Blog

  • APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC #rwanda #RwOT

    Mu mikino irindwi ya nyuma ya kamarampaka, ikipe ya APR BBC ikomeje kuyobora aho ihatanye na Patriots BBC iheruka gutsindwa mu mukino wa gatatu.

    Ni mikino ikomeje kubera muri BK Arena, aho ku kumukino uheruka wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, uyu mukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 67-53.

    Muri uyu mukino wakinwaga ari uwa gatatu, APR BBC yinjiye mu mukino iri hejuru kuko yatsinze amanota 8 Patriots BBC itaratsinda inota na rimwe ndetse agace ka mbere karangira APR BBC iyoboye n'amanota 22 kuri 16 ya Patriots. 

    Mu gace ka kabiri, Patriots BBC yakinjiyemo yikosoye kuko yakegukanye itsinze amanota 13 ku 9 ya APR BBC,  gusa birangira APR BBC iyoboye n'amanota 31 kuri 29 ya Patriots BBC.

    Mu gice cya kabiri, Patriots BBC yagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu k'ukukono ishaka gukuramo amanota yari yatsinzwe  na APR BBC ndetse biranayihira kuko aka gace karangiye Patriots iyoboye n'amanota 49-48.

    Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma, Patriots BBC ntiyahiriwe kuko yagatsinzwe amanota 19 kuri 4 ya Patriots BBC, Ibi byatumye umukino urangira APR iwutsinze n'amanota 67 kuri 53 ya Patriots BBC.

    Nk'uko ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Basketball mu Rwanda, FERWABA ryabitangaje biteganyijwe ko umukino wa kane muri irindwi iteganyijwe uzakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024.

    Uyu mukino ukazakinwa guhera ku isaha ya Saa mbilli z'ijoro ukazabanzirizwa n'imikino y'Abagore yo igeze muri 1/2 cy'irushanwa rya Rwanda Cup.

    Guhera ku isaha ya Saa cyenda, RP Huye izakina na REG WBBC, Ku isaha ya saa kumi n'imwe n'igice Kepler WBBC izahure na APR WBBC.

    Muri iyi mikino yose kwinjira ahasanzwe ni amafaranga ibihumbi butanu, ibihumbi icumo ndetse n'amafaranga ibihumbi 20 mu myanya yegereye ikibuga.

    The post APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-bbc-irayoboye-mu-mikino-ya-kamarampaka-2024-ihanganyemo-na-patriots-bbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-bbc-irayoboye-mu-mikino-ya-kamarampaka-2024-ihanganyemo-na-patriots-bbc

  • Muhire Kevin yageneye ubutumwa bukomeye Gasogi na KNC: “Tuzabereka ko turi Abagabo babo mu Kibuga” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe Rayon Sports iri kwitegura umukino ukomeye wa shampiyona uzayihuza na Gasogi United mu mpera z'iki cyumweru, kapiteni w'iyi kipe, Muhire Kevin, yatanze ubutumwa bukomeye ku bafana b'ikipe ye, abasaba gushyigikira ikipe yabo muri ibi bihe bikomeye. Nubwo ikipe imaze igihe ivugwamo byinshi, Muhire Kevin yijeje abafana ko abakinnyi bari hamwe, biteguye gukina umukino bazatura. abafana babo.

    Muhire Kevin yatangaje ko imyitozo yatangiye neza kandi ko biteguye guhura na Gasogi United bafite intego yo gutsinda. Yagize ati: 'Ni imyitozo twatangiye neza, turi kwitegura umukino dufite muri weekend. Ndacyeka buri wese azi agaciro k'uwo mukino.'

    Nyuma y'uko Perezida wa Rayon Sports yeguye, benshi mu bafana bagaragaje impungenge ko byashobora kugira ingaruka mbi ku mikinire y'ikipe. Gusa, Muhire Kevin yagaragaje ko n'ubwo byabababaje, abasigaye mu ikipe biteguye gukomeza urugamba rwabo. Yagize ati: 'Perezida yaranjyiye, ariko ntibivuze ko ikipe yasenyutse. Twebwe abasigaye tugiye guhatana umukino wa Gasogi United tuwutwereke abafana bacu.'

    Kapiteni wa Rayon Sports yasabye abafana kuza ku bwinshi ku kibuga, kuko uyu mukino ufite byinshi uvuze ku bumwe bw'ikipe n'abafana bayo. Ati: 'Rayon Sports iyo iri kuvugwamo amakuru menshi iba ifite ibindi biyihishe inyuma. Abafana bazaze ari benshi kugirango umukino wa Gasogi United tuwubature.'

    Muhire Kevin asobanura ko uyu mukino ariwo uzatuma barushaho kwiyunga n'abafana babo no kugarura icyizere nyuma y'ibihe byari bikomeye. Yanongeyeho ko abafana batarangwa gusa no kuvuga mu magambo, ahubwo bakeneye kuza mu nzuve bagashyigikira ikipe yabo mu buryo bufatika.

    Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports yanavuze ku mvugo yakoreshejwe n'umuyobozi wa Gasogi United, aho yavuze ko Rayon Sports ari 'abagore babo'. Muhire Kevin yavuze ko iyi mvugo itari ikwiye ariko batayitindaho, ahubwo bazayisubiza mu kibuga. Yagize ati: 'Perezida wa Gasogi yatwise abagore babo. Baze tuzabereka ko turi abagabo babo mu kibuga kandi ko Rayon Sports ari ikipe nkuru.'

    Uyu mukino witezweho kuba wishiraniro, aho Rayon Sports izakina ifite intego yo kugarurira abafana bayo icyizere no kwerekana ko igihagaze neza nk'ikipe ikomeye muri shampiyona y'u Rwanda.

    Nubwo Rayon Sports yatangiye nabi muri shampiyona, ifite amanota abiri nyuma y'imikino ibiri gusa, Muhire Kevin ashimangira ko bafite imbaraga zihagije zo guhangana no kwitwara neza mu mikino iri imbere. Yagize ati: 'Ni ibintu bibaho, ushobora gutangira nabi ugasoza neza cyangwa ugatangira neza ugasoza nabi. Kuba dufite amanota abiri, si impamvu yo gucika intege.'

    Yasabye abafana kuguma inyuma y'ikipe, kuko imyitozo irimo gukorwa neza kandi yizeza ko bagiye kwitwara neza mu mikino izakurikiraho, bagahera kuri Gasogi United.

     

    Source : https://yegob.rw/muhire-kevin-yageneye-ubutumwa-bukomeye-gasogi-na-knc-tuzabereka-ko-turi-abagabo-babo-mu-kibuga/

  • Kayonza: Hagiye kubakwa inzu 112 z'abatishoboye – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w'iminsi ibiri wahuzaga abayobozi bo mu Karere ka Kayonza hagamijwe kurebera hamwe ibikorwa by'ingenzi bizakorwa mu myaka itanu iri imbere no gufatira hamwe ingamba zo kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y'abaturage.

    Umwe mu myanzuro wafatiwemo ni uko bagiye kubaka inzu 50 zizubakwa n'imirenge muri gahunda yiswe 'Isano Dufitanye Iwacu', aho abaturage aribo bazabigiramo uruhare binyuze mu miganda.

    Izindi nzu 62 zo zizubakwa mu Murenge wa Rwinkwavu kugira ngo zituzwemo abari batuye ahacukurwa amabuye y'agaciro.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko imwe mu myanzuro y'ingenzi bafatiye muri uyu mwiherero harimo ingamba zikomatanyije kandi zihuriweho zo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

    Ati ' Twiyemeje ko ku nzu twari dusanganwe kugira izindi twongeraho binyuze mu mbaraga z'abaturage, ubuyobozi ndetse n'abafatanyabikorwa. Turateganya ko hari inzu 62 ziri bwiyongere ku zo twari dufite harimo no gukemura ikibazo cy'abazimurwa ahacukurwa amabuye y'agaciro. Ikindi ni ukwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga kugira ngo itange umusaruro ku baturage.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculée, yavuze ko inzitizi zituma umuturage ataba ku isonga babonye harimo kudakorera hamwe ndetse no gutanga serivisi inoze.

    Yavuze ko bashingiye ku nama bahawe n'abandi bayobozi, bagiye kongera imbaraga mu gufasha abaturage kandi bakorera hamwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwiri, Rukeribuga Joseph, yavuze ko bifuza kwegera umuturage bakamutega amatwi, bakumva ibibazo afite ndetse no kongeraho kumwereka inzira nziza yacamo ku buryo ibibazo afite byakemuka.

    Hanzuwe ko udusantere tw'ubucuruzi n'imijyi bagomba kuba bafite irondo ry'umwuga hakanakurikiranwa uburyo bahembwamo. Andi marondo azajya akurikiranirwa ku Mudugudu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko uyu mwiherero uzabafasha mu kwegera abaturage

    Abayobozi bo mu Karere ka Kayonza biyemeje kwihutisha gahunda y'iterambere mu baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-hagiye-kubakwa-inzu-112-z-abatishoboye

  • Hatangijwe amarushanwa ngarukakwezi 'National Championship azatanga itike ya Rwanda Open M5 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda ryatangije amarushanwa ngarukakwezi ku rwego rwigihugu azwi nka National Championship ku bakinnyi babanyarwanda mu byiciro byose.

    Ni amarushanwa azajya aba buri cyumweru cya nyuma cya buri kwezi. Gusa ubwo aya marushanwa yatangiraga mu kwezi kwa Nzeri, ubuyobozi bw’ishyirahamwe bwahisemo kuyashyira mu cyumweru cya mbere kuko mu mpera z’uko kwezi hazaba harimo gukinwa irushanwa mpuzamahanga rya Rwanda Open M25 riteganyijwe gutangira ku wa 23 Nzeri kugeza ku wa 6 Ukwakira 2024 ku bibuga bya IPRC Kigali ari na byo bizajya bikinirwaho aya marushanwa agiye gutangizwa.

    Amanota abakinnyi bazabona muri aya marushanwa ni yo ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis rizajya rishingiraho rikora urutonde ngarukakwezi rw’uko abakinnyi bakurikiranye (national ranking) mu byiciro bitandukanye uhereye ku bana (juniors) batarengeje imyaka 12 (U12), abatarengeje 14, 16 na 18 ndetse nabakuru (elites) mu bahungu ndetse nabakobwa.

    Uru rutonde ni na rwo abatoza bazajya bifashisha mu guhitamo abakinnyi bazajya bahagarira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye u Rwanda ruzajya rwitabira.

    Ni na rwo kandi ishyirahamwe rizagenderaho hatoranywa abanyarwanda bazitabira Irushanwa rya Rwanda Open M25 rizatangira i Kigali mu cyumweru gitaha.

    Gutegura bene aya marushanwa ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yateranye ubwo hasozwaga Irushanwa Mpuzamahanga ry’abatarengeje imyaka 18 (ITF World Tennis Tour Juniors Grade 4) rizwi nka J60 riherutse kubera I Kigali.

    Ni inama yari iyobowe na perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis bwana Theoneste Karenzi ndetse n’umukozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Umukino wa Tennis ushinzwe iterambere ry’uyu mukino mu karere k’ibihugu by’ Iburasirazuba bw’Afurika (ITF Regional Development Officer) bwana Ntwali Thierry.

    Asobanura ibijyanye n’aya murushanwa, Karenzi yavuze ko amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rugenda rwakira yatumye rutekereza gutegura iry’abakinnyi b’abanyarwanda gusa mu rwego rwo kubategura neza bityo na bo bakaba babasha kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere.

    Amarushanwa nk’aya yaherukaga mu myaka 20 ishize, akaba agarutse mu rwego rwo kongera urwego rw’abakinnyi.

    Icyo Aya marushanwa azafasha:

    U Rwanda rwagiye rwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye yewe rukanahagararirwa mu byiciro bitandukanye mu bahungu no mu bakobwa.

    Mu marushanwa akomeye u Rwanda rwagiye rwakira harimo Billie Jean King Cup mu bakobwa, ITF Juniors(J60), Rwanda Open M25 na Rwanda Challenger mu bagabo, abakinnyi ntabwo bagiye bahirwa cyangwa ngo banyurwe n’umusaruro babona muri aya marushanwa akenshi bagahuriza ku kuba nta marushanwa menshi babona yo gukina nka bagenzi ba bo bo mu bindi bihugu bakunze kwiharira Ibihembo.

    Karenzi asanga hari inyungu abana babanyarwanda bagiye bakura mu kwakira aya marushanwa.

    Ati “Mu by’ukuri kwitabira aya marushanwa bisaba amikoro ari na yo mbogamizi abana bacu bahura na yo. Bagongwa n’ikibazo cy’ubushobozi bityo ntibabashe kwitabira amarushanwa yo hanze y’igihugu.'

    'Imwe mu nyungu rero zo kwakira aya marushanwa nuko bidufasha kwegereza abana bacu amarushanwa bityo bikaborohera kuyitabira. Ni amahirwe baba babonye yo Kwipima n’abakinnyi Mpuzamahanga bakomeye bakabigiraho byinshi muri uyu mukino.'

    ' Ni byo Koko umusaruro bakura muri aya marushanwa ntabwo ari wo tuba twifuza. Icyo aba bana b’abanyamahanga barusha abacu ni uko bakina amarushanwa menshi. Turizera rero ko aya marushanwa yo ku rwego rw’igihugu Azabafasha kuzamura urwego.'

    Nyuma ya buri rushanwa, hashyizweho 'ranking system’ aho amanota buri mukinnyi yabonye muri buri rushanwa azajya yandikwa.

    Uko abakinnyi bahagaze ku rutonde (national ranking) ni byo abatoza n’ishyirahamwe rizajya rigenderaho mu guhitamo abakinnyi bazajya bahagararira igihugu mu marushanwa atandukanye u Rwanda ruzagenda rwitabira.

    Urugero, mu guhitamo abakinnyi bazitabira Rwanda Open M25 y’uyu mwaka wa 2024 hazagenderwa ku rutonde rwa Nzeri rwakozwe bitewe n’uko abakinnyi bitwaye mu marushanwa afungura yabaye ku wa 9 Nzeri 2024 ku bibuga bya IPRC Kigali.

    Ni na rwo rutonde Kandi ruzajya rwifashishwa mu guhitamo abakinnyi bahabwa scholarships z’umukino wa tennis n’andi mahirwe atandukanye abakinnyi bazagenda babona.

    Amarushanwa yatangiriye mu cyiciro cy’abahungu ariko mu gihe kiri imbere hazongerwamo n’icyiciro cy’abakobwa.

    Rugikubita Ishimwe Claude ni we wegukanye irushanwa rifungura ryabaye ku wa 9 Nzeri 2024 ku bihuga bya IPRC Kigali.

    Ishimwe yatwaye iri rushanwa atsinze Muhire Joshua ku mukino wa nyuma seti 2-0 ISHIMWE Claude (6-3, 6-2)

    Ishimwe kdi, afatanyije na Niyigena Etienne, batwaye irushanwa ry’abakina ari babiri nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Muhire Joshua na Ngarambe Yvan seti 2-0 (6-3, 6-2).

    Rizatanga itike yo gukina Rwanda Open M25

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hatangijwe-amarushanwa-ngarukakwezi-national-championship-azatanga-itike-ya-rwanda-open-m5

  • Kamonyi: Ishuri ryatunguranye risaba abana b'incuke kwiga ikigoroba – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe hirya no hino mu Rwanda, abana b'incuke biga mu masaga y'igitondo ndetse akenshi ku gicamunsi ntibiga.

    Kuri GS Ruyenzi ho siko bimeze kuko iki kigo cyashyize hanze itangazo, kivuga ko abana biga mwaka wa mbere w'incuke bazajya batangira kwiga saa moya n'igice za mu gitondo naho abiga mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu bakazajya biga nyuma ya saa sita.

    Umuyobozi w'ikigo, Habiyambere Cyrispin, yabwiye IGIHE ko intandaro yabyo ari uko bagize umubare munini w'abana baza kwandikishwa kuri icyo kigo.

    Ati 'Ku ikubitiro twakiriye abana 80 icyo gihe itariki ntarengwa twari twatanze yari kuri 28 Kamena 2024 yo kugira ngo ababyeyi babe bamaze kwandikisha abana babo ariko ntabwo byubahirijwe kuko na nyuma y'aho ababyeyi bakomeje kuza kwandikisha abana kandi ntabwo twari kwanga kubakira.'

    Habiyambere kandi avuga ko atari agashya kuri G.S Ruyenzi gusa kuko hari n'andi mashuri afite iyo gahunda aho abanyeshuri bo mu mashuri y'incuke bamwe biga mu gitondo abandi bakiga nimugoroba.

    Yavuze ko umubare w'abanyeshuri wiyongereye cyane ugereranyije n'umwaka washize aho bari bafite abanyeshuri 62 mu mwaka wa mbere w'incuke, ariko ubu bakaba ari 125, kandi bikaba bitakunda ko bigira mu cyumba kimwe cy'ishuri.

    G.S Ruyenzi kugeza ubu ifite abenyeshuri biga mu ishuri ry'incuke 279, harimo abo mu mwaka wa gatatu 50, mu wa kabiri 104 bazagabanywa mu byumba bibiri, no mu wa mbere 125 bazagabanywa mu byumba bitatu.

    Abana b’inshuke bakwiga ikigoroba aho kwiga mu gitondo bigacamo ra? @Rwanda_Edu, @Kamonyi
    ————-
    Umubyeyi aranyandikiye ati ‘Iryo shuri ngo ryakiriye abana benshi biga Gardienne ku buryo baduhaye #Babyeyi bidutunguye batubwira ko abana biga Gardienne ya 2 niya 3 bazajya… pic.twitter.com/nj6MblbhcH

    — Oswald Oswakim (@oswaki) September 16, 2024

    GS Ruyenzi yasabye bamwe mu bana b’incuke kujya biga ku gicamunsi, ibintu bitari bisanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-ishuri-ryatunguranye-risaba-abana-b-incuke-kwiga-ikigoroba

  • Nabonye KNC atwita abagore bayo – Muhire Kevin wababajwe no kwegura kwa perezida wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko bababajwe no kwegura kwa perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele ariko bitabaciye intege ahubwo bagomba gutsinda Gasogi United bakamutura intsinzi.

    Perezida wa Rayon, Uwayezu Jean Fidele yeguye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 13 Nzeri 2024 kubera impamvu z’uburwayi aho yagiye kwivuriza hanze y’igihugu.

    Muhire Kevin yavuze ko kugenda kwe bitavuze ko ikipe yasenyutse kuko buri gihe abayobozi bagenda hakaza abandi.

    Ati “Perezida yaragiye, kuba yaragiye ntibivuze ko ikipe yasenyutse, ikipe irahari izahoraho, nta muntu uhora mu ikipe hari igihe kigera bamwe bakagenda abandi bakaza, kuba perezida yaragiye ni byo twebwe tumeze neza, kuba ikipe irimo itanga amakuru iba ihishe byinshi inyuma.”

    Yakomeje avuga ko yagiye kubera uburwayi, rero bagiye gukora cyane kugira ngo intsinzi bayimuture.

    Ati “Kuba perezida yaragiye, yagiye kubera uburwayi twebwe abasigaye tugiye guhatana byibuze umukino wa Gasogi tuwumuture.”

    Yemeje ko nk’abakinnyi byababaje kuko yari umuyobozi wa bo kandi iyo umuyobozi asize ingabo zibabara.

    Ati “Byaratubabaje kuko yari umuyobozi wacu kandi iyo umuyobozi agiye ingabo asize zirababara, twarababaye ariko ntibyaduciye intege tugomba kugaragaza ko turi abagabo. “

    Yasabye abakunzi ba Rayon Sports kuza kubashyigikira kuko ibihe bibi byarangiye bagiye guhera kuri Gasogi na KNC wabise abagore bayo.

    Ati “Ibihe bibi byarangiye, tugiye guhera kuri Gasogi United na perezida wayo, perezida wayo arimo aratangaza byinshi nabonye atwita ngo turi abagore bayo ariko turabereka ko turi abagabo bo ari ikipe nto kandi mu kibuga bizagaragara.”

    Rayon Sports izakina na Gasogi United ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024 mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro.

    Kevin yavuze ko bagomba gutsinda Gasogi United intsinzi bakayitura Uwayezu Jean Fidele wari umuyobozi wa Rayon Sports akaba yareguye kubera uburwayi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nabonye-knc-atwita-abagore-bayo-muhire-kevin-wababajwe-no-kwegura-kwa-perezida-wa-rayon-sports

  • Mumenye bamwe aho twaturutse ntiwazigera usenga unyifuriza ikibi – Kwizera Olivier #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Al Kawkab muri Saudi Arabia, Kwizera Olivier yagaragaje ko afite inzozi zo kuzagera kure mu rugendo rwe rwa ruhago.

    Ni mu butumwa aheruka kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko buri muntu aba agomba guhangana n’ubwoba bumurimo.

    Ati “mubaye muzi aho bamwe muri twe twaturutse, ntabwo wazingera unsengera unyifuriza ikibi. Hangana n’ubwoba bukurimo, ntabwo ndasoza, nzagera kuri buri umwe.”

    Usesenguye neza iyi mvugo ya Kwizera Olivier, yashakaga kuvuga ko hari abantu baba bafite inkuru y’ubuzima bwa bo itandukanye n’iyo benshi bazi.

    Ibi yavuze kandi uwabisanisha n’ubuzima bwe ntiyaba agiye kure kuko ni umwe mu bakinnyi bakuriye mu buzima bugoye, imyaka myinshi y’ubuzima bwe yayimaze ari we wimenyera buri kimwe.

    Kwizera Olivier ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rufite bafite impano kandi bagiye babigaragaza.

    Gusa muri iyi minsi ntabwo bamwe mu bakunzi b’ikipe y’igihugu bumva uburyo atagihamagarwa mu Mavubi kandi akina.

    Kwizera Olivier yavuze ko bamwe mu bantu baba barakuriye mu buzima butoroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mumenye-bamwe-aho-twaturutse-ntiwazigera-usenga-unyifuriza-ikibi-kwizera-olivier

  • Murangwa Eugene ntiyemeranya na Munyakazi Sadate ku hazaza ha Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Murangwa Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon Sports mu gihe cyo hambere, abona igisubizo kirambye kuri iyi kipe ari ugushaka ibigo byifite bigashoramo imari mu gihe Munyakazi Sadate we yumvaga yagurishwa.

    Benshi baribaza ahazaza h’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ni nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidele wari umuyobozi wa yo.

    Byakurikiwe n’inkuru, inama zitandukanye ziga uburyo iyi kipe yayoborwamo ikaba yabaho itagongwa n’ikibazo cy’amikoro nk’uko byari bisanzwe.

    Mbere y’uko Uwayezu Jean Fidele yegura, Munyakazi Sadate wayoboye iyi kipe 2019-20 yigeze gutanga igitekerezo cy’uko Rayon Sports yagurishwa.

    Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Murangwa Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon Sports yabanje gukemanga uburyo Uwayezu Jean Fidele yagiye ku buyobozi.

    Yavuze ko mu myaka myinshi yamaze muri iyi kipe yaba ari umukinnyi na nyuma yo gukina nta rimwe yigeze aca iryera Uwayezu Jean Fidele.

    Ibintu avuga ko ari ikosa ryakozwe n’abamuzanye kuko bigaragara ko yazanywe kuko atari asanzwe mu ikipe.

    Gusa Murangwa yavuze ko yahuye na Uwayezu Jean Fidèle inshuro ebyiri bakaganira ku birebana n’ikipe ndetse yasanze ari umuntu wari ufite ibitekerezo byo kuyubaka gusa ibihe yayisanzemo bikaba byari bigoye kuba byatuma abigeraho.

    Yasabye abafana kwirinda kumva ko ubwo Jean Fidèle yagiye, ibintu bigiye kuba byiza, ashimangira ko ari cyo gihe ngo 'abashishikajwe na Rayon Sports bahure, baganira ku nzira nziza ikwiye.'

    Nubwo ushobora kumva igitekerezo cye cy’uburyo ibibazo biyirimo byakemuka gifite aho gihuriye n’icya Sadate, gusa si bimwe, Murangwa we yifuza ko bayiha umuntu cyangwa Kompanyi runaka ikayishoramo imari.

    Ati 'Mu mboni zanjye, igisubizo kiri mu gushaka umuntu wifite cyangwa ikigo kimeze nk’ibi bishora mu makipe akomeye muri Afurika, ushaka gushora muri Rayon Sports agafata inshingano zo kuyicunga umunsi ku munsi. Ubu buryo bw’imiyoborere ni bwo bwonyine mu by’ukuri bwafasha ikipe kugera ku rwego rwiza haba mu kibuga no hanze yacyo.'

    Ubu ikibazo gihari, Rayon Sports izaragizwa nde?

    Murangwa Eugene abona Rayon Sports yashakirwa umuntu uyishoramo imari

    Yavuze ko uko Uwayezu Jean Fidele yajemo abikemanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/murangwa-eugene-ntiyemeranya-na-munyakazi-sadate-ku-hazaza-ha-rayon-sports

  • Hatangajwe by'agateganyo 12 batsindiye kwinjira muri Sena y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    NEC yatangaje ibyavuye mu matora yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, aho abagize inteko itora bihitiyemo abasenateri 12 muri 28 bari biyamamaje.

    Iteka rya Perezida riteganya ko kugira ngo Abasenateri 12 batorwa n'inzego zihariye hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu baboneke, Intara y'Amajyaruguru itorwamo babiri, iy'Amajyepfo igatorwamo batatu, Iburasirazuba hatorwa batatu kimwe n'Iburengerazuba naho hatorwa batatu, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa umwe.

    NEC yatangaje ko abatowe mu Ntara y'Amajyaruguru ari Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.

    Majyepfo hatowe Umuhire Adrie agira amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n'amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthene wagize 61,74%.

    Mu Burasirazuba harimo hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvera wagize 76,40%.

    Mu Burengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n'amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.

    Mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y'u Rwanda wagize amajwi 55,26%

    Ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 biteganyijwe ko hazatorwa abasenateri babiri bava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n'ibyigenga.

    Mu basenateri 12, babiri gusa niba bashya ari bo Amandin Rugira wabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu bihugu bitandukanye nk'u Bubiligi na Zambia ndetse na Cyitatire Sosthene wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y'u Rwanda.

    Cyitatire nubwo ari mushya ariko yari asanzwe muri Sena y'u Rwanda nk'umuhuzabikorwa wayo, umunyamabanga ndetse n'ukurikirana imirimo ya buri munsi yayo 'clerk'.

    Uretse abo 12 bazatorwa mu Ntara n'Umujyi wa Kigali, hari abandi basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n'ihuriro ry'igihugu nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki.

    Ibyavuye mu itora by'agateganyo bitangazwa na Perezida wa NEC cyangwa undi yabihereye ububasha, bigatangazwa mu minsi itanu uhereye umunsi w'itora, utishimiye ibyavuye mu itora aregera Urukiko rw'ikirenga mu masaha 48 uhereye igihe Perezida wa komisiyo yatangarije by'agateganyo ibyavuye mu itora. Kutakirwa kw'ikirego byemeza ko ibyatangajwe by'agateganyo na Komisiyo bifite agaciro.

    Ibyavuye mu itora bitangazwa ku buryo bwa burundu mu minsi irindwi uhereye igihe ibyavuye mu itora ku buryo bw'agateganyo byatangarijwe. Iyo hari ikirego cyagejejwe mu rukiko rw'Ikirenga ibyavuye mu itora ntibitangazwa ku buryo bwa burundu urukiko rutarafata icyemezo.

    Mu itora ry'Abasenateri batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'Igihugu, abakandida baba batowe ni ababa barushije abandi amajwi hakurikijwe umubare uteganywa kuri buri fasi y'itora.

    Nyirasafari Esperance yari asanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda

    Mukabaramba Alvera yari asanzwe ari Visi Perezida wa Sena

    Nyinawamwiza Leatitia yongeye gutorwa

    Bideri John Bonds yongeye kugirirwa icyizere

    Mureshyankwano Marie Rose muri 12 batowe

    Senateri Niyomugabo Cyprien yongeye kugirirwa icyizere n’abaturage

    Nsengiyumva Fulgence na we ari mu batowe

    Senateri Havugimana na we yatowe

    Umuhire Adrie yahize abatorewe mu Majyepfo

    Uwera Pelagie na we yari asanzwe muri Sena

    Amb. Amandin Rugira yatorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda

    Cyitatire yari asanzwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-by-agateganyo-12-batsindiye-kwinjira-muri-sena-y-u-rwanda

  • APR BBC yongeye guha gasopo Patriots BBC – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 67-53 mu mukino wa gatatu wa kamarampaka wa BetPawa Playoffs 2024, bityo ihita iyobora imikino 2-1 mu rugendo rw'iki gikombe cya shampiyona y'u Rwanda muri basketball.

     

    Uyu mukino wabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Nzeri 2024, utangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Ni umukino wari utegerejwe cyane, dore ko amakipe yombi yagiye ahatana bikomeye, buri imwe ishaka kwegukana umwanya mwiza wo kuba hafi yo kwegukana igikombe.

     

    Agace ka mbere katangiranye ishyaka, APR BBC ikarangiza ikayoboye n'amanota 22 kuri 16 ya Patriots BBC. Nyuma yo kwinjira mu gace ka kabiri, Patriots BBC nayo yihagazeho itsinda amanota 13 kuri 9 ya APR BBC. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Patriots BBC irushwa amanota abiri kuko APR BBC yari ifite amanota 31 kuri 29 ya Patriots BBC.

     

    Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yinjiye ishaka uko yayobora umukino, ikomeza gukinana ubushake bwinshi, ariko APR BBC nayo ntiyari yoroshye. Ubwo haburaga umunota umwe ngo agace ka gatatu karangire, Cadeau de Dieu wa Patriots BBC yatsinze amanota abiri yatumye Patriots BBC irusha inota rimwe, 47-46. agace ka gatatu karangiye Patriots BBC itsinze amanota 20 kuri 17 ya APR BBC, bityo Patriots BBC ikomeza kuyobora n'amanota 49 kuri 48.

     

    Agace ka kane ari nako ka nyuma ni ko kahaye APR BBC amahirwe yo kwegukana uyu mukino, kuko Patriots BBC yaratangiye ihuzagurika inanirwa gukomezanya imbaraga yari ifite mu gace ka gatatu, itsinda amanota 4 gusa mu gihe APR BBC yo yatsinze amanota 19, bityo umukino urangira APR BBC iyoboye n'amanota 67-53.

     

    Uyu mukino watumye APR BBC ifata umwanya mwiza wo kuyobora Playoffs n'imikino ibiri ku umwe wa Patriots BBC, byanayihaye amahirwe menshi yo kuba ishobora kwegukana igikombe mu gihe yaba itsinze umukino wa kane utegerejwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024.

    Amafoto yaranze umukino 

    Source : https://yegob.rw/apr-bbc-yongeye-guha-gasopo-patriots-bbc/