Blog

  • Gicumbi: Abaturage 700 bahawe mituweli binyuze muri 'Giving Back To The Community' – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024, ni bwo aba baturage bashyikirijwe ubu bwisungane mu kwivuza. Ni igikorwa kiri mu by'urukundo MC Brian asanzwe akora, yise 'Giving Back to the Community'.

    Meya w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe na Mc Brian n'inshuti ze bugiye gufasha aba baturage.

    Ati 'Turagira ngo tubashimire by'umwihariko kuba mudufashije guha mituweli abaturage 700. Ni abaturage benshi, kandi twarebye ku byiciro by'abari bafite imbogamizi yo kwiyuzuriza uwo musanzu cyangwa kuwutanga.'

    Yakomeje agira ati 'Turabashimira ko bashyigikiye gahunda ya Perezida wa Repubulika ushyira umuturage imbere. Ni urugero rwiza no ku bandi, i Gicumbi tugira imvugo igira iti 'Muturanyi ngira nkugire, tugeranyeyo''.

    Ubu bwisungane bufite agaciro ka miliyoni 2,1 Frw.

    MC Brian yavuze ko akora iki gikorwa buri mwaka 'mu rwego rwo gushimira Imana ndetse n'igihugu' ku bw' amahirwe kidahwema guha urubyiruko, akaba yaracyise 'Giving Back To The Community'.

    Agitegura afatanyije n'inshuti ze mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye mu turere dutandukanye tw'igihugu aho babinyuze mu bukangurambaga bise 'One for One Campaign'.

    Kugeza ubu, iki gikorwa cya MC Brian kimaze kugera mu turere turindwi ari two Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Bugesera, Nyagatare, Nyanza na Gicumbi.

    Si Mutuelle de Santé atanga gusa, ahubwo hari ibindi bikorwa birimo koroza imiryango itishoboye, kwigisha no gufasha abana bo ku muhanda gusubira mu miryango, kugenera amafunguro imiryango itishoboye n'ibindi bitandukanye.

    MC Brian amenyerewe cyane ku mikino yose ya Basketball no mu bindi bikorwa by'imikino n'amarushanwa arimo Tour du Rwanda, Kigali International Peace Marathon, Ironman, Giants of Africa, ibirori n'ubukangurambaga bwa leta butandukanye.

    MC Brian n’inshuti ze batanze mituweli ku bantu 700 b’i Gicumbi

    Ubwisungane mu kwivuza batanze bufite agaciro ka miliyoni 2,1 Frw

    Abaturage bahawe izi mituweli ni abo mu miryango 148 yo mu mirenge itandukanye

    Meya w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye MC Brian n'inshuti ze kuri iki gikorwa bakoze

    Shema Natete Brian [MC Brian] ategura iki gikorwa buri mwaka mu rwego rwo gushimira igihugu ku bw'amahirwe kidahwema guha urubyiruko

    Byari ibyishimo ku baturage bahawe ubwisungane mu kwivuza

    Bimwe mu bikorwa MC Brian n’inshuti ze bamaze gukora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abaturage-700-bahawe-mituweli-binyuze-muri-giving-back-to-the-community

  • Ibyo wamenya ku matora y'Abasenateri agiye kuba iminsi ibiri – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro abaratorwa ni Abasenateri 14 muri 26. Abo 12 bandi barimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika n'abandi bane batorwa n'Ihuriro ry'Igihugu ry'Imitwe ya Politiki.

    Mu kiganiro na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko kuri uyu wa 16 Nzeri 2024 Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu, ni ukuvuga Intara n'Umujyi wa Kigali.

    Ati 'Ku wa 17 Nzeri 2024 ho hazatorwa Abasenateri babiri barimo umwe wo ku rwego rw'amashuri makuru na za kaminuza bya leta n'undi wo mu byigenga.'

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Kigali hatorwa Umusenateri umwe, mu Ntara y'Amajyaruguru hatorwe babiri, mu gihe mu Ntara z'Iburasirazuba, Amajyepfo n'Iburengerazuba buri hamwe hazatorwa abasenateri batatu.

    Munyaneza yibukije ko abatora muri iyi minsi ibiri batari abaturage bose ahubwo ari abagize inama njyanama z'uturere n'abagize biro z'inama njyanama z'imirenge.

    Ati 'Mu Mujyi wa Kigali ho abazatora ni abagize Biro z'inama njyanama z'imirenge yose igize umujyi n'abagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali kuko mu turere tugize umujyi nta nama njyanama zihari.'

    Munyaneza yashimangiye ko abazatora ari abatowe na none n'abaturage mu 2021, bisobanuye ko ari amatora aziguye aho abatora bazaba batora mu izina ry'abaturage.

    Ku wa 17 Nzeri 2024 abazatora Abasenateri bo mu mashuri makuru na za kaminuza bya leta n'ibyigenga ni abarimu n'abashakashatsi bigisha mu buryo buhoraho muri ibyo bigo.

    Ati 'Amatora aratangira Saa Tatu bigateganywako arangira Saa Saba ari yo mpamvu abagize inteko itora tubasaba kuyitabira amatora.'

    Uyu muyobozi yavuze ko muri buri karere hashyizwemo site y'itora, mu Mujyi wa Kigali na ho hashyirwa imwe, aho kuri uyu wa 16 Nzeri 2024 bateganyije site 28 mu gihe ku wa 17 Nzeri 2024 hateganyijwe site 22 mu mashuri makuru na kaminuza bya leta n'ibyigenga.

    Munyaneza yavuze ko NEC iteganya ko uyu munsi ku mugoroba ari bwo abatsinze bari butangazwe. Ni nako bizagenda ku matora azaba ku wa Kabiri.

    Usibye Abasenateri batorwa, hari umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Bose ntibashyirirwaho rimwe. Ubu biteganyijwe ko azashyiraho bane, mu mwaka utaha ashyireho abandi bane.

    Bizaba uko no ku Ihuriro ry'Imitwe ya Politiki aho muri bane batorwa, uyu mwaka hazatorwa babiri, mu mwaka ukurikiyeho hatorwe abandi , kugira ngo muri Sena hahore hari abasenateri bari kureba ko amahame remezo y'igihugu yubahirizwa.

    Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-matora-y-abasenateri-agiye-kuba-iminsi-ibiri

  • Impamvu z'impinduka muri Minisiteri y'Uburezi n'abakemanga ireme ryabwo – Ubusesenguzi bwa Dr. Murigande – #rwanda #RwOT

    Nubwo ari mu kiruhuko cy'izabukuru afite aho agihugurira n'uburezi kuko ari Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Kepler College.

    Muri Politiki, Dr. Murigande yabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani, Umunyamabanga Mukuru wa FPR -Inkotanyi, Minisitiri muri Minisiteri zinyuranye zirimo iy'Ububanyi n'Amahanga, iyari iyo gutwara Abantu n'Itumanaho, iy'Uburezi n'iy'ibikorwa by'Inama y'Abaminisitiri.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Amb. Dr. Charles Murigande, yagaragaje impamvu Minisiteri y'Uburezi iri mu zikunze guhindurirwa abayobozi cyane dore ko mu myaka 30 gusa imaze kunyurwamo n'abaminisitiri 17 barimo na Nsengimana Joseph uheruka kurahirira izo nshingano asimbuye Twagirayezu Gaspard wari uyimazemo umwaka umwe.

    IGIHE: Hari abantu benshi bibaza impamvu Minisiteri y'Uburezi ihindurirwa abayobozi inshuro nyinshi, mwe mutekereza ko byaba biterwa n'iki?

    Dr Murigande: Mu isesengura ryanjye, hari impamvu nubwo ntazibara ngo nzivuge zose ariko reka mvuge nke zituma habaho impinduka mu burezi.

    Impamvu ni uko ubuyobozi bw'u Rwanda bwemera ko uburezi ari inkingi ikomeye y'iterambere.

    Nta terambere rishoboka udafite uburezi bwiza, burera abantu bazakora imirimo, abazatekereza ku bibazo ufite, bakabibonera ibisubizo bakanabishyira mu bikorwa.

    Abo rero nta handi wabakura ni mu burezi. Igihe utarababona bavuye mu burezi bwawe ubagura hanze baguhenze ariko nabyo ubikora utegereje abawe.

    Kuba ari urwego rufite agaciro gakomeye n'uruhare rukomeye ni icya mbere gituma habaho impinduka nyinshi. Iyo igihugu giteze ibyo ku rwego rw'uburezi ntibiboneke, ntabwo gitegeraza ngo ahari aho bizaza, kirahindura, kikavuga ngo ahari niduhindura turabona ubitugezaho vuba.

    Iyo ni yo mpamvu nyamukuru ituma habaho impinduka cyane muri Minisiteri y'uburezi. Ni uko igihugu kiyitezeho amakiriro, iyo ataje vuba kiravuga ngo abarimo si umuraga wa ba se na ba sekuru reka tuzane abandi Banyarwanda nabo bagerageze.

    Nabo bageramo bagatinda gutanga umusaruro ukavuga ngo uyu na we ntabwo atugejeje ku byo twifuza. Iyo ni yo mpamvu nyamukuru ituma habaho impinduka. Ni uko igihugu cyiteze byinshi cyane kuri iyo minisiteri.

    Nyuma y'umutekano n'amahoro, ikindi gitera gukira n'iterambere ni uburezi bwiza, rero iyo umusaruro igihugu gikeneye utari kuboneka habaho kugerageza abandi. Amaherezo hari ubwo uzatombora ukugeza ku musaruro mwiza wifuzwa.

    Ese ibyo ntibyatuma muri urwo rwego habamo akajagari no kudahozaho?

    Ni byo iteka impinduka iyo ije, ntibura ibyo iza izanye ariko ushobora kuvuga uti uko mbibona tubirekeye gutya ntaho byatugeza reka tuzanemo abandi tubinyeganyeze wenda tudindireho gato mu gihe uwo muntu akiri kwiga kuri ibyo asanze ariko igisubizo nikiboneka tuzihuta.

    Dr Charles Murigande asobanura impamvu Minisiteri y’Uburezi ihoramo impinduka za hato na hato

    Hakorwa iki ngo ireme ry'uburezi ritere imbere?

    Buriya rero abantu bavuga ireme ry'uburezi baticaye ngo batekereze ngo ni iki? Byasaba iki ngo rigerweho? Bikavugwa gusa bigahinduka indirimbo. Ireme ry'uburezi ni nk'ikintu ugeraho washyizemo ibintu byinshi.

    Ni nko kuvuga ngo ugiye guteka ipirawu, ugomba kuba ufite umuceri mwiza wawutoye ntusigemo amabuye […] kuri njye umuceri mu ireme ry'uburezi nawugereranya n'umwarimu.

    Umwarimu wize neza, uzi kwigisha, unezezwa na byo akabifata nk'umuhamagaro kandi umwarimu uhabwa ibyangombwa bimutera kwigisha.

    Iyo ufite bene uwo mwarimu ni yo mwakwigira ahantu habi yagira aho akugeza.

    Impamvu njye mbivuga ni uko hari igihe twe twigeze kwigira munsi y'ibiti twandika ku bibero […] ariko kubera kugira abarimu beza ukazavamo ikintu.

    Nk'ishuri nizemo rya Saint Albert ryari ishuri rikennye cyane, ariko kuko twari dufite abarimu beza, bazaga bafite intego yo kugira aho bavana barumuna babo n'aho babageza, twaratsindaga.

    Nubwo twigiraga ahantu habi nta za laboratwari ariko twabaga mu ba mbere mu bizamini bya Leta.

    Ni byiza ko umwana yigira ahantu heza, akagira imfashanyigisho kuko bigira umusanzu munini mu ireme ry'uburezi ariko ntibihwanye n'umwarimu kuko abuze ntacyo wageraho.

    Icya gatatu gikenerwa ni uburyo ishuri riyobowe, imyitwarire ihari, gukurikirana abanyeshuri ntibarangazwe n'ibidakwiye kubarangaza.

    Ibyo rero iyo ubishyize hamwe bigira umusanzu munini mu kugera ku ireme ry'uburezi.

    Ikindi ni umubare w'abanyeshuri umwarimu akurikira uko bangana, iyo ari bake bashobora kwiga neza kuko umwarimu ashobora gukurikirana umwe umwe akamenya aho acumbagira akaba ari ho ashyira imbaraga.

    Ku rundi ruhande ariko iyo umubare w'abanyeshuri umwarimu yitaho ari munini cyane umwarimu agendana n'abakurikira ku rusha abandi.

    Wemeranya n'abavuga kera hari ireme ry'uburezi kurusha ubu?

    Njye si ko mbyemera kuko ubigereranya, aba agereranya ibidakwiriye kugereranywa.

    Kera mu mashuri yisumbuye yose y'u Rwanda kuva mu wa Mbere kugeza mu wa Gatandatu, hari abanyeshuri ibihumbi 50, icyo bivuze ni uko abavaga mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye babaga ari bake nibura bari nka 5%.

    Kuba abavaga mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye bari nka 5%, ubu buri wese akaba ayajyamo urumva ko bitandukanye cyane.

    Ubu ufashe muri abo barangiza ayisumbuye nibura 5% ba mbere, Kaminuza yose yo ku Isi waboherezamo, yaba Cambridge, Oxford n'ahandi bagenda bagatsinda kuko baba baragize ubwenge bungana n'ubwa bagenzi babo bize muri ibyo bihugu.

    Ikintu cyahungabanyije uko abantu babona ireme ry'uburezi ni uko kwiga kwabaye ukwa bose. Mu gihe abantu bose biga si ko bagira ubushobozi bungana.

    Aho ni ho tugomba kwibanda tureba uko twakongera ubushobozi bw'abantu bose banyura mu rwego rw'uburezi.

    Icyo ni cyo kibazo tugomba kwiga tugashaka uburyo kandi hari ibintu byinshi byakorwa.

    Ubwo hakorwa iki ngo bigerweho?

    Hari ibintu byinshi byakorwa birimo kureba ko abarimu bose bari kwigisha bashoboye, ni uko atari ibintu byagerwaho mu ijoro rimwe ariko hakenerwa abarimu bafite ubushobozi.

    Erega ubu hari ibintu tuganira uyu munsi ari ingaruka z'ibintu byabaye igihe kirekire, hari igihe hano mu Rwanda abantu bajyaga kwiga ibijyanye no kwigisha babaga ari ababaye abanyuma.

    Nk'ababaga bavuye mu wa Gatatu w'amashuri yisumbuye, bagiye mu mashuri nderabarezi, ugasanga bashyizemo abo mu cyiciro cya kane hakaba n'abo bajyanamo batsinzwe.

    Uwo muntu se wagiyeyo atyo, wamwitegaho iki? Mu by'ukuri turi gusaruro ibyo twabibye by'imyaka ya kera. Ku bw'amahirwe Minisiteri yarabikosoye. Ntabwo yakohereza abantu ba nyuma mu burezi ahubwo ubanza noneho utari mu ba mbere utajyayo.

    Bamwe bagiyemo rero ntushobora kubirukana, icyo Minisiteri ikora ni ukuvuga ngo aba bantu ko bagiyemo bafite intege nke, kandi nta muntu udashobora kwiga bijyanye n'ubushobozi bwe, twarushaho kubigisha banigisha gute?

    Ntushobora kubirukana kuko waba ubarengangije ahubwo ni gute wabafasha ukabongerera ubumenyi, ukabashyira mu byo bashoboye kandi unategura abashya bagiye biteguye kandi bafite ubushobozi.

    Dr. Charles Murigande agaragaza ibikwiye gukorwa mu kwimakaza ireme ry’uburezi, birimo kubakira ubushobozi abarimu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-y-impinduka-za-hato-na-hato-muri-minisiteri-y-uburezi-no-gukemanga

  • Bushali yahishuye ko yibarutse umwana wa Kabi… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Ni Tuebue' yavugiye mu itangazamakuru ibyo kwibaruka umwana we wa Mbere, ariko ubwo yibarukaga umwana wa Kabiri yabigize ibanga rikomeye, kugeza ubwo amugaragaje mu mashusho y'indirimbo ye.

    Guhisha ko yibarutse si ibintu yisangije! Kuko n'umunyarwenya Rusine Patrick aherutse kugaragaza umwana we wujuje amezi umunani, ubwo yari mu muhango wo kwakira inshuti n'abavandimwe bari bitabiriye ibirori byaherekeje guhamya isezerano rye imbere y'amategeko n'umugore we Uwase Iryn.

    Mu guteguza Album ye yise 'Full Moon', Bushali yagaragaje 'Cover' iriho ifoto ye n'umuhungu we w'imfura 'Bushali Moon' yitiriye ukwezi. Ndetse, mu bihe bitandukanye yumvikanishije ko iyi Album idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko yakozweho n'abo mu muryango we gusa.

    Mu musozo w'amashusho y'iyi ndirimbo nibwo agaragaza umwana we w'umuhungu yise 'Bushali Sun' [Yamwitiriye izuba], ndetse amaze igihe amufungurije konti ye ya Instagram.

    Kuri konti ya Instagram, uyu mwana akurikira [Follow] abantu batatu gusa; Papa we, Mama we na Mukuru we 'Bushali Moon'. Uyu mwana kandi agaragara ku rutonde rw'abantu bagize uruhare mu ikorwa ry'indirimbo zigize iyi Album, kuko izina rye ririho, ndetse n'amazina ya Mama we ariho.

    Bushali asobanura ko kuri iyi Album hariho indirimbo 'ziryoshye', kandi yifashishijeho abaraperi bagenzi be barimo nka B-Threy, Kivumbi, Slum Drip, na Khaligraph Jones uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

    Ni ubwa mbere Bushali ahuriye mu ndirimbo na Khaligraph Jones. Ariko benshi bamenye uyu muraperi mu Rwanda nyuma y'uko ahuriye mu irushanwa rya Coke Stuido na Bruce Melodie, ibintu byamufashije kugenderera urwagasabo mu bihe bitandukanye.

    Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n'abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane.    

    Ni Album kandi izumvikanaho amajwi y'abagize umuryango we nk'umwana we n'umugore we.

    Bushali afite gahunda yo gusohora indirimbo imwe imwe kuri Album kugeza ubwo yose azayishyira hanze. Uyu muraperi aherutse kuririmba mu gitaramo cyo kumurika Album 'Icyumba cy'amategeko' ya Riderman na Bull Dogg, cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 24 Kanama 2024.

    Uyu muraperi asanzwe afite ku isoko Album ebyiri zirimo 'Ku Gasima' iriho indirimbo 12 zirimo iyitwa 'Kinyatrap', 'Sindi Mubi', 'Zunguzayi', 'Ipafu', 'Kinyarock', 'Mamayiwe', 'Kugasima', 'Inganjyi';

    'Ayura', 'Bitinze', 'Impanda' na 'Niyibizi'. Yatunganyijwe na ba Producer barimo Danny Beats, Dr. Nganji, Victoria, Bushali na Maxime. Anafite Album yise yise 'Nyiramubande' yasohoye muri Gashyantare 2018.


    Bushali yagaragaje ko umwaka ushize yibarutse umwana we w'umuhungu


    Mu mashusho y'indirimbo ye 'Sinzatinda', Bushali yagaragaje umwana we w'ubuheta [Ari hagati]- ku ruhande hari Mama we, yegeranye n'umuhungu we w'imfura

     

    Bushali Sun, umuhungu wa Bushali ari mu bagize uruhare kuri Album ya Se 


    Bushali yafunguye konti y’umuhungu we yise ‘Bushali Sun’


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SINZATINDA' YA BUSHALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146865/bushali-yahishuye-ko-yibarutse-umwana-wa-kabiri-146865.html

  • MC Brian umaze kubaka izina yishyuriye Mutuelle abaturage 700 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umushyushyarugamba umenyerewe mu bikorwa bitandukanye bya siporo Shema Natete Brian uzwi nka MC Brian n’inshuti ze “MC Brian & Friends” bishyuriye abaturage Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Sante) 700 bo mu Karere ka Gicumbi.

    Ni igikorwa cyabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 aho mu bakitabiriye harimo na Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel.

    Ni igikorwa akoze nyuma y’ubukangurambaga bwiswe ‘One for One’ aho babashije gukusanya ayishyurira abaturage 700 bo mu miryango 148 Ubwisungane mu Kwivuza, bufite agaciro ka 2,100,000 Frw.

    MC Brian yavuze ko mu mahirwe abona abikesha igihugu gifite ubuyobozi bwiza na we afatanyije n’inshuti ze bagira icyo bakora ngo bafashe abatishoboye.

    Ati “ni byiza ko dutekereza no kubadafite ubushobozi, muri bike tubona na bo tukabibuka. Igihugu cyampaye amahirwe, ni byinshi nkikesha rero njye n’inshuti zanjye tukavuga ngo dutange amaboko.”

    Meya wa Karere ka Gicumbi, Ndagijimana Emmanuel yashimiye MC Brian n’inshuti ze kuri iki gikorwa bakoze kuko ari indashyikirwa, abantu 700 bagiye kwivuza umwaka wose kubera bo.

    Ati “Turabashimira kuba badufashije guha mutuelle abaturage 700, ni abantu benshi. Buriya mu Karere hari abaturage baba bafite ubushobozi ariko hari n’abandi bigora. Rero twarebye ku byiciro bidafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.”

    MC Brian & Friends iki gikorwa ni igikorwa ngaruka mwaka bakora mu rwego rwo gukomeza gufasha umuryango Nyarwanda.

    Imiryango 148 igiye yishyuriwe Ubwisungane mu Kwivuza na MC Brian & Friends

    MC Brian ashyikiriza Meya wa Gicumbi sheka ya 2,100,000 Frw

    MC Brian avuga ko muri bike umuntu abona akwiye kwibuka n’abatishoboye

    Meya wa Karere ka Gicumbi yishimiye MC Brian n’inshuti ze

    Hishyuriwe Mutuelle abaturage 700

    Byari ibyishimo bikomeye

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/MC-Brian-umaze-kubaka-izina-yishyuriye-Mutuelle-abaturage-700-AMAFOTO

  • APR yongeye kuraza nabi Patriots BBC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 67-53 mu mukino wa nyuma wa 3 wa Kamarampaka muri Basketball.

    Ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 imikino ya Kamarampaka muri Basketball yaba uw’umwanya wa 3 n’uwa nyuma yari yakomeje.

    Habanje uw’umwanya wa 3 wo REG BBC yatsinzemo Kepler 92-56.

    Iyi mikino irimo kubera muri Kigali Arena, hahise hakurikiraho umukino wa APR BBC na Patriots BBC zihanganiye igikombe aho zigomba gutanguranwa imikino 4 muri 7.

    Ni umukino wa 3, ibiri ya mbere Patriots BBC yatsinzemo umwe na APR BBC itsinda undi.

    Umukino wa 3 na wo wasekeye ikipe y’ingabo z’igihugu kuko zawutsinze ku manota 67-53 ya Patriots BBC.

    Agace ka mbere APR BBC ibifashijwemo na Aliou Diarra yagatsinze 22-16. Amakipe wabonaga akirimo kugendana, Patriots yaje kugatsinda amanota 13-9 yagizwemo uruhare na Branch Stephaun.

    Mu gace ka gatatu Patriots BBC yongeye kugatsinda ibifashijwemo na Perry utagaragaye muri uyu mukino, ni ko gace yatsinzemo amanota ye ya mbere, Prince Ibeh baje kugatsinda 20-17.

    Agace ka nyuma ku makosa y’abakinnyi bamwe na bamwe ba Patriots nka Prince Ibeh watakaje imipira, ni umukinnyi wagowe no kubyaza kubyaza umusaruro ‘Free Throws’ yabonye, hakaza Perry utagaragaye mu mukino muri rusange byatumye APR yari ihagaze neza, abarimo Isaiah Miller bayifashije kugatsinda 19-4.

    APR BBC yaje kwegukana umukino ku manota 67-53, Isaiah Miller wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi, 32.

    Ni umukino utagoye cyane APR BBC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yongeye-kuraza-nabi-patriots-bbc-amafoto

  • Bigoranye Police FC yakuye amanota 3 i Musanze, Kiyovu biranga, Gasogi United igumana umwanya wa mbere, APR FC ku wa nyuma #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wari wakomeje hakinwa umunsi wa 3, Police FC ikaba yaratsinze Musanze FC 1-0 mu mukino utari woroshye.

    Uyu munsi wa 3 watangiye ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024 ubwo Vision FC yari yakiriye Muhazi United bakanganya 1-1.

    Ku wa Gatandatu nta mukino wabaye kuko uwari uhateganyijwe ni uwo Rayon Sports yagombaga kwakiramo APR FC ariko urasubikwa kuko APR yari mu mikino Nyafurika.

    Shampiyona yakomeje ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, Police FC yasuye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.

    Wari umukino wa mbere wa Police FC muri shampiyona kuko imikino ibiri ya mbere yayo yabaye ibirarane kuko yari mu marushanwa Nyafurika.

    Igitego kimwe rukumbi cya Mugisha Desire ku munota wa 78 ni cyo cyafashije Police FC kwegukana amanota 3.

    Musanze FC yananiwe kubona inota rimwe ku kibuga cyayo ni mu gihe umunyezamu wa Police FC, Patience yakoze akazi gakomeye cyane akuramo umupira wa Suley Mohammed.

    Indi mikino yabaye Gasogi United yanganyije w’Amagaju 1-1, Bugesera FC itsindirwa mu rugo na Rutsiro FC 3-2, Kiyovu Sports na yo yatsindiwe mu rugo na Mukura VS 1-0, AS Kigali yatsinze Gorilla FC 1-0 ni mu gihe Marines FC yatsinze Etincelles 2-0.

    Nyuma y’umunsi wa 3, Gasogi United iyoboye urutonde n’amanota 7, Rutsiro FC na AS Kigali zifite 6 ni mu gihe APR FC itarakina umukino n’umwe ari yo ya nyuma.

    Police FC yakuye amanota 3 i Musanze

    Emmanuel Okwi yafashije AS Kigali gutsinda Gorilla FC

    Mukura VS yatsindiye Kiyovu kuri Kigali Pelé Stadium

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-police-fc-yakuye-amanota-3-i-musanze-kiyovu-biranga-gasogi-united-igumana-umwanya-wa-mbere-apr-fc-ku-wa-nyuma

  • Perezida Kagame yavuze ku muvugabutumwa wabeshyaga ko avura abantu SIDA abagaburira igitaka – #rwanda #RwOT

    Mu bikorwa by'ivugabutumwa bikorwa mu Rwanda hari abatekera imitwe abayoboke bababeshya ko hari ibitakangaza babakorera birimo kubavura indwara zitandukanye bikagera n'aho bamwe bahasize ubuzima.

    Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu kuri uyu wa 15 Nzeri 2024, yagaragaje ko hari umuvugabutumwa wigeze gukusanya abantu benshi abajyana ku musozi ngo agiye kubarangira umuti wa SIDA, abagaburira itaka.

    Ati 'Indwara ya SIDA ikimara kumenyekana, yica abantu bandi bayirwaye haboneka abantu nk'abo ariko ntibuka umwe wajyanye abantu ahantu benshi ariko, mu bihumbi ababwira ko afite umuti wayo barahurura. Uzi umuti yabahaga? Igitaka.'

    Yavuze ko abantu bose bagiye batonda umurongo barya itaka ng oni umuti wa SIDA nyamara ari ibinyoma gusa.

    Ati 'Yacukuye umusozi bakajya batiyura ibitaka bakarunda aho buri wese akajya ku murongo bafite ikiyiko, buri wese akarya kuri icyo gitaka. mbese Imana yamurangiye ahantu hari igitaka gikiza iyo ndwara abantu bajya ku murongo. Muracyari muri ibyo?'

    'Ubu abantu bazajya baduhamagara badutondeshe umurongo, ejobundi Covid nigaruka baturishe ibitaka ngo baradukiza ariko bitewe n'uko uwo muntu afite ubushobozi yahawe n'umwuka wera'

    Perezida Kagame yagaragaje ko no mu Rwanda hakiri abantu bashuka abandi ngo babayoboke bazabageza ku Mana, bakabajyana mu buvumo, mu biti no mu bitare ngo ni ho bashobora kubonanira n'Imana.

    Ati 'akababwira ngo mugende nimugera iyo kure wumva umwuka utangiye guhera ubwo uraba wageze mu wundi mwuka, bigakorerwa abantu magana, ibihumbi hirya no hino mu gihugu'

    Yanavuze ku bavugabutumwa bavuga ngo bashaka guca karande yo mu muryango bikabaviramo gutandukanya imiryango, ni ukuvuga abana na ba nyina, abashakanye n'abandi bafitanye amasano.

    Ati 'Niba hari n'ahandi byabaye hano mubyemerera iki koko?'

    Yananenze ababwira abandi ko batagomba kujya kwivuza ngo bazabavura bakire, agaragaza ko abantu bakwiriye gukoresha ubwenge Imana yabahaye aho kugendera mu kigare cy'ababayobya.

    Ati 'Abantu twese Imana yaduhaye ubwonko ngo dutekereze. Erega yabuguhaye ngo nihagira umuntu ukubwira ikintu kibi cyangwa uguha ikintu kibi ubanze ubaze. Koresha ubwonko unabaze uti ariko ibi bintu umbwira ni ibiki?'

    Mu Rwanda hari amadini n'amatorero arenga 345, icyakora habariwemo n'imiryango iyashamikiyeho bihita bigera kuri 563. Ku wa 22 Kanama 2024 hahagaritswe amatorero n'amadini 43 kubera kutuzuza ibisabwa.

    Insengero zagenzuwe mu Rwanda zirenga ibihumbi 14, na ho izirenga 9800 zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, 336 muri zo zikaba zigomba gusenywa.

    Perezida Kagame yavuze ko abavugabutumwa bayobya abantu bababeshya ibitangaza

    Abayobozi batandukanye bari mu masengesho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-muvugabutumwa-wabeshyaga-ko-avura-sida-abantu

  • Yaba iguye ahashashe! Uwayezu Jean Fidèle yaba abonye umusimbura mwiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo Uwayezu Jean Fidèle wari umaze igihe kirekire ayobora Rayon Sports, yasezeye ku nshingano zo kuyobora iyi kipe ku mpamvu z'uburwayi nk'uko byatangajwe n'iyi kipe.

    Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe bugira buti 'Perezida Jean Fidele UWAYEZU yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z'uburwayi!!!'

    Amakuru atangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga n'uko Umushoramari Karomba Gael (Coach Gael) yaciye amarenga ko yifuza kuyobora iyi kipe ya Rayon Sports  nyuma yo gushora amafaranga muri Basketball yo mu Rwanda.

     

    Source : https://yegob.rw/yaba-iguye-ahashashe-uwayezu-jean-fidele-yaba-abonye-umusimbura-mwiza/

  • Nyanza: Imirimo yo kubaka gare igezweho izatangira muri Mutarama 2025 – #rwanda #RwOT

    Abakoresha iyo gare binubira ko ari ntoya ku buryo imodoka za sosiyete ebyiri z'ubwikorezi zihakorera iyo zihahuriye biba bigaragara ko nta bwinyagamburiro zifite.

    Abo baturage bashimangira ko bobana iyo gare bafite iri inyuma ugereranyije n'iterambere Igihugu gifite uyu munsi ndetse n'ibikorwa remezo bigenda byubakwa mu tundi turere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko ubu rwiyemezamirimo uzubaka iyo gare yamaze kuboneka hakaba hari gukorwa inyigo y'uko izubakwa nk'uko Kigali Today yabitangaje. Yavuze ko kandi kubaka iyo gare bizabangikanywa no kubaka isoko rigezweho ry'i Nyanza na ryo abaturage banyotewe cyane.

    Ati 'Kugeza uyu munsi gare n'isoko twabiboneye umushoramari, turi mu biganiro no gushaka uko yatangira kubaka. Twizera ko bitarenze umwaka utaha mu kwa mbere imirimo ishobora kuba yatangiye. Kuko igisigaye ni ugukora ku buryo abona ubutaka byemewe n'amategeko.'

    Ntazinda yongeyeho ko mu biri kuganirwaho mbere y'uko iyo mishinga itangira harimo no kureba uburyo ikibanza byubatsemo cyajya mu maboko y'abikorera kuko gisanzwe ari icya Leta.

    Biteganyijwe ko iyo gare izatwara asaga miliyari 3 Frw habariwemo no kwimura abatuye aho izubakwa, ikazaba iri ku buso bwa hegitari imwe. Ni mu gihe inyigo y'isoko rigezweho rya Nyanza yakozwe igaragaza ko rizuzura ritwaye miliyari zirenga 3,4 Frw.

    Kubaka Gare ya Nyanza bizatangira mu ntangiriro za 2025

    Izaba ari gare igezweho kandi yagutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-imirimo-yo-kubaka-gare-igezweho-izatangira-muri-mutarama-2025