Blog

  • APR FC na Pyramids FC mu mukino wa CAF Champions League: Igice cya mbere kirangiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku kibuga cya Stade Amahoro, ikipe ya APR FC yakiriye Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League. Igice cya mbere cy'uyu mukino cyaranzwe n'uburyo bwinshi bwatewe imbere y'izamu, ariko amakipe yombi ntiyabasha kubona igitego.

    Ikipe ya Pyramids FC yatangiye isatira cyane, ikoresheje Fiston Kalala Mayele na Mostafa Mohamed Fathi. Ku munota wa 36, Karim Hafez yazamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso awuhindura mu rubuga rw'amahina, gusa Mostafa Fathi ntiyabasha gushyira umupira mu izamu nyuma yo kurekura ishoti ryakomwe na ba myugariro ba APR FC ntiryatanga umusaruro.

    Ku munota wa 35, ikipe ya APR FC yihariye umukino mu buryo bugaragara, aho umukinnyi Seidu Dauda Yussif yafashe icyemezo cyo kurekura ishoti riremereye gusa  ryakomwe n'igiti cy'izamu ntiryatanga umusaruro.

    N'ubwo APR FC yari yakoze ibishoboka byose mu minota ya mbere ngo ibe yatsinda igitego ntibyari byoroshye guca muri ba myugariro b'ikipe ya Pyramids FC barimo na Ahmed Chibi wakomeje kugaragaza ubushobozi bwo guhagarika abataka ba APR FC.

    Ku munota wa 45+1, Mamadou Lamine Bah wa APR FC yagerageje  uburyo mu mukino ubwo yatwaraga umupira Fiston Kalala Mayele, akawutanga neza kuri Mugisha Gilbert, gusa ntibyabahiriye kuko ba myugariro ba Pyramids FC bitabaye bagarura umupira.

    Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri, ariko amakipe yombi yabaye maso mu bijyanye n'ubwirinzi, bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0. APR FC yakomeje kugaragaza ubushake bwo kwiharira umukino, cyane cyane binyuze mu bakinnyi bayo bo hagati nka Dauda Yussif na Taddeo Lwanga, ariko kubona igitego biranga.

    Amakipe yombi yerekeje mu rwambariro nyuma yo kunganya ubusa ku busa

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-na-pyramids-fc-mu-mukino-wa-caf-champions-league-igice-cya-mbere-kirangiye/

  • Ikipe ya APR FC imbere y’abafana bayo inaniwe kubona impamba izitwaza yerekeje mu Misiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuwa 14 Nzeri 2024 ikipe ya APR FC yakiriye Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino w'ijonjora rya CAF Champions League kuri Sitade Amahoro i Kigali.

    Igice cya mbere cy'uyu mukino cyaranzwe n'uburyo bwinshi bwatewe imbere y'izamu, ariko amakipe yombi ntiyabasha kubona igitego kurangira ari ubusa ku busa.

    Ku munota wa 50 w'igice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje kubona igitego gitsinzwe n'umukinnyi w'ikipe ya Pyramid Fc witwa Chibi.

    Ikipe ya Pyramids FC ntago yacitse intege kuko yakomeje kwataka biza kurangira itsinze igitego ku munota wa 83 biza kurangira ari kimwe kuri kimwe.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-inaniwe-kubona-impamba-izitwaza-mu-misiri/

  • Abatuye Umujyi wa Kigali bamaze kugira uruhare mu kwiyubakira imihanda ireshya na kilometero 15 – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali wavuze ko iyi mihanda yubatswe ku bufatanye n'abaturage, nta wundi mufatanyabikorwa, hari n'indi itari muri iyo 17 abaturage biyubakiye ku giti cyabo.

    Muri ubu bufatanye, abaturage bakusanya uruhare rwabo rungana na 30% by'amafaranga akenewe yose noneho Umujyi wa Kigali ukabongereraho 70% by'asigaye.

    Umujyi wa Kigali wavuze ko hari n'indi mihanda 18 ikiri kubakwa mu bice bitandukanye byawo, gusa ko iyi gahunda igiye kunozwa kurusha uko yakorwaga.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yagize ati 'Umujyi wa Kigali uri kwiga kuri iyo gahunda neza kugira ngo urebe uburyo byakomeza gukorwa neza mu gihe kiri imbere kubera ko mu gihe cyashize iyi gahunda yagiye itinda'.

    Ntirenganya yasobanuye ko icyateraga gutinda kw'iyi gahunda ari uko ingengo y'imari y'Umujyi wa Kigali yagiye itinda kuboneka kandi abaturage bo bazanye uruhare rwabo.

    Ibi ngo bizakemurwa no gushyiraho amabwiriza yanditse agena uko buri baturage babishaka bazakorana n'Umujyi wa Kigali mu kubaka iyo mihanda bitewe n'aho batuye.

    Yongeyeho ko muri uyu mwaka Umujyi wa Kigali ushaka kubanza kurangiza imihanda ikiri kubakwa noneho nyuma gahunda yamaze kunonzwa, ukaba ari bwo wongera kwakira ubusabe bushya bw'abaturage bashaka ko bafatanya.

    Gahunda yo kubaka imihanda y'imigenderano ku bufatanye bw'abaturage n'Umujyi wa Kigali, yashyizweho nyuma yo kubona ko abaturage bawo banyotewe n'ibikorwa remezo ndetse ubwabo bakaba barashyiraga hamwe amafaranga bakagira ibyo biyubakira.

    Iyi gahunda kandi iri mu mushinga w'Umujyi wa Kigali wo kubaka ibilometero 300 by'imihanda y'imigenderano mu rwego rwo koroshya uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu.

    Imihanda migenderano muri Kigali igenda ishyirwamo kaburimbo ku bufatanye n’abahatuye

    Abaturage bagize uruhare rukomeye mu kwiyubakira ibikorwaremezo birimo imihanda mu Karere ka Kicukiro

    Umwe mu mihanda yubatswe mu bushobozi bw’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-umujyi-wa-kigali-bamaze-kugira-uruhare-mu-kwiyubakira-imihanda-ireshya

  • Ibibazo bitanu bibangamiye imyigire y'abana mu Ntara y'Iburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, mu nama y'uburezi yahurije hamwe abayobozi b'ibigo by'amashuri, abashinzwe uburezi, abayobozi b'uturere n'izindi nzego zifite mu nshingano uburezi mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ni inama yari igamije kurebera hamwe ishusho y'uburezi muri iyi ntara, itangira ry'amashuri no gufata ingamba zo guteza imbere uburezi.

    Muri iyo nama, hagaragajwe ko mu mwaka ushize wa 2023/2024, abana 5528 bari barataye ishuri mu gihe abagera 4582 bangana na 82% bagaruwe mu ishuri nyuma y'ubukangurambaga bwakozwe mu Ntara hose.

    Ubugenzuzi buheruka bwasanze hari ibibazo birimo ubucucike mu mashuri aho hari ibigo bigifite abana barenga 60 mu ishuri, intebe nke, ikibazo cy'amazi ku mashuri, uruhare ruto rw'ababyeyi mu kugaburira abana ku mashuri n'ibindi.

    Kayitesi Vanis uhagarariye abarimu mu Karere ka Gatsibo, yagize ati ' Iyo umwana avuye mu muryango udatekanye ntazabona ibikoresho, yewe nta n'ikimushishikaza ku babyeyi cyatuma ajya kwiga.'

    'Hari no kuba bamwe mu barezi bagenzi banjye batari inshuti z'abana, umwana ashobora kuza ku ishuri afite ubushobozi buke ariko twe ntabwo dutanga ubumenyi gusa, ushobora no kumuha ubundi burere, umwana nubwo yaba adashoboye amasomo ushobora kumufata neza bikazagenda biza.'

    Umubyeyi uhagarariye komite z'ababyeyi mu Karere ka Bugesera, Rusagara Faustin, we yavuze ko kimwe mu bituma abana bata ishuri ari uruhurirane rw'ibibazo biterwa n'ababyeyi.

    Ati 'Usanga hari ababyeyi batize bigakurura kuba batumva umumaro wo kujya kwiga, akaba ashobora gusibya umwana ngo arere murumuna we cyangwa ngo akore imirimo.'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko bifuza kuvana mu magambo uburyo bwo kuvuga ikibazo cy'abana basiba ishuri ahubwo bakajya mu gushaka ingamba zihamye.

    Yasabye abarimu ko niba umwana agiye ku ishuri atambaye umwambaro w'ishuri bareka kumusubizayo, ahubwo akiga, uwo mwambaro ugashakwa nyuma.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko kandi ababyeyi bakwiriye gugira uruhare mu gutanga amafaranga atuma umwana agaburirwa ku ishuri kuko basanze biri gutanga umusaruro cyane.

    Yasabye ababyeyi n'abayobozi b'inzego z'ibanze gukurikirana abana bata ishuri bikajya bimenyekana hakiri kare kugira ngo bongere barisubizwemo.

    Ababyeyi, abayobozi n'abashinzwe uburezi mu Ntara y'Iburasirazuba bahuriye hamwe mu kureba bimwe mu bibangamiye uburezi

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama igamije kureba uko imyigire y’abanyeshuri yatera imbere

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko ibibazo birimo intebe nke ku mashuri batangiye kubikurikirana

    Rugaragara Faustin yavuze ko kugaburira abana ku ishuri biri mu bituma abana benshi bitabira ishuri asaba ko byakongerwamo imbaraga

    Kayitesi yavuze ko kimwe mu bibangamiye uburezi ari abana bata amashuri, asaba ko buri wese yakigira icye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-ibibazo-biri-mu-bigo-by-amashuri-bibangamiye-imyigire-y-abana

  • Juvyel Anne yabaye umunya-Philippines wa mber… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yahize bagenzi be 41 bageranye mu cyiciro cya nyuma mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, byabereye ahitwa Somaby mu Misiri.

    Saluta yanditse amateka akomeye muri iri rushanwa kuko umukobwa wari wabashije kuza hafi muri iri rushanwa afite inkomoko muri Philippines, ari uwitwa Shanon Tampon, wabashije kuba igisonga cya mbere Miss Elite World 2022.

    Mu 2021, umunya-Phillippines, Chella Falconer yahawe guhagararira iki gihugu mu 2023 mu irushanwa Miss Elite, ariko nyuma aza kwikuramo ku mpamvu ze bwite.

    Saluta w'imyaka 20 y'amavuko wegukanye ikamba rya Miss Elite World, yanegukanye igikombe cy'umukobwa w'inseko icyeye (Best Smile Award). Yambitswe ikamba na Mejreme Hajdaraj yasimbuye, wari usanzwe ufite ikamba rya Miss Elite 2023.

    Uyu mukobwa yagaragiwe na Victoria Maneiro wo muri Venezuela wabaye igisonga cya mbere, Irene Grande wo muri Espagne wabaye igisonga cya Kabiri, Sofia Gonzalez wo muri Mexico wabaye igisonga cya Gatatu na Tawana Sheldrick wabaye igisonga cya Kane.


    Juvyel Anne Saluta yabaye umunya-Philippines wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Elite World



    Juvyel Anne Saluta yambitswe ikamba na Mejreme Hajdaraj yasimbuye wabaye Miss Elite World


    Juvyel ari kumwe n'ibisonga bye, nyuma yo kugera mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146834/juvyel-anne-yabaye-umunya-philippines-wa-mbere-wegukanye-ikamba-rya-miss-elite-world-amafo-146834.html

  • APR FC yaguye miswi na Pyramids FC ijya mu mi… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC nubwo yanganyije na Pyramids FC ariko yagiye mu mibare igoranye bitewe nuko ubwo mu mukino wo kwishyura uzabera mu Misiri isabwa gutsinda igitego 1-0 kugira ngo ikomeze ijye mu matsinda

    Uko umukino wagenze  umunota ku munota;

    Umukino urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

    90+3′ Bamwe mu bafana bambaye imyambaro ya Rayon Sports bari gufana Pyramids FC 

    90+3′ Bamwe mu bafana ba APR FC batangiye gusohoka muri Stade Amahoro

    90+2′ Abakinnyi ba Pyramids FC nibo bafite umupira bari guhererekanya gake gake mu buryo bwo gutinza iminota

    Umukino wongeweho iminota 4

    89′ APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Mugisha Gilbert na Dauda Yussif hajyamo Nyibizi Ramdhan na Tuyisenge Arsene

    87′ Pyramids FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Ibrahim Blati hajyamo Ahmed Tawfik

    82′ Ikipe ya Pyramids FC ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Fiston Kalala Mayele ku mupira mwiza waruzamuwe maze ashyiraho umutwe uragenda unyeganyeza inshundura

    78′ Darko Novic utoza APR FC nawe akoze impinduka mu kibuga havamo Mamadou Sy na Mamadou lamine Bah hajyamo Richmond Lamptey na Victor Mbaoma

    76′ Umutoza Pyramids FC akoze impinduka mu kibuga akuramo Ramadan Sobhi na hajyamo Youssef Morsy

    73′ Pyramids FC ibonye kufura nziza ku ikosa ryari rikozwe na Mamadou Lamine Bah  iterwa na Ahmed Saad gusa umupira unyura impande y’izamu gato cyane

    68′ Pyramids FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Ramadan Sobhi hajyamo Mohamed Reda Mohamed

    67′ Nyamukandagira yabaye Nyamukandagira ikomeje gushaka igitego cya akabiri,uwitwa Mamadou Lamine Bah arekuye ishoti risanga Mamadou Sy ari mu rubuga rw’amahina akozaho agatsi myugariro wa Pyramids n’umunyezamu baratabara

    64′ APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Thadeo Lwanga hajyamo Aliou Souane

    62′ Mugisha Gilbert yihambuye ishoti gusa kubw’amahirwe macye rinyura hejuru y’izamu gato cyane

    60′ Pyramids FC irase igitego cyo kwishyura ku mupira waruhinduwe na Karim Hafez Ramadan ashaka Fiston Mayele ariko birangira ba myugariro  ba APR FC bakinnye neza

    54′ Nyuma yuko Nyamukandagira ifunguye amazamu abafana bari gufana mu buryo budasanzwe aho abenshi bacanye amatara ya telefone 

    50′ APR FC ifunguye amazamu ku mupira mwiza waruhinduwe na Mamadou Lamine Bah maze myugariro wa Pyramids FC,Mohamed Chibi ahita yitsinda

    47′ Pyramids FC yaribonye uburyo buremereye ku mupira waruvuye kuri kufura maze Ramadan Sobhi arekura ishoti ritaremereye Pavelh Ndzira arifata nta kugorana kubayemo

    46′ Igice cya kabiri gitangijwe na APR FC ariko Mugisha Gilbert bahita bamwambura umupira

    Igice cya kabiri kiratangiye

    Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

    45+1′ Mamadou lamine Bah yambuye umupira Fiston kalala Mayele ahita awucomekera neza Mugisha Gilbert gusa birangira ba myugaro ba Pyramids FC babaye maso

    Igice cya mbere cyongeweho iminota 2 

    43′ Umupira ufitwe n’abakinnyi ba APR FC barimo barawuhererekanya gake gake

    39′ Niyomugabo Claude azamuye umupira mwiza usanga Ruboneka Jean Bosco ashyiraho umutwe gusa birangira unyuze haruguru y’izamu

    36′ Pyramid FC irase uburyo, Karim Hafez azamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso awuhindura mu rubuga rw’amahina ufatwa na Mostafa Mohamed Fathi arekura ishoti nti ryamukundira ngo rigane mu izamu

    35′ Inkuba irakubise muri Stade Amahoro,uwitwa Dauda Yussif arekuye ishoti ripima amatoni ari inyuma y’urubuga rw’amahina riragenda rikubita igiti cy’izamu umupira uhita urenga

    33′ Umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati amakipe yombi yakaniranye nta nimwe ishaka ko indi igenda

    30′ Mostafa Mohamed Fathi wa Pyramids FC yinjiye mu rubuga rw’amahina acenga arekura ishoti gusa Pavelh Ndzira aratabara

    26′ APR FC ibonye koroneri ku mupira muremure waruzamuwe na Nshimiyimana Yunusu ashaka Mugisha Gilbert mu rubuga rw’amahina gusa birangira Ahmed Chibi awurengeje

    25′ Ramadan Sobhi abonye ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Thadeo Lwanga mu kibuga hagati

    24′ Ikipe ya APR FC muri iyi minota yihariye umukino,uwitwa Dauda Yussif abonye umupira ari inyuma y’urubuga rw’amahina asabwa kuwusunika gato gusa arawutinda birangira awutakaje

    20′ Nyamukandagira yongeye ku bona uburyo buremereye imbere y’izamu ku ishoti ripima amatoni rirekuwe na Ruboneka Jean Bosco ari inyuma y’urubuga rw’amahina  gusa umunyezamu wa Pyramids FC agatabara

    19′ Byiringiro Gilbert wa APR FC akomewe amashyi n’abafana nyuma yuko  azamukanye umupira mu kibuga hagati acenga abakinnyi ba Pyramids FC bakamutereka hasi umusifuzi agatanga ikosa

    16′ Rutahizamu ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Fiston Kalala Mayele arase igitego cyabazwe aho yari abonye umupira utakajwe na Nshimiyimana Ynussu gusa atinda kuwutereka mu izamu Pavelh Ndzira aratabara

    10′ Fiston Kalala Mayele yaragerageje uburyo bwa mbere imbere y’izamu arekura ishoti gusa birangira umusifuzi asifuye ko Yussif Dauda yakorewe ikosa

    9′ Mamadou Sy yari abonye uburyo ari mu rubuga rw’amahina aho myugariro wa Pyramids FC , Ahmed Saad yarahaye umupira mugufi umunyezamu we  Elshanawi agiye gufata birangira byanze

    5′ Pyramids FC ibonye kufura yariteretse hafi y’umurongo ugabanyamo ikibuga 2 iterwa na Mohamed Chibi ashaka imitwe ya barutahizamu gusa birangira umupira urenze

    3′ Abafana b’ikipe ya APR FC batangiranye umurindi aho umukinnyi w’ikipe yabo ari gufata umupira ubundi bakavugira rimwe

    2′ Ikipe ya APR FC yari igerageje kurema uburyo bwa mbere aho Mugisha Gilbert yarahaye umupira Niyomugabo Claude ariko birangira ba myugariro ba Pyramids FC bawurengeje

    1′ Umukino utangijwe n’ikipe ya Pyramids FC 

    Umukino uratangiye

    17:59′ Mbere yuko umukino utangira hafashwe umunota wo kwibuka uwahoze ari umutoza wa Pyramids witabye Imana 

    17:57′ Amakipe yombi ari kwifotoza

    17:55′ amakipe yombi avuye mu rwambariro mbere yuko umukino utangira

    17:38′ Abakinnnyi b’amakipe yombi basubiye mu kibuga nyuma yo kwishyushya

    17:27′ Aba MCS bo kuri uyu mukino,Brian na Guss barimo barashyushya abafana aho bari ikugenda babwira bakazunguza utubendera twa APR FC bafite

    Abakinnyi 11 Krunoslac Jurcic utoza Pyramids FC yabanje mu kibuga;El-Shenawy,Mahmoud Marei,Ahmed Saad,Ibrahim Blati Toure,Fiston Kalala Mayele,Ramadan Sobhi,Mostafa Mohamed Fathi, Mohanad Mostafa Ahmed, Mohamed Chibi,Mohamed Sharaf Eldin na Karim Hafez Ramadan Seifeldini

    Abakinnyi 11 Darko Novic utoza APR FC yabanje mu kibuga;

    Mu izamu: Pavelh Nzila;

    Ba Myugariro: Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, na Byiringiro Gilbert;

    Abakina hagati: Seidu Dauda Yussif, Taddeo Lwanga, Mohamadou Lamine Bah

    Abasatira: Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco na Mamadou Sy

    17:18′ Abakinnyi ba Pyramids Fc barangajwe imbere na Fiston Kalala Mayele nabo basohotse mu rwambariro bagiye kwishyushya

    17:10′ Abakinnyi b’ikipe ya APR FC basohotse mu rwambariro aho bagiye kwishyushya bakirwa n’abafana aho bamwe bari kuvuza vuvuzera naho abandi bakazunguza utubendera tw’ikipe y’ingabo y’igihugu


    Abafana ba Rayon Sports ni bamwe mu baje kwihera ijisho uyu mukino


    17:6′ Mu gihe umukino ubura iminota micye ngo utangire abafana bamaze kuzura igice cyo hasi naho icyo hejuru harimo bacye

    16:32′ Amakipe yombi ari gutembera mu kibuga mbere yuko umukino utangira gukinwa

    Abakinnyi 11 Krunoslac Jurcic utoza Pyramids FC ashobora kubanza mu kibuga;

    Mu izamu:El-Shenawy

    Ba myugariro:Mohamed Chibi,Ahmed Samy,Mohamed Hamdy,Karim Hafez

    Abakina hagati: Blati Toure,Mohanad Lasheen, Walidi El Karti

    Abasatira:Mostafa Fathi, ,Fagrie Lakay na Fiston Kalala Mayele

    Abakinnyi 11 Darko Novic utoza APR FC ashobora kubanza mu kibuga

    Mu izamu: Pavelh Nzila;

    Ba Myugariro: Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, na Byiringiro Gilbert;

    Abakina hagati: Seidu Dauda Yussif, Taddeo Lwanga, Mohamadou Lamine Bah

    Abasatira: Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco na Mamadou Sy

    Ikipe ya APR FC yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League nyuma yuko isezereye Azam FC yo muri Tanzania ku kinyuranyo cy’ibitego 2 -1 mu ijonjora ry’ibanze mu gihe Pyramids yo yari yari yasezereye JKU S.C yo muri Zanzibar ku kinyuranyo cy’ibitego 9-1.

    Muri rusange amateka yerekana ko APR FC imaze gukina imikino 70 ya CAF Champions League ikaba yaratsinzemo imikino 25,inganya 16 itsindwa 29.

    Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu iheruka gutsindirwa mu rugo muri CAF Champions League taliki ya 2 Mutarama 2017 ubwo yatsindwaga na Zanaco FC igitego 1-0 bikaba byari mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze.

    APR FC na Pyramids zigiye guhura nyuma yuko n’ubundi mu mwaka ushize zari zahuye muri iki cyiciro aho mu mukino ubanza n’ubundi wabereye mu Rwanda warangiye amakipe yombi anganya 0-0 naho mu mukino wo kwishyura wabereye mu Misiri ukaba wararangiye Pyramids FC itsinze ibitego 6-1.

    Ni inshuro ya 14 APR FC igiye guhura n’amakipe yo mu Misiri ikaba yarashoboye gutsindamo umukino umwe wo muri 2004 ubwo yatsindaga Zamarek ibitego 4-1,inganya 4 itsindwa inshuro 9.

    Mbere yuko iri rushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo rya CAF Champions League rihundirwa izina rikiri African Cup winners’ cup, muri 2003 ikipe ya APR FC yakoze amateka igera muri 1/2. Icyo gihe muri 1/16 yari yasezereye US Kenya iyitsinze ibitego 9-2 muri rusange,muri 1/8 isezerera Etoile du Congo iyitsinze ibitego 5-1 mu mukino ubanza nuwo kwishyura,muri 1/4 isezerera Asante Kotoko banganyije ibitego 2-2 ariko igitego cyo hanze gikora itandukaniro naho muri 1/2 ikaba yari yahuye na Julius Berger ari nayo yayisezereye ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2.

    “>

    “>

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda

    VIDEO: Eric Munyantore+Yaka Emmanuel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146838/live-abafana-babukereye-ku-mukino-apr-fc-igiye-kwakiramo-pyramids-fc-amafotovideo-146838.html

  • APR FC yanganyirije na Pyramids FC ku Mahoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yanganyije igitego kimwe kuri kimwe na Pyramids FC muri CAF Champions League, urugendo rwo matsinda ruzamo ibihekane.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 APR FC yari yakiriye Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League.

    Umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 21 Nzeri, ikipe izakomeza izahita ijya mu matsinda ya CAF Champions League.

    Umutoza wa APR FC akaba yari yahisemo kubanzamo 11 yakoresheje asezerera Azam FC.

    Yari yabanjemo; Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Taddeo Lwanga, Seidu Dauda Yussif, Mahamadou Lamine Bah, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy

    Mu minota 15 ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi akinira mu kibuga agerageza kurema uburyo bw’ibitego ariko nta bufatika bwabonetsemo.

    Ku munota wa 17, Karim Hafez yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Pavelh Ndzila kuwufata ngo awugumane biranga, gusa habuze umukinnyi wa Pyramids FC ushyira mu izamu.

    Ku munota wa 22, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ahmed Naser awukuramo.

    Muri iyi minota APR FC yari yashyize igitutu kuri Pyramids, yisirisimbya imbere y’izamu rya yo.

    Ku munota wa 36, Seidu Dauda yateye ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze gato y’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ndetse iza no kukibona ku munota wa 50 cyitsinzwe na Mohamed Chibi, ni ku mupira wari utewe mu izamu na Mamadou Sy.

    Ku munota wa 63, Mugisha Gilbert yacomekewe umupira mwiza ariko ateye mu izamu unyura hejuru.

    Ku munota wa 64, APR FC yakoze impinduka za mbere, Taddeo Lwanga wagize umukino mwiza yasimbuwe na Aliou Souane.

    Ku munota wa 75, APR FC yakoze impinduka za kabiri, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah bavuyemo hinjiramo Victor Mbaoma na Richmond Lamptey.

    APR FC yaje kwishyurwa iki gitego ku munota wa 83 gitsinzwe na Fiston Kalala Mayele ku mupira wari uvuye muri koruneri.

    Ku munota wa 90, Tuyisenge Arsene na Niyibizi Ramadhan binjiye mu kibuga basimbura Mugisha Gilbert na Seidu Dauda bavuyemo. Umukino warangiye ari 1-1.

    Wari umukino utoroshye

    Taddeo Lwanga yari yahawe misiyo yo kubuza Ramadan Sobhi gukina

    Pavelh Ndzila yakoze akazi gakomeye

    11 APR yabanje mu kibuga

    11 Pyramids FC yari yabanjemo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanganyirije-na-pyramids-fc-ku-mahoro-amafoto

  • Umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ari mu buribwe bukomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ufitinema Clotilde wakiniye amakipe y'Abagore atandukanye mu Rsanda ndetse

    n'ikipe y'igihugu Amavubi, ubuzima bwe buri habi kubera kanseri.

    Yakiniye ES Mutunda WFC mu 2013-18, mu 2019 yagiye muri Bugesera WFC yavuyemo asubira muri ES Mutunda mbere yo kurwara.

    Arasaba inzego za siporo, inshuti n'abavandimwe kuba bamufasha akabasha kwivuza iyi ndwara izahaje ubuzima bwe.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wakiniye-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-ari-mu-buribwe-bukomeye-cyane/

  • Uwayezu Jean Fidèle wari umaze igihe kirekire ayobora Rayon Sports ntabwo akiri umuyobozi wayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidèle wari umaze igihe kirekire ayobora Rayon Sports, yamaze gusezera kuri izi nshingano ku mpamvu z'uburwayi nk'uko byatangajwe n'iyi kipe.

    Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe ya Rayon Sports, bugira buti 'Perezida Jean Fidele UWAYEZU yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z'uburwayi!!!'

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-wari-umaze-igihe-kirekire-ayobora-rayon-sports-ntabwo-akiri-umuyobozi-wayo/

  • Sherrie Silver na Ayra Star bashyizwe mu bago… – #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwakozwe n'urubuga Leading Ladies Africa rusanzwe rukora intonde cyane cyane zibanda ku bagore banyuranye bagaragaza impinduka muri Afurika. Uru rubuga ruherutse gukora urutonde rw'abagore 100 bigaragaje cyane mu gihugu cya Nigeria, mu 2023.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024, Leading Ladies Africa isanzwe ikorera mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, yasohoye urutonde rugaragaraho umunyarwandakazi Sherrie Silver nk'umwe mu bagore bari kugaragaza impinduka mu ruganda rw'imyidagaduro muri Afurika.

    Uru rubuga rwasobanuye ko, aba bagore bari gukora ibikorwa bituma abakobwa bagenzi babo babafatiraho urugendo, mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Uru rutonde rw'abagore batanu bo muri Afurika bari kwigaragaza cyane ruriho umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamenyekanye nka Ayra Star, umukinnyi wa filime wabaye icyamamare ku Isi, Lupita Nyongo.

    Hari kandi umunya-Afurika y'Epfo, Tayla Laura Seethal uzwi nka Tyla, umubyinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda, Sherrie Silver ndetse n'umunyarwenya ukomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, Anne Kansiime.

    Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Instagram, Anne Kansiime yagaragaje ko igihe aba yihugiyeho cyangwa se asinziriye, Imana iba iri kumukorera ibitangaza- Ni ubutumwa yatambukije agaragaza ko yakozwe ku mutima no kuba yashyizwe kuri uru rutonde.

    Sherrie Silver ashyizwe kuri uru rutonde, nyuma y'uko ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, yahurije ibyamamare muri Kigali Convention Center mu birori yise 'The Silver Gala'.

    Ni ibirori byabaye ku nshuro ya mbere, ndetse byakusanyirijwemo arenga Miliyoni 10 yo gufasha umuryango Sherrie Silver Foundation ufasha abana batishoboye. 


    Sherrie Silver yasohotse ku rutonde rw’abagore batanu bari kugaragaza impinduka ku Mugabane wa Afurika

      

    Sherrie Silver wamenyekanye cyane mu mbyino zinyuranye, yashyizwe mu bagore 5 babereye ikitegererezo abakiri bato


    Lupita Amondi Nyong’o wamamaye muri filime zirimo ‘Black Panther’ yasohoye ku rutonde rw'abagore bari kugaragaza impinduka muri Afurika


    Anne Kansiime wataramiye i Kigali mu bihe bitandukanye, yanyuzwe no gusohoka kuri uru rutonde


    Ayra Star wamamaye mu ndirimbo zinyuranye yashyizwe mu bagore bari guhindura imyidagaduro muri Afuria- Mu bihe bitandukanye hari abagerageje kumutumira mu Rwanda biranga


    Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y'Epfo, uheruka mu Rwanda ubwo yari yitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146836/sherrie-silver-na-ayra-star-bashyizwe-mu-bagore-bitwaye-neza-muri-afurika-146836.html