Blog

  • Exclusive: KNC yakoze mu jisho Rayon Sports m… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 21 Nzeri 2024 ni bwo Gasogi United izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda 2024-25, umukino uzabera kuri Stade Amahoro.

    Ni umukino Gasogi United ikomeje gutegura mu buryo bukomeye cyane ndetse  byatangiye guca amarenga ko uzaba ari umukino ukomeye cyane haba mu kibuga no mu myidagaduro. 

    Ni umukino kandi Gasogi United ishaka gutsinda ikaguma kuyobora urutonde rwa shampiona y’u Rwanda 2024-25, cyane ko kugeza ubu ari iya mbere n’amanota 7.

    Mu kiganiro Perezida wa Gasogi United KNC yagiranye na InyaRwanda Tv kuri uyu wa Kabiri, yashimangiye ko ku itariki 21 Nzeri 2024, abakunzi ba Rayon Sports bazataha barira kubera gutsindwa na Gasogi United kuri Stade Amahoro.

    KNC yijeje abakunzi ba APR FC ko azabahanira Rayon Sports kuko abafana bayo ngo bakoze amakosa yo gufana Pyramid yo mu Misiri ubwo yanganyaga na APR FC mu mikino ya CAF Champions League. Ibyo gufana Pyramid, KNC yabifashe nk’ikosa rikomeye, rigomba kuzahanwa na Gasogi United. 

    Yagarutse kuri Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin uherutse kumvikana asubiza umwe mu bafana ba Gasogi United bari bari gushyushya uyu mukino, avuga ko nta mukinnyi wo guterana amagambo n’abafana, ashimangira ko ubwo umukino wamunaniye hakiri kare. 

    KNC yavuze ko gutegura uyu mukino wa Gasogi United na Rayon Sports ari ibintu byizweho cyane kuko ari umukino uzaba uryoheye abakunzi ba ruhago ndetse n’abatayikunda. 

    Nubwo igikorwa nyamukuru ari umukino uzahuza Rayon Sports na Gasogi United, Perezida wa Gasogi yavuze ko hazaba hari ibyamamare bikomeye byo mu Rwanda ku buryo n’abakunda kwidagadura badahejwe. 

    Ijoro rya Gasogi United na Rayon Sports mu mboni za KNC ni ahantu heza abakundana bagirira ibihe byiza mu rukundo rwabo, cyane ko hazaba hari ibyo kunywa n’ibyo kurya bihendutse. 

    Yavuze ko ari umukino uzaba uriho umuziki mwiza uzaba uyobowe na DJ Marino, umusangiza w’amagambo Muyango n’ibindi bihangange mu gice cy’imyidagaduro. 

    Mu magambo akomeye, KNC yavuze ko kuba ikipe ayoboye yaranganyije na Amagaju, bitamubabaje ahubwo byamweretse ubushongori n’ubukaka bw’ikipe ayoboye. 

    Ibi abishingira ku kuba Gasogi United yarabanjwe ibitego bibiri, ariko abasore be bakaguma mu mukino, maze umukino ukarangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. 

    Kugeza ubu, Gasogi United ni iya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda 2024-25 aho ifite amanota 7. Yatsinze umukino wa Mukura na Marines FC, mu gihe uwo yakinnye na Amagaju yawunganyije. 

    Rayon Sports yo, kugeza ubu ifite amanota 2 gusa. Imikino ibiri imaze gukina, yanganyije na Marines FC, irongera inganya na Ama gaju FC. 

    KNC avuga ko azatsinda Rayon Sports agahorera APR FC

    REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA TV YAGIRANYE NA KNC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146922/exclusive-knc-yakoze-mu-jisho-rayon-sports-mbere-yuko-bahura-aniyemeza-kuzahorera-apr-fc-v-146922.html

  • Bamwe bariyahuye, abandi Depression irabaza… – #rwanda #RwOT

    Ibi binajyana n'uko amanota abanyeshuri babonaga mu siyanse (Sciences), gusoma, imibare n'abandi yagabanutse cyane ku kigero kiteze kibaho.

    Urubuga rwa HelpGuide rwo rwigeze gusohora inyandiko irimo ko imbuga nkoranyambaga zubatse mu buryo zigutwara igihe kuko zituma uzikoresha igihe kirekire kandi ugahora ushakisha ibishya byashyizweho n'abantu banturanye.

    Ni mu gihe Lynne w'imyaka 10 avuga ko iyo ari kureba ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga atamenya igihe iminota yahindukiye amasaha. Mbese, kuri we biragoye ko yashyira hasi telefoni ngo akore ibintu by'ingenzi aba ateganya kwitaho.

    Ariko kandi ukurikije amagambo avugwa mu Imigani 14:15, bigaragara ko ukwiye kwitondera no kutizera buri jambo ryose rivuzwe. Hagira hati 'Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.'

    Andrew Kaung wabaye Umusesenguzi ku ikoreshwa ry'urubuga rwa Tik Tok, mu kazi yakoze mu gihe cy'amezi 19 (hagati y'Ukuboza 2020 na 2022), yigeze kuvuga ko abakoze imbuga nkoranyambaga bafite ikoranabuhanga, rituma babasha ku kugenera ibyo ureba cyangwa se usoma bajyanishije n'ibyo ukunze gushakisha (Search).

    Bivuze ko kuba imbata y'imbuga nkoranyambaga bituruka mu bushobozi bw'ubwonko bwawe, igihe umara uzikoresha ndetse n'ibyo ukunda kureba.

    Yavuze ati ''Socia Media Algorithm' ni ubuhanga bwa mudasobwa bukoreshwa n'imbuga nkoranyambaga mu kubara no guhuza ibyo umuntu akora kuri izo mbuga maze zigashyira (recommend) 'content' runaka kuri 'feeds' yawe ushobora kuba wareba.'  

    Urubuga rwa TikTok rugezweho muri iki gihe, rufite abakozi barenga 40,000 bagenzura ko abantu bareba ibintu bitabangiza. Kandi banafite uburyo buri imbere muri uru ruganda bwo kugenzura ibirebwa n'urubyiruko gusa.

    Ubuyobozi bwa TikTok buherutse kubwira BBC ko bufite uburyo 'buri imbere muri uru ruganda' bwo kugenzura ibirebwa n'urubyiruko, kandi ifite abakozi barenga 40,000 bo kugenzura ko abantu bareba ibintu bitabangiza.

    Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zabaye nzakagendana! By'umwihariko, inkundura y'abazikoresha mu gusakaza ubwambure bw'abandi mu Rwanda, gusebanya ubutitsa, ibiganiro byuzuye amatiku n'ibindi binyuranye byuzuye kuri izi mbuga.

    Ubushakashatsi bumaze gukorerwa ku bantu banyuranye, bigaragara ko hari umubare munini w'abantu biyahuye kubera imbuga nkoranyambaga, ariko kandi hari n'abandi bazahajwe na 'Depression' kubera izi mbuga zashinzwe n'abantu n'abo ubwabo banyuze mu bihe by'ubwigunge.

    Ushobora gufungwa hafi imyaka 10

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo Rwanda, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kumenya amategeko azigenga, kuko zabaye umudugudu utuwe na buri wese.

    Ati 'Abo bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi baba bazi neza 100% ko ibyo bakora ari icyaha. Iyo babikora bihisha inyuma y'utuzina biyita ariko barafatwa kandi bagahabwa ibihano bitewe n'ibyo bakoze.'

    Dr Murangira yanavuze ko abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, bakwiye no kumenye ko hari ibihano bikarishye, birimo no gufungwa kugeza ku myaka 10.

    Ati 'Niba ari ugutangaza ibihuha hari amategeko ahari abihana, niba ari ukwiyitirira umwirondoro w'undi, niba ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, niba ari uguhamagarira abantu kwanga abandi, niba ari ugukoresha imvugo zivangura abantu cyangwa gukwirakwiza ibikorwa by'urukozasoni, ibyo byose hari amategeko abihana kandi hazamo n'ibihano by'igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.'

    Yasobanuye ko hari abakoresha imbuga nkoranyambaga nk'ahantu ho kuruhurira umutima, bumvikanisha ibibazo by'ubuzima banyuzemo nyamara ari ukubeshya, ahubwo bagamije ko abantu babagirira impuhwe bakaba amafaranga- avuga ko ibi nabyo bidakwiye.

    Ati 'Ibintu byaje byo kuruhura umutima ku mbuga nkoranyambaga bisenya umuryango kuko iyo ugiye hariya ukavuga ukuntu wari indaya, umwana wawe najya ku ishuri bazamuserereza bati 'dore wa mwana ufite mama we w'indaya cyangwa papa we w'umusinzi'. Ibyo rero ntabwo bikwiriye, hari ubuzima bwite buba butagomba kuvugirwa mu ruhame.'

    Ku mbuga nkoranyambaga, hakorerwaho ibyaha

    Mu Ukwakira 2022, Umunyeshuri wa Kaminuza muri Nigeria yafunguwe nyuma y'ibyumweru bibiri byari bishize akurikinyweho gusebya Aisha, umugore wa Perezida Muhammadu Buhari kuri X [Yahoze ari Twitter].

    Yarekuwe nyuma y'uko abashinjacyaha baretse ibirego byabo kuri we 'ku mpamvu z'impuhwe'. Ariko kandi, imbere y'urukiko uyu musore Adamu yari yahakanye gukwiza 'inkuru z'impuha.'

    Mu butumwa bwo kuri X, uyu musore yavuze ko ibyo yakoze 'Ntabwo nashakaga kubabaza intekerezo zawe'- Abwira Aisha, umugore wa Perezida wa Nigeria.

    Uganda yigeze gushyiraho umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga

    Muri Nyakanga 2018, Polisi yigeze gukoresha imbaraga z'umurengera mu gutatanya ibihumbi by'abantu biraye mu mihanda bamagana ku mugaragaro umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Icyo gihe abantu babiri batawe muri yombi, mu bihumbi by'urubyiruko bumvikanishaga ko barambiwe ibyemezo bifatwa n'ubutegetsi buriho.

    Iyi myigaragambyo yayobowe ahanini n’abahanzi, abanyamakuru, n’abanyapolitiki. Icyo gihe Bobi Wine wabaye Umudepite yagize ati 'Turi kwigaragambya kubera ko uyu musoro udashyize mu gaciro, unyuranyije n’itegeko-nshinga, kandi wibasiye urubyiruko rwa Uganda. Rero ntituzawemera kandi turawamaganye.”

    Ifoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga ari mu gitaramo yamugejeje muri gereza

    Bisa n'aho umwaka wa 2022 utahiriwe Liliane Mugabekazi, kuko ubwo yari yitabiriye igitaramo Umufaransa Tayc yakoreye muri BK Arena, yafashwe ifoto igaragaza imyambaro y'imbere, ubundi ahinduka igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.

    Ariko, byongeye ubukana ahanini bitewe n'uburyo n'ikiganiro yakoze asobanura ko kwambara kuriya byari mu murongo wo gitinyura abandi. Ati 'Tinyuka urashoboye.'

    Yarafashwe arafungurwa, arekurwa ku wa 19 Kanama 2022. Mu iburanisha, yarezwe ibiterasoni bishingiye ku ifoto yafashwe muri icyo gitaramo. Yari yatawe muri yombi ku itariki ya 7 Kanama 2022.

    Ubushinjacyaha bwamuregaga gukorera ibiterasoni mu ruhame, bumusabira gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Mu rukiko yiregura, Mugabekazi yavugaga ko atigeze ajya mu gitaramo yambaye ubusa kuko iyo biba ari ko byagenze abapolisi bari ku muryango w’iyo nyubako batari kuba bamwemereye kwinjira.

    Yavuze ko mu gitaramo hagati ikoti rye ryaje gufunguka, umuntu atazi akamufotora, kandi ko kuba yaragaragaye yambaye gutyo byabazwa uwamufotoye.

    Dr Murangira agereranya imbuga nkoranyambaga nk'inkota y'amugi abiri

    Dr. Murangira aherutse kuvuga ko mu myaka itanu ishize, hakurikiranwwe ibirego (Cases) 113, harimo abakekwa 136. Mu 2019/2020 hakurikiranywe ibirego 21, 2020/2021 hakurikiranwe ibirego 24, 2021/2022 hakirwa ibirego 20, 2022/2023 hakurikiranwa ibirego 16 naho 2024 kugeza iki gihe hakurikiranwa 32.

    Dr. Murangira avuga ko Itegeko Nshinga ryemerera buri wese gutanga ibitekerezo bye, ariko asabwa gutanga ibitekerezo bitabangamira ituze rya rubanda, cyangwa bikurura umwiryane muri rubanda.

    Yavuze ko imbuga nkoranyambaga ari inkota y’amugi abiri, bityo buri wese akwiye kuyikoresha mu buryo budasenya abandi. Kandi nta muntu ukwiye gutanga ibitekerezo yitwikiriye imbuga nkoranyambaga.

    Ati “Menya ko imbuga nkoranyambaga ari inkota y’amugi abiri. Iyo uyikoresheje nabi ishobora ku gukeba. Ni ukuvuga ngo bwa bwisanzure nabi, za mbuga nkoranyambaga nabi ugwa mu mutego wo guhanwa n’amategeko, wayikoresha neza nabwo ikisanzura.”

    Bamwe bariyahura abandi 'Depression' yarabazahaje

    Hari abavuga ko umubare w'abantu bakoresha 'Smartphones' wiyongereye cyane mu Isi kurusha uburoso bw'amenyo. Ndetse, imibare yo mu 2022, igaragaza ko mu Bwongereza, hafi 91% by'abana batunze izi telefoni ngendanwa zuzuye ikoranabuhanga.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko, muri Amerika abana hari hagati y'imyaka icyenda na 11, batunze izi telefoni bari ku kigero cya 37%. Ni mu gihe abana bari hagati y'imyaka 9 n'imyaka 16 mu bihugu 19 byo mu Burayi, abakoresha telefoni za 'smartphones' bangana na 80%.

    Muri Werurwe 2023, Ishami ry'Umuryango ryita ku buzima ryasohotse inyandiko ryavuzemo, ko 3.8% by'abatuye Isi bugarijwe n'agahinda gakabirije (Depression). Abagore barangana na 4% n'aho abagabo ni 6%. Ni mu gihe abakuze bari hejuru y'imyaka 60 bangana na 5.7%.

    Iyi nyandiko ivuga ko muri rusange abantu Miliyoni 280 aribo bugarijwe na 'Depression' ku Isi hose. Kandi agahinda gakabije kibasira cyane abagore kurusha abagabo.

    Abagore nibura 10% ku Isi bigeze kubyara, bugarijwe n'agahinda gakabije. Ni mu gihe iyi raporo yagaragaje ko nibura abantu 700,000 biyahura buri mwaka. Kandi kwiyahura ni kimwe mu bintu bine bitera impfu z'abantu bari hagati y'imyaka 15 na 29.

    Dr. Leonard Sax yigeze kuvuga ati 'Uko umara igihe ku mbuga nkoranyambaga bituma wigereranya n'abandi, ukumva ubabaye kandi wihebye.

    Ku wa 26 Ukwakira 2023, ikinyamakuru ETV Bharat cyatangaje ko umusore uri mu kigero cy’imyaka 16 yiyahuye nyuma y’uko ashyira amashusho kuri konti ye ya Instaram yakirizwa ibitutsi ibihumbi, bituma atekereza ko wa muryango mugari yizeraga wamutereranye.

    Ibiterekezo bya benshi bamubwiye ko akwiye gusubiza iriya video yari yashyizeho. Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore atishimiye ibitekerezo yakiriye kuri Instagram bituma yiyahura.

    Yari umwe mu bari bazwi cyane mu Buhinde mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko yakoraga ‘Video’ zari zubakiye ku kwigisha abantu ibijyanye n’ubwiza.

    Ubushakashatsi ku bipimo by'iterambere ry'itangazamakuru mu Rwanda bwakozwe mu 2018 (Rwanda Media Barometer 2018) bwerekanye ko mu bantu babajijwe, 18% bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gushaka amakuru. Uwo mubare wari 9.4% mu bushakashatsi nk'ubwo mu 2013.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko WhatsApp ari rwo rubuga rukoreshwa cyane, kuko abarukoresha bavuye kuri 14% mu 2013 bagera kuri 65.5% muri 2016. 


    Gukoresha imbuga nkoranyambaga bisaba gushishoza, no kwitwararika kugirango utaba imbata yazo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146931/bamwe-bariyahuye-abandi-depression-irabazahaza-imbuga-nkoranyambaga-inkota-yamugi-abiri-146931.html

  • Hagati ya Yvonne Chaka Chaka na Alpha Blondy… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, cyagarutse ku myiteguro y’umukino ikipe yashinze ‘Gasogi United’ izakiramo Rayon Sports, uzabera kuri Sitade Amahoro, ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024.

    Ni umukino udasanzwe, kuko KNC awufata nk’ugomba kumufasha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona muri iki gihe. Ati “Nta na rimwe Rayon Sports iravuga ngo itsinze Gasogi ugiye kubibara byose ukabireba, kandi umukino wacu ntabwo ari umukino wo kujenjeka iba ari ‘Derby’ inakaze…”

    Yungamo ati “Turabizi ko ntabwo izaba ari umukino woroshye abantu bagomba no kubyumva […] Ndatekereza ko uyu mukino tugomba gutanga ibyo dufite byose ku kigero cya 120 ku 100.”

    Uyu mugabo washinze Radio/TV1, yumvikanishije ko ikipe ye yiteguye mu buryo bwose, kandi arashaka gutahana amanota 3 uko byagenda kose. Mu rwego rwo gufata neza abazitabira uyu mukino, yawuhuje n’ibikorwa by’imyidagaduro, aho Dj Marnaud n’abandi bazacuranga umuziki mu rwego rwo gususurutsa abantu.

    KNC yumvikanishije ko buri mukino wose azajya yakira ukamuhuza n’amakipe akomeye, azajya awuhuza no gutumura abahanzi bakomeye, ari nayo mpamvu mu gihe yitegura no kuzakina na APR FC, yatangiye gutekereza uko yatumira Yvonne Chaka Chaka cyangwa se Alpha Blondy.

    Ati “Ku mukino wacu na APR FC ntekereza ko mu bijyanye n’imyidagaduro hagati ya Yvonne Chaka Chaka na Alpha Blondy, harimo umwe uzaza gutaramira abantu muri Sitade Amahoro.”

    “Ntabwo Gasogi izongera gukina ‘Derby’ atari muri mu Amahoro (Sitade) ibyo ntibizongera, munabimenye ko urwego twaruzamuye abandi mukiri muri ibyo bintu byanyu mugumeyo.”

    Gasogi United izakira APR FC mu mukino uzaba ku wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2024, guhera Saa Moya z’ijoro.

    Yvone Chaka Chaka asanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya KNC, kuko mu 2018 bataramanye mu gitaramo gikomeye “Legends A Live” KNC yari yateguye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo kandi cyaririmbyemo Israel Mbonyi, Bruce Melody, Alyn Sano n'abandi.

    Ni cyo gitaramo KNC yaririmbyemo ashyira akadomo ku rugendo rwe rw’umuziki, kandi yamurikaga Album ye yise 'Heart Desire'. Ndetse, mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko yahagaritse umuziki, ariko ko atekereza gushyira imbaraga mu kwandikira indirimbo abahanzi banyuranye.

    Ibyo wamenya kuri Yvonne Chaka Chaka

    Yvonne Ntombizodwa Chaka Chaka yavukiye i Dobsonville muri Soweto. Yakuriye mu buzima butoroshye kuko Se yitabye Imana ubwo yari afite imyaka 11, Nyina Mama yari umworozi. Kandi yafunguye inzozi ze ubwo yatangiraga kuririmba afite imyaka 19 mu 1984.

    Ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, rwiyemezamirimo, akaba n'umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu; hejuru y'ibyo ni umwarimu. Benshi bakunze ku mwita 'Umwamikazi wa Afurika', ni izina yabonye guhera mu 1990 ubwo yakoraga ibitaramo.

    Mu ndirimbo nyinshi zanyuze benshi hari; “I’m Burning Up”, “Thank You Mr Dj”, “I Cry for Freedom”, “Motherland” ndetse n'indi yatumye ahorana ikuzo “Umqombothi” (“African Beer”). Iyi ndirimbo “Umqombothi” yaririmbye mu muhango wabereye mu Rwanda muri 2004.

    Afite ku isoko Album zirimo nka: I’m Burning Up (1986); Sangoma (1987), Thank You Mr. DJ (1987), I Cry For Freedom (1988), The Power of Afrika (1996), Back On My Feet (1997), Bombani (Tiko Rahina) (1997), Princess Of Africa: The Best of Yvonne Chaka Chaka (1999), Yvonne and Friends (2000), Yvonne and Friends (2001), Kwenzenjani (2002), Princess of Africa, Vol. 2 (2002), Celebrate Life (2006).

    Ibyo wamenya kuri Alpha Blondy

    Seydou Koné wamamaye mu muziki nka Alpha Blondy ni umuhanzi w'icyatwa muri Côte d’Ivoire.

    Yabonye izuba ku wa 01 Mutarama 1953, avukira i Dombokro. Ni umuhanzi wiyeguriye injyana ya Reggae w'umuririmbyi w'umwanditsi w'indirimbo, yagwije ibigwi mu gihe amaze mu muziki. Indirimbo ze yazubakiye kuri Politiki n'ubuzima busanzwe, aziririmba mu ndimi zitandukanye zirimo; Dioula, Igifaransa n'Icyongereza rimwe na rimwe akanakoresha Icyarabu. 

    Alpha Brondy yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka “Guerre Civile”, “Jerusalem” , 'Brigadier Sabari', “Journalistes en danger” n'izindi. Mu bihe bitandukanye yagiye agera mu Rwanda mu bitaramo n'ibirori yabaga yatumiwemo nka Kigali Up Music Festival n'ibindi. 

    Amaze gushyira hanze alubumu nka: Jah Glory! (1982), Cocody Rock!!! (1984), Apartheid Is Nazism (1985), Jérusalem (1986), Revolution (1987), The Prophets (1989), S.O.S Guerre Tribale (1991) n'izindi.

    KNC yatangaje ko ateganya gutumira Yvonne Chaka Chaka cyangwa se Alpha Blondy ubwo bazaba bakiriye APR FC ku mukino uzabera kuri Sitade Amahoro
    Yvonne Chaka Chaka yabaye umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki wa Afurika, ndetse n’inshuti y’igihe kirekire ya KNC 

    Alpha Blondy yagiye agirira ibihe byiza mu Rwanda, cyane cyane mu maserukiramuco anyuranye yagiye yitabira

     

    Ku wa 27 Nyakanga 2018, Yvonne Chaka Chaka yahuriye ku rubyiniro na KNC mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KNC

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146934/hagati-ya-yvonne-chaka-chaka-na-alpha-blondy-mu-nzira-zo-gutaramira-i-kigali-146934.html

  • Hari ikiri gukorwa! Abasakaza amashusho y’uru… – #rwanda #RwOT

    Aya mashusho yatangiye guhererekanwa cyane kuva mu cyumweru gishize. Ndetse, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye babiteramo urwenya, umwe akavuga ko amashusho yamugezeho, agasaba abantu kumwandikira muri ‘DM’ kugirango ayabagezeho.

    Ni amashusho ajya hanze nyir’ubwite abigizemo uruhare, cyangwa se yatiza telefone ye agakurwamo, ku buryo yisanga yagiye hanze. Hari umwe mu bo byabayeho mu minsi ishize ahitamo gukuraho telefone, kugira ngo abantu badakomeza kumwoherereza ubusa bwe!

    Umunyamideli Mbabazi Shadia wamenye nka Shaddbyoo kuri murandasi, aherutse kuganira n'abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko kimwe mu bintu yicuza, ari uko yakandagije ikirenge cye mu Isi y’ikoranabuhanga.

    Yabwiye ababyeyi kurinda abana babo izi mbuga, bitewe n’ibyo yahuriyemo. Ati 'Kwishyira hanze(ku mbuga nkoranyambaga) niryo kosa rya mbere nakoze, urabyumva ? njye ndi kukubwira ukuri, ntabwo ari ukugira abagukurikira benshi (Followers) nzi byinshi kuri izi mbuga.'

    Akomeza ati 'Niba ufite abana cyangwa uzabagira, wowe utekereza ko ushaka kuza kuri izi mbuga nizere ko witeguye ibintu bizakubaho, hari ibyo mutekereza mu mitwe yanyu ariko ntabwo murabona, ariko umunyabwenge yakwihutira gusoma ibijyanye n'izi mbuga nkoranyambaga, ikintu nababwira murinde abana banyu, buri mugore wese cyangwa ufite umwana amurinde izi mbuga kuko ntabwo ari ikintu cyiza.'

    Yabwiye abangavu birukira kujya ku mbuga nkoranyambaga kwitonda, kuko ibyo babona byose bishyirwaho atari ukuri. 

    Ati'Ikintu nabwira abana bose bajya ku mbuga nkoranyambaga nizere ko bazi icyo bashaka kugeraho, biriya bintu byose babona ntabwo ariko biba bimeze kuko abantu bari hanze aha ni ababeshyi, imbuga nkoranyambaga zakuzamura pe, ku bijyanye n'ubushabitsi (Business), ariko nushaka kubaho mu buzima bw'undi muntu bizakugora mu buzima bwawe, ubu ushobora kumva ko ubu umeze neza ariko bidatinze uzabibona bigusigira igihombo gikomeye.'

    Yakomeje agira ati 'Buri mwana wese cyangwa abangavu ndabizi ko bamwe baba bari kunkurikira, izi mbuga ntabwo ari ikintu cyiza , mwicare mwige, muhange amaso ibifatika, aha nta by'ukuri bihaba , tekereza ku hazaza h'ubuzima bwawe.'

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, ko nka RIB bamaze igihe babona abantu basakaza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, kandi ni imyitwarire igayitse, abantu badakwiye gushyigikira.

    Ati “Nta bunyangamugayo burimo! Ndetse, ibyo bikorwa bimwe bigize ibyaha ibyo abantu barimo …Nk’uko wabyise ngo ni amarushanwa, koko urabona biteye isoni biragayitse.”

    Yavuze ko nk’urwego avugira hari iki gukorwa mu rwego rwo gushyira akadomo kuri iki ibazo. Akomeza ati “Nka RIB rero turabibona hari ikiri gukorwa.”

    Dr.Murangira yasobanuye ko imyitwarire y’umuntu ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza imico ye n’uburere umuntu afite. Kandi binashimangira ikigero cy’imitekerereze afite.

    Ati “Imyitwarire yawe ku mbuga nkoranyambaga izahita ikugaragaza uwo uriwe. Turabibona, biragayitse, harimo ibiri gukorwamo ibyaha, kandi hari ikiri gukorwa, kuko bigomba gucika byanze bikunze.'

    Ku wa 1 Kanama 2020, Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB rwerekanye abakobwa bane bari mu kigero cy'imyaka 18 na 27 y'amavuko batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amashusho y'urukozasoni binyuze kuri internet.

    Umwe muri bariya bakobwa asobanura uko byagenze kugirango amashusho yabo ajya hanze, yagize ati 'Yaratubwiye (umusore wabasabye kwifata ayo mashusho) ngo icya mbere ashaka ni abareba ibyo yerekana (views). Nuko dukora video twerekena ubusa bwacu turabimwemerera, turamubwira tuti nitugera mu rugo ufungure konti yawe tujyeho imbonankubone.'


    Ku wa 1 Kanama 2020, RIB yerekanye abakobwa bakekwagaho icyaha cyo gutangaza amashusho y'urukozasoni binyuze kuri internet

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira yatangaje ko biteguye guca ibikorwa byo gusakaza amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146935/hari-ikiri-gukorwa-abasakaza-amashusho-yurukozasoni-bararye-bari-menge-146935.html

  • Mudahogora uyobora MRPIC, aravuga icyaba igisubizo ku muceri w'u Rwanda ukomeje kuvugisha benshi amangambure #rwanda #RwOT

    Umuceri w'u Rwanda hirya no hino ukomeje kuvugisha benshi amangambure kubera kubura abaguzi. Baba abahinzi, yaba amakoperative abahuza ndetse n'inganda zigura zikanatunganya umuceri bararira ko umusaruro wabuze isoko, ko Sitoke (ububiko) zuzuye amatoni n'amatoni. Ku bwa Mudahogora Beatha uyobora Uruganda rw'Umuceri rwa Mukunguri( MRPIC) asanga kimwe mu bisubizo birambye by'iki kibazo ari uko Leta yagabanya ingano y'Umuceri uturuka hanze y'Igihugu. Gusa na none ngo ibintu bishobora kurushaho kuba bibi mu mezi make ari imbere.

    Umuyobozi w'Uruganda rw'Umuceri rwa Mukunguri( MRPIC), Mudahogora Beatha avuga ko Umuceri wo mu Rwanda bitoroshye ko uhangana ku isoko n'uva hanze y'Igihugu kuko uwinjira uza uri ku guciro cyo hasi mu gihe uw'u Rwanda uri hejuru.

    Mudahogora Beatha/MRPIC Ltd

    Avuga ko ikibazo cyo kubura isoko ry'Umuceri kiri rusange mu Gihugu, by'umwihariko mu Nganda zakira umusaruro w'Abahinzi b'Umuceri zikawutunganya hagamijwe kugira ngo ugere ku isoko utonoye.

    Kuva mu kwezi kwa Gatanu k'uyu mwaka wa 2024, avuga ko bakiriye umuceri w'abahinzi ariko bakaba bataracuruza. Uwo muceri bakiriye muri uko kwezi, avuga ko waje usanga undi wo mu gihembwe cy'ihinga cyari cyabanje wari ukiri mu bubiko. Kuba ubu badakora kubera nta soko, byatumye bamwe mu bakozi b'Uruganda baba bahawe kujya mu kiruhuko kuko nta kazi.

    Ahamya ko ibi bibazo byo kubura isoko ry'Umuceri bishobora kurushaho kuba bibi cyane mu mezi make ari imbere kuko abahinzi guhera mu kwezi kwa Cumi na kumwe( Ugushyingo) uyu mwaka bazaba batangiye gusarura uwo bahinze ubu. Ibyo bikaba bishobora kuzaba ikibazo gikomeye cyane kuko bazeza Umuceri kandi n'uwa mbere ukiri mu bubiko warabuze isoko.

    Vuba aha mu mezi abiri ari imbere, Umuceri barimo kubagara uraba weze nyamara hari uheze muri Sitoke z'uruganda kubera kubura isoko.

    Mudahogora, hari uko abona ikibazo ndetse n'icyo Leta yakora ngo isoko riboneke;

    Agira ati' Ikibazo gihari cyambere ni uko Umuceri wacu uba uri hejuru, reka mbivuge gutyo!. Ni ukuvuga ngo Umuceri wo mu Rwanda uba uri hejuru kubera ko Umuceri udatonoye tuba twawuguze ku giciro cyo hejuru noneho imiceri ituruka hanze yo ikaza iri kugiciro cyo hasi cyane ku buryo guhangana rwose…!, Imiceri yo mu Rwanda guhangana n'Imiceri ituruka hanze byananiranye. Impamvu ihari kugeza ubu ni Umuceri mwinshi uturuka hanze kandi uri kugiciro cyo hasi ku buryo twebwe tutabasha guhangana nawo'.

    Akomeza avuga ati' Icyo nasaba, icya mbere! Kuri uyu musaruro dufite muri Stock ( mu bubiko) ni uko bahagarika imiceri ituruka hanze y'Igihugu, cyane cyane mu baturanyi( Tanzania), Garade ya Gatatu na Garade ya Kabiri nizo ziri kuba nyinshi cyane kandi nizo zihanganye n'imiceri yo mu Rwanda'.

    Muri Sitoke y'uruganda hari amatoni y'Umuceri utaratonorwa kubera nta soko.

    Mudahogora, ahamya ko mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye ari uko 'Leta yareba niba bishoboka ko igishoro cy'Umuhinzi cyagabanuka ku buryo natwe twajya tugura Umuceri uri kugiciro cyo hasi tukabasha guhangana n'imiceri ituruka hanze mu buryo burambye. Ikindi ni uko bajya bagerageza guhuza Imiceri ikenerwa mu Gihugu, iyo abaturage bakenera noneho ituruka hanze ikaza ariko noneho bagendeye no ku ngano y'iboneka mu Gihugu cyacu'. Akomeza ahamya ko ibyo bikozwe byatanga umurongo kuri iki kibazo kimaze iminsi cyo kubura isoko ry'Umuceri, aho binagira ingaruka ku igabanuka ry'Umusaruro w'Umuceri kandi Igihugu cyari kigeze aheza ku musaruro wawo.

    Kugeza ubu, Uruganda rw'Umuceri rwa Mukunguri( MRPIC) mu bubiko bwarwo harimo Toni z'Umuceri 2,487. Iyi ibonwa nk'imbogamizi ikomeye kuko abahinzi baramutse basaruye umuceri mu kwezi k'Ugushyingo ukaza usanga undi ukiri mu bubiko byaba bibi cyane nkuko Mudahogora Beatha, Umuyobozi wa MRPIC abivuga.

    Kuba ububiko bw'Uruganda bwuzuye Umuceri utarabona isoko( utonoye n'udatonoye), biraganisha ku kuba Umusaruro w'Abahinzi ushobora kuzabura aho ubikwa bityo, uretse no kuba nta soko rihari hakazaba n'ikibazo cy'uko ushobora kuzangiriza, bikaba byateza igihombo gikomeye mu bahinzi b'Umuceri ndetse na Koperative babarizwamo.

    Umuceri utonoye nawo urahari ku bwinshi.

    Mudahogora Beatha ati' Rero impungenge dufite ni uko mu kwezi kwa 11 cyangwa ukwa 12, ni ukuvuga ngo Stocks( Ububiko) zacu zose ubu ziruzuye, ntabwo twabona aho tuwushyira kandi kizaba ari igihe cy'imvura nyinshi!. Icyo ni ikibazo kirenze ubwenge bwacu cyangwa ubushobozi bwacu nk'Uruganda ariko twagerageje kubibwira inzego za Leta no kubereka impungenge dufite ku mafaranga tutarishyura Abahinzi, yewe n'Umusaruro ugiye kwera ko nta gikozwe kugeza ubu, byaba bigoranye ko Umuceri w'Umuhinzi utazagirira ibibazo hanze ukaba wananyagirwa mu gihe Koperative zaba zidafite Ubushobozi bwo kuwubika'.

    Mu rwego rwo gukora ubuhinzi bw'Umuceri ufite ubwiza( quality) bubasha guhangana n'Imiceri ituruka hanze y'Igihugu, Mudahogora Beatha avuga ko ubwiza ndetse n'uburyohe bw'umuceri biterwa ahanini n'Ubutaka, Imbuto, Amafumbire akoreshwa, Ikirere(Climate)…. Asaba ko ibyo abahanga muri Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano( MINAGRI) ndetse na RAB babireba.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/17/mudahogora-uyobora-mrpic-aravuga-icyaba-igisubizo-ku-muceri-wu-rwanda-ukomeje-kuvugisha-benshi-amangambure/

  • RwandAir igiye guhagarika ingendo zijya Cape Town – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, gusa RwandAir ntiyigeze itangaza impamvu yacyo.

    Biteganyijwe ko uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 27 Ukwakira 2024, ndetse abagenzi bafite tike za nyuma y'iyi tariki basabwe kwegera RwandAir kugira ngo bafashwe.

    Mu 2018 nibwo RwandAir yari yatangije ingendo zigana mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y'Epfo, ariko indege yabanje kunyura i Harare muri Zimbabwe, ifata cyangwa isiga abagenzi.

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y'iminsi mike RwandAir ihagaritse ingendo yakoreraga mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde.

    RwandAir igiye guhagarika ingendo zerekeza i Cape Town


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yahagaritse-ingendo-zijya-cape-town

  • RIB yataye muri yombi batandatu bakekwaho kwiba imodoka bakoresheje amayeri – #rwanda #RwOT

    Nubwo ibikorwa byo gushaka abakekwa bose bigikomeje, hamaze gufatwa abasore batandatu, bafatanywe imodoka enye ziri hagati ya miliyoni 15 Frw na 20 Frw. Kuri ubu izo modoka zose zamaze gusubizwa ba nyirazo.

    Bafatiwe mu turere twa Nyamagabe, Kayonza na Gicumbi. Bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Nyamirambo na Nyarugenge. Dosiye zabo zamaze gutunganywa ndetse zashyikirijwe Ubushinjacyaha.

    Abafashwe bari bashinjwa gucura ibyangombwa nk'indangamuntu na carte jaune, noneho imodoka bakajya kuzigurisha bifashishije ibyagombwa mpimbano.

    Muri iryo tsinda harimo ushinjwa gucura ibyo byangombwa nk'indangamuntu, carte jaune na kashe, babiri bafatwa nk'abacurabwenge b'ubwo bujura bahinduye indangamuntu zabo bagakoresha amazina atari ayabo, uwagendaga agakodesha imodoka ku mazina y'amahimbano, uwagiraga amasezerano y'ubukode ari na we wajyaga kuzigurisha n'undi washakaga abakiliya bagura izo imodoka.

    Bose bakurikiranyweho ibyaha bitatu byo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Ibyo byaha byose bihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka ibiri n'imyaka 10.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yibukije abakodesha imodoka ko bagomba kugira amakenga, bagashishoza bakareka kwirukankira imari ishobora gishyira imitungo yabo mu kaga.

    Ati 'Mbere yo guha umuntu imodoka yawe ngo ayitware, banza umenye uwo ari we, umenye aho ataha, ugenzure n'ibyangombwa, kuko twabonye ko aguha akarangamuntu [k'agahimbano]. Ufite uburenganzira bwo kwitegereza kuko imodoka ni iyawe.'

    Dr Murangira yasabye kandi abagura imodoka nk'abari baguze ziriya enye kwirinda ibihombo bya hato na hato bitewe no kwirukira imari ishyushye utabanje gushizoza.

    Ati 'Nka bariya baguze ziriya modoka enye barahombye. Irinde igihombo nk'icyo. Amafaranga ni ayawe irinde ibintu byo kugushyushya ngo imari itagucika. Shishoza unabanze ugenzure yewe unagere mu Kigo Gishinzwe Imisoro n'Amahoro urebe ko iyo modoka ari iye.'

    Yibukije ko leta itanga amahirwe atandukanye yo kwihangira imirimo bityo bagomba kuyafatirana bakareka kwijandika mu mirimo igize ibyaha kuko RIB izabatahura uko bakabaye bakaryozwa ayo mabi.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko bijyanye n'uko ibikorwa byo gutahura ibyo byaha bigikomeje, abashobora kuba baribwe imodoka zabo bagana RIB ndetse n'abazi ko bazitije bakongera gushishoza bareba ko zitagurishijwe nyamara bazi ko ziri mu kazi.

    Umwe mu batekewe umutwe ni Masengesho Jean Bosco, utuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

    Yari yibwe imodoka ya Hyundai Santa Fe 2010 ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw. Uwamukodesheje imodoka bari bemeranyije ko azayimarana iminsi ine.

    Ati 'Nyuma y'iminsi ibiri RIB irampamagara imbaza niba mfite imodoka ndababwira ngo ndayifite, bati ese uri kumwe na yo? Mbabwira ko hari umuntu nayihaye, nyuma bambwira ko bayifashe iri kugurishirizwa mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe. Ucyakora barayigaruje ndetse nayishyikirijwe.'

    Mugenzi we witwa Gatete Peter utuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo na we yari yibwe imodoka ya Toyota RAV4 2008 yari ifite agaciro ka miliyoni 23 Frw.

    Gatete yari yahaye imodoka ye uwo wigize umukiliya, undi asiga ibyangombwa bye agomba kuyimarana iminsi itanu.

    Ati 'Umunsi wo kuyigarura ugeze, yambwiye ko abakiliya yari afite bahinduye gahunda bagiye kujya i Musanze, turabyemeranya, ambwira ko yiyongeje iminsi ibiri, irangiye ndamuhamagara yanga kunyitaba, ampa ubutumwa ko azayizana ku munsi ukurikiyeho na bwo muhamagaye biranga.'

    Gatete abonye ko byanze ndetse imodoka ye ari kuyibona mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe yifashishije GPS, yitabaje RIB atanga ikirego nyuma y'iminsi ibiri imodoka iragaruzwa.

    Ni mu gihe Seneza Olivier utuye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro we yari yibwe imodoka ya RAV4 2006 yari ifite agaciro ka miliyoni 16 Frw.

    Yatekewe umutwe n'abo bakura bamubwira ko bafite abanyamahanga bashaka kuyigendamo mu minsi itanu, arayitanga atazi ko yibwe.

    Ati 'Mu kuyifata twasanze barayigurishije mu Karere ka Gicumbi. Uwayiguze yahise atoroka. Sinari nzi ko yibwe, nabibwiwe na RIB kuko njye numvaga iri mu kazi. Nanjye sinagize amakenga kuko bampaye indangamuntu yahinduwe sinabyitaho.'

    Abo bose basezeranywaga ko bazajya bishyurwa ubukode bw'izo modoka bungana n'ibihumbi 50 Frw ku munsi. Bashimiye RIB na cyane ko urwo rwego rwamenye ko bibwe mu gihe bo batari babimenya ndetse nta n'amahirwe yo kongera kugaruza izo modoka yari ahari.

    Abo bantu nibo bafashwe bakekwaho kwiba imodoka

    Abari bibwe imodoka zabo bazisubijwe. Aha bari bazitwaye bazikuye ku Biro Bikuru bya RIB biherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali

    Imodoka RIB yagaruzaga zari zaribwe, zashyirwaga ku Biro Bikuru byayo ari na ho ba nyirazo baziherewe

    Ibyo ni ibyangombwa bihimbano abo bajura bacuraga bakabyifashisha mu kugurisha imodoka bibye

    Ubwo Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yagezaga ku banyamakuru uburyo abiba imodoka z’abaturage bakoramo n’uko bamwe bafashwe

    Ubwo Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yasabye abaturage kugira amakenga mbere yo gukodesha ibikoresho byabo anaburira abacyijandika mu byaha kubireka kuko bazafatwa bakaryozwa ayo mabi

    Amafoto: Claude Kasiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-batandatu-bakekwaho-kwiba-imodoka-bakoresheje-amayeri-arimo-n

  • Abahabwa inguzanyo binyuze muri VUP ntibafite ubumenyi buhagije mu by'imari – #rwanda #RwOT

    Yagaragaje ko aba bagenerwabikorwa batabona amahugurwa ahagije ku bijyanye n'imari cyangwa ngo banaherekezwe mu buryo runaka ngo ya nguzanyo bahabwa ibazanire inyungu.

    Ni ingingo yagarutseho ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, ubwo Transparency International Rwanda, yamurikaga ubushakashatsi yakoze hagamijwe gukora isesengura ku mikoreshereze y'inguzanyo ihabwa abaturage binyuze muri VUP n'uko abakozi b'inzego z'ibanze bashinzwe iyi gahunda babakurikirana.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2023, bukorerwa mu turere twa Gicumbi, Nyabihu ndetse na Nyamagabe, mu mirenge itanu muri buri karere.

    Mu mwiherero w'abayobozi bakuru wabaye mu 2007, Perezida Kagame yatanze icyerekezo cyo kureba uburyo imibereho y'Abanyarwanda batishoboye yazamuka, ari nabwo hashyirwagaho gahunda ya VUP.

    Ubu iyi gahunda iri mu byiciro bitatu birimo icyo gutanga inkunga y'ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru, gahunda y'imirimo rusange mu bikorwa by'amaboko hamwe n'iyo kuguriza abatishoboye ariko bashobora gukora imishinga iciriritse bagahabwa inguzanyo. Bahabwa inguzanyo y'ibihumbi 100 Frw ikishyirwa ku nyungu ya 2% ku mwaka.

    Mu bushakashatsi bwakozwe byagarageye ko mu bahabwa inguzanyo mu Karere ka Gicumbi 40.6% ari bo babasha kwandika inyungu babona mu bucuruzi, mu gihe ku ngingo yo kumenya amafaranga akoreshwa n'ayinjira. abangana na 40.6% ari bo babifitiye ubumenyi.

    Mu karere ka Nyabihu 40.2% by'abahabwa inguzanyo ni bo babasha kwandika inyungu babona mu bucuruzi, mu gihe mu Karere ka Nyagatare bangana na 50.5%.

    Rwego Albert, yagaragaje ko aba baturage bashora inguzanyo bahabwa mu mishinga itarakorewe inyigo hatanarebwe ibyago bishobora kuyibasira cyangwa ngo habe kwiga ku isoko bigatuma akenshi bagwa mu bihombo.

    Ati 'Impamvu badaherekezwa, usanga umukozi wa VUP ari umwe mu murenge kandi aho baha amafaranga ni menshi. Akenshi kubera n'akandi kazi usanga nta mwanya uhagije babona.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane, TI-Rwanda [Transparency International Rwanda], Mupiganyi Apollinaire, yavuze ko kimwe mu bituma abagenerwabikorwa ba VUP batava mu bukene, ari uko inguzanyo bahabwa ari nto ku buryo abenshi bayabona bagahita bayakoresha ibyo atagenewe.

    Ati '[…] Ugasanga na Leta irahombye nta nubwo ishobora kugaruza ya mafaranga. Dutekereza ko hagomba gufatwa ingamba zijyanye no kubaka ubushobozi ku muturage ugiye guhabwa amafaranga.'

    Umuyobozi Mukuru w'agateganyo ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye n'iterambere ry'abaturage muri Minaloc, Bugingo Emmanuel, yagaragaje ko ibibazo bigaragara mu nguzanyo ihabwa abari muri VUP biri kuvugutirwa umuti.

    Ati 'Ni urugendo, kubakira umuntu ubushobozi si ikuntu uvuga ngo urakora mu kwezi birangire. Ni igikorwa ukora uhozaho, natwe turabizi kandi twatangiye kubakira ubushobozi abagenerwa bikorwa batandukanye batari abo muri VUP gusa ahubwo bo no mu zindi gahunda.'

    Ubu ku bijyanye n'ubukene mu Banyarwanda abangana na 38% ni bo bari munsi y'umurongo w'ubukene mu gihe abangana na 16% ari bo bafite ubukene bukabije.

    Transparency International Rwanda yamuritse ubushakashatsi yakoze hagamije gukora isesengura ku mikoreshereze y'inguzanyo ihabwa abaturage binyuze muri gahunda ya VUP

    Umuyobozi muri Transparency International Rwanda, Albert Rwego, yagaragaje ko n'ubwo hari inguzanyo zihabwa abagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye no kuyakoresha neza

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane, TI-Rwanda [Transparency International Rwanda], Mupiganyi Apollinaire, yagaragaje ko inguzanyo ihabwa abagenerwabikorwa ba VUP ikiri hasi

    Perezida wa Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta [PAC], Depite Muhakwa Valens ni umwe mu bari bitabiriye

    Umuyobozi muri Minaloc, Bugingo Emmanuel, yagaragaje ko ibibazo bigaragara mu mikoreshereze y'inguzanyo ihabwa abari muri VUP biri kuvugutirwa umuti

    Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2023, bukorerwa mu turere twa Gicumbi, Nyabihu ndetse na Nyamagabe, mu mirenge itanu muri buri karere

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahabwa-inguzanyo-binyuze-muri-vup-ntibafite-ubumenyi-buhagije-mu-by-imari

  • Abarimu 3000 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye batangiye guhugurwa – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yatangiye ku wa 16 Nzeri akazageza ku wa 14 Ukwakira 2024, biteganyijwe ko azitabirwa n'abarimu bagera ku 2949 baturuka mu gihugu hose bazayitabira mu byiciro 6, bakazayakorera mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubutore cya Nkumba.

    Icyiciro cya mbere cyayitabiriye kigizwe n'abarimu 410 baturuka mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rubavu tw'Intara y'Iburengerazuba kizakurikirwa n'ibindi byiciro kugeza ku cya gatandatu kizayasoza kuwa 14 Ukwakira 2024.

    Zimwe mu mbogamizi zigaragazwa ko abarimu bigisha amateka bakundaga guhura na zo zirimo kuba nko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abahageraga bagahitamo kwifata kubera ingaruka bamwe muri bo bahuriyemo nazo, kwanga ko habaho impaka cyane cyane mu bana baba bari kuyiga, hari no kwirinda ko bakora ibyaha bihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Ibi kandi byiyongeraho no kuba bamwe mu barimu batigiriraga icyizere cyo kuyigisha neza no kuba nabo harimo abatayazi neza no kwirinda impaka zishobora kuhaba biturutse ku byo abana baba barigishijwe mu miryango yabo cyangwa barabisomye mu baba bagamije kubayobya akenshi bifashisha imbuga nkoranyambaga ari yo mpamvu aya mahugurwa yateguwe ngo izo mbogamizi zose zikurweho.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Eric Uwitonze Mahoro, avuga ko ibyo byuho byose byagiye bigaragara mu myigishirize y'amateka ari byo bigiye gukurwaho kuko byagaragajwe byose bikigwaho.

    Yagize ati “Ibyuho byo byari bihari mu myigishirize y'amateka. Icya mbere hari n'abatinyaga kuyavuga kuko n'abarimu ni abantu bafite uko yabagizeho ingaruka, yagera kuri ya nyigisho ntiyigirire icyizere gihagije cyo gufungura ikiganiro n'abanyeshuri bijyanye n'ingaruka amateka yamugizeho.”

    “Kimwe mu byo turi buganire ni ukurenga ibikomere cyangwa ingaruka ziri ku muntu ku giti cye kubera amateka ndetse no gutinyuka gusembura ibiganiro bijyanye n'amateka cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Uyu Muyobozi akomeza avuga ko mu byo abarimu bazakura muri ayo mahugurwa harimo kuganira no kuganiza abanyeshuri ku mateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ntawe ukwiye kwigisha yikanga amategeko kuko afite uko ahana ibyaha busobanutse bityo ntaho bikwiye guhuriza n'uburezi.

    Bamwe mu barimu bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko ari umwanya mwiza wo guhaha no guhuza ubumenyi kandi ko biteguye kwigisha neza amateka y'Igihugu no kwigisha aya Jenoside yakorewe Abatutsi nta zindi mbogamizi bafite.

    Emmanuel Philemon Ndagijimana wigisha mu Karere ka Rutsiro, yagize ati “Ikintu cy'ingenzi twiteze ni ukugira ubumenyi mu guhangana n'imbogamizi twahuraga nazo mu kwigisha amateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko akenshi kubera amateka y'iki gihugu yagize ingaruka ku Banyarwanda twese.

    “Byatumaga rero bamwe mu barimu batinya ntibisanzure mu gihe bari kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya mahugurwa rero azadufasha kubona ubushobozi n'ububasha bwo kumva ko tugomba kwigirira icyizere tukirekura tukigisha amateka uko ari ndetse tugasubiza na bimwe mu bibazo twajyaga duhura nabyo tubikesha ubu bumenyi.”

    Nyirangirababyeyi Jacqueline wo muri Nyamasheke, nawe yagize ati “Ibyo twiteze ni byinshi ariko byose biradufasha gukuraho imbogamizi twahurana nazo kuko hari aho bamwe bageraga ku isomo ry'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagataruka.

    “Ubu kubera urwego tugezeho rwa gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge turibuze gusobanukirwa neza uburyo bwo kwigisha neza kandi tugatanga icyo twakagombye gutanga cyose ku bana ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko abarimu bagiye guhugurwa basanzwe mu burezi kandi basanzwe bigisha n'amateka, ariko ko bizabafasha kumenya uburyo bigishagamo amateka.

    Ati “Turi kubigisha uburyo bayigisha bitabangamye, babohotse kuko amateka ari umusingi kugira ngo yigishwe neza n'abana barusheho kuyamenya kandi banabaze n'ibibazo bitandukanye banamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayirinde bamenye icyayiteye, bamenye no kuyikumira.”

    Muri Mata 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa REB, bwatangaje ko guhera mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025, hazatangira gukoreshwa integanyanyigisho y'amateka nshya irimo amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agenewe abana kuva mu mashuri y'incuke n'umwaka wa mbere w'amashuri abanza kuzamura ari nayo agiye gutangira kwigishwa.

    Icyiciro cya mbere cy’abarimu 410 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye batangiye amahugurwa

    Abarimu 2949 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye ni bo bazahabwa amahugurwa

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Eric Uwitonze Mahoro, avuga ko ibyo byuho byose byagiye bigaragara mu myigishirize y’amateka ari byo bigiye gukurwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-3000-bigisha-amateka-mu-mashuri-yisumbuye-batangiye-guhugurwa

  • Nta kidashoboka, gukuramo Pyramids birashoboka – Taddeo Lwanga #rwanda #RwOT

    Umugande ukinira APR FC, Taddeo Lwanga yavuze ko bishoboka gusezerera Pyramids FC bayitsindiye mu Misiri.

    APR FC yafashe indege yerekeza mu Misiri aho izakina na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya Champions League mu guhatanira kujya mu matsinda.

    Mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize banganyije 1-1, APR FC ikaba isabwa gutsinda Pyramids FC kugira ibe yagera mu matsinda.

    Taddeo Lwanga yavuze ko bafite akazi gakomeye kuko umusaruro babonye mu Rwanda udahagije bagomba gushyiramo imbaraga.

    Ati “Dufite akazi gakomeye, umusaruro twabonye hano ntuhagije tugomba kongeramo imbaraga, imikino yo hanze ntiba yoroshye by’umwihariko iriya kipe irimo yitwara neza ku mugabane, babuze igikombe bagitwawe na Al Ahly mu mikino ya nyuma, tugomba kuba tumeze neza iminota 90 kugira ngo tubone umusaruro mwiza.”

    Yavuze ko ikintu cya mbere ari ugukurikiza amabwiriza y’umutoza kuko ari we utegura ibintu byose.

    Ati “Tugomba gukurikiza amabwiriza y’umutoza kuko ni we utegura byose, twebwe icyo tugomba gukora ni ukubishyira mu bikorwa.”

    Lwanga ni umwe mu bakinnyi bari muri APR FC basezerewe na Pyramids FC umwaka ushize, yavuze ko ubu habayemo impinduka.

    Ati “Nk’uko mwabibonye mu mikino itambutse harimo abakinnyi barenga batandatu bashya batari bahari umwaka ushize, byinshi byarahindutse, umutoza ni mushya aratandukanye, si Froger, ni Mr Darko rero ndatekereza byinshi byarahindutse n’igihe.”

    Kuba basezerera Pyramids bayitsindiye mu Misiri, yavuze ko bishoboka ko nta kintu na kimwe kidashoboka mu mupira w’amaguru.

    Ati “Nta na kimwe kidashoboka mu mupira w’amaguru kandi umupira w’amaguru ukinirwa mu kibuga, buri kimwe cyaba twabona umusaruro mwiza.”

    Yabwiye abafana b’iyi kipe ko bagiye gutanga ibirenze ibyo batanze mu mukino wo kwishyura.

    Ati “Icyo abafana bakwitega ni ugukura ibirenze ibyo twakoze kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu ushize.”

    Lwanga yavuze ko bafite icyizere cyo gusezerera Pyramids

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-kidashoboka-gukuramo-pyramids-birashoboka-taddeo-lwanga-11627