Blog

  • Ubuzima bwa Ufitinema wakiniye Amavubi buri mu kaga #rwanda #RwOT

    Ufitinema Clotilde wakiniye amakipe y’Abagore atandukanye mu Rsanda ndetse
    n’ikipe y’igihugu Amavubi, ubuzima bwe buri habi kubera kanseri.

    Yakiniye ES Mutunda WFC mu 2013-18, mu 2019 yagiye muri Bugesera WFC yavuyemo asubira muri ES Mutunda mbere yo kurwara.

    Arasaba inzego za siporo, inshuti n’abavandimwe kuba bamufasha akabasha kwivuza iyi ndwara izahaje ubuzima bwe.

    Avuga ko iyi Kanseri yaje gukomoka ku kibazo yagize ubwo yabyaraga abagabga ntibamwiteho neza ku bitaro bitandukanye.

    Mu 2021 ni bwo yatwaye inda ndetse mu ntangiriro za 2022, abyara bamubaze ndetse anahamara iminsi ibiri kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 14 Mata 2022.

    Nk’uko yabuhamarije B&B Kigali FM avuye mu bitaro nyuma yo kubyara ni bwo yatangiye kugira ikibazo gikomeye.

    Ati 'Nkihava natangiye kugira ibibazo ngubwa nabi, nta bwenge mfite ndetse ntangira kubyimba umubiri wose. Nasubiyeyo ariko ntibanyakira kuko hari nijoro, gusa twifashishije abandi bayobozi bahamagara umukuru w’ibitaro, avuga ko atabimenye ariko ahita anyakira.'

    Byabaye ngombwa ko hakurikiraho igikorwa cyo kongera kumudoda kubera ko byagaragaraga ko ari byo bishobora kuba byari byaramuteye kubyimba umubiri wose, kandi bigakorwa nta kinya bamuteye kuko cyashoboraga no kumuhitana.

    'Ntabwo bigeze bambwira ikibazo mfite, ahubwo nageze ku itariki ya 20 Mata nta kindi kintu bampa uretse imiti igabanya umuriro, kandi uri kumva bari bampambuye. Kubera kubyimba n’ahandi hari haturitse, batakibasha no kundoda kuko zikuragamo, nkomeza kuzahara.'

    Yoherejwe mu bindi bitaro, yitabwaho gusa abaganga baza kubona ko yangiritse bikomeye.

    Ati 'Aho banyitayeho cyane, basanga narangiritse, basanga uko nabazwe baturutse mu rubavu rumwe bagera ku rundi, bafata umwanzuro wo kudashyiramo izindi ndodo, cyane ko hari haranatangiye no kuzamo umwanda.'

    “Icyo bakoraga ni ukuhaborora bakahapfuka gusa, bakamwoza mu nda kuko hari harangiritse. Ashimira ibi bitaro kuko iyo bitahaba 'ubuzima bwanjye buba bwarangiritse.'

    Muri Mata uyu mwaka ni bwo uburwayi bwa Ufitinema bwongeye kubyuka, yumva atangiye kugira ikibazo cy’isereri iza kenshi, yagana kwa muganga bakamusangana amaraso make ndetse na 'hémoglobine ‘ zari zaragabanutse.

    Uyu mukinnyi yagiye ku Bitaro bya Remera Rukoma, CHUK, King Faisal ibizamini bigaragaza ko nta ndwara afite, ariko nyuma CHUK iza kuvumbura ko yamaze kwanduka Kanseri.

    Ati 'Nakomeje kuremba cyane ariko rimwe nasubiye CHUK, muri Kanama 2024 ni bwo bambwiye ko mfite Kanseri yo mu maraso iboneka mu musokoro. Kuva icyo gihe nshaka kumenya aho yaturutse n’uko nayitaho.'

    'Kuri raporo ya muganga byagaragazaga ko nagize ikibazo cyo kuva amaraso igihe kirekire, mpita nibuka ko ari cya gihe nari kwa munganga.'

    Yamenyeshejwe ko Kanseri afite agomba kugira imiti yifashisha ikomoka mu Buhinde, gusa yisunga umuganga w’i Kabgayi wo muri icyo gihugu amuhishurira ko ahubwo ishobora no kumuhitana.

    Ubu ari ku nshinge zigabanya infections mu bihaha, mu mwijima no ku mutima, yabwiwe ko iri ku rwego rwo kuvurwa igakira akaba agomba kubagwa aho byose bisaba miliyoni 5.

    Minisiteri ya Siporo ikaba yemeje ko iki kibazo yakimenye ndetse irimo kugikurikirana ngo gikemuke.

    Ufitenema ararembye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuzima-bwa-ufitinema-wakiniye-amavubi-buri-mu-kaga

  • Umunyamabanga Uhoraho agira ruhare ki mu miyoborere ya Minisiteri? – #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo ni imwe muri nke cyane zahinduriwe Abaminisitiri muri Guverinoma nshya, ndetse hadashize ukwezi n'Umunyamabanga Uhoraho arasimbuzwa.

    Hari abajya baganira batebya bakavuga ko ubundi Umunyamabanga Uhoraho bumva akwiye kuvaho agiye mu kiruhuko cy'izabukuru kuko nyine izina rye ryitwa ko 'ahoraho', ariko inshingano ahabwa n'amategeko zigaragaza ko ari we mutima w'imibereho n'imiyoborere y'urwego akorera, bityo uwavuga ko aho bigenda neza abigiramo uruhare runini n'ibipfa bikamubarwaho ntiyataba yibeshye.

    Inzego zifite Ubunyamabanga Buhoraho zirimo Minisiteri zose n'ibigo bitandukanye. Bose bahurira ku nshingano zirimo gucunga imari, ibikoresho kuyobora abakozi no gushyira mu bikorwa igenamigambi.

    Muri Minisiteri, Umunyamabanga Uhoraho aba ashinzwe gukurikirana no gushyira mu bikorwa inshingano zayo, gucunga ingengo y'imari n'umutungo no kuyobora abandi bakozi baba abagize ubunyamabanga n'abandi bose bayikoramo hagamijwe kuzuza inshingano zayo.

    Nelly Mukazayire abinyujije kuri konti ya X yagize ati 'Nshimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame wongeye kumpa andi mahirwe yo gukorera igihugu cyanjye binyuze mu guteza imbere imikino.”

    “Siporo ni igice cy'ingenzi mu iterambere ry'u Rwanda, ikagira igice gitera imbere byihuse cyo kwakira ibikorwa bikomeye byaba iby'imbere mu gihugu no hanze yacyo.'

    Abayobozi bo mu rwego rwa tekinike babarizwa mu Biro by'Umunyamabanga Uhoraho, abadakorera mu biro bye bagakurikiza amabwiriza aturuka mu biro bye. Gusa ntayobora Minisitiri n'abakorera mu biro bye barimo umujyanama n'umugenzuzi w'imari n'Umunyamabanga wa Leta n'abakorera mu biro bye.

    Usibye umushahara mbumbe wa 1.617.505 Frw, Umunyamabanga Uhoraho agenerwa ibindi bimufasha gutunganya umurimo we birimo ibihumbi 100 Frw buri kwezi y'itumanaho rya telefoni yo mu biro, n'andi ibihumbi 100 Frw y'itumanaho rya telefoni igendanwa.

    Agenerwa kandi ibihumbi 200 Frw yo kwakira abashyitsi mu kazi buri kwezi, anyura kuri konti ya Minisiteri, akoroherezwa ingendo hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n'ibintu.

    Ku banyamabanga bahoraho b'ibigo n'inzego zitandukanye, inshingano zigenda ziyongeramo ibyo amategeko abigenga ateganya.

    Nk'urugero mu Rwego rw'Umuvunyi, Umunyamabanga Uhoraho ashinzwe gushyira mu bikorwa inshingano z'Urwego akurikije amategeko arugenga, politiki n'umurongo byemejwe n'Inama y'Abavunyi no gushyira mu bikorwa igenamigambi ry'Urwego.

    Ashinzwe kandi gucunga imari, ibikoresho n'abakozi b'Urwego; no gutunganya indi mirimo ijyanye n'inshingano y'Urwego yahabwa n'Inama y'Abavunyi.

    Ingingo ya 112 y'Itegeko Nshinga iteganya ko Perezida wa Repubulika ashyiraho iteka ryemezwa n'Inama y'Abaminisitiri ryerekeye gushyiraho no kuvanaho abayobozi barimo Abanyamabanga Bahoraho muri za Minisiteri n'Abanyamabanga Bakuru b'izindi nzego za Leta.

    Nelly Mukazayire yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamabanga-uhoraho-agira-ruhare-ki-mu-miyoborere-ya-minisiteri

  • Abatuye Umujyi wa Kigali bamaze kugira uruhare mu kwiyubakira imihanda ireshya na kilometero 15 – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali wavuze ko iyi mihanda yubatswe ku bufatanye n'abaturage, nta wundi mufatanyabikorwa, hari n'indi itari muri iyo 17 abaturage biyubakiye ku giti cyabo.

    Muri ubu bufatanye, abaturage bakusanya uruhare rwabo rungana na 30% by'amafaranga akenewe yose noneho Umujyi wa Kigali ukabongereraho 70% by'asigaye.

    Umujyi wa Kigali wavuze ko hari n'indi mihanda 18 ikiri kubakwa mu bice bitandukanye byawo, gusa ko iyi gahunda igiye kunozwa kurusha uko yakorwaga.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yagize ati 'Umujyi wa Kigali uri kwiga kuri iyo gahunda neza kugira ngo urebe uburyo byakomeza gukorwa neza mu gihe kiri imbere kubera ko mu gihe cyashize iyi gahunda yagiye itinda'.

    Ntirenganya yasobanuye ko icyateraga gutinda kw'iyi gahunda ari uko ingengo y'imari y'Umujyi wa Kigali yagiye itinda kuboneka kandi abaturage bo bazanye uruhare rwabo.

    Ibi ngo bizakemurwa no gushyiraho amabwiriza yanditse agena uko buri baturage babishaka bazakorana n'Umujyi wa Kigali mu kubaka iyo mihanda bitewe n'aho batuye.

    Yongeyeho ko muri uyu mwaka Umujyi wa Kigali ushaka kubanza kurangiza imihanda ikiri kubakwa noneho nyuma gahunda yamaze kunonzwa, ukaba ari bwo wongera kwakira ubusabe bushya bw'abaturage bashaka ko bafatanya.

    Gahunda yo kubaka imihanda y'imigenderano ku bufatanye bw'abaturage n'Umujyi wa Kigali yashyizweho nyuma yo kubona ko abaturage bawo banyotewe n'ibikorwaremezo ndetse ubwabo bakaba barashyiraga hamwe amafaranga bakagira ibyo biyubakira.

    Iyi gahunda kandi iri mu mushinga w'Umujyi wa Kigali wo kubaka ibilometero 300 by'imihanda y'imigenderano mu rwego rwo koroshya uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu.

    Imihanda migenderano muri Kigali igenda ishyirwamo kaburimbo ku bufatanye n’abahatuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imihanda-17-ya-kaburimbo-imaze-kuzura-ku-bufatanye-bw-abaturage-n-umujyi-wa

  • Ibyo wamenya ku rubanza ruregwamo Charles Onana, Umunya-Cameroun uregwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni ibirego bishingiye ku gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, akora kenshi mu bitabo bye aho agaragaza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho mu Rwanda.

    Ni urubanza ruzaba iminsi ine kugeza ku wa 11 Ukwakira 2024, umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa ukazunganirwa n'Umunyamategeko Gisagara Richard.

    Mu kiganiro na RBA uyu munyamategeko yavuze ko urubanza ruzabera mu rugereko rwa 17 rw'Urukiko rwa Paris mu Bufaransa, ruzwi nka XVII Chambre du Tribunal de Paris, ruburanisha ibyaha bijyanye n'itangazamakuru, bikozwe hakoreshejwe inyandiko cyangwa imvugo.

    Me Gisagara yavuze ko kuri iyi nshuro uru rubanza rutazabera mu Rukiko rwa Rubanda 'Cour d'Assises' kuko rwo ruburanishirizwamo ibyaha umuntu ubihamijwe ashobora guhanishwa imyaka irenga 10.

    Yavuze ko urwo rukiko ruzobereye mu kuburanisha ibyaha byose byakozwe hifashishijwe inyandiko cyangwa imvugo, rukurikiza itegeko ryo mu 1981 ryahanaga ibyabaha byibasiye inyoko muntu.

    Ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntabwo yari irimo ariko yongewemo bigizwemo uruhare n'Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa kugira ngo hahanwe abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Ibyo Charles Onana akurikiranyweho ni ibyo yavuze mu gitabo yanditse mu 2019 agiha izina rya 'Rwanda, la vérité sur l'opération Turquoise'.

    Iki gitabo cyasohotse mu Ukwakira 2019, mbere y'umunsi umwe ngo gisohoke Onana yagiranye ikiganiro na bamwe mu banyamakuru by'umwihariko radio yitwa RCI agaragaza ko mu Rwanda nta Jenoside yabayeho mu 1994.

    Akimara gutangaza ayo magambo Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa wahise utanga ikirego. Hakurikiraho n'ikirego cy'imiryango nka Survie, Ligue des droits de l'homme na Fédération Internationale de Droits de l'Homme.

    Me Gisagara ati 'Ikirego cyafashwe ni icyo cyatanzwe n'iyo miryango itatu noneho natwe nk'indi miryango yose twinjira muri iyo dosiye kugira ngo tuzafatanye kumukurikirana kuko iby'uyu mugabo yandika […] ni uguhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Nta kindi kintu akora byaba ibyo avuga ibyo yandika byose ni uguhakana Jenoside urebye wagira ngo nta kandi kazi agira mu buzima bwe.'

    Mu byo Onana agaragaza akanabishingiraho ngo ni uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari i Arusha muri Tanzania (rwasoje imirimo) ngo rutigeze rugaragaza ko habayeho itegurwa rya Jenoside.

    Agaragaza ko Guverinoma ya Habyarimana itigeze itegura Jenoside yakorewe Abatutsi akemeza ko nta kintu cyabigaragaje ashingiye kuri ibyo akanzura ko nta Jenoside igomba kuvugwa.

    Gisagara ati 'Ni ibintu bihora bigaruka mu bitabo bye yanditse. Icya nyuma ndumva ari kimwe yagiye kugaragaza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi yashize akakirwa mu byubahiro bikomeye ku byo yita ko ari Jenoside yakozwe muri RDC.”

    “Ni yo mpamvu twumva ari urubanza rukomeye cyane dushyizeho ingufu nyinshi kuko uyu mugabo adahamwe n'icyo cyaha sinumva icyo iryo tegeko ryaba ryaragiriyeho.'

    Iryo tegeko ryo mu 1981 rigaragaza ko uzahakana cyangwa uzapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 urukiko ruzamukatira igifungo cy'umwaka n'ihazabu ry'ibihumbi 45 by'Amayero (arenga miliyoni 67 Frw y'ubu).

    Me Gisagara agaragaza ko urwo rubanza rugaragaza ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bakayipfobya nkana bishingikirije inzitwazo zose bagomba kumenya ko hari amategeko atuma bahanwa.

    Umunya-Cameroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana agiye kuburana ku byaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-rubanza-ruregwamo-charles-onana-umunya-cameroun-uregwa-gupfobya

  • Byashoboka ko umuceri uva hanze wahagarikwa kugira ngo uwo mu Rwanda ubone isoko? – #rwanda #RwOT

    Iri jambo Umukuru w'Igihugu yarivuze nyuma y'aho abahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi bagaragaje ko muri toni 7000 basaruye, bagurishijemo toni 2000 gusa, undi ubura isoko.

    Perezida Kagame wari umaze kwakira indahiro ya Minisitiri w'Intebe n'Abadepite, yagaragaje ko bitumvikana ko Leta y'u Rwanda isaba abaturage gushishikarira ubuhinzi, bakabikora, ariko umusaruro uva mu mbaraga z'amaboko yabo ntubone isoko.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, tariki ya 19 Kanama 2024 yasobanuye ko muri rusange, toni 26.000 zitari zakabonewe isoko, biturutse ku kuba abawutonora bakanawugurisha bahisemo kugura uturuka hanze bitewe n'uko ari wo uhendutse.

    Yagize ati 'Inyungu bumvaga bashaka kubonamo bumvaga idahagije nubwo irimo, batinda kuwugura cyangwa se bawugura gake.'

    Mu gihe ibiciro by'umuceri byari bikomeje gutumbagira bitewe n'impamvu zirimo kuba uwaturukaga hanze wari muke, muri Mata 2023 guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuwukuriraho umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

    Iki cyemezo cyatumye igiciro cy'umuceri uva hanze kijya kungana n'icy'uhingirwa mu Rwanda, bamwe mu baguzi bahitamo kujya bahaha uva mu bihugu birimo Tanzania, u Buhinde na Pakistan.

    Mu gihe umuceri uva hanze ukomeje kwigarurira isoko ryo mu Rwanda, Karangwa Cassien ushinzwe ubucuruzi n'ishoramari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yabajijwe na BBC niba bitashoboka ko uva hanze uhagarikwa kugira ngo uwo mu Rwanda ubone abaguzi.

    Karangwa yasubije ko kuwuhagarika bitatuma uwo mu Rwanda ubona isoko. Ati 'Ntabwo kuwuhagarika ari cyo cyatuma isoko riboneka. Turi mu isoko rifunguye, n'ubundi uwo dufite ntabwo uhagije isoko ry'imbere mu gihugu.'

    Yakomeje ati 'Ugeraganyije umuceri wera imbere mu gihugu n'uwo dutumiza ntabwo dushobora kuwuhagarika, ahubwo harebwa ibindi bisubizo byo gukemura icyo kibazo kuko uva hanze na wo urakenewe. Nta gahunda ihari yo kuwuhagarika.'

    Mu gukemura ikibazo cy'umuceri uhingwa mu Rwanda wabuze isoko, Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuwugura, isobanura ko izawugaburira abanyeshuri.

    Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugura umuceri wabuze isoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byashoboka-ko-umuceri-uva-hanze-wahagarikwa-kugira-ngo-uwo-mu-rwanda-ubone

  • Intumwa z'u Rwanda n'iza RDC zahuriye mu biganiro i Luanda – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko abahagarariye u Rwanda, RDC na Angola bubakira ku byagezweho mu mezi atandatu ashize.

    Yagize ati 'Inama y'inyabutatu ya Luanda ya kane irabera muri Angola kuri uyu wa 14 Nzeri 2024. Abahagarariye ibihugu bitatu bagaragaje ibitekerezo byubaka, bazubakira ku bifatika byagezweho n'abaminisitiri n'abofisiye mu iperereza mu mezi atandatu ashize.'

    Inama y'aba baminisitiri ishingira ku myanzuro yafatiwe mu yabereye i Luanda tariki ya 21 Werurwe 2024. Icyo gihe bemeranyije ko imirwano ibera mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara, umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugasenywa.

    Igitekerezo cyo gusenya FDLR cyatanzwe n'Intumwa za Guverinoma ya RDC, nyuma yaho zishyikiriza Perezida João Lourenço wa Angola (umuhuza) igenamigambi ry'uko bizakorwa.

    Tariki ya 31 Nyakanga 2024, abaminisitiri bongeye guhura, basesengura uburyo RDC yerekanye ko izasenyamo FDLR.

    Muri iyi nama, hafashwe undi mwanzuro w'uko imirwano hagati y'impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024 mu gihe ibiganiro byagombaga gukomeza.

    Inzobere mu iperereza zo mu bihugu bitatu zasabwe guhura, zigasuzuma uburyo ihagarikwa ry'imirwano riri kubahirizwa, zikanasesengura uko FDLR izasenywa. Zahuye inshuro ebyiri, zishyiriza Angola raporo.

    Tariki ya 20 n'iya 21 Kanama 2024, abahagarariye ibi bihugu bongeye guhurira i Luanda, basesengura raporo y'inzobere mu iperereza ku ihagarikwa ry'imirwano no gusenya FDLR.

    Raporo yatanzwe ku busesenguzi mu igenamigambi ryo gusenya FDLR yagaragaje ko hari ibidasobanutse ku buryo bizakorwa.

    Banzuye ko tariki ya 9 n'iya 10 Nzeri bazongera guhura, bakaganira kuri izi ngingo, ariko ntabwo bahuye. Ibiganiro babyimuriye kuri uyu wa 14 Nzeri.

    Ibiganiro bya Luanda birasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka

    Inzobere mu butasi zahuriye i Luanda mu ntangiriro za Kanama 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intumwa-z-u-rwanda-n-iza-rdc-zigiye-gusubira-mu-biganiro-i-luanda

  • Ibyo kuzibukira kuri Uwayezu Jean Fideli wegu… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu Wa Katanu taliki ya 13 Nzeri 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ubu bwegure ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yanditse iti “Perezida Jean Fidele Uwayezu yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z'uburwayi”.

    Uwayezu Jean Fideli yeguye ku mwanya wo kuyobora Rayon Sports yari yaragiyeho mu kwezi kwa 10 kwa 2020 nyuma y’uko iyi kipe yari ifite ibibazo mu buyobozi byari hagati ya Munyakazi Sadate wayoyoboraga icyo gihe ndetse n’abandi bayobozi bayiyoboye kera bari mu cyiswe ‘Imena za Rayon Sports’.  

    Icyo gihe hari hifashishijwe u Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere myiza (RGB) mu gutegura amatora aho hari hategetswe ko ntawemerewe kwiyamamaza kandi yari yarigeze aba mu boyobozi bwa Rayon Sports. 

    Nyuma yuko Uwayezu Jean Fideli ariwe utorewe kuyobora Rayon Sports hari ibibazo by”ungutu yagombaga guhangana nabyo birimo kuba iyi kipe yari ifite ubukene bukomeye bitewe n’ikibazo cya COVID-19 cyari cyaragize ingaruka ku makipe menshi ndetse n’ibindi.

    Nubwo benshi bavuga ko hari ibyagiye bimunanira birimo cyane cyane ibijyanye no mu kibuga ariko hari ibyo azibukirwaho ;

    Uwayezu Jean Fideli yakemuye ibibazo by’imanza Rayon Sports yahoragamo

    Mbere yuko uyu mugabo yinjira muri Rayon Sports byaragoranaga kuba hashira umwaka iyi kipe idafite urabanza rw’imukinnyi cyangwa umutoza wayireze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA cyangwa mu impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA bitewe nuko yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko ,hari ibitubahirijwe mu masezerano yagiranye nayo cyangwa se kuko hari imishahara itamuhaye.

    Akenshi izi manza yaranazitsindwaga ugasanga buri mwaka hari amafaranga menshi itakaza kuberazo kandi yagagakoreshejwe ibindi.

    Yaciye amashyamba muri Rayon Sports

    Mbere yuko Uwayezu Jean Fideli yinjira muri Rayon Sports hari ikintu cyari kiyirimo cyari cyariswe amashyamba aho wasangaga abantu bamwe barwanya abandi cyane cyane binyuze mu bayiyoboye banafite ijambo rikomeye.

    Rimwe na rimwe hari n’imikino iyi kipe yatsindwaga ugasanga hari abakinnyi bayo babigizemo uruhare bitewe nuko baguzwe n’umuntu runaka ariko muri iyo minsi akaba ari muri ayo mashyamba atari kumvikana n’umuyobozi uriho.

    Nubwo abenshi babyita kuyoboza igitugu ariko kuva ku munsi wa mbere Uwayezu Jean Fideli ageze muri Rayon Sports nta muntu wigeze atinyuka ku muvangira ndetse n’abari batangiye kubigerageza yakoresheje ikiganiro n’itangazamakuru cyo kubihanangiriza.

    Gushaka abafatanyabikorwa batandukanye 

    Ubwo Uwayezu Jean Fideli yagirwaga Perezida wa Rayon Sports, ntabwo iyi kipe yari ifite abafatanyabikorwa benshi ndetse yewe n’Uruganda rwa SKOL wari umufatanyabikorwa bari baratangiye gushwana rigiye kubivamo nyuma yuko Munyakazi Sadate yari yaravuze ko rubaha amafaranga macye.

    Akihagera n’icyo kibazo yahereyeho bariyunga ndetse n’amafaranga rwatangaga ariyongera nyuma ashaka n’abandi bafatanyabikorwa barimo Choplife,Kwesa Collection,Tap & Go ndetse n’abandi.

    Yishyuye umwenda warenga miliyoni 800

    Muri 2020 ubwo Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere 'RGB' rwari rimaze kwinjira mu bibazo bya Rayon Sports rwasanzer ifite umwenda w’amafaranga arenga miliyoni 800 z’Amanyarwanda kandi kuri konti yayo hariho amafaranga angana n’ibihumbi 200 Frw gusa.

    Ibi bibazo byose byagombaga kujya ku mutwe wa Uwayezu Jean Fideli none mu mwaka ushize ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yari yavuze ko uyu mwenda ageze kure awishyura.

    Yashinze ikipe y’abagore

    Kimwe mu bintu Uwayezu Jean Fideli azibukirwaho mu myaka 4 iburaho iminsi micye yaramaze muri Rayon Sports harimo kuba yarashinze ikipe y’abagore kandi igakomera. 

    Iyi kipe yayishinze muri 2022 ihera muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ihita yegukana igikombe inagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro gusa birangira itsinzwe na AS Kigali WFC.

    Nyuma yuko izamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere nta gutinzamo yahise yegukana igikombe mbere cyayo ndetse inatwara igikombe cy’Amahoro itsinze AS Kigali WFC ku mukino wa nyuma.

    Yafashije Rayon Sports gutwara igikombe cy’Amahoro 

    Muri Manda ya Uwayezu Jean Fideli muri Rayon Sports ntabwo wakibagirwa ko iyi kipe yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2023 itsinze APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

    Ibindi bikombe yayifashije gutwara ni icya Super Cup itsinze APR FC ibitego 3-0 ndetse n’icya RNIT.

    Yazanye gahunda yo kumurika imyambaro mishya mbere  yuko umwaka w’imikino utangira

    Uwayezu Jean Fideli niwe wazanye gahunda yuko mbere yuko umwaka mushya w’imikino utangira, Rayon Sports igomba kuzajya imurika umwambaro mushya ugizwe nuwo mu rugo(home kit) ,uwo hanze(away kit) nuwa 3(third kit) ndetse ku buryo na buri mufana ushaka kuwugura awubona mu buryo bumworoheye.

    Uwayezu Jean Fideli weguye ku buyobozi bwa Rayon Sports afite byinshi byo kumwibukiraho 

    Ubwo Rayon Sports yegukanaga igikombe cy’Amahoro i Huye ni itsinze APR FC bimwe mu byo kuzibukira kuri Uwayezu Jean Fideli 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146832/ibyo-kuzibukira-kuri-uwayezu-jean-fideli-weguye-ku-buyobozi-bwa-rayon-sports-146832.html

  • Nyagatare: Abarimo Bruce Melodie bitabiriye … – #rwanda #RwOT

    Iyi Siporo rusange yitabiriwe kandi n'bayobozi b’Akarere n’inzego z’umutekano. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, bwatangaje ko abayitabiriye iyi siporo basabwe kuzitabira igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival, bakanashishikariza abandi kuzitabira kandi bakahagera kare, bahawe kandi ubutumwa burimo kunywa mu rugero no kwirinda ibiyobyabwenge.

    Ibi bitaramo bikomereje muri aka karere, nyuma yo gutanga ibyishimo mu Karere ka Gicumbi ndetse na Musanze. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, biteganyijwe ko aba bahanzi bataramira muri aka Karere, mu rwego rwo kwiyegereza abafana n'abakunzi babo.

    Benshi mu buhanzi ni ubwa mbere bagiye gutaramira muri kariya kare. Mbere yo kwitabira Siporo rusange, babanje kuganira n’itangazamakuru, buri umwe avuga uko yiteguye gususurutsa abakunzi be muri ibi bitaramo byihariye.

    Abahanzi barindwi nibo bitabiriye ibi bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' barimo Bruce Melodie, Bwiza, Kenny Sol, Ruti Joel, Danny Nanone, Bushali ndetse na Chriss Eazy. Bombi barataramira kuri Sitade ya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare.

    Kuri iyi nshuro ibi bitaramo byatewe inkunga n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Bralirwa.

    Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba. Icyicaro cy'Akarere kiri mu Murenge Nyagatare, mu Kagari ka Nyagatare. Akarere ka Nyagatare gahana imbibi n’Akarere ka Gatsibo mu Majyepfo, Akarere ka Gicumbi mu burengerazuba. Akarere ka Nyagatare gahana imbibi n’Igihugu cya Uganda mu Majyaruguru hamwe n’Igihugu cya Tanzania mu burasirazuba. 


    Bruce Melodie ari kumwe n’umurinzi we Jean Luc muri siporo y’umugoroba muri Nyagatare


    Umuhanzi Chriss Eazy akora siporo ari kumwe n’abaturage bo mu Nyagatare



    Abaturage ba Nyagatare basabwe kwitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival


    Siporo ni ubuzima!


    Umuhanzi Chriss Eazy ari kumwe n’umujyanama we Junior Giti mu bitabiriye Siporo y’umugoroba




    Abitabiriye iyi siporo basabwe kwirinda ibiyobwenge no kunywa mu rugero


    Abayobozi mu Karere ka Nyagatare bitabiriye iyi siporo yahuje amagana y’abaturage


    Inzego z’umutekano zafashije abitabiriye iyi siporo y’umugoroba kuyikora mu ituze 


    Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph [Ubanza ibumoso] aganiriza abitabiriye iyi siporo y’umugoroba


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146833/nyagatare-abarimo-bruce-melodie-bitabiriye-mtn-iwacu-muzika-festival-bakoranye-siporo-yumu-146833.html

  • Inama Meddie Kagere yagiriye abakinnyi ba APR FC mbere yo gucakirana na Pyramids #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Namungo FC muri Tanzania, Meddie Kagere yasabye abakinnyi ba APR FC kumva ko gutsinda Pyramids FC bishoboka kandi ko muri Champions League amanota 3 yo mu rugo ari ingenzi cyane.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 APR FC iracyira Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 20 Nzeri 2024, ikipe izakomeza ikazagera mu matsinda.

    APR FC ikaba iri mu rugamba rwo kugera mu matsinda, ikandika amateka akomeye cyane ko itarageraho.

    ISIMBI yaganiriye na Meddie Kagere, umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakinnye amatsinda bakanayarenga ari kumwe na Simba SC, avuga uburyo abakinnyi bitwara mu gihe ikipe iri mu bihe nk’ibyo APR FC irimo uyu munsi.

    Kagere yavuze ko byose ari mu mutwe kumva ko ushobora gutsinda, ukamenya ko mu rugo wabonye amanota ya we 3.

    Ati “byose ni mu mutwe, kuba ufite umwuka wo gutsinda kuko Champions League ni urugamba rw’abagabo, ayo makipe aba ari yo yatwaye ibikombe mu bihugu bya yo, iyo ahuye ni iyihe ifite imyumvire yo gutsinda, icyo ni cyo cy’ingenzi kigora amakipe.”

    “Ikindi muri Champions League ntabwo ugomba gutsindirwa mu rugo, umukino wo hanze na wo ugashaka inota rimwe ariko mu rugo ugomba gutsinda. “

    Yakomeje avuga muri Champions League bisaba kuguma mu mukino kuko no ku isegonda rya nyuma ikipe yagutsinda.

    Meddie Kagere yahishuye ko ari umukunzi wa APR FC ndetse ayikurikirana, yizeye ko iza gutsinda kuko ifite abakinnyi beza n’umutoza mwiza.

    Ati “njye ndi umufana ukomeye wa APR FC, ifite umutoza mwiza, bafite abakinnyi beza rero bagomba gukorera hamwe nk’ikipe, bitabaye ibyo bashobora gutsindwa.”

    Meddie Kagere yakiniye amakipe atandukanye nka Mukura VS, Police FC, Rayon Sports, Gor Mahia yo muri Kenya, Simba SC na Singida Black Stars zo muri Tanzania.

    Yavuze ko APR FC ifite abakinnyi beza bashobora gusezerera Pyramids FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inama-meddie-kagere-yagiriye-abakinnyi-ba-apr-fc-mbere-yo-gucakirana-na-pyramids

  • Vision FC iraye ibonye inota rya mbere muri Shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa gatatu wa Shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatanu, Vision FC yaraye ibonye inota rya mbere nyuma yo kunganya na Muhazi United ibitego 1-1.

     

    Samson Babuwa ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Muhazi United ku munota wa 16 w'umukino, bituma iyi kipe ibona icyizere cyo kwegukana amanota atatu. Gusa, Vision FC yagaragaje imbaraga mu gice cya kabiri, isatira cyane ari nako ishyiraho igitutu gikomeye.

     

    Ku munota wa 87 w'umukino, Nshimiyimana Ibrahim yishyuriye Vision FC igitego cyahesheje iyi kipe inota rya mbere muri Shampiyona y'uyu mwaka, bityo ikomeza kwirwanaho ngo izamuke mu manota nyuma yo gusabwa ibihe bikomeye mu mikino yatangiye.

     

    Nubwo Vision FC yakuye inota rimwe muri uyu mukino, isize APR FC na Police FC ku mwanya wa nyuma kuko zo zitarabasha kubona inota na rimwe kuva Shampiyona yatangira kuko zitabashije gukina imikino yazo kubera imikino ny'Afurika.

     

    Source : https://yegob.rw/vision-fc-iraye-ibonye-inota-rya-mbere-muri-shampiyona/