Blog

  • Rusizi: Umuforomo akurikiranweho gufata ku ngufu umunyeshuri wari ugiye kwivuza – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Mpoga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi ku wa 15 Nzeli 2024.

    Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, yabwiye ababyeyi be ko uyu muforomo yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo yari mu isuzumiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali Innocent, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB ndetse ko ukekwa yamaze gutabwa muri yombi.

    Ati 'Umukobwa avuga ko yafashwe ku ngufu ubwo yari agiye kwivuza. Yageze mu rugo abibwira ababyeyi be, ahita ajya no gutanga ikirego kuri RIB'.

    Gitifu Kimonyo yashimye uyu mwana w'umukobwa wihutiye gutanga amakuru y'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ati 'Icyo dusaba abandi bakobwa bahura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni uko batajya babiceceka, ahubwo bakihutira gutanga amakuru kugira ngo bahabwe ubutabera'.

    Umuforomo ukekwaho icyo cyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu gihe iperereza rikomeje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu wese ukoresha undi imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane
    bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw'intege nke z'uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

    Umuforomo wo mu Karere ka Rusizi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa wari ugiye ku ivuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umuforomo-akurikiranweho-gufata-ku-ngufu-umunyeshuri-wari-ugiye-kwivuza

  • Iburasirazuba: Guverineri Rubingisa yahaye umukoro abayobozi b'amashuri mu kugabanya akunze gutwarwa n'umuyaga – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze mu nama y'uburezi yahuje Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba n'abayobozi b'ibigo by'amashuri byose byo muri iyi Ntara ndetse n'abandi bayobozi bafite aho bahuriye n'uburezi. Ni inama yari igamije kurebera hamwe ishusho y'uburezi muri iyi Ntara, itangira ry'amashuri no gufata ingamba zigamije guteza imbere uburezi.

    Tariki ya 7 Nzeri 2024, ubwo haburaga iminsi mike ngo amashuri atangira imvura ivanze n'umuyaga yasenye ibyumba by'amashuri 11 ku Rwunge rw'Amashuri rwa Migongo riherereye mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, nyuma ubuyobozi bukaba bwaratanze aabati yo kurisana.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko muri iki gihe biba ari mu itangira ry'amashuri usanga hari imvura nyinshi ikunze no gusenya ibyumba by'amashuri bimwe na bimwe biba bitaziritse neza. Yavuze ko asanga umuti w'iki kibazo ari uko abayobozi b'ibigo by'amashuri batera ibiti byinshi binyuze mu marushanwa yo kurengera ibidukikije.

    Ati 'Ibigo by'amashuri guhera hasi mu nshuke, mu biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bagire amatsinda y'ibidukikije, tugiye kwinjira mu gihembwe cy'ihinga batere ibiti abana babikurikirane bizakure. Icyo tubivugira ni uko nk'ahantu henshi tubona amashuri n'inzu tubamo zitwarwa n'umuyaga ahenshi aho tugera usanga baba bataziritse ibisenge cyangwa bataranateye ibiti.'

    Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri gushyiraho amarushanwa ajyanye no kurengera ibidukikije no kurwanya ibiza, abana bagatera ibiti kuburyo babafasha mu kubishyiramo imbaraga. Yavuze ko inzego z'ibanze hirya no hino zifite ubushobozi bwo gukora ubuhumbikiro bw'ibiti kuburyo babiheraho babitera hirya no hino ku mashuri.

    Umubyeyi witwa Rusagara Faustin wo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko ibigo by'amashuri bikwiye gukora uturima tw'igikoni duhoraho, Leta ikanabaha ibiti by'imbuto akaba ari byo batera kuko ngo bazana umumaro wo kuzana amahumbezi ku ishuri kandi byazanera abana bakabona imbuto zo kurya.

    Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri cyo mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko ubuyobozi bw'imirenge n'utugari baramutse bakoze ubuhumbikiro bwinshi bakabaha ibiti nta kabuza babitera ariko ko usanga bagorwa no kubigura kandi nta ngengo y'imari baba bafite.

    Yavuze ko bagiye kwifashisha impanuro bahawe zo gukoresha amarushanwa hagamijwe kurengera ibidukikije kandi ko bizeye ko bizatanga umusaruro mu kongera ibiti by'imbuto ku mashuri n'ibindi biti byinshi bakeneye.

    Kayitesi vanis umwarimu wo mu Karere ka Gatsibo we yatanze urugero rwa Gatsibo igwije imbuto, gahunda iri muri aka Karere avuga ko nubwo atari hose yatanze umusaruro ariko ko yongereye ibiti by'imbuto ku mashuri kuburyo n'abandi bayifashishije babyongera.

    Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi b'amashuri gutera ibiti byinshi byabafasha mu kuzana umwuka mwiza

    Aya mashuri aheruka gutwarwa n'umuyaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-guverineri-rubingisa-yahaye-umukoro-abayobozi-b-amashuri-mu

  • Gatsibo: Batangiye kugabanya ubucucike mu mashuri bafashijwe n'abafatanyabikorwa – #rwanda #RwOT

    Ibi byumba byatashywe ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 mu Murenge wa Remera byubatswe ku Rwunge rw'Amashuri rwa Bushobora kubufatanye bw'Akarere na Rwacof isanzwe ifasha abahinzi guhinga no kugura umusaruro wa kawa muri uyu Murenge.

    Ni ibyumba byitezweho kuganya ubucucike bwari buri kuri iri shuri aho hari abana bigaga barenga 60 mu gihe abo mu mashuri abanza bo bigaga igice kimwe cy'umunsi basimburana na bagenzi babo kubera ubuke bw'ibyumba by'amashuri.

    Muhawenimana Rosine utuye mu Mudugudu wa Kigarama yavuze ko yababazwaga no kuba umwana we yigaga igice kimwe cy'umunsi mu gihe abandi bigaga umunsi wose. Yavuze ko kuva aho ibyumba by'amashuri byongerewe kuri ubu umwana we asigaye yiga kabiri ku munsi bikanamurinda kwirirwa mu rugo.

    Niyitegeka Didace we yavuze ko hari abana bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga kure ariko kubufatanye n'ubuyobozi bukaba bwarongereye amashuri menshi kuburyo bose bari kwiga hafi kandi bakiga mu mashuri atarimo ubucucike kuburyo no gutsinda babyizeye kuri abo bana.

    Uwineza Claudine we yagize ati ' Abana bacu bigaga ahantu hari ubucucike ntibabashe gufata amasomo neza ariko ubu twishimiye ko guhera ubu nta bucucike buzongera kubaho, hari abigaga mu byiciro bibiri ubu byavuyeho kuko twabonye amashuri meza.'

    Nyirakamana Dative ushinzwe amasomo mu Rwunge rw'Amashuri rwa Bushobora yavuze ko hari aho abana bigaga ari benshi kuburyo byagoraga abarimu kubakurikirana umunsi ku munsi n'imitsindire yabo bigatuma itagenda neza.

    Ati ' Mbere y'uko duhabwa aya mashuri nk'abana bo mu mwaka wa Mbere bigaga mu byiciro bibiri buri munsi, hari abigaga mugitondo hakaba n'abandi bazaga ikigoroba. Byari imbogamizi ariko ubu wa mwana agiye kujya akurikirana amasomo umunsi wose byiyongereho ko afatira ifunguro ku ishuri bitumen atsinda neza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze hakiri ibigo by'amashuri usanga bifite ubucucike bw'abana barenga 60 mu ishuri ariko ko kubufatanye n'abafatanyabikorwa bari kugenda bubaka ibyumba by'amashuri hagamijwe kugabanya ubu bucucike hirya no hino.

    Ati 'Uretse kubaka banashyizemo intebe, banubaka ubwiherero 13 ndetse n'icyumba cy'umukobwa. Ni ibintu biri mu murongo w'Igihugu wo kongera ibyumba by'amashuri ndetse n'amashuri mashya kugira ngo tugabanye ubucucike tunagabanye ingendo abana bakora baza ku ishuri bizatume ireme ry'uburezi ryiyongera harimo abana kwiga neza, bicaye neza kandi batanasiba amashuri.'

    Ubuyobozi bw'uruganda rwa Rwacof bwavuze ko buzakomeza gufasha abahinzi ba kawa bubafasha mu gutuma abana babo bigira ahantu heza ndetse bunafatanya na Leta mu kubegereza ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo buvuga ko uretse ibi byumba bitandatu buzanakomeza kuganira n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bubake ibyumba by'amashuri byinshi

    Hubatswe n'ubwiherero 13

    Hubatswe kandi icyumba cy'umukobwa kimwe

    Iki cyumba cy'umukobwa kitezweho gufasha abakobwa benshi basibaga ishuri

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko bazakomeza kuganiriza abafatanyabikorwa kugira ngo babafashe mu kugabanya ubucucike mu mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-batangiye-kugabanya-ubucucike-mu-mashuri-bafashijwe-n-abafatanyabikorwa

  • Rwanda Premier League: Mukura VS inigiye Kiyo… – #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yari yakiriye AS Kigali mu mukino w’u munsi wa gatatu muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Mukura VS ni Nikolas Sebwato, Ishimwe Abdul, Rushema Chris, Hakizimana Zubel, Abdul Jalilu, Ntarindwa Aimable, Niyonizeye Freda, Jordan Dibimba, Iradukunda Elie, Mensah Roateng na Hende Sunzu Bonheur.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports ni Nzeyurwanda Djihard, Twahirwa Oliver, Hakim Tuyisenge, Karim MaKenzi, Djuma Nizeyimana, Djibril Mukunzi, Kazindu Bahati, Desire Mugisha, Kevin Ishimwe, Mugisha Desire, Sherif Bayo na Hakizimana Felicien.

    Ni umukino watangiye Mukura VS ifite imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 4, Hende Sunzu Bonheur aba aboneye Mukura VS igitego cya mbere. 

    Mukura VS ikimara gutsinda igitego cya mbere, abakinnyi bayo bagumye kwatakana ishyaka izamu rya Kiyovu Sports, gusa umuzamu Nzeyurwanda Djihard akomeza kuba ibamba.

    Kwataka kwa Mukura VS, byarangiye inaniwe kubona igitego cya kabiri mu gice cya mbere, nuko kirangira iyoboye umukino n’igitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sports. 

    Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yagarutse mu isura nshya, itangira kwataka bikomeye izamu rya Mukura VS, gusa ku ruhande rwa Mukura VS, bari bari kugarira neza. 

    Ku munota wa 60, Twahirwa Oliver na Tuyisenge Hakim, bagerageje uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Mukura VS, umuzamu Nikolas Sebwato akora akazi gakomeye cyane. 

    Ku munota wa 65 Karim MaKenzi yongeye kurekura umupira ukomeye mu izamu rya Mukura, umuzamu Nikolas Sebwato, awufata utaragera ku munya Senegal Shelf Bayo ngo awutsinde. 

    Ku munota wa 79, Mensah Roateng wa Mukura VS, yongeye kubona uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Kiyovu Sports, nuko umuzamu Nzeyurwanda Djihard yongera kurokora Kiyovu Sports. 

    Kwataka ku ruhande rwa Kiyovu Sports, byarangiye ntacyo bitanze, kuko umukino warangiye Mukura VS icyuye intsinzi ku gitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sports. 

    Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru,  Amagaju FC yaguye miswi na Gasogi United 2-2, Rutsiro itsinda Bugesera 3-2, Marines FC itsinda Etincelles 2-0, Police FC its inda Musanze FC 1-0.

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports bitegura gutangira umukino 

    Abakinnyi ba Mukura VS bageze kuri Kigali Pele Stadium 

    Karim MaKenzi wa Kiyovu Sports, ubwo yageraga kuri Kigali Pele Stadium 

    Mukura yatsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa i Nyamirambo 

    Abakunzi ba Kiyovu Sports, bakomeje kwibaza ku ikipe yabo itsindwa umusubirizo 

    Abakunzi ba Mukura VS bari banezerewe 

    Amafoto: Ngabo Serge 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146860/rwanda-premier-league-mukura-vs-inigiye-kiyovu-sports-mu-rugo-amafoto-146860.html

  • Karongi: Ibigo by'amashuri byasabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda indwara y'Ubushita bw'Inkende – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yavuze ko ari ngombwa ko ingamba zashyizweho mu guhangana n'iki cyorezo zirushaho gushyirwamo imbaraga kugira ngo zitange umusaruro. Izo ngamba ziganjemo izijyanye no guteza imbere isuku, zirimo nko gukaraba intoki inshuro nyinshi n'amazi meza n'isabune.

    Ati “Ni bintu dushyizeho imbaraga zose zishoboka kuko usibye no kuvuga ngo turi mu bihe duhanganye n'icyorezo cy'Ubushita bw'Inkende, isuku ni umuco, isuku igomba guhoraho.”

    Avuga ko ahantu hose hubatswe ubukarabiro bityo agasaba ko ubwamaze kubakwa bwakoreshwa. Mu bigo 193 byose bifite ubukarabiro n'amazi ahagize muri aka Karere uretse ibigo bitatu gusa, nabyo bikaba bigiye gushyikirizwa amazi n'ubukarabiro bihagije.

    Asobanura ko ibi bigo bisabwa guhorana amazi ahagije n'isabune. abana bavuye mu bwiherero, abavuye gufata amafunguro bagakaraba birinda iki cyorezo.

    Uwihanganye Thomas Ushinzwe Amasomo ku Ishuri ryisumbuye rya Rugabano yasobanuriye RBA uko bakoresha ubwo bukarabiro.

    Ati 'Aya mazi ahoraho nk'uko n'amazi ava ku muyoboro mugari, ikindi kandi mwabonye ukuntu ibigega ku mpande zose nabyo birimo amazi.”

    Yongeyeho ati 'Iyo abana bavuye nko guhanagura ikibaho cyangwa mu bwiherero barakaraba cyane cyane ko twabagiriye inama tukabigisha bihagije ku cyorezo cy'ubushita bw'inkende buri gukwirakwira, gusa dufite n'abashinzwe kubibutsa [Abakorerabushake]'.

    Bimwe mu bigo bifite ikibazo cyo kubura amazi meza ntibyicaye ubusa ahubwo byishatsemo ibisubizo bashyiraho abakozi babivomera, binaba isoko yo kwihangira umurimo kuri bamwe nk'uko bisobanurwa n'Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Kanyamurinda.

    Ati 'Twarabikoze ku munsi wa mbere tugitangira nubwo nta mazi twari dufite ariko twishatsemo ibisubizo tureba abantu bayavoma tujya tubahemba, ku buryo buri munsi amazi aba ahari.”

    'Nabo babonye buryo ki babona imirimo. Bavoma amajerekani 20 ku munsi, tukabishyura 100 Rwf kuri buri jerekani, ubwo 2000 Rwf bya buri munsi turabitanga'.

    Mu gushishikariza abana gukaraba intoki, ibigo by'amashuri biri kubifashwamo n'abakorerabushake b'urubyiruko, baba bari ku mashuri bereka ndetse bafasha abanyeshuri gukaraba intoki kenshi gashoboka. Bavuga ko ari umurimo bibwirije nta kiguzi kugira ngo bafashe abaturage kwirinda ikwirakwizwa rya Mpox.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yasabye ibigo by’amashuri biri kwakira abanyeshuri, gushyira imbaraga mu kwirinda icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende giherutse kugaragara mu Rwanda, ariko kikaba kiri guca igikuba mu bihugu bituranye n’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ibigo-by-amashuri-byasabwe-gushyiraho-ingamba-zo-kwirinda-indwara-y

  • Intara y'Amajyepfo yahize kugabanya igwingira mu bana rikagera kuri 15% – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste yatangaje ko uwo muhigo iyo ntara ifite uzagerwaho binyuze mu gukomeza guha abana amata n'izindi nyunganiramirire ndetse no gushyira imabaraga mu marerero.

    Yagize ati 'Tuzakomeza guha abana bo mu miryango ikennye amata n'inyunganiramirire bafatira kwa muganga. Tuzashyira kandi imbaraga mu marerero nibura kuri buri kagari hajye irikora neza kugira ngo n'abaturage baganire ku bibazo bishingiye ku igwingira'.

    Nshimiyimana yakomeje avuga ko kandi hazanatangwa inkunga y'amafaranga mu rwego rwo guhangana n'icyo kibazo cy'igwingira mu Ntara y'Amajepfo.

    Ati 'Ikindi tuzakomeza ni ukubarura imiryango ishobora kugwingiza abana mu midugugu. Akenshi baba ari ababyeyi bakennye cyane, bazigishwa ariko banahabwe amafaranga. Tuzita kandi kuri buri mubyeyi utwite wo umri iyo miryango ikennye cyane ndetse duherekeze uwo mwana atwite kugeza agize imyaka ibiri'.

    Tumwe mu turere tugize iyi ntara imibare igaragaza ko igwingira ry'abana ryagiye rigabanuka aho nk'Akarere ka Nyamagabe kavuye kuri 33% by'abana bari munsi y'imyaka ibiri bari bafite ikibazo cy'igwingira mu myaka ine ishize ubu bakaba bageze kuri 19%.

    Muri Muhanga mu myaka irindwi ishize ho bari bari kuri 39% ubu babakaba baragabanyije uwo mubare bagera kuri 12%.

    Ubushakashatsi ku buzima n'imibereho y'abaturage (DHS) bwa 2019/2020 bwagaragaje ko ikibazo cy'imirire mibi n'igwigira mu bana bari munsi y'imyaka itanu cyari kuri 33% bivuye kuri 38% muri 2015.

    Intara y'Amajyaruguru ubwo bushakashasti bwerekanye ko yari iro 41% by'abana bagwingiye, Iburengerazuba bakagira 40% by'abo bana, Amajyepfo 33% naho Umujyi wa Kigali wri ufite 21% by'abo bana.

    Gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) izagenderwaho mu myaka itanu iri imbere igaragaza ko hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry'abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15% mu Gihugu.

    Imibare y’abana bari mu mirire myiza mu Ntara y’Aamajyepfo igiye kongerwa

    Nshimiyimana Védaste yatangaje ko uwo muhigo iyo ntara ifite uzagerwaho binyuze mu gukomeza guha abana amata n'izindi nyunganiramirire ndetse no gushyira imabaraga mu marerero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intara-y-amajyepfo-yahize-kugabanya-igwingira-mu-bana-rikagera-kuri-15

  • Niba mushaka guhangana njye nditeguye – Perezida Kagame ku bashatse kurwanya ifungwa ry'insengero zitujuje ibisabwa – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, rwakoze ubugenzuzi ku nsengero zisaga ibihumbi 14, bigaragara ko 70% byazo zitujuje ibisabwa bityo zirafungwa.

    Izo nsengero zafunzwe hari izo byagaragaraga ko zibura ibintu bike by'ibanze bishobora guhita biboneka ariko hakaba n'izisabwa ibintu bigari zakabaye zifite.

    Hari kandi izindi zafunzwe zasanzwe zikora ariko zidafite uburenganzira bwo gukora aho wasangaga nk'umuntu ku giti cye cyangwa itsinda barafunguye ahantu ndetse bakanashyiraho ibyapa, ariko badafite ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda.

    Perezida Kagame yongeye kugaruka kuri iki cyemezo kuri iki Cyumweru ubwo yari yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast.

    Yagaragaje ko atumva uburyo Abanyarwanda bongeye kwisanga muri iki kibazo, ku buryo byageze aho hafatwa icyemezo cyo gufunga insengero.

    Ati 'Ibintu biheruka bijyanye no gufunga insengero byarangiye bijya hanze biba nk'icyateye u Rwanda. Ndibuka igihe twigeze kugira inzige zigatera u Rwanda abantu tugashaka uko turwana n'inzige zangije imyaka, nabyo byarazamutse biba nk'aho u Rwanda twatewe n'inzige, kubera iki?'

    Yongeye kugaragaza ko bitumvikana uburyo ibintu bicika kuri uru rwego nyamara hariho abayobozi bakabaye bashinzwe kubikurikirana.

    Ati 'Abayobozi b'igihugu muri politike, ibintu nk'ibi bibaho bikagera kuri ruriya rwego uriho, uyobora abantu? Cyangwa ni izina wikoreye gusa ridafite icyo rivuze? Kandi ibi byigeze kuba n'ikindi gihe ndetse turabiganira bisa nk'aho bigiye gushyirwa mu buryo, ngira ngo byarangiriye aho twabiganiriye […] birangije abayobozi turiryamira, ntabwo ari abayobozi ba politike gusa mvuga, ndavuga n'abayobozi b'amadini turi hano.'

    Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ikibabaje ari uko hari abanyamadini bashatse guhangana n'iki cyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa. Yabasabye gucisha make kuko adashobora kubemerera gutoba u Rwanda no kugaragura Abanyarwanda.

    Ati 'Mucishe make mukore ibintu bizima bizwi abantu bazima bakora igihugu gishaka kwiyubaka gikora, Sosiyete Nyarwanda ntabwo mwayihindura ikintu mutoba, mujya aho mukagaragura. Oya, twaragaraguwe bihagije, nta kundi kugaragurwa dushaka. Abanyarwanda baragaraguwe bihagije, ibiba ahandi mu bindi bihugu haba ibisa n'ibyo cyangwa ibiri hanyuma y'ibyo ibyo birabareba njye ntimuzabinzaneho. Ba nyiri ibyo ngibyo mubibarekere, murumva? Cyangwa niba mushaka guhangana muri ibyo mube mwiteguye njye nditeguye.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko amadini akwiriye gukorera mu murongo ukwiriye, aho kubaho mu kavuyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niba-mushaka-guhangana-njye-nditeguye-perezida-kagame-ku-bashatse-kurwanya

  • Perezida Kagame yasobanuye u Rwanda mu mashus… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024 ubwo yari muri Convention Center mu amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship.

    Mu ijambo rye Perezida Kagame yatangiye ashimira ku bwo kuba yarahawe ubutumire,ashimira abari bitabiriye ndetse anashimira ko ibikorwa bijyanye n’amatora byagenze neza.

    Ati” Ndashimira cyane ubutumire bwo kuza kuba hamwe namwe uyu munsi muri iki gikorwa cyo gusangira no gushima uko mwabiteguye. Ndashimira kandi abayobozi bose bari hano bo mu nzego zitandukanye ariko cyane cyane Rwanda Readers Fellowship mudutegurira umunsi nk’uyu. 

    Ndishimye rero kuza kuba ndi kumwe namwe kandi ngo mbonereho n’umwanya wo kubashimira ibihe bitari ibya kera twanyuzemo biganisha mu bindi bikorwa ubwo ndavuga ibikorwa bya politiki,ibikorwa byo kuyobora, ibikorwa by’amajyambere aribyo twanyuzemo mu gihe cy’amatora, mwarakoze cyane.

    Byagenze neza uko twabibonye ndetse ku buryo budasanzwe butuma n’abantu benshi babitangarira ariko bifite iyo mpamvu nyine yo kuba byaragenze neza cyane abandi iwabo bitagenda neza ubwo niyo mpamvu batangara”.

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ubudasa ku bintu byinshi birimo n’amateka rwanyuzemo ndetse anavuga ko u Rwanda rufite amashusho abiri.

    Ati” Ibyo rero nabyo ubwabyo ni ibiganisha ku mwihariko niko navuga cyangwa bya bindi bagiye bita ubudasa bw’u Rwanda.

    Buri gihugu gifite wenda ubudasa, u Rwanda rufite ubudasa ku bintu byinshi ari amateka twanyuzemo nabyo bifite uko biduha umwihariko, uko abantu batureba ariko noneho uko twavuye muri ayo mateka byabaye indi mpamvu y’ubudasa.

    Dufite amashusho abiri, ishusho ya mbere y’amateka mabi cyane ,tukagira n’ishusho ya kabiri y’ukuntu abantu bashobora kuva muri ayo mateka no kuyahindura”.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari urugero rw’ibintu bibiri, ati “Urebye turi urugero rw’ibintu bibiri  biranga umuntu,kimwe ni icyerekana ukuntu abantu bashobora gukora amahano bashobora kuba babi cyane bagakora ibintu ubundi bitari bikwiye kuba bibi. Ku rundi ruhande u Rwanda rwabaye urugero rw’ukuntu umuntu ashobora kuva mu bintu bibi cyane yagizemo uruhare agakora ibyiza bitangaza abantu”.

    Perezida Kagame yanavuze ko amasomo yavuye mu bibi azatuma Abanyarwanda bazakomeza gukora ibyiza kurusha kuzayasubiramo.

    Ati” Dufite umwihariko rero w’ayo mateka 2 azaturanga igihe cyose ariko nizera ko amasomo yavuye mu bibi, ibyo umuntu ashobora gukora, azatuma dukomeza inzira yo gukora no kugaragaza ibyo umuntu ashoboye gukora bizima akaba aribyo bihoraho kurusha gusubira muri ya mateka yacu”.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amashusho abiri aho iya mbere ari iy’amateka mabi naho iya kabiri ikaba iyo kuva muri ayo mateka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146858/perezida-kagame-yasobanuye-u-rwanda-mu-mashusho-abiri-146858.html

  • Nyamasheke: Abahinduriwe ubuzima no gukorera urusenda bahize kwiteza imbere – #rwanda #RwOT

    Mu 2023 nibwo umushoramari w'Umunya-Misiri, Dr. Thrawat Moheib, usanzwe ari inzobere mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi yabengutse iki gishanga cyari gisanzwe gihingwamo mu buryo by'akajagari atangira ku gihingamo urusenda rwa Toja na Habonera.

    Iki gishanga kitabagamo amazi ahagije, uyu mushoramari yaragitunganyije anashyiramo uburyo bwo kukivomerera yifashishije umugezi wa Kigoya unyura iruhande rwacyo, aha akazi abaturage bamufasha mu mirimo irimo gutera, kubagara, gufumbira, gutera imiti no gusarura.

    Uyu mushinga w'Ikigo Egyptian Agricultural Development wahaye akazi abakozi 60 bahoraho na banyakabyizi 20. Umukozi w'iki kigo ahembwa 2500 Frw ku munsi akayahererwa rimwe icyumweru kirangiye.

    Nyiranzeyimana Pelagie w'imyaka 56 ni umwe mu bakozi bahoraho babonye akazi muri uyu mushinga w'ubuhinzi bw'urusenda. Ni umubyeyi wo mu kagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo.

    Avuga ko atarabona aka kazi yibariraga umushahara w'ibihumbi 20 Frw ariko ubu ku kwezi ahembwa ibihumbi 60 Frw.

    Yagize ati 'Umubyizi ni 2500 Frw ariko bayaduherera rimwe icyumweru kirangiye. Twishyize hamwe dukora amatsinda, twahembwa tukayaha umuntu umwe kugira ngo agire ikintu gifatika aguramo'.

    Nyiranzeyimana avuga ko aka kazi kamufashije kwambara ibitenge bigezweho, kwishyurira ishuri umukobwa we ry'ibihumbi 90 Frw ku gihembwe, ndetse yanaguze n'ihene ebyiri.

    Nyirabazubafite Seraphine avuga ko atarabona aka kazi yari umukene rimwe na rimwe we n'abana be bakabwirirwa ariko ngo ubu asigaye agura umufuka wa kawunga n'uw'umuceri.

    Ati 'Ubwisungane mu kwivuza narabutanze nta kibazo, abana nabishyuriye amafaranga y'ishuri n'ibikoresho ndetse naguzemo n'inkoko eshatu n'ingurube'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko ubuhamya bahabwa n'ababonye akazi muri iyi mirimo yo gukorera urusenda bugaragaza ko amafaranga bahembwa yabahinduriye ubuzima.

    Ati “Arakubwira ngo nishyuye mituelle de santé. Iyo muganira akakubwira ngo nta tungo nagiraga, none mfite ingurube cyangwa ihene, nta handi aba yakuye ubushobozi. Iyo ashobora kwishyura umusanzu w'uburezi, ni aho turebera umusaruro w'ako kazi by'igihe gito.”

    Visi Meya Muhayeyezu avuga ko nyuma y'imyaka itanu iyo bageze kuri wa muturage bagasanga afite ingurube 10 yaraheye kuri yayindi imwe yakuye mu kazi icyo gihe imibereho ye iba itangiye guhinduka mu buryo burambye.

    Ati 'Iterambere ry'umuturage rizamukira muri rusange, hari igihe usanga yarahinduye n'ishuka araraho, cyangwa se na matora ku buryo ubona imibereho ye yarahindutse biturutse ku mahirwe y'akazi yabonye'.

    Abaturage babonye akazi mu mirimo yo gukorera urusenda bavuga ko amafaranga bahembwa yabafashije kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abarenga-60-bahinduriwe-ubuzima-no-gukorera-urusenda

  • Ingengabitekerezo ya Jenoside ni ikibazo gikwiye kurangira – Akazi gategereje Abasenateri mu mboni za Tito Rutaremara – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 16 Nzeri 2024 mu Rwanda hazatorwa abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu, na ho ku wa 17 Nzeri 2024 hazatorwe Abasenateri babiri bahagarariye amashuri makuru na za kaminuza ya Leta n'ayigenga.

    Hari kandi Abasenateri umunani bagenwa na Perezida wa Repubulika n'abandi bane bagenwa n'ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politike yemewe mu Rwanda.

    Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, Tito Rutaremera yabwiye RBA ko ibyo Abasenateri bashya bakwiye kuzashyiramo ingufu ari uguharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwiriye mu Karere.

    Ati 'Ni ugutangirira ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igenda ifata indi ntera mu bihugu bidukikije, rwose abantu bakwiriye kubihagurukira bakareba uko bayirwanya kuko iyo yiyongera, igeze nko mu bihugu bibiri, kuki se ibindi byo bitayifata nk'uko? Urumva ni ikibazo kigenda gikura kidusanga, gikwiye kurangira.'

    Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ho hamaze imyaka hagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bamwe mu Batutsi bahakomoka bagiye bicwa urubozo, abandi baricwa inyama zabo ziribwa na bagenzi babo.

    Yavuze ko kutabihagurukira byazatuma iki kibazo gikwira mu bihugu byose by'akarere ndetse no mu Rwanda ikaba yanahagaruka.

    Rutaremara yavuze ko ibyiza byakozwe muri manda zishize bikwiye gushyigikirwa hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kubiteza imbere.

    Ati 'Ibyiza byo ni ukongera gushaka izindi ngamba zo kubizamura. Burya nka 'Ndi Umunyarwanda' cyangwa ibindi bikorwa byose bakongera bakibuka bati 'mbese ko twari tumaze kugera kuri ibi, twakora ibiki bindi kugira ngo twongere tuzamureho?' Sena rero ikwiye kuba iya mbere kuzana icyo gitekerezo no kugiha izindi nzego zigatangira zikabikora kuko ni yo ishinzwe amahame remezo.'

    Muri rusange Sena y'u Rwanda ifite inshingano zo kwemeza no gutora amategeko ifitiye ububasha, kumenya no kugenzura imikorere ya guverinoma, kugenzura amahame shingiro avugwa mu ngingo ya cyenda y'itegeko nshinga, kugenzura imitwe ya politike, kwemeza ishyirwaho rya bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu, kugeza ku baturage ibikorwa by'inteko, gusuzuma raporo zatanzwe n'ibigo bya Leta biteganyijwe n'Itegeko Nshinga, gusuzuma ibibazo by'abaturage bagejejweho n'ibindi.

    Tito Rutaremara yasabye Abasenateri bazatorwa guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingengabitekerezo-ya-jenoside-ni-ikibazo-gikwiye-kurangira-akazi-gategereje