Blog

  • Vision FC iraye ibonye inota rya mbere muri Shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa gatatu wa Shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatanu, Vision FC yaraye ibonye inota rya mbere nyuma yo kunganya na Muhazi United ibitego 1-1.

     

    Samson Babuwa ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Muhazi United ku munota wa 16 w'umukino, bituma iyi kipe ibona icyizere cyo kwegukana amanota atatu. Gusa, Vision FC yagaragaje imbaraga mu gice cya kabiri, isatira cyane ari nako ishyiraho igitutu gikomeye.

     

    Ku munota wa 87 w'umukino, Nshimiyimana Ibrahim yishyuriye Vision FC igitego cyahesheje iyi kipe inota rya mbere muri Shampiyona y'uyu mwaka, bityo ikomeza kwirwanaho ngo izamuke mu manota nyuma yo gusabwa ibihe bikomeye mu mikino yatangiye.

     

    Nubwo Vision FC yakuye inota rimwe muri uyu mukino, isize APR FC na Police FC ku mwanya wa nyuma kuko zo zitarabasha kubona inota na rimwe kuva Shampiyona yatangira kuko zitabashije gukina imikino yazo kubera imikino ny'Afurika.

     

    Source : https://yegob.rw/vision-fc-iraye-ibonye-inota-rya-mbere-muri-shampiyona/

  • Jean Fidele Uwayezu yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports asigaje iminsi mike ngo asoze manda ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jean Fidele Uwayezu wari umaze imyaka ine ari Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, yeguye ku mirimo ye mu gihe haburaga iminsi mike ngo asoze manda ye. Aya makuru yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.

     

    Uwayezu, wamenyekanye cyane mu miyoborere ya Rayon Sports, yavuze ko impamvu z'uburwayi ari zo zatumye afata icyemezo cyo kwegura. Uyu mugabo yatorewe kuyobora Rayon Sports tariki 24 Ukwakira 2020, aho yatorewe muri manda y'imyaka ine yari igomba gusozwa mu kwezi gutaha.

     

    Mu miyoborere ye, Uwayezu yafatanyaga n'abandi bayobozi barimo Kayisire Jacques wari Visi Perezida wa mbere ndetse na Ngoga Roger wari Visi Perezida wa kabiri. Kuva yatorwa, yagiye akora ibishoboka mu kuzahura ikipe yari ifite ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n'imari ndetse n'imiyoborere.

     

    Nubwo yeguye mu gihe haburaga igihe gito ngo manda ye isozwe, Rayon Sports ikomeje gahunda zayo, harimo kwitegura amarushanwa atandukanye ya shampiyona, ndetse abakunzi b'iyi kipe basabwa gukomeza gushyigikira ubuyobozi bushya buzatangazwa mu minsi iri imbere.

     

    Ibi bije mu gihe Rayon Sports yitegura guhatana mu marushanwa akomeye mu gihugu, ndetse ikaba itegerejweho byinshi n'abafana bayo benshi baba mu Rwanda no hanze yarwo.

    Source : https://yegob.rw/jean-fidele-uwayezu-yeguye-ku-buyobozi-bwa-rayon-sports-asigaje-iminsi-mike-ngo-asoze-manda-ye/

  • Abakinnyi ba Rayon Sports basubukuye imyitozo nyuma yo gusoza inshingano mu makipe y'Ibihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusoza inshingano bari bafite mu makipe y'ibihugu by'u Rwanda n'u Burundi, abakinnyi b'ingenzi ba Rayon Sports basubukuye imyitozo mu rwego rwo kwitegura umukino ukomeye uteganyijwe mu minsi iri imbere. Abo bakinnyi barimo Kevin Muhire, Fitina Omborenga, Aimable Nsabimana, Hadji Iraguha, Abdul Rahman Rukundo ndetse na Aruna Musa Madjaliwa, bakaba barakiniye u Rwanda n'u Burundi mu mikino mpuzamahanga yari imaze iminsi ibera hirya no hino.

     

    Aba bakinnyi bongeye kwitabira imyitozo hamwe na bagenzi babo mu rwego rwo kwitegura umukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona y'u Rwanda, aho Rayon Sports izahura na Gasogi United tariki ya 21 Nzeri 2024. Ni umukino witezweho ishyaka n'impaka zikomeye, cyane ko Rayon Sports ifite intego yo gushaka amanota atatu idaherutse kuko imikino 2 iheruka yose yayinganyije mu gihe Gasogi United iyoboye urutonde rwagateganyo rwa Shampiyona y'u Rwanda mu mikino 2 imaze gukina yose yarayitsinze.

    Rukundo Abdul Haman Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi
    Iraguha Hadji na Fiston
    Omborenga Fitina

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-rayon-sports-basubukuye-imyitozo-nyuma-yo-gusoza-inshingano-mu-makipe-yibihugu/

  • Rutsiro: Hegitari 1200 z'imisozi yangijwe n'isuri zigiye gucibwaho amaterasi – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 11 Nzeli 2024, ubwo batangizaga ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2025A. Ni igikorwa cyabereye mu kagari ka Mwendo ahamaze gucibwa amaterasi ku buso bwa hegitari 58.

    Rutsiro ni kamwe mu turere tugize uruhererekane rw'imisozi y'isunzu rya Congo-Nil. Iyi misozi yahozeho ishyamba Gishwati-Mukura, abaturage baritema bagira ngo babone aho guhinga no gutura gusa kubera isuri ubutaka bwangiye butakaza intungabihingwa umusaruro uragabanuka.

    Mugorozi Athanasie, ufite umurima mu misozi yamaze gucibwaho amaterasi y'indinganire yabwiye IGIHE ko ubutaka bwe butarangizwa n'isuri yezaga ibiro 300 by'ibigori, ariko ngo kubera isuri umusaruro wabyo waragabanutse ugera ku bilo 30.

    Ati 'Twarahingaga twashyiramo ifumbire isuri ikayitwara umusaruro ukaba muke ariko kubera ko badukoreye amaterasi dufite icyizere ko nitubona imvura ihagije tuzongera tukabona umusaruro mwinshi'.

    Uwimana Genereuse yavuze ko yezaga ibigori byinshi n'ibishyimbo agahunika mu mitiba n'ibigega ariko ngo umusaruro wari waragabanutse cyane kubera isuri.

    Ati 'Icyo mbona cyakorwa kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera ni uko amaterasi nk'aya yagera ahantu hose atari, kuko afata ubutaka ifumbire ntitwarwe n'isuri'.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango ARCOS, Dr Sam Kanyamibwa avuga ko aya materasi yatangirijweho igihembwe cy'ihinga cya 2025A, bayaciye muri gahunda y'umushinga MULAKILA wo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima mu turere twa Rutsiro na Ngororero uzamara imyaka 30.

    Ati 'Igikorwa cyo guca amaterasi kizamara imyaka itatu ariko ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'ibidukikije bizamara imyaka 30. Hano mu Karere ka Rutsiro tumaze guca amaterasi kuri hegitari 400, ariko tuzakomeza kuko duteganya gukora amaterasi kuri hegitari 1200 bitarenze imyaka itatu.'

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB, sitasiyo ya Gakuta, Kimenyi Martin, yasabye abahinzi bakorewe amaterasi y'indinganire kwita ku mbuto baterewe no gutegura hakiri kare aho bazahunika umusaruro kugira ngo utazangirikira mu iyanika n'iyanura.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko kuva igikorwa cyo guca amaterasi cyatangira bamaze gukora amaterasi y'indinganire ku buso bwa hegitari 6000, ndetse ko iki gikorwa gikomeje kuko bagifite imisozi itaracibwaho amaterasi.

    Ati 'Abaturage icyo tubasaba ni ugufata neza ibi bikorwaremezo baba begerejwe no kubibyaza umusaruro. Turabasaba guhingira ku gihe ku buryo bitarenze itariki 20 Nzeri, bose bazaba bamaze gutera, ikindi tubasaba ni ugukoresha inyongeramusaruro kugira ngo bazabone umusaruro mwinshi kuri hegitari babashe kwihaza mu biribwa'.

    Abafite imirima mu materasi yaciweho amaterasi y'indinganire bahawe ishwagara, ifumbire mvaruganda n'imborera mu rwego rwo gusubiza mu butaka intungagihingwa zatwawe n'isuri.

    Mu Karere ka Rutsiro batangije igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo

    Mu Karere ka Rutsiro imisozi ikunze kwibasirwa n’isuri iri gucibwaho amaterasi y’indinganire

    Umuyobozi Mukuru wa ARCOS, Dr Sam Kanyamibwa yavuze ko bateganya guca amaterasi ku buso bwa hegitari 1200 mu Karere ka Rutsiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-hegitari-1200-z-imisozi-yangijwe-n-isuri-zigiye-gucibwaho-amaterasi

  • Bugingo Philippe w’imyaka 51 yinjiye mu muzik… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yavutse ku wa 11 Gicurasi 1971, bivuze ko yujuje imyaka 51. Yavukanye n'impanga ye bise Munyabugingo Jacques- kandi bombi baracyariho.

    Bavukiye mu Mujyi wa Rwamagana mu Burasirazuba bw'u Rwanda, ari na ho bombi bize amashuri abanza. Ariko Bugingo Phillipe avuga ko yize amashuri yisumbuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yakurikiranye amasomo ajyanye n'Ubukerarugendo na Hoteli.

    Muri Kaminuza, yize amasomo afitanye isano n'ubukerarugendo. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, yavuze ko yakunze ubuhanzi kuva akiri muto, kuko yakunze kwandika indirimbo n'ubwo zitasohokaga.

    Kandi, yaranzwe no gusubiramo indirimbo z'abahanzi bakomeye nka Nkurunziza, Masabo Nyangezi, Cecile Kayirebwa n'abandi. Yasobanuye ko uko yagenda akura ni nako yatangiye kwiyumvamo indirimbo za Mariya Yohanna, Nyiranyamibwa Suzanne, Muyango Jean Marie ndetse na Intore Massamba 'babaye urufatiro rwo kuba naratangiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga'.

    Ati 'By'umwihariko rero ku by'ubuhanzi bwanjye natangiye kwandika indirimbo nakwita bya kinyamwuga bitinze cyane nko mu 2000, ubu rero nkaba mfite indirimbo zirenga 100 zitarajya hanze ariko ubu izimaze kujya hanze n'indirimbo enye.'

    Urugendo rw'umuziki we rwatangiriye ku ndirimbo 'Ndagukunda' yatuye umugore we, ndetse yayimuririmbiye mu bukwe bwabo, hari indi yitwa 'Itahe', 'Mbonye umunyana' ndetse na 'Ndaguhishiye' zumvikana cyane kuri Radio zitandukanye.

      

    Uyu muhanzi avuga ko abitse indirimbo zirenga 100, kandi ko kuba atarazikoraho ahanini biterwa n'uko atarabona ubushobozi bwo kuzikora ndetse n'umwanya uhagije. Akomeza ati 'Ariko ubwo natangiye nzabigeraho.'

    Yasobanuyee ko ubuhanzi bwe bushingiye ku buzima rusange 'n'ubuzima bwanjye bwite'. Ati 'Nta kintu na kimwe nahanze mu kirere gusa. Buri ndirimbo yanjye yose nayigereranye n'icyo bita inkuru mpamo. Buri yose yabaga ifite icyo ishingiyeho, impamvu yayo, ubuhanzi bwanjye ni uko buteye.'

    Bugingo avuga ko ahimba ibimurimo, kandi yita cyane ku ngingo zirimo nk'urukundo, akababaro n'izindi ngingo atekereza ko sosiyete iba ikeneye kumva.

    Mu bihangano bye anita cyane ku muco ndetse n'ikinyarwanda kiboneye 'ku buryo iyo numvise umuntu avuga nabi Ikinyarwanda birambabaza'.

    Avuga ko mu ntego afite mu buhanzi bwe harimo no gusigasira ururimi rw'ikinyarwanda. Ati 'Mu buhanzi bwanjye rero mparanira igituma ururimi rw'Ikinyarwanda ruvugwa neza, rukamenywa n'umunyarwanda wese.'

    'Ntabwo nishima iyo mbonye umunyarwanda yishimira kuvuga ururimi rw'amahanga, cyangwa avuga nabi ururimi rwacu, niyo mpamvu rero numva nifuza kuruteza imbere nyujije mu mpano mfite mu buhanzi.'


    Bugingo Philippe yatangaje ko nyuma yo gushyira hanze indirimbo enye, afite indi zirenga 100 yanditse


    Bugingo yavuze ko yinjiye mu muziki afatiye urugero ku barimo Massamba Intore, Cecile Kayirebwa n'abandi


    Bugingo ari kumwe na Mariya Yohana, umuhanzikazi wagwije ibigwi watumye akora umuziki

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'NDAMUKUNDA' YA BUGINGO PHILIPPE

    “>

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'ITAHE' YA BUGINGO PHILIPPE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146828/bugingo-philippe-yinjiye-mu-muziki-mu-gihe-afite-indirimbo-zirenga-100-yanditse-146828.html

  • Breaking: Uwayezu Jean Fideli yeguye ku buyob… – #rwanda #RwOT

    Iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru niyo yabitangaje kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Nzeri 2024 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

    Yagize iti: “Perezida Jean Fidele Uwayezu yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z'uburwayi”.

    Uwayezu Jean Fideli avuye ku ntebe ya Perezida wa Rayon Sports nyuma yuko byari bimaze iminsi bivugwa ko atazongera kwiyamamariza kuyiyobora ubwo Manda ye izaba irangiye mu kwezi gutaha kwa 10.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo amaze iminsi arwaye akaba yaragiye no kwivuriza mu Bufaransa ndetse bikaba ari byo byatumye mu minsi yashize atagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports birimo n’igihe yasubiraga ku ivuko mu karere ka Nyanza.

    Uwayezu Jean Fideli yari yaratorewe kuyobora Rayon Sports muri 2020 nyuma y’uko iyi kipe yari ifite ibibazo mu buyobozi byari hagati ya Munyakazi Sadate wayiyoboraga icyo gihe ndetse n’abandi bayobozi bayiyoboye kera bari mu cyiswe ‘Imena za Rayon Sports’.  

    Icyo gihe hari hifashishijwe Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere myiza (RGB) mu gutegura, aho hari hategetswe ko ntawemerewe kwiyamamaza mu bigeze kuba mu boyobozi bwa Rayon Sports.

    Mu myaka 4 iburaho iminsi micye yari amaze ayobora Rayon Sports, yayifashije kugira ibyo igeraho birimo n’igikombe cy’Amahoro cya 2023 yegukanye itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

    Uwayezu Jean Fideli avuye muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda nyuma yuko itangiye nabi umwaka w’imikino wa 2024/25 aho yanganyije imikino 2 ya shampiyona ibanza.

    Rayon Sports niyo yatangaje ko Uwayezu Jean Fideli yeguye ku buyobozi bwayo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146830/breaking-uwayezu-jean-fideli-yeguye-ku-buyobozi-bwa-rayon-sports-146830.html

  • Gicumbi: Abaturage biyemeje komorana ibikomere hifashishijwe 'Mvura Nkuvure' – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho ku wa 10 Nzeri 2024 mu butumwa bahawe n'Umuryango Mizero Care Organization ukunze kwibanda ku mateka ashariye Abanyarwanda banyuzemo hagamijwe kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa, gufasha abafite ihungabana bagasubira mu buzima busanzwe no kwigisha gusabana imbabazi hagati y'imiryango ifite abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abiciwe ababo.

    Nzayituriki Joseline utazi ababyeyi be n'imyaka afite, yavuze ko bimubangamira cyane mu buzima bwe bwa buri munsi kubona atazi aho akomoka n'ababyeyi be, gusa akaba yararezwe n'abantu bamutoraguye afite imyaka itatu nubwo na yo bayimubwiye ari nko kugereranya.

    Ati 'Mfite agahinda kuko abana banjye bajya bambaza ngo ariko baragutoraguye? Imyaka yanjye baragereranyije kuko umukecuru wandeze yambwiye ko yantoraguye mfite imyaka nk'itatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi,”

    “Nta mubyeyi wanjye n'umwe nzi, nta n'umuvandimwe, mfite umugabo n'abana babiri. Kuba twegerejwe amatsinda y'isanamitima bizadufasha, nanjye mbaganirize agahinda mfite, bimfashe kubyakira no kubohoka binyujijwe muri Gahunda ya Mvura Nkuvure”.

    Garurinyana Marie Grace we yavuze ko bishimiye kubona umuryango ubafasha kuganira ku bibazo bahuye na byo hifashishijwe amatsinda kuko hari benshi batangiye gukurizamo indwara zo mu mutwe kandi ko batabonaga ubibaganirizaho bigatuma baheranwa n'agahinda.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mizero Care Organization, Irene Mizero, yavuze ko bateguye amatsinda agera ku 10 afasha abaturage b'Umurenge wa Rwamiko no mu bindi bice by'igihugu, bakabaganiriza ku buzima bahuye na bwo hagamijwe gukumira indwara zo mu mutwe akenshi zibageraho biturutse ku mpamvu zo kutabohoka no guheranwa n'agahinda.

    Yashimangiye ko abafashamyumvire bahuguwe mu buryo bwo komorana ibikomere hifashishijwe uburyo bw'ibiganiro bita 'Mvura Nkuvure'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwera Parfaite, yashimye uruhare rw'umufatanyabikorwa waje gusana imitima y'abaturage, haba ku miryango ifitanye amakimbirane, abahuye n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakorewe ubwicanyi n'abagize uruhare mu kwica imiryango yabo bakaganira.

    Iyo bahuye habaho gusaba imbabazi ku ruhande rumwe ariko kandi bakaganiriza abagizweho ingaruka zo kwicirwa imiryango bakabasha gutanga imbabazi mu rwego rwo kubaka ubumwe, ubwiyunge n'ubudaheranwa nk'uko Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ibiteganya.

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwamiko bavuga ko bagifite ibikomere bitandukanye

    Abaturage biyemeje kuzavurana ibikomere bifashishije Gahunda ya “Mvura Nkuvure”

    Abafashamyumvire muri iyi gahunda barahuguwe

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mizero Care Organization, Mizero Irene; Visi Meya Uwera Parfaite n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko, Jolie Beatrice.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwera Parfaite.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mizero Care Organization, Mizero Irene, aganira na Jolie Beatrice uyobora Umurenge wa Rwamiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abaturage-biyemeje-komorana-ibikomere-hifashishijwe-mvura-nkuvure

  • Abanyarwanda baracyagorwa no kubyaza AFCFTA umusaruro – #rwanda #RwOT

    Ku wa 21 Werurwe 2018 mu nama yabereye i Kigali ni bwo hemejwe amasezerano ya gahunda yo gucuruzanya hagati y'ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area: AFCFTA) iganisha ku kugira Afurika ihuriweho, iteye imbere kandi ifite amahoro nk'uko biri mu cyerekezo 2063.

    AFCFTA ni ryo soko ryagutse ku Isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n'indi miryango y'ubukungu itandukanye.

    Inshingano nyamukuru za AFCFTA ni ugushyiraho isoko rihuriweho ku rwego rw'umugabane rifite abaturage bagera kuri miliyari 1,3 n'umusaruro mbumbe ukabakaba miliyari 3400$.

    Icyakoze abaturage b'ibyo bihugu nk'Abanyarwanda by'umwihariko ntibarabasha kubyaza ayo mahirwe umusaruro, uko bikwiriye n'abagerageje bahura n'imbogamizi nyinshi ntibabashe gukomeza.

    Umwe mu baganiriye na RBA bacuruza ibikomoka ku mpu ati 'Haracyari imisoro iri hejuru cyane, inyandiko nyinshi bisabwa zijyanye n'amabwiriza tugomba gukurikiza n'ibindi bituma dusanga tutujuje ibisabwa. Nk'inkweto zacu ntabwo zifite ubuziranenge bwemewe kuba zasohoka ku isoko mpuzamahanga'

    Uyu mucuruzi agaragaza ko hari ibihugu bimwe na bimwe baba bajyanamo ibicuruzwa na cyane ko impu z'u Rwanda zifite umwimerere nka Ghana, Côte d'Ivoire, Repubulika ya Centrafrique ariko bagasanga batujuje ibisabwa amasoko mpuzamahanga asaba.

    Mu bindi bibazo birimo ni ibikoresho hafi ya ntabyo bivana umusaruro mu mirima bikawugeza ku kibuga cy'indege bikiri bizima nk'ibikonjesha na byo biri mu bikomeje gutuma Abanyarwanda batabyaza AFCFTA umusaruro.

    Impuguke mu bijyanye n'ubucuruzi, Karera Dennis wakoze inshingano zitandukanye muri Afurika y'Iburasirazuba agaragaza ko nubwo hakozwe byinshi ariko hari byinshi bikibura nko guhuza ibitekerezo.

    Ati 'Inzego zidukuriye zifata ibyemezo bya politike nko ku nzego z'abaminisitiri, hakwiriye guhuza no kwemeranya ko ibiri muri Afurika byose bigomba gukoreshwa. Ibigoye cyane ni aho ibihugu bimwe bivuga biti 'reka tube twibanze ku kantu kacu kuko kaduha amafaranga hanze n'abandi uko ariko ibyo ntaho byatugeza. Mureke tuvuge rumwe.'

    Kongera umusaruro uturuka ku byoherezwa mu mahanga biri mu nkingi nyamukuru u Rwanda ruzibandaho mu myaka itanu iri imbere.

    Ku wa 09 Nzeri 2024 Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu izageza mu 2029, amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga azikuba kabiri akagera kuri miliyari 7.3$.

    Yagagaragaje ko ibikorerwa mu Rwanda bizarushaho gutezwa imbere ku buryo bizajya bizamuka ku ijanisha rya 13% buri mwaka.

    Ati 'Biteganyijwe ko agaciro k'ibyoherezwa mu mahanga kazikuba inshuro ebyiri, kave kuri miliyari 3.3$ kagere kuri miliyari 7.3$. intego yacu ni uko agaciro k'ibyoherezwa mu mahanga ugereranyije n'ibitumizwayo kaziyongera kakava kuri 61% kakagera twari dufite mu 2023 maze kagere kuri 77% mu 2029.'

    Dr Ngirente yagaragaje ko uko kwiyongera kuzagirwamo uruhare no kongera agaciro k'ibyoherezwa mu mahanga harimo ibitunganyirizwa mu nganda, indabo, imbuto imboga n'ikawa n'icyayi.

    Mu 2018 ni bwo hemejwe amasezerano ya gahunda yo gucuruzanya hagati y'ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bakomeje-guhura-n-imbogamizi-uruhuri-mu-kubyaza-afcfta-umusaruro

  • Dr. Mbonimana Gamariel wahoze ari Umudepite agiye kumurika igitabo cya kabiri – #rwanda #RwOT

    Dr. Mbonimana avuga ko icyo gitabo yise 'Hanga Umurimo Wunguka' kigamije gufasha abantu kwihangira umurimo kandi kikaba kiri mu Kinyarwanda nyuma yo gusanga hari icyuho mu bitabo bivuga kuri iyo ngingo biri mu Kinyarwanda.

    Iki gitabo azakimurika mu Ugushyingo 2024 ubwo azaba yujuje imyaka ibiri adasoma ku nzoga nk'uko abivuga.

    Avuga ko kuva yava mu Nteko Ishinga Amategeko azajya yandika igitabo buri mwaka kivuga ku ngingo zitandukanye aho uyu mwaka yahisemo kuvuga ku kwihangira umurimo nka hamwe mu ho yabonaga icyuho.

    Ati 'Nkimara kuva mu Nteko Ishinga Amategeko nakoze mu mushinga w'Ababiligi ukora ibijyanye no kwihangira umurimo duha abantu amahugurwa. Ariko ubwo narimo ntegura ibyo gutangaho amahugurwa natunguwe no gusanga kuva mu 2009 u Rwanda rwatangira kwigisha amasomo yo kwihangira umurimo mu mashuri harakoreshwaga ibitabo bindi nta by'Ikinyarwanda birimo'.

    Arakomeza ati 'Nahise ngira ishyaka ryo kwandika igitabo cyafasha Umunyarwanda utarashoboye kugera mu mashuri cyangwa utumva Icyongereza kuko ibyinshi ari ho byanditse'.

    Dr. Mbonimana avuga ko iki gitabo kigaragaza uburyo imirimo mito mito ari yo ishobora gukorwamo ihangamurimo ritanga akazi ku byiciro byinshi by'abantu bikazamura ubukungu bw'Igihugu.

    Kigaragaza kandi uburyo abantu batangira kwihangira imirimo ndetse n'abasanzwe babikora bakarushaho kubinoza mu buryo bubyara inyungu bikaguka kurushaho.

    Agaruka ku ihuriro yashinze ryitwa 'Sober Club' rifasha abiganjemo urubyiruko kureka inzoga n'ibiyobyabwenge, bifashishije igitabo yanditse mbere yise Imbaraga z'Ubushishozi, yavuze ko kuri ubu ryabaye umuryango udaharanira inyungu urimo abagera kuri 350 mu Gihugu hose.

    Ati 'Hari abagenda baduha ubuhamya ko bagabanyije inzoga cyangwa baziretse burundu. No mu buryo bw'ubukungu kandi biradufasha kuko icyo gitabo kiragurwa kikavamo amafaranga ashyigikira ibindi bikorwa by'Umuryango 'Sober Club'.

    Dr. Mbonimana Gamariel yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu Ugushyingo 2022 bitewe n'impamvu z'ubusinzi. Nyuma y'umwaka umwe avuye muri izo nshingano nibwo yanditse igitabo cye cya mbere ari cyo cyaje no gukomokaho uwo muryango yise 'Sober Club'.

    Dr. Mbonimana Gamariel avuga ko iki gitabo kigaragaza uburyo imirimo mito mito ari yo ishobora gukorwamo ihangamurimo ritanga akazi ku bantu benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-mbonimana-gamariel-wahoze-ari-umudepite-agiye-kumurika-igitabo-cya-kabiri

  • UNHCR Rwanda yateguye ihuriro n'abacuruzi na ba rwiyemezamirimo – #rwanda #RwOT

    Ni ihuriro rizabera i Nyamata mu Kerere ka Bugesera muri Hotel La Palisse kuva saa tatu za mu gitondo kugera saa cyenda z'umugoroba.

    Iri huriro rizahuriza hamwe ubuyobozi bwa UNHCR Rwanda n'abakora mu bijyanye n'ubucuruzi mu Rwanda baganire ku mikoranire n'uyu muryango ndetse n'amahirwe ahari mu gupiganira amasoko y'Umuryango w'Abibumbye.

    Abazitabira iri huriro bazasobanurirwa amahirwe mu by'ubucuruzi mu Rwanda atangwa na UNHCR, ndetse abafite ibigo by'ubucuruzi baganirizwe uburyo bakorana ubucuruzi n'Umuryango w'Abibumbye.

    Abacuruzi bazitabira iri huriro kandi by'umwihariko ba rwiyemezamirimo bazasobanurirwa uburyo bushya bwo gutanga ibyangombwa by'ipiganwa binyuze mu ikoranabuhanga rya UNHCR buzaba ari bwo bukoreshwa bwonyine kuva ku wa 16 Nzeri 2024.

    Kwinjira muri iri huriro bizaba ari ubuntu aho nibura abakozi babiri muri buri kigo cy'ubucuruzi bazaba bemerewe kwitabira bitwaje mudasobwa.

    Kwiyandikisha ku bazitabira iri huriro bizakorwa kugeza ku ya 20 Nzeri 2024 unyuze kuri https://forms.office.com/e/ny0yzgYN6W


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unhcr-rwanda-yateguye-ihuriro-n-abacuruzi-na-ba-rwiyemezamirimo