Kimironko na Remera berekeza mu Mujyi.

    Hari undi muhanda uri inyuma y'ahahoze ari Sports View Hotel uteganye na Stade Amahoro-Kagara-Baho Hospital-Nyarutarama ndetse n'umuhanda wa Kabeza-mu Itunda-Busanza ushobora gufasha abavuye muri Kanombe, Niboyi n'ahandi batanyuze mu muhanda mugari.

    Mu bindi Umujyi wa Kigali uteganya gukora mu birebana no guteza imbere ubwikorezi rusange, ni ukubaka gare ya Nyabugogo ishobora kuzura mu 2027 aho biteganyijwe ko izatwara ari hagati ya miliyoni 100$ na 150$.

    Hari kandi undi mushinga wo gukoresha utumodoka two mu kirere, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, aherutse gutangaza ko inyigo yawo yarangiye kandi ko uri mu bizakorwa mu myaka itanu iri imbere.

    Umujyi wa Kigali urateganya gukora igerageza ry’inzira zahariwe bisi zitwara abagenzi mu mezi atandatu ari imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishyirwaho-ry-inzira-za-bisi-zitwara-abagenzi-rizageragezwa-mu-mezi-atandatu