Zimwe mu mashini iki kigo cyerekanye kuri uyu wa 15 Nzeri 2024 harimo 'G-foot massage' ikandagizwaho ibirenge igakangura imitsi ndetse n'amaraso agatembera mu mubiri neza.
Herekanywe kandi 'G- leg Beautician' ifasha abarwara imitsi cyangwa abagira ikibazo cyo kubyimba ibirenge, ikagira umwihariko wo kuvura umunaniro ukabije, agahinda gakabije n'ibindi byakwangiza ubwonko.
Hari kandi imashini yitwa Treadmill ifasha abantu kwiruka batava aho bari. Ifite umwihariko wo gukomeza amagufwa, kuzibura imitsi bituma amaraso agatembera neza no kongerera imbaraga umubiri.
Izindi mashini bafite ni G- Vibration plate, portable Souna, G-Body shaker, G- advanced chair, zihariye mu gufasha umubiri gukora neza.
Inyunganiramirire ziri kuri iri soko zirimo 'Best Man Prime' Umuti urinda abagabo kurwara kanseri y'udusabo tw'intanga [Prostate] ukongera umusemburo wa testosterone ndetse ukabongerera ubushake bw' imibonano mpuzabitsina.
'Best Lady Care' yo ifasha abagore kuringaniza imisemburo, ikarinda nyababyeyi n'ubushake bwo gutera akabariro bukiyongera ku batabugira.
Hari kandi Best Kids Brain Gummies ifasha imikurire yabo, ikabongerera n'ubwenge.
Izindi nyunganiramirire zikenewe n'abantu b'ibyiciro binyuranye harimo Best Fish Oil, Best Fit & Detox Tea, Best X Power Coffee na Best Brain Booster zikora ku mubiri wose.
Uwimana Marie Rose wamenyekanye nka Solina mu ikinamico 'Urunana' yagaragaje ko uburwayi bw'imitsi n'umuvuduko w'amaraso yahuye na bwo mu minsi ishize bwari bugiye kumutera ubumuga bwo ku buryo yari agiye no kugendera mu kagare ariko gukoresha inyunganiramirire n'imashini zo muri Mega Global Market bituma yongera kuba muzima.
Ati 'Narindwaye cyane ndi hafi kujya mu igare. Naraje baransuzuma basanga ndwaye imitsi mfite n'umuvuduko w'amaraso wo hasi n'izindi ndwara zikora ku bwonko. Nari nsigaye nibagirwa simenye impamvu.'
'Ngeze aha bamvurishije imashini zabo, n'inyunganiramirire ntangira no gukora siporo nza gukira, ni yo mpamvu mpagaze imbere yanyu.'
Umuhanga mu buzima bwo mu mutwe, Rukundo Arthur yavuze ko burya abantu bakwiye kwita ku magara yabo bakoresha izi nyunganiramirire n'imashini zifasha kubungabunga ubuzima aho kwibuka agaciro kayo bamaze kuremba.
Umuyobozi mukuru wa Mega Global Market Dr Francis Habumugisha yabwiye IGIHE ko bateganya gufungura amasoko menshi mu bice bitandukanye by'Isi kugira ngo bafashe abantu bose kugira ubuzima bwiza.
Yahamije ko abifuza ibi bicuruzwa bashobora kujya ku cyicaro cy'ikigo mu Mujyi wa Kigali cyangwa bakagura bakoresheje urubuga rw'iri soko.
Ati 'Muri Covid-19 twize isomo rikomeye aho abantu batari bemerewe kujya muri siporo. Twaravuze ngo reka tuzane imashini buri wese ashobora gukora iwe cyangwa ahugiye mu bindi byo mu rugo.'
Yanakomoje kuri servise bamaze igihe batanga yo gufasha abantu gutembera mu bihugu bitandukanye bigize Isi nka Dubai, i Burayi, Canada, Amerika n'ahandi henshi.
Uwifuza kujya kuminuriza mu mahanga na we afashwa n'iki kigo ndetse bikamwohereza mu gihe gito. Abifuza kujya gutembera no kwiga mu bindi bihugu barabafasha, mu gihe uwabarangiye abakiliya, bamushakira Visa y'ubuntu agatembera amahanga.
Asobanura ko ibyo bakora n'abakiliya babagana biherekezwa n'amasezerano yasinyiwe imbere ya noteri wemewe, ku buryo habonetse nk'impamvu mu byangombwa bye ituma bamwima Visa asubizwa amafaranga ye byoroshye.





































Sophia Momodu ubwo yari kumwe n’umukobwa yabyaranye na Davido ubu uri mu myaka 9
Mu birebana n’imideli uyu mugore amaze gushinga imizi yaba mu bushabitsi buyishamikiyeho n’ibindi bijyana nayo











































Iyi mikino yagiye kuba nyuma yamakipe atari yakinnye umukino wayo n'umwe kubera amarushanwa ya CAF Champions League kuruhande rwa APR FC na CAF Confederation Cup k'uruhande rwa Police FC.
Ni imikino yatangiye kuwa Gatanu, aho ikipe ya Vision FC yanganyije na Muhazi United 1-1, uyu akaba ariwo mukino umwe rukbi wabaye kuwa Gatanu indi yose isigaye ikinwa kuri iki cyumweru.
Guhera ku isaha ya saa sita n'igice zo kuri iki cyumweru, ikipe ya AS Kigali yatsinze Gorilla FC, ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, igitego gitsinswa na Emmanuel Arnord Okwi.
Nyuma
Uyu munsi wa Gatatu nawo wasize ikipe ya
I Rubavu ahazwi nko muri Brazil, ikipe y'ingabo zirwanira mu mazi yahatsindiraga ikipe ya Etincelles bahora bahanganye ibitego 2-0, uyu mukino akaba ariwo wa Mbere iyi kipe ya Marines yari itsinze muri uyu mwaka w'imikino kuko yatangiye inganya na Rayon Sports 0-0, ikaba yari yatsinzwe na Gasogi 1-0.
Mu ntara y'i Burasirazuba, Bugesera yari iri mu rugo yahatsindiwe na Rutsiro itozwa na Gatera Mussa ibitego 3-2, bityo Rutsiro yuzuza amanota 6 kuko umukino umwe yakinnye yawutsinzemo Vision 1-0.
Imikino y'umunsi wa Gatatu yasize Mashami Vincent atazatoza umukino wa Etincelles bazakina kuwa Gatatu kuko yahawe ikarita itukura ubwo batsindaga Musanze 1-0.
Muri rusange umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y'u Rwanda wakinweho imikino 7 habonekamp ibitego 14 mu mikino yose.