Blog

  • Perezida Kagame yagaragaje ibintu bitatu byagaruye u Rwanda rwari rugiye kuzimira – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu.

    Yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite amateka yihariye kuko rwamenyekanye nk'igihugu cyageze habi hashoboka, rwongera no kumenyekana nk'urugero rw'ibyiza byagerwaho igihe abantu bahinduye imikorere n'icyerekezo.

    Ati 'Dufite amashusho abiri, ishusho ya mbere y'amateka mabi cyane pe, tukagira n'ishusho ya kabiri y'ukuntu abantu bashobora kuva muri ayo mateka no guhindura ayo mabi cyane, urebye turi urugero rw'ibintu bibiri biranga umuntu, biranga ikiremwa muntu. Kimwe ni icyerekana ukuntu abantu bashobora gukora amahano, bashobora gukora ibintu bibi, ubundi bitakabaye bikorwa.'

    'Ku rundi ruhande u Rwanda rwabaye urugero rwerekana ukuntu umuntu ashobora kuva mu bintu bibi cyane yagizemo uruhare agakora ibindi byiza cyane bitangaza abantu.'

    Yakomeje avuga ko afite icyizere cy'uko u Rwanda ruzakomeza kugendera muri iyi nzira nziza.

    Ati 'Ndizera ko amasomo yavuye mu bibi umuntu ashobora gukora azatuma dukomeza inzira yo gukora no kugaragaza ibyo umuntu ashoboye gukora bizima akaba aribyo bihoraho kurusha gusubira mu mateka mabi.'

    Perezida Kagame yabwiye abitabiriye aya masengesho ko mu bikorwa byose abantu bakwiriye guhuza Ibijyanye n'imyemerere, politike n'umuco, ku buryo nta na kimwe kiganza ikindi kuko iyo bibaye bigira ingaruka.

    Ati 'Reka njye mu mateka na politike, niwo murimo wanjye, njye umurimo wanjye ntabwo ari ukwigisha ivanjiri […] mu mateka y'abantu, hari ibintu byinshi, hariho idini, imyemerere, kwemera na politike ari nayo nshinzwe, hari n'umuco, umuco w'abantu. Buri kimwe gifite umwihariko wacyo n'icyo gitanga ndetse ahenshi ntabwo ibintu biba byuzuye iyo ibi navuze uko ari bitatu bidahujwe.'

    Yakomeje avuga ko guhuza ibi bintu bitatu biri no mu byatumye u Rwanda rwongera kuba nyuma yo kugera kure hafi kuzimira.

    Ati 'Iyo udufashe imyemerere y'idini, udafashe imyemerere ya politike, udafashe imyemerere y'umuco. Iyo utabihuje hari ikibuzemo[…] bigomba guhura rero. Dutanze n'urugero rw'u Rwanda ibyo byombi uko ari bitatu bifite uko byongeye biratwubaka, byubaka u rwanda rwasenyutse hafi kuzimira, kugira ngo u rwanda rugaruke rubeho tube tugeze aho tugeze ubu ni ibyo bintu bitatu twafatanyije, ngira ngo aho tugeze niba ari heza ubwo uko twabifatanyije byari byiza, iyo tutabifatanya ntabwo tuba tugeze aho turi.'

    Perezida Kagame yavuze ko Idini ubundi ryigisha abantu imico myiza, ku buryo 'Iyo rikurikijwe neza, rikoreshejwe neza rikwiriye kuba riha abantu imyitwarire myiza, ku buryo ibintu bijyanye n'indangagaciro idini ryafasha'.

    Yavuze ko Politike yo itanga amategeko, imirongo migari ngenderwaho 'bigafasha byongera ha handi ku myitwarire myiza ku buryo noneho abantu bagira ikibarinda mu mutekano bakwiye kuba bafite, imyemerere na politike biruzuzanya pe.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko iyo ibi bintu bitatu bidahurijwe hamwe bitera ikibazo, Cyangwa ikibazo kigaterwa no kujya muri kimwe cyane abantu bagaheza inguni.

    Ashingiye ku mateka mabi y'u Rwanda, yagaragaje ko yabaye urugero rubi rwo kwirundumurira muri politike.

    Ati 'N'idini uritwaye ukarenza igipimo, kwemera ukarenza igipimo urajya mu kibazo byanze bikunze, ndetse n'umuco uwugundiriye cyane ukavuga ko nta gice cy'umuco gikwiriye guhinduka urajya mu bibazo, byose uko ari bitatu byagutera ikibazo.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko ibanga ryo kwitwara neza muri ibi byose ari ukoroshya ibintu, ukumenya icyo abaturage bashaka kandi ibyo ukora byose bikaba mu nyungu zabo.

    Aya masengesho ategurwa n'umuryango 'Rwanda Leaders Fellowship' yitabirwa n'abanyamadini batandukanye, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu.

    Aya masengesho yo gusengera igihugu yitabiriwe n'abayobozi bakuru b'igihugu barimo Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Gertrude Kazarwa, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo ndetse n'Abaminisitiri batandukanye.

    Aya masengesho ari mu murongo wo gushima Imana kubera ibyiza yakorewe u Rwanda muri manda y'imyaka irindwi ishize, imigendekere myiza y'amatora ndetse no kuyiragiza ibizakorwa muri manda nshya y'imyaka itanu iri imbere.

    Ibi byatumye nubwo hari amasengesho yari yabaye muri Mutarama 2024, hategurwa n'aya abaye muri Nzeri 2024.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ibintu-bitatu-byagaruye-u-rwanda-rwari-rugiye

  • Abanzi Bose Ntabwo ari Abanzi #rwanda #RwOT

    Abanzi Bose Ntabwo ari Abanzi

    Igihe abana b'inguge n'inguge bumvise ko umugabo wahoze abirukana mu murima w'ibigori yapfuye, bigabye mu birori bishimye.

    Ariko umwaka wakurikiyeho, nta bigori byari bihari. Icyo gihe, mu nzara yabo, ni bwo bamenye ukuri bababaye — umugabo batinyaga ko yari umuhinzi, isoko yabatunga.

    Iyi nkuru iratwibutsa ko abantu bashobora kutumva buri gihe agaciro k'ibikorwa byacu muriki gihe, ariko bazamenya akamaro kabyo mugihe tutakiriho.

    Abanzi bose ntabwo ari abanzi. Bamwe mubaturwanya baba bakenewe kuko bafite uruhare runini muburinganire bwubuzima.

    The post Abanzi Bose Ntabwo ari Abanzi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abanzi-bose-ntabwo-ari-abanzi/

  • SAMUEL NDAYIRAGIJE umurundi byavugwaga ko ahigwa bukware na FBI ngo byagenze gute? #rwanda #RwOT

    SAMUEL NDAYIRAGIJE Umurundi byavugwaga ko ahigwa bukware na FBI ngo byagenze gute?

    Uyu mugabo SAMUEL NDAYIRAGIJE abatuye ARIZONA bavuze ko batamuzi baba bagiye kure y'ukuri.
    Uyu mugabo ni umwe mu BARUNDI bafite icyitwa cash babonye mu gihe gito hariya muri USA mu mugi wa ARIZONA. Uyu mugabo yakoraga icyitwa SOBER LIVING HOME banakuyemo amafaranga atagira ingano. Samuel abantu benshi bakomezaga kugenda bamuvugaho byinshi bitandukanye bamwe bavuga ko ahigwa na FBI abandi ngo ntazasubira muri AMERICA. Kubera uburyo ahigwa ariko bongeye gutungurwa nuko uyu mugabo yakiriwe ku kibuga cy'indege muri arizona.

    The post SAMUEL NDAYIRAGIJE umurundi byavugwaga ko ahigwa bukware na FBI ngo byagenze gute? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/samuel-ndayiragije-umurundi-byavugwaga-ko-ahigwa-bukware-na-fbi-ngo-byagenze-gute/

  • Agahinda gakabije, kunywa urumogi no gukizwa: Niyo Bosco yagaragaje ukuri ku bimuvugwaho – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ubarizwa muri KIKAC Music yavuze ko abantu bari bazi ko abayeho neza nk'icyamamare ariko mu by'ukuri yari abihiwe n'ubuzima kandi nta mutuzo afite.

    Niyo Bosco yagarutse kuri ibi aganira na MIE Empire, aho yashyize umucyo ku byamuvuzweho mu minsi ishize birimo kugira agahinda gakabije (depression) no gukoresha ibiyobyabwenge, agaragaza ko ibyavuzwe atari ukuri gusa habuze gato ngo atangire kubikoresha.

    Ati 'Hari ibintu bajyaga bavuga ngo anywa ibi bintu ibi n'ibi (ibiyobyabwenge), bavuga njye, biriya ntabwo byabayeho ariko byari hafi, hari ibintu byari kuzabaho byinshi cyane iyo ntaza gukizwa. Nari kurunywa nonese ntirubaho? Nari kurunywa kabisa, urumogi iyo uri ahantu barunywa urumva wahaba inshuro 10 koko utarasomaho?'

    Uyu muhanzi kandi avuga ko mbere y'uko afata umwanzuro wo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yari afite agahinda gakabije.

    Ati 'Kera mbere y'uko mfata umwanzuro nari nyifite (avuga depression) kandi nari mfite buri kimwe cyose, abantu ntibazi imbaraga ziri mu kwizera, ntibazi ko ari bwo tuba tugiye kuyikira (depression) kandi niho ikirira koko. Nagize Imana ndakizwa iyo ntakizwa byari birangiye.'

    Niyo Bosco yahishuye ko mbere yo gufata umwanzuro wo gukora indirimbo zigaruka ku butumwa bwiza yabanje kugisha inama abantu batandukanye barimo na Meddy nawe uherutse gutangaza ko yaretse indirimbo zisanzwe akiyegurira izo guhimbaza Imana.

    Meddy yabwiye Niyo Bosco ko nyuma yo gufata umwanzuro ari bwo yabonye umusaruro urenze uwo yabonye mu gihe cyose yari amaze akora umuziki kandi nibwo yatangiye kubona ibyiza byinshi.

    Niyo Bosco uri gutunganya album nshya y'indirimbo zikubiyeho ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana, yatangarije abakunda umuziki we ko vuba bidatinze asohora indirimbo nshya nyuma y'amezi atanu asohoye 'Ndabihiwe'.

    'Ndabihiwe' indirimbo ya Niyo Bosco iheruka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agahinda-gakabije-kunywa-urumogi-no-gukizwa-niyo-bosco-yagaragaje-ukuri-ku

  • Nyamasheke: Abagabo bagaragarijwe ko gufata neza umugore bimufasha konsa neza – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu Murenge wa Kanjongo w'Akarere ka Nyamasheke mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyo konsa no guhemba imidugudu yahize indi muri gahunda ya 'Hehe n'igwingira'.

    Nyirandushabandi Alexia ushinzwe Imirire ku Bitaro bya Kibogora, avuga ko igihe umugore ari konsa, umugabo akwiye kuba ari hafi ye, akamuganiriza ndetse akamuba hafi cyane.

    Ati 'Uko ari kumukorakora, umwana afite ibere mu kanwa bikora ku myakura ikarekura amashereka neza. Ibyo byo kumukorakora babikorera uwabuze amashereka. Kutabikorerwa bishobora gutuma amashereka ataza, umwana akagwingira'.

    Nyirandushabandi avuga ko igihe umugore yabuze amashereka umugabo we akwiye gutekereza kabiri, kuko ashobora kuyabura bitewe n'uko atabonye indyo yongera amashereka cyangwa akayabura bitewe n'uko adatekanye mu mutwe.

    Senenzi Alfred yavuze ko atari azi ko umugore ashobora kubura amashereka kandi yahawe indyo yongera amashereka.

    Ati 'Nk'abagabo icyo twari tuzi tugomba gukora igihe umubyeyi yabuze amashereka ni uguhaha'.

    Byukusenge Ernestine ufite abana bane barimo uw'imyaka itatu, yabwiye IGIHE ko we n'abandi bagore baganiriye, icyo bari bazi ari uko igihe umugore yabuze amashereka akwiye gushaka isombe n'imboga.

    Ati 'Hano batwigishije ikindi tutari tuzi cy'uko wabuze amashereka kandi wariye indyo iyongera ukwiye kwegerwa n'umugabo wawe akakuba hafi.”

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire yavuze ko bagiye kwifashisha ingo mbonezamikurire mu kwigisha uruhare rw'umugabo mu konsa.

    Ati 'N'uyu munsi tuvuye hano twize, ntabwo abagabo bari bazi ko bafite inshingano yo gufasha umugore kubona amashereka muri buriya buryo. Aba bagabo bari aha bamenye ko bafite uruhare mu gutuma umwana yonka neza, kandi babibwire bagenzi babo.”

    Ubuyobozi bw'akarere ka Nyamasheke bugaragaza ko ingamba zafashwe mu kurwanya igwingira mu myaka ine ishize zatumye riva ku 37,8% mu 2020, rigera ku 23,6% mu 2024.

    Ababyeyi basobanuriwe uruhare rw’umugabo mu gutuma abana bonka neza

    Imidugudu yitwaye neza mu marushanwa yo kurwanya igwingira ry’abana yahembwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abagabo-bagaragarijwe-ko-gufata-neza-umugore-bimufasha-konsa-neza

  • CAF Champions League: APR FC inganyije na Pyramids FC mu mukino w’ijonjora rya kabiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024, APR FC yanganyije na Pyramids FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, wabereye kuri Sitade Amahoro i Kigali.

    Nubwo umukino watangiraga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, abafana ba APR FC batangiye kugera kuri Sitade Amahoro kuva mu masaha ya saa sita z'amanywa, bagategereje kwinjira muri sitade. Ku isaha ya saa saba z'amanywa, abafana bari batangiye kwinjira buhoro buhoro, ari nako urujya n'uruza rw'abafana rwiyongeraga mbere y'uko umukino utangira.

    Umusifuzi wo muri Ghana, Daniel Nii Ayi Laryea, niwe watangije umukino ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, APR FC yihagararaho ariko Pyramids FC ikomeza kugaragaza ko ariyo ifite umupira cyane, by'umwihariko mu kibuga hagati.

    Nubwo Pyramids FC yari ifite umupira cyane, APR FC yatangiye gukina neza mu minota 20 y'igice cya mbere, ishaka uburyo bwo gutsinda. Ku munota wa 21, Ruboneka Jean Bosco yateye ishoti rikomeye rigana mu izamu rya Pyramids ariko umuzamu Ahmed Elshenawi awukuramo neza. Uretse ubwo buryo, Yussif Dauda wa APR FC nawe ku munota wa 35 yagerageje gutungura ariko umupira uca ku ruhande rw'izamu.

    Pyramids FC nayo yabonye uburyo bwiza ku munota wa 16, ubwo umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila, yananiwe gufata umupira wakubiswe na Karim Hafez, usanga Fiston Kalala Mayele ahagaze neza imbere y'izamu ariko ntibyakunda kuwusonga neza mu rushundura.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi atabashije kubona igitego, nubwo uburyo bwo gutsinda bwari bwabonetse ku mpande zombi.

    Igice cya kabiri gitangiye, APR FC yahise ishyira igitutu kuri Pyramids FC. Ku munota wa 50, Lamine Bah yacenze abakinnyi ba Pyramids mu rubuga rw'amahina, agerageza kugarura umupira ngo abandi bakinnyi bawukorereho, ariko Mohamed Chibi wa Pyramids yihindukiza umupira awutsinda mu izamu rye, APR FC ibona igitego cyitsinzwe.

    Nyuma yo gutsindwa, Pyramids FC yahise itangira gusatira APR FC mu buryo bukomeye ishaka kwishyura. Ku munota wa 66, umutoza wa Pyramids, Krunoslav Jurčić, yakoze impinduka akuramo Ramadan Sobhi ashyiramo Mohamed Reda. Nta minota myinshi ishize, umutoza wa APR FC, Darko Novic, nawe yakoze impinduka akuramo Taddeo Lwanga, ashyiramo myugariro Aliou Souané wakinnye mu kibuga hagati kugira ngo arusheho gufasha ikipe kugarira.

    APR FC yakomeje kwihagararaho kugeza ku munota wa 83, ubwo Pyramids yabonye koruneri, Kalala Fiston Mayele atsinda igitego cy'umutwe, biba 1-1.

    Umukino warangiye APR FC na Pyramids FC zinganyije igitego 1-1. Ibi biha amahirwe Pyramids FC kuko ifite igitego cyo hanze, bityo APR FC izaba isabwa gutsinda mu mukino wo kwishyura utegerejwe tariki ya 21 Nzeri 2024 uzabera mu Misiri kugira ngo yikomereze mu kindi cyiciro.

    Iki gitego cyo hanze kiraha Pyramids FC amahirwe akomeye kuko inganyije na APR FC 0-0 mu mukino wo kwishyura, APR FC yahita isezererwa.

    Source : https://yegob.rw/caf-champions-league-apr-fc-inganyije-na-pyramids-fc-mu-mukino-wijonjora-rya-kabiri/

  • Abafana bashize ipfa! Tujyane muri ‘MTN Iwacu… – #rwanda #RwOT

    Bitandukanye cyane n’uko byagenze mu Karere ka Gicumbi kuko imvura yabanje kugwa, ndetse no mu Karere ka Musanze ntibyari ku rwego rwo hejuru.

    Igitaramo cya Gatatu cya MTN Iwacu Muzika Festival, cyabereye mu Karere ka Nyagatare, kuri Sitade ya UR-Nyagatare, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024.

    Mbere y’iki gitaramo, abahanzi babanje gukora Siporo y’umugoroba ‘NightRun’ bari kumwe n’abaturage, ndetse bagiranye ikiganiro na Radio ya Nyagatare. 

    Bushali yabimburiye abandi!

    Umuraperi Hagenima Jean Paul wamamaye nka Bushali niwe wabanje ku rubyiniro muri iki gitaramo.

    Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Kinyatrap, yaririmbye afite ishimwe ku mutima kuko ari kwitegura gusohora Album ye ya Gatatu.

    Ndetse, yatangiye gutanga ibimenyetso by’isohoka ry’iyi Album.

    Yisunze indirimbo ze zirimo ‘Umwirabura’, ‘Kamwe, ‘Ni tuebue’, ‘Ku Gasima’, ‘Kinyatrap’ yagaragaje ko imyaka itatu ishize ari mu muziki yubatse ibigwi.

    Bwiza, umukobwa rukumbi muri ibi bitaramo 

    Uyu mukobwa wo muri Kikac Music Label yongeye kugaragaza ko imyaka ibiri ishize ari mu muziki atari ubusa. 

    Yaserutse yambaye imyambaro ihuje amabara n’ay’ikipe ya Rayon Sports.

    Ubundi yinjirira mu ndirimbo ‘Do Me’, ‘Ni Danger’, ‘Ahazaza’, ‘Ongera’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Ready” n’izindi. 

    Amaze iminsi akora ibitaramo nk’ibi, ariko byagera mu ndirimbo ‘Do Me” bikaba akarusho, kuko ab’i Nyagatare bahagarutse bafatanya nawe kuyibyina. Yanamanutse ku rubyiniro, ajya kubyinana n’abakunzi be.

    Kenny Sol, umuhanzi wa Gatatu muri 1:55 AM

    Niwe muhanzi uheruka kwinjira muri 1:55 AM byatumye aba uwa Gatatu Coach Gael yakiriye.

    Yavutse yitwa Rusanganwa Norbert ariko yahisemo gukoresha izina rya Kenny Sol.

    Yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe kuri Extended Play (EP) aherutse gushyira ku isoko.

    Kenny yaririmbye indirimbo nka ‘Haso’ ,’Addicted’, ‘Joli’, ‘No One’s n’izindi.

    Chriss Eazy, umuhanzi ukoresha akabyiniriro ka ‘Ewana’

    Niwe wari utahiwe! Yitaye cyane ku ndirimbo nka ‘Jugumila’ yakoranye na Kevin Kade na DJ Phil Peter.

    Ariko anibuka kuririmba indirimbo nka ‘Inana” yabaye idarapo ry’umuziki we, ‘Sekoma’ aherutse gusohora n’izindi. 

    Ruti Joel yitabaje Album ye

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitsa ku muco Nyarwanda, yashimangiye ubuhanga bwe. 

    Yaserutse mu mwambaro wa Kinyarwanda, cyo kimwe n’abasore bari kumwe.

    Ruti yaririmbye indirimbo nka ‘Musomandera’, ‘Rumata’, ‘Igikobwa’ n’izindi. Muri iki gitaramo, yari kumwe n’Itorero Ibihame by’Imana.

    Indirimbo ‘Ikirori’ yasabwe!

    Ku rutonde rw’indirimbo, Ntakirutima Danny wamamaye nka Dany Nanone, yagomba kuririmba ntihariho ‘Ikirori’ ariko ubusable bw’abafana bwatumye ayiririmba.

    Si ubwa mbere uyu muraperi aririmbye mu bitaramo byagutse nk’ibi, kuko yahatanye mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars.

    Ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo nka ‘My Type’, ‘Confirm’ n’izindi, ava kuri ‘stage’ yemeje abaturage ba Nyagatare.

    Sowe yo kuri Album nshya yatanze ibyishimo

    Bruce Melodie niwe muhanzi washyize akadomo kuri iki gitaramo, nyuma y’uko aririmbye indirimbo zirimo “Sowe” iri kuri Album yitegura gushyira hanze.

    Uyu muhanzi yari kumwe n’ababyinnyi i Nyagatare, ndetse niwe ukunze gukoma umurishyo wa nyuma w’ibi bitaramo. 

    Yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu myaka 15 ishize. Aririmba indirimbo nka ‘Ndakwanga” akomereza ku ndirimbo ‘Bado’, ‘Kungola’ yakoranye na Sunny n’izindi.

    Ibi ibitaramo bizakomereza mu Karere ka Ngoma, ku wa Gatandatu tariki 22 Nzeri 2024.

    Ku rubyiniro, Bruce Melodie yari kumwe n’inkumi zamufashije gususurutsa ibihumbi by’abantu

    Bruce Melodie niwe wavugije umurishyo wa nyuma y’iki gitaramo cyabereye mu Karere ka Nyagatare

    Ruti yashimangiye ko ashyize imbere guteza imbere umuco gakondo, aha yari kumwe n’itorero Ibihame by’Imana

    Ruti Joel ari kumwe n’umucuranzi we Clement basanzwe bakorana cyane mu bitaramo

    Uruganda rwa Bralirwa rwateye inkunga ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival

    Ibihumbi by’abantu bari bakoraniye kuri Sitade ya UR-Nyagatare

    Umuhanzikazi Bwiza yongeye kwemeza abakunzi b’ibihangano bye

    Ibyishimo byari byose ku bakunzi b’umuziki i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda

    Abashyushyarugamba, MC Buryohe na Bianca bongeye kunezeza imitima ya benshi 

    Bushali yisunze indirimbo zubakiye ku mudiho wa Kinyatrap yanditse amateka i Nyagatare

    Ni uko Chriss Eazy yaserutse i Nyagatare mu myambaro yihariye

    Kenny Sol yaririmbye yitaye ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye

    Dany Nanone wamenye nka ‘Young President’ yagaragaje ko amasomo yakuye ku ishuri rya muzika yatanze umusaruro 

    Abahanzi bakomoka muri Nyagatare, bahawe umwanya bagaragaza impano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146842/abafana-bashize-ipfa-tujyane-muri-mtn-iwacu-muzika-festival-i-nyagatare-amafoto-146842.html

  • Umunyarwansa kazi muri leta zunze ubumwe za america yemeje Dj Khaled arasara. #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda kazi muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA) yemeje Dj Khaled arasara.

    Ni ubwa mbere ibi bintu bibaye kuva isi yaremwa kuko ni amateka akomeye acyane. Umunyarwanda kazi witwa ALINE BEBE utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA) magingo aya usanzwe akorera mu mugi wa INDIANA POLIS STATE. Uyu mwana w'umukobwa ni agatangaza dore ko anafite umwihariko wo kuririmba buri njyana yemwe no kurapa ararapa. Ejo bundi aha aherutse kujya mu marushanwa muri MARVIN RECORDS atwara umwanya wa 2, kugeza ubu biranavugwa ko mukwezi kwa 12 azaza mu RWANDA. Mu bikorwa bya muzika ndetse no kurangiza zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye no gukora amashusho yazo.

    The post Umunyarwansa kazi muri leta zunze ubumwe za america yemeje Dj Khaled arasara. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umunyarwansa-kazi-muri-leta-zunze-ubumwe-za-america-yemeje-dj-khaled-arasara/

  • Mu mukino ubanza wa CAF Champions League, APR FC yanganyije na Pyramids FC 1-1 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 nibwo hakinwe umukino ubanza w'ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League, wahuje APR FC yanganyije na Pyramids 1-1.

    Uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro guhera ku isaha ya Saa kumi n'Ebyiri zuzuye watangiye ikipe y'ingabo z'Igihugu iri mu mukino neza.

    Binyuze kuri Mugisha Gilbert na Ruboneka Bosco bari kunyuraga ku ruhande, bagerageje gushaka igitego hakiri kare ariko  abakinnyi ba Pyramids FC bababera ibamba.

    Bigeze ku munota wa 21 w'umukino, Ruboneka Jean Bosco yahawe umupira ari muri metero nka 25, atera ishoti rikomeye rikuwemo n'Umunyezamu Ahmed Naser Elshenawi, umupira usubira mu kibuga hagati.

    Uku gusatira kw'aya makipe yombi kwakomeje kubaherekeza kugeza ubwo amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya ubusa ku busa.

    Bavuye ku ruhuka ku munota wa 51 nibwo ikipe ya APR FC yabonye igitego cya mbere, ni igitego cyitsinzwe n'umukinnyi wa Pyramids FC, Mohamed Chibi, ku mupira uhinduwe na Lamine Bah mu izamu.

    Bigeze ku nunota wa 81 ikipe ya Pyramid yabonye igitego cyo kwishyura, ni igitego cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele yatsindishije umutwe, ku mupira uvuye muri koruneri.

    Kunganya kwa APR FC byatumye iyi kipe y'Ingabo isabwa kuzatsindira cyangwa ikanganyiriza ibirenze igitego 1-1 mu Misiri kugira ngo ibashe gukomeza mu matsinda y'iri rushanwa Nyafurika.

    Kunganya ubusa ku busa ntacyo byafasha APR kuko igitego Pyramids FC ibonye i Kigali, kibarwa nka bibiri.

    Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 21 Nzeri 2024 ukazabera mu Misiri, ikipe izakomeza izahita igera mu matsinda ya CAF Champions League.

    The post Mu mukino ubanza wa CAF Champions League, APR FC yanganyije na Pyramids FC 1-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-ubanza-wa-caf-champions-league-apr-fc-yanganyije-na-pyramids-fc-1-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-ubanza-wa-caf-champions-league-apr-fc-yanganyije-na-pyramids-fc-1-1